Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwigisha gusoma, kwandika no kubara. Wabaye kuri iyi taliki ya 06/09/2011, wizihijwe ku ncuro ya 44
Itorero ADEPR, ku bufatanye na UNESCO na minisiteri y’uburezi, ryijihije uwo munsi ritanga impamyabumenyi z’abarangije kwiga iryo shuri ryo gusoma, kwandika no kubara bagera ku bihumbi 30721 muri uyu mwaka, mu gihugu cyose cy’urwanda.
Kubera ko ayo masomero ari mu tugari twose tw’ Urwanda aho iryo torero riba rifite insengero, Itorero ADEPR ryahisemo kwizihiriza (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
TURWANYE UBUJIJI, TWIMAKAZA UMUCO W’AMAHORO.
8 September 2011, by Ubwanditsi -
"Iyo ugambiriye neza Imana iguha umugisha naho iyo ugambiriye nabi Imana irabiguhanira "
16 September 2011, by Ubwanditsi"Iyo ugambiriye neza Imana iguha umugisha naho iyo ugambiriye nabi Imana irabiguhanira ".Aya ni amagambo yavuzwe na Pasteri Desiré mu gusoza amahugurwa y’iminsi ibiri ku ijambo ry’Imana yabereye mu bitaro byitiriwe Umwami Faysar kuri uyu wa gatanu tariki ya 15/09/2011.
Insanganyamatsiko y’ayo mahugurwa yanditse mu gitabo cya Daniel 1 :8 . Hagira hati : maze Daniel agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by’Umwami cyangwa vino yanywaga, aricyo cyatumye yinginga uwo mutware w’inkone (...) -
Nta mahirwe y’abanyabwoba muri uru rugendo rujya mu ijuru Ernest RUTAGUNGIRA
19 March 2014, by Ernest RutagungiraUbwoba ni kimwe mu bisanzwe mu mibereho y’abantu, ariko hakomeje kwibazwa niba byashoboka ngo bushire mu bantu ndetse n’icyakorwa ngo abantu baburwanye, bitabaye ibyo, kubwa Bibiliya Imigisha benshi bari bategereje izahinduka ibyifuzo, muri yo harimo n’ubugingo buhoraho benshi bari bategereje.
Iyo dusomye ijambo ry’Imana “Ibyahishuwe 12: 8” tuhasanga amagambo agira ati: “Ariko abanyabwoba n’abatizera, n’abakora ibizira n’abicanyi, n’abasambanyi n’abarozi n’abasenga ibishushanyo n’abanyabinyoma (...) -
Imana yakumenye itarakurema, ikweza utaravuka. (Igice cya 1) CONSTANT Mahame
1 April 2014, by Mahame ConstantNuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti”Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.” (Yeremiya 1,5)
Aya niyo magambo Imana yabwiye umuhanuzi yeremiya igihe yamwiyerekaga bwa mbere igihe yari agiye gutangira kumukoresha ibikomeye ariko we atibonagaho, ntabyiyumvemvo ndetse no gutekereza ko yari gukora umurimo ukomeye kuriya wo guhanurira amahanga ntabyo yari yarigeze atekereza.
Yari afite urwitazo ruteye gutya nkuko nawe ariko (...) -
Mu giterane cyaberaga kuri ADEPR Muhima abagera kuri 50 bakijijwe!
13 January 2013, by UbwanditsiKuri iki cyumweru taliki ya 13/01/2013 aho Itorero rya ADEPR Nyarugenge ishami rya Muhima rikorera habereye inyigisho z’ ijambo ry’ Imana umushyitsi mukuru akaba yari n’ Umwigisha w’ uyu munsi akaba yari Pasitori Habyarimana Desire
Mu nyigisho yagejeje ku bari bateraniye aho basaga ibihumbi 2500 yagize ati Imana igambiriye gukora ikintu gishya mu buzima bwacu. Yifashishije ijambo riri mu gitabo cy’ Ibyahishuwe 21:5 hagira hati; Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti “Dore byose ndabihindura (...) -
Kurikirana uko isabukuru y’Agakiza.org yagenze hamwe n’amafoto
30 November 2015, by Innocent KubwimanaKuri iki cyumweru tariki 29/11/2015 nibwo muri Salle ya Fourquare Kimironko habereye igiterane cyabereyemo umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 5, urubuga rwa Gikristo Agakiza.org rumaze rutangiye gukora umurimo w’ivugabutumwa kuri interineti.
Iki giterane kitabiriwe n’imbaga y’abantu benshi baturutse mu ntara zitandukanye z’igihugu ndetse n’itsinda ryaturutse mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, harimo n’umwe mu banyamakuru ba Radiyo ya Gikristo y’i Burundi yitwa Ijwi ry’Ivyizigiro.
Dore uko (...) -
Ijuru ni ukuri ririho si ukubeshya... (Ubuhamya bwa Choo Thomas)
8 September 2013, by UbwanditsiMu mwaka wa 1992 CHOO THOMAS, umunyamerika ukomoka muri KOREA yabaye umukristo avuka ubwa kabiri. Igitera ubuhamya bwe kuba igitangaza ni uko nyuma y’imyaka ibiri yakurikiye kwihana kwe, Choo yaje gusurwa n’Umwami YESU w’ i NAZARETI. Yaje gukurwa mu isi ajyanwa mu ijuru inshuro nyinshi ubundi asura umuriro utazima inshuro ebyiri.
Choo Thomas avuyeyo, yanditse igitabo kivuga kuri izo ngendo ze , icyo gitabo acyita :" Heaven is so Real ", icyo gitabo cyagiye ahagaragara mu mwaka wa 2003. Iki (...) -
Abanzi B’urugo Rwiza
15 November 2015, by Alice Rugerindinda“ Umugore w’umutima wese yubaka urugo, ariko umupfu we ubwe ararusenya” (Imigani 14:1)
Mu yandi magambo, haravuga ngo:”umugore w’umunyabwenge yubaka urugo rwe, nyamara umupfapfa ararusenya”.
Iyo nsomye aya magambo, numva nejejwe nuko Imana, yemera neza ko, umugore afite ubushobozi bwo kubaka urugo rwe, mu gihe nzi neza ko urugo ari ikintu cy’igiciro cyinshi. Amen
Kuba ari ikintu cy’igiciro cyinshi, ni nayo mpamvu rugira ibiruhiga byinshi cyangwa se abanzi benshi kuko nk’uko bibiriya ibivuga, aho (...) -
Nyuma yo kumugerageza byaje kurangira imwemeye nk’incuti yayo!
29 February 2016, by Alice Rugerindinda“Ariko weho Isirayeli umugaragu wanjye, Yakobo natoranije, rubyaro rwa Aburahamu incuti yanjye” Yesaya 41 :8
Naratangaye cyane mbonye aya magambo aho Imana yivugira ubwayo ngo “ rubyaro rwa Aburahamu incuti yanjye”. Buriya kugirango umuntu agere ku rwego rw’incuti si ikintu gipfa kuza gutyo, hari aho kiba cyaraturutse, kuko ubundi hari abantu tuba tuziranye, dusengana, abatugiriye neza cyangwa abo twagiriye neza , abo tugira icyo dupfana… ariko ibyo byose ntibihita bibashyira mu rwego (...) -
Imitima y’abenshi yararuhutse ubwo Jehovahjireh choir CEP-ULK yari kuri stade ya Muremera-Ngozi-Burundi.
1 August 2012, by UbwanditsiKuvakuwa 27-29/07/2012 Jehovahjireh choir CEP-ULK yari mu rugendorw’ivugabutumwa mu gihugu cy’abaturanyi cy’Uburundi.
Hakaba hari hateguwe igikorane (igiterane) cy’iminsi ine kuva kuwa 26-29/07/2012 cyateguwena GEPU(Groupe Evangélique pentecotiste univesitaire de Ngozi) kubufatanye n’ishengero rya Gashikanwa ubusanzwe ribarizwa muri Province yaNgozi, kikaba rero kiba inshuro imwe mu myaka itatu kikaba cyari gifite intego yo guhamagarira abantu guhindukira bakakira ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo (...)
0 | ... | 1060 | 1070 | 1080 | 1090 | 1100 | 1110 | 1120 | 1130 | 1140 | ... | 1230