Inyigisho

Zab89: 36 : Igihe kimwe narahiye kwera kwanjye sinzabeshya Dawidi.

Dufite Imana nziza ikora ibitangaza , Imana y’urukundo rwinshi. Iyo dusomye Bibliya dusanga iyo ivuze ikintu igikora kandi abo yasezeranije bose yarabahaye ibyo yabasezeranije. Yasezeranije Aburahamu umugisha w’umwana w’umuhungu iramumuha. Yamusezeranije ko izavana urubyaro rwe mu buretwa bwo muri Egiputa yarabikoze, yasezeranije Mose ko izajyana abisiraheri I Kanani, yarabikoze, yasezeranije Dawidi ko ingoma ye izahoraho iteka ryose biba bityo, Yesu aza yitwa umwana wa Dawidi kandi Ingoma ye ntizahanguka iteka ryose.

Mwene Data, Imana ntibeshya,ivuze ko igiye gukora ikintu iragikora, ivuze ko iguhaye umugisha irawuguha, ivuze ko igiye kuguhana irabikora. Niyo mpamvu nifuje kukugira inama ngo witonde mu mikorere yawe, mu byo uvuga wubahe Imana. Imana yavuze ko igiye kurimbura Sodomu irabikora, nawe nutayumvira izaguhana, ariko n’uyubaha izaguha umugisha.Ibyo wavuganye n’ Imana uko byamera kwose uzabibona nubwo byatinda ubitegereze bizasohora.Sigaho rero gucika intege komeza wizere, ukore ibyo gukiranuka uzabona kugira neza kw’Imana.

Yewe muntu utumvira Imana ukaba ukigendera mu byaha, ndakugira inama yo guhindukira ukareka ingeso mbi, kuko iherezo ry’abanyabyaha ni mu muriro w’iteka ryose. Garukira aho rero uve mu byaha kuko Iyavuze ko izahana abanyabyaha ntiyabihinduye izabikora. Yarirahiye ntizabeshya Dawidi.

KIYANGE Adda-Darlene

IBYIZA BYO GUKORERA IMANA UKIRI MUTO ( Inyisho y’urubyiruko).

" Samweli arakura, Uwiteka abana nawe ntiyakunda ko hagira ijambo na rimwe rya Samweli rigwa hasi, 1 Samw 3:19".

1) Gukorera Imana ukiri muto bizatuma wera imbuto nyinshi. Urugero: umuntu wahamagawe n’Imana afite imyaka 12, undi agahamagarwa n’Imana afite imyaka 65, bombi bakarama imyaka 80, uzaba yarakoreye Imana byinshi ni uwuhe?. Ngirango nibyo Umwami Yesu yasobanuye mu mugani w’umubibyi muri Mt 13:8.

2) Gukorera Imana ukiri muto bituma ukura neza, ukagenda ugwiza imbaraga n’ubwenge, Lk 2:40.

3) Gukorera Imana ukiri muto bituma abantu bagutinya, ukagira ubudahangarwa bw’Imana n’igitinyiro cyayo,Yerem 1:7-10.

4) Gukorera Imana ukiri muto bituma ababyeyi na "socciete" bakugirira icyizere ( uba umwizerwa bituma abantu batagukeka amababa ).

II. ABANTU BAKOREYE IMANA BAKIRI BATO

. Abeli, Imana yita ku ituro rye, Itang 4:4
. Yowasi, yategetse i Yerusalemu amaze imyaka irindwi avutse, amara imyaka 40 i Yerusalemu ari ku ngoma, 2 Ngom 24:1
. Timoteyo, yahamagawe akiri muto, 1Tim 4:12
. Umukobwa wa Yefuta yakoze amateka akomeye, Abacam 11:36.

III. IBANGA RYASHOBOJE ABANA KUGERA KU NTSINZI

. Kwigira ku bakuru no kuba mu ihema ry’Imana ibihe byose, Kuva 33:11.

Rev SEBUGORORE Henry

Ijambo ry’Imana riratubwira ngo Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza kuko namara kwemerwa azahabwa ingororano, ndetse nikamba ry’ubugingo buhoraho halleluya Yakobo 1:12

Kugira imbuto yo kwihangana bivuze iki? Umuntu ayigira ryari? Ese iva hehe?
Kwihangana, mu Kigiriki (Greeks Word) babisobanura uburyo bubiri (Hupomonē) bivuga igihe umwe muri mwe ateye hejuru undi agaca bugufi, ubundi buryo (Makrothumia) Aha ni ukugira ya mbuto ya Mwuka Wera, aho wihanganira ikintu, utazi igihe kizarangirira ariko ufite ibyiringiro ko kizavaho

Kwihangana ni kimwe mu bintu biranga umuntu wakiriye kristo. Bibiliya iratubwira ngo dukwiriye kwihanganira ibigeragezo kuko Umwami dukurikira nawe yabanje kubinyuramo, kwihangana kwe kwatubereye agakiza (2 Petero 3:15). Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro. (Abaroma 15:4)

IYO TUMAZE GUHINDURWA N’IJAMBO RYE, mu bwonko uko dutekereza birahinduka, wa muntu utagiraga kwihangana agatangira kwera imbuto yo kwihangana,
Reka nkubwire imwe muri quality ( ikiza kiruta ibindi) ku muntu ufite kwihangana, kenshi abamaze kubaka barabyumva cyane kuturusha, ariko abatarubaka nabagira inama yo kujya mureba n’umuntu uzi kwihangana, kuko kwihangana ni kimwe mubisobanura urukundo rw’ukuri, igihe muzaba muri kumwe akamenya ko muryama ukagona, ( wagirango bacometse moteri mu cyumba ) akabyihanganira Kwihangana ntago ari ukubivuga mu magambo ngo ndihanganye, ahubwo nuburyo wiyerekana mu kintu cyabaye kitari kiza, ukarindira ubushake bw’Imana.

Ni ryari wamenya ko ufite imbuto yo kwihangana?

Bibiliya itubwira neza ngo mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. (Yakobo 1:3) iyo uri mu bigeragezo

Nukuvuga ngo uko dukomeza kwizera mu buzima bwacu bwa buri munsi niko intambara nazo ziba nyinshi, abakuvuga, abagusebya, abakwanga, abaguhemukira, mu rugo ntibigende neza, uburwayi, kubura abo dukunda, gusitazwa nabitwa abakozi b’Imana, cg abo uyobora , kubura akazi , kwirukanwa mu kazi, nibindi bitugeraho bitandukanye, ibi byose ndakubwira ko Imana iba ibizi kuko imenya byose, ihera mu itangiriro ikamenya niherezo, ngo ariko ibi bitugerageza bituma kwihangana kwacu gukomera amen.

Hari imvugo Nziza twifuza ko Imana natwe yazatubwira urya munsi w’urubanza iti uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora. (ibyah 2:3)

Bibiliya itubwira uburyo umugabo w’Imana Aburahamu yihanganye agahambwa ibyo yasezeranijwe, impamvu ubabazwa nubuzima nuko hari amasezerano y’Imana ufite, hari ibyo iri gutegura byiza kubuzima bwawe, ishuri/ ubutayu uhagazemo hari ibyiringiro byo kuri sohokamo komeza kwihangana, komeza kwizera,

Iyo ufite kwizera no kwihangana bikwinjiza mu masezerano

Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato. (Yakobo 1:4)

kugira ngo mutaba abanebwe, ahubwo mugere ikirenge mu cy’abaragwa amasezerano babiheshejwe no kwizera no kwihangana. (Abaheburayo 6:22)

Hari abatubanjirije mu kugeragezwa no kubabazwa, benshi Bibiliya itubwira Yosefu wihanganye mubusore bwe, ntiyaryamana na muka Potifari, Aburahamu wihanganiye isezerano, nabandi muzi benshi ndetse n’uyu munsi dufite abatuzengurutse hafi yacu baduha ubuhamya, Hana wihanganye igihe Penina yamukinaga kumubyimba kuko nta kana yarafite, Yobu avuga amagambo akomeye cyane ati Mbese umuntu ni we ntakira? Icyatuma ntareka kwihangana ni iki? Yobu 21:4, abasoma ijambo ry’Imana muzi ibyago yahuye nabyo ibintu bimushiraho, ariko ntiyareka Imana ye, heeeeeeee,
Birashoboka ko umugore cg umugabo wawe, Umwana Wawe, cg ababyeyi bawe batamenya kwihangana kwawe, ariko Imana Ishobora byose ndakubwira ukuri izi umutima wawe uko umeze, umugore wa Yobu ntiyarazi ibanga Yarabitse hahahahah nawe komeza kwihangana kwawe.

Reka ngutangarize ngo kwizera no kwihangana kwacu hari aho bitwinjiza Imana ikatubona ukundi.

kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana, kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro.

Iherezo ry’ikintu riruta intangiro yacyo, uw’umutima wihangana aruta uw’umutima w’umwibone., kana ka muturanye cg muvukana yakuratira uburyo yageze kubintu atabikubwiriye kukwigisha ahubwo mwatonganye ariko kwihangana kuri mu mutima, kunezeza Imana kuko ibyo yaba akubwira ari ibyo mwitangiriro ariko wowe urasabwa gukomera mugihe nkiki, kugira ngo mu iherezo uzabe ufitemo imbaraga nyinshi Bibiliya irabwira ngo Uwiteka ni mwiza ari hangana kandi agira neza, atugirira imbabazi nimpuhwe nyinshi, arinda ikirenge cy’umukiranutsi akomeza amaboko atentebutse, niwe uha imbaraga abarambiwe, abatishoboye akabakomeza halleluya ngo Hahirwa umuntu umutegereza

Yesu yaravuze ati "Nimwihangana muzakiza ubugingo bwanyu"
Ruhogo Manzi Irénée

“Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si ibibi, kugirango mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Niko Uwiteka avuga.” Yeremiya 29:11”

Aya ni amwe mu magambo yo mu rwandiko umuhanuzi Yeremiya yanditse ari I Yerusalemu, arwoherereza abasigaye bo mu bakuru bajyanywe ari imbohe, no ku bakuru no ku batambyi , no ku bahanuzi no kuri rubanda rwose, abo Nebukadinezari yakuye I Yerusalemu akabajyana I Babuloni ari imbohe.

Biratangaje kumva umuntu yaranyazwe, ariko aho ari mu bunyage, ijwi ry’Imana rikamubwira ngo “Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si ibibi…”!!

Urebye muri aya magambo, Imana yabasabaga gutuza bagategereza isaha yayo, kuko Imana Yo yari izi icyo gukora, kuko bitayitunguyeWari ukwiriye kugirira Imana icyizere.

Ndubatse, ariko nitegereje ukuntu abagore tugirira icyizere abagabo bacu kandi abantu bahaba mu kanya gato mu kandi bakaba batakibukwa, nsanga bidasanzwe!

Iyo uziko ahari, naho mwaba nta n’ijana muraranye mu nzu, uba wumva utuje, kuko uba wumva azakora ibishoboka mukabona icyo kurya! Iyo muri kumwe , imbwa ikaza ibamokera, uba wumva itagutinyuka kuko muri kumwe, uba wumva aribuyirukane. Iyo munzu babasohoye, iyo uziko ahari , uba wumva ari bushake uko abigenza akabona indi nzu mujyamo!!! Iyo abajura bateye nijoro , uba wumva ahari kandi uba wumva ntacyamushobora , n’ibindi n’ibindi,…. Ariko ikibabaje, biratugora kugirira Imana icyizere! Satani atubwira ko Imana yaturetse natwe tukikiriza, akatubwira nkuko yabwiraga Mukristo mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu ngo Imana ntijya itabara abantu bayo, nawe ukikiriza, ariko wari ukwiriye kuyigirira icyizere, humura ntiyagutaye

Ko muri babi kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru, ntazarushaho guha ibyiza ababimusabyeMatayo 7:11

Ariko Siyoni aravuga ati :” Yehova yarantaye, Uwiteka aranyibagiwe” “Mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa , ntababarire uwo yibyariye? Icyakora bo babasha kwibagirwa, ariko njye sinzakwibagirwaYesaya 49:14-15 Yesu atugenderere.

Umwana umwe ngo yari afite se wakoraga mu birombe ( aho bacukura amabuye y’agaciro), ngo abakoragamo bavagamo basa nabi kuburyo utareba umuntu ngo umumenye, umwana rero ajyayo gutegereza se. Abantu ngo babaza wa mwana bati nikose wa mwana we, urumva papa wawe uri bumumenye koko? Umwana arabasubiza ati papa we aranzi, nubwo ntamumenya , we ntiyanyoberwa! Amen. Yarafitiye se icyizere.

Undi mwana we ngo yagiye kuryama ananirwa gusinzira arara akanuye, mugihe se yicuye ngo yagiye mu byumba by’abana ahari kureba ko biyoroshe neza, asangayo utigeze asinzira, aramubaza ati ko utasinziriye byagenze gute? Umwana ati papa, ubu ndimo kwibaza icyo ejo tuzarya!! Se byaramutunguye , ati mwana wanjye isinzirire izo ni inshingano zanjye kumenya ibyo ejo muzarya!!!

“Nimurebe ibiguruka mu kirere, ntibibiba ntibisarura,ntibihunika mu bigega, kandi so wo mu ijuru arabigaburira nabyo. Mwebwe se ntimubiruta cyane? Ninde wo muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe?” Matayo 6:26

Igihe kimwe satani yaransuye aranganiriza ambwira ikijambo nanjye ndikiriza, ndangije ubwo hari nijoro ngiye kuryama, isengesho navuze uwo munsi ryari rivuye kuri satani koko, aho kuvuga ngo Mana ndagushimye uko umunsi wagenze, umbabarire n’ibindi, navuze ijambo rimwe ngoariko Mana we warantaye pe!” mpita nsinzira nkuwo bateye feneriga cyangwa ikinya, bitewe n’amaganya yari yuzuye umutima wanjye! Ariko bene Data iryo jambo ryababaje Imana kuburyo itihanganye , yururukijwe no kunyihanisha muri iryo joro , inyereka iramutse intaye uko byangendekera!!inyibutsa uko yagiye inyuza kugira neza kwayo imbere yanjye, nanjye ndarira nti mbabarira koko nsobanukiwe ko utantaye ahubwo wangiriye neza kuri ibi n’ibi!!!

Ndimo kwinginga Imana ngo impe kuyigirira icyizere, kuko menye neza ko naho naba ndi mu bunyange, Imana izi ibyo yibwira kungirira, ni projet z’amahoro si iz’ibyago.

Yesu agushoboza kuba mu buzima bunesha. Humura ntabwo yakuretse nubwo bimeze gutyo.

Ibihe byiza.

Alice Rugerindinda

Nzi byinshi byatuma amatorero mato akura kurusha amanini. Nayoboye amatorero 3 mato, kandi rimwe muri ayo uko ari atatu ni ryo ritakuze. Nari ndangije amashuli makuru mfite mu mutwe hafungutse, nta mahugurwa nahawe, nta nararibonye mfite, nta bumenyi mfite mu bijyanye n’uwo murimo. Amatorero abiri nayoboye nyuma y’iryo yazamutse neza, n’ubwo nagendaga nyamaraho imyaka 3 rimwe ryikubye incuro 2 irindi 3 mu mubare w’Abakristo n’amaminisiteri.

Iyo nkoresheje ijambo “gukura,” simba nshatse kuvuga umubare gusa. Sinjya nemera imyumvire abantu bamwe bafite ivuga ko kugira Abakristo benshi mu itorero ari byiza, kandi ko kuba itorero ari rito bigaragaza intege nke. Gukura nshaka kuvuga ni ukubwiriza abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Urugero, niba itorero ryawe riri mu mujyi wimukamo abantu ariko Abakristo ntibagabanuke, byashoboka ko itorero ryawe ririmo gukura (ndavuga kuzana abandi bantu kuri Kristo).

Ikindi, itorero ryaba rito cyangwa rinini ariko ntiryibande ku ivugabutumwa no kuvuna ntiryizere ko rizakura… Ariko hari ibitabo byinshi n’izindi nyandiko bivuga kuri iyi nsanganyamatsiko. Nyuma yo kumara imyaka myinshi nkorana n’amagana y’amatorero mato, ndashaka kuvuga ku nzitizi zititabwaho cyangwa zigacecekwa nyamara zikunze kudindiza amatorero.

Ndizera ko ubu bushakashatsi buzagira imbuto bubiba mu mitekerereze y’abapasiteri cyangwa abandi bayobozi Imana izakoresha iby’ubutwari mu matorero mato. Izi mpamvu 10 zikurikira ntizitondetse hakurikijwe umumaro zirushanya. Byashoboka ndetse ko ziboneka mu matorero amwe, kuko nta matorero abiri ahuza ikibazo kimwe. Ariko uku ni ko byangendekeye, kandi uko bikurikiranye ni ko bikunze kugenda.

1. Kuba mushaka ko itorero ryanyu rikomeza kuba rito.

“Itorero ryacu turikundira uko ringana.” N’ubwo iyi myumvire iri mu matorero menshi, ntikunze kumenyekana kuko itajya ahagaragara, ndetse n’abayifite bashobora kutabimenya. Ibi bikunze kugaragazwa n’uko abayobozi n’Abakristo muri rusange banga kwakira ibitekerezo bishya, bakanaheza abantu bashya mu ibanga ahubwo bagaha umwanya abantu bamwe bakaba ari bo bashyira imbere. Abashya barabaramutsa, bakabatelefona ndetse bakabaha n’ibitabo, ariko bakabaheza.

2. Guhinduranya abapasiteri mu gihe gito.

Umupasiteri umwe uri mu kiruhuko cy’izabukuru yamaze imyaka 30 ayoboye itorero rito mu majyepfo ya New Orleans. Yambariye ibyo yabonye, ati “Ku Cyumweru nimugoroba nafataga amasaha menshi yo kuruhura mu mutwe mbere y’uko iteraniro rya nimugoroba ritangira. Mu biro by’itorero, nari ndimo gusoma amateka y’iryo torero ni uko nsanga mu myaka 50 iryo torero rimaze ryarayobowe n’abapasiteri bagera 22.” Byaramubabaje, ni ko kugira ati “Ibaze nawe ibyo bintu. Niba hagati y’umupasiteri n’undi harashiraga amezi 6, ubwo ni ukuvuga ko nta wamaraga imyaka irenga 2.” Amaze kubimbwira yamaze umwanya acecetse, ni ko kumbwira ati “Abo si abapasiteri, ahubwo ni abavugabutumwa.”

Ubundi nyuma y’imyaka 2 ni bwo umupasiteri aba amaze kumenyera kuyobora itorero, atari wawundi wo ku izina gusa ahubwo ari umuntu ukwiriye kuyobora itorero. Mu matorero manini, igihe cyo kumenyera kigera ku myaka 6. Ikindi, ntihazagire ugusezeranya ko kumarana umupasiteri igihe kirekire ari cyo gituma itorero rikura. Ariko ndaguhamiriza ko guhinduranya abapasiteri cyane bituma ridakura, keretse niba itorero ryarahisemo kwanga gukura mu buryo ubwo ari bwo bwose.

3. Kugira abantu bake b’abatoni.

Ntibikunze kubaho ko umuntu umwe atoneshwa kuruta abandi mu itorero, ariko iyo bibayeho bituma abamusimbuye bamwanga. Umupasiteri umwe w’itorero rito ashobora kwimurirwa ahandi, Abakristo bagaterana ngo bishakemo “umuyobozi w’agateganyo” kugeza igihe bazabonera undi. Bagatoranya abantu 2 cyangwa 3 (tuvuge ko bakuze), na bo bagakora imirimo yabo neza. Iyo bibaye ngombwa ko wa mupasiteri mushya agenda ku mpamvu zitunguranye, itorero riricara rigaha ububasha ba bayobozi 2 cyangwa 3 batojwe bamaze kugira uburambe.

Iyo abo batoni bamaze kumenyera mu nzibacyuho, bashobora kuvangira umupasiteri mushya uzaza bakamubuza gushyira mu bikorwa imigambi ye, nyamara bavuga ko baharanira inyungu z’itorero. Ikibabaje ni uko ibi babikora mu ibanga Abakristo batabizi, ariko ari amayeri bashyizeho yo kwigarurira itorero “Ibi si ngombwa kubibamenyesha bitarinda kubatesha umutwe.” “Ibi byakemurwa neza n’abantu bake!”

Ingaruka y’ibi ni uko bituma itorero riguma hasi, ntihagire umuntu wifuza kuba Umukristo waryo. Umuti rero ni uko itorero rishaka uburyo ryahirika ibyo bigugu, ntiryemere ko hari uwajya hejuru y’abandi ngo amare igihe kirekire, ndetse Abakristo bagashira amanga bakabaza ibibazo bijyanye n’imiyoborere. Soma muri 3 Yohana, urahasanga uwotwa Diyotirefe washakaga kuba ukomeye. “Hari icyo nandikiye itorero, ariko Diyotirefe ushaka kuba ukomeye muri bo araturosera [komeza usome…]” 3 Yohana 9-11.

4. Kutizera abayobozi.

Ibi nabibonye mu matorero mato (mu manini ntibyigera bibaho) mu manama ngarukakwezi. Mu matorero yikundira gukomeza kuba mato, bahayurana bapfa amafaranga 35 yakoreshejwe mu guhamagara, n’130 yaguzwe impapuro zo gukoresha mu biro. Abayobozi n’abapasiteri bakunze kubabazwa n’uko itorero ritabizera ku mafaranga 20 cyangwa 200. Itorero nk’iri ntiribasha gutera imbere mu kwizera no gushaka abazimiye. Amatorero mato yari akwiriye gutora abayobozi kandi akizera ko bakora neza umurimo wabo.

5. Ipfunwe.

Nahamagariwe kuba pasiteri ku ncuro ya kabiri ndi umunyeshuli mu ishuli rya tewolojiya, bampa kuyobora itorero rimaze imyaka myinshi ritava ku Bakristo 40. Nabonye ko amatorero mato afite inzitizi y’ipfunwe aterwa n’ubuto bwayo. “Ibi ntitwabikora kuko turi bake. Ntitunganya amafaranga n’amatorero manini yo mu mujyi.” Ibi bituma bategura ibikorwa bike, bagasaba Abakristo inkunga nke.

Umuti ni uguhanga amaso kuri Yesu kristo, mukamubwira muti “Mwami, urashaka ko dukora iki?” Petero yabajije Yesu ati “Mwami, uyu se [Yohana] azamera ate? Urashaka ko akora iki?” Umwami wacu yamusubije amagambo aduha urugero rwiza kugeza none, ati “Upfa iki? Nkurikira.”

Urashaka ko itorero ryawe rigarura abazimiye kandi rikaguka rigakura? Kura amaso yawe ku byo abandi bakora. Nkubwije ukuri, benshi muri bo banamuka vuba cyane ku buryo bugaragarira amaso. Ntugomba gufata urugero kuri abo. Baza Yesu uti “Mwami, urashaka ko dukora iki?” Icyo akubwira uhereko ugikore.

Abacamanza 9:8-9 Narekeshwa amavuta yanjye akoreshwa ibyo kubaha Imana n’ abantu, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y’ ibiti ?

Hari ahantu turi bituma tugira amavuta meza kandi ayo mavuta (Ya Elayo) akora ibintu bikomeye yimika abami, yomora ibikomere, barayarya bakamera neza, yanezeza Imana n’abantu. David yavuze ngo "yansize amavuta mu mutwe igikombe cyanjye kirasesekara."

Muri Israel amavuta ya Elayo yari ahenze uwayagira yabaga afite ibyagaciro gakomeye. Nicyo kimwe n’ umuntu yuzuye Umwuka wera aba afite agaciro gakomeye ku Mana. Kuko umu Kristo ntamenyekanira aho asengera uko yambara, oya ! Yarakwiye kugaragazwa n’uko yuzuye Umwuka wera ; muribuka ko Petero ari kwa Koruneriyo abonye abanyamahanga buzuye Umwuka wera yaravuze ngo " nibwo nkimenya ko Imana itarobanura ku butoni ahubwo mw’isi yose ukora ibyo ishaka iramwemera."

Murumva ko amavuta ariyo Umwuka Wera atuma Imana yemera abantu ku bw’amaraso ya Kristo Yesu n’ukuzura Umwuka wera. Yesu yabwiye umusamaliyakazi ngo "igihe kiza kandi kirasohoye abasenga Data bazamusengera mu mwuka no mu kuri kandi Data ashaka abamusenga bameze batyo."

Icyatuma intumwa zimenyakana ni uko bagira amavuta y’ Umwuka wera kandi ngo imbaraga nyinshi z’Imana zari kumwe nabo bakarushaho guhamya kuzuka kwa kristo’ Ibyakozwe n’Intumwa 4:33 ; ubuntu bw’Imana bukaba kuri bose.

None ibiti byasabye umwelayo ngo nureke ayo mavuta yawo wirirwe uhungabanira hejuru y’ibiti, umwelayo urabyanga kuko amavuta anezeza Imana n’abantu.

Ibintu biri kudusaba kureka amavuta ni byinshi : Ubuzima bugenda bukomera burasaba kureka amavuta umuntu akabaho akora amakosa ngo akunde abeho, ibigeragezo ducamo tutirinze byadukuramo amavuta yacu, ubushomeri, hari ababanza gutanga ruswa ngo babone akazi, abana b’abakobwa bakitanga ngo babahe akazi, umuntu akemera kukwishyurira amashuli ariko ubanje kurekura agakiza akagukoresha ibyaha... Ibyo birakorwa, hari abandi bacuruza badatanga ibyo bategetswe kugirango bakire vuba, no munzu y’Imana umuntu agakora ibishoboka byose ngo agere ku buyobozi ariko mu buryo budasobanutse, n’ibindi biri kuturekesha amavuta.

Ariko ntukareke amavuta yawe kuko niyo azatuma Imana ikubaha. Aba Kristo benshi batakaje amavuta basigaye babereye aho ariko barasenga ntibasiba mu rusengero, ariko wareba neza ugasanga indirimbo ziraririmbwa ariko zitagiramo amavuta. Ubutumwa buravurwa ariko amavuta niyo abuze. Ntabwo abadaimoni bazadutinyira ko dufite amazina akomeye mu rusengero, bazadutinya kuko dufite imbaraga z’Umwuka Wera. Iyo urebye ibyapa bivuga amadini n’amazina neza ukareba n’ibyaha bikorwa mw’isi wibaza icyo aba Kristo turi gukora bikarushaho kuba bibi iyo usanze abitwa abakristo aribo bakora bimwe muri ibyo byaha kandi bikomeye cyangwa se intambara mu matorero. Yakobo 4:1 Haravuga ngo muri mwe intambara ziva he ? Ziva mu birwanira mu ngingo zanyu.

Rinda amavuta niba waragize umugisha wo kuyabona. Ibyahishuwe 3:11

Anti- Kristo ari gukora mu buryo bw’amayobera bukomeye kandi mu nzego zose zifashe isi (Sante, economie, politique, Religion). Aho hose agenda aca intege abakiristo kugirango azafate isi bimworoheye. Iyo urebye uko isi yiteguye kwakira anti-Christ siko aba Kristo biteguye ko Kristo agaruka. Isi yose iri kwishyira hamwe ngo ibintu byose bibe kimwe, ariko uko isi ijya hamwe niko abakiristo tugenda tugira ibidutandukanya.

Byose turabireba uko bimeze ibimenyetso byose Yesu yavuze biruzuye Yesu ari hafi ariko ntazahava asanga tumeze nka ba bakobwa batagira amavuta kandi bose bagiye gusanganira umukwe ? Matayo 25 bose bari bambaye ikanzu y’ubukwe( Twese tuvuga ko twambaye gukiranuka) bari bahuriye kwitara( Ijambo ryawe nitara rimurikira ibirenge byanjye. Ubu abantu benshi batunze Biblia) Ariko icyabatandukanya n’ amavuta bamwe barayagira abandi ari ntayo n’ubu ikidutandukanya nabiyita abakristo nuko bamwe bafite Umwuka wera abandi bakaba ari ntawo.

Yesu ari hafi kuruta uko wowe ubitekereza rero shaka amavuta Imana itangira Umwuka Wera ubuntu kandi abari barawubonye nyuma bakagira intege nke mwongere muvugururwe mu bugingo kuko Yesu ari hafi uko tugira umwete mu gushaka ubuzima niko dukwiye no gushaka Umwuka wera.

Igikomeye Yesu ntazagaruka kw’isi azahagarara ku bicu avuze impanda n’akamo ka Malaika mukuru, abafite Umwuka Wera bose bazamuke bamusange abanyamubiri bose kuko ari impanda izavuga mw’ ibanga ntibazamenya ibyabaye.

Kandi Matayo 22:14 havuga ngo abahamagawe ni benshi ariko abatoranijwe nibo bake. Ikindi umwuka wera ni ingwate Yesu yaduhaye ko azagaruka iteka iyo umufite uhora wumva ko umukunzi wawe azaza, ikindi Umwuka wera aradusengera atunihira iminiho kuko twe tutazi uko dukwiye gusenga. Ikindi atwihanganisha mu mibabaro yacu. Imana ibahe umugisha muri byose mukomeze gushaka amavuta kandi abayabonye muyakomereho. Amen.

Mwari kumwe na Pastor Desiré ubakunda akabifuriza amahoro y’Imana.

Intuma y’Imana Joshua Ndagijimana Masasu, washinze itorero ry’Isanamitima rya “Evangelical Restoration Church” arahamya ko ikibazo cy’abasore cyangwa abakobwa baryamana n’abo bahuje ibitsina baba batubashye amahame y’Imana nk’uko byanditse muri Bibiliya.

Apostle Joshua Masasu, umuyobozi wa Evangelical Restoration Church
Apostle Joshua Masasu, umuyobozi wa Evangelical Restoration Church
Mu kiganiro twagiranye na Apotre Masasu yasobanuye ko umuco wo kuryamana hagati y’abantu bahuje ibitsina ari ikibazo gihangayikishije isi yose muri rusange.

By’umwihariko iki kibazo kikaba gihangayikishije u Rwanda dore ko naho hari umubare munini w’abantu baryamana n’abo bahuje igitsina.

Intumwa Masasu avuga ko akurikije amahame ya Bibiliya y’Imana Abakrisitu bagenderaho, asanga abaryamana bahuje ibitsina ari ikibazo gikomeye.

Masasu avuga ko Imana ijya kurema umuntu yabanje kurema Adamu nyuma imuremera umufasha ari we Eva kugira ngo amubere umugore bityo bakore umuryango.

Ati “Bo ubwabo ntabwo baba bakurikije amahame ya Bibiliya aho Imana idusaba ko umugabo agomba kubana n’umugore we bakuzuzanya. Abantu rero bafata umwanzuro wo kubana bahuje ibitsina cyangwa bakaryamana ntabwo baba bubashye Imana.”

Akomeza avuga ko ari umuco wazanwe n’iterambere, ku rundi ruhande ariko ngo ntiyanaryita iterambere kuko ari iminsi ya nyuma nk’uko byagendekeye abantu bo muri Sodoma na Gomora bakoze icyo cyaha Imana inanirwa kucyihanganira irabarimbura.

Ati “Mu by’ukuri ntabwo biba byumvikana ukuntu umugabo yahitamo kubana n’umugabo mugenzi we. Bibiliya ntabwo ibitwemerera rwose bashatse bagarukira Imana.”

Masasu avuga kandi ko mu itorero ayobora ku isi bafite gahunda ikomeye yo gukomeza kwamamaza ukuri maze abantu bayobye mu nzira y’Imana bazabone ko bibeshye bityo nabo bayigororokere.

Ati “Twebwe intwaro ni Bibiliya. Ubu urugamba tugomba gukomeza kurwana ni ugukomeza kwigisha imbaga y’Imana ukuri maze abantu bayobye nabo bakazagarukira imbara z’umwuka wera.”

Muri iki gihe bigaragara amadini ya Gikristu atakivugaho rumwe ko ikibazo cy’abaryamana bahuje ibitsina

Intumwa Masasu ntiyagaragaje niba yifuza ko abaryamana bahuje ibitsina barwanywa mu bundi buryo butandukanye no kubasengera gusa.

Nta gihe kinini gishize, umuyobozi wa Kiliziya Gato Papa Francisco atangaje ko abaryamana bahuje ibitsina badakwiye guhohoterwa cyangwa ngo bagirirwe nabi nk’uko bikunze kugaragara.

Muri iyi myaka ya vuba kandi mu itorero ry’Abanglikani ku isi risa n’iryamaze gucikamo amacakubiri kubera, itorero ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryemeye kuyoborwa n’umuntu bisanzwe bizwi ko aryamana n’abo bahuje igitsina.

Source: Inyarwanda
agakiza.org

"Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni indirimbo ya bene Kora yahimbishijwe ubwenge. Nk’uko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi, ni ko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza Mana!" Zaburi 42: 1-2.

"Zaburi ya Dawidi yahimbye ubwo yari ari mu butayu bw’i Buyuda. Mana, ni wowe Mana yanjye ndazindukira kugushaka, umutima wanjye umutima wanjye ukugirira inyota, umubiri wanjye ugukumburira mu gihugu cyumye." Psaumes 63:1-2.

Izi zaburi uko ari ebyiri ziratwereka abantu babiri basengera ibyifuzo byihutirwa, ndetse navuga ko ari byo ubuzima bwabo bushingiyeho: bafite inyota y’Imana, barayifuza mu buzima bwabo, barifuza kuyimenya birushijeho, bafite inyota yo kugira iyerekwa rishya, no kugirana na yo ubucuti…

Mu buzima bwacu bwa buri munsi, abant ubake ni bo bagira inyota kugeza ubwo bumva basumbirijwe bwo gupfa. Ariko kuri benshi batuye muri Afurika cyangwa mu bice by’ubutayu nka bene Kora cyangwa Dawidi, bishoboka ko bahuye n’ikibazo cy’inyota ikabahagarika umutima kugeza aho bumva ubuzima bwabo buri mu kaga, ndetse bashobora no gupfa

Inyota ni ikimenyetso kigaragaza ko amazi yagabanutse mu buzima bwacu ku buryo bukabije. Umubiri wacu ugira abasirikare ku mitwe y’imitsi y’amaraso, bashinzwe kumenyesha ubwonko ko amazi yagabanutse. Ibi biba iyo amazi agabanutseho igice cya litiro cyangwa litiro 1 yose. Inyyota ihita yigaragaza, ni cyo kigaragaza ko amazi ari ingenzi mu buzima.

Niba rero amazi ari ngombwa mu buzima bwacu kugira ngo tudapfa, hari ikindi kintu cya ngombwa mu buzima bw’abantu kugira ngo badapfa mu buryo bw’umwuka: Inyota y’Imana!

Ni nde wabasha kuvuga nka bene Kora ati “Nk’uko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi, ni ko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza Mana!”?

1. Inyota y’Imana

Kugira inyota ni ngombwa cyane mu buzimao umuntu afitiye inyota. Bamwe bagira inyota, ariko ntibamenye icyo bakora ngo bashire iyo nyota. Mu buzima busanzwe, bamwe banywa bagira inyota bakanywa inzoga zoroshye cyangwa izikomeye, abandi bakanywa fanta, abandi ikawa, mu gihe twese tuzi yuko umuti w’inyota ari amazi gusa!

Mu buzima bw’umwuka na ho ni uko, iyo dufite inyota tugomba kujya ku isoko gushaka amazi meza , kugira ngo atumare inyota.

Muri Yohana 4:13, Yesu aravuga ati "Umuntu wese unywa aya mazi azongera kugira inyota, ariko unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho."

Nyamara hariho abibeshya, bagira inyota mu bugingo bwabo bakuzuzamo ibintu bitazagira icyo bimarira imitima yabo. Bashakisha ibyo kwinezeza, bagakora amanama ajyanye n’amarangamutima yabo cyangwa amarari, n’ibindi imitima yabo irarikira.

Ariko inyota yabo izarushaho kwiyongera, bamere nk’abanyoye inzoga zisindisha. Ntibizabatera guhorana inyota gusa, ahubwo bazarwara, bacike intege kandi banamurwe n’uko nta gisubizo babonye kinyuze ubuzima bwabo.

Abandi bagirira inyota ibitari iby’umwuka, bagashaka amavuta, n’imbaraga zo gukiza abarwayi, ibimenyetso n’ibitangaza, ariko ntibagirire Imana inyota. Bakunda gusoma ibitabo bisa n’iby’umwuka, kandi by’amayobera, bakiruka inyuma y’abiyita abakozi b’Imana b’ibirangirire bumva bashobora kubamara inyota, ariko ntibagire inyota yo gushaka Imana ubwayo kandi ari yo ishobora kubamara inyota kugeza mu bugingo buhoraho (Yohana 4:13).
Imitima yacu rero ishobora kugira inyota, ariko se ni inyota y’iki?
Mbese ni inyota yo guhaza irari ryacu, guhaza kwifuza kwacu, gusubizwa iby’inyungu zacu ubwacu, cyangwa ni ukwegera Imana ngo tumenye uko twagendera mu bushake bwayo?

Dawidi yari afite inyota y’Imana, nta bwo yari afite inyota y’ibyo ishobora gukora mu buzima bwe, ahubwo yari afitiye Imana inyota by’ukuri, Imana ubwayo. Yayishakishaga umutima we wose, umutima we ukayifuza. Ni ukuvuga ko ubushake bwe bwose n’ubwenge n’amarangamutima byafatanirizaga hamwe gushakana inyota mu maso h’Imana.

Imana wayibona ute?...

Kurikira igice cya 2

Mu gice cya mbere twasesenguye neza isano riri hagati y’umuntu n’Imana harebwa uburyo Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo, uko icyaha cyaje kigatandukanya umuntu nayo n’ukuntu Imana yatanze umwana kugirango uzamwizera wese agarukane ishusho yamuremanye kandi bimuheshe n’ubushobozi bwo guhabwa ubugingo buhoraho, azabeho iteka ryose nk’uko na Yo ibaho iteka ryose.

Dufatanye gusoma ijambo ry’Imana mu bice bikurikira:

Itangiriro 1:26-27; Yohana 2:23-24

Nk’uko tubisoma mu gitabo cy’Itangiriro, umuntu afitanye isano rikomeye n’Umuremyi we kuko yamutekereje ho neza ijya kumurema kandi ikanabishyira mu bikorwa neza. Muri Bibiliya haboneka mo amagambo menshi yerekana ko Imana yita ku muntu cyane kandi ko imumenya ataraba n’urusoro mu nda ya nyina ikanamuheka kugeza imvi zibaye uruyenzi.
Muri Yohana 2:23-24, Yesu yagize ati “Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo aribo bamusenga.Imana ni Umwuka n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.”

Aya magambo Yesu yayavuze mu kiganiro yagiranye n’umusamariyakazi bahuriye ku iriba rya Yakobo, amusobanurira neza ko Imana ari Umwuka kandi n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.Wakwemera vuba cyane ko Imana ari Umwuka koko, kuko nta muntu n’umwe urayibonesha amaso, ariko ukibaza uti “Niba Imana ari umwuka umuntu yasa n’umwuka ate?”

Dore uburyo waboneramo ko umuntu ari umwuka:

1. Umuntu agizwe n’ibitekerezo (Mind)

Iyo urebye imiterere y’umuntu usanga agizwe n’ibitekerezo kandi ni nabyo amenyekaniraho.Iyo ari umunyabyaha ikibyerekana ni ibikorwa bibi akora, kandi ibyo umuntu akora ni igisubizo cy’ibitekerezo bye. Rero iyo umuntu yihannye ibyaha akakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we, usanga arangwa n’ibikorwa byiza, muri make ibitekerezo bye biba byarahindutse nk’uko Ijambo ry’Imana rishaka.

2. Umuntu ashobora gutekereza ibintu byinshi icyarimwe kandi byose akabiha umurongo, ku buryo unamubajije ibisubizo yahita abiguha ako kanya nta kimwisobye.

Urugero: Uburyo abayobozi bakuru (Leaders) bakira bakanasubiza
ibibazo byinshi mu biganiro n’abanyamakuru(Press conference).

3. Umuntu afite ubushobozi bwo kugenzura mu bitekerezo ibintu byinshi biri ahantu hatandukanye.

Urugero: Umuntu ashobora kuva mu rugo, nyuma akaza kureba
(mu bitekerezo) uko yasize ashashe icyumba araramo
ndetse akanabona ibara ry’amashuka yashashe.

Twabibutsa ko Yesu yavuze muri Luka 6:45, ngo” umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwiza bwo mu mutima we, n’umuntu mubi atanga ibibi abikuye abikuye mu butunzi bwe bubi,kuko ibyuzuye umutima aribyo akanwa kavuga.”

Imana ni Umwuka kandi n’umuntu yaremye mu ishusho yayo na we ari umwuka kuko umuntu agizwe n’ibitekerezo, kandi ntushobora kubirebesha amaso y’umubiri bitarajya mu bikorwa byaba byiza cyangwa bibi. Niyo mpamvu dukwiriye guhora dusoma Ijambo ry’Imana, turyigishwa ndetse tukagerageza no kurisanisha n’ingeso zacu za buri munsi kugirango ibyo dukora byose bibe byiza, bityo dutungane mu mwuka kugira ngo tubashe gusenga Imana nta nkomyi.

Dufatanye gusenga Imana muri iri sengesho:

"Data wa twese uri mu ijuru turagushimira ko waturemye mu ishusho yawe dusa nawe,n’ubwo icyaha cyaje kikatwanduza,ushimwe ko watanze umwana wawe w’ikinege Yesu Kristo kugirango umwizera wese akire, kandi turagusaba imbaraga zo kwiga tukamenya neza Ijambo ryawe kuko ariyo nzira yo gukomeza kubungabunga ishusho yawe muri twe.Tubisabye byose mu izina rya Yesu Kristo. Amen."

Imana ibahe umugisha!

MUTESA Epimaque

Mu gihe cyashize, umwe mu ncuti zanjye yiyirukanye mu murimo kubera agakungu yari afitanye n’umugore umwe wo mu itorero.

Ndashaka kugerageza kwifashisha ibitekerezo 7 bikurikira, kurira ngo wowe n’umuryango wawe n’itorero muri rusange mbakize uru rungabangabo.

1. ntukavuge uti “Ntibishobora kumbaho!”

Mu gihe benshi muri twe tuzunguza imitwe twemeza ko hari ibishobora kuba mu buzima bwacu, mu mitima yacu ntitwemera ko dushobora kugwa mu bishuko cyangwa mu cyaha cy’ubusambanyi. Ariko dukwiriye kuzirikana ibyo

Pawulo yavugaga ubwo yihanangirirzaga Abakorinto, ati “Ni uko rero uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa” 1 Abakorinto 10:12.

Ibi bisobanura ko dushobora kugwa. Ni uko rero tugomba kwirinda ubwacu tukarinda n’abandi bose. Isi yarakomeretse, umwanzi wacu araturwanya kandi imibiri yacu ni iminyantege nke!

2. Ihane kwishyira hejuru kwawe, no kuvuga ko ukiranuka ku irari n’ubusambanyi.

Bibiliya itubwira neza iti: Kwibona kubanziriza kurimbuka, kandi umutima wirarira ubanziriza kugwa (Imigani 16:18).

Abapasiteri bose nabonye baguye mu cyaha cy’ubusambanyi ni abumvaga ko bidashobora kubabaho. Akenshi rero kwishyira hejuru kwacu ni ko kudutera kwirengagiza ko dufite ubudahangarwa kuri icyo cyaha. Kwishyira hejuru kandi ni ko kudutera kutabona imbaraga zo kunesha, kugira ngo tubashe kubinesha bitaratugeraho.

Nta kabura imvano. Imbuto zibibwa mu ngo zitabanye neza. Bene Data, niba mu rugo rwawe ufite ibibazo, egera mwene so agufashe kubikemura kugira utazaba akabarore nyuma.

3. Ambara intwaro zose z’Imana, kandi uzihorane iruhande rwawe.

Inzira nyabagendwa y’abakiranutsi ni ukureka ibibi, uwirinda mu migenzereze ye aba arinda ubugingo bwe (Imigani 16:17).

Twese turemeranya n’uku kuri, ariko se tugendera muri uku kuri? Tuzi neza yuko atari byiza kwihererana n’uwo tudahuje igitsina (kugira ngo tutagwa mu bishuko), ariko se ibyo turabyitondera? Tuzi yuko tutagomba gutunga filimi z’ubusambanyi kuri mudasobwa zacu, ariko se ntitubikora?

Twese turemeranya yuko imigenzereze yacu ishobora kuba mibi rimwe na rimwe, ariko bene ibi bihe bitwereka ko twakoze ibidakwiriye. Bene Data, ku bw’ubutumwa bwiza no ku bw’itorero ryacu twirinde guhera uyu munsi, dukoreshe uburyo bwose bushoboka kugira ngo twe kubaho umugayo ubwacu cyangwa umurimo w’Imana dukora.

4. Wikurikira abayobozi benshi, kurikira umwe.

Amatorero menshi agira abakuru b’itorero benshi mu mpapuro, ariko mu by’ukuri baba ari “inkomamashyi” zikikije pasiteri mukuru. Bene ubu buyobozi bupfuye bushora abantu mu busambanyi bukanabuhishira.

Niba umwe mu bo mukorana umurimo ashaka kugushora mu ngeso nk’izo, gira umwete wo kumushyira ku mugaragaro. Yego hari imirimo mugomba gukorana mu ibanga, ndetse no ngombwa kubaha uwo mukorana. Ariko guceceka ikibi biha intebe icyaha. Ntugatinye kubaza ibibazo bikomeye.

Ibi byambayeho mu umwaka ushize, ubwo twasengeraga mu ishuri ryisumbuye. Iteraniro rirangiye, umukobwa umwe yaransigaje ambaza ibibazo bijyanye n’itorero. Umwe mu bakuru b’itorero abonye dukomeje guterana amagambo, yaraje aduhagarara iruhande kugeza igihe turangirije kuganira. Uwo munsi wose yatubaye hafi, kugeza nimugoroba. Ndamushimira ubucuti bwe.

Ni gute urimo kurinda abo mukorana muri ubu buryo?

5. Shyira umugore wawe hafi yawe, agufashe kwirinda.

Ubu ni uburyo bwiza bwo kwirinda, kandi umugore wawe na we aba yifuza kukuba hafi. Igitekerezo cyanjye ni iki: Umugore wawe agomba kumenya bihagije ibyo unyuramo kugira ngo abone uko agusengera.

Ni ukuvuga ko umugore wawe aba agomba kumenya ko abagore b’amarangamutima baba bifuza pasiteri, nyamara pasiteri we ntamenye icyo bagamije igihe bari imbere ye. Bisobanura kandi ko kwimenyereza kugumana na we bigufasha kudashaka undi ugomba kugufasha.

Mbese wowe n’umugore wawe mufatanya mute mu kwirinda?

6. Niba ushidikanya, irinde!

Ibi bisobanura akenshi ko utagomba gushaka umukozi w’umukobwa (cyangwa umugore). Bamwe barabikora ntibigire icyo bitwara, ariko benshi ni ho batangira kugwira. Bamwe mu bapasiteri bakoresha abagore hafi yabo, bagahorana na bo kenshi. Ku bwanjye, ibyo ni ukwigirira nabi. Simbishyigikiye.

Ikindi, sinjya nkunda kugenda jyenyine keretse iyo bibaye ngombwa.

7. Wibuke ko turwana n’imyuka mibi.

N’ubwo tutabiha agaciro, turwana n’abanzi 3 bakomeye (isi, umubiri n’umubi) kandi bose baba bashaka kutuvana mu murimo. Inararibonye yanjye, ubwami bw’umwijima burishima iyo pasiteri aguye kuko biba ari nka grenade yangiza abantu benshi icyarimwe.

Kugira ngo bimfashe mu rugamba rwo kwirinda, nkunda gutekereza ku mugore wanjye, abana n’itorero, nkibaza uko byagenda ndamutse mpisemo kwishyira hejuru nkabirutisha Yesu kandi ndi mu ntege nke. Bihita binsunikira mu byanditswe byera, ku mugore wanjye no ku murimo w’Imana bikamfasha kunesha.

Ni ryari uheruka gutekereza ku ntambara urwana?

Bene Data, ibyanditswe byera bitwereka neza ibi: Icyaha cy’ubusambanyi cyica abagikora bose. Nimureke twese twirinde! Mujye munsengera, musengere n’abari kure bose kugira ngo tutazaba akabarore. Tera intambwe zose zishoboka, kugira ngo ugendere mu gukiranuka. Dufatane urunana ku bw’icyubahiro cy’Imana, turinde imiryango yacu, n’itorero n’isi yose muri rusange.

“Bishimisha Imana iyo ibona abana bayo babanye mu mahoro, bakundanye!”

“Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana. Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo” 1 Yohana 4 : 7-8.

"Imana ni urukundo" , byumvikana ko urukundo ari kamere y’Imana. Ntabwo yuzuye urukundo, ahubwo yo ubwayo ni urukundo! Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ngo “Ukunda aba azi Imana” kandi "udakunda ntazi azi Imana."

Mu yandi magambo, iyo nta rukundo dufite, ntabwo tuba tuzi Imana, n’ubwo haba hari impano z’Umwuka dufite n’amahishurirwa.

Dusobanukirwe neza ibi, ko n’ubwo twaba dusa nk’aho turusha abandi kumva ijwi ry’Imana, ariko ntitugire urukundo muri twe, nta bwo tuba tuzi Imana dukorera. Kuko iyo tumenye Imana, tumenya mbere na mbere ko ari urukundo, kandi iyo iri muri twe, tugira urukundo nta kabuza. Imana ni urukundo kandi ishaka ko n’abana bayo bakundana.

Bishimisha Imana iyo ibona abana bayo babanye mu mahoro, bakundanye! Ariko ikibabaje ni uko usanga inzangano no mu nsengero. Buri wese arashaka guharanira inyungu ze, atitaye ku bandi.

Itorero rya Kristo nidukoreshwa n’urukundo, Imana izaba hagati yacu kandi tuzanesha.

Dukundane!

Isengesho ryanjye uyu munsi:

Mana Data, ha abana bawe kuba ibikoresho by’urukundo, kugira ngo isi imenye ko uri Umwami! Duhe urukundo kugira ngo tukumenye by’ukuri, mu izina rya Yesu, Amen!

Imana iduhane umugisha!

Kudatera imbere kwa bamwe biterwa ahanini no m Kutagira kwizera guhagije

Abantu benshi bananirwa gutera imbere no kugera ku bintu bihambaye kuko batagira Kwizera nk’ukwa YOSUWA na KAREBU ubwo bari imbere y’abanaki, bakabona ko ari banini koko, ariko bakizera ko Imana niba iri mu ruhande rwabo bazabarya nk’imitsima. Muri uyu mwanya tugiye kubaha urugero rw’uko wazamura ukwizera kwawe ugatera imbere.

Igihe kimwe umugabo wari utwaye imodoka yakoze impanuka imodoka irahirima ariko ntiyangirika, ni uko mu gace yari agezemo ahabona umusaza w’umunyabwenge cyane amusaba ko yamushakira abantu ahemba bakamwegurira imodoka.

Ni uko wa musaza aratekereza, yumva akwiye gukora ibishoboka byose ngo abashe kwegura ya modoka bamuhe ayo mafaranga ariko ikibazo cyari gihari ni uko mu bahungu batanu yari afite uwari uhari ari umwe nawe ufite ubumuga bwo kutabona ariko akaba yari umunyambaraga.

Muri abo basore uko bari batanu harimo Gasana, Kamari, Karake, Kagabo na Ntwari ari nawe wari ufite ubumuga bwo kutabona. Ni uko umusaza ahamagara wa muhungu we ngo amufashe maze n’uwo mugabo arabafasha, maze mu kujya guterura wa musaza ati sha ngaho wowe Karake nawe nawe Kamari mwese mufatanye na Karake, Kagabo na Ntwari buri wese ashyireho ake twegure iyi modoka.

Ni uko barayegura nyir’imodoka aratangara, atangazwa cyane n’umuhati Ntwari yashyizeho ariko ayoberwa impamvu uwo musaza yavuze andi mazina y’abandi bantu kandi ntabo abona, yibaza ko uwo musaza yaba afite izindi mbaraga z’imyuka idasanzwe.

Ni bimwanga mu nda aramubaza ati: “Ko bariya bantu bose wavugaga ntabo nabonaga, kuki wababwiraga ngo bafatanye kwegura imodoka kandi koko tukabigeraho?” Ni uko umusaza w’umunyabwenge n’igitwenge aramusubiza ati: “Uriya musore wanjye Ntwari muziho imbaraga nyinshi ariko ntago yari kugira icyizere cy’uko yaterura iyi modoka afatanyije n’abantu babiri gusa cyane ko njye nta n’imbaraga nisaziye.

Arisuzugura cyane nyamara ni umunyambaraga ariko iyo afatanyije n’abandi akoresha imbaraga ze zose. Kuko rero afite ubumuga bwo kutabona, navugaga n’andi mazina y’abandi basore ngo yumve ko Atari wenyine yongere imbaraga n’umurava yitange yumve ko ari gufatanya n’abandi, niryo banga ryatumye tubasha kwegura iyi modoka.” Ni uko umugabo atangarira ubuhanga bw’uwo musaza cyane ndetse amafaranga yari yamwemereye ahita ayakuba kabiri.

ISOMO: Nawe ushobora kuba mu byo ukora byose uri nk’uriya musore Ntwari, uri umunyembaraga ariko wisuzugura ukumva ko ntacyo washobora. Burya ikibura ngo umuntu atere imbere ni ugufata icyemezo wivuye inyuma ukumva ko byanze bikunze ugomba kubishobora.

Ukumva ko imbaraga ufite zizabona inyunganizi kandi ukanamenya ko ari byiza kumva ko utari wenyine, ko inama n’ibitekerezo by’;abandi nabyo bizagufasha ukabasha kugera ku ntego wiyemeje.

Burya byose bipfira mu mutwe, nk’uko uriya musore Ntwari nta handi imbaraga yakoresheje yazikuye uretse kwiyumvisha mu mutwe ko ibintu biza gushoboka ariko iyo wumvise ko ntacyo wageraho nyine ntacyo.

Uyu munsi ugire kwizera nk’ukwa YOSUWA na KAREBU maze urebe ngo urakora iby’ubutwari, witeze imbere, uteze imbere umuryango wawe, uteze imbere Itorero ryawe, uteze imbere igihugu cyawe, maze uhabwe umugisha, uheshe n’abandi umugisha!!

AMEN!!

“ Umuntu navuga ati “ Nkunda Imana” akanga mwene Se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwene Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye » 1 Yohana 4 : 20

“ Naho uwanga mwene Se ari mu mwijima kandi agendera mu mwijima, ntazi aho ajya kuko umwijima wamuhumye.” 1 yohana 2:11
Ijambo ry’Imana ni indorerwamo umuntu yireberamo , akamenya niba koko akwiriye kwinjira mu bwami bw’Imana.

Mu buzima busanzwe uretse ku bantu bake nabo twavuga ko badasanzwe, sinkunze kumva umuntu uvuga ko yanga Imana. Tubiririmba ahantu hose ko dukunda Imana, ariko ijambo ry’Imana rizanywe no kutuvuguruza ngo turabeshya ntidukunda Imana, kandi ngo ikimenyetso cy’uko twaba turi abanyabinyoma , nuko twanga abavandimwe bacu cyangwa se bene Data! Imana itugenderere

Ikibi noneho gikomeye, si uko twaba abanyabinyoma, ahubwo Bibiliya itwita n’abicanyi niba dufite inzangano muri twe. Uzarebe iyo umuntu yanga undi, aba yumva yapfa bakamuhamba ntazongere no kumubona mu maso ye, iyo agize ibyago , ntacyo biba bitwaye, mbese aba amwifuriza ibibi gusa. Urumva rero ko umuntu ufite umutima umeze utyo , ntashobora kuzabona Imana, ndetse aramutse anapfuye nta juru yabona.

“ Umuntu wese wanga mwene Se ni umwicanyi, kandi muzi yuko ari nta mwicanyi ufite ubugingo buhoraho muri we” . 1 Yohana 3:15
Mu rwego rwo kunoza imibanire yawe, yanjye n’Imana, nifuzagako twafata umwanya wo kwitekerezaho! Mbese ngira abantu nanga? Ibijyanye n’abakwanga byo , niba nta ruhare ubifitemo, byihorere utegereze Imana ubwo ifite uko izabigenza.

Nk’umuntu ushaka kujya mu ijuru wari ukwiriye gusengera umutima wera uzira inzangano.

Ujya kumva ukumva rwose umuntu w’umukristo avuga ngo uriya muntu ndamwanga cyane, bakaba babana mu murimo w’Imana ariko aho umwe aciye undi yahanyuza umuriro, kugeza n’aho umwe adashobora no gusuhuza undi, ariko agakomeza akaririmba ko azajya mu ijuru, ko atazibagirwa igihe yakizwaga! Ndahamya neza ko Yesu atatura muri uwo mutima. Yesu adusure kandi adushoboze kureka inzangano , aduhe imbaraga zo kunesha. Ibihe byiza.

Alice

4. Bakomereza kuri Yorodani:

Yorodani na yo irakomeye, ariko ni ahantu Imana yiyerekanira mu buryo bukomeye: Yorodani ifite amateka akomeye: itandukanya Isirayeli n’andi mahanga. Iyo Yorodani Imana yarayihagaritse, Abisirayeli baratambuka. Muribuka ko Namani yayigiyemo agakira ibibembe. Yohana ni yo yabatirizagamo, na Yesu ni yo yabatirijwemo.

Kandi Yorodani isobanura ikigeragezo umuntu yambukisha kwizera. Muribuka ko Eliya na Elisa bahageze, Eliya yafashe umwitero awukubita ku mazi barambuka. Uko ni ko natwe iyo tugeze ahakomeye Yesu yiyerekana mu buryo bukomeye ku bwo kwizera.

Yorodani Abisirayeli barayambutse, binjira muri gakondo yabo (igihugu cy’ amasezerano). Iyo uvuye muri Yorodani, uba ugiye kwinjira mu migisha y’Imana. Kandi birashoboka ko Imana itanga Kanani ukiri mu isi, kuko Yesu yavuze ngo “Ibyo mwasize nzabibakubira incuro 100 mukiri mu isi.”

Yesu aravuga ngo “Ni mwe mwihangananye nanjye, nanjye mbabikiye ubwami (imigisha).

Kandi hari umunsi tuzambuka Yorodani y’urupfu tujya mu ijuru, tube tubonye igisubizo cy’iteka ryose. Biragoye kwambuka, ariko Eliya (Yesu) akuri imbere biroroha kuko yanesheje byose. Indirimbo y’108 iravuga ngo “Mfite umugaba, ni Umwami Yesu nituba hamwe nzahora nesha.” Ikintu kidutera kuneshwa kenshi ni ukutaba hamwe na Yesu.

Bageze hakurya ya Yorodani, Eliya aramubwira ati “Nsaba icyo ushaka ndakigukorera tutarandukana: aho ni ho Imana iduhamagarira kugera, aho Imana ikubwira iti naguciye mu biganza nk’imanzi, nkurinda nk’imboni y’ijisho kandi ukaba ku mutima w’Imana. Hari abantu Bibiliya ivuga ngo abera bo mu isi ni zo mfura Imana yishimira (Zaburi 16:3).

Abo Bibiliya ibita ubwoko bwatoranijwe (1 Petero 2:9-11).
Imana izabaha imigisha myinshi nimugera aho, kuko Elisa Imana yamuhaye imigabane 2 y’umwuka wa Eliya. Uka ni ko na Yesu yazamutse mu ijuru, adusigira impano nyinshi n’imigisha myinshi. Murakoze mbifurije guhabwa ibikubye kabiri ibyo mwari mufite, ariko muciye mu nzira zzikwiriye kuko nusimbuka aho wasimbutse uzahagaruka kandi kuhagaruka bizakuvuna. Ni uko rero ugende nk’uko Bibiliya ivuga. Amen!

Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’ Imana.

AMABANGA AHINDURA UMUNTU KUBA UWO KWIFUZWA (Secrets that transform you to become a social man)

Iyi ni inyigisho ya kane aho twiga bimwe mu bidutera kubura inshuti kandi bidakwiye, kuko twaremewe kubana n’abandi mu mahoro. Mu nyigisho eshatu zishize twari twarebye eshatu mu mpamvu zitera umuntu kuba atakwifuzwa, bigatuma abantu bamuhunga. Iyambere yari Gushaka Iteka kuba uw’imbere “KWIBONEKEZA”, iya kabiri yari “SIMVUGURUZWA” UKUDAKURWA KU IJAMBO, (Self-will), iya gatatu yari NDIHAGIJE (Self-sufficient).

Turongera tugerageze kwinjira gato mu mitima yacu imbere, turebe ikindi kintu gishobora gutuma umuntu adashobora kubana n’abandi, bitewe n’imyitwarire ye ihera mu mutima no mu myumvire ipfuye. Imana yaduhamagariye kwezwa kandi nayo iziko ari urugamba rwo kwizera, kandi iyaduhamagaye niyo kwizerwa yiteguye kudufasha mu gihe natwe twemeye ko dukeneye ubufasha.

Ubwo tuyoborwa n’Imana rero tujye twemera no gutsindwa n’Ijambo ryayo kuko ari ryo ryonyine rifite ubutware bwo kutuyobora, kutwigisha kuduhanira gukiranuka no kutweza. (2 Timote 3:16)
Muri iyi nyigisho tuzarebamo ibintu bigera kuri bitandatu biranga umuntu ufite amahirwe make yo gushobora kubana neza n’abandi, ibyo bizaduhishurira imitima yacu, maze biduheshe no guhinduka , bityo tubonereho kumenya noneho ibiranga umuntu ubana neza n’abandi.

Mu nyigisho ya mbere twari twabonye ko mu bitera umuntu kunanirwa kubana n’abandi harimo:
1. Gushaka iteka kuba uw’imbere “KWIBONEKEZA”
Twari twerekanye ko uyu muntu arangwa n’ibintu bitatu
i. Gushakisha icyubahiro ku ngufu mu buryo bwose bushoboka
ii. Gukorera kugaragara mu bintu byose mu buryo burenze urugero
iii. Guhora asiganwa, arushanwa muri byose (competition)

Mu nyigisho ya kabiri twari twabonye icyo twise:

2. Kudakurwa ku ijambo “SIMVUGURUZWA”

Twari twerekanye ko uyu muntu arangwa n’ibintu bitatu:
i. Kugendana no kubana n’abagushyigikira gusa bakemera ibyo uvuze byose
ii. Gushakisha aba muvuga neza no gukunda kubiyegereza
iii. Gushyiraho umupaka w’icyiciro cy’abantu batagomba kumuhinguka imbere bagira icyo bamubwira

Mu nyigisho ya gatatu mu mpamvu zitera umuntu kunanirwa kubana n’abandi cyangwa akagira inshuti z’agahe gato gusa twari twabonye:

3. Ndihagije “Self-sufficient”

Twarebeye hamwe ibiranga Uwo muntu ari byo:

i. Amagambo yo kwikakaza no kwishongora
ii. Gusenya abandi no gukunda gusebanya
iii. Kubona ntawundi ushoboye.
Turebe icya gatatu mu bitera umuntu kunanirwa kubana n’abandi, turita uyu muntu“Ndisobanura”

4. NDISOBANURA

Uyu ni umuntu udashobora kubura uko yisobanura kukintu icyari cyo cyose, kandi abikora agereka amakosa kubandi cyangwa se kubintu mu rwego rwo kwerekana ko nta kosa agira, ko atibeshya. Ibitari mu murongo mwiza, bitameze neza, bidatunganye, byose biba byatewe n’abandi.

A. IBIRANGA BA NDISOBANURA

i. Ni gake cyane yibonamo ikosa, amakosa afitwe n’abandi
Iyi ni kamere tubona mu Itangiriro ry’icyaha ubwo Adamu yamaraga gukora icyaha we n’umugore we, igihe baryaga imbuto z’igiti Imana yababujije, ariko Imana yabaza Adamu uko byagenze, we ntiyemera uruhare rwe, ahubwo yisobanura agira ati ”Umugore wampaye niwe wazimpaye ndazirya” ikosa ryambere yarishyize ku Mana yamuhaye umugore, irya kabiri riba ku mugore wamuhaye imbuto, we ntacyaha afite, byakomeje bityo n’umugore ati ni inzoka yanshutse…... (Itangiriro 3:1-13), muri make byose biterwa n’abandi.

Umuntu umwe ngo yasuye ahantu, ahageze aganira na nyir’urugo, ikiganiro kirashyuha Madamu yibagirwako yashyize inkono kuziko, nuko mu kanya gato biba birashiriye, impumuro itari nziza igeze aho baganiriraga umugore yiruka agiye gutabara ibyari bisigaye, agarutse azayarakaye, yivovota ntawareba, aratangira ati ”Wamuntu we ubuturi mu bihebibi, ubukara bw’iki gihe buraka nkubwasaze, ubusafuriya nabwo basigaye bagurisha, ugashyira kumbabura kakaba karatse kagashyuha nk’akasaze, ububabura bw’iki gihe nabwo sinzi uko bwabaye, gatangira gufata umuriro kakaba gatwitse ibintu, imiyaga yubu nayo yose ihuha nk’iyahanzweho, yose wagirango bayerekeje iwanjye, abana banjye nabo sinzi iyo baba bagiye, ni indangare cyane, mbese iyo mpumuro wumva n’ibiryp byashiriye kubera ibyo byose. Muri make kuba ibiryo byashiriye si ikosa rye ahubwo ni amakosa y’amakara; imbabura; isafuriya, umuyaga n’abanabo mu rugo, kandi ariwe warangaye ariko we siko abyumva.

Igihe cyose uyu muntu aba yiteguye gushyira amakosa kubandi nicyo gituma batinya gukorana ikintu nawe kuko ahindukira agashyira ibibazo byavutse kubandi bantu. Mwabana ibintu bimeze neza ariko uba witeguye ko igihe cyose bitagenze neza uzabona akaga naho mwaba mwafatanije muri byose icyaha kizakugarukaho, uwo ntakindi gikorwa rero usibye kumugendera kure uko bishoboka kose.

ii. Mu kanwa ke ahorana kwivovota kandi yivovotera abantu cyangwa ibintu. Aho uhuriye n’uyu muntu uba uziko agiye gutangira kukubwira ibyo abantu (babana, abo bahuye, abo bakorana, aho yasengeye, mu modoka yagiyemo, kw’isoko, ………) bakoze bibi cyangwa bamukoreye bibi kuko nigake avuga ibyiza, cyangwa ngo we avuge ibyo yakoreye abandi bitari byiza cyangwa ibyo yagize mo uruhare byatumye ibintu bitagenda neza. Reka nkwereke gato uyu muntu, tuvuge ko yinjiye mu rusengero, akicara kuntebe maze ikamwanduriza ipantaro, ako kanya aho kumenya ko yicaye atabanje kureba ngo ahanagure aho agiye kwicara, ahubwo aherako yitotomba ngo abashinzwe urusengero bakora iki n’ibindi byinshi…. .cyo nicyo kiri bube ikiganiro cy’ibyo yavanye gusenga.

Yego hari ibyo abashinzwe urusengero batakoze ariko nawe reba neza hari icyo utakoze, wari kubanza ukangenzura aho wicara. Reka turebe mu rugo abantu bagiye kuryama bakibagirwa gufunga urugi maze abajura bakabiba, maze umugabo mu rugo si ugutuka abarurimo bose ye, uhereye kuwambere ukageza kuwanyuma ko ari indangare maze we ntamenyeko nawe ari mu barebwaga n’ikibazo cyo kureba niba baraye bafunze neza inzugi.

Hari ho inkuru nsoma muri Bibiriya zikansensa cyane, murizo harimo iya Nebukadinezari waryamye maze akarota inzozi zikamuhangayikisha umutima maze bwacya akazibagirwa, muzi icyo yakoze yahamagaye abantu yari aziho ubushishozi bose mu gihugu nuko abategeka kumusobanurira inzozi ubwe nawe atibuka, kandi ngo nibatabikora arabica. Nebukadinezari we wibagiwe inzozi arumva ntakosa afite ahubwo abatari buzisobanure nibo baricwa, nyumvira nawe, kandi ibyo byamuteye kurakara cyane nkaho afite impamvu, ubwo se uwo muntu aho abantu batamuhunga ni hehe?(Daniyeli 2).

Ubwo Yesu yigishaga yerekanye ikibazo cyaba bantu aho kiri ndetse anatanga igisubizo aho yagize ati”wandyarya we banza witokore umugogo ukuri mu jisho, bityo ubone gutokora agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wawe. (Matayo 7:3-5), aha Yesu ntiyabuzaga abantu kubakosora abandi cyangwa kubonako amakosa amwe aba yatewe n’abandi ahubwo yigishaga kubanza kureba mbere yo kugaya no gushinja abandi, niba wowe ari nta ruhare waba wagize mu bintu cyangwa niba wowe uri shyashya, hanyuma iyo ukoze utyo bituma uhana abandi cyangwa ubakosorana umutima w’imbabazi n’urukundo, bigabanya no guhora wivovotera abantu n’ibintu kuko uzi neza ko nawe utari misoso igoroye, yewe bituma ubasha no kubona ibyiza by’abandi no kugerageza kwabo, ukanabashima.

Buriya iyo Nebukadinezari aza kumenyako afite ikibazo cyo kuba we yibagiwe ibyo yarose, mu magambo ye yari kuvugana ikinyabupfura no kwitonda, akareka gukangisha urupfu, ahubwo akabasaba kumufasha. Ariko uzi kubana n’umuntu uzi neza ko n’amakosa ye ari wowe uzayikorera, ntibyoroshye.

Tuzakomeza n’inyigishoya gatanu
Pastor KAZURA B. Jules

Ni uko Petero aramubwira ati “Dore twebweho twasize byose turagukurikira.” Yesu aramubwira ati “Ndababwira ukuri yuko nta wasize inzu, cyangwa bene se, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza, utazahabwa ibiruta incuro ijana muri iki gihe cya none, ari amazu, ari bene se, ari bashiki be, ndetse na ba nyina, n’abana, n’amasambu hamwe no kurenganywa, maze mu gihe kizaza akazahabwa ubugingo buhoraho” Mariko 10:28-30.

Iki ni ikiganiro Yesu yagiranye n’abigishwa be, ariko by’umwihariko Petero kuko ari we wabajije Yesu ikibazo cyari kimuhangayikishije. Yibazaga ibyo yasize byose ku bwo gukurikira Yesu, akibaza icyo azunguka. Natwe hari ibyo twasize, ndetse ni byinshi. Icyo Yesu yashubije Petero ni igisubizo ku byo tujya twibaza mu buzima.

Yesu aramubwira ati “Ndababwira ukuri yuko nta wasize inzu, cyangwa bene se, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza, utazahabwa ibiruta incuro ijana muri iki gihe cya none, … hamwe no kurenganywa, maze mu gihe kizaza akazahabwa ubugingo buhoraho.”
Yesu amaze guhamagara abigishwa be, yabatumye kwamamaza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana ariko ababuza kujya bitwaza uruhago rurimo ifeza, cyangwa imvumba, cyangwa inkweto, … (Luka 10:5).

Amaze gutuma abigishwa 70, baragiye bamamaza ubutumwa bwiza kandi bamara igihe bakora ibyo n’ubwo nta feza, ibyokurya cyangwa kunywa cyangwa imyambaro bari barajyanye. Ni nk’uwavuga abamisiyoneri b’iki gihe. Ibyabo barabisize, ariko batungwaga n’abakunzi ba Yesu babagaburiraga bakanabambika, barangiza bakabasabira umugisha bagakomeza ahandi.

Urumva nk’umuntu wasize isambu kandi ari yo ivamo ibimutunga, yagombaga kugira impungenge kuko bamaraga igihe kirekire bagenda. None se ni bangahe, abo tuzi n’abo tutazi basize ibyabo, ingo n’imiryango yabo, bakaba babayeho kandi basangira n’abo batigeze kumenya, bakabambika, bakabakorera ubukwe, bakabarihira amashuri (bamwe bararangije), bakababera ba se na ba nyina? Aba tubasanga mu mujyi wa Kigali n’ahandi mu byaro, kandi nta kindi gituma babikorerwa keretse ku bw’ubutumwa bwiza. Nta bandi kandi babibakorera, ni abakunzi ba Yesu.

Reka nitangeho urugero, jyewe mama wambyaye ni umwe, ariko ba mama mfite ni benshi kandi sinigeze mbasaba kumbera ba mama kuko mfite ubyitwa kandi ubikwiriye. Ariko ku bw’urukundo rw’abana b’Imana, babonye ko ari ngombwa kumbera ba mama. Uzi kugira ngo umuntu yemere kwitwa nyoko atarakubyaye? Reka abavandimwe mfite bo sinabababara ngo mbarangize, ba papa na bo ni uko! Nawe rero ni uko, ndetse ababyeyi bo bagira abana benshi batabyaye, imfubyi na zo zikagira ababyeyi batazibyaye. Mbega ukuntu Yesu ari mwiza!

Abakunzi ba Yesu tunejejwe n’umuryango yaduhaye mu nzu y’Imana. Nkimara gukizwa nasize incuti nyinshi, kuko nari umunyeshuli kandi w’umuhanga kandi uturuka mu muryango wifashije. Bitewe n’urukundo Imana inkunda, ntiyashimye ko ngumana n’incuti zo mu isi zitazagira icyo zimarira, ahubwo yampaye agakiza kugira ngo nyuma izampe ubugingo buhoraho mbane na yo iteka ryose. Nyuma yo gukizwa rero nahereye kuri zeru, mbona incuti nshya n’ababyeyi n’ibindi ntatekerezaga. Nzi ko hari benshi byagendekeye nkanjye.

Imana ishimwe! Jyewe mbona incuro ijana (100) zararenze, kuko yambabariye ibyaha ntari kubona ikiguzi ntanga ngo mbabarirwe, yongeraho ababyeyi benshi, abavandimwe n’incuti n’indi migisha nkenera nkiri mu isi.

Muri iki gihe cya none, bigaragara ko gukurikira Yesu bizana inyungu muri byose kuko birimo isezerano ry’ubuzima bwa none n’ubuzaza na bwo. Urukundo Imana idukunda ni isoko y’imigisha yose: ubuzima buzira umuze, ubukungu, umutekano n’ibindi bifitanye isano no guhirwa mu buzima. N’ubwo abakiranirwa rimwe na rimwe bagubwa neza, ariko uburyo bwizewe bwo gutera imbere ni ukubaha Imana no gukomeza amategeko yayo. Tukiri mu isi rero, imigisha izatuzaho kuko twubashye Imana, ndetse no mu gihe kizaza Yesu aduhe ubugingo buhoraho.

Gusa ibi byiyongeraho kurenganywa (Mariko 10:30), kuko isi iratwanga, n’imibiri yacu ikababazwa tuzira urukundo dukunda Yesu. Yesu ntiyigeze akuraho kubabazwa (Mariko 13:13; Yohana 15:18), ariko hamwe n’ibyo yadusezeranije ko tuzahozwa ku bw’imigisha azadukubira incuro 100, zirimo incuti no kugubwa neza k’uburyo bwinshi. Niba Imana ari incuti yacu, tugomba kwihanganira ibigeragezo kandi tukayishimira ko yaturemeye umunezero usaga hagati y’imibabaro tunyuramo.

Simeon Ngezahayo

Abiringiye Uwiteka Bameze nk’umusozi wa Siyoni, Utabasha kunyeganyezwa, Ahubwo uhora uhamye iteka ryose. Nk’uko imisozi igose i Yerusalemu, Ni ko Uwiteka agota abantu be, Uhereye none ukageza iteka ryose.(Zaburi 125:1-2)

Iyi Zaburi itugaragariza ko abiringiye Uwiteka badashobora guhungabanywa n’ikintu icyo aricyo cyose kandi iteka ryose. Ubusanzwe ibyiringiro bikugeza kucyintu gifatika bikamara ubwoba ndetse no gushidikanya.

Umuhanuzi Yeremiya Yavuze ko uwiringiye Uwiteka ameze nk’igiti gishoye imizi mu amazi,kidatinya amapfa,gihorana itoto kandi gihora cyera imbuto zacyo.(Yeremiya 17:8)

Naho Yobu 19:25-27 Yahamije ibyiringiro bye ati: "Ariko jye ubwanjye nzi yuko umucunguzi wanjye ariho, Kandi amaherezo azahagarara mu isi. Kandi uruhu rwanjye nirumara kubora, Nzareba Imana mfite umubiri.

Nzayireba ubwange amaso yanjye azayitegereza si ay’undi nuko umutima wanjye umarwa n’urukumbuzi". Aha nubwo Yobu byose byari byarashize Umugore n’Inshuti baramuvuyeho ibyiringiro bye byamwerekaga ko ntacyo akennye kandi ko muriwe hari ubutunzi bukomeye.

Mugihe Petero yandikaga inzandiko itorero ryari mu makuba menshi ariko yarababwiye ati: "ahubwo mwubahe Kristo mu mitima yanyu kuko ari we Mwami,
Kandi mube mwiteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impanvu z’ibyiringiro mufite" 1Pet 3:15

Kubera ibirwanya ubugingo bwacu abakristo benshi bamaze gucika intege ibyiringiro byabo bigashira ariko bene data nimukomere kuko ibyiringiro byacu ku UMWAMI Yesu Kristo si ibyubusa nkuko byanditswe ngo twe tubikiwe:

Ibyo ijisho ritigeze kureba, n’ibyo ugutwi kutigeze kunva, Ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, Ibyo Imana yabyiteguriye abayikunda.

Kandi mwibuke ku UMWAMI Yesu yivugiye ngo : "Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku imperuka y’isi" Komeza ibyiringiro byawe ku Imana maze nayo izagutabara,Izakunezeza,Iguhe amahoro ndetse n’ubugingo buhoraho.

Rev Muntu Benjamin

Yesu yemeye kubatirizwa muri Yorodani kugirango yisanishe natwe, iyo niyo mpamvu ikomeye y’ingenzi yabimuteye. We yari umunyakuri kandi yari umwere nta cyaha na kimwe yari yarigeze akora, ariko yemeye kwibira muri yorodani yari yarabatirijwemo abari abanyabyaha, abari abicanyi, abagome ndetse n’abajura n’abandi bari babi bikabije.

We wari igisubizo kimwe rukumbi cy’iyi si yemeye kwibira mu mazi yari yarinjiwemo n’abari barakoze ibyaha. Niyo mpamvu ingorane n’ibibazo byawe Yesu ashobora kubyumva kuko azi neza uburibwe bwabyo.

Oya ntago Yesu yagumye mu ijuru aho abamarayika bamusingiza gusa ahubwo yemeye kumanuka aza mu isi abaho ubuzima nkubwo abantu tubamo, kugirango aduture imitwaro iremereye twari twikoreye.

Umuntu ashobora kutamenya ikigukwiriye ariko Yesu arakizi neza!

Nkuko amubyeyi yifata imbere y’abana, yumva ibyo bamusaba, atanga ibikenewe, mbese akurikirana ubuzima bwabo bwa buri munsi niko Yesu ameze. Amenya ibyo umuryango we ariwo twebwe ukeneye.

Byarashobokaga cyane ko Yesu avukira mu muryango ukomeye, cyangwa se akavukira muri hoteri, aho aboroheje byari kubamerera bite ko ubanza batari no kumenya ayo makuru!

Yesu yabibonye kare yicira bugufi kugirango ahe amahirwe n’abitwa ko boroheje ngo nabo babashe kumubona, aha niho yahuriye na bwa buzima bugoranye, umuryango yavukiyemo wari uworoheje arangije avukira no mu icumbi ahantu hatari aho kubahwa rwose.

Kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha. Abaheburayo 4.15

Aya magambo aratwereka byukuri ko Yesu nawe ubwe yageragejwe ndetse ko abasha no kubabarana natwe mbese yananirwa kudutabara mu bitugerageza?
Oya ahubwo ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose. Abaheburayo 2.18

Muri make ibibazo waba ufite ibyo aribyo byose, amasengesho usenga ndetse na cya gihe uba utakibasha kuvuga Yesu we arakumva, ni inshuti nyanshuti ntiyakwirengagiza kuko azi ubusharire bw’ingorane cyane ko nawe yahuye nazo

Isengesho

Mwami Yesu urakoze ko unyumva mu ngorane zanjye zose. Ntago nshaka kuyoborwa n’umubiri wanjye ahubwo ndashaka ko wowe ukorera umurimo wawe muri njye, Amen.

Mat.7:21 "Umuntu wese umbwira ati ’Mwami, Mwami’, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka.

Hari ukuvuga hakaba no gukora. Kuvuga ubwabyo biroroshye, kuko ushobora kubwira abantu icyo ushaka ko batekereza ko uricyo nyamara atariko uri.

Wavuga iby’Imana n’uko wayibonye ndetse ukemeza abantu ibyayo ariko wowe utari uwayo. Ikibabaje ni uko umeze gutyo atari we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, dore ko Umwami wabwo we adahishwa. Iyo utumvira Imana uyoborwa na kamere, byanze bikunze.

Hari igihe abisiraheli bagomeye Imana, yasamura ubutaka burabamira ; kuko Imana yari yarabivuze. Imana yo ibyo ivuze niko biba biri mu bunyangamugayo bwayo, ntiyakangwa no kurimbura abo yiremeye niba batubahirije ibyo yavuze.

Ukora ibyo Imana ishaka niwe uzinjira mu bwami bwo mu ijuru. Gukora nibyo bifite icyo bikumarira. Uwakwirirwa azenguruka mu byumba by’amasengesho ariko adakora ntacyo yaba atwaye Satani.

Bakundwa, birababaje kubona abizerwa batakiboneka mu bitirirwa izina ry’Imana. Nyamara uwageze ku musaraba yakagombye kuba yarahindutse kuko uwo twakiriye afite ububasha bwo kuduhindura bashya rwose, tugahindurirwa gukora ibyo Imana ishaka.

Imana twakiriye muri twe ibana natwe hose kandi buri gihe. Ibyo ishaka yabiduhishuriye mu Ijambo ryayo kandi yarabitumenyesheje, tubana nabyo hose. Ntacyo dufite twakwitwaza.

Nidukora ibyo Imana ishaka ubwabyo bizavuga abantu babibone nubwo tutavuga. Uwahamagawe wese akwiriye gukora nkawe ubwe nubwo twese duhuriye ku kuba imbata zo gukiranuka.

Umuntu w’Imana akwiriye kuba ashyitse rwose kugira ngo akore ibyo Imana ishaka. Uwaba adafite urukundo muri we nubwo yakwitanga ngo atwikwe, akagura ibye ngo bihabwe abakene, yaba aruhiye ubusa. Mbere yo kureba ibyo twakoze, Imana yo ireba icyaduteye kubikora.

* Gukora ibyo Imana ishaka ni ikintu gikomeye kuko tubikomora mu Ijambo ry’Imana ; nyamara Satani arwanira kugira ngo tutibwira iby’amategeko y’Imana. Satani azi ko nitwibwira iby’Ijambo ry’Imana, tuzaba twamucitse. Mukundwa muri Kristo Yesu, ujye utuza ushake umwanya wo kuza kubyo kurya by’ubugingo.

* Ikindi dusabwa kugira ngo tubashe gukora ibyo Imana ishaka ni uko tugomba kumenya abo turi bo. Uwamenye ko Imana ari Se ashobora gukora ibyo ishaka. Uwayimenya akayitinya, ntiyatinyuka no kuyicumuraho. Indangagaciro z’ab’Imana zikwiriye kutubuza gukora ibyo abandi bakora. Nizo zaranze Yosefu kwa Potifari abasha kunesha icyaha cy’ubusambanyi.

Efes.4:16 Kuri uwo ni ho Umubiri wose uteranywa neza, ugafatanywa n’uko ingingo zose zigirirana, nuko igice cyose kigakora umurimo wacyo cyagenewe. Muri Kristo uwo ni ho umubiri ukura gukura kwawo, kugira ngo ukurizwe mu rukundo.

Ntushobora kuvuga ko uri umukristo udateranijwe neza na Kristo ngo ubashe gukora ibyo ashaka. Twebwe ab’itorero twagizwe ingingo z’umubiri umwe, Kristo niwe mutwe wawo. Dufatanyirizwa hamwe n’imbaraga ziva muri uyu mutwe, niyo mpamvu tugomba kugira inyungu zimwe tukagira amaraso amwe adutembamo. Buri rugingo ntirukora ibyo rushaka, ni umutwe ugena ibyo rukora, nibyo binatuma tugira urukundo nubwo dutandukanye.

Dukwiriye gukizwa bikagaragara. Amen !
Evangeliste Prof. KIGABO Thomas

Wakwibaza uti “Ese mu byukuri ni iki Imana inshakaho”, Umugambi w’Imana ku muntu ni uko akizwa akava mu byaha.Imana ikunda umuntu kuko no mu byaremwe byose ntagihwanyije ubwiza n’umuntu.Bibiliya itubwira ko umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana (Itang 1:26-27) ibyo bigaragaza urukundo rukomeye Imana ikunda ikiremwa muntu.

Imana ni umuremyi w’ijuru n’isi,waremwe n’Imana kandi izi ibyawe byose.Hari igihe umuntu agera mu buzima bugoranye ibigeragezo bikaba byinshi cyane ukibaza uti “Ese ubundi naremewe iki?”Hari bamwe bahita bishora mu byaha by’uburyo butandukanye nk’ubusambanyi,kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi, bakibwira ko ariho babonera amahoro nyamara nta mahoro y‘umunyabyaha kwa Yesu ni ho gusa wabonera amahoro.Hari icyo Bibiliya ibivugaho:

1.Waremewe kugirana ubusabane n’Imana

Twaremewe kugirana umubano ukomeye n’Imana,gusa uwo mubano waje gusenywa no gusuzugura Imana,ariko ku bwo gutsindishirizwa n’amaraso ya Yesu Kristo umuntu yongeye kugirana ubusabane n’Imana.(Rom 3:23-24).

2.Imana ni inyembabazi

Nta kindi gitandukanya umuntu n’Imana uretse ibyaha ariko ku bw’urukundo Imana idukunda n’Imbabazi zayo zitagira akagero ihora itwiyegereza nyamara ibihembo by’ibyaha ni urupfu ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu(Rom 6:23).

3.Yesu yazanywe no kuducungura

Imana yohereje umwana wayo kugirango abe impongano y’ibyaha byacu.Tubabarirwa ibyaha byacu ndetse tukazaronka n’ubugingo buhoraho binyuze mu kwizera Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wacu. “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho”(Yoh 3:16).

Deo JYAMUBANDI

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 kamena 2016, barangajwe imbere n’umunyamabanga mukuru wa ADEPR mu u Rwanda,abakirisito ba ADEPR umudugudu wa Nyakabanda bakoze umuhango wo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi, igikorwa cyaranzwe n’urugendo rwo kwibuka ndetse no kuremera umwe mu bakirisito b’uyu mudugudu wacitse ku icumu utishoboye.

Uretse umunyamabanga mukuru wa ADEPR, uyu muhango witabiriwe n’Umuyobozi wa IBUKA mu umurenge wa Niboyi, aba kirisito n’abandi bayobozi batandukanye bo muri iri torero n’inshuti zabo. Iki Gikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka Abacu bazize Genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994, rwatangiriye ku Kinamba rusorezwa ku urwibutso rwa Kigali ku Gisozi. Abitabiriye uyu muhango bibukijwe amateka yaranze u Rwanda, ububi bwa Genocide ndetse bibutswa by’umwihariko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ariyo “ Twibuke Genocide yakorewe abatutsi, turwanya ingengabitekerezo yayo”

Umunyamabanga mukuru w’itorero ADEPR mu Rwanda Rev Past SEBAGABO

Umunyamabanga mukuru w’itorero ADEPR mu Rwanda Rev Past SEBAGABO Leonard yabwiye agakiza.org ko kwibuka ari igikorwa gisanzwe gikorwa mu itorero rya ADEPR, kugirango bigire ku mateka mabi yabaye bityo barusheho gufata ingamba zizatuma genocide itazongera, akomeza avuga ko kwibuka babibonamo umusaruro w’uburyo bubiri : Gusana imitima y’abantu no kubaka ubumwe bw’igihugu ariko cyane cyane ubumwe bw’itorero nk’uko babyigishwa na Bibiliya.

Abayobozi batandukanye bari ku urwibutso rwa Kigali ku gisozi

Uretse kandi uru rugendo rwo kwibuka, itorero rya ADEPR Nyakabanda ryaremeye Umupfakazi utishoboye witwa Mukayirege Chantal, rimutera inkunga y’amafaranga 100,000 Frw, Pastor SINDAYIGAYA Alexis Umuyobozi w’umudugudu wa Nyakabanda akaba yadutangarije ko uyu MUKAYIREGE asanzwe acuruza imyenda, ariko kuko igishoro cye cyari gicye ndetse akaba yari anafite ibindi bibazo yagiye ahomba, kuri ubu bakaba bizerako uku kumuremera bizamufasha kwiteza imbere, kuri ubu bakaba ariwe bahereyeho ariko ngo barateganya kuzakomeza iki gikorwa no ku bandi.

MUKAYIREGE Chantal Waremewe

Nyuma yo kuremerwa MUKAYIREGE akaba yatubwiye ko mbere na mbere asabira umugisha abamutekereje ndetse abashimira ibitekerezo byiza bikomeza abandi, akaba asaba bagenzi be bacitse ku icumu batishoboye ko bakwikomeza kuko bafite abavandimwe babitaye ho, Mu gusoza twababwira ko ADEPR Nyakabanda ari umwe mu midugudu igize Paruwasi ya Kicukiro yo mu itorero rya ADEPR Akarere ka Kicukiro, ururembo rw’umujyi wa Kigali, akaba ari urusengero rugizwe n’abakirisitu basaga 356.

Past SINDAYIGAYA Alexis Umuyobozi w’umudugudu wa Nyakabanda

Twifatanije n’imiryango yabuze abayo muri Genocide yakorewe abatutsi, tubabwira ngo Mukomere kandi Muhumure Imana yabarinze Irabakunda. Ernest RUTAGUNGIRA

Mu mwaka w’ 1976,igihe Imana yavuganye n’umutima wa Joyce ko umunsi umwe azagira“inyigisho yagutse y’ivugabutumwa ”Yahise atekereza ikizabaho nyuma y’imyaka mirongo ine yari imbere.

Bivuye mu nyigisho za Bibiliya mu rugo rwabo…kumvikana ku ma radiyo make yavugiragaga mu gace k’iwabo…kugera ku mbaga y’abantu ingana na bibiri bya gatatu by’isi biciye mu kiganiro cyo kuri televiziyo kitwa:kunezererwa ubuzima bwa buri munsi(Enjoying Every day Life)

Dave na Joyce babonye Imana ikoresha Minisiteri yabo mu kuzana ubufasha ndetse no gukiza ama miliyoni z’abantu harimo na gahunda y’ibikorwa by’urukundo biri kuzenguruka isi yose.

Nyuma gato baje kwicara baganira ku kintu cy’ingirakamaro muri minisiteri yabo, ibihe bishimishije,uko byose byatangiye hamwe n’ibintu by’agahebuzo Imana yakoze mu rugendo.

Imyaka mirongo ine ya Minisiteri ni igihe kirekire.Ese byatangiye bite?

Joyce:
Umunsi umwe nari ndi kumva inyigisho kuri kasete(cassette). Yamaraga iminota mirongo itandatu. Nashimishijwe cyane rero n’ukuntu umuntu ashobora kumara isaha yose atanga icyigisho ku murongo umwe Kandi sindambirwe kumwumva.

Ubwo,ku musozo w’iyo nyigisho,nari ndi gusasa uburiri bwange nkora n’uturimo two mu rugo nkumva Imana iri gushyira mu mutima wange ubushake bwo kwigisha ijambo…kandi ko ngiye kujya ku isi yose nkigisha, ikintu rwose cyumvikanaga nk’ubusazi . Ariko by’ukuri hamwe n’Imana ibintu byose birashoboka.

Ni iyihe ntambwe yawe ya mbere nyuma yuko umenye ko Imana iri kuguhamagarira gukora ivugabutumwa?

Joyce:
Natangiye inyigisho ya Bibiliya,ni muri ubwo buryo byatangiye. Ariko sinari nzi uko bigisha inyigisho ya bibiriya,ubwo rero nabajije Pasitori wanjye. Aramfasha ansaba ko nakwifashisha ibitabo bijyanye na bibiliya by’uruhererekane rwa Tomusoni(Thompson) uhereye mu gitabo cya Yohana. Ubwo rero ni aho natangiriye: Yohana igice cya mbere umurongo wa mbere(Yohana:1:1). Ariko rwose sinagaragaraga nk’umwigisha wa Bibiliya. Ni ko nagaragaraga se?

Dave:
Oya, uko byagaragaraga ntiwari we,ariko kuva na kera wari ufite impano yo kwigisha. Kandi mu gihe Joyce yabaga ari kwigisha yigaga binyuze mu ijambo uburyo bwo gukura hamwe no guhangana n’ibibazo bitandukanye mu buzima bwe. Rero ibyo yahuye na byo byose yagombaga kubyigisha abantu.

Joyce:
Twabaga buri gihe dufite hagati y’abantu makumyabiri na batanu na mirongo itatu buri ku wa kabiri n’ijoro. Kandi barazaga rwose haba mu gihe cy’urubura,imvura yaba iri kugwa…icyari kuba cyose barazaga. Umuntu umwe rero aza kunsaba gutangiza inyigisho ya bibiriya mu rugo iwe ku wa Kane nyuma ya saa sita.Twakoze ibi by’inyigisho za bibiliya imyaka itanu.

Ni ryari watangiye kwakira inama z’abagore za buri cyumweru ku rusengero?

Joyce:
Mu mpera y’imyaka itanu,niyumvisemo Imana inyobora ku guhagarika inyigisho za Bibiliya. Naratekereje,nti”ni igihe cyanjye cyo kuzamurwa mu ntera,ikintu gikomeye kigiye kubaho ubungubu” ariko mu gihe cy’ umwaka wose nta kintu cyabaye.Uwo wambereye umwaka w’urujijo. Ubu ni bwo nsubiza amaso inyuma ngatekereza nkabona ko Imana yanyigishije ikintu cy’ingirakamaro cyo kuba uwo ndi we.

Kubera ko numvaga ntatekanye,sinakundaga uwo nari ndi we nkagerageza kenshi kwigira undi muntu,wenda umufasha wa Pasitori cg umukozi wange wo mu rugo umuturanyi wa hafi .Muri uwo mwaka nagerageje gukora ubusitani no kujya ndoda imyambaro y’umuryango wanjye…ibi byose ariko nabonye ko atari byo Imana yampamagariye gukora.

Dave: Yandodeye amakabutura abiri cyari ikintu kidasanzwe.
Joyce: (araseka) ndabyibuka,yari ikigina yari afite ikigina kijimye n’udushumi mu rukenyerero.
Dave: Ayo makabutura yari afite imifuka iyasumba. Nakase imifuka nyivanaho. Nagombaga gusigarana amakabutura.Imifuka narayitwitse!
Joyce: Yego hanyuma mu 1980, twatangiye kwitabira itorero ryari ritangijwe ryitwa Ihuriro ry’Ubuzima bwa Gikristu (Life Christian center). Bambajije nimba nshaka gutangira kwigisha abagore inyigisho za bibiliya. Babitangaje gato,numva iki ari igitangaza kivuye ku Mana: kuri uwo wa Kane wa mbere mu gitondo haje abantu ijana na cumi na batanu! Nyuma y’igihe gito bansabye kujya mu buyobozi,nuko ishuri rya bibiliya rirakura kugeza hafi ku bantu Magana atanu buri cyumweru.

Muri ibi ni ryari watangiye kumvikana kuri radiyo?

Joyce:
Pasitori wanjye yari kuri radiyo haboneka akanyanya gato nyuma y’uko Pasitori arangije kubwiriza.Hanyuma ambaza nimba nshaka kugakoresha. Natangiriye kuri WCBW muri Mutagatifu Louis (St. Louis) ikiganiro cy’iminota cumi n’itanu cyabaga rimwe mu cyumweru.

Nyuma y’imyaka itanu,mu 1985, twamenye ko ari igihe cyo gusiga Itorero ry’Ubuzima bwa Gikirisitu (Life Christian church).Uwiteka yadutegetse gutwara ubutumwa bwiza mu majyaruguru,amajyepfo,uburasirazuba n’uburengerazuba.Twatangiye rero kwakira inama mu majyaruguru,amajyepfo,iburasira ndetse n’iburengerazuba bwa St. Louis.
Kugeza ubwo,twarimo dutangiza ivugabutumwa kure y’iwacu aho twari tumaze kugira abantu batanu cyangwa batandatu badukoreraga.Twari dufite umuntu umwe wagombaga gufungura no gusoma ubutumwa bwoherejwe (mails), undi wagombaga gutubura amakasete.Twari dufite telefoni nyinshi.Twari dufite kandi umuntu watunganyaga gahunda zo kuri radiyo inyuma y’akabati mu cyumba cyo kuryamamo cy’umuhungu wacu. Nareraga abana kandi nari mfite agahinja, ’ingimbi n’abangavu.

Dave: Ndimo kuza mu rugo numva Joyce avuga, ati”ibi birarenze simbasha kubyakira”. Nyuma y’amezi atandatu naretse akazi kange kugira ngo niyegurire umurimo w’ivugabutumwa igihe cyose.Nateguye inama zose,ntunganya ibyo kwishyura abakozi hanyuma ngura n’igihe cyose kuri radiyo.

Mu ntangiriro byari bikomeye kugera ku ma radiyo kubera ko Joyce yari ataramenyekana. Ariko nyuma inkuru yaje kumenyekana ko ari umuntu mwiza,byarushijeho koroha.Mu myaka mike yakurikiyeho twari tumaze kujya tuvuga ubutumwa ku ma radiyo ijana na mirongo itanu.

Ni ryari wafashe umwanzuro wo kujya kuri televiziyo?

Dave:
Yewe si ibintu nari narateguye pe! Umunsi umwe nari ndi kwitegura kujya ku biro(office) muri ako kanya Uwiteka afungurira umutima wange kumva ububabare bw’abantu.Ndi kurira Imana irambwira Iti”Naguteguye iki gihe cyose kugira ngo ujye kuri Televiziyo”.

Naratekereje mbona nta buryo buhari bwo kujya kuri televiziyo kubera ko bihenda cyane. Nyuma mbona ikiganza gifashe kuro robine Imana irambwira iti” ndamutse mfunze aya mazi ntimwabasha gukora ibyo mugiye gukora ariko nyafunguye muzabasha gukora icyo nzabasaba gukora cyose.

Ibi nabibwiye Joyce hanyuma dufata umwanzuro wo kubikora .Ikiganiro cya mbere cyari cyoroheje, Joyce yabaga yigishiriza imbere y’igitambaro cyabaga giteguwe! Ariko byari intangiriro y’ivugabutumwa kuri televiziyo none kuri kino gihe birenze ibyo twabashaga kwibwira byose.

Ni mwe nkingi y’uyu murimo w’ivugabutumwa, ariko se ni abahe bantu tutabasha kumenya babafasha kugira ngo bishoboke?

Joyce:
Izina ryange ni ryo wabishyiraho, ariko ntiwabikora wenyine. Dufite abayobozi beza muri iri vugabutumwa. Abahungu bacu babiri,David na Daniel,bakora neza umunsi ku munsi ngo bigere aha. Abakwe bacu bombi na bo bakora hano kandi bakora akazi gahambaye. Dufite abakozi bagera kuri Maganatandatu na mirongo itanu mu isi nzima hamwe n’ahantu dukorera mu bihugu icyenda bitandukanye…byose ni ibigize iri vugabutumwa.

Tugira kandi abafatanyabikorwa bacu mu ivugabutumwa badutera inkunga mu buryo bw’amafaranga kandi buri umwe wese muri bo ni ingirakamaro hatitawe ku ngano y’ibyo atanga.Turabakeneye,kandi twese turi abafatanyabikorwa mu gukora buri kimwe cyose dukora.

Dave:
Hatari abafatanyabikorwa ryaba ivugabutumwa ritagutse ntiryanagera kure. Iyo tutabagira ubu twakora 15% y’ibyo turi gukora uyu munsi.

Kugera ku bantu binyuze mu bumisiyoneri ni igice gikomeye muri iyi minisiteri.Ese byo byatangiye bite?

Joyce:
Hafi mu myaka mirongo itatu ishize, nari mfite ubu bushake bwo gufasha abantu. Rero twatangiye kujya dushyira ku ruhande amafaranga yo gufasha abakene. Twatangiriye neza neza hano muri St. Louis ,gufasha binyuze muri minisiteri aha mu mugi rwagati no kugira uruhare mu zindi minisiteri. Ubwo rero twatangiye amavugabutumwa atandukanye tunatangira gukorana n’abamisiyoneri ku isi yose.

Ubu twitaye rero kuri gahunda zo kugaburira abantu ,ibigega by’amazi meza , gahunda z’ubuvuzi ndetse n’ibindi mu bihugu bitandukanye bigera ku ijana na mirongo itanu.Ni iby’agaciro cyane kuri njye kubasha gufasha abantu. Ufasha abantu wifashishije ijambo ariko unakeneye kubafasha mu bundi buryo bwihariye.

Abantu bakururwa n’ubunyangamugayo bwanyu. Ni gute mubasha kubihuza neza kandi byizewe ?Bigaragara nk’aho muzi gusetsa cyane.

Dave:
Yego rwose ni ko tumeze! Ni iby’ingenzi cyane kwishimira buri ntera y’u buzima bwawe atari gusa minisiteri cyangwa mu gihe turi mu kazi. Kandi by’umwihariko ni ingirakamaro kwishimira uwo mwashakanye kandi ukabemerera kuba bo ari bo.

Joyce:
Nkunda kubwira abantu igihe cyose nti” sinzi icyo mba nigisha abantu iyo mba ntarashakanye na Dave kubera ko ampereza amahirwe yo gushyira mu bikorwa ubutumwa bwose naba narigeze kubwiriza. Ariko rwose jye na Dave twembi twigirira ibyishimo byinshi mu mibanire yacu. Kandi nzi neza ko ari iby’ingirakamaro kwibuka aho twavuye kandi ko ari Imana yakoze ibi byose.