Niba wizera Yesu Kristo, Satani nta cyo abasha kugukoresha. Ariko ashobora kukugerageza, kandi wakora ibyo akubwiye akagukorera amabi.
Mu gutangira, twibuke yuko Satani yahoze ari umwe mu bamarayika bakuru b’Imana. yaje kwishyira hejuru, Imana imumanurana na kimwe cya gatatu cy’abamarayika bigomekanye na we. Ariko ntiwibagirwe yuko Satani ari umumarayika umwe. Mbese afite imbaraga? Birumvikana. Ariko ntabera hose icyarimwe nk’Imana.
Aha ni ho haturuka indi myuka mibi (abadayimoni). Ni (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Abadayimoni bafata amaso, ubwenge n’umubiri!
13 February 2014, by Simeon Ngezahayo -
Ukwiriye kumenya ubutware wahawe muri Kristo Yesu ukabukoresha neza. Pastor Desire
6 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Uwiteka abaza Mose ati: “Ni iki gitumye untakira? Bwira Abisirayeri bakomeze bagende. Nawe umanike inkoni yawe, urambure ukuboko hejuru y’ inyanjauyigabanye Abisirayeri bace mu Nyanja hagati nko ku butaka” (Kuva 14:15-16) Twese tuzi Mose yavukiye muri Egiputa ababyeyi baramuta atoragurwa n’ umukobwawa Farawo aramurera (Kuva 2); arakura, ageza ku myaka 40. Yize amashuli meza aba umusirikare mukuru, kandi yakuze bamutegura nk’uzasimbura Farawo akaba umwami.
Umunsi umwe amenye ko ari Umuheburayo (...) -
Twirinde ubusaza bwo mu Mwuka! Pastor Desire Habyarimana
17 June 2013, by Pastor Desire HabyarimanaMurabizi ko umuntu avuka, agakura, akazagera igihe agasaza. Niko bimeze no ku bintu byose kandi no mu mwuka naho utarebye neza wasaza n’ ubwo bitari byiza kuko mu mwuka ntabwo twemerewe gusaza. Bibiliya iravuga iti: ”Abasore b’ imigenda bazacogora baruhe ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege shya, bazatumbagira mu kirere baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora(Yesaya 40:29-31) Muri iyi si, ibituma dusaza ni byinshi. Harimo ubukene, ubukire, gusuzugurwa, kubahwa, gusonza no (...)
-
Hariho icyo ngushimira! Alice
28 November 2015, by Alice Rugerindinda“ Nzi imirimo yawe, n’urukundo rwawe, no kwizera kwawe, no kugabura kwawe, no kwihangana kwawe, nuburyo imirimo yawe ya nyuma iruta iya mbere kuba myinshi. Nyamara mfite icyo nkugaya…..” Ibyahishuwe 2:19-20
Igihe kimwe umugore yabajije umugabo impamvu atajya atinda na rimwe kubyiza akora, ariko habaho ikosa akaritindaho, nuko umugabo amusubiza ko impamvu adatinda kubyiza aba yakoze aruko nyine ari byiza , ko ntacyo aba akeneyeko akosora…!
Nasanze mu mico yacu cyangwa se muri kamere yacu , (...) -
Umunsi wa Pentekote twizihiza usobanuye iki? (Igice cya 1)
17 May 2013, by UbwanditsiIki cyumweru abakirisitu hose mu isi bazaba bizihiza umunsi mukuru wa pantekote.
Mu by’ukuri iyo urebye neza usanga bamwe bawubahiriza mu rwego rw’umuhango (Liturgy). Umunsi wa pentekote usanga utazwi cyane na benshi cyangwa ngo uhabwe agaciro gakomeye, ugereranije na Noheri cyangwa pasika, nubwo ari umunsi wibukwaho ibintu bikomeye ku mateka y’itorero kuko wibutsa ivuka ryaryo.
Nagirango ngerageze gusubiza ibibazo byinshi byibazwa ku birebana na Pantekote.
Pantekote n’iki?
Kuba Kirisitu, (...) -
Mfasha dusengere Abakuyi bo muri Tayilandi
2 September 2015, by Ange Victor UWIMANA“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)
Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Nzeri 2015 turasengera Abakuyi bo muri Tayilandi.
Abakuyi babarizwa mu gihugu cya Tayilandi ku mugabane w’Aziya, aba basa cyane n’Abakumeri bo Kambodiya. Muri Tayilandi habarurwa abagera ku 405.000. Benshi (...) -
Ni kuki atari ubushake bw’Imana ko tuba abakene?
3 March 2014, by Chantal MuhimpunduNdifuza mbere na mbere kukubwira ko atari ubushake bw’Imana ko ukena. Ibyo ni uko kuva imfatiro z’iyi si zashyirwaho, Imana ntiyigeze iteganyiriza abantu yiremeye ko baba abakene; kandi ibyo yabigennye idashingiye ku ibara ry’uruhu, ubwoko cyangwa igihugu umuntu akomokamo.
Nzi ko muri Matayo 5:3, Yesu Kristo yavuze: “Hahirwa abakene ku mutima, kuko ubwami bw’Imana ari ubwabo.” Abantu benshi iyo basomye uyu murongo, bibwira ko Yesu yavuze “Hahirwa abafite ubukene bw’ibikenerwa ku bw’umubiri; kuko (...) -
Ibikwiye kwitabwaho mbere yo gufata icyemezo cyo kurongora cyangwa kurongorwa
24 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNufata icyemezo cyo kurongora cyangwa kurongorwa, menya ko ubukwe bwawe bukwinjije mu wundi muryango kandi bukakunga nawo.
Nzi abantu benshi cyane barongora cyangwa barongorwa batekereza ko isano izaguma hagati yabo gusa, ariko ibi biba ari akaga gakomeye. Iyo rero urongoye cyangwa urongowe, uba winjiye mu buzima bwa kivandimwe n’umuryango w’uwo mushakanye, ntabwo mukomeza kwibanira muri babiri basa. Muba mubaye ipfundo ryunga iyo miryango ibiri, kuko iyo mumaze gushyingiranwa iyo miryango (...) -
Ese koko Micropuce hari aho ihuriye n’ ikimenyetso cy’ inyamaswa?
30 November 2012, by UbwanditsiAbantu benshi mu bakurikirana ibirebana n’aho isi igeze hakurikijwe ibyahanuwe uko bivugwa muri Bibiliya cyane cyane mu gitabo cy’Umuhanuzi Daniel ,mu butumwa bwiza bwanditswe na Matayo ndetse no mu Byahishuwe bemeza ko isi igeze mu bihe byanyuma.
Uretse rero ibimaze igihe bivugwa (indwara zidasanzwe,intambara mu bihugu byinshi,inzara ,ubukene n’ibyorezo,kwimura Imana kwigaragaza mu bikorwa bya benshi),ubu noneho haravugwa ibirebana na cya kimenyetso ndetse na wa mubare w’inyamaswa uvugwa mu (...) -
Imana yambwiye ko izanshumbusha amashuri nacikirije none ingejeje kure […] – Ubuhamya bwa Pst Munezero Jean Damascene
22 June 2016, by Simeon NgezahayoNitwa Pasteur Munezero Jean Damascene nsengera mu itorero rya ADEPR mu rurembo rw’iburasirazuba mu itorero ry’akarere rya Gatsibo, paroisse ya Gorora, mfite umugore n’abana batanu. Dushimye Imana itwemereye kugirango tubagezeho ubuhamya bw’iby’Imana yadukoreye muri make turashaka kugira ngo abantu bamenye ko Imana igikora kubera ko hari Abakristo bihebye batakigira ibyiringiro, ariko iyo bumvise ubuhamya bw’ibyo Imana ikora bagira ibyiringiro.
Navukiye mu cyahoze cyitwa komini Murambi byari muri (...)
0 | ... | 920 | 930 | 940 | 950 | 960 | 970 | 980 | 990 | 1000 | ... | 1230