Kuko Uwiteka atazagira ubwo areka umuntu iteka, n’aho yababaza umuntu ariko azamugirira ibambe, nk’uko imbabazi ze nyinshi zingana. Kuko atanezezwa no kubabaza abantu, cyangwa kubatera agahinda. Amaganya ya Yeremiya 3:31-33
"Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga ."
Wakunze gukiranuka wanga ibyaha, ni cyo cyatumye Imana ari yo Mana yawe, igusiga amavuta yo kwishima, kukurutisha bagenzi bawe.
“Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi” (Yohana1:16)
Nuko natwe ubwo tugoswe n’ igicucu cy’abahamya bangana batyo twiyambure ibituremerera byose n’ icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye. Abaheburayo 12:1
Mwaturire Uwiteka ko izina rye rifite icyubahiro, muze mu bikari bye muzanye ituro.
Yesu arabitegereza arababwira ati "Ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana byose birashoboka"
Yewe mwana w’ umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’ Imana yawe wicisha bugufi. Mika 6:8
Niba Uwiteka atwishimira azatujyana muri icyo gihugu akiduhe kandi ari igihugu cy’amata n’ ubuki. Icyakora ntimugomere Uwiteka kandi ntimutinye bene icyo gihugu tuzabarya nk’ imitsima, ntibagifite ikibakingira kandi Uwiteka ari mu ruhande rwacu ntimubatinye. Kubara 14:8-9
Ijambo ry’ umusalaba ku barimbuka ni ubupfu, ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z’ Imana. 1 Abakorinto 1:18
Dore mu mpinga z’ imisozi amaguru y’ uzanye inkuru nziza, akamamaza iby’amahoro! Yuda we, komeza ibirori byawe byera, higura imihigo yawe kuko umunyabibi atazongera kunyura iwawe, yatsembweho pe. Nahumu 2:1
Uwo munsi umutwaro baguhekeshaga uzakuva ku bitugu, kandi uzakurwa no ku buretwa bagushizeho, uburetwa buzamarwa no gusigwa.
Kuko uwo murimo wo kugabura utamara gusa ubukene bw’abera, ahubwo utera benshi guhimbaza Imana. Bayihimbaza kubw’ ubuhamya bw’ uyu murimo mwitangiye, mukawemera..., 2 Abakorinto 9:12-13
Akanwa k’ umukiranutsi ni isoko y’ ubugingo...umunwa w’ umukiranutsi ugaburira benshi... Imigani 10:11,21
Yesu arayibaza ati "Urashaka ko nkugirira nte?" Iyo mpumyi iramusubiza iti "Mwigisha ndashaka guhumuka." Yesu arayibwira ati "Igendere kwizera kwawe kuragukijije" uwo mwanya arahumuka amukurikira mu nzira.
Uwiteka Imana yawe iri muri wowe imbere, ni intwari kandi irakiza. Izakwishimana inezerewe, izaruhukira mu rukundo rwayo izakunezerererwa iririmba.
1 Samweli 30:1-8 …Dawidi aherako agisha Uwiteka inama ati: “Ninkurikira izo ngabo nzazifata?” Aramusubiza ati “Zikurikire kuko utazabura kuzifata ukagarura byose.”
"Nzi yuko ushobora byose, kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose"
Si ko bizaba , mu bagutegereza nta wuzakorwa n’ isoni. Abava mu isezerano ari nta mpamvu, ni bo bazakorwa n’ isoni
Nuko natwe ubwo tugoswe n’igicucu cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye. Dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw’intebe y’Imana.
Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena.
Adyamisha mu cyanya cy’ ubwatsi bubisi, anjyana iruhande rw’amazi adasuma. Ansubiza intege mu bugingo bwanjye, anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye.
Naho nanyura mu gikombe cy’ igicucu cy’ urupfu sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe inshyimbo yawe n’ inkoni yawe ni byo bimpunuriza. Untunganiriza ameza mu maso y’ abanzi banjye. Unsize amavuta mu mutwe igikombe cyanjye kirasesekara.
Ni ukuri kugirirwa neza n’ imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose.
Nawe Betelehemu ho mu gihugu cya Yuda, ni ukuri nturi mutoya mu midugudu ikomeye ya Yuda, kuko muri wowe ari ho hazaturuka umutware, uzaragira ubwoko bwanjye bw’ Abisirayeli.
Uhinga umutini ni we uzarya uzarya imbuto zawo, kandi unamba kuri shebuja ni we uzashimwa.
Kandi abanyabwenge bazarabagirana nk’ umucyo wo mu isanzure ry’ ijuru n’ abahinduriye benshi kubukiranuka bazaka nk’ inyeyeri iteka ryose.
Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k’ Uwiteka mu isi y’ababaho. Tegereza Uwiteka, komera umutima wawe uhumure ujye utegereza Uwiteka.
Hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza, kugira ngo agume mu bikari byawe, tuzahazwa n’ ibyiza byo mu nzu yawe ibyiza by’ahera ho mu rusengero rwawe. Zaburi 64:4
...Sauli mwene Data, Umwami Yesu wakubonekereye mu nzira waturutsemo, arantumye ngo uhumuke wuzuzwe Umwuka wera, Uwo mwanya ibisa n’ imboneranyi bimuva ku maso arahumuka, arahaguruka arabatizwa amaze gufungura abona intege amarana iminsi n’abigishwa b’ i Damasiko. Ibyakozwe n’ Intumwa 9:17-19
Muvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza, kuko bazatungwa n’ imirimo y’amaboko yabo. Yesaya 3:10
Ni cyo gituma muzavomana ibyishimo mu mariba y’agakiza. Yesaya 12:3
Hahirwa abafise inzara n’ inyota byo gukiranuka, kuko ari bo bazahazwa. Matayo 5: 6
Ni mwe mwagumanye nanjye, twihanganana mu byo nageragejwe. Nanjye mbabikiye ubwami nk’uko yabumbikiye Luka 22:28-29
Ndababwira ukuri yuko umuntu wese wabwira uyu musozi ati ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, ntashidikanye mu mutima we, yizeye yuko icyo avuze gikorwa yakibona.
.Ni cyo gitumye mbabwira nti ‘Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona.
Dore mbatumye muri nk’ intama hagati y’amasega, nuko mugire ubwenge nk’ inzoka, kandi muzabe nk’ inuma mutagira amahugu. Ariko mwirinde abantu. Matayo 10:16-17a
Nta bwenge cyangwa ubuhanga cyangwa inama, byabasha kurwanya Uwiteka. Imigani 21:30
Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’ Uwiteka bukaba bukurasiye. Yesaya 60:1
Kuko amaso yanjye abonye agakiza kawe, ako witeguye mu maso y’ abantu bose, kuba umucyo uvira amahanga, no kuba ubwiza bw’ ubwoko bwawe bw’ Abisirayeli
Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n’ ibyahanuwe. Matayo 7:12
Uwiteka Imana yawe iri muri wowe imbere, ni intwari irakiza. Izakwishimana inezerewe, izaruhukira mu rukundo rwayo, izakunezerererwa iririmba.
Ku munsi wa cumi n’ itanu w’ ukwezi kwa cumi n’abiri kwitwa Adari, itegeko n’ iteka by’ umwami byendaga gusohozwa. Ni wo munsi abanzi b’Abayuda bibwiraga ko bagiye kubagiraho ububasha, ariko birahinduka Abayuda baba ari bo bagira ububasha ku banzi babo. Esiteri 2:1
Hari umuntu w’ umunyamwete mu byo akora ubonye? Bene uwo azaba imbere ku mwami ntazakorera bagufi. Imigani 22:29
Kuko aho ubutunzi bwawe buri ari ho n’ umutima wawe uzaba. Matayo 6:21
Maze ndabasubiza nti Imana nyir’ ijuru ni yo izatubashisha. Ni cyo kizatuma twebwe abagaragu bayo duhaguruka tukubaka...Nehemiya 2:20
Muri uwo mwanya yishimira cyane mu Mwuka Wera aravuga ati “Ndagushima Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabimenyesha abana bato. Ni koko Data, kuko ari ko wabishatse.
Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa, akangabira umurimo we
Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w’imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n’igicucu cyo guhinduka.
Baratangara cyane bikabije baravuga bati "Byose abikoze neza: azibura ibipfamatwi kandi akavugisha ibiragi" Mariko 7:37
Nuko ntimukiganyire mugira ngo "tuzarya iki?" Cyangwa ngo "Tuzanywa iki?" Cyangwa ngo tuzambara iki?" Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mw’ ijuru azi ko mubikwiriye byose. Matayo 6:31-32
Wohereza Umwuka wawe bikaremwa, Ubutaka ubusubizamo ubugingo bushya. Zaburi 104:30
Ubuntu bube muri mwe n’amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.Nshima Imana yanjye iteka, ngusabira uko nsenze kuko numvise iby’urukundo rwawe no kwizera kwawe ugirira Umwami Yesu n’abera bose,
Maze abungura ubwenge ngo basobanukirwe n’ ibyanditswe. Luka 24: 45
Bagabo bene Data nahoranye umutima utagira ikibi undega imbere y’ Imana kugeza kuri uyu munsi. Ibyakozwe n’ Intumwa 23:1
Noneho rero uyu munsi ndakubohora ngukureho iminyururu iri ku maboko yawe. Nushaka ko tujyana i Babuloni uze tugende, nzakugirira neza, ariko nudashaka ko tujyana urorere. Dore igihugu cyose kiri imbere yawe, aho ubona hakubonereye abe ari ho ujya. Yeremiya 40:4
Kandi ubu butumwa bwiza bw’ ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize. Matayo 24: 14
Umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera amagambo yanjye muri iki gihe cy’ ubusambanyi kandi kibi, umwana w’ umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, ubwo azazana n’ abamalayika bera afitte ubwiza bwa Se. Mariko 8:38
Nawe Betelehemu ho mu gihugu cya Yuda, Ni ukuri nturi mutoya mu midugudu ikomeye ya Yuda, kuko muri wowe ari ho hazaturuka umutware, uzaragira ubwoko bwanjye bw’ Abisirayeli. Matayo 2:6
Hanyuma y’ ibyo mbona abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’ imiryango yose n’amoko yose n’ indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe n’ imbere y’ Umwana w’ intama, bambaye ibishura byera kandi bafite amashami y’ imikindo mu ntoki zabo. Bavuga ijwi rirenga bati "Agakiza ni ak’ Imana yacu yicaye ku ntebe n’ak’ Umwana w’ Intama". Ibyahishuwe 7: 9-10
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye. Ibyiza ni uko yakwisuzuma mu murimo we ubwe, kuko ari bwo azabona icyo yirata ku bwe, atari ku bwa mugenzi we, kuko umuntu wese aziyikorerera uwe mutwaro.”
Nkuko amazi afutse amerera umutima waka, ni ko n’ inkuru nziza zimera zivuye mu gihugu cya kure.
Mu gicumuro cy’ umunyabyaha harimo umutego ategewemo, ariko umukiranutsi arishima akavuza impundu. Imigani 29:6
“Imana y’amahoro ibeze rwose, mwebwe ubwanyu n’ umwuka wanyu, n’ ubugingo n’ umubiri byose birarindwe bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza. Ibahamagara ni iyo kwizerwa no kubikora izabikora.” 1 Abatesalonike 5:23-24
Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha. Abaroma 5:8
Nkunda abankunda kandi abashakana umwete bazambona. Ubukire n’ icyubahiro biri iwanjye, kandi n’ ubutunzi buhoraho, no gukiranuka na byo. Imigani 8:17,18
Uwiteka azaguha umugisha uva i Siyoni, nawe uzabona ibyiza biza kuri Yerusalemu, iminsi yose ukiriho. Zaburi 128:5
Azabyara umuhungu uzamwite YESU, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo. Matayo1:21
Uwiteka abereye mwiza abamutegereje, n’ ubugingo bw’ umushaka, ni byiza ko umuntu yiringira ategereje agakiza k’ Uwiteka atuje. Amaganya ya Yeremiya 3:25-26
Dore mu mpinga z’ imisozi amaguru y’ uzanye inkuru nziza, akamamaza iby’amahoro! Yuda we, komeza ibirori byawe byera, higura imihigo yawe kuko umunyakibi atazongera kunyura iwawe, yatsembweho pe. Nahumu 1:15
Hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza, Kugira ngo agume mu bikari byawe. Tuzahazwa n’ibyiza byo mu nzu yawe, Ibyiza by’Ahera ho mu rusengero rwawe.
Uwiteka akwiture ibyo wakoze, ugororerwe ingororano itagabanije n’Uwiteka Imana y’Abisirayeli, wahungiye munsi y’amababa yayo.”
Yewe Yerusalemu, nshyize abarinzi ku nkike zawe, ntibazaceceka ku manywa na nijoro. Yemwe abibutsa Uwiteka, ntimugatuze. Kandi ntimukamuhwemere kugeza ubwo azakomeza i Yerusalemu, akahahindura ishimwe mu isi. Yesaya 62:6-7
Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ ubugingo bwawe bwose, n’ imbaraga zawe zose, n’ ubwenge bwawe bwose kandi ukunde na mugenzi wawe nk’ uko wikunda. Luka 10:27
Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge,mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi. Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka.
Umwuka w’ Imana ubwe ahamanya n’ Umwuka wacu yuko turi abana b’ Imana, kandi ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa ndetse turi abaragwa b’ Imana turi abaraganwa na Kristo niba tubabarana na we ngo duhanwe ubwiza na we. Abaroma 8:16-17
Ariko mu ijuru hariho Imana ihishura ibihishwe...Daniyeli 2:28
Nawomi aramubwira ati "Mukobwa wanjye, iyicarire ugeze aho uri bumenyere amaherezo yabyo, kuko uwo mugabo atari buruhuke atararangiza ibyo".
Ubwenge ni bwo bwubaka urugo, kandi rukomezwa no kujijuka kumenya ni ko kuzuza amazu yo muri rwo mo ibintu byose by’ igiciro cyinshi niby’ igikundiro. Imigani 24:3-4
Maze ibwira umuntu iti: Dore kubaha Uwiteka ni bwo bwenge kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka Yobu 28:28
Baramubaza bati tugire dute ngo dukore imirimo y’ Imana? Arabasubiza ati umurimo w’ Imana nguyu: Ni uko mwizera uwo yatumye.
Nta jambo ryiza na rimwe mu yo Uwiteka yasezeranyije ubwoko bw’ Abisirayeli ryakutse, ahubwo byose byarasohoye. Yosuwa 21:45
Nubwo navuga indimi z’ abantu n’ iz’abamalayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk’ umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga. 1Abakorinto 13:1
Ni cyo gituma tuvuga dushize ubwoba tuti “Uwiteka ni umutabazi wanjye, sinzatinya. Umuntu yabasha kuntwara iki?”
Abakene n’abatindi bashaka amazi
bakayabura ururimi rwabo rukagwa umwuma, njyeweho Uwiteka nzabasubiza,
Jyeho Imana ya Isirayeli sinzabahana. Nzazibura imigezi mu mpinga
z’imisozi n’amasoko mu bikombe hagati ubutayu nzabuhindura ibidendezi
by’amazi, n’igihugu cyumye nzagihindura amasoko. ( Yesaya 41:17-18).
Numvise bakuvuga ko Umwuka w’ Imana ari muri wowe, kandi ko umucyo no kwitegereza n’ ubwenge bwiza bikubonekaho Daniyeli 5:14
..“Ni ko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka ku munsi wa gatatu, kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye, bahereye kuri Yerusalemu.
Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azababarira namwe ariko nimutababarira abantu na So na we ntazababarira ibyaha byanyu Matayo 6:14-15
Amagambo anezeza ni nk’ ubuki, aryoheraubugingo bw’ umuntu agakomeza ingingo ze. Imigani 16:24
Wohereza Umwuka wawe bikaremwa, ubutaka ubusubizamo ubugingo bushya. Icyubahiro cy’ Uwiteka gihoreho iteka, Uwiteka yishimira imirimo ye. Zaburi 104: 30-31
Uwiteka yarahiye ukuboko kwe kw iburyo n’ ukuboko kw’ imbaraga ze ati ;ni
ukuri sinzongera guha abanzi bawe amasaka yawe ngo bayarye, n
abanyamahanga nti bazakunywera vino waruhiye (YESAYA62:8)
Nkuko amazi afutse amerera umutima waka, ni ko n’ inkuru nziza zimera zivuye mu gihugu cya kure. Imigani 25:25
Umwezi w’ ukwezi uzamera nk’ umucyo w’ izuba, kandi umucyo w’ izuba uzongerwa karindwi uhwane n’ umucyo w’ iminsi irindwi, ubwo Uwiteka azapfuka ibisebe, by’abantu be akavura n’ inguma zabo. Yesaya 30:26
Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura Abagalatiya 6:7
Hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro. Kuko azahwana n’ igiti cyatewe hafi y’amazi gishorera imizi mu mugezi. Ntikizatinya amapfa nacana, ahubwo ikibabi cyacyo kizahorana itoto, ntikizita ku mwaka wacanyemo amapfa kandi ntikizareka kwera imbuto zacyo. Yeremiya 17:7-8
Mureke icyo mwumvise uhereye mbere na mbere kigume muri mwe, kuko icyo mwumviye uhereye mbere na mbere nikiguma muri mwe namwe muzaguma muri uwo Mwana no muri Se. Iri ni ryo sezerano yadusezeranije ni ubugingo buhoraho. 1 Yohana 2:24-25
Yitaye ku gusenga kw’ abatagira shinge na rugero, adasuzuguye gusenga gusenga kwabo Zaburi 102: 17
Amagambo anezeza ni nk’ ubuki, aryohera ubugingo bw’ umuntu agakomeza ingingo ze.
Umujura ntazanwa n’ ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi. Yohana 10:10
Uwera kandi w’ ukuri ufite urufunguzo rwa Dawidi, ukingura ntihagire ukinga kandi ukinga ntihagire ukingura aravuga aya magambo ati: Nzi imirimo yawe. Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi ntawabasha kurukinga... Ibyahishuwe 3:7-8
Ariko n’ iki gituma uvuza induru? Mbese nta mwami ufite, cyangwa se umujyanama wawe yapfuye bituma ibise bigufata nk’ umugore uri ku nda?
Mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora bo babasha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa. Dore nguciye mu biganza byanjye nk’uca imanzi, kandi inkike zawe ziri imbere yanjye iteka.
Uhinga umutini ni we uzarya imbuto zawo, kandi unamba kuri shebuja ni we uzashimwa. Imigani 27:18
Kuko yankunze akaramata ni cyo nzamukiriza, nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryanjye. Zaburi 91:14
Benshi bashaka gutona ku mutware, ariko Uwiteka ni we ucira abantu imanza. Imigani 29: 26
Umutima wanjye uhimbaza Umwami Imana, n’ ubugingo bwanjye bwishimiye Imana umukiza wanjye. Kuko yabonye ubukene bw’ umuja wayo, kandi uhereye none ab’ ibihe byose bazanyita uhiriwe. Luka 1:46-48
Malayika aramusubiza ati: Umwuka Wera azakuzaho, n’ imbaraga z’ Isumba byose zizagukingiriza, ni cyo gituma Uwera azavuka azitwa Umwana w’ Isumba byose. Luka 1:35
Kandi nawe mwana uzitwa umuhanuzi w’ Isumbabyose kuko uzabanziriza umwami ngo utunganye inzira ze, no kumenyesha abantu be iby’agakiza, ko ari ukubabarirwa ibyaha byabo. Luka 1:76,77
Mu ijuru icyubahiro kibe icy’ Imana no mu isi amahoro abe mu bo yishimira. Luka 2:14
“Agūra ikibanza cy’ihema ryawe, rēga inyegamo zo mu mazu yawe zigireyo, ntugarukire hafi wungure imigozi yawe ibe miremire, ushimangire imambo zawe,......
“Agūra ikibanza cy’ihema ryawe, rēga inyegamo zo mu mazu yawe zigireyo, ntugarukire hafi wungure imigozi yawe ibe miremire, ushimangire imambo zawe, kuko uzarambura ujya iburyo n’ibumoso. Urubyaro rwawe ruzahindūra amahanga, kandi ruzatuza abantu mu midugudu yabaye amatongo. Witinya kuko utazakorwa n’isoni, kandi wimwara kuko isoni zitazagukora, ahubwo uzibagirwa isoni zo mu buto bwawe, n’umugayo wo mu bupfakazi bwawe ntuzawibuka ukundi. Kuko Umuremyi wawe ari we mugabo wawe, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye, Uwera wa Isirayeli ni we Mucunguzi wawe. Azitwa Imana y’isi yose.
Uwiteka akwiture ibyo wakoze ugororerwe ingororano itagabanije n’ Uwiteka Imana y’ Abisirayeli, wahungiye munsi y’amababa yayo.
Nkunda abankunda, kandi abanshakana umwete bazambona. Ubukire n’ icyubahiro biri iwanjye, kandi n’ ubutunzi buhoraho, no gukiranuka na byo. Imigani 8:17-18
Mu gusoza iyi nshamake yaranze ibintu byerekeranye
cyangwa bigendanye n’Imana mu mwaka wa 2011, reka tubabwireko uriya mwakawa 2011
hanavutse insengero zitari nkeya harimo urwa Women Foundation, isabukuru y’umwaka
umwe yakozwe mu gitaramo cyabereye kuri Serena Hotele cyafunguye ku mugaragaro
itorero Gates of Heaven Ministries. Muri 2011 hanavutse ibitangazmakuru
bitandukanye bya gospel ibindi byongererwa imbaraga harimo Radio Autantic ya
Zion Temple aho bita kwa Gitwaza, Sana Radio FM, Victory Radio, urugero.com, agakiza.org,
jesus.rw na ubugingo.com. Tubifurije umwaka mushya muhire wa 2012, kandi
twizereko uyu mwaka hazabamo kongera imbaraga muri gospel ku mpande zose no
gukorera hamwe habaho kuzuzanya
Patrick K.
Uwiteka aba kumwe na Yosefu, agira ukuboko kwiza, aba mu nzu ya shebuja Umunyegiputa. Shebuja abona yuko Uwiteka ari kumwe na we, kandi ko Uwiteka yamuhaye kugira ukuboko kwiza ku cyo akoze cyose. Itangiriro 39:2-3
Bampa n’ urwandiko rwo gushyira Asafu umurinzi w’ ikibira cy’ umwami, kugira ngo ampe ibiti byo kubazamo ibikingi by’amarembo y’ umunara w’ inzu, kandi niby’ inkike z’ umurwa n’ iby’ inzu nzabamo Umwami arabinyemerera, abitewe n’ ukuboko kwiza kw’ Imana yanjye kwari kundiho. Nehemiya 2:8
Maze abungura ubwenge ngo basobanukirwe n’ ibyanditswe...Kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiye kubwirwa amahanga yose mu izina rye bahereye kuri Yerusalemu. Ni mwe bagabo b’ ibyo. Kandi dore ngiye kuboherereza ibyo Data yasezeranye, ariko mugume mu murwa ugeza ubwo muzambikwa imbaraga zivuye mu ijuru. Luka 24:45, 49
Ni mwe mwagumanye nanjye, twihanganana mu byo nageragejwe. Nanjye mbabikiye ubwami nk’ uko Data yabumbikiye kugira ngo muzarye munywe mwegereye ameza yanjye mu bwami bwanjye. Kandi muzicara ku ntebe z’ icyubahiro, mucire imanza imiryango cumi n’ ibiri y’ Abisirayeli Luka 22:28-30
Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’ Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w’ Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose. 2 Timoteyo 3:16-17
Kandi muzakorere Uwiteka Imana yanyu na yo izaha umugisha umutsima wawe n’amazi yawe kandi nzakura indwara hagati muri mwe. Mu gihugu cyawe ntawuzavanamo inda, ntawuzagumbaha, umubare w’ iminsi yawe nzawusohoza udakenyutse. Nzohereza igitinyiro cyanjye kikujye imbere, nirukane abantu uzageramo bose, ntume ababisha bawe bose baguha ibitugu. Kuva 23:25-28
...Umutambyi witwaga Zakariya,.. yari ufite umugore ..witwaga Elizabeti.
Bombi bari abakiranutsi imbere y’Imana, bagendera mu mategeko n’imihango by’Umwami Imana bose ari inyangamugayo.
Dore mbatumye muri nk’ intama hagati y’amasega, nuko mugire ubwenge nk’ inzoka, kandi muzabe nk’ inuma mutagira amahugu. Kandi mwirinde abantu. Matayo Matayo 10:16-17
Nkwiriye gukora imirimo y’ uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora. Yohana 9:4
Abiringiye Uwiteka Bameze nk’umusozi wa Siyoni, Utabasha kunyeganyezwa, Ahubwo uhora uhamye iteka ryose.Nk’uko imisozi igose i Yerusalemu, Ni ko Uwiteka agota abantu be, Uhereye none ukageza iteka ryose. Kuko inkoni y’ubutware y’abanyabyaha, Itazagumya kuba ku mwandu w’abakiranutsi, Kugira ngo abakiranutsi be kuramburira amaboko, Gukora ibyo gukiranirwa.
Umwuka n’ umugeni barahamagara bati "Ngwino" Kandi uwumva nahamagare ati "Ngwino" kandi ufite inyota naze, ushaka ushaka ajane amazi y’ ubugingo ku buntu. Ibyahishuwe 22:17
Ibi ni byo Uwiteka abwira Kuro, uwo yimikishije amavuta ati Ni we mfashe ukuboko kw’ iburyo nkamuneshereza amahanga ari imbere ye, kandi nzakenyuruza abami kugira ngo mukingurire inzugi, kandi n’amarembo ntazugarirwa. Nzakuja imbere ahataringaniye mparinganize, nzamenagura inzugi z’ imiringa n’ ibihindizo by’ ibyuma nzabicamo kabiri. Nzaguha ubutunzi buri mu mwijima n’ ibintu bihishwe ahantu hiherereye, kugira ngo umenye ko ari jye Uwiteka uguhamagara mu izina ryawe, ari jyewe Mana ya Isirayeli. Yesaya 45:1-3
Incuti zikundana ibihe byose, Kandi umuvandimwe avukira gukūra abandi mu makuba.
Maze igihe gikwiriye gisohoye Imana yohereza umwana wayo, wabyawe n’ umugore kandi wavutse utwarwa n’amategeko ngo acungure abatwarwa nayo, biduheshe guhinduka abana b’ Imana. Abagalatiya 4:4
Muvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza, kuko bazatungwa n’ imirimo y’amaboko yabo. Ariko umunyabyaha abonye ishyano! Azagubwa nabi kuko azahabwa ibihembo by’ ibyo yakoze. Yesaya 3:10-11
Uhora witegereza umuyaga ntabiba, kandi uhora areba ibicu ntasarura. Uko utazi inzira y’ umuyaga iyo ari yo, cyangwa uko amagufwa akurira mu nda y’ utwite, ni ko utazi imirimo y’ Imana ikora byose. Umubwiriza 11:4-5
Ntimuzi yuko muri urusengero rw’ Imana kandi ko Umwuka w’ Imana aba muri mwe? Umuntu utsemba urusengero rw’ Imana Imana izamutsemba kuko urusengero rw’ Imana ari urwera kandi urwo rusengero ni mwe!
Iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’ uko ashaka. Kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhawe ibyo tumusabye. 1 Yohana 14,15
“Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura”
Ahabu abwira Naboti ati “ mpa uruzabibu rwawe, kugirango ndugire igihambo cy’imboga kuko ari hafi y’urugo rwanjye nzaguhe urundi ruzabibu rururuta ubwiza, cyangwa washaka naguha ibiguzi byarwo ku ifeza, Naboti abwira Ahabu ati “ Biragatsindwa n’Uwiteka kuguha gakondo ya ba sogokuruza banjye” 1 Abami 21: 1-3
yesu arabitegereza arababwira ati Ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku "Mana byose birashoboka" Matayo 19:26
Kuko yankunze akaramata ni cyo nzamukiriza, Nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryanjye. Azanyambaza nanjye mwitabe, Nzabana na we mu makuba no mu byago, Nzamukiza muhe icyubahiro. Nzamuhaza uburame, Kandi nzamwereka agakiza kanjye.”
Nuko marayika w’Umwami Imana abahagarara iruhande, ubwiza bw’Umwami burabagirana bubagota impande zose bagira ubwoba bwinshi. Marayika arababwira ati “Mwitinya, dore ndababwira ubutumwa bwiza bw’umunezero mwinshi uzaba ku bantu bose,
Wakunze gukiranuka wanga ibyaha, ni cyo cyatumye Imana ari yo Mana yawe, igusiga amavuta yo kwishima, kukurutisha bagenzi bawe. Imyenda yawe yose ihumura ishangi n’umusaga na Kesiya inanga zo mu mazu yubakishije amahembe y’ inzovu zirakwishimishije. Mu bagore bawe b’ icyubahiro barimo abakobwa b’ abami, i buryo bwawe hahagaze umwamikazi yambaye izahabu yavuye muri Ofiri.
Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa. Ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye. Yohana 15:7-8
“Namwe mwubakwe nk’amabuye mazima kugira ngo
mube inzu y’Umwuka n’ubwoko bw’ abatambyi bwera bwo gutamba ibitambo by’Umwuka
bishimwa ku bwa Yesu Kristo”(1Petero 2:4-5)
..“Mwitinya mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi, kuko Abanyegiputa mwabonye uyu munsi mutazongera kubabona ukundi.Uwiteka ari bubarwanire, namwe mwicecekere.”
Kandi ubu butumwa bwiza bw’ umwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahangayose, ni bwo imperuka izaherako ize. Matayo 24:14
Ishimwe ry’ibyiringiro by’agakiza Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se, ishimwe kuko yatubyaye ubwa kabiri nk’uko imbabazi zayo nyinshi ziri, kugira ngo tugire ibyiringiro bizima tubiheshejwe no kuzuka kwa Yesu Kristo,
Kandi muzakorere Uwiteka Imana yanyu,na yo izaha umugisha umutsima wawe
n’amazi yawe, kandi nzakura indwara hagati muri mwe. Mu gihugu cyawe nta
wuzavanamo inda, ntawuzagumbaha, umubare w’ iminsi yawe nzawusohoza
udakenyutse. Nzohereza igitinyiro cyanjye kikujye imbere, nirukane
abantu uzageramo bose, ntume ababisha bawe bose baguha ibitugu.
nzohereza amavubi akujye imbere yirukane Abahivi n’ Abanyakanani n’
Abaheti imbere yawe. Kuva 23:25-28
Kuko Uwiteka Imana yawe ikujyana mu gihugu cyiza, kirimo imigenzi n’amasoko n’ ibidendezi birebire, bitembera bidudubiriza mu bikombe no ku misozi. Ni iguhugu cy’ ingano na Sayiri, n’ imizabibu n’ imitini n’amakomamanga ni iguhugu cy’ imyerayo n’ ubuki ni iguhugu uzariramo ibyo kurya ntibibure, ntuzagira icyo ugikeneramo. Ni igihugu cy’amabuye y’ ibyuma, n’ icy’ imisozi wacukuramo imiringa. Uzarya uhage, uzashimira Uwiteka Imana yawe igihugu cyiza yaguhaye. Gutegeka kwa Kabiri 8:7-10
Ibisigaye bene Data, iby’ ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’ igikundiro byose n’ ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho n’ ishimwe abe ari byo mwibwira. Abafiripi 4:8
Uwiteka abwira Mose ati "N’icyo uvuze icyo ndagikora, kuko wangiriyeho umugisha nkakumenya izina"...Ubwanjye nzanyuza kugira neza kwanjye kose imbere yawe, nzivugira mu izina imbere yawe ko ndi Uwiteka,...Hariho ahantu bugufi bwanjye, nawe uzahahagarare ku rutare, kandi ubwiza bwanjye bukikunyuraho, nzagushyira mu busate bw’ igitare, ngutwikirize ikiganza cyanjye ngeze aho marira kukunyuraho. Kuva 33:17-22
Dawidi aramubwira "Humura kuko ntazabura kukugirira neza ku bwa so Yonatani, kandi nzagusubiza imisozi yose y’ inyarurembo ya sogokuru Sawuli, kandi uzajya urira ku meza yanjye iminsi yose". Ibyari ibya Sawuli byose n’ iby’abo mu nzu ye bose, mbigabiye mwene shobuja. Kandi wowe n’abahungu bawe n’abagaragu bawe muzajye mumuhingira imirima ye, usarure imyaka kugira ngo mwene shobuja abone ibimutunga. Ariko Mefibosheti mwene shobuja azajya arira ku meza yanjye iteka.
Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki, kuko muri bwo ari na mo gukiranuka kuva ku Mana guhishurirwa, guheshwa no kwizera kugakomezwa na ko, nk’uko byanditswe ngo “Ukiranuka azabeshwaho no kwizera!”
Yemwe abafite inyota, nimuze ku mazi kandi n’ udafite ifeza na we naze. Nimuze mugure murye, nimuze mugure vino n’amata mudatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi. Yesaya 55:1
Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’ intore niba bishoboka. Dore mbibabwiye bitaraba
...Uwera kandi w’ ukuri ufite urufunguzo rwa Dawidi, ukingura ntihagire ukinga kandi ukinga ntihagire ukingura, aravuga aya magambo ati Nzi imirimo yawe. Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi ntawabasha kurukinga...Ibyahishuwe 3:7-8
Uzarya uhage, uzashimira Uwiteka Imana yawe igihugu cyiza yaguhaye Gutegeka kwa Kabiri 8:10
Na bo bamuneshesheje amaraso y’ Umwana w’ Intama n’ ijambo ryo guhamya kwabo, ntibakunda amagara yabo, ntibanga no gupfa. Ibyahishuwe 12:11
Kandi dore ngiye kuboherereza ibyo Data yasezeranye; ariko mugume mu murwa kugeza ubwo muzambikirwa imbaraga zivuye mu ijuru. Luka 24:49
Umunsi wa Pentecote usohoye, bose bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima. Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk’uw’ umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi indimi nk’ uko Umwuka yabahaye kuzivuga. Ibyakozwe n’ Intumwa 2:1-4
Kandi nzabashyiramo Umwuka wanjye, ntume mugendera mu mateka yanjye, mugakomeza n’amategeko yanjye mukayasohoza. Muzibera mu gihugu nahaye basogokuruza, kandi muzaba ubwoko bwanjye, nanjye mbe Imana yanyu. Ezekiyeli 36:27-28
Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo. Abefeso 2:10
Kugira ngo mumenye, menye n’imbaraga zo kuzuka kwe no gufatanya imibabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe ngo ahari ngere k’umuzuko w’abapfuye ( Abafilipi 3 :10,11)
Ariko ndavuga ibi ngo : “Ubiba nke azasarura bike, naho ubiba byinshi azasarura byinshi” 2 abakorinto 9:6
Kandi abanyabwenge bazarabagirana nk’ umucyo wo mu isanzure ry’ ijuru, n’abahinduriye benshi ku bukiranutsi bazaka nk’ inyenyeri iteka ryose. Daniyeli 12:3
’’ Kuko intwaro z’intambara yacu atari iz’abantu, ahubwo imbere y’Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubita hasi. (2Abakorinto 10:4)
“Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’ Umwana n’ Umwuka Wera: mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’ isi” (Mat 28:18-20)
“Niba dukora ibyaha nkana tumaze kumenya ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy;ibyaha, keretse gutegerezanya ubwoba gucirwaho iteka no gutegereza umuriro w’inkazi uzarya abanzi b’Imana .Uwasuzuguye amategeko ya Mose ko atababarirwaga ahubwo bakamwica abagabo babiri cyangwa batatu bamushinje, nkanswe ukandagira Umwana w’Imana agakerensa amaraso y’isezerano yamwejesheje agahemura Umwuka utanga ubuntu!” Abaheburayo 10:26-29
Yitaye ku gusenga kw’abatagira shinge na rugero, adasuzuguye gusenga kwabo.( Zaburi 102:18)
Nuko bene data, ndabinginga ku bw’ imbabazi z’ Imana mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’ Imana, ari uko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Kandi ntimwishushanye nab’ iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya kigira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.(Abaroma 12:1-2)
Yesu amaze kuvuga ibyo, yubura amaso areba mu ijuru ati :"Data, igihe kirasohoye, ubahiriza Umwana wawe ngo Umwana akubahishe." Yohana 17:1
“ Kuko nitegeye ubwo bwoko ndi hejuru y’ibitare, nkabwitegera ndi mu mpinga z’imisozi. Dore ni ubwoko butura ukwabwo ntibuzabarwa mu mahanga” Kubara 23:9
Yaratwibutse ubwo twari ducishijwe bugufi, kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose Zaburi 136:23
Ariko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate ari nta wababwirije? Kandi babwiriza bate batatumwe? Nkuko byanditswe ngo“mbega uburyo ibirenge by’abavuga ubutumwa bwiza ari byiza cyane” Roma 10:14-15 b
Abiringiye uwiteka bameze nk’umusozi wa siyoni utabasha kunyeganyezwa, ahubwo uhora uhamye iteka, nk’uko imisozi igose I Yerusalemu niko Uwiteka agose abantu be, uhereye none ukageza iteka ryose ( Zaburi 125:1-2)
Umwami Imana ntatinza isezerano ryayo, nkuko bamwe babitekereza yuko aritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’ umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana. 2 Petero 3:9
‘’Ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, ariko Uwiteka abimukiza byose.’’(Zaburi 34:19)
Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Zaburi 136:1-26
Maze uwo munsi Mose ararahira ati ‘’ Ni ukuri igihugu wakandagiyemo kizaba gakondo yawe n’iy’abana bawe iteka ryose, kuko womatanye n’Uwiteka Imana yanjye rwose’’ (Yosuwa 14:9)
...Igihugu twaciyemo tugitata ni cyiza cyane. Niba Uwiteka atwishimira azatujyana muri icyo gihugu akiduhe kandi ari igihugu cy’amata n’ ubuki. Kubara 14:7b,8
Uwiteka agenderera Sara nk’uko yavuze, Uwiteka agirira Sara ibyo yasezeranije...Sara asama inda ya Aburahamu ashaje, babyarana umuhungu igihe kigeze...Sara aravuga ati "Imana iransekeje, abazabyumva bose bazasekana nanjye" Itang 21:1-6
Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, n’aho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera. (Habakuki2:3)
Arababwira ati "Nimunkurikire nzabagira abarobyi b’abantu" uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira Matayo 4:18-19
“ Umuntu wese wasize urugo cyangwa bene se , cyangwa bashiki be, cyangwa se , cyangwa nyina, cyangwa abana, cyangwa amasambu kubw’izina ryanjye, azahabwa ibibiruta inshuro ijana kandi azaragwa ubugingo buhoraho” Matayo 19:29
Uwiteka akwiture ibyo wakoze, ugororerwe ingororano itagabanije n’ Uwiteka Imana y’ Abisirayeli, wahungiye munsi y’amababa yayo. Rusi 2:12
Nawomi aramubwira ati "Mukobwa wanjye iyicarire ugeze aho uri bumenyere amaherezo yabyo, kuko uwo mugabo atari buruhuke atararangiza ibyo" Rusi 3:18
Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru. Kuko aho ababiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo. (Matayo 18 :19-20)
Mu ijuru icyubahiro kibe icy’ Imana no mu isi amahoro abe mu bo yishimira Luka 2:13
Nawe Betelehemu ho mu gihugu cya Yuda, ni ukuri nturi mutoya mu midugudu ikomeye ya Yuda kuko muri wowe ari ho hazaturuka umutware, uzaragira ubwoko bwanjye bw’Abisirayeli Matayo 2:6
Andika uti « Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu » Umwuka na we aravuga ati « Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye » Ibyahishuwe 14 :13
Uwahozeho uhereye mbere na mbere, uwo twumvise, uwo twiboneye n’amaso yacu, kandi uwo twitegereje intoki zacu zikamukoraho, ari we Jambo ry’ ubugingo 1Yohana 1:1
Petero aterura amagambo "Ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera". Ibyakozwe n’Intumwa 10:34-35
Ifeza ni izanjye, n’i zahabu na zo ni izanjye. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Ubwiza bw’ iyi nzu bwo hanyuma buzaruta ubwa mbere, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi aha hantu nzahatangira amahoro ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Hagayi 2:8-9
Data, ndagushimiye kuko unyumvise. Ubwanjye nari nzi yuko unyumva iteka, ariko mbivugiye ku bw’abantu bangose, ngo bizere yuko ari wowe wantumye. Yohana 11:41b-42
Ifeza ni izanjye. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Ubwiza bw’ iyi nzu bwo hanyuma buzaruta ubwa mbere, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi aha hantu nzahatangira amahoro ni ko Uwiteka avuga. Hagayi 2:8,9
“ Efurayimu yivanze n’ayandi moko, Efurayimu ni nk’umutsima udahinduwe ugashya uruhande rumwe. Abanyamahanga bamumazemo imbaraga ze kandi ntabizi, ndetse yameze n’imvi z’ibitarutaru ntiyabimenya” Hoseya 7: 8-9
Mwishime mufite ibyiringiro mwihanganira amakuba mukomeze gusenga mushikamwe, mugabanye abera uko bakenye, mushishikara gucumbikira abashyitsi. Abaroma 12:12-13
Umuntu mwiza asiga umwandu uzagera ku buzukuru be, kandi ubutunzi bw’ abanyabyaha bubikiwe abakiranutsi. Imigani 13:22
Ni ko Umwami Uwiteka avuze. Ikureho igisingo wiyambure ikamba, ntabwo bizakomeza kumera nk’uko byari bisanzwe, icyari hasi ugishyire hejuru kandi icyari hejuru ugicishe bugufi. Nzabyubika, nzabyubika, nzabyubika na byo ntibizongera kubaho, kugeza igihe nyirabyo ubifitiye ubushobozi azazira, nanjye nzabimuha. Ezekiyeli 21:31-32
Umuntu nankorera ankurikire, kuko aho ndi n’ umugaragu wanjye ariho azaba. Umuntu nankorera Data azamuha icyubahiro. Yohana 12:26
Yaratwibutse ubwo twari ducishijwe bugufi, kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. Zaburi 136;23
Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’ Uwiteka bukaba bukurasiye...amahanga azagana umucyo wawe n’abami bazagusanga ubyukanye kurabagirana Yesaya 60:1-3
Nuko ijambo ry’ Uwiteka rinzaho riti: Nakumenye ntarakuremera mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga. Yeremiya 1:4-5
Petero aterura amagambo ati "Ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera" Ibyakozwe n’ Intumwa 10:34-35
Nzahimbaza Uwiteka iminsi yose, ishimwe rye rizaba mu kanwa kanjye iteka. Zaburi 34:1
Uwiteka ni we umutima wanjye nzirata, abanyamubabaro babyumve bishime. Mufatanye nanjye guhimbaza Uwiteka, dushyirane hejuru izina rye. Zaburi 34:3-4
Nashatse Uwiteka aransubiza, ankiza ubwoba nari mfite bwose...Uyu munyamubabaro yaratatse, Uwiteka aramwumva, amukiza amakuba n’ ibyago bye byose. Zaburi 34:5-7
Marayika w’ Uwiteka abambishije amahema yo kugota abamwubaha, akabakiza. Nimusogongere mumenye yuko Uwiteka agira neza, hahirwa umuhungiraho. Zaburi 34:8-9
Mwubahe Uwiteka mwa bera be mwe, kuko abamwubaha batagira icyo bakena. Imigunzu y’ intare ibasha gukena no gusonza, ariko abashaka Uwiteka ntibazagira icyiza bakena. Zaburi 34:10-11
Uvuga ko ari mu mucyo akanga mwene se, aracyari mu mwijima na bugingo nubu.Ukunda mwene se aguma mu mucyo nta kigusha kiri muri we naho uwanga mwene Se, ari mu mwijima kandi agendera mu mwijima, ntazi aho ajya kuko umwijima wamuhumye. 1Yohana 2 :9-11
...Unsize amavuta mu mutwe, igikombe cyanjye kirasesekara. Ni kuri kugirirwa neza n’ imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, nanjye nzaba mu nzu y’ Uwiteka iteka ryose. Zaburi 23:5b-6
Ibyiza Uwiteka yangiriye byose, ndabimwitura iki? Nzakira igikombe cy’agakiza, nambaze izina ry’ Uwiteka. Nzahigurira Uwiteka umuhigo wanjye, ni koko nzawuhigurira mu maso y’ ubwoko bwe bwose. Zaburi 116:12-14
Hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza, kugira ngo agume mu bikari byawe, tuzahazwa n’ ibyiza byo mu nzu yawe, ibyiza by’ahera ho mu rusengero rwawe. Zaburi 65:4
“Kandi none mbaragije Imana n’ijambo ry’ubuntu bwayo, ribasha kububaka no kubahana ibiragwa n’abejejwe bose” (Ibyakozwe n’Intumwa 20,32)
Ariko mu gicuku Paulo na Sila barasenga baririmbira Imana, izindi mbohe zirabumva. Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, imfatiro z’ inzu ziranyeganyega, inzugi zose ziheraho zirakinguka, iminyururu ya bose iradohoka. Ibyakozwe n’ Intumwa 16:25-26
Incuti zikundana ibihe byose, kandi umuvandimwe avukira gukura abandi mu makuba Imigani 17:17
Gukiranuka gushyira ubwoko hejuru, ariko ibyaha bikoza isoni amoko yose. Imigani 14:34
Kuko Umwana w’Intama uri hagati y’intebe y’ubwami azabaragira akabuhira amasoko y’amazi y’ubugingo, kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo." Ibyahishuwe 7:17,"
Uwiteka aba hafi y’abamutakira bose, abamutakira mu by’ ukuri bose. Azasohoza ibyo abamwubaha bashaka, kandi azumva gutaka kwabo abakize. Zaburi 145:18-19
Rinda umutima wawe, kuruta ibindi byose birindwa, kuko ari ho iby’ ubugingo bikomokaho. Imigani 4:23
Ikivuzwe cy’ ukuri kiraramba ariko ibyo ururimi rubeshya bishira vuba Imigani 12:19
“Numara kurya ugahaga, ukamara kubaka amazu meza ukayabamo, inka zawe n’imikumbi yawe,n’ifeza zawe n’izahabu zawe n’ibyo ufite byose bikaba bigwiriye, uzirinde umutima wawe we kwishyira hejuru ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa…..” Gutegeka kwa kabiri 8 :11- 15
Abiringiye Uwiteka bameze nk’ umusozi wa Siyoni, utabasha kunyeganyezwa, ahubwo uhora uhamye iteka ryose. Nk’uko imisozi igose i Yerusalemu, ni ko Uwiteka agota abantu be, uhereye none ukageza iteka ryose. Zaburi 125:1-2
Dore mu mpinga z’ imisozi amaguru y’ uzanye inkuru nziza, akamamaza iby’amahoro! Yuda we, komeza ibirori byawe byera, higura imihigo yawe kuko umunyakibi atazongera kunyura iwawe, yatsembweho pe. Nahumu 2:1
Ariko Imana ishimwe ihora iturangaje imbere, ikaduha kuneshereza muri Kristo no gukwiza hose impumuro nziza yo kuyimenya, kuko turi impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y’abakira n’abarimbuka 1 Abakorinto 2:14-15
Nta bwenge cyangwa ubuhanga cyangwa inama, byabasha kurwanya Uwiteka Imigani 21:30
Kuko Umwami Imana izantabara ni cyo gituma ntamwara, ni cyo gitumye nkomera mu maso hanjye bakamera nk’ urutare, kandi nzi yuko ntazakorwa n’ isoni Yesaya 50:7
Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo, icyubahiro kibe icyayo mu Itorero no muri Kristo Yesu, kugeza iteka ryose ry’ ibihe bidashira, Amen. Abefeso 3:20-21
Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose...Yaratwibute ubwo twari ducishijwe bugufi, kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. Zaburi 136:1, 23
Warabyumvise dore byose ng’ ibi. None se mwe ntimwabihamya? None ngiye ngiye kukwereka ibishya byahishwe utigeze kumenya. Biremwe nonaha si ibya kera. Kugeza uyu munsi ntiwigeze kubyumva kugira ngo utavuga uti nari mbizi Yesaya 48:6-7
Nzabashumbusha imyaka inzige zariye, n’ iyariwe n’ uburima n’ ubuzikira na kagungu, za ngabo zanjye zikomeye nabateje. Kandi muzarya muhage, muhimbaze izina ryanjye ry’ Uwiteka Imana yanyu kuko yabakoreye ibitangaza, kandi ubwoko bwanjye ntibuzongera gukorwa n’ isoni ukundi. Muzamenya yuko ndi mu Bisirayeli, kandi yuko ari jye Uwiteka Imana yanyu, nta yindi ibaho. Ni ukuri ubwoko bwanjye ntibuzongera gukorwa n’ isoni ukundi Yoweli 2:25-27
Uwiteka abwira Yosuwa ati "Uyu munsi Uyu munsi ndatangira kugukuza mu maso y’ Abisirayeli bose, kugira ngo bamenye yuko ndi kumwe nawe nk’ uko nabanaga na Mose. Yosuwa 3:7
Ifeza ni izanjye, n’ izahabu na zo ni izanjye. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Ubwiza bw’ iyi nzu bwo hanyuma buzaruta ubwa mbere, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga kandi aha hantu nzahatangira amahoro ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Hagayi 2:8-9
“Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu,iyo Imana yiteguriye kera kugirango tuyigenderemo Abefeso 2:10
Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizongera kubaho KUKO IBYAMBERE BISHIZE. Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti "Dore byose ndabihindura bishya" kandi ati Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa nay’ ukuri." Ibyahishuwe 21:4-5
Igihe kizaza uhereye mu mboneko z’ukwezi ukageza mu mboneko z’ukundi, no guhera ku ISABATO ukageza ku yindi, abantu bose bazajya baza gusenga imbere yanjye." Ni ko Uwiteka avuga. Yesaya66:23
Kandi hahirwa Uwizeye, kuko ibyo yabwiwe n’Umwami Imana bizasohora. Luka 1:45
‘’Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Niko Uwiteka avuga.’’ Yeremiya 29 :11
Uwiteka agenderera Sara nk’uko yavuze, Uwiteka agirira Sara ibyo yasezeranije...Sara asama inda ya Aburahamu ashaje, babyarana umuhungu igihe kigeze...Sara aravuga ati "Imana iransekeje, abazabyumva bose bazasekana nanjye" Itang 21:1-6
“ Unesha niwe uzambikwa imyenda yera, kandi sinzahanagura izina rye na hato mu gitabo cy’ubugingo, ahubwo nzaturira izina rye imbere ya Data n’imbere y’abamarayika be” Ibyahishuwe 3: 5
« Unesha nzamuha kuri manu yahishwe, muhe n’ibuye ryera ryanditsweho izina rishya ritazwi n’umuntu wese keretse urihabwa » Ibyahishuwe 2 :17
Yitaye ku gusenga kw’abatagira shinge na rugero, adasuzuguye gusenga kwabo.( Zaburi 102:18)
...Uwera kandi w’ ukuri ufite urufunguzo rwa Dawidi, ukingura ntihagire ukinga kandi ukinga ntihagire ukingura, aravuga aya magambo ati Nzi imirimo yawe. Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi ntawabasha kurukinga...Ibyahishuwe 3:7-8
Uwiteka akwiture ibyo wakoze, ugororerwe ingororano itagabanije n’ Uwiteka Imana y’ Abisirayeli, wahungiye munsi y’amababa yayo. Rusi 2:12
Uhora witegereza umuyaga ntabiba, kandi uhora areba ibicu ntasarura. Uko utazi inzira y’ umuyaga iyo ari yo, cyangwa uko amagufwa akurira mu nda y’ utwite, ni ko utazi imirimo y’ Imana ikora byose. Umubwiriza 11:4-5
Umuntu nankorera ankurikire, kuko aho ndi n’ umugaragu wanjye ariho azaba. Umuntu nankorera Data azamuha icyubahiro. Yohana 12:26
Noneho rero uyu munsi ndakubohora ngukureho iminyururu iri ku maboko yawe. Nushaka ko tujyana i Babuloni uze tugende, nzakugirira neza, ariko nudashaka ko tujyana urorere. Dore igihugu cyose kiri imbere yawe, aho ubona hakubonereye abe ari ho ujya. Yeremiya 40:4
‘’Ujye ufatanya nanjye kwihanganira imibabaro, nk’uko bikwiriye umusirikare mwiza wa Kristo Yesu. Nta waba umusirikare kandi ngo yishyire muby’ubu bugingo, ngo abe akinejeje uwamwandikiye ubusirikare. Kandi iyo umuntu ashatse kurushanwa mu bikino ntahabwa ikamba, kiretse arushanijwe nkuko bitegetswe. 2 Timoteyo 2 :3-5.
Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yababariye muri Kristo. Abefeso 4:32
Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, n’aho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera. (Habakuki2:3)
Kuko Abanyatenayi bose n’abasuhuke baho batagiraga icyo bakora, kiretse gushyushya inkuru no kumva ibyadutse. Ibyakozwe n’ Intumwa 17:21
Malayika w’ Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha akabakiza. Nimusogongere mumenye yuko Uwiteka agira neza, hahirwa abamuhungiraho. Zaburi 34:7-8
Yakobo5:16b-17 Gusenga kw’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete. Dore Eliya yari umuntu umeze nkatwe asaba cyane ko imvura itagwa, imvura imara imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa.
Iki ni cyo kimenyesha yuko unyishimira,, ni uko umwanzi wanjye atavugiriza impundu kunesha. Zaburi 41:11
1 Timoteyo 2:24-25 Ariko umugaragu w’ Umwami wacu ntakwiye kuba umunyamahane, ahubwo akwiriye kugira ineza kuri bose, agakunda kwigisha, akihangana, agahanisha ubugwaneza abamugisha impaka ngo ahari nibishoboka, Imana ibahe kwihana bamenye ukuri.
Nawe Betelehemu ho mu gihugu cya Yuda, ni ukuri nturi mutoya mu midugudu ikomeye ya Yuda kuko muri wowe ari ho hazaturuka umutware, uzaragira ubwoko bwanjye bw’Abisirayeli Matayo 2:6
Mariko 10:29-30 Ndababwira ukuri yuko ntawasize inzu cyangwa bene se cyangwa bashiki be cyangwa nyina….atazabihabwa ibiruta incuro ijana muri iki gihe cya none no mugihe kizaza…Nyuma akazahabwa ubugingo buhoraho.
Mwitinya, dore ndababwira ubutumwa bwiza bw’ umunezero mwinshi uzaba ku bantu bose, kuko uyu munsi Umukiza abavukiye mu murwa wa Dawidi, uzaba Kristo Umwami. Luka 2:10-11
Nawe Betelehemu ho mu gihugu cya Yuda, ni ukuri nturi mutoya mu midugudu ikomeye ya Yuda kuko muri wowe ari ho hazaturuka umutware, uzaragira ubwoko bwanjye bw’Abisirayeli Matayo 2:6
Umuntu nankorera ankurikire, kuko aho ndi n’ umugaragu wanjye ariho azaba. Umuntu nankorera Data azamuha icyubahiro. Yohana 12:26
“Kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose…” Matayo 24:14
Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti "Dore byose ndabihindura bishya" kandi iti "Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa nay’ ukuri" IByahishuwe 21:5
Ugushikamishijeho umutima, uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye : Yesaya 26:3
Malayika w’ Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha akabakiza. Nimusogongere mumenye yuko Uwiteka agira neza, hahirwa abamuhungiraho. Zaburi 34:7-8
Kandi ntimwishushanye n’ab’ iki gihe ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose. Abaroma 12:2
Ikivuzwe cy’ ukuri kiraramba, ariko iby’ ururimi rubeshya bishira vuba. Imigani 12:19
Icyo nsaba Uwiteka ni kimwe ni cyo nzajya nshaka, ni ukuba mu nzu y’ Uwiteka iminsi yose nkiriho, nkareba ubwiza bw’ Uwiteka, nkitegereza urusengero rwe. Zaburi 27:4-5
Arabasubiza ati "Ibidashobokera abantu bishobokera Imana" Luka 18:27
Dore mu mpinga z’ imisozi amaguru y’ uzanye inkuru nziza, akamamaza iby’amahoro! Yuda we, komeza ibirori byawe byera, higura imihigo yawe kuko umunyabibi atazongera kunyura iwawe, yatsembweho pe. Nahumu 2:1
Data, ndagushimiye kuko unyumvise. Ubwanjye nari nzi yuko unyumva iteka, ariko mbivugiye ku bw’abantu bangose, ngo bizere yuko ari wowe wantumye. Yohana 11:41b-42
...Igihugu twaciyemo tugitata ni cyiza cyane. Niba Uwiteka atwishimira azatujyana muri icyo gihugu akiduhe kandi ari igihugu cy’amata n’ ubuki. Kubara 14:7b,8
Aburahamu uwo yizeraga yiringiye ibitakwiringirwa, ngo abe sekuruza w’ amahanga menshi nk’uko byavuzwe ngo "Urubyaro rwawe ni ko ruzangana. Kandi n’ ubwo abonye umubiri we umaze gusa n’ upfuye kuko yari amaze imyaka nk’ ijana avutse, akabona na Sara yaracuze, kwizera kwe ntikuragacogora. Abaroma 4:18-19
Aburahamu abonye isezerano ry’ Imana ntiyashidikanishwa no kutizera, ahubwo akomezwa cyane no kwizera ahimbaza Imana amenya neza yuko ibyo yasezeranije ibasha no kubisohoza. Ni cyo cyatumye bimuhwanirizwa no gukiranuka. Abaroma 4:20-23
“ Ikizamenyekanya yuko jye n’ubwoko bwawe twakugiriyeho umugisha ni iki? Si uko ujyana natwe, bigatuma jye n’ubwoko bwawe dutandukanywa n’amahanga yose yo mu isi” Kuva 33:16
Umunyabyaha ajya inama zo kugirira umukiranutsi nabi, kandi amuhekenyera amenyo. Umwami Imana izamuseka, kuko ireba ko igihe cye kigiye gusohora. Zaburi 37:12-13
Ariko igira icyo yitumye ni nde wabasha kuyivuguruza? Kandi icyo umutima wayo ukunze ni cyo ikora. Yobu 23:13
Ko muri babi kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye? Matayo 7:11
Ariko Imana ishimwe kuko ihora iturangaje imbere, ikaduha kuneshereza muri Kristo no gukwiza hose impumuro nziza yo kuyimenya, kuko turi impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y’ abakira n’abarimbuka. 2 Abakorinto 2:14,15
"Umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera amagambo yanjye muri iki gihe cy’ ubusambanyi kandi kibi, Umwana w’ Umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, ubwo azazana n’abamalayika bera afite ubwiza bwa Se" Mariko 8:38
Kuko Uwiteka atazagira ubwo areka umuntu iteka. N’aho yababaza umuntu ariko azamugirira ibambe, nk’ uko imbabazi ze nyinshi zingana. Kuko atanezezwa no kubabaza abantu, cyangwa kubatera agahinda. Amaganya ya Yeremiya 3:31-33
Yesaya 43 : 19 Dore ngiye gukora ikintu gishya, ubu ko kigiye kwaduka ntimuzakimenya? Nzaharura iinzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa.
Bageze hakurya Eliya abwira Elisa ati "Nsaba icyo ushaka cyose, ndakigukorera ntaratandukanywa nawe." Elisa aramusaba ati "Ndakwingize ndaga imigabane ibiri y’ Umwuka wawe." 2 Abami 2:9
Ukunde Uwiteka Imana yawe uyumvire, uyifatanyeho akaramata kuko ari yo bugingo bwawe no kurama kwawe, kugira ngo ubone kuba mu gihugu Uwiteka yarahiye ba Sekuruza banyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo ko azakibaha. Gutegeka kwa Kabiri 30:20
Nimukomere mushikame, ntimutinye kandi ntimukurwe umutima n’ umwami wa Ashuri cyangwa ingabo ze zose ziri kumwe nawe, kuko Iyo turi kumwe ikomeye iruta abari kumwe nawe...Mu ruhande rwe ari kumwe n’ amaboko y’ umubiri, ariko mu ruhande rwacu turi kumwe n’ Uwiteka Imana yacu, niyo idutabara kandi ije kuturwanirira intambara zacu...2 Ngoma 32:7-8
Niba mwarasogongeye mukamenya yuko Umwami wacu agira neza.
Nimumwegere ni we Buye rizima ryanzwe n’abantu ariko ku Mana ryaratoranijwe riba iry’ igiciro cyinshi 1Petero 2:3-4
Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’ Uwiteka bukaba bukurasiye. Yesaya 60:1
Ni cyo gitumye mbabwira nti "Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona" Mariko 11:24
Hahirwa uwizeye, kuko ibyo yabwiwe n’ Umwami Imana bizasohora. Luka 1:45
Umutima wanjye uhimbaza Umwami Imana, n’ ubugingo bwanjye bwishimiye Imana umukiza wanjye, kuko yabonye ubukene bw’ umujya wayo, kandi uhereye none ab’ ibihe byose bazanyita Uhiriwe. Luka 1:46-48
Kuko Ushoborabyose ankoreye ibikomeye, n’ izina rye ni iryera. Imbabazi ze ziri ku bamwubaha, uko ibihe bihaye ibindi. Yerekanishije imbaraga ukuboko kwe, atatanije abibone mu byo batekereza mu mitima yabo...Luka 1:49-53
Atabaye Isirayeli umugaragu we, kuko yibutse imbabazi ze, yasezeranije ba sogokuruza, ko azazigirira Aburahamu n’ urubyaro rwe iteka ryose. Luka 1:54-55
Ni mwe mwagumanye nanjye, twihanganana mu byo nageragejwe. Nanjye mbabikiye ubwami nk’ uko Data yabumbikiye, kugira ngo muzarye munywe mwegereye ameza yanjye mu bwami bwanjye, kandi muzicarana ku ntebe z’ icyubahiro, mucire imanza imiryango 12 y’ Abisirayeli Luka 22:28-30
Nzabashumbusha imyaka inzige zariye, niyariwe n’ uburima n’ ubuzukira na kagungu...Kandi muzarya muhage, muhimbaze izina ry’ Uwiteka Imana yanyu kuko yabakoreye ibitangaza kandi n’ ubwoko bwanjye ntibuzongera gukorwa n’ isoni ukundi. Yoweli 2:25-27
Petero agaruye umutima aribwira ati "Noneho menye by’ ukuri yuko Umwami Imana yatumye malayika wayo, ikankura mu maboko ya Herode, ikankiza ibyo ubwoko bw’ Abayuda bwategerezaga byose" Ibyakozwe n’ Intumwa 12:11
Unyereke ikimenyetso cy’ ibyiza, kugira ngo abanyanga bakirebe bamware, kuko wowe Uwiteka untabaye ukamara umubabaro. Zaburi 86:17
Ijambo Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati "Si ku bw’amaboko kandi si ku bw’ imbaraga, ahubwo ni ku bw’ Umwuka wanjye. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga". "Wa Musozi minini we, wiyita iki? Imbere ya Zerubabeli uzaba ikibaya. Azazana n’ibuye risumba ayandi, barangurure bati Nirihabwe umugisha! Nirihabwe umugisha!" Zekariya 4:6-7
Untunganyiriza ameza mu maso y’ abanzi banjye, unsize amavuta mu mutwe, igikombe cyanjye kirasesekara. Zaburi 23:5
Nuko ntimukiganyire mugira ngo tuzarya iki? Cyangwa ngo tuzanywa iki? Cyangwa ngo tuzambara iki? kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose. Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’ Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa. Matayo 6:31-33
Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri, rubabarira byose, rwihanganira byose.1 Abakorinto 13:4-8
Nategereje Uwiteka nihanganye, antegera ugutwi yumva gutaka kwanjye. Kandi ankura mu rwobo rwo kurimbura no mu byondo by’ isayo, ashyira ibirenge byanjye ku rutare, akomeza intambwe zanjye. Zaburi 40:1-3
Yitaye ku gusenga kw’abatagira shinge na rugero, adasuzuguye gusenga kwabo. Ibyo bizandikirwa ab’ igihe kizaza, ubwoko buzaremwa buzashima Uwiteka. Zaburi 102:17-18
Wohereza umwuka wawe bikaremwa, ubutaka ubusubizaho ubugingo bushya. Zaburi 104:30
Umuntu nankorera ankurikire, kuko aho ndi n’ umugaragu wanjye ariho azaba. Umuntu nankorera Data azamuha icyubahiro. Yohana 12:26
Ifeza ni izanjye, n’ izahabu na zo ni izanjye. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Ubwiza bw’iyi nzu bwo hanyuma buzaruta ubwa mbere, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi aha hantu nzahatangira amahoro ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga Hagayi 2:8-9
Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa. Ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye. Yohana 15:7-8
Mutima wanjye himbaza Uwiteka, mwa bindimo byose mwe, muhimbaze izina rye ryera. Mutima wanjye himbaza Uwiteka, ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose. Zaburi 103:1-2
Uwiteka akora ibyo gukiranuka, aca imanza zitabera zirenganura abarenganywa,...Uwiteka ni umunyebambe n’ umunyambabazi, atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi. Zaburi 103:6-8
Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga, mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, yategetswe itarabaho numwe. Mana, erega ibyo utekereza ni iby’ igiciro kuri jye! Erega umubare wabyo ni mwinshi. Nabibara biruta umusenyi ubwinshi, iyo nkangutse turacyari kumwe. Zaburi139:16-18
Uwera kandi w’ ukuri ufite urufunguzo rwa Dawidi, ukingura ntihagire ukinga kandi ukinga ntihagire ukingura, aravuga aya magambo ati...Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi nta wabasha kurukinga. Ibyahishuwe 3:7-8
Uwiteka akwiture ibyo wakoze, ugororerwe ingororano itagabanije n’ Uwiteka Imana y’Abisirayeli, wahungiye munsi y’amababa yayo. Rusi 2:12
Kandi ubu butumwa bwiza bw’ ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize. Matayo 24:14
Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’ umwuka wanyu, n’ ubugingo n’ umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azazira. Ibahamagara niyo kwizerwa, no kubikora izabikora. 1 Abatesalonike 5:23-24
Ni mwe mwagumanye nanjye, twihanganana mu byo nageragejwe. Nanjye mbabikiye ubwami nk’ uko Data yabumbikiye kugira ngo muzarye munywe mwegereye ameza yanjye mu bwami bwanjye. Kandi muzicara ku ntebe z’ icyubahiro, mucire imanza imiryango cumi n’ ibiri y’ Abisirayeli Luka 22:28-30
Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’ Uwiteka bukaba bukurasiye...ubwiza bw’ Uwiteka buzakugaragaraho. Amahanga azagana umucyo wawe, n’abami bazagusanga ubyukanye kurabagirana. Yesaya 60:1-3
Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga, mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, yategetswe itarabaho numwe. Mana, erega ibyo utekereza ni iby’ igiciro kuri jye! Erega umubare wabyo ni mwinshi. Nabibara biruta umusenyi ubwinshi, iyo nkangutse turacyari kumwe. Zaburi139:16-18
Ubwo Uwiteka yagaruraga abajyanywe ho iminyago b’ i Siyoni, twari tumeze nk’abarota. Icyo gihe akanwa kacu kari kuzuye ibitwenge, n’ indimi zacu zari zuzuye indirimbo...Uwiteka yadukoreye ibikomeye, natwe turishimye. Zaburi 126:1-3
Ariko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate ari nta wababwirije? Kandi babwiriza bate batatumwe? Nkuko byanditswe ngo“mbega uburyo ibirenge by’abavuga ubutumwa bwiza ari byiza cyane” Roma 10:14-15 b
"Umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera amagambo yanjye muri iki gihe cy’ ubusambanyi kandi kibi, Umwana w’ Umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, ubwo azazana n’ abamalayika bera afite ubwiza bwa Se" Mariko 8:38
Maze uwo munsi Mose ararahira ati ‘’ Ni ukuri igihugu wakandagiyemo kizaba gakondo yawe n’iy’abana bawe iteka ryose, kuko womatanye n’Uwiteka Imana yanjye rwose’’ (Yosuwa 14:9)
Untunganiriza ameza mu maso y’abanzi banjye, unsize amavuta mu mutwe igikombe cyanjye kirasesekara. Zaburi 23:5
"Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga." Yeremiya 1:5
Ni ukuri kugirirwa neza n’ imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, nanjye nzaba mu nzu y’ Uwiteka iteka ryose. Zaburi 23:6
Dore mu mpinga z’ imisozi amaguru y’uzanye inkuru nziza, akamamaza ibyo amahoro! Yuda we, komeza ibirori byawe byera, higura imihigo yawe kuko umunyakibi atazongera kunyura iwawe, yatsembweho pe. Nahumu 2:1
...Witinya Daniyeli, kuko uhereye ku munsi watangiriyeho gushishikarira gusobanukirwa no kwicisha bugufi imbere y’ Imana yawe, amagambo yawe yarumviswe Daniyeli 10:12
Nkunda abankunda, kandi abashakana umwete bazambona. Ubukire n’ icyubahiro biri iwanjye, kandi n’ ubutunzi buhoraho, no gukiranuka na byo. Imigani 8:17,18
Petero aterura amagambo "Ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera". Ibyakozwe n’Intumwa 10:34-35
Hahirwa uwita ku bakene, Uwiteka azamukiza ku munsi w’ ibyago. Uwiteka azamurinda amukize, kandi azahirwa ari mu isi, kandi ntumuhe abanzi be kumugirira uko bashaka. Uwiteka azamwiyegamiza ahondobereye ku buriri, ni wowe umubyukiriza uburiri iyo arwaye. Zaburi 41:1-3
Kuko abiyita Kristo n’ abahanuzi b’ ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’ intore niba bishoboka. Dore mbibabwiye bitaraba. Matayo 24:24-25
Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’ Uwiteka bukaba bukurasiye. Yesaya 60:1
“Ku bwo kunyagwa k’umunyamubabaro, ku bwo gusuhuza umutima k’umukene, Nonaha ndahaguruka”, ni ko Uwiteka avuga,
“Ndashyira mu mahoro uwo bacurira ingoni.” Zaburi 12:6
Umutima wanjye uhimbaza Umwami Imana, n’ ubugingo bwanjye bwishimiye Imana umukiza wanjye, kuko yabonye ubukene bw’ umujya wayo, kandi uhereye none ab’ ibihe byose bazanyita Uhiriwe kuko Ushoborabyose ankoreye ibikomeye, n’ Izina rye ni iryera. Luka 1:46-49
Uwiteka ategeka Aburamu ati va mu gihugu cyanyu, usige umuryango...Nanjye nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha. Kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma, kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha. Itangiriro 12:1-3
Maze marayika w’Uwiteka arongera ahamagara Aburahamu ari mu ijuru, aramubwira ati “Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, ubwo ugenjeje utyo ntunyime umwana wawe w’ikinege, yuko no kuguha umugisha nzaguha umugisha, no kugwiza nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’inyenyeri zo
mu ijuru, kandi ruhwane n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja, kandi ruzahindura amarembo y’ababisha barwo. Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha kuko wanyumviye.” Itangiriro 22:15-18
Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ ibyo twibwira byose nk’ uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo. Icyubahiro kibe icyayo mu Itorero no muri Kristo Yesu, kugeza iteka ryose ry’ ibihe bidashira, Amen
“Kuko yankunze akaramata ni cyo nzamukiriza, nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryanjye. Azanyambaza nanjye mwitabe, nzabana na we mu makuba no mu byago, Nzamukiza muhe icyubahiro. Nzamuhaza uburame,
Kandi nzamwereka agakiza kanjye.” (Zaburi 91:14-16)
Uwiteka abaha ihumure impande zose nk’uko yasezeranyije ba sekuruza babo. Nta muntu n’umwe wo mu babisha babo bose wabahagaraye imbere, ahubwo Uwiteka abagabiza ababisha babo bose. Nta jambo ryiza na rimwe mu yo Uwiteka yasezeranyije ubwoko bw’Abisirayeli ryakutse, ahubwo byose byarasohoye. (Yosuwa 21:44-45)
Farawo abwira Yosefu ati “Dore nkweguriye igihugu cya Egiputa cyose.” Farawo yiyambura impeta iriho ikimenyetso yo ku rutoki rwe ayambika Yosefu ku rutoki, amwambika imyenda y’ibitare byiza, amwambika n’umukufi w’izahabu mu ijosi, amugendeshereza mu igare rikurikira irye bakajya bamurangana bati “Nimumupfukamire!” Nuko amwegurira igihugu cya Egiputa cyose. Farawo abwira Yosefu ati “Jye Farawo ndahiriye ko nta wuzunamura ukuboko, nta wuzashingura ikirenge, mu gihugu cya Egiputa cyose utabyemeye.” Itangiriro 41:41-44
Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ ibyo twibwira byose nk’ uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo . Icyubahiro kibe icyayo mu itorero no muri Kristo Yesu, kugeza iteka ryose ry’ ibihe bidashira, Amen Abefeso 3:20-21
Hashimwe Imana y’ Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w’ imbabazi n’ Imana nyir’ irihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’ Imana 2 Abakorinto 1:3-4
Ariko dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’ Imana zidaturutse kuri twe. Dufite amakuba impande zose ariko ntidukuka imitima, turashobewe ariko ntitwihebye...Tugendana mu mubiri iteka urupfu rwa Yesu, ngo ubugingo bwa Yesu na bwo bugaragarire mu mibiri yacu 2 Abakorinto 4:7-10
Nicyo gituma tudacogora, kandi nubwo umuntu wacu w’ inyuma asaza, umuntu wacu w’ imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye, kuko kubabazwa kwacu kw’igihwayihwayi kw’akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw’ iteka ryose bukomeye (2 Abakorinto 4:16-17)
Natwe ntitureba ku biboneka, ahubwo tureba ku bitaboneka kuko ibiboneka ari iby’ igihe gito naho ibitaboneka bikaba iby’ iteka ryose (2 Abakorinto 4:18)
Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi. (Abefeso 5:15-16)
“Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.” (Matayo 11:28-30)
...Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze ngo:
Kuko wayisabye kukurengera kuri Senakeribu umwami wa Ashuri, irabikwemereye.
Uwiteka arakomeye ni uwo gushimwa cyane, gukomera kwe ntikurondoreka. Ab’igihe bazashimira ab’ikindi gihe imirimo yawe, bababwire iby’imbaraga wakoze. Nzavuga ubwiza bw’icyubahiro cyo gukomera kwawe, n’imirimo itangaza wakoze. Abantu bazavuga imbaraga z’imirimo yawe iteye ubwoba, nanjye nzavuga gukomera kwawe. (Zaburi 145:3-6)
Ugushikamijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa, kuko
akwiringiye. Mujye mwiringira Umwami iminsi yose, kuko Umwami Yehova nyine ari we Rutare ruhoraho iteka ryose. (Yesaya 26:3-4)
Abiringiye Uwiteka bameze nk’umusozi wa Siyoni, utabasha kunyeganyezwa, ahubwo uhora uhamye iteka ryose. Nk’uko imisozi igose i Yerusalemu, ni ko Uwiteka agota abantu be, uhereye none ukageza iteka ryose. (Zaburi 125:1-2)
"Mu ijuru icyubahiro kibe icy’ Imana, no mu isi amahoro abe mu bo yishimira" (Luka 1:14)
Uhora yitegereza umuyaga ntabiba, kandi uhora areba ibicu ntasarura. Uko utazi inzira y’umuyaga iyo ari yo, cyangwa uko amagufwa akurira mu nda y’utwite, ni ko utazi imirimo y’Imana ikora byose. (Umubwiriza 11:4-5)
Uwiteka abwira Yosuwa ati “None mbakuyeho igisuzuguriro Abanyegiputa babasuzuguraga.” Ni cyo gituma aho hantu hitwa Gilugali na bugingo n’ubu. (Yosuwa 5:9)
Mose asubiza abantu ati “Mwitinya mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi, kuko Abanyegiputa mwabonye uyu munsi mutazongera kubabona ukundi. Uwiteka ari bubarwanire, namwe mwicecekere.” (Kuva 14:13-14)
Nk’uko imisozi igose i Yerusalemu, ni ko Uwiteka agota abantu be, uhereye none ukageza iteka ryose. (Zaburi 125:2)
Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana. Udakundana ntazi Imana kuko Imana ari urukundo. (1 Yohana 4:7-8)
“Nzi yuko ushobora byose, kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose.” (Yobu 42:2)
“si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye… Wa musozi munini we, wiyita iki? Imbere ya Zerubabeli uzaba ikibaya.” (Zek.4:6-7).
…“Ni ukuri mbonye kubabara k’ubwoko bwanjye buri muri Egiputa, numvise gutaka batakishwa n’ababakoresha uburetwa, kuko nzi imibabaro yabo. Kandi manuwe no kubakiza mbakure mu maboko y’Abanyegiputa, mbakure muri icyo gihugu, mbajyane mu gihugu cyiza kigari, cy’amata n’ubuki…(Kuva 3:7-8)
Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi (1Timoteyo 6:6)
Ibi ni byo Uwiteka abwira Kuro, uwo yimikishije amavuta ati “Ni we mfashe ukuboko kw’iburyo nkamuneshereza amahanga ari imbere ye, kandi nzakenyuruza Abami kugira ngo mukingurire inzugi, kandi n’amarembo ntazugarirwa. (Yesaya 45 :1)
Yaratwibutse ubwo twari ducishijwe bugufi, kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. (Zaburi 136:23)
Uko utazi inzira y’umuyaga iyo ari yo, cyangwa uko amagufwa akurira mu nda y’utwite, ni ko utazi imirimo y’Imana ikora byose. (Umubwiriza 11:5)
“Nzi yuko ushobora byose, Kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose.” (Yobu 42:2)
Iyo nama inezeza Farawo n’abagaragu be bose. Farawo abaza abagaragu be ati “Tuzabona hehe umuntu umeze nk’uyu, urimo umwuka w’Imana?” Farawo abwira Yosefu ati “Kuko Imana ikweretse ibyo byose nta wundi munyabwenge w’umuhanga muhwanye. (Itangiririro 41:37-45)
Wirinde ntuzibagirwe Uwiteka Imana yawe,…Numara kurya ugahaga, ukamara kubaka amazu meza ukayabamo… n’ibyo ufite byose bikaba bigwiriye, uzirinde umutima wawe we kwishyira hejuru, ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe… (Gutegeka kwa Kabiri 8:11-20)
Nkundira Uwiteka, kuko yumvise ijwi ryanjye no kwinginga kwanjye. Kuko yantegeye ugutwi, ni cyo gituma nzajya mwambaza nkiriho. (Zaburi 116:1-2)
Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize, nzamenagura inzugi z’imiringa, n’ibihindizo by’ibyuma nzabicamo kabiri. Nzaguha ubutunzi buri mu mwijima n’ibintu bihishwe ahantu hiherereye, kugira ngo umenye ko ari jye Uwiteka uguhamagara mu izina ryawe, ari jyewe Mana ya Isirayeli. (Yesaya 45:2-3)
Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, abe ari we wiringira na we azabisohoza. Kandi azerekana gukiranuka kwawe nk’umucyo, n’ukuri k’urubanza rwawe nk’amanywa y’ihangu. Turiza Uwiteka umutegereze wihanganye, ntuhagarikwe umutima n’ubona ibyiza mu rugendo rwe, n’umuntu usohoza inama mbi. (Zaburi 37:5-7)
Mose asubiza abantu ati"Mwitinya mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi, kuko Abanyegiputa mwabonye uyu munsi mutazongera kubabona ukundi. Uwiteka ari bubarwanire, namwe mwicecekere." (Kuva 14:13-14)
Mwana wanjye, komeza icyo so yagutegetse, kandi we kureka icyo nyoko yakwigishije. Uhore ubikomeje ku mutima wawe, ubyambare mu ijosi. Nugenda bizakuyobora, nujya kuryama bizakurinda, kandi nukanguka bizakubwiriza. ( Imigani 6:20-23)
"Uwiteka akwiture ibyo wakoze, ugororerwe ingororano itagabanije n’Uwiteka Imana y’Abisirayeli, wahungiye munsi y’amababa yayo.”
Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki,..
Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho,
Ku munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa cumi n’abiri kwitwa Adari, itegeko n’iteka by’umwami byendaga gusohozwa. Ni wo munsi abanzi b’Abayuda bibwiraga ko bagiye kubagiraho ububasha, ariko birahinduka Abayuda baba ari bo bagira ububasha ku banzi babo.
Ni cyo gituma muzavomana ibyishimo mu mariba y’agakiza.
Kandi hahirwa uwizeye, kuko ibyo yabwiwe n’Umwami Imana bizasohora.”
Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, Ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, Ntiyicarane n’abakobanyi. Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro. Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, Cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, Icyo azakora cyose kizamubera cyiza.
“Mwitinya mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi, kuko Abanyegiputa mwabonye uyu munsi mutazongera kubabona ukundi.Uwiteka ari bubarwanire, namwe mwicecekere.”
Ni cyo cyatumye yari akwiriye gushushanywa na bene Se kuri byose, ngo abe umutambyi mukuru w’imbabazi kandi ukiranuka mu by’Imana, abe n’impongano y’ibyaha by’abantu. 18Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose.
“Erega hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka, Kandi kikajya kigira amashami y’ibitontome.