‘’Nuko hariho umugore wari mu mugongo, wari ubimaranye imyaka cumi n’ibiri, ababazwa n’abavuzi cyane benshi bagerageza kumukiza, bamumarisha ibintu bye byose abitangamo ingemu, ariko ntibagira icyo bamumarira ahubwo arushaho kurwara.” Mariko5:25,26
Uyu mugore ntiyari agifite icyo kwizera mu by’ukuri kuko yari amaze igihe kinini ababazwa n’umubiri cyane ko ibishoboka byose yari yarabikoze ariko ntiyabasha gukira. Iyi ndwara ye yari yaramubereye nk’isoko y’imibabaro. Mu myaka cumi n’ibiri y’uburwayi (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Dukwiye kwizera Imana muri byose.
3 January 2016, by Innocent Kubwimana -
Ubuhamya: Uko natewe ubwoba n’ibizira abantu bakorana umurimo w’Imana
10 June 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUbuhamya: Uko natewe ubwoba n’ibizira abantu bakorana umurimo w’Imana Yesu ashimwe bavandimwe muri Kristo Yesu, ngiye kubaha ubuhamya bw’ukuntu Imana yansuye, ikanganiriza impereyeho, ikanyereka ukuntu abantu bakorana umurimo w’Imana ibizira, bagashimishwa no kurimbisha umuntu w’inyuma, bakirengagiza uw’imbere kandi ari we uzabana n’Imana.
Reka tubanze dusome ijambo ry’Imana: Abefeso 2:10 “Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo (...) -
Twirinde ibitumarira amavuta. Pastor Desire Habyarimana
28 May 2013, by UbwanditsiAbacamanza 9:8-9 Narekeshwa amavuta yanjye akoreshwa ibyo kubaha Imana n’ abantu, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y’ ibiti ?
Hari ahantu turi bituma tugira amavuta meza kandi ayo mavuta (Ya Elayo) akora ibintu bikomeye yimika abami, yomora ibikomere, barayarya bakamera neza, yanezeza Imana n’abantu. David yavuze ngo "yansize amavuta mu mutwe igikombe cyanjye kirasesekara."
Muri Israel amavuta ya Elayo yari ahenze uwayagira yabaga afite ibyagaciro gakomeye. Nicyo kimwe n’ umuntu (...) -
Ndahamya ko Umwami wanjye atanga ubwenge kuko ubwo nari umuswa namusabye ubwenge arabumpa
12 October 2012, by UbwanditsiNitwa MUSABYEMARIYA Immaculee, navukiye mu Karere ka Nyamagabe mu cyahoze ari Komine MUSEBEYA mu mwaka wa 1975, ubu nkaba ntuye mu karere ka Ruhango kuko ariho nashatse.Ubuhamya bwanjye buravg auko Yesu yangiriye neza mu buryo bwo guhindura ubwenge bucye navukanye.
Natangiye kwiga amashuri abanza niga ndi umuswa,ibyo biakababaza ababyeyi banjye cyane ariko ntibabitindeho, ndangije nakoze ikizami gisoza amashuri abanza, amanota asohotse nsanga natsinzwe, hashize igihe ababyeyi banjye (...) -
Ese koko turi abo Imana yaremye ngo tuyimarire iki?
20 October 2015, by Innocent KubwimanaMu gihe Imana yaremaga ibintu byose, yaravugaga ngo bibeho, bikaba bityo. Igeze ku muntu ibikora mu buryo butandukanyeho gato, kuko yafashe umukungugu ikamubumba.
Icyakora ikiza muri byo ni uko yahisemo kumutandukanya n’ibindi biremwa. Yamuhaye ubutware, inamurema mu ishusho yayo.
Ibintu byose bishobora guhimbaza Imana, kimwe n’umuntu by’umwihariko, Imana imushakaho kuyihesha icyubahiro hano mu isi.
Ubusanzwe ufashe umwanya ukibaza icyo Imana yagushyiriye ku isi, byagufasha gukoresha igihe (...) -
Byose Yesu abikora neza. Pastor Desire Habyarimana
26 February 2014, by Pastor Desire Habyarimana«Baratangara cyane bikabije baravuga bati ‘Byose abikora neza : Azibura ibipfamatwi kandi akavugisha ibiragi’ » Mariko 7:37.
Yesu byose abikora neza, kuko Imana ntigeragezwa n’ ikibi cyangwa ngo igire uwo ikigerageresha. Aho Imana ikunyiza n’ubwo wowe wabona ari habi, ku iherezo uzasanga byose yabikoze neza. Iyo mibabaro azayihindura umunezero.
Niba ibyo unyuramo atari ingaruka zo kutumvira Imana, ugire amahoro Yesu byose abikora neza. Abaroma 8: 28 haranditswe ngo “Ku bakunda Imana byose (...) -
Umupasitori w’umukirisitu wari warakatiwe urubanza rwo gupfa muri Irani, nyuma aza kurekurwa.
17 September 2012, by UbwanditsiUmupastori w’umukirisitu wari warakatiwe urwo gupfa kubera kuvuga ubutumwa bwiza yasubijwe mu muryango we ari kuwa gatandatu nyuma y’iburanishwa; ibi byavugwaga n’umuryango udaharanira inyungu wakurikiranaga urwo rubanza.
Pasitori Youcef Nadarkhani wavukiye mu muryango w’abasilamu nyuma akaba umukirisitu afite imyaka 19, yarekuwe amaze imyaka 3 mu buroko aho yari yarakatiwe urubanza rwo gupfa, nkuko Tiffany Barrans, umuryango mpuzamahanga wa Amerika ushinzwe amategeko n’ubutabera, ubitangaza. (...) -
Twige Kumenya Imana k’uburyo bw’umwihariko
14 June 2016, by Umugiraneza EdithNimureke kwishingikiriza ku bantu bafite umwuka mu mazuru . Mbese mubaca iki?
Nari umugore utigirira ikizere, wumva mpabwa agaciro nibyo nkora. Nabaga mu murimo w’Imana igihe cyose! Nabaga muri Ministere y’ ivugabutumwa y’ urusengero rwateraga imbere cyane, nakoreshaga inama kenshi zitabirwaga n’aba mama bagera kuri 400. Nari mfite parking yanditse kw’izina ryanjye ntawundi wahashyira imodoka ye, n’ icyapa cyanditseho izina ryanjye kuri Bureau. Numvaga ndi umuntu w’igiciro, abantu bazaga (...) -
Ubuhamya: Imana yankijije Paralyse y’ ukuguru bashatse kuguca inshuro 3 ( Igice cya 1)
28 June 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNdashimira Imana se wʾumwami wacu Yesu Kristo ko yabonye ndi uwo kwizerwa akangabira
Umurimo we! Tubanze dusome Ijambo ry’Imana riboneka muri (Yohana 3:16) Hagaragaza uburyo urukundo rw’Imana rwazanye Yesu mu isi, akaza aje kuducungura! Icyo umuntu asabwa ni ukwizera Yesu gusa, ubundi akihana! Nta kiguzi byasabaga ngo umwana w’umuntu akurweho urubanza rw’ibyaha Yesu yabirangirije i Golgota. Yesaya nawe yabivuze neza ko igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi ko ibyaha byacu aribyo (...) -
Umuntu wese anezeze mugenzi we amubere inyunganizi Pastor Desire Habyarimana
19 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaINTEGO: Umuntu wese anezeze mugenzi we amubere inyunganizi.
Abaroma 15:2. Umuntu wese muri twe anezeze mugenzi we kugira ngo amubere inyunganizi amukomeze.
Usomye aya magambo wakumva yoroshye ariko siko bimeze. Ubundi iyo umuntu akijijwe ijambo ry’Imana rimuha inshingano ndetse n’amategeko. Amwe muri abiri akomeye ni ugukunda Imana n’umutima wawe wose no gukunda mugenzi wawe nkuko wikunda. Niba ijambo rivuga yuko ugomba kumukunda nkuko wikunda, ibyiza wifuza ko bikugeraho nawe bikwiriye (...)
0 | ... | 1070 | 1080 | 1090 | 1100 | 1110 | 1120 | 1130 | 1140 | 1150 | ... | 1230