Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Kamena 2012, nibwo hatangijwe ku mugaragaro uburyo bwa IPV6 buje kongerera ubushozi internet mu kubika aderesi zo ku murongo wa internet (IP adress) nyinshi zishoboka, dore ko umuyoboro wa IPV4 wari usanzwe ukoreshwa wagendaga uba muto ugereranije n’ubwiyongere bw’umubare w’abakoresha internet.
Aderesi ya internet (IP address) ni iki ?
IP address cyangwa aderesi ya internet ni nimero buri gikoresho (mudasobwa, telefoni, tablet, imbuga za internet, ...) kigomba kuba gifite kugira ngo kibashe kujya ku murongo wa internet.
IP ni impine ya Internet Protocol.
Iyi aderesi iba yihariye kuri buri gikoresho, nta na kimwe kigomba guhuza n’ikindi, muri make IP address wayigereranya na nimero buri terefoni igomba kuba ifite kugira ngo ibashe guhamagara cyangwa guhamagarwa.
Kuri iyi shusho haragaragaraho ingano y’umuyoboro wa IPv4 yari isanzwe ikoreshwa, n’umuyoboro wa IPv6 watangiye gukoreshwa, umwihariko w’uwa nyuma nuko ari umuyoboro mugari kurusha IPv4
IPV6 ni iki ?
IPV6 ni nk’umuyoboro mushya uje kwagura internet ku buryo budasubirwaho, dore ko ushobora kuzakira aderesi za internet (IP address)zingana na tiriyoni magana atatu mirongo ine za tiriyoni tiriyoni (340.000.000.000.000.000.000.000.000.000.000.000.000.000.)
Mu busanzwe internet yakoreshaga umuyoboro wa IPV4 washobora kwakira aderesi zo ku murongo wa internet zingana na miliyari 4,3 gusa. Byagaragaye ko uyu mubare udahagije bitewe n’ukwiyongera kw’abakoresha internet ndetse n’ibikoresho bakoresha.
Imibare yagaragazaga ko mu mwaka wa 2016, aderesi zo ku murongo wa internet zari kuba zararenze ubushobozi bwa IPV4, ibi bikaba byari kuzateza akaduruvayo n’ibibazo bikomeye mu ikoreshwa rya internet.
Iki gishushanyo kiragaragaza ko mu mwaka wa 2016 hari kuzaba hakenewe IP Adresses miliyari 20 nibura, mu gihe IPv4 yari kuzabasha gutanga IP Idresses miliyari 4,3 gusa, iyi niyo mpamvu yo kwimukira kuri IPv6
Kuva muri IPV4 ujya muri IPV6 bigenda bite ?
Igikorwa cyo kujya mu muyoboro mushya wa IPV6 kizatwara igihe, ariko nta mpinduka abakoresha internet bazabona, bivuze ko telefoni, mudasobwa, tablet n’ibindi bikoresho bizakomeza gukora nk’ibisanzwe nta kindi bisabwa.
Imbuga za internet n’abatanga serivisi za internet bose bagomba kuzahindura umuyoboro bakoreragaho bakajya kuri IPV6. Gusa IPV4 na IPV6 bizakomeza gukorera icyarimwe kugeza igihe abantu bose bazaba bamaze kwimurwa, IPV4 itagikenewe.
Umushinga wa IPV6 watangiye kwigwaho mu mwaka w’1990 n’ihuriro rya Internet Engineering Task Force (IETF) bimaze kugaragara ko IPV4 izaba yaruzuye mu myaka iri imbere.
inkuru dukesha igihe.com
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 16/06/2012 abagore bo mu itorero rya ADEPR ururembo rw’ umujyi wa Kigali bakoze igiterane gifite intego igira iti: Nuko bene data, ndabinginga ku bw’ imbabazi z’ Imana mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’ Imana, ari uko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Kandi ntimwishushanye nab’ iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.Aya magambo akaba aboneka muri Bibiliya mu gitabo cy’Abaroma 12:1-2.
Mu kiganiro twagiranye n’ umuyobozi w’abo bagore Mukankuranga Odette Yadutangarije ko bifuje gushyira imbaraga mu gikorwa cyo guhuza abagore kugira ngo bafashwe kwiteza imbere mu Mwuka no mu buzima busanzwe bakaba bagerageza gushyira abagore mu matsinda yo kwiteza imbere.
Yakomeje atubwira ko bafite icyerekezo cyo kugeza abagore ku gakiza gashyitse k’ Imana kandi bakabasha no kwiteza imbere badakomeza gusaba ikintu cyose abagabo babo. Uwo muyobozi w’abo bagore yavuze ko icyo abo bagore b’Abakristu basengera muri ADEPR, ururembo rw’Umujyi wa Kigali bagamije ni ukwiremamo ubushobozi kugirango nabo bajye bagira icyo binjiza mu miryango yabo mu rwego rwo gufatanya n’abagabo babo.Odette ati: “abagore bose bakizwa bakwiriye no kumenya ukuri kandi ijambo ry’ Imana kandi rizabubakira nkuko mu Imigani 31:10-31 habivuga.”
Itabaza yavutse mu 1997, itangirira ku Mudugudu wa Taba ari naho ikorera umurimo w’Imana kugeza uyu munsi. Yatangijwe n’abaririmbyi 18 bari bagizwe ahanini naba kadogo bigaga mu Kigo cya ESO/Butare. Abaririmbyi bagiye biyongera kugeza ubu Chorale Itabaza igizwe n’abaririmbyi 84 harimo abagabo, abagore, abasore n’inkumi.
Intego ya Chorale Itabaza ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu Gihugu cy’u Rwanda no mu Mahanga.
Mu gihugu Chorale Itabaza imaze gukora ingendo nyinshi mu Gihugu cy’u Rwanda mu Ntara zitandukanye harimo icyahoze ari Intara za Butare, Gikongoro, Cyangugu, Gitarama, Ruhengeri, Byumba, Kibungo n’Umujyi wa Kigali. Uretse Ruhengeri, Byumba na Kibungo yahakoreye inshuro imwe imwe, ahandi hose Chorale Itabaza yahakoreye ingendo z’ivugabutumwa nyinshi.
Mu mwaka w’1999 Chorale Itabaza yakoze urugendo rwayo rwa mbere rw’ivugabutumwa mu Gihugu cy’u Burundi muri Province ya Ngozi ahitwa Gashikanwa, Nyaruntama. Muri iryo vugabutumwa Imana yashyigikiye umurimo wayo ku buryo hihannye agasaga 500. Mu mwaka wa 2011, nanone Chorale Itabaza yakoze urugendo rw’ivugabutumwa mu Gihugu cya Kongo, mu Mujyi wa Bukavu, aha naho yahagiriye igihe byiza cyane. B. Album Chorale Itabaza imaze gusohora Mu mwaka w’1999: yasohoye album audio ya mbere yitwa NI IKI NTABAKOREYE igizwe n’indirimbo cumi (10) yakorewe muri studio ya ADEPR; Mu mwaka wa 2007: yasohoye album audio ya kabiri yitwa RIRARASHE igizwe nayo n’indirimbo cumi (10)yakorewe muri Kilulu Production ; muri 2010 isohora DVD yayo yakozwe na Appolo. Muri 2010: yasohoye Album audio ya gatatu yitwa INTSINZI igizwe nanone n’indirimbo cumi (10) yakozwe na Aaron; muri 2013 isohoye DVD yayo yakozwe na Appolo.
Ibindi bikorwa Chorale Itabaza ikora yita ku bikorwa by’urukundo harimo gufashanya hagati y’abayigize ndetse no gufasha abandi bafite ibibazo binyuranye. Ingero: gusura impfubyi, gufasaha abatishoboye no gutabara abagize ibyago.
Ubuyobozi bwa Chorale Hashingiwe ku mabwiriza y’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR Chorale Itabaza ifite Komite iyiyobora igizwe na President, Vice-President wa mbere, Vice-President wa kabiri ari nawe mutoza w’indirimbo, Umubitsi, Umwanditsi n’abajyanama batandatu bose hamwe ni cumi n’umwe.
Ngayo Amateka.
Nyuma yo guhabwa Ishimwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Nsengimana Philbert, ikanegukana SIFA Award 2013 nka korali yabaye indashyikirwa mu gukoresha ikoranabuhanga mu Rwanda, Korali Elayono yo kuri ADEPR Remera igiye kurushaho kwagurira ivugabutumwa ryayo mu mpera z’isi.
Mu rwego rwo kurushaho gusakaza ivugabutumwa mu mpera z’isi nk’uko Bibiliya Yera ibisaba, Korali Elayono ikorera umurimo w’Imana kuri Paruwasi ya ADEPR Remera ni imwe mu zikomeje kwitabira cyane gukoresha ikoranabuhanga hamamazwa Yesu Kristo nk’umwami.
Elayono ivuga ko mu 2012 yashyikirijwe Impamyabumenyi (Certificate) na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Nsengimana Philbert, nka korali yafashe amahugurwa mu birebana no gukoresha ikoranabuhanga. Mu 2013 yahawe ishimwe (SIFA Award 2013) nka korali yabaye iya mbere muri korali zo mu Rwanda nk’ikoresha cyane ikoranabuhanga mu ivugabutumwa.
Perezida wa Korali Elayono, Mwiyeretsi Alain Samson, avuga ko hari byinshi iyi korari imaze kubaka hamamazwa Yesu, ati “Guhera mu 2011, Elayono ikora ivugabutumwa binyuze mu bihangano byayo byoherezwa hirya no hino mu bihugu bigize isi, tukabigeza ku babyifuza twifashishije internet, kandi tumaze kuboneramo umugisha n’inshuti nyinshi cyane, kandi ntiturambirije ku nyungu z’isi.”
Mwiyeretsi avuga uko bakora, ati “Twamamaza ubutumwa tubinyujije kuri websites zitandukanye mu gihugu, kuri facebook, kuri Flickr.com (Amafoto), dufite konti kuri Youtube.com iriho ibihangano byacu kuburyo buri wese uri hose ku isi yoroherezwa kugera ku ndirimbo zacu z’amashusho, twafashe iya mbere mu gushyira indirimbo zacu z’amajwi ku isoko ricururiza ku isi hose binyuze kuri internet ryitwa Guhaha.com, ubu indirimbo zacu zimaze kugera mu bihugu byinshi bigize Ubulayi, Aziya, America no muri Africa, kuko bigeze aho basigaye bazitwisabira tukaziboherereza.”
Elayono ivuga ko izaruhuka ihawe ingororano na Yesu dore ko kugeza ubu ibikorwa byayo bimaze kugera mu bihugu birimo Ububiligi, Ubufaransa, Ubwongereza, Esipanye, Ubushinwa, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubuhinde, Afurika y’Epfo, Sudani, Burundi, Uganda n’ahandi kandi intego ni ugusakaza ubutumwa mu isi yose dore ko ari cyo Imana isaba abakozi bayo.
Emmanuel Kwizera