Ngiye kubaha ubuhamya bw’ukuntu Imana yangiriye neza, bajyaga bavuga ko itabara simbishyikire, ariko ndi umugabo wo guhamya ko Imana ikiza ibyaha ndetse igakiza indwara zananiye abaganga b’abahanga, ndakwinginze ngo ubusome kandi ndakwizeza ko bukubiyemo inkomezi kuri wowe Yesu abahe umugisha.
Nitwa MUTARAMBIRWA Celestin ndi umugabo, nashakanye na Kayitesi Fortune tubyarana abana 3, nsengera mu itorero rya ADEPR mu rurembo rw’uburasirazuba, Paruwasi ya Kabarondo, nkaba ntuye muri uyu murenge (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Uwiteka ntakimunanira, yankijije igifu cyarabaye ibisebe
26 August 2015, by Ernest Rutagungira -
Ibitaramo bya "Halloween" byahawe akato mu Rwanda
2 November 2013, by UbwanditsiMinisiteri ya Siporo n’umuco y’u Rwanda, yasohoye itangazo ritegeka abantu bari bateguye ibitaramo n’ibindi bikorwa byose biri mu rwego rwo kwizihiza Halloween mu Rwanda guhita barekera aho kuko binyuranyije n’umuco w’u Rwanda.
Ubusanzwe Halloween ifatwa na bamwe mu bakirisitu nk’umunsi wa Gipagani wizihizwaho abazimu, ikunze kwizihizwa cyane cyane mu bihugu bya Amerika na Canada ndetse n’uburayi.
Abawusobanukiwe neza bavuga ko ari umunsi wo kwibuka abapfuye bose ugereranywa n’umunsi (...) -
Mwenedata, kurira kwawe bifite iherezo ! Pastor Desire.
7 April 2016, by Pastor Desire HabyarimanaZaburi 30:5b Ahari kurira ko ararira umuntu nijoro ariko mu gitondo impundu zikavuga.
1. Umuntu yatangiriye kurira muri Edeni ; kuva icyo gihe umubabaro, umuruho biba biratangiye kuko ubwiza bw’ Imana bwari buvuye ku muntu.
- Iyo Umwana avutse kugira ngo bamenye ko ari muzima nuko arira kandi iyo arize bose baraseka bakishima kuko ari muzima ; ariko nkeka ko arizwa n’uko yari ari ahantu heza, none akaba aje mu muruho w’ isi.
- Abantu barira bo barizwa n’ iki ? Imibabaro n’ imiruho byo mu (...) -
Ubaye uzi ubwenge, ibi bihe urasabwa kurushaho gushaka Imana.
30 January 2016, by Ernest RutagungiraAriko umwuka avuga Yeruye ati “Mubihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa,bite ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni bayobejwe n’uburyarya bw’abigisha b’abanyabibyoma, bafite inkovu z’ibyaha mu mitima yabo nk’iz’ubushye.., (1Timoteyo 4:1-2).
Kandi umenye ko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda,bakunda impiya ,birarira, bibona, batukana,batumvira ababyeyi babo,indashima, batari abera,badakunda n’ababo,batuzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo badakunda (...) -
Mu buzima usigaje kubaho ukwiye kumenya guhitamo
16 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIcyerekezo cy’ubuzima bwacu giterwa n’amahitamo dukora. Mu buzima hari amahitamo y’ingezi, ariko hari amwe adusaba gutanga ikiguzi, kuko aba agiye gutuma ubuzima bwacu buba ubundi.
Iyo uruhinja ruvutse ruba rwinjiye mu buzima bushya. Rukiri mu nda, ruhora ruryamye, rugasinzira umwanya munini, rukikorera imyitozo ngoramubiri mike. Hanyuma umusi umwe uwari urutwite akavuga ngo : « Birarangiye ! Sohoka ! » Ubwo uruhinja rukaba rutangiye ubuzima bushya. Rwisanga mw’isi irimo umucyo mwinshi, (...) -
Urugo rwiza kandi rukiranuka rushobora guhinduka nk’ ijuru rito!
24 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUrugo rwiza rukwiriye kubanzirizwa n’ubukwe bwiza. Ubukwe ni umuhango wera wahanzwe n’Imana, uhuza umusore n’inkumi, bagafatanishwa umurunga w’ubumwe kugeza igihe bazapfira. Ni ubufatanye bwa babiri, bukaba burindwa n’uko buri wese yujuje inshingano zimureba akiranutse, kandi agendereye kunezeza no guhesha amahoro mugenzi we.
Ubukwe kandi ni ihame shingiro, ribereyeho kuzibura isoko y’akamaro k’umuntu gahishe mu mico, mu mikorere no mu bwenge, akabigaragariza mu kubikorera uwo biyemeje kuba (...) -
Chorale Itabaza yataramiye abanya Kigali kuri cyumweru taliki ya 25//09/2011
26 September 2011, by UbwanditsiNkuko twari twabibatangarije ko kuri iki cyumweru taliki ya 25/09/2011 Chorale Itabaza ikorera umurimo w’ Imana muri ADEPR BIbare izataramira abanya Kigali; Sambiri za mu gitondo Chorale Itabaza yari imaze kugera mu murenge wa Gahanga aho itorero rya ADEPR Gatare rikorera biteguye gutarama nkuko babitojwe.
Abaturage bo muri uwo murenge by’ umwihariko abakristo b’ ADEPR Gatare nabo bari bazindutse kureba Chorale yaririmbye indirimbo ivuga ngo ifoto y’ Urwibutso barayidusigiye.
Igitaramo (...) -
Twirinde akamenyero! igice cya 1. Pasteur Desire Habyarimana
12 June 2016, by Pastor Desire Habyarimana1 Samweli 4:10-11 Abisilayeri baraneshwa bikomeye n’isanduku y’ Imana iranyagwa
Umuntu amenyera icyo yamenye. Iyo usaba akazi uragerageza ukahagerera igihe, ntukererwe n’umunota 1. Ariko iyo umaze kumenyera umukoresha n’akazi, utangira gukererwa ukakica ubishaka kuko wakamenyereye. Iyo umuntu agitangira gukizwa, aba yubashye inzu y’Imana, adakererwa. Ariko iyo amenyereye urusengero n’abayobozi, yumva ari ibisanzwe agatangira kubabwira ko n’ahandi bakizwa, agatangira kunenga ibitagenda gusa n’ (...) -
Mu giterane cya Korare ukuboko kw’ iburyo hakijijwe abantu40
25 February 2012, by UbwanditsiUyu munsi taliki ya 25/02/201 mu itorero ry’ ADEPR Gatenga habereye igiterane cyo gushyira ahagaragara umuzingo w’amashusho ya Kolari Ukuboko kw’ iburyo ugizwe n’ indirimbo 11 uyu muzingo ukaba witwa ‘’Yesu ni ingabo’’.
Iki giterane kikaba cyitabiriwe n’abantu benshi barimo Chorale Jehovayire ikorera umurimo w’ Imana muri ULK hamwe n’abahanzi ku giti cyabo batandukanye barimo Isaïe Uzayisenga na Bernadette Musabe bose bakomoka muri Paroisse ya Nyakabanda, hari kandi n’abakozi b’Imana batandukanye (...) -
Kwishimisha kw’abagore byabaye icyorezo kiri gusenya ingo
16 June 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMu bushakashatsi buheruka ku bijyanye n’umurimo w’ubushumba muri Amerika y’amajyaruguru, abagore b’abashumba benshi babajijwe bavuze ko:“ Ikintu cya mbere gisenya imiryango y’abo n’urushako ari ukwinjira mu murimo w’ivugabutumwa”. Ubundi bushakahatsi bwakozwe na “Focus on the Family” abagore b’abashumba 84% babajijwe basanze babayeho mu gucika intege cyangwa barwaye umunaniro ukabije (Depression).Kuba “ Umugore w’umushumba” mu Bufaransa ntibyoroshye kimwe no mu bndi bihugu ku isi yose!
Aha ndifuza (...)
0 | ... | 940 | 950 | 960 | 970 | 980 | 990 | 1000 | 1010 | 1020 | ... | 1230