There are 6 things the Lord hates, no seven things he detests:
1. Amaso y’Ubwibone ( Haughty eyes)
2. Ururimi rubeshya ( A lying tongue)
3. Amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza (hands that kill the innocent)
4. Umutima ugambirira ibibi ( A heart that plots the evil)
5. Amaguru yihutira kugira urugomo( Feet that race to do wrong)
6. Umugabo w’indarikwa uvuga ibinyoma ( a false witness who pours out lies)
7. N’uteranya abavandimwe ( A person who sows discord in a family)
“Kuko amaso (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Hariho ibintu bitandatu ndetse birindwi Uwiteka yanga bimubera ikizira! Imigani 6: 16
20 August 2012, by Alice Rugerindinda -
Amabanga ahindura umuntu kuba uwo kwifuzwa igice cya 4. Pastor Kazura Jules
13 November 2013, by Pastor Kazura Jules, UbwanditsiAMABANGA AHINDURA UMUNTU KUBA UWO KWIFUZWA (Secrets that transform you to become a social man)
Iyi ni inyigisho ya kane aho twiga bimwe mu bidutera kubura inshuti kandi bidakwiye, kuko twaremewe kubana n’abandi mu mahoro. Mu nyigisho eshatu zishize twari twarebye eshatu mu mpamvu zitera umuntu kuba atakwifuzwa, bigatuma abantu bamuhunga. Iyambere yari Gushaka Iteka kuba uw’imbere “KWIBONEKEZA”, iya kabiri yari “SIMVUGURUZWA” UKUDAKURWA KU IJAMBO, (Self-will), iya gatatu yari NDIHAGIJE (...) -
Umusozi Imana yifuza ko tubaho Pastor Uwambaje
7 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUMUSOZI IMANA YIFUZA KO TUBAHO
Dufite ububasha bwo kuba mu gihugu cyangwa mu midugudu tubarizwamo ariko tukaba no mu ijuru mu buryo bwo kwizera. Ibyo nibyo bizaduhesha kubaho tudatinyishwa n’iby’ino aha tubarizwa.
2Abami 6:8...
8.Muri iyo minsi umwami w’i Siriya yarwanaga n’Abisirayeli, maze ajya inama n’abagaragu be aravuga ati “Ibunaka ni ho hazaba urugerero rwanjye.” 9.Ariko uwo muntu w’Imana agatuma ku mwami w’Abisirayeli ati “Wirinde guca ibunaka, kuko ari ho Abasiriya bamanukana kugutera.” (...) -
Urukundo rurusha byose kubaka umurimo w’Imana igice cya 2 CONSTANT Mahame
18 July 2016, by Pastor Desire Habyarimana(3) Umumaro w’umwuka wera cyangwa impano zawo mu gushimangira urukundo hagati y’abizera Kristo
Ubundi nta kindi Umwuka Wera impano zawo byaherewe abizera atari, gufasha kweza ubugingo bw’uwa bihawe ndetse ndetse no gufasha kweza ubugingo bw’abandi.
Iyo rero bikoreshejwe mu buryo butandukanye n’ibivuzwe hejuru bamwe bagambiriye kwihimbaza abandi bamamaza amazina y’amadini yabo abandi ngaho ibyubahiro byabo nta rukundo rubisunika biragoye ko mwuka w’Imana asohoza imirimo ye nkuko bikwiye.
Urugero (...) -
Wari uzi ko abitwa abarokore bamwe bajya kuraguza?
10 March 2013, by Felicite NzohabonayoIkimoteri cyo muri kamere (igice cya kabiri) GUKORANA N’IMYUKA MIBI (gusenga ibigirwamana, uburozi)
Impamvu y’ uru rukurikirane rw’inyigisho za kamere, n’ukugira ngo umukristo yimenye, amenye ibiba muri we,ntatekereze ko ahari ibi ari ibintu biba mu bandi noneho we akaba ari muzima.
Yaba umuzungu, yaba umwirabure, umuntu kw’isi yose agizwe n’ibice bitatu :
1° Umwuka 2° Kamere 3° Umubiri
Adamu amaze gukora icyaha, twese yaturaze kamere y’icyaha. Muri iki gice cya kabiri, turarebera hamwe uwo (...) -
Ubuhamya: Uko nabonye umufasha turi kumwe ubu (mama Sheja): Mupenzi Mitali Eugene ( Igice cya 3)
14 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUmufasha wanjye (Mama Sheja) twari dusanzwe tuziranye ariko ntabwo twavugaga ibyo ubucuti numvaga ari nkamushiki wanjye twahuriye muri famille ahantu kandi nawe yarazi ko mfite inshuti binapfuye yarabimenye. Ariko nkumva ibyo gukundana nawe numvaga nta bindimo. Naranamutinyaga pe! Yewe hari n’umuhanuzi wambwiye ibyanjye nawe ndabipinga cyane.
Ngitangira gukundana n’umukobwa wa mbere nibwo abo bahanuzi bantangiye. Nyuma yaho nagerageje gukunda nʾabandi ariko biranga. Byageze igihe numva mfashe (...) -
"Nyuma y’imyaka 19, Yesu yankijije Canseri n’ izindi ndwara zikomeye".
8 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIbi ni ibyatangajwe na Bwana TUGANIMANA Charles mu kiganiro yagiranye na Pastor Desiré HABYARIMANA . Charles yamubwiye uburyo yabonye imbaraga z’Imana zikiza, zamukijije Canseri n’ izindi ndwara zikomeye yaramaranye imyaka 19.
Mu magambo ye bwite Charles aragira ati:"Nafashwe n’uburwayi mfite imyaka 16, bwatumye mpinamirana, ndwara ibisebe k’ ubugombambari birambabaza cyane. Nivuje ahashoboka hose biranga. Nivuje i Gatagara nk’imyaka 2 mbonye byanze njya mu kinyarwanda bakanzanira ingwa bacukuye (...) -
Ese ufite umutwaro w’ abarimbuka? Pastor Claude
28 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaImana yacu irera kandi yanga icyaha, ariko ikunda umunyabyaha. Imana iravuga muri Ezekiyeli 18:23 : “Muragirango nishimira ko umunyabyaha apfa?........ Ikiruta si uko yahindukira akava mu nzira ye mbi, akabaho?”
Yesu Kristo nawe yagaragaje umutwaro w’abarimbuka, mu migani itatu yaciriye Abafarisayo n’abanditsi muri Luka 15: Umugani w’intama yazimiye, igikoroto cyazimiye, ndetse n’umugani w’umwana w’ikirara. Muri iki gice cya Luka, Yesu yagaragaje ukuntu haba umunezero mu ijuru, iyo umunyabyaha (...) -
Kayonza: Isuku mu bishanga bibatirizwamo iracyemangwa
17 January 2013, by Ernest RutagungiraIyo ugeze mu mirenge ibiri ihana imbibi yo mu Karere ka Kayonza ariyo Kabarondo na Rwinkwavu, uhasanga insengero zitandukanye za Gikirisitu, uretse kiriziya Gaturika izindi zikaba zemera umubatizo wo mu mazi menshi, mu gusohoza uko kwemera kw’abizira bashya babo, izo nsengero zikaba zifite henshi zibabatiriza abizera babo bashya ariko hamwe muri ho isuku yaho ikaba ikomeje gukemangwa.
Uturutse mu rusisiro rwa kabarondo werekeza hamwe mu habatirizwa, twafashe urugendo ry’isaha n’igice (...) -
Itorero rya Pentecote (ADEPR) ntirizibagirwa umuriro w’ Umwuka wera wamanukiye kuri Stade ya ULK ku Gisozi.
26 May 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa gatandatu taliki ya 26/05/2012 kuri stade ya ULK habereye igiterane cyateguwe n’ Itorero rya ADEPR ururembo rw’ umujyi wa Kigali. Iki giterane cyitabiriwe n’abantu benshi , stade yari yuzuye. Hari hari amakorari 18 agize ururembo rw ‘ umujyi wa Kigali, hari kandi abashumba bayoboye amatorero agera kuri 18.
Aya matorero afite insengero zisaga 100 ziri muri uyu mujyi wa Kigali. Hari kandi abayobozi bakuru ba ADEPR, umuvugizi wungirije ahawe umwanya yakiriye abashyitsi harimo (...)
0 | ... | 1080 | 1090 | 1100 | 1110 | 1120 | 1130 | 1140 | 1150 | 1160 | ... | 1230