"Ushaka gukunda ubugingo, no kubona iminsi myiza, abuze ururimi rwe rutavuga ikibi, n’iminwa ye itavuga iby’uburiganya " 1 Petero 3:10
Bibiliya itwigisha gukoresha ubwenge igihe duhitamo amagambo tuvuga, kandi Imana iduhamagarira kuvuga amagambo akomeza abandi akanabahesha umugisha igihe cyose tubonye uburyo (Efeso 4 :29).
Mu by’ukuri, ijambo ry’Imana ryemeza yuko ubugingo n’urupfu biri mu mbaraga z’ururimi. Ni cyo gituma tugomba kwirinda mu byo tuvuga buri munsi. Amagambo uvuga ashobora kugira (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Iga gukoresha ururimi mu buryo buguhesha umugisha
26 May 2016, by Simeon Ngezahayo -
Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose
9 February 2016, by Alice Rugerindinda“Niba bishoboka mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose”. Abaroma 12: 18
Aya magambo ni amwe mu mpanuro za Paulo zikubiye mu mutwe witwa “imirimo ikwiriye imibereho ya Gikristo” Iyo usomye mu Abaroma igice cya 12 usangamo imirimo itandukanye ikwiriye imibereho myiza ya gikristo ari naho usangamo n’iki kintu cyo kubana amahoro n’abantu bose.
Nkuko Bibiliya itubwira kugenga ururimi, nasanze no kubana n’abantu bose amahoro ari irindi shuri ritoroshye, ariko rya ngombwa, kandi risaba ubwenge (...) -
Nyuma yo kurokoka jenoside, Diane Uwase yiciwe abana batatu bahawe uburozi (Igice cya 1)
17 April 2014, by Pastor Desire HabyarimanaMuri iyi nkuru turabagezah ubuhamya bwa Diane Uwase yivugira mu magambo ye bwiye uko yarokotse jenoside muri Mata 1994, hanyuma y’aho nabwo akicirwa abana batatu, ariko Imana iza kumushumbusha urubyaro ndetse imukiza ihungabana ryari ryaramubayeho akarande.
Nitwa Diane Uwase mwene Sebukayire Jean Marie Vianney, navukiye mu Karere ka Bugesera I Butagata yahoze ari segiteri Nyagihunika navukiye mu muryango ubana neza nta kibazo. Mu mwaka w’1991 naje kuva I Bugesera njya kuba kwa nyogokuru mu (...) -
Abatuye Umurenge wa Gahanga bataramiwe!
31 October 2011, by UbwanditsiKuri iki Cyumweru taliki ya 30 Ukwakira 2011 Chorale Herumoni ikorera umurimo w’ Imana mu itorero ry’ ADEPR Rwampala (Segeem) yataramiye abatuye Umurenge wa Gahanga.
Iki gitaramo kizihijwe kandi n’umuhanzi Theogene Uwiringiyimana bakunze kwita Bose babireba, Umuhanzikazi Gaudence wo mu Gatenga n’abandi.
Mu ijambo Pasteur Jean yigishije abari bateraniye aho yasomye Abaroma 5:8 hagira hati: “Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha”. Yakomeje (...) -
“Kwihana nirwo rufunguzo rw’ubwami bw’Imana naho imbabazi zikaba arirwo rugi.
22 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaKwihana bivuga guhindura imyumvire, ugahinduka uko wari usanzwe wumva ibintu, ukababazwa n’ibyaha wakoze, ukabyicuza by’ukuri kuko byahungabanyije umubano wawe n’Imana, ukiyemeza kugorora ubusabane wari ufitanye nayo. (Zaburi 51).
Intumwa Paul yaranditswe ati :” None ndishimye, cyakora sinshimishijwe n’uko mwagize agahinda kabateye kwihana, kuko mwagize agahinda ko mu buryo gatera kwihana kuticuzwa, nako kukazana agakiza, ariko agahinda ko mu buryo bw’isi gatera urupfu.” (2 Korinto 7,9-10) (...) -
Isomere ubuhamya bwa Pasteur Desire Habyarimana
15 August 2013, by UbwanditsiNitwa Habyarimana Desire ndi umugabo wubatse urugo hamwe na Kiyange Adda- Darlène, dufite abana babiri Divin na Dan nkora umurimo w’ Ubushumba nkorera umurimo w’ Imana mw’ itorero rya ADEPR (Association des Eglises Pentecôtistes au Rwanda) Kicukiro- Rwanda.
Navutse ku babyeyi 2 ariko babanye mu buryo butemewe n’amategeko kuko batari bakijijwe, hanyuma Mama yatinze gutwita amara hafi imyaka 5. Uko gutinda kubyara byamuzaniye ingaruka nyinshi zirimo gukubitwa cyane kuko Papa yanywaga inzoga (...) -
Ubutumwa Bw’Ubwami (Pasitori Chris )
7 May 2014, by Ubwanditsi“Kandi ubu butumwa bwiza bw’Ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, nibwo imperuka izaherako ize”
Mu murongo wo hejuru Yesu ntabwo yavuze ngo “Kandi Ubutumwa bwiza bw’Ubwami buzigishwa mu isi yose.” Ahubwo, yaravuze ati “Ubu butumwa bwiza bw’Ubwami”; bimenyesheje ko hari Ubutumwa bwihariye yerekanaga, bw’ubwami runaka bwihariye – Ubwami bw’Imana. Yesu ntabwo yaje yigisha ubutumwa bubonetse bwose, ahubwo ni “Ubutumwa bw’Ubwami.” Ibyo ni ukuvuga ko hariho (...) -
Urugendo rw’Umukristo: Eliya na Elisa(Igice cya 3) Pasteur Desire Habyarimana
10 November 2013, by Pastor Desire Habyarimana3. Bakomereje i Yeriko:
Kunyura i Yeriko birasaba kuba warakebwe neza, kandi ukunda Imana no kuba mu nzu yayo, kuko Yeriko ni ubuzima Imana inyuzamo abantu bukomeye n’ahantu itunganyiriza abantu bayo muri rusange, kandi kwigishwa n’Imana ni byiza kuko kubakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza. Umuntu w’Imana n’iyo ageragejwe aba azi ko imbere hazavamo ibyiza.
Mwese muzi Yeriko. Muribuka ko i Yeriko yatangiriye Abisirayeli kugeza ubwo Mikayeli (umugaba w’ingabo zo mu ijuru) (...) -
Imana irahendahendwa. Muvunyi Hyppolite
21 June 2016, by UbwanditsiImana irahendahendwa (1 Ngoma 5:19-20)
Ni nde uhendahendwa? Ni uwanze gusubiza ku cyo bamusabye, noneho ukamwingingira kugisubiza kandi bene uwo biba bizwi ko abishoboye. N’Imana yacu na yo irabishoboye, gusa icyo umutima wayo ukunze ni cyo ikora (noneho turayihendahendera kubikunda).
Ese hari abayihendahenze birakunda? Yego barahari. Turebe ingero z’abantu n’ibabazo byatumaga bayihendahenda.
Abarubeni, Abagadi n’abandi barayihendahenze ngo ibatabare ku babisha (Abadeturi, Abanafishi) babo, (...) -
CEP KIST-KHI yasoje igiterane cy’icyumweru
10 March 2014, by UbwanditsiIgiterane cyari kimaze icyumweru muri CEP KIST-KHI cyari gifite intego igira iti “Nibutse iminsi ya kera, nibwira ibyo wakoze byose, ntekereza umurimo w’ intoki zawe nkuramburira amaboko” Zaburi 143:5.
Abashyitsi bari muri iki giterane ni Pasteur Desire Habyarimana, Umuririmbyi Alexis Dusabe, Chorale Siloam ya ADEPR Kumukenke hamwe n’abarangije muri KIST bari mu buzima busanzwe.
Nyuma yo kumva indirimbo zanogeye amatwi zaririmbwe na Sloam n’umuhanzi Alexis Dusabe, hakurikiyeho ijambo ry’ Imana (...)
0 | ... | 950 | 960 | 970 | 980 | 990 | 1000 | 1010 | 1020 | 1030 | ... | 1230