Kurya inyama zitunganyirizwa mu nganda zizwi ku izina (processed meat) zingana n’amagarama 50 byongera ibyago byo kwandura impyiko.
Abashakashatsi ku ndwara ya kanseri (cancer) bavuga ko izi nyama zongera ibi byago byo kwandura iyi ndwara ku kigereranyo cya 19%. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko mu kurwanya iki kibazo, umuntu agomba kwirinda kurya amagarama arenze 70 y’izi nyama.
Prof Susanna Larsson, wayoboye abanyeshuri mu gukora ubu bushakashatsi mu ishuri rikuru Karolinska muri Suwede avuga ko ubu bushakashatsi bwabatwaye igihe kinini kugira ngo bemeze ko izi nyama zitera iyi ndwara.
Ababashakashatsi bagaragaza ko usibye n’iyi kanseri izi nyama zitera kanseri ifata amara manini, indwara y’umubyibuho ukabije (obesity).
Mbere y’uko ubu bushakashatsi bushyirwa ahagaragara hakorewe bwakorewe ku bantu 6,643 barwaye iyi ndwara muri aba 11 ababakurikirana bemeza ko iyi ndwara ari izi nyama zayibateye. Abashakashatsi bagaragaje bimwe mu bimenyetso umuntu agira igihe amaze kurya izi nyama harimo;
• Kumva nta kindi warya usibye izo nyama gusa
• Gucika intege
• Kubabara mu mugongo
• Kuribwa ku ruhu.
Indwara ya kanseri muri ibi bihe iri mu ndwara zisigaye zihitana abantu benshi, muri izo kanseri harimo iy’ibihaha, iy’umwijima, iy’ibere ifata cyane abagore ndetse n’iyi gifu kuri ubu abantu bagera ku 177.800 bitaba Imana buri mwaka bazize iyi ndwara.
Inkuru dukesha UMUGANGA.com
Ibihaza cyangwa amadegede bigira amoko menshi, hano mu Rwanda ibikunze kugaragara ni ibihaza by’icyatsi bifite imbere h’umuhondo. Ariko mu ma supermarket amwe n’amwe (nakumatt, Simba) uhasanga n’ibihaza bindi bijya kumera nk’amacupa bito bito, uruhu rwabyo ari umuhondo n’aho imbere hajya gusa na orange.
Igihaza kiba gikomeye, kugikata bisaba icyuma gikomeye, ushobora no kugitekana n’ibishishwa ukaza kugihata cyahiye, ni byo byoroshye. Gusa mbere na mbere ugomba gukuramo inzuzi mbere yo kugiteka.
Ushobora kubika igihaza iminsi myinshi. Niba igihaza ari kinini utagitekera rimwe, ikindi gice wakibika muri frigo mu gihe kingana n’icyumweru. Ni byiza gutwikira uruhande wakaseho n’agapapuro kabugenewe( film plastique). Dore uko wategura Potage y’Igihaza:
1. Ibikoresho
– gr 100 z’amavuta ya beurre (butter)
– Igitunguru kiringaniye
– Puwaro 2 nto
– Izindi mboga niba uzifite (si ngombwa cyane)
– Igihaza cy’ikiro kimwe. (1 kg)
– umufa cyangwa amazi, niba wakase ikiro cy’igihaza koresha hagati ya ½ cya litiro kugeza kuri litiro 2 z’amazi
– Inyanya ebyiri cyangwa rumwe (si ngombwa cyane)
– Umunyu n’agasenda.
Ibyo gutaka: Akayiko kamwe ka Crème fraîche kuri buri sahane na za Persils ziseye
2. Uko bitekwa :
• Hata igihaza, ugikatemo ibice binini,
• Kata igitunguru, n’ibice by’umweru bya puwaro, ushobora gushyiramo izindi mboga nka karoti, uduti twa choufleur nkeya.
• Shyushya amavuta (butter) mu isafuriya, shyiramo ibitunguru bihindure ibara na puwaro.
• Shyiramo ibice by’igihaza wakase, ukarange buhoro buhoro mu gihe cy’iminota 10.
• Sukamo umufa w’inkoko cyangwa amazi hanyuma ureke bibire mu minota 45
• Iminota 10 mbere yo kubikuraho, ushobora kongeramo inyanya, zizatuma bigira ibara ryiza, ukomeze ureke bishye mu minota 10.
• Sya iyo potaje ukoresheje mixeur, isupu igomba kuba iseye cyane kandi idafashe cyane
Yitegurane uduce tw’umugati.
Inkuru dukesha UMUGANGA.com
Mu gihe hari hamaze iminsi hari impaka ku bijyanye n’umushinga w’itegeko rirebana no gukuramo inda ku mpamvu zimwe na zimwe, ubu noneho impaka zageze ku iherezo kuko iryo tegeko ryamaze kwemerwa ndetse rigasinywa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Nyuma y’impaka ndende zimaze amezi ku bijyanye n’itegeko rigenga gukuramo inda, aho abantu batumva kimwe ingingo ya 165 y’iri tegeko rigaragara mu itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana N° 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 cyasohotse mu igazeti ya Leta nº Special yo kuwa 14 Kamena 2012.
Dore rero icyo amategeko mashya avuga ku cyaha cyo gukuramo inda :
Icyiciro cya 5 : Icyaha cyo gukuramo inda
Ingingo ya 162 : Kwikuramo inda
Umuntu wese wakuyemo inda ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga yu Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000).
Ingingo ya 163 : Gukuramo umugore inda atabyemeye cyangwa abyemeye
Umuntu wese ukuramo umugore inda ariko nyir’ubwite atabyemeye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15). Mu gihe babyemeranyijweho, ukuyemo umugore inda ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).
Umuntu wese, ku bw’uburangare cyangwa umwete muke, utuma umugore akuramo inda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 164 : Gukuramo inda bikavamo urupfu
Iyo ibyakoreshejwe gukuramo inda biteye urupfu rw’umugore, uwabitanze, uwategetse cyangwa uwabirekuye azi icyo bigenewe, ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n’itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri (20) niba umugore yaremeye gukuramo inda cyangwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000), niba umugore atigeze abyemera.
Ingingo ya 165 : Ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda
Nta buryozwacyaha ku mugore no ku muganga wakuyemo inda bitewe n’imwe mu mpamvu zikurikira :
1° kuba umugore yatwaye inda atayishaka kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu ;
2° kuba yarashyingiwe ku ngufu ;
3° kuba yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri ;
4° kuba inda itwiswe ibangamiye cyane ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi.
Ukutaryozwa icyaha kuvugwa mu gace ka mbere, aka 2° n‟aka 3° tw’igika cya mbere cy’iyi ngingo kwemerwa gusa iyo nyir’ugusaba gukurwamo inda yagaragarije muganga icyemezo cy‟urukiko rubifitiye ububasha cyemeza kimwe mu bivugwa muri utwo duce, cyangwa bigaragarijwe urukiko n‟ukurikiranyweho icyaha cyo gukuramo inda.
Urukiko rushyikirijwe ikirego ruhagarika indi mirimo rukagisuzuma kandi rukagifatira umwanzuro mu buryo bwihutirwa. Ingingo ya 166 : Ibigomba kubahirizwa kugira ngo hatabaho uburyozwacyaha ku muganga wakuyemo umugore inda cyangwa ku mugore wabyemeye
Nta buryozwacyaha bubaho ku muganga wavanyemo inda cyangwa ku mugore wemeye cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n’amategeko, mu gihe adashobora kwifatira icyemezo cyo kuyikuzamo hakurikijwe ibivugwa mu gace ka 4° k’igika cya mbere cy’ ingingo ya 165 y‟iri Tegeko Ngenga, niba uburyo bukurikira bwarubahirijwe :
1° muganga amaze gusuzuma, asanze inda ishobora kwangiza bikomeye ubuzima bw‟umugore cyangwa asanze umwana adashobora kubaho ;
2° muganga wasuzumye yagishije inama undi muganga mu gihe bishoboka, maze :
a. akabikorera raporo ishyirwa mu nyandiko eshatu (3) ziriho umukono we n’uw’umuganga yagishije inama ;
b. kopi imwe ihabwa nyir’ubwite cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n’amategeko mu gihe adashobora kwifatira icyemezo ;
c. indi ikabikwa n’umuganga wamusuzumye ;
d. iya gatatu igahabwa umukuru w’ibitaro.
Ingingo ya 167 : Kwikuramo inda cyangwa kuyikuramo undi bikozwe n‟umuntu ukora umwuga w‟ubuvuzi
Ku byaha biteganyijwe mu ngingo ya 162 n’iya 163 z’iri tegeko ngenga, niba uwakoze icyaha ari umuganga, umubyaza, umufarumasiye, ahanishwa kandi igihano cy’umugereka cyo kubuzwa gukomeza umwuga by’igihe, kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5).
Mu gihe cy’isubiracyaha, kubuzwa gukomeza umwuga biba burundu. Umuntu ukora umurimo yabujijwe kubera impamvu zavuzwe mu gika cya 1 n’icya 2 by’iyi ngingo, ahanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).
Ingingo ya 168 : Kwamamaza ibikoresho byo gukuramo inda
Umuntu wese wamamaza, akoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose, imiti, ibikoresho cyangwa ibindi bivugwaho ubushobozi bwo gukuramo inda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Gusa nubwo bimeze gutya haracyari ibikibura cyane cyane nko guhana abagabo batera abakobwa cyangwa abagore inda bakabihakana dore ko kenshi abagore bahitamo gukuramo inda ari gake gashoboka bavuga ababa barabateye inda cyangwa se banabavuga ugasanga ntibakurikiranwe n’amategeko.
Birakwiye kandi ko minisiteri zibishinzwe zamanuka zikegera abaturage kugira ngo zibasobanurire ibikubiye muri iri tegeko hamwe n’andi mategeko kugira ngo hakurweho urujijo rwari rumaze iminsi kubera kutumva neza zimwe muri izi ngingo ndetse binafashe kurwanya ibyaha byakorwa hitwajwe kutumva no kutamenya icyo amategeko avuga kuri icyi cyaha cyo gukuramo inda.
Inkuru dukesha igihe.com
Ubusanzwe usanga abantu bakangurirwa kwita ku menyo yabo cyane cyane bayoza, ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko bitagomba gukorwa uko ariko kose kuko ngo kuyoza ukimara kurya biyangiza aho kuyarinda.
Impuguke mu ndwara z’amenyo akaba n’umushakashatsi mu ndwara z’amenyo, umunyamerika Dr Haward R.Gamble yatangarije ikinyamakuru The New York Times ko igihe umuntu yogeje amenyo mbere y’iminota 30 akimara kurya ko biyangiza aho kuyarinda.
Impamvu itera kwangiraka kw’amenyo igihe yogejwe mbere y’iminota 30 umuntu amaze kurya n’uko mu biryo habamo Aside (Acids) yangiza igice kinyuma cy’iryinyo n’ikigikuruye bita Dentine. Koza amenyo umuntu akimara kurya bizafasha za Aside kwinjira kure kugera kuri ka gace ka Dentine akangize ku buryo bwihuse kurusha uko byaba umuntu ayogeje nyuma y’iminota 30 ariye.
Ibi kugira ngo bibashe kwemezwa n’uko abashakashatsi bambitse abantu amenyo y’amakorano ariko ameze neza nk’ay’umuntu hanyuma bamwe bakajya bayoza mbere y’iminota 30 bamaze kurya abandi nyuma y’ayo hanyuma baza gusanga abantu bayozaga mbere y’iminota 30 bamaze kurya amenyo yabo yarangiritse bikomeye kurusha abayozaga nyuma y’iminota 30 bariye. Abashakashatsi batanga inama yo koza nibura amenyo umaze iminota 30 ufunguye kuko nibwo Aside zitabasha kwinjira mu ryinyo ngo zangize Dentine.
Niba rero wihutiraga koza amenyo yawe ukimara gufungura, nyabuneka ihangane bijye bibanza bigere nibura mu nda!
source:umuganga.com
Moringa ni igiti kiboneka mu bihugu bimwe na bimwe byo ku mugabane w’Afurika, aho iki giti gishobora gukoreshwa nk’ikiribwa, kubera intungamubiri zikibonekamo ndetse n’imyunyungugu nka calcium na Potassium ziboneka mu mababi yacyo,iki giti kandi kizwi nk’umuti w’indwara nyinshi zitandukanye.
Amakuru dukesha urubuga rwa Naturalnews, avuga ko ishami rishinzwe ubuhinzi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rivuga ko amababi ya moringa abonekamo cyane Vitamin A,C, imyunyungu nka Fer irinda kugira amaraso make, ndetse n’ubwoko bw’amavuta ya cholesterol.
Aya makuru kandi akomeza avuga ko, iki giti kimaze kwemerwa n’abahanga mu by’ubuvuzi batandukanye, ko gifite ubushobozi bwo kwica mikorobe zirimo iyitwa Escherichia coli itera indwara y’impinswi, Salmonella itera indwara ya tifoyide, na pseudomonas aeruginosa itera indwara y’umusonga.
Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y’Ubuhinzi y’i Tokyo mu gihugu cy’u Buyapani mu mwaka wa 2006 bwagaragaje ko imizi y’iki gihingwa ishobora kurinda abagore bageze mu gihe cyo gucura, kanseri y’udusabo tw’intanga ngore.
Ariko kandi iyi mizi yo bikaba bibujijwe kuyikoresha ku bagore bageze mu gihe cyo kwibaruka cyangwa cyo kubyara. Intungamubiri ziboneka mu mababi y’iki giti zitwa rutin na quercitin, zishobora kugabanya isukari ndetse zikongera imisemburo y’umubiri igabanya isukari ya insuline. Ibi akaba ari byo bituma iki giti gishobora kugirira akamaro abarwayi b’indwara ya diyabete.
KAREKEZI Ray Azades / UMUGANGA.com
Hashyizweho ingamba nshya zo guhashya no gukumira ko abana bava mu miryango bajya mu bigo birera impfubyi, ni muri urwo rwego n’ababyara abana bakabata bafatiwe ingamba, zirimo kubagira inama.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko nyuma yo gufunga kimwe mu bigo birera imfumbyi cyitwa Mpore-PEFA, ihuriro ribifite mu nshingano rigizwe n’abayobozi bahagarariye imirenge, abahagarariye amadini, inzego z’umutekano, abayobozi b’ibigo nderabuzima n’abayobozi bashinzwe imibereho myiza, mu Rwanda ryahereye mu karere ka Kicukiro, ku bufatanye na HHC (Hope and Homes for Children) ari wo muryango uharanira ko buri mwana agira umuryango abarizwamo bashyizeho ingamba zikarishye zo gukumira itabwa ry’abana ubusanzwe bahitaga bajyanwa mu bigo.
Izi ngamba zashyizweho mu nama yahuje iri huriro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Nyakaganga 2012 i Gikondo.
Muri iyi nama Habimfura Innocent, umukozi muri HHC ushinzwe gahunda zo gukumira ko hagira umwana uva mu muryango ajya mu bigo by’imfubyi, yavuze ko ababyeyi bata abana (ku mihanda, ku mavuriro, mu nsengero n’ahandi) kubera impamvu zishobora gukumirwa haramutse habayeho ubujyanama ku babyeyi bata abana babo. Yongeraho kandi ko guta abana byakumirwa buri Munyarwanda aramutse abaye ijisho rya mugenzi we nk’uko abagize iri huriro babyiyemeje nka zimwe mu ngamba nshya bafashe.
Izindi ngamba nshya bashyizeho ni ugukumira hakiri kare itabwa ry’abana bajyanwaga mu bigo haganirizwa abakobwa bigaragara ko batwite, kandi bashobora guta abana, ubusanzwe bahitaga bajyanwa mu bigo birera impfubyi.
Yifashishije ubushakashatsi bwakozwe na HHC, Habimfura avuga ko byoroshye kubona abakobwa bashobora guta abana nyuma yo kubabyara. Avuga ko ababakobwa bagabanyije mu byiciro bitatu ari byo : abakobwa babyara bakiri mu ngo iwabo yita ko baba bakiri abana, aba kabiri ni abakobwa babyara bibana (single mothers) aho abeshi avuga ko baba ari indaya naho aba gatatu ni abagore babyara babana n’abagabo ariko batarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Habimfura avuga ko biyemeje kuzajya bagana abakobwa nk’aba bigaragara ko batwite bakagirwa inama, cyangwa bakayoborwa muri iri huriro biryo bakaba bashyigikirwa mu mikoro no mu bufasha bundi ngo batazata abana babyaye. Avuga kandi ko bateganya kuzabaha amahugurwa mu gihe cya vuba bakabasobanurira ibyiza byo kurerera umwana mu muryango n’uko bashyigikirwa mu kwibumbira mu makoperative bakivana mu bukene bukunda gutuma benshi bata abana babyaye.
Habimfura yagize ati ”Igihe wabaganirije hakiri kare ukaganiriza imiryango yabo cyangwa ababateye inda ukabasha kubahuza bafata ingamba zo kurera abana babo mu bwumvikane, aho kubata mu mihanda kuko haba habayeho gukumira hakiri kare.”
Uwicyeza Espèrance, umukozi ushizwe uburinganire, iterambere ry’umuryango no kurengera uburenganzira bw’umwana mu Karere ka Kicukiro yavuze ko gufunga ikigo cya Mpore-PEFA byatumye ababyeyi bagabanya umugenzo wo guta abana, kuko baba bazi ko atawe atoragurwa akarerwa n’umuturanyi we (ba malayika murinzi) aho kujyanwa mu kigo nka kera.
Avuga ko iri huriro ryabafashije mu cyane kandi ko bifuza ko ryakwaguka. Yagize ati ”Turifuza ko iri huriro ryaboneka ahandi mu yindi mirenge cyane cyane ifite ibigo by’imfubyi rikagera no ku rwego rw’igihugu.”
Ubushakashatsi bwakozwe na HHC mu bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Abana bugaragaza ko abana barenga 60% baba mu bigo bafite ababyeyi.
Nyinawagaga Claudine, Umunyamabanga Nshingabikorwa wa HHC, ubwo yaganiraga na IGIHE yavuze ko abana bakurira mu bigo birera imfubyi, hari ibintu bimwe na bimwe baba Babura.
Avuga kandi ko iyo umwana uba mu kigo cy’imfubyi agiye kuba mu muryango ahinduka mu myifatire ku buryo bugaragara.
Yagize ati ”Arahinduka akaba umwana mwiza w’igitangaza kuko cya kindi aba yarabuze cy’urukundo n’igituza cya nyina aba akibonye, kikamumara za mpungenge kwa kundi yari kujya kwicara mu nguni ya wenyine noneho agatangira kwegera abandi akaba umwana rwose usanzwe, wumvira, wiga neza, ukora uturimo tw’imuhira ; umwana usanzwe.”
Mu Rwanda hari ibigo 33 birera abana nyuma y’aho icya 34 ari cyo Mpore-PEFA gifungiwe. Biteganijwe ko mu 2014 ibi bigo byose nabyo bizaba byarafunzwe kuko mwana w’u Rwanda ukirererwa mu bigo birera imfubyi.
Buri muntu wese agira umunaniro cyangwa se Stress mu buryo butandukanye kuko hari abaryama cyane, abandi bararira cyangwa se bagatera induru, abandi bakagira akazi kenshi gatuma bananirwa gusa abantu benshi baba bafite inzira nyinshi banyura muri iyi nzira y’umunaniro bitabateye ingorane nk’uko bitangazwa n’urubuga blogs.webmd.commu bitekerezo rwakusanyije mu bantu batandukanye.
Muri uku kurwanya Stress rero hakaba harimo gukora imyitozo ngororamubiri, mu gihe abandi bo bashobora kwifashisha ibiribwa bifite ubushobozi bwo kurwanya stress bityo bakagira ubuzima buzira umunaniro udashira.
Icya ngombwa kigomba kwirindwa ni ugufata ibiribwa bifite isukari nyinshi igihe twirinda uyu munaniro kuko iyi sukari iba ishobora kuguha ingufu zisabwa ariko zigahita ziyoyoka, nyuma yo gukoresha amaraso yawe ku buryo bwihuse mu gihe gito bityo noneho n’umunaniro nawo ukiyongera cyane kurusha.
Mu biribwa bivugwaho kugira uruhare runini mu kugabanya stress harimo:
Urubuto rwa Avocat: Izi mbuto za avocet usanga ahanini zigira intungamuriri nyinshi kuko zigira potassium, na vitamin C. izi ntungamubiri zifasha mu kurwanya umuvuduko ukabije w’amaraso, kandi n’igihe ufite umunaniro ukabije bikunda koroha iyo umuvuduko w’amaraso ugabanyutse amaraso agatembera neza. Iyo turebye kandi abahanga banagaragaje ko avocat ifite potassium iruta iy’umuneke nawo uvugwaho kugira uru ruhahre mu kugabanya stress.
Blue berries: Intungamubiri ziba muri iki kiribwa zo mu bwoko bwa vitamin C zigira uruhare runini cyane nk’uko twabivuze haruguru. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bafite iyi vitamin nkeya mu mubiri usanga bahura n’ibyago byo kugaragaza ibimenyetso bya stress inyoma ndetrse n’imbere naho abayifite ihagije bo usanga nta bimenyetso ushbobora kumubonaho cyane mu gihe ahuye n’akabazo.
N’ubwo ibi biribwa bivugwaho kugira uruhare runini mu kurrwanya stress bitewe n’intungamubiri bifite, ni ukubyitondera kuko iyo bifashwe nabi bishobora gukurura izindi gorane harimo nk’indwara z’umutima, umubyibuho ukabije, umwijima, ndetse n’ibindi.
Orange: Uru rubuto rwa citrus rutanga ya vitamin C twavuze haruguru ku buryo buhagije. Uburo iyi vitamin igabanyamo stress ni uko igabanya imisemburo nka cortisol itera wa munaniro stress.
Ibi bishoboka cyane no ku mutobe wayo kuko yo ntaho iba ihuriye cyane n’ibyago biterwa n’ukunywa ibisukari nka soda, fanta n’ibindi mu gihe ufata urugero rukwiye rwayo.
Mu bindi biribwa byavuzwe ndetse n’imbuto harimo ipapayi, amafi na nuts, bigira vitamin yitwa Vitamin B6 na omega-3s bigabanya na byo umuvuduko w’amaraso ndetse n’umunaniro udasigaye.
Inkuru dukesha UMUGANGA.com
Mu bihugu bitandukanye usanga abantu benshi barya inyanya babanje kuzikaranga mu mavuta no kuzikuraho igishishwa, mu gihe abahanga mu by’imirire bo bavuga ko iyo ziriwe ari mbisi aribwo zigirira umubiri akamaro.
Inyanya kandi ngo ku bantu bazirya ari mbisi zishobora kubafasha guhorana itoto, kubera ko zikungahaye ku byitwa ”lycopène” bituma uruhu rudasaza imburagihe.
Amakuru dukesha urubuga rwa interineti tomate-de-France.com, aratangaza ko Inyanya zigira vitamine zitandukanye, harimo vitamine C (muri garama 100 z’inyanya habamo mirigarama 17 za vitamine C) zibonekamo umunyungugu wa Manyeziyumu, uwa Kalisiyumu, Fer, Zink,Cuivre, Manganeze na Iyode.
Ku bantu bakunda kugira ikibazo cyo kunanirwa kwituma, ngo bakwifashisha inyanya mbisi, kubera ko zirimo umunyungugu wa Potasiyumu utuma umuntu yituma bitamugoye.
Inyanya kandi ngo ziriwe ari mbisi zigira uruhare mu kurinda umubyibuho ukabije. Nubwo zikennye ku byitwa Karori, ngo 93% byazo ni amazi ibi bikaba bituma zibasha kurwanya ibinure mu mubiri.
Ibi kandi ngo bituma abakunze kuzirya mbisi bagira munda hato, kandi ngo zikarwanya n’ikibazo cyo kubura amazi mu mubiri.
Ibi ni ibyemezwa na Daniel Pallo umuhanga mu by’imirire, ukomoka mu Gihugu cy’u Bufaransa, akaba yarakomeje agira abantu inama yo kuzirwa ari mbisi by’umwihariko abantu bageze mu zabukuru.
Daniel Pallo yagiriye abantu inama yo kurya inyanya buri munsi ariko bikaba umwihariko ku bantu bakuze. Agashishwa n’imbuto zazo nabyo ngo bituma igogora rikora neza. Abantu bakunze kugira ikibazo cyo mu mara, bagiriwe inama yo gushishura bitonze agashishwa kazo no kuzihanduramo imbuto nyuma bakarya umunopfu wazo gusa.
inkuru dukesha igihe.com
Hari abantu bafata ubuki nk’ikintu kibonekamo uburyohe buhebuje nyamara urubuga rwa quicky easyfit.com hari ibindi ubuki bushobora kudufasha mu buzima bwa buri munsi.
1. Bushora kukuvura udusebe two mu kamwa no mu mara. Kunywa amata n’utuyiko tubiri tw’ubuki kabiri ku munsi bizagufasha gukemura iki kibazo,
2. Kugabanya umuvuduko w’amaraso na choresterol mbi. Kunywa amazi n’akayiko k’ubuki ukabikora buri munsi bishobora kugufasha gukemura iki kibazo,
4. Gukiza igisebe. Gusiga ubuki ku gatambaro ugashyira ku gisebe bifasha kuba kitazamo amashyira ndetse kikanakira vuba.
5. Ngo nanone ku bantu bafite indwara zitazwi cyangwa sae zidakira bajya bakunda gufata amafunguro arimo ubuki ngo kuko byabafasha kuba bakoroherwa n’izo ndwara.
Kuba ubuki rero bushobora kugira umumaro nk’uyunguyu bubikesha ko buba bwakozwe hakusanyizwe ibyo inzuki ziba zakuye ku ndabo zitabarika, ndetse no ku bimera bitandukanye biba byivanzemo imiti y’umwimerere itanukanye. Twababwira kandi ko ubuki bubamo imyunyungugu itandukanye yose ifitiye umubiri akamaro ntagereranywa.
Inkuru dukesha umuganga.com
Muri iki gihe usanga ijambo stress ryaramamaye rikoreshwa n’abantu benshi aho usanga bavuga bati “stress iranyishe, ndumva ndi stressé n’ibindi”. Tukaba twakwibaza stess icyo ari cyo, ikiyitera, ibimenyetso byayo n’uburyo bwo kuyirinda.
Kugira ngo dusobanukirwe na stress icyo ari cyo twashingira ku bintu bibiri :
* Umuntu n’ibimugize byose
* Ibikikije umuntu n’igihe arimo
Stress ibaho iyo umuntu yugarijwe na kimwe mu bimukikije kandi agomba gukora ibishoboka kugira ngo abibonere igisubizo mu buryo bwo kumenya uko abyitwaramo.
Stress ishobora guterwa n’ibintu byinshi ariko iby’ingenzi ni ibi :
Ubutane, gupfusha, kwitegura ubukwe, uburwayi bukomeye bw’uwo mwashakanye, bw’umwana cyangwa bw’umubyeyi, kubyara, imihangayiko yo mu buzima bwa buri munsi, kuba mu bwigunge, ibibazo by’ubuzima n’iby’amafaranga, ibihe bikomeye nk’intambara n’ibiza n’ibindi.
Ibishobora gutera stress mu kazi
Guhohoterwa cyangwa kwirukanwa ku kazi, ubushyamirane na bagenzi bawe mukorana, kubahiriza ubusumbane mu nzego, kutabasha guhanahana amakuru n’abo mukorana cyangwa n’abayobozi bagukuriye, gukorera mu mwuka utari mwiza n’ibindi.
Imuhira na ho hashobora guturuka ibitera stress
Urusaku n’intonganya hagati y’abana, kuba abagize umuryango hari ibyo batabasha kumvikanaho, kutaboneka kenshi k’umwe mu bashakanye, kwita ku bana bato n’ibindi.
Ibigaragaza ko umuntu afite stress
Umutima urateraguza cyane, Kuribwa umutwe, kuribwa mu mugongo, Kubabara mu gikanu, guhumeka nabi, Kwiruhutsa buri kanya n’ubwo waba urimo kuruhuka, Kurakara no kutagira ubwihangane bwo gutegereza, kugira umwuma mu kanwa, kubira ibyuya, gukonja intoki n’ibirenge, gutitira, kugira isereri, Kumva umunaniro ukurenze, kuribwa mu gifu, kumva ugugaye mu nda, kugira isesemi, gushaka kwihagarika buri kanya, guhitwa, kubura ibitotsi, kumva urusaku mu buryo burenze ubw’abandi muri kumwe ,ukumva rukubujije amahoro wenda rutanakabije.
Uko wabigenza kugira ngo wirinde stress
N’ubwo stress igomba kubaho mu buzima bwa buri munsi, kandi ingaruka zayo zikaba ari mbi ku buzima bw’umuntu, ntabwo waterera iyo ngo urekere aho ahubwo ugomba gushaka uburyo bwo kuyirwanya no kuyirinda. Dore bimwe mu byo wakora :
Gukora imyitozo ngororamubiri igihe cy’iminota 30 nibura 2 cyangwa 3 mu cyumweru.
Kubahiriza gahunda yo kuryama : Kuryama igihe wumva ugize ibitotsi ntubyirengagize ngo ukomeze akazi wari urimo cyangwa utinde ureba filmi.
Ni byiza kandi kuryama hashize nibura isaha imwe umaze kurya.
Guhumeka : Guhumiriza maze ukinjiza umwuka ukanawusohora (inspirer et respirer) ibi bituma ugarura imbaraga.
Kunanura umubiri (massage) : Ushobora kujya aho bakora massage bakagufasha cyangwa ukabyikorera mu rugo ukoresheje amavuta afashe kandi ahumura wihitiyemo ukananura (masser) intugu, igikanu, mu mutwe aho umusatsi utereye, imfundiko n’ibirenge.
Kwinanura mu gitondo ukibyuka ukanabikora kenshi ku munsi.
Kwayura bishobora kwikora byonyine kandi iyo bije ntiwabitangira. Ushobora no kubikora ku bushake bwawe ufungura umunwa maze ukinjiza umwuka cyane.
Kudahunga ibibazo : Kwirinda guheranwa n’ibibazo ahubwo ukagerageza kubishakira igisubizo, ariko wirinda ibibikomeza. Ugashaka ibiguhuza kandi bigushimisha.
Stress ubwayo ntabwo ari indwara ariko nk’uko byagaragaye ishobora kugira ingaruka ku mubiri w’umuntu ndetse no ku mibereho ye mu buzima bwa buri munsi. Ikindi ni uko igomba kubaho ariko igikwiye ni ukuyimenya ukamenya n’uburyo wakwitwara mu gihe ikugezeho.
Source : www.femina.fr, www.zestress.com, www.gererstress.com, www.doctissimo.fr, http://www.masantenaturelle.com, www.aufeminin.com
Nadia Uwamariya igihe.com
Nk’uko dusanzwe tubafasha gutegura amafunguro meza ,yizewe mu isuku kandi yujuje intungamubiri, noneho tubazaniye potaje (potage) nziza kandi yoroshye guteka, ikaba ikozwe mu bijumba hamwe na beurre d’arachide ( imera nk’amavuta afashe akorwa mu bunyobwa) akenshi ikoreshwa mu gusigwa ku umugati, abenshi bita confiture y’ubunyobwa,iyi potaje ikaba itegurwa mu gihe kingana n’iminota20, igatekwa 55
Ibikoresho byifashishywa mu gutegura iyi potage
– Isafuriya
– Icyuma
– Imbabura cyangwa irindi ziko
– Umuriro
– Udusahani duto two gukatira ibirungo
– Utuyiko duto, ikiringaniye hamwe n’ikinini cyo kwaruza
– Paswari cyangwa robot mixeur ( Yifashishwa mu kuvanga no gusya imboga)
Ibirungo byifashishwa utegurira abantu 6.
1.Tungurusumu ebyiri
2.Umufa wateguwe mu nyama z’inkoko (bouillon de poulet)
3.Ikibabi cya laurier kimwe
4.Urusenda rw’umuhondo rumwe ku barukunda
5.Agace k’umukebe wa beurred’arachide y’ubunyobwa
6.Sereri
7.Karoti imwe
8.Ibijumba bibiri bihase 500g byose hamwe
9.Inyanya 3 zikase
10.Ikiyiko gito cya tangawizi isekuye.
11.Akayiko n’igice k’ikirungo bita cumin kiba giseye
12.Akayiko gato n’igice k’ikirungo bita coriandre
13.Akayiko gato n’igice k’ikirungo bita cannelle
14.Ikirungo bita clou de girofle
15.Igitunguru cy’ibijumba kimwe
16.Amazi
17.Amavuta ( biba byiza ubonye huile d’olive).
Uburyo bwo guteka iyi potage
•Mbere ya byose banza usukure ibikoresho uza kwifashisha, n’amazi meza hamwe n’isabuni yabugenewe, karaba intoki zawe neza n’amazi n’isabune.
•Teka umufa w’inyama z’inkoko zifite ibinure,
•Umufa umaze gushya, camutsa amavuta mu isafuriya
•Amaze gucamuka, Shyiramo ibitunguru ubigaragure kugeza ubwo byoroha bikanahindura ibara bimaze gushya
•Ongeramo tungurusumu, tangawizi, tungurusumu, cumin, coriandre, cannelle na clou de girofle ukomeze uvange
•Ongeramo inyanya, bya bijumba na karoti ukomeze ucanire unavanga mu gihe cy’iminota itanu.
•Sukamo amazi muri ya safuriya maze ushyiremo n’akunyu gake.
•Gabanya umuriro maze ubirekere ku ziko iminota mirongo itatu.
•Terura isafuriya ku ziko usuke iyo mvange muri robot mixeur ( cyangwa ukoreshe paswari mu kubisya) ,genda ubisya kugeza aho bibyaye umushongi uvanze neza .
•Minjira mo poivre de Cayenne babyita .
•Bishyire mu isafuriya maze wongeremo beurre d’arachide usubize ku ziko kugeza ubwo bishya neza.maze warure ugaburane na ya coriandre fraîche.
Ingurube ni itungo rigira umwanda urebeye inyuma kuko akenshi rikunda kwibera mu isayo y’ibiribwa yasigaje n’ubwo na byo igera aho ikabirya yanabishyizemo imyanda iva mu mubiri wayo ! Nyamara n’ubwo igira umwanda usanga abenshi bakunda inyama yayo ku buryo bumva nta kindi kiyiruta mu nyama zisanzwe.
Umuntu ashobora kwibaza ati “Ese koko umwanda tubona ku mubiri w’ingurube hari aho waba uhuriye n’imyanda cyangwa se uburwayi bushobora gukomoka ku kabenzi ?”
Iyo uganiriye na bamwe mu bagatunganya baba ari abo mu maresitora cyangwa se abashobora kuba bagategurira iwabo ndetse n’abakunzi bako baherereye hirya no hino bakubwira ko na bo izi ngorane zo kuba inyama y’ingurube ifite umwanda baba bazizi ariko bakabikorana ubunararibonye kugira ngo bagabanye ibyago.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga anses.fr, inyama y’ingurube ngo iba ishobora gutera ingorane z’uburwayi burenga 35 harimo kuba umuntu yarwara Inzoka yo mu bwoko bwa Tenia cyangwa se izindi ndwara zo mu nda zishobora kugaragazwa n’ibimenyetso nko kuruka, guhitwa, ndetse hamwe na hamwe usanga zinatera indwara z’umutima bitewe n’ibinure byinshi zigira.
Aka kaboga rero ku bagatapfunnye ngo karanurira birenze urugero mu gihe kateguwe neza, uretse no kuba karyoha kandi haniyongeraho kuba ngo katagura igiciro gikanganye ugereranije n’uburyohe kibitsemo ndetse n’ibindi biciro by’inyama abanyarwanda bakunze kwita ko zihenze nk’ifi, inkoko ndetse n’urukwavu.
Ibi bikaba ari ibyatangajwe na bamwe muri ba mucoma bakora mu kabare ka Murambi kazwi ku izina “Guma Guma” ho mu murenge wa Gatenga aho banatangaza ko iyi nyama ikundwa n’abantu usanga biyubashye atari ukuvuga ko ababa babuze ubushobozi bwo kugura izindi nyama.
Gusa ariko n’ubwo umubare w’abakenera akabenzi ugenda wiyongera uko bwije n’uko bucyeye ni nako abenshi mu bagakunda barushaho guhangayikishwa n’uko abagurisha inyama zako baba ababazi ndetse n’abakotsa mu kabari bashobora gutwarwa n’ubwinshi bw’abaguzi bityo bakibagirwa inshingano zabo zo kugategurana isuku n’ubuziranenge.
Umusore ukora akazi ko kotsa inyama mu kabari kamwe gaherereye i Remera mu mujyi wa Kigali utarashatse kwivuga amazina ye abivuga muri aya magambo ati: Umubare munini w’abantu batugana utuma tutabasha kugatunganya (Akabenzi) uko bikwiye. Abenshi baba basaba ko twagira vuba, ari nayo mpamvu usanga ibijyanye n’isuku tutabyitaho.” Akomeza agira ati “Buri munsi tubaga byibura ingurube eshanu, ntabwo rero twabona Veterineri wo kuzidupimira buri munsi byongeye kandi n’abo Baveterineri baduca amafaranga ku buryo iyo umuciye mu rihumye ubaga nyinshi zishoboka cyane ko n’abazikeneye baba bisukiranya ari benshi.” (Ikiganiro na Aime Emmanuel NDAYISENGA, umunyamakuru w’igitangazamakuru Ibanga cya kaminuza nkuru y’u Rwanda).
Ubuhamya butandukanye bw’abantu nk’aba butuma umuntu yibaza icyakorwa ngo aka kaboga gakomeze gasagambe kandi n’abakunzi bako bareke kukagirira urwikekwe. Aha ahanini zikaba ari ingamba zagiye zifatwa na Minisiteri y’ubuzima aho ngo buri gihembwe bagerageza gusura amahoteli n’ama Resitora akorera mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo kugenzura isuku ihari ndetse n’iy’amafunguro, maze abagize amanota make bagafungirwa imiryango nk’uko twabitangarijwe na Bwana KATABARWA Joseph, umuyobozi mukuru ushinzwe isuku n’isukura muri Minisiteri y’ubuzima.
Nyuma y’ibi byose rero abayirya ndetse n’abafata n’izindi nyama muri rusange bakaba basabwa gushishoza kuko ngo uretse kuba ubwazo zifitemo udukoko dutera indwara nyinshi, inyama nyinshi zishobora kuba intandaro ya kanseri zitandukanye mu mubiri w’umuntu.
Inkuru dukesha umuganga.com
Ibihumyo ni ibimera bigira amoko atandukanye ku buryo usanga bidahuje umubyimba imiterere ndetse yewe n’umumaro. Hari ibihumyo byifitemo uburozi bishobora gutera ingorane ku buzima bw’umuntu ndetse bikaba byanamuviramo urupfu. Ibihumyo twe tugiye kuvuga aha ni ibihumyo biribwa, ni ukuvuga bya bindi biboneka ku gasozi cyangwa se bihingwa hagamijwe kubirya.
Nk’uko tubitangarizwa na topsante.fr, ibihumyo bigira vitamin B kandi iyi vitamin ifasha ubwonko gokora neza, kandi na za cellules zigakura neza, abasirikare b’umubiri na bo bagakora neza, bityo hakabaho no kuba umubiri wibikira ingufu zidasanzwe.
N’ubwo igihumyo gishirwa mu cyiciro kimwe n’imboga, byagaragaye ko ari rwo ruboga rwonyine rugira vitamin D ifasha amagufwa gukomera ikunda kuboneka mu mata, fromage n’amagi…gusa ibihumyo byo bifite umubare mucye w’ikigero cy’ibitera imbaraga kuko bigira kalori 25 (Calies) mu magarama 100 (g) yabyo n’ubwo intungamubiri zo ziba ari nyinshi kurusha imboga rwatsi.
Mu bushakashatsi bwakozwe ku bana bakiri bato, cyane cyane abakiri munsi y’imyaka itatu, byagaragaye ko ibihumyo biseyemo potage biri kumwe n’ibirayi ngo bibafasha cyane mu mikurire yabo yaba iy’umubiri cyangwa se iy’ubwenge. Kuba wasya ibirayi biri kumwe n’ibihumyo bihuza vitamin A na C ziba mu birayi na vitamin B ndetse na D biba mu gihumyo.
Ibihumyo ntibifasha abana bari munsi y’imyaka itatu gusa kuko n’abayirengeje nabo babona inyungu nk’izo abato cyane babona hiyongeyeho kuba mu mutwe wabo hagenda neza. Gusa ku mwana uciye akenge ho bishobora kuba byanavangwa n’imboga zisanzwe.
Iyo utegura ibihumyo ni ukwirinda gushyiramo amavuta menshi kuko ntibikundana n’amavuta menshi bitewe n’uko biba byoroshye cyane kandi kubiteka ntibisaba umuriro mwinshi ubwabyo.
Ibihumyo ntibikunda kuba intandaro ya allergies kuko bitewe n’uburyo bimeze kandi bikaba binoroha mu igogora kandi hari n’ibyo umuntu aba ashobora kurya bidatetse cyangwa se bibisi ariko bivanze na Salade.
Mwitondere biriya bihumyo biba ku gasozi kuko akenshi hari igihe biba bijya gusa n’ibiribwa uretse ko abahanga batangaza ko byo bikunda kuba bifite agasongero gasongoye. Uretse n’ibyo kandi, irinde kuba wanabikura ahantu handuye cyangwa hafi n’umuhanda kuko byakira imyanda iba mu bidukikije vuba byihuse.
source:umuganga.com
Ibibiringanya ni bimwe mu birungo bisanzwe byifashishwa mu gutegura amafunguro atandukanye ariko noneho byagera ku mafi bikaba agahebuzo, akaba ariyo mpamvu kuri ubu tugiye kubagezaho uko waryoherwa n’amafi atekanye n’ibibiringanya (Aubergine),ubu buryo rero bukaba busa nk’aho butamenyerewe na benshi ariko bukaba ari bumwe mu bubworoshye kandi budasaba ibintu byinshi mu gutegurwa.
Ibirungo wifashisha.
– Ibibiringanya 2 cg 3 biringaniye,
– Igitunguru 1,
– Pavuro 2 z’icyatsi (cyangwa se 1 y’umutuku n’indi y’icyatsi,
– Inyanya
– Inusu y’ifi ( kapitene cg tilapia),
– Tungurusumu 2
– umunyu,
– pili-pili
– Amazi y’indimu
– Amavuta ( biba byiza ubashije kubona Olive oil).
Inzira wakoresha witegura guteka amafi atekanye n’ibibiringanya
– Banza ukore isuku y’ibirungo n’ibikoresho byose uza kwifashisha ukoresheje amazi meza
– Toranya ibiringanya bifite ubunini buringaniye,zitarakomera cyane kuko itoto ryazo riri mu byongera uburyohe,uzikatemo uduce duto tw’uruziga dufite umubyimba wa 1cm.
– Rambura utwo duce ku isahane maze uminjireho umunyu kuri buri gace, ubirekere mu mazi iminota 30 kugirango umunyu ukwire mo neza, maze ubyunyuguze n’amazi akonje unazihanagure n’igitambaro cyiza kugira ngo zumuke neza. (Ibi bituma ibibiringanya bita amazi biba bifite, kandi ntibifate amavuta menshi mu gihe biri gutekwa bityo ukarya ibiryo bifite amavuta macye.)
– Fata twa duce tw’uruziga udukatemo utundi dupande tune.
– Mu gihe ibibiringanya biri mu mazi, Sekura tungurusumu maze uyivange hamwe n’umunyu, ibirungo, pili-pili, amazi y’indimu n’amavuta.
– Kata ifi mu bice biringaniye (ugereranyije cm 5 kuri 5) maze ufate urwo ruvange umaze gukora ubisige kuri iyo fi. Ubishyire ku ruhande.
– Kata igitunguru, Pavuro na za nyanya.
– Camutsa amavuta ukoresheje ipanu, maze ukarange utwo dupande tw’ibibiringanya mu gihe kingana n’iminota 10, ibibe hafi kugira ngo wirinde ko byashirira cyangwa bigafata ku ipanu.
– Ongeramo igitunguru maze ukomeze ugaragure kugeza aho igitunguru gihinduriye ibara.
– Shyiramo bya bipande bya pavuro n’inyanya uvange byose.
– Tondekanya neza ibipande by’ifi yawe mu ipanu hejuru n’ibindi byose wirinda ko byakwivangavanga.
– Pfundikira iyo panu ugabanye n’umuriro maze ubireke bishye mu gihe kingana n’iminota 30.
Nyuma yo guhisha amafunguro yawe ushobora kubigaburana n’umuceri w’umweru ahasigaye nakubwira iki guhera ubu rushaho kuryoherwa n’amafi atekanye n’ibibiringanya.
– Uyu mutegarugori ufite imyaka 35 y’amavuko, umugabo we afite imyaka 75
Nyuma y’igihe kigera ku kwezi n’igice akurikiranirwa hafi n’abaganga bo mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, umutegarugori wo mu Mudugudu wa Kavumu, mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru yabashije kubyara abana bagera kuri bane nta nkomyi.
Mu ma saa sita z’ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere, Nyirakanyana Francoise w’imyaka 35 y’amavuko yabyaye abana bane barimo abahungu babiri n’abakobwa babiri.
Mu kiganiro yagiranye na Orinfor dukesha iyi nkuru, Nyirakamana yatangaje ko akimara kumva ko atwite aba bana yabyakiriye neza kuko ngo “byose bituruka ku bushake bw’Imana”, gusa avuga ko kuri ubu ahangayikishijwe n’ikizabatunga kuko amikoro ye atabimubashisha, ndetse ibi bikaba byemezwa na Mujawamariya Shadiya, Umujyanama w’Ubuzima mu Kagari ka Kigombe wakurikiranaga ubuzima bw’uyu mugore umunsi ku munsi.
Nyirakanyana Francoise ni umugore wa Kabiri wa Ntawuruhunga Mathias, Umusaza umurusha imyaka 40 kuko afite imyaka 75 y’amavuko, bakaba barabanye nyuma y’aho uyu musaza apfushirije umugore we wa mbere.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Dr Zanre Yacouba, muganga ukurikiranira hafi ubuzima bw’uyu mutegarugori yavuze ko muri rusange akomeje kwitabwaho akurikiranwa ku buryo bwihariye kugira ngo ubuzima bwe bukomeze kumererwa neza.
Yagize ati « Tumupima twahise tubona ko atwite abana bane, ubusanzwe ntabwo biba bimenyerewe, ariyo mpamvu iyo tubonye iki kintu kidasanzwe twihutira gukurikirana umubyeyi ku buryo bwihariye”.
Dr Yacouba yakomeje avuga ko kubyara abana bane bitoroshye na mba, bityo uyu mutegarugori akaba yari afite umunaniro, kandi abaganga bagomba kumurinda n’ibindi bibazo bishobora kuvuka nyuma yo kubyara. Gusa uyu muganga yavuze ko ubuzima bwe bumeze neza, ariko kandi yongeraho ko bakomeje kumuba hafi mu buryo bwo kumuvura kugira ngo ubuzima bwe bukomeze kumera neza.
Kugeza ubu aba bana uko ari bane bari kwitabwaho n’abaganga aho banashyizwe mu byuma byabugewe mu rwego rwo gukomeza kubafasha gukura neza.
Kugeza ubu aba bana bari kwitabwaho n’abaganga aho banashyizwe mu byuma byabugewe mu rwego rwo gukomeza kubafasha gukura neza.
Inkuru dukesha igihe.com
Ubushashatsi bwakorewe mu gihugu cya Canada, bwagaragaje ko abagabo bakora akazi k’ijoro baba bafite ibyago byinshi byo kuzarwara kanseri ya Prostate, iyi kanseri ikaba ifata imyanya myibarukiro y’abagabo igatuma bitera ubugumba.
Kubura k’umusemburo witwa mélatonine bakunze kwita umusemburo w’ibitotsi mu mubiri, ngo bishobora gutera kanseri zitandukanye cyane cyane kanseri ya Prostate nk’uko urubuga rwa topsanté rubigaragaza.
Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Québec mu gihugu cya Canada, bwagaragaje ko uyu musemburo ukorwa nijoro umuntu asinziriye. Ngo iyo umubiri udakoze uyu musemburo bihungabanya imikorere yawo, bigatuma habaho uburwayi bw’ ibibyimba mu myanya myibarukiro ku bagabo.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo 3,137 barwaye kanseri ya prostate, abakoze ubushashatsi bakaba barakurikiranye gahunda z’akazi aba bagabo bakora mu masaha ya nijoro bagasanga abenshi baramaze igihe kirenga imyaka 10 bakora akazi mu masaha ya nijoro.
Abakoze ubu bushashatsi bavuze ko mu Gihugu cy’u Bufaransa kanseri ya Prostate iza ku mwanya wa kabiri mu bwoko bwa kanseri zikunze kwibasira abagabo, aho umugabo umwe ku bagabo icumi aba afite iyi kanseri.
Inkuru dukesha igihe.com
Capati ni ifunguro rikundwa na benshi, bamwe mu bantu bakunda iki kiribwa batangaza ko ifata mu nda kandi ikaba itagira ingaruka ku buzima bw’umuntu.
Capati tumenyereye mu maresitora ya hano mu gihugu cyacu ngo yaba ikomoka mu gihugu cy’Ubuhinde, ikaba izwi kuva mu kinyejana cya 16.
Capati bayikora bagerageza kuyiha umubyimba muto cyane ushoboka mbese imeze nk’akababari nyuma bakayotsa ku ipanu yabugenewe.
Uko ikorwa :
Capati n’ubwo ari ikiribwa gikunzwe n’abantu bingeri zose, ni ukuvuga abana, abantu bakuru, aboroheje n’abakomeye, imitegurire yayo ntiruhanije kandi iranahendutse ugereranyije n’ibindi biribwa bituruka ku ifarini.
Ifarini imaze kuvangwa neza n’isukari ku rugero cyangwa mu munyu bitewe na capati umuntu akunda, igenda yongerwamo utuzi dushyushye buhoro buhoro ari na ko umuntu agenda afunyanga kugeza aho agereye ku mutsima abenshi akeneye.
Iyo umuntu amaze kuvanga neza ashobora na none kugenda yongeramo n’amavuta kugeza aho wa mutsima akeneye usigara worohereye.
Iyo uwo mutsima umaze kugera ku rugero bifuza, uterekwa ahantu hasukuye kandi ugapfundikirwa neza n’ikintu kitawubuza guta akuka, hanyuma ugategereza ko ubyimba uko bashaka.
Umutsima umaze kubyimba neza ukatwamo udupande duto duto, hanyuma ugategura ameza afite isuku, ugatangira kurambura ka kabumbe ukoresheje icupa rifite isuku noneho ka gapande ukagenda ugaha iforomo ya capati.
Capati itekwa ku muriro mukeya kugira ngo idashirira, ufata ipanu ugashyiraho utuvuta dukeya, ugenda wongeraho utuvuta duke duke kugira ngo itaza gushiririza ariko capati ugenda uyihindagura impande zose kugeza ihiye.
Ishobora kongerwamo ibirungo cyane nk’igitunguru cyangwa ibindi bituma irushaho kugira impumuro nziza mu gihe baponda ifarini.
Capati kandi ishobora guherekezwa n’ibindi biribwa bitandukanye twavuga ibishyimbo byoroshye, umureti w’amagi, inyama zoroshye n’ibindi umuntu yahitamo.
Capati biba akarusho iyo igabuwe ishyushye.
source: igihe.com
Kurya mafi ni kimwe mu birinda indwara y’umutima, akanafasha ubwonko kutibagirwa.
Amakuru dukesha urubuga terrafemina.com avuga ko ubushakashatsi bwakozwe na Ishyirahamwe “American Health Association”, mu bagore basaga 50,000 bari hagati y’imyaka 15 na 45, basanze nta bibazo by’indwara z’umutima bahura nazo.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko umuntu urya ifi buri cyumweru, adashobora kugira ibazo by’indwara y’umutima, kuko abagira ibyago byo kugira izi ndwara usanga 90% baba badafata iki kiribwa.
Amakuru dukesha urubuga anses.fr avuga ko kurya amafi ari byiza mu gufasha ubwonko, ariko bigaterwa n’ikigero umuntu arimo n’uburyo ahagaze mu buzima.
Uru rubuga ruvuga ko amafi akize mu ntungamubiri za “phosphore”, bityo ko ari byiza kurya amafi aringaniye mu kigereranyo cy’amagarama 200 cyangwa 100. Ibindi bifasha ubwonko gukora neza no kutibagirwa birimo amagi n’inyama.
Uru rubuga ruvuga ko ku bagore batwite, abana bato b’abakobwa hamwe n’ababyiruka batagomba kurenza ikigero kimwe mu kurya amafi, kandi bakanirinda ubwoko bumwe bw’amafi arya ibintu byinshi birimo n’aside n’amafi akunze kuba mu nyanjya ( poissons prédateurs sauvages).
Inkuru dukesha igihe.com
Avoka nk’ikiribwa gifitiye akamaro umubiri wacu bitewe no kuba ikungahaye ku mavitamine nka A, B, C na K, usanga hari bamwe batacyitaho cyane cyane aho abagabo benshi bakunda kuvuga ko ari ikiribwa cyagenewe abana n’abagore, mu gihe mu bihugu byateye imbere ari nkitegeko ko buri mafunguro hagomba kuba hongeweho ibikomoka kuri Avoka.
Akaba ari yo mpamvu tugira ngo turebere hamwe icyo ishobora kumarira umubiri wacu twifashishije urubuga rwa healthonlinizine”.
1. Ifasha umutima gukora neza hakoreshejwe vitamine B6 na vitamine E dusanga muri iki kiribwa.
2. Igabanya ikigero cya “cholesterol” mbi: ubushakashatsi bwakozwe mu kureba ibigabanya cholesterol mu maraso bwagaragaje ko 17% byabongeraga Avoka ku mafunguro yabo bagabanukiwe na cholesterol mbi mu maraso yabo ku rugero rufatika.
3. Irinda ihindagurika ry’umuvuduko w’amaraso bitewe n’uko ikungahaye kuri Potasiyumu.
4. Ifasha umuntu kugira amaso mazima bitewe nuko ikungahaye kuri carotenoid ifasha mu kurinda imitsi ifasha ijisho mu gihe umuntu arihindukiza, ikanarinda ukuza kw’ishaza mu maso.
5. Iringaniza ikigero cy’isukari mu maraso kubera ko ifite ibinure bishobora gufasha ama Insulins gukora neza
6. Irinda umwana kuba yavukana ubumuga igihe umugore utwite yabashije kuyikoresha mu mafunguro, kuko ikungahaye kuri folate na vitamine B bikaba ari ingenzi mu kurinda iki kibazo cyo kuvukana ubumuga.
7. Irinda kanseri harimo nka Kanseri ya Prostate ifata abgabo, ndetse na Kanseri y’ibere ifata abagore hakoreshejwe Aside Oleic iboneka muri iki kiribwa.
8. Ivura ukugira impumuro mbi mu kanwa, aho ishobora koza mu mara n’ururimi dore ko ari byo soko yo kugira mpumuro mbi mu kanwa.
9. Ituma intungamubiri zindi zibasha kwinjira neza mu mubiri.
Ubushakashatsi bwagaragje ko iyo umuntu ariye Salade irimo ibikomoka kuri Avoka aba yongereye inshuro 5 mu kwinjra kw’intungamubiri ugereranije nuba atabashije gufata kuri iki kiribwa.
10. Bituma umuntu agira uruhu runyerera kuko yuzuyemo amavuta abobeza uruhu ndetse akanarurinda kugira amabara y’umutuku.
Ntidukwiye rero kwirengagiza iyi mimaro tumaze kurebera hamwe ahubwo byaba byiza duharaniye ko yose tubasha kuyibona uko yakabaye.
Inkuru dukesha umuganga.com
Iki ni ikigero haba hari umuvuduko ukabije mu gukura , hatirengagijwe no kuba umuntu yabyibuha cyane , gusa bikaba bimaze kugaragazwa ko bifitanye isano no kuba warwara impyiko na Diyabeti mu gihe ageze hejuru y’imyaka 25.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bana miliyoni 12, bari mu kigero cy’imyaka 17 bukorewe mu gihugu cya Israel, bwagaragaje ko abari bafite umubyibuho ukabije bari bafite amahirwe akubye inshuro 3 mu kurwara impyiko n’inshuro 6 zo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, mu gihe bageze hejuru y’imyaka 25. Aho 874 muri abo bari baravuwe impyiko.
Ngo ibi byaba biterwa n’uko haba habayeho ihindagurika ry’umusemburo wa “Testosterone” na “Renin” bigira imihindukire mibi ku mikorere y’impyiko.
Abahanga batandukanye bagaragara kuri ururubuga rwa myhealthnews ari na rwo dukesha iyi nkuru bavuga ko umuti atari uwo kwiyicisha inzara nk’uko benshi mu ngimbi bakunda kubigenza, ko ahubwo bakagombye kurya ku kigero kandi bakarira ku gihe, bakanakora imyitozo ngororamubiri bityo byabafasha kurwanya uyu mubyibuho ukabije.
UMUGANGA.com
Bitewe n’uko impanuka zigenda zibera mu ngo zigenda zitwara abantu benshi kurusha izibera mu muhanda, imiryango myinshi yita ku buzima bwa muntu ku isi yifuza ko ibi byakagombye guhabwa agaciro maze abantu bakarushaho kwirinda no kurinda abandi icyatera ibi byago.
Umuntu ashobora kwibaza ngo mbese izo mpanuka ni nk’izihe ? None se kuki zivugwaho gutwara abantu kurusha impanuka zimenyerewe mu mihanda?
Muri izi mpanuka harimo izituruka ku mashanyarazi nk’izibera mu gikoni, ku mapasi, prises, ndetse n’ibindi byuma by’ikoranabuhanga bikenera umuriro w’amashanyarazi.
Uretse umuriro w’amashanyarazi n’umuriro usanzwe na wo utera ibibazo kuko akenshi mu gihugu cyacu usanga ari wo ukoreshwa ku mbabura ndetse no mu ziko cyane.
Amakuru dukehsa KigaliToday agaragaza ko yewe n’ibyo kurya bishobora gutera impanuka nyuma y’aho uru rubuga rutangaje umugabo wishwe n’inyama imuniguye igihe yari mu birori by’umuhungu we !
Abashakashatsi bagaragaza ko izi mpanuka bishoboka rwose kuzirinda gusa igihe abantu barushijeho kugira amakenga kandi ibi biza bikanahabwa agaciro nk’ak’ izindi mpanuka zose zisanzwe ziba mu buzima bwa buri munsi kuko buri mwaka hari umubare munini w’abantu bagenda bapfa muri ubu buryo.
Amakuru dukesha le figaro atangaza ko izi mpanuka zikunda kwibasira cyane abana bakiri bato hamwe n’abasaza kuko baba badashobora kwirinda nk’abantu bafite ubwonko bugite amaraso mashya kandi banahura n’ibigomba kubaho mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Hari amabwiriza yashizwe ahagaragara nko kumenya kwita kuri bariya bana bakiri bato ndetse n’abasaza bakunda kwibasirwa n’izi mpanuka. Igikorwa ni ukubarinda ikintu cyose gishobora kuba cyabahungabanya, kubarinda ahantu harindimuka cyane, no kubaherekeza igihe ubona ko ahantu bashobora kugirir ibibazo.
Inkuru dukesha UMUGANGA.com
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima mu mwaka wa 2009 bwerekanye ko nibura mu Rwanda abagore n’abakobwa bagera ku bihumbi 60 bahura n’ikibazo cyo gukuramo inda buri mwaka.
Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko umubare w’abagore n’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 15 na 44, byagaragaye ko abagera kuri 25/1000 bahura n’ikibazo cyo gukuramo inda.
Ibi byerekana ko n’urubyiruko rwugarijwe n’icyo kibazo nk’uko Dr. Gedeon André Mulumba Mukendi ushinzwe serivisi zifasha abagore batwite mu bitaro bya ADEPR Nyamata.
Ati “ingorane ziterwa no kuguramo inda ari ikibazo cy’ingutu cyihutirwa kandi kireba buri wese kugirango gikumirwe hakiri kare”.
Dr. Gedeon André Mulumba Mukendi avuga ko minisiteri y’ubuzima yiyemeje gukumira impfu zihitana abagore n’abakobwa bahuye n’ikibazo cyo gukuramo inda.
MINISANTE ikwirakwiza serivise z’ubuzima bw’imyororokere mu gihugu hose kugirango abagore n’abakobwa bahuye n’ikibazo cyo gukuramo inda bajye baziyambaza.
Dr. Gedeon ati “ umugore n’umukobwa wahuye n’icyo kibazo turamwakira tukamusuzuma , tukamuvura dukoresheje imiti cyangwa uburyo bwabugenewe bwo koza mu nda ye”.
Avuga ko kandi umugore wahuye n’icyo kibazo agomba kwihanganishwa kuko nyuma yo kuvurwa agirwa inama agomba gukurikiza mu gihe atarakira. Zimwe muri izo harimo kwirinda imirimo ivunanye, kwirinda imibonano mpuzabitsina no gukora urugendo rurerure.
Uwo mugore kandi ahabwa inama zerekeye imirire kugirango yiyongere amaraso yatakaje ndetse n’inama zerekeye kuboneza urubyaro, kuri ibyo kandi ahabwa inama ku cyorezo cya SIDA; nk’uko Dr. Gedeon André Mulumba Mukendi abivuga.
Raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) yashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2008 yerekanye ko ku isi yose abagore n’abakobwa bakuyemo inda bagera kuri miliyoni 21 n’ibihumbi 600 muri uwo mwaka.
Nkuko bitangazwa na Kigalitoday, ngo muri abo abagera kuri 29% ni abo muri Afrika, iyo raporo kandi igaragaza ko mu mwaka hapfa abagore n’abakobwa bagera ku bihumbi 47 bitewe no gukuramo inda kandi abenshi muri abo bazira ingorane abantu bashobora gukumira cyangwa bakaziburizamo.
source: Umuganga.com
Ibi byatangajwe nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuzima cya kaminuza ya Colombia muri USA, aho cyatangaje ko kugira stress bishobora kugira ingaruka mbi k’ubuzima zikaba zanarenga 27% zo kuba warwara n’umutima.
Nkuko tubikesha urubuga Topsante muri ubu bushakashatsi buherutse gukorwa, ngo kuba wagira izi ngaruka mbi si ibintu bihambaye kuko iyo unyweye gusa itabi [amasigara atanu ku munsi] bitera kugira stress ukaba wanakurizaho no kugira ibibazo by’umutima.
Kugira ngo iyi myanzuro y’ubu bushakashatsi igerweho,ikaza no gutangazwa mu kinyamakuru AMERICAN JOURNAL OF CARDIOLOGY, aba bashakashatsi bagendeye ku mabarura atandatu akurikiranye bakoreye ku barwayi, aho bagendaga babaza buri murwayi kuri stress yaba yarigeze kugira n’aho yaba yaramugejeje.
Mu byo bakoze bafashe aba barwayi babagabanyamo ibice bitandukanye , abagize stress ikabije [yo ku rwego rwo hejuru] n’abagize stress yo ku rwego rworoheje, hanyuma bakaza gukurikiranwa mu gihe cy’imyaka 14 kugira ngo bize kwemezwa koko ko stress yaba itera n’indwara z’umutima.
Nyuma yo gukora ubu bushakashatsi, ni bwo byaje kwemerwa ko abantu bafite stress ikabije [les personnes les plus stresses] bigira ingaruka mbi k’umubiri bakagira n’ibyago byo kurwara umutima birenga gato 27%.
Ubundi indwara zibasira umutima ntizari zikunze kugaragara cyane, ariko ubu ngo ni zo ziza ku isonga [mwanya wa mbere] mu kwibasira no guteza impfu zitandukanye ku gitsina gore.
Ku mugabane w’uburayi abagore bangana na 42% bapfa akenshi bazize izi ndwara, naho 27% bo bazira Kanseri y’ibere.
Dore ibimenyetso byaba bigaragara ku bagore byashyizwe ahagaragara n’abakoze ubu bushakashatsi:
-Kugira ububabare bukabije mu gice cy’igituza [nk’igihe uri kuruhuka] bikamara nk’iminota irenga 10.
-Kugira ububabare mu bikanu, mu ntugu cyangwa hejuru y’umugongo.
-Kubabara mu nda [mu kiziba cy’inda]
-Gufatwa n’umunaniro utunguranye nta mpamvu, n’ibindi.
Icyitonderwa : Ubaye hari ibimenyetso ubonye bigufashe ku buryo budasanzwe, twavuze haruguru cyangwa tutanavuze, wakwihutira kwegera Muganga akagufasha
Inkuru dukesha umuganga.com
Kunywa agakombe kamwe k’umutobe (jus) wa beterave bishobora kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso mu mubiri (high blood pressure). Ibi bikaba ari ibigaragazwa n’abashakashatsi bakoreye ubushakashatsi ku bantu 15.
Nyuma y’amasaha atandatatu umuntu ayweye kuri uyu mutobe, ingaruka (nziza) zawo zihita zitangira kwigaragaza mu mubiri. Uyu mutobe wa Beterave wifitemo intungamubiri zagura imiyoboro y’amaraso ku buryo bigabanya umuvuduko mwinshi w’amaraso.
Nubwo Abashakashatsi baturuka mu ishuri rya London ryigisha ubuganga bakoze ubu buahskashatsi bavuga ko hagikinewe ubundi bushakshatsi bwakunganira ubwo bakoze.
Source: umuganga.com
Abashinzwe ubuzima muri Leta z’unze ubumwe za Amerika batangaje ko rubanda rukwiye kwirinda nyuma y’uko ahitwa Hawaii havumbuwe ku bantu babiri “Bacterie” idasanzwe. Iyi “Super bacteria” yandurira mu mibonano mpuzabitsina ikaba ngo ishobora gushegesha umubiri kurusha SIDA.
Ibigo byitwa “Centers for Disease Control and Prevention” muri Amerika byasabye Leta ya Washington kurekura miliyoni 50$ zo kugerageza gukora “antibiotique” yo guhangara iyo ‘bacterie’.
Iyi ‘bacterie’ yiswe H041 yabonetse bwa mbere mu Ubuyapani mu 2011 iza kugera mu birwa bya Hawaii bituranye, ubu ngo yageze muri California ndetse no muri Norvege.
Abaganga baravuga ko iyi bacterie za antibiotiques zose zitayikanga ndetse yica nabi cyane kurusha SIDA.
Dr Alan Christianson avuga ko abagezweho n’iyo bacterie ibica mu gihe gito cyane kurusha abanduye Virus itera indwara ya SIDA. Kugeza ubu abantu miliyoni zirenga 30 bamaze guhitanwa na SIDA.
Kugeza ubu iyi bacterie ntawe irahitana mu bayanduye, ariko ntanurayikira mu gihe bategereje ko indwara yayo izamuka. Abaganga bakaba basaba cyane abantu kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Iyi bacterie nshya yahangayikishije abo muri biriya bihugu ntabwo iragera muri Africa, ariko kubera inzira icamo benshi ubu ngo bayicamo cyane kandi henshi birashoboka ko yahagera naho vuba cyane.
Source: Umuseke
Ngo impinja zumva neza ababyeyi bazo nubwo zaba zisinziriye cyane cyane iyo bari mu ntonganya. Igikomeye ni uko ababyeyi iyo bari gutongana bigira ingaruka zitari nziza na gato ku buzima bwazo bwo mu mutwe.
Abantu benshi bakunze gutekereza ko kuba umwana atarakura ngo amenye ubwenge bagomba kwivugira cyangwa bagakora ibyo bashatse. Ariko baba bibeshya cyane kuko birengagiza ko niyo akiri mu nda ataravuka hari aho agera akaba ashobora kumva urusaku ruri hanze, umuziki n, ibindi ari byo bita mu cyongereza “Sensibility.”
Ubushakashatsi dukesha “Daily mai”l bwakozwe n’impuguke z’abanyamerika ku buzima bwo mu mutwe bw’umwana, buremeza ko burya ubwonko bw’uruhinja bufite ubushobozi bwo kumva intonganya yemwe n’iyo asinziriye. Rero ngo kuba ubwonko bw’umwana muto buba bworoshye mu kuba bwakwigana ibikorwa byinshi yumva cyangwa abona, uku gutongana kw’ababyeyi kumugiraho ingaruka mbi mu mikurire ye, akazakura yumva afite urusobe rw’ibibazo ari byo benshi bita “Stress”.
Aba bashakashatsi bo muri kaminuza ya Oregon bakoresheje MRI Scans, uburyo bukoreshwa kugira ngo harebwe uko ubwonko bw’umuntu buri gukora. Hafashwe abana bakiri bato 20 basinziriye. Kubera ko ubu buryo twasobanuye bunapima imikorere y’ubwonko niyo yaba asinziriye,aba bana bashyizwe muri ibi byuma basinziriye. Byaje kugaragara ko umwana niyo yaba asinziriye aba yumva amajwi y’abamuvugira iruhande cyane ayo ayo majwi ari intonganya, ibitutsi n’ibindi.
Ngo bitewe n’uko ubwonko bwabo buba bucyoroshye (malleability), bituma bo iyo basinziriye baba bumva amagambo avuganwe uburakari bukabije, buciriritse cyangwa avuganwe ibyishimo n’adafite aho abogamiye. Alice Graham , umudogiteri umwe mubakoze iyonyigo, aravuga ati: “twari tugamije kumenya inkomoko ya stress abana bagira bakiri bato batarahura n’ibintu byinshi mu buzima niba yaba ifitanye isano n’imikorere y’ubwonko bwabo.”
Nyuma y’ubu bushakashatsi hemejwe ko, abana baturuka mu ngo zigira amakimbirane n’intonganya bakunze kurwara indwara ya stress, naho abaturuka mu ngo zitagira intonganya za buri gihe bakagira amahirwe yo kudafatwa n’iyi ndwara.
Ifoto: www.therealstevegray.com
Didier NIYOMUKIZA / UMUGANGA.com