Namwe basore,mugandukire abakuru ,Mukenyere kwicisha bugufi , kugirango mukorerane, kuko Imana irwanya abibone ,naho abicisha bugufi ibahera ubuntu. Nuko twicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugirango ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye .Muyikoreze amaganya yanyu kuko yita kuri mwe, ( 1 Petero 5:5-7).
Bene data abaakomeye n’aboroheje ,dufite amahirwe adasanzwe, y’uko Imana yatumye tuyimenya, tukanamenya Yesu Kiristo umwana wayo, ari nawe watumwe nayo, kuko binyuze muri we, (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Guca bugufi urufunguzo rw’umugisha wawe no kugirirwa neza n’Imana
7 March 2016, by Ernest Rutagungira -
Ngizi ingingo 9 zadufasha gukemura ibibazo hagati y’ abashakaanye
15 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNgizi ingingo 9 zadufasha gukemura ibibazo hagati y’ abashakaanye, turamutse tuzubahirije twirinda amakosa amwe namwe.
1.Kugerageza kwifata ukirinda kuyoborwa n’ amarangamutima yawe.
2. Mukajya inama ku gihe gikwiriye mwazajya muvuga ku bitagenda mu gihe kiborohereye mwese (Atari igihe arimo kureba Television) kizaba aricyo gihe cyiza mubasha kumvikana buri umwe ateze amatwi mugenzi we.
3. Gutegura ingingo nyamukuru zo kuganiraho mbere yo gutangira ikiganiro. Ibi byafasha by’ umwihariko (...) -
Itorero ni umugeni wa Yesu Krisito Rev SEBUGORORE Henry
18 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaItorero ni umugeni wa Yesu Krisito. Bisobanura ko itorero ari ikintu cye bwite ntawundi barisangiye. Nkuko umugeni umwe adashobora kugira abakwe babiri ni nako itorero naryo ritabibasha.
IBINTU BIKWIYE KURANGA UMUGENI WA KRISTO
1. Umugeni wa Krisito agomba guhora yiteguye kandi ari maso
Umugani w’abakobwa cumi nicyo usobanura. " Icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa cumi bajyanye amatabaza yabo bajya gusanganira umukwe. Ariko muri abo cumi, abatanu barabapfu, abandi (...) -
LIVE: Mushobora gukurikirana igiterane cyo gufasha Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania
4 May 2014, by UbwanditsiNk’uko twari twabibamenyesheje, kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2013 kuri salle ya Women Foundation ku Kimihurura (ku muhanda w’amabuye) harabera igitaramo cyo gukusanya inkunga yo gufasha Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania batuye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Iki giterane cyateguwe n’Umuryango w’ivugabutumwa Seek and Save Humanity Ministry (SSHM).
Abamaze kugera ahabera igiterane
Kuri ubu iki giterane kikaba cyatagiye, aho umuhanzi Frere Manu (Rubavu) ari kuyobora (...) -
Hariho abantu koko bazi guha agaciro ijambo bavuganye n’Imana!
29 March 2016, by Alice RugerindindaNuko Yefuta ahiga Uwiteka umuhigo ati “ Nungabiza Abamoni, ngatabaruka amahoro mvuye kubatsinda, ikizabanza gusohoka imbere y’umuryango w’inzu yanjye kunsanganira, kizaba icy’Uwiteka. Nanjye nzagitangaho igitambo cyoswa.” Abacamanza 11: 29
Bibiliya itubwirako Yefuta yari mwene Gileyadi, ngo nyina akaba yari indaya, ariko nubwo yavutse muri ubwo buryo, ntibyamubujije kuba umutware w’Abisirayeri ,kandi ntibyabujije Imana kwita ku isengesho rye. Imana ishimwe cyane
Yefuta ngo amaze guhiga, (...) -
Ubutumwa bwiza bw’umwimerere – Rev. Paul Yonggi Cho
5 August 2013, by Simeon Ngezahayo, UbwanditsiUbutumwa bwiza bw’umwimerere ni ubuhe? Ni ubw’amazi n’Umwuka
Yesu aramubwira ati "Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n’amazi n’Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana" Yohana 3:5.
Ubutumwa bwiza bw’umwimerere ni ubw’impongano y’ibyaha. Iri ni ijambo ry’umubatizo wa Yesu, n’urupfu rwe no kuzuka kwe, ibyo Imana yaduhishuriye. Yesu Kristo yakuyeho ibyaha rimwe gusa, abikurushijeho umubatizo yabatirijwe muri Yorodani, kandi ni na wo yahesheje agakiza abizera uku kuri bose. Ku bwo (...) -
Ni iki cyansubizamo imbaraga naniwe mu rugendo
6 August 2015, by Innocent KubwimanaWagenze urugendo rurerure rugutera kunanirwa, ariko ntiwisubiramo ngo uvuge uti ‘’Ntacyo rumaze.’’ Wabonye ikikongeramo imbaraga, nicyo cyatumye utiheba. Yesaya 57:10
Ubusanzwe umuntu wese ugenda hari ibintu ashobora guhura nabyo, udahuye na kimwe ahura n’ikindi. Icya mbere, umuntu uri mu rugendo nubwo tutavuga urwo kujya mu ijuru no muri iyi isi, ufashe urugendo ufite aho ujya ushobora gusitara. Umuntu wese uri kugenda ashobora kwisanga yasitaye kuko bibaho. Ikindi umuntu wese urimo kugenda (...) -
Abayobozi b’amadini mu Rwanda bamaganye itegeko ryemera gukuramo inda
12 April 2012, by Niyigena AlphonsineMu kiganiro bahaye abanyamakuru , abayobozi b’amadini bishyize hamwe bamagana bikomeye itegeko ritaramara ukwezi ritowe n’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko bavuga ko ari agahomamunwa ku gihugu.
Itegeko rimaze iminsi ritowe ryemerera abagore gukuramo inda igihe isamwa ryayo ryatewe no gufatwa ku ngufu, kubyarana hagati y’abafite amasano yegeranye cyangwa igihe iyo nda yashyira ubuzima bw’umubyeyi mu kaga.
Abanyamadini bo ntibemera ko izi mpamvu zumvikana, musenyeri Smaragdi Mbonyintege (...) -
Agakiza ni ubuntu ariko ubwami bw’Imana buratwaranirwa
19 August 2015, by Innocent KubwimanaUhereye mu gihe cya Yohana umubatiza , ukageza none ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga. Matayo 11:12
Aya magambo Yesu yayavuze ubwo yaramaze kwakira ubutumwa bwa Yohana wari muri gereza, uyu Yohana niwe wari warahanuye ibya Yesu ni wawundi wabwiye abantu ko abatirisha amazi ariko ko hari uzaza we ubatirisha umwuka n’umuriro, Yohana rero igihe cyaje kugera arafungwa, azira izina rya Yesu, nuko rero ubwo yari muri gereza aza kumva ibyo Yesu akora niko (...) -
Ese birakwiriye ku mukirisito gusomana no gukorakorana mu gihe cy’irambagiza?
5 April 2012, by UbwanditsiIki ni ikibazo kibazwa n’abantu batandukanye by’umwihariko urubyiruko rw’abakirisito rukundana, mbere na mbere reka turebe itandukaniro riri hagati y’irambagiza no gukora ubukwe ni ukuvuga kubana nyir’izina; igihe cy’irambagiza ni igihe abakundana bakwiriye kumenyana by’ukuri umwe akamenya imico y’undi ku buryo buhagije kandi bakarushaho kungurana ibitekerezo ku gushinga urugo. Igihe abakundana bashinze urugo ni bwo baba bemerewe kugirana umubano ukomeye cyane watuma bakora ikintu icyo ari cyo (...)
0 | ... | 980 | 990 | 1000 | 1010 | 1020 | 1030 | 1040 | 1050 | 1060 | ... | 1230