Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 26/11/2012, urusengero rwa Pantekote (ADEPR) rwo ku Kinamba mu kagari ka Kamutwa, mu murenge wa Kacyiru, rwibasiwe n’umuriro uturutse mu gisenge, inyuma mu biro by’abakozi b’Imana.
Mu gisenge cy’inyuma mu biro hahindutse umuyonga, ibikoresho byo mu biro hafi ya byose byahiye, cyane cyane ameza, intebe, n’ibikoresho bya muzika abaririmbyi bakoresha.
Aho abakiristu basengera naho hari hamaze gufatwa, ariko abaturage hamwe n’ikimodoka cya Polisi kizimya (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Urusengero rwa ADEPR ku Kinamba rwahiye
26 November 2012, by Ubwanditsi -
Urukundo rwa mbere mu muhamagaro w’Imana Mwalimu Alexis Nsabimana
11 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIbyahishuwe 2:1-7 “Wandikire marayika w’Itorero ryo muri Efeso uti “Ufashe inyenyeri ndwi mu kuboko kw’iburyo, akagendera hagati y’ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu aravuga aya magambo ati 2.‘Nzi imirimo yawe n’umuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanyageso mbi, n’uko wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo, ukabona ko ari abanyabinyoma. 3.Uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora. 4.Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse (...)
-
Mu isi si iwacu/Ev.Vumilia Jean Claude
7 October 2015, by Innocent KubwimanaNtimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere. Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo. Yohana 14:1-3
Naho twebweho iwacu ni mu ijuru, ni ho dutegereje Umukiza ko azava ari we Mwami Yesu Kristo, Abafilipi 3:20
Nshuti reka mbanze mbabwire akantu kamwe buriya ntabwo satani azi Password (umubare w’ibanga) Imana ikoresha, ariko (...) -
Ujya umenya guhunga ibyaha?
2 January 2016, by Alice Rugerindinda“ Bukeye yinjira mu nzu gukora umurimo we, ari nta bandi bagabo bo mu nzu barimo. Uwo mugore afata umwenda we aramubwira ati “ Turyamane”. Amusigira umwenda we arahunga, arasohoka.” Itangiriro 39 :11-12
Aha ni igihe Yosefu yabaga muri Egiputa, nyuma ngo nyirabuja ariwe mugore wa Potifari aramubenguka ngo akajya amwoshya ngo baryamane. undi nawe arahakana pe ati “ None nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana ? Itangiriro 39:9.
Nyirabuja yaje gucunga igihe Yosefu yinjiye (...) -
Ibintu bitandatu umushumba agomba kuba byo! (Igice cya 3)
9 December 2012, by Pastor Desire HabyarimanaUmushumba agomba kuba udakunda ibisindisha, wirinda, ugira gahunda mu kubaho kwe (1Tito 3:2)
Ntugakunde ibisindisha kandi ujye wirinda. Jya ugaragaza kudakabya mu byo wifuza bitari icyaha. Ntukarye cyane. Ntukambare imyenda ituma ugaragara cyane. Uzagira izina ribi niba uburyo ubaho butaguma kugipimo cyemewe. Ukoreshe ibintu byo muri iyi si utarenza urugero (1 Kor. 7:31)
Ujye witwara neza kugira ngo abantu bakubahe. Ntukamenyekane nk’ umuntu wigisazi utomboka kubera umujinya, cyangwa se (...) -
Irinde umutego! Ev. Kiyange Adda Darlene
12 May 2016, by Kiyange Adda-DarleneMu gicumuro cy’umunyabyaha harimo umutego ategewemo. (Imigani 29 :6a).
Mu buzima busanzwe bw’umuntu, habamo gutinya urupfu ndetse n’ikindi cyose cyamuganisha ku rupfu. Kandi ahora yirinda ngo atagwa mu mutego. Niyo mpamvu agira amakenga mubyo agiye gukora byose acungana n’uko hatabamo ikintu cyamujyana mu rupfu.
Bibiriya iratubwiye ngo mu gicumuro cy’umunyabyaha harimo umutego ategewemo. Kenshi umuntu yibwira ko mu banzi be ariho hari umutego we, muri wa muntu badahuza cyangwa se batumvikana (...) -
Agakiza k’Imana kavanye Rebecca mu buraya nyuma y’ Imyaka 8 abukora.
21 October 2011, by UbwanditsiMukeshimana Rebecca umuvugabutumwa w’ imyaka 34 wavukiye mu karere ka Ruhango avukana n’abana batatu akaba imfura muri bo ndetse mu bavukiye mu muryango ukujijwe w’ abadiventisiti b’ umunsi wa karindwi.
Rebecca yemeza ko ubuzima bwe bwatangiye kuba bubi ubwo yari afite imyaka 9. Yigaga mu wa kabiri w’ amashuri abanza ubwo ababyeyi be batandukanaga buri wese yishakira undi, Rebecca n’abo bavukana basigaranye na se maze nawe yishakira undi mugore utarabitayeho na gato. Yemeza ko yabayeho mu buryo (...) -
Ntaho wahungira ijisho ry’Imana.
1 August 2012, by Alice RugerindindaNdahungira Umwuka wawe he? Ndahungira mu maso yawe he! Zaburi 139:7 Iyi ni Zaburi ya Dawidi ubwo yari amaze gusobanukirwa uburyo Imana imuzi. Ijisho ry’Imana rireba hose hose kandi igihe cyose, kandi nta mugayo ntiwarema ikintu ngo ukiyoberwe. Dore amagambo Dawidi yabyanditsemo:
“Uwiteka warandondoye uramenya, uzi imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye. Umenyera kure ibyo nibwira. Ujya urondora imigendere yanjye n’imiryamire .Uzi inzira zanjye zose. Kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye, (...) -
Urubyiruko rwa Kristo rukwiye kwiga kuvuga OYA mu bibi
27 August 2012, by UbwanditsiAya magambo yagarutsweho na Pastor Desire Habyarimana mu giterane cy’ urubyiruko cyaberaga kuri ADEPR Rugando kuri iki Cyumweru. Iki giterane kikaba cyarabanjirijwe n’ amasengesho y’ ibyiciro bitandukanye nk’aho abakobwa basenze ukwabo abasore basenga ukwabo nyuma kuri iki cyumweru haba igiterane kibahuza bose. Iki giterane kandi cyari cyitabiriwe na Chorale Elayo ikorera umurimo w’ Imana mu itorero ry’ ADEPR Gatsata, umudugudu wa Rwinyana hamwe n’andi izindi korali zo kuri uwo mudugudu. (...)
-
Kurikirana ubuhamya bw’ Umushumba Moses Kulola
23 August 2012, by Simeon NgezahayoNjyewe Moses Kulola navutse mu w’1928, mvukira mu muryango w’abana 10, muri bo 5 ni bo bariho kugeza ubu. Niyandikishije mu mashuri abanza mu w’1939. Ishuri niyandikishijemo ryitwa Ligsha Sukuma, ryari ryarashinzwe n’abamisiyoneri. Ndangije kwiga aho muri Ligsha Sukuma Mission School, natangiye gukora mu ishami rikora amapura y’amazu mu w’1949, maze mu mwaka w’1950 mbatizwa mu itorero rya AIM Makongoro riri mu mujyi wa Mwanza.
Nashyingiranywe na Elizabeti, maze Imana iduha abana 10, muri bo (...)
0 | ... | 1030 | 1040 | 1050 | 1060 | 1070 | 1080 | 1090 | 1100 | 1110 | ... | 1230