Nk’uko mwabitangarijwe ko uyu munsi taliki ya 23/02/2014, Chorale Jehova Jireh izwi ku ndirimbo “Gumamo” iri bumurike umuzingo wabo w’amashusho na audio ya kabiri iki giterane kiratangiye Chorale Hoziana ikaba iri kuririmba.
Hoziana Choir
Iki giterane cyitabiriwe n’abantu benshi baturutse impande zose. Ubu hamaze kuririmba Chorale Hoziana, hakurikiyeho Worship Team ya Kacyiru bati "Tuzimana na Yesu!"
Worship Team ya Kacyiru
Abayobozi bakuru b’itorero ADEPR bamaze kuhagera, bamaze kwakirwa (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
LIVE: Igiterane cya Jehovayireh cyaberaga kuri stade ya ULK gisojwe hakijijwe abarenga 60
23 February 2014, by Ubwanditsi -
Ubwami bw’Imana bugereranywa n’abami babiri, umwe yitwaga A undi yitwaga B
22 April 2016, by Kiyange Adda-DarleneUbwami bw’Imana bugereranywa n’abami babiri, umwe yitwaga A undi yitwaga B. Abo bami bari bafite ubwami mu bihugu by’ibituranyi. Umwami A yari afite umukunzi ariko uwo mukunzi we akaba yari atuye mu gihugu kiyoborwa n’umwami B. kubera ko umwami B yari umugome cyane, yajyaga agirira nabi wa mukunzi w’umwami A ndetse akanamukabiriza pe.
Umwami A abona ko akwiye kujya gutabara umukunzi we akamukura mu kaga yari arimo. Arihindura ntiyagenda mu buryo bw’abami, ahubwo agenda afite ishusho (...) -
Imana Ibyitayeho !
3 March 2016, by Pastor Desire Habyarimana‘’Mw’ituze no mu byiringiro ni mo muzaherwa imbaraga.’’Yesaya30:15
Ni mutekereze ko indege yaba iri mu kibuga, yiteguye kuguruka. Abagenzi bose bayirimo, nu mupilote, ndetse n’ibikoreshyo byose bikenerwa mu ndege. Igiye kuguruka, byose birateguwe…hakabura igitoro !
Niba imigenzereze yanyu irangwa n’ibyiringiro, mushobora kunyura mu buzima bwose ‘’mutuje’’.
Ya ndege, uko yaba yateguwe kose, ntabwo izigera iva ku butaka itarimo igitoro. Uburyo yaba ihangitse bwose, n’ibikoresho byayo bikomeye, nta (...) -
Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye.
14 February 2016, by Alice Rugerindinda“Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye”. Yohana 14: 27 Amen. Aya magambo yavuzwe na Yesu mu gihe yasezeraga abigishwa be. Kandi yongeraho ngo ntabahaye amahoro nkuko abisi bayatanga! Buriya amahoro arahenze, kandi nta muntu uyiha ngo bikunde.
Hari ibyo bita “Kwiha amahoro” ariko nyine icyemeza ko ari ukwiha amahoro, nuko ari amahoro y’umwanya muto . Abenshi ngo kugirango bihe amahoro, banywa inzoga nyinshi cyane, ibiyobyabwenge, bakarara bareba amafilime, bagasohokera ahantu kure ha (...) -
CEP masters yafunguwe bwa mbere muri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK)
28 February 2013, by UbwanditsiKuri icyi cyumweru taliki ya 24/02/2013 muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) habereye igiterane cyateguwe na CEP ULK ( Communaute des Etudiants Pentecotistes) kitabiriwe n’abanyeshuri ba Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda kandi bavuye mu matorero atandukanye. Chorale TURANEZEREWE na JEHOVAH JIREH zikorera muri iyo Kaminuza nazo zari zabukereye mu kwizihiza icyo giterane.
Nyuma y’Ubutumwa bwiza bw’Imana bwakoze ku mitima y’abari bitabiriye icyo giterane bwatanzwe n’Umukozi w’Imana Rev. Pasteur (...) -
Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko yahunze, yagarutse mu Rwanda.
30 May 2012, by UbwanditsiHashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR Pasitori Usabwimana Samuel yaba yarahunze igihugu kubwo ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu binyamakuru no ku maradiyo byatewe na bamwe bahagaritswe mu mirimo bakoraga mw’itorero kubera kutubahiriza inshingano zabo.
Kuri uyu wa gatatu ahagana saa moya n’ igice z’umugoroba, umuvugizi w’itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR nibwo yageze ku kibuga cy’indege I Kanombe avuye mu gihugu cya Amerika mu rugendo rw’ivugabutumwa. (...) -
Niba waramaze kwizera Yesu ukaba ugifite ibyaha mu mutima wawe, waba warakijijwe iki? – Rev. Dr. Paul Yonggi Cho
9 August 2013, by Simeon NgezahayoIyo umuntu abajije ati “Yesu yakuyeho ibyaha byacu ate?” Abantu benshi barasubiza bati “Byashoboka ko yabikuriyeho ku Musaraba.” Ikindi kibazo ni iki ngo “Mbese ufite ibyaha mu mutima wawe?” Barasubiza bati “Turabifite rwose. Ni nde ubasha kuba muri iyi si adafite ibyaha?”
Izina ‘Yesu’ risobanura “Umukiza ukiza abantu be ibyaha byabo” (Matayo 1:21). Twizera Yesu kugira ngo dukizwe ibyaha.
Ni uko rero niba hari ibyaha dufite mu mitima yacu kabone n’ubwo twaba twaramaze kwizera Yesu, turacyari (...) -
Ibintu bitatu by’ingenzi Umukristo agomba kumenya. Evangeliste RUDASINGWA Jean Claude
22 October 2013, by Rudasingwa Jean Claude1. Kwizera Imana nk’Imana iriho kandi ikagororera abayikunda, igasohoza ibyo yasezeranye.
Ugerageje gusesengura ubuzima bwacu bwa buri munsi ushobora kwibaza niba koko twizera Imana iriho, ireba kandi ikamenya ibyo dukora. Wabaza uti Imana yawe ibaho ryari? Abenshi basubizako ihoraho ariko wareba ibyo bakora ukabonako ibaho cyangwa igaragara mubuzima bwabo kucyumweru mugitondo, abandi ku isabato! Kandi wavuga ko iriho buri munsi, umutu ashobora kuba yavugako Imana abenshi bavugako bizera (...) -
Gatenga: Abakrito bagenewe amahugurwa y’icyumweru
5 December 2011, by UbwanditsiKuri iki Cyumweru taliki ya 5 Ukuboza 2011 mu itorero rya Gatenga hasojwe inyigisho zimaze icyumweru ziyobowe na Pastor Desire Habyarimana.
Insanganyamatsiko y’ izi nyigisho yari mu gitabo cy’ Itangiriro 22 :1-19 hagira hati: “Imana igerageza Aburahamu imutegeka kuyitambira Isaka”.
Nk’uko Pastor Desire yavuze mu nyigisho ze, ibigeragezo byose ntibiva kuri Satani ahubwo hari bimwe biva ku Mana igamije kureba ko: ko tuyikunda, ko tuyumvira, ko tuyizera, ko tuzi gutanga, ko tuyubaha, aha akaba (...) -
Umugabo we amenyekana mu marembo y’umudugudu, yicaranye n’abakuru b’igihugu ...
10 February 2014, by Simeon Ngezahayo« Umugabo we amenyekana mu marembo y’umudugudu, yicaranye n’abakuru b’igihugu » - Imigano 31 : 23 -
Ku bashakanye, imyitwarire ni iy’umumaro munini. Ntishyize hejuru, ndemeza yuko nagiye nirinda mu byo mvuga, mu byo nambara, mu myitwarire yanjye, kugira ngo mpeshe ishema umugabo wanjye.
Umugabo wanjye arubahwa cyane, umwuga we w’ubwarimu umuhesha ubundi butware n’icyubahiro. Nakomeje kugambirira mu mutima wanjye kumuhesha icyubahiro binyuze mu myitwarire yanjye.
Ntibiba byoroshye buri gihe, kuko (...)
0 | ... | 1000 | 1010 | 1020 | 1030 | 1040 | 1050 | 1060 | 1070 | 1080 | ... | 1230