Mu gihugu cya Uganda hatoraguwe umurambo w’Umupasiteri usanzwe ari n’umuvugabutumwa nyuma yo kumvikana mu biganiro mpaka byahanganishaga abakristo n’abayoboke b’idini ya Isilamu mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Samson Nfunyeku wari wakunze kugaragara mu biganiro nk’ibi bihuza impuguke mu bya Tewolojiya byaberaga ahitwa Tirinyi Trading Center mu mwaka ushize, icyaherukaga cyabaye tariki 22 z’ukwezi gushize kwa Nzeri.
Christian Today yatangaje ko muri iki gitondo ari bwo umurambo w’uyu muvugabutumwa watoraguwe hafi y’urugo rwe ahitwa Kalampete, mu karera ka Kibuku, bigaragara ko afite ibimenyetso ku mutwe bikaba bikekwa ko yaba yishwe ahotowe, bikaba bifitanye n’ibi biganiro.
Ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Uganda biravuga ko Nfunyeku yabanje kugirirwa nabi na bamwe bo mu idini ya Isilamu nyuma y’ikiganiro giheruka, bamusaba kutongera kwitabira ibiganiro nk’ibi, bikaba bikekwa ko urupfu rwe rwaba rufitanye isano n’ibi biganiro yakoraga.
Ubusanzwe igihugu cya Uganda kiganjemo umubare munini w’abakristo, ariko hari ibyegeranyo bitandukanye byakunze kugaragaza ko hari ibisa n’ihohoterwa ribakorerwa, rikozwe na bamwe mu bitwa intagondwa zigendera ku mahame y’idini ya isilamu, cyane mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Mu kwezi kwa Gatatu nibwo umwana w’umukobwa wa Pasiteri mu karere kitwa Budaka w’imyaka 17 yafashwe ku ngufu nyuma y’aho se yanze gufunga itorero rye. Undi muyisilamu w’Umushehi wahindutse umukristo nyuma akaza kuba umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu, nawe yatangaje ko yarusimbutse nyuma yo gutegwa incuro zigera kuri ebyiri n’abantu bitwaje intwaro.
Ibi bikorwa byose bikaba biba bigamije guca intege abakomeza kuvuga ubutumwa bwiza buhindura abantu kuba abakristo, by’umwihariko Samson Nfunyeku yagaragaza ubushake mu kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu abayisilamu.
Umukambwe w’umuvugabutumwa mpuzamahanga Billy Graham aritegura ko muri uku kwezi azashyira hanze igitabo cye cya nyuma kizaba kibumbatiye inyigisho zose muri Bibiliya zivuga kuri Gehinomu ( umuriro).
Billy Graham w’imyaka 96 y’amavuko ntagishobora gutanga ibiganiro no kubwiriza kuko ubu hashize imyaka 10 akoze igiterane cye cya nyuma.
Urubuga rutangaza amakuru ya Gikristo Christian today kivuga ko nyuma y’aho amariye kwandika igitabo yise ‘’The reason for my Hope’’ ugenekereje ni impamvu y’ibyiringiro byanjye, yahise akomerezaho gukora igitabo ku nsanganyamatsiko y’ubuzima buhoraho.
Billy Graham avuga ko nubwo umuco wa benshi ubereka inyungu za nyuma y’ubu buzima, ariko ari bake batekereza cyane aho bazamara ubuzima butagira iherezo buzakurikira ubu.
Iki gitabo cya nyuma cya Billy Graham kizaba kitwa Where I am: Heaven, Eternity, and our Life Beyond. Muri iki gitabo azasesengura icyo Bibiliya ivuga ku ijuru ndetse na Gehinomu (umuriro).
Muri iki gitabo Billy Graham atangira agira ati ‘’ Umuriro ntabwo ari igitekerezo cyangwa ibyo abantu bibwira gusa cyangwa filimi yashyizweho y’iterabwoba. Ni ukuri kuzuye k’ubuzima butegereje abanzi b’Imana, batemera ko Imana iza ngo ibahindure ibyaremwe bishya, ngo babeho mu mbabazi zayo no mu rukundo rwayo.’’
Akomeza agira ti ‘’ Bamwe bibwira ko bazahitira mu ijuru mu gihe isi izaba irangiye ngo kubera ko Imana ari urukundo.’’ Ku bwe asanga ibyo byaba ari uguhakana igitambo cy’Umwana w’Imana Yesu Kristo witanze ku musaraba. Agira ati ‘’ Ntimukibeshye mutyo, Imana ntinegurizwa izuru, ni Imana, yera, itabera kandi ikiranuka ntabwo rero irimo gutegura ijuru ry’abanyabyaha banze kwihana.’’
Ku bwe asanga nubwo umuriro wabaye nk’uwirengagizwa mu nyigisho za benshi, bamwe bakaba barawuhinduye nk’umuhango ariko ko Yesu yawigishijeho bikaba bibabaje kubona abantu batabyitayeho.
Iki gitabo gisesengura cyane inyigisho zijyanye n’ijuru ndetse n’umuriro binyuze mu byanditswe byera. Graham atangazwa no kubona abantu benshi barahinduye inyigisho z’uko umuriro uzatwika abanyabayaha nk’igitekerezo, bakabyoroshya ariko ko nk’uko abakorera ijuru bazaribona n’abakorera Gehinomu bagomba kujyayo.
Avuga ko kandi ibyo bifitiwe ibimenyetso bifatika mu byanditswe byera. Kuri we asanga iki ari igihe itorero rya Kristo rikwiye kubwiza ukuri isi ko amasezerano y’Imana ari ay’ukuri, ko abakorera ijuru bazaribona ariko kandi bakwiye no kwirinda umuriro.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 31/10/2015 Abayobozi ba ADEPR-Ururembo rw’ umujyi wa Kigali barangajwe imbere n’ Umuvugizi wungirije wa ADEPR n’abagize Biro ya ADEPR bahagurutse Kigali berekeza mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda, aho bari bagiye mu giterane cyiswe ‘’Nimuze twubake.’’ Nehemiya 2:17
Bakigera mu mujyi wa Kampala-Uganda bakiranywe ibyishimo byinshi n’abanyarwanda batuye muri uyu mujyi hamwe n’abakristo b’Abagande.
Iki giterane cyamaze iminsi ibiri kandi cyanitabiriwe na Chorale Penuel yo Ku mudugudu wa ADEPR Niboye-Kicukiro hamwe n’abandi bantu benshi batandukanye.
Chorale Penuel bahimbaza Imana i Kampala
Mu nyigisho zatanzwe kuwa 6 ariwo munsi wa mbere w’ igiterane:
Umushumba w’Itorero ry’ADEPR, Akarere ka Nyarugenge Florien yigishije ijambo riri muri Zekariya 4:5-7 “Ijambo Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati ‘Si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
“Wa musozi munini we, wiyita iki? Imbere ya Zerubabeli uzaba ikibaya. Azazana n’ibuye risumba ayandi, barangurure bati ‘Nirihabwe umugisha! Nirihabwe umugisha!’ ”
Umushumba w’Itorero ry’ADEPR, Akarere ka Nyarugenge
Hakurikiyeho Umushumba w’ Itorero ry’ADEPR Akarere ka Gasabo yigisha Nehemiya 2:17-18 mu ntego ivuga ngo:Dukwiriye kwemera kubakwa n’Imana.
Umushumba w’itorero ry’ADEPR-Akarere ka Gasabo
Hakurikiyeho Rev.Past Ruyenzi Ernest mu ntego igira iti: ‘’Duhaguruke twubake Nehemiya 2
’
Rev.Past. Ruyenzi, Umushumba w’itorero ry’ADEPR-Akarere ka Kicukiro
Hakurikiyeho Rev Pastor Joseph aho ari gutanga ubuhamya uko ukuboko kwiza kw’ Imana kwabanye nawe mu mpanuka yakoreye i Bujumbura hagapfa abasaga 10 we akabaho. Umushumba Joseph kandi yanaboneyeho umwanya atanga ubutumwa yahawe igihe yari mu burwayi bitewe n’impanuka ikomeye yagize.
Rev.Past Joseph, Umushumba wungirije w’Ururembo rwa Kigali
Ubwo butumwa ni ubu:
1. Abantu nibakorere Imana bagifite uburyo
2. Abantu bahigure imihigo bahigiye Imana
3. Buri wese agire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro ni uwo kwezwa kugira ngo bazabone ubwiza bw’ Imana.
Nyuma y’aba bashumba hakurikiyeho Rev.Rurangirwa aho akomereza mu ntego ya ‘’nimuze twubake:Agize ati kubaka kwiza ni:
– Kwiyubaka ubwawe.
– Kubaka umuryango
– Kubaka Itorero
– Kubaka Igihugu
Umushumba w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali
Misiyoneri Dave nawe yatanze inama uburyo abayobozi bakwiye gukorera mu bumwe no mukuzuzanya aribwo umurimo w’Imana uzajya imbere kandi ko buri wese adakwiye gutunga intoki abandi, ahubwo akwiye kureba mu mutima we kuko iyo hari ibitagenda neza mu mutima wawe bibangamira umurimo w’ Imana ariko kubwo kutabimenya ugahora utunga intoki abandi.
Misiyoneri Dave n’umugore we
Nyuma y’igiterane abayobozi b’ururembo bakoranye inama n’abayobozi b’Itorero rya Pentekote mu gihugu cy’ Ubugande bavugana kumikorere n’imikoranire basanze byaba byiza buri karere kagiye kagirana umubano wihariye n’akandi karere ko muri kampala, bityo bikazoroha gufatanya umurimo w’Imana haba mu biterane cyangwa mu bindi bikorwa bigamije guhindurira benshi ku bukiranutsi.
Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda (ADEPR) ni rimwe mu matorero azwi cyane kandi akomeye mu Rwanda rikaba ryaratangijwe n’aba suedois mu 1940 i Gihundwe. Uwo murimo warakomeje kugeza ubu bakaba bafite abayoboke bakabakaba miliyoni ebyiri mu Rwanda hose.
Mu Kiganiro umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’Itorero Rev.Past Rwagasana Tom yagiranye na Agakiza.org yavuze ko ADEPR ifite inkingi 4 igenderaho, harimo n’iy’ivugabutumwa kandi batabwiriza mu Rwanda gusa ahubwo bahamagariwe kubwiriza amahanga yose.
Rev.Past Rwagasana Tom
Ati ‘’ni muri urwo rwego batangije umurimo w’ ivugabutumwa mu gihugu cya Uganda bahereye mu mujyi wa Kampala no mu ntara zose zigize igihugu cya Uganda, nyuma y’amezi atandatu gusa gusa bamaze kubona abakristo bagera ku bihumbi icumi mu bice bitandukanye by’Ubugande.’’
Itorero rya Pentekote ry’U Rwanda ADEPR rikaba riri gushyira imbaraga muri uyu murimo w’ivugabutumwa bagashyigikira n’ abakozi b’Imana bawukora. Hamwe n’iyi gahunda kandi iri torero ryaguriye ibyuma bya muzika Chorale zikorera umurimo w’Imana ku kicaro gikuru cy’itorero.
Umushumba w’Ururembo kandi mu gihugu cy’Ubugande muri Pentekote yaho akaba yaranahawe imodoka yo kumufasha umurimo w’ Imana, naho abayoboye uturere bakaba barahawe za moto n’ibindi bikoresho byo kubafasha gukorera Imana.
Rev.Past.Tom yakomeje asaba abanyarwanda batuye muri iki gihugu kuza kwifatanya n’itorero rya Pentekote kandi ko bazahasanga inyigisho nzima zibafasha kugira umutima uboneye, yanamenyesheje ko buri rurembo rwo mu Rwanda rwahawe intara ya Uganda bazakoramo ivugabutumwa ku buryo mu gihe gito bazaba bamaze guhindura benshi bagakizwa.
Umushumba wa Kiliziya gatulika ku isi Kuri iki cyumweru nibwo yumvikanye ahamagarira abayoboye amadini n’amatorero gushaka igisubizo mu buryo bubiri, mu rwego rwo gufasha impunzi zikomeje kugwira zerekeza ku mugabane w’Uburayi, ikibazo gihangayikishije amahanga kugeza ubu.
Ibi Papa yabivuze ubwo yasomaga misa muri Kiliziya yitiriwe mutagatifu Petero, asabaga isi yose gushaka igisubizo kirambye kuri iki kibazo ari cyo gusengera izi mpunzi ndetse no kuzifasha mu buryo bufatika.
Papa Francis yifashishije ubutumwa buri mu gitabo cy’umuhanuzi Yeremiya, buvuga ku isezerano ryo gukura ubwoko bw’Imana mu bunyage, yavuze ko izi mpunzi ziri mu bihe bikomeye kandi nabo ari ubwoko bw’Imana ishaka kubohora.
Mu magambo ameze nk’ubuhanuzi Papa yagize ati ‘’Imana irababwira iti ‘’ Mwaje murira, ariko nzabahoza mbayobore, nzabajyana ahatemba amazi.’’
Papa yavuze ko nubusanzwe Imana iba ishaka kugendana n’ubwoko bwayo ari nayo mpamvu itorero muri rusange rigomba kwifatanya n’izo mpunzi zibabaye. Yongeyeho ko ubwoko bw’Imana habamo n’abakene, abababaye b’uburyo butandukanye kuko Imana iba igambiriye kubaka umuryango mugari uhuriyemo imiryango myinshi, aho bamwe bari mu ntambara batiyumva nk’ibicibwa cyangwa nk’abasigaye inyuma.
Yongeye kwibutsa ko Imana idusaba kubabarana n’ababaye, ibi akaba aribyo ashingiraho asaba amadini n’amatorero kudatererana izi mpunzi zituruka ku migabane itandukanye.
Ikibazo cy’impunzi ku mugabane w’i Burayi kimaze kugera ku rundi rwego, aho kimaze guhuza inama mpuzamahanga zitandukanye mu nzego zose cyane iza Politiki, aho bose barimo gushakira umuti urambye iki kibazo bimaze kugaragara ko gihangayikishije cyane.
Itorero rya ADEPR-Paruwase ya Mukuyu ni rimwe mu matorero agize itorero ry’ADEPR Akarere ka Gasabo, kuri uyu wa Kabiri bakaba batashye ku mugaragaro urusengero rwubatswe ku bufatanye n’amatorero ya Koreya y’epfo, urusengero rwuzuye rutwaye akayabo ka Miliyoni mirongo itanu, ibihumbi Magana atandatu na cumi na birindwi n’amafaranga Magana arindwi y’u Rwanda (50,616,700 frws).
Ibi birori byitabiriwe n’itsinda ry’abashumba baturutse muri Korea y’epfo, abagize nyobozi y’ururembo, abashumba b’ama paruwase agize aka karere ka Gasabo ndetse n’umuvugizi w’ Itorero rya Pentekote ry’ u Rwanda Jean Sibomana ari nawe wari umushyitsi mukuru muri ibi birori.
Umwe mu baturutse mu gihugu cya Koreya ari nawe wari uyuboye iri tsinda yibukije abakristo ba Paruwasi ya Mukuyu n’abandi bitabiriye uyu muhango ko Imana yaturemeye kuyiramya ari yo mpamvu tutari inyamasawa, ahubwo turi abantu yaremeye kuyishima.
Yagize ati ‘’Impamvu yakuye Abisirayeli muri Egiputa yagiraga ngo bazayitambire ishimwe.’’ Akomeza asaba abanya Mukuyu by’umwihariko gusenga no gukora cyane kuko bizatuma Imana ibaha umugisha.
Ati ‘’natwe mu myaka 50 ishize Koreya twari abakene cyane tutabasha kwiyubakira urusengero keretse habonetse abaterankunga bavuye mu bindi bihugum ariko uko twagiye twubaha Imana ubu dufite umugisha watuma natwe dufasha abandi.’’
Umuvugizi wa ADEPR mu ijambo rye yashimiye abafatanyabikorwa ku bufatanye bwabo mu kubaka urusengero rwa Paruwasi ya Mukuyu. Ati ‘’ turashimira abafatanyabikorwa bacu badufashije kubaka iyi nyubako ijyanye n’igihe, kandi ndashimira abakristo ba Mukuyu imbaraga bashyizeho
Nubwo iyi Paruwase itamaze igihe kinini ivutse ariko kuva yatangira yabashije kubona ibiro byo gukoreramo, aho kubatiriza bakaba bamaze kubatiza abasaga 673. Uru rusengero bujuje rukaba twarubatswe ku bufatanye n’abanya Koreya, aho batanze 22,432,700 frws, abakristo bakabasha gukusanya 27,184,000 frws, naho itorero rya ADEPR nk’umubyeyi rikaba ryarabateye inkunga ya 1,000,000 frws.
Uretse kandi ibi iyi Paruwase yabashije kubakira uwacitse ku icumu muri Genoside yakorewe abatutsi utishoboye, bishyurira abantu 12 ubwisungane mu kwivuza, banubakira abandi bantu 2 batishoboye amazu yo kubamo.
Bimwe mu byo bateganya gukora bikaba ari ukubaka amashuri abanza afite agaciro ka 96,650,000 rwf.
Paruwase Mukuyu yavutse 2013 ifite abakristo 1703 ikaba ikorera mu mirenge ibiri ari yo Bumbogo na Ndera, ifite imidugudu 6, bakaba bafite abadiyakoni 88, ababwirizabutumwa 3 hamwe n’abakuru b’itorero 4 bahagarariwe n’umushumba Rev.Past Mutsinzi Samuel ari nawe uyoboye iyo Paruwasi.
Chorale zihimbaza Imana mbere y’ uko umuhango uba
Nk’uko biri mu mihigo ya 2015 y’urubyiryko rwo mu Itorero rya Penekote mu Rwanda, ADEPR, abasore n’inkumi 60 bo muri Paruwase ya Masaka, bipimishije ku bushake agakoko gatera SIDA, bagamije kumenya uko bahagaze.
Kuri uyu wa 1 Ukuboza 2015, ubwo Isi yoze yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, ni bwo urubyiruko rwo mu Itorero rya ADEPR Masaka, rwipimishije ku bushake .
Rev Pasiteri Buntu Benjamin, umushumba wa Paruwase ya Masaka mu karere ka Kicukiro, yatangaje ko n’ubwo urubyiruko rwo muri iri Torero rwigishwa ijambo ry’Imana n’imyitwarire ya Gikristo ibuza gusambana, nk’imwe mu nzira yandurirwamo SIDA, buri wese aba akwiye kumenya uko ahagaze.
Yagize ati “Urubyiruko rwacu ruririnda, ariko icyorezo cya SIDA ntabwo cyandurira mu busambanyi gusa. Hari abakristo twakira bashobora kuba barahuye n’icyo cyorezo, abo ngabo rero bagomba kumenya uko bahagaze.
Akomeza avuga ko kuba umuntu ari umukristo bitamubuza ko ari umuntu uri mu mubiri, kandi ngo uwo basanze yaranduye ntahabwa akato, ahubwo arafashwa agakomeza ubuzima.
Pasiteri Ruzibiza Viateur , umuyobozi w’Urubyiruko mu Itorero rya ADEPR, yashimiye uru rubyiruko igikorwa bakoze cyo kumenya uko bahagaze, abasaba gukomeza inzira batangiye yo kwirinda ibyaha.
Mu Rwanda ababana na virusi itera SIDA bagera kuri 3% nk’uko imibare itangwa na RBC (yo muri 2010)ibigaragaza. Intego y’iki kigo ngo ni uko impfu ziterwa n’iyi ndwara zava ku bantu 5206 muri 2014 ikagera kuri 2535 muri 2017 nubwo n’abo bacye batakagombye gupfa.
source: igihe.com
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) uratabaza uvuga ko niba nta gikozwe mu maguru mashya ngo habeho ubufatanye bw’inzego zitandukanye n’abantu ku giti cyabo bishobora kuzagira ingaruka ku basoma Bibiliya kuburyo byazanatuma ishobora kugera naho ibura mu Rwanda.
Ibi babitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3/10 aho Umuryango wa Bibiliya wasobanuraga ibijyanye n’imikorere yabo ndetse n’impungenge ifite ku bijyanye n’ibura rya Bibiliya rigenda rigaragara. Ibi bikaba bituma basaba uruhare rwa buri wese yaba umuntu ku giti, amatorero ndetse n’izindi nzego zitandukanye gutanga umusanzu wabo kugira ngo bakumire hakiri kare iki kibazo.
Umuvugizi w’uyu muryango Musenyeri Augustin Mvunabandi yavuze ko ko bifuje kugaragaza iki kibazo mbere n’impungenge babona kugira ngo bakumire ko Bibiliya yabura mu Rwanda. Ati ‘’ Twatangiye kugaragaza iki kibazo hakiri kare kugira ngo dukumire ko Bibiliya yabura mu Rwanda.’’
Musenyeri Mvunabandi akomeza avuga ko iyi gahunda izakumira ingaruka bashobora kuzahura nazo mu gihe inkunga ziva hanze y’igihugu zaba zihagaze cyane ko abazitanga barushaho kuziherekeresha amabwiriza ahabanye n’ijambo ry’Imana, bikaba byarushaho gushimangira umuco abanyarwanda basanganywe wo kwigira aho gutegereza inkunga z’amahanga.
Nyuma yo gusesengura ibi, umuryango wa Bibiliya ukaba warasanze ari ngombwa guhamagarira buri wese mu maguru mashya n’abakunda Bibiliya bose kugira uruhare mu kuyishyigikira aho gutegereza ko izabura.
Kugeza ubu uyu muryango watangiye kwegera ibigo by’itumanaho mu Rwanda birimo MTN, Tigo na Airtel mu rwego rw’imikoranire mu kurohereza abifuza gutanga inkunga yabo. Kuri ubu ukaba ushobora guca kuri MTN, aho wandika *533*1*frws wiyemeje gutanga#YES ugakurikiza amabwiriza yandi.
Umuryango wa Bibiliya washinze imizi mu Rwanda muw’1977 ufite intego yo gusobanura no gucapisha Bibiliya, kuyamamaza, gushaka umutungo utuma iboneka ndetse no kuyikorera ubuvugizi muri rusange.
Uwahoze ari umushumba muri ADEPR-Paruwasi ya Rukiri II yitabye Imana kuri uyu wa gatandatu tari ya 03/10/2015, azize indwara ya kanseri, tukaba tugiye kubagezaho amwe mu mateka yaranze ubuzima bwe. Nyakwigendera Rev.Past.Kinihira Silas yavutse kuya 16/6/1956 avukira ahitwa Gitasha mu Repubukija iharanira Demokarasi ya Kongo.
1. UBUZIMA BWA GIKRISTO
Pasiteri KINIHIRA Silas yabatijwe mu mazi menshi mu mwaka w’1968, ahitwa i Remera muri Congo/CEPEZA. Yakoze imirimo itandukanye mu rusengero harimo uburirimbyi n’ubudiyakoni. Pasitori Kinihira yabaye imbarutso y’ububyutse bwabaye mu karere ka Rurambo cyane Gitavi, Gashamakuva 1978 bwabaye isoko y’umuhamagaro w’abasore benshi muri iyo mihana cyangwa imidugudu ku murimo w’ubshumba. Pasitori Kinihira yahawe inshingano z’ubushumba mu mwaka w’1992, ahitwa kuri Gitavi, muri RDC akoreray0o imyaka 2, mu w’1994 ataha mu Rwanda nk’abandi banyarwanda bose.
Ageze mu Rwanda hashingiwe ku bushobozi bamubonyemo akenerwa na Leta kugira ngo afatanye n’abandi banyarwanda bose gusana igihugu cyari cyarasenyutse. Kubera umuhamagaro yari afite yarakirirwe nk’umupasitori nk’umupasitori mu itorero rya ADEPR, paruwasi ya Base, mu cyahoze ari Byumba.
Mu mwaka w’1998 yimukira mu mujyi wa Kigali, ashyikira mu itorero rya ADEPR-Paruwasi ya Gatsata, akomeza gukorera igihugu cye kugeza mu mwaka wa 2006 ubwo yasezeraga ku mirimo ya Leta asubira mu muhamagaro we akora umurimo w’Imana gusa. Icyo gihe yagizwe umukuru w’itorero muri Paruwasi ya Gatsata.
Nyuma y’aho Pasitori Kinihira Silas yimuriwe muri Paruwasi ya Remera, nyuma y’aho aza kwimurirwa muri Paruwasi ya Gatenga aho yagiriwe ikizere ahabwa inshingano z’ubushumba (Reverand Pastor) mu kwezi kwa munani mu mwaka wa 2011.
Aha yahakoze igihe kitari kirekire yimurirwa muri Paruwasi ya Gikondo kugeza mu kwezi kwa Cyenda 2014, yaje kwimurirwa muri Paruwasi ta Rukiri ya II ahakora igihe gito nibwo yaje gufatwa n’uburwayi akomeza kwivuza, indwara ikomeje kumuzahaza asaba ikiruhuko cy’izabukuru (Pension), akaba asoje urugendo rwe ari mu kiruhuko cy’izabukuru.
2. AMASHURI YIZE
Pasitori Silas Kinihira yize amashuri abanza ahitwa mu Minembwe (Congo), ayakomereza ahitwa mu Rurambo/DRC, yize amashuri yisumbuye arangiza mu ishami ry’Uburezi (Pedagogie) mu mwaka w’1978 muri Congo.
2. IMIRIMO YAKOZE
1979: Akirangiza kwiga yahawe akazi k’Uburezi (Mwalimu) umwaka umwe (1) Rurambo/DRC
1980-1994: Yabaye Umuyobozi w’ishuri ry’ibanze mu Rurambo, akora uwo murimo imyaka 4/DRC yatumye kandi benshi bakomoka muri ako karere baba icyo baricyo muri icyo gihe.
1994-1995: Ageze mu Rwanda yabaye umuyobozi w’ishuri ry’ibanze mu cyahoze ari Komini Nyamugali (mu karere ka Burera)
1995-2005: Yabaye umugenzuzi w’amashuri (Inspecteur) mu cyahoze ari Komini Nyamugali mu karere ka Burera, akora uwo murimo imyaka 10.
2005-2006: Past. Kinihira yahawe kuyobora ishuri ry’isumbuye rya Kigeyo (mu karere ka Burera), ari naho yasoreje imirimo ya Leta akajya gukomereza ubuzima bwe mu muhamagaro wo gukorera Imana gusa.
3. IBYARANGAGA UBUZIMA BWE
Pasitori Kinihira Silas yari inyangamugayo, umunyakuri, kudakunda impiya, gukuranukira umuryango n’abandi bose, urukundo n’impuhwe.
Nyakwigendera yashakanye na UWIMANA SEBINTU Helene tariki 02/04/1978, babyarana abana batanu, abakobwa babiri n’abahungu batatu. Ubu hakaba hariho abana bane.
Nyakwigendera kandi yari afite abuzukuru batatu.
Mu buzima busanzwe bwa Gikristo Pst.Kinihira yari umwingizi n’umwigisha w’ijambo ry’Imana. Inshuti, abavandimwe n’imiryango yose tumwifurije gutegereza imperuka cyangwa izuka ry’abasizniririye mu Mwami Yesu.
Dore amafoto yaranze umuhango wo kumuherekeza
Yasomye Yohana 16:33, avuga ko Yesu ubwe yavuze ko abamwizera bazarengana, ntabwo twahawe kwizera Yesu gusa ahubwo no kubabazwa kubwa Kristo.
Mu 1929 niho bashyizeho amategeko areba abasenga, ntibyemewe kwigisha abana,abagore,urubyiruko no gusenga. Byari bibujijwe gukora ibikorwa byo gufasha. Bashyizeho abantu 3 ba leta bagombaga gucira urubanza abakristo niyo yaba adahari mubihano batangaga harimo ni urupfu.
Musengero 77000 z’aba Orthodoxe zari zihari zarasenywe hasigara 350. Insengero z’abaruteriyani zose zarasenywe. Harashwe abakristo 85900.
Hari umunsi umwe biriwe barasa abakristo hasigaye 2 imbunda zinanirwa kubarasa. Kuva 1930 kugera 1940 kwizera Yesu byari ukwiyahura.
Bafungaga abakristo bageramo abo basanzemo bagahinduka abakristo. Nyuma y’intambara ya kabiri y’isi habaye itotezwa rikomeye kuko abapentekote banze kujya kwica abantu benshi barafunzwe kuko banze gufata imbunda.
Kuva 1940-1960 habaye itorero rimwe ry’ababatista, icyo gihe habayeho amakimbirane muri pentekote kuko hagaragaye abanze kwifatanya ni abandi kuko bagombaga kureka kuvuga mu ndimi no guhanura. Umupastori yagombaga gutanga urutonde rw’abakristo hanyuma abashinzwe iperereza bakabakurikirana.
Mu 1955-1956 Staline yarapfuye abakristo bajyanwa muri Siberiya mubukonje bukomeye bagakoreshwa imirimo y’ingufu.
Mu 1970 itorero rya rwihisha ryari rifite 200000. Icyo gihe abantu bateraniraga mu ibanga. Ikintu ubuyobozi bwatinyaga cyane cyari ukuvuga indimi. Umunsi umwe umugabo yakurikiranye umugorewe agiye gusenga azana imbunda ngo aze kurasa Pastori ariko pastori avuga mururimi kavukire rw’uwo mugabo amubwire imigambi mibi yamuzanye ahita yihana.
Mu 1980 hari abantu 830000 ariko abenshi bahise bigira mubindi bihugu bajyana ubutumwa . Ubu mubihugu bitandukanye hari abamisiyoneri b’Abarusiya batandukanye. Mugusoza yakanguriye itorero rya ADEPR ko rikwiriye kohereza abamisiyoneri hirya no hino ku isi.
Pastor Berchimas
Ibanga itorero rya pentekote rishingiyeho ryahishuriwe bwa mbere mu bigutu. Ibanga rikomeye ryatumye umurimo w’Imana ukomezwa ukagera mu bice byose by’u Rwanda ni “Imbaraga z’Umwuka Wera”. Muri Paruwasi ya Bigutu niho abakristo ba mbere baherewe Umwuka Wera.
Icyo gitangaza cyasohoye mu mwaka wa 1948. Mbere y’umwaka wa 1948 Abanyarwanda bumvaga Umwuka wera mu magambo. Bake cyane bari bazi gusoma kandi bari bamaze kuba abakristo nibo bashoboraga kubisoma mu bitabo, cyane cyane muri Biblia. Ibyo kubatizwa mu Mwuka Wera babyumvaga nk’inkuru zaba zarabayeho mu gihe cy’intumwa gusa, kuko bari batarigera babona umuntu wabatijwe mu Mwuka Wera.
Mu kwezi Kwakira mu mwaka wa 1948, nibwo Umwuka Wera yamanukiye bwa mbere mu Bigutu . Hari ku cyumweru inyigisho zihumuje, ubwo abagabo batatu basigaraga ku rusengero ngo bakomeze kuganira ku murimo w’Imana. Abo ni Kapitura Gabriel, Niyitegeka Phillipe na Karuhije Bernard bari kuganira ku murimo w’Imana .
Ikibazo nyamukuru cyari kibagoye ari nacyo bifuzaga gufatira ingamba z’ibibazo byari byugarije umurimo w’Imana. Aho bari bari baraganira ndetse bafata n’akanya ko gusenga. Bagisenga mu mwanya muto bumva ibintu birahindutse, Imana ikingura imiryango y’ijuru, Umwuka Wera amanukira buri wese batangira kuvuga indimi zinyuranye. Indimi zumvikanye icyo gihe hari harimo : Ikilatini, igisuweduwa, icyongereza, igifaransa n’izindi.
Bidatinze, inkuru yahise igera ku bamisiyoneri b’abanyasuwede babaga i Gihundwe nabo bihutira kujya kureba ibyabaye mu Bigutu. Bahageze indirimbo zishorewe n’Umwuka Wera ziraririmbwa, bagiye gusenga byo biba akarusho ; biba nk’ibya cya gihe Intumwa ziri i Yerusalemu abantu bumva bari kuvuga indimi z’iwabo, niko n’abanyasuwede bumvaga Abanyabigutu bari kuvuga mu ndimi basanzwe bazi kandi bumva. Abanyabigutu batangira kubwira abanyasuwede imibereho yabo muri Kristo Yesu, nuko batagomba gutezuka gukorera Imana yabo yabahamagaye.
Bajya gusenga ntabwo icyifuzo cyari icyo gusaba Umwuka Wera ahubwo Imana yabikoze ku bw’ubuntu bwayo, kandi ibonye ko bibakwiriye kugira ngo bashire amanga, bavuge ukuri bashikamye. Kubw’ibyo Imana ni iyo gushimwa kandi ihimbarizwe ubuntu bwayo butagira akagero yagiriye abanyabigutu.
Bamwe mu bumvaga bavuga mu ndimi nshya baravuze bati “basaze” abandi bati “ni Yesu wavuguruye Itorero”. Uhereye uwo munsi ubutumwa bwarakwiriye bugera n’aho butari buzwi ; abantu barahaguruka baragenda bajya kuvuga ubutumwa haba mu majyaruguru, iburasirazuba, amajyepfo ndetse no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu. Imana ishimwe kuko ubu ubutumwa bwageze hose izina rya Yesu riramamazwa ku bw’umuriro w’Umwuka Wera wacanywe uhereye mu Bigutu.
Uko ubutumwa bwiza bwagiye bukwirakwira ahantu henshi buturutse mu Bigutu
Igihe Umwuka Wera yamanukaga, mu barimu babiri bari baroherejwe n’Abamisiyoneri mu Bigutu, uwitwa MugananganzoAndré ntiyari ahari. Akimara kumvaibyabaye kuri bagenzi be nawe yahise yihutira gusubira mu Bigutu. Ahageze bamutekerereza uko byabagendekeye nawe bimutera inyota yo kubatizwa mu Mwuka Wera. Agitangira gusenga nawe abatizwa mu Mwuka Wera, ahita asubira iwabo i Shagasha ( ni hafi ya Gihundwe), atangira kwegeranya abantu ababwira ibyababaye, abatari bake barihana, nabo babatizwa mu Mwuka Wera.
Ndetse batangira guhabwa impano z’Umwuka nk’iyo gusengera abarwayi mu izina rya Yesu. Iyo mpano yo gusengera abarwayi mu izina rya Yesu bagakira yatumye abantu benshi bizera. Bagiraga bati : “Ese ko aba bantu twabitaga abasazi,byashoboka bite ko abasazi basengera umuntu agakira ?” Abandi nabo babavugiragaho bati “abahirika b’i Gihundwe bazanzamutse. Byarakomeje Imana ibana nabo kugeza ubwo aho i Shagasha haje kuba nk’ibitaro abantu benshi bajyanagamo abarwayi ngo basengerwe mu izina rya Yesu .Abumvaga ibitangaza biri kuhabera rero barahururaga nabo bakajya kuvoma kuri iyo soko y’Umwuka Wera.
Uwitwa Kamoso Emile w’i Gashonga nawe yageze mu Bigutu, amaze kubatizwa mu Mwuka Wera ahita ahabwa impano y’ubuhanuzi no kwirukana abadayimoni. Iyo mirimo y’Umwuka Wera yakomeje gusakara hirya no hino kuko abumvaga ibyabaye mu Bigutu, bihutiraga kujya gusengerayo, bamara kubatizwa mu Mwuka Wera bakajya gukongeza uduce baturutsemo.Icyari kinejeje cyane nuko abazaga mu Bigutu bose Umwuka Wera yarabezaga, basubira mu midugudu y’iwabo Umwuka agakorana nabo. Ibyo rero byatumye Bigutu ihabwa amazina anyuranye muri icyo gihe bamwe bati : “ Ni mu Butayu, ni Yerusalemu, ni Siyoni , abandi bati :“Ni mu Bwimana.” Impamvu nuko uwahageraga wese yagiraga umugabane ahavanye.Ubwo kandi ntibyarekeyaho kuko abantu bahagurutse mu Bigutu batumwe n’Umwuka Wera bakajya mu bice bitandukanye by’iki gihugu.
Gahenga Jobna Karuhije Bernard bagiye i Butare, kandi nibo bavunnye umudugudu wa Gasave (Kigali).Uwo Karuhije Bernard yaje kandi kujya i Gisenyi na Ruhengeri. Niyitegeka Philippe ajya Nyakabwende, Kamoso Emile ajya Gashonga, afatanije na Gahenga Job, Hangari Joseph nawe ajya gufatanya na Niyiteka Philippe i Nyakabwende. Aba bavugabutumwa baje gukongeza abandi nabo mu myaka yakurikiye baje kujya mu byerekezo binyuranye gukora umurimo w’Imana.
Aha twavuga uwitwa Semuhungu Philippe waje kujya gutangiza umurimo ku Kibuye ahitwa Kiniha, ari nayo yaje kubyara amaparuwasi menshi yo muri Karongi ndetse ari nayo yabyaye Paruwasi ya Karengera ikomokwaho n’andi ma paruwasi menshi yo muri Nyamasheke. Hari Ntakazarumara Yohani waje kujya gutangiza umurimo muri Rukara ho mu cyahoze ari Kibungo, ubu ni mu Karere ka Kayonza. Gasana Justin wagiye gukora muri Maheresho (Nyamagabe) na Butare, Gabriel Bazerumuhana waje gukora umurimo i Kareba mu Karere ka Ruhango. Aba bose n’abandi tutarondoye ububyutse bwabasunikaga bufite inkomoko mu Bigutu kandi umurimo Imana yabakoresheje wakomeje kwaguka na bugingo n’ubu. Aho hose bagiye, Umwuka Wera yagiye akorana nabo imirimo ikomeye cyane.
Mu cyahoze ari Gisenyi
Ubutumwa bwiza bwageze ku Gisenyi (mu turere tw’ubu twa Nyabihu, Ngororero n’igice cya Rutsiro)mu mwaka wa1954. Muri uyu mwaka, niho abamisiyoneri Linus Blomkvist n’umufasha we Madame Tora Blomkvist bageze mu cyahoze ari teritwari ya Gisenyi. Bari baturutse i Macumbi mu gace ka Walikale, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Bari bari kumwe n’Abanyarwanda babiri, ari bo Sebarinda Frederic na Ngeruka Alexandre babaga muri Kongo-Mbiligi. Aba bakozi b’Imana bari bafite umutwaro wo kugeza Ubutumwa Bwiza kuri bene wabo b’Abanyarwanda. Bakoraga umurimo wo gusemurira abamisiyoneri. Misiyoneri Ruth Larsson yaje abasanga ku Gisenyi mu Kuboza 1954. Bageze ku Gisenyi, abo bamisiyoneri bahuye n’ ikibazo gikomeye cyo kubura aho gucumbika ; Amazu yakodeshwaga mu mugi wa Gisenyi yari make cyane icyo gihe, bituma Ruth Larsson ajya gushakira icumbi i Goma, Icyakora Linus we inzu yabashije kuyibona i Gisenyi. .
Madamazela Ruth Larsson yagombaga gukora ingendo za buri munsi hagati ya Gisenyi na Goma. Gahunda yo kujya gucumbika i Goma yari mu mugambi w’Imana, kuko yahamenyaniye n’ umugabo w’Umubiligi wari ukize cyane. Umufasha w’uwo mugabo yategetse umukozi we wamutekeraga kujya ategurira Ruth amafunguro. Bityo, amafaranga yagombaga guhahisha ibimutunga yayazigamiraga umurimo w’Imana ku Gisenyi. Indi nzitizi bahuye nayo, ni ukubura ikibanza cyo gukoreramo .
Mbere yo gutangira umurimo w’Imana, abo bamisiyoneri bagombaga gushaka ikibanza cyo kubakamo urusengero n’andi mazu yo gukoreramo. Byabaye ngombwa ko Misiyoneri Gösta Permertz wari Umuvugizi w’umuryango wa “Misiyoni Yigenga y’Abasuweduwa” aza kuganira n’abayobozi b’inzego za Leta bayoboraga mu gace ka Gisenyi, abasaba ikibanza maze baragitanga. Hafi y’aho bagihawe hari inzu y’urunywero rw’inzoga (cabaret). Iyo nzu niyo abamisiyoneri babanje kugura maze barayivugurura, bayihindura ishuri bigishirizagamo abana mu mwaka wa 1955.
Babanje kandi gutinywa n’abaturage no guhura n’impfu zitunguranye. Ntabwo byoroheye abamisiyoneri kubwiriza ubutumwa bwiza mu mugi wa Gisenyi cyane cyane Linus Blomkvist wari ufite umuhamagaro wo kubwiriza. Iyo yajyaga kubwiriza yitwazaga udutabo duto two kwifashisha mu ivugabutumwa. Ariko kuko yari munini cyane kandi akomeye, igihe cyose yasohokaga agiye kubwiriza abantu barasakuzaga bakabwirana bati : “ Ni muhishe abana vuba wa mugabo urya abantu dore araje !” Ababyeyi bahitaga bafata abana babo bakinjira mu mazu, hanyuma bagakinga, agataha nta muntu n’umwe ashoboye kuvugisha. Hashize igihe kinini, Linus Blomkvist ataramenya impamvu abantu bamuhunga. Yaje gusobanukirwa uko ibintu byari bimeze, nuko akajya ajyana na Sebarinda Frederic, umunyarwanda wari warakiriye Yesu.
Mu mwaka wa 1956, byabaye ngombwa ko umuryango wa Linus Blomstvist ujya mu kiruhuko cy’izabukuru, maze usimburwa n’umuryango wa John Östroberg. Östroberg n’umufasha we Gudrum Östroberg, nibo bubatse amazu y’abamisiyoneri yo guturamo. Hashize igihe gito, umufasha wa John Östroberg , yaje kurwara umutwe nuko ahita yitaba Imana ku buryo butunguranye, apfa asize umwana w’uruhinja. Birumvikana ko imbaraga n’ishyaka yakoranaga umurimo w’Imana byagabanutse kubera ibi byago. Nyuma yaho, John Östroberg yaje gushakana na Emy Östroberg , nuko akomeza umurimo w’Imana atuje.
Abamisiyoneri Babwirije Ubutumwa Bwiza bivuye inyuma ; kandi bakoraga n’indi mirimo yo kwigisha abana no kuvura abarwayi bazaga babagana. Babanje kujya bakorera amateraniro munsi y’igiti kinini cyari hafi y’isoko rya Gisenyi. Icyo gihe, abantu babiri nibo bakiriye Yesu nk’umucunguzi wabo, bajya kubatirizwa mu mazi menshi i Macumbi muri Kongo-Mbiligi, ku munsi mukuru wa Noheli, kuko ari ho hari icyicaro gikuru. Abo bakristo ni Ruvugwa Antoine na Ruhingura Augustin, Nzamugurisuka Christine, Izabiliza Ayida, Uburiyemuye Evansi, na Nyiramashako Fride. Nyuma baje kujya bakorera amateraniro yo ku cyumweru muri ya nzu baguze,
Uko imyaka yagiye ihita, ni ko abakozi b’Imana barushagaho kwiyongera kandi bakagira n’umutwaro w’umurimo w’Imana. Ubutumwa bwiza bwasakaye mu gace ka Gihinga ari naho haje kuvuka Itorero rya Gihinga. Iryo torero ryabyaye andi matorero ya Buganamana, Mahembe, Kavumu, Kigamba, Rugamba, Gicaca, Kibanda na Rukanka. Akarere ka Bugoyi nako kasakajwemo Ubutumwa Bwiza, havuka amatorero ya Milindi, Kanama, Kinyanzovu, na Nyamyumba. Abavugabutumwa Imana yakoresheje umurimo aho hantu ni Sebashenyi Samuel, Sebuturu Amiel, Sebarinda Fredric, Kayihura Jacques, Kanyabitabo Ephraim, Buhumbano Paul, Bahinzoka Thomas, Ngeruka Alexandre, Twayigize Pierre, n’abandi. Ni muri icyo gihe aba bakurikira bakiriye Yesu : Mvuyekure Gabriel, Habineza Joseph, Mbuzukongira Gaspard, Mvuyekure Appolinaire, na Sebisusa Thomas. Bamwe muri bo babaye abakuru b’Itorero, boherezwa kubwiriza Ubutumwa Bwiza no hanze y’icyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Aho ni Kigali, Byumba, Kibungo.
Mu gihe mu hirya no hino mu gihugu itorero rya Pantekoti ryo mu Rwanda ADEPR rikomeje gutanga inshingano za gipasitori mu maparuwasi atandukanye, umunyamakuru akaba n’umuvugabutumwa Muganza Clement nawe ari mu batahiwe mu guhabwa izi nshingano.
Umunyamakuru Muganza Clement azahabwa izi nshingano hamwe n’abandi bane kuri uyu wa gatatu tariki 16/12/2015, umuhango uzabera mu itorero rya ADEPR-Akarere ka Karongi, ADEPR-Gatwaro, hakaba ari mu ntara y’Uburengerazuba.
Clement Muganze asanzwe avuga ubutumwa kuri Radio
Uretse kandi kuba umunyamakuru Muganza Clement asanzwe azwi nk’umuvugabutumwa ,muri paruwasi ya Kibuye, by’umwihariko akaba yaramenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Radio Isangano ikorera i Karongi, aho yari mu ishami ry’ibiganiro cyane by’iyobokamana. Nyuma ariko yaje kugirirwa ikizere n’itorero rya ADEPR rimushinga gukora Ikiganiro Isoko y’Ubugingo cyari gisanzwe gitegurwa na Pastor Paul Marcel wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Nk’uko bimaze kugaragara itorero rya ADEPR riri muri gahunda yo guha inshingano z’ubupasitori abanyamuhamagaro bakiri bato, ibintu bamwe bafata nk’imwe muri gahunda zo kuzana impinduka mu itorero.
Kuri iki cyumweru tariki 13/12/2015, nibwo kuri Serena Hotel habereye igikorwa cyo gutangaza no guhemba abatsindiye ibihembo bya Groove Awards Rwanda ku ncuro ya gatatu.
Ibi bihembo bihabwa indirimbo zihimbaza Imana n’abahanzi bazirimba, cyangwa amatsinda n’abandi bafite aho bahurira n’iyobokamana rya Gikristo mu Rwanda bahize abandi mu kubona amajwi nk’uko byemezwa n’abategura iki gikorwa.
Iki gikorwa cyari gitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye
Dore urutonde rw’abegukanye Groove Awards Rwanda 2015:
1. Best Hip Hop song of the year: Yarabirangije ya Willy Karuta
2. Best Radio Show of the year: Ten Gospel show (Radio 10)
3. Best Christian website of the year: gusenga.org
4. Best Audio Producer of the year: Bruce Higiro wakoze
5. Best Worship song of the year: Jehovah by Janvier Kayitana
6. Best Video of the year: This is my time ya Phanny Wibabara
7. Best Radio Presenter of the year: Byishimo Espoir(Sana Radio)
8. Best Dance group of the year: The Blessing Family
9. Best Choir of the year: Alarm Ministries
10. Best Writer of the year : Israel Mbonyi
11. Best New Artist of the year: Janvier Muhoza
12. Best Song of the year: Nimetosheka by Heman worshipers International
13. The Most downloaded CallerTune: Arangose ya Patient Bizimana
14. Best Diaspora artist of the year: Olivier Nzaramba
15. Outstanding Contributor: Bethlehem ADEPR Gisenyi na Radio Umucyo.
16. Best Female artist of the year: Diana Kamugisha
17.Best Male Artist of the year: Israel Mbonyi
Nubwo kenshi imitangire y’ibikombe bya Groove Awards Rwanda itavugwaho rumwe kuko bamwe baba bavuga ko bitangwa mu buryo budakwiye, abagize akanama nkemurampaka ari nako kifashishwa mu gutangaza abatsinze bo batangaza ko abahabwa ibi bikombe ari abatsinze baba batowe n’abanyarwanda.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika arasabwa bikomeye kugirango agire icyo akora ku burenganzira bwo gusenga bwatsikamiwe mu gihugu cy’Ubushinwa.
Nkuko bitangazwa n’ikigo cy’Ubushinwa gishinzwe gutanga ubufasha, China Aid ngo Obama ibi yabisabwe na Bwana Marco Rubio ndetse na mugenzi we Chris bahagarariye inyungu za Leta Zunze ubumwe z’Amerika mu Bushinwa nyuma yo kubona uburyo amatorero yo muri iki gihugu akomeje gutsikamirwa bikomeye.
Mu ibaruwa aba bombi bamwandikiye bamusabye ko yahura vuba na mugenzi w’Ubushinwa ngo baganire ku kibazo cy’aya matorero yabujijwe gukora ndetse n’abayahagariye bagahura n’akaga gakomeye.
Ibi bibaye mu gihe Obama yenda guhurira na mugenzi we w’Ubushinwa Xi Jinping mu nama yiga iby’umutekano n’ibitwaro bya kirimbuzi.
Rubio na Smith bagaragaza Ubushinwa nka kimwe mu bihugu bitsikamira uburenganzira n’ubwisanzure mu bijyanye no gusenga ku kigero kiri hejuru,
aba bagabo mu nyadiko yabo bagaragaje n’ibindi bikorwa biteye isoni leta ya Xi Jinping yakoze aho bagaragajemo n’ihohoterwa ryakorewe mu ruhame rubanda bareba ry’umucuruzi w’ibitabo Bwana Gui Minhai ndetse na Bwana Huang Liqun,umunyamategeko wo mur iki gihugu.
Iyi baruwa na none igaragaza itotezwa ry’abayobozi b’amadini n’amatorero muri iki gihugu ndetse n’indi miryango yindi itegamiye kuri leta irimo iy’abacamanza ndetse n’abanyamategeko banyuranye. Rubio na barahamagarira Obama guhura bidatinze mu biganiro bisesuye byo gukemura iki kibazo.
Amatorero yo mu Bushinwa ari gutotezwa bikomeye muri iki gihe mu duce tumwe na tumwe two muri iki gihugu,by’umwihariko mu ntara ya in Zhejiang aho insengero zasenywe imisaraba ikamanurwa ,abapasiteri barafungwa abandi baricwa ndetse n’abanyamategeko babo bari mu kaga gakomeye.
Iyi Nkuru turayikesha Umunyamakuru wa The Christian Today uri mu Bushinwa.
Rabagirana Ministries ku bufatanye n’ihuriro ry’abanyamadini bo mu mirenge ya Kigarama na Gikondo bahuguye abanyamadini ku bijyanye n’uko bafasha abo bayoboye mu gihe cyo kwibuka.
Nubwo abanyamadini batakunze guha umwanya uhagije ibihe byo kwibuka,kuri ubu abanyamadini ni bamwe mu bafata iya mbere mu gutanga umusanza wabo mu migendekere myiza yo kwibuka dore ko hari benshi bakoze Jenoside ,Kuri iyi nshuro ya 22 Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ,ihuriro ry’abanyamadini mu mirenge ya Gikondo na Kigarama ho mu karere ka Kicukiro ku bufatanye n’umuryango Rabagirana Ministries ,umuryango wa Gikristu wita ku Isanamitima n’ubwiyunge bateguye amahugurwa y’iminsi 2 agamije gutegura abanyamatorero no kubaha impamba izabafasha mu gufasha abo bayoboye mu bikorwa binyuranye bijyanye no kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 22.
Aya mahugurwa yatangiye kuri iki cyumweru tariki 3 Mata 2016 akaba yaritabiriwe n’abayobozi mu madini n’amatorero akorera muri iyi mirenge yombi mu rwego rwo gutegura igihe cyo kwibuka ndetse no kurebera hamwe uko abanyamadini bakwiye gufasha abayoboke babo muri iki gihe cyo kwibuka.
Abitabiriye aya mahugurwa bize inyigisho z’isanamitima ndetse no gusobanukirwa ihungabana no gufasha abahuye naryo. Abitabiriye kandi basanze ihungabana rigihari nubwo leta yakoze ibishoboka ngo rigabanuke ariko benshi baracyarifite.
Basanze kandi itorero rikoresheje ijambo ry’Imana n’ibikorwa by’urukundo rishobora komora benshi ibikomere basigiwe na jenoside.
Aba abashumba kandi bibukijwe ko bafite uruhare rwo kurwanya jenoside ndetse no kurandura burundu ingengabitekerezo yayo. Mu rwego rwo Kurwanya ingengabitekerezo n’ipfobya basanze ari ngombwa kwigisha abatoya ,urubyiruko ,ukuri kuri jenoside no gufasha abagize uruhere muri Jenoside kwihana bivuye ku mutima,gusaba imbabazi bityo bigatuma babohoka bakanatanga ubuhamya kuri bagenzi babo.
Mu bindi bikorwa,abahuguwe basanze gufasha imfubyi n’abapfakazi byaba kimwe mu byomoro by’imitima y’ababuriye ababo muri genocide. Ku ruhande bw’ubuyobozi bw’iyi mirenge yombi ngo busanga abanyamadini babafasha cyane kandi bakaba ba byakira neza ,abanyamadini kandi ngo bafasha leta komora ibikomere by’abarokotse jenoside kandi ngo uretse nibyo bafasha abantu bubakira abatishoboye no kuremera abacitse ku icumu.
Ubu buyobozi kandi ngo busanga abanyamadini bakwiye kwita ku cyahuza abanyarwanda ndetse n’inyigisho zifasha abantu yaba mu gihe cyo kwibuka cyangwa na nyuma yaho nkuko Bibiliya ibisaba cyane ko nabo ari bantu kandi abantu bose baremwe kimwe.
Uhagarariye ihuriro ry’amadini mu mirenge ya Gikondo na Kigarama Joas Mukiza Nyarugabo yavuze ko ya mahugurwa ari ingirakamaro, ndetse abafasha gutegura neza icyunamo. Avuga ko bayateguye bagamije kugira ngo bafashe abayobozi b’amatorero kumva no gusobanukirwa neza ingaruka za jenoside no kumenya uburyo bafasha abahungabanye cyane cyane mu gihe cyo kwibuka.Ikindi ngo ni uko bifuza gutegura abazafasha abandi mu buryo butandukanye muri iki cyunamo.
Aya mahugurwa yamaze iminsi ibiri akaba yarabereye ku itorero Anglikani rya Gikondo.
Nicodeme Nzahoyankuye/agakiza.org
Mu gihe Abitwa Abakristo bose bahamya ko ukwemera kwabo cyangwa imyizerere bishingiye kuri Yesu Kristo, abantu benshi usanga bibaza impamvu Bibiliya Ntagatifu ( ikoreshwa cyane n’abayoboke b’idini Gatolika ) ndetse na Bibiliya Yera ( ikoreshwa cyane n’abayoboke b’abamadini y’Abaporotesitani ) bitanganya umubare w’ibitabo. Reka nibutse Abasomyi ko n’abayoboke b’idini ya Orutodogisi nabo bafite Bibiliya idahuje umubare w’ibitabo n’izi zindi zavuzwe haruguru.
Bibiliya bituruka ku ijambo ry’Ikigiriki riri mu bwinshi “biblia” bisonura “ ibitabo” . Yesu Kristo n’intumwa ze ntabwo bigize bakoresha iri jambo. Nubwo iri jambo ryari risanzwe rihari, ryaba ryarakoreshejwe mu binyejana byakurikiyeho baganisha ku byanditswe Byera.
Bibiliya igizwe n’imigabane ibiri ( Isezerano rya Kera n’Irishya) , yanditswe mu ndimi eshatu: Igiheburayo ( hafi Isezerano rya Kera ryose), Icyaramayi ( ibice bike by’isezerano rya Kera, )ndetse n’Ikigiriki (Isezerano Rishya). Yanditswe n’abantu 40 cyangwa basaga ho gato, bose bari abagabo, bose bari Abisirayeli uretse Luka wari Umugiriki. Aba banditsi bari bafite amateka atandukanye, bamwe bari Abami (Dawidi, Salomo), Abarobyi ( Petero , Yohani), Umuganga (Luka)… Gusa Petero ahamya ko batandikaga ku bwabo , ahubwo babaga bayobowe n’Umwuka w’Imana ( 2 Petero 1:20-21).
Yanditswe mu gihe cy’imyaka isaga 1500 ( mbere cyane y’ibitbo nka Korowani ndetse n’ibikoreshwa mu idini y’Abahindu). Abantu batangiye bandika ku rufunzo , impu ndetse nyuma yandikwa ku mpapuro, akaba ri nacyo gitabo cyasohotse bwa mbere mu icapiro (Impremerie/Printing press).
Mu bihe bitandukanye hagiye handikwa ibitabo byinshi bimwe ntibyashyizwe ku rutonde rw’ibitabo byemerwa nk’ibyahumetswe n’Imana, dukurikije uburyo ibi bitabo byagiye byemezwa twavuga ko hari amatsinda atatu manini:
1. TaNaK (Bibiliya y’Abaheburayo)
2. Seputanti ( iri mu rurimi rw’Ikigiriki)
3. Bibiliya z’Abakristo ( Abagatolika, Aborotodogisi n’Abaporotesitani)
TaNaK
Uvanyemo inyajwi zongewemo kugira ngo bivugike neza, hasigara inyuguti 3 (T, N,K) ,buri yose itangira izina rya kimwe mu bice bitatu bigize icyo twakwita Bibiliya y’Abaheburayo Torah( Ibitabo by’Amategeko), Nebiim cyangwa Neviim ( Abahanuzi) na Kebiim/ Ketuviim ( Ibyanditswe)
Iyi Bibiliya y’Abaheburayo twavuga ko ihwanye n’iSezerano Rya Kera muri Bibiliya Yera, usibye ko bitewe n’uburyo baganyaga ibitabo bitangana ( Tanak igizwe n’ibitabo 24 mu gihe Bibiliya Yera igizwe n’ibitabo 39).
Ibice bitatu:
1. Ibitabo by’Amategeko (Torah/Pentateuch): ibitabo 5 ( Itangiriro, Kuva, Abalewi, Kubara no-Gutegeka kwa Kabiri)
2. Abahanuzi : a) Abahanuzi babanza ( Anterior Prophets): Yosuwa, Abacamanza, Samwe ( igitabo Kimwe ), Abami ( igitabo kimwe , ntabwo cyari kigabanyijemo kabiri).
b) Abahanuzi basoza ( Posterior Prophets): Yesaya ,Yeremiya, Ezekiyeli, n’abahanuzi bato ( kuva kuri Hoseya ukageza kuri Malaki, bose uko ari 12 bababumbiraga mu gitabo kimwe)
3. Ibyanditswe: Zaburi, Imigani, Yobu, Esiteri, Ingoma ( igitabo 1 aho kuba 2), Ezira-Nehemiya (bifatanye), Indirimbo, Amaganya, Rusi.
Hari abavuga ko byari 22 ( Yeremiya-Amaganya (igitabo kimwe), Abacamanza-Rusi (igitabo kimwe), gusa benshi bahuriza kuri 24.
Seputanti
Ahagana mu kinyejana cya Kane mbere y’ivuka ryaYesu Kristo, Alegizanderi Mukuru yigaruriye ibihugu byinshi , ari nako agenda akwirakwiza ururimi n’umuco w’Abagiriki , nibyo byiswe ‘Hellenism”. Bityo Uririmi rw’Ikigiriki nirwo rwakoreshwaga mu buryo mpuzamahanga ndetse kuruta uko ubu Icyongereza gikoreshwa.
Bivugwa ko Putolemi wa Kabiri ( umwami wa Misiri) ahagana mu wa 250 mbere y’ivuka rya Yesu , yifuje ko Ibyanditswe Byera Bya Giheburayo byavanwa mu Giheburayo bigashyirwa no mu rurimi rw’Ikigiriki, ndetse hagakorwa kopi ishyirwa mu isomero rinini ryari mu mugi wa Alegizandiriya. Maze ngo atumaho I Yerusalemu Bamwoherereza abagabo 72 ( 6 muri buri muryango wa Isirayeli), aba rero nabo baka barakoresheje igihe cyenda kungana n’umubare wabo maze bahindura icyo twita Isezerano rya kera barishyira mu Kigiriki. Iyi bibliya niyo yiswe Seputante ( bisobanura 70 , umubare wenda kungana n’uwabayisemuye).
Impinduka zakozwe:
1. Ururimi: kuvanwa mu Giheburayo igashyirwa mu Kigiriki
2. (Bibilya Y’Abaheburayo) yari igizwe n’ibice bitatu ( Amategeko, Abahanuzi n’Ibyanditswe), muri Seputanti ho hashyizwemo ibice bine : Ibitabo by’Amategeko, Ibitabo by’Amateka, Ibitabo by’ubusizi n’ibyabahanuzi)
3. Ibitabo bimwe byagabanijwemo Kabiri , urugero muri Bibiliya y’Abaheburayo ,igitabo cya Samweri( Umubumbe umwe), Abami ( igitabo 1), Ingoma
4. Ibitabo bimwe byahinduriwe amazina bitewe n’ingingo zigenda zibandwaho. Muri Bibilya Y’Abaheburayo, ibitabo 5 bibanza bifite amazina agendana n’amagambo atangira ibyo bitabo. Urugero: kuva ( cyangwa Iyimukamisiri) muri Giheburayo cyitwaga “ Aya ni yo mazina” ( soma Kuva 1:1), Igitabo cy’Abalewi kiswe gutyo muri Seputanti kuko ibirimo ahanini biganisha ku kuvuga ku mirimo y’Abalewi, nyamara mu Bibilya y’Abaheburayo kitwaga “ Ahamagara” ( soma Abalewi 1:1), igitabo cya Kane kiswe “Kubara” biturutse mu gice cya 2 n’icya 28 hagaragara ibarurwa ry’Abirayeli , mu Giheburayo kitwaga “ mu Butayu” ( soma Kubara 1:1), Igitabo cya gatanu muri Seputanti bakise “ Gutegeka kwa Kabiri cyangwa Ivugururamategeko” kuko kiviga uburyo Mose yibutsaga urubyiruko rw’Abisirayeli rwari rwaravukiye mu butayu amateka n’amategeko Y’Uwiteka, mu Giheburayo kitwaga “ Aya niyo magambo” ( Guteg. 1:1).
5. Hongewemo ibitabo byari byaranditswe mu rurimi rw’Ikigiriki n’Abanditsi b’Ababayahudi. Ibi bikaba bitarabaga muri byanditswe Byera by’Abaheburayo nyamara bikaba byarakoreshwaga cyane n’Absirayeli babaga mu mahanga aho bavugaga Urugiriki. Bityo hongewemo ibindi bitabo
Seputanti yari igizwe n’Ibitabo 54, ubwo hemezwaga Bibiliya za Gikristo zigizwe n’Iserano rishya n’irya Kera, Abayobozi b’idini Gatolika n’iy’Aborotodogisi bahisemo kongera bimwe mu bitabo byo muri Seputanti bitaba muri Bibilya y’Abaheburayo Mu isezerano rya Kera, n’Abayobozi b’amavugurura ya Giporotesitanti Nka Maritini Luteri bahitamo gukoresha gusa ibitabo byo muri Bibiliya y’Igiheburayo ariko baganya ibitabo nk’uko bimeze muri Seputanti. Seputanti rero ni byanditswe Byera bwa mbere byahinduwe bivanwa mu Giheburayo.
Ubutaha tuzagerageza kureba impamvu Bibiliya z’Abakristozifite umubare w’ibitabo utandukanye : Bibiliya Ntagatifu igizwe n’ibitabo 73, iz’Aborotodogisi zigizwe n’ibitabo kuva kuri 77 kugeza kuri 81 (ifite byinshi) naho iy’Abaporotesitanti ikagira 66.
Ange Victor UWIMANA
Email: Uwimana.ange@gmail.com Phone: (+250)788552883/ (+250)725151463
Umunsi ku munsi, abashumba n’abandi bafite inshingano mu murimo w’Imana mu nsengero bafata imyanzuro igendeye ku marangamutima, bitewe nicyo wakwita gukunda umurimo w’Imana. Ubuzima babamo akenshi usanga bushingira hafi ijana ku ijana kuri gahunda z’amatorero yabo.
Akenshi iyi myanzuro y’uko bagomba kubaho igira ingaruka zikomeye kuko iba ihurira hagati y’urusengero n’ubuzima bwabo bwa buri munsi y’aba mu miryango yabo ndetse n’abandi babana mu buzima bwabo bwa buri munsi. Biba bibi rero iyo ufashe imyanzuro y’uko ubaho ariko icyerekezo ukagishingira ku gice kimwe cy’ubuzima kandi n’ikindi kiureba.
Hari ibintu byinshi byaba ibireba abakozi b’Imana batandukanye ndetse n’amtorero muri rusange, bituma umuntu abona hakenewe amavugurura. Reka turebe bimwe muri byo.
1. Guhuza igihe bakenewe mu nsengero ndetse no miryango yabo: Iyo witegereje usanga umuhamagaro wo gukorera Imana ugusaba igihe cyawe hafi ya cyose 24/7. Ibi akenshi bituma imiryango y’aba bakozi b’Imana ibihomberamo kuko abenshi ntibazi kumenya igihe bagomba kumara mu murimo w’Imana ndetse no mu miryango yabo by’umwihariko.
Hari n’abadatinya kuvuga ko bishobora gusenya ingo cyangwa bigatuma ubikora atakaza inshingano ze zo kwita ku muryango, iyo hatabeyeho kugira gahunda.
2. Guhuza igihe bamara mu biro no kubana n’abandi mu buzima busanzwe. Abayoboke b’amadini n’amatorero baba biteze ko ababayoboye bagomba kuba mu biro igihe cyose ngo bahaze ibyifuzo byabo byose. Ariko burya abashumba cyangwa se abandi bakozi b’Imana baba banakeneye no kubana n’inshuti mu buzima busanzwe.
3. Usanga abayoboye abakristo basura gusa abayoboke babo mu gihe bagiye gukemura ibibazo. Ibi nabyo nubwo ari byiza ariko bikwiye kuba bisanzwe binabaho. kubikora atari mu gihe uzasura umuryango w’abakristo ari uko habaye induru gusa, bikwiye kuba mu ndangagaciro z’amatorero.
4. Abashumba benshi mu nsengero zitandukanye bavuza abantu umuti uhabanye n’indwara barwaye. Ingero: hari ubwo aza ashonje inzara yenda kumwica bakamutabaza amasengesho, undi yaza afite ihungabana aho kumuganiriza ngo bamutege amatwi bakamusengera, icyakora ibi akenshi usanga biterwa n’amahugurwa make.
Ibi bituma hari n’ibibazo byinshi bivuka mu madini n’amatorero, aho gufata umwanya ngo babiganire bakajya kubisengera, bakayavamo noneho byikubye incuro nyinshi bitewe nuko abantu banywa imiti ihabanye n’indwara barwaye.
5. Abashumba bikundira kumarana umwanya n’abakristo aho kuwumarana n’abadakijijwe. Byose ni byiza ariko kandi bagombye kwiga uburyo bwo kwegera n’abadakijijwe kuko nibo Imana yabatumyeho, aho kubafata nk’abanyamahanga gusa. Yego nibo, ariko bakeneye ubwenegihugu bw’abana b’Imana, kandi nta handi bazabukura atari kwizera ubutumwa bwiza bazabumvana.
6. Kubaho nta ntego. Ubundi iyo itorero ritangira riba rifite icyerekezo runaka, ariko hari ubwo witegereza amadini n’amatorero ya Gikristo ukabona ameze nk’ayageze iyo ajya, mbese ukabona iyerekwa ryabo ryararangiye. Iyo ubonye amatorero menshi usanga amayerekwa yayo agarukira ku guterana ku cyumweru bikaba birarangiye cyangwa n’undi munsi bahisemo guterana.
Ibi hamwe n’ibindi byinshi nibyo bituma umuntu yavuga ko hakenewe ivugurura kandi ryimbitse mu matorero, ku bashumba ndetse n’abandi bakozi b’Imana batandukanye.
Uyu munsi taliki ya 25/02/201 mu itorero ry’ ADEPR Gatenga habereye igiterane cyo gushyira ahagaragara umuzingo w’amashusho ya Kolari Ukuboko kw’ iburyo ugizwe n’ indirimbo 11 uyu muzingo ukaba witwa ‘’Yesu ni ingabo’’.
Iki giterane kikaba cyitabiriwe n’abantu benshi barimo Chorale Jehovayire ikorera umurimo w’ Imana muri ULK hamwe n’abahanzi ku giti cyabo batandukanye barimo Isaïe Uzayisenga na Bernadette Musabe bose bakomoka muri Paroisse ya Nyakabanda, hari kandi n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Pastor Desiré Habyarimana yari n’ umwigisha w’umunsi.
Mu ijambo yagejeje kubari bateraniye aho yasomye ijambo ryanditse mu 1Ngoma 17:1 Hagira hati: ‘’Nuko Dawidi aganje mu nzu ye abwira umuhanuzi Natani ati Dore jye mba mu nzu y’ imyerezi ariko isanduku y’ Isezerano ry’ Uwiteka ikaba iba mw’ ihema’’.
Yakomeje avuga ko Dawidi yatekereje aho Imana yamukuye abona ko akwiye kubakira Imana inzu. None ati twe nyuma y’ ibyo Imana yadukoreye ikatugirira neza duteganya gukorera Imana iki?
Nyuma y’ inyigisho hakijijwe abantu barenga 40 bibutse ineza y’ Imana naho yabakuye basanga batarimo kwitura Imana ibyiza yabakoreye bahitamo kugaruka mu nzira y’ Imana.
Abantu bari benshi muri iki giterane buzuye urusengero no hanze hari benshi batabonye uko bicara murusengero aha twababwira ko Kolari Jehovayire isanzwe ikundwa n’ abantu benshi muri iki gihugu no mu mahanga yanejeje abari muri iki giterane. Twabamenyesha ko iki gikorwa kizakomeza k’umunsi w’ejo kucyumweru tariki ya 26/02/2012.Abahanzi bazaba bahari ari Dominic nick na Agape Choir.Ikindi twavuga ni uko abantu benshi bagaragaje urukundo rw’uyu muzingo bitera inkungaiyi kolari ingana na 1138000FRW.Ikaba ikomeje kubararika gukomeza kuza kuyishyigikira bakora umurimo w’Imana.
Kuri uyu wa gatanu tariki 25 Gicurasi 2012, urukiko rw’ibanze mu gihugu cya Misiri rwakatiye igihano cya burundu abakristo 12 bo muri icyo gihugu, naho abayisiramu 8 bo bagirwa abere.
Aba bakristo bakatiwe nyuma yo kubahamya kugira uruhari mu myigaragambyo iheruka kuba mu misiri umwaka ushize 2011 yahitanye abantu babiri, naho abayisilamu 8 bo baregwaga muri urwo rubanza bagizwe abere.
Ibi bibaye nyuma yaho abakristo bo mu gihugu cya Misiri bari biteguye agahenge kazaturuka mu matora ya perezida mushya wagombaga gusimbura Hosn Muraki nyuma yo guhirikwa k’ubutegetsi.
Amakuru dukesha Associted Press avuga ko aba bakiristo bahamijwe icyaha cyo kugumura abaturage ngo bakore imyigaragambyo umwaka ushize 2011, iyi myigaragambyo ikaba yarahitanye abantu babiri
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko umuyisilamu wari utwaye imodoka yashwanye n’inzego z’umutekano mu gace gatuwe n’abakristo kubera umuvuduko ukabije, uyu amaze gufatwa n’inzego z’umutekano yagiye kuzana abandi bayisilamu benshi maze bafatanya guteza impagarara igwamo abantu babiri abandi babiri barakomereka.
Umushakashatsi mu bijyanye n’burenganzira bwa muntu mugihugu cya Misiri Ishak Ibrahim avuga ko nubwo barenganya abakristo ariko aribo bari bagenderewe kugwa muri iyo mirwano.
Hari hashize iminsi kandi ibikorwa bimwe na bimwe by’abakristo hamwe n’amazu yabo byibasirwa bigatwikwa ibindi bikangizwa, aba bayisilamu 8 bagizwe abere kandi banashinjwaga gutunga intwaro k’uburyo butemewe n’amategeko ndetse no gutwika amazu y’abaturage.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR Pasitori Usabwimana Samuel yaba yarahunze igihugu kubwo ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu binyamakuru no ku maradiyo byatewe na bamwe bahagaritswe mu mirimo bakoraga mw’itorero kubera kutubahiriza inshingano zabo.
Kuri uyu wa gatatu ahagana saa moya n’ igice z’umugoroba, umuvugizi w’itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR nibwo yageze ku kibuga cy’indege I Kanombe avuye mu gihugu cya Amerika mu rugendo rw’ivugabutumwa. Yasanganiwe n’abantu benshi harimo umuryango we, abakristo ndetse n’abashumba b’indembo zitandukanye zo muri iryo torero. Ahageze, yadutangarije ko akubutse muri America aho yari yaragiye ku butumire bw’abashumba bagenzi be bo muri icyo gihugu..
Yakomeje atubwira ko yakoze ibiterane muri leta zitandukanye zo muri icyo gihugu kandi akaba yarabashije kubaka umubano ukomeye hagati y’abashumba bagenzi be n’ itorero ry’ ADEPR abereye umuyobozi kandi ko nabo vuba aha bazaza mu Rwanda.
Ubwanditsi
Chorale evangelique yo mu itorero rya ADEPR Cyarwa ryagiye mu ivugabutumwa mu itorero rya Kivomo mukarere ka Gisagara aho izamara iminsi 2.muri urwo rugendo usibye ivugabutumwa rikiza imitima ifite na gahunda yo kworoza abatuye muri uwo murenge uzwiho nk’ucyennye kurusha iyindi mukarere ka Gisagara aho izatanga ihene 18 zizahabwa abatoranijwe bakennye kurusha abandi.
Itorero rya Kivomo rifite imidugudu 13 muri yo umudugudu wa Gishubi ukaba ariwo wakiriye iyi chorale gusa ntibyabujije n’abimidugudu ihegereye kuza kwifatanya nabo gusangira Umugisha w’Imana mundirimbo no mu ijambo ryayo.
Ubwo iyi chorale yahageraga abaho bose bari bayinezererewe cyane kandi nubu biracyameze neza.
Abaje kwakira Chorale Cyarwa
Mukomeze gusenga kugirango imitima ya benshi ikire.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Kamena 2012, nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umubyeyi wa Apotre Gitwaza Paul, witwa Reverand Pasteur Kajabika André witabye Imana azize indwara, mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali(CHUK).
Nk’uko twabitangarijwe n’umuvugabutumwa ukuriye Moriah Entertainment Eric Mugisha, uyu musaza Kajabika yavukiye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu mwaka wa 1915, aho yatangiriye gukorera Imana afite imyaka 12, kuko yanakoranye n’abamisiyoneri babwirije ubutumwa muri Congo.
Itorero yayoboye igihe kirekire ni iryitwa C.A.D.Z (ni itorero ryo muri Congo rigereranywa na ADPR mu Rwanda) afatwa nk’uwazanye ububtumwa bwiza mu Banyamurenge.
Kajabila apfuye akiri umukozi w’Imana ndetse ni nako kazi yakoze mu buzima bwe bwose. Yasengeraga mu itorero ry’umuhungu we Apotre Gitwaza rizwi ku izina rya Zion Temple.
Inkuru dukesha igihe.com
Itorero rya ADEPR ni rimwe mu matorero azwi cyane mu Rwanda ndetse no mu Karere doreko byumwihariko ubu rimaze gukwiza insengero ryazo hirya no hino mu gihugu cyose. Umunyarwanda warikirijwemo bwambere aracyariho kandi aracyari mugakiza. Uyu ni Muzehe Sagatwa Rudoviko ubu ufite imyaka isaga ijana.
Mu mwaka w’1940 nibwo aba misiyoneri bakomoka muri Suede (soma Suwede) bakandagiye kubutaka bw’u Rwanda ahitwa i Gihundwe muri Cyangugu baje kuvuga ubutumwa bw’Iyobokamana. Mu w’1943 nibwo Sagatwa Rudoviko Umunyarwanda wa mbere wo muri ADEPR yakiriye agakiza bwa mbere, nyuma y’uko yabanje kuba umuzamu w’Aba misiyoneri ndetse akaza no kuba umusemuzi wabo.
Icyo gihe yakira agakiza yari afite imyaka mirongo itatu n’ibiri, umuzungu wamubatije we yari afite imyaka mirongo ine. Nyuma yo kubatizwa Sagatwa Rudoviko yagize ati :”mvuye mu rupfu ngiye mu buzima”, aha kandi uwa mubatije nawe yahise agira ati :”nibyo koko uvuye murupfu ugiye mu buzima, ubaye umwe ariko hari igihe muzajya mubara umubare w’Abapantekote umunsi wire mutarabarangiza”.
Uyu musaza Sagatwa Rudoviko ufatwa nk‘imfura y’ADEPR kugeza ubu aracyatuye i Gihundwe , ndetse aracyakomeje inzira y’agakiza doreko akinaboneka mu materaniro yera nubwo ashaje.
NTAKIRUTIMANA Emmanuel
Kimwe mu bintu bigaragaza ko itorero ritangiye gukura ni umubare utubutse w’abayoboke b’idini cyangwa se itorero runaka.Kuba kandi itorero ribyara andi matorero hirya no hino usanga birushaho guha uruvugiro itorero riba ryayibarutse, dore ko akenshi unasanga abayoboye amatorero nk’aya bakunze kugenda bahindura inyito bitewe n’urwego itorero baba barashinze rigenda rigezeho umunsi ku wundi.
Aha twatanga nk’urugero rw’uko utangiye itorero rishya usanga yitwa Pastor, nyuma yamara kugira abakristo benshi ugasanga yitwa Bishop , na none yatangira kugaba amashami hirya no hino mu gihugu cyangwa se ku isi ugasanga asigaye yitwa Apotre.
Benshi mu bakristo rero bakaba bakunze kwibaza kuri bimwe aba bashumba baba bakora ariko kuba nta ruvugiro akenshi bakunda guhabwa cyangwa se kuba bibatera ikibazo cyo kugaragaza ikitabanyuze, bagahitamo kuryumaho.
Dore bimwe mu bintu 5 abakristo bakunze kunenga abashumba babo ariko bahitamo kugira ubwiru:
1.Kwitangisha amaturo ya hato na hato kandi atari muri gahunda zisanzwe.
2.Kutubahiriza amasaha amaterniro akwiriye kurangiriraho ahanini biturutse ku kutamenya gucungana n’igihe(Umwuka yayoboye!).
3.Gusumbanya abantu ahanini biturutse ku mbaraga z’umufuka.
4.Rimwe na rimwe kutabagisha inama ahubwo bakabaturaho ibyemezo bikomeye akenshi biba ari nk’ihame.
5.Gusesagura umutungo ahanini biturutse ku kutagisha inama abazobereye icungamutungo baba babarizwa mu itorero.
source: isange.com
Umupasiteri wikirangirire muri pantekote mu gihugu cya Uganda akurikiranyweho kugurisha abantu mu mahanga nyuma bakaburirwa irengero kuva muri 2008, mugihe icyegeranyo kigaragaza ko muri iki gihugu cya Uganda ngo byabaye akamenyero gucuruza ibiyobyabwenge n’abantu.
Ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru cyashyize ahagaragara icyegeranyo kirimo abashyira uyu mu pasiteri mu majwi n’ubwo izina rye ritavuzwe ku mpamvu z’umutekano we, akaba ngo yarishyuriye abantu visa muri 2008 bakajya muri Amerika ariko bakaburirwa irengero.
Nubwo ingero ari nyinshi ariko ngo hari abantu batatu bagiye muri 2008 bagomba kugaruka uwo mwaka, ariko nabo ntibagarutse na magingo aya nk’uko umuntu wabyiboneye yabimenyesheje itangazamakuru ryo muri Uganda.
Impamvu bibaye ikibazo ni uko uyu mupasiteri bivugwa ko noneho yaba yanavuye mu gihugu, hagati aho Ambasade y’Amerika igiye kureba koko niba amazina avugwa y’abo bantu bagiye mu mahanga ari ukuri.
Umuvugizi w’Ambasade Dan Travis yagize ati :”Amerika ntijya ijenjekera abantu bahimba Visa kugirango bajye mu mahanga niyompamvu ikibazo kirimo Visa Amerika igisuzumana ubushishozi mu buryo bushoboka bwose”. Yongeraho ati :” Umuntu utari Umunyamerika wiha ububasha bwo gutanga ubwenegihugu ku wundi utari umunyamerika akwiriye kubiryozwa”.
Uyu mupasiteri aramutse ahamwe n’icyaha igihano cya mbere yahabwa ni ukwamburwa ibyangombwa byamwemereraga kujya muri Amerika. Ibi bije nyuma yaho Uganda iri kuvugwaho ubucuruzi bw’abantu n’ibiyobya bwenge buri mu rwego rwo hejuru, kandi n’ubu hari abantu barenga batatu baherutse gufatirwa muri amerika umwe umwe mu bihe bitandukanye, bose bagendera ku byangombwa mpimbano.
Inkuru dukesha igihe.com
Nk’uko uyu muryango w’abanyeshuli ba pentecote biga muri kaminuza ya inilak icyiciro cy’amanywa ( CEP INILAK ) usanzwe ukora ivugabutumwa rigendanye nibikorwa buri mwaka ,ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatanu tariki ya 08/06/2012 basuye umupfakazi utishoboye utuye kicukiro,akagali ka nyakabanda ,umudugudu wa Bumanzi aho bakunze kwita Goodyear ( GODIYARI) uyu mupfakazi akaba afite umwana umwe gusa.
Aba banyeshuri bo mu muryango wa CEP INILAK bakaba barakusanyije hamwe imfashanyo zigizwe n’ibiribwa bitandukanye byo gufasha uwo mubyeyi,Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi wabo Bwana Desire Hakizimana iki gikorwa cyabo bari bagihaye intego igira iti “ KORA NDEBE IRUTA VUGA NUMVE" bakaba ngo barayihisemo bagendeye ku magambo Yesu yavuze agira ati "Muzabamenyera ku mbuto bera", akaba kandi yaratanze ubutumwa kubantu bose ngo twe gucogora gukora neza kuko nitutagwa isari tuzasarura ...abagalatiya 6:9.
Uyu mubyeyi abonye iyi mfashanyo yashimishijwe nayo cyane kuko asanzwe aba mu buzima butamwororeye.
Ibitero byinshi bikomeje kugabwa kuri za Kiliziya, kuri iki Cyumweru izigera kuri eshatu zaribasiwe.
Umukozi w’ Umuryango wita ku mbabare Red Cross yabwiye ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika ko abantu byibuze 12 bishwe naho abandi 80 bagakomerekera muri ibyo bitero.
Bivugwa ko ari ibitero by’abayisilamu, ariko nta mutwe wari wigamba kuba inyuma y’ibyo bitero mu gace ka Kaduna byabereyemo.
Kaduna ariko ubusanzwe mu minsi yashize yari yagabweho ibitero n’umutwe wa Boko Haram ukorerera mu Majyaruguru ya Nijeriya ushaka ko iki gihugu cyagendera ku mategeko ya kiyisiramu azwi ku izina rya Sharia.
Mu bitero byo mu gihe cyashize ku bakirisitu byahitanye amagana. Mu gihe gito gishize muri Nijeriya ngo nta cyumweru gitambuka nta Kiliziya igabweho igitero.
Inkuru dukesha igihe.com
Ku cyumweru gishize, ibitero by’ubwiyahuzi byibasiye insengero mu mujyi wa Kaduna ahishwe abakristu 52, ibi byatumye insoresore z’abakristu nazo zishyiraho bariyeri zihiga abayisilamu.
Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Kanama 2012, imirambo yari icyandagaye mu mujyi wa Kaduna mu gihugu cya Nigeria kubera Imirwano ikomeje kubera mu wundi mujyi witwa Damataru mu majyaruguru ashyira iburasirazuba bw’ijcyo gihugu.
Umujyi wa Damaturu ni umurwa mukuru wa Leta ya Yobe ahakomeje kwibasirwa n’ibitero bya Boko Haram.
Africatime dukesha iyi nkuru, ivuga ko umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo yasobanuye ko imirwano yubuye nyuma y ‘ihagarikwa ry ‘umuntu wakekagwaho kuba ari umwambari w’intagondwa za Boko Haram wari wibitseho igisasu.
Kubera imirwano, abaturage kugeza magingo aya baracyari mu ngo zabo ntawe usohoka.
Umwe mu ngabo z’igihugu avuga ko ari bwo bwa mbere habaye imirwano ikaze kariya kageni ishyamiranije abayoboke b’amadini.
Inkuru dukesha igihe.com
Kuri iki cyumweru tariki ya 17 Kamena 2012 Korali Angelous y’abanyeshuri b’abapentekote (CEP jour) ikorera umurimo w’ Imana muri kaminuza ya UNILAC yakoze igiterane mu itorero rya ADEPR kicukiro umudugudu wa Gahanga.
Iyi Korali yageze I Gahanga ahagana mu ma saa mbiri n’ igice za mugitondo ikaba yarasanganiwe ndetse ikakirwa n’abayobozi b’iri torero ikaba yari iherekejwe n’abari abanyeshuri bize muri iyi kaminuza ya UNILAC ariko kuri ubu bakaba baraharangije ndetse ubu bari mu buzima busanzwe.
Nk’uko iyi korali yari ije mu murimo w’Imana kandi yabyiteguye, saa tatu zuzuye nibwo Igiterane cyatangiye, bikaba byaragaragaye ko banejeje abashyitsi bari bahaje ndetse n’abasanzwe basengera kuri uyu mudugudu wa ADEPR Gahanga binyuze mu ndirimbo zabo nziza.
Umwigisha w’uyu munsi yari Emmanuel akaba yarigishije ko ibyo twagezeho byose ari ubuntu bw’ Imana dukwiye kwicisha bugufi icyubahiro kigahabwa Imana, kuko abanyabwenge bahamagawe atari benshi, imfura zahamagawe atari nyinshi, ahubwo abakijijwe ari ubuntu bagiriwe, duhore twegera Imana nka Mose kugira ngo tumenye ubushake bw’ Imana kuri twe, (Kuva 33:17)
Nyuma y’ iyi nyigisho yakoze ku mitima ya benshi abagera kuri 7 bafashe icyemezo cyo kwakira Yesu nk’ umwami n’ umukiza ndetse itorero ryose rirasengerwa kugira ngo babashe kuzuza umuhamgaro w’ Imana ku buzima bwabo.
Nk’uko byagaragaye kuri uyu munsi abantu b’Imana bafite inyota y’ijambo ry’Imana ndetse binagaragara ko hari umubare munini w’abantu bafite umunezero wo gutaramira Imana kuko kugeza mu ma saa kumi n’ ebyiri za nimugoroba basoza, abantu bari bacyuzuye urusengero ndetse badashaka gutaha, n’ahanyu rero abafite uwo muhamagaro yaba indirimbo cyangwa ijambo ry’Imana, ni muhaguruke mwamamaze ubwami bw’Imana kuko hari benshi biteguye kubumva.
Ikibazo : Mwatangira mutwibwira
Igisubizo : Nitwa KAZURA BAGARAMBA Jules nkaba ndi Umukuru w’Itorero
Ikibazo : Mumaze imyaka myinshi mukora umurimo w’ivugabutumwa mu Rwanda, iyamamaza butumwa mu Rwanda mubona rigeze kuruhe rwego ?
Igisubizo : Mu rwanda iyo urebye muri rusange, ubona ko ubutumwa bwiza bwumvishwe na benshi, aha simvuze kwihana, ndavuga kubona uburyo bwo kugezwaho ijambo ry’Imana ; haba mu nsengero ; mu bitaramo ; mu biterane bibera hanze ; ku maradiyo atandukanye ; mu ndirimbo z’amakorari n’abahanzi ku giti cyabo ndetse n’inyigisho z’ababwirizabutumwa ziri kuri za kaseti ; iziri kuri CD kuri DVD……. Umuntu yavuga ko umuyoboro w’ivugabutumwa ufunguye mu buryo bwagutse mu Rwanda kuburyo nta hantu wagera ngo uvuge ko izina rya Yesu ritarahavugwa. Siko bose bizeye ariko nahamya ko bose hari icyo bazi kuri Yesu kirisitu.
Ikibazo : Ukurikije ibyo mutubwiye byose, Umuntu yatekereza ko umurimo warangiye noneho twiyicarire ?
Igisubizo : Oya, Nkuko ubutumwa bukuru buri Yesu yaduhaye(Mat 28 :16-20) ni ngombwa gukomeza kubwiriza mu Rwanda kuko nubwo benshi bumvise abemeye ubutumwa bwiza si benshi, ariko nanone ni ngombwa kumenya ko umugisha dufite wo kuba byibuze abenshi barumvise atariko bimeze ku isi yose, ni ngombwa kumenya ko za Bibiliya dufite mu Rwanda buri wese abasha kugura kandi ziri mu kinyarwanda atari ko bimeze ku isi yose. Ishingano rero ni uko duhindura abantu bo mu mahanga yose kuba abigishwa, ntekereza ko ibyo bitaragerwaho, nk’Itorero rero turacyafite umugayo. Kuko iryo jambo Amahanga risobanura =Nations = mu kigiriki bikavuga ethne = ethnic; bivuga people groups – itsinda ry’abantu bafite ibyo bahuriyeho bibaranga bikabatandukanya n’abandi.
– Hari aho Yesu yavuze kandi asobanura iby’uwo murimo Itorero ryahawe mu gihe yigishaga avuga ibimenyetso byo kugaruka kwe, tubisanga matayo 24 :14 “Kandi ubu butumbwa bwiza bw’ubwami, buzigishwa mw’isi yose ngo bube ubuhamya, bwo guhamiriza amahanaga yose, nibwo imperuka izaherako ize ». iyo ibigereranije nibyo Intumwa Yohani yabonye akabyandika mu byahishuwe aho agira ati’ mbona abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose, n’amoko yose n’indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe” Iby 5:9, uhita ubona ko Itorero rigifite umurimo wo kubwiriza ubutumwa kugeza ubwo habonetse abigishwa ba Yesu Kirisito mu moko yose - Every ethne – peoples no mu ndimi zose- languages, umurimo nturarangira.
Ikibazo : Ibintu mumaze kuvuga birakomeye cyane ku Itorero, ,mwaduha se ikigereranyo mu mibare yerekana aho ubutumwa bwiza bugeze bubwirizwa kw’isi ?
Igisubizo : Abashakashatsi bakurikirana uko ivugabutumwa rihagaze ku isi bakorera mucyo bise Joshua project, berekanye ko ku isi hose habarirwa za ethnic group navuze zigera 16600, bakomeza berekana ko muri ayo matsinda yose y’abantu hakiri agera kuri 6900 ataragerwaho n’ubutumwa bwiza, aha ni ukuvuga aho bagenzura bakahabona umubare w’abakirisito utagera kuri 2% by’abatuye igihugu, aho tuvuga ko hataragerwaho n’ubutumwa bwiza. Ukoze imibare usanga abagera kuri 30% by’abatuye isi bashyirwa mu cyiciro cy’abatari bumva ubutumwa bwiza, niba isi ituwe ubu n’abantu 7000000000 ni ukuvuga abarenga miliyari ebyiri bataragerwaho n’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisitu, aba bantu rero ni benshi cyane.
Muri y’amatsinda y’abantu twavuze agera kuri 6900 atari yagerwaho n’ubutumwa bwiza, mbibutse ko ayo ma groupe avuga indimi zitandukanye kandi bakaba bagomba kumva ijambo ry’Imana mu ndimi zabo ariko kugera uyu munsi, kuri 6900 abagera ku moko 2100 nta bibiliya mu ndimi zabo ibaho, abagera kuri 1200 bafite isezerano rishya gusa, Mu gihe twe dufite Bibiliya z’uburyo bwoze, ibifuniko bitandukanye, ubunini butandukanye, abandi bo ntibaragira nimwe. Mbibutse ko bibiliya yo mu kinyarwanda iya mbere itanditswe n’umunyarwanda, ahubwo umunyamahanga yaraje yiga ikinyarwanda kubera impuhwe yari adufitiye biramurushya cyane, arangije ayishyira mu kinyarwanda ayikura mu ndimi z’amahanga. Ubu abanyarwanda bari kugerageza gukosor ikinyarwanda cyo muri Bibiliya kugirango bagihuze n’ikivugwa ubu, ariko sibo banditse iya mbere. Mbamenyeshe ko na Bibiliya tugura ubu amafaranga tuyigura atariyo yakagombye kugura, ahubwo hariho abagiraneza bashaka umugisha bashyiramo amafaranga yabo kugirango itugereho igura make. Twagiriwe ubuntu dukwiye natwe kugira ubuntu, ubushobozi burahari hasigaye ko itorero ryo mu Rwanda rifata icyemezo
Ikibazo : None se abanyarwanda nk’abanyafurika bamenyereye ko abazungu aribo baza bakavuga ubutumwa mu Rwanda nka ba Misiyoneri, natwe dufite ubushobozi bwo kujya mu yandi mahanga kuvugayo ubutumwa koko ?
Igisubizo : Ndagirango mbahe imibare yerekana ko igihe cyacu ari iki,
Mu mwaka wa 1800 ubukiriristo mu burayi na Amerika bwageraga kuri 99% by’abatuye ibyo bihugu, mu gihe afurika, aziya n’amerika yepfo, umubare w’abakirisito wageraga kuri 1%, mu mwaka wa 2010 imibare yerekanye ko umubare w’abakirisito i burayi na Amerika ubu ugera kuri 31% mu gihe Afurika, aziya n’Amerika yepfo ubu imibare yerekana ko ubukirisito bigeze kuri 69%.
Uko umubare w’abakiriristo wagiye ugabanuka mu bihugu by’uburayi na amerika niko umubare w’aboherezwaga mu ivugabutumwa aho ritaragera wagabanukaga, birumvikana rero ko niba iyo mibare yiyongera muri Afurika, muri Aziya no muri amerika yepfo, ubwo ni naho umubare munini w’abajyana ubutumwa mw’isi wagombye guturuka.
Ikibazo : Ntaguciye mu ijambo se kuko uri bukomeze ibyo bisobanuro kuko numva ari byiza, watubwira, niba abamisiyoneri bava muri ibyo bihugu bikomeye, baragabanutse bigeze aho, watubwira iyoherezwa ry’abamisiyoneri uko ryifashe kw’isi?
Igisubizo : Nagirango mbere yo kugusubiza icyo kibazo nakomeza n’ibisobanuro natangaga, nkumenyeshe yuko ubu abantu batabwirizwa ubutumwa bwiza abenshi baherereye ahantu hamwe, aho mu mvugo ya Misiyo twita idirishya ry’10 kuri 40, mu buryo bwa Geography cyangwa ubumenyi bw’isi ni kuri degre ya 40 mu majyaruguru niya 10 mu majyepfo. Mbisobanuye ho gato ni nkuko waca umurongo urambuye ku ikarita y’isi ugaturuka mu burengerazuba ugahera ku gihugu cya Siyera Leone, ukagenda ukagera kuri filipine. Ukongera ugahera ku bugiriki ugatambika ukagera mu buyapani, ibihugu birimo aho hagati hafi ya byose bifite umubare muke cyane w’abakirisitu.
Nkomeje rero n’ibisobanuro, koko twari twaramenyereye ko abantu baturuka ikantarange bazanye ubutumwa bwiza mu Rwanda, none abo basaga nkabahariwe uwo murimo bamaze kunanirwa nabo bakeneye kongera kubwirizwa. Ubu dufite abahanga b’abakirisitu mu ngeri zose z ‘ubumenyi, ubutunzi nabwo si bwinshi cyane ariko ntitwabura icyo tumarira abandi, birasaba gusa kubyumva nk’umurimo uturi ku bitugu, tukabiha agaciro ubushobozi ntibubuze.
Ikibazo : Utekereza se ko imbogamizi zihari zituma umurimo wo kujyana ubutumwa kugera ku mpera yisi udakorwa nkuko Yesu yabitegetse ari izihe ?
Igisubizo : Ibibazo nabivuga ntya :
– Kutita bwa mbere ku nshingazo y’ibanze y’Itorero, mu yandi magambo kutamenya gushyira Ibyangombwa imbere (Priorité), ibyo bikagaragazwa na gahunda nyinshi z’amatorero usanga, mu iteganyamari (budget) zayo umurimo w’ivugabutumwa, ariwo mukuru mu Itorero, udatekerezwaho.
Mu bugenzuzi bwakozwe basanze ko ahenshi ku $1 ritangwa n’abakirisito mu mirimo iyari yo yose, agenerwa umurimo wa Misiyo mu batarumva ubutumwa agera ku ikuta rimwe, ni ukuvuga ku mafaranga ijana yatanzwe mu rusengero hashyirwamo gusa 1, aho naho bagerageza kurusha ahandi.
– Kubera ko Ivugabutumwa riba ryahawe umwanya utari uwa mbere,Ubukangurambaga (Mobilisation) nayo ntikorwa ugasanga umubare munini w’abakirisito batazi ko ari na ngombwa.
Inyigisho ziriho cyane muri iyi minsi nazo zivuga ku bukire no gukizwa ukamererwa neza gusa, ikintu cyo kwitanga (Sacrifice) wowe n’ibyawe byose aho mwakwemera no gupfa ntabwo ikiri inyigisho igezweho, ibyo bituma rero imbaraga z’ivugabutumwa zaragabanutse mu matorero.
– Amasengesho (Prieres) nayo yabaye ayo kwisengera gusa, kwibuka ko ari ngombwa gusengera abatarakizwa ngo nabo bakizwe byaragabanutse, ndetse no gusengera abitanze bagahara amagara yabo kubw’ubwami ngo Imana ibarinde kandi ibakingurire inzugi bavuge bashize amanga, ntiwapfa kubibona mu masengesho ya benshi. Ikigaragara cyane nuko Impamvu yo kubaho kw’Itorero na misiyo yaryo y’ibanze ariyo yo guhindura abari mw’isi bose kuba abigishwa itagifite umwanya wa mbere mu matorero menshi.
Ikibazo : None se nkawe nyuma yibyo byose wamenye urateganya gukora iki ?
Igisubizo : Ubundi Itorero rya ADEPR ryari rimaze iminsi rifite uwo mugambi wo kohereza abavugabutumwa ku isi yose, byarasengewe birigwa, hanyuma yo gusenga no kubona umurimo uko uhagaze kw’isi, niyumvisemo ko ari ngombwa ko njye n’umuryango wanjye dutera intambwe mu kumvira umuhamagaro w’Imana, tugasiga ibyacu byose, tugahaguruka tukajya gushaka intama z’umwami Yesu zazimiye, ngo natwe tuzagabane mw’ijuru umunyago n’abakomeye, tubimenyesha itorero ryacu rirabyemera.
Ikibazo : Ndumva mwarabiteguye, murateganya guhera mu kihe gihugu?
Igisubizo : Nkuko nabikubwiye, hari aho ivugabutumwa rikenewe cyane, bitavuze ko ahandi hose byarangiye, ahubwo ni ahaboneka abakirisitu bake cyane, tumaze kubiganiraho n’umuryango wanjye n’itorero ryanjye, twiyemeje dufashijwe n’Imana gutangirira mu gihugu cya Senegali.
Ikibazo : Kuki se ariho mwahisemo, ntimutangirire I Burayi?
Igisubizo : Hari impamvu zo guhitamo senegali;
a. iyo urebye mw’isi uko abamisiyoneri boherezwa usanga aho nubundi ubutumwa bwageze kandi hataba imbogamizi zo kubwakira.
Ni ukuvuga mu bamisiyoneri 100 buherejwe 2 gusa nibo boherezwa muri bya bihugu bikeneye ubutumwa cyane. Senegali rero ikaba iri muri ibyo bihugu kuko ifite gusa 5% by’abakirisitu, abenshi muri bo bakaba ari Abagaturika. Mu mibare isanzwe senegali ifite abaturage bagera kuri 12000000, ubwo abakirisitu ni 600000 hano ubwo ushyizemo amadini yose ya Gikirisitu, itorero rimwe rya ADEPR mu Rwanda rirabaruta ubwinshi. Hari ijambo pawulo yavuze kandi ndarikunda kuva nkikizwa Roma 15:20 -21 kandi nashishikariraga kuvuga ubutumwa bwiza aho izina rya Kirisito ritari ryamenywa, ngo ntubaka k’urufatiro rwubatswe n’undi, ahubwo ngo bimere nkuko byanditswe ngo “abatabwiwe ibye bazabibona, kandi abatabyumvise bazabimenya."
Ijambo ry’Imana rikanatubwira riti: Ariko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate ari nta wababwirije? Kandi babwiriza bate batatumwe? Nkuko byanditswe ngo“mbega uburyo ibirenge by’abavuga ubutumwa bwiza ari byiza cyane” Roma 10:14-15
b. Aho iherereye: Senegali iherereye muri Afurika y’iburengerazuba, ihana imbibi n’igihugu cya, Gambiya;Gineya Bisawu; Gineya Konakiri; Mari na Moritaniya Ibi bihugu byose nibiri hafi yabyo bigizwe n’umubare mucye cyane w’abakirisitu.
c. Igihugu kidashingiye kw’ idini : Itegeko nshinga rivuga ko Senegali ari igihugu kidashingiye kw’idini, ryemerera umuntu uburenganzira bwo kuba mw’idini ashaka, mu gihe bitabangamiye umutekano w’abandi. Ibi byatuma Senegali iba ikicaro cy’ivugabutumwa mu bihugu biyikikije
d. Duhuje uruhu n’ubuzima : Ni abirabura, biroroshye kubinjiramo no kubahindura incuti, kuko nabo batwiyumvamo nk’abanyafurika kandi tubafiteho umwenda nk’abanyafurika kuruta uko abazungu bagombye kuturusha kubakunda.
e. Ubujiji burakabije : Abazi gusoma bagera gusa hafi ya 40 % mu gihe mu Rwanda barenga 70,4% (CIA World fact book January, 2012)
Ikibazo : Uzajyana na bande mu gutangira?
Igisubizo : Mu itangira nzajyenda n’umuryango wanjye ni ukuvuga umugore wanjye n’abana banjye babiri. Nyuma tukazajya dukenera abaza kudufasha mu mirimo itandukanye, bashobora kuza bamara igihe gito cyangwa kirekire hakurikijwe umuhamagaro wabo. Ndakumenyesha ko ibyo umuntu yize, ibyo azi gukora byose yabikoresha mu kwamamaza ubwami bw’Imana. Ubwo se haramutse haje nk’umuntu akigisha gusoma no kwandika amezi atandatu uragira ngo ntiyaba akoze ibikomeye. Haje se abaganga bakavura ntibaba batanze umusanzu ukomeye mu kubaka ubwami bw’Imana.
Nyuma itorero rya ADEPR rifite umugambi ukomeye wo kohereza abandi benshi mu mahanaga anyuranye.
Ikibazo : Ukivuga ibyo se, ubundi intego yItorero n’umuryango wawe ibajyanye muri Senegal ni iyihe mu buryo bw’incamake, ikigambiriwe kugerwaho n’iki ?
Igisubizo : Tugiye kubwiriza ubutumwa ariko mu buryo bwuzuye :
Umutima; ubwenge ; Umubiri
a. Kuvuga ubutumwa bwa Yesu Kirisito
b. Kwigisha no guhugura aba Pasitori n’abavugabutumwa
c. Guteza imbere imibereho rusange y’abatuye Senegali twibanda mu byaro cyane cyane ubwoko bwabitwa Wolof
d. Kugeza ubutumwa mu bihugu bikikije Senegali
Ikibazo : Ukeneye iki se ku Bakirisito bo mu Rwanda
Igisubizo :ibikenewe ni byinshi ariko iby’ingenzini ibi:
a. Abanyamasengesho bagera ku 10000
b. Gusenga ngo abo muri Senegali bumvire ubutumwa bwiza
c. Gusenga ngo uburenganzira bwo kubwiriza ubutumwa bugumeho
d. Gusengera abazajyayo ngo bazabashe kumenya ururimi n’umuco vuba
e. Gusenga ngo umwuka mubi uboshye abantu uveho
f .Gusengera ihindurwa ry’isezerano rya kera mu rurimi rumwe mu zikomeye rwitwa wolofu
Ikibazo : Warangiza ubwira iki se abakirisito b’abanyarwanda muri rusange?
Igisubizo : Narangiza mbabwira ijambo rimwe muyo intumwa yohani yanditse rinkora k’umutima cyane
« Iki nicyo kitumenyesha urukundo icyo aricyo, ni uko Yesu yatanze ubugingo bwe ku bwacu, natwe ikidukwiriye ni uko twatanga ubugingo bwacu ku bwa bene Data. 1Jn 3:16 »
Buri wese muri twe afite icyo yakora.
Mufatanye natwe duheshe Imana icyubahiro
Imana ibahe umugisha.
Ikibazo : Muri iyi minsi uwagushaka yifuza kugusengera cyangwa kugukomeza muri uwo murimo yakubona ate?
Igisubizo : Kunyandikira ukoresheje email yanjye nibyo byakoroha ni kazjules@gmail.com, skype na facebook wandika ushaka. Pasteur kazura bagaramba Jules. Kunyandikira, kunsengera n’ibindi Umwuka yagusaba gukora byose ni ugufatanya natwe muri uwo murimo w’Umwami Yesu.
Mugire amahoro
Ni kenshi usanga abantu b’igitsinagore aribo baba biganje mu nsengero kuruta abagabo.Iyo urebye kandi abitabira imirimo iba mu matorero usanga na none umubare w’igitsinagore uba uri hejuru ugereranije n’uw’abagabo.
Hano mu Rwanda, usanga kandi abitabira cyane gahunda z’amasengesho y’iminsi myinshi cyangwa mikeya ari ab’igitsinagore.Iyo witegereje kandi usanga abagore aribo bakunda gushaka kumenya icyo Imana iba ivuga ku itorero cyangwa se ku buzima bwabo bw’ibiba bizababaho ndetse n’ibizaba ku bandi.
Muri iyi nkuru rero turabagezaho impamvu 5 zituma abagore bakururwa cyangwa se bakunda kwitabira ubuhanuzi.Ibi byagiye bigaragarira hirya no hino mu byumba by’amasengesho kabone n’ubwo byaba biri mu buvumo ,uko haba hasa kose cyangwa se nubwo haba ari i Kantarange usanga batahatangwa.
Dore izo mpamvu:
1.Kuba abagore ari inzabya zoroshye: Bibiliya ubwayo yivugira ko abagore ari inzabya zoroshye.Abagore usanga bakunda kubaho bahangayikiye ingo zabo cyangwa se ubuzima bwabo cyane cyane ku bijyanye n’iby’umwuka bityo ugasanga icyatuma babaho bafite isezerano babwiwe n’Imana cyose bagikora kugira ngo bumve koko ko bashinganye.
2.Kuba Bakunda kugira abatsiko cyane : Bibiliya kandi ivuga ko abagore aribo babaye aba mbere mu kugera ku mva ya Yesu ubwo yari yarahambwe , ariko nyuma y’iminsi 3 bahageze bagasanga ntawe uri mu mva bityo bakaba barihutiye gusakaza iyo nkuru hirya no hino.Kuba bari bazindukiye kuri iyo mva bigaragaza amatsiko bari bafite mu rwego rwo kwita ku murambo wa Yesu.Akenshi kandi uzasanga ku nsengero nyinshi abagore aribo bagira amateraniro yihariye buri cyumweru, mu gihe abagabo kubabona mu iteraniro ryabo ryihariye biba ari nko kubonekerwa.
3.Kuba bagira ubwoba : Iyo umuhanuzi avuga ibiteye ubwoba bizaba(Yaba ari uw’ukuri cyangwa se uwishakira indamu) , usanga ab’igitsinagore aribo ba mbere mu gushakisha uburyo ki bamugeraho kugira ngo bumve icyo Imana ibivugaho , mu gihe ku ruhande rw’abagabo usanga ababa babihangayikiye ari mbarwa.
4.Kuba bagira impuhwe : Abagore bagira impuhwe cyane.Hari abashobora kumva ubuhanuzi buvuga ikibi ku gihugu cyangwa se ku muntu runaka maze bakagira umutwaro ukomeye wo kwegera Imana kugira ngo bayisobanuze ,akenshi usanga baba bari kumwe n’umuhanuzi muri ayo masengesho yabo.
5.Kuba bakunda ibintu(Materiels) : Ntibyoroshye gusobanura iyi ngingo kuko abagore bose atariko bakunda ibintu(Materiels).Gusa abahanga bemeza ko benshi mu b’igitsinagore bakunda kuba bakwibonera ibintu bitandukanye kubera gushaka ubuzima bwiza.Abahanuzi bahanura ibitangaza ndetse n’ibyamahoro gusa akenshi usanga badatana no kuba bari kumwe n’umubare munini w’abagore mu byuma by’amasengesho.Benshi muri aba bagore usanga baba bakurikiye ubuhanuzi bubabwira kuzibonera ubutunzi n’ibindi kabone nubwo baba basabwa gutanga amafaranga mu gihe bibaye ngombwa
Inkuru dukesha isange.com
Inkuru ijyanye n’ingeso mbi yo kubeshya bibwira ko bari kugira neza yamubijije icyuya birangira yicujije icyo yabikoreye, binatuma agira ipfunwe atigeze agira mu buzima bwe,icyakora bimuha n’isomo ryo gusobanukirwa n’imyifatire y’abana b’abakobwa biga mu yisumbuye harimo n’abe.
Ibi ni ibyabaye ku mukecuru wari wirwarije umwana ku ivuriro rya Cyimbiri ,aho ngaho hafi yaho hakaba hari ishuri ryisumbuye kandi naryo kuri uyu mugoroba hari abana baryo bari baharwariye, umwe mu bari babarwaje rero yaje guhamagarwa kuri telefoni igendanwa atemerewe gutunga,mu gihe yari yibese abandi ngo yiganirire, yacakiranye n’umwe mu bayobozi b’ishuri wari wiyiziye gusengera abarwayi,ya telefoni ahita ayimufatira ku gutwi ataranamara kumva ibyo yabwirwaga.
Kuko uyu munyeshuri w’umukobwa yari mu makosa, yigiriye inama yo kwihutira kubindikiranya wa mukecuru wari wirwarije umwana ngo avuge ko iyo telefoni ari iye.Umukecuru nawe rero arashega ngo nibamuhe telefoni ye ariko umuyobozi amwima amatwi cyane cyane ko atabimwibwiriraga ahubwo yatumaga abandi banyeshuri bari aho ,uretse n’ibyo kandi we, yumvaga iby’umukecuru nta shingiro byagira kuko telefoni yari ifatanywe umunyeshuri.
Bucyeye umukecuru yahisemo kwandikira wa muyobozi akandiko ngo amuhe ibye,kuko kuva iyo telefoni yafatwa itahwenye guhamagarwa n’abasore ,uyu muyobozi yagerageje kureba amazina arimo,asanga amenshi ari ay’abanyeshuri bo kuri iri shuri,arebye ibirimo,akubitwa n’inkuba kuko yasanzemo filimi z’urukozasoni (PRONOGRAPHIE)zigera kuri eshanu yibaza icyo zifashamo uyu mwana w’umukobwa kuko kuba iy’uwo mukecuru byo yari yamaze kubona ko atari iye.
Niko guhita asanga wa mukecuru ,amwemeza ko atari iye n’ubwo uyu yabanje kurahira ngo rwose ni iye,amweretse zirya filimi,anamubaza impamvu yatinyutse kuyiha umwana w’umunyeshuri azi ko harimo ayo mahano,umukecuru akubitwa n’inkuba,isoni,ikimwaro,n’ipfunwe bimubuza kongera kuvuga,abira ibyuya aho azanzamukiye,si ugusaba imbabazi arakozora,noneho ajya yakwemera ko telefoni atari iye,ko yakoze ikosa rikwiye kugirwa ibanga, kwiyitirira telefoni nk’iyi,ahubwo aterwa ikiniga no kubona ibyo bintu biba muri telefoni y’umwana w’umukobwa,ati:Mbese burya twohereza abana kwiga aho gukora icyabazanye bakigira mu bintu nk’ibi?
Kubeshya rero ni ingeso mbi abantu bakwiriye gucikaho kuko ikimwaro byateje uyu mukecuru wari wakutirije ngo nibamuhe telefoni ye,nkurikije uko namubonye,azarinda yipfira abyibuka yicuze.Babyeyi namwe mwanga kumva amabwiriza inzego z’uburezi zitanga ku bijyanye na telefoni n’abanyeshuri,mumenye ko batazitungira guhamagara no guhamagarwa gusa,ahubwo bazigiraho n’izindi ngeso zitari nziza.
Inkuru dukesha isange.com
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yibutse mu cyubahiro umubyeyi wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda wapfiriye mu Rwanda mu Karere ka Kayonza Umurenge wa Gahini mu mwaka w’1952 ubwo yari mu butumwa bw’ubumisiyoneri.
Uyu mu Minisitiri Sam Kutesa, yabuze umubyeyi we Kosiya Kyamuhangire mu 1952, apfiriye mu Rwanda, ibyo bikaba byaratumye mu rwego rwo kumwibuka uyu mwaka na Perezida w’Igihugu cy’u Rwanda yitabira uyu muhango.
Uyu Kyamuhangire ni umwe mu bamisiyoneri bazwi ku izina rya East Africa Revival Movement (EARM) akaba yarapfuye ari mu bikorwa by’ibwirizabutumwa yishwe n’uburwayi.
Kyamuhangire yavutse mu mwaka 1914 apfa azize indwara ya gapfura, mu murenge wa Gahini , Akarere ka Kayonza, Intara y’Iburasirazuba, ari naho kandi ngo babonye bikwiriye uko yashyingurwa.
Perezida Kagame yagize ati : “Uyu munsi, Abanyarwanda n’Abagande, duhurijwe hamwe kugirango duhe icyubahiro Nyakwigendera n’ibikorwa bye. Nk’Abanyarwanda by’umwihariko, ni ibintu duha agaciro gakomeye cyane kubona Gahini ariho habaye uburuhukiro bw’umumisiyoneri”.
Ibyo Perezida Kagame yabivuze ari kumwe n’umufasha we Jeannette Kagame, kuri Diyosezi y’Abangilican ya Gahini, hamwe n’abandi Bagande bari kumwe na Perezida bakaba barashyize indabo ku mva ya Nyakwigendera.
Usibye abayobozi bakuru bari baherekeje Perezida Kagame muri uyu muhango wo kwibuka wabaye ku Cyumweru tariki ya 24 Kamena 2012, hari n’abanyapolitike bo muri Uganda bari bitabiriye uyu muhango harimo Sam Kutesa n’umufasha we Edith Gasana.
Abandi ba misiyoneri bibutswe harimo umugore wa Kyamuhangire bitaga Elisabeth Kyozaire, William Nagenda n’umugore we, Musajaakawa, Yoweli Rutamwebwa, Abaishemwe, Mishakye Kikundo, Thomas Kabaho, Zabroni Rutafa Elimiya Kagyendagura, na Yeremiya Kagyendagura, n’abandi benshi.
Gahini hazwi ho kuba ari ikicaro cy’aho ubutumwa bw’Abangilikani bwatangiriye mu Rwanda kuva 1930, kandi ku bwa Perezida ngo hazakomeza kuba igicumbi cy’ubutumwa bw’Abangilikani, n’umuhuza w’Abanyarwanda n’Abagande.
Inkuru dukesha igihe.com
Abantu 10 bapfuye abandi 40 barakomereka mu gitero cyagabwe mu gitondo cyo kuri icyi cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2012 ku nsengero zo muri Kenya, mu gace ka Garissa kari hafi y’umupaka wa Somaliya.
Polisi yo muri iki gihugu yavuze ko ibi bitero byagabwe ku nsengero z’idini gatolika ndetse n’idini rya African Inland Church (AIC) ziri mu mujyi wa Galissa. Polisi yakomeje ivuga ko muri iki gitero hakoreshejwe ibisasu byo mu bwoko bwa gerenade ndetse n’amasasu asanzwe.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko inkengero z’igihugu cya Kenya zagiye zibasirwa n’ibitero, nyuma y’aho iki gihugu cyohereje ingabo muri Somalia mu guhangana n’umutwe w’inyeshyamba za Al-Shabab.
Agace ka Garissa kabereyemo ubu ubwicanyi, ni umujyi munini uri mu Majyaruguru y’u Burasirazuba ku birometero 140 uvuye ku mipaka ya Somaliya. Uyu mujyi uri hafi y’inkambi y’impunzi ya Dadaab ahaherutse gushimutwa abakozi bafasha bafasha izo mpunzi, umushoferi umwe akahasiga ubuzima.
source:igihe.com
Musenyeri Nsengiyumva Jean Marie Vianney, igisonga cya Museneyri wa Diyosezi ya Nyundo, avuga ko Kiliziya Gatulika idateganya kuva ku buryo bw’umwimerere yigisha mu kuboneza urubyaro, ko ahubwo ingufu nyinshi zikwiye gushyirwa mu kwigisha abaturage.
Mgr Nsengumuremyi yagize ati "ntabwo Kiliziya Gatulika izigera na rimwe ireka uburyo bw’umwimerere isanzwe yigisha, kuko burya ikibazo gituruka ku kuba abantu bataganirijwe birambye, niyo mpamvu Kiliziya Gaturika izashyira imbaraga mu gukomeza kwegera abakirisitu ibigisha uburyo busanzwe bwo kwifata mu gihe cyose" Mgr Nsengumuremyi.
Uyu Musenyeri yabivugiye mu mubonano n’ihuriro ry’abagize inteko ishinga amategeko baharanira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere hamwe n’abahagarariye amadini yose yo mu ntara y’ Uburengerazuba, mu rwego rwo gufatira hamwe ingamba zo kwigisha abaturage gahunda zo kuringaniza urubyaro, hagamijwe iterambere rirambye.
Musenyeri Nsengumuremyi wari uhagarariye Archeveque Tadeyo Ntihinyurwa, umuyobozi w’urugaga rw’abanayamadini rugamije kurwanya Sida, yabivuze agendeye ku kiganiro cyatanzwe na Honorable Depite Ezechias Rwabuhihi ku buryo bugezweho bukoreshwa muri gahunda zo kuboneza urubyaro, harimo n’ikoreshwa ry’agakingirizo,abenshi bakabyemeranywaho, ari nako bagaragaza uburemere bw’iki kibazo.
Ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage b’u Rwanda giteye inkeke, kugikemura hakaba hagomba kubaho ukubonezurubyaro, kuko hagendewe ku mibare n’ibipimo by’abaturage uko biyongera, hazavuka ingaruka nyinshi,mu gihe byaba bidakozwe, nkuko Honorable Senateri Mushinzimana Appolinaire yabigarutseho mu kiganiro yatanze.
Hagendewe ku mibare yakozwe mu mwaka wa 2010, bigaragara ko ku buso budahinduka bw’u Rwanda bwa kilometer kare 26.338, abaturage b’u Rwanda bamaze kurenga miliyoni icumi, ariko nyamara kubera iki kibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’abaturage, abagera kuri 44.9% bakaba bari munsi y’umurongo w’ubukene, ibyo bita seuil de pauvreté, mu gihe ubwiyongere bw’ubukungu kuri buri munyarwanda bwo bugera kuri 7.4%.
Iyi niyo mpamvu ihuriro ry’abagize inteko ishinga amategeko baharanira imibereho myiza, batekereje gushyira ingufu mu banyamadini bakaganira kuri iki kibazo, kuko ngo ingufu z’abanyamadini zigaragarira mu bayoboke benshi bafite kandi banemera ibitekerezo byabo, nkuko Honorable depite Uwacu Julienne akaba n’umuyobozi wungiurije muri iri huriro yabitangarije Ikinyamakuru Izuba Rirashe.
uyu muyobozi yavuze kandi ko mu gihe imbaraga z’aba banyamadini zahurizwa hamwe n’iza leta iki kibazo cyakemurwa bitagoranye.
Nyirasafari Rusine Rachel ni umyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko bishimira uburyo amadini kuri ubu yashyize imbaraga mu gufasha Leta muri uru rugamba, avuga ko rutoroshye, dore ko mbere ngo bamwe mu banyamadini bari batarasobanukirwa iby’iyi gahunda.
Mu gihe hazaba ntagikozwe mu rwego rwo kuboneza urubyaro, imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2035, abaturage b’u Rwanda bazaba bamaze kugera kuri miliyoni makumyabiri n’imwe n’ibihumbi magana atanu (21.500).
biracyashoboka ko iki kibazo cyabonerwa umuti, kuko nkuko byagarutsweho muri ibi biganiro, nk’igihugu cya Thailande cyo ku mugabane wa Aziya, cyafashe ingamba kandi kigagera ku musaruro mu gihe cy’imyaka 25, aho cyahise kizamuka mu bukungu, kuko umuturage yavuye ku madorali 332 yinjizaga ku mwaka, maze agera ku madorali 1.427
FRERE Manu i Rubavu
Kuva mu Rwanda rwo hambere kugeza uyu munsi ntihari hakavuzwe ikondera ry’ubuhanuzi.Impuzamatorero FOBACOR na Alliance zibifashijwemo n’ayandi mahuriro arimo CEPR n’ayandi, bateguye igikorwa gikomeye cyo kwizihiza Yubire y’imyaka 50 u Rwanda rumaze rwigenga.
Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru mu minsi mike ishize ubwo bari bayobowe na Evangeliste SANDRALI Sebakara, abanyamadini batangaje ko hari ubutumwa bukubiyemo ubuhanuzi abanyarwanda bakwiriye gusoma bitonze.Kuri ubu ngo bateguye umunsi udasanzwe wo gusengera igihugu bagishyira mu biganza by’uwiteka ari nako bavuza ikondera ry’ubuhanuzi ku nshuro ya mbere mu mateka y’u Rwanda.Soma bimwe mu bikubiye muri ubu butumwa:
"RWANDA, NI IGIHE CYAWE" URWANDA MU BIGANZA BYAWE MANA !
RWANDA, IHANE MAZE WINJIRE MURI YUBILE YAWE.Ujye uzerereza ihembe barivuze ijwi rirenga ku munsi w’impongano … mujye musubiza umuntu wese muri gakondo ye”(Abalewi 25:9-10)
Dore bimwe abanyarwanda bakwiriye kuzirikana:
Kwirukana Abatambyi ba Satani n’Abarinzi babo b’Abadayimoni: “Baromboreza muri icyo kirwa cyose bagera i Pafo, basangayo umukonikoni w’Umuyuda, umuhanuzi w’ibinyoma witwaga Bariyesu…Maze Sawuli, ari we Pawulo, yuzuye Umwuka Wera aramutumbira ati: ’Wa muntu we wuzuye uburiganya n’ububi bwose, wa mwana wa Satani we, wa mwanzi w’ibyo gukiranuka byose, ntuzarorera kugoreka inzira z’Umwami Yesu zigororotse? Nuko dore ukuboko k’Uwiteka kuraguhannye, uraba impumyi utabona izuba ubimarane iminsi...” (Ibyak. 13:6-12).
Mwite ku Bihano Bihabwa Ubwoko bw’Imana: “Icyo gihe Yosuwa arabihanangiriza arahira ati, “Umuntu uzahaguruka akajya kubaka uyu mudugudu w’i Yeriko avumwe imbere y’Uwiteka. Igihe azubaka urufatiro azapfushe imfura ye, n’igihe azahaterera inzugi z’amarembo azapfushe umuhererezi we” (Yosuwa 6:26), “Ku ngoma ya Ahabu, Hiyeli w’i Beteli yubaka i Yeriko. Igihe yubakaga urufatito apfusha umwana w’imfura witwaga Abiramu, ashinze ibikingi bw’amarembo apfusha umuhererezi we witwaga Segubu, nk’uko Uwiteka yari yavuze avugiye mu kanwa ka Yosuwa mwene Nuni.” (1 Abami 16:34).
Mwubake Ibicaniro Bishya by’Imana: “Uwo munsi hazaba igicaniro cyubakiwe Uwiteka muri Egiputa hagati, kandi ku rugabano rwacyo bazashingira Uwiteka inkingi. Izaba ikimenyetso n’umuhamya k’Uwiteka Nyiringabo mu gihugu cya Egiputa, kuko bazatakambira Uwiteka bitewe n’ababarenganya, na we azaboherereza Umukiza n’umurengezi, aze abakize…”(Yesaya 19:19-21).
Mwinjire mw’Isezerano Rishya rya Yubile: “Ariko isezerano nzaserana n’inzu ya Isirayeli hanyuma y’iyo minsi ngiri, niko Uwiteka avuga ngo ’Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo, kandi mu mitima yabo niho nzayandika, nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye. Kandi ntibazigishanya ngo buri wese yigishe mugenziwe, n’umuntu wese uwo bava inda imwe ngo ‘Menya Uwiteka’ kuko bose bazamenya uhereye ku woroheje ukageza k’ukomeye kurusha abandi, ni ko Uwiteka avuga, kuko nzababarira gukiranirwa kwabo kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi (Yeremiya 31:33-34).
Mucungure Ibyo Abantu Batakaje Byose: “Abantu ntibagaya umujura wibishijwe n’inzara. Ariko iyo afashwe abiriha karindwi, agatanga ibyo afite mu rugo rwe byose.” (Imigani 6:30-31), “Ni we waduhesheje gucungurwa kubw’amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro byacu nk’uko ubutunzi bw’ubuntu bwayo buri;” (Abefeso 1:7).
Mutangaze Ibihano Kuri Buri Wese Uzanyuranya n’Ibyo Mwakoze: “Mana yanjye, ubahindure nk’umukungugu ujyanwa na serwakira; nk’umurama utumurwa n’umuyaga. Abe ari ko ubahigisha umuyaga wawe. wuzuze mu maso habo ipfunwe ry’igisuzuguriro, kugira ngo bashake izina ryawe, Uwiteka.” (Zaburi 83:13-16).
Mutange Ituro ryo Gushima rya Yubile: “Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri Zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’Umwuka, muririmbirana Imana ishimwe mu mitima yanyu. Kandi icyo muzavuga cyose n’ibyo muzakora, mujye mubikora byose mw’izina ry’Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese kubw’uwo.” (Abakolosayi 3:16-17).
Mutegure Abatambyi Bazakomeza Kwenyegeza Umuriro ku Gicaniro cya Yubile: “Mbonye Dawidi Umugaragu wanjye, musize amavuta yanjye year.” (Zaburi 89:20), “Kandi nzaramisha urubyaro rwe iteka ryose, nzaramisha intebe ye y’ubwami nk’iminsi y’ijuru.” (Zaburi 89:29), “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mw’Izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera: Mubigisha kwitondera ibyo nabategetse byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mpera y’isi Amen.” (Matayo 28:19-20).
Imyiteguro inoze y’abaturage izabageza mu gihe gishya cy’ubuntu n’ubwiza. Yubile y’ibihugu igomba kuba urubuga rwo guhinduka rwose mu buhugu byose no mu buryo bwose.
Twasoza iyi nkur yacu tubamenyesha ko kuri ubu harimo gukorwa ibikorwa by’amasengesho ku matorero yose yo mu Rwanda mu rwego rwo kwitegura itariki ya 1/7/2012 izabaho uyu muhango wo kuragiza u Rwanda mu Biganza by’uwiteka ukaba uteganijwe kwizihizwa n’imbaga y’abakristo batabarika bazaba bateraniye i NYamirambo kuri Stade.Kuri uyu wa gatandatu ushize tariki ya 23/6/2012 hakozwe kandi urugendo rwahereye ku Kimihurura ruza gusorezwa kuri Stade Amahoro i Remera, rukaba rwari ruhuje abakozi b’Imana banyuranye mu rwego rwo kwitegura uyu munsi.
Aho amasengesho azabera muri buri ntara :
1/07/2012. 14h00-17h30 Igikorwa cyo gusengera igihugu no kukimurikira Imana. Amatorero yo mu Rwanda azahurira aha hakurikira;
Amatorero yose yo muri Kigali azahurira kuri Stade Regional i Nyamirambo.
Amatorero yo muburasira zuba azahurira kuri Stade Cyasemakamba-Ngoma
Amatorero yo muburengera zuba azahurira kuri Stade Umuganda-Rubavu
Amatorero yo mumajyepfo azahurira ku rusengero rwa Anglican mu mujyi wa Butare.
Amatorero yo mumajyaruguru azahurira kuri Stade Ubworoherane-Musanze
Turabizeza ko tuzakomeza kubakurikiranira hafi iby’iyi nkuru.
Inkuru dukesha isange.com
Umwe mubahagarariye itorero rikize ryo mu gihugu cya Singapore yajyanwe imbere y’ubutabera ashinjwa kunyereza amafaranga y’iryo torero, mu rwego rwo gushyigikira umugore we mu mwuga w’ubuhanzi.
Nkuko bitangazwa na 7sur7 ngo Pasteri Kong Hee w’imyaka 47 y’amavuko yagejejwe imbere y’ubutabera kuri uyu wa Gatatu ashinjwa kunyereza akayabo kagera kuri milliyoni 24 z’amadorari akoreshwa muri iki gihugu kuri konti y’itorero ryitwa ‘’City Harvest Church’’ abereye umuyobozi riri mu gihugu cya Singapore rifite abayoboke bagera ku 30.000.
Umushinjacyaha avuga ko aya mafaranga yakoreshejwe mu gushyigikira He Yeow Sun umugore w’uyu pasiteri, dore ko yashatse kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nk’umuririmbyi.
Itangazamakuru ryo muri iki gihugu ryo rikaba rivuga ko uyu uyu mugore yasengeraga muri iri torero, ndetse akaba yanakoraga nk’umubwirizabutumwa.
Inyandiko zavuye mu butabera zivuga ko hagaragaye impapuro z’impimbono zigaragaza ko aya mafaranga yagiye yoherezwa ku makonti, ndetse ko andi yaba yarakoreshejwe mu kubaka urusengero ariko ibi byose bigakorwa mu buryo butemewe.
Uyu mupasteri akaba yarashinjwaga kumwe n’abandi bayobozi bane bo muri iri torero, bavugwaho kuba baramufashije kunyereza aya mafaranga.
inkuru y’ igihe.com
Leta zunze ubumwe z’amerika zafatiye ibihano abagabo batatu bivugwa ko ari abayobozi bakuru b’umutwe w’aba Islamu bagendera ku matwara akaze wa Boko Haram ukorerera muri Nigeria.Leta ya Amerika yavuze ko abo bagabo bakora ibikorwa by’iterabwoba kw’ isi kandi ko igiye gufatira umutungo boba bafite muri icyo gihugu.
Umutwe wa Boko Haram muri uyu mwaka wongereye ibitero ugaba ku makiliziya abakiristu basengeramo.
Abanyamakuru baravuga ko ubutegetsi bwa Obama bwari bumaze igihe bwotswa igitutu kugira bugire icyo bukora kuri uwo mutwe.
Hari na bamwe mu banyapolitiki muri Amerika basaba ko uwo mutwe wose wa Boko Harama bawushyira ku rutonde rw’imitwe ikora ibikorwa by’iterabwoba.
Inkuru dukesha bbc Gahuzamiryango
"Yohana 8:32-36" Aya ni amwe mu magambo yigishijwe na Apotre Paul Gitwaza ubu urimo kubarizwa mu gihugu cy’u Burundi mu gikorane carimo umukuru w’igihugu c’uburundi Pierre NKURUNZIZA N’umutambukanyi wiwe,abakozi b’Imana ndetse n’abategetsi nk’umushikiranganji w’intwaro yo hagati,Maire de la ville ya bujumbura n’abandi, ku kibuga ca Cotebu, ubwo yabwiye abarundi bose yuko na kuva kera ba sogokuru babayeho,n’ubu abarundi barashobora kubaho abazungu batabafashije kuko uburundi buratunze.
Umukuru w’igihugu c’uburundi Nyakubahwa Pierre NKURUNZIZA n’umutambukanyi wiwe Rev Pastor Denise bucumi NKURUNZA,bari bitabiriye aya masengesho yo gusengera uburundi bumaze Imyaka 50 bumaze bwikukiye.
Ejo abarundi bose bahamagariwe kuzitabira ikindi gikorane kizaba ejo isaha cenda ku kibuga ca Cotebu hama mu ijoro hakaba hateganijwe ikiganiro kizanyura kuri kuri Radio Rema fm 23h -01h kitwa Imbaraga mu guhimbaza, ubwo abarundi bazasengera ukuduzwa mu mu biganza vy’uhoraho.
Maire wa bujumbura evlard GISWASWA n’umutambukanyi wiwe mu gikorane co gusengera igihugu
umutekano ku banyagihugu wari wose muri ico gikorane
Inkuru dukesha isange.com
Kuri uyu wa gatanu tariki 29/06/2012, nibwo umuhanzi w’umunyarwanda ubarizwa mu gihugu cy’u Burundi Dudu T. Niyukuri yagaragaye mu mugi wa Kigali, aho yagaragaye kuri Evangelical Restoration Church Kimisagara muri Shekinah Week aririmba, nyuma mu masaha y’umugoroba akaba yagaragaye mu gitaramo cya Eddie Mico kuri St Etinne EAR Biryogo.
Ubwo twamusanga mu mugi wa Kigali muri icyi gitondo, ari kumwe n’umwe mubamufasha ibikorwa bye inaha mu Rwanda Yvan Ngenzi, Dudu yadutangarije ko yagarutse mu Rwanda kureba uko igikorwa cy’alubumu aherutse gushyira ku isoho kimeze, ariko akaba azagaragara mu bitaramo byinshi bitandukanye biteganyijwe mu mpera za kino cyumweru (weekend), harimo Shekinah Week, mu materaniro yo ku cyumweru kuri Zion Temple na ERestoration Church Kicukiro n’ahandi hatandukanye.
Mumagambo ye yagize ati “Biranshimisha kugaruka mu rugo, kuko nubwo Bujumbura ariho mba kandi mpafite ibikorwa byinshi ntibivanaho ko ndi umunyarwanda kandi nkunda igihugu cyanjye, cyane ko ndi gutegura ibikorwa byinshi inaha kugirango nkuko Burundi ndumwe mubahanzi baririmba indirimbo z’Imana bakomeye kandi bakunzwe, ntange n’umusanzu wanjye ku gihugu cyanjye” Tubibutse ko albumu ye iri gucururizwa kuri Gift Supermarket mu mugi wa Kigali ikaba igura 5000Frw.
Dore amagambo yimwe mundirimbo ze zikunzwe muriyi minsi, iyi ikaba inafite amashusho yayo agaragra kuri interinete kuri Youtube ndetse ku rubuga rwe rwa internet rwa wwww.dudulive.com
Mpora niyumvira kenshi ikintu kikansiga, aho narikuba ngeze iyo ntaza kumenya Yesu
Ntakazoza nari mfise, yasanze naraherewe, narumiwe atanyishu mfise y’ikibazo nakimwe
Mbona aranyegereye aho narindi je nyene, mu mwijima ukomeye, atavyizigiro
Arampamagara, aramurikira, sinaribw’umve ijwi nkiryo ndema mu mutima wanje
R/ Je nahisemwo Yesu sinicuza uko bigenda kose nzo mwumirako,
Mubihuhusi no mumuyaga nahisemwo kumukurikira
Kandi naho hari vyinshi ntashoboye gutahura ngo ndonker’inyishu,
Kugez’uyu munsi yambereye, umwizigirwa.
2. Kandi kenshi iyo mbonye ukuboko kwiwe ivyo gukora,
Ingen’anserukako iyo ntabasha kwigwanira !
Akampumuriza, akampagurutsa
Ivyo binsubizamwo intege
Urashobora kuba uri mungorane
Arashobora kuba uri mubigeragezo
Incuti zirashobora kuba zaragutaye
Abavyeyi barashobora kuba barakwihakanye
Abagenzi bawe bakwegereye barashobora kuba baraguhemukiye
Arik’umve ndakubwire ncuti yanje ndanshing’intahe uno munsi
Niwumira kuri Yesu ukaguma kuri we ntazopfa aguhemukiye
Ntahemuka uko yamye ejo nikwari nuno munsi n’ibihe bidashira
Ese wo muha ubugingo bwawe ukara ingene ubuzima bwawe buhinduka
Yohindura ubuzima bwawe akabugira busha, nguwe neza muri we
Nahisemwo yesu sinicuza, nahisemwo Yesu sinzoheba
Muri ibi bihe hirya no hino ku isi hagenda havugwa abantu benshi biyahura, urugero ni mugihugu cya Aligerie ,mu makuru dukesha urubuga rwa interineti hogra centerblog ruratangaza ko kuri iki cyumweru tariki ya 1 no ku wa mbere tariki ya 2/7/ 2012 mu gace ka Tizi Ouzou abana 3 baherutse gupfa biyahuye barihagati y’imyaka 11 na 12 biyahuye.
Simumahanga gusa kuko naha mu Rwanda ariko bimeze, mu kagari ka Kibu mu murenge wa Mugombwa ho mu karere ka Gisagara haravugwa ikibazo cy’abantu biyahura n’ababigerageza bagateshwa batarabigeraho. Mu gihe cy’ibyumweru bitarenze bibiri nyuma yo kunywa umuti wica udukoko mu myaka, umwe muri 4 bamaze kugerageza kwiyahura yitabye Imana naho 3 bajyanywe ku ivuriro baravurwa barakira ku buryo ubu ngo nta kibazo bafite.
Abo ni bamwe mu baturanyi ba Nyakwigendera Ngendo Eliezer wiyahuye mu ijoro ryo ku cyumweru ku wa 24 Kamena rishyira uwa 25 Kamena muri uyu mwaka.Usibye uyu witabye Imana abandi nabo bagerageje kwiyahura nyuma bajyanwa ku ivuriro baravurwa barakira.Umwe muri abo ni umubyeyi Mureruza Béata ngo kwiyahura yabitewe no gutekereza ku bavandimwe be bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.
Akomeza avuga ko we n’umugabo ntabibazo bafitanye ku buryo byaba ari byo byamuteye kugerageza kwiyahura.
Ntahidakiriza Janvier nawe ngo yashatse kwiyahura ariko bamubona hakiri kare ajyanwa kwa Muganga aravurwa arakira.Uyu ni umuturanyi wa Ntahidakiriza witwa Twagirayezu Onesphore uvuga intandaro yo kwiyahura kwa Ntahidakiraza yaba ari amakimbirane afitanye n’umugore.
Undi wagerageje kwiyahura mu ijoro ryo ku wa 26Kamena rishyira uwa 27 Kamena ni Mudashimwa JMV.Uyu akaba yabujijwe n’umugore we Bihoyiki mariyana afatanyije n’abaturanyi.
Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugombwa Bede John avuga ko mu rwego rwo gukumira ibyo bikorwa bafashe ingamba zo gukomeza kwigisha abaturage bakarushaho kwigirira icyizere.Ngo ikindi bakora ni ugusura ingo zibanye nabi bazikangurira kubana neza.
Ngo ibi bijyanye no kwiyahura ntibyari bisanzwe muri uwo murenge wa Mugombwa.Muri rusange mu karere ka Gisagara ngo hari urwego rw’impuruza,aho buri muturage agira uruhare mu gutanga amakuru.Ngo ibi bikaba byarafashije mu gikorwa cyo gutabara no kugeza kwa muganga bariya batatu biyahuye ariko ntibagere kuri uwo mugambi wo kwiyambura ubuzima.
Ibirero twibukeko ari ubwicanyi buterwa naSatani kandi Abakristu ntidukwiye kubirebera ahubwo dushikame dusenge tubirwanye.
Itorero ry’umunazareti mu Rwanda ishami rya Rubavu intara y’iburengerazuba ryafunguye clinic Ndengera mu rwego rwo kubunga bunga ubuzima bw’abanyarwanda maze roho nzima ikaba mu mubiri muzima.
Nkuko tubitangarizwa n’umushumba w’Itorero ry’Umunazareti rikorera mu karere ka Rubavu mu mujyi wa Gisenyi hafi ya kaminuza yigenga ULK ishami rya Gisenyi Bwana RWARAMBA Simon pierre aratangazako ibi bitaro byaje k’ubufatanye n’abafatanya bikorwa mu mushinga Ndengera ukorera muri iri torero baba hirya no hino ku isi. Avuga kandi ko Ndegera ari umushinga ufasha abana b’imfubyi ndetse n’abatishoboye mu rwego rwo kwagura imikorere yawo ni uko yatekereje gushyiraho Clinic akayishakira abaganga b’inzobere maze bakabunga bunga ubuzima bw’abanyarwanda.
Clinic Ndengera iherereye mu mudugudu wa Karukogo ahimuriwe abaturage bari baturiye umusozi warubavu bakimurirwa muri wo mu rwego rwo kwita kubuzima bwabo babarinda gutwarwa n’isuri.
Nko bamwe mubaturage babidutangarije bavugako iyi Clinic yaje ari igisubizo kuko ngo bitari kuborohera kugana ikigo nderabuzima bitewe naho batuye bati: hari urugendo rurerure.
Bimwe mu byo bishimiye. Ni uko iyi Clinic yaje ifite ibyangobwa byose ikaba ikorana na MUTUEL DE SANTE ,,MMI, RAMA ndetse n’indi miryango y’ubwishingane mu kwivuza hari mo umuryango w’abakozi ba SERENA HOTEL
Clinic Ndengera itangira gukora hari aba Doctor b’ inzobere baje baturutse muri Leta z’unze umwe zamerika ubu hakaba hari aba doctor babiri (2) bahoraho ndetse n’abaforomo. Clinic Ndegera yakira abarwayi haba kumanywa cyangwa n’ijoro.
Twegereye umwe muba doctor bahakora bwana BIHIZIMANA Pascal uvura muri Kaminuza nkuru y’uRwanda (UNIR) mubaza ako abona muri Clinic Ndengera buri weekend na we agira icyo adutangariza:
Pascal: Clinic Ndegera yaje ari igisubizo cy’abanya Rwanda bose by’umwihariko abaturiye I Rubavu kuko yatangiranye gahunda zidasanzwe nka Gynicologie ni hake mu bitaro byo m Rwanda bafite iyi gahunda.
Ingamba dufite kugirango dukangurire abanyarwanda kubaho neza ni uko hari ikiganiro cy’ubuzima gitambuka kuri Radio ya Rubavu twahisemo gutanga umusanzu muri icyo kiganiro tukajya dusobanura indwara zitandukanye uko zinjira mumu biri w’umuntu ndetse n’uburyo zivurwa. Tumaze kuganira nabaturage kenshi kandi turabona bagenda biyongera uko bukeye n’uko bwije. Hari icyizere cyo kugira Roho nzima mu mubiri muzima.
Nubwo ibyaha byagwiriye mubantu muburyo bikabije, ariko dusanzwe tumenyereyeko n’abasambanye basambana n’abantu bagenzi babo nubwo nabyo ari ibyaha.
Ariko noneho kuba abantu batakinyurwa n’abandi bakaba basigaye basambanya amatungo biragaragazako isi igeze aharindimuka.
Amakuru dukesha urubuga rwa 7sur7 aravugako umugabo w’imyaka 73 ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe kuri uyu wagatandatu tariki ya 7/7/2012 yaguwe gitumo ubwo yari arimo gusambanya inkoko, nyuma y’uko bimenyekanye yahise yiyahura.
Uyu mukambwe w’imyaka 73 batashatse kuvuga izina wakoreye aya mabi mu Ntara ya Manicaland muri iki gihugu cya Zimbabwe, yafatiwe mu gikoni ubwoyatungurwaga n’inshuti ye imusanga yiherereye mu gikoni cye arimo gusambanya nkoko yizihiwe.
N’isoni nyinshi yahise asohoka yiruka ajya kwimanika mu giti cyari hafi y’iwe bongera kumubona yapfuye.
Umutwe Boko Haram w’Intagondwa z’abayisiramu ukomeje gukaza ubugizi bwa nabi cyane cyane wibasira abakristo batuye mu gihugu cya Nigeria.Ku icyi cyumweru nibwo binjiye mu mujyi bahengera abakristo bava gusenga n’uko bica abagera kuri 58 harimo n’abayobozi bakomeye b’uwo mujyi bari bahururiye abarimo kwicwa ngo babatabare urugero ni nk’umusenateri Gyang Dantong nawe wabigendeyemo.
Abagera kuri 300 bose bateshejwe ibyabo barahunga kubera ubwo bwicanyi bukomeje kuharangwa.Gusa benshi baribaza impamvu imijyi irimo kugabwah’ibitero aho usanga yose ar’iyituwe n’abakristo n’ubwo hari n’abandi bake babigenderamo.
Mu ntego nyamukuru y’uwo mutwe ngo n’uko icyo baharanira ar’ukubaka Nigeria igendera kumahame ya Kisilamu cyane cyane mugace k’amajyaruguru doreko ariko kiganjemo abakristo bake aho usanga abenshi ar’abayisilamu.Ikindi Boko Haram yifuza ngo n’uko abakristo bose batuye ako gace k’amajyaruguru;ngo bose bagomba gusanga bagenzi babo babarizwa mu majyepfo ngo niba badashaka gupfa.
Nidusenga bavandimwe tujye tuzirikana n’abo ngabo tubashyire imbere y’Imana.
Inkuru dukesha isange.com
Abapasiteri b’Abirabura bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bandikiye Perezida Barack Obama bamusaba ko bahura bakaganira ku cyemezo aherutse gufata cyo kwemerera abahuje ibitsina kubana mu buryo bwemewe n’amategeko, abatera utwatsi.
Nkuko urubuga rwitwa spiegel.de rubitangaza, aba ba Pasiteri bakomeje gutangaza ko icyemezo Perezida wabo yafashe kinyuranyije na Bibiriya, bavuga ko ahubutse.
Umushumba Otis Moss III uyobora itorero United Church of Christ, ari naryo Obama yasengeragamo mbere, we aramushyigikiye avugako yemera ko Obama ar’umukiristo ndetse ko nk’umu perezida adakwiye kwita ku mahame ya teworojiya(iyobokamana).
Uyu mushumba yakomeje agira ati :” Perezida Obama ni Umukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, si perezida w’itorero runaka ryo muri Amerika, Yahamagariwe kurinda uburenganzira bw’Abayahudi, Abanyafurika, Abirabura, Abazungu n’abandi bose batuye muri icyi gihugu, abashaka gushakana bahuje ibitsina nabo bakeneye ubwo burenganzira.”
Ayo niyo magambo Rev Otis Moss III yavuze ubwo yari amaze gusoma urwandiko abapasiteri b’Abirabura bandikiye Obama.
Ibi ariko byatumye abashumba b’amatorero batandukanye bahagurukira iKi kibazo, Pasiteri Rev. Robert Morris w’itorero New Jerusalem Church of God in Christ, avuga ko iKi cyaha cy’indengakamere imbere y’Imana kidakwiye gushyigikirwa bitwaza ngo n’uburenganzira bw’abenegihugu.
Ibi kandi byatumye aba bashumba b’Abirabura bandikira Obama bamusaba gukorana inama nabo, nyuma yo kubona igisubizo gihakana ubutumire bwabo, bahise biyemeza gukora amasengesho bakabyereka Imana, kugeza ubwo Obama azisubiraho.
Rev. Bill Owens umuvugizi w’iryo huriro ry’Abirabura, yatangaje ko Obama agiye gushyira igihugu munsi y’umuhanda akomeza avuga ko Abirabura aribo bishimye bitavugwa bakimara kubona Obama abaye umukuru wa Amerika yose nk’umwirabura, ngo none ni nabo bagiye kumwanga mbere y’abandi bitewe n’imiyoborere ye idahwitse. Bakaba banibaza impamvu yanga ko babonana niba ari mu kuri ngo bamugezeho ukuri kw’imyizerere yabo.
Michelle Obama umugore wa Perezida Balack Obama we arasaba aba ba pasiteri gukomeza bakerekana ukuri kwabo ariko ntibahagarike inkunga yabo mu kubaka igihugu.
Inkuru dukesha igihe.com
Nkuko twabitangarije na Paul Bigati umwe mubari gutegura icyi giterane, kuva kuwa gatanu tariki ya 13/07 kugeza ku cyumweru tariki ya 15/07/2012, hateguwe igiterane cy’ivugabutumwa mu rubyiruko no mu bandi bantu bakuru, intego nyamukuru yicyi giterane nu kwibutsa urubyiruko ko buri wese afite icy’Imana ya muteganyirije kandi akwiye kwibutsa uburyo yakigeraho, ndetse hazabako gusobanurira no kwibutsa urubyiruko ko rubayeho kubwa Yesu.
Paul Bigati yakomeje atubwirako kuwa gatanu tariki ya 13/07 no kuwa gatandatu tariki ya 14/07/2012, icyi giterane cyizabera muri Salle y’ikigo cy’urubyiruko ya Kimisagara buri munsi kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’/6pm), naho umuhango udasanzwe wo kurangiza icyi giterane cy’urubyiruko uzaba ku cyumweru tariki ya 15/07/2012, ubere ku rusegero rwa Redeemed Christian Church of God iba Nyabugogo munzu ya Mutangana hafi ya Hotel Residence.
Nubwo icyi giterane cyateguwe n’urubyiruko ruturuka mu matorero n’insengero zitandukanye rwitwa “Ihuriro ry’ubwiyunge”, cyiyobowe n’urusengero rwa Redeemed Christian Church, umuyobozi mukuru wiri torero mu Rwanda Pastor Aruna Ireti Ola Phiban ukomoka muri Nijeriya akaba yadutangarije ko ashyigikiye i bikorwa cyane ndetse banabiteye inkunga kandi aremeza ko Imana izabafasha bakagera no ku bindi byinshi. Bamwe mubahanzi bazagaragara uri icyi giterane cy’urubyiruko harimo Liliane Kabaganza na Bahati Alphone kuva Rubavu hamwe n’abandi benshi batandukanye.
Reka tubabwireko Redeemed Christian Church of God yatangiye mu mwaka w’1952, ni rimwe mu matorero yaba pentekote kw’isi afite aba yoboke barengeje miliyoni eshanu, ama paruwase agera ku bihumbi 14 mu bihugu birenze 110, intego nyamukuru yiri torero n’ugufasha abakirisito kubaho neza mu buryo bufatika ndetse no mu buryo bw’umwuka. Ikicaro cyaro gikuru mu Rwanda kiri i Remera. Hano mu Rwanda, iri torero rimaze gukora ibikorwa byinshi, nko gufasha abana kwiga, gufasha abapfakazi n’abandi batishoboye mucyitwa (IGA: Income Generating Activity) kandi ibi byarabafashije cyane. Mu rwanda iri iri torero rifite ama paruwasi ane, hari paruwasi ya Nyabugogo, mu nzu yo kwa Mutangana, iya Kanombe, iya Nyamirambo ndetse niya Nyagatare. Itorero rifite abana 29 rifasha kwiga, 6 bari muri university, 12 bari mu ri secondaire, 11 barimuri primaire, hari numwe warangije kaminuza, nabandi batatu barangije secondaire. Abapfakazi 15 nabo bafashijwe mu kwihangira imirimo ibyara inyungu.
Dore icy’ubushakashatsi bwerekanye ku bapasiteri muri iyi minsi
Ni byiza ko ibi nabyo mubimenya,mugasobanukirwa impamvu nyamukuru itera abakozi bImana cyane cyane abashumba b’amatorero kureka inshingano bahamagariwe.Ubushakashatsi bwakozwe muri iyi minsi bwerekana ibintu birimo gutuma insengero zimwe zibura abashumba bazo,izindi zigakingwa, birashoboka ko iwanyu bitarahagera ariko dusenge cyane kuko har’aho birimo kuba.
Amakuru dukesha Life line for pastors avuga ko abapasiteri benshi muri iyi minsi bugarijwe n’ikibazo cyo kunanirwa,hakiyongeraho n’ibindi bibazo by’ingutu bitigeze bibabaho mbere.Gusa umuntu akaba yibaza impamvu benshi muri bo barimo bahunga insengero zabo.
Abakristo nabo bajya babigiramo uruhare,kuko bafata abashumba babo mu buryo butandukanye n’umuhamagaro wabo.Uburyo ubafatamo cyangwa se icyo uba wumva bagomba kukumarira ariko gihabanye n’icyo yahamagariwe,ibyo bituma bahinduka nk’abana bacu ndetse n’abagaragu bacu mu cyimbo cyo kuba abayobozi n’abarinzi mu buryo bw’umwuka.
Ubushakashatsi bwavuba bwerekanyeko:
Abapasiteri 1500 bava mu matorero yabo buri kwezi bitewe no kutabana neza n’abo bayoboye ndetse no kubura umwuka wera.
Buri mwaka hafungurw’insengero 4000 n’aho izigera ku ibihumbi 7000 zigakingwa.
Aba pasiteri 15 kw’ijana batandukana n’abo bashakanye mu mwaka. Abapasiteri 80 kw’ijana kimwe n’abafasha babo bakora umurimo w’Imana bafite ukutiyizera,baba bishyira ku rwego rwo hasi.Aha ngaha abagera kuri cyimwe cya kabiri cy’abapasiteri baba batekereza kuva mu murimo ariko bakabura inzira babinyuzamo.
Abagera kuri 80 kw’ijana by’abafasha b’abapasiteri bakora imirimo mw’itorero akenshi bahaswe cyangwa ku igitsure cy’abatware babo,muri make bo ntibaba babyiyumvamo.Ibi bituma abakristo benshi badakunze kubizera.
Abadamu benshi b’abashumba bavuga ko ikintu kica urugo rwabo ari ukuba barinjiye mugakiza. Abashumba benshi bemezako ikintu kivunanye ari uguhangana n’ibibazo by’abakristo ndetse no kuyobora abantu utabanje kubacama amatsinda,iyo kubagabanya byanze bafata umwanzuro wo kwigendera.
Ese hakorwa iki?
Impano iruta izindi uzaha umushumba wawe n’uko wajya uhora umusengera uko ushobozwe,kandi ukazirikana ko bagomba gukora iby’umuhamagaro wabo ubategeka.Ni abantu bo kubahwa nk’uko Bibiliya ibivuga ntidukwiye kubananiza tubashyira imbere ibitabareba,cyane ko bakeneye umwanya wo gusenga,gusoma Ijambo,gupanga gahunda y’Itorero,gusura abakristo n’ibindi.Wibuke kubasengera kuko ari bo bantu umwanzi aba ashaka kugeraho mbere kugirango ayobye itorero.
Inkuru dukesha isange.com
CEP/ULK rero ikaba igizwe ahanini n’abanyamuryango ubu bakabakaba 440 baba abiga ku manywa ni ukuvuga CEP/ULK Jour (Day) na CEP/ULK Soir (Evening), ubu rero bakaba babarura abagera kuri 27 batarabasha kurangiza kwishyura [Minerval (School fees)], ibi rero ngo bikaba biteye ikibazo mu migendekere myiza y’umurimo ndetse n’amasomo.
Prezida wa CEP/ULK Jour (Day) Bwana Jackson Uwimana avuga ko ngo kuvuga ubutumwa mu buryo busanzwe bw’imiririmbire ndetse n’ijambo ry’imana ngo bidahagije, ati twararebye dusanga ari ngombwa kwagura ibikorwa by’ivugabutumwa nkuko n’ubundi twari dusanzwe tubikora tujya gusura imfubyi n’ahandi hatandukanye, ati ariko ubu noneho twifuje gufasha abacu kuko umubare wabo wabaye munini kandi aribo tubana umunsi k’uwundi.Yongeraho kandi ngo bazafata n’umwanya wo gusengera kaminuza ya ULK kugira ngo gahunda ifite nziza zo kuzamura ireme ry’uburezi zikomeze zitere imbere. Akomeza avugako intego nyamukuru y’igikorwa cyose iri mu gitabo cy’imigani 11:25 (Umunyabuntu azabyibuha kandi uvomera abandi nawe azavomererwa). Akaba rero ahamagarira buri wese kwitabira iki giterane kuko ari ukwibikiriza ubutunzi mu ijuru.
Naho Prezida wa CEP/ULK Soir (Evening) Bwana Muvunyi Hyppolite we avuga ko ngo nyuma y’ingendo z’itandukanye z’ivugabutumwa ndetse n’izo gufasha bagiye bagirira hirya no hino mu gihugu,uyu mwaka biyemeje gukomeza ibyo bikorwa by’ivugabutumwa. Ati rero kubera ko ikibazo dufite kugeza ubu, ari abanyamuryango bacu batarabasha kwishyura amafaranga y’ishuli kandi bakaba ari ntahandi bakura ubufasha,ati twahisemo gukora iki giterane kugira ngo turebere hamwe uko aba bagenzi bacu bakomeza umurimo ndetse n’amasomo nta nkomyi.
Iki giterane rero ngo kikaba giteganyijwe kuruyu wa 15/07/2012 nyuma ya saa sita guhera saa saba n’igice (01:30pm) kikabera muri Kaminuza yigenga ya Kigali Campus ya Gisozi. Amakorali akorera muri uyu muryango wa CEP/ULK kandi mukunda akaba azaba ahari nayo ariyo: Turanezerewe Choir ya CEP/ULK Jour (Day) ndetse na Jehovahjireh Choir ya CEP/ULK Soir (Evening). Umuwigisha w’uwo munsi akazaba ari Ev.Habimana Céléman guturuka ku muhima.
Ba prezida bombi ba rero yaba uwa CEP/ULK Jour (Day) ndetse n’uwa CEP/ULK Soir (Evening) bakaba bahamagarira buriwese kwitabaira gushyigikira iki gikorwa nk’uko n’ubundi badahwema guhora babibagaragariza.
Abakirisitu bo mu madini atandukanye hano mu Rwanda bakomeje kwinubira uburyo bakwa amaturo n’abapasiteri, ntibahabwe n’ubusobanuro bufatika bwicyo ayo maturo azakora.
Nkuko bimenyerewe mu nsengero zitandukanye buri cyumweru abaje gusenga batanga amaturo, ndetse ngo hari n’abayatanga mu materaniro yo mu mibyizi.
Abakristo bamwe baganiriye na IGIHE, batangaje ko ngo ujya kumva barababwiye ngo nibatange ituro ryo gukodesha inzu ya Pasiteri, barangiza ngo nibatange ituro ryo kugura amazi ya Pasiteri, ituro ryo kugura kositimu ya Pasiteri, n’andi maturo y’urudaca kandi bakayatanga mw’iteraniro rimwe.
Abandi nabo bakomeje batubwira ko ngo hari n’igihe umushumba wabo (pasteri) Ababwira ngo abashaka umugisha nibahaguruke abasengere bagahaguruka, yarangiza akababwira ngo nibature, utuye munsi y’amafaranga ibihumbi bitanu akamubwira ko atari bumusengere, ngo kandi bibuke ko uwatanze byinshi, nawe yabonye byinshi naho uwabike akabura na duke yari afite, n’andi magambo atuma barushaho gutura bashishikaye.
Iyo bamaze gutanga ayo maturo, ngo ntibamenya icyo akoreshwa gusa ngo barasengerwa, bakabwirwa ko Imana ibahaye umugisha ikurikije ayo buri wese yatanze.
Nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu bapasiteri bafite urusengero hano mu mujyi wa Kigali, ayo maturo baka abakristo ngo akora imirimo itandukanye yo mu rusengero irimo : guhemba abapasiteri, kwishyura, amazi n’amashanyarazi, kwishyura ingendo zikorwa na ba pasiteri n’ibindi bikorwa bitandukanye bikorwa n’itorero.
Abo bakirisitu batandukanye batangarije IGIHE ko ntawe utinyuka kubaza umushumba uburyo amaturo akoreshwa n’ugerageje kubibaza habaye inama y’abakristo ngo afatwa nk’umupagani.
inkuru dukesha igihe.com
Dore icyemezo cya satani kw’isi yose
Ibi ngibi ni ibintu byabayeho, tubisome twitonze kugira ngo tubashe kuba maso no kutagwa mu mutego.
Mw’itangira ry’ibiganiro yagiranye n’abamalayika be b’umwijima, satani yavuze ati :
Ntabwo twabuza abakristu kujya mu rusengero, ntabwo twababuza gusoma bibiliya no kumenya ukuri, nta nubwo twababuza kuba inzobere mu byerekeranye n’ubusabane na Yesu Kristu.
Babashije kugira ubwo busabane na Yesu, nta bubabasha twaba tukibafiteho.
Reka dutume badahindura uburyo babayeho, ariko dufata umwanya wabo mu kubabuza kugirana ubusabane bushitse na Yesu Kristu.
Rero dore icyo nshaka ko mukora, bamarayika b’umwijima :
– Mubarangaze, mubabuze kumenya Umwami, no gukomezanya ubushuti buri musi nawe.
Hanyuma abo bamarayika bumwiza baramubaza bati :’’N i gute tuzabigeraho?
1. Mutume bahugira mu bintu bitagira umumaro by’ubuzima, mutume n’ikoranabuhanga ribatwara umutima.
2.Mutume basesagura, basesagura, baguza, baguza.
3. Mutere abagabo n’abagore bakora amasaha menshi ku musi, kugira ngo baronke ibyo bipfuza.
4. Mubabuze kugira umwanya bamarana n’abana babo, ndetse n’imiryango yabo, kugira ngo batsikamirwe n’imirimo yabo.
5. Mutegeke ubugingo bwabo ku buryo batabasha kumva ijwi ryoroheje rya Mwuka Wera.
6. Mutume bahora bumva radiyo, birebera televisiyo, bakomeza gukoresha za mudasobwa zabo n’igihe bari mu rugo.
7. Mubere maso kugira ngo buri duka ndetse na za restaurant bihore bicurangwamo indirimbo z’isi, bityo izo ndirimbo zibuzure, bibabuze ubusabane na Yesu Kristu.
8. Mukwirakwize ibinyamakuru ahantu hose, abantu bahugire ku gushaka kumenya amakuru amasaha 24 kuri 24, mushire ibyapa byinshi ku mihanda, bitume barangara iyo batwaye amamodoka.
9. Mushire mu dusandugu tw’amabaruwa ubutumwa bw’imburamumaro, bukangurira kwakira impano ku buntu, bitume abantu bagira ibyiringiro bitari nyabyo.
10. Mukwize ibishusho by’abakobwa beza ku bitabo, kugira ngo bitume abagabo batekereza ko ubwiza bw ‘inyuma bugaragara aribwo bw’ingenzi, gutyo babashe guca inyuma abagore babo, ibyo nabyo bitume ingo zisenyuka.
11. Mu gihe cy’akaruhuko, mutume binaniza birenze urugero, barangize ako karuhuko kabo bananiwe cyane, nta mahoro namba.
12. Ntimugatume bajya mu busitani ngo batekereze ku byiza by’Imana.
13. Mubohereze mu bitaramo byimyitozo y’umubiri bibakurura, no kwirebera za filmi.
14. Mutume bahuga, bahuge, bahuge, nibanahura ngo baganire iby’Imana, mubarogoye biganinirire ibindi, basakuze, barangize bacanganikiwe n’amarangamutima yabo atari hamwe.
15. Ni mubikore, nimushaka mubareke biyemeze kuvuga ubutumwa bwiza, ariko ntimuzigere mubareka ngo bashake imbaraga za Yesu. Bazavuga ubutumwa bakoresheje imbaraga zabo, ntibite ku buzima bwabo no ku miryango yabo, gurtyo ibintubimere neza…
Kwabaye ukwemeranya kudasanzwe ! Abo bamarayika b’umwijima bahise bagenda bihuta gukora imirimo bahawe, batuma abakristu guhora bahugiye muri byinshi, ari ba mujijyanino, n’ubwira bwinshi mu byo bakora.
Ikibazo cyo kwibaza aha ngaha ni iki :’’Mbese satani yaba yarabashije gukora ibyo ku buzima bwanjye ?’’
Ni ahawe ho kwicira urubanza ( kwimenya).
Buri nyuguti iri mw’ijambo ‘’busy’’, ariko ‘’guhuga’’ rifite ubusobanuro:’’Kuba musi y’uburemere bwa satani.’’(Being Under Satan’s York.’’)
Isabelle
Ayaniamwe mu magamboyatangajwen’abari mu giterane cyateguwe n’umuryango w’Abanyeshuri b’Abapentekote b’Itorerorya ADEPR (Communautés des EtudiantsPentecotistes de l’ULK – CEP ULK) ukorera muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK Kigali) kuwa 15/07/2012,igiterane cyari gifite intego ebyeri nyamukuru arizo:
Gusengera Kaminuza ya ULK kubw’ikerekezo cyiza ifite mu iteramberery’igihugu
Kwishakamo ubushobozi bwo kurihira abanyeshuli batarashobora kurangiza kwishyura amafaranga y’ishuli [Minerval (School fees)].
Nkuko byasobanuwe neza n’aba Prezida bahagarariye CEP/ULK aribo Bwana Muvunyi Hyppolite uyobora CEP ULK Evening ndetse na Uwimana Jackson uyobora CEP/ULK Day, ngo bamaze gusubiza amaso inyuma basanze hari byinshi bashimira Imana bamaze kugeraho ariko bakaba basanga kugeza ubu umuyoboro munini warabaye Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ari nayo bakoreramo.
Ngo uyumuryango CEP/ULK ufitanye imikoranire myiza na Kaminuzaya ULK ishingiye aha nini kubufasha butandukanye iyi Kaminuza idahwema kubaha nko kuba haratanzwe aho gukorera amateraniro, za repetition ku ma korali agize uyu muryango ariyo Turanezerewe Choir ya CEP/ULK Jour (Day) ndetse na JehovahJireh Choir ya CEP/ULK Soir (Evening), sinibyo kandi gusa ngo aya makorali yabashije gusora za Albums zayo Audio kuriTuranezerewe Choir ya CEP/ULK Jour (Day) na Album video kuriJehovahjireh Choir ya CEP/ULK Soir (Evening), aho gukorera amasengesho arambuye kumanywa, kubahari abanyeshuli bagiye bahabwa Bourse(scholarship) binyuze muri Fondation Rwigamba Barinda, guhabwa ahantu ho gukorera ibiterane ku buntu nka Stade ,Salle ,n’ahandi… , ngo ibi byose rero byabateye gutumiza iki giterane kugira ngo basengere iyi Kaminuza ya ULK banayisabira umugisha kugira ngo ibikorwa byayo bikomeze bitere imbere.
Ikindi bakomeje babwira abari aho mu giterane ni uko mu murimo w’Imana bakora bahuye n’ingorane y’abanyamuryango babo bagera kuri 27 (11 biga kumanywa na 16 biga nimugoroba) kugeza ubu batari bashobora kwishyura amafaranga y’ishuli yose (School fees); yose hamwe barimwo umwenda wa 5.500.000Frws, cyane cyane ko babonaga ntahandi bakura, ariko hamwe no gusenga Imana basanga ari ngombwa kwishakamo ubushobozi bityo bakaba igisubizo cy’icyo kibazo.
Aha icyatumye aba banyeshuri bananirwa kwishyura amafaranga yose y’ishuri, bamwe batangiye bafite akazi karahagarara, abandi bishyurirwa n’abavandimwe nabo bagira ibibazo bibabuza gukomeza kubafasha ndetse abandi bishyurirwaga n’imishinga ibabwira ko bitagishobotse kubafasha.
Abitabiriye iki giterane doreko baribaje aribenshi, bishimiye ikigikorwa ndetse nkuko n’intego yacyo yagiraga iti: Umunyabuntu azabyibuha kandi uvomera abandi nawe azavomererwa ( Imigani 11:25) ,bati rwose birakwiyeko ikigitekerezo gishyigikirwa cyane cyane ko akimuhana kaza imvura ihise bati dukwiye kwishakamo igisubizo, aha rero niho bahereye begeranya inkunga isaga Miliyoni esheshatu n’ibihumbi maganabiri(6.200.000FRW).
Banifuje ko hatekerezwa kuishingwa rya Fondation ihoraho yo gufasha abahuye n’ibibazo nkibi.
Abantu baribaje ari benshi bati ariko hakwiye kujyaho Fondation ihoraho.
Uwatambukije ijambory’imana (Ev.BIZIMANASelemani Claude C/O ADEPR Muhima) yatangaje kogushyira gahunda y’Imana mu buryo byongera iminsi yo kubaho kandi ko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa ati twibutse iminsi yakera tukuramburira amaboko; dukwiye gushimira Imana kuko hari aho tugeze.
Akaba ariko yakomeje abwira abaraho ko birushaho kuba byiza gukora iyi mirimo ngo n’ubugingo nabwoa ribuzima akaba ariyo mpamvu n’abakira agakiza bashya bahabonetse.
Iki giterane rero kikaba cyari kitabiriwe n’amakorali akorera muri uyu muryango wa CEP/ULK ariyo:Turanezerewe Choirya CEP/ULK Jour (Day) ,JehovahJireh Choir ya CEP/ULK Soir (Evening), umuhanzi w’amakinamico mu Rwanda Bamporiki Edouard (Kideyo) akaba n’umunyeshuri muri ULK n’umuhanzi Simon Kabera.
I Butare mu Karere ka Huye hari igiterane cyateguwe na ADEPR Paruwasi Butare Ville.
Iki giterane gifite intego igira iti: Urugo rwiza; ijuru rito. Iki giterane cyatangiye ku wa mbere w’iki cyumweru cyaranzwe n’inyigisho zitandukanye hagamijwe gukomeza ingo no kwibutsa ko ukomeza urugo ari Yesu kandi ko nta busabane nta n’umubano byaba mu rugo Yesu atarurimo.
Iki giterane kitabiriwe n’amakorali ILIBA naITABAZA bikorera umurimo kuri ADEPR Butare Ville. Uyu munsi ku wa Gatandatu igiterane cyitabiriwe na Chorale Hermon yavuye mu rurembo rwa Gisenyi Paruwasi Rubona. Iyi Chorale abantu bayizi mu ndirimbo “AMATUNDA”.
Umushumba w’Itorero rya ADEPR BUTARE VILLE afungura igiterane mu izina rya Umushumba w’Ururembo rwa Butare yasomye ijambo riri mu Itangiriro18:19 rigira riti” kuko icyatumye mumenya ari ukugira ngo ategeke abana be n’abo mu rugo rwe bazakurikiraho…
Yabwiye abari aho ko abashakanye bakwiye gucana itara bakamurikira ababakomokaho ndetsen’abandi bari mu rugo bikanarenga urugo bikagera no mu baturanye n’abandi babareba n’ababumva bakahasoroma imbuto nziza. Gusa yavuze ko buri wese kugira ngo abigereho agomba kwishingikiriza kuri Kriso kuko ari we Tara ritumurikira mu nzira ducamo zose.
Ari Iliba, ari Itabaza ari na Hermon Choir bose baranzwe no kuririmba
indirimbo zigwiriyemo ubutwari bwa Yesu(Intsinzi ye) ndetse
n’ubushobozi bw’Imana yacu. Umwe mu badame ba Hermon Choir usanzweuzwi cyane mu Matunda yivuga, yatambiye Imana yibutsa abantu ibya Dawidi watambye umwitero ukagwa na we ntiyitaye ku gitambaro cyo ku mutwe cyavuyemo igihe yabyinaga,n’inkweto yambaye azita hirya ngo atambire Imana ihoraho!.
Kuri uyu wa Gatandatu igiterane giteganijwe kurangira saa kumi
n’ebyiri n’igice. Ejo kizakomeza ku rusengero rwa ADEPR BUTARE VILLE.
Twakwibutsa ko iki giterane cyateguwe n’abagabo n’abagore ba Butare
Ville.
Hashize iminsi 1000 yose Leta ya Iran yarakatiye urwa burundu umu Pasteur Youcef Nadarkhani azira kuba yaratandukiriye amahame ya kisilamu ngo akiha ibyo kubwiriza abanya Iran b’abisilamu. Mu gihe uwo mu Pasteur ategereje urupfu, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikaba zikomeje gusaba Iran ko imurekura kuko ar’inzirakarengane doreko n’itegekonshinga bitoreye riha uburenganzira buri wese mw’iyobokamana rimunogeye
Impamvu nyamukuru yatumye afungwa ngo n’uko yabujije abana be gusomera Coran kw’ishuri mu gihe ari itegeko muri icyo gihugu ko abanyeshuri bose bafata umwanya bagasoma Coran. Uyu Youcef afite imyaka 35, mbere yari umw’isilamu nyuma aza kuba umukristo, ibyo bikaba ngo ari icyaha gikomeye ku bisilamu guhindura idini yabo wanarangiza ukavuguruza imyemerere yabo.
Pasteur Youcef yafunzwe taliki ya 13/10/2009,N’ubwo Iran yatoye itegeko nshinga rishyigikiye uburenganzira busesuye ku byerekeye iyobokamana, ngo kurekura uyu mu Pasteur biracyarimo urujijo,gusa Amerika yo yashyizeho itegeko ntakuka ry’uko bamurekura kandi vuba bitari byaba nabi.
Source: isange.com
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21-22/07/2012 muri Leta ya Califonia habereye igiterane cyahuje abava mu ma leta atandukanye yo muri Amerika hamwe n’ uburayi,iki giterane kandi kikaba cyari kitabiriwe n’abigisha b’ijambo ry’ Imana batandukanye,aha twavuga nka Pastor Wesige, Bishop Lydia Kinuthia uturuku muri Kenya n’abandi benshi, kikaba cyari gifite intego igira iti “Guhindurirwa izina Yesaya 62”
Ku bwa Pastor Live Wesige umunyarwanda uba muri Texas we yabwirije avuga ko Imana ivuze ko ishaka kuguhindurira izina bivuga ibintu bitandukanye muribyo hakaba hari ibi bikurikira;
1. Imana irakuzi ntiyaha izina umuntu itazi ( Uzwi n’Imana kandi uri uwayo kuko umubyeyi niwe uha umwana izina)
2. Irashaka kuguha icyubahiro
3. Irashaka kuguha ubuzima bushya
4.Irashaka kuguha DNA nshya
5.Irashaka kukuzamura mu mwuka
5. Guhabwa umurage
6. Guhabwa kurindwa (protection) kuko ugusabira umugisha azawuhabwa uzakuvuma nawe azavumwa. Gusa ikibazo ngo ni uko abantu baza kuri Yesu bashaka protection gusa kandi Imana itabazi.
7. Gukiranuka (Gucurwa n’Imana kugirango duse nayo).
Mu nyigisho ze Pastor Live Wesige Yakomeje agira ati: Iyo ufite Yesu uba ufite izina rishya rikubiyemo ibyo byose ariko nta Yesu ntacyo tuba turicyo yongeraho ko izina ryagombye kujyana n’ubuhamya bwiza n’ibikorwa byiza, atanga urugero ku uwitwa Tabita bibiriya ivuga ko yazuwe bivuye ku mirimo myiza yakoraga, akomeza avuga ko . Hari imbaraga mu izina ati Aburamu na sarayi bamaze guhindurirwa amazina nibwo isezerano ryasohoye, Yakobo amaze guhindurirwa izina yitwa Isilayeli yagendanye n’Imana.
Nyuma y’uyu mukozi w’ Imana hakurikiyeho Bishop Lydia Kinuthia uturuka mu gihugu cya Kenya we akaba yarigishije avuga ko tugomba kugaruka ku rufatiro kugira ngo duhindurirwe amazina. Yigishije muri Yeremiya 9:1-9, aho yagize ati Muri iki gihe abantu bo kwizerwa ni bake ndetse no mu nzu y’Imana niko bimeze, Itorero ry ’Imana rigenda rita umurongo, Intama zimwe zarazimiye ndetse hari n’abataza mu itorero kuko imbuto zibuze, akomeza agira ati ; Twahamagariwe kwitandukanya n’iby’isi, Tuzirikane ko urubanza ruzatangirira mu itorero ry’Imana,turekere aho gukinisha Imana nubwo ari inyembabazi, ati kandi Hari igihe izadushyira ku mugaragaro yadukuyeho amaso.
Yigishije byinshi cyane kandi ubona byakoze ku mitima ya benshi,agaruka kandi ku nyigisho igira iti “ umutima w’Umuntu ni nk’ishyamaba ry’inzitane aho ushobora guhisha ibintu ntihagire ubibona, nyamara ngo ikibabaje ni ukwibagirwa ko Imana ari umurondozi w’imitima” asoza agira ati “ Dutinye Imana tureke kuyimenyera, tugaruke ku rufatiro Imana irashaka abayisenga mu kuri no mu mwuka, ndetse atanga inama ko dukwiye kugira inzara n’inyota byo kumenya ibya Data, maze abantu twe kwi byose, twe kwigira inzobere mu by’Imana ahubwo twemerere umwuka wera abe muri twe.
Iki giterane kikaba cyararangiye hasengerwa benshi mu bihannye n’abari bakijijwe barongera bagirana masezezerano mashya n’Imana.
Nyuma bafashe akanya ko kubyinira Imana kuko ibakoreye ibikomeye ikaba ihembuye imitima yabo.
Ababatijwe bose uko ari 231, ni abasore dore ko iki kigo nta mukobwa uhaba, bakaba bariyemeje gukorera Imana, aho bamaze igihe kinini bigishwa n’itorero rya ADEPR, ururembo rwa Gisenyi, ari naryo ryababatirije mu mazi magari y’ikiyaga cya kivu,gikikije ikirwa cya Iwawa kiriho iki kigo.
Usibye umubatizo kuri uru rubyiruko, habayeho n’umuhango wateguwe n’umuryango w’Abagidewoni (Gedeons),aho wahaye ikigo cya Iwawa, Bibiliya 2300, zizafasha urubyiruko rurererwa kuri iki kigo, gukomeza inzira y’ubukristo.
Ubuhamya bwatanzwe n’abababatijwe, abenshi bishimiye intambwe bamaze gutera ibavana mu buzima bubi babayemo, bwiganjemo kunywa ibiyobyabwenge, ubujura, n’ibindi bitandukanye, byose bakoraga mbere yo kugera kuri iki kigo.
Umwe mu babatijwe yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ashimira Imana yabashije kumugeza ku kigo cya Iwawa, dore ko yemeza ko aribyo byabaye intandaro yo kwitekerezaho, agasubiza amaso inyuma akareba uburyo yataye agaciro imbere y’ababyeyi ndetse no mu muryango nyarwanda muri rusange.
Pasitori Kamegeli Samuel, ni umushumba wa Paruwasi ya Rugamba, ibarizwa mu rurembo rwa Gisenyi, yagendeye ku ijambo riri muri Bibiliya, maze asaba uru rubyiruko kuva mu byaha kandi bakumva ibyo babwirwa kandi bigishwa, bityo bikazabafasha kurya ku byiza byo mu gihugu.
Pasitori Kamegeli yabwiye urubyiruko rwo ku kigo cya Iwawa, ko ibihugu bivugwa ari igihugu cyo mu ijuru, ndetse n’igihugu cyo ku isi aricyo cy’ u Rwanda, ati « ibyiza byo mu ijuru muzabiryaho igihe cyose muzaba mutandukanye n’ikibi cyose, naho ibyiza by’igihugu cyanyu cy’u Rwanda muzabiryaho ari uko mwumva inama mugirwa n’ababarera ndetse mwita no ku myuga babigisha izabafasha kwibeshaho ».
Uku gusura kuvanze no kubatiza urubyiruko ruba mu kigo cya Iwawa , byakozwe n’abapasitori batandukanye ba ADEPR, ururembo rwa Gisenyi, bije bikurikira uruzinduko rw’ababyeyi bafite abana baharererwa , rwabaye taliki ya 21 Nyakanga 2012.
Niyongabo Nicolas, Umuhuzabikorwa w’Ikigo cya Iwawa yatangarije Ikinyamakuru izuba Rirashe ko ibi byose bituma uru rubyiruko rurushaho kumva ko rugifite agaciro mu muryango nyarwanda, ndetse bigatuma n’ababyeyi batangira gutegura uko bazakira abana babo igihe bazaba basubiye mu miryango yabo.
Ikigo ngororamuco giteza imbere imyuga kiri ku kirwa cya Iwawa, cyatangiye mu mwaka wa 2010, kugeza ubu abagera ku 1345, bamaze kuhakura ubumenyi butandukanye cyane cyane mu bijyanye n’imyuga, ndetse biteganijwe ko taliki ya 24 Kanama 2012, icyiciro cya gatatu kigizwe n’abagera kuri 750, bazasoza amasomo yabo.
Nyuma y’ingendo z’ivugabutumwa zitandukanye ikomeje kugenda igirira hirya no hino mu gihugu, korali Jehovahjireh yo muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ubu none ho ifite urugendo mpuzamahanga rw’ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu gihugu cy’abaturanyi cy’Uburundi muri kaminuza y’i Ngozi kuva tarikiya 27-29/07/2012.
Nkuko Prezida wa korali Jehovahjireh bwana Ndorimana Phillotin abitangaza, avuga ko bishimiye uru rugendo ngo kuko arirwo rwa mbere bagiye gukorera hanze y’igihugu.
Ati tumaze igihe kitari gito turwitegura haba ari mu buryo bw’amasengesho, imiririmbire, imicurangire ndetse no mu buryo bw’ubushobozi cyane cyane ko tuba turi abanyeshuli. Akaba rero akomeza avuga ko bashimira Imana yagiye ibashoboza mu bikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa bagiye bakora hirya no hino mu gihugu nko kuba barabashije gukora ibiterane bitandukanye by’ivugabutumwa, gusura imfubyi n’abapfakazi b’iNyamirambo, kurihira abanyeshuli bagenzi babo batabashije kubona ubushobozi bwo kwishyura amafaranga y’ishuli yose, kumurika album DVD yabo yambere, ndetsen’ibindi.
Bwana Ndorimana Phillotin Prezida wa korali Jehovahjireh.
Akaba kandi akomeza atangaza ko uretse ingendo z’ivugabutumwa bazakomeza gukora yaba mu gihugu imbere ndetse no hanze yacyo, ati turateganya ko niba ntagihindutse kuzatangaza kumugaragaro album yacu ya kabiri mu kwezi kwacyenda, akomeza avuga ko kandi kuruwo munsi banateganya kuzashaka inkunga yo kugura ibyuma, ati dufite imbogamizi yo kuba tudafite ibyuma bihagije ndetse bikaba bigenda bidindiza rimwe narimwe imigendekere myiza y’ivugabutumwa tuba twateguye.
Jehovahjireh choir rero ikaba ihagurukanyen’abantu basaga 120 barimo abaririmbyi bayo, abavugabutumwa bwiza bwa Yesu kristo batandukanye, iherekejwe kandi na vice representant wa ADEPR Pastor Rutegamihigo Come, Pastor Masumbuko, umuyobozi wa CEP-ULK Soir bwana Muvunyi Hyppolite, n’abandi.
Jehovahjireh choir ikaba ishimira abakunzi bayobadahwema kuyiba hafi muruyumurimo ifite wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo nkuko biri no mu nshingano zayo kuvuga ubutumwa muriza kaminuza, amashuli makuru, secondaire ndetse n’ahandi hose hashoboka ariko ikanabasaba kuzakomeza kuyitera inkunga y’amasengesho kubw’ururugendo no mu bindi bikorwa byayo iteganya gukora.
By Vital Rugwizangoga.
Nkuko twabitangarijwe na Pastor Butera Augustin akaba n’ inzobere mu gutegura ibiterane binini mu karere k’ ibiyaga bigari.
Yatumenyesheje ko iki giterane cyatangiye kuri uyu wa gatatu taliki ya 25-29/07/2012 kikazasozwa kucyumweru. Bagiteguye mu buryo buhuza amatorero atandukanye agera kuri 60 akorera umurimo w’ Imana muri Musoma.
Iki giterane kikaba cyahuje abantu batandukanye bava muri America, Africa yepfo, Kenya, u Rwanda k’ umunsi wa mbere gitangiye cyitabiriwe n’abantu barenga 25000 abagera kuri 3000 bahita bakira Yesu nk’ umwami n’ umukiza bwa mbere.
Abandi benshi bakize indwara, barabohoka, twabamenyesha ko iki giterane gikomeje mwese murararitswe kandi tuzakomeza kubagezaho amakuru yuko kiri kugenda.
Pastor Butera Augustin i Musoma Tanzania
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera indirimbo ye yitwa gutya, ari mu maboko ya polisi n’umugore we akekwaho guca inyuma y’umugore we bikaza butera umutekano mucye.
Ibi byose byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 26/7/2012 ubwo umugore wa Theo yubyutse ajya gushakisha aho umugabo we yaba yaraye. Mu minsi ishize, uyu muhanzi ngo yari amaze igihe atarara mu rugo, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo umugore we yigiriye inama yo kujya kumushakira aho bamumurangiye.
Amakuru dukesha bamwe mu babonye ibi byose biba kandi baturanye n’urugo Theo yafatiwemo, badutangarije ko uyu muhanzi yafashwe aryamanye n’umunyeshurikazi wiga muri ULK.
Umugore wa Theo Bosebabireba akigera mu rugo uyu mugabo we amaze iminsi araranamo n’uyu mugore w’inshoreke ye yahise atangira kuvuza indura, atera amabuye ibirahuri by’amadirishya, induru ziravuga abantu barahurura ari nabwo inzego zishinzwe umutekano zahise zihagera zimuta muri yombi.
Urusaku rukabije mu gace bari baherereyemo nirwo rwatumye abashinzwe umutekano bahagera igitaraganya batwara abo bagore bombi mu modoka ndetse na Theo.
Umugore wa Theo nawe yahise atabwa muri yombi akurikiranyweho guteza imidugararo mu gace ndetse no kwangiza inzu y’abandi, mu gihe Theo n’umugore bari bari kumwe mu nzu bafunzwe kubera ko inzego zishinzwe gukora iperereza zikiri mu kazi kazo.
Theogene Uwiringiyimana ufite imbaga y’abafana kubera ubutumwa buhimbaza Imana buba mu ndirimbo ze, arakekwaho guca inyuma y’umugore we nyuma y’amezi agera ku 8 avuzweho kuba yarafashe umwana ku ngufu agafungwa gusa nyuma byaje kugaragara ko ayo makuru yari ibihuha nkuko Theo yabidutangarije icyo gihe.
Twagerageje kuvugana na Theo Bosebabireba dusanga umurongo wa telefoni we ufunze, tugerageje kuvugana n’umujynama we Dj Theo na we dusanga terefoni ye ifunze.
Twanahamagaye umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda dusanga afite akazi kenshi ntibyadukundira kuvugana na we.
Turakomeza kubakurikiranira ibijyanye n’iki kibazo kugirango hamenyekane byinshi kuri cyo.
Munyengabe Murungi Sabin.
source: inyarwanda.com
Nyuma y’amakuru yakwirakwiye ku mbuga za interineti hirya no hino ndetse no ku maradiyo avuga ko Theo Bosebabireba yatawe muri yombi azira guca inyuma umugore we, uyu muhanzi n’umugore we barahamya ko ibyabaye byose ku munsi w’ejo byakozwe na Satani bityo agasaba abakristu bose, abafana be n’abo basengana gusenga bashikamye kuko sekibi adashaka ko umurimo w’Imana ukorwa.
Mu kiganiro twagiranye na Theo n’umugore we nyuma y’amasaha make habaye ikibazo cy’ubwumvikane buke hagati ye n’umugore we kugeza ubwo abapolisi baje bakabajyana kumurenge wa Gisozi, yasobanuye neza ko byose hari umuntu ubyihishe inyuma kugeza ubu ariko ntaramumenya.
Yatangiye agira ati: “Byari nka saa yine za mugitondo ndi mu rugo rw’umuturanyi turimo kunywa icyayi. Sinzi umuntu wahise ajya kubwira umugore wanjye ngo ambonye ahantu nifungiranye mu nzu ndi kumwe n’umukobwa. Nawe urabizi ko umugore umubwiye ayo magambo ntiyarya cyangwa ngo aryame. Yahise aza twumva arimo arakubita inzugi n’amadirishya. Hano urabizi ni i Kigali polisi yahise iza iratujyana.”
UMVA IKIGANIRO HANO
Mbere y’uko polisi yinjira muri iki kibazo, Theo Bosebabireba yagerageje kumvisha umugore we ko ntacyabaye ntiyabyumva kugeza ubwo polisi yabajyanye ku murenge wa Gisozi ari naho ibi byose byabereye.
Theo yagize ati: “Batujyanye ku murenge njye n’umugore, nta mapingu bigeze banshyiramo. Twageze ku murenge babaza umugore uko byagenze , baza gusanga ko nta kibazo kiri hagati yacu. Ntabwo bigeze badufunga. Kumenyekana ni ikibazo gikomeye natwe byatuyobeye pe.”
Uyu mukobwa wari kumwe na Theo muri iyi nzu, ngo basanzwe baririmbana muri korali ndetse ngo ubwo ibi byose byabaye bari barimo kuvugana ku bijyanye n’indirimbo. Tumubajije niba bari basanzwe bafitanye ubucuti, Theo yagize ati: “Erega ntabwo twari twikingiranye. Nta bucuti dufitanye ahubwo ni uko ari umuririmbyi turirimbana.”
Icyo Theo asaba abafana n’abakristu bagenzi be, ngo byose ni satani wabikoze igisigaye ngo ni ugusenga bashikamye kuko satani atifuza ko umurimo w’Imana ukorwa. Ati: “Si ubwa mbere habayeho ibihuha, hari ikindi gihe bavuze ko napfuye, ubundi ngo nafashe umukobwa ku ngufu. Sindamenya umuntu ubiri inyuma ahubwo njye nshyira mu gaciro nkavuga ko ari satani wabikoze. Nibihangane ibyabaye sibyo, njye ndi umukristu sinakora amakosa nk’ayo.”
UMVA UKO THEO ASOBANURA UBURYO SATANI YAKORESHEJE ABAKOZI BAYO ASHAKA KWANGIZA UMURIMO W’IMANA.
Tuvuganye n’umugore wa Theo, Mama Eric, na we twasanze ntakibazo afitanye n’umugabo we byose ngo ni ibigeragezo bya satani. Ati: “Abari bamuteye icyizere bakigarura ahubwo ni ukuguma bakamusengera kuko turi mu isi irimo satani. Nibasenge kuko ntabwo ari twebwe twenyine twaba dusebye kuko n’umurimo w’Imana waba usebye.”
Munyengabe Murungi Sabin.
Inkuru dukesha inyarwanda.com
Kuri iki cyumweru taliki ya 22 Nyakanga 2012 ku Nkubi mu murenge wa Mukura, Akarere ka Huye ahari umudugudu wa Mukura; umwe muri ine igize Paruwasi ya ADEPR CYARWA hahawe inshingano abakozi b’Imana bazafasha abasanzwe bakora uyu murimo muri Paruwasi.
Mwalimu mushya Mukashyaka Odette asengerwa.
Aba mbere bahawe izi nshingano ni abadiyakoni batanu biyongereye mu murimo kugira ngo bafashe abasanzwe bakora uyu murimo kubaka ubwami bw’Imana kugira ngo umurimo wa Kristo ukomezwe mu isi.
Uwa Kabiri ni umubyeyi wagizwe umuvugabutumwa (Mwalimu) w’umudugudu ku mugaragaro. Uyu nta wundi ni Madame Odette MUKASHYAKA wakoraga uyu murimo kuva taliki ya 5 Ukuboza 2010 nk’umuvugabutumwa w’ubushake (udasengeye) ku mudugudu wa Mukura (dore ko iriya taliki yavuzwe haruguru ari na ho umudugudu wafunguriwe).
Madame Odette yagaragaje cyane impano y’ubuyobozi ubwo yafashaga Chorale Gosheni mu gihe kitari gito ubwo yari umuyobozi wayo.
Uwayoboye iyi mihango ni Pasteur Gatware Herman Umushumba w’Itorero rya Cyarwa aho yasomeye abari aho ijambo ry’Imana riri mu Itangiriro 12:1 ahavuga ku ihamagarwa rya Abrahamu, no Kuva 3:11 ahagaragaza ukuntu Mose yahamagawe, asoreza mu Abacamanza 6:11 Ahavuga ihamagarwa rya Gidiyoni.
Yibukije abari aho ko umuntu akwiye kuba uwahamagawe n’Imana kugira ngo abashe gukora umurimo wayo neza.
Habonetse n’akanya ko gucinya umudiho bishimira ibyo Imana yabakoreye.
Vincent Muhawenima.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 28/07/2012 kunzu mberabyombi (CFR) hamuritswe igitabo gikubiyemo iterambere ry’ ururembo rw’ umujyi wa Kigali mu myaka itanu iri imbere (2013-217).
Iki gikorwa kikaba cyahuje abashumba bo muri iri torero, abakuru b’ itorero hamwe n’abashinzwe iterambere mu matorero (Paroisse) agize ururembo ry’umujyi wa Kigali , hakaba hari kandi ndetse n’abashinzwe iterambere mu rurembo, umushyitsi mukuru akaba yari umuvugizi w’Itorero rya Pentecote mu Rwanda Pasteur USABWIMANA Samuel.
Mu ijambo rye umuvugizi w’ Itorero rya ADEPR mu Rwanda akaba yasomye ijambo ry’Imana riri umwa bwiza bwanditswe na Matayo 25:14, Abefeso 4:15-16 Aha hose hagaragaza ko abantu bakwiye gukoresha neza italanto (impano) bahawe, yakomeje avuga ko buri mpano iri mu itorero ikwiye gukoreshwa kugira ngo yungure itorero n’ iguhugu muri rusange.
Yakomeje avuga ko cyera Itorero rya ADEPR bavugaga ko risengeramo injiji gusa, ariko ubu bakaba bashima Imana ko Atari ko bikimeze ndetse ati: ntawabasha kubivuga kuko dufite abanyabwenge bari mumakaminuza arenga 22 aho hose tuhafite amatsinda banasengeramo CEP (Communaute des Etudiant Pentecotiste) kandi ngo hari na benshi baharangije bari mu itorero. Akomeza akangurira abashumba gukoresha izo mpano neza.
Naho Bwana MBERABAHIZI Emmanuel umuyobozi w’ Iterambere mu rurembo rw’ umujyi wa Kigali yashimiye abaje bose muri uyu muhango wo gushyira ahagaragara umurongo ngenderwaho w’iterambere ry’ ururembo rw’ umujyi wa Kigali ndetse anakira Madame Docteur UWANYIRIGIRA Elizabeth ari nawe wayoboye commission yize uyu mushyinga w’ Iterambere.
Mu ijambo rye Docteur Elisabeth akaba yarakomeje ageza kubari aho bimwe mubyo bize ndetse bizibandwaho muri iyi myaka 5 iri imbere, muri byo akaba yagarutse ku :
Ivugabutumwa n’ imiyoborere inoze; Imibereho myiza, imibanire n’ ubuzima; Kurwanya ubukene n’ ibikorwa remezo; Uburezi no kongera ubushobozi; Guharanira ubutabera n’amahoro no kongera imikoranire myiza na leta n’abandi bafatanyabikorwa.
Mu gusoza Twegereye umushumba w’ ururembo rwa Kigali Reverand Pastor Kalisa Emmanuel adutangariza ko bahamagaye abashumba n’ impuguke zishinzwe iterambere mu matorero yabo yose kugira ngo berekwe uyu murongo ngenderwaho w’ Iterambere ry’ ururembo. Ati intego twihaye twifuza ko yaba iya matorero, kandi hazaba igenzura kugira ngo bitazaba amasigara cicaro.
Abajijwe icyo iryo terambere rizafasha irisanzwe rikorwa muri Leta, yasubije ko itorero rikorera muri Leta akaba ariyo mpamvu rikwiye kunganira ibikorwa muri Leta , atanga urugero ko Atari ivugabutumwa gusa bakora ko ahubwo banagira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage ati kandi hari uburezi, kwimakaza umuco w’amahoro ngo ibyo byose itorero rikaba rifata iyambere mu kubigira ibyaryo.
Mu bindi yadutangarije Reverand Pastor Kalisa Emmanuel,yatubwiyeko mu kujijura abaturage batita ku idini uwo bajijura aturukamo ahubwo ko babikora kugirango buri mwene gihugu wese abashe kuba yava mu icuraburindi rishingiye ku bujiji ngo dore ko ubujiji aribwo bwagejeje abanyarwanda kuri Jenocide yakorewe abatutsi mu mwaka 1994,kuri we akizerako iyi gahunda bihaye izatuma buri munyarwanda abasha guhumuka kuburyo ntawamushora mu bikorwa bibi uko yiboneye, ati abarangije kwiga gusoma bahita bakomeza no kwiga imyuga ngo muri iki cyerekezo hakaba hanarino gahunda yo gukumira amakimbirane.
Abajijwe kubibazo by’ ibiyobyabwenge biri murubyiruko? Yasubije ko bagiye kuzamura uburyo bwo kwigisha bunoze ati benshi bazakizwa kuko abo banywa ibyo biyobyabwenge nibo bajya no guhohotera igitsina gore,akaba yizeza abanyarwanda ko bizashoboka cyane ko ngo bafite abantu benshi bagiye bava mu buraya mu kunywa urumogi n’ ibindi bibi byinshi ati dufite icyizere ko nidukomeza kwigisha benshi bazakizwa.
Asoza yasabye abakristo ko bazamura imyumvire kugira ngo uyu murongo ngenderwaho bawugire uwabo biyubake bubake ingo zabo bubake itorero n’ igihugu muri rusange kandi babisengere ntibizabe amasigara cicaro kuko mu gusenga harimo imbaraga zizafasha uyu murongo ururembo rwiyemeje ko ugera ku ntego yawo, ndetse akaba yaboneyeho no gusaba Leta ko babaha aho bakorera uhereye mu mudugudu no mu itorero ry’akarere kandi bakabafasha gukangura abataramenya gusoma no kubara kuko ngo bigisha batarobanuye kumadini, Ikindi ngo bifuza gufasha abantu kwikura mu bukene bibumbira muma Koperative, ngo Leta nifafashe kumvisha abaturage kuko tutarobanura abantu.
Kuri iki cyumweru taliki ya 29/07/2012 mu Murenge wa Gahanga aho itorero rya ADEPR rikorera habereye igiterane cyitabiriwe n’abantu benshi. Saa mbiri n’ igice nibwo iyi Korare yari ihageze iherekejwe n’abaterankunga batari bake.
Hari kandi n’abashyitsi batandukanye barimo Christine wakomotse muri Danemark hakaba kandi hari na Ferdinand umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’ Uburundi hari kandi n’umushumba w’ Itorero rya Karama Kayonga Canezius waturutse mu rurembo rwa Kabuga akaba ari nawe mushyitsi mukuru muri iki giterane.
Mu ijambo yigishije abari bateraniye aho yasomye Matayo 19:16 akomeza avuga ko mu rusengero tuba twaje kwiga ariko ko kanditudashyirira mu bikorwa ibyo twize mu rusengero ahubwo ko ari mu buzima bwacu bwa buri munsi. Aho niho tugomba kugaragariza ko dukunda Imana.
Ati igituma abantu badashyira mu bikorwa ibyo bize ati nuko hari abakristo bamwe bakunda iby’ isi no kubyinezezamo kandi iyo ubaye incuti y’ isi uba umwanzi w’ Imana kuko ntawakeza abami 2. Ikindi hari abadaha agaciro ubugingo buzaza bityo ntibitandukanye n’ inshuti mbi cyane ko aricyo catumye abisirayeli bifatanya na Bayali bakarimbukira mu butayu.
Nyuma y’ iyi nyigisho abatari bake bafashe icyemezo cyo gusengerwa ngo babe abakristo beza bashyira mu bikorwa ibyo bigishwa mu ijambo ry’ Imana. Yakomeje asengera abarwayi abanza gutanga ubuhamya ko umugore we yarwaye akanyama ko mu nda kajemo utubuye noneho bamwandikira kumubaga.
Bucya bari bumubage ari ku cyumweru ajya mu rusengero kugira ngo yiragize Imana izamurinde. Baramusengeye arakira bukeye kuwa 1 yagiye kwa muganga babanza kumucisha mu cyuma basanga nta tubuye tugaragara mu nda ye: aba Chinois birabatangaza bahita bamusezerera . Ati: Imana yakijije umugore wanjye ntakiyinanira.
Nyuma ya saa sita hakomeje igitaramo cy’ indirimbo. Wabonaga abantu bafite amatsiko yo kumva indirimbo nziza za korare Imihigoyabera n’ umuhanzi Ferdinand wakomotse i Burundi.
Twabamenyeshaga ko habaye n’ ubwitange bwo gushyigikira Korare Messengers yifuza kugira ibyuma byo kubafasha umurimo w’ Imana hakaba habonetse inkunga ingana na miliyoni irenga igiterane kikaba cyashojwe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Mu gihe abakristo benshi bakomeje kubura amahwemo bitewe n’intagondwa zikomeje kugaba ibitero buri ku cyumweru,ari nako bamwe bapfa urwagashinyaguru,kandi Leta irebera ntigire icyo ibivugaho,byatumye bamwe mu bapasiteri aho muri Nigeria,barasaba Leta zunze Ubumwe za A,Erika oko zibarenganura kuko uburenganzira bw’ikiremwamuntu butarimo kubahirizwa muri Nigeria.
Pasitor Ayo Oritsejafar ukuriye ubumwe bw’abakristo bose aho muri Nigeria,aribyo bita CAN Christian association of Nigeria,uwo muyobozi aherutse guhamagarwa na Amerika gusobanura akarengane barimo gukorerwa kandi leta yigaramiye,mubyo yatangaje harimo kuba Leta yabo ibatererana ndetse ko n’uruhare runini rw’akarengane kabo ngo gaterwa na leta ijenjetse igendera mu kwaha kwa kisilamu.
Pasitor Ayo yanatangarije Ijwi ry’Amerika ko n’ubwo Boko Haram uwo mutwe w’iterabwoba ukomeje kwifuzako Nigeria yose yagendera ku mahame ya Kisilamu,ngo ibyo ntibishoboka namba kuko n’ubusanzwe Nigeria igizwe n’ibice bibiri kandi bigari aribyo abemera Muhammad ndetse nabemera Kristo ndetse ngo ibarura rusange riherutse gukorwa ryasanze abakristo ari bo benshi.Ibi ngo Leta yarikwiye kubishingiraho,bityo ikabyumvisha Boko Haram ikareka kwica ahubwo ikubakana igihugu n’abagenzi bayo b’abakristo.
Inkuru dukesha urubuga rwa isange.com
Itorero rya ADEPR Gahogo ribarizwa mururembo rwa Gitarama ho muntara y’Amajyepfo mukarere ka Muhanga, kuri iki cyumweru tariki ya 29/7/2012 rwahaye inshingano abapasteur ba 3 bashya.
Ababa Pasteur bashya aribo NIYONZIMA Alexis, NDAMUKUNDA Emmanuel na HATEGEKIMANA Protogene bose ni abagabo bari hagati y’imyaka 32 na 38, bose bakaba baribasanzwe bafite izindi nshingano mu itorero doreko Alexis na Protogene bari Abadiakoni naho Emmanuel akaba yari Mwarimu (Umuvugabutumwa).
Abaha inshingano, Umuvugizi wa ADEPR USABWIMANA Samuel, yababwiyeko bagomba kuba abagabo nyabagabo bakitangira abo bayobora kandi bakarushaho kugira uruhare mu iterambere ry’abakirisitu bahawe kuyobora n’abanyarwanda bose muri rusange.
Yakomeje ababwirako bagomba kurwanya icyazana amacakubiri mwitorero ndetse no mubanyarwanda muri rusange ndetse bakitangira umurimo haba mumvura nyinshi ndetse no muzuba ntibacogore .
Ababajije niba hari ikimenyetso bafiteko bahamagawe n’Imana koko cyangwa ari amarangamutima yababatoranije, bose bahamijeko bahamagawe n’Imana kuko yariyarabibabwiye mbere y’igihe.
Bose barahiriye kumugaragaro kuzubahiriza inshingano bahawe ndetse n’abafasha babo bemerako bahabwa izonshingano kandiko bazababa hafi munshingano bahawe.
Itorero rya Gahogo ryari rifite Abakurubitorero 6, ariko kuko rigenda ryaguka imirimo yiyongera ryongeyeho abandi 3.
NTAKIRUTIMANA Emmanuel agakiza.org i Muhanga
Itorero rya ADEPR Gahogo riherereye mururembo rwa Gitarama muntara y’amajyepfo, kuri iki cyumweru tariki ya 29/7/2012 ryatashye kumugaragaro insengero 2, rumwe ruherereye kumudugudu wa Ruvumera urundi kumudugudu wa Gahogo.
Azifungura kumugaragaro , umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda nyakubahwa USABWIMANA Samuel, yavuzeko nabatubanjirije Biblia igaragaza nk’icyitegererezo nka Salomon bagize ishyaka ryinshi ryokubaka inzu y’Imana(urusengero) kandi baranabikora. Ati: Namwe rero ibimwakoze mwubaka insengero mwarimuyobowe n’umwuka w’Imana kandi sikubw’imbaraga zanyu ahubwo mwabifashijwe n’Imana.
Umuvugizi afatanije n’abandi bayobozi bitorero bakomeje basengera izonsengero ngo imbaraga z’Imana zizitahemo. Izo nsegero zombi zatwaye million 140. Urwa Gahogo 71, Ruvumera 69.
Itorero rya ADEPR Gahogo riherereye muntara y’Amajyepfo, akarere ka Muhanga, mumurenge wa Nyamabuye, rikaba rifite imidugudu 7.
NTAKIRUTIMANA Emmanuel agakiza.org i Muhanga
Mu gihe bimenyerewe ko abantu benshi bahurira kurubuga rwa facebook bakaganira (chat) abandi nabo bagahererekanya amafoto n’ubundi butumwa ,aba bo basanze icyababera cyiza ari uguhuzwa nayo basenga ndetse bakanasangira ijambo ry’Imana ngo kuri bo bakaba banateganya kuzakora ibindi bitandukanye bishingiye ku ijambo ry’Imana.
Ntaba ndi rero ni itsinda ryitwa HOH (Heaven is Our Home) ugenekereje mu Kinyarwanda bitwa iwacu ni mu ijuru,bakaba barahuye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 28 Nyakanga 2012 ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu mugi wa Kigali I Gikondo .
Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’iri tsinda Bwana RUTAGUNGIRA Ernest yadutangarije ko iri tsinda HOH ryatangiriye kandi rikaba rikorera ku rubuga rwa face book, rikaba rigizwe n’aba kristo baturuka mu matorero atandukanye, kuri ubu bakaba bagera kuri 25.
Mu ntego zabo ngo rikaba rigamije:
– Gufasha buri umwe wo muri bo gukomera mu gakiza, binyuze mu gusangira ijambo ry’Imana kuri facebook, gusenga no gusengerana, Kugira uruhare muguhindura ubuzima bw’abatazi Imana guhinduka kuba bwiza, kugirana inama hagati yabo no gushaka icyatuma baba muri iyi si amahoro, kwibukiranya ko mu isi atari iwacu ahubwo iwacu ari mu ijuru, kuri ubu rero ngo bakaba bahuye kugirango bamenyane,ndetse kugirango baganire imbona nkubone, cyane ko benshi muri bo bajyaga baganira bataziranye.
RUTAGUNGIRA akaba yakomeje atubwira ko iki gitekerezo bakigize nyuma yo kubona ko abantu benshi ku isi bitabira urubuga rwa Face book,bityo biyemeza gukoresha iyo nzira y’ivugabutumwa kuri face book kugirango barusheho kugeza ubutumwa bwiza kubasanzwe basenga bahurira kuri face book ndetse n’abadasanzwe basenga ,ndetse ati n’ubwo Atari bo bambere batangiye amatsinda nk’aya kuri face book, asaba n’abandi bafite intego nk’izabo ko babishyiramo imbaraga cyane kugirango barebe ko benshi barusho kumenya Imana.
Ku bwa Madame Christine NIZIGAMA umunyarwandakazi wari waturutse mu gihugu cya Denmark, akaba n’umuvugabutumwa bwiza, yadutangarije ko yishimiye iri tsinda cyane akaba aribonamo umusaruro, ati : N’ubwo hari abahuzwa na face book bakayivugiraho ibitubaka ubugingo, birakwiye ko abakirisitu by’umwihariko abanyarwanda bafata iyambere mugukoresha uburyo bwose babonye ngo ubutumwa bwiza bukwire ku isi hose harimo n’imbuga za internet, cyane ko igihe tugezemo isi yose ifite umuvuduko mwinshi mu ikoranabuhanga .
Mu bibazo by’amatsiko twabajijwe umuyobozi w’iri tsinda HOH, twamubajije uko bategura amasengesho bataziranye cyangwa se batari kumwe atubwira ko kuri bo nta kibazo na kimwe kirimo cyane ko icyingenzi ari uguhuza umutima bakazamura kwizera, tumubajije niba iri tsinda nta zindi nyungu ryaba rifite harimo no kwishakira ubushuti hagati y’abarigize gusa, asubiza muri aya magambo: ati “Uwaduha amahirwe hakaboneka urukundo hagati yacu abagize HOH,ndetse n’abantu bose muri rusange byaba ari byiza cyane ,ndetse cyaba ari igisubizo ku isi yose muri rusange cyane ko bimwe mubituma basenga mu buryo bwose ari ukugirango ku isi haboneke amahoro kandi akaba ataboneka hatabonetse urukundo”.
Pasiteri Francoise Mukamurenzi uyobora urusengero rw’idini rya Redeemed Church ruzwi nka Horeb Church, yatawe muri yombi na Polisi nyuma y’aho umukobwa w’imyaka 15 apfiriye mu rusengero ayobora.
Nk’uko byanditswe na The New Times dukesha iyi nkuru, uyu mukobwa wapfuye yitwaga Ariette Tuyisingize, akomoka mu kagari ka Butare, Umurenge wa Kabacuzi ho mu karere ka Muhanga. Polisi yatangaje ko yavanywe iwabo n’ababyeyi be bavugaga ko yafashwe n’amadayimoni, basaba ko Pasiteri yamukiza.
Ubwo uyu mukobwa yitabaga Imana kuri uyu wa Kane, hari abandi bantu barwaye bari bategereje kuri urwo rusengero ruri ahitwa Nyamagana mu karere ka Ruhango, nk’uko Polisi yabitangaje.
Ukuriye Polisi mu karere ka Ruhango, CIP Mark Gasanganwa, yabwiye The New Times ko iperereza rimaze kwerekana ko uyu mukobwa yapfuye amaze iminsi itandatu muri urwo rusengero. Bivugwa ko uyu mupasiteri yagerageje guhisha urupfu rw’uyu mukobwa akimara gushiramo umwuka. Ngo yaba yarasabye abakirisitu be kutavuga ibyabaye, ariko nyuma y’igihe gito, umwe mu baturage akabibwira Polisi.
Ariette yitabye Imana kuwa Kane hafi mu ma saa cyenda z’ijoro, Pasiteri atabwa muri yombi saa kumi z’umugoroba. Umwe mu ba polisi yagize ati “ Yari arwaye aho kumujyana kwa muganga, ababyeyi be bamuzana ku rusengero,..abantu bagomba kumva ko n’iyo umuntu avurwa n’imiti, ashobora gusenga Imana ikamwumva.”
Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kabgayi, aho bari gukora isuzuma ry’impamvu y’urupfu. Ukuriye Police mu karere k’Amajyepfo, CSP Elias Mwesigye yaburiye abanyamadini ababuza kwigisha abantu ko bashobora gukira bativuje, ati “Polisi ntiyivanga mu burenganzira bw’imyemerere y’amadini. Ariko ntituzihanganira abazabangamira umutekano rusange.”
Yongeyeho ko abayobozi b’amadini bagomba kumenya ko bibujijwe kubuza abaturage kwivuza igihe cyose barwaye, ati “Ibi binyuranije n’amategeko,kandi utazabyubahiriza azakurikiranwa.”
Kuwa Kane ushize, abantu16 bo mu idini ryitwa “Abagorozi” bashyizwe imbere y’urukiko mu Ruhango bashinjwa kubangamira gahunda za Leta. Aba banyamadini hamwe n’imiryango yabo ngo ntago bemera kwiga no kwivuza, ndetse bamagana gahunda zimwe za Leta zirimo Umuganda, n’ubwisungane mu Kwivuza.
inkuru dukesha igihe.com
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 03/08/2012 Itorero rya ADEPR ryashoje amahugurwa y’ iminsi ine yahuje aba Pastor bose bagize ururembo rw’ umujyi wa Kigali hakaba kandi hahuguwe n’abayobora abagore muri uru rurembo hamwe n’abakora igikorwa cyo kwigisha abana.
Abahuguye bari itsinda ry’abakozi b’ Imana bavuye muri America bava mu muryango witwa Global Teaching Network.
Umuvugizi w’ Itorero rya ADEPR Past Usabwimana Samuel mw’ ijambo yagejeje ku bari bari aho asoza aya mahugurwa ku mugaragaro yashimiye abashyitsi uburyo ki bitanze bakaza gukorera Imana muri Africa byumwihariko bakaza gufasha abakozi b’ Imana bo mu Rwanda. Ati imbuto mubibye niyo agaciro gakomeye.
Yakomeje asaba abahuguwe ko bagenda bagashyira mu bikorwa ibyo bize kandi bikazagirira umumaro abakristo benshi bayobora.
Umuyobozi w’ iri tsinda mwene Data Uzabakiriho Faustin yakomeje avuga ko ashimira Imana uko bakiriwe mu Rwanda kandi ati twazanywe n’ urukundo rw’ Imana kandi twifuza gusangira ibyiza biri mu ijambo ry’ Imana. Yakomeje ashimira abayobozi ko bashimye amahugurwa yahawe abakozi b’ Imana. Yashoje asaba ko Itorero ry’ Imana ryo mu Rwanda ryaguma mu ijambo ry’ Imana.
Abo bakozi b’Imana bahuguye ku gitabo cya Daniyeli, Ibyakozwe n’ Intumwa ndetse banavuga no ku buyobozi bwiza n’ishyingano z’ umuyobozi.
Amahugurwa yashojwe n’ igikorwa cyo gutanga inyemezabumenyi (Certificate) ku bahuguwe bose, nyuma ubuyobozi bw’ Itorero busabira umugisha abashyitsi.
Kuri iki cyumweru taliki ya 05/08/2012 ADEPR Remera ishami rya Kibagabaga yatashye urusengero rujyanye n’ icyerekezo 2020. UYu muhango wari witabiriwe n’abashumba bayoboye ama Paroisse 18 akorera mu mujyi wa Kigali ndetse na Korare Amahoro muri ADEPR Remera ikundwa n’abantu benshi cyane.
Hari kandi na Bureau ya ADEPR ; umushyitsi mukuru akaba yari Umuvugizi w’ Itorero ry’ ADEPR ry’ Urwanda ADEPR Rev. Pst Usabwimana Samuel. Mbere yuko afungura uru rusengero ku mugaragaro yabanje kuvuga amateka y’ inzu y’ Imana ati iyo twubaka si ugupfa kubaka kuko urusengero Atari nk’ izindi nzu zose ahubwo n’ahantu ho gusengera Imana.
Mbere yuko umuvugizi afungura urusengero, abashumba b’ Itorero babanje gusengera uru rusengero kugira ngo icyubahiro cy’ Imana cyinjirane n’ Itorero kandi igihe cyose hagize uza kuhasengera azahasange ubwiza bw’ Imana abashe gusubizwa ibyifuzo afite.
Twabamenyesha ko Itorero rya ADEPR ritubaka insengero gusa ahubwo bakora n’ ibikorwa by’amajyambere aha twavuga nk’urugero mu bijyanye n’ uburezi, ADEPR imaze kugira amashuri mato agera kuri 160 aboneka mu duce twose tw’igihugu ikanagira amashuri yisumbuye 40 . ADEPR inafasha mu burezi bw’ibanze mu kwigisha gusoma no kwandika abataragize amahirwe yo kujya mu mashuri asanzwe, ikaba ifite n’ishami rishinzwe kwigisha gusoma no kwandika ku bataragize amahirwe yo kwiga. Ibyo bikaba byaratangiye ari umushinga wita kuri abo bantu.
Uwo mushinga wakoreraga mu gihugu cyose wubaka amashuri ari nako bashyiraho ibigo byigisha imyuga. Uwo mushinga wigishaga gusoma no kwandika ubu hakaba hari amashuri yigisha gusoma kwandika no kubara ageze ku 3000 mu gihugu cyose. Hari ibigo 48 byigisha imyuga inyuranye harimo: kudoda, kubaka, kubaza, guteka, kuboha uduseke n’ ubundi bukorikori butandukanye.
Afrika Haguruka urabagirane n’igiterane gitegurwa n’itorero rya Zion Temple kikaba gitegurwa rimwe mu mwaka hagati y’ukwezi kwa karindwi n’ukwezi kwa munani, icyo giterane kirangwamo inyigisho zitandukanye zirimo kungera kurema imitima y’abanyarwanda ndetse nizindi nyigisho zo kwiteza imbere.
Ni muri urwo rwego cyongeye gutegurwa ku nshuro yacyo ya cumi na gatatu aho gifite insanganyamatsiko igira iti « Afrika Haguruka urabagirane muri kino gihe cya Yubile yawe » , kuri iyi nshuro hakazaba harimo no gutaramirwa n’itsinda ryitwa Krystaal ribarizwa mu gihugu cya Canada ariko rifite ubwenegihugu bwa Congo, nanone nkuko twabitangarijwe n’umushumba ushinzwe iterambere muri Zion Temple ya Kigali ariwe Pasiteri Kakule, yadutangarije ko icyo giterane kizatangira kuri kino cyumweru taliki ya 5/08/2012 kigeze taliki ya 13/08/2012 nkuko bizwi ko kimara icyumweru.
Pasiteri Kakule yanatumenyesheje ko buri munsi mu gitondo hazajya habaho ikizwi mu rurimi rw’amahanga nka workshop aho habaho guhugurana gutandukanye mu byiciro byose ndetse bishingiye no ku mpano ufite ushaka kuzamuramo, aho twavuga nk’abayobozi, abahanzi ndetse n’izindi nzego, kandi nanone ku bakunda abahanzi hazagaragaramo abahanzi batandukanye baririmba indirimbo zihimbaza Imana habeho no kumva ubuhamya bwa Krystaal ibanga iryo tsinda rikoresha kugirango rigume muri Yesu ndetse no kumukorera.
Umushumba Kakule akaba yashoje ikiganiro twagiranye atubwirako hhari itsinda rigeze kure ritegura icyo giterane harimo Pasiteri Dadu, Masimango n’abandi kandi ibintu byose bimeze neza imyitegura yagenze neza, akaba yasabye abanyarwanda kuzitabira icyo giterane, akaba abizeza ko bazagira ibyo bahungukira byinshi haba mu buryo bw’umubiri ndetse no mu buryo bw’umwuka.
Mu mugi wa Okene ho mu gihugu cya Nijeriya, rumwe mu nsengero rwibasiwe n’agatsiko k’abantu bari bitwaje intwaro mu rukerera ryo kuri uyu wa kabiri, umupasiteri umwe yishwe hamwe n’abayoboke be 18.
AFP , ibiro ntaramakuru by’abafaransa dukesha iyi nkuru, ivuga ko aba bari bitwaje intwaro bakinjira mu rusengero bamishemo amasasu, 15 bahita bapfa abandi 4 bapfa hasahize akanya kubera uburyo bari bakomeretse.
Umuvugizi wa polisi muri iki gihugu cya Nijeriya, Simon Ile yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana impamvu urwo rusengero ruri mu mugi wa Okene arirwo rwibasiwe.
Kugeza ubu abakoze ibi ntibaramenyekana kuko nta numwe wabashije gufatwa kubera ko bamaze kwica bagahita biruka, gusa birakekwa ko baba ari abaturuka mu majyepfo y’uburengerazuba bw’umurwa mukuru Abuja, gusa nk’uko bisanzwe bizwi ko ibikorwa nk’ibi by’urugomo n’ubwicanyi muri iki gihugu bikorwa n’umutwe w’intagondwa z’abayisilamu wa Boko Haram.
Ibi bibaye mu gihe ku cyumweru, umutwe wa Boko Haram wari wigambye urupfu rw’abantu 7 barimo abasilikare 6, aba bakaba barapfiriye mu modoka y’ubwo ivatiri yatezwe igisasu mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu cya Nijeriya.
Nyuma y’uko mu kwezi kwa Kamena, perezida w’iki gihugu cya Nijeriya Goodluck Jonathan yari yashinjije umutwe wa Boko Haram kuba nubundi inyuma y’ibi bikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bidahwema kuba muri Nijeriya, ubu nabwo yongeye kuvuga ko nta bandi bari gukora ibi bikorwa atari uyu mutwe, ugamije guteza umutekano muke n’ubukene mu gihugu.
Inkuru dukesha jesus.rw
Intumbero y’icyi giterane cy’urubyiruko uyu mwaka iboneka muri Bibiriya mu gitabo cya Zaburi 85:6 havuga ngo “ Ntuzagaruka ubwawe ngo utuzure, kugirango ubwoko bwawe bukwishimire?”
Iki giterane gihuza urubyiruko rwa Evangelical Restoration Church District Centre, igizwe na paroisses 15 arizo : Kimisagara, Remera, Kicukiro, Gikondo, Muhanga, Rusororo, Nyamata, Nyacyonga, Gashora,Kacyiru, Kimihurura , Nyarutarama ,Gicumbi, Nyabisindu, Gisoro.
Nkuko twabitangarijwe na Christian Kajeneri umwe mubari kugitegura, uyu mwaka wa 2012 icyi giterane cy’urubyiruko kizatangira kuri iki cyumweru 12/08 kuva saa cyenda z’amanwa (15h00’/3:00pm) kugera Ku wa gatandatu tariki ya 18/08 aho kizajya kiba ayo masaha buri munsi.
Mubavugabutumwa n’abigisha ijambo ry’Imana hazaba hari Apostle Yoshua Masasu , Pst Aaron Ruhimbya, Pst Gasore Constantin, Pst Muzaliwa Prosper, Pst Absalom,Pst Patrick Masasu ,Pst Laurette Tangu, Ev. Kwizera Emmanuel. Kubijyanye n’abahanzi hazaba hari David Nduwimana ( Burundi), Gaby Kamanzi, Patient Bizimana, Arsène Manzi, Shekinah Remera, Shekinah Kimisagara, Shekinha Kicukiro, Shekinah Kacyiru hamwe na Shining stars Drama team, drama team kimisagara, drama team kicukiro. Twabibutsako iyi ari inshuro ya 4 icyi giterane kigiye kuba cyikaba kiba rimwe mu mwaka.
Ibyo twizera:
Rev. David Paul Yonggi Cho, Itorero ‘Ubutumwa Bwiza Bwuzuye’ (Full Gospel), Korea y’Epfo bizera ko:
Twizera ko Bibiliya, Isezerano Rishya n’Isezerano rya Kera, ari ijambo ry’Imana ritavangiye ryahumetswe n’Umwuka Wera, ritabasha kubeshya kandi rifite ubutware.
Twizera ko hariho Imana imwe mu butatu ihoraho iteka ryose: Data, Umwana n’Umwuka Wera.
Twizera ko Adamu waremwe mu ishusho y’Imana yageragejwe na satani umutware w’iyi si maze agacumura. Ku bw’icyaha cya Adamu, abantu bose bahindutse abanyabyaha, bibatandukanya n’Imana, none ubu bose bakeneye gukizwa no kuvuka ubwa kabiri ku bw’Umwuka Wera.
Twizera ko Yesu Kristo ari Imana, yabyawe n’Umwari Mariya, akabatizwa na Yohana Umubatiza mu Ruzi rwa Yorodani, akabambwa nk’Umwana w’intama w’Imana, akazuka mu bapfuye, akazamurwa mu ijuru, none ubu akaba ari mu ijuru yicaye mu cyubahiro iburyo bw’Imana.
Twizera ko agakiza ari ukubabarirwa ibyaha, no kwambikwa gukiranuka kwa Yesu Kristo, n’impano y’ubugingo buhoraho duhabwa ku bwo kwizera gusa, atari ku bw’imirimo.
Twizera ko Yesu Kristo azagaruka vuba, kandi azaza yambaye umubiri amoko amubone.
Twizera ko abapfuye bakijijwe bazazukira guhabwa ubugingo buhoraho kandi umugabane wa bo uri mu ijuru, naho abapfuye badakijijwe bakazukira kubabazwa iteka ryose kandi umugabane wa bo ni ikuzimu.
Twizera ko itorero ari ryo mubiri wa Kristo rigizwe gusa na babandi bavutse ubwa kabiri, babatirijwe n’Umwuka Wera muri Kristo, bagahindurwa bashya, ari bo ubu Yesu ari gusabira mu ijuru, ari na bo azagaruka kubajyana.
Twizera ko Kristo yategetse itorero rye ngo rijye mu mahanga yose ribwirize ubutumwa bwiza abantu bose, abizeye bababatize kandi babigishe.
Byashyizwe mu Kinyarwanda na Simeon Ngezahayo/agakiza.org
Kuwa Gatanu tariki 17/08/2012, saa sita z’amanwa, urubyiruko rurenga 100 rwa za Drama team 8 zitandukanye ruyobowe na Shining Stars Drama team ya Evangelical Restoration Church Remera, rwasuye abarwayi bo mu bitaro bya CHUK, ruganira nabo rubashira n’ibintu bitandukanye birimo amasabune, imitobe (Juice), imbuto zitandukanye, ndetse n’ijambo ry’Imana.
Nkuko twabitangarijwe na Uwera Phanny umuyobozi wa Shining Stars Drama Team ERC Remera, itsinda rimaze imyaka 8 rikora, yadutangarijeko atari inshuro ya mbere basuye abarwayi kuko ari inshuro ya 3, ariko kuriyi nshuro bakaba barahisemo kwifatana nandi ma tsinda atandukanye bakora umurimo w’Imana kimwe, muribo uretse Shining Stars Drama Team yagize icyo gitekerezo ikanabiyobora harimo Drama Team ERC Kicukiro, Drama Team ERC Gikondo, Drama Team ERC Kimisagara, Drama Team St Joseph, Drama Team Glory, The Blessing na The Soldiers.
Uwera Phanny yatubwiye ko basuye ama Salle agera kuri atanu, hose akaba aria ho abana barwarira, bakaba bagiye babasengera, bakanabaganiriza,ndetse bakabaha kuribyo bari bitwaje amasabune, imitobe (Juice), imbuto zitandukanye. Phanny yatubwiyeko ibintu bari bitwajwe byanganaga n’amafaranga y’amanyarwanda ibihumbi maganabiri (200.000Frw) akaba yaravuye muri ayo matsinda atandukanye, buri bose batanga uko bashoboye. Octave uyobora The Blessing akaba yadutangarije ko bifuzako iki gikorwa cyakomeza nibura cyikajya kiba rimwe mu kwezi abiri cyangwa atatu, ntibahuriremu ma repetition cyangwa mu bitaramo gusa ahubwo bakajya banahuzwa no mu bikorwa by’urukundo nko gufasha abarwayi, imfubyi cyangwa n’abandi batishoboye nkuko ijambo ry’Imana ribivugana.
Itorero rya ADEPR mu Karere ka Nyanza ryahereye umubatizo abayoboke baryo muri piscine y’akabari ka Dayenu Hotel tariki ya 17 Kanama muri uyu mwaka.
Amakuru dukesha Kigali today avuga ko abahawe umubatizo uko ari 50 kimwe n’abari babaherekeje muri uwo muhango bari bazengurutse ubwogero bwa “Dayenu Hotel” baririmba indirimbo zihimbaza Imana muri icyo gikorwa cyo kugera ikirenge mu cya Yesu.
Mu gihe ibyo byakorwaga abanywi nabo bari mu nkengero z’iyo piscine bifatira ku binyobwa bisembuye, ubusanzwe abayoboke b’itorero rya ADEPR bafata nk’igicumuro kuri bo.
Bamwe mu bayoboke b’itorero rya ADEPR bagaragaje ko bagitsimbaraye ku myizerere yabo wabonaga uwo mubatizo wahaberaga muri urwo runywero wabashaririye nk’umuti.
Umwe muri abo yagize ati “Rwose ndabona itorero rya ADEPR mu Karere ka Nyanza umwuka w’Imana utakiri kumwe natwe. Ubuse koko byari bikwiye ko tuza kubatirizwa mu kabari nk’aka gacururizwamo ibisindisha no mu mazi abapagani bose birirwa bigaraguramo bambaye ubusa” ?
Pasiteri ati" Ubutumwa bwakwiye kuvugirwa mu kabari
Abandi bo bahimbazaga Imana
Mugihe bamwe baririmbaga abandi bari bumiwe
Undi nawe yunze murya mugenzi we agira ati “Si nibaza ko hari umuntu watinyuka akuzura umwuka w’Imana mu kabari kuko hatandukanye no mu nzu y’Imana”.
Ikindi abakabya ukwemera mu itorero rya ADEPR bavuze ko cyabababaje ngo ni uko amazi ya Piscine yose yo muri za Hotel agibwamo n’abibone baba bashaka kuza kwambara ubusa bashaka kwerekana imiterere y’imibiri yabo.
Ku bw’imyemerere yabo bagize bati “Amazi y’amapiscine aba yuzuyemo ingeso mbi z’ubwibone, ubuhehesi n’izindi ngeso mbi zijyanye n’irari ry’imibiri. Niyo mpamvu rwose nta byaha bakijijwe ahubwo turabona babibateje”.
Iyo batisimu yaberaga mu bwogero bwa Dayenu Hotel naho intebe n’ibyuma by’abariribyi biteye aho abanywi babaga bicaye banywa banafata amafu n’amahumbezi bituruka mu mazi.
Mbere yo gutangira umubatizo nyir’izina abayoboke b’itorero rya ADEPER babanje gusengera amazi y’iyo piscine y’akabali ngo umwuka w’Imana uyeze uyahumanure ndetse uyakuremo imyuka ya gipagani.
Ruhangintwari Gaspard, umushumba w’itorero rya ADEPR mu Karere ka Nyanza, yabajijwe impamvu baje gukorera umubatizo muri ako kabari kandi basanzwe bahita mu ikoraniro ry’abanywi b’inzoga avuga ko aho bageze hose hahinduka ahera.
Yagize ati “Iyaba byashobokaga ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana twabutangira mu tubari kugira ngo abakiri mu by’Isi babivemo bemere Imana mu kuri no mu mwuka”.
Pasiteri Ruhangintwari Gaspard asobanura ko icyatumwe baza guhera umubatizo abayoboke babo muri piscine y’akabari, ari uko amazi yo ku rusengero rwabo yari yabuze maze bagahitamo gukodesha kugira ngo habere umubatizo wabo hatabayeho impamvu yo kuwusubika.
Munana Jean Marie Fabien, umwe mu babatirijwe muri ayo mazi yavuze ko nyuma yo guhabwa uwo mubatizo yahindutse umuntu mushya witandukanyije n’ibyaha. Ngo kuri we yavutse ubwa kabiri kandi ntateze kuzongera gusubira mu byaha yahozemo ukundi.
Ababatijwe basabwe kubera abandi urugero rwiza bakaberera imbuto nziza bihereye aho batuye n’aho bakorera imirimo yabo ya buri munsi.
Uwo mubatizo wakorewe abayoboke bashya 50 itorero rya ADEPR mu Karere ka Nyanza ryungutse wabatwaye amafaranga ibihumbi 50 kugira ngo bashobore kubatirizwa muri piscine y’akabari ka Dayenu Hotel ; nk’uko Pasiteri Ruhangintwari Gasprd w’iryo torero abivuga.
Foto:Kigali today
Ku cyumweru tariki ya 20/08/2012, saa cyenda z’amanwa nibwo Minisiteri ya Rehoboth yameneyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana yaheye imiryango 54 yo mu murenge wa Nyamirambo ihene 20, mu rwego rw’ivuagabutuma n’igikorwa cy’urukundo.
Icyi gikorwa cyabereye ku biro by’umurenge wa Nyamirambo aho bita i Mageragere, cyaranzwe n’indirimbo zitandukanye za Korali Rehoboth, ndetse n’ijambo ry’Imana byose byakozwe na Rehoboth Ministries, iyi miryango 54 y’imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside ikaba yahawe ihene 20 zo kubafasha mu buzima busanzwe. Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Nyamirambo Bwana Alex Nkurunziza yadutangarije ko bishimiye icyo gikorwa cyakorewe mu mudugudu wa Kiberinka, cyo gufasha kwiteza imbere iyi miryango babaha matungo magufi, iyi gahunda ika ije yiyongera juzindi gahunda zatangiye mu gihe cyo kwibuka mu gukomeza gufasha batishoboye barokotse Jenoside badaherana n’abgahinda ahubwo bakomeze bizere ko hari ababbazirikana kandi bari kumw enabo mu buzima bwa buri munsi.
Umuyobozi wa Rehoboth Ministries Douglas yadutangarije ko iki gikorwa kiri mu bikorwa basanzwe bakora byo gufasha abatishoboye, kuko bizerako buretse ijambo ry’Imana n’indirimbo baririmba batanga ari na byiza gufasha batishoboye mu buryo bufatika biri sociale, bakiteza imbere no mu mibereho ya buri munsi. Douglas yadutangarije kandi ko bazakomeza gukora ibikorwa nkibi, bagafata kuri bumwe mu butunzi bufatika bafite bagasura abarwayi, imfubyi, abapfakazi n;abandi bose batishoboye bakabafasha biretse kubabwira ijambo ry’Imana cyangwa kuririmba byonyine.
Mugiraneza Moise umwe mubahewe aya matungo magufi akaba yashimye Rehoboth Choir igikorwa cyo kubafasha babakoreye kuko bibahumuriza kandi bikabereka ko batari bonyine hari abantu babazirikana ndetse zizi hene zikazabafasha kuzamjura imibereyo yabo ya buri munsi.
Kimwe n’umutwe w’intagondwa z’umutwe wa Hezbollah, zifite icyicaro gikuru mu gihugu cya Libani, Perezida wa Irani Mahamoud Ahamedinejad batangaje ko Israel iramutse irashe isasu rimwe ku butaka bwa Irani, bazahita bayihindura ibishingwe.
Iyi nkuru dukesha TV5 ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Kanama, ivuga inerekana inama z’urudaca zikomeje gukorwa ku ruhande rwa Israel, kugira ngo igabe ibitero simusiga ku nganda za Irani zikora ibitwaro bya kirimbuzi.
Ibitero bitahiriye ingabo za Israel ubwo zarwanaga na Hezbollah muri Libani, ku itegeko rya Minisitiri w’Intebe Ariel Sharon n’imwe mu mpamvu zituma uwo mutwe ukomeje kwigamba kuzanesha Israel iramutse iteye Iran.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu na Ehoud Barack ufite Minisiteri y’Ingabo mu nshingano ze, bamaze kwemeza umugambi wo gutera ahakekwa ububiko bw’intwaro za kirimbuzi muri Irani.
N’ubwo bihagaze bityo, Perezida wa Israel Shimon Peres ntiyemeranya n’uwari we wese wifuza gukemura ibibazo yifashishije intambara.
Abahanga mu by’intambara mu gisirikare cya Israel bavuga ko igihugu cyabo kiyemeje gusenya inganda zitunganya intwaro za kirimbuzi muri Iran bizagitwara iminsi 30.
Inkuru dukesha igihe.com
Kuri iki cyumweru taliki 19 Kanama 2012, korali ISHIMWE yakoresheje igiterane muri paruwasi ya Cyegera, umudugudu wa Rukamira, Akarere ka Huye, Intara y’Amajyepfo. Muri iki giterane, iyi korali yataramiye abari bateraniye aho biratinda kuko yatanze ubutumwa mu ndirimbo zigera kuri 25.
Iyi korali ikorera umurimo w’Imana mu Karere ka Karongi, paruwasi ya Kibuye, umudugudu wa KIBUYE yaranzwe no kwiyubaka mu buryo butangaje. Ubusanzwe yavutse mu w’1968, ariko muri Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu w’1994 benshi barapfuye abandi barahunga, bituma korali yose isa n’isenyuka kuko yasigayemo abantu 7 gusa. Kugeza ubu rero Imana yarabaguye bitangaje, kuko babarirwa mu 105 kandi bagizwe n’ingeri zose: abagabo, abagore n’urubyiruko, harimo n’abaterankunga baba mu gihugu cyacu ndetse no ku mugabane w’Uburayi.
Korali ISHIMWE yavuze ubutumwa mu maparuwasi yose agize Ururembo rwa Kibuye, ndetse no mu zindi ndembo zitandukanye mu gihugu cyacu. Yagize kandi n’ingendo z’ivugabutumwa hanze y’u Rwanda, aho yasohokeye mu itorero rya Nzega mu gihigu cya Tanzaniya. Kugeza ubu imaze gusobora alubumu z’amajwi (audio) zigera kuri 6, n’imwe (1) y’amashusho (audio-visuel) bise ISI YARIBUTSWE.
Muri uru rugendo rw’ivugabutumwa, korali Ishimwe yari yaherekejwe n’abakozi b’Imana batandukanye, harimo Rev. Past NTAMPAKA Joseph uyoboye itorero rya Kibuye, ndetse na Pasiteri Amani NTAKARUTIMANA uyoboye umudugudu wa Nyamishaba ho mu Karere ka Karongi.
Muri uru rugendo rero Imana yakoresheje iyi korali cyane, dore ko ngo isanzwe inarangwa n’ishyaka no guca bugufi imbere y’Imana ngo ibakoreshe. Binyuze mu butumwa batanze mu ndirimbo za bo, imitima ya benshi yarabohotse, abandi barahembuka, ndetse abandi benshi bahindukirira Kristo. Iki gitaramo cyahumuje benshi mu bakunzi b’iyi korali batabyifuza.
Jost Uwase agakiza.org
Ni kuri uyu wa gatandatu taliki 18 Kanama guhera saa munani z’amanywa kugeza ku cyumweru taliki 19 Kanama 2012, aho Chorale Bumbogo ikomoka muri Paruwasi ya Butare, Ururembo rwa Kabuga, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali yakoze igiterane cy’ivugabutumwa ku mudugudu (Chapelle) wa Nyabihu wo muri Paruwasi ya Gasiza Ururembo rwa Gisenyi.
Paruwasi ya Gasiza igizwe n’imidugudu 14, ikaba ifite abapasiteri 4 (barimo n’Umushumba wa Paruwasi), abavugabutumwa 13, n’abakristo bagera ku 2,000. Mu bitabiriye iki giterane harimo n’Umushumba w’itorero rya Gasiza Pasiteri HAKIZUWERA Emmanuel, ndetse na Pasiteri SEGATARAMA Faustin (uyobora umudugudu wa Bumbogo) wari waherekeje iyi Chorale, akaba ari na we wari umuvugabutumwa mukuru muri iki giterane.
Ku munsi wa mbere w’igiterane, mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye aho, umwigisha yagize ati: “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wa yo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka… Yohana 3:16” Ku munsi wa kabiri, yigishij ijambo rifite intego igira iti: “Ni gute ngaragara imbere y’Imana?” Mu mirongo itandukanye yasomye harimo Yesaya 1:2-3, 18-19. Yakomeje atanga ubuhamya avuga ko yakijijwe ku wa 25/03/1988, ubwo habaga konseri maze agatinya umuriro w’iteka.
Yarakomeje ati: “Nabonye ukuboko kw’Imana, ubwo narohamaga mu kiyaga cya Muhazi ku italiki ya 4/09/2002, ndi kumwe n’umusare w’umukobwa ndetse n’umugore twari kumwe mu bwato. Mu kurohama, umusare yagiye afatanye n’uwo mugore nanjye ngenda ukwanjye. BURYA NO MU MAZI UMUKRISTO NTIYICA GAHUNDA. Nagiye ukwanjye kuko nari kumwe n’igitsina-gore. Twese twavuyemo turi bazima.”
Amaze kwigisha ayo magambo muri iyo minsi yombi, byagaragaye ko abantu benshi bakiriye ubutumwa bwiza kuko hariho abakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wa bo, abandi barubakika mu buryo bw’Umwuka.
Bene Data, Imana ishimwe ko yahagurukije abakozi benshi, by’umwihariko amakorali asigaye avuga ubutumwa bwiza bwa Kristo ataretse no mu byaro. Imana ibahe umugisha. Ni byiza kandi kubwira abandi aho Imana yadukuye kuko byubaka imitima ya benshi kandi bikababera icyitegererezo cy’uburyo bakwiye kwitwara.
Nyuma y’abantu bamaze iminsi batega abandi ndetse hakaba ubwo babasanga mu mazu bakabatema, haherutse gusangwa munzu umurambo w’umugore warusanzwe akora umwuga w’uburaya aziritswe ishuka mu ijosi, bikekwa ko ariyo yakoreshejwe yicwa.
Nkuko tubikesha banyiri ubwite basanzwe bakora uwo mwuga w’uburaya, ngo bagiye kwinjira mu masengesho bihane bakire agakiza, ngo kuko nabo bafite impungenge yuko nabo ejo bakwicwa bagapfira mu buraya nkuko mugenzi wabo byamugendekeye.
Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa, kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa Abaroma 10:9-10
Bamwe bavuga ko uramutse uguye mu cyaha ushobora gushaka umuntu w’ inkoramutima ukamwaturira utiriwe ujya gushaka Pastor wawe cyangwa Padiri. Abandi iyo baguye mu cyaha nk’ ubusambanyi bahita basengerana hagati yabo bakumva ko barababariwe. Abandi bavuga ko iyo utaturiye mu ruhame mu rusengero utababarirwa, abandi bavuga ko abakozi b’ Imana, aba Pastor aricyo babereyeho abakristo baba bakwiye kubasanga bakabaturira ubwo bakaba aribwo babarirwa. Abandi iyo barangije kwigishwa ijambo ry’ Imana barahamagarwa imbere bagasengerwa bagataha bizeye imbabazi.
Iki kibazo twifuje ko mugitangaho ibitekerezo wowe wumva kwihana no kubabarirwa byakorwa bite? Ni ryari wakumva koko ko ubabariwe tanga igitekerezo cyawe…
Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Kanama 2012, kigahuza amatorero atandukanye ya Gikirisitu kuri Stade amahoro i Remera, umuhanzi wo muri Kiliziya Gatolika Kizito Mihigo, n’umuvugabutumwa wo mu itorero rya Zion Temple Paul Gitwaza, bagaragaje kuvuguruzanya ku byerekeye Bibiliya.
Abagiye bitabira ibitaramo bya Kizito Mihigo, bamenyereye ko mbere yo kuririmba indirimbo ze abanza agafata umwanya wo kuzisobanura, akavuga impamvu yazihimbye. Ibi ni nabyo uyu muhanzi yakoze ubwo yajyaga kuririmba indirimbo Arc en ciel (Umukororombya).
Mu gusobanura iyi ndirimbo, Kizito Mihigo yagize ati “Mu isezerano rya kera, mbere ya Yezu, Bibiliya igaragaza ko rimwe na rimwe Imana yagiraga uburakari bukabije ndetse ikica n’abantu bayo. Urugero ni nko guteza umwuzure ukica abantu batagira ingano nk’uko tubisanga mu gitabo cy’intangiriro umutwe wa gatandatu”.
Yakomeje agira ati “Urundi rugero ni mu gitabo cy’Iyimukamisiri, aho Imana yafashe icyemezo cyo kwica imfura z’Abanyamisiri igihe bari banze kurekura Abayisirayeri, ndetse ikaroha mu mazi y’inyanja itukura abasirikare b’Abanyamisiri bari bakurikiye Abayisirayeri” .
Kizito Mihigo yatanze ingero nyinshi zo mu Isezerano rya Kera, (igihe cya mbere ya Yezu) aho Imana yarakaraga ikica abantu. Yakomeje avuga ko nyuma y’umwuzure Imana yateje abantu bakarimbuka hakarokoka Nowa n’umuryango we, n’ibikoko bikeya, Imana yohereje umukororombya nk’ikimenyetso cy’uko igiye kuzajya ibabarira abantu.
Kizito Mihigo yabivuze muri aya magambo “Imana yagaragaje ubushake bwo kuba Imana Nyirimbabazi mbere yo kuba Imana Nyiruburakari. Ubwo bushake kandi bwarushijeho kugaragara muri Yezu, kuko mu buzima bwe no mu nyigisho ze, ariho hagaragariye imbabazi z’Imana ku buryo buhebuje. Bityo rero, Yezu ni We mukororombya uhebuje, ni nawe ngiye kuririmba kugira ngo asure u Rwanda, maze aruhe Imbabazi n’Amahoro.”
Nyuma yo kuririmba indirimbo Arc en ciel, umuvugabutumwa Gitwaza Paul wari uyoboye gahunda z’igitaramoyafashe ijambo aravuga ati “Nagira ngo mbanze nkosore Kizito Mihigo aho avuze ngo Imana yishe abantu. Ntabwo Imana ijya yica abantu bayo, ahubwo ni Satani ubica. Iyo ubwicanyi buje, Satani niwe wica ntabwo ari Imana.”
Gitwaza yakomeje agira ati “Kizito Mihigo ntimumurenganye, we ntabwo yize teologie (Ibijyanye n’Iyobokamana) nkatwe, ntabwo ari umupasitori, nta n’ubwo ari padiri, ni umwana w’umuririmbyi w’umukirisitu gusa. Ntimubimurenganyirize rero, ahubwo nimuhe amashyi Imana kubera Kizito”.
Kizito Mihigo nawe yaje kugaruka mbere yo kuririmba indirimbo ye Inuma, arongera asubira mu gisobanuro cya Arc en Ciel maze abwira Gitwaza ati “Muvandimwe Gitwaza numvise utasobanukiwe n’ibyo navuze, sinavuze ko Imana ari ingome, ahubwo navuze ko isura yayo y’amahoro n’urukundo yarushijeho kugaragara kuva aho Yezu aziye.”
Uyu muhanzi yongeyeho ati “Mu gikorwa nk’iki gihuje abantu baturuka mu myemerere itandukanye, ntabwo hakwiye kubaho umuntu usa nk’aho ari umwarimu ukosora abandi, kuko byaba ari nko kutujyana twese mu rusengero rwe.”
Mu yandi magambo umuhanzi Kizito Mihigo yavuze, yagize ati “Jyewe ndi umuhanzi wo muri Kiliziya Gatulika, ariko naje kwifatanya namwe kuko nkunda indangagaciro y’ubumwe.”
Nyuma y’uku kuvuguruzanya abantu bose bari bitabiriye iki gitaramo bakomeje kubivugaho ku buryo bunyuranye, bamwe bati ”Gitwaza yarengereye”, abandi bati “Kizito Mihigo ntiyari akwiye kuvuguruza Apotre”.
Kizito Mihigo yadutangarije ko yabonye n’ubutumwa bwanditse SMS bumubwira ko yitwaye nabi kuko yatinyutse gusubiza Apotre Gitwaza.
Munyemana Eric uyobora P.E.A.C.E Plan yaje gusaba imbabazi Kizito Mihigo, avuga ko yoherejwe na Apotre Gitwaza.
Inkuru dukesha igihe.com
Kuricyi cyumweru tariki ya 27/08/2012 kuva saa cyanda z’umugoroba muri Salle ya Hotel Umubaho Kacyiru nibwo Abakorera Yesu Choir yamuritse ku mugaragaro alubumu y’amashusho bise « Ijuru rirataba »
Iki gitaramo cyari kitabiriwe cyane cyagaragarayemo anndi makorale abiri asanzwe azwi kandi akomere mu itorero ry’ADEPR ariyo Kolari Baraka y’i Nyarugenge hamwe na Korali Isezerano rayi yaturutse Musanze (Ruhengeri) mu majyaruguru y’u Rwanda. Alubumu « Ijuru riratabara » iriho indirimbo cumi n’ebyiri (12) murizo harimo « Nyemerera », « Imana nyamana », « Ntabwo ibeshya », « Amaraso ya Yesu » n’izindi. Izi ndirimbo zose zikaba ziri mukinyarwanda kandi zikaba zirimunjyana zitandukanye, amashsusho yazo akaba yarafatiwe mu mugi wa Kigali andi afatirwa mu majyaruguru y’u Rwanda. Nkuko twabitangarijwe n’umwe mubayobozi b’iyi Korali, Ndayambaje Amos ugukora iyi DVD byatwaye amafaranga ari hafi Miliyoni 8 z’amanyarwanda harimo n’imitegurire yo kuyimurika.
Muri iki gikorwa cyo gushyira ahagaragara iyi alubumu y’amashusho « Ijuru riratabara », abantu bakaba bari bacyitabiriye ari benshi, kandi hakaba habaye umwanya wo gushigirira Korali Abakorera Yesu aho haguzwe ama DVD menshi byose hamwe ku mafaranga ari hejuru ya miliyoni imwe n’igice y’amanyarwanda.Iki gitaramo cyikaba kandi cyaranzwe no kwambara neza ku ma Korali yose yari yacyitabiriye ndetse no kuririmba mu buryo bw’umwimerere. Mu minsi iri imbere gahunda Kolari Abakorera Yesu ifite nkuko Amos yabidutangarije hakaba harimo gukomeza gukora ibitaramo ahantu hatandukanye ndetse no gutegura indi alubumu.
Iki giterane cyateguwe n’ubuyobozi bw’itorero rya Kibugo, paruwasi ya Kibungo, ku bufatanye na komite z’abagore mu itorero, nyuma y’aho baboneye ko kizafasha ababyeyi bibana (bahimbwe Rusi na Naomi) bo muri iryo torero, baganira ku ijambo ry’Imana ryo kubakomeza, kubahumuriza, kubafasha no kubereka urukundo nk’uko Ijambo ry’Imana ribivuga.
Icyo giterane cyabanjirijwe n’amasengesho yatangiye kuwa gatanu taliki ya 17/08/2012, cyaranzwemo gusenga, ijambo ry’Imana, ubuhamya, gufashanya no guhana inama zitandukanye kuri abo babyeyi bibana. Aya masengesho yitabiriwe n’abakozi b’Imana, barimo n’Umushumba w’ururembo rwa Kibungo Past KAYIJAMAHE Jean.
Uretse kandi komite z’abagore ku rwego rwa paruwasi, abandi bashyitsi nka Laurence MUKAKABARE uturuka muri paruwasi ya Remera, ururembo rwa Kibungo, yabwiye abitabiriye iki giterane ko bagomba gukomera. Madamu Furaha wo mu rurembo rw’Umutara na we yatanze ubuhamya burambuye bw’ukuntu Imana yabanye na we mu gihe cyose amaze yibana, kandi ahamya ko itigeze imutererana na hato.
Past KAGORORA Gallican yaganirije abo babyeyi bibana ku ijambo dusanga mu 1 Abatesaloniki 4:16-18, ariha intego igira iti: “Ibyishimo bidutegereje mu gihe kizaza”. Yashimangiye ko dukwiye guhumurizanya, tubwirana amagambo meza ko Umwami wacu Yesu azagaruka gutwara itorero rye, akatujyana mu bwami bwo mu ijuru aho tutazongera kubabara ukundi iteka ryose.
Icyo giterane cyashojwe n’igikorwa cyo kwambika abo babyeyi bibana, buri wese ubana n’uwo bashakanye uri mu itorero agambirira kwambika umwe mu bibana, bikorwa mu munezero mwinshi no mu gushima Imana, ababyeyi bibana bagera kuri 87 bahabwa impano zirimo n’ibitenge bifite agaciro ka Frw 432,400.
Umuhango wo gusoza iki giterane witabiriwe n’abashyitsi benshi batandukanye, harimo abakozi b’Imana nka Past KAGORORA Gallican, Past RURANGWA Jean de Dieu, Past NIYONSHUTI Ildephonse, Past MUNYAMBONERA Emmanuel, ndetse n’abavugabutumwa bo muri iyi paruwasi ya Kibungo. Uyu muhango kandi witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma akaba n’umukristo w’Itorero rya ADEPR Kibungo, Bwana Aphrodise NAMBAJE.
Mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye aho, yafashe umwanya wo gutanga impanuro aho yasubiye ku magambo avuga ko idini nyakuri ari isura abarwayi kandi igafasha abapfakazi. Yanihanangirije kandi abakristo ko bakwiye guhora basura abo babyeyi bibana, bakabaganiriza, bakabihanganisha kandi bagafasha abanyantege nke.
Nk’umuyobozi kandi yongeye gusaba ubuyobozi bw’itorero ko bukwiye kwegera abo babyeyi, bukabahuriza mu matsinda abigira imishinga mito yasabirwa inkunga aho bishoboka. Yashimangiye ijambo ryo gusaba abakirisito guhora bishimira mu Mwami Yesu iminsi yose, kandi ngo ineza ya bo ijye imenywa n’abantu bose kuko Umwami wacu Yesu ari bugufi.
Yongeye kwibutsa ko bikwiriye rwose no kubabarana n’abababara, kuko ari cyo gikwiriye umukirisito w’ukuri. Yasojeje ijambo rye aha abantu icyizere cy’ubuzima bwiza bubonerwa mu Mwami Yesu Kristo twizeye.
Muri iki gihe igihugu cya Kenya haravugwa imvururu zidasanzwe zibasiye bamwe mu baturage batuye mu mujyi zishingiye ku rupfu rw’umuvugabutumwa wo mu idini ya Islam ariwe ABDU ROGO MOHAMED.Nk’uko byatangajwe na Leta, ngo nyuma y’uru rupfu , havutse ubushyamirane budasanzwe hagati y’abakristo n’abayisiramu, ngo hakaba hamaze kugwamo abapolisi bagera kuri 3.Visi Perezida wa Kenya Rayila Odinga akaba yatangaje ko batazigera bihanganira abakurura iyi myivumbagatanyo ishingiye ku macakubiri y’amadini kuko asanzwe abanya neza.
Twabamenyesha ko muri izi mvururu hatwitswe insengero nyinshi ndetse izindi zigasahurwa bikomeye, kuri ubu hakaba hatangazwa ko uyu ABDU ROGO MOHAMED yaba yishwe n’abatavugwa rumwe nabo.Kuri ubu rero ngo umutekano ukaba utangiye kugaruka nyuma y’ingamba zikaze Leta yafatiye abari inyuma y’izi mvururu.
Inkuru dukesha isange.com
Umusozi wa Kinyamakara uherereye mu kagari ka Karambi, Umurenge wa Kigoma, mu Karere ka Huye wahindutse Kibeho nshya. Abakristu batandukanye bajya kuhasengera batangaza ko uyu musozi ufite ibanga rikomeye kandi rishingiye ku kuba bahazana ibyifuzo byabo bagataha basubijwe.
Kuzamuka umusozi wa Kinyamakara ni urugendo rw’amasaha abiri arengaho iminota mike uvuye mu isantere ya Karambi, uyu musozi urahanamye bikomeye, ubangikanye n’imisozi nka Gihanda, Gasura ndetse na Gitwa. Iyo ukizamuka uyu musozi uhasanga ishyamba ry’inzitane rigizwe n’ibiti byo mu bwoko bwa Pinus, icyakoze ubunyerere buri muri irashyamba nabwo ntibuba bworoshye.
Gusa usanga ari ahantu hatuje ku buryo bukomeye, uretse kubona abantu baba baryamye hasi cyane ko isaso atari ikibazo kubera Pinusi uhunguka, uhasanga abaruhuka kubera baba baraye ijoro basenga. Gusa gahunda zaho ziba zitandukanye aha ni mu masaha ya saa munani z’amanywa, abana n’abandi bananiwe bararyamye, Gusa abandi nabo umurego mu masengesho ni wose hifashishwa induru n’ibikoresho.
Icyakoze n’ubwo benshi baturuka ahandi baza kuhasengera abaturage bo mu kagari ka Karambi bo babyumva nk’ibisanzwe. Ubwo umunyamakuru yazamukaga uyu musozi yahuye n’umwe mu babashije kugirira umugisha kuri uyu musozi wa Kinyamakara, ni Mukagatare Francoise umwe mu bajyanye icyifuzo cyo gusengerwa kuri uyu musozi ngo yavanye yo igisubizo cyabashije gukemura ibibazo yarafite by’ubukene.
Umwe mubo umunyamakuru yahasanze avuga ko aha hantu hari ibanga abantu benshi bibazaho, kuko abaza bose bataha ibibazo byabo byabo bisubijwe. Gusa kubona abantu bafata umwanya bakaza gusengera muri iyu musozi ngo bifite ibanga bihishe.
Ndikumana Assuman Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Karambi ku murongo wa telephone yatangaje ko Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano bwakunze kugira impungenge z’umutekano w’abasengera muri uyu musozi mu masaha y’ijoro, kuko abahasengera usanga baba bashaka amasaha y’ijoro. Gusa muri gahunda iteganywa ngo hagiye gutunganwa hazitirwe kugirango umutekano ubashe gucungwa mu buryo bunoze.
Inkuru dukesha igihe.com
U Rwanda rwahawe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi UNESCO mu bijyanye na gahunda yo kwigisha abakuze gusoma, kwandika no kubara. UNESCO yagenewe u Rwanda icyo gihembo ishingiye kuri gahunda yo kwigisha abakuze gusoma, kwandika no kubara ikorwa n’Umuryango w’amatorero ya Pentekoti mu Rwanda ADEPR.
Umuvugizi wungirije w’amatorero ya ADEPR mu Rwanda Rev Past Rutegamihigo Come (soma Kome) yavuze ko icyo gihembo gitanga imbaraga kugirango n’abandi Banyarwanda bataragerwaho n’iyo gahunda bazabone amahirwe yo kujijuka.
Umuryango w’amatorero ya Pentekoti mu Rwanda umaze isaga 10 utangije gahunda yo kwigisha abantu bakuru gusoma, kwandika no kubara. Kuva iyo gahunda yatangira, kuri ubu abagera ku bihumbi 100,000 bigishirijwe muri santere 3,500 hirya no hino mu gihugu. Ibi byatumye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi UNESCO ritegura amarushanwa muri iyi gahunda, ari naho u Rwanda rwaje gutwara umwanya wa kabiri nyuma y’igihugu cya Indonesia.
Abahawe amasomo yo gusoma kwandika no kubara bavuga ko iyi gahunda yabafashije kwiteza imbere kuko batari kubigeraho batarajijuka.
Limenyande Innocent Niha ni umuvugabutumwa muri ADEPR, ni umwe mu barimu bigishije muri iyi gahunda kuva mu myaka 10 ishize, avuga ko iki gihembo kije ari nk’ikimenyetso ko batataye igihe, kuko kigiye kubongerera imbaraga.
Umuvugizi wungirije w’amatorero ya ADEPR mu Rwanda, Rev Past Come Rutegamihigo atangaza ko bagiye kongera imbaraga muri gahunda yo kujijura Abanyarwanda binyuze mu kwigisha gusoma, kwandika no kubara.
Aya marushanwa ya UNESCO muri gahunda kujijura abantu yatsinzwe n’ibihugu bitatu: Indonesie, U Rwanda na Colombia, bakazakira ibihembo bagenewe tariki ya 6 Nzeri uyu mwaka ku cyicaro cy’uyu muryango I Paris mu Bufaransa. Ibihembo bagenewe birimo ibihumbi 20 by’amadolari ya Amerika, impamyabushobozi ndetse n’umudari.
Inkuru dukesha Orinfor/Erick Shaba
Nyuma y’igihe kirekire President Obama yaranze kuva kw’izima ku birebana no kuba ashyigikiye ababana bahuje ibitsina ,Hashije iminsi mike Obama atangaje ko atakibashyigikiye ,ibi bikaba byateye Abapastori b’Abirabura babarizwa muri Amerika gukora inama y’ikubagahu igamije kurebera hamwe uko bashyigikira Obama,bakanabyumvisha abakristo bayoboye bityo bakazanamutora mur’uku kwezi k’Ugushyingo doreko icyo bamwangiraga ar’uko yarashyigikiye ababana bahuje ibitsina.
Kuba Obama yarashyigikiye ababana bahuje ibitsina,abakurikiranira hafi ibibera muri Amerika bemeza ko byari kuzamugiraho ingaruka kandi mbi,kuko abirabura benshi bari baramuteye umugongo,byumwihariko abakristo b’abirabura bo bari bariyemeje kuzica amatora,ariko kuva aho Obama abijeje kumva ijwi ryabo,barushijeho kumwiyumvamo doreko ari nawe mwirabura wa mbere wabashije kuyobora Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika bakaba banifuza ko yakwiyongeza n’indi manda.
Ibi bibaye nyuma y’aho mur’uku kwezi kwa Kanama ,abapastori b’abirabura bo muri Amerika bose barimo gusaba abakristo babo ko barushaho gukora ibishimwa n’Imana ari nako bayoborwa n’ijambo ryayo bityo bakirinda iby’inzaduka bitesha agaciro umuco wabo kandi binahabanye n’Ibyanditswe byera.
Ese uru ntirwaba arirwo rufunguzo rwo gutorwa kuri Obama?
Aha bari barimo kumusabira umugisha
Inkuru dukesha isange.com
Rusizi : Pasitori witwa Kimanuka Juvenal w’Umukongomani kuwa 04 Nzeri 2012 yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano, azira gutera imvururu n’imidugararo mu baturage akoresheje imvugo zisebya ubuyobozi bw’igihugu, aho avuga ko bukoreshwa n’imyuka ya sekibi ubu akaba ari kuri Sitatio ya Polisi y’i Kamembe.
Amwe mumagambo uyu Mupasiteri yakoreshaga, ngo yabwiraga abaturage ko ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda bukorana n’imyuka ya shitani.
Nyuma y’umwanya munini imbaga y’abaturage yaje kumwumva bamwe baje kubihirwa n’ayo magambo bahamagara inzego z’umutekano zimuta muri yombi kubwo guteza umutekano muke muri rubanda.
Mukiganiro twagiranye n’uwo mupasiteri , yatangaje ko y’ari yaje gucuruza indirimbo ze no kuvuga ubutumwa bw’ijambo ry’Imana.
Hari abibaza ukuntu yavuye iwabo akaza kuvuga ubutumwa, kandi akabuvugira mu muhanda atari mu rusengero kandi atari umwenegihugu bikabayobera.
Pasitori witwa Kimanuka Juvenal
Kuri icyo kibazo yavuze ko ari umuvugabutumwa utagira umupaka, ko kandi n’abantu benshi bamuzi ko asanzwe abikora kuburyo ngo ntawakwirirwa amwibazaho byinshi.
Jean Pierre Niyibizi ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Rusizi
source: igihe.com
Kuri cyumweru taliki ya 09/09/2012 mu Rurembo rwa Kibungo, Paroisse ya Butama, Umudugudu wa BUTEZI habaye igiterane cyo gukusanya inkunga yo kugura ibikoresho bya muzika bya Korale INZIRA Y’UMWAMI na Korale DUHUZUMUTIMA.
Nk’uko twabibwiwe n’Umuyobozi w’Impuzamakorale aho kuri uwo Mudugudu (Chapelle) wa BUTEZI, Korale INZIRA Y’UMWAMI yatangiye gukora umurimo w’Imana mu mwaka wa 1985, itangirana abaririmbyi 7 ariko hamwe no gusenga Imana no gukoresha ibiterane ahantu hatandukanye muri Paroisse ya Butama yaje kwaguka igera ku baririmbyi 56
Naho Korale DUHUZUMUTIMA yatangiye yimenyereza umurimo w’Imana muri 2005 hamwe n’abaririmbyi 10 iza gusengerwa gukora Umurimo w’Imana ku mugaragaro taliki ya 30/09/2010, nayo yaje gukomezwa no gusenga no kuvuga ubutumwa mu ndirimbo muri Paroisse ya Butama none ubu ikaba ifite abaririmbyi 30, ikindi twongeraho n’uko abaririmbyi bose muri izi Korale ari abahinzi bo hasi rwose ariko Imana ikabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko ari abakozi bayo.
Izi Korale zafatanije Umurimo w’Imana ku buryo buhambaye aho zafatanije kugura ibikoresho bya muzika, maze bagura synthetiseur ihagaze amafaranga 830’000 maze iza gupfa ku buryo butunguranye itaramara amezi atatu maze umurimo w’Imana ubonekamo icyuho ku buryo bugaragara kuko kugeza uyu munsi basubiye inyuma mu kuririmba bakoresheje ingoma kandi muri icyi gihe twese turabyumva ko bigoranye kubyumva
Muri icyo giterane, JOST UWASE nk’Umuvugabutumwa w’uwo munsi yaganirije iteraniro amagambo y’Imana aboneka muri Zaburi 27 :4-6 aho yashimangiye ko umukristo wese akwiye kwifuza guhora ashaka kuba mu nzu y’Imana, kubaha no kumvira Umwuka wera w’Imana kuko nibyo bizamufasha kugirirwa neza n’Imana yewe no mu gihe cy’amakuba ayo ari yo yose kandi ku iherezo rya byose Umukristo akazahabwa n’ubugingo buhoraho.
Irindi jambo riboneka mu Ingoma I 17:9-16 ryifashishijwe mu gukusanya inkunga maze abaterankunga batandukanye, abakristo kimwe n’abandi bashyitsi bakusanya ubutunzi bwabo kuko Umwuka w’Imana yari yabasanze bakemera umuhamagaro n’ubutumire bari bahawe kuko icyuho mu murimo w’Imana cyari cyashyizwe ahagaragara.
Kuri uwo munsi mu Itorero ry’abakristo bake cyane rwose bagera kuri 40 wongeyeho korale ebyili twavuze haruguru hamwe n’abaterankunga n’abashyitsi hashoboye gukusanywa inkunga ingana n’amafaranga 913’280 yaturutse mu baririmbyi hiyongeraho ayandi amafaranga 223’200 yatanzwe n’abandi maze yose hamwe haboneka amafaranga 1’136’480 ku ngengo y’imari ingana n’amafaranga 1’770’000 yari yamurikiwe abari bitabiriye icyo giterane ko ari yo ikenewe ngo umurimo w’Imana ukomeze mu buryo bunoze.
Iteraniro ryashimye Imana cyane ku murimo wakozwe maze hasabirwa umugisha abantu bose uko barambuye ibiganza bagatera inkunga Umurimo w’Imana, habaho gusaba inkunga y’amasengesho, ibitekerezo kimwe n’indi nkunga ku muntu wese ufite umutima wo gufasha kugira ngo uwo Murimo w’Imana ukomeze.
Itorero ADEPR ryagejeje mu Rwanda igihembo ryahawe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi n’umuco (UNESCO) ryaherewe i Paris mu Bufaransa kubera uruhare rwayo mu kwigisha abakuze n’urubyiruko gusoma, kwandika no kubara.
Baririmba bati : “Amasezerano y’Imana iyo wamaze kuyahabwa ujye usenga ugire kwizera ntazahera azaza”, Abapasiteri, Abaririmbyi, abayoboke b’iri torero n’abandi baturutse hirya no hino, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 8 Nzeri, ni bwo bari baje kwakira iki gihembo cyari kizanywe n’Umuvugizi w’iri torero, Usabwimana Samuel ku kibuga cy’indege i Kanombe n’ibyishimo byinshi.
Iki gihembo cyatangiwe i Paris ku cyicaro gikuru cya UNESCO ku rwego rw’Isi, Umuryango w’Amatorero ya Pentekoti mu Rwanda ADEPR wagishyikirijwe kuri tariki ya 6 Nzeri 2012.
Usabwimana ati : “Iki gihembo UNESCO yageneye ibihugu cyangwa imiryango yagize imbaraga nyinshi mu kwigisha abantu bakuze cyangwa urubyiruko rutize gusoma, kwandika no kubara, cyatwongereyemo imbaraga zo gukora kurusha uko twakoraga kuko ni ikigaragaza ko amahanga yanejejwe n’imirimo dukora tuyikunze.”
Akomeza ati : “Turifuza guteza igihugu cyacu imbere mu buryo bwose bushoboka. Amatorero yose yo mu Rwanda naramuka yihaye intego yo kwigisha Abanyarwanda bose batazi gusoma, kwandika no kubara, mu gihe cy’umwaka umubare munini w’Abanyarwanda uzaba umaze kujijuka.”
Iki gihembo kigizwe n’amadorari ibihumbi 20 ya Amerika, Impamyabushobozi n’umudari, ngo kigiye gutuma bongera imbaraga mu byo bakora kurusha uko bakoraga mbere dore ko bigishije abarenze ibihumbi 400, muri bo abahawe impamyabumenyi bakaba bagera ku bihumbu 200.
Marengo Jeanine ukorera UNESCO mu Rwanda, avuga ko ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi bazakomeza gufatanyiriza hamwe n’abandi bakora ibikorwa nk’ibi.
Indoneziya na yo nk’iyari yitabiriye iki gikorwa i Paris, yo yigishije abagera kuri miliyoni 4 kuva mu 2008.
ADEPR imaze imyaka 10 yigisha, irasaba inzego z’ibanze kubashyikiriza abatazi gusoma, kwandika no kubara na bo ikabigisha.
Inkuru dukesha igihe.com
“Itorero rya Assemble of God mu Rwanda ryakemuye Ikibazo cy’inyigisho z’ubuyobe” Ibi ni bimwe mu byo twatangarijwe n’umushumba w’itorero rya Assemble of God ku rwego rwa region y’icyahoze ari intara ya Kibungo Pastor MUGABO Dieudone kuri iki cyumweru taliki ya 09 Nzeli 2012, ubwo twaganiraga nyuma yo gusengera umushumba mushya w’itorero rya Assemble of God rya Kitazigurwa ho muri kayonza ariwe Pastor MPANGAZA Jean Claude.
Nk’uko yabidusobanuriye Pastor Mugabo ngo kuri ubu abashyumba bo mu matorero yabo yose yo mu Rwanda baba ari abatarahabwa kuyobora ndetse n’abasanzwe bayobora amatorero, bahabwa amahugurwa n’inyigisho za bibiliya mu gihe cy’imyaka itatu mu rwego rwo gutegurwa no gufashwa mu guhangana n’inyigisho z’ubuyobe,bityo akaba ari yo mpamvu mu itorero ryabo bamaze gukemura ikibazo cy’ inyigisho z’ubuyobe zikunze kugaragara muri iyi minsi, binyuze muri ayo mahugurwa kandi ngo aba bashumba basohoka bafite ubushobozi buhagije bwo kuyobora intama arizo bakirisito.
Abajijwe niba hari ibibazo bidasanzwe baba bahura nabyo mu itorero, Pastor Mugabo asubiza ko nta bibazo bidasanzwe bafite yaba ari muri region ayobora, haba ndetse no mu Rwanda hose muri rusange, ndetse yongera ko bafite ishimwe rikomeyo ry’uko nta makimbirane ajya agaragara mu itorero rya Assemble of God haba ari mu gihe cy’amatora y’abayobozi ndetse no mu buzima bwa buri munsi bw’itorero ku buryo ngo itorero rwa Assemble of God kuri ubu ari itorero ryunze ubumwe, akaba yanatanze ubutumwa ku bakirisito bose muri rusange ko bakwiye kurushaho kwita ku iherezo ryabo bazirikana ko Satani atigeze acika intege,yifuza uwo yagusha akamubuza iherezo ryiza.
Naho Ku ruhande rye Pastor MPANGAZA Jean Claude umushumba mushya w’iri torero rya Assemble of God KITAZIGURWA ngo yishimiye inshingano nshya ahawe, kandi ngo yiteguye gufatanya n’abakirisito agiye kuyobora gukorana ishyaka ryinshi mu guhangana n’ibibazo bikunze kugaragara muri kariya gace, harimo umubare munini w’abakobwa batwarira inda iwabo, abantu babaswe n’imihango yo guterekera no kuraguza ndetse ngo hari n’abandi benshi baterwa n’igicuri ngo ahanini bizanwa n’abadayimoni n’imyuka mibi.
Mu guhangana n’ibi bibazo bakaba ngo barashinze icyumba cy’amasengesho, ndetse ngo barimo gutegura abakirisitu bazafasha abandi binyuze mu ivugabutumwa ry’urugo ku rundi, akaba kandi yadutangarije ko bafite gahunda yo gufatamya n’ubuyobozi bwite bwa Leta mu guhugurira abatuye muri kariya gace kwirinda ubusambanyi binyuze mu kwifata, cyane ko ubwo busambanyi ari nabwo buvamo gutwara inda zititeguwe,ndotse no kubyarira mu rugo ku bakobwa, akaba yanaboneyeho umwanya wo gusaba abandi bashumba bo mu yandi matorero gufatanya bagasenyera umugozi umwe mu gushaka icyahembura imitima ya benshi bamaze kuba imbata za satani by’umwihariko muri kariya gace.
Leta ya Zimbabwe yafashe icyemezo cyo kwirukana Umunyarwanda witwa Busy Mana Theoneste wari wayandikiye asaba uburenganzira bwo gutangiza idini ryemera kandi risenga Shitani.
Uyu Munyarwanda Busy Mana Theoneste na bagenzi be babiri b’Abanyekongo: George Rene Lungange na Ngendo Brangsto b’Abanyekongo bageze muri Zimbabwe ari impunzi, bajya gucumbikirwa mu nkambi yitwa Tongogara mu gace ka Chipinge.
Bageze muri iyo nkambi, basabye ko bakingura imiryango y’idini yabo bemera ya Shitani, ariko abayoboraga iyo nkambi babasaba kwandikira minisitiri ushinzwe umurimo n’imibereho myiza y’abaturage, unashinzwe iby’amadini muri Zimbabwe ngo abahe ubwo burenganzira.
Aba nabo banditse batazuyaza, bavuga neza ko bashaka gutangiza idini rishingiye kuri Sekibi kandi bakajya bamusenga uko babishatse ndetse bagahabwa n’uruhushya rwo kumushakira abayoboke mu bandi baturage ba Zimbabwe.
Umunyekongo witwa Lungange ufatanyije n’uwo Munyarwanda agira ati “Nkigera muri Zimbabwe nasabye ko bareka tukamamaza ubutumwa bwiza bwa Shitani nk’uko iwacu muri Kongo twamamazaga kandi afite abayoboke nk’ab’ayandi madini.”
Lungange akomeza asobanura ko iryo dini ryabo rifite amashami henshi muri Afurika nka Sandton muri Afurika y’Epfo yegeranye na Zimbabwe, ndeste n’ahandi henshi ku isi wongeyeho n’icyicaro gikuru kiri i New York muri Amerika.
Yakomeje agira ati “nkeka ko icyabarakaje cyane ari uko nababwiye ko uwo bo bita umucunguzi wabo Yezu Kirisito ari ikiremwa nk’ibindi, ndeste akaba atari n’Imana isubiza uko abayisenga bayiyambaje mu gihe twe Shitani atajya azuyaza kudukorera ibyo tumusabye tumwizeye”.
Imana ngo nayo ikunda Sekibi
Bwana Lungange akomeza avuga ko mu myemerere ye Shitani ari ikiremwa cy’umwuka nk’Imana mu gihe Yezu we yari umuntu mu bandi ufite umubiri. Ndetse ku bwa Lungange, ngo kuba Imana ari umwuka udafatika nka Shitani ikaba ari nayo yaremye byose na Shitani ni uko Imana nayo ikunda Shitani ikaba yaranayiremeye umwuka nk’uwayo.
Aba bagabo bari muri iyi dini baravuga ko n’ubwo babimye amatwi bakanabafunga, Shitani bemera itanga imigisha myinshi irimo ubukire bw’akataraboneka. Bavuga ko bafite amategeko yo gukurikizwa arimo gutamba ibitambo by’amaraso, kurya inyama z’abantu n’ubupfumu bunyuranye.
Idini risenga shitani (Satanism) rigira bibiliya yaryo rikurikiza.
Lungange ati “ Twiyemeje kujya twubahiriza amategeko ya Satani ndetse tunabatirizwa mu maraso y’abantu menshi.”
Aganira n’abanyamakuru ba The Weekender, Lungange yashishikarije n’aba banyamakuru kuyoboka idini yabo ya Satani, avuga ko itanga amahirwe n’ibyiza byinshi, ahubwo akabuza abantu kujya bikoma Shitani igihe hari ibibi bibabayeho.
Lungange yemeza ko mbere y’uko ava iwabo muri Kongo yari yaramaze kubona abayoboke b’idini ye basaga ibihumbi 10. Ku rindi shami ryabo riri i Sandton muri Afurika y’Epfo hari urusengero rwitwa Devil Angel (Malayika Mubi) ruri kwinjiza abayoboke benshi cyane.
Aba bagabo bafungiwe muri gereza yitwa Mutare Remand Prison muri Zimbabwe, aho bategerejwe kuzavanwa muri icyi cyumweru bagasubizwa mu bihugu byabo kuko Leta ya Zimbabwe yavuze ko idashobora kugumana ku butaka bwayo abantu biyemerera ko basenga Sekibi kandi bashaka kumwamamaza no mu bandi benegihugu bose.
Umuyobozi wa gereza ya Mutare Remand Prison, Superintendant Reuben Zimondi yavuze ko abo bagabo batazajyanwa mu rukiko ahubwo bazoherezwa iwabo aho bakomoka nihamara kuzuzwa ibiteganywa n’amategeko.
Hagati aho ariko ngo bafungiye mu kato, buri wese ukwe kugira ngo badakomeza gucengeza amatwara y’idini yabo mu bandi bafungwa.
Ahishakiye Jean d’Amour kigalitoday.com
Nkuko byumvikana muri Trailer ya Filime « Home - Iwacu », ijwi rya Kanyamibwa Patrick niryo ryakoreshejwe mugushyira amagambo yayo mu Kinyarwanda, ibi bikaba byarakozwe n’umuryango wita ku kurengera ibidukidukije n’iterambere ry’abantu ARECO Rwanda Nziza kubufatanye na Institut Francais au Rwanda aho byashyize mu Kinyarwanda filime isanzwe yitwa « HOME », ikaba ari filime iri ku rwego mpuzamahanga ivuga ku buzima no kurengera ibidukikije, yamaze gushyirwa mu Kinyarwanda nyuma yu gushyirwa muzindi ndimi zirenga 35.
Nkuko twabitangarijwe na Kanyamibwa, iyi filime documantaire ubusanzwe ifite igihe cy’isaha n’iminota mirongo itatu n’itatu n’amasegonda mirongo itatu n’icyenda (1 :33 :39), ni Filime ya Yann Arthus – Bertrand ikaba yarakozwe na Fondation Good Planet, amashusho yayo afatirwa mu bihugu birenga 9 byo kumigabane yose yisi, ikaba yerekana aho isi yavuye nuko igenda yangirika, ikanatanga inama yibyakorwa ngo Isi nibiyiriho bikomeze bibungabungwe kandi ku nyungu za muntu. Ijwi ry’umunyamakuru Patrick Kanyamibwa akaba ariryo ryakoreshejwe muri iyi filime ubwo yashyirwaga mu rurimi rw’i Kinyarwanda, amajwi akba yarafatiwe muri Studio ya Institut Francais au Rwanda mu mugi wa Kigali, guhuza amajwi n’amashusho bikorwa n’umuzungu w’umudage Moritz Schillinger usanzwe akorana n’ARECO Rwanda Nziza, igikorwa cyamaze hafi iminsi 18 mu gufata amajwi byonyine.
Kuri ubu hakaba hari kurangira gukora design yiyi filime no kuyitunganya neza ngo izamurikirwe abantu batandukanye mu mpera zuku kwezi, iyi filime ikaba iri mu rwego rw’amafilime atagurishwa kubera akamara rusange iba ifitiye abantu benshi. Ubwo twaganiranga na Kanyamibwa akaba yadutangarije ko byamushimishije ko ijwi rye ritoranwa gukoresha muri filime nkiriya iri ku rwego mpuzamahanga, kandi bikaba byaramuhaye ubunararibonye mu buryo bwo gukoresha ijwi ku buryo butandukanye bitewe nicyo usobanura cyangwa ushaka kubwira abakumva. Byinshi kuriyi filime bikaba bigaragara ku rubuga rwa internet rwa www.homethemovie.org, ikanagaragara no ku mbuga za Youtube na facebook.
Patrick Kanyamibwa kur’ ubu ubarizwa kuri Radio Isango Star ivugira ku murongo wa 91.5 Fm mu biganiro bitandukanye harimo Gospel Time Show na Business Time Show, yatangiye kumenyekana ubwo yakoraga kuri Radio Flash Fm, akaba yaranagiye akora kuyandi maradiyo atandukanye harimo Sana radio na Radio 10, aho yakoze mu biganiro bitandukanye harimo iby’abana, iby’ibidukikije, iby’ubukungu n’iby’iyobokamana. Uyu mugabo yavutse ku ya 5 Gicurasi 1982, mu Ntara y’ i burengerazuba bw’u Rwanda, yize Normale Primaire (Teaching) mu mashuri yisumbuye, ubu ari kurangiza kwiga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru mu ishuri rya GLMC, aho ari mugikorwa cyo kwimenyereza (Stage). Taliki ya 14 Ugushyingo 2009 niho yambikanye impeta na Mukabacondo Jeanine Keza kuri ubu bakaba bafitanye umwana umwe Kenzo Mugisha Kanyamibwa. Jeanine Keza umufasha wa Patrick akaba akora muri MTN Rwanda mu ishami ryakira bakiriya ku murongo wa Telephone (Call Center Department.)
Imiryango ishamikiye ku madini, yongeye kwibutswa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB) igihe ntarengwa cyo guhuza amategeko yayo, inibutswa ko itagomba kujya yiyita ko ari amadini, nk’uko byari byaramenyerewe ahubwo ko ari imiryango ishamikiye ku madini.
Ibi ni ibyagarutsweho mu nama ngarukamwaka y’umunsi mpuzamahanga wa demokarasi n’Amahoro yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nzeri i Kigali, aho Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere RGB, cyahuriye hamwe n’imiryango ishamikiye ku madini, bigira hamwe kuri bimwe mu bibazo iyi miryango ihura nayo, n’inzira yo gucamo igera kuri Demokarasi n’Amahoro.
Mu kiganiro na Sheik Saleh Habimana Uyobora Ishami Rikurikirana Imikorere n’Imitunganyirize y’Imirimo mu Miryango Ishamikiye ku Madini muri RGB, yagize ati “Muri Mata 2013, Imiryango Ishamikiye ku Madini izaba itarahuza amategeko yayo y’umwihariko n’amategeko yayo ya sitati, icyo gihe ubwabo bazaba bisheshe”.
Avuga ko kuba bahurije hamwe amadini, atari uko nta demokarasi iyarangwamo, ahubwo ko ari gahunda y’Isi yo kwimakaza indangagaciro za demokarasi n’amahoro.
Kuri bimwe mu bibazo bikunze kugaragara muri iyi miryango nk’ibyo kunanirwa kugabana imyanya (ubuyobozi), Habimana agira ati “Tuzi neza ko ukutagabana imirimo mu madini, ubwisanzure buke n’ibindi bishobora kugaragara mu miryango ishamikiye ku madini ari byo biteza impagarara bikaba byabuza amahoro. Niyo mpamvu tuzajya dutegura amahugura n’inyigisho nk’izi”.
Asobanura imvugo imenyerewe na benshi ari yo “amadini”, yavuze ko amadini agendera ku bitabo birimo amahame matagtifu adahinduka, ariko ko imiryango ishamikiye ku madini rimwe na rimwe ishobora kutubahiriza amategeko ku bijyanye na serivisi, kandi ko umuryango ushamikiye ku idini utemewe ari uwo ariwo wose unyuranya n’amategeko ya RGB ikomora ku mategeko y’Igihugu.
Iyo iyi miryango ihungabanyije amategeko yo ubwayo yagennye afasha mu gutunganya imikorere yayo, icyo gihe RGB iza gutanga inama, igakora ubugenzuzi, ikagisha inama n’abafatanyabikorwa, byagera aho guhana iyo miryango ishamikiye ku madini, igahanwa.
Inkuru dukesha igihe.com
Mu gihe uturere twakunze kuvuga ko twatengushywe n’abafatanyabikorwa mu mihigo twahize bikanagena imyanya twabonye mu mihigo y’umwaka ushize, amadini n’amatorero akorera mu karere ka Ruhango aravuga ko agiye kurushaho kunoza gahunda za leta akangurira abakirisitu gukangukira gahunda za leta.
Zimwe muri gahunda bashishikariza abayoboke bababo, harimo ubwisungane mu kwivuza, kuboneza urubyaro no gutanga umusanzu wabo mu kigega Agaciro.
Amatorero yibumbiye mu ihuriro ry’amatorero y’ivugabutumwa mu karere ka ruhango (AEE) yateguye amahugurwa yari agenewe abayobozi mu nzego zitanduaknye mu karere harimo aba leta n’abayobozi b’amadini ya giporotesitanti akorera muri ako karere.
Umuyobozi w’iri huriro, Pasitori Nyumbayire Gerard yavuze ko igihe cy’amadini kigeze ngo afashe leta muri gahunda zayo za buri munsi, kuko izo gahunda usanga zigamije imibereho myiza y’abayoboke b’ayo madini.
Pasitoro atangaza ko ibyo bikorwa babitangiye bahugura abapasitoro babo, kugira ngo bumve mbere izo gahunda babashe no kubicengeza ku ntama bashinzwe kuyobora.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe ubukungu imari n’iterambere, Twagirimana Epimaque avuga ko ubwo amadini ahagurukiye kwigisha no kumvikanisha gahunda za leta bizabafasha kugera neza ku mihigo bahize.
Twagirimana avuga ko n’ubwo aya matorero ya AEE atari yo yatengushye Akarere mu mihigo y’umwaka ushize, bakaba baratengushywe na ba rwiyemezamirimo badakorera ibyo batsindiye ku gihe cyangwa bakabikora nabi, umusanzu amadini azanye nawo ni ingenzi.
Inkuru dukesha igihe.com
Nyuma y’aho Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB mu magambo ahinnye y’Icyongereza kigaragarije ko kitazemeza abavugizi bakuru b’Itorero ADEPR, ni ukuvuga Past Usabwimana Samuel ku mwanya w’Umuyobozi akaba n’Umuvugizi w’Umuryango w’Amatorero ya Pantekoti mu Rwanda ndetse n’umwungirije Past Come Rutegamihigo, ubuyobozi bw’iri torero bwagaragaje ko butanejejwe n’iki cyemezo, busaba ko cyasubirwaho kuko kitakurikije amategeko.
Mu ibaruwa(dufitiye kopi) yo kuwa 16 Nzeri 2012 Inama y’ubuyobozi ya ADEPR yandikiye Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, ikanegera kopi inzego nkuru za leta guhera kuri Perezidansi ya Repubulika, abagize iyi nama bavuga ko abayobozi babiri (twavuze haruguru) bakuweho icyizere bujuje ibikuye mu ngingo ya 27 y’itegeko rigenga imiryango ishingiye ku idini, ari naryo ryashingiweho hafatwa umwanzuro wo kutabemera.
Iyi ngingo yita kuri ibi: Imyaka y’ubukure, ubunyangamugayo, kuba atarahamwe n’icyaha cya Jenoside, ingengabitekerezo ya jenoside, ivangura no gukurura amacakubiri, kuba atarakatiwe ku buryo budasubirwaho igihano cy’iremezo cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu kitarahanagurwa n’imbabazi z’itegeko cyangwa ihanagurabusembwa.
Abagize Inama y’ubutegetsi ya ADEPR muri uru rwandiko bakaba bagaragaza ko bashingiye ku mikoranire bagiranye n’abavugizi b’itorero, basanga ibikubiye muri iyi ngingo byose babyujuje bityo iki cyemezo kikaba gikwiriye gusubirwamo.
Nyuma y’aho…
Nyuma y’uko Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere kigaragarije icyemezo ko abavugizi ba ADEPR batemewe, Umushumba w’Ururembo rwa Byumba Past Jean Sibomana yahise atumiza inama ashyiraho ubuyobozi bushya bw’inzibacyuho, ni ukuvuga Biro nyobozi igizwe n’abantu batandatu, yirengagije ko abandi bane bagifite imyanya nk’uko bayihawe mu buryo bwemewe n’amategeko. Iyi komite igizwe n’aba:
Past Jean Sibomana, Umuvugizi w’agateganyo, Past Rwagasana Tom Umuvugizi w’Agateganyo Wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero, Mutaganzwa Viateur Umunyamabanga Mukuru w’Agateganyo, Mutuyemariya Christine Ushinzwe ubukungu n’imari, Umujyanama w’Agateganyo ushinzwe ubuzima bw’itorero yabaye Pasitori Ntibarikure Jean, na Nkuranga Aimable ku mwanya w’Umujyanama w’agateganyo ushinzwe ubukungu n’imari.
Inama y’ubuyobozi bwabivuzeho iki?
Inama y’ubuyobozi yahise yihutira gusohora itangazo rigenewe abayoboke b’itorero ta ADEPR rigaragaza ko Pasiteri Jean Sibomana nta bubasha yahawe bwo guhagararira cyangwa kuba Umuvugizi w’itorero rya ADEPR kuko itegeko riteganya ko uyu mwanya utangwa n’Inama y’abashumba b’indembo. Iri tangazo rikomeza rimenyesha abakirisito ko inzego z’ubuyobozi za ADEPR zihari kandi zigikora ndetse rigasaba abakristo ko bakwiriye gukomeza kugirira abavugizi babo icyizere kuko batowe hakurikijwe amategeko.
Amaherezo y’iki kibazo ni ayahe?
Kuri ubu umuntu avuze ko hariho Biro nyobozi za ADEPR ebyiri ntiyaba yibeshye kuko hariho iyari isanzweho iyobowe na Past Usabwimana Samuel (uyu n’ubwo atemewe na RGB ariko itorero riracyamukomeyeho) ndetse na biro iyobowe na Past Jean Sibomana wahamagaje inama yashyizeho biro y’inzibacyuho ikamugira Umuvugizi mu buryo butemewe n’amategeko agenga Itorero rya ADEPR.
Umuntu yakwibaza ati: «Ese Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere kizemera komite ya Jean Sibomana? RGB se nimwemera abayoboke b’itorero ntibamwemere amaherezo azaba ayahe ?»
Twagerageje kuvugana na Sheihk Habimana Swaleh, Umuyobozi ushinzwe amadini mu Kigo cy’Igihugu cy’imiyoborere ngo atubwire icyo itegeko riteganya, ntiyitaba telefoni ye igendanwa, ariko turakomeza kubibakurikiranira.
Kuri icyi cyumweru taliki ya 16/09/2012 mu Rurembo rwa Kibungo (ADEPR) kuri Paroisse ya KIBUNGO BY’UMWIHARIKO KURI Chapelle RUBIMBA habaye umuhango ngaruka mwaka ukomeye wo gusengera Komite iyobora Itorero ry’Imana muri icyo kigo cya Institut St Aloys (kizwi ku izina rya ASPEK).
Ubundi muri icyi kigo kizwi ku izina rya ASPEK harimo abanyeshuri bagera kuri 940 ariko abakristo b’Itorero rya ADEPR bagera kuri mirongo inani (80) muri abo bana abari muri Chorale yabo yitwa BASHANI ni 70 abandi icumi(10) bakaba ari abakristo basanzwe.
Nk’uko twabibwiwe n’uwayoboraga iyo Komite, Mademoiselle Jeanne Chretienne, Umurimo w’Imana muri icyi kigo ukorwa ku buryo butandukanye harimo ivugabutumwa, amasengesho, kuririmba, gufashanya kimwe n’ibindi bikorwa byose by’urukundo bijyanye n’Ijambo ry’Imana kandi abari bayoboye Umurimo w’Imana babihamirije iteraniro rinini ryari ryitabiriye ibyo birori.
Muri uwo muhango, harimo abayobozi b’itorero aha twavuga nk’Umushumba w’Ururembo rwa Kibungo Rev Past KAYIJAMAHE Jean, Rev Past KAGORORA Gallican kimwe n’abandi bayobozi b’Itorero n’inshuti z’Itorero baturutse mu mpande zitandukanye ariko cyane cyane abize muri icyo Kigo cya ISA (ASPEK) ndetse n’ababyeyi b’abana biga muri icyo kigo bari mu Itorero rya ADEPR.
Mu mpanuro zatanzwe na Rev Past KAYIJAMAHE Jean yasomye amagambo meza aboneka mu ABEFESO 2:10 aho ijambo ry’Imana rivuga ngo”Turi abo Imana yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira hgo tuyigenderemo”, maze abwira abo banyeshuri ko bakwiye gukomeza kwita ku mirimo myiza iyo bahamagariwe.
Uwo munsi kandi hatanzwe na certificate nk’ikimenyetso kigaragaza ubuhamya bwiza aba banyeshuri bafite muri kiriya Kigo maze abanyeshuri n’Itorero ryose banezererwa Imana kuba abana babo bigaragaye ko bafite imyitwarire myiza aho biga.
Mu ijambo ry’umuyobozi ucyuye igihe w’iyo groupe y’Abakristo ba ADEPR biga muri icyo kigo cya ISA witwa Jeanne Chretienne KABARERA yagaragaje ko n’ubwo Imana yakomeje kubafasha mu murimo wayo bahamaragariwe muri kiriya kigo, bagifite imbogamizi zitandukanye maze asaba umusimbuye witwa Thacien MUTANGANA kuzakomereza ho yari ageze kandi amwibutsa ko gusenga Imana no kuyikiranukira bizatuma ibyo bagaragaje nk’imbogamizi bikemuka, aha batugararije:
Kubura ubumenyi bwinshi mu nyigisho za Biblia,
Kubura ibikoresho bihagije mu ivugabutumwa,
Kubura ibikoresho bibafasha irangurura majwi kimwe na muzika.
Abo bana batubwiye ko bifuza rwose ko Itorero ryababa hafi cyane kandi rigakomeza kubaha inama nziza kandi nyinshi zizabafasha gukora neza no gutunganya Umurimo w’Imana uko bikwiriye.
Nyuma y’uwo muhango habayeho gusangira ibyishimo byaherekejwe n’amafunguro meza n’amafoto y’urwibutso no gutanga impano zari zateguriwe abo bana bose muri rusange.
Ntitwasoza iyi nkuru tudasabye abagira umuhamagaro wo gufasha no gukora ivugabutumwa mu mashuri ko bajya basura ibigo by’amashuri yisumbuye kugira ngo bakore ibyo Imana yabahamagariye gukora.
Imana ibahe umugisha
Umupastori w’umukirisitu wari warakatiwe urwo gupfa kubera kuvuga ubutumwa bwiza yasubijwe mu muryango we ari kuwa gatandatu nyuma y’iburanishwa; ibi byavugwaga n’umuryango udaharanira inyungu wakurikiranaga urwo rubanza.
Pasitori Youcef Nadarkhani wavukiye mu muryango w’abasilamu nyuma akaba umukirisitu afite imyaka 19, yarekuwe amaze imyaka 3 mu buroko aho yari yarakatiwe urubanza rwo gupfa, nkuko Tiffany Barrans, umuryango mpuzamahanga wa Amerika ushinzwe amategeko n’ubutabera, ubitangaza.
Bamaze kumukuriraho igihano, urukiko rwemeje Nadarkhani kureka ibikorwa bimwe na bimwe – kubwiriza abasilamu, banamubwira ko igifungo cye kirangiye. Urubanza rwe rwahagurukije amahanga nyuma yuko ahagarikwa mu kwezi kwa cumi muri 2009, ubwo uyu mupasitori w’imyaka 34 yanze kureka imyemerere ye ya gikirisitu.
Nadarkhani yasuhujwe n’umugore we hamwe n’abahungu be bato, ariko habaho urujijo kubirebana n’ivugabutumwa ry’uyu mupastori, niba azarikomeza cyangwa akarireka, nkuko televisiyo ya gakondo y’ivugabutumwa Pat Robertson yabitangazaga.
‘’Gukomeza kubwiriza muri Irani, simbizi’’, uyi ni Barrans twabonye haruguru usubiza CNN. ‘’Ariko ndakeka ko aho bigeze, azajya abanza ashishoze arebe uko bimeze, agabanye n’amarangamutima ye, mbere yo kugira umwanzuro afata uwo ariwo wose’’.
Gutotezwa kw’amadini mato mu bihugu by’abasilamu bikomeje kuba ikibazo, nkuko Barrans ibitangaza. Abakristo bagera mu Magana barahagarikwa, bagafungwa nk’amezi runaka, nyuma bakarekurwa mu buryo budasobanutse, mbese bigasa nk’uburyo bw’iterabwoba.
Nk’umukozi w’umuhamagaro, Nadarkhani ayoboye amazu yo gusengeramo muri Irani. Yahagaritswe muri 2009, nyuma yo kujya impaka n’ubuyobozi bw’ikigo cy’ishuli, ubwo ikigo cyategetse umuhungu we gusoma ikorowani(igitabo cy’abasilamu) ku gahato. Yahise ahagarikwa mu mirimo ye y’ivugabutumwa, ajyanwa mu rukiko rwo mu ntara yiwabo, ubwo rwamuciraga urubanza rwo gupfa. Nyuma yaje kujurira, aburanishwa mu rukiko rw’ibanze, aho yanze kureka imyemerere ye.
Urubanza rwe rwakomereje mu rukiko rwikirenga rwa Irani, ubwo rwamubwiraga ko yarekurwa yemeye kureka imyemerere ye; uwo mu pastori arabyanga. Hari kuwa gatandatu ubwo uyu mupasitori yarekuwe n’urukiko rwo mu ntara ya Gilan, nyuma yo gufungirwa mu buroko bwa Lakan bwo muriyo ntara nyine, nkuko Barrans abitangaza. Nadarkhani akomoka mu gace kiyo ntara kitwa Rasht.
Nubwo igazeti ya Leta ya Iran, igihugu cyiganjemo abasilamu, yemera kungana kwamadini mato yose ari mu gihugu, ibi ngibi ntabwo byubahirijwe mu mikorere. Kandi n’ubwo ivugabutumwa atari icyaha gihanwa n’amategeko ya Irani, kuva mw’idini rya Islam bikunze guhanishwa igihano cy’urupfu.
Iri totezwa ryaje kwiyongera mu kutumvikana hagati ya Leta n’amadini nka Bahai, aya Gikristu, ndetse na Islam yo mu bwoko bw’abasuni itaremerwa, bitewe n’amatora yo mu w’ 2009.
Mu kwezi kwa kane muri 2010, komisiyo mpuzamahanga yo muri America iharanira ubwigenge bw’amadini yatangaje uburyo abasenga batotezwa n’ubutegetsi bwa Irani. Ikindi amnesty international, muri raporo iheruka gutanga vuba muri uyu mwaka, yaravuze ngo: ‘’Gukangurirwa n’ubuyobozi bukuru kurwanya ‘’imyemerere ipfuye’’-bigaragara ko buba buvuga ubukristu, n’andi madini nka Baha’ism na Sufism, yakomeje kugaragaramo itotezwa.
Mu kwezi kwa kabiri, maison blanche yagize icyo itangaza ku rubanza rwa Nadarkhani, yiyama byimazeyo amakuru yavugaga ko agomba gukatirwa urwo gupfa. Yaravuze ngo: ‘’Ubwo Irani yaba itubahirije amabwiriza mpuzamahanga, ndetse n’itegeko nshinga ryayo ubwayo, hamwe n’agaciro k’amadini’;’’Leta zunze ubumwe za Amerika zifatanije na Pastor Nadarkhani, n’umuryango we, ndetse n’abo bose bipfuza gukora idini nta bwoba bwo gutotezwa-kuko iri ari rimwe mu mategeko aharanira uburenganzira bwa muntu.’’
Kuva ku matorero mato ndetse n’amanini, urubanza rwa Nadarkhani rwahagurukije abakristu bo muri Amerika. Ijwi rya Martyrs, ishirahamwe ryita ndetse rikareba amatorero mato atotezwa kw’isi hose, rikareba n’iterambere rirebana n’abakristu muri Irani,ryakurikiraniye hafi urubanza rwa Nadarkhani. Ariko icyo kibazo ntabwo kiritabwaho cyane n’abakristu; Amashirahamwe y’abasilamu yagiye agira icyo avuga ku gucirwaho iteka kwa Irani muri urwo rubanza.
Ihuriro ry’amategeko n’ubutabera muri America - itsinda ‘’kubw’umwihariko rishinzwe igitekerezo cyuko ubwigenge bw’amadini n’ubwigenge bwo kuvuga bitagomba kuvanwaho, kuko byombi ari impano z’Imana’’- ryasabwe n’abunganizi ba Nadarkhani umwaka ushize kwamamaza urubanza rw’uwo mupastori, nk’uko Jodran Sekulow, umuyobozi w’iryo tsinda, abitangaza.
ACU yashyizeho ishirahamwe yise ‘’Urubuga rwa YOUCEF’’. Itsinda rivuga ko urwo rubuga rugerwaho n’abantu miliyoni ebyiri n’igice mu bihugu 234 byo kw’isi, ku musi. Mu kwezi kwa gatatu, abaserukiye ’’maison blanche’’ batsinze ku majwi 417-1 icyemezo gishinja Irani kuba yarafunze Nadarkhani, ubwo yahise afungurwa byihuse.
Mw’ibaruwa yandikiye ijwi rya Martyrs kuri tariki ya 30 z’ukwezi kwa gatanu, Nadarkhani yasaga nk’usubiza abatanze umusanzu ku rubanza rwe, n’abarwifashishije kubw’inyungu za politiki. Yaravuze ngo: ‘’Ndashaka gushimira abo bose barimo kugerageza gutsinda uyu mukino’’.’’Ndizera ko uko biri ubwigenge bwanjye burimo gutegurwa vuba cyane…’’
Twabikusanyirijwe na CNN n’inkuru ya Dan Merica na Ed Payne.
Kuri uyu wa mbere I Kigali habereye umuhango w’ihererekanyabubasha kuri komite icyuye igihe y’itorero ADEPR mu Rwanda ndetse na komite nshya y’agateganyo yatangiye imirimo.Uyu muhango wabereye imbere y’abayobozi b’indembo za ADEPR ndetse n’imbere ya Cheikh Saleh Habimana, umuyobozi w’urwego rushinzwe gukurikirana imiryango ishamikiye ku madini, imitwe ya politiki n’imiryango itari iya leta mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere.
Nyuma y’aho abapasiteri bahagarariye indembo za ADEPR hirya no hino mu gihugu kuri uyu wa gatandatu bateranye bagashyiraho ubuyobozi bw’inzibacyuho y’agateganyo ,kuri uyu wa mbere habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya komite icyuye igihe ndetse n’ubuyobozi bushya bw’agateganyo bwa ADEPR.
Umuvugizi w’itorero ADEPR ucyuye igihe Pasteur Usabwimana Samuel yashyikirije mugenzi we wamusimbuye kuri uwo mwanya Pasiteri Sibomana Jean amwe mu madosiye na cachet ndetse amwereka no mu biro azajya akoreramo muri icyo gihe cy’inzibacyuho.
Uyu muhango w’ihererekanyabubasha wabereye imbere y’abapasiteri bahagarariye indembo hirya no hino mu gihugu ndetse hari n’abakozi bo mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza RGB.
Cheikh Saleh Habimana, umuyobozi w’urwego rushinzwe gukurikirana imiryango ishamikiye ku madini, imitwe ya politiki n’imiryango itari iya leta mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza wari muri uwo muhango yasabye komite nshya kuzarangiza neza inshinga yahawe cyane cyane bita ku gukemura bimwe mu bibazo byahavugwaga mbere y’uko komite yariho ihagarikwa.
Umuvugizi mushya w’itorero ADEPR mu Rwanda avuga ko bafite inshingano zikomeye harimo gukemura ibibazo byavuzwe muri iryo torero nk’amakimbirane,ubwumvikane buke ,amacakubiri n’ibindi.
Itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR ryashinzwe mu Rwanda mu mwaka wa 1940 rikaba rifite indembo 12 ziri hirya no hino mu gihugu.
Inkuru dukesha Iréné KIMENYI Orinfor
Nyuma y’iminsi itari mike mu itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR, hari komite yanenzwe imikorere, ikaza gusimburwa nyuma y’uko Ikigo gishinzwe imiyoborere myiza babandikiye bagahagarikwa ku mirimo, kuri uyu wa Gatanu ku itariki ya 21 Nzeri ni bwo Komite ishaje yatanze imfunguzo .
Abapasiteri bagize ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR, bateraniye ku cyicaro cya ADEPR ku Kimihurura, habaho ihererekanyabusha hagati ya komite y’inzibacyuho na komite icyuye igihe.
Mu ihererekanyabubasha hagati ya Biro nyobozi ya ADEPR yatowe n’Inteko rusange kuwa 15 Nzeri 2010, ikeguzwa itarangije manda yashyikirije Komite nshya y’inzibacyuho ibintu byose by’itorero.
Komite nshya ihagarariwe na Pasitori Sibomana Jean watorewe kuba Umuvugizi w’agateganyo w’Itorero rya Pentekoti mu Rwanda (ADEPR) yeretswe imishinga yakorwaga mu itorero na Komite yo icyuye igihe yari iyobowe na Usabwimana Samuel, kugira ngo ngo igiyeho izayikomeze.
Komite nshya yamurikiwe n’ibikoresho bitandukanye byakoreshwaga n’abatanze ubuyobozi, harimo ibikoresho byo mu biro bakoreragamo, imfunguzo z’imodoka bagendagamo n’ibindi. Ariko n’ubwo batanze imfuguzo, bafite ikibazo cy’aho bagiye kwerekeza nyuma yo kuva ku buyobozi. Basaba Komite nshya ko yagira icyo ihita ibabwira, ariko Komite nshya ibabwira ko igiye kubyigaho, bo ngo babe bagiye bakomeze umurimo wa gipasitori aho bari basanzwe basengera, bazamenyeshwa nyuma imirimo itorero babona bakora.
Pasiteri Usabwimana Samuel wari utegerejwe cyane n’itangazamakuru nyuma y’ihererekanya bubasha yirinze kugira icyo atangaza ati “ ntabwo mvugana n’abanyamakuru ”.
Umuvugizi wungirije wa ADEPR, Pasiteri Tom Rwagasana aganira n’itangazamakuru yavuze ko icyo Komite y’inzibacyuho yagiyeho igiye gukora, ari ubushakashatsi ku macakubiri yavuzwe muri ADEPR noneho bakayarangiza burundu.
Pasiteri Tom Rwagasana ati ”Tuzabigenzura dukurikije amabwiriza y’itorero rya ADEPR.” Pasitori Tom yongeraho ko iby’ingengabitekerezo mbi yavuzwe mu itorero, bikaba byarabaye uruhererekane kuva ADEPR yashingwa, ko nabyo bagiye kubikurikirana , bakayihashya bahereye ku rubyiruko.
Komite ishaje n’iyisimbuye babaye nkabatemeranya ku mvugo yo kweguzwa, Komite nshya ikagaragaza ko icyabayeho ari uko Leta y’u Rwanda mu Kigo gishinzwe imiyoborere myiza (RGB) basuzumye umwuka mubi wavugwaga muri ADEPR bakandikira abayobozi basimbuwe, babasaba kutaba ku buyobozi bw’itorero.
Ariko umwe mu bapasitori bari mu bacyuye igihe ati ”aya ni amateka y’itorero ntabwo turangije manda ntabwo twivanyeho …. twaregujwe
Umuvugizi mushya wa ADEPR, Pasiteri Tom Rwagasore we nyuma yo guhabwa ububasha yavuze ko abakirisitu ba ADEPR n’abanyarwanda muri rusange bamenya ko nta gikuba cyacitse mu ihererekanyabubasha.
Umwanditsi w’urubuga cnn.com Eric Marrapodi aherutse gushyira ahagaragara inyandiko y’abiyitirira Kristo bo mu gihugu cya Misiri (kizwi cyane ku izina rya Egiputa), aho bagaragaza ko Yesu ngo yaba yari afite umugore. Ibi babigaragaje bashingiye ku nyandiko bavuga ko ari iza kera, zanditse mu rurimi rw’Igikobute (soma Copt) rukoreshwa n’Abakristo bo muri icyo gihugu, aho bavuga ko Yesu yagiye akoresha amagambo nk’aya ngo, “Umugore wanjye…”
Bimaze gushyirwa ahagaragara byateye impaka nyinshi, ku buryo impuguke mu bya tewolojiya zatangiye gukora ubushakashatsi ngo zemeze niba koko ibivugwa bifite ishingiro. Imaze gufata iyi nyandiko yari ku rupapuro rusheshe akanguhe koko abantu bashobora no kwitwaza bakavuga ko rwanditswe mu gihe cya Kera Yesu akiri mu isi, mpuguke yigisha mu Ishuri rya tewolojiya ‘Harvard Divinity School’ yitwa Prof. Karen King yatangaje ko ibi nta shingiro bifite kuko nta bimenyetso bifatika yabonye muri iyi nyandiko. Ibi yabitangarije i Roma ku wa kabiri ushize, ku cyicaro cy’umuryango mpuzamahanga wita ku busugire bw’ururimi rw’Igikobute (International Association for Coptic Studies).
Madamu King yihutiye kubivuga muri aya magambo, "nta gihamya igaragaza ko mu mateka ya Yesu yaba yarashatse umugore," abisohora mu nyandiko ikubiyemo ubushakashatsi yakoraga ku bivugwa n’Abakobute. Ubu bushakashatsi bwe ngo buzanashyirwa ahagaragara mu kwezi kwa mbere mu kinyamakuru gishingiye kuri tewolojiya cyitwa ‘Harvard Theological Review’.
Indi mpuguke mu by’iyobokamana yitwa AnneMarie Luijendijk yigisha muri Kaminuza ya Princeton na yo yagize icyo ivuga ku bushakashatsi bwa King, ubwo bwari bwasohowe n’ishuri ry’iyobokamana. Ubwo itangazamakuru ryahataga Madamu King ibibazo ku bijyanye n’ubushakashatsi yashyize ahagaragara, yabasubije muri aya magambo, “Iyi nyandiko nta gihamya ifite igaragaza ko (Yesu) yari afite umugore cyangwa se ko nta we yari afite. Amateka yo hambere yakagombye gushingirwaho nta kintu na kimwe yabivuzeho. Ni cyo gituma na twe nta cyo tugomba gushingiraho tubihamya, ahubwo tugomba kuguma uko twari turi mbere y’uko iyi nyandiko y’Abakobute ishyirwa ahagaragara. Ntituzi niba yari afite umugore cyangwa nta we yari afite.”
Yarakomeje ati, “Icyo nakwihutira gutangariza abantu, ni uko nta we ukwiye guhamya ko Yesu yashatse umugore, kuko tuvugishije ukuri, hashize igihe kinini bihagije ku buryo haba hari icyabayeho mu mateka ngo kibe ari bwo kikimenyekana.” Yarakomeje ati, “Simvuga ko yari afite umugore, sinavuga ko nta we yari afite. Ahubwo icyo mvuga ni uko ibi nta cyo byadufasha kui byo dushaka kumenya ku kibazo dufite.”
Hatanzwe ibitekerezo binyuranye kuri iyi ngingo
Ngo si ubwa mbere kandi bivugwa ko Yesu yaba yarashatse umugore. Icyo bamwe mu bagiye batanga ibitekerezo binyuranye kuri iyi ngingo bashingiraho, ngo ni uko nta ho muri Bibiliya bavuga irangamimerere ya Yesu, ni ukuvuga niba yari ingaragu cyangwa niba yarashatse, ngo nyamara Bibiliya ikagaragaza Nyina, Se ndetse n’abavandimwe be. Abagoreka ubutumwa bwiza bavuga ko Ubutumwa bune: Matayo, Mariko, Luka na Yohana buvuga ku ivuka rya Yesu n’ubwana bwe, bugahita busimbuka bukajya ku murimo yakoze mu myaka 3 mbere yo kubambwa kwe no kuzuka.
Abandi bavuga ko Yesu yaba yararongoye Mariya Magadalena, umwigishwa we wamubaga hafi. Umwanditsi Dan Brown na we yitwaje igitekerezo cy’uko ubutumwa bune butavuga ku irangamimerere rya Yesu, ari cyo cyatumye handikwa igitabo cy’inkuru cyiswe "The Da Vinci Code." Madamu King nta cyo yavuze kuri iyi ngingo ya Brown mu bibazo yabazwaga n’itangazamakuru.
Bwana Darrell Bock, umushakashatsi ku Isezerano Rishya akaba n’umwarimu mukuru mu ishuri ryigisha tewolojiya ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ryitwa ‘Dallas Theological Seminary’, we yagize ati, “Nta gihamya dufite ko Yesu yashatse umugore. Abavuga ko ubutumwa bwiza nta cyo buvuga ku irangamimerere rya Yesu, ni uko nta cyari gihari cyo kurivugaho.”
Ku bijyanye n’iyi nyandiko Madamu King yifashishije mu bushakashatsi bwe yise “Ubutumwa Bwiza bw’Umugore wa Yesu” (‘The Gospel of Jesus’ Wife’, cyangwa se ‘GosJesWife’), yavuze ko uyu mutwe wahawe iyi nyandiko nta buremere ukwiye guhabwa hakurikijwe ubusobanuro bw’ijambo ‘Ubutumwa Bwiza’. Muri Bibiliya, ijambo ‘Ubutumwa Bwiza’ rikoreshwa bavuga ibyanditswe byera bikubiyemo ikiganiro Yesu yagiye agirana n’abigishwa be. Yatanze ingero z’ubutumwa bwiza budahabwa agaciro, avugamo ubwa Tomasi, ubwa Mariya n’ubwa Yuda.
Hariho undi mwanditsi watangarije itangazamakuru ko iyi ishobora kuba ari imvugo ijimije. Yabivuze muri aya magambo ati, “Ndamutse mvuze ko ubu ari ubutumwa bwiza, navuga ko bwaba bwaravumbuwe mu kinyejana cya kabiri, bukaba bufitanye isano n’ubutumwa uko bwanditswe na Mariya, Tomasi na Filipo.”
Tumaze gusuzuma ibikubiye muri iyi nyandiko no gusoma ibitekerezo byinshi cyane byayitanzweho n’impuguke zitari zimwe, www.agakiza.org twakwanzura ko iyi ari iminsi ya nyuma, aho abantu barushaho kugoreka ubutumwa bwiza kandi bakagusha benshi. Iyi ni imwe mu ntwaro za satani, kandi ni ubutukanyi bukomeye. Benshi biyita Abakristo, bagahamya ibinyoma bayobowe na shebuja satani (Ibyahishuwe 2:9).
Intumwa Pawulo itwihanangiriza kwirinda abagoreka ubutumwa bwiza bwa Kristo (Abagalatiya 1:7). Tube maso, iyi ni iminsi ya nyuma, kandi dusome ijambo ry’Imana nta kitaravuzwe.
Kuri ubu kwinjira cyangwa kujya gusengera mu itorero rya UCC Niboye riherereye ku Kicukiro, ni ukubanza ukanyorwamo n’ibyuma bishinzwe kugenzura abitwaje ibyateza umutekano muke aho Topsec ari yo ifite aka kazi.
Nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’Umuyobozi Mukuru w’itorero rya UCC Niboye (United Christian Church), Bishop Rwandamura Charles ubwo twamubazaga ku byerekeranye n’iri sakwa ritamenyererwe mu matorero yo mu Rwanda, yatangaje ko iteraniro ryabo ryakira abantu b’ingeiri nyinshi, mu ruhare rw’umutekano w’Igihugu bituma urwo rusengero rucungirwa umutekano.
Bishop Rwandamura ati “Abantu bahaza bose ntitubazi ariko hateranira abarenga ibihumbi bitanu ku Cyumweru. Yaba umutekano, yaba Gacaca, zaba Intore, yaba buri kintu cyose ubona, ibikorerwa mu gihugu byanditswe muri Bibiliya. Kuko iyo tugiye muri Yobu 2, havuga ko aho Imana yari iteraniye n’abari bayisanze na shitani yari ihari.”
Akomeza ati “Aho duteranira byose birahari, tubanze turebe hirya no hino, bibwa amaterefone, bibwa amasakoshi, uwakora nk’icyo rero yakora n’ikindi. Gusa ntabwo ari ukuvuga ngo hari intwaro twahabonye cyangwa ikindi.”
Avuga ko Sosiyete ya Topsec isanzwe ari imwe mu zirinda umutekano mu gihugu, ariyo ibafasha mu kurinda umutekano w’uru rusengero muri rusange aho igomba kuzana ibyuma bisaka abantu n’ibindi bituma hirindwa ihungabana ry’umutekano n’ubwo anavuga ko na mbere yaho nta hungabana ry’umutekano ryabagaho.
Itorero UCC rifite amatorero hirya no hino aho muri Uganda rifite amatorero 434, rikagira andi muri Kenya na Tanzaniya.
Mu Rwanda ngo hari amashami make muri yo akomeye ni atatu aho irihagarariye andi yose ariryo UCC Niboye rya Kicukiro rihagarariwe na nyirubwite Bishop Rwandamura Charles, irya Gikondo riyoborwa n’umugore we Pastor Rwandamura Margret, naho irindi rya Kabuga riyoborwa na Pastor Moses Bagambe.
inkuru dukesha igihe.com
Kuri icyi cyumweru taliki ya 23/09/2012 habaye igiterane ngaruka kwezi muri Paroisse ya KIbungo, icyo giterane cyabereye ku Mudugudu wa Nyamugali aho abakristo bo mu Midugudu yose itandukanye igize iyo Paroisse ya Kibungo(uko ari 7) bahuye bagamije gukusanya inkunga baba bateganije mu kubaka umurimo w’Imana.
Ese iryo terankunga ryaje rite, rigamije iki?
Kuva mu mwaka wa 2009 (Taliki ya 5, Nzeli) nibwo Ubuyobozi bwa Paroisse ya Kibungo bwasanze ari ngombwa gushyiraho uburyo buhoraho bwo gukusanya inkunga zitangwa n’abakristo bo muri iyo Paroisse yose, maze bemeza ko icyo giterane cyazajya kiba buri kwezi kandi bagahinduranya buri kwezi Imidugudu izajya yakira abo baterankunga kuva mu midugudu (Chapelle) yabo.
Izo nkunga zitangwa zigamije gukusanya ubushobozi buva mu bakristo bugamije kubaka umurimo w’Imana nko kubaka insengero, inyubako z’Itorero, gufasha abatishoboye, kimwe n’ibindi bikorwa bitandukanye by’Umurimo w’Imana.
Ese iryo terankunga kugeza uburyagezekuki?
Ubundi Paroisse ya Kibungo igizwe n’imidugudu (chapelle) irindwi (7) kandi hafi ya yose yagiye ihabwa inkunga ziturutse ku iterankunga ku buryo bukurikira:
1. RUBONA: Hasakawe urusengero kuko ubundi igisenge cyari gishaje ku buryo byagaragazaga urusengero nabi,
2. GAHURIRE: Naho hatanzwe inkunga igaragara yo guhindura igisenge cy’urusengero kuko ikindi cyari gishaje, ku buryo ubu urwo rusengero rwa Gahurire ruri mu nsengero zigezweho muri Paroisse ya Kibungo,
3. NYAMUGARI: ubu aho I Nyamugari urusengero rugeze kuri rinteau ariko bakaba barahawe n’ITERANKUNGA amatafari 20’000 afite agaciro ka 800’000Frw,
4. KIBUNGO-Ville: ubwo uyu mudugudu wubakaga urusengero bari bariyambaje inguzanyo bari barasabye muri Bank, nyuma ITERANKUNGA ryaje kubafasha kwishyura iryo deni maze babaha 900’000Frw,
5. RUGENGE: Uyu mudugudu wahawe inkunga igera kuri 1’200’000Frw ngo bashobore guhindura igisenge kandi basakare urusengero kandi ibi byarakozwe,
6. GUFASHA BATISHOBOYE: kugeza ubu hamaze kwishyurirwa Mutuelle de Sante abantu 40 ku gaciro kagera kuri 120’000Frw,
7. ICUMBI RY’’UMUSHUMBA: Iyi nyubako imaze gutangwaho inkunga igera kuri20’000’000Frw
8. Gufasha Itorero kugura ikibanza ku gaciro ka 3’000’000Frw
9. Tutibagiwe n’ubusabane bw’abakristo bose ba Paroisse buri kwezi maze bagasangira, bagahimbaza Imana, bakaganira bakishima kandi bagashimira Imana ibyo bagezeho.
Ese hagamijwe iki mu minsi iri imbere?
Nk’uko twabitangiye, hazakomeza kwitwabwaho inyubako z’insengero aho zikenewe, hafashe abatishoboye, hubakwe inyubako zikenewe mu Itorero, kandi hariho no kubaka amacumbi azajya afasha Itorero kwinjiza umutungo ku Mudugudu wa RUBIMBA.
Ese abakristo ITERANKUNGA baribona bate kugeza ubu?
Kugeza ubu, ubuhamya buratangwa cyane n’abakristo bo ku Midugudu yari yarabuze ubushobozi bwo gusana, kubaka no gutunganya inyubako zabo, baranezerewe kandi babikora babikunze rwose kuko bazi icyo ryabamariye, abandi bategereje ibindi birengeje bazageraho, mbese batanga inkunga zabo babikunze, babohotse kandi bashimira Imana kuko bose bemeza ko ari Umwuka w’Imana wahishuye icyi gitekerezo.
Muri icy giterane cyabereye I Nyamugali, hari hatumiwe Chorale BETHESIDA yo kuri Paroisse Kibungo, hari abayobozi bakuru b’Itorero nka Rev Past KAGORORA Gallican uyobora Paroisse ya Kibungo, Past RURANGWA Jean de Dieu uyobora Umudugudu wa Kibungo Ville, Past NIYONSHUTI Jean de Dieu uyobora Umudugudu wa Nyamugali, Past BENJAMIN uyobora Umudugudu wa Gahurire kimwe n’Umushiyitsi wari waturutse mu Rurembo rwa Cyangugu, muri Paroisse ya TYAZO abaka Past NDUSHABANDI Pierre hamwe n’amakorale akorera umurimo w’Imana kuri uwo mudugudu wa Nyamugari ari yo ABIZERWA na INTEGUZA.
Past Pierre yaganirije iteraniro ku magambo aboneka muri Biblia igitabo cya Daniel 3:8-12, aho yashimangiye ibivugwa muri iryo jambo ry’Imana ku ntego y’ijambo “ UMURISTO AKWIYE GUSHIKAMA MU GAKIZA” bigereranywa n’ibyabaye kuri Meshake, Saduraka na Abedenego bakoreye I Babuloni ubwo basabwaga gupfukamira igishushanyo Umwami Nebukadinezali yari yakoresheje ariko bakabyanga ndetse bemera guhamya Imana ya Israel n’ubwo ibikangisho byari kubashyira no mu rupfu byari byiteguwe.(kujugunywa mu itanura ryaka umuriro).
Uyu munsi hakusanijwe inkunga yaturutse muri ya midugudu uko ari irindwi (7) ingana na 669’300Fr
Nk’uko twabibwiwe n’umushumba wa Paroisse ya Kibungo Rev Past KAGORORA Gallican,yashimangiye ijambo ryo gushishikariza abakristo gushikama mu gakiza kuko nibyo byaranze abatubanjirije, n’ubwo hari abo Imana yemeye ko bagera mu makuba akomeye cyane ndetse bamwe bakicwa nabi, bakajugunyirwa inyamaswa zikabatanyagura, ariko ibyo byatumye ab’Itorero bakomera ndetse bikomeza ku Mana kandi bibongerera ibyiringiro akaba ari cyo kidukwiriye natwe mu minsi nk’iyi n’indi izaza.
Ku birebena n’ITERANKUNGA Rev Past Gallican yatubwiye ko yo gahunda imaze kugera ku bikorwa byinshi kandi byafashije Itorero ku buryo bugaragarira benshi kandi nk’uko mwabibonye mu myaka itatu ishize rwose Itorero ryageze kuri byinshi, ku buryo mu myaka icumi iri imbere hazaba hari ibikorwa by’indashyikirwa Itorero rya Kibungo rizaba ryagezeho kubera ITERANKUNGA
Nk’uko Rev Past Gallican yabitubwiye, icyi gikorwa ari icyo kwiganwa n’andi matorero kuko bamaze kumenya neza umumaro wayo.
Umuhanzi wakunzwe kubera indirimbo yise”Umwana ni umutware”nyuma y’igihe kirekire atagaragara kuri ubu ari gutegura ibitaramo byo gufasha abana b’imfubyi n’abatishoboye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru twakoranye nawe kuri Stade Amahoro i Remera yavuze ko afitiye byinshi abana batagira kivurira. Zimwe mu ngamba za Ngarambe harimo gushishikariza abana baba mu bigo by’imfubyi no gukangurira ababa mu muhanada gusubira mu ngo.
Ngarambe yatangaje ko afite gahunda yo gufasha abana kandi akagenda ashishikariza ababyeyi kwita ku bana babo ndetse n’abandi muri rusange nk’uko byahoze na mbere. Uyu muhanzi yagize ati“usibye kubwira ababyeyi bakisubira iyo byanze umwana arakurikiranwa kugira ngo barebe imbogamizi”.
Mu bindi uwo muhanzi yavuze ni uko nta bushobozi ariko, yashinga ibigo by’imfubyi.Ikindi ni uko yiteguye gukorana n’anbadi bahanzi baba bafite igitekerezo nk’icye.
Ngarambe wakunzwe kubera indirimbo Umwana ni umutware itajya isaza yavuze ko akeneye ubuvugizi kugira ngo gahunda afite irusheho kugira agaciro.
Uyu muhanzi (Ngarambe François Xavier) yavutse ku wa 3 Ukuboza 1962, avukira muri Congo akaba afite ubwene gihugu bw ‘u Rwanda, afite abana batanu kandi muzika yayitangiye akiri muto ari yo mpamvu akomeje guteza imbere impano nyagasani yamuhaye yo kwita ku bari mu bibazo cyane cyane abana b’impfubyi batagira kivurira n’abo mu muhanda bakunda kwita ba Mayibobo.
Amakuru ava kurubuga rwa Benny Hinn Ministries uyu akaba ari umukozi w’Imana uzwi cyane aratangaza ko ibirori byo kongera kurushinga nuwo bari baratandukanye byemewe n’amategeko byari biteganijwe ku taliki ya 26 ukwakira(10) byamaze kwimurwa bitewe nuko kuva ku italiki ya 25 kugeza kuya 26 ukwakira azaba afite amateraniro yokwakira ibitangaza ayo materaniro akazaba kw’itorero ryitwa Wake Chapel, ibyo bikaba byatumye ibyo birori byimurirwa kuwundi munsi utaratangazwa .
bikaba byamaze nokumenyekana ko batashizwe no kurutonde rwabasezerana aho byari biteganijwe ko azasezerana muri Cavalry Assembly of God muri leta ya Orlando.
Urubuga rwa The Christian Post rwashatse kumenya amakuru neza ruhamagara aho muri Cavalry Assembly. Umuvugizi wiryo torero abasaba ko byaba byiza bivuganiye nubuyobozi bwa Benny Hinn Ministries .
Bagerageje kuvugana nubwo buyobozi bwa Benny Hinn Ministries ntanumwe wigeze yitaba tel.
Tubibutseko Benny Hinn yari yaratandukanye n’umufasha we Suzanne Hinn mumwaka wa 2010, muburyo bwemewe namategeko aho ngo byaba byari biturukije kukuba Benny Hinn yaba atarafataga igihe cyo kwita k’umuryango we ahubwo agahora azenguruka amahanga abwiriza ariko ntiyite kumuryango ngo agire igihe cyawo ibyo bikaba byarabaye nyuma yuko bari bamaranye imyaka 30 barushinze.
Ibyo byose byaje kuba intandaro yogutandukana kurubu bikaba byari biteganijwe ko bongera kurushinga nanone bakabihamiriza Imana ko basubiranye
Inkuru dukesha urugero.com
Umuhanzi Bizimana Patient yakoze impanuka ikomeye ubwo bamugongaga n’imodoka, saa yine z’ijoro atashye i Gikondo, nyuma y’igitaramo cye cyagaragayemo n’abandi bahanzi bagenzi be ku Cyumweru.
Iki gitaramo cy’uyu muhanzi cyari cyabereye muri Hotel Sport View i Remera kuri icyi Cyumweru tariki ya 30 Nzeri 2012, aho cyari cyatangiye saa kumi z’umugoroba.
Ubwo Bizimana Patient yari atashye, bageze i Gikondo Nyenyeri, bahagaze agiye gusohoka mu modoka, indi modoka yaje igonga iyo yari arimo, ku ruhande rwaho yari yicaye, uwa utwaye iyi modoka bikaba byagaragaragako yari yanweye inzoga, ndetse akaba nta n’uruhusa rumwemerera gutwara yari afite.
Ako kanya Bizimana bakaba bamujyanye ku bitaro biri hafi aho ahitwa Rwandex kuri Carrefour, nyuma babona atameze neza bamwohereza ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kujya kunyura mu cyuma ngo barebe ko nta kibazo ukuguru kwagize, ari nako byagenze aho kwa Muganga bakaba basanze igufa ryo mu kuguru ntacyo ryabaye gusa afite igisebe kinini, ndetse bahita bamusezerera ajya kurwarira mu rugo aho azajya aza kwa Muganga gufata imiti.
Twabibutsa ko igitaramo cya Bizimana ari kimwe mu bitaramo cyitabiriwe cyane mu bimaze kuba muri uyu mwaka, byitabiriwe cyane muri uyu mwaka, nyuma y’igitaramo cya The Blessing Family, nicya Dominic Nic. Gusa uyu mwaka hari ibindi bitaramo bitetanyijwe kuzaba harimo icya Gaby Irene Kamanzi, icya Aline Gahongayire, icya Tonzi, igitaramo cya Moriah cyizitwa Ikuzo concert kizanaterwa inkunga na MTN n’ibindi.
Abahanzi bahimbaza imana bari bitabiriye igitaramo cya Bizimana harimo Cpt Kabera Simon, Uwimana Aime, Dominic Nic, Cubaka Justin, Bobo, The Blessing Family, Gaby Irene Kamanzi, Nelson Mucyo, n’abandi.
ibi byakozwe na Evangeliste Ndayishimiye Claude hamwe na Justin mugenzi basanzwe bazwi mukiganiro cyitwa umuhanzi w’icyumweru kiba buri wagatanu guhera i saa mbiri z’ijoro kugeza i saa ine z’ijoro kuri Radio Authentic 92.8 Fm.
1. Kuba yitwaje Biblia n’ ikaye ya notes ( Aha ntibibujije ko yakoresha power point)si byiza gutwara udupapuro kuko hari gihe rimwe na rimwe uriska kutubura cyangwa tukaguruka.
2. Kubahiriza igihe yahawe cyo gukoresha niyo mpamvu agomba kuba yambaye isaha atari iyo kuri telphone kuko kurebera kuri telphone kuko nabyo bideranja abakumva.
3. Kwambara imyambaro ijyanye na Audience ugiye kubwira ntiwajya kubwiriza abajene ngo wambare costume, ntiwabwiriza muri dinner muri Serena ngo wambare T-shirt na sandari, ariko ibyo wambaye byose bigomba kuba bisukuye.
4. Igihe uri kubwiriza ukwiriye kwirinda gukora ibintu bituma abantu bava ku byo uravuga bagasigara bareba ibyo ukora, urugero: gukinisha lunette uzambara uzikuramo,guhekenya ibintu mu kanwa,gucira hasi, kwayura uri kubwiriza, kwishimagura ku mubiri, kutaba wafunze ibipensu by’ishati cyangwa ipantalo,umukandara urereta, imisatsi idasokoje n’ibindi.
5. Kwirinda gutinda cyane uri muri za bragues, uvuga stories zitabayeho, witaka, utaka umugore wawe na bana bawe n’imodoka ugendamo,amashuri wize, ibihugu wagenze. ibyo bituma abantu baguhaga vuba.
6. Kirazira kikaziririzwa kumva umuvugabutumwa azana mu butumwa bwe inkuru yu muntu baganiriye biherereye yamuvuga izina cyangwa atarivuga. ibyo bikomeretsa uwa bikubwiye ndetse nu byumva akavuga ati uriya muvugabutumwa nta kumubitsa ibanga abivugira aho.
7. Irinde igihe uhagurukije abantu kwihana bakanga, gutangira gukoresha agahato, ubakanga, kubaciraho iteka uti wavahano utihanye ugahita ukora accident, anga kwihana SIDA iragutegereje. wowe ubivuga ko igihe wari ukinangiye ko utapfuye cyangwa ngo urware SIDA. reka umwuka wera akore umurimo we please.
8. Igihe ukoresha micro ugomba kumenya aho bayifatira kuko iyo uyicometse ku munwa ntacyo abantu bumva, ikindi ukanamenya ko iyo ufite micro habaho kugabanya ijwi wari usanzwe uvugiraho utayifite
9. Umuvugabutumwa muzima yubaha Audience imuri imbere, ntiyibiwire ko kuba ariwe urikuvuga bivuga ko abo abwira bose abaruta, hari ni gihe wigisha ikintu hari umaze imyaka 50 akizi ndetse akikurusha, umuvugabutumwa ukuze yubaha audience imuri imbere akayiha agaciro.
10. Umuvugabutumwa muzima yirinda kuvanga indimi mu kanya ikinyarwanda, mu wundi mwanya icyongereza, mu wundi igifaransa, koresha ururimi rukoroheye, nunatira irindi jambo mu rundi rurimi urisobanure uko rivuga. ibi bicanga abantu bakumva ndetse rimwe na rimwe bakakwita umwiyemezi. rimwe na rimwe abazi urwo rurimi neza bakanaguseka. Ururimi ni communication ntabwo ari ikimenyetso cy’umunyabwenge cyangwa cy’umukire.
Inkuru dukesha urugero.com
CALIFORNIA, AMERIKA – I New York, muri Amerika, hari ikiganiro cya televiziyo gishya kimaze iminsi mike gitangiye gukorera ku mugaragaro. Iki kiganiro ntigisanzwe, kuko cyitiriwe inomero 666. Izi zikaba inomero za ya nyamanswa “Antikristo”, nkuko byanditswe mu gitabo cy’Ibyahishuwe 13:18. Iki kiganiro rero kikaba cyarahawe izina rya 666 Park Avenue. Amakuru dukesha urubuga rwa Wikipedia rwandika amateka y’ibintu n’abantu, avuga yuko iki kiganiro cya televiziyo cyatangijwe n’Umunyamerika witwa David Wilcox. Iki kiganiro kije gisanga igitabo nacyo cyiswe iri zina (666 Park Avenue); iki gitabo kikaba cyaranditswe n’uwitwa Gabriella Pierce.
Wikipedia ikomeza ivuga yuko iki kiganiro cyatangiye bitewe n’umuryango wabungiye mu mazu y’ahitwa i Manhattan, muri New York. Uyu muryango umaze kugera muri ayo mazu wabungiyemo, ngo waje kumenya yuko abantu batuye muri icyo gipangu barimo imbaraga z’amadayimoni. Mu kwezi kwa mbere, ku italiki ya 20, uyu mwaka, televiziyo y’i New York yitwa ABC yasabye ko itambutsa bimwe mu biganiro bya 666 Park Avenue. Mu kwezi kwa gatanu, ku italiki 11, muri uyu mwaka wa 2012, nibgo ikiganiro cyuzuye cyatambukijwe ku mugaragaro.
Ngabo abakinyi bo muri iki kiganiro.
Witegereje hasi aho bahagaze, urahabona ifoto ya ca kiyoka (dragon) kivugwa mu Byahishuwe 13:4
Tubibutse yuko abakinyi bagize iki kiganiro, hafi ya bose batuye muri ya mazu twavuze haruguru atuyemo abantu barimo amadayimoni. Ikirangantego (logo) cyabo n’ikiyoka cyitwa dragon, nkuko byanditswe mu gitabo c’Ibyahishuwe 13:4. Biravugwa yuko iki kiganiro gifite umugambi mubi wo kugurisha imitima y’abantu bose bazakodesha mu mazu yabo kwa Satani. Ibi ntabgo ari ibihuha, ahubgo n’ibintu byamaze gutangira gukora ku mugaragaro kandi biranditswe ku mbuga za interinete zitandukanye. Usomye urubuga rwitwa Beginningandend.com, mu nkuru yabo yanditswe mu kwezi kwa 6, ku italiki 14, 2012, bavuga yuko iki kiganiro cya televiziyo kije gutegura inomero za ya nyamanswa, ariyo antikristo.
Ni kuri uyu wa gatandatu tariki 29/09/2012 ubwo muri Kaminuza Yigenga ya Kigali,Campus ya Gisozi, umuryango w’abanyeshuli b’Abapentecote b’itorero rya ADEPR ariwo CEP-ULK Evening (Communautés des Etudiants Pentecotistes de l’ULK) biga muriyi Kaminuza igice cy’abiga ni mugoroba, wahakoreye igitaramo cyo gusezerera ndetse no gushimira abo banyeshuli uburyo bitanze mu gihe cyose bahamaze biga kandi banakora umurimo w’Imana.
Muri iki gitaramo kandi cyari cyitabiriwe n’abanyamuryango batandukanye bagize uyu muryango, inshuti zabo, ababwirizabutumwa batandukanye aribo: HAKIZIMANA Justin ariwe wari n’umwigisha w’uwo munsi, hari kandi Ev. NDAYIZEYE Claude guturuka mu Kirundo (Burundi), Pastor KAREKEZI Charles wari uhagarariye itorero rya ADEPR Gasave ndetse n’abayobozi batandukanye ba ULK, hakaba hari kandi na Korali Jehovahjireh isanzwe ikorera umurimo w’Imana muri ULK ikaba kandi by’umwihariko ibarizwa muri uyu muryango wa CEP-ULK Evening, aba bose bakaba bari bishimiye iki gikorwa cyo gushimira bagenzi babo barangije uruhare bagize mu murimo w’Imana mu kuba bataratezutse ku ntego zo gutambutsa ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Nkuko Pastor KAREKEZI Charles yabitangaje ati ubundi CEP nkuko ikorera mu ma Kaminuza atandukanye ngo ni umugisha itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR ryagize wo kurera urubyiruko rwaryo kuko bigira akamaro ku itorero ndetse n’igihugu muri rusange. Aha akaba yarasobanuye ko aba banyeshuri usanga aribo bavamo abayobozi b’ejo hazaza bakorera mu bice bitandukanye, haba mu itorero ndetse n’igihugu bityo hakaboneka amajyambere yihuse mu bice bitandukanye by’itorero n’igihugu.
Ev. HAKIZIMANA Justin ari nawe wari umwigisha w’uwo munsi avuga amagambo y’Imana (Romans 8:31) yashimangiye ko iyo Imana iri mu ruhande rwawe gahunda zawe zose zijyenda neza cyane ,ati rero dufite ibihamya by’uburyo Imana yabanye natwe iri mu ruhande rwacu ubwo twari muruyu murimo (kuko nawe yize muriyi Kaminuza) ati Jehovahjireh choir Imana yayitubwiyeho byinshi bimwe byarasohoye ibindi biracyaza ati rero ibi bitwongeramo ibyiringiro byo gukomeza gukorana n’Imana cyane cyane twifuza ko yaba cyane mu ruhande rwacu, ati ibyo nibyo mbasabira. Akaba yibanze kandi kugukomeza abanyeshuli ababwira ko iyo Imana isezeranije inasohoza ati rero aba baragiye kandi koko nabo gushimirwa ariko ntimukwiye kumva ko hari igikuba gicitse ahubwo Imana ifite isezerano ryo gukomeza kubaka umurimo wayo mu buryo butajegajega, ati aba bagiye bakoze neza mu gihe cyabo ariko namwe ubu iki ni icyanyu mwinjiyemo kugirango mukore cyane ndetse munarusheho ibyo aba bakoze.
Mu magambo ye kandi akaba yagize icyo asaba abagiye,ati: Mbere na mbere mbifurije kuzagira amahirwe menshi mu buzima mugiyemo bwo hanze, muzagume mu byo mwizeye, mugume kandi mu murimo, mukomeze kandi kuba abaterankunga b’uyu murimo ibi byose mwongereho kwera imbuto nyinshi zikwiriye abakristo. Akaba yagize n’icyo asaba abasigaye, ati: Mukwiye gukoresha neza amahirwe mwagize yo kuza muri Kaminuza, mwirinda kurangara no kudapfusha umwanya wose muba mufite ubusa ati kuko hari bamwe baza ariko bakicecekera ugasanga amahirwe yabo apfuye ubusa, yongeyeho kandi ko bakwiye guhaguruka bagakorera Imana. Aha akaba yasobanuye ko gukorera Imana ubwabyo ari ibintu biteye ishema, ati iyo ukorera Imana iba iri kumwe nawe, uba ufite kandi ubudahangarwa ndetse nyuma y’ibi hari n’ibihembo. Ati rero mukwiye gushimishwa nuko mukorera Imana kuko Imana irahemba.
Prezida wa CEP-ULK Evening Bwana MUVUNYI Hyppolite akaba nawe ari mubashimiwe cyangwa se basezeweho, akaba yashimiye Imana uburyo yabanye nabo mu gihe cyose bamaze bakora uyu murimo ati njye natangiye kuyobora uyu murimo mu mwaka wa 2010 ariko Imana yabanye natwe cyane. Ati icyo tutakibagirwa ni uburyo twatangije gahunda yo kwigisha abizera bashya ubu tukaba tumaze kubatirisha abantu 13 bakiriye Yesu muri ULK abandi 4 barimo kwiga inyigisho z’abizera bashya. Ikindi ni uburyo Imana yabanye na Jehovahjireh Choir ikaba yarabashije kumurika Album DVD yayo ya 1 ndetse mu minsi iza vuba mu kwa 12/2012 ikaba izamurika indi Album Audio yayo ya 2. Ati hari byinshi twashimira Imana yadushoboje kugeraho. Akaba yabwiye abasigaye ko itorero ritajya ripfakara. Ati rero kuba tugiye ntibivuze ko umurimo uhagaze ati Imana izazana abandi ndetse bakore kurusha ibyo twakoze.
Muruyu muhango rero hakaba hatanzwe n’impano z’ibitabo ndetse na Certificates ku barangije.
Iki giterane rero kikaba cyari kitabiriwe Korali ikorera muri uyu muryango wa CEP/ULK ariyo: Jehovahjireh choir ya CEP/ULK Soir (Evening), umuhanzi w’amakinamico mu Rwanda Bamporiki Edouard (Kideyo) akaba n’umunyeshuri muri ULK.
By: RUGWIZANGOGA Vital
Kuri uruyu wagatandatu taliki ya 05/10/2012 ku itorero ry’ ADEPR habereye umubatizo w’abantu bahisemo gukurikira Yesu bagera 160.
Ubwo twageraga ku rusengero rwa Kicukiro twasanze abasore, abakobwa, abagabo n’abagore babukereye bifuza kubatizwa mu mazi menshi nkuko ari itegeko ry’ Imana.
Umushumba wa Kicukiro yigisha abagiye kubatizwa
Mu ijambo Umushumba w’ Itorero rya Kicukiro Pst Rurangwa Louis Second yagejeje ku bari bagiye kubatizwa, yavuze ko abantu benshi na mbere y’uko abazungu baza kutwigisha ijambo ry’ Imana, abanyarwanda bitaga abana babo ba Habimana, Habyarimana, Kubwimana, Bizimana n’ andi mazina menshi kuko umuntu iteka aba afite inyota y’ Imana nubwo yaba agihuzagurika nkuko na nubu hariho abantu bagisenga Imana banyuze mu yandi mazina ariko nta rindi zina twahawe munsi y’ izuba ryo gukirizwamo kuko nta wundi agakiza kabonerwamo atari Yesu Kristo.
Yakomeje asaba ababatijwe kujya kwamamaza izina rya Yesu no kuba ishyanga ryera kandi ibyo bavuga nibyo bakora bigasa. Yesu nawe icyo tuzamusaba mu izina rye azakiduha.
Nyuma yo kubatizwa twegereye umwe mu babatijwe witwa Ndayambaje Shabani atubwira uko yakiriye umubatizo we: Mu magambo ye yagize ati: Nakiriye agakiza nduhijwe n’ ibyaha kuko nabaga mu busambanyi, nywa itabi, mbeshya n’ ibindi.
Ati navukiye mu idini ya Islam kuko n’ umuryango wacu bose ariho basengera ariko naje kugira ikibazo cyo kurwara abadayimoni simbashe kuvuga, nahuye n’ umukozi w’ Imana umwe ambwira ko ntawundi muti nzabona atari ukwakira Yesu nk’ Umwami n’ umukiza. Nagiye mu giterane baransengera mpita nkira ntangira kuvuga.
Tumubajije uko yiyumva nyuma yo gukizwa yasubije ko ubu yumva aguwe neza afite amahoro mu mutima n’ ubwo yagize intambara imiryango ikamwanga kuko agiye mu idini ritandukanye n’ibyo bo bemera ariko atubwira ko yumva atazabivamo kubera ibyiza yabonye kuri Yesu.
Nyuma yarangije agira inama abantu bose batarakizwa cyane cyane urubyiruko ruri mu ngeso mbi z’ ubusambanyi n’ ibiyobyabwenge ko bakizwa bakabivamo kuko ibihembo by’ ibyaha ari urupfu ariko impano y’ Imana ari ubugingo buhoraho.
Kuri icyi cyumweru taliki ya 07/10/2012, mu ishuri rya ETO KIBUNGO habaye umuhango wo gushyiraho no gusengera Komite nshya izayobora Umurimo w’Imana kuri Groupe ya ADEPR muri icyo kigo.
Muri uwo muhango harimo abashyitsi batandukanye, aha twavuga nka :
• Umushumba w’ururembo rwa Kibungo (ADEPR), Rev Past KAYIJAMAHE Jean,
• Ubuyobozi bwa ETO KIBUNGO,
• Past RURANGWA Jean de Dieu uyobora Chapelle ya Kibungo_Ville akaba ari nawe ushinzwe abanyeshuri mu Rurembo rwa Kibungo,
• Abarimu n’ababyeyi b’abana biga muri ETO,
• Abahagarariye andi ma groupe y’Ivugabutumwa muri ETO kimwe no mu yandi mashuri,
• Abahagarariye CEP INATEK, tutibagiwe n’inshuti n’abanyeshuri benshi bari bitabiriye ibyo birori.
Nk’uko twabibwiwe na GASASIRA J.Damascene wari usanzwe ayobora iyo groupe ya ADEPR ETO KIBUNGO, umurimo w’Imana muri icyo kigo watangiye mu 1997 ubwo iyo groupe ya ADEPR yatangiraga maze iyoborwa bwa mbere na MUVUNYI Theoneste kandi batangiranye n’abakristo ba ADEPR bagera kuri 60 maze biyemeza gushyiraho iyo groupe kandi bafata n’imirongo migari izagenderaho bishingikirije ku ijambo ry’Imana no gusenga ngo bakore umurimo w’Imana uko umuhamagaro wabo wari uri.
Batangiranye na Chorale yitwa kugeza ubu « ABIZERAYESU » maze ku bufatanye n’Itorero rya ADEPR KIBUNGO Ville ndetse na Past RURANGWA Jean de Dieu ushinzwe abanyeshuri muri iri Torero rya Kibungo (Region Kibungo) habaho impinduka zigaragara mu murimo kuko abanyeshuri benshi barihannye, barabatizwa, binjizwa mu murimo kandi bakora bikorwa bitandukanye bijyanye n’ijambo ry’Imana harimo :
• Gusenga, kuririmba, gufasha abakene, gufasha abatishoboye, gusura imfungwa muri gereza ya Kibungo , ndetse ku bufatanye n’andi ,matorero ari muri icyo kigo cya ETO KIBUNGO, habayeho gusura abafungwa bo muri gereza ya Kibungo, babaha imyenda, amasabune ndetse n’amavuta yo kwisiga
• Hamwe n’ayo matorero yandi kandi bashoboye no gutanga imiganda itandukanye mu kubakira abaturage batishoboye batagiraga aho baba mu nkengero z’icyo kigo.
Nk’uko yakomeje abitubwira, iyi groupe ubu igizwe n’abanyeshguri bagera ku ijana (100) harimo abahungu n’abakobwa.
Mi ijambo rye GASASIRA wayoboraga iyi groupe yashimiye inzego zitandukanye nk’Ubuyobozi bwa ETO KIBUNGO, Ubuyobozi bw’Itorero rya Kibungo, ababyeyi n’inshuti zitandukanye mu buryo bababaye hafi cyane kandi bakabaha uburyo bwose bukomeje kuborohereza gukora umurimo w’Imana.
Mi ijambo rye Past Rurangwa Jean de Dieu ushinzwe abanyeshuri mu Rurembo rwa Kibungo, yashimiye aba banyeshuri cyane ku buryo bakomeje kandi bagashyira imbaraga mu murimo kuko bageze kuri byinshi kuva umwaka ushize, kandi agira n’impanuro atanga kuko yasabye abanyeshuri ko abagiye kujya mu buzima bwo hanze bagomba kuzirikana umuhamagaro kandi abazajya muri za Kaminuza yabasabye kuzakomeza kwera imbuto no kuzafatanya na za CEP aho baziga kuko Umurimo w’Imana ukwiye gukomeza, akomeza gusaba abanyeshuri kutajya mu ngeso mbi zirimo nk’ubusambanyi no kunywa ibiyobyabwenge kuko igihugu kirabakeneye kandi nabo bakwiye gutegura ejo hazaza habo heza.
Yijeje Ubuyobozi bushya bwa Groupe kimwe n’Ubuyobozi bw’Ikigo ubufatanye busesuye, ubuvugizi, kimwe n’ibindi byose bizaba ngombwa ngo aba banyeshuri bakomeze babe intangarugero kandi anibutsa ko umwaka utaha bazafatanya na Groupe gukora igenabikorwa rimwe rizaba ririmo ibyo Itorero rizabafasha n’igihe bizakorerwa.
Uhagarariye ubuyobozi bwa ETO, yashimiye abanyeshuri kubera imyitwarire yabo myiza yabaranze kuko n’ubwo hajya haboneka ingeso mbi mu Kigo, aba banyeshuri ba Groupe ADEPR we yemeza ko nta ngeso mbi zibagaragaraho kuko yanavuze ko iyo baba barangwa n’ingeso mbi batari no kwemererwa gukora ibi birori. Yashimiye ababyeyi uburere bahaye abana, ashimira Itorero muri rusange kandi atanga impanuro yibutsa abanyeshuri ko bakwiye kugira ubwenge mu buzima bwabo kuko nibyo bizabafasha kuvamo abayobozi beza b’ejo hazaza.
Mu ijambo ry’umushumba w’Ururembo rwa Kibungo Rev Past KAYIJAMAHE Jean,yasomeye abitabiriye ibirori ijambo riboneka mu : Imigani 31 :1-7 na Imigani 20 :1-4 aho yashimangiye cyane ko aba banyeshuri bakwiye kuzirikana byinshi bikorwa ngo babe bari muri aya mashuri, bityo bakaba bagomba rwose kuzibukira ingeso mbi zikomeje kuranga urubyiruko rw’iki gihe nk’ubusambanyi, kunywa ibisindisha ndetse n’ibiyobyabwenge. Maze ashimangira ko rwose bigoranye kuzagera ku byiza byinshi bategerejweho mu gihe baba bategekwa n’ubusinzi n’ubusambanyi kuko yavuze na none ko bikwiriye umuntu wese gutegereza ejo hazaza heza ariko adafite ibikomere by’ingeso mbi yagendeyemo.
Yakomeje ashimira abayeyi b’abo bana kandi ashimira n’abanyesheshuri kuko bigaragara ko nyuma y’Uburere bigishijwe n’ababyeyi, amasomo bize ndetse n’umurimo w’Imana bakora, hiyongereyeho n’Ubuyobozi kuko ibyo bateguye kandi bakoze bigaragaza ubwenge burengeje Imana yabahaye.
Muri uwo muhango, Umuyobozi ucyuye igihe GASASIRA J.Damascene yahaye inkoni y’Ubuyobozi Umuyobozi mushya NTIRENGANYA J Damascene kandi amubwira ko atari iyo gukubita ahubwo ko ari iyo kuyobora abo Imana imuhaye kuyobora uyu mwaka wose.
Ibirori byaranzwe kandi n’umunezero utangaje kuko harimo n’abahanzi batandukanye bijihije igitaramo, hatanzwe impano zo gushimira abanyeshuri.
N’ubwo abanyeshuri bagaragaje byinshi bagezeho, ariko bavuga ko bafite ibibazo bitandukanye harimo :
• Kutagira indangurura majwi (speakers),
• Nta microphone byo gukoresha mu murimo w’Imana
Komite nshya yarasengewe kandi rwose isabirwa ku Mana ngo izabafashe bakore neza Umurimo ibahamagariye gukora.
Ntitwasoza tutibukije ko aba abajya bagira umuhamagaro wo gusura amashuri bajya basura aba banyeshuri kuko bakeneye inama, impuguro kimwe n’impanuro zitandukanye ngo babashe gukora umurimo w’Imana, bige kandi banategure ejo hazaza habo heza.
Nkuko bimaze kumenyerwa buri mpera zumwaka w’amashuri hirya no hino mubigo bishingiye kumadini yagikristo ndetse nibindi bitagize amadini bishingiyeho , amatsinda yogusenga aba akoreramo ategura ibitaramo byogusoza umwaka .
Muri ibyo bitaramo mubusanzwe haba hateguwe zagahunda nyinshi zitandukanye aha navuga nkihererekanyabubasha kubuyobozi bugiyeho nubwari busanzweho,gusengera abagiye gukora ikizamini cya Leta ndetse nogushima Imana.
Ni muri urwo rwego mukigo cyamashuri y’isumbuye cya Fawe kuri kino cyumweru taliki ya 14/10/2012 hateganyijwe igitaramo cyateguwe nabanyeshuri basoza amashuri yisumbuye muricyo kigo, nkuko tubitangarizwa numwe mubarimo gutegura icyo gitaramo Umubyeyi Gaelle akaba nawe arumwe mubarangiza muricyo Kigo yagize ati” iki gitaramo twagiteguye muburyo bwokuramya Imana no kuyishimira tukaza tangira mbere ya saa sita aho hazaba ibirori byabanyeshuri gusa hamwe nabayobozi b’ikigo byogusezera kuba Kandida, nyuma ya saa sita guhera i saa munani hateguwe igitaramo cyo gushima Imana no kuyiramya aho tuzifatanya nabahanzi batandukanye kandi bakunzwe cyane ndetse nama groupe atandukanye”.
Twagize amatsiko yokumubaza abo bahanzi nayo magroupe atangira agira ati”tuzaba turikumwe na Jimmy Claude,Nelson Mucyo,Aime Uwimana,Dominic Nick ndetse na Bizimana Patient naho muma Groupe tuzaba turikumwe na The Blessing,True Promises ndetse na Voice of Praise.” tumubajije nimba bitazagorana kuyobora gahunda yabaririmbyi bangana batyo yatubwiye ko ntamuvugabutumwa uzabamo hazabaho kuramya no guhimbaza Imana kugeza saa kumi nebyiri.
Tukaba dushimiye iki kigo cya Fawe Girls kuba bashoboye kutugezaho amakuru nibindi bigo byamashuri tukaba tubisaba kwigiraho iki kigo mugutanga amakuru ajyanye nibitaramo bihimbaza Imana bategura.
Nkuko bimaze igihe bivugwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika hamaze igihe havugwa kwiyamamaza kwaba kandida babiri umwe womuba Republican nundi womuba Democrate aba akaba ari Mitt Romney na Barack Obama ari nawe warusanzwe ayobora Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Mubihe byo kwiyamamaza muri Leta Zunze z’Amerika biba bishyushye cyane kuko nabamwe mubakozi b’Imana usanga berekana uruhande bashyigikiye kumugaragaro.
Kuri kino cyumweru gishize taliki ya 7/10/2012 i San Diego nibwo Pastor Jim Garlow uyobora itorero Skyline rimwe mumatorero afite abantu benshi muri icyo gihugu yahagaze imbere y’abakristo ayobora arimo kwigisha agira ati “uwo mpamya kandi nzahora mpamya ni Yesu” arakomeza agira ati“Nzababwira uwo nzatora ariko ntekereza ko atariwe mbahamiriza,nditegura gutora Mitt Romney, ariko simbabwiye ngo namwe aba ariwe mutora”
Twabibutsa ko uyu Jim Garlow arumwe muba Pasiteri 1,477 biyemeje kubwiriza kuri politic , byumwihariko kwerekana icyo Bibiliya ivuga kumatora.
Aha hakaba hakwibaza uburyo umuvugabutumwa yerekana amarangamutima yiwe imbere yabo abwiriza .
Source urugero.com
Nyuma y’imyaka isaga 22 itorero Rwanda Pantecotist Assemble of God rishinzwe, ryahaye inkoni y’Ubushumba Umuyobozi mukuru ubaye uwambere utowe mu rugero rwiza hatabayeho ukwikubira.
Pasiteri Gatabazi Jean washinzwe iri torero mu myaka ya 1990 akaba n’umuyobozi waryo iyo myaka yose, yavuze ko yishimira gusimburwa, asaba n’uwamusimbuye kutazikubira bityo nawe akazarekurira abandi abikuye ku mutima.
Pasiteri Gatabazi yatangaje ko abwira abayoboke b’itorero ko azasimburwa mu rwego rwo gufatanya kuzamura itorero , bamwe mu bagize itorero babanje kubishidikanya kuko ahenshi mu matorero badapfa kurekura ubuyobozi, rimwe na rimwe bemera kubutanga bagiye mu rundi rwego ruri hejuru. Aha yavuze ko we yabonye ko agomba gufatanya n’abandi mu kuzamura itorero atari we wenyine uriyoboye.
Pasiteri Kabandana Claver wamusimbuwe , yahawe inkoni y’ubushyumba izamufasha kuragira ubushyo aragijwe . Yahawe inshingano zo kwirinda amacakubiri, kumva ko umuntu angana n’undi, kuvugisha ukuri no gukorera mu mucyo, kutiharira umutungo w’itorero ngo awukoreshe nk’uwe, ko umutungo we utandukanye n’uwitorero, anasabwa gufata igihe cyo gusenga akigenzura.
Pasiteri Kabandana Claver wahawe inkoni y’ubushumba bw’itorero
Yatangije ko azita mu kuzamura ibikorwa by’iterambere by’itore n’iby’iterambere ry’Igihugu mu mishinga itandukanye irimo kubaka amashuri . Avuga ko igikorwa cyo kubaka amashuri banagitangiye mu murenge wa Rwarutabura.
Yatangaje ko avuga ko bazavugurura inyubaka basengeramo hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo guca nyakatsi, bityo insengero zari zubatse muri rukarakara zizubakwa n’amatafari ahiye n’akozwe muri sima, hamwe n bitandukanye birimo kubaka amavuriro.
Umuhango waranzwe no gusengera komite y’ubuyobozi bw’itorero igizwe n’abayobozi 3 Mulinda Vincent wungirije umushumba w’Itorero, Ntaganda Anthere wabaye umubitsi ku rwego rw’Igihugu na Kanyabigega Deo watorewe ubwanditsi, bose bogejwe ibirenge baragizwa ibikorwa by’itorero.
Itorero Rwanda Pantecosts Assemble of God ryashinzwe mu 1990, rifite amatorero 153 mu gihugu hose, rikagira n’ishuri ryigisha abapasiteri Bibilliya bo mu matorero atandukanye (Bible Training Center).
source igihe.com
Polisi yo mu gihugu cya Tanzaniya yataye muri yombi abantu 126 bakekwaho kugira uruhare mu bitero byibasiye insengero za Gikirisitu zo mu mujyi wa Dar Es Salaam mu Cyumweru gishize, nyuma y’aho umwana w’umuhungu w’umukirisitu yihagaritse ku gitabo Gitagatifu cya Quran.
Inkuru dukesha BBC ivuga ko uyu mwana w’umuhungu yihagaritse kuri Quran ashaka guhinyuza inshuti yari imubwiye ko anyariye Quran yahinduka inzoka.
Nyuma y’icyo gikorwa, Abayisilamu byababaje batangiye gusenya ndetse banatwika insengero zigera kuri 5 zo mu mujyi wa Dar Es Salaam.
Komanda wa Polisi mu mujyi wa Dar Es Salaam yabwiye BBC ko abafashwe bose ari abakekwaho kugira uruhare mu kwibasira insengero z’Abakirisitu.
Yagize ati “Turagerageza gufata umuntu wese ufite aho ahuriye n’ibi bikorwa kuko dushaka ko ubutabera butsinda ikibi.”
Mu gihe Perezida Jakaya Mrisho Kikwete yavuze ko ubu bugizi bwa nabi butari bukwiye n’ubwo igikorwa cyababaje Abayisilamu, umuyobozi wabo muri Tanzaniya Sheikh Alhadi Musa na we anenga ibi bikorwa avuga ko ikintu cyakozwe n’umuntu umwe kitakwitirirwa Abakirisitu bose.
Uru rutonde rwakozwe mu mwaka wa 2011 mu kwa cumi nakumwe rukorwa nuwitwa Jay Karlson wandikira urubuga www.listeverse.com yashingiye cyane kuri zaraporo zitangwa buri mwaka zuburyo abakristo bicwa bazira imyizerere yabo:
10.Laos
umubare wabanyagihugu:millioni 6.4 ; abakristo bagituye ni:200,000
Idini ryiganje: Buddhism
Goverinoma:iyobowe naba Communiste
Ubutegetsi bwa Laos ndetse na societe ya laos ifata abakristo nkabaretwa babanyamerika ibyo bigatuma abakristo bahohoterwa birenze urugero.
Mumwaka wa 2010,abakristo 29 barishwe hanyuma 20 barafungwa,insengero nyinshi za Bakristo zarashenywe.
9.Uzbekistan
Abaturage batuye:millioni 27.5 ,Abakristo batuye 208,600
Idini ryiganje: Islam
Goverinoma iyoboye: Republic
Iki gihugu nacyo kiri mubihugu birwanya Abakristo cyane.Insengero nyinshi zabakristo akenshi zifatirwa ibihano bidasobanutse . ibihano bafatirwa nukuva kuminsi 3 na 15,.
Abakristo babaho ntibyoroha kubona akazi,iyo bahohotewe ntibashobora kurega ngo babumve,muri sosiyete bameze nkibicibwa.
8.Iraq
Abaturage batuye:milliyoni 30.7 ;Abakristo 334,000
Idini ryiganje: Islam
Goverinoma: Demokarasi ishingiye kunteko Nshingamategeko
Kimwe nibindi bihugu twavuze iki nacyo nigihugu kidaha uburenganzira abakristo ndetse hagaragaramo cyane ihohoterwa ryabakristo , aho mumatora y’ukwezi kwa werurwe umwaka wa 2010 habayeho icwa ryabakristo benshi ndetse abandi barakomeretswa abandi barahunga, kugeza nubwo Papa Benedigito wa 16 yasabye guverinoma ya Irak yarinda abakristo bicyogihugu,insengero nyinshi nazo zirasenywa.
7.Yemen
Abaturage batuye: Milliyoni 23.6;abakristo nibake cyane
Idini ryiganje: Islam
Goverinoma: Republic
Yemen nigihugu cyaba isilamu, Sharia ikaba ariyo amategeko yose ashingiraho, ivugabutumwa rya Yesu Kristo ntiryemewe.
Abanya Yemen ntiberemerewe kuva muri Isilamu ,abemeye kuba abakristo bahita baba ibicibwa mumuryango ndetse nomugihugu.
6.Maldives
Abaturage batuye:Milliyoni 311,000; abakristo nibake cyane
Idini ryiganje: Islam
Goverinoma: Republic
Abanyagihugu bose bagomba kuba ari abayisilamu mugihugu cya Maldive, iki gihugu nacyo kigendera kuri Sharia,Insengero za gikristo ntizemewe mugihugu,ndetse ntanyandiko cg ibitabo bya gikristo byemewe kwinjira mugihugu.
5.Somalia
Abaturage batuye:Miliyoni 9.1 ;Abakristo ni bake cyane
Idini ryiganje: Islam
Goverinoma: inzibacyuho ikaba yararangiye nyuma y’amatora yabaye nzeli taliki ya 10 ,2012
kurubu bakaba bayobowe nuwitwa Hassan Sheikh Mohamud akaba ariwe perezida wa Repubulika Federal ya Somalia
Somalia nigihugu cyagiye kirangwamo intambara zidashira kuva mumwaka w’19 91 . nigihugu cyokwitondera cyane cyane kuba kristo .Mu mwaka wa 2009 abakristo bagera kuri 15 bishwe numutwe wibyigomeke Al-Shabaab,mumwaka wa 2010 abandi basaga umunani nabo barishwe nubu bakomeje kugenda bicwa abo nababa bashoboye kumenyekana, kugeza ubu 1/4 cy’abakristo muri icyo gihugu barahunze , nabasigaye bakomeje kugenda bahohoterwa.
4.Saudi Arabia
Abaturage batuye:Miliyoni 25.7 ; Abakristo ni 565,400
Idini ryiganje: Islam
Goverinoma:ya Cyami
Muri Arabia saudite nta dini rindi rifite ubwisanzure uretse idini rya cyami ariryo Isilamu kimwe nibindi bihugu byose muri Arabia Saudite naho abakristo bagenda bafungwa muburyo budasobanutse ndetse abandi bagahunga.
Urugero mu kwezi kwa 10 abanyafilipine 12 numupasiteri wabo barafunzwe bazira kuba barimo barasengera murugo .
3.Afghanistan
Abaturage batuye:Milliyoni 28.159;abakristo nibake cyane
Idini ryiganje: Islam
Goverinoma iyoboye: Repuburika ya Isilamu
Mu mwaka wa 2010 mu Kwezi kwagatandatu umutwe wabatalibani wivuganye abaganga bagera kw’10 bakaba bari bari mugace kamajyepfo ya Afghanistan murwego rwokwita kubababaye ninkomere ikindi kizwi muricyo gihugu nuko abakristo babaho babaho bihisha kuko iyo bamenyekanye bakorerwa ibikorwa byurugomo.
2.Iran
Abaturage batuye: millioni74.2; Abakristo 450,000 Christians
Idini Ryiganje: Islam
Goverinoma: Islamic Republic(Repubulika ya Islam)
Mumwaka wa 2010 nibwo hagaragayemo ihagarikwa ryabakristo cyane tubibutse ko ari naho Pasiteri youcef Nadarkhan akomoka arinaho yarafungiwe, Abakristo bahatuye babayeho kubwoba bwinshi.
1.North Korea
Abaturage batuye: 20 millioni 20 ; Abakristo ni 400,000
Idini ryiganje: Atheism
Goverinoma: Dynastic Communist Dictatorship(ubutegetsi bwigitugu)
Kuva mumwaka wa 2010, abakristo bagera kw’100 barafunzwe,abandi baricwa . Abakristo baho bagerageza guhisha kwizera kwabo bitewe numutekano wabo ndetse ntibashobora nukwigisha abana babo ibyagakiza kuko baba bafite ubwoba kugeza ubwo umwana akura akamenya ukuri atakubwiwe.
Naho mumwaka wa 2012 ibihugu bikurikirana muri ubu buryo:
1. North Korea
2. Afghanistan
3. Saudi Arabia
4. Somalia
5. Iran
6. Maldives
7. Uzbekistan
8. Yemen
9. Iraq
10. Pakistan
uru rutonde rwatanzwe n’urubuga rwa www.rescuechristians.com mu kwezi kwa Munani uno mwaka.
Inkuru dukesha urugero.com
Abagore n’abakobwa basengera mu rusengero rwa Mountain of Fire Ministries (MFM) rwo muri Nigeria babujijwe kuza gusenga bambaye amapantalo.
Mu biganiro bitandukanye yagiriye kuri za televiziyo, Pasitori Daniel Olukoya yihanangirije kuza gusenga bambaye amapantalo, yagize ati “Ku bagore n’abakobwa baza gusenga bambaye amapantalo kandi batitwikiriye ku mitwe yabo ntabwo uru rusengero rubemera. Niba utabashiej kubahiriza iki cyifuzo wakwimukira mu yindi paruwasi aho babyihanganira…”
Olukoya yashimangiye ko urusengero rutazigera rwihanganira umugore utitwikira umutwe we cyangwa wambara ipantalo mu mashami y’iyi ngoro y’Imana.
Uwo niwe Pastor Dr. Olukoya waciye amapantaro y’abagore mu rusengero rwe.
Kenyan-Post ivuga ko Dr. Olukoya akomeje kubabazwa no kugira agahinda bitewe n’ubwiyongere bw’abagore bambaye amapantalo bagana insengero, yemeza ko yaburiwe ko ntawuzongera kwemererwa kuza gusenga atambaye mu buryo aba yikwije neza.
Uru rusengero ngo rukomeje guterwa inkeke n’ubwiyongere bw’abakobwa bato ndetse n’abashatse bakomeje kutubaha amategeko y’insengero barenga ku mabwiriza y’imyambarire ko byaba byiza bikosoye.
Uyu mupasitori wubashywe yihaye intego yo gukomeza gusakaza aya mahame no mu zindi nsengero zo mu Karere ngo zubahirize iki cyemezo cyo kubuza abagore n’abakobwa kuza bambaye ipantalo cyangwa batikwije.
Inkuru ducyesha urubuga
Umukobwa w’imyaka 16 aricuza bikomeye kuba akora imihango ya gishitani irimo cyane cyane kunywa amaraso y’abantu. Uyu mukobwa ukomoka mu gace ka Bulawayo muri Zimbabwe yicujije mu ruhame kuba anywa amaraso y’abantu ndetse anatangaza n’abantu bagera kuri 60 akorana nabo.
Uyu mukobwa yaboneyeho ndetse no kuvuga ku mugaragaro imyirondoro y’abantu bagera kuri 38 bagiye kuzicwa bahitanywe nabo akorera ndetse anavuga aho icyumba bakoreramo iyo mihango giherereye.
Stanley Kwashira ni umwe mu bayobozi ba kariya gace yatangaje ko batunguwe cyane no kumva aya magambo ateye ubwoba y’uriya mukobwa.
Stanley yagize ati ”Uriya mukobwa yaje iwanjye ari kumwe na mama we hamwe n’abandi bantu babiri, yambwiye ko yatoranijwe n’umugabo w’imyaka 32 wari inshuti ye.Nabanje kugirango arabeshya ariko atangiye kuvuga abantu nzi bapfuye, amatariki bapfiriye ho n’uburyo bapfuye mu buryo butazwi ndetse nabo bari baherereye nibwo nabyemeye.”
Yakomeje avuga ko ngo uyu mukobwa yinjiye muri uwo muryango mu mwaka ushize ubwo yari afite imyaka 15.
“Nari ndi mu rukundo n’umugabo hanyuma umunsi umwe muri Kamena umwaka ushize, arambwira ngo agiye ku isoko.Abagabo babiri harimo uwari inshuti ye baramfata banyinjiza mu nzu hafi yaho imodoka zihagarara.Hari mu cyumba cyo hasi hanyuma batangira kunywa amaraso y’abantu.”Aya ni amagambo Stanley avuga ko yabwiwe n’uriya mukobwa.
Yakomeje avuga ko uyu umukobwa yamubwiye ko yabaga ari kumwe n’abandi bantu 60 bakoraga iyo mihango.
Stanley yagize ati:”Yampaye amazina yabo ubu ndimo ngerageza gushakisha ngo ndebe niba koko ari ukuri gusa muri ayo mazina harimo umuyobozi w’idini ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi mu gace ka Cowdray Park.”
Uyu mukobwa kandi akomeza avuga ko kandi ngo afite agatebo agendera mo mu kirere iyo agiye“kunywa ubuzima” bw’abaturage. Nyuma y’ibyumweru bitatu inshuti y’uyu mukobwa ngo yaramusuye hanyuma iramusengera bikomeye ahita afata icyemezo cyo kureka ibi akicuza mu ruhame. Stanley yavuze ko agiye kugeza iki kibazo kuri polisi maze bakareba uko babikurikirana hatagize undi muntu ubavamo.
Polisi ikimara kumva iki kibazo yatangarije ikinyamakuru Kenyan Post ko bagiye gukora ibishoboka byose kugirango barebe uko bagikemura mu maguru mashya.
Inkuru dukesha imbere.com yanditswe na Philbert G.
Abanyeshuri biga mu Rwunge rw’Amashuri Indangaburezi bikanze amagini ku cyumweru bituma abagera kuri barindwi bajyanwa mu bitaro. Ubuyobozi bw’iki kigo ariko buvuga ko atari amagini yabakanze, ko ahubwo ari ukwikanga.
Abanyeshuri bavuga ko mu masaha ya saa sita z’ijoro zishyira saa saba ari bwo humvikanye urusaku mu nzu abakobwa bararamo, bavuga ko batewe n’amagini . Ubwo babiri muri aba bakobwa bari bavuye hanze barinjiranye nk’uko babyivugiye, nyuma yaho ngo ni bwo umwe muri aba bari bavuye hanze bumvise umwe muri bo ataka cyane avuza induru, bamurebye basanga ameze nk’uwabuze umwuka kuko yavugaga ko arimo kunigwa n’ayo magini.
Bavuga ko bahise batumiza umwe muri bo bavuga ko asenga cyane asaba inkoni ngo akubite ayo magini. Bavugaga ko babonye ari umugabo ufite uruhara wambaye imyenda y’imyeru, ariko mu gihe bamuhaga iyi nkoni yaramurebye aramubura kandi ngo baramubonaga.
Nyuma yaho bamwe mu bakobwa bari bahuye n’icyo kibazo bajyanywe kwa muganga bararayo ariko bucyeye bwaho hari hasigayeyo abagera kuri barindwi barimo umwe urembye cyane.
Iyi ni inshuro ya gatatu ibintu nk’ibi bibaye muri iri shuri. Mu minsi yashize hari undi muntu bavuga ko ari umuzimu waje muri iyi nzu iraramo abanyeshuri asaka amavarisi agera ku munani akibamo amafaranga ahasiga n’itoroshi bavuga ko bafite kugeza n’uyu munsi.
Bamwe mu banyeshuri bakeka ko ari mugenzi wabo ufite imiti yisiga kugira ngo agire ibikorwa akora muri iyi nzu, kuko aho batuye gukeka ko umujura yahagera bihabanye cyane kuko hazitiye kandi hari n’abazamu.
Umuyobozi w’iki kigo Gatari Sylvere, avuga ko nta magini aba muri iki kigo ahubwo ko ari umwe mu bana wikanze agakanga na bagenzi be kuko bimaze kuvugwa bahagera ntibagire ikintu babona kandi n’imbere yaho hari abazamu.
Inkuru dukesha igihe.com
Ibi babisabwe n’umumisiyoneri Emmanuel Rapold wo mu gihugu cy’u Bufaransa. Abapasitori 100 baturutse mu madini atandukanye yo mu bihugu bigize Akarere k’ibiyaga bigari, ni ukuvuga u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Mu biganiro byabahuje ahanini byabakanguriraga kutivanga muri Politiki y’ibi bihugu no kudashyigikira ibikorwa bibi bibangamira Politiki, ahubwo bakubahiriza inshingano zabo zo gusakaza inkuru nziza mu bantu.
Bimwe mu byo Rapold yagarutseho ni ukubuza abapasitori kuvanga imirimo, aho usanga iby’Imana babivanga n’iby’isi, agatanga ingero kuri bamwe bivanga mu bijyanye n’intambara, amacakubiri, inzangano n’ibindi kandi ari bo bakagombye kubihosha babisengera kuko ngo ari zo nshingano zabo.
Akomeza avuga ko impamvu abapasiteri bagomba kwirinda amakimbirane ari uko aka karere gakomeje kwibasirwa n’imvururu kandi ugasanga n’abanyamadini babigiramo uruhare bigatuma abayoboke babo batamenya uruhande bahereramo kuko aba bayobora baba bafashe impu zombi.
Inkuru dukesha igihe.com
Ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasozaga umwiherero w’abagize Inteko rusange y’Itorero rya ADEPR yari imaze icyumweru i NKumba mu karere ka Burera mu mwiherero, yasabye Abanyarwanda bose gutahiriza umugozi umwe bakarenga ibishobora kubatandukanya kugira ngo batere imbere ntihagire ubameneramo.
Ku makimbirane ashingiye ku moko yavuzwe muri ADEPR yanabaye imbarutso yo kujya mu mwiherero i Nkumba, Perezida Kagame ari kuri Petit Stade ku Cyumweru tariki ya kabiri Ugushyingo 2012 yasabye ko Abanyarwanda bagomba kurenga ibibatanya bagashyira hamwe, kuko ari byo byabaha gutera imbere bikanabaha kugira ubwigenge.
Perezida Kagame yagize ati "Amacakubiri ashingiye ku bwoko yanaranze u Rwanda, ubwoko butaremwe n’ Imana ni ubuhe ? Ubwoko bwo kutemera Imana ni ubuhe ? Ubudashyira mu gaciro bwaba ari ubuhe ?" Yongeye gusaba ko nk’abantu bemera Imana imwe badakwiye kurangwa n’amacakubiri ayo ari yo yose, ati ”ntabwo wajya hariya ngo uvuge ko wemera Imana udaha abandi agaciro
Perezida Kagame yavuze ko amakimbirane yo muri ADEPR yanasohotse mu Itorero akagera hanze Igihugu kitayashaka. Ati "Ntabwo dukeneye umwuka mubi aho waba uva hose. Dukeneye ibintu byubaka."
Itorero rya ADEPR nyuma y’icyumweru mu mwiherero i Nkumba, Umuvugizi waryo w’agateganyo Pasiteri Sibomana Jean yagaragaje imbere ya Perezida wa Repuburika ko bahize ko amacakubiri yaranzwe muri iryo torero atazasubira kandi ko bazakomeza gukora bateza imbere Itorero n’Igihugu.
Muri uko gusoza umwiherero, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu James Musoni, uyobora Minisiteri ifite inshingano ku madini yashimiye umusanzu amadini agira muri gahunda zitandukanye z’igihugu, by’umwihariko yibutsa ko Leta yashimye uburyo amadini yandikiye Loni ayimenyesha ko ibyo u Rwanda rushinjwa byo kugira uruhare mu mutekeno muke mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa [gutera inkunga M23] atari byo, mu ibaruwa yasabaga ko hakwiye ubusesenguzi ku mpamvu nyirizina y’ibibazo bya Congo mu gushaka umuti urambye.
Perezida wa Repubulika na we yunzemo agaragaza ko ibyo abashaka gushyira ibibazo ku Rwanda bitazabuza ubuzima bw’Igihugu gukomeza, kuko rwanyuze no mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikomeye kurusha ibi, kandi ubu rukaba ruri gutera imbere.
Ati ”U Rwanda ibyo rwanyuzemo ni byinshi kandi birimo ibigeragezo n’ibibazo bitoroshye byinshi, ariko tubinyuramo nka kwa kuri dushingiraho kunyura mu muriro ntigushye. N’ibi bisakuza ahantu hose na byo tuzabinyuramo nidukomeza gushyira mu gaciro n’iyo abandi babidukururamo badashyira mu gaciro.”
Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko ibyo u Rwanda ruvugwaho ari ugushaka kurujegeza ariko rutazahungabana, asaba Abanyarwanda gukomeza gusenyera umugozi umwe.
Itorero rya ADEPR ryashinzwe mu 1940, ariko umuvugizi waryo agaragaza ko ryagiye rigaragaramo amacakubiri ashingiye ku moko, ku karere no kurwanira imyanya y’ubuyobozi. Mu minsi ishize byabaye ngombwa ko haseswa ubuyobozi bwariho hajyaho ubushya, kubera amakimbirane yavugwa muri iri torero.
source: igihe.com
Itorero ADEPR rirasabwa gukorera mu mucyo mu rwego rwo gukosora ibibazo ryari rimazemo iminsi byanatumye abagize biro ya komite nyobozi yaryo bahagarikwa ku mirimo yabo muri uyu mwaka.
Ibi ni ibyagarutsweho n’umuyobozi w’intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwari mu nteko y’iri torero yateraniye i Muhanga ku wa kane 18 Ukwakira 2012 ihuje abapasitoro bagize indembo 12 zigize igihugu.
Sheik Saleh Habimana, umukozi mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza (RGB), yagaragarije abari aho amwe mu macakubiri yaranze ubuyobozi bw’iri torero bikubiye mu bintu bitatu harimo igitabo cyabonetse mu nzu y’ubuyobozi y’iri torero cy’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal. Aha Sheikh Habimana akaba avuga ko kuba Leta ya habyarimana ivugwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi ari kimwe mu bituma iki gitabo kitagirirwa icyizere.
Icya kabiri ni ukuba abayobozi bahagaritswe muri ADEPR barandikiye urwego rukuru rwa Minisitiri w’Intebe barugezaho urutonde rw’abahutu n’abatutsi bari mu buyobozi bw’iryo torero, naho icya gatatu kikaba ari uko buri gazeti ya leta yasohokaga yaravugaga ku bibazo byari muri iri torero, ndetse bigasohoka no mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda.
Sheik Habimana yemeje ko biciye muri ibi bibazo hafashwe icyemezo kidafatwa nko kwivanga kwa leta mu itorero cyo guhagarika ubusabe bw’abayobozi bariho muri icyo gihe, kuko ADEPR nk’umuryango ushamikiye ku idini utubahirije amategeko agenga igihugu.
Umuvugizi w’Itorero ry’Abapantekoti mu Rwanda (ADEPR) w’agateganyo, Pasitori Sibomana Jean, yavuze ko nyuma y’ibibazo bikomeye byaranze iri torero bageze mu gihe cyo kumenyesha Abanyarwanda bose impinduka zidasanzwe bafite hagamijwe gukorera mu mucyo. Muri zo harimo guhuza sitati y’iri torero n’amategeko y’igihugu ; gushyiraho amategeko agenga itorero, kubungabunga neza umutungo w’itorero no gutegura umwiherero w’abashumba bakaganira ku mateka y’itorero n’ay’igihugu.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse, yasabye itorero ADEPR gukorera mu mucyo, kwisuzuma no kwisubiraho kuko ari bimwe mu bigomba kuranga umuyobozi nyawe. Uwo muyobobozi kandi yirinda kuba intandaro y’ibibazo ibyo ari byo byose byagaragara.
Itorero ADEPR ryemewe bwa mbere mu mategeko y’u Rwanda mu myaka hafi 80 ishize mu Iteka ry’Umwami ryo ku wa 30 Nzeri 1930. Ryagiye ryiyandikisha uko ibihe n’amategeko byahindukaga ; bwa nyuma rigaragara mu Iteka rya Minisitiri No 079/08.11 ryo ku wa 7 Nyakanga 2010.
Inkuru dukesha igihe.com
Nkuko bikunda gukorwa mu mpera z’isozwa ry’umwaka, ibigo by’amashuri bitegura umunsi wo gushima Imana no gusengera abanyeshuri baba bazakora ikizamini cya Leta gisoza icyiciro cy’amashuri, ni muri urwo rwego abanyeshuri bo kuri Glory Secondary School bateguye umunsi wo gushima Imana bise “Thanksgiving concert”, uzaba kuwa gatanu tariki ya 26/10/2012, kuva saa saba n’igice z’umugoroba.
Bazaba bari kumwe na umuhanzi Arcene Manzi, Pasiteri Gaby Ngamije na Pasiteri David, kandi kwinjira ni ubuntu muri icyi gikorwa kizaba kinarimo guhimbaza no kuramya Imana mu ndirimbo.
Groupe de Priere ya Glory Secondary School yatangiye taliki 09/02/2010, itangizwa n’uwitwa Cyusa Benjamin akaba ariwe wabawe Pastor imyaka itatu (3) twiga Gss(Glory Secondary School) hamwe hahoze ULK, hanyuze abaririmbyi bazwi nka Serge Iyamuremye n’abandi bakozi b’Imana bava mu matorero atandukanye kuko ngo bahuje amatorero yose bakora umubiri umwe wa Kritso.
Nkuko twabitangarijwe na Mushambo Jean Glodi umwe mubayobozi biyi Groupe de Priere, ngo bimwe mubyo bakora harimo guterana buri wa gatatu na buri wa gatanu saa saba n’igice (13h30), hakaba hari drama team yitwa Hope drama team na worship team n’izindi departement zitandukanye. Ngo bagiye bakora ibikorwa bitandukanye nko gusura abarwayi aho basuye abarwayi kuri CHUK bakababwiriza bakanabasengera ndetse bakabaha nibyo bazanye mu buryo bufatika.
Glodi yakomeje atubwirako icyi cyari igihe cyuko umurimo ukomezanya n’abo Imana yatoranyije aribo bazasigara bakora umurimo kuko Imana yatangije umurimo niyo izawusoza nubwo abatangiye muri icyi kigo cy’amashuri abenshi bagiye kurangiza amasomo yabo ubu bari mu wa gatarandatu.
Mu mujyi wa San Francisco, muri Leta ya California habarizwa itorero rya Satani (Church of Satan). Iri torero rimaze imyaka itari mike rikorera k’umugaragaro nk’ayandi yose abantu basanzwe bamenyereye. Ryatangijwe n’umugabo witwa Anton Szandor LaVey mu mwaka wa 1966. Uyu mugabo ni nawe waje kwandika bibiliya ya Satani bifashisha muri iryo torero; akaba yarayanditse mu mwaka wa 1969. Uyu mugabo yaje gupfa mu mwaka wa 1997. gushyingurwa kwe kukaba kwarakozwe mw’ibanga n’abantu bararitswe gusa.
Nyuma y’urupfu rw’uyu mugabo muri 1997, iri torero ryabaye nkirizimye. Nyuma umukobga we witwa Karla LaVey ahitamo gukomereza aho ise yasigiriye. Niko kongera gutangiza iri torero mu mwaka wa 1999. Mu mwaka wa 2001, icyicaro gikuru cyiri torero cyimuriwe mu mujyi wa New York.
Imyemerere yabo ni uku iteye: Abayoboke baryo ngo ntibaramya Satani kandi ntabgo bizera ibigirwamana, ahubgo bizera yuko umuntu wese ku giti cye ari imana ye.
Nkuko urubuga rwa Wikipedia rukomeza rubitangaza, mu mwaka wa mbere iri torero ritangijwe, ryashyingiye abantu babiri ndetse rikora n’umuhango wo gushyingura umuntu wapfuye. Mu myaka ya 80 na 90, abayobozi b’iri torero bitabiriye cyane ibintu byo gukora ama filime n’indirimbo zishingiye ku myemerere yabo. Abakunda kureba amafilime ndetse no gutegera indirimbo batazi ba nyirazo, murabe mwumva.
Iri torero rifite abanyamuryango b’uburyo butandukanye, kandi ibisabga k’umuntu ushaka kuba umunyamuryango ntibizwi mu bantu. Ikindi kandi iri torero ntabgo rishakisha abanyamuryango, ahubgo umuntu ukeneye kuba umunyamuryango arabisaba kandi agasabga gutanga ifaranga idolare 200 (200$) za Amerika. Nyuma yo kwandikwa ahita ahabga ikarita itukura. Ikindi kidasanzwe mu yandi matorero, umuyobozi w’iri torero ugeze ku rwego rwa revera (Reverend), bakunze kumwita dogiteri cyangwa magistra. Ubu iri torero riyobowe n’abayobozi babiri bakuru (High Priest na High Priestess). Aba bayobozi bitwa Peter H. Gilmore na Peggy Nadramia.
Mu gihe itorero rya Kristo Yesu rifite amategeko 10, itorero rya Satani ryo rifite amategeko 11. Dore amwe muriyo: Ntukagirire nabi abana bato; Ntukice inyamanswa usibye wenda yaguteye igiye kukwica cyangwa uyishakaho ibyokurya; Mu gihe ugenda mu karere kuguruye, ntugahararire umuntu. Ariko nihagira abantu baguhararira, uzabuze. Nibatabyumva, uzabarimbure.
Murarye muri menge, kuko ibikorerwa kuri iy’isi biratangaje. Abantu benshi bumva yuko Satani yibera ikuzimu, ariko noneho muriyumviye yuko asigaye akorera kw’isi k’umugaragaro.
Kuri iki cyumweru taliki ya 21/10/12 mu itorero rya ADEPR Nyarugenge habereye inyigisho z’ ijambo ry’ Imana zatanzwe na Pastor Desire Habyarimana mu materaniro 2 Pastor yagarutse ku byiza byo kubana n’ Imana ko iyo uri kumwe n’ Imana ugenda wihanganira ibikugerageza kandi ibyo bigeragezo Imana irabikoresha mu guhindura kamere zacu kugira ngo duse n’ Imana.
Yakomeje avuga ko imikorere y’ Imana tutapfa kuyumva ariko ko dukwiye kugirira Imana icyizere twumva ko izajya idufasha ikatugeza aho twifuza kugera kuko twayubashye . Yarakomeje ati turebye mu gitabo cyo Kuva ibice 2 , nubwo Abisirayeli bari bababaye, tubona ko Imana yabatekerejeho ikibuka iserano yasezeranye na Aburahamu ko nyuma y’ imyaka 400 izabakurayo.
Nyuma y’ inyigisho z’ ijambo ry’ Imana abarenga 40 bafashe icyemezo cyo kwakira Yesu nk’ umwami n’ umukiza batangira urugendo rujya mu ijuru berekwa inzira bakwiye kunyuramo.
Twabibutsaga ko muri iri torero rya ADEPR Nyarugenge buri wa 3 haba igiterane cy’amasengesho cyitabirwa n’abantu benshi cyane kandi Imana ikahakora ibitangaza bikomeye birimo gukirwa indwara n’ ibindi.
Kuri uyu wa gatandatu no kucyumweru taliki 20-21/10/12 aho itorero rya ADEPR Kimisagara rikorera habereye igiterane cyateguwe n’ ubuyobozi bw’ urubyiruko.
Iki giterane cyitabiriwe n’abantu benshi batandukanye harimo Korare Nayoti ryo mu itorero rya ADEPR Rwampara bari baje baherejewe n’ umushumba wabo Reverand Rujurama Shadrack.
Hari kandi na Pastor Desire Habyarimana ari nawe wari umwigisha muri iki giterane.
Mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye aho yasomye 1 Timoteyo 4:12 hagira hati: ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy’abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye.
Yakomeje avuga ko izi ari indangagaciro z’ urubyiruko rukijijwe; akomeza avuga ko bakwiye kwitandukanya n’abatarakizwa banywa ibinyobyabwenge, bishora mu busambanyi n’ ibindi, bagakora ibishoboka byose kugira ngo ahubwo babazane kuri Yesu kugira ngo babe umusemburo w’amahoro n’ ububyutse babifashijwemo n’ imbaraga z’ Umwuka wera.
Yarakomeje ati cyane ko iyo umuntu atarahinduka mu bugingo ngo yuzure Umwuka wera aba ari nk’abandi bose kuko ibituma dutsinda satani ari imbaraga z’ Umwuka wera zidufasha.
Mugusoza yasengeye urubyiruko kugira ngo habeho impinduka igaragara abantu batsinde ibituma bagira ingeso zisa niz’ab’ isi.
Incamake y’amateka ya Bibiliya
Bibiliya Yera ni igitabo gikoreshwa n’Abakristo benshi mu Rwanda. Nyamara si uko yatangiye yitwa, ndetse ntiyabonekaga mu rurimi rw’Ikinyarwanda kuko Bibiliya ya mbere yabanje kwandikwa mu rurimo rw’Uruheburayo. Yaje rero guhindurwa bwa mbere na St Jerome mu kinyejana cya 14, ayishyira mu rurimi rw’Ikilatini (Latin) rwakoreshwaga mu Butaliyani no mu bihugu bihakikije.
Bibiliya yaje kugenda ishyirwa mu zindi ndimi ztandukanye, ndetse iza no kugera mu Kinyarwanda. Nyuma y’ibinyejana 6 byose (imyaka 600) Bibiliya ya mbere yasohotse mu Kinyarwanda mu w’1914. Umuryango wa Bibiliya wo mu Bwongereza wacapiye Abanyarwanda ubutumwa bwa Yesu Kristo uko ari bune, ukurikizaho ingingo zimwe na zimwe zo muri Bibiliya ndetse ucapa n’Isezerano Rishya. Bibiliya Yera ya mbere yasohotse mu w’1957.
Bitewe n’imyandikire y’Ikinyarwanda, Bibiliya yabanje gusohoka mu Kinyarwanda cy’icyo gihe mu w’1957. Yaje kugenda ivugururwa hakurikijwe imyandikire y’Ikinyarwanda, nyuma hasohoka Bibiliya Yera yo mu w’1993 ari na yo dukoresha ubu.
Bibiliya igera mu Rwanda ite, ishyirwa mu Kinyarwanda na nde?
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) ari na wo ugeza Bibiliya Yera mu Rwanda kugeza ubu ufite Bibiliya z’ubwoko bubiri (2), ni ukuvuga Bibiliya zahinduwe mu Kinyarwanda na Bibiliya zahinduwe ariko zifite umwihariko. Mu zahinduwe harimo Bibiliya Yera ikoreshwa cyane n’Abaporotesitanti (Protestant Churches); Bibiliya Ntagatifu ikoreshwa cyane n’Abagatolika na Bibiliya Ijambo ry’Imana ikoreshwa yahinduwe hakurikijwe imivugirwe y’Ikinyarwanda hatitawe ku idini iyo ari yo yose (Interdenominational Bible).
Tumaze kwibaza iki kibazo cy’amatsiko cy’uburyo Bibiliya ishyirwa mu Kinyarwanda n’uburyo igera ku Banyarwanda, twasuye Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda tuganira n’ushinzwe Imenyekanisha n’Itumanaho Pastor Michael Gasare. Yadutangarije ko Bibiliya ishyirwa mu Kinyarwanda n’itsinda ribishinzwe rikorera ku cyicaro cy’Umuryango wa Bibiliya. Yakomeje adutangariza ko kugira ngo Bibiliya Yera ihindurwe kandi igere ku Banyarwanda, byatwaye imyaka 4 yose mu gihe kuyihindura gusa byatwaye akayabo ka $300,000.
Bibiliya Yera imaze guhindurwa mu Kinyarwanda, isohokera mu gihugu cya Korea y’Epfo cyangwa mu Bushinwa. Uretse guhindura Bibiliya mu Kinyarwanda, hari indi mirimo ihoraho ijyanye no gukosora cyane cyane imyandikire y’Ikinyarwanda.
Bibiliya ntikoresha Ikinyarwanda gisanzwe
Mu zindi ndimi Bibiliya yakomeje gutera imbere cyane, mu ndimi nk’Igifaransa n’Icyongereza hagenda haza Bibiliya zifite ubusobanuro ku buryo benshi bazikundaga ariko bakagira imbomaizi zo kuzikoresha kubera ururimi ruke n’ubushobozi bwo kuzitunga.
Bibiliya igaragaramo amagambo adasanzwe, nyamara afite ukundi yakwitwa mu Kinyarwanda. Urugero ni nka Egiputa, igihugu kimaze igihe kandi abantu bazi ko cyitwa Misiri. Andi magambo ni nk’Agahumbi (100,000), Inzovu (10,000). Hari kandi Shekeli ikoreshwa mu ngero z’uburemere, Mikono ikoreshwa mu ngero z’uburebure n’andi magambo. Bene aya magambo arakomera kuyasobanukirwa, ku buryo abigisha basabwa gusobanurira ababumva icyo Bibiliya ishatse kuvuga.
Kuki ururimi rwa Bibiliya rurimo guhindurwa?
Tuganira na Pastor Michael yadusobanuriye ko ari imwe mu mpamvu yatumye bahindura Bibiliya Ijambo ry’Imana kuko ngo Abanyarwanda b’igihe kizaza n’abana barimo kuvuka ubu bazaba bakoresha Ikinyarwanda gisanzwe, urugero, mu cyimbo cy’agahumbi bakavuga ibihumbi ijana (100,000); mu cyimbo cya Egiputa bakavuga Misiri kuko ari byo bikoreshwa mu Kinyarwanda.
Ikindi ni uko aya magambo nka Yesu, Egiputa, Shekeli, Yerusalemu… adakomoka ku rurimi rwacu rw’Ikinyarwanda. Ni cyo gituma kwandika Misiri, Yezu, Yeruzalemu… atari uguhindura Bibiliya nk’uko bamwe babitekereza ahubwo ni ugufasha Abanyarwanda kubona Bibiliya bumva neza mu rurimi rwabo. Aya magambo mashya rero ngo yose azagera igihe ahindurwe mu rurimi rwacu rw’Ikinyarwanda.
BSR yashyizeho andi moko ya Bibiliya
Akenshi iyo abantu babonye Bibiliya ntibamenya aho zituruka, ndetse bibaza ibibazo byinshi iyo babonye ubwoko bushya bwa Bibiliya. Uretse Bibiliya Year ifite igifuniko gitandukanye n’ingano umuntu yifuza, (aha twavuga nka Bibiliya y’abagore iteye nk’agakapu ko mu ntoki kandi ifite amabara atandukanye), hari andi moko ya Bibiliya twasanze mu bubiko bw’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda. Ayo ni nka:
(1) Bibiliya Yera ifite ubusobanuro: Iyi ni Bibiliya nini, ifite ubusobanuro. Iyi Bibiliya isubiza byinshi mu bibazo abasoma Bibiliya bibaza, byaba iby’ibihe—, ahantu, abantu n’gihe babereyeho… Iyi Bibiliya igenewe abavugabutumwa, abapasiteri, abanyatewolojiya n’abashakashatsi bashaka kumenya byinshi kuri Bibiliya. Kuyihindura mu Kinyarwanda byatwaye imyaka 2.5
(2) Bibiliya rukomatanya (irimo indimi zitandukanye): Iyi ni Bibiliya irimo indimi 2 zitandukanye. BSR ifite Bibiliya iri mu Cyongereza n’Ikinyarwanda, Igifaransa n’Ikinyarwanda…
(3) Bibiliya y’Urubyiruko (Youth Bible): Iyi Bibiliya irimo gutegurwa iri bugufi kujya ahagaragara izaba igenewe urubyiruko.
(4) Bibiliya y’Abana (Children’s Bibile): Iyi Bibiliya izwi ku izina ry’UTUBUTO TWA BIBILIYA yagenewe abana, yateguwe hakurikijwe imyigishirize y’abana n’imfashanyigisho zibafasha gusobanukirwa neza Bibiliya mu bwana bwabo.
(5) Braille Bible: Iyi ni Bibiliya yagenewe ababana n’ubumuga bwo kutabona.
(6) Bibiliya ivuga (Proclaimer—Audio Bible): Iyi ni Bibiliya yagenewe abatazi gusoma. Iyi iteye nka radiyo umuntu ashyira ku muriro agashyiramo aho ashaka kumva igaherako ikamusomera. Iyi twari tuyimenyereye mu zindi ndimi, ariko no mu Kinyarwanda yarabonetse.
Hatangiye kandi gutegurwa Bibiliya Ntagatifu nto umuntu ashobora kugendana mu ntoki, ubu hakaba harasohotse Isezerano Rishya gusa indi iracyategurwa.
Irindi terambere muri Bibiliya y’Ikinyarwanda
Nyuma yo gushyira ahagaragara Bibiliya mu moko atandukanye, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wakomeje kwaguka kuko ubu wamaze gushyira ahagaragara Bibiliya ikoreshwa muri telefone ngendanwa yitwa Bibiliya yacu. Iyi Bibiliya irimo amoko atatu: (a) Bibiliya Yera, Bibiliya Ntagatifu na Bibiliya Ijambo ry’Imana. Iyi Bibiliya umuntu wese ashobora kuyikoresha nta internet, ikaba izatangira kuboneka kuri amazon.com mu gihe gito.
Ku bifuza kumenya byinshi kuri Bibiliya, imiryango irakinguye mu Muryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) uherereye Kacyiru mu mujyi wa Kigali.
Nyampinga Yvonne ni umukobwa w’imyaka 28,akaba amaze igihe kirekire cyane arwaye impyiko kandi iyo ndwara ikaba igeze mu gika cya nyuma,Amavuriro hafi ya yose ya hano mu Rwanda niko Yvonne yayazengurutse yivuza ariko biranga,ubu imiti afata ayikura ku bitaro byitiriwe umwami Faisal (King faisal Hospital,kubera ubushobozi buke umuryango wa Yvonne usanga kujya kumuvuriza mu Buhinde bitaboroheye namba,
Bamwe mu bahanzi ba gospel babisabwe n’umuryango wa Yvonne bakaba biyemeje gutabariza uwo mwali hakoreshwa igitaramo kizaba taliki ya 14/12/2012 mu masaha y’ikigoroba kikabera Kimisagara Kamuhoza,amafaranga azavamo akaba yafasha Yvonna kujya kwivuriza mu Buhinde kuko aherutse gutangarizwako indwara ye ariyo kuvurirwa mu Buhinde mu gihe mu Rwanda byananiranye.
Ayindimwe Augustin umwe mu bareberera Yvonne Nyampinga muri ubwo burwayi,yatangarije Isange.com ko aho icyo gitaramo kizabera hamaze kuboneka,kikaba kizabera Kimisagara kuri Maison Des Jeunes.Kwinjira muri icyo gitaramo bizaba ari 2000FRW n’igihumbi ku abana
Ayindimwe Faustin akaba ari nawe ureberera Yvonne.
Abahanzi bemeye gutanga iyo nkunga,harimo Gaby Kamanzi,Theo Bose Babireba,Kabaganza,Aimee Uwimana,Goreth,Serge,Rose,Patrick Nyamitari n’abandi.Augustin akaba ashimira cyane abo bavandimwe bakomeje kwerekana umutima w’urukundo ndetse akaba anasaba abakristo bose kurushaho kubasengera kugirango Yvonne azabone uko agera mu Buhinde aho azaba agiye kubagwa bakamuha izindi mpyiko,Yvonne akaba asabwa kujya yishyura 300.000FRW buri kwezi utabariyemo ayo Ministeri y’ubuzima yemeye kuzajya imutangirira.
source: isange.com
Urubyiruko rukijijwe ruba mu bigo by’abanyeshuri bibarizwa mu karere ka Rubavu byibumbiye hamwe mu muryango GBS (Goupe biblique Secondraire) rwakorewe igitaramo cy’iswe Ubwiza bw’Inzu ya Kabiri. HOSEYA 2:8-9 NA YOBU 42:12
Iki gitaramo cyabereye kuri The Joy of the lord Ministry kuva saa cyenda kugeza saa moya iyi ni ministere imwe gusa yubatswe mu mujyi wa Gisenyi rwagati ndetse yubakitse neza ibi bigatuma gahunda y’ibitaramo bihabera byitabirwa cyane.
Pastor Pascal umwe mu bayobozi b’iyi Ministere niwe wigishije ijambo ry’Imana aho yasobanuye neze kubaho mu buzima bwa kabiri umuntu amaze kwihana ibyaha akarangwa n’ibikorwa byiza,, bitandukanye n’ubuzima yabagamo atarakizwa,, aha yasabye kandi abari bitabiye iki gitaramo kuzagira uruhare mu kubaka umuryango wa gikristo buri wese agaragaza imbuto nziza ibyo bizatuma n’abandi bamwigiraho maze bakizwe hatabayehokubwiriza byinshi( Imbuto zawe zahindura benshi)
Ikigitaramo cyahuje urubyiruko rusanga 300 ndetse n’abandi bantu bakuru bakunda indirimbo nijambo baribabukereye bose batashye banezerewe bishimiye indirimbo cyane ndetse n’ijambo ry’Imana,,, umwanya wo Kuramya no guhimbaza wayobowe na mass choir y’abaririmbyi baturutse mu matorero atandukanye higanjemo abo mu itorero ry’umunazareti mpuzamahanga mu Rwanda ndeste n’abo mu itorero rya Restauration
FRERE Manu niwe wasusurukije iki gitaramo nyuma y’aho umuhanzi patient Bizimana ayimukiye muri aka karere akaza gutura I Kigal uyu muhanzi agaragara cyane mu bitaramo bitandukanye ndetse mu matorero atandukanye usanga akunzwe nabenshi mu indirinmbo za kunzwe harimo iza wokovu nka Neema ya Golgotha,,Pendo la Mungu… kurirmba izi ndirimbo,gukundwa bidasanzwe kugaragara cyane mu bitaramo byatumye twegera FRERE Manu agira icyo adutangariza: mu ijwi rye: Asante sana,, Imana ni nziza ikorera igihe cyayo njye ntaruhare mbigiramo cyane uretse gusenga no gukora imyitozo ngira ngo wabonyeko twakoze Live kandi nziza, burya Patient yarakoraga cyane kuko hari ibitaramo byinshi yabonekagamo njye simboneke kubera umwanya,, urumva mbana na Choral yanjye Bethlehem,, mba kuri Radio n’utundi tuntu twanjye aho rero yagiriye kgl sinzi niba ntawundi muhanzi amatorero yiyumvamo kuko ubu usanga nkora cyane vraiment kuburyo nanjye bintera ubwoba ariko ijambo ry’Imana rirambwira neza ko hamwe n’Imana tuzakora iby’ubutwari. Merci.
Deborah Ishimwe.
Umuryango watangijwe numuvugabutumwa uzwi cyane Billy Graham urashinjwa nabantu batandukanye kuba waba utera inkunga umu kandinda uhanganye na Balack Obama ariwe Mitt Romney.
Ibyo byatangajwe nyuma yuko abantu batandukanye bagiye bandikira uwo muryango binyujijwe kuri Email bavuga ko ibyo bitari bikwiriye , ko umuvugabutumwa nka Billy Graham akina Politike ebyiri yo guhimbaza Imana no kwamamaza Mitt Romney.
Mugusubiza abo bantu umuvugizi wuwo muryango Larry Ross yagaragaje ko, haba uwo muryango cyangwa uwawutangije ntashyaka rya Politiki bashyigikiye ndetse bo icyo bakora nukugendera kumahame ya Bibiliya ndetse bakanayubahiriza bakanubaha ikijyanye na Politike.
yakomeje agira ati” murino minsi ntabanyepolitike cyangwa abakandida bemerewe gusura umuvugabutumwa Billy Graham murugo rwe, bitewe nibihe barimo byokwiyamamaza .”
Romney aheruka gusura Grahama n’umuhungu we Frankrin mbere yuku kwezi , ubwo yabasuraga aho batuye mumajya ruguru ya Carolina.
Igikomeje kugaragara muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika nuko abakozi b’Imana batandukanye bakomeje kugenda bashinjwa gushyigikira muburyo bugaragara abakandinda barimo guhatana kumwanya wuzayobora Amerika.
Usibye kuba bashinja Billy Graham ko ashyigikiye Mitt Romney hari nabandi bavugwa bashyigikiye Balack Obama aha twavuga nkuwitwa Evangelist Bill Keller we yihanije abakristo biwe kutazatora Mitt Romney ngo kuko abona , Romney ari umunyabwoba.
Kugeza uyu munsi Billy Graham numwe mubantu bubahwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse anakunzwe cyane,akaba amaze kugera muzabukuru ndetse kubera uburwayi butandukanye bukunze kumwibasira yibera murugo rwe ari naho abenshi bamusanga.
Inkuru dukesha urugero.com
Abantu benshi mu bakurikirana ibirebana n’aho isi igeze hakurikijwe ibyahanuwe uko bivugwa muri Bibiliya cyane cyane mu gitabo cy’Umuhanuzi Daniel ,mu butumwa bwiza bwanditswe na Matayo ndetse no mu Byahishuwe bemeza ko isi igeze mu bihe byanyuma.
Uretse rero ibimaze igihe bivugwa (indwara zidasanzwe,intambara mu bihugu byinshi,inzara ,ubukene n’ibyorezo,kwimura Imana kwigaragaza mu bikorwa bya benshi),ubu noneho haravugwa ibirebana na cya kimenyetso ndetse na wa mubare w’inyamaswa uvugwa mu Byahishuwe 13.
Ibivugwa rero bifitanye isano n’ikiswe RFID (Radio Frequency Identification) ikaba ari technology igendanye n’ibyo gushyira mu mubiri w’umuntu akuma kiswe microship ariko kitwa micropuce mu gifaransa kariho amakuru arebana n’uwagashyizwemo(Umwirondoro,diploma ye )mbese nk’ibiba biri ku irangamuntu ndetse n’ibiba kuri visa card zikoreshwa mu mabanki byose, bigashyirwa kuri ako kuma kagashyirwa mu mubiri w’umuntu akabana nako.
Mu bice byinshi by’isi iyi technologie ikaba yaratangiye gukoreshwa hifashishijwe icyo bita veriship.Aka kuma kakaba kagereranywa na mudasobwa ntoya yenda kungana nk’intete y’umuceri.Ubu kakaba gakoreshwa mu birebana n’ubuvuzi aho gafasha mu kugaragaza indwara zimwe na zimwe nka diabetes ndetse n’indwara z’umutima.Gafasha kandi mu kuba ka kwerekana aho nk’itungo cyangwa se umuntu ugafite aherereye hifashishijwe mudasobwa ngenzuzi .Mbese nk’uko telephone ngendanwa ishobora gushakishwa ikerekanwa aho iherereye.
Urushinge bifashisha mu kwinjiza Microhip mu mubiri w’umuntu
Nk’uko rero byatangajwe n’imwe mu mpuguke zagize uruhare mu kurema aka kuma ,ariwe Doctor Sanders(akaba yari ayoboye itsinda ry’aba ingenieur barenga ijana bari bashinzwe ku karema) dore ko kandi yakoranye n’amasosiyete menshi nka IBM,General Electric,Honeywell na Teledyn,ngo ubundi mu gihe cy’imyaka irenga 32 ,ubushakashatsi bwakozwe bwarebanaga n’ubuvuzi.Bigeze mu 1987 nibwo uyu Dr Sanders yatangiye kujya ajya mu Manama menshi nko mu Bubiligi na Luxembourg,ahari hakunze kwigirwa uburyo isi yagira ubuyobozi bumwe ndetse n’ifaranga rimwe(Gouvernement mondial et monnaie unique).Bimwe mu byaganirwagaho bikaba ari uburyo hashyirwaho system ya control y’abantu.
Bityo rero rya tsinda ry’aba ingenieur riza gusabwa ko ryarushaho kunoza imiterere ya veriship/micropuce ubundi yari igenewe gukoreshwa mu buvuzi noneho ikaba yanakoreshwa mu rwego rwo kugenza abantu(Control ) hongerwamo isura y’umuntu,izina,uko areshya,numero y’ubwishingizi butandukanye(Izabukuru no kwivuza),aho umuntu akomoka ,icyo akora,ibigendanye n’imisoro ndetse n’ibindi byinshi.
(ibi tukaba tubikesha ikinyamakuru cyo muri Australia(NEXUS ,Juin-Juillet 1994/P.O.Box 30,Mapleton,Queensland,4560 Australia)
Reba uburyo bayinjiza mu mubiri w’umuntu
Mu bushakashatsi rero bwakozwe bikaba byaragaragaye ko ahantu honyine iyo micropuce ishobora kujya mu mubiri w’umuntu ari mu Ruhanga ndetse no mu kiganza.
Dr Sanders akaba yemeza ko akurikije imiterere ya micropuce ndetse n’ingaruka zayo iramutse yangirikiye mu mubiri w’umuntu yemeza neza ko bihura n’ibyanditswe byera dusanga mu Byahishuwe 13:13-17.
Mu bindi Dr Sanders yagaragaje hakaba harimo ,uburyo iyi micropuce iteye ,igihe ishobora kuzatangira gukoreshwa mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse n’ibindi bitanduka .Ibi tukazabibagezaho ubutaha.
Byakusanyijwe na Jules Cesar / www.isange.com
Mu byumweru nka bibiri bishize, umujyi wa Thies wose usa nkuwahinduye ibara. Ntimutekreze ko ari ukubera changement climatique (Global worming) ahubwo biraterwa n’aborozi bashoreye intama zabo bagaragara mu mujyi wose, iruhande rw’imihanda ahenshi hakaba hahindutse isoko kuko hari imyiteguro y’umunsi ukomeye cyane bita « fête du mouton », cyangwa se Tabaski. Ingoma zirimo kwitegurwa imyenda iragurwa ibintu birakomeye!
Tabaski, ni izina rihabwa umunsi abandi bita ’Aïd-el-Kébir, muri Afurika yose y’iburengerazuba bakawita tabaski. ari nawo witwa umunsi mukuru w’intama« fête du mouton », ni umunsi mukuru kuruta iyindi ukomeye cyane muri Senegali aho abayisiramu barenga 90%. Buri mugabo mu rugi rwe agomba kugura intama akayica, bakavuga ko ari ukwibuka igitambo abaruhamu yatanze. Aha ku bayisirmu ; Ishimayeli niwe Aburahamu yari agiye gutamba aho kuba Isaka nkuko Bibiliya ibivuga. Muri uku kwezi kose kwa cumi, igihugu cyose ni imyiteguro ikomeye ibiciro by’ibintu byose byiyongeye.
Umugabo udashoboye kugura intama, ntabashe kugura imyenda mishya y’abana ubu arihebye bikomeye. Uwo munsi mukuru uzaba kuwa gatanu tariki ya 26/10/2012, uwo munsi nta kazi gahari, kuwa gatandatu nta gikorwa, ku cyumweru yewe kuri bamwe no kuwa mbere nta kazi, bamwe bashobora no kumara icyumweru mu kiruhuko. Abahaha ubu ni uguhaha uyu munsi.
Ni ugukomeza gusengera abari mwisi ngo Imana ifashe Imitima yabo bamenye igitambo kimwe rukumbo cyatanzwe rimwe kandi iteka ryose, Yesu Kirisito umwana w’Imana nzima.
Inkuru dukesha Umuryango wa Misiyoneli Kazura muri Senegali
Ku wa Gatatu w’icyumweru dusoza, Pasitori John Ofumbi, Umuyobozi nshingwabikorwa w’itorero Nagongera Gospel Centre ryo mu gace ka Budama mu Majyaruguru y’Akarere ka Tororo muri Uganda yafashwe n’inzego za Polisi akekwaho kunyereza amashilingi ya Uganda miliyoni 100 yari agenewe ikigo cy’imfubyi.
Ifungwa rya Pasitori John Ofumbi w’imyaka 56 nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti rwa www.monitor.co.uk, ryemejwe na Robert Katuramu umuyobozi w’igipolisi cy’Akarere Tororo.
Katuramu yagize ati “Yafashwe akekwaho kunyereza amashilingi akayajyana mu bikorwa bye bwite. Kugeza ubu Polisi yamusubije kwidegembya ariko akajya aza kwitaba kuri mu gihe iperereza ku byo ashinjwa rigikomeje.”
Umuyobozi w’umuryango w’abagiraneza b’Abanyamerika ‘Covenant Mercies’, Douglas Hayes arashinja Pasitori John Ofumbi kuba yaranyereje Miliyoni 100 z’Amashilingi ya Uganda uyu muryango wari wageneye ikigo cy’imfubyi cyitwa ‘Maundo Orphanage Home’ gishamikiye ku itorero yari abereye umuyobozi.
Uyu muyobozi ariko avuga ko Pasitori Ofumbi aramutse yemeye gutanga ibyangombwa by’imodoka na za moto zari bigenewe uyu mushinga bashobora koroshya ibintu.
Pasitori Ofumbi ariko we ibi birego byose arabihakana, avuga ko habayeho guhubuka kuko bamureze batabanje kumukorera igenzura (Audit).
Yongeraho ko nta kintu na kimwe cy’itorero azarekurira uwo muryango w’Abanyamerika kuko ngo mu masezerano y’imikoranire basinyeho bombi yegurira urusengero imitungo yavuzwe hejuru.
source:igihe.com
Abantu bagera kuri barindwi bahitanywe n’igitero cy’ibyihebe kibasiye abakirisitu bari mu masengesho yabo yo ku cyumweru ku itariki ya Ukwakira 2012, muri Kiliziya iherereye mu majyaruguru ya Nigeriya.
Aho iki gitero cyabereye hakunze kubera ibitero byinshi nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yakomeje ibitangaza.
Nk’uko uwabyiboneye biturika yabitangarije BBC, imodoka yaje isatira Kiliziya, ipakiye intwaro zaturikijwe bisenya urusengero, abantu 7 bahise bahasiga ubuzima, abandi barakomereka.
Bivugwa ko imodoka yashatse kwinjira inyuze ku muryango rusange, ariko ntibayemerera, ica ruhinga nyuma, inyura mu rundi ruhande rwa Kiliziya isatira alitari n’abaririmbyi.
N’ubwo nta wari wigamba ko yaba yagize uruhare muri icyo gitero, BBC yatangaje ko umutwe wa Boko Haram ugendera ku mahame ya Islam ari wo ukunze kwitirirwa ibitero nk’ibi, kuko urwanya Guverinoma ushaka gushyiraho Leta igendera ku mahame ya kiyisilamu hakurikijwe itegeko rya Sharia.
Muri Nijeriya, ibitero byNbasira abakirisitu bimaze kugwamo abarenga 50 bahitanywe n’amabombe akunze guturika, akenshi yibasira insengero.
inkuru dukesha igihe.com
Mu gihe ibibazo bya ADEPR benshi bakomeje kwibaza ko byarangiye cyangwa se bishobora kuba bidafite inkurikizi , ni nako usanga hari iyindi shusho igenda igaragaza ko abayobozi bashya b’iri torero bakomeje kugira umutwaro ubaremereye nyuma y’aho baherewe ubuyobozi na RGB(Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiryango itegamiye kuri leta) bukaba buyobowe na Rev.Past.Sibomana Jean.
Uyu mutwaro nta wundi rero utari uwo kuba abakristo batari bake batabiyumvamo cyane nk’uko biyumvagamo ubuyobozi bwegujwe bwari buyobowe na Rev.Past.Usabwimana Samuel.Benshi bakomeje kuvuga ko kuba ubuyobozi bushya bwarashyizweho n’inzego za leta, byatumye abakristo ba ADEPR babagiraho umwikomo ariko badashyira ku mugaragaro.
Ibi rero isange.com ikaba yarabikozeho ubushakashatsi ubwo yasuraga bamwe mu bakristo n’abakozi b’Imana batifuje ko amazina yabo yajya ahagaragara, batangaza ko batazigera na rimwe bihanganira kubona aba Pastor bari barahagaritswe bongera kubayobora kubw’ibyaha bari barahaniwe mbere.Gusa, mu gushaka kumenya ibyo ubuyobozi bwa ADEPR butangaza kuri iki kibazo, bwatangarije isange.com ko bamwe mu bayobozi bari barahagaritswe byagaragaye ko barenganaga, ariko ngo hakaba hari n’abandi bagikeneye kwiga ku bibazo byabo mbere y’uko bafatirwa ibyemezo byo gukomeza guhagarikwa cyangwa se gusubizwa mu mirimo.
Rev.Past.Usabwimana Samuel inyuma y’umuyobozi w’ururembo rwa Kigali
Uru rukundo rukeya abakristo benshi bakomeje kugaragaza rwakomeje kugenda rwigaragaza ahantu hatandukanye, ahatukaba twatanga urugero rw’igiterane kimaze iminsi kibera ku Muhima ADEPR, aho ubu buyobozi bwahageze buje gushyigikira korali Duhuzumutima mu gikorwa yari yateguye cyari kigamije gukusanya no gushyikiriza inkunga imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho aba bayobozi baje gutungurwa no kubona abakristo batabishimiye namba.Icyaje guhamya ibi, ni uko Rev.Past.Usabwimana Samuel yaje kuhagera we n’umufasha we, maze abakristo bose uko bakabaye bahagurukira hamwe bamukomera amashyi n’urusaku rwinshi rutarangira, bagaragaza ko bamwishimiye cyane.Ibi byabaye nk’ibitera zagara mu gikorwa cyari cyateguwe, maze uwari ayoboye asaba abakristo ko batuza gusa baza kumwumvira ariko bakomeza kuvugira mu matamatama amagambo menshi.Gusa, Rev.Past Usabwima Samuel akaba yarahise yicazwa inyuma y’abayobozi bashya ba ADEPR, ibi bikaba byaragaragaje icyubahiro bamuhaye imbere y’imbaga y’abakristo basaga 2,000.
Rev.Past.Usambwimana Samuel inyuma y’abayobozi
Isange.com kandi kuri iki kibazo, yaje gusura indi korali iherutse gukora ibikorwa byinshi mu minsi ishize ndetse inakomeje no gutegura ibindi, maze iyibaza impamvu itajya itumira abayobozi bashya ba ADEPR kandi ubusanzwe mu bihe byashize batarasibaga gutumira ubyobozi bwa ADEPR bwa mbere, maze isubiza ko nta mpamvu yo gutumira ubu buyobozi bushya mu birori byayo, gusa iyi korali ntiyigeze igaragaza impamvu itajya itumira ubu buyobozi.
Twasoza iyi nkuru tubibutsa ko mu minsi ishize ari nabwo habayeho amavugurura mu rwego rw’ubutegetsi bwa ADEPR maze Rev.Past.Ruyenzi Ernest akaba yarahise yongera kuzamurwa mu ntera akagirwa Regional wa Byumba(yigeze no kuyobora mu bihe byashize), aha hakaba harayoborwaga na Rev.Past.Sibonama Jean wagizwe umuvugizi.Aba bayobozi bashya rero bakaba bafite akazi gakomeye ndetse n’urugendo rutazaborohera rwo kwiyegereza no kureshya abakristo kugira ngo babakunde cyane ko ababiri batagendana badahuje.Twabamenyesha ko inkuru irambuye y’igiterane iza kubageraho mu masah ari imbere, naho ibiganiro Rwanda Gospel Magazine yagiranye n’ubuyobozi bushya bwa ADERP ku bibazo by’ingutu byariranzwemo ndetse n’ibindi bikomeje kwigaragaza tukaza tuzabibagezaho kuwa 9/11/2012 ubwo iki kinyamakuru kizaba cyageze ku isoko.
Inkuru dukesha isange.com
Mu gikorwa cyo gufasha abatishoboye basigajwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994,igikorwa cyateguwe na Choral Duhuzumutima ibarizwa muri ADEPR Muhima.Imiryango igera kuri 50 ikennye niyo yahawe imfashanyo aho buri muryango wahawe umufuka umwe w’umuceri,umufuka umwe w’isukari,amasabune abiri afura,amavuta (ubuto)Litiro 3,hakiyongeraho n’imyambaro.
“Iyo dusenga buri munsi tuba dusingiza urukundo rw’Imana,iyi Korali ikwiye gushimwa kuko ibi bakoze bigaragaza urukundo bafitanye hagati yabo,ahubwo n’abandi bakwiye kuyigiraho……” Ayo ni amwe mu magambo yavuzwe n’umuyobozi mukuru w’Akarere ka Nyarugenge ariwe MUKASONGA Solange mu gikorwa cyo gutanga imfashanyo ku mfubyi n’abapfakazi bazize Jenoside cyateguwe na Korali Duhuzumutima.Mu abafashijwe harimo ababarizwa muri iryo torero ndetse hakiyongeraho n’abandi badasengera aho muri ADEPR batuye aho ku Muhima basanzwe bari k’urutonde rw’abafashwa na FARGE.
MUKASONGA Solange Mayor w’Akarere ka Nyarugenge
Mayor arimo gushyikiriza imfashanyo ba nyirazo batoranijwe
Ibyo mubona ni ibyatanzwe nk’imfashanyo
Mu kiganiro twagiranye n’umuvugizi w’agateganyo w’itorero rya ADEPR Bwana Rev.Past.Sibonama Jean wari witabiriye icyo gikorwa,nawe yashimiye Duhuzumutima kuba ibaye intangarugero ndetse anadusezeranyako bagiye kubikangurira n’andi makorali yose agashyiraho gahunda ntakuka yo kujya bibuka bagenzi babo bazize uko bavutse.Tumubajije impamvu iyo gahunda iyo gahunda yo kwibuka isa nk’aho ari nshya muri ADEPR aho wakwibaza impamvu bitakorwaga mbere,Sibomana Jean yasobanuyeko iki aricyo gihe ngo bajyaga babikora ku rwego rw’igihugu ariko ngo ubu bagiye kubigira igikorwa gihoraho
Rev.Past.Sibonama Jean Umuvugizi w’ADEPR by’agateganyo
Umuyobozi wa Choral DUHUZUMUTIMA Bwana Twayigize Jean Claude
Umuyobozi mukuru wa Korali Duhuzumutima Bwana Twayigize Jean yatangarije ISANGE ko we byamurenze,ngo uko babitekerezaga byarushijeho kugenda neza,akaba abishimira Imana cyane.Mu kiganiro twagiranye n’umwe mu bafashijwe utarashatse ko izina rye rimenyekana yadutangarijeko yishimiye cyane iki gikorwa,akaba asanga Duhuzumutima igeze ikirenge mu cy’abakristo ba mbere kuko barangangwa no gufashanya.
Uwo yitwa Birahagwa Janvier umukire witanze imifuka 40 y’umuceri ngo ifashe abababaye
Umuhanzi Simon Kabera(Uwo ufite gitari) nawe yitabiriye igiterane
Choral zari zabukereye
Usabwimana Sammuel wahoze ayobora ADEPR nawe yari yitabiriye icyo gikorwa,(Reba uwo musaza wicaye inyuma y’abayobozi bakuru ba ADEPR) gusa abakristo bagaragarije Sammuel ko bamukunze.
Inkuru dukesha isange.com
Polisi mu Ntara ya Kayanza mu Burundi, iratangaza ko yahagaritse ibikorwa by’uwitwa Zeriya uvuga ko amaze imyaka 22 abonekerwa imuziza ko atera amacakubiri mu idini ry’Abanyagatorika.
Amakuru dukesha radiyo Ijwi rya Amerika aravuga ko polisi muri iyi Ntara yagose inzu uyu Zeriya akoreramo igata muri yombi abantu barenga 50 bavugaga bari iwe.
Impamvu y’ihagarikwa ry’uyu mutegarugore ngo ni uko mu cyumweru gishize abayoboke b’uyu Zeriya binjiriye ku ngufu mu rusengero rwa Gatolika ruri muri aka gace bababwira ko imyemerere yabo itemewe ari byo byatumye havuka amakimbirane yakomerekeje abantu.
Polisi itangaza ko Zeriya akomeje gutanga inyigisho ze ashobora gutera amakimbirane hagati y’andi madini ari mu Burundi, dore ko avuga ko umuntu wese udakurikirana amabwiriza ya Bikiramariya adashobora kujya mu ijuru bityo andi madini akabona ko iri ari ivangura rishingiye ku madini.
Abantu batanduakanye ngo usanga baturutse imihanda yose, haba mu Rwanda no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bakajya iwe kugira ngo abasengere.
Zeriya ufite amashuri atanu abanza abenshi bavuga ko afite ubuhanga budasanzwe, bityo ngo bagahitamo kujya iwe kugira ngo bategereze Imana igarutse ku isi. Kugeza ubu Zeriya ufite imyaka 26 ngo yatangiye kubonekerwa afite imyaka ine gusa, kandi ngo abonekerwa buri munsi ari na byo bituma abantu batandukanye bata ingo zabo bakigira iwe kugira ngo abaheshe ubwami bw’ijuru.
agakiza.org tumaze kubona iyi nkuru yatangajwe ni igihe.com twifuje kubagezaho uyu murongo wa Bibliya kugira ngo ubafashe kuyisobanukirwa:
Icyo gihe umuntu nababwira ati Dore Kristo ari hano n’ undi ati ari hano ntimuzabyemere kuko abiyita kristo n’abahanuzi bibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ ibitangaza kugirango babone uko bayobya n’ intore niba bishoboka. Dore mbibabwiye bitaraba. Matayo 24:23-24
Inkuru dukesha igihe.com
Mu gihe abakiristo ba ADEPR bari bamaze igihe mu gihirahiro bibaza ikizakurikiraho nyuma y’igeguzwa ry’igitaraganya kuri bamwe bahoze ari abayobozi b’idini, kuri ubu hamenyekanye ibyavuye mu myanzuro y’inama y’ubutegetsi aho hari abazamuwe mu ntera, abandi baramanurwa ugereranije n’imyanya bari bafite.
Amakuru dukesha urubuga rwa gikirisitu isange.com, avuga ko ubu buyobozi buyobowe n’umuvugizi mushya w’agateganyo Rev. Past. Sibomana Jean uherutse gushyirwaho n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiryango itegamiye kuri Leta, ko ku wa 30 Ukwakira 2012 ari bwo inama y’ubutegetsi ya ADEPR yafashe imyanzuro ikaze yo kwimura ndetse no kuzamura Abapasitori batandukanye.
Uko ibi byemezo byafashwe :
Pastor Usabwimana Samuel yagizwe umuyobozi usanzwe wo ku rwego rwo hasi muri Paruwasi ya Nyakabanda, akaba ayobowe na Rev.Pastor Rurangirwa.
Pastor Rurangirwa wari warahagaritswe na Pastor Usabwimana Samuel yazamuwe mu ntera ikomeye agirwa umuyobozi wa Paruwasi ya Nyakabanda aho abaye umuyobozi w’uwari waramuhagaritse.
Pastor Ruyenzi Ernest yahawe kuyobora Rejiyo ya Byumba (aho yari yaravanywe) akaba yazamuwe avanywe muri paruwasi ya Kacyiru.
Pastor Karuranga Edouard yasubijwe ku ibere nyuma yo guhagarikwa ahabwa kuyobora Paruwasi ya Kacyiru yayoborwaga na Pastor Ruyenzi Ernest.
Pastor Emmanuel wayoboraga ururembo rwa Kigali, abenshi na we bavuga ko yatunguwe aho yoherejwe kuba Rejiyonali wa Kibungo.
Pastor Kayijamahe Jean yicajwe ku ntebe y’icyubahiro agirwa Rejiyonali wa Kigali.
Pastor wayoboraga Paruwasi ya Nyarugenge yashyizwe i Cyangugu.
Pastor Sebugorore Heneriko yavanywe muri Paruwasi ya Remera yoherezwa mu Bibare.
Pastor Semunyana Innocent yoherejwe i Rugarama.
Umuvugabutumwa w’ubushake Sugira Steven we bikaba bivugwa ko yaba agiye kuzamurwa akagirwa ushinzwe itangazamakuru muri ADEPR.
Nyuma yo kumva iyi myanzuro, abakristo batandukanye benshi batangaza ko bibatunguye kandi ko bazasenga Imana ikabaha kwakira ibibaye kuko ngo ubuyobozi bwose butangwa n’Imana n’ubwo hari igihe impinduka zigorana.
Mu kiganiro n’umuvugizi wa ADEPR wungirije, Tom, kuri iyi ngingo y’abari barahagaritswe ubwo ihererekanyabubasha ryari risojwe, yari yatangaje ko benshi mu bari barahagaritswe barenganaga kandi ko bazafata umwanya wo kureba ko hari abo ibyaha bihama maze bakazaba bakomeje guhagarikwa.
Abenshi bakomeje kwibaza niba koko aba bayobozi bagaruwe mu mirimo ndetse n’ubu buyobozi bushya buherutse gushyirwaho ngo buzakirwa neza n’abakristo bamaze igihe bavugira mu matamatama ko batigeze banyurwa n’iri shyirwaho ryabo.
Ifoto : Uhereye i bumoso ni Rev.Pastor Sibomana Jean uyoboye ADERP ari kumwe na Pastor Emmanuel Kalisa woherejwe kuba Rejiyonali wa Kibungo.
Pastor Billy Graham yashyize hanze ubutumwa bugufi ariko bukomeye kuri buri munyamerika ubwo yabasabaga gushishoza mu gihe cy’amatora ya Perezida wa Repubulika, yaba uzatorwa vuba aha cyangwa se mu yindi myaka izaza.Ibi yabivugiye mu rwego rwo gusobanura umuperezida abanyamerika bakwiriye guha agaciro, ko akwiriye kuba ari umuperezida utazagoreka icyo bibiriya isaba abantu b’Imana.
Dore amwe mu magambo yanditse asa nk’usiga umurage "Mbere y’uko amatora yo kuwa 6/11/2012 agera, umunsi umwe mbere yaho nibwo nzaba nujuje imyaka 94.Ndatekereza ko iyi ishobora kuba ariyo nshuro ya nyuma ngiye gutora mu buzima bwanjye.Aya matora twegereje ni amatora yavuzweho byinshi cyane.Ndabingigira kuzatora umuperezida ushyira imbere indangagaciro za bibiliya , aho bivugwa ko Umugabo agomba gushaka Umugore, ibi bikaba ari byo twemera kandi bihesha agaciro ibyo twahisemo gukurikiza.Ndabasaba kumfasha tugasengera Amerika cyane kugira ngo irusheho kugendera mu murongo Imana yifuza, bityo tuyigarurire Imitima yacu"
Twabamenyesha ko kuri ubu abakandida bahanganye ari Perezida Barack Obama na Mitt Romney.Gusa Obama akaba ariwe washyizwe mu majwi ko yashyigikiye ibihabanye n’umurongo Past.Billy Graham yavuze, kuko mu minsi mike mbere y’uko ibigendanye no kwiyamamaza bitangira, yari aherutse gutangaza ku mugaragaro ko ashyigikiye ababana bahuje ibitsina.Gusa, nyuma y’iminsi mike, yaje kwamaganwa na benshi aza gusa n’uwisubiyeho avuga ko atakibashyigikiye.
Ese mubona uwo Past.Billy Graham asaba ko abanyamerika kuzahundagazaho amajwi ni nde hagati ya Barack Obama na Mitt Romney?
source: isange.com
Abanyeshuri bo muri KIE, mu giterane cy’iminsi ine cyo gushima Imana bishimira ko kuva mu 2001 batahwemye kubwiriza aho ngo mu bwabwirijwe ubutumwa harimo abavuye mu ngeso mbi nk’ubujura, ubusambanyi, gukora nkana ibikorwa byangiza n’izindi ngeso.
Mu giterane cy’iminsi ine cyo kuva kuwa 27 kugera kuwa 30 Ugushyingo cyateguwe n’itsinda “Schilo” ryo kuramya no guhimbaza Imana ku bufatanye n’Umuryango w’Abanyeshuri b’Abapantekote biga mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (CEP-KIE), aba banyeshuri bishimira ko hari byinshi bagezeho mu ivugabutumwa bakora uko bwije n’uko bukeye.
Umuyobozi wa CEP-KIE, Mushimiyimana Philbert, ati “Hano habagamo abanyeshuri benshi bitwaraga nabi bamwe biba, abandi basambana, abatwaraga ibitabo bikaburirwa irengero, abangizaga ibikoresho by’ikigo ku bushake n’abandi bari bafite ingeso mbi. Abo bose turababwiriza rimwe na rimwe bakanihana baha abandi ubuhamya bw’ibyo bakoraga”. Anavuga ko kuri tariki 8 Ukuboza hazaba umubatizo w’abizera bashya barenga 20.
Umuyobozi w’itsinda ryo kuramya no guhimbaza muri KIE Serindwi Laurien avuga ko n’ubwo intego yabo nyamukuru ari iyo kuzana abantu kuri Yesu Kristo kuko bifuza ko bataheranwa n’ibyaha, banashishikarizanya gukora ibikorwa biteza imbere igihugu birimo gutabara imbabare, umuganda, kwirinda icyasubiza inyuma abanyarwanda, gusangiza abaturage ubumenyi butandukanye bifitemo, n’ibindi.
source: isange.com
Nk’uko umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Garisa Philip Tuimur yabitangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa (AFP), kuri iki cyumweru tariki ya 4 ugushyingo, mu gihugu cya Kenya, mu mujyi wa Garissa uhana imbibi na Somaliya, habereye igitero kibasiye abantu bari mu rusengero.
Uyu muyobozi wa polisi akaba yatangarije Agence France Presse ko iki gitero cyaguyemo umuporisi umwe, naho abagera kuri 14 bakaba bakomeretse,
AFP ikaba ikomeza ivuga ko Ibi bibaye mugiye Mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, abandi bantu bagera kuri 18 bahitanywe n’ibisasu mu bitero byagabwe ku nsengero ebyiri muri uyu mujyi Garissa,uherereye mu birometero 140 uvuye ku mupaka wa somaliya, iki gitero cyo kikaba cyarigambwe n’umutwe wa Al-Shabab,umutwe urwanya Leta ya Somaliya ariko ugashinja Kenya kuba itera inkunga Leta ya Somaliya, iki gitero cya noke kikaba nta mutwe cyangwa undi wari watangaza ko ariwe wakigabye.
Source: Agence France Presse
Nk’uko byemejwe mu nama y’Ubutegetsi ya ADEPR yateranye kuwa 30/10/2012 maze ikemeza ihinduranya ku myanya y’ubuyobozi muri Regions zitandukanye, mu Rurembo rwa Kibungo habayeho guhererekanya ububasha hagati y’Umushumba KAYIJAMAHE Jean wari umaze imyaka ayobora urwo Rurembo rwa Kibungo n’Umushumba mushyashya wahimuriwe ariwe KALISA Emmanuel wari umaze igihe ayobora Ururembo rwa Kigali.
Nyuma y’imyanzuro y’inama y’Ubutegetsi ya ADEPR rero yabaye ku mataliki twavuze haruguru, byabaye ngombwa ko bamwe mu bagize Komite Nyobozi (Nka Tom Rwagasana Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’Itorero, Past Viateur Rutaganzwa Umunyamabanga mukuru na Mme Christine Mutuyemaliya Umuyobozi ushinzwe imali n’Ubukungu)barangajwe imbere n’Umuvugizi mushya w’agateganyo Rev Past SIBOMANA Jean, baherekeje KALISA Emmanuel (aherekejwe na Mme we kimwe n’abandi ba Pastors baje bamuherekeje, aha twavuga nka Past Butera uyobora Itorero rya Gikondo, Past Mutabazi uyobora Rugando, Past Elisé uyobora Itorero rya Gatsata na Past Louis Segon Rurangwa uyobora Kicukiro Chell na Mlle Jeannette uturuka mu Itorero rya Kabuga kimwe na Chauffeur Charles ndetse na Comptable w’Ururembo rwa Kigali) mu Rurembo rwa Kibungo mu rwego rwo kumwereka abakristo bo mu Itorero rya Kibungo, uwo muhango ukaba warabereye i Kibungo, Paroisse Kibungo, Chapelle Rubimba, ahari hateraniye abakristo benshi baturutse mu ma chapelles atandukanye, abakuru b’amatorero (Rev Past bayobora Paroisses 22 zigize Ururembo rwa Kibungo),
Mbere yo gutangaza ku mugaragaro impamvu y’urwo ruzinduko habanje kubaho amateraniro asanzwe yaranzwemo umutuzo nk’uko bisanzwe n’ubwo hari ibivugwa ku buryo butandukanye mu Itorero, nyuma haza kubaho uwo muhango wo gutangaza impamvu nyamukuru y’urugendo.
Mu ijambo rye, Umuvugizi w’agateganyo w’Itorero rya ADEPR Rev Past Jean Sibomana yabanje gushimira cyane abakristo umuco mwiza w’urukundo yabasanganye (aho yagize ati »twabanezerewe kandi ndabivuga mbikuye ku mutima, kuko iyo urebye uburanga bwanyu, ukanareba ubwacu, urasanga twese turi bamwe,…kuko ibyo byose bituruka ku Mwami Yesu Kristo uturimo twese ») ku mpamvu z’abashyitsi benshi bari bagendereye iyi Chapelle ya Rubimba; yabasabye ko uyu munsi wabaye uwa mbere mu mateka yawo kuko bikwiriye kuba urwibutso ku bikorwa byiza biba byarabereye iwacu, yavuze muri make ibyavuye mu nama y’ubutegetsi yabaye taliki ya 30/10/2012, maze atangaza ko baje baherekeje Umushumba mushyashya woherejwe gukorera muri iri Torero rya Kibungo, aha yasobanuye ko abakozi b’Imana ari abasirikare ba Yesu kuko iyo habaye kubwira umukozi ngo imuka ujye aha, aremera akagenda nk’uko umusirikare yubahiriza ibisabwa mu nshingano
Abakristo b’Itorero bakiranye Umushumba mushya Kalisa Emmanuel amashyi menshi we na Mme we wari wamuherekeje maze baha Imana yo mu ijuru amashyi menshi kuba ibahaye umushumba mushyashya, ku buryo bwihariye abategarugore bose b’Itorero bakiriye Mme Rev Past Kalisa.
Mu ijambo rye, Umuvugizi w’agateganyo yabwiye Rev Past Kalisa ko Imana yo mu Ijuru izabana nawe nk’uko yakomeje kubana nawe mu murimo wayo yakoze kuva yahabwa inshingano, yasabye abashumba bahagarariye amatorero 22 agize uru rurembo rwa Kibungo kumwakira neza kandi bishimye kandi bakazanabimenyesha abakristo bahagarariye, yamusabiye umugisha uva ku Mana mu gihe cyose azaba akiri mu nshingano.
Yaboneyeho no kumenyesha Itorero ko Kayijamahe Jean nawe yahawe kujya kuba Umushumba w’Ururembo rw’Umugi wa Kigali kandi bose basabwe guhita batangira imirmo mu matorero boherejwemo.
Yakomeje kwibutsa ko Kalisa Emmanuel akwiye gukomereza aho Kayijamahe yari ageze mu murimo w’Imana kandi mu bufatanye hamwe n’abandi bakozi b’Imana bakwiriye gukomeza gushaka uko bateza imbere Umurimo w’Imana, yashimangiye ko mu Itorero rya Kibungo harimo ibyiza byinshi cyane cyane ko mu myaka myinshi ishize atahagera yasanze hari byinshi byahindutse kandi ni ibyo gushimirwa ababigizemo uruhare bose, yasabye cyane abakristo ko bakwiriye kumusengera cyane rwose kuko Umurimo w’Imana ukorwa n’amasengesho kandi ko twese hamwe dukwiriye gukomeza gufatanyiriza hamwe tukagura ubwami bw’Imana, yongeyeho ko akurikije uko abakristo bagaragaje ibyishimo mu kubakira bigaragaraza ko rwose bakiriye neza imyanzuro yafashwe n’inama y’ubutegetsi ya ADEPR.
Mu magambo yavuzwe ku ruhande rwa Rev Past KALISA Emmanuel na Kayijamahe Jean, bakomeje bashimira Imana uko yagiye ibana bano mu murimo kandi ko ibyo bakoze byose atari imbaraga zabo ahubwo ari ubufatanye bw’abakozi b’Imana mu nzego zose ndetse n’abakristo muri rusange.
Kayijamahe Jean yashinganishishije Kalisa nk’Umushumba mushyashya uje mu Rurembo rwa Kibungo, maze asaba abakristo kuzamufata neza nk’uko nawe bamubaye hafi, bakamufasha kandi rwose ko urukundo rukwiye kuzabaranga nk’uko ari ibwiriza ry’Umwami wacu Yesu Kristo, yijeje Rev Past Kalisa ko azamuba hafi mu buryo bwose yazamwiyambazamo bwose muri gahunda y’Umurimo w’Imana
Rev Past Kalisa mu magambo make yashimiye Imana kuba abonye uburanga bw’abanyakibungo kandi yongeyeho ko yatunguwe no kuba ari hano i Kibungo, ariko anezererwa cyane ukuntu yakiriwe neza n’Itorero rya Kibungo, ashimangira ko aje anezerewe umurimo w’Imana ahamagarirwa i Kibungo kandi anashimira ubuyobozi bw’Itorero anabusaba kuzamuba hafi ngo azasohoze umurimo ahamagarirwa.
Yasojeje avuga ko umutima mwiza wo kubakira ukwiriye guherekezwa n’ibikorwa kuko akeneye cyane imbaraga z’abakristo n’abakozi b’Imana, maze avuga ku magambo ngo « abazi Imana yabo bazakomera, nibamara gukomera bakore iby’ubutwari. »,asezeranya abakristo gukomereza aho umurimo wari ugeze abagakomeza kwagura ubwami bw’Imana, bishingikirije ku masengesho n’ubufatanye bwa bose.
Amateraniro yarangiye neza nk’uko bisanzwe maze hakurikiraho inama yahuje abashumba b’amatorero (Paroisses 22) n’abaje bahagarariye inama y’ubutegetsi ya ADEPR, ariko mu gihe twandika iyi nkuru ntituramenya neza ibyavugiwemo.
Umuryango mpuzamahanga w’ivugabutumwa mu Rwanda Campus pour Christ wahuje abanyeshuri 1500 biga muri kaminuza yigenga ya ULK Gisenyi ndetse n’abandi bantu bakunda indirimbo n’ijambo ry’Imana mu giterane cyasojwe kuri ikicyumweru. Imwe muri gahunda zakozwe harimo gusengera abayobozi bashya babanyeshuri bazafasha bagenzibabo gukora umurimo w’Imana (ivugabutumwa) ndetse 25 bagize amahirwe yo kwiga bibiriya bahabwa impamyabumenyi.
Umuyobozi mukuru wa Campus pour Christ mu Rwanda Bwana Rutunda avuga amwe mu mateka ya Campus pour Christ,yashimiye abitabiye iki gitaramo asaba kandi ko buri wese yaba umuvugabutumwa wamugenziwe bityo ivugabutuimwa rigasakara ku isi hose.
Ikigitaramo cyarimo Choral Evangelic, drama family CEP… umuhanzi FRERE Manu yashimishije imbaga yabantu benshi mu indirimbo ye ya Wokovu Neema ya Golgotha ndetse n’indi ndirimbo nshya iri mujyana ya Kinyarwanda yafashije benshi doreko ari umwe mu bahanzi bakunzwe muri iyintara.
Twasoza tubabwirako muri uyu mwaka uyumuryango wambwirije ubutumwa bwiza abantu 2.854 hiryano hino ku isi muribo 300 bakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugungo bwabo.
Ishimwe Dedorah
Umugabo wo mu Gihugu cy’u Budage yishe umugore we arangije amukataguramo ibice kubera itegeko ry’Imana.
Uyu mugabo kuri ubu akurikiranwe mu butabera bw’iki gihugu, urubuga 7sur7 rukaba ruvuga ko yiyiciye umugore yarangiza akamukatamo ibice. Yabwiye urukiko ati “Naketse ko ndi Yesu umugore wange ari Satani.”
Uyu mugabo utatangajwe amazina ngo yishe umugore bari babyaranye abana batandatu, amwica ku tariki ya 4 Kamena 2012. Bari batuye ahitwa Kreuzberg mu mujyi wa Berlin ari na ho aburanishirizwa.
Inkuru dukesha igihe.com
Abanya sudani yamajyepfo basaga 100.000 bahuriye mumujyi wa juba bafite inyota yo kumva umukozi w’Imana Rev. Franklin Graham mukubabwira ubutumwa bw’Imana.
Ibyo byabaye kuma taliki ya 26 na 27 z’ukwakira,ayo majoro abiri kwari ugusengera igihugu icyo gikorwa kikaba cyari gifite intego igira iti“Icyizere kugihugu gishya”kikaba cyarabereya mumurwa w’icyo gihugu I juba, muricyo gikorwa hakaba hari Chorale imwe yarigizwe nabantu basaga 500 bakaba barararirimbye mugihe kirenga i saha imwe.
Abateguye icyo gikorwa bakaba baratangarije itangazamakuru ko abantu basaga 6000 bemeye kwakira umwami Yesu nkumucunguzi wabo.
Umuryango wa Graham ukaba ufite ibikorwa bitandukanye ukora muri Sudani y’amajyepfo harimo ibyubutabazi ndetse ukaba umaze nogusana insengero zisaga 500 zari zarasenywe mugihe cy’intambara yari hagati ya Sudani yamajyepfo niyamajyaruguru.
Bishop James Alexander yatangaje ko Insengero zigomba gukora zikaba umusingi w’icyizere nogukora nkabahamya b’Imana mukwizera kubataramenya Kristo. arongera ati”dukomeze twubake igihugu cyacu dushingiye
“We are building this nation upon the foundation of the Word of God,” he said.
Inkuru dukesha urugero.com
Nyuma yuko hatangajwe amanota y’abahataniraga umwanya wokuyobora Leta zunze ubumwe z’amerika,kumugoroba wo kuwa kabiri nibwo byatangiye kugaragara ko Obama arimo gukoza ibiganza kutsinzi, ibyo byaje kuba nyuma yuko amajwi atangajwe, Barack Obama niwe wegukanye uwo mwanya kunshuro yiwe yakabiri, akaba yarahanganye na Mitt Romney , nyuma yo gutangaza amajwi bose bagaragaje ko bishimiye ibivuye mumatora , kuri Obama we yasabye Mitt Romney kuzamufasha ndetse anamushimira uburyo yiyamamajemo na Mitt Romney we akimara kumva ko Obama yamutsinze yahise amuhamagara amwifuriza itsinzi nziza.
Nyuma yistinzi ya Obama bamwe mubayobozi ba Gikristo bahise bagira icyo batangaza kuri iyo tsinzi ya Obama,bamwe murabo nuwitwa Father Shenan J. Boquet akaba ari n’umuyobozi mukuru w’umuryango witwa Human Life International yagize ati “birakenewe ko turushaho gusenga kurusha uko twari dusanzwe tubikora tugasengera benedata nabashiki bacu hirya no hino kw’Isi bakomeje kugenda bavutswa ubuzima n’ubuyobozi bwa Obama ndetse nabahohoterwa bazira kwamamaza ubutumwa bwiza bw’ubugingo hirya no hino kw’Isi” uwitwa Father Frank Pavone umuyobozi w’umuryango witwa The Priest of Life nawe ati”Tuzakomeza umuco wacu wambere uboneye uberanye nubuzima, imitekerereze yacu ntizigera ishyigikira kuvutswa ubuzima kwabamwe, ndetse nogukuramo inda ,tuzakomeza tubivuge tubyamagane…..” Dr. Albert Mohler, umuyobozi w’umuryango witwa The Southern Baptist Theological Seminary akaba yarabaye umuvugabutumwa igihe kirekirel, yagaragaje uburyo azi neza Obama uruhande ahagazemo kubijyanye nogushyingiranwa ndetse nogukuramo inda.
“Tugomba gusenga Imana igahindura umutima wa Obama ” yakomeje kugaragaza uburyo Obama afite ibibazo bimwugarije cyane harimo gushyingirana kwabahuje ibitsina ndetse nogukuramo inda.
Uwo muyobozi akaba yahamagariye abakristo gusengera Obama kugirango manda yiwe azayiyobore afite umwuka w’ubumwe bw’igihugu ndetse nokubaha abakuru.
ati”atsinze kunshuro yakabiri , ubu arasabwa kuyoborera mumucyo”
umushumba uzwi cyane akaba numwanditsi Max Lucado,yongeye kwibutsa abakristo ubudahangarwa bw’Imana,agaragaza uburyo abami baza bagahita,ibihugu bigakomera igihe kikagera nabyo bikagwa hasi mumbaraga, ariko ko Imana iri hejuru yabyose. kandi irebera hose icyarimwe,akaba asaba abakristo gusenga.
Inkuru dukesha urugero.com
Mugihugu cya Ethiopia mumurwa mukuru wa Addis Abeba ,umuvagabutumwa ufite ubwenegihugu cy’ubudage uzwi hano muri Afrika kuva mumwaka w’1967 Reinhard Bonnke yatangije igiterane kinini kizwi kw’izina rya (Crusade)kikaba cyaratangijwe kuri uno wagatatu taliki ya7/11/2012 kikazasozwa taliki ya 11/11/2012 mwitangizwa ryicyo giterane hakaba hari abantu basaga 75.000 uwo mugabo wamenyekanye cyane mubijyanye n’ivugabutumwa hirya nohino kw’Isi, hari hashize imyaka 20 adaheruka muri icyo gihugu, kubamuzi yagiye avugwaho gukoreshwa nImana benshi bagakira nubwo hari abemeza ko hari aho yagiye abikora bagakira nyuma bagasubirana bwaburwayi bari basanganywe,kuri uwo mugoroba wogutangiza icyo giterane yongeye gusengera abantu barakira abari basanzwe babana n’ ubumuga butandukanye batanga ubuhamya, icyo giterane cyagutse kikaba gifite izina rigira riti“Gospel Festival”
uyu mugabo yarafite ubumuga bwo kutagenda neza kubera impanuka ubu aragenda neza
Mubutumwa yabwirije kuri uwo munsi wambere akaba yaragarutse cyane kukuva mumwijima ujya mumucyo , uwo munsi wambere w’igiterane ukaba wararanzwe nogukira kw’abantu haba kuburyo bw’imitima nokuburyo bw’imibiri.
Tubibutseko nyuma ya Ethiopia azakurikizaho i Cotonou,mugihugu cya Benin kumataliki ya 6 kugeza kuya 09/ukuboza/2012.
Inkuru dukesha urugero.com
Nkuko duheruka kubagezaho ibinjyanye na minisiteri y’abanyeshuri baba nyarwanda biga mu mujyi wa SALEM,muri state ya Tamil Nadu mu buhinde yitwa SEEK GOD MINISTRIES(SGM), umurimo w’Imana urakomeje no mubindi bice bitandukanye bigize iki gihugu cy’Ubuhinde,
ndetse Imana irarushaho kuwushyigikira no kuwagura,aho
abanyeshuri babanyarwanda bakomeje
gukorera Imana ndetse bategura ibiterane bikomeye bigamije
kubwiriza abanyamahanga ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo,
ndetse nabandi bose batarakira umwami Yesu.
Ni mururwo rwego abanyeshuri biga muri state ya KARNATAKA iherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Ubuhinde mu mujyi wa BANGALORE bagize minisiteri yitwa LORD ALTARS MINISTRIES (LAM )bateguye igiterane ngaruka mwaka kigiye kuba kunshuro ya kane cyitwa “THE PASSIONATE FOR GOD” kizaba kuwa 29,30 Ugushyingo no kuwa 01 Ukuboza 2012, hakazaba hari abakozi b’Imana batandukanye abaturutse muri Africa nka APOSTLE TRICE SHUMBUSHO ,uzaba uherekejwe n’umufasha we, ndetse nabo mu Buhinde nka REV.JOHNSON V.(umuyobozi wa BETHEL AG CHURCH) ,n’umuyobozi wa LAM ASIIMWE ,muri cyo giterane hakazaba hari Worship teams zitandukanye zituruka mu ma ministiri akorera mu bice bitandukanye by’Ubuhinde ,ndetse n’abahanzi baririmba Imana ku giti cyabo.
Mwese abatuye mu bice bitandukanye by’ Ubuhinde murararitswe kuzitabira iki giterane kugira ngo mwakire umugisha w’ Imana.
Ibi ni ibyavugiwe mu mahugurwa y’iminsi 3 aherutse gukorwa n’abanyamakuru b’abakristo mu Rwanda ku bufatanye bw’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, aho bahugurwaga ku bintu bitandukanye birimo kureba uburyo ki itangazamkuru rya gikristo ryabeshaho abarikora kandi bakiranutse, kureba uburyo bakora umwuga wabo mu buryo bunoze, gukumira ndetse no gukemura amakimbirane, ndetse no kurebera hamwe uburyo bakomeza gukorera hamwe biteza imbere.
Abanyamakuru barebeye hamwe uburyo bashobora kuba umusemburo wo guhosha amakimbirane mu mahoro babihereye mu mizi, bakigisha sosiyeti nyarwanda kuko ari ijwi ryumvikanira hose.Bahuguriwe kandi gukora umwuga wabo bakiranuka bityo iyo ikaba ishobora kubabera inzira nziza yo kugera ku ntego zabo ndetse bikabazanira ikizere mu kazi.Bishop John Rucyahana ni umwe mu batanze ayo mahugurwa, yasabye abanyamakuru ko bakwiriye kurangwa no gushakisha ahantu hose hari amakuru y’abaturage baba barengana bityo ngo babafashe kuva mu karengane baba bagirirwa.Yanenze abanyamadini bamwe na bamwe batinya kuvugana n’itangazamakuru kubera ibyo baba bikekaho, akomeza atangaza ko igihe kigeze ngo inzego za leta zijye zigenzura imikorere yabo.
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uteganya gukomeza guhugura ibiciro bitandukanye birimo abanyeshuli,abasilikari,abapolisi,abakozi ba leta ndetse n’izindi nzego zinyuranye, bityo bakazabahuriza hamwe, ibi bikaba ngo biri mu rwego rwo guhesha agaciro Bibiliya ndeyse no gushaka kuyigeza ahantu hose hashoboka nkuko byakomeje kugenda bitangazwa na Rev.Pst.Gasare Michel ushinzwe ibikorwa by’imenyekanisha (Marketing) muri uyu muryango.
Abanyamakuru basoje aya mahugurwa bemeje ko bazashyirhao ishyirahamwe rihuriyemo abanyamakuru ba gikristo ndetse bakazasura aho ikicaro gikuru cy’uyu muryango giteganya kubaka i Masoro bakagatera ibiti mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo.
Inkuru dukesha isange.com
Benshi muba kristo bomuri Leta zunze ubumwe z’Amerika ntibigeze bishimira ibyavuye mumatora y’uyu mwaka wa 2012. kumuvugabutumwa Rev.Billy Graham we arasaba abakristo gusengera abayobozi b’igihugu.
Bamwe mubavugabutumwa babanyamerika bandikiye ibaruwa umuvugabutumwa Billy Graham babinyujije kurubuga rwe bagira bati”Bibiliya itwigisha kubaha no gushimira ”
Kubwa Billy Graham yemeza ko inzira yokugirango igihugu cyongere gisanwe bidashobora gukorwa n’ubuyobozi bw’umwana w’umuntu , uretse gusa kubinyuza munzira yo kwihana .
akaba yatanze ubutumwa bwe abunyujije mw’ijambo ry’Imana riri mubyakozwe nintumwa 3:19 hagira hati”Nuko mwihane muhindukire,ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku mwami Imana ”
Akomeza agira ntabwo byakorwa n’umwana w’umuntu ntanubwo ashobora nogukemura ibibazo by’ibanze byugarijwe n’Amerika
Graham,akaba yarujuje imyaka 94 kuwa gatatu ushize taliki 7/11/2012 , iyo myaka yose ayimaze agikomeye mukwamamaza ivugabutumwa ry’umwami Yesu Kristo.
arakomeza agira ati”Ndategura kumara andi mezi 12 , Imana iramutse ibinyemereye , ayo mezi nkazayakoramo ibyo nzaba nshoboye byose mugufasha abandi kongera kunoza icyerekezo Imana idushakaho aricyo kwamamaza ivugabutumwa rya Kristo ahantu hose hashoboka muri Amerika kugeza ngejeje imyaka 95″
Amagambo ya Grahama akaba yaje yoroshye kurenza ayo umuhungu we Franklin Graham yavugiye kuri CNN agira ati”Amerika iri munzira yo kurimbuka” ibyo nawe akaba yarabivuze nyuma yuko Obama yongeye gutorwa
Aho yagize ati”Turacyafite umugisha w’Imana kugihugu cyacu.ibyanditswe birabisobanura ,Imana yahaye umugisha ibihugu,ariko Imana nanone ntizihanganira ibihugu bizayitera umugongo,nimba tutumviye amategeko yiwe ,izadukuraho ukuboko kwayo ko kuturinda”
Inkuru dukesha urugero.com
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda habaye iserukiramuco nyarwanda rya Sinema za gikirisitu “Rwanda Christian Film Festival” Abanyecongo bakaba baraje ku isonga mu kwegukana ibihembo byinshi.
Iserukiramuco rya filimi za gikristu ryatangiye ku wa 2 rirangira kuri 11Ugushyingo 2O12, rikaba ryarateguwe n’Umunyarwanda Mwungura Chris ririmo ibuhugu 3 ari byo U Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri filimi 12 zarushanijwe, hatoranyijwemo enye ndende n’ebyiri ngufi ari zo zagiye zikurwamo imwe imwe zahawe ibihembo, ndetse n’abakinnyi bitwaye neza icyagaragaye ni uko abegukanye ibihembo byinshi ari abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu bihembo byahawe Abanyecongo ni, filimi yabaye nziza yitwa “Verité éclatante”, Umukinnyi mwiza w’umugore ni Lina Mitondeke, n’uwumugabo Jean Paul King Chembwa. Ibihembo byahawe abanyarwanda ni icya filimi ngufi yabaje ku mwanya wa mbere yitwa “Holy Bible” ya Nambajimana Prosper ndetse n’icy’uwateje imbere cinema ari we Eric Kabera. Iyagize inkuru nziza ni iy’Umurundi yitwa “Ubugaragwa”.
Mwungura watangije iryo serukitramuco yavuze ko ashimira Imana yamuhaye icyo gitekerezo, kandi yifuza ko cyazajya kiba ngarukamwaka, kuko afite intego yo guteza imbere Cinema nyarwanda ikaba icyitegererezo.
Mu muhango wo gusoza iserukiramuco rya RCFF, buri muntu wese wabashije kuhaba wagize uruhare mu bijyanye no guteza imbere filimi haba mu kwandika, gukina cyangwa gutunganya yanyuze ku gitambaro gitukura mu rwego rwo gushimirwa ko yakoze umurimo ukomeye.
Mu Itorero Bethel riherereye i Remera aho bita mu Giporoso mu mujyi wa Kigali, haravugwa ibibazo bishingiye ku mikoreshereze y’umutungo. Abakirisito bashaka kumenya imikoreshereze y’umutungo w’Itorero, nyamara ubuyobozi bw’Itorero bukavuga ko nta n’umwe ufite imigabane mu Itorero.
Iri torero ryashinzwe mu mwaka w’1998 riyoborwa na Pasiteri Nkurunziza Francois warishinze, akaba yungirijwe n’umugore we Pasiteri Umugiraneza Tereza.
Amakuru IGIHE ikesha umwe mu bayoboke ba Bethel, avuga ko ku cyumweru tariki ya 11 Ugushyingo uyu mwaka ubwo Itorero ryari mu masengesho y’iminsi irindwi yo gusoza umwaka mu mashami yose arigize bafashe umwanya wo kuganira ku bijyanye n’umutungo w’Itorero.
Uyu muyoboke utarashatse ko amazina ye amenyekana avuga ko Abakirisito bagaragaje ko bifuza kumenya imikoreshereze y’umutungo w’Itorera kuko ngo batamenya neza uko ukoreshwa, dore ko ngo bari bamaze kwerekwa imwe mu mitungo Itorero rimaze kugira nyamara batazi uburyo yabonetse.
Akomeza avuga ko Umuyobozi w’Itorero yababwiye ko nta n’umwe ufite kugira icyo abaza, kuko "Nta migabane bagira mu Itorero" bityo bakaba nta cyo bakwiye kubaza ku mitungo y’Itorero.
Mu gihe hirya no hino mu matorero akorera mu Rwanda abayoboke bayo batamenyeshwa imikoreshereze y’amaturo batura, bamwe mu bayoboke ba Bethel ntibanyuzwe n’ibisobanuro bahawe.
Mu rwego rwo kumenya ukuri ku byo uyu Mukirisito avuga twegereye Pasiteri Umugiraneza Tereza wungirije Umushumba Mukuru wa Bethel, atubwira birambuye ku Itorero rya Bethel, imitungo yaryo n’uko ikoreshwa ndetse no ku kibazo cy’imyambarire ye bamwe mu bayoboke ba Bethel bagaragaje ko itabanogera.
IGIHE :Mwatangira mwibwira abakunzi ba IGIHE
BETHEL : Nitwa Umugiraneza Therese, nkaba nungirije Pasteri Nkurunziza Francois nkaba n’umuyobozi Bethel ishami rya Remera.
IGIHE : Bethel ni idini cyangwa ni ishyirahamwe ?
BETHEL : Bathel ni itorero ry’umwuka ryizera Imana Data, Imana mwana, Imana mwuka wera. Ritandukanye n’ishyirahamwe.
IGIHE : Bethel yashinzwe n’umuntu ku giti cye Cyangwa ni abantu bishyize hamwe ?
BETHEL : Yashizwe n’umuntu ku giti cye wasenze Imana imushyiraho umutwaro w’ivugabutumwa ari we Nkurunziza. Nta baterankunga rigira nta n’irindi Torero ryaribyaye ryavutse tariki ya mbere Gashyantare 1998.
IGIHE :Bethel igizwe n’abakirisito bangahe guhera Mu mwaka wa 1998 ? BETHEL : Simbizi ko iryo barura rijya rishoboka mu itorero.
IGIHE : Ariko mushobora kugereranya bitewe n’uko mubona abakizwa bangana !
BETHEL : Ntabwo nzi kugereranya, ariko nk’iyo twateguye intebe 1500 ni urugero tukabona ziruzuye twumva ko dushobora kuba dufite Abakirisito bari hagati ya 1000 ni 1500.
IGIHE : Bamwe mu bakirisito bavuga ko batishimira imyitwarire yanyu ku bijyanye n’imyambarire, mubivugaho iki ?
BETHEL : Icyo kibazo numva njyewe nta cyo nakivugaho kuko hari abakirisito banyandikira bashima imyambarire yanjye n’ubwo haboneka n’abayigaya ariko ni bo bake. Kandi umuntu ntashimisha bose, ababigaya biterwa n’aho barerewe, kandi si ho njye narerewe.
IGIHE : Umukirisito wa Bethel afite ubuhe burenganzira bwo kubona ibisobanuro ku mutungo uva mu maturo atura ?
Bethel :Umukirisito afite uburenganzira bwo Kubimenya ; tariki ya 11 Ugushyingo twarabibasobanuriye ibyakozwe n’amaturo yabo harenzeho miliyoni eshanu ; ese ayo mafaranga arenga ku yo batuye kuki batibaza aho yavuye ? Ariko byose twarabibasobanuriye.
IGIHE :Kuba umukirisito yabaza ku birebana n’umutungo agasubizwa ko nta mugabane afite mu itorero icyo gisubizo ubona gikwiye ? Bethel : Nta mushumba wasubiza gutyo, ntekereza ko iryo jambo njyewe ntekereza ko ari umuntu warihimbye.
IGIHE :Uburenganzira ndetse n’inyungu z’umukirisito ku mutungo wa Bethel ni ibihe ?
BETHEL : Ni byinshi ! Harimo guhabwa ibisobanuro ku mutungo, iyo ashaka icyemezo cyo kujya gusaba akazi turakimwandikira, tugura amazi menshi igihe cyo kubatiza, dukora isuku mu busitani, duhemba abakozi, n’bafite ibibazo bitandukanye ibyo dushoboye tubafasha kubikemura. Ibyo byose ni uburenganzira bw’umukirisito !
IGIHE : Murakoze
BETHEL : Murakoze namwe
Inkuru dukesha igihe.com
Muri iki cyumweru gishize Los Angeles muri Etat ya Califonia habaye igiterane cyatangiye kuva kwa gatatu kugeza ku cyumweru taliki 14-18. Iki giterane mpuzamahanga cyari kiyobowe n’umukozi w’Imana Apotre Debbie Banda ukomoka mu gihugu cya Zambia akaba afite itorero ayoboboye muri America muri etat ya Texas.
Kuwa gatatu umukozi w"Imana yagiye ahura n’abantu bifuzaga guhura nawe mu buryo bwo kugirwa inama mu bibazo buri wese yabaga afite, Kuwa kane habaye guhura n’abayobozi b’amatorero anyuranye akorera muri Los Angeles n’abandi bafite indi mirimo inyuranye bakora mu itorero. Muri ayo mahugurwa yabanjije buri wese aho ahagaze mu murimo akora niba ari Imana yahamushyize?
Cyangwa niba ari abantu bahamushyize cyangwa niba ariwe wahishyize? Yakomeje avuga ko abantu barimo kurwanira mu itorero kuko bari aho batagomba kuba, batari mu muhamagarao wabo , batari aho Imana ibashaka, cyangwa barimo kwigana imihamagaro y’abandi abandi nabo bakaba bari mu kigare gusa. Urugero umuntu akaba afite umuhamagaro wo guhumuriza abantu ariho Imana imushaka ugasanga ari muri dellivrance ( Kubohora abantu).
Ubundi umuntu Imana ikamuha isezerano ko azaba Pasteur yakwigisha rimwe bugacya bamusengeye kandi isaha y’Imana itaragera nawe yari agikeneye kurerwa. Ejo bikamunanira akayobya benshi kubera atari mature ( atari yakageze ku kigero gikwiye). Ikindi nuko abantu bategera ababanjirije mu murimo babifitemo inararibonye kandi bafite ubuhamya bwiza ngo babagire inama, ati Dawudi yabwiye Salomo uko agomba kwitwara mu murimo w’Imana.
Ati iyo umaze kumenya umuhamagaro wawe ushaka abakora bimwe nibyo Imana iguhamagarira akaba aribo wegera. Ibyo rero bikaba ari ibintu birimo gutuma umulimo w’Imana udatera imbere abantu bakirirwa barwana banahanganye. Muri aya mahugurwa habaye ho gusenga no gutahana umugambi wo kujya imbere y’Imana abantu bakongera bagasenga bakabaza Imana imihamagaro yabo.
Amateraniro yo kuwa gatanu habayeho kwingira ibyifuzo binyuranye . Kuwa Gatandatu mu gitondo habaye inyigisho zijyanye na Delivrance, Apostle Debbie yigishije abwira abantu uburyo satani yinjira, imiryango yinjiriramo, n’uburyo asohoka burundu. Avuga ati ijambo ry’Imana ritubwira ko iyo wirukanye satani ukongera ukamufungurira agarukana ubukana buruta ubwambere. Ahugurira abantu kuva mu byaha burundu bakagendera mu nzira z’Imana bayobowe n’ijambo ry’Imana. Ngo Tuzamenya ukuri kandi ukuri kuzatubatura. Amateraniro ya Nyuma ya sa sita abantu bakorewe delivrance ibtangaza birakoreka habayeho kubohoka cyane.
Ku cyumweru nibwo igiterane cyasojwe Umukozi w’Imana yigisha avuga ati abakristo b’iki gihe barangwa no kwirirwa bavuga ibibazo byabo, ati si ibyo Imana idushakaho Imana irashaka ko tugira kwizere kungana nukw ’akabuto ka sinapi tugahagarara mu butware twahawe tugategeka ibibazo bikatuvaho. Ati mwemerera satani kwirirwa abariza ati ahubwo nimwe mugomba kumuriza yabona mubyutse mu gitondo agahungabana akavuga ati noneho kambayeho. Ati Imana ntishaka abantu bagize ibibazo byabo imishinga, ati Imana irashaka abantu b’intambara nka ba Dawudi bahangana na ba Goliyati, yabajije ikibazo ati mu marushanwa ajya baho nkayo kwiruka sinari nabona umuntu wicara akarira cyangwa akaganya ngo bamuhe umudali! Ati umudali uhabwa uwahatanye wagiye kurugamba ufite intego muriwe.
Amateraniro yasoje kw’ijambo riri mu bafilipi 2:6 rivuga ngo " nuko ituzurana na we , itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw’umwuka turi muri Kristo Yesu" no muri Yesaya 40: 1-2 aho Imana ivuga ngo bahumurize abantu bayo bababwire ibyururutsa imitima ba, bahabwire ko intambara zaho zishize ariko ibyo byose bidusaba kwicisha bugufi Yobu 22:29
Iki giterane kikaba gisize gukanguka kudasanzwe mu matorero atandukanye bitewe n’abayobozi bayo bitabiriye inyigisho zatanzwe n’ uyu mukozi w’ Imana.
Igihe ntarengwa ni impera z’ukwezi kwa 12 uyu mwaka, ngo insengero zigera kuri 60 niba zidashyizemo ibikoresho bituma urusaku rudasohoka (Sound proof) zishobora no gufungwa nk’uko ibihano biri mu itegeko bibivuga.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 20 Ugushyingo, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba ndetse n’umuvugizi wa Police y’u Rwanda Chief Supt Theos Badege batangaje ko gusenga nijoro bitabujijwe, ariko kubangamira abandi uteza urusaku mu gihe usenga bitemewe.
Ibi ngo ni nyuma y’uko benshi mu baturiye insengero ziri mu nsinsiro mu mujyi wa Kigali, ndetse na hamwe na hamwe mu ntara, bakomeje kwinubira urusaku rw’abasengera mu matorero atandukanye nijoro.
Mu itegeko ngenga ryo kurengera ibidukikije ryasohotse kuwa 01 Mutarama 2005 mu ngingo yaryo ya 108, ritegenya ibihano bigenerwa abasohora urusaku urwo arirwo rwose rushobora kubangamira abandi mu kiruhuko, ibi bihano bikaba biva ku mafaranga ibihumbi ijana (100,000 frw) kuzamura kugeza ku ihagarikwa ry’ibiteza urusaku.
Ndayisaba Fidel yatangaje ko mu bugenzuzi Umujyi wa Kigali wakoze, wasanze insengero 60 zo mu matorero atandukanye, batigeze batangaza, ziteza urusaku nijoro bikabangamira abazituriye mu gihe baruhuka.
Ndayisaba ati: “ Gusenga ni byiza, ariko ni byiza ko uha abandi ituze dore ko akenshi abantu baba badahuje imyemerere. Izo nsengero uko ari 60 twarazihanangirije zarabibwiwe ko zigomba gukora ibyo twazisabye mbere y’Ukuboza. Urusengero ruzaba rutarikosora ruzahagarikwa ndetse rukanacibwe amande ateganywa n’itegeko ngenga ryavuzwe haruguru, urutabishoboye rwakwimurira ibikorwa byarwo ahandi.”
Chief Supt Badege yavuze muri iyi nama ko batumiye itangazamakuru ngo rifashe kubimenyekanisha ko izo nsengero zikwiye kwikosora hato zidafatirwa ibihano zikavuga ko zitabimenye.
Badege yakomeje avuga ko hari ingingo ya 500 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko umuntu wese wateje urusaku urwo arirwo rwose nijoro ahanishwa igifungo cy’iminsi 8 kugeza ku mezi 2 ndetse n’ihazabu y’amafaranga ibigumbi magana atanu (500,000frw) kugeza kuri miliyoni(1,000,000,frw)
Yavuze kandi ko guteranira mu ngo bitemewe n’ubwo ngo hari ababikora, ko buri wese asabwe guteranira mu nsengero zizwi kandi zemewe kuko uzafatwa ateranira mu rugo azabihanirwa n’amategeko.
Inkuru dukesha umuseke.com
Ijoro ryo kuramya no guhimbaza Imana bita Africa Let’s Worship mu cyongereza – Aflewo mumagambo ahinnye riba buri mwaka, kuri ubu rigiye kongera kuba, aho rizaba kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Ugushyingo 2012 i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, akaba ari ku inshuro ya kabiri rizaba ribaye mu Rwanda. Mu kiganiro Christian yavuze ko bateganya gukora ijoro ryo kuramya no guhimbaza mu Gushyingo 2012 riba buri mwaka.
Christian Kajeneli umwe mu bashizwe gutegura iryo joro yagize ati “iki gikorwa ni nshuro ya kabiri kigiye kuba kuri ubu twiteguye ko kizagenda neza kandi tukaba dusaba amatorero kugishyigikira kuko ari igikorwa cyo kuramya no guhimbaza Imana kandi bitanga icyizere ku bantu”.
Kajeneli avuga ko ijoro ryo kuramya no guhimbaza ryatangiriye muri Kaminuza imwe yo muri Kenya akaba ari igikorwa no muri Tanzania. Africa Let’s Worship Aflewo izana ikizere muri Afurika kandi bakaba bashaka ko yagera mu bihugu 52 bigize umugabane. Matayo 21:16 nibyo byanditse biri muri Bibiliya icyo gikorwa kizagendera uyu mwaka.
Christian avuga ko bategereje abantu batari bake bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye nko mu Burundi ndetse no muri Uganda. Biteganyijwe ko ijoro ryo kuramya no guhimbaza rizaba rizitabirwa n’abahanzi nka: Gaby Kamanzi, Aimé Uwimana n’abandi.
Kuri uyu wa Kane Mu mujyi uherereye mu Majyaruguru ya Nijeriya abantu bane bishwe, urusengero ndetse n’amaduka biratwikwa kubera kuvuga nabi Intumwa y’Imana Muhamad.
Uhagarariye polisi mu mujyi wa Kano Ibrahim Idris yatangarije abanyamakuru ko ibi byabereye mu mujyi wa Bichi byatewe n’ikwirakwizwa ry’igihuha cyivuga ko hari uwatutse Muhamad bigatera uburakari abayisilamu.
Uhagarariye polisi mujyi wa Kano yakomeje atangaza ko umudozi w’umukirisitu yari arimo kujya impaka na mugenzi we w’umuyisilamu avuga nabi izina ry’ikanzu muri rumwe mu rurimi rwo muri iki gihugu rwitwa Haoussa rukunze kuvugwa mu Majyaruguru ya Nijeriya akavuga ko Muhamad yaje mu isoko bihita birakaza mugenzi we.
Abatuye mu mujyi wa Bichi batangaje ko abakirisitu bane bahise bicwa urusengero rwabo hamwe n’amaduka ya bamwe mu bakirisitu agatwikwa.
Amakuru dukesha Jeune afrique avuga ko aya maduka ndetse n’urusengero rw’abakirisitu byatwitswe n’urubyiruko rw’abayisilamu bakomoka muri ako gace ndetse bakaba banafunze n’umuhanda imodoka zikabura aho zica.
Umwe mu baganga bo ku bitaro bikuru bya Bichi yatangaje ko uwo mudozi watutse Muhamad azi ko avuze ikanzu yahise ajyanwa kwa muganga ngo kuko yari yakubiswe bikabije akanakomereka.
Amakuru akomeza avuga ko ibi byabaye ubwo uwahoze ari Minisitiri w’Ubwongereza Tony Blair ndetse n’umuyobozi mukuru mushya w’abangirikani Justin Welby bari mu ruzinduko muri iki gihugu.Uru ruzinduko rukaba rufite intego yo kwigisha ubumwe n’ubwiyunge abayisilamu n’abakirisitu bo muri Nijeriya.
Iki gihugu cya Nijeriya kikaba ari kimwe mu bihugu bituwe k’umugabane w’Afurika ndetse kikaba ari nacyo gihugu cya mbere gifite peterori nyinshi muri Afurika.Ibibazo bishingiye ku moko ndetse n’amadini bikaba bimaze guhitana abatari bake muri iki gihugu
Inkuru dukesha Umuryango.com
Umusore Grayson akaba n’intiti yo ku rwego rwa Profeseri (’The Professor’),aratangazako agiye gukangurira abantu kuza kuri Kristo abinyujije mu mukino wa Basketball asanzwe anakina .Akomeza avugako bitazirirwa bisaba abakristo kuza mu urusengero,ahubwo ngo bazajya bahurira ku umuhanda,no ku kibuga maze ababwirize ubutumwa bwiza.
Ubwo yasuraga ikigo cya gikirisitu aricyo Salem Academy,urubyiruko rwashimishijwe n’ubwo buryo akoresha yamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo.Professor Grayson akaba asanzwe akora iri vugabutumwa akanagerekaho kuba ari n’umukinnyi wa basketball.
Kuba yarahisemo kujya abwiriza abantu bo ku muhanda,ngo byatewe n’uko ariho yahamagariwe ndetse atanafite gahunda zo kujya mu rusengero ajyanywe no gusenga ngo azakomeza ajye abikorera ku umuhanda gusa ngo azajya akangurira abakunzi be inyigisho ze akoresheje itumanaho rigezweho(internet).
Inkuru dukesha isange.com
Nyuma byavuzwe mu itorero rya ADEPR hari impande zisa n’izihanganye, ubu abayobozi bashya bashyizweho ngo bayobore iryo torero berekeje mu Ngando i Nkumba mu Karere ka Burera Intara y’Amajyaruguru.
Ubwo yatangizaga ingando y’iminsi irindwi y’aba bakozi b’Imana, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika Tugireyezu Venantie, yasabye aba bashumba kugira indangagaciro z’umuyobozi mwiza, baharanira inyungu z’abo bayobora bakirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Amakuru dukesha Imvaho Nshya avuga ko izi ngando z’abashumba n’abakozi bo mu Itorero rya ADEPR bagera kuri 400 baturutse hirya no hino mu gihugu, zibaye nyuma y’aho iryo torero ryari rimaze iminsi rirangwamo kutavuga rumwe mu bayobozi baryo. Abenshi mu bitabiriye uyu mwiherero bahamya ko ari ingirakamaro mu kubaka itorero n’igihugu muri rusange.
Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda Pasiteri Sibomana Jean, yavuze ko itorero ryageze kuri byinshi ariko ko habayeho igihe kitari gito abagize itorero batavuga rumwe. Ngo uyu mwiherero uzubaka abagize itorero, unabafashe kugarura isura nziza y’Itorero mu Banyarwanda.
Itorero rya ADEPR ryatangiye mu mwaka w’1940, rikaba rifite abashumba 1,514 bayoboye abayoboke basaga gato miliyoni imwe.
source: igihe.com
Igitero cyagabwe mu rusengero rwa gikirisitu ku cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo cyahitanye 11, abandi 30 barakomereka mu majyaruguru ya Nigeria.
Umuvugizi w’igisirikare cya Nigeria, Bola Koleosho, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), ko igisasu cyahitanye abo bantu cyari cyatezwe mu modoka mu masaha abakirisitu barimo basohoka mu rusengero. Akomeza atangaza ko agatsiko k’Abayisilamu ka Boko Haram ari ko gatungwa urutoki kugira uruhare muri icyo gitero.
Hashize ukwezi mu mujyi wa Kaduna habereye igitero cyari kigamije kwibasira urusengero rw’idini Gatolika, gihitana abantu 10, abandi 145 barakomereka. Icyagabwe ku munsi w’ejo hashize cyahitanye 11 barimo n’ingabo za Leta, hakomereka abarenga 30.
Ikigo gishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (NEMA) cyatangaje ko ikigo cya gisirikare cyo muri Leta ya Kaduna cyagabweho igitero gisa n’iki cyagabwe ku rusengero bibera umunsi umwe.
Agatsiko ka Boko Haram gahora gashinjwa ibitero bihitana imbaga muri Nigeria bagera ku bihumbi bitatu kuva mu 2009, gatangaza ko gashaka gushyiraho Leta igendera ku mahame y’idini ya Islam.
Inkuru dukesha igihe.com
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 26/11/2012, urusengero rwa Pantekote (ADEPR) rwo ku Kinamba mu kagari ka Kamutwa, mu murenge wa Kacyiru, rwibasiwe n’umuriro uturutse mu gisenge, inyuma mu biro by’abakozi b’Imana.
Mu gisenge cy’inyuma mu biro hahindutse umuyonga, ibikoresho byo mu biro hafi ya byose byahiye, cyane cyane ameza, intebe, n’ibikoresho bya muzika abaririmbyi bakoresha.
Aho abakiristu basengera naho hari hamaze gufatwa, ariko abaturage hamwe n’ikimodoka cya Polisi kizimya umuriro, batabaye hatarafatwa cyane.
“Turibwira ko ari ikibazo cy’amashanyarazi barekuye ari menshi, kuko ntabwo yari ahari muri aka gace”, nk’uko Ngaboyamahina Theophile, umwe mu bashinzwe tekiniki muri urwo rusengero yasobanuye.
Mu biro by’urusengero hahindutse umuyonga.
Abakiristu ba ADEPR ku Kinamba barasaba ko ikigo gishinzwe gutanga amazi n’amashanyarazi (EWSA) cyajya kibanza kumenyesha abantu ibibazo by’umuriro kugirango birinde hakiri kare.
Icyakora, nta perereza rirakorwa kugira ngo hamenyekane niba umuriro wibasiye urwo rusengero, waturutse ku mashanyarazi.
Muri iki gihe, ibikorwa byinshi mu mujyi wa Kigali birimo ubunywero bw’inzoga n’utubyiniro bimaze kwibasirwa n’inkongi z’imiriro.
inkuru dukesha kigalitoday.com
Mu Rurembo rwa Kibungo Itorero rya ADEPR, kuri icyi cyumweru taliki ya 25Ugushyingo, 2012 habaye umuhango ukomeye wo gushyiraho no gusengera abavugabutumwa bwiza mu murimo w’Imana ukorerwa muri Bataillon ya 55 ikorera mu Karere ka Kirehe na Ngoma, Intara y’Iburasirazuba.
Umurimo w’Imana muri iyo Bataillon ya 55 wari usanzwe ukorwa mu buryo busanzwe aho abavugabutumwa b’ubushake bakoraga umurimo w’Imana wo kubwiriza ubutumwa bwiza muri bagenzi babo b’Abasirikare kimwe no mu matorero basengeramo , aha ni ukuvuga mu Itorero rya ADEPR.
Muri uwo muhango hari hajemo abayobozi bakuru b’Itorero rya ADEPR Ururembo rwa Kibungo aha twavuga nk’Umushumba w’Ururembo rwa Kibungo Rev Past KALISA Emmanuel waje aherekejwe n’umufasha we, Rev Past KAGORORA Gallican uyobora Paroisse ya Kibungo, Past RURANGWA Jean de Dieu uyobora Chapelle ya Kibungo Ville, Evangelist KIMONYO Faustin ufatanya na Rurangwa kuyobora Kibungo Ville, ndetse n’abandi ba Past n’ababwiriza butumwa bwiza batandukanye baturutse mu zindi Paroisse n’izindi Chapelles za muri uru Rurembo.
Mu magambo yavugiwe muri uyu muhango uwari asanzwe ari umuyobozi w’iyi groupe ikora umurimo w’Imana muri Bataillon ya 55 NTIRANDEKURA Jonathan alias Mohamed, yatubwiye ko umurimo w’Imana bawutangiye mu mwaka wa 1998 ubwo bari mu butumwa bw’akazi mu mahanga, bakora Groupe yitwa Goshen « ubwoko butuye ukwabwo » maze bakomeza gukora umurimo w’Imana hanze y’igihugu no kugeza bagarutse mu gihugu bakajya mu turere dutandukanye no muri bataillons zitandukanye mu gihugu, kugeza ubu iyo groupe ya Goshen ntabwo iri muri bataillon ya 55 gusa ahubwo ni henshi mu gihugu iri kandi ikomeje umurimo w’Imana uko bawutangiye ubwo Imana yawubahamagariraga.
Mu kiganiro yagiranye n’urubuga agakiza.org yakomeje avuga ko ubundi bakoraga umurimo w’Imana nk’abakoranabushake, muri make batazwi (badasengewe) n’Itorero bakoreramo Umurimo ariko ko ubu bagiye kuwukora nk’abafite inshingano, bazawubazwa kandi ibyo bikaba bibongereye « confidence » kandi akaba yaratubwiye ko uko Imana yabafashije mu gihe cyahise izakomeza kubafasha no kubagirira neza.
Umurimo w’Imana muri Goshen ukorwa ku buryo bwo kubwiriza abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, gufashanya, ubudiyakoni, kwigisha abashaka kubatizwa (mu gisirikare) no kuririmba bahuriye muri Chorale bise Goshen, ku mpamvu z’akazi Evangelist Jonathan ntiyatubwiye neza umubare w’abakristo bafite, ariko yatubwiye ko rwose Itorero ari rigari ku buryo bugaragara mu materaniro bakora, muri Chorale baririmba, mu ivugabutumwa no mu byemezo bahabwa n’amatorero iyo bimukiye ahandi.
Muri uwo muhango hasengewe kandi hashirwa mu nshingano z’Ubuvugabutumwa bwiza abavugabutumwa 4, abadiyakoni batandatu(6) nyuma haza no gushyirwaho komite izajya ikurikirana umurimo w’Imana muri rusange aho groupe Goshen iri hose nayo igizwe n’abantu bane (4).
Yaba Rev Past GALLICAN na Past RURANGWA bose bahurije hamwe bavuga ko bishimiye uyu muhango wabaye kuko umurimo w’Imana wungutse abakozi kandi bazakora umurimo w’Imana ahantu Itorero ritajyaga rikora (ni ukuvuga mu bigo bya gisirikare), bagaragaje ko iyi gahunda yo gukora umurimo w’Imana izafasha byinshi Itorero kuko ubundi hatabagaho uburyo busobanutse bwo gukurikirana abakristo b’Itorero rya ADEPR bari mu gisirikare, ariko ubu bikaba bigiye gukorwa n’abakozi b’Itorero kandi babifite mu nshingano, ikindi bongeyeho ni uko ubu Itorero ryongerewe imbaraga mu buryo bw’abakozi no mu buryo bwa « Administration ».
Mu ijambo ry’Umushumba w’Ururembo rwa Kibungo Rev Past KALISA Emmanuel, yavuze ku magambo avuga ko « ibisarurwa byeze, bityo hakaba hakwiriye kwinginga nyir’ibisarurwa ngo yohereze abakozi », yashimye iyi gahunda y’abasirikare kandi avuga ku magambo na none aboneka muri Mariko 3 :13- aho « Yesu yatoranije intumwa cumi n’ebyiri, abaha misiyo yo kubwiriza ubutumwa bwiza kandi abaha ubutware bwo kwirukana abadayimoni », bityo aba bakozi bakaba bakwiriye kujya mumurimo bahamagarirwa kandi bafite ubutware bwose bahawe kandi bazirikana ko yabahaye n’icyubahiro ngo bakore umurimo bawukomeyemo kandi bifitiye icyizere cyose.
Nyuma yo guhabwa inshingano no gusengerwa, habayeho guhabwa impano, gusangira no kwishimana n’abakristo bose muri rusange bo kuri iyo Chapelle ya Kibungo Ville aho ibi birori byabereye, maze habaho gutandukana
Twabamenyesha ko abahawe inshingano ari aba bakurikira :
ABABWIRIZA BUTUMWA BWIZA:
1. NTIRANDEKURA Jonathan alias Mohamed
2. YOBOKA Louis
3. AFRIKA Elie
4. HABIMANA Aimable
ABADIYAKONI:
1. RWAMIGABO Claude
2. KAGABO Jean Pierre
3. DUSABIMANA Albert
4. HARELIMANA Donatien
5. NKUNDIMANA Jean Pierre
6. MUTEMBEREZI Francois
KOMITE :
1. NTIRANDEKURA Jonathan _Umuyobozi
2. YOBOKA J Louis_Umuyobozi wungirije
3. KAGABO Jean Pierre_Umunyamabanga
4. DUSABIMANA Albert_Umubitsi
Muri iki gihe tugezemo, amajyambere ari kurushaho kwiyongera, kandi uko yiyongera ni nako abakristo bagenda barushaho kuba maso, ariko kandi batanasigaye inyuma muri ayo majyambere.
Muri iki gihe umwanzi Satani ari gushaka uburyo yayobya abantu, akazana ikinyoma mu bantu, ikinjirira mu ikoranabuhanga, ubundi abantu bakandika amagambo amwe namwe batazi icyo asobanura.
Muri ayo magambo twavuga nk’imvugo yitwa : LOL
Abantu benshi bakoresha iyi mvugo batazi icyo isobanura, nyamara kandi isobanura ngo :
LOL = LUCIFER OUR LORD
Iyi mvugo abantu bakunze kuyikoresha cyane, ikaba ikoreshwa ku bantu bandikirana kuri za Facebook, na Chat maze umwe yashaka gusetsa undi akandika ibyo kumusetsa, ubundi inyuma agashyiraho amagambo ngo " LOL"
Nyamara kandi iyi mvugo ubusanzwe abantu basenga Shitani iyo barangije isengesho ryabo nibo bakunze kuyikoresha bashaka kuvuga ngo :" LUCIFER NIWE MWAMI WACU / Lucifer our Lord ( mu magambo ahinnye bakavuga ngo " L O L "
Nk’uko mubibona rero abantu benshi bari kugera kuri za Facebook na Twitter, bagasangaho zimwe muri za Termes bakazikoresha batazi n’igisobanuro cyazo, bityo bakaba bashobora no gucyeza Satani batabizi.
Benedata rero, uko bwije n’uko bucyeye niko usanga hagenda haza imvugo zigezweho, abakristo cyane cyane abakiri bato bakazisamira hejuru bavuga ko ari ibigezweho. Uko niko haza imyambarire, niko haza imisokoreze, niko haza amavuta, niko haza imvugo zimwe na zimwe, niko haza ingendo zihariye, n’ibindi byinshi...
Nyamara muri ibyo byose, umukristo arasabwa kurushaho kuba maso ntasamire hejuru ibyo abonye byose ngo aha ari kugendana n’ibigezweho. Aha akaba ari uko hari bimwe aba ashobora kuvuga akaba ari gucyeza abami babiri kandi bidashoboka.
Imana ibahe umugisha!!
Inkuru ya jesus.rw
Nyuma y’amakimbira yavuzwe mu Itorero rya ADEPR, bikagera n’aho ubuyobozi bwari buriho bukurwaho manda ya bwo itarangiye, ubushya bwajyanye abagize Komite yabwo mu mwiherero i NKumba mu karere ka Burera bavayo bahigira igihugu ko batazongera kugaragarwaho n’amacakubiri.
Imbere ya Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku itariki 2 Ugushyingo, nk’umuvugizi w’agateganyo wa ADEPR, Pasiteri Sibomana Jean yemeje mu ijwi riranguruye ko mu myaka 72 ADEPR imaze ishinzwe, haranzwemo amacakubiri ashingiye ku moko, ku micungire y’umutungo no kurwanira ubuyobozi, ariko ko bitazongera ukundi.
Pasiteri Sibomana ati “Amateka ya ADEPR, agenda yerekana ko habayeho umwuka wo kutavuga rumwe mu bayobozi b’itorero, wagiye urushaho gutera intambwe nini kugeza n’ubwo aho wanduza abayoboke, aribo ntama turagiye, bigatuma haboneka umwuka mubi, itorero rikagira isura mbi kimwe n’abayobozi kutihesha agaciro.”
Indangagaciro z’itorero bishingiye kuri Bibiliya n’iz’Umuco Nyarwandam mu mwiherero wari ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Uruhare rw’Itorero rya ADEPR mu iterambere ry’Igihugu no kubaka amahoro arambye’ bafashemo imyanzuro itandukanye.
Sibomana yatangaje ko bafashe imyanzuro yo kugarura ituze mu Itorero rya Pentecote /ADEPR bita ku ndangagaciro z’Abanyarwanda ; kwirinda amacakubiri ashobora kuba aturuka ku mateka mabi yaranze u Rwanda ; gukomeza gusigasira ijambo ry’Imana hakumirwa umwuka w’ubuyobe bwagiye bugaragara muri bamwe mu bayobozi n’abayoboke ba ADEPR bitwaje ubuhanuzi ; kugira uruhare mu kubaka Igihugu cy’amahoro no guhora basengera umutekano n’iterambere ryacyo ; kwinjiza inyigisho zo gukumira no kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo ; gukomeza kwihesha agaciro nk’abakozi b’Imana nk’Abanyarwanda muri rusange.
Mu mirimo ADEPR yagiye ikora nk’uko byagaragarijwe imbere y’Umukuru w’igihugu, harimo kuba baragize uruhare mu kwigisha abantu 413,766 gusoma no kwandika, bakaba banateganya kubakira abatishoboye 296 hibanzwe ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo hatangizwaga ikigega Agaciro Development Fund, Umuvugizi wa ADEPR yavuze ko bemeye gushyiramo amafaranga asaga miliyoni 63, kugeza ubu arenga miliyoni 11 n’ibihumbi 600 yamaze gutangwa, n’andi ngo akaba azatangwa vuba.
igihe.com
Amarimbi arenga 60 mu gihugu cya Benin yibwemo bimwe mu bice by’imibiri y’abantu bashyinguyemo ijyanwa gukoreshwa mu bupfumu bwo mu bwoko bwa “Voodoo” bufasha abantu kugera ku bukire bw’agahebuzo, ibyishimo n’ubudahangarwa.
Benin iherereye muri Afurika y’iburengerazuba iza ku mwanya wa mbere ku isi mu bihugu bikorerwamo ibikorwa by’ubupfumu bwifashisha bimwe mu bice by’imibiri y’abantu bapfuye.
Muri icyo gihugu abantu barenga miliyoni 9 bakora ibijyanye n’ubupfumu mu myemerere yabo ya buri munsi kandi nta mususu nk’uko ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters byabitangaje.
Mu gace ka Dangbo gaherereye mu birometero 10 uvuye mu murwa mukuru w’igihugu cya Benin ( Porto-Novo) abarimo bahubaka bavuga ko abibye iyo mibiri baje biyoberanyije mu maso bagatwara uduhanga tw’abantu n’ibindi bice by’imibiri babanje gucukura imva.
Joseph Afaton uyobora irimbi ryo muri ako gace avuga ko abantu babibye iyo mibiri bayiba bashaka kuyigurisha ngo bahabwe amafaranga cyangwa kuyitangamo ibitambo mu bikorwa bitandukanye by’ubupfumu.
Ngo ibice by’imibiri y’abantu bapfuye ndetse n’inyamanswa zidakunze kuboneka bifite agaciro abapfumu bakaba babivanamo imiti itanga ubutunzi n’imbaraga z’ubudahangarwa bwo mu rwego rwo hejuru.
Iyo imibiri y’abantu bapfuye itabonetse hari ubwo hicwa n’abantu bazima abapfumu bakabavanamo imiti ikenewe cyangwa bakabatangamo ibitambo nk’uko Joseph Afaton yakomeje abisobanura.
Mu kwezi kwa cyanda umwaka wa 2012 polisi yo mu gihugu cya Kameruni yataye muri yombi abantu batanu bafatanwa imitwe y’abantu bari bagiye gukoresha mu bikorwa by’ubupfumu.
Inkuru dukesha urugero.com
Aba Taribe ukuri guteye agahinda muri Senegali
Ntushobora kuba muri Senegali ugenda n’amaguru mu mujyi, aho abantu bateranira, hafi ya za station za essence, hafi y’amaduka, za hoteri, aho bategera imodoka, ngo ubure guhura n’umutalibe.
Nimvuga aba Taribe ntihagire uwumva abataribani kuko biratandukanye cyane.
Abataribe ni abana bafite hagati y’imyaka 5 kugeza kuri 15, basabiriza ku mihanda, mu ntoki bafite ibikombe by’ibyuma bikuweho imifuniko; ibya plastique cyangwa utudobo duto.
Abo bana usanga bambaye nabi cyane, imyenda yacitse, baba ku mihanda basabiriza amasaha n’amasaha, iminsi irindwi nta kuruhuka.
Wavuga uti abana nkabo ntaho utabasanga, nta gishya kirimo! ubabonye wavuga uti” aba n’abana bishakira uturyo two kurarira? ushobora no gutanga igisubizo uti “ nibabashakira ikigo ngororamuco bigemo umwuga nta kindi” uKo niko nabanje gutekereza ntaramenya ibyabo.
Hari itandukaniro ryabo bana n’abandi usanga ku mihanda mu bihugu byinshi ku isi, abo bana ntabwo bajya muri ubwo buzima bwo ku mihanda ku bushake bwabo cyangwa kubera ubukene bukabije bw’imiryango yabo. Ndagerageza gusobanura
Ubundi Talibe bivuga umwigishwa wuwo bita Marabu (Marabout)
Marabu afatwa nk’umwigisha wigisha abo bana kolowani n’imyitwarire yo mu buzima ngo bazabashe guhangana n’ibibazo nibakura.
Abo bana b’abataribe boherezwa n’ababyeyi babo kwa marabu kugirango bigishwe Kolowani, nabo bakaba bagomba gutunga marabu n’umuryango we kandi bakitunga, ibyo bituma abo bana baba bagomba kujya gusabiriza. Ikirenze kuri ibyo gitera agahinda nuko abo bana baba barahawe umubare w’amafaranga bagomba kuzanira marabu batabishobora bagakubitwa.
Abataribe baba mu mazu bita Dara ( amashuri ya koriwani) akenshi usanga ari amazu atuzuye, ari benshi, barara hasi cyangwa ku misambi babyigana bikabije. Ayo mashuri ya kolowani (dara) usanga ba nyirayo (Marabout) ari abakire kuko abataribe bagomba kubazanira ayo basabirije yose kuko baba babafiteho ubutware bwose kuko babacumbikiye. Ibi ariko nibikorwa n’abamarabu bose.
Dore uko umunsi wa taribe uba uteye :
- 05 h 00 Kubyuka
- 07 h 00 Gusabiriza ngo aze kwemererwa kurya ibya mu gitondo
- 10 h 30 Kugaruka mu ishuri rya Kolowani
- 13 h 00 Gusabiriza ngo aze kubona uko arya ibya ku manywa
- 15 h 30 Kugaruka mu ishuri rya kolowani
- 18 h 30 Gusabiriza ngo aze kurya nijoro
- 21 h 00 Kugaruka ku ishuri
- 23 h 00 Kuryama
Nguko uko bigendekera umutaribe, iyo agize imyaka 16 usanga atazi gusoma habe no kwandika nta n’umwuga numwe, ubuzima bwe bumeze nabi kubera kubaho nabi igihe kirekire.
Umuntu yakwibaza ati « mbese abana ba ba Marabu nabo biga muri ayo mashuri ? » reka da babashyira mu mashuri meza maze bakabeshwaho n’amafaranga yavuye mu maboko ya ba bana birirwa basabiriza.
Wabaza nanone uti « ibyo bibaho mu kinyejana cya 21 », Yego mw’izina ry’idini, kandi nta muntu wabikuraho, byaremewe kuko ngo abo bana babereyeho guhesha umugisha ababaha, ibyo bigahesha ubaha amahirwe menshi yo kuba yazajya mu ijuru, kuko biba bisobanurwa ngo « imirimo mibi umuntu yakoze izapimwa, niba myinshi umuntu ajye mu muriro ariko imyiza niba myinshi ikarusha uburemere imibi nyirayo azajya mu ijuru » muri make abataribe bavuyeho benshi babura abo baha noneho imirimo izajyana umuntu mu ijuru ikabura. Ibyo se koko ni ukuri, mbega ishyano !
agakiza ni ubuntu, « Mwakijijwe n’ubuntu kubwo kwizera ntubyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana, ntibyavuye ku mirimo kugirango hatagira umuntu wirarira » Efeso 2 :8-9.
Wambaza uti none se uvuze ko ntacyo tugomba gukora ? oya turakora kandi tugakora ibyiza rwose « nkuko umubiri udafite umwuka uba upfuye, niko no kwizera kutagira imirimo kumeze, kuba gupfuye » Yakobo 2 :26. Turizera tugakizwa maze kwa kwizera kukavamo gukora. Kuko dufite ijuru tukaba turi abana b’Imana niyo mpamvu dukora ibyo Imana ishaka, ubwo Data ari mwiza, imbuto ye ikaba iba muri twe natwe dukora ibyiza. Kuba abana b’Imana ntitubigura imirimo, ahubwo kuko twahindutse abana b’Imana kubw’ubuntu ni nayo mpamvu ituma dukora nkuko Data wo mw’ijuru ashaka.
Kugira neza kw’Imana kubonetse iradukiza itabitewe n’imirimo yo gukiranuka twakoze,…… kugirango dutsindishirizwe n’ubuntu bwayo, duhereko tube abaragwa, dufite ibyiringiro byo kuzahabwa ubugingo buhoraho, iryo jambo niryo kwizerwa kandi ndashaka ko uhamya ibyo ubikomeyeho cyane kugira ngo abizeye bagire umwete wo kumaramaza gukora imirimo myiza. Ibyo nibyo byiza kuko bigira icyo bimarira abantu. Tito 3 :8
Abo bana b’abataribe mu gihe cyose banyegereye bansaba maze nkabitegereza mu maso, mpita mbonamo ububi bw’umutima w’umwana w’umuntu, yewe haracyari byinshi byo gukorwa nubwo bamwe batekereza ko umurimo Krisitu yaduhaye waba ahari wararangiye, mukenyere buri wese mu mwanya we turwane kigabo, Rusiferi yibasiye abo Krisitu yapfiriye.
Ubutaha nzababwira uwo bita Marabu ari muntu ki ?
Inkuru dukesha urubuga rwa Pastor Kazura n’ umuryango we bakaba bari muri mission mu gihugu cya Senegal
umuryangowakazura.wordpress.com
Uwo nta wundi ni Umuvugabutumwa Christophe Abdallah, wavuzweho byinshi kuri radio one kuri uyu wambere le 10/12/2012 ubwo Rutaganda umugabo wa Mukayiranga Aline yamushinjaga kuba yaramutereje umugore abadayimoni mu gihe amakuru isange.com yiherewe n’inzego zibifitiye ububasha harimo na polisi sitasiyo ya Gatsata, zemeza ko nta kibazo uriya mukozi w’Imana yigeze ateza ari nayo mpamvu polisi itigeze imufunga nk’uko byavugwaga kuko ibyo bamuvugagaho yasanze nta shingiro bifite.
Twageze kuri polisi dusanga uyu Christophe Abdallah ari kumwe n’umuvugizi wungirije ushinzwe Amatorero n’amahugurwa mu Ishyirahamwe ry’Amatorero y’ Inkuru nziza mu Rwanda, Reverend Ngendahayo Yuvenali wari waje gukurikirana ibyabaye ku mushyitsi wari mu butumwa ku butumire bw’Itorero ryabo,we akanaba anemeza ko uyu mukozi w’Imana yabahesheje umugisha akawuhesha n’abanyarwanda bamwumvise muri rusange,haba mu mahugurwa yatanze ku bakirisitu ajyanye no kubaha imirongo yo mu ikorowani yerekana ko Yesu ari hejuru ya byose akaba n’umwana w’Imana i Gihogwe na Muhanga,haba mu biganiro mpaka yakoranye n’abayisilamu kuri maison des Jeunes I Kimisagara,ku Ntwari ,ndetse no ku musigiti wa Kadhafi aho uyu mugabo wari umusiramu akaza gusobanukirwa yagaragaje ko Yesu ari Imana umwana wayo akaba n’umwami.
Uyu ni Pastor Ngendahayo Juvenal umuvugizi wungirije mu nkuru nziza ushinzwe Amatorero n’amahugurwa
Christophe Abdallah nawe utari ubabajwe no guterwa ibyondo na satani muri ubu buryo, yadutangarije ko bitamutunguye kuko umurimo yakoze mu Rwanda wagombaga kurakaza satani,ari nayo mpamvu kuri we ari ikintu kimuhaye imbaraga kurushaho kuko ngo n’abamubanjirije bahuye n’ibibazo nk’ibi ngo ariko ntaho yahuriye n’uriya mudamu ngo amuteze abadayimoni kuko nta bumwe bwihariye bigeze bagirana uretse ko ngo nawe yigeze amubona mu nyigisho nk’abandi bose ,ngo naho amafaranga 700000frw bavuga ntayo azi kuko atabashaga kuvugana n’uyu mudamu mu gihe batari kumvikana mu rurimi.
Uyu ni Pastor Bazatsindaumushumba w’Itorero rya Gihogwe
Tubajije Fred Bazatsinda umushumba wa Gihogwe aho uyu Aline Mukayiranga asengera,iby’iki kibazo, yadutangarije ko akiri umukirisitu muto,utaragirirwa icyizere cyo guhabwa inshingano ku buryo yahabwa amatiki ngo ajye guhagarara mu mwanya waryo nk’uko byabeshywe,byongeye ngo mu buhamya yajyaga atanga mu rusengero yavugaga ko yakundaga kugira ikibazo cy’imyuka mibi ngo cyaba gituruka kuri mukuru we nawe wamutezaga abarozi kubera ko yaba abana n’umugabo nawe yashakaga ku buryo muri ino minsi yari yarimutse mu nzu yabagamo mu rwego rwo guhunga iyi myuka mibi,ngo kwitirira uburwayi bwe rero Christophe Abdallah ngo ni ukuyobya uburari cyane cyane ko aho bimubereyeho ubu aba mu cyumba cy’amasengesho aho abavuga ko bamusengera aribo banamushyiramo ibyo bitekerezo bibi byo gusebya umukozi w’Imana.
Inkuru dukesha isange.com
Abatuye Akarere ka Musanze barasabwa kwirinda abahanuzi b’ibinyoma n’ubutumwa bukura umutima cyane cyane birinda kwemera ibikubiye mu byitwa ubuhanuzi bwa Nsabagasani Dominique, kuko ngo ari abihuha bikomoka ku banzi b’igihugu.
Lt Musoni Didas, ushinzwe guhuza inzego za gisivire na gisirikare ari kumwe n’abikorera bo muri ako karere yabasabye ko badakwiye guha umwanya ibyo bibarangaza ahubwo bagashishikarira gukora no kwiteza imbere, nk’uko tubikesha Kigali Today.
Ubwo abikorera bo muri Musanze bahuraga n’ubuyobozi bw’akarere, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 11/12/2012, yabwiye abari aho ko badakwiye guha umwanya ibyo bibarangaza.
Abaturage kandi muri iyo nama yabaye ku wa Kabiri tariki ya 11 Ukuboza 2012, basabwe kwirinda ibihuha bigamije kuyobya Abanyarwanda ndetse no kubashyushya imitwe, birimo ubuhanuzi bw’uwitwa Nsabagasani, ndetse n’ibindi bitanga amakuru akura umutima.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Mpebyemungu Winfrida, aganira na IGIHE mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Ukuboza 2012, yavuzeko bakangurira abaturage kudaha amatwi ibyo bivugwa dore ko hari bamwe bakura mwene ayo makuru bakayanyanyagiza mu giturage, aho ndetse hari aho byavuzwe mu mMurenge wa Muko. Avuga ko nta gikuba cy’ibihuha cyacitse muri Musanze, ahubwo ari ukugirango abaturage bakangurirwe hakiri kare kudaha amatwi amakuru nkayo agamije kubaca integer no kubakura umutima.i
Tuvugana n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru Supt. Gahima Francis yavuze ko bagiye gukurikirana ngo bamenye abakwirakwiza ibi bihuha abo aribo.
Bamwe mu bakwirakwiza aya makuru ngo ni abiyita abahanuzi, aho bavuga ko kurangira kw’Isi kwegereje abandi bakavuga ko ngo beretswe umwuka w’intambara mu gihugu nk’uko ngo mu buhanuzi bw’uyu Nsabagasani abivuga.
Kugeza ubu ariko ngo umutekano wifashe neza nyuma y’aho havugiwe ikibazo cy’amasasu yumvikanye mu Birunga mu Karere ka Musanze, ndetse no mu Ntara yose muri rusange nk’uko byemezwa n’abayobozi baho ndetse n’abaturage.
Inkuru dukesha igihe.com
Mu buryo bwo kudufasha gusenga ndetse no gusengera abaturage ba Senegali muri rusange tugenda tubagezaho ubuzima babayeho kugirango tumenye n’uburyo bwo kubasenger
Iyi foto iyo utembeye muri Senegal urayibon, ari ku modoka ari ku mazu ari mu mazu y’ubucuruzi, ari mu mazu atuwemo, ikaba ari iyumwe mu ba Marabu bubahwa cyane muri Senegal tuzabagezaho amakuru ye.
Abarenga 90% muri Senegal babarwa nk’abayisiramu, nubwo uwo ari umubare uvugwa abenshi mu baturage ba Senegal bavanga ibya islamu niby’idini rya Gakondo n’imihango bakomora kuri ba sekuruza.
Idini ya Isilamu mu gihugu cya Senegal ifite byinshi inyuranyeho n’ahandi. Buri muyisiramu muri Senegali aba afite itsinda abarizwamo (brotherhood) buri tsinda rikagira izina bitewe n’uwarishinze, kandi buri tsinda rikagira Marabu waryo ni ukuvuga umuyobozi waryo mu byerekeye idini.
Ba marabou bafatwa nkabahuza ba allah n’abayoboke babo, abantu bakabagana babashakaho ubufasha, kugirango barindwe imyuka mibi, imigisha yo kubona inyungu mu mirimo bakora, abagabo cyangwa abagore. Babasanga mu gihe barwaye ngo babakize cyangwa babahe itsinzi cyangwa ngo babavumire abanzi. Ba marabu bafatwa nkabahesha b’umugisha uva kuri allah. Ba marabou bafatwa nk’abafite ubushobozi burenze ubwa muntu usanzwe kandi bashobora no gutanga agakiza ku babakurikira.
Ba marabou benshi bakomora ubwo butware ku miryango yabo, babiragwa na ba se. Buri marabi akora akazi ko kwigisha no kugira inama abamukurikira bose nabo bagasaba kumwumvira muri byose.
Nzakomeza mbagezaho amatsinda atatu ya Islamu aboneka muri Senegal n’aba marabou bayitirirwa n’imirimo yabo.
Inkuru dukesha umuryangowakazura.wordpress.com
Mu giterane ngarukamwaka gihuza urubyiruko rwo mu matorero ya Gikirisitu yo mu Murenge wa Kinyinya (KCY), cyasojwe kuri iki cyumweru tariki ya 16 Ukuboza, urubyiruko rwatangaje ko rwiyemeje kurenga imbibi z’amatorero yabo bagamije kwamamaza ubutumwa bwiza.
Iki giterane cyaranzwe n’indirimbo zihimbaza Imana, udukino turimo ubutumwa bunyuranye bugenewe urubyiruko n’amakinamico kikaba cyahuje abatari bake.
Mu kiganiro na Mazimpaka Jimmy umwe mu bateguye iki giterane akaba ari na we muyobozi w’ihuriro KCY(Kinyinya Christian Youth) yadutangarije ko intego y’iki giterane ari uguhindura abantu bose kuba abigishwa ba Yesu nk’uko bigaragara mu ivanjiri ya Matayo 28,19-20.
Kuba uru rubyiruko ruturuka mu matorero atandukanye, ari na ko n’imico yayo itandukanye, Mazimpaka yavuze ko bitababera inzitizi bakabasha kubirenga bagamije gukorera hamwe nk’abizera Imana imwe.
Umuyobozi w’Urubyiruko rwo muri ADEPR Paruwasi ya Kinyinya yadutangarije ko bakangurira urubyiruko kureka kwishora mu biyobyabwenge n’ibindi byaha bitandukanye kuko bibagiraho ngaruka mu myigire, uburere rusange, kwandura indwara zandurira mu myanya ndangagitsina no gutakaza indangagaciro nyarwanda muri rusange.
Ahamya ko nta muntu wabyishoboza, ahubwo Kristo ababashisha ibyo bo ubwabo batishoboza kuko hari benshi muri iki giterane batanze ubuhamya ko bitwaraga nabi ariko bakaba barahindutse.
Pasitori Rurangira Eugene wakiriye iki giterane, yashimiye urubyiruko rwo mu matorero ya Gikiristo muri Kinyinya ubwitange bagize bategura iki giterane, anashima umusaruro ufatika ugenda ubunekamo kuko hari benshi bakira ubutumwa bwiza bagahinduka.
Muri iki gihe ibihugu bitandukanye bigenda bisa nk’aho biha uburenganzira ababana bahuje ibitsina, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni arakangurira abayobozi n’abayoborwa kudashyigikira ababana bahuje ibitsina.
Ibi Museveni yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 16 Ukuboza 2012 ahitwa Namirembe kuri Katederali ya St. Paul, mu birori byo kwimika Rev. Stanley Ntagali ku buyozi bw’itorero rya “The province of the Church of Uganda.”
Perezida Museveni yagize ati ”Niba hari ababana bahuje ibitsina ntabwo tuzabica cyangwa ngo tubahohotere, ariko ntituzigera tubashyigikira na rimwe. Ntitwashyigikira icyo gikorwa nk’aho ari ikintu cyiza.”
Inkuru dukesha igihe.com
Mugihe abantu batandukanye ku isi bakomeje kutavuga rumwe ku ngengabihe y’ubuhanuzi bw’aba mayan igaragaza ko iyi si dutuyeho ibura amasaha make ngo igere ku iherezo nk’uko babigaragaza kuri iyi ngengabihe yabo http://www.timeanddate.com/countdown/maya bamwe mu bemera ubu buhanuzi batangiye gushakashaka aho bazahungira iyo mperuka.
Amakuru akomeje kuvugwa, n’ay’ umugabo wo mu Bushinwa witwa Lu Zhenghai arimo kubaka inkuge izamufasha kurokoka iyo mperuka, mugihe izaba ibaye dore ko we ngo akeka ko izaba irimo amazi menshi n’imiyaga, bityo iyo nkuge ikazamurinda we n’umuryango we, ibi bikaba byashyizwe ahagaragara n’ urubuga odditycentral.com, bakanavuga ko uyu mugabo yatangiye kubaka iyi nkuge mu mwaka wa 2010 abitewe n’ubw’ubwoba bwo kurangira kw’isi, Iyi nkuge ikazaba ifite uburebure bwa metero 65, na toni 80 z’uburemere ikazatwara amadorali y’Amerika ibihumbi bisaga 160 mu kuyubaka .
Twababwira ko mu gihe uyu mugabo wo mubushinwa arimo asoza iki gikorwa cyo kubaka iyi nkuge, Agence Chine Nouvelle yo ivugako nibura abantu 93 bakekwaho ko bakwirakwije amakuru avuga ko isi igiye kurangira, bamaze gutabwa muri yombi muri uku kwezi kw’Ukuboza, muri bo 41 bakaba ari abo mu idini ryabihanuye.
Biratangaje cyane ko isi yose izi inkuru ivuga kurangira kw’isi, ibi byavuzwe n’ubuhanuzi bw’aba maya.
Ibinyamakuru byose (radios, internet, newspapers...) byakwirarikwije iyo nkuru bituma isakara vuba kandi hose(ibyo binyereka imbaraga zitangaje za media)
Ndetse bamwe benshi cyangwa bacye bakaba barabifashe nk’ukuri bigatuma bateza, bagurisha utwabo ngo bitegure iyo mperuka y’ibihe?
Maze iminsi nanjye mbitekerezaho bikantera kwibaza byinshi ubu rero nibyo ngira ngo dusangire Dore ko nawe wumvise ko tariki ya 21/12/2012 isi izakurangiriraho! Ahari byaguteye akoba….
Warabihakanye…
Cyangwa se ntiwabyitayeho….
(Ufite uko wabyakiriye)
Dore ibibazo jye nibajije?
1. Imana yaba yaranditse muri conscience (umutima-nama) wa buri muntu ko igihe kimwe isi n’ibyayo byose bizarangira?
2. Mbese uwo munsi wanyuma uzaba usa ute?
3. Mbese igihe hazaba hasigaye umunsi umwe ngo isi irangire bizaba bimeze gute?
4. Mbese n’aho umuntu yamenyeshwa (by’ukuri) ko itariki runaka isi izarangira, byamufasha kwitegura?
Nsoza dore isomo nakuye muri ibi bivugwa;
Abanyarwanda bavuga ko nta nduru ivugira ubusa ku musozi, ahari iyi tariki ya 21/12/2012 nayo yaba ari imbuzi (avertissement) ikomeye ko igihe cyimwe iyi si izarimburanwa nabayirimo ndetse n’ibiyirimo byose !
Ndagirango nkumenyeshe ko amaherezo iyi si yacu izarangira (igifite itangiriro cyose gifite n’iherezo)
Ndangije ngukangurira kwemera kwakira no kwizera Kristo YESU neza kuko ari nta wundi agakiza (gukira) kabonerwamo keretse KRISTO YESU wenyine gusa !
‘’KANDI NIBA USHAKA KUBAHO NEZA TEGURA IHEREZO RYIZA’’
Imana ibahe umugisha !
Alexis DUSABE
Ariko kubatizwa mu mwuka byo ni iki ?
Kubatizwa mu mwuka ni ukureka uwo mwuka agakorera imirimo muri wowe. Mu gihe ubatizwa n’abapasiteri abantu bagutangira ubuhamya ko bakuzi ho ingeso nziza kandi kera bajyaga baguha izina rya Batisimu kuko uvutse ubwa kabiri.
Umubatizo w’umwuka wera nawo ni nkuko ugenda, Imana ubwayo niyo Ikubatiza mu mwuka wayo, Yesu yamaze kugutangira ubuhamya ko nta cyaha ufite (we ubwe yikoreye ibyaha byacu, ubu nta teka tuzacirwaho).Imana data iguha izina (Uyu munsi ndakubyaye Rom1.5), Ritazwi n’umuntu wese ariko niduhamagara tuzitaba .Hanyuma umwuka wera agakorera imirimo ye muri wowe (Sinkiri uwanjye ngo nigenge).
Ibimenyetso byo kubatizwa mu mwuka wera?
Nkuko babitwigishije ikimenyetso gikuru kigaragara vuba ku muntu wabatijwe mu mwuka wera ni ukuvuga indimi nyinshi z’abamarayika.
Uwo muntu nawe aba yabaye nka Malayika: Nkuko abamalayika bahawe umurimo wo gukorera abantu nawe ni umugaragu w’abandi.Umwuka w’imana amunyuramo kugira ngo akorere abantu: Mu guhanura, mu gusengera abarwayi, mu kwitanga n’ahandi nkuko impano z’umwuka yahawe ziri.Umwuka rero agaba impano ku muntu agezemo.
Nkuko kubatizwa bivuga kwibiza cg kwinika,ni nako uwabatijwe mu mwuka wera aba yibiye mu mwuka, agapfa kuri kamere akazukana ubuzima bw’umwuka wera.
Uwabatijwe mu mwuka wera agira ubushizi bw’amanga bwo guhamya: Kuko umwuka wera aba atuye muri we si we uba ukiriho ahubwo ni umwuka uba muriwe.
Agira kwihanganira ibimugerageza: Kuko umwuka wera ababarana nawe muri byose aramwihanganisha akajya amubwira ati humura ndi kumwe nawe ntacyo uzaba .Niyo mpamvu ashobora kunyura mu bintu bikomeye kandi ukabona we ntabibona arishimye.
Aha nibutse intambara nanyuzemo : Gukubitwa,kwambara ubusa ngasigarana wenda ijipo imwe ,gutukwa,kwimwa ibiryo,n’ibindi nzavuga mu nyandiko zikurikira ariko sinigeraga na rimwe mbona ko ari ikigeragezo sinigeraga nabisengera ahubwo amasengesho yange yose nayerekezaga ku murimo w’Imana ndetse kuko nakundaga ijuru nifuzaga guhishurirwa ibyo mu ijuru.
Njya ntangara rero, iyo abantu birirwa baririmba ibigeragezo ndetse bakanahimba n’indirimbo zabyo (burya utaka aba atarabona).Sinavuga ko nabonye byinshi kubarusha wenda ariko nabarushije mu kwihangana .Ariko si njye njyenyine ahubwo ni abantu bose babatijwe mu mwuka wera kandi bakamwemerera akaguma muri bo.
Umuntu wabatijwe mu mwuka wera mu maso he haracya: nta mushiha agira, ahugurana ubugwaneza.Biblia iratubwira ngo:”Uwiteka yamusize amavuta yo kwishima akurutisha bagenzi be Rom1 :9”.
Hari igihe najyaga mva mu rugo iwacu mfite umubabaro mwinshi ,nkibwira ko ningera mu rusengero ntari buvuge ndi bwicare mu nguni nkereka Imana ko mbabaye ;ariko nagera ku muryango w’urusengero umwuka akambwira ko nta kibazo mfite ,intambara zashize,yesu ni mwiza ,agufiteho umugambi mwiza ,ni iki gitumye wiganyira umwami wawe ntakiriho,mbese amagambo nkayo nkagera mu rusengero ndirimba nsimbagurika nta muntu wigeraga ansomamo umubabaro .
Umuntu wabatijwe mu mwuka wera agira umwete: Yaba ku zuba cyangwa ku mvura, aharanira kurangiza inshingano ze. Muri iki gihe usanga abakirisitu benshi bihana ngo Imana imbabarire intege nke, ikibazo si wowe ahubwo nuko nta kigusunika kiri muri wowe.
Mbese uwabatijwe mu mwuka yakongera gukora icyaha?
Umwuka wera bitandukanye no kwihana ibyaha .Nkuko twabonye ko ari ukwemerera imirimo y’umwuka,uwabatijwe mu mwuka asabwa kudatera agahinda umwuka wera no kumwumvira iteka .Ajya gukora icyaha yamubwiye ,iyo yinangiye aragikora ,kandi iyo akomeje kwinangira umwuka wera arigendera.Icyakora impano yo aba yaramugabiye ntabwo ayimwambura ahubwo ajya amuzaho gusa agakorera abandi ni nayo mpamvu tubona umuntu yaraguye mu byaha runaka kandi akinabirimo umwuka akaba yamuzaho agahanura.
Bane data ndagirango mbakumbuze kubatizwa mu mwuka wera kumurindira muri mwe. Kuko kubatizwa mu mwuka gusa bidahagije kugirango abashe kukugirira umumaro yaguherewe ahubwo ni ngombwa no kumurinda:
Ibikenewe kugirango umwuka wera agume muri wowe
Njye ngereranya n’umwuka n’undi muntu ntekereza ko umuntu agizwe n’ibice bibiri:Umuntu wa kamere n’umuntu w’umwuka kandi niko na bibilia itubwira .nkuko rero Umuntu wa kamere ariwo mubiri ufite ibyo ukeneye ngo ubeho ,n’umuntu w’umwuka nawo urabikeneye:
Umuntu wa kamere: akeneye kurya indyo yuzuye, no kunywa amazi meza, kwisiga amavuta, kwambara neza, kuryama heza no gukora sport.
Umuntu w’umwuka nawe akeneye:
1.Kurya indyo yuzuye: Ijambo ry’Imana nibyo biryo by’umwuka .Iyo rero utakigira umwanya wo gusoma ijambo ry’Imana, ntunagire umwanya wo kujya byibura no mu materaniro, umenye ko umwuka nawe azigendera kuko adashobora we gupfa .iyo umuntu amaze igihe kinini atarya arananuka byanakomeza agapfa.
Ikindi kandi ugomba kugenzura ubutumwa bwose wumva si ngombwa gupfa kwasama ngo ni ijambo ry’Imana .Aha ndashaka kubwira abakirisitu bazerera ngo nateraniye aha ejo n’aha ,aho nzasanga basoma mu ijambo ry’imana hose nzajya nterana nabo .Oya ,umwuka wera wawe azarwara bwaki ,abateka bose siko bateka indyo yuzuye .
Birashoboka ko warya indyo nkene cg ndengarugero cg yanduye .Inama nakugira niba umeze gutyo ni uko nawe wagira umwanya wo kwisomera ibyanditswe byera kandi ukaba n’ahantu wizeye neza imitekere yabo (ndavuga iby’ijambo ry’Imana).
2. Kunywa amazi meza: Amazi atuma umubiri utarwara umwuma, abahanga babonye ko amazi avura indwara nyinshi mu mubiri.banatubwira ko umubiri w’umuntu ukenera amazi byibura litiro2 ku munsi . Amazi niyo atuma ibimera bibaho.
Ngereranya amazi n’ijambo Imana iguhaye riturutse ku mana cyangwa igitangaza Imana igukoreye .Burya si ko iteka abumva ijambo ry’Imana Imana ibaganiriza cyangwa ibakorera ibitangaza. Dawidi we yaranditse ngo:”mbone igitangaza giturutse mu ijambo ry’Imana Zab119 :18”.Iyo Imana yaje mu ijambo ry’ayo mitima irahumurizwa,ahari humishijwe n’umubabaro hagatembera ibyishimo,ibisubizo by’ibibazo bikaboneka .
Ugomba gushaka uko ubonana n’Imana ubwayo Atari uguhura n’ibitabo gusa (Biblia)cg abantu (Abavugabutumwa,abahanuzi).Abakirisitu benshi bajya binjira mu nzu y’Imana ,yemwe bagatega n’ugutwi amagambo yose bakaba bayumvishije ,bavuga Halelua nabo bakikiriza bati Amen.
Wanababaza uti umwigisha yigishije iki bakaba bakikubwira ariko ntibabe babonanye nayo ngo bumve icyo yo ibabwira.
3.Kwisiga amavuta: Umuntu w’umubiri agomba kwisiga amavuta .amavuta atuma uruhu rworoha ntirukanyarare kandi ntirugire umwera N’umuntu w’umwuka nawo ni uko akeneye gusigwa . Gusigwa mbigereranya no gusenga.
Iyo wasenze Imana uroroha, mu maso hawe hagacya, nta makare ugira.Aha ndavuga cyane amasengesho yo kwiyiriza ubusa .Abakristo benshi barayaretse ni nayo mpamvu usanga badakeye mu maso.Abenshi bayasimbuje ngo ubuvumo,mu mazi,mu butayu n’ahandi .
Kandi ayo masengesho y’aho mvuze ngo utariye ntiyayashobora ngo bagomba kujyayo bavutuye.Ni nayo mpamvu aho ngaho umuntu ajyayo atukana akagaruka agitukana kuko nta mavuta yasizwe .
Mwene data ndifuza ko wisubiramo ugatekereza ya masengesho wajyaga usenga y’Iminsi myinshi kandi nkuko ntacyo wabaga n’uno munsi ntacyo waba kandi wavamo usizwe ku buryo ukubonye wese yabona ufite ubwiza. Satani yamaze gutera ubwoba abantu abereka ko ari ubujiji kwiyiriza ubusa, ko umubiri nawo ukeneye ibyo kurya ye nibyo ariko n’umwuka urabikeneye.
Njye nasenze amasengesho menshi yo kwiyiriza ubusa ndetse nta n’ikintu nakozaga mu kanwa nasenze iminsi 7 ,narakoraga imirimo isanzwe ya buri munsi kandi nta muntu nagiraga wita ku byanjye ku buryo yanyakira ndangije amasengesho ; kenshi na kenshi narangirizaga ku mpungure(Ibigori) cg umutsima w’ibigori ;nibwiraga ko nzarwara igifu ariko ntacyo nigeze ndwara .
Sinshaka ko abantu bamera nkange kuko umubiri wanjye wenda si kimwe n’uwabo ariko mu mbaraga zawe nkeya gira igihe wenda n’umunsi umwe wigomwa kugirango ugaburire umuntu wawe w’imbere. Ibyaha byinshi binesheka ku bwo kwiyiriza ubusa no gusenga. Kandi ibyaha nibyo bituma amavuta (ubwiza bw’Imana) agushiraho.
4. Kwambara neza: Nkuko umubiri ukeneye kwambara neza ninako n’umuntu w’umwuka nawe akeneye kwambara.
Kwambara ni gukora imirimo myiza yo gukiranuka .umuntu iyo yambaye asa neza :iyo n’umwuka akubona mu mirimo inyuranye yo mu itorero:Uvuga ubutumwa,utegura,uri umudiyakoni ,uhanura,uririmba yumva yizihiwe.
Ndashaka kuvuga ku gukoresha impano z’umwuka.Birakwiye ko impano wahawe uyibyaza umusaruro .Abantu benshi biyumvamo umuhamagaro cg impano bagatinya tinya ,umuntu umwuka yamuhishurira agatinya kubivuga .yemwe hari n’abambwiye ko bajya bihanurira gusa .ibyo rero sibyo umwuka wera ashaka ko yambara nawe akizihirwa mu bitaramo,abandi bakabona ko yambaye neza.
5.Kuryama heza: Ku ruhuka ni ngombwa .kuko iyo umuntu yakoze agomba kuruhuka .Njya mbona hari abantu cyane cyane abahanuzi ,abavugabutumwa,n’abahanzi bashaka gukoresha impano yabo buri kanya .Sibyo ahubwo bagomba kureka umwuka nawe akaruhuka .Ibyo akenshi bijya bibatera kuvangirwa .Jya ureka umwuka aruhuke maze ubone umwanya nawe wo kwuza (kwitekerezaho).
Nigeze mbona umuvugabutumwa ujya ahantu yagera yo ati :”Mumpe akanya mvuge ngende ,Imana inyohereje ahandi “.ugasanga umunsi umwe agiye ahantu hane .Mbese ye ubona ari wowe Imana yabonye wo gukoresha gusa? Tuza Imana ifite abakozi benshi.ha n’umwanya umwuka wera aruhuke .Kandi bizatuma igihe uzavuga, uzavuga ikintu gifite ingufu.
Nabonye na none umuhanuzi ugera mu iteraniro ati:” Nimwumve uko Imana ivuze”, batanga ibyifuzo ati:”Nimwumve”. Basengera abarwaye ati:”Nimwumve na none”. Batanga amaturo ati:”Nimwumve”.Mbese ye wibwira ko Imana idashobora gukusanyiriza rimwe ibyo byose ngo ibivuge rimwe.Ayo ni amarangamutima ntabwo ari ubuhanuzi.
Iyo mvuze ku bahanuzi numva nashyiraho ishuri ry’abahanuzi nkuko kera ryajyaga ribaho,kuko nanjye ndi muri bo ariko Hari byinshi Imana yagiye inyungura ntari nzi.paulo aravuga ngo:”Nkiri umwana natekerezaga nk’umwana …1kor 13 :11….ariko kuko Imana inyoboye muri uyu murongo wo kwandika ndizera ko nzandika no mpano y’ubuhanuzi by’umwihariko.
6.Umwuka akeneye Sport: Sport ni ngombwa mu buzima n’umuntu w’umwuka akeneye kunyeganyega ,agaseka,akabyina ,akina,akareba television kugirango umenye uko isi iteye umenye ibyo gusengera ,n’ibindi .
Njya mbona abantu badaseka ngo yasu ntiyigeze aseka na rimwe ,n’ibindi ariko nkeka ko ari ukuvangirwa. Bene data nashatse cyane kwibanda ku mwuka wera no kuwubatizwamo kugirango umuntu wese asobanukirwe ibyo mvuga .Nubwo ziriya zari inzozi ariko turi mu isi dukora imirimo inyuranye nk’abisi ariko ntituzaguma mw’isi .Umwuka wera azatugurutsa mu kirere atujyane ku Mana.
Biragusaba wowe rero ufite uwo mwuka kuwurinda kugeza kuri wa munsi ,naho wowe utaramugira kumushaka kuko isezerano ari iryacu.(Ibyakozwe:2 :39 )
Tuzakomeza tubabwira ku mpano z’Umwuka wera .
Imana ibahe icyo mwifuje
Mukasubika jeanne d’Arc
Email :jsubika @yahoo.com
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22/12/2012 ku itorero rya ADEPR abagera kuri 215 bafashe icyemezo cyo kubatizwa mu mazi menshi ubwo twageraga aho umubatizo wabereye twasanze Pasitori Gakuba Aloys ari guhugura abitegura kubatizwa aho yagize ati ubu tubabatije mu mazi menshi nk’ ikimenyetso cyo gupfana na Kristo no kuzukana nawe ariko hari undi mubatizo ukomeye mukwiye kubatizwa mu Mwuka Wera yakomeje agira ati: Uwo mubatizo nta mwana w’ umuntu uwubatiza ni Yesu kristo wenyine.
Uyu mubatizo wagaragayemo udushya twinshi kuko ijambo ry’ Imana rikirangiza kuvugwa abagera ku munani bahise bafata icyemezo cyo kwakira kristo nk’ Umwami w’ ubugingo bwabo kandi bemera nabo kuzabatizwa mu mubatizo w’ ubutaha.
Ikindi n’uko muri uyu mubatizo habatijwemo umukecuru ukuze ufite imyaka 87. Mu magambo ye yagize ati ndakuze sinifuza kuzarangiza urugendo rwanjye ntabatijwe mu mazi menshi nifuza kugera ikirenge mu cya Kristo kuko nyuma yo gukizwa nifuza no gusohoza ibyo gukiranuka kose.
Nyuma twegereye Pastor Desire Habyarimana umwe mu bari bari kubatiza adutangariza ko biyemeje kubwiriza abantu benshi bashoboka bagakizwa, ati turashima Imana ko tubatije abantu benshi bangana gutyo bimutse bakava mu bwami bw’ umwijima bakimukira mu bwami bw’ umucyo. Ati benshi muri aba babatijwe ni urubyiruko twizera ko bazazana abandi benshi bakiri mu byaha bitandukanye.
Mu cyumweru gishize ubwo twanyarukiraga Bujumbura umurwa mukuru w’igihugu cy’u Burundi, tureba muri rusange uko iminsi mikuru isoza uyu mwaka wa 2012 iteguwe mu masengero atandukanye. Muri rusange insengero hafi ya zose zo muri icyo gihugu hari gahunda zidasanzwe zagiye zitegura mu isozwa ry’uyu mwaka yaba kubera Noheli hamwe n’umunsi usoza umwaka unatangirra undi « Bonane ».
Mu idini ry’abakatorike rimwe mu rifite abakiristo benshi cyane muri icyo gihugu, twasuye kuwa gatandatu tariki ya 22/12/2012 Kiriziya ya Mont Sion iri Mutanga Nord aho kuva saa sita z’amanwa ubwo twahageraga twahsanzwe imihango yo gusezeranya abantu doreko mu gihe kirenga amasaha abiri twahamaze hari imiryango irenga 10 yari imaze gusezera kubana imbere y’Imana kandi tukaba twarahavuye abantu bafite ubukwe bakomeza kuza.
Life Center ni rumwe mu masengero akomeye mu mugi wa Bujumbura doreko uru rusengero arirwo Apostles Apollinaire asengeramo akaba numwe mu bayobozi barwo. Kuri icyi cyumweru ubwo twasuraga uru rusengero mu materaniro mu masaha ya saa yine za mugitondo, twasanze rwuzuye abantu benshi baje gusenga, uru rusengero tukaba rubarizwa Nyakabiya ya 2 kuri venu ya 9, rukaba ruzwiho cyane kuramya no guhimbaza bikomeye mu mbaraga doreko uretse Apollinaire n’umuhanzi umaze gukore muricyo gihugu « David » ariho asengera. Pasiteri Mark akaba yatangajeko kuri Noheli bazasenga mu gitondo bataramira Imana kandi batanga ishimwe ku bintu Imana yabakoreye, hanyuma kuri Bonane bagakora ugukesha ijoro ryose bataramye bashima imana mu ndirimbo z’Imana.
Eglise Vivante buretse ko no mu Rwanda abantu benshi bayizi, i Burundi ni imwe mu nsengero zikomeye kandi zifite amashami mu gihugu hose uretse ibyicaro bikuru biri Bujumbura. Kuri icyi cyumweru taraiki ya 23/12/2012 ku isaha ya saa tanu ubwo twahageraga twasanze bari gusengera imiryango yose yasezeraniye muri urwo rusengero ariko ikaba yaragiye yibaruka abana. Edmon Kivuye niwe uyuboye runo rusengero, nabwo ukaba wasangaga abakirisito baje gusenga ari benshi uru rusengero ruri ku Jabe kuri kaburimbo rukaba ari na runini cyane aho wasangaga naho guparika imodoka habaye hatoya.
Bon Berge narwo ni urusengero rukomeye mu gihugu cy’u Burundi kandi rufite amashami menshi mu gihugu, kuri kino cyumweru nabwo mu masaha ya saa tanu n’igice za mu gitondo ubwo tasuraga Bon Berge iri mu Ngagara cartier 7, twasanze uru rusengero rwuzuye kandi ubona abantu bakeye cyane. Uru rusengero tubibutseko hari abahanzi benshi cyane bakomeye mu ghugu cy’u Burundi aho twavuga nka Dudu Theophile, itsinda The Voice n’abandi bahanzi benshi batandukanye bakunzwe mu gihugu cy’u Burundi.
Urursengero rwa El Shadah narwo ni rumwe muzo twasuye kuri icyi cyumweru, tukaba twahageze mu masaha ya saa sita ubwo twasanze abana bo mubyiciro bitandukanye bari kuririmba no gukira udukino dutandukanye twa Noheli. Uru rusengero ruyoborwa n’umufaransa Olivier Del we n’umufasha we akaba aribo barushinze ukaba rubarizwa Bujumbura kuri Large hafi y’ikiyaga cya Tanganyika mu nyubako nshya nini ruherutse kugura ako bita Kabondo West. Uru rusengero kandi nirwo umuhanzi Fortrant asengeramo, nawe tukaba twahamusanze dore ko ariwe uyobora ibijyanye na muzika muri uru rusengero usanga rukunda gukoresha cyane ururimi rw’igifaransa ariko hari n’umusemuzi mu kirundi.
Buretse aya masengero twasuye muri uyu mugi wa Bujumbura, reka tubabwireko nayandi yose aho twagiye tunyura nk’urusengero rwa Pantekote, narwo rukomeye muricyo gihugu, urusengero rwa Geurison des ames ruyoborwa na Pasiteri Yona naho wasangaga abakirisito bakeye kandi bagiye gusenga ari benshi cyane. Umunayamkuru Arcade Munagarutoke ukorera ra Radiyo ya gospel yitwa Ivyizigiro yadutangarije ko no ku ma Radiyo i Bujumbura usanga bategura ibiganiro bidasanzwe bigendanye niyi minsi mikuru isoza umwaka, gusa ngo kuriwe asanga abarundi bo hagati mu gihugu bakunda kwihismira Noheli cyane naho abatuye mu gisagara bo bakishimkira umunsi mukuru wa Bonane.
Abantu bitwaje imbunda muri Leta ya Yobe mu Majyaruguru ya Nigeria, kuri Noheli tariki ya 25 Ukuboza 2012 barashe ku bakirisitu abantu batandatu bahasiga ubuzima.
Aya makuru atangazwa n’igisirikare hamwe n’abayobozi bo muri aka gace, avuga ko urusengero rwo mu giturage cy’ahitwa Peri rwarashweho mu gihe cya kare kuri Noheli.
Kugeza ubu nta muntu urigamba iki gitero.
Ibitero byibasira abakirisitu byari bisanzwe byigambwa n’umutwe wa Boko Haram, aho kuva mu mwaka wa 2010 wibasiye insengero zitagira ingano mu majyaruguru ya Nigeria.
Mu rugamba umutwe wa Boko Haram urimo rwo guharanira ko amategeko ya ’Sharia’ [amategeko ya cyisilamu] yaba ari yo akoreshwa muri iki gihugu, amagana y’abakirisitu bamaze kuhatakariza ubuzima.
Inkuru dukesha BBC
Uko ikoranabuhanga rigenda rirushaho gutera imbere ni ko n’urubyiruko rurushaho kuryirohamo ndetse bamwe banarikoreshanabi. Mu rwego rwo guhangana n’izo ngaruka, ku wa 30 Ukuboza hazashyirwa ku mugaragro urubuga ruzafasha abakiri bato n’abakuze kwiga ijambo ry’Imana, gusengerwa n’ibindi bijyanye n’iyobokamana.
Pasitori Habyarimana Désiré wagize uruhare rukomeye mu ishingwa ry’urubuga Agakiza.org, atangaza ko urubuga rutaje gukora ubucuruzi ahubwo hari byinshi ruzafasha abantu mu gukurikira ijambo ry’Imana. Yagize ati “Urubyiruko rurimo rurangizwa n’ibiri hanze aha, kandi hari ubuhamya n’ibyiza bikorwa biri mu gihugu mu bijyanye n’iyobokamana bishobora gufasha abantu ariko ntibibashe gutangazwa. Tugiye rero gufasha abantu mu iyobokamana dukoresheje internet.”
Akomeza avuga ko mu gihe urubyiruko rwajyaga rujya mu nzu zicuruza internet (cyber-café) rukamara umwanya rureba amafilimi y’urukozasoni n’ibindi bitabubaka, noneho bazajya babona ibibubaka mu buryo bw’umwuka n’ijambo ry’Imana muri rusange.
Urubuga Agakiza.org rufite agashya k’uko ubinyujije mu gace kitwa icyumba cy’amasengesho, ushobora gutangiraho icyifuzo ufite, abakozi b’Imana batandukanye bakagisengera ukazasubizwa.
Mu birori byo kumurika uru rubuga bizatangizwa igiterane kiratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukuboza 2012, urubuga rushyirwe ku mugaragaro ku cyumweru tariki 30 Ukuboza, ibi byose bizabera ku rusengero rwa ADEPR Kicukiro, bizanitabirwa n’abaririmbyi n’abapasitori batandukanye.
Buri tangiriro ry’umwaka kubakunda gusubiza amaso inyuma bakamenya uko byagenze, mbakorera ikusanyamakuru hamwe n’ibikorwa mu nshamake, uyu mwaka ukaba ubaye uwa kane tubakorera iyi nshamake. Nkuko byagaragaye umwaka wa 2012 mu ntangiriro ryawo nta bikorwa byinshi bya gospel byagaragayemo nyamara mu isozwa ryaho hagaragaye ibikorwa bitari bike kandi bikurikirana icyumweru ku cyumweru kugeza ku munsi wa nyuma uzasoza uyu mwaka.
Reka turebere muri make bimwe mu bikorwa byaranze uyu mwaka tugiye gusoza wa 2012 ku ruhande rw’iyobokamana n’ibintu byose bifitanye isano n’Imana (gospel). Uyu mwaka kubijyanye n’indirimbo hasohotse indirimbo nyinshi imwe imwe ku bahanzi batandukanye yaba abaririmba bonyine yaba abarirmbira mu ma tsinda n’amakorari atandukanye yewe zimwe zikaba amacollabo (Indirimbo zihuriweho n’abahanzi batandukanye runaka). Bamwe mubasohoye indirimbo nshya uyu mwaka harimo Dusabe Alex, Beauty for Ashes, indirimbo nshya za Mugabe Assiel uyu akaba n’umwarimu muri Kaminuza, Aime Uwimana, Gaby Irene Kamanzi n’abandi.
Umwaka wa 2012 waranzwe kandi n’ibitaramo, imurika ry’amalubumu n’ibiterane bitandukanye aho twavugamo nk’igitaramo cy’itsinda ribyina ryitwa The Blessing cyabereye muri Evangelical Restoration Church Remera, kimwe mu bitaramo bikomeye byitabiriwe cyane kandi bimeze nkibyafunguye uyu mwaka wa 2012, igitaramo cya Dominic, igitaramo cya Patient Bizimana wari uvuye ku Gisenyi uyu mwaka urangiye asigaye aba i Kigali, igitaramo cya Beauty for Ashes itsinda ririmba injyana ya Rock cyari kiri no gusezera kuri Kavutse Olivier wagiye kwiga muri Canada, Ikuzo gospel concert 2012, Apostles Gitwaza wayoboye Afurika Haguru 2012 ahanatumiwe itsinda rikoneye mu gice cya gospel ry’abanyekongo ryitwa Krystaal riba muri Canada, igitaramo cya Rehoboth cyo gushima Imana cyabereye kuri Sport View Hotel, Rwanda Christian Film Festival igikorwa cyabaye bwa mbere mu Rwanda cyo guhemba amafilime meza ya gikirisito cyateguwe na Dream Land Ltd, ukwimikwa kwa Apostles Mignone Alice Kabera umuyobozi wa WFM, Revival Catalyst Conference 2012, amasengesho y’iminsi mirongo ine mu itorero ry’isanamitima (Restoration Church) yayobowe na Apostle Josue Masasu, igitaramo cyo gufasha cya Luc Buntu ndetse n’ibindi bitaramo n’ibiterene batandukaye.
Itangazamakuru mu bijyanye na gospel naryo ryongereye imbaraga aho wasangaga buri cyumweru hari ibiganiro muri iki kiciro yaba ku ma radiyo, yaba ku mbuga za interinete ndetse n’ibinyamakuru bitandukanye. Imikoranire hagati y’abahanzi, abayobozi b’amasengero n’amadini n’abanyamakuru yariyongeye iki kikaba kimwe mu byari bidafite imbaraga mu mwaka wari wabanjirihe 2012. Uyu mwaka nibwo Radiyo Autantic yongeye imbaraga nyinshi muri gospel, iyi ikaba imwe mu maradiyo ashamikiye ku rusengero doreko yabyawe na Autantic Ministries arinayo yabyaye itorero rya Zion Temple. Imbuga za interinete www.urugero.com, www.agakiza.org, www.jesus.rw na www.rwandagospel.com nazo zongeye imbaraga kuzindi mbuga za gospel dufite mu Rwanda muguteza imbere itangazamakuru ryandika rikoresha interinete. Ikinyamakuru Rwanda Gospel Magazine cyageze ku isoko kikaba cyandikwa na Isange.
Uyu mwaka wa 2012 ni umwe mu mwaka yagaragayemo nanone gutanga no guhemba abahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana ibyo bita Awards mu magambo y’icyongereza. Murizo tukaba twavuga Salax Award yegukanywe na Liliane Kabaganza mu gice cya Gospel nk’umuhanzi mwiza w’umwaka witwaye neza mu bijyanye n’abaririmbira Imana, Groove Awards yo muri Kenya iri ku rwego rw’akarere yegukanywe na Eddie Micho ku ruhande rw’u Rwanda. Umuhanzi Tonzi yagiye ku rutonde rw’abahanzi bahatanira Kora Awards 2012 naho Eddie Micho yaje ku rutonde rwa Africa Gospel Music Awards 2012.
Mu bindi byaranze umwaka wa 2012 ni abahanzi bashyize hanze amalubumu yabo bamwe muribo bakabasha no kuyamurikira abakunzi babo ku mugaragaro mu bitaramo bitandukanye. Muri bo twavuga nka Ambasadors Choir, Bangamwabo Pascal, Korale Salemu yamuritse alubumu yabo y’amashusho bise “Aratuzahuye”, Musabe Bernadette, Korali Umubibyi yo kuri Sainte Famille, Ichtus Gloria Choir, Korale Betesida ADEPR Kanombe, Kolari Jehovanis Rwampala, Joseline abenshi bita Mama Zoulou, Ubumwe Choir ya RAJEPRA Shyogwe, Korali Abakorerayesu Kimironko, Louange Choir KIE, Naphtal Ukwigize Deisre, Kayiranga Melchion, Hategekimana, Nshimyumuremyi Justin, Alarme Ministry, Serge Iyamuremye, Safari Pio, Arsene Manzi, Korale Kubwubuntu, Albert Ndanyuzwe, Frere Manu w’i Rubavu wamuritse alubumu ye yise “Nyimbo za wokovu”, Miriyamu Deborah Zulphath wamuritse DVD ye iriho ubuhamya bwibyo Imana yamukoreye, Korale Redeemed Kabuga, Tonzi wamuritse alubumu ye mu gitaramo gikomeye yise “East Africa Gospel Concert”, Liliane Kabaganza wasohoye alubumu nshya y’igiswahile n’abandi batandukanye.
Nta mwaka utagira udushya cyangwa ibyo muriyi minsi bita Papararazi, hakaba nibyagaragaye bitari bike mu mwaka wa 2012 aho twavugamo nk’igikorwa cyo guhuza abantu bose bakorera muri gospel mu gitaramo cyizwe Ikuzo Concert cya Moriah Entartainment Group, igitaramo cyatewe inkunga na Mtn cyikaba kimwe mu bitaramo bikomeye byaranze uyu mwaka.
Twababwira kandi igikorwa cyo gutangira kwa Forum (Ihuriro) y’abanyamakuru y’abakirisito bakorera ibitangazamakuru bitandukanye. Habayeho no kwitabirwa gukomeye kw’igitaramo cya The Blessing Family itsinda ribyina, ndetse no kwitabirwa kw’igitaramo cya Patient Bizimana nyamara ibi bikanyuranya no kutitabirwa gukomeye kw’ibitaramo byamenyekanishishwe cyane bikanatangazwa mu bitangazamakuru bitandukanye ariko ntibyitabirwe muribyo harimo igitaramo cya Bobo hamwe na Gospel and Music Awards. Utundi dushya twaranze uyu mwaka wa 2012 harimo Sugira Steven wakoze igitaramo cyahuje amakorali mesnhi yo muri ADEPR mu irushanwa itsinze igahembwa, Manda ya Mufti w’u Rwanda yashyizwe ku myaka 7, Judge Ian Mbugua yaje mu Rwanda azanye na Kolari aririmbamo muri Kenya, Kidumu, The Ben, King James, Kitoko bamwe mu bahanzi bakoze indirimbo za gospel bitari bimenyerewe, habayeho kandi igikorwa cyo gushima Imana mu bikorwa cyateguwe na Women Foundation Ministries hamwe na Noble Family Church.
Ku rwego rw’i gihugu abanyamadini bashimye Imana imyaka 50 u Rwanda rubonye ubwigenge banasengera i gihugu kuri Stade Nyamirambo, naho Tonzi yibarutse umwana ahita yitaba Imana. Rehoboth Ministries yo yahaye ihene 20 imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside i Nyamirambo, naho Padiri Ugirashebuja Octave yaratabarutse. Abantu bafite uruhare muri gospel bahuye inshuro 2 uyu mwaka mukongera ubutafatanye n’ubumwe.
Uyu mwaka kandi habaye Aflewo (Africa Let’s Worship) 2012 igikorwa cyo gukesha ijoro ryose mu kuramya no guhimbaza byabereye kuri CLA Nyarutarama, naho Korari Gatsata yakoze igiterane cy’iminsi 50 yiswe” Fasha Gatagara’’. Umuhanzi Aime Uwimana yibarutse umwana w’umuhungu ndetse n’umuhanzi Captain Simon Kabera yibaruka umwana w’umuhungu. Bahati Alphonse yakoze igikorwa cyo gufasha imfumbyi i Rubavu, habayeho kandi nivugwa mu bitangazamakuru bitandukanye ry’inkuru ya Theo Bose Babireba n’umugore we kubigendanye n’ubuzima bwabo bw’urukundo.
Itorero rya New Life Bible Church ryakoze igiterane cy’abari n’abategarugori hagaragayemo no kwerekana imideri; naho kubufatanye bw’ama Drama teams atandukanye basuye banafasha abarwayi bo kuri CHUK. Apostle Dr Ibe Okenwa yaje mu Rwanda, kandi Eddie Kamoso yongeye nanone kuvugwa mu bitangazamakuru byo mu Rwanda. 2012 habaye kandi ubukwe bw’aba gospel batandukanye harimo Eric Mashukano umuyobozi wa Moriah, umunyamakuru Steven Karasira ndetse na Rukundo Fils.
Mutundi dushya twabaye muri 2012, abajura bibye amafaranga n’ibindi bintu muri Kiliziya ya Byimana. Hanagaragaye kandi ububyutse mu bigo by’amashuri cyane ayisumbuye mu gukora ibikirwa byinshi bitandukanye bya gospel. Havuzwe ikibazo cy’amaturo n’imyumvire idahuye mu itorero rya Eglise Bethel riri i Remera hafi ya Gare.
Hashyizweho komite nshya iyobora rimwe mu matorero cyangwa idini rikomeye mu Rwanda ADEPR nyuma y’igihe havugwamo ibibazo byinshi. Hagaragaye ukubura ndetse abenshi banaketseko ari isenyuka ry’itsinda ry’abakobwa baririmba indirimbo z’Imana “The Sisters”. Hiyongereye kandi abahanzi n’amatsinda mashya akora indirimbo zihimbaza Imana harimo nka Delphin Kalisa, Shumbusho Patrick, Gashongore Vicent, Joy Kamikazi, Mahoro Isaac, Aisha Kirabo Monica, Frank Benoit Kanyamutara, Habimana Ibrahim, Irakoze Billy, Jimmy Muriho n’abandi benshi. “The Pathway to Destiny” igitabo cya Pasiteri James Muyango cyarasohotse, kandi abayisilamu bo mu Rwanda bitabira umutambagiro mutagatifu i Maka bariyongera. Havuzwe cyane kandi mu itangazamakuru umunyamakuru Kwizera Ayaba Paulin ubushyamirane hagati ye nuwari umwe mu bayobozi ba Radiyo Isango Maurice Munyentwari ndetse hanavugwa cyane ubushyamirane hagati ya Kizito Mihigo na Apostles Paul Gitwaza bitewe n‘imyumvire.
Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (AEBR) ryakoze inama ku “Uruhare rw’urubyiruko rwa Gikirisito mu iterambere ry’igihugu”, hanagaragara kandi kwiyongera kw’ibiganiro n’abanyamakuru (Press Conference) byakozwe kenshi mbere ya buri gikorwa cyabaga kigiye kuba. Igitabo “Power of the Women” cya Pasiteri Rukundo A. Emma cyagiye hanze, naho Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu yizihije Yubile y’imyaka 100. Abahanzi n’abandi bantu bo muri gospel bagiye bitabira amarushanwa ya ba Misss, Mister, Fashion, defile de mode n’ibindi nkibyo. Hanavuzwe kandi bombori bombori mu bayobozi bakuru bw’umuryango w’Abasilamu mu Rwanda hagati muri uyu mwaka wa 2012, nanone kandi ibitaramo bya gospel muri za Restaurant bise Gospel Night byaratangiye.
Mu gusoza iyi nshamake yaranze ibintu byerekeranye cyangwa bigendanye n’Imana mu mwaka wa 2012, reka tubabwireko uyu mwaka wa 2012 hanavutse insengero zitari nkeya. Tubifurije umwaka mushya muhire wa 2013, kandi twizereko uriya mwaka hazabamo kongera imbaraga muri gospel ku mpande zose no gukorera hamwe habaho kuzuzanya.
KANYAMIBWA Patrick
Ibi ni amwe mu magambo yavuzwe na Perezida Barack Obama wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku munsi wa Pasika ubwo yari mu giterane cy’amasengesho y’abayobozi n’abanyamadini ya Gikristu yo muri iki gihugu.
Iki giterane cyabereye muri White House akaba ariyo nzu Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika abamo.
Ku cyumweru tariki ya 27 Werurwe uyu mwaka nibwo Barack Obama yavuze amagambo akomeye yatunguye benshi ubwo yari mu masengesho ya Pasika asanzwe amuhuza n’abanyamadini bo muri iki gihugu,aya masengesho akaba amenyerewe ku izina rya Prayer Break Fast.
Inkuru ya The Christian Today ivuga ko nyuma yo gusengera abahuye n’ibi bitero, yavuze ijambo yagejeje ku bayobozi b’amatorero n’amadini ku munsi wa Pasika,yavuze ko aya masengesho yari aje acyenewe cyane.Yongeyeho kandi ko aya masengesho aje mu gihe imitwe y’iterabwoba yari imaze iminsi yibasiye Ubufaransa n’Ububiligi ariko ko Pasika yibutsa abakristu ko badakwiye kugira ubwoba bagakomera ndetse ko biriya bihugu bikeneye amasengesho ngo bibashe kugira umutekano.
Perezida Obama kandi yavuze ko bagaba ibi bitero bashaka guca intege abizera ariko ko bazakomeza kubakunda Obama yagize ati: Abagaba iterabwoba bagamije kuduca intege mu kwizera tuzakomeza kubakunda.
Dore amwe mu magambo ya Obama yatunguye benshi ku munsi wa Pasika ubwo yayihirizaga muri White House:
1.Nk’abakristo turi abantu b’umuzuko,turi ab’umuzuko kandi ntacyo dukwiye gutinya ndetse Alleluia niyo ndirimbo yacu.
2. Ukwizera kwacu kwaraduhinduye ,njye ndabizi kwarampinduye pe. Ukwizera kwahinduye ibishya birashoboka muri twe. Uko kwizera kandi kwatumye twemera ko nubwo turi abanyabyaha ,hari igihe kimwe tuzava mu isi kandi hari igihe kimwe hazabaho umuzuko.
3. Buri kanya twakagombye kugira ikintu cyiza dukora,twakagombye gukora ikintu cyiza,tuzirikana ko hari impuhwe z’Imana kandi tuzirikana mu buryo bwose urukundo Imana yadukunze
http://www.washingtontimes.com/news/2015/oct/12/obama-christians-who-take-religion-most-seriously-/
Nicodem@agakiza.org
Mugihe hari hateguwe igiterane cyo gushimira Imana, abafatanya bikorwa ndetse na bamwe mu baririmbyi ba korali Peniel yo ku mudugudu w’ishimwe, itorero rya ADEPR Kabarondo ho mu Rurembo rwa KIBUNGO babaye indashyikirwa, abitabiriye icyo giterane bifatanije n’umuryango wa MUKAMPARIRWA Rose, akaba ari umwe mu bagaragaye ko batari bafite uko bigira muri iki gihe cy’impera z’umwaka wa 2012, bose bashyize hamwe bakaba bamukusanyirije amafaranga y’u Rwanda angana n’ 77.770 yo gusangira nawe ubunani.
MUKAMPARIRWA Rose akimara gushyikirizwa iyo mpano, akaba yadutangarije ko ubusanzwe atuye aho Kabarondo ahitwa ku Munini, ngo akaba nta kazi gahoraho agira uretse guhingira abaturanyi be bakamwishyura ku mubyizi amafaranga 700 akaba ari yo akuramo ibyo atungisha abana be , akaba kandi ari nabyo yateganyaga kuzakora ku bunani, yakomeje atubwirako afite abana batatu, yasigiwe n’umugabo we avuga ko wamutaye, ndetse ngo akamutwara n’amasambu yose, akaba yashimiye abakirisitu n’ubuyobozi bw’uru rusengero ku neza bamugiriye, ndetse abasaba gukomeza bakarangwa n’urukundo bafasha abababaye.
Twababwira ko iyi korali Peniel yateguye iki giterane, yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka w’1999 ikaba yaratangiye ari itsinda ry’abanyeshuri 6 bigaga mu mashuri yisumbuye, buhoro buhoro igenda yiyubaka kugeza ubwo kuri ubu igizwe n’abaririmbyi 42 bavanze yaba ari abiga kaminuza, urubyiruko ndetse n’abubatse ingo ariko bigaragara ko bakiri bato ( jeune marié ), n’ubwo bahuye n’imbogamizi zitandukanye zirimo gupfusha batatu mubaririmbyi bayitangije, umuyobozi wayo HABIYAKARE Pierre Vincent yatubwiye ko batacitse intege ndetse ngo kuri ubu bageze kurwego rushimishije,aho bikemurira ibibazo bigaragara hagati muri bo ndetse bafite n’imishinga izana inyungu itandukanye izajya ibafasha gutera imbere kuburyo bazagera aho inyungu zivuyemo zitunga buri muririmyi n’aho yaba nta kandi kazi yaba afite, ndetse barusheho no kwegera abanyarwanda babite ibibazo bikomeye nk’ubukene, uburwayi cyangwa abari mu nzu z’imbohe.
Iki giterane kikaba cyari cyitabiriwe n’abakozi b’Imana batandukanye n’abaririmbyi harimo amakorari yo kuri uwo mudugudu nka Korali Rehoboth na Korali ABASARUZI, umuhanzi SAFARI Peter wari waturutse I Karongi n’abandi bashyitsi batandukanye, kikaba cyasojwe n’umuhango wo gutanga amashimwe (Certificate) ku baririmbyi babaye indashyikirwa, abayoboye ama commission atandukanye akorera muri korali Peniel ndetse n’abaririmbyi bayo bakorera kure baboneka rimwe na rimwe (aribo bita aba Diaspora), arangiza ashimira buri umwe byimazeyo, n’ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR umudugudu w’ishimwe by’umwihariko uko badahwema kuyiba hafi ndetse muburyo bunyuranye. .
Abakirisitu 15 bahitanywe n’igitero cyagabwe mu majyaruguru ya Nigeria, hafi y’agace kigaruriwe n’umutwe wa Boko Haram ku wa gatanu w’icyumweru dushoje.
Inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, ivuga ko imiryango yita ku burenganzira bwa muntu yatangaje kuri iki cyumweru ko iki gitero cyahitanye abantu 15, nyamara Leta ya Nigeria yo ikemera batanu bonyine.
Muri abo bapfuye harimo umupolisi wo mu muhanda n’abasivile 14, bose b’abakirisitu.
AFP bivuga ko ubu bugizi bwa nabi bwashyize mu majwi umutwe wa kiyisilamu wa Boko Haram ukomeje kugaba ibitero bihitana abatari bake, aho abagera ku bihumbi bitatu bamaze gupfa kuva mu mwaka wa 2009.
Umukuru w’igihugu cya Nigeria Godluck Jonathan ashinja Boko Haram ikunze kugaba ibitero ku nsengero, gushaka gushoza intambara ishingiye ku madini.
Nigeria ni igihugu gituwe cyane muri Afurika, gifite abaturage bagera kuri miliyoni 160.Igice cy’Amajyaruguru gituwe n’abayisilamu naho Amajyepfo agaturwamo n’abakirisitu.
Inkuru dukesha igihe.com
Umwaka wa 2012 ni umwe mu mwaka yagaragayemo ibikorwa byinshi bitandukanye mu gice cy’iyobokamana, muribyo bikorwa usangamo kandi ibyinshi muribyo byarakozwe n’abahanzi cyangwa bigakoreshwamo abahanzi n’amakorali cyangwa andi matsinda ariririmba indirimbo zihimbaza Imana. Ibyinshi mu bikorwa byagaragaye mu mwaka wa 2012 harimo ibitaramo, ibiterane, kumurika amalubumu, ibikorwa byo gufasha, amasengesho n’iminsi mikuru itandukanye yabaye ku rwego rw’igihugu ndeste no ku rwego rw’amasengero n’ibindi byinshi bitandukanye.
Dukurikije ibikorwa bifatika, tugiye kubabwira abahanzi 10 ba gospel bakoresheje imbaraga cyane mu mwaka wa 2012, bamwe muri aba bahanzi bariririmba ku giti cyabo abandi bariririmba mu matsinda (amakorali ndetse n’ama Drama team). Icyitonderwa, uko bakurikirana kuri uru rutonde ntago bisobanye ko ariko bagiye barushanwa mugukoresha ingufu nyinshi.
– The Blessing Family : Iri ni itsinda ribyina ku buryo bugenzweho, uyu mwaka wa 2012 mu ntangiriro zawo mu kwezi kwa Werurwe ryakoze igitaramo gikomeye kuri Evangelical Restoration Church Remera mu rwego rwo kwerekana ibikorwa byaryo. Uyu mwaka iri tsinda ryagaragaye hafi mu bitaramo byose bikomeye byabaye bya gospel kandi rinabyina mu makwe atandukanye.
– Patient Bizimana : Uyu mwaka wa 2012 nibyo yakoze igitaramo cye cya mbere yateguye ku giti cye mu mugi wa Kigali atatumiwe nkuko byagendaga indi mwaka. Iki gitaramo ni kimwe mu bitaramo bya gospel byabaye byiza, dore ko kitabiriwe cyane kandi abahanzi bakerekana ibintu byiza ndetse kikarangira hakiri kare. Uyu muhanzi urangije uyu mwaka ari kubarizwa i Kigali nyuma yo kuva Rubavu ku Gisenyi, uyu mwaka yanasohoye indirimbo nshya kandi yitabira ibitaramo byinshi bitandukanye.
– Tonzi : Nubwo uyu mwaka yagize ibyago byo kwibaruka umwana agapfa, Tonzi ni umwe mubahanzi bashyize ikimenyetso gikomeye uyu mwaka mu gice cya gospel cyane kubera igitaramo cyo kumurika Alubumu ye yise « East Africa Gospel Concert 2012» cyabereye kuri Serena. Iki gitaramo cyaritabiriwe cyane kandi hagaragaramo imbaraga kuri uyu muhanzi yaba mu kumurika iyi alubumu no gutegura igitaramo kinini nkiki cyari ku rwego rw’akarere.
– Rehoboth Ministries : Iyi Korali imwe muzikomeye mu Rwanda, nayo uyu mwaka wa 2012 ikaba yarakoresheje imbaraga nyinshi mu gihe yari imaze igihe kinini itakigaragara cyane. Uyu Mwaka wa 2012 Rehoboth yahaye ihene 20 imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside i Nyamirambo kandi inakore igitaramo cyo gushima Imana cyabereye kuri Sport View Hotel kimwe mu bitaramo byiza bya gospel byabaye uyu mwaka kandi kitabiriwe.
– Aime Uwimana : Uyu muhanzi n’ubusanzwe wubashye muri iki gice cya gospel kubera ubunararibonye bwe dore ko ari umwe mubakimazemo igihe, uyu mwaka yagaragaye hafi mu bitaramo byose byabaye byari bikomeye yaba iby’abahanzi bagenzi be ndetse nibitaramo byabaga byateguwe ku rwego rw’iguhugu. Umwaka wa 2012 kandi urangiye Aime Uwimana asohoye indirimbo esheshatu, hari nindirimbo ya karindwi yakoreye amashusho.
– Liliane Kabaganza : Umwaka wa 2012 ni umwe mu mwaka umuhanzikazi Liliane Kabaganza yakoresheje imbaraga nyinshi doreko yarai no mubihe byiza bye cyan eko uyu mwaka watangiye ahabwa igihembo cya Salax Awards nk’umuhanzi uririmba indirimbo z’Imana witwaye neza. Uyu mwaka Liliane Kabaganza urangiye asohoye alubumu y’igisuwahili kandi hari n’amashusho y’indirimbo ze ebyiri yakoze. Kabaganza yanagaragaye mu bitaramo byinshi by’abahanzi uyu mwaka ndetse akaba yaratangiye gahunda yo kujya aririrmba mu makwe.
– Dominic Nic : Uyu muhanzi uyu mwaka yakoresheje imbaraga nyinshi mu kumurika alubumu ye mu gitaramo kiza kandi kitabiriwe cyane uyu mwaka wa 2012. Dominic kandi yanakoze indirimbo n’abahanzi bo hanzi batandukanye mu rwego rwo kwagura ubuhanzi. Nubwo igitaramo yari yateganyije gukorera Rubavu kitamukundi doreko arinaho avuka, uyu mwaka uyu muhanzi yitabiriye ibitaramo byinshi bya bagenzi be.
– Iyamuremye Serge : Uyu muhanzi ubusanzwe utari uzwi cyane, uyu mwaka ni umwe mubahanzi bakeya bakizamuka cyangwa se batari bakomeye bashoboye gushyira hanze alubumu ye kandi akanayimurika mu gitaramo cyabereye mu mugi wa Kigali kuri Omega Church. Serge kandi yatumiwe muri Mozambike no muri Afurika yepfo kujya kuririmbayo, ndetse anakora amashusho yindirimbo ze 2. Uyu muhanzi kandi yitabiriye ibitaramo byinshi uyu mwaka wa 2012.
– Theo Bose Babireba : Nubwo uyu muhanzi bitari bisanzwe bimuzwiho cyane, uyu mwaka wa 2012, Uwilingiyimana Theogene abenshi bazi ku izina rya Theo Bose babireba nibwo yasohoye amashusho menshi kandi noneho meza akoranye ubuhanga ywe agaragara neza kurusha andi yakoraga imyaka ishize y’indirimbo ze. Theo kandi yitabiriye ibitaramo byinshi cyane uyu mwaka yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo aho yagiye agaragaza imbaraga nyinshi.
– Cpt Simon Kabera : Kimwe kitari gisanzwe cyagaragaye kuri uyu muhanzi uyu mwaka wa 2012 ni ukwitabira ibitaramo byinshi cyane bya gospel kandi akaba ari umwe mu bahanzi bake buri gitaramo cyose yitabiraga yaririmbaga mu buryo bw’umwimerere (Live), yewe rimwe na rimwe ugasanga afite itsinda ry’abacuranzi n’abamwikiriza (Backors). Uyu mwaka Cpt Simon Kabera yakoresheje imbaraga nyinshi cyane mu buryo bwo gucuranga no kuririmba mu bitaramo bitandukanye.
Dusoza iyi nkuru reka tubabwireko hari n’abandi bahanzi baririmbira Imana (Gospel artists) kandi umuntu atakwirengagiza bakoresheje ingufu zitari nkeya uyu mwaka wa 2012, ndetse bakaba ari na benshi gusa muribo abaza imbere twavugamo nka Gaby Irene Kamanzi, Bahati Alphonse, Bobo Bonfis, Alarme Ministries, Beauty fo Ashes, Mama Zoulou, Eddie Micho, Alcene Manzi ndetse n’abandi.
Inkuru mumafoto:
Kuri ubu, ngo bamwe mu byamamare mu byiciro binyuranye ku isi baba bari mu idini cyangwa se itsinda ribamo abantu bayoborwa n’imbaraga za Shitani rizwi ku izina rya Illuminati.
Illuminati kandi ivugwa ko yaba ari yo iyobora isi, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye.
Bamwe mu bikomerezwa rero ngo baba bari muri Illuminati, harimo nk’umuririmbyikazi Lady Gaga. Igituma abantu bavuga ko Gaga yaba ari muri Illuminati, ni uko mu ndirimbo ze nyinshi usanga akoresha ibimenyetso bikoreshwa n’abari muri Illuminati.
Ubwo yari mu kiganiro gihita kuri Radio Authentic cyaciye kuri iyi radiyo kuwa gatandatu cyitwa Cukumbura, Intumwa Gitwaza yavuze ko atabarizwa muri Illuminati kuko yayirwanyije kuva kera ndetse ko yigishaga yerekana ububi by’ababarizwa muri Illuminati.
Yagize ati “Narwanyije kuva kera abakoreshwa n’iyi myuka mibi, urumva sinarwanya aho ndi; mfite amakasete y’uburyo nigishaga muri Kaminuza uburyo iyi miryango yose iri aba Illuminati ikora.”
Ku bijyanye n’abamubajije ko yaba afite abamurinda (bodyguard); aha Apostle Gitwaza yagize ati “Njyewe ntabwo ndindwa n’umuntu ahubwo mfite gusa nk’abafasha kuntwaza igikapu, kuko ndindwa n’Umwuka Wera.”
Ntabwo ndi umutekamutwe
Umusore wahamagaye kuri radiyo yatanze ubuhamya bw’uko yazaga gusengera muri Zion Temple aje kureba koko niba Gitwaza ari umutekamutwe, ariko uyu musore yasanze koko Gitwaza asenga Imana ihoraho.
Apostle Gitwaza kandi yongeye kugaruka ku bamukekagaho kuba ari umutekamutwe, aha yagize ati “Hari abazaga mu rusengero ngo barebe koko niba dusenga inzoka, ariko benshi babaye abakirisitu koko ubu basengera iwacu.”
Mu isengesho Apostle Gitwaza yasenze nyuma y’iki kiganiro yasengeye by’umwihariko abamwita umutekamutwe cyangwa abavuga ko ari muri Illuminati.
Apôtre Dr. Paul M.Gitwaza yavukiye mu muryango w’abakirisito. Se, Rév Pasiteri Andreya Kajabika, ari mu bantu ba mbere bakijijwe ubwo yahuraga n’abamisiyoneri b’abapantekote baturukaga mu Busuwisi, baza kubwiriza ubutumwa muri Kongo y’Iburasirazuba.
Apôtre Dr. Paul M.Gitwaza yakiriye Yesu nk’Umukiza ku myaka icyenda, abatizwa umubatizo w’Umwuka Wera ku myaka 12. Yatangiye ikibwiriza cye cya mbere afite imyaka 14. Yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu, ari yo Dogitora mu iyobokamana (Theology), mu mwaka wa 2007 mu ishuri ryitwa “International Graduate School of Ministry” muri Bellevue, i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, avuga ko Imana yamuhamagariye kujya mu Rwanda kubwiriza ubutumwa bwo kwihana, kubabarira no gutunganya inzira, kugira ngo u Rwanda ruhinduke ubuturo bw’Imana. Ibyo biboneka muri Zaburi 132:13.
Mu iyerekwa yagize mu mwaka wa 1992, harimo ko agomba gushyiraho Minisiteri y’Ububyutse yitwa “Authentic Word Ministries International,” igamije gutegurira inzira Yesu Krisito. Ibyo biboneka muri Amosi 4:12.
Illuminati bamwe bita idini rya Shitani, ngo ikoresha abantu bakomeye kandi bazwi ku isi baba abahanzi, abanyapoliti n’abandi bantu bakomeye. Icyo basabwa gusa, ngo ni ukwemera kuyoborwa n’imbaraga za Shitani, icyakora ngo iyo uyirimo ntukore ibyo utegekwa ubura byose. Illuminati bivugwa ko yatangijwe bwa mbere tariki ya mbere Gicurasi 1776.
inkuru dukesha imbere.com
Nkuko twabitangarijwe n’ ubuyobozi bw’ Itorero rya Pentecote ry’ ububyutse rikorera muri Mozambique (IGREJA PENTECOSTAL DE REAVIVAMENTO EM MOCAMBIQUE mururimi rw’ Igiportugal rukoreshwa muricyo gihugu) Iri torero rimaze imyaka 6 rikaba umubare munini w’abarigize ari abene igihugu.
Uyu murimo w’ Imana ntiworohera abawukora bitewe n’ impamvu zitandukanye aha twavuga nko kubura amikoro kandi abafite inyota y’ ubutumwa bwiza ari benshi. Cyane ko iki gihugu ari igihugu gifite ibice byinshi bitarageramo ubutumwa bwiza.
Indi mbogamizi kubakora umurimo wo kujyana ubutumwa muri iki gihugu ni imbogamizi z’ indimi zitorohera abaziga, ikindi n’ imico gakondo y’amako atandukanye atuye iki gihugu, ibyo byose hamwe n’ ibindi tutavuze ni imbogamizi z’ ubutumwa bwiza ariko hamwe no gusenga kw’abantu b’ Imana imiryango ikomeye igenda ikinguka.
Nubwo twavuze izo mbogamizi zose ubutumwa bwiza buravugwa.Mu mujyi wa Maputo hamaze kuboneka insengero 6 ,itorero rimaze kugera mu ntara 4 z’ iki gihugu. Mu materaniro hakoreshwa ururimi rw’indimi z’amahanga n’igi Portugal. Hari n’umudugudu ukoresha igi Portugal n’igiShangaana.
Mu gusoza umwaka wa 2012 mw’itorero rya Maputo abagera kuri 35 barabatijwe mu mazi menshi. Dusoza iyi nkuru turasaba abasomyi ko bakwita ku gusengera ibihugu bitarageramo ubutumwa bwiza cyane ko Yesu yavuze ko ibisarurwa ari byinshi ariko abasaruzi ari bake dukomeze kwinginga nyir’ ibisarurwa yohereze abasaruzi.
Ikindi, inkunga yawe irakenewe muri uyu murimo w’ Imana niba utabasha kubwiriza ubutumwa bwiza Shyigikira aba misiyoneri (missionaires) bari mu murimo w’ Imana izakubara nk’uwajyanye nabo mu butumwa bwiza. Ubu hari ibihugu byinshi byahagurukiye kujyana ubutumwa bwiza mu majyepfo ya Africa aha twavuga nk’ Itorero rya Pentecote ry’ i Burundi CEPBU ryohereje abamisiyoneri muri ZAMBIA- MOZAMBIQUE n’ahandi henshi ku isi.
Abantu bataramenyekana bitwaje ibinyundo bya rutura kuri uyu wa gatanu tariki 4 Mutarama 2012 binjiye I yerusalemu ku musozi wa Sioni ahari imva y’umwami Dawidi maze barayihondahonda bikomeye ibi bikaba byatumye komite ishinzwe kubungabunga ahantu hatagatifu hamwe n’amatorero y’abayahudi akomeye mu gihugu cya isiraheli yahise asohora itangazo risaba abakiristo kwigaragambya mu maguru mashya.
Igituro cyitiriwe umwami Dawidi kiri ku musozi wa Sioni(mount zion)
Urubuga rwa interineti www.fr.lpj.org/ rutangaza ko ibi bibaye ku nshuro ya kabiri mu minsi icumi ishize gusa akandi gatsiko k’abantu bataramenyekana na magingo aya baje ku gituro kiriho imva y’umwami Dawidi bayihondagura inyundo, igikorwa cyafashwe nk’ubushotoranyi bukomeye cyane,ibi bikaba byatumye komite ishinzwe kubungabunga ahantu hatagatifu hamwe n’amatorero y’abayahudi akomeye mu gihugu cya Isiraheli yahise asohora itangazo risaba abakiristo kwigaragambya vuba vuba mu rwego rwo kwamagana agashinyaguro kandi banasaba ko abo bagizi ba nabi bahita bashakishwa bagashyikirizwa ubutabera.
Dore Imva y’umwami Dawidi yafotowe imaze guhondagurwa
Mu mateka y’igihugu cya Isiraheli ,Umwami Dawidi azwiho kuba ari we mwami Imana yakoresheje ikura igisuzuguro ku bwoko bwayo bw’abisiraheli ,iteka bwahoraga buhanganye n’abafilisitiya aha uwari uhagarariye ingabo z’abafilisitiya yaje kwicwa na Dawidi ataraba umwami yari akiri agasore kakibyiruka.
source: urugero.com
Kuri iki cyumweru dusoje tariki ya 06.01.2013, muri Serena Hotel habereye igiterane kigamije kwerekana umugore mu muhamagaro.
Ukinjira mu marembo ya Serena Hotel, wabonaga abantu ari benshi bitabira kwinjira mu cyumba cyari giteganijwe kuberamo igiterane cy’umunsi umwe. Ugeze mu cyumba (salle) imbere, wabonaga hatatse hateguye neza, indangururamajwi na zo ziri ahantu zitabangamiye abitabiriye iki giterane. Abakristu baturutse mu matorero atandukanye, wabonaga bicaye, bamwe bahagaze mu mpande abandi bahagaze mu miryango y’aho binjiriraga ku buryo hari n’abari bahagaze hanze kubera kubura uko binjira. MC(Master of ceremony) yasusurutsaga abakristu aho yanyuzagamo agatera urwenya, ibi byatumye igiterane kirushaho gushyuha.
Nkuko byari biteganijwe, hatangiye higishwa uko umugore ari ubuzima ibi bikaba byagarutsweho na Pastor Fifi Cameroon, impamvu umugore atanga ubuzima nuko yahawe umugisha akabasha gutwita umuntu akavuka mu gihe aba yaramumaranye amezi icyenda mu nda. Aha akaba yavugaga ku mugore n’umuryango akaba yagaragaje ko umugore atanga icyo afite bivuze ko ari umutima mwiza cyangwa umubi yabiguha.
Pastor Christine Gatabazi, mu nyigisho yatanze yavuze ko abagore bagomba gukora nkuko Miriam na maman we babishoboye. Yigishaga ku mugore mu murimo w’Imana. Pastor Liliose Tayi, ku mugore n’umuhamagaro yavuze ko agaciro k’umugore kari mu cyo Imana imugira cyo, bityo kugira ngo babashe kwisobanukirwa ariko basoma mu gitabo cy’umubwiriza 10:7. Nyuma yo kumva inyigisho zari zateguwe, Liliane Kabaganza yahawe umwanya araririmba maze imbaga yose irahimbarwa, dore ko hari abamaman bazi kubyinira Imana. Si we wenyine kuko na Gaby Irene Kamanzi na we yaririmbye nkuko bari babyiteguye, Asaph Drama Team na Shekinah group nabo bari bitabiriye iki gitaramo aho bahimbaje Imana bituma abantu bizihirwa.
Diane Nkusi nk’uwateguye iki giterane, yashimiye abamubaye hafi k’ibitangazamakuru bitandukanye, Serena Hotel ariko by’umwihariko ashimira Eric muri Moriah Entertainment Group. Iki gikorwa yasenze kuva kera kugira ngo kizabe none arashimira Imana yo yabanye na we mu myiteguro yose kugeza gishojwe. Tubabwire ko igiterane Women and destiny in divine connection kizajya kiba buri mwaka, aho bazajya bigisha ku muhamagaro w’umugore mu muryango, ikindi nuko batekereza kuzigisha ku mugore mu itangazamakuru n’ibindi.
Kuri icyi cyumweru taliki ya 06/01/2012 mu Rurembo rwa Kibungo ADEPR, Paroisse KIBUNGO , Chapelle KIBUNGO Ville habaye uruzinduko rwa Chorale BOAZ ikorera umurimo w’Imana kuri Chapelle ya RUBIMBA muri iyo Paroisse ya Kibungo maze habaho igiteramo cy’indirimbo z’Imana giherekejwe n’ijambo ry’Imana
Iyi chorale BOAZ ikorera umurimo w’Imana kuri Chapelle ya RUBIMBA, muri Paroisse ya KIBUNGO itorero rya ADEPR kandi ikaba yaratangiye uwo murimo mu mwaka wa 2006 igizwe n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bake bari mu Itorero icyo gihe, yagiye ihura n’ibibazo bitandukanye birimo ubushobozi buke, umwanya muto wo guhura no gukorera Imana kuko yashoboraga guhura mu biruhuko gusa
Umubare w’abaririmbyi wagiye wiyongera kugeza ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi 35 bari mu byiciro bitandyukanye : amashuri yisumbuye, university, abazirangije kimwe n’abatarabona akazi, ifite abaterankunda bo mu Itorero kimwe n’abo hanze kuko iyo yateguye gusohoka ishyiguikirwa n’abantu benshi.
Mu rugendo yakoreye kuri CHAPELLE KIBUNGHO VILLE yagiye iherekejwe n’abaterankunga benshi bari mu buyobozi bw’Itorero, abayobozi mu byiciro bitandukanye ndetse n’abakristo muri rusange
Mu buyobozi bw’Itorero yaherekejwe na Evangelist HABYALIMANA Eliezer kandi yakirwa n’Abayobozi ba Chapelle kibungo ville ari bo Past RURANGWA Jean de Dieu na Evangelist KIMONYO Faustin bose bafatanya kuyobora iyo Chapelle
Mu materaniro ijambo ry’Imana ryavuzwe na HABYALIMANA Eliezer yashimangiye ko Imana ishaka ko abantu BIHANA IBYAHA, BAGIRA URUKUNDO kandi BAKANESHA IBYAHA (Ibyahishuwe 2 :1-)
Indirimbo zaririmbwe zashimangiye ayo magambo maze itorero ryose rigaragaza akanyamuneza ku maso
Mu gusoza icyo gitaramo, hatanzwe impano ztangwa na Chorale BOAZ maze zihabwa Evangelist KIMONYO na Past RURANGWA Jean de Dieu kuko iyi Chorale yibutse ko abo bayobozi bombi bigeze kuyobora Chapelle ya RUBIMBA kandi ngo mu gihe cyose babanye akaba ari nta kibi hagati yabo bibuka.
Izo mpano zakiranywe amarangamutima ku buryo budasanzwe kuko bitari biherutse ibintu nk’ibi mu materaniro asanzwe kandi zaherekejwe n’amagambo yuzuye urukundo rusaze ku buryo haba abaririmbyi ba Chorale BOAZ bazitanze haba n’abazihawe bose bishimye birengeje, byongeraho abakristo babikurikiraniraga hafi.
Igitaramo cyasojejwe ku buryo butumvikana kuko abari bacyitabiriye bari bagifite amashyushyu yo kumva indirimbo nyinshi iyo Chorale yari yateguye.
Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benyamini Netanyahu yaraye atangaje ko Isiraheli igiye kubaka uruzitiro rushya rw’umutekano ruyitandukanya na Siriya. Uru rukuta ngo bakaba bagiye kurwubaka mu rwego rwo kurinda Leta y’abaheburayo ibitero by’ubwicanyi n’ibindi bikorwa by’ubwicanyi.
Amakuru atangazwa na Radio mpuzamahanga y’abafaransa (RFI) avuga ko nyuma y’umupaka utandukanya Isiraheli na Misiri uri mu nkengero z’a Golani, Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli yatangaje ko Isiraheli igiye kubaka uruzitiro rushya rw’umutekano mu nkengero z’iki gihugu zigitandukanya na Siriya kugira ngo igihugu cya Isiraheli kitazigera kigerwaho n’ubwicanyi ndetse n’ibindi bitero bikorwa muri Siriya kubera ko ngo hari impungenge z’umutekano muri Siriya kuva aho ingabo za ONU zahaviriye ndetse no kuva igihe bamwe mu basirikare ba Siriya basubiriye inyuma bakifatanya n’umutwe w’igisirikare cy’abayisiramu ku isi Jihad.
Uru ruzitiro rukazaba rusa neza n’urwashyizwe ku mupaka wa Isiraheli na Misiri. Impinduka nto zizaba bizaterwa n’impamvu z’indeshyo z’ubuhagarike bw’uru ruziriro rwa Misiri Golan. Hari ibirometero bisaga icumi bimaze kubakwa kuri uru ruzitiro hakaba hasigaye ibigera kuri mirongwitandatu nabyo bikazarangirana n’uyu mwaka. Uyu mwaka ukazarangira Isiraheli ifite uru ruzitiro rw’umutekano wayo.
Gusa ngo mu byo Isiraheli yiteze harimo n’amagambo atandukanye menshi ku rwego mpuzamahanga kuri uru ruzitiro rwubatswe, kimwe n’ayabayeho igihe Isiraheli yubakaga urwa Golan mu ntambara yo mu 1967.
Inkuru dukesha urugero.com
Igikorane categuwe n’umuryango w’umukuru w’igihugu carabandanije ejo kuwa kane igenekerezo rya 27 kigarama umukuru w’igihugu akaba ariwe yasiguriye ijambo ry’Imana abari baje muri ico gikorane.
Mu nsiguro yiwe,umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza yarasiguriye bimwe bishimishije abari baqje mu gikorane kiriko kibera i Ngozi categuwe n’umuryango w’umukuru w’igihugu aho yabasiguriye akamaro ko gukora ivyiza n’ivyamwa biva muri ivyo vyiza ku muntu wese yihaye kubikora.
Yishimikije ijambo ry’Imana dusanga muri Bibiriya mu gitabo ca Esiteri igice ca gatandatu umurongo wa mbere gushika k’umurongo wa cumi na rimwe ari naryo rufatiro rw’indwi y’amasengesho yateguwe n’umuryango w’umukuru w’igihugu i Buye muri Komine Mwumba mu ntara ya Ngozi,umukuru w’igihugu yarerekanye ko atagikorwa ciza cokorwa ngo kireke kuzana ivyamwa vyiza.
Kubw’ayo majambo,umurinzi asanzwe wo ku ngoro y’umwami yaronse ikibanza ca kabiri mu ngoro abahora bamuraba nabi mbere bari bagomvye no kumwica barorera kubera igikorwa ciza yakoze aho yakijije umukoresha wiwe igihe yari mu bihe bitoroshe.
Uyo mutama Moridekayo avurwa muri iryo jambo ry’Imana akaba yakurikirana impfuvyi Esiteri akongera akmusengera imbere yuko aba umwamikazi.Umukuru w’igihugu rero yarasiguriye urwaruka rwari ngaho ko Moridekayo yobabera akarorero mu gukora ivyiza ku munsi ku munsi.
Umukuru w’igihugu akaba yarabahanuye ko bokora ivyiza umwanya wose,aho bari hose kuko ari umutahe munini na cane cane k’urwaruka kuko vyama bibonekako gukora iciza bifise inyungu nyinshi.
Iri jambo nyene akaba ariryo umukuru w’igihugu yari yasiguriye urwaruka mu nyigisho zari zatunganijwe mu gatondo ahari hitavye n’umushikiranganji w’urwaruka, inkino n’imico kama.
Inkuru dukesha igihe.bi
Ubwo Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Paul Kagame, yari mu masengesho yo gushimira Imana ko yarinze u Rwanda mu mwaka wa 2012 no kuyiruragiza mu wa 2013, yasabye buri wese kugira umusanzu atanga mu guteza imbere igihugu cye nta gutegereza ak’i muhana.
Amasengesho yo gusengera u Rwanda yitabiriwe na Perezida Kagame muri Serena Hotel ku wa 13 Mutarama 2012, yarimo n’abayobozi batandukanye b’igihugu.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yasabye buri Munyarwanda guteza imbere igihugu cye, hatabayeho agasigane ngo bake bakore abandi barebere ; asaba ko habaho kuzuzanya. Ibi umukuru w’igihugu yavuze ko binareba Abanyafurika bose muri rusange.
Perezida Kagame mu ijambo rye yongeye kugaruka ku ihagarikwa ry’inkunga u Rwanda rwahabwaga n’amahanga ikaza guhagarikwa n’ibihugu bimwe, avuga ko bigomba kugira isomo bisiga, ati “Sibomana, ihagarikwa ry’inkunga ni bibi ku ruhande rumwe ariko byihishemo n’ibyiza kuko bitwigisha gukanguka tukamenya isi turimo nubwo tudasiba kuyibwirwa ariko buri munsi tukabyirengagiza.”
Akomeza asaba Abanyarwanda kumva ko niba inkunga ihagaritswe, bo ubwabo bagomba kongera imbaraga mu kwikemurira ibibazo, kandi bigakorwa vuba.
Abasaba kwizera Imana mu byo bakora aho kwemera ababatera ubwoba bitwaje imfashanyo bazana muri Afurika, ati “Abaha Abanyafurika imfashanyo babagaraguza agati kugera n’aho bamwe mu bayobozi ba Afurika bagera aho kwita bagenzi babo babaha inkunga ba se.”
Perezida Kagame atanga ihumure ku Banyarwanda ko uko bazabaho biruta uko babayeho mu bihe byashize, asaba ko bakwiha agaciro bubaha Imana, ati “Abantu baruzuzanya nta muntu ubeshejweho n’undi tubeshejweho n’Imana.”
Amasengesho yo gushimira Imana ko yarinze u Rwanda mu mwaka urangiye no kuyiruragiza mu utangiye ategurwa buri mwaka n’umuryango Rwanda leaders fellowship.
Hadashingiwe ku idini abanyamatorero basengera u Rwanda
Amafoto/Village Urugwiro
Inkuru dukesha igihe.com
Kuri iki cyumweru taliki ya 13/01/2013 aho Itorero rya ADEPR Nyarugenge ishami rya Muhima rikorera habereye inyigisho z’ ijambo ry’ Imana umushyitsi mukuru akaba yari n’ Umwigisha w’ uyu munsi akaba yari Pasitori Habyarimana Desire
Mu nyigisho yagejeje ku bari bateraniye aho basaga ibihumbi 2500 yagize ati Imana igambiriye gukora ikintu gishya mu buzima bwacu. Yifashishije ijambo riri mu gitabo cy’ Ibyahishuwe 21:5 hagira hati; Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti “Dore byose ndabihindura bishya” kandi iti “Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ ukuri”
Yakomeje avuga ko Imana kugira ngo iguhe ibihe bishya byo guhembuka ugomba gukuraho imirimo ya kamere ishaje ukiyemeza ko haba impinduka mu mutima wawe.
Nyuma y’ inyigisho z’ ijambo ry’ Imana abagera kuri 54 bafashe icyemezo cyo kwakira Kristo nk’ Umwami n’ Umukiza w’ ubugingo bwabo barasengerwa banagirwa inama uko bazitwara imbere y’ ibibagerageza.
Twabamenyesha ko iri torero rya Muhima rigira igiterane cy’amasengesho buri wa 1 kandi abantu benshi bakava mu gihugu cyose baje kuhafashirizwa.
Umupasteri wo mu gihugu cya Uganda Pasitoro Amos Betungula w’itorero ry’ubwiyunge mu gace ka Mengo yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda azira gutwara umugore w’undi mugabo.
Ikinyamakuru The new Vision kivuga ko umugore witwa Peace Kiconco ngo yari asanzwe ari umuyoboke w’iri torero, nyuma ngo pasitoro aza kumusezeranya ko nakomeza kwitwara neza mu masengesho azamugira pasitoro nawe akajya amufasha mu murimo wo kubwiriza.
Umugabo w’uyu mugore witwa Reuben Mwebesa avuga ko yashyingiranywe n’uyu mugore mu mwaka wa 2009, akavuga kandi ko bafitanye abana babiri.
Umugore we avuga ko bashyingiranywe kuko hari umushinga bashakaga gushyira mu bikorwa kandi ngo bikaba byarasabaga ko baba barasezeranye, ariko ko atamukundaga na gato ko ahubwo yikundira uwo mu pasitoro kurusha uko ifi ikunda amazi.
Polisi iri gusohora ibikoresho bya Reuben Mwebesa umugore yazanye kwa pasiteri
Uyu mugore kandi anavuga ko mu bana babiri umugabo we avuga ko bafitanye, umwe muri abo bana atari uw’uwo mugabo, ko yamubyaranye n’undi mugabo.
Mu gihe kigera ku mezi 6 uyu mugore yari amaze ari umuyoboke w’iri torero, ngo yagiye agaragaza ubucuti budasanzwe n’uyu mu pasitoro, waje no ku musaba kwimuka mu rugo rwe akaza kuba hafi y’urusengero bakaba ngo bateguraga ubukwe mu minsi mike.
Uyu mupasitoro ngo yabwiraga uyu mugore ko yashatse mu buryo bwa kidayimoni, ko ndetse ngo n’umugabo we ari umudayimoni, akaba yaranamusabaga ko yaziyibagiza ko yabyaye maze ngo bagatangira ubuzima bushya.
Umugore ngo yaje kwimuka iwe, ndetse animukana bimwe mu bikoresho by’umugabo we, maze yigira kwibera hafi y’urusengero aho pasitoro yari yamukodeshereje inzu, ari naho polisi yasanze uyu mupasitoro aryamanye n’uyu mugore ikamuta muri yombi.
Uyu mu pasitoro ngo yatangaje ko akunda cyane uyu mugore ko ndetse ngo yiteguye no gushyingiranwa nawe.
Inkuru dukesha urugero.com
Iyo ugeze mu mirenge ibiri ihana imbibi yo mu Karere ka Kayonza ariyo Kabarondo na Rwinkwavu, uhasanga insengero zitandukanye za Gikirisitu, uretse kiriziya Gaturika izindi zikaba zemera umubatizo wo mu mazi menshi, mu gusohoza uko kwemera kw’abizira bashya babo, izo nsengero zikaba zifite henshi zibabatiriza abizera babo bashya ariko hamwe muri ho isuku yaho ikaba ikomeje gukemangwa.
Uturutse mu rusisiro rwa kabarondo werekeza hamwe mu habatirizwa, twafashe urugendo ry’isaha n’igice n’amaguru, hakaba ari mu murenge wa Rwinkwavu mu kagari ka Mbarara, uhageze hari imirima abaturage bahingamo, hepfo gato hari igishanga, kwambuka icyo gishanga unyura kukiraro kigizwe n’ibiti bine n’icyuma kimwe, munsi yacyo hanyura amazi atemba, kuruhande hari urufunzo, ibitovu, ibyatsi n’ikizenga kinini cy’amazi, ku nkombe z’amazi hari ababyeyi babiri n’umusore umwe barimo kuhafurira imyenda, mukuganira nabo batubwira ko ari aho umubatizo usanzwe ubera. Ntibyatinze abantu benshi baje kubatizwa baba barahasesekaye, ndetse n’igikorwa nyir’izina cyo kubatizwa cyiratangira, mu kwinjira muri ayo mazi uruhande rumwe ruhindutse ubyondo urundi barabatirizamo abantu, kuburyo ubonako ahabatirizwa hatari isuku na gake.
Mugusoza uyu muhango byaduteye amatsiko tuganira n’Umushumba w’itorero rya ADEPR Paroisse ya Kabarondo Reveland Pasteur NYABUTSITSI Etienne, tumubaza urwego bafatamo aha hantu babatiriza, atubwirako kuhaza nabo batahishimiye, ngo ni amaburakindi cyane ko uretse kuba hatari isuku ngo ni na kure cyane, ngo kuri bo mu gukemura iki kibazo itorero ngo rikaba rifite umushinga wo kubaka aho bazajya babatiriza hafi kandi hagezweho, hakazaba ari kurusengero rushya rwa Paroisse benda kuzuza aho kabarondo,gusa ariko uyu ngo akaba ari umushinga ukiri mu nyigo.
Naho Pasteur Daniel MUHEREKEZA uyobora urusengero rw’INKURUNZIZA I Kabarondo we yatubwiye ko iki kibazo bagifite koko ariko ngo mugihe batarabasha kwiyubakira aho babatiriza (Yorudani), bo ngo bahisemo kujya batega bakajya kuri Muhazi, kuko ari ho hagerageza kugira isuku kurusha aho
Nk’uko kandi twabitangarijwe n’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, mu murenge wa Kabarondo Madame Veronique MUKANSANGA,kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Mutarama 2013 ngo ku ruhande rw’ubuyobozi bw’iyi mirenge iki kibazo cy’isuku nke igaragara aha habatirizwa, bamaze kukimenya ndetse ngo baragihagurukiye kuburwo harimo gukorwa ibiganiro ku mpande zombi bireba, ndetse anatubwira ko yizera adashidikanya ko kizakemuka vuba, ngo nk’uko basanzwe bakorana neza n’abanyamadini muri gahunda zitandukanye nko kurwanya ibiyobyabwenge, gushishikariza abaturage ubwisungane mu kwivuza n’ibindi, ngo iki nacyo ntago kizananirana, nyamara n’ubwo iyi suku ikemangwa abakirisitu baba baje kubatizwa n’ababaherekeje usanga akanyamuneza ari kose ndetse ntibinababuze no guciya akadiho.
Inkuru mu mafoto:
Taliki ya 20/1/2013 kuri icyi cyumweru, Korale Gatsata yasuye Gatagara mu magepfo ishyiye imfashanyo abana bahaba batishoboye n’abafite ubumuga biga mu mashuri ya “Ngeraho umpumurize”
Ubwo bageragayo mu masaha ya saa sita bakaba basuye ibitaro abo bana bavurirwamo, ndetse naho barara nyuma bakorera igitaramo ku ishuri ryabo banasangira ijambo ry’Imana rihumuriza, ibyo kurya no kunwa ndetse baboneraho no kubaha amafaranga y’u Rwanda Miliyonie ebyiri (2.000.000Frw). Muri uyu muhango kandi Korali Gatsata ikaba yaboneyeho umwanya wo kuririmbira aba ban adore ko nabo bayakiriye hamw enabari bayiherekeje bayiririmbira.
Amwe mu magambo yahavugiye, harimo ury mushumba wa ADEPR Gatsata waje aherekeje iyi Korale, ijambo ry’umuyobozi wa Projet Fasha Gatagara Bwana Bukuru ndetse nirya Soeur Marie umuyobozi wiryo shuri abana bigaho bose bakaba bashimwe icyo gikorwa kandi basabako nandi ma Korali yaboneraho akajya akora ibikorw ankibyo byo gufasha ntibahagarikire ubuhanzi bwabo gusa ku kuririmba no gusohora ama albumu cyangwa ibitaramo ahubwo bakanarangwa n’ibikorwa.
Nkuko twabitangarijwe na Minani Desire President wa Gatsata Choir yadutangarije ko kuva batangiye inkunga yose abantu bagiye bemera ingana na 2,000,000 Frw, uyu munsi bakaba bazanye kimwe cyakabiri cyayo andi bakazayohereza mu minsi mike abiyemeje kuyatanga bose bayatanze.
Desire yadutangarije ko ibikorwa nibi byo gufasha bazabikomeza bitarangiriye muri HVP Gatagara ya Nyanza ko ahubwo nahandi hose bazabona bikenewe kandi babishoboye bazajya bafasha yaba abemera Imana cyangwa n’abatayemera kuko yewe nibyo bikorwa bishobora gutuma bakizwa bagahinduka.
Uyu musaza yazize urw’ikirago
kuko yari amaze igihe arwaragurika.Niwe wabaye
umukristo wa mbere w’itorero rya ADEPR
dore ko yabatijwe kuwa 31/12/1943 akaba yaramaze imyaka ikabakaba 105 dore ko yavutse mu 1908.
Mu mwaka w’1940 nibwo aba misiyoneri bakomoka
muri Suede (Soma Suwede) bakandagiye
kubutaka bw’ u Rwanda ahitwa i Gihundwe
muri Cyangugu baje kuvuga ubutumwa
bw’Iyobokamana.
Mu w’1943 nibwo Sagatwa Rudoviko Umunyarwanda
wa mbere wo muri ADEPR yakiriye
agakiza bwa mbere, nyuma y’uko yabanje kuba
umuzamu w’Aba misiyoneri ndetse akaza no
kuba umusemuzi wabo.Icyo gihe yakira agakiza ,
yari afite imyaka mirongo itatu n’ibiri, umuzungu
wamubatije we yari afite imyaka mirongo ine.
Nyuma yo kubatizwa, Sagatwa Rudoviko yagize
ati :”Mvuye mu rupfu ngiye mu buzima”,
aha kandi uwa mubatije nawe yahise agira ati :
”Nibyo koko uvuye mu rupfu ugiye mu buzima,
ubaye umwe, ariko hari igihe muzajya mubara
umubare w’Abapantekote mu Rwanda umunsi
wire mutarabarangiza!”.
Uyu musaza Sagatwa Rudoviko yari atuye i Gihundwe
, yakundaga gusenga cyane kuko atajyaga
akererwa mu materaniro yo ku cyumweru
dore ko yari Pasitori mu rurembo rwa
Gihundwe.
Umumisiyoneri wa mbere akihagera mbere yo
kugira ikindi cyose akora yagize ati : ”Nje mu
Rwanda nzanye ubutumwa bwiza bushorewe
n’umwuka wera kwigisha Abanyarwanda kuva
mu byaha bagakurikira Yesu”.
Inkuru dukesha urubuga rwa ADEPR.rw
Umuryango witwa Opens Doors USA uremeza neza urupfu rw’abakristo babiri, ukaba unagaragaza uburyo bagiye bicwa aho umwe yarashwe arimo kuva mw’ishuri rya Bibiliya mugihugu cy’Ubushinwa,undi nawe yiciwe munkambi zimfugwa muri Koreya yamajyaruguru.
Uwo muryango ukaba urega igihugu cya Koreya y’amajyaruguru ibikorwa bibi gikomeje gukora gihohotera abakristo muburyo butandukanye aho bafatwa bakicwa abandi bagafungwa muburyo bunyuranyije namategeko.
Tubibutseko Koreya yamajyaruguru iherutse kuza kumwanya wa mbere kurutonde rw’ibihugu bihohotera abakritso, urwo rutonde rukaba rwari rwashyizwe hanze numuryango witwa the watchgroup.
Tubibutse ko uko imyaka igenda ihita ninako ihohoterwa kuba kristo ikomeje kugenda ifata indi ntera idasanzwe aha twabaha urugero rugufi mubihugu byabarabu umunsi kumunsi ntihabura igihugu kimwe mubyabarabu gihohotera umukristo, cyane cyane Ubushinwa ndetse na Misiri . ukaba wakwibaza uti Isi iragana hehe?
Soma amakuru arambuye kuri :www.christianpost.com
GBU ni umuryango wa Gikristo ukorera mu ma univerisites yose mu rwanda no hanze yarwo, ukaba udashingiye ku idini na rimwe ahubwo ugakorana na amadini murwego rwo kugirango abantu basobanukirwe Imana kandi banayimenyekanishe biciye mu ijambo ryayo Bibilia yera. Basakaze ubutumwa bwiza
Ni muri urwo rwego na kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) abanyeshuri biga muri iyo kaminuza baturutse mu matorero atandukanye yemera Yesu nk’umwami n’umukiza bishyize hamwe batangira umurimo w’Imana muri iyo kaminuza batangiye ari bake ariko kubera ko Imana ari iyo itangiza umurimo wayo baje kugenda biyongera baba benshi indi mbogamizi bagiye bahura nayo niyo kutagira ibyuma bya muzika byo kwifashisha mu ivugabutumwa dore ko badakora ivugabutumwa muri ULK gusa ko bajya mu bigo bya mashuri ya secondaire no mu byaro ahantu hatandukanye munsengero bajyana yo ubutumwa bwiza kandi muri uwo muryango wa GBU ULK bafitemo ibice bibiri hari GBU DAY biga kumanywa abo bakora umurimo w’Imana muri break mu karuhuko k’iminota 30min abaga nijoro nabo GBU EVENING bakora umurimo w’Imana mu karuhuko.
Imana yagiye ifasha uwo muryango doreko nubwo biga muri kaminuza hari bamwe baba bafite ibibazo bitandukanye hagiyeho amakomite ayobora uwo murimo bakaganira nabafite ibibazo mu mubiri no mumwuka bakabibakemurira hifashijijwe amasengesho n’inama ndetse n’amafaranga.
Dukorera ivugabutumwa mu nsengero zitandukanye cyane cyane tunezezwa no gukorana ni nsengero nshya zikeneye ubufasha
Dukorana ni ibigo bya amashuri ya secondaire
Twegereye umuyobozi uyobora GBU (ULK SOIR) adutangariza ko hari igikorwa bamaze iminsi bari gutegura aricyo HAND OVER (IHEREREKANYA BUBASHA ) kuri komite icyuye igihe ni igiye gukora muri uyumwaka wa 2012-2013 kandi hakazaba igikorwa cyo gusezera kubanyeshuri barangije muri iyo kaminuza mu mwaka wa kane bakoranye nabo umurimo w’Imana ni yo mpamvu habayeho gutegura igiterane kiba ku munsi w’ejo taliki ya 27/01/2013 kuri ULK Saa munani
Ubuyobozi bwa GBU ULK muri rusange baboneyeho kubatumira muri icyo gikorwa doreko tuza turi kumwe n’umuvuga butumwa Apostre Joshua masasu Hazaba hari kandi n’ Abahanzi Bizimana Patient ndetse n’Albert muratumiwe mwese
Mugitondo cy’uwa gatanu tariki 25 mutarama 2013 ni bwo umukuru w’itorero rya Gisenyi Pastor NDINDA Onesphore yitabye Imana! Nyakwigendera akaba yashyinguwe kuri uyu wa gatandatu 26/01/13.
NDINDA Onesphore yavutse mu mwaka 1950 avukira Kingogo Muri Ngororero Binana. Yashakanye n’umufasha we MUKANTABANA Anastasie mu mwaka 1980 babyaranye abana 7 batatu bitaba Imana. ubu asize abahungu 3 n’umukobwa 1 ndetse n’abuzukuru 2.
Yatangiye ivuga butumwa afite imyaka 20 aho yakoreraga umurimo w’Imana mu gihugu cya Congo mu mwaka 1995 yaje mu Rwanda akorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR aha yatangiriye mu mudugudu wa Byahi (Zone ) aho yari mwarimu w’umudugudu ndetse akomeza avuga ubutumwa no muyindi midugudu itandukanye.
Mu mwaka 1998 nibwo nyakwigendera yahawe inshingano z’ubupasitori ayobora ku cyicaro cya ADEPR paroisse ya Gisenyi yakomeje kuyobora imidugudu nka: Calmer , Gisa Bethel na Bethfague ndetse na Paroisse ya Gisenyi ariho asoreje umurimo ku isi!
Mu ubuhamya bwatanzwe n’abamwe mu bagiye bakorana umurimo w’Imana ndetse na madamu we bose bagarukaga kuri ayamagambo:
Pastor NDINDA mu buzima bwe yarangwaga no kwicisha bugufi akunda aba kristo ayobora yunga abantu ashakisha amahoro akunda umurimo we ndetse yubaha abantu bose haba abana n’abakuru yari inyangamugayo! Imana imuhe iruhuko ridashira!
Mu ijambo rye umuvugizi w’amatorero ya pentecote mu Rwanda pastor Sibomana asezera kuri nyakwigendera yigishije imbaga yabari baje guherekeza nyakwigendera kumenya gukoresha igihe ufite mu isi wihesha agaciro ndetse usaba Imana kukwigisha kubara iminsi yo kubaho kwawe kugirango utunge umutima w’ubwenge!
Mu gusoza Inkuru nababwira kandi ko urugendo rwa pastor NDINDA rutatunguranye kuko k’umugoroba wo k’umunsi wa 4 yayoboye iteraniro! aha yakoreshaga amagambo agaragaza ugusezera ku isi nko kuvuga ngo: Imana izabashoboze gukora umurimo kandi ibyo dukora tuzabihemberwa vuba Yesu aje kutujyana twese tuzahurira yo! Atashye azize uburwayi. Imana imuhe iruhuko ridashira.
Mu gatondo ko Kuri uyu w’Imana igenekerezo rya 27 nzero 2013, umuriro mwinshi watse mw’ isoko nkuru ya Bujumbura, ivyo vyatumye abakristo benshi batagenda gusenga nk’uko bisanzwe kuko bamwe mbere bari basanzwe bafise ivyo badandarizayo abandi baraba uko vyagenze.
Nk’uko iyo nkuru yatanguye kumenyekana hose amasaha yo kuja gusenga yegereje ndetse abandi babimenyera mu mashengero , abacuruza rero ntibari bitayeho ivyo bariko bararirimba kuko baca bibuka iyo nkuru ibabaje maze bamwe baca bihutira kuja aho ivyo vyabereye kugira ngo birebere ko hari ico borokora mu vyabo.
Birumvikana ko ababimenye bataraja gusenga baciye bahindura integuro bari bateguye nko kuja gusenga mu mashengero naho nyene ataco bashobora guhindura kuko mbere na kizimyamwoto zashitse ibintu bimaze kwononekara.
Aha twovuga nk’aho twashitse mu mashengero tugasanga abakristo ari bakeyi cane, uravye nk’igikorane kiriko kibera kw’ikomine ya Kinama, imbere y’uko ivyo biba abantu baba bakubise ikibuga kikuzura benshi ku buryo vyaboneka ko ku w’Imana hazoba hari abantu benshi.
Si uko vyagenze rero kuko wabona abantu bitavye ari bake ugereranije n’iminsi iheze. Umurongozi yasiguye ko icatumye abantu bitaba ari bake vyatumwe n’iyo nkuru y’incamugongo yumvikanye muri iki gitondo.
N’ahandi henshi mu mashengero wabona ko igitigiri c’abantu cagabanutse, naho bitabujije ko integuro z’amashengero zibandanya nkuko bisanzwe.
Abarongozi baboneyeho akaryo ko kwifatanya n’abakristo gufata umwanya wo gusengera igihugu cabo kugira ngo Imana ikomeze kubaba hafi no guhumuriza benshi mubaburiye ibintu vyabo muri iyo soko kuko hakorera abantu benshi b’ibice vyose kandi ko ingaruka z’ivyo zishobora kugira ingaruka zitari nziza k’ubuzima bw’abanyagisagara ca Bujumbura bose kuko yari isoko nini kandi ikomeye.
Abakristo benshimbavuze ko ivyo vyoba vyavuye kuri satani umwansi w’abantu b’Imana.
Inkuru dukesha igihe.bi
Abanyaisiraheli bazindukiye mu matora rusange aho bagomba kwemeza niba ministri w’intebe Benjamin Netanyahu agomba kuguma ku butegetsi. Ibipimo by’ukuntu abantu bashobora gutora birerekana ko ishyaka rya Bwana Netanyahu n’andi mashyaka arishyigikiye ari butsinde ariko ko ubwiganze bwayo mu nteko nshingamategeko buza kugabanuka.
Ibyo bipimo byerekana ko ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi rimaze iminsi ritakaza ikizere ku buryo bamwe mu bayoboke bayo mashyaka bashyigikiye ishyaka rihanganye naryo rya Bayit Yehudi riyarushije ubukana mu gushaka ko ibintu bidahinduka.
Iri shyaka riyobowe n’umuherwe, Naftali Bennett udashyigikiye ko habaho leta y’abanyepalesitina mu ntara ya Cisjordania.
Abanyamakuru bari muri Israheli baravuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza byibanze ku bibazo biri imbere mu gihugu n’ukuntu ubuzima burushaho guhenda, aho kwibanda k’ukuntu Israheli yabana n’abanyapalestina mu mahoro.
Ifoto yo hejuru : Ministri w’intebe wa Israheli, Benjamin Netanyahu
Inkuru dukesha BBC
Umupasiteri w’umukristo ufite ubwenegihugu bw’abanyamerika Saeed Abedini w’imyaka 32 usanzwe utuye muri leta ya Idaho wafungiwe muri Iran kuva mu kwezi kwa cyenda ku mwaka ushize yaburiwe irengero, nkuko bitangazwa n’ikigo cy’abanyamerika gishinzwe ubutabera n’amategeko .
Uwo muryango w’abanyamerika ukaba wabitangaje nyuma yuko umuryango wa pasiteri seed abedini ugiye kumusura bakawujujubya kugeza ubwo utashye utamubonye aho babeshye umuryango we ko bamwohereje kubaganga bo kumwitaho, nyamara bikaba byari bimaze iminsi bivugwa ko yaba arimo guhohoterwa, aho buri munsi bajyaga bamukubita bakamokorera ibikorwa byindenga kamere,ibyo byakomeje kuvugwa numuryango we ko arimo gukorerwa ibikorwa byindengakamere.
Tubibutseko uyu mugabo ari umunya Iran ariko akaba afite ubwenegihugu bw’abanyamerika,akaba afite abana babiri n’umugore umwe, kurubu ubuyobozi bwa White Hause bukaba burimo gusaba Iran kwerekana aho uwo mupasiteri ari ndetse akanarekurwa uyu mugabo akaba yarafunzwe azira ko yavuze ubutumwa bwiza ntaburenganzira bw’abayobozi ahawe .
Inkuru dukesha urugero.com
umuhanzi uhimbaza Imana mu ndirimbo ze, wanakunzwe cyane muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda (UNR) ubwo yarakiri umunyeshuri wayo. Safari Peter ni umwe mu bahanzi bahimbaza Imana batangiye uwo murimo w’ubuhanzi cyera cyane.Amakuru yizewe dukesha Rwanda Gospel Magazine ni uko Safari Peter bakunze kwita Rufuku , magingo aya ubarizwa mu Karere ka Karongi,agiye kwiyamamariza kuba Intumwa ya rubanda (Umudepite) mu nteko Ishingamategeko y’u Rwanda mu gihe amatora ateganijwe kuba muri uyu mwaka wa 2013.
Twifuje kumenya impamvu nyamukuru yamuteye kugambirira gutyo,ndetse n’ukuntu yabitekereje,Safari Peter abidutangariza muri aya magambo.” Kuva nkiga mu mashuri abanza narimfite inzozi zo kuzaba Depite. Icyanteye kugira izo nzozi, njye nakuze nkunda imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame,kuva ubwo niyemeje kuzagera ikirenge mu cye nk’uko intumwa zageraga ikirenge mu cya Kristo.” Tumubajije niba azakomeza impano ye y’ubuhanzi,igihe inzozi ze zazaba impamo bikarangira abaye umudepite, Safari Peter yadusubijeko atazigera ashyira Gitari ye hasi,ahubwo ngo azaba abonye uburyo bwiza bwo kubwiriza abantu bakomeye.
Umuhanzi Safari Peter asengera muri ADEPR Kibuye I Karongi ho mu ntara y’Iburengerazuba.Icyiciro kibanza cy’amashuri ye (Troncommun) yakigiye kuri College Inyeramihigo I Gisenyi,naho icyiciro cya kabiri gisoza amashuri yisumbuye akigira muri Lyce de Gisenyi mu ishami ry’icungamutungo(Comptability).Akirangiza amashuri ye yisumbuye yahise agirwa umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri (Prefet de Displine )kuri icyo kigo arangirijeho cya Lyce de Gisenyi,ari nacyo umuhanzi Patient Bizimana yigagaho icyo gihe.Kubera za nzozi za Safari zo kuzaba Depite,muri Kaminuza yahise yiyemeza kwiga ibijyanye na Politike,yiga I Butare bimuruhije cyane ubu hashize umwaka umwe arangije amashuri ye,akaba afite ishimwe rikomeye ku Imana ye imushoboza byose,Iyo uganira nawe umusangana icyizere cyinshi cy’uko azaba Umudepite,ngo ku Mana byose birashoboka.
Tumwifurije amahirwe gusa.
Inkuru dukesha isange.com
Kuri iki cyumweru taliki ya 27/01/2013 ku cyicaro cya ADEPR Kagarama habereye igiterane cyari cyateguwe n’ ubuyobozi bwa website agakiza.org ikorera umurimo w’ Imana muri uwo murenge wa Kagarama.
Iki giterane cyitabiriwe n’abantu batandukanye hamwe n’ itsinda rikora umurimo w’ Imana kuri website agakiza.org. Umwigisha akaba yari Pasitori Desire Habyarimana.
Mu ijambo yagejeje ku bateraniye aho yababwiye ko dukwiye kwirinda kuko isi iri kwangiza abantu benshi, akomeza asoma 2 Petero 2:20 hagira hati: «Niba kumenya neza Yesu Kristo kwarabateye guhunga iby’ isi byonona ntitukongere
kubyizingitiramo kuko ibya nyuma byacu byarusha ububi ibya mbere.»
Nyuma yo kumva ijambo ry’ Imana abagera kuri 27 bahise bafata icyemezo cyo kwakira Yesu nk’ Umwami n’ umukiza w’ ubugingo bwabo. Twabamenyesha ko uru rusengero rukora amateraniro 2 , muri icyo giterane, abantu babaye benshi cyane bigeza n’ubwo bahagarara hanze.
Aya n’amagambo yagarutsweho n’ umuvugabutumwa Alice Rugerindinda mu giterane cy’ abubatse ingo cyabereye mu kagarama Ku Itorero rya ADEPR. Iki giterane cy’ umunsi umwe cyitabiriwe n’abantu benshi kandi abantu bari bafite inyota yo kumva icyo Imana ivugana nabo mu birebana no kubaka urugo.
Iki giterane cyateguwe n’ ubuyobozi bwa website Agakiza.org; kandi nk’ uko byari biteguwe ku ngengabihe y’ ibiterane n’amahugurwa kuri iki cyumweru taliki ya 27/01, hakozwe iki giterane mu rwego rwo gukangurira ingo kubana neza mu mahoro mu bwumvikane buri wese yuzuza inshingano ze.
Mu bibazo byinshi abari bateraniye aho babajije byahurizagaho, abagore bagaragaje ko abagabo batagira umwanya wo kwita ku bagore babo aho usanga badaha abo bashakanye umwanya wo kuganira, kubereka urukundo mu buryo butandukanye hakaba hari n’abagabo bafite imitungo abagore babo batazi.
Abagabo nabo bati abagore bacu bagerageze bagire isuku kandi baduhe agaciro nk’umutwe w’urugo, bati abagore benshi ni ingare.Ikindi abagabo bagaragaje n’uko badakunda abagore babatota amagambo ya hato na hato.
Umuvugabutumwa Alice Rugerindinda akaba yari umwigisha muri iki giterane yavuze ko byaba byiza buri wese abashije kuzuza inshingano ze atarebye kuri mugenzi we, kandi buri wese akabikora nk’ uzabibazwa n’ Imana kuko ariyo yatangije urugo. Buri wese akagira uruhare mu kubaka ijuru rito (Urugo rwubaha Imana)
Pastor Desire asoza aya mahugurwa yasabye abari aho ko abatarabashije kuzuza inshingano zabo ko bakwiye kwisunga ijambo ry’ Imana hamwe n’ inama z’abakozi b’ Imana. Ikindi ati abagabo kenshi ntibagira umwanya wo guhura no kuganira n’abo bashakanye ku bibera mu ngo, ababwira ko ibyiza bajya bashaka akanya ko kuganira hagati yabo bakungurana inama.
Iki gikorwa kikaba cyarasojwe no guha ubwisungane mu kwivuza abatishoboye bo muri uru rusengero rwa Kagarama bagera kuri 16
Korali Hoziyana, n’ubwo hari abagiye bayibazaho byinshi nyuma y’imyaka 35 imaze ishinzwe ariko ubu ikiba itagaragaraga cyane, kuri ubu ije ku nshuro yayo ya mbere mu kumurika umuzingo wa audio Vol 10 n’ubwo rwose mu bihe bishize ibyo kuzishyira ahagaragara batabikozwaga.
Bimwe mubyo badutangarije harimo ko baje mu itangazamakuru kubera ko igihe cyose babayeho batigeze bakorana naryo, ariko kuri ubu igihe ni iki kugira ngo bakorane naryo muri byose. Ngo bafite igikorwa gikomeye cyo gushyira ahagaragara album yacu ya 10, iki gitaramo kizaba kuwa 27/2/2013 i Nyarutarama ku itorero rya CLA.
Korali Hoziyana yavutse mu 1978 yitwaga Korali Gasave mu itorero rya ADEPR Gasave ku Gisozi. Urusengero rwa Nyarugenge rumaze kuzura mu 1980 nibwo yatangiye umurimo ari abaririmbyi bagera kuri 20 gusa nibwo iyi Korali yaje kwitwa Hoziyana maze itangira umurimo ubwo ikoresha amapendo ndetse n’ingoma z’uruhu.
Muri uyu mwaka wa 1980 nibwo yakoze album ya mbere yitwaga "Maranatha" ikorerwa muri centre franco Rwandais, maze igurwa n’umushoramali. Nyuma yaje kugura ibyuma bya Orchestre yitwaga Vox Montana yabaga Kimisagara maze abacuranzi bayo baza gukizwa bakora umurimo wo kuyicurangira.
Icyo gihe, kuri ADEPR Nyarugenge habaga abakristo 30 gusa, nyuma yo kugura ibikoresho bya muzika nibwo abakristo baje kwiyongera. Korali Hoziyana imaze kugura ibyuma bya muzika bifite agaciro kangana na 7,000,000Frw (Miliyoni zirindwi). Ngo barifuza gutangiza uburyo bwo gushaka umushinga uzajya ubaha inyungu izabafasha dore ko kuri ubu imaze kugira abaririmbyi bakabakaba 124.
Ku kibazo cy’ubwumvikane buke bwavutse muri iyi korali gishingiye ku njyana ya kera n’iyubu bananiwe guhuza bikaba byaranabaye intandaro yo kudatera imbere cyane mu miririmbire, hasubijwe ko byatewe n’uburyo itorero ryagiye ritera imbere binyuze mu iterambere ry’igihugu ndetse na muzika muri rusange, maze ugasanga hari abo bigora ndetse n’abo byorohera.
Ubwo mu minsi yashize havugwaga iby’Umunyarwanda witwa Bizimana Théoneste wandikiye Leta ya Zimbabwe asaba uburenganzira bwo gutangiza risenga shitani, akaza gutabwa muri yombi kimwe n’abandi bari barariyobotse mu nkambi, no muri gereza bakomeje kuzamura ijwi basaba uburenganzira bwo kwemererwa gusenga imyuka mibi.
Abayobozi ba gereza yo muri Zimbabwe icumbikiye Abanyarwanda n’Abanyekongo bari barayobotse iyo dini ya shitani, barakibaza niba babarekura cyangwa baguma kubafunga.
Abafunzwe bo bagaragaza ko bazira ubusa kuko ari uburenganzira bwo gusenga uko bashatse.
George Lungange, umwe muri izo mfungwa, ati ”Bafite ubwoba bwo kutuburanisha kuko nta cyaha batubonaho, hano muri Zimbabwe umuntu afite uburenganzira bwo gusenga, natwe nibatureke dusenge shitani.”
Abayobozi ba gereza bavuga ko bashatse koherereza abo bagabo mu bihugu baturukamo, ntibyakunda kuko basanze bafite impapuro zibahesha uburenganzira bw’ubuhunzi.
Nk’uko NMG ibitangaza ngo abo basenga imyuka mibi bivugira ko baramutse barekuwe bazahita bashyira imbaraga mu gushaka abayoboke bashya ku isi hose.
Ubu icyo basaba mu gihe batararekurwa ni ibikoresho byo kuba bifashisha basenga, harimo sanduku itukura, urukero n’ibindi.
Ubuyobozi bwa gereza buravuga ko nta na kimwe bufitiye mu byo basaba.
Inkuru dukesha igihe.com
Inkuba imaze gusenya urusengero rwa ADPR ahitwa i Nyarusiza mu Murenge wa Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe, uru rusengero rukaba rwari rugeze mu gihe cyo gusakarwa imaze gutwara miliyoni 35 z’amanyarwanda.
Abakirisito ba ADPR mu Mudugudu wa Bande Akagari ka Nyarusiza mu Murenge wa Kamegeri bari bakataje mu kwiyubakira urusengero, ariko saa tanu na makumyabiri z’amanywa ku wa 31 Mutarama 2013 iyi nyubako yatangiye kubakwa muri Gicurasi 2010 yikuse hasi uko yakabaye. Ba nyirayo bavuga ko bari batewe ishema no kuzayitaha kuri Pasika ya 2013 bizihiza izuka rya Yezu.
Abari hafi uru rusengero rugwa bavuga ko urwakubiswe n’inkuba rugahita rusenyuka, mu gihe abafundi bashyiragaho imireko bo bari bugamye imvura yarimo imirabyo n’inkuba yaguye muri ako gace gaherereye munsi y’uruhererekane rw’imisozi rwitwa ”Ibisi”.
Umushumba w’ururembo rwa Gikongoro mu itorero ADPR, Kabagire Charles, avuga ko iyi ari inkuru ibabaje mu gihe abakirisiti bari bitanze bagerageza kubaka inyubako ikomeye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamegeri Gahizi Faustin yahumurije abakirisitu ba ADPR muri aka gace, abizeza umuganda w’abandi baturage mu mirimo yo gusubukura iyi nyubako avuga ko yari ishema ku murenge wose.
N’ubwo inyubako yabo yasenyutse, abakirisitu b’itorero ADPR muri aka gace baravuga ko bashima Imana kuba nta muntu wahasize ubuzima bakavuga ko Imana bizera izabafasha kugera kuri icyo gikorwa cyo kubaka urusengero rujyanye n’igihe.
Uru rusengero rwasenyutse rutarasengerwamo, ikaba yari ifite uburebure bwa metero 32 kuri 15. Rwubakishwaga amatafari ahiye, kandi hagati harimo inkingi za beto (beton) mu gihe igisenge cyo cyari kigizwe n’ibyuma.
Inkuru dukesha orinfor
Amadini n’amatorero atandukanye akorera mu karere ka Nyarugenge kuri iki cyumweru bahuriye kuri sitade Nyamirambo mu masengesho yo kwamagana ibiyobyabwenge.
Bishop Nzeyimana Innocent, uhagarariye ihuriro ry’amadini akorera muri Nyarugenge, avuga ko mu butumwa bw’ijambo ry’Imana baha abayoboke babo, babibutsa ko roho nzima itarangwa no kunywa ibiyobyabwenge. Akaba ariyo mpamvu abakirisitu banyuranye biyemeje gutanga ubutumwa ku baturanyi babo harimo n’urubyiruko mu kubakangurira kubyirinda.
Bishop Nzeyimana ati “ Gahunda dufite ni ukurwanya ibiyobyabwenge tubirandura burundu, kugira ngo abafata ku ngufu n’abica abandi babitewe n’ibiyobyabwenge bacike mu gihugu, kuko byagaragaye ko ababikora baba bafashe ibiyobyabwenge.”
Nzenyimana avuga ko amafaranga atangwa ku rubyiruko rujyanwa Iwawa mu mu kubagorora, yagakwiriye kujya mu bindi, habayeho ijisho rya buri muntu mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Bishop Nzeyimana Innocent uhagarariye amadini n’amatorero akorera mu karere ka Nyarugenge
Mu karere ka Nyarugenge, abafatiwe mu biyobyabwenge umwaka wa 2012, mu mirenge 10 ikagize bagera kuri 276.
Nk’uko bitangazwa na Karisa Pierre Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko umurenge wa Kimisagara abafatanywe ibiyobyabwenge umwaka ushize baza ku isonga kurusha indi mirenge, kuko ababifatiwemo bagera kuri 56, Rwezamenyo bakaba 41, Mu mirenge yose bakaba 276.
Karisa avuga ko bifuje gufatanya n’amadini mu guhindura imyumvire yabagikoresha ibiyobyabwenge, kuko aribo bahura n’abantu benshi kandi byoroshye mu kubaha ubutumwa kuko ari abayoboke babo.
Inkuru dukesha igihe.com
Umupasitori w’umugore mu idini ry’Abasirikare ba Yesu (Eglise des Soldats de Jesus) muri Bresil, witwa Elizabete de Oliveira, yafatiwe imbere y’iteraniro yari ayoboye nyuma yo gutahurwaho ko urusengero rwe rwari indiri y’ibiyobyabwenge.
Uyu mupasiteri yatawe muri yombi ku wa Gatatu, tariki ya 6 Muatarama ahitwa Foz do Iguaçu, mu mujyi uherereye mu Majyepfo y’igihugu.
Nk’uko ikinyamakur Le Point.fr kibivuga, Polisi itangaza ko uyu mupasiteri yari amaze iminsi akekwaho gukorana n’agatsiko gacuruza ibiyobyabwenge.
Polisi yemeza ko uru rusengero rwari indiri y’ibiyobyabwenge bikoreshwa muri ako gace, kandi ko yanahafatiye intwaro, amasasu n’ibindi bintu byibwe birimo imodoka, ikaba na none yaratahuye amafoto y’uyu mupasitori yafotowe afashe imbunda.
Source: Igihe.com
yi nkuru ituruka mu gihugu cya Kenya n’iy’umugabo wahuye n’ingorane atanga inkwano ngo akwe uwo bagombaga kuzabana ariko mu gihe ubukwe bwari butaraba aza kumenya ko hari uwo yitaga umukozi w’Imana wamuciye inyuma.Uyu mugabo wo muri Embakasi( Kenya) we ari gushaka uko agaruza inkwano yatanze ku mugore we nyuma y’uko umupasitoro amusambanyije,akanamutera inda.
Uyu mugore yabwiye itangazamakuru ko atazibagirwa ibyago yagize,byamubujije inzozi ze zo kubana n’uwo yahisemo bagombaga gufatanya urugendo rw’ubuzima,umukunzi we yikundiye.
Avuga ko,umukunzi we yari yishyuye inkwano,kandi bari no gutegura ubukwe mu kwezi gutaha.Ariko mu muco wa gikirisito iwabo ,ngo abagiye kurushinga bagomba kubona inama za pasitoro mbere y’uko babana.
Umugoroba umwe nyuma y’amasengesho pasitoro yasabye uyu mugore kuza bakaganira,ariko umugore ntiyari yajyanye n’umukunzi we kuko atari buboneke,gusa ntibyamuhiriye namba.
Kuko yari yizeye pasitoro,kandi azi ko afite umugore we,uyu mugore yasubiye ku rusengero mu mugoroba, pasiteri abanza kumusengera ngo babone kuganira ari nabwo yahise amusambanya.
Umukobwa kubera ikimwaro n’ibyabaye,no kuba yaratekerezaga ko yaba yanduje izina rya pasitori ndetse n’ibyo yavuga ntibyizerwe,yahisemo kubihisha umukunzi we ndetse n’umuryango we.
Nyuma yaho uko iminsi yicumaga, yabonye igihe cyo kubyara umwana wa pasitoro cyegereje,ahitamo kubwira umukunzi we ndetse n’umuryango we iyi nkuru y’incamugongo.
Umukunzi w’uyu mugore ntiyigeze ashaka kumwumva n’akanya na gato, kuko yibazaga impamvu atahise abivuga,amubwira ko yari yiyumvikaniye na pasitoro none akaba aje kumutekaho imitwe.Umusore yahise ahagarika ubukwe,kuri ubu arasaba umuryango w’umukobwa kumusubiza inkwano yamutanzeho.
Hategerejwe icyo umuryango w’umukobwa uzasubiza umusore.
Inkuru dukesha jesus.rw
Kuri uyu wa kane, nibwo abapasiteri babiri bari mu mujyi wa Garissa ho muri Kenya, barashweho ibisasu byaje kuviramo Pasiteri Abdi Welli guhita yitaba Imana naho mugenzi we Pastor Ibrahim Makunyi uyobora itorero ry’abapantekonte mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba (East Africa Pentecostal Church) we akaba yajyanywe mu bitaro ari indembe.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Open Doors kivugako ako gace ka Garissa kazwiho ibikorwa by’urugomo ndengakamere aho muri Kenya. Ikindi kandi n’uko umutwe w’iterabwoba wa Kisilamu Al-Shabaab bavugako ariwo wihishe inyuma y’ibyo bikorwa mu gihe abakristo benshi bo muri ako gace bakomeje kwibasirwa.
Uyu mu pasitori Abdi Welli witabye Imana kubera ibyo bisasu yinjiye mu gakiza nyuma yo kubwirizwa na Ibrahim Makunyi. Muri ako gace ka Garissa hakaba hagiye gukorerwa amasengesho akomeye yo guherekeza Pasor Will ndetse bakanamagana bidasubirwaho ubwo bwicanyi. Pastor Abdi asize umudamu umwe witwa Hellen ndetse n’abana batatu.
Inkuru dukesha isange.com
Bisa nk’ibikomereye ubuyobozi bwa Isange Corporation gusobanurira benshi mu bari banyotewe ikiganirompaka cyari giteganijwe kuba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9/2/2013 ko kitakibaye. Haburaga iminsi ibiri gusa ngo kibe, dore ko cyari kuvuga ku bibazo bitandukanye by’itorero ariko harebwa ku ruhare rw’umuntu wize mu iterambere ry’itorero.
Gusa, ku rundi ruhande, bishobora kuba bigize icyo bifasha ku mpande zombi, rwaba urw’itorero cyangwa se Isange Corporation yari yateguye iki kiganiro biturutse ku gitekerezo cya benshi mu bantu bize amashuli makuru na za Kaminuza ku mpamvu z’uko bari bakeneye aho bavugira.
Mu kiganiro cy’iminita 45 ubuyobozi bwa Isange Corporation bwagiranye n’umuyobozi wa ADEPR mu gitondo cyo kuwa kane tariki ya 7/2/2013, impande zombi zaje kwemeza ko iki kiganiro gihagarara ku mpamvu zinyuranye arizo:
– Kuba ibiganirombwirwaruhame byose bivuga ku itorero rya ADEPR bikwiriye kubanza kumvikanwaho n’impande zombi, hagira rumwe rwumva bidakwiriye bigasubikwa cyangwa se bigahagarikwa
– Kuba Itorero rya ADEPR rikeneye kubanza kuvugana byihariye na bamwe mu bari bagejeje iki gitekerezo kuri Isange Corporation kugira ngo ryumve icyo bifuza
– Kuba hariho urwego ruhuza abize za Kaminuza n’amashuli makuru ONAP rukwiriye kunyuzwamo ibi bitekerezo byose
– Kuba Isange Corporation igomba gukora itabogamiye ku ruhande runaka
– Kuba hariho impungenge z’uko hashoboraga kubaho imvururu mu gihe cy’ibiganiro zitewe n’ubwumvikane buke ku bari kuzaba bitabiriye ibi biganiro cyane ko bitizewe ko nabo hagati ubwabo bumvikana ku biri mu itorero.
Umuyobozi wa Isange Corporation Bwana Ntigurirwa Pierre Claver akaba yabajije Umuvugizi wa ADEPR Pastor Jean Sibomana niba amatsinda atandukanye arimo avuga ko aharanira guha ijambo abantu bize muri ADEPR aramutse akoranye na ONAP bashobora kuyumva, asubiza ko igikwiriye ari ukumenya ibyo bagamije ndetse no kubona baca bugufi bakaganira n’itorero mbere yo kujya mu bitangazamakuru cyangwa se ku mbuga nkoranyambaga.Umuvugize yakomeje agira ati: "Mu by’ukuri ibiganirompaka natwe ntitwanze ko bibaho, ariko bikwiriye kuba byateguwe mu murongo uboneye kandi wubaka.Sintekereza ko buri muntuwese uvuga ko akeneye kuvuga yaba ari mu murongo wubaka!Hari abafite ibindi bategura kandi bisenya"
Yakomeje atangaza ko ubuyobozi bw’itorero bubabajwe cyane n’ibyo itsinda ryiyise ADEPR Young Generation rikomeje kugenda rikora rwihishwa risakaza inzandiko ndetse n’amagambo adafite gihamya, bukaba bwasabye ababikora bose kubugana maze bakaganira.Isange.com yakoze iyo bwabaga ngo imenye abo bantu maze ngo ibashe kuganira nabo kuri iki kibazo ariko ntiyabasha kubamenya.Gusa, ubu buyobozi bw’itorero bukaba bwatangaje ko ni baramuka batamenyekanye bazafatwa nk’abakwirakwiza inzandiko zibiba umwuka mubi mu banyetorero (Tract) amaherezo bakazashakishwa n’inzego zibishinzwe.Gusa, ngo icyo bimirije imbere ni uko babonana nabo bakaganira ku bibazo bakeneyeho ibisubizo binyuze mu nzira zemewe.
Umuyobozi w’itorero akaba yashimiye Isange Corporation kuba yagize ubutwari bwo kubareba kugira ngo barebe niba koko ikiganirompaka gikwiriye.Isange Corporation nayo yashimiye ubuyobozi bwa ADEPR kuba bwaremeye kuyitumira kugira ngo barusheho kunoza imikoranire no kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo habeho ituze mu itorero.
Twabamenyesha ko Isange Corporation ishyira imbere imikoranire myiza n’amatorero ryose ibintu bigamije kubaka ndetse no gushaka umuti w’ibibazo binyuze mu nzira ziboneye kandi zitabangamiye itorero.Tubararikiye kuzakurikirana ikiganiro kirambuye ikinyamakuru Rwanda Gospel Magazine kizagirana n’uyu muyobozi wa ADEPR muri nimero yacyo ya 5 izasohoka mu kwezi kwa gatatu.
Ukeneye amakuru arambuye ku itorero rya ADEPR wafungura urubuga www.adepr.rw
Ifoto yo hejuru : Uherey i bumoso ni Rev.Past.Sibomana Jean akaba ari umuvugizi w’itorero ADEPR naho i buryo ni Umuyobozi wa Isange Corporation Bwana Ntigurirwa Pierre Claver.
Inkuru dukesha isange.com
Ku rusengero rumwe bari mu mwiherero w`abagabo bubatse ingo, Pasiteri arababaza ati "Bakirisito bene data ni nde ukunda umugore we ?" Bose bamanika ikiganza bagaragaza ko bakunda abagore babo.
Pasiteri arongera ati "Muheruka kubibabwira ryari niba koko mukijijwe ?” Umwe ati “Mu gitondo nabivuze”,undi ati “Nijoro turyamye”, undi ati “Mu kanya kashize”, undi na we ati “Rwose n’ubu mvuye hanze kuri telefoni mbimubwiye !”
Pasiteri ati “Ngaho mufate telefoni zanyu mwandikemo ijambo ‘NDAGUKUNDA‘ muryoherereze abagore banyu mu butumwa bugufi.“
Abagabo bose bahita babikora bihuse n’utari afite amafaranga muri telefoni barayamuha.
Pasiteri ati “Ngaho mugurane telefoni !” Barabikora.
Hashize akanya abagabo babona twa ‘message’ tuvuye ku bagabo babo.
Pasiteri ati “Ngaho nimuzisome cyane twumve !”
Ibyo basomye :
1. "Ndumiwe sheri. Ibi ubitekereje ute ?”
2."Yoo ubaye iki..Bigenze gute we ?"
3. "Ba uretse uransobanurira nutaha iyi ‘message’ umuntu wari uyandikiye !"
4. "Ubu se ushatse kuvuga iki ?”
5. "Egoko ! Ubu se nanone urashaka ko turyamana ?"
6"Wowe uri nde wiha gukinisha ‘phone’ y’umugabo wanjye ?"
Ubutumwa bwose bumaze gusomwa barumirwa. Pasiteri arababwira ati “Ibi bibabere isomo.” Wowe urumva isomo riri aha ari irihe ?
Inkuru dukesha igihe.com
Aba ni abajyanywe mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, aho nyuma y’inyigisho bahawe n’Itore ry’Abapantikoti mu Rwanda abagera kuri 222 bafashe icyemezo cyo kureka ingeso mbi bari bafite zirimo kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge, ahubwo bakigira mu gakiza bakanabatizwa.
Uku kujya mu gakiza aba bizera bashya ba ADEPR babigaragaje ubwo babatizwaga mu mazi menshi, kandi bakaba bashimangira ko biyemeje kureka ingeso mbi zari zarabagize imbata.
Bamwe mu batanze ubuhamya bavuze uburyo bageze Iwawa kandi bakavuga ko hari impinduka bagize nyuma yo kuhagera, kuko bamwe muri bo baje bumva batabishaka kandi bakaba bari barokamwe no kunywa itabi, inzoga, urumogi, ndetse n’ibindi biyobyabwenge utaretse n’ibikorwa by’urugomo.
Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda Pasiteri Sibomana Jean avuga ko biyemeje kuba abafatanyabikorwa n’Ikigo cya Iwawa, mu binyanye no kwigisha ijambo ry’Imana, kwigisha gusoma no kwandika ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Sibomana agira ati “Nk’abafatanyabikorwa rero turifuza ko twafatanya cyane cyane mu kintu cy’ivugabutumwa cyane tukagishyira imbere, kuko ijambo ry’Imana riri mu bigorora imitima y’abantu bakongera bagasubira mu mwanya mwiza wo kuba abantu bazima bafitiye igihugu akamaro (…)”.
Bizimana Syliverien ushinzwe amahugurwa mu kigo cy’Iwawa avuga ko iki gikorwa cyo kubatizwa kw’abo bagorora bacyakiriye neza, kuko Ijambo ry’Imana baryifashishwa mu gusubiza abantu ku murongo. Uretse aba babatijwe kandi hari 13 bakiriwe nk’Abagarukiramana.
Ikigo Ngororamuco cy’Iwawa kuri ubu kurimo abagororwa bagera ku 1930, abenshi bakaba ari ababa barafatiwe mu bikorwa by’urugomo n’ibiyobyabwenge, bakajyanwa Iwawa kwigisha amasomo y’imyuga n’andi mboneragihugu abafasha kugaruka mu nzira nziza.
Inkuru dukesha igihe.com
Umupasiteri umunsi umwe yasenze Imana cyane ngo ize kumufasha mu iteraniro haboneke abantu benshi kandi abihana babe benshi muri iryo teraniro kandi yari abyizeye kuko yumvaga Imana isanzwe imukoresha ibitangaza bikomeye!
Akigera mu itorero rye abona haje abantu bake bashoboka aratangira arasenga karahava kugira ngo Imana izane abantu mu rusengero ariko mugihe agisenga imvura iragwa cyaneeee! arakomeza arasenga ngo ihagarare irushaho kwiyongera ahubwo! Bigeze aho yumva acitse intege cyane rwose kuko abonye ko Imana itakimwumvira atangira kwitotomba mu mutima yibaza icyo yapfuye na yo!?
Byatinzeeeeee ya mvura iza guhita hasigaye umwanya muto ngo iteraniro arisoze, ni uko rirangiye arasohoka ariko ababaye mu mutima ngo agere hanze abantu benshi baza bamusanga bishimye bavuga bati Pasiteri wacu Imana yawe usenga n’igitangaza pe kandi natwe tuzajya tuyikorera guhera uyu munsi! Ababaza ibyo barimo na bo baramusubiza bati ukimara kuva mu rugo iwawe Inzu yawe yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya bikomeye twagerageje kuyizimya biranga ariko mu gihe gito tubona imvura itigeze ikuba iraguye kandi igwa ari nyinshi pe nuko inzu yawe irazima kandi ntihangiritse byinshi nkuko twabonaga biri bugende.
Nuko Pasiteri arumirwa amenya ko Imana ibyo twibwira ko ari ibyago kuri twe cangwa se agahinda kuko idakoze nkuko tubishaka bishobora kuba kuba ahubwo harimo inyungu zacu nyinshiiiii kuko iturebera kandi ikatumenyera byose
Nshuti zanjye nimuze twiringire Imana kdi tuyisabe twizeye niko na Bibiliya ivuga ariko nibitanagenda uko twifuzaga dutuze dukomeze twizere kuko iba yadukijije kandi yaturemeye ibirushaho kuba byiza
Imana ibahe umugisha.
Mu gihe hari abasore n’inkumi bashyushye imitwe bitegura kwizihiza umunsi w’abakundana, Dominic Nic we nta kintu na kimwe mimubwiye. Kuva yavuka ntabwo rakundana n’umukobwa na rimwe.
Mu kiganiro n’uyu muhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana, yadutangarije ko atazi neza ibijyanye n’umunsi wa Saint Valentin. Kuva yava mu nda ya nyina ,Dominic Nic ntarizihiza uyu munsi na rimwe.
Ati: “Njye saint valentine nyifata nk’iyi minsi yose. Kuva navuka ntabwo ndakundana n’umukobwa biri serieux keretse kera tukiri mu mashuri kwa kundi wabaga wicara n’umukobwa ariko nabwo umwaka warangiraga mutandukanye bikarangira”
Dominic Nic wamenyekanye mu ndirimbo nka Ashimwe, Umubavu…aramutse abonye umukunzi yajya yizihiza uyu munsi w’abakundanye nk’abandi bose.
“Ndacyareba iminsi yanjye uko igenda yigira imbere, nimubona nzamubatangariza. Nazajya nyizihiza ntakibazo. Abahanzi bagenzi banjye dusengana baha agaciro Saint Valentin, abaririmba gospel bose ntabwo bayifata nk’indi minsi. Hari abo numva bavugana n’abakunzi babo babazanya aho bazahurira”,Dominic Nic.
Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare ku isi hose ufatwa nk’umunsi w’abakundana, uwo munsi ukaba uhurirana n’umunsi Kiliziya Gatolika izirikana ku buzima bwa Mutagatifu Valantini.
Source: inyarwanda.com
Bamwe ubu bari kwibaza icyo bishatse kuvuga, niba ari ikimenyetso kivuye mu ijuru cyangwa ari ibisanzwe, ariko bidakunze kuba kunzu ya Papa.
Inyubako izwi nka Mutagatifu Petero ikaba igicumbi cya Papa, umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yamyasheho umurabyo munini amasaha macye nyuma y’uko Papa Benedigito wa 16 yeguye.
Uyu murabyo wateje kubura kw’umuriro amasegonda macye cyane i Vatican wakubise hejuru neza neza ya Basilica St Pierre izwi cyane, ndetse na za camera zimwe zibasha kuwufata.
Iyi Bazilica imaze imyaka 500 ni imwe mu zubashywe cyane i Vatican ndetse ni nayo iturirwamo ibitambo bya Misa zisomwa na Papa.
Uyu murabyo ugaragaye nyuma y’uko Isi yose itangajwe n’iyegura ridasanzwe rya Papa Benedigito wa 16 ku myaka 85 y’amavuko wavuze ko atorohewe n’izabukuru.
Umusimbura we azamenyekana mbere ya Pasika, umunsi mukuru wa Kiliziya Gatolika. Papa mushya akazatorwa n’abacardinal 120.
source:isange.com
Umuvugabutumwa witwa Nyandwi Theodomir utuye mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge atangaza ko akora umurimo wo kubwiriza abantu mu modoka no mu maresitora, akaba yiyita umuhanuzi Eliya w’iki gihe ; kandi akaba akomeje kuzenguruka muri za minibisi avuga ubuhanuzi bwe.
Nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe, uyu mugabo wiyita umuhanuzi Eliya, yatangiye iyi mirimo muri 2004 ; abifungirwa inshuro zirenga 10.
Avuga ko adaterwa ubwoba n’uko abantu bamwita umusazi, ati "mbere bahoraga bamfuga, ariko ubu barandetse. Nta kibazo ngira kuko nkoresha indimi zose, nkoresha Ikinyarwanda utacyumva nkakoresha Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili.”
Nk’uko bimaze kugaragara mu Mujyi wa Kigali, abashoferi n’abagenzi bamwe na bamwe batangiye kwinubira abavugabutumwa basigaye bigishiriza mu matagisi.
Uwitwa Jimmy wari utwaye tagisi Nyandwi yigishirizagamo, yagize ati "baratubangamira ariko nta kundi twabigenza ; none se ko tujya kumva tukumva atangiye kwigisha ; nta muntu asabye uruhushya, kandi kuko bakunda kwicara imbere ngo babone uko bose bavuga babareba usanga hari n’igihe bateza impanuka."
Innocent Nzabona, umwe mu bari muri iyo tagisi, yavuze ko aba bavugabutumwa babangamira abagenzi ; ati "reba nk’ubu ukuntu aba asakuza kandi imodoka ari ntoya. Ubundi se abadashaka kumva imyemerere ye ntaba atubangamiye ? Rwose Polisi nibahagurukire."
Izuba rirashe
Ubuvumo bufite uburebure burenga metero ijana mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Rugarama, Umurenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge kuri Mont Kigali, abahaturiye bavuga ko hari ababwinjiramo bagiye gusengeramo.
Mukandayisenga Jacqueline, utuye hafi y’ubwo buvumo nk’uko yabitangarije Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru, ngo hari abantu bajya gusengerama nubwo buteye ubwoba.
Umusaza Uwihanganye Laurent uzi neza ubwo buvumo avuga ko atari ahantu ho kuba abajyamo bakwizera umutekano ; atangaza ko ubwo buvumo abuzi ku mwaduko w’abazungu ati "Aha niho umuzungu yacukuraga amabuye y’agaciro, hameze nk’inzu ariko ni mu kuzimu, buriya harimo ibyumba bitatu, ariko haba hateye ubwoba kuko ni harehare cyane. Mbese ugiyemo uba uteganya gupfa cyangwa gukira."
Akomeza avuga ko umuntu ashobora no kujyamo akayoba, akaba yabura inzira isohoka. Ikindi kandi, Kandi agiriyemo ikibazo gutabaza ntibyamukundira kuko terefoni ikuzimu itahamagara inyuma, ati "Gusengeramo mbona ari nko kwiyahura
Yakomeje avuga ko mbere abanyamasengesho bazaga kuhasengera bamara kwinjira n’amabandi akabinjira akabambura, ati “Ntawamenya niba nta bapfiramo kuko ntitumenya igihe binjiriye cyangwa baviriyemo”.
Mu kiganiro n’abanyamakuru mu gushyingo 2012, Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, Theos Badege, yagaragaje ko abantu bagomba gusengera ahantu hadahungabanya umutekano ko gusengera mu butayu, mu buvumo bitemewe, ati "Icyo dushaka ni uko Abanyarwanda basengera ahantu hatabagiraho ingaruka, mbese bafite umutekano, natwe tukawubacungira.”
Inkuru dukesha izuba rirashe.
Mbere y’uko amatora y’abazayobora Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR) aba kuwa 15 Werurwe 2013, hatangajwe ko mu bantu 70 biganjemo abapasiteri bari barahagaritswe mu itorero bashinjwa ibyaha bitandukanye, 40 muri bo bagaruwe ku mirimo.
Muri abo bagaruwe mu itorero nyuma yo gucibwamo ubwo muri iryo torero harimo amakimbirane, bahise bahabwa imyanya mu Ntara, Uturere n’ahandi mu buyobozi bwa ADEPR.
Ubuyobozi bw’inzibacyuho muri ADEPR nyuma yo gusesa ubwariho, butangaza ko 80% bw’ibyo bwagezeho birimo guhosha amakimbirane mu Itorero, harimo gushyiraho amategeko mashya no kuyavugurura ; Umuvugiza wa ADEPR, Pasiteri Sibomana Jean ati “Nibwira ko uko byari bimeze cya gihe atari ko bimeze ubu ngubu.”
Sibomana akomeza avuga ko abari barirukanywe n’ubuyobozi bwavuyeho mbere bongeye kwakira ati “Twashoboye kwakira abari bararenganye twakira ibibazo byabo. Mu bantu twakiriye bagera nko kuri 70, abagera kuri 40 bararenganye turabarenganura. Ikindi ni uko amategeko atari yuuyubatse neza yajyaga yitotomberwa n’abatari bake yasubiwemo aravugururwa.”
Mu mwiherero ADEPR wabereye i Muhanga kuwa 15 na 16 Gashyantare 2013, hemejwe ko ADEPR igira Indembo zihuye n’amazina y’inzego z’ubutegetsi bw’Igihugu, Intara n’Uturere ; hanemezwa abayobozi bashya bo kuhayobora bari no muri 40 barenganuwe.
Abo kandi bemerewe kugaruka mu itorero, bemerewe no kuzatora ubuyobozi bushya bw’itorero mu matora azaba kuwa 15 Werurwe 2013.
Abajya mu myanya y’ubuyobozi ku nzego zisanzwe n’inshya zemejwe (Indembo Nshya zijyanye n’Imbibi z’Intara z’Igihugu) :
1. Ururembo rw’Umujyi wa Kigali : Rev. Kayijamahe Jean na Rev. Mathias Bimenyimana
2. Urw’Amajyaruguru : Rev. Ntibarikure Jean de Dieu na Rev. Kalisa Emmanuel (wayoboye Kibungo)
3. Urw’Amajyepfo : Rev Kalisa Jean Marie (wari muri Paruwasi ya Runda) na Rev. Thadee Kiza (wari i Kabuga)
4. Urw’Uburasirazuba : Rev. Nsengiyumva Laurien (wari i Gitarama) na Rev. Bushayija Jean Bosco (wari i Gisenyi)
5. Urw’Uburengerazuba : Rev Tharcisse Kajyibwami (wari Cyangugu) na Rev Seth Munyamahoro
Usibye mu Ntara, no mu turere twose 30 turi no mu mitegekerere y’Igihugu uko ari 30, hashyizweyo abayobozi.
Abandi bahoraga ari Abashumba b’Indembo bahawe kuyobora amatorero y’Uturere ku buryo bukurikira:
Kicukiro: Rev Ruyenzi Ernest (Byumba)
Rubavu: Rev Masumbuko Josue
Nyamagabe: Rev Charles Kabagire
Karongi: Rev Daniel Uwimana
6. Naho Rev Karekezi Jean yabaye Directeur wa Institut Biblique de Gisenyi, Rev Muntu Benjamin nawe aba Directeur wa Departement d’Evangelisation.
7. Abandi bahawe kuyobora Uturere ni aba bakurikira:
Mu Mujyi wa Kigali: Nyarugenge ni Karuranga Ephrem (azabarizwa Nyakabanda) naho Gasabo ni Karuranga Edouard (azabarizwa Kacyiru)
Mu Ntara y’Amajyepfo: Kamonyi ni Rurangirwa Emmanuel uzabarizwa Runda, Muhanga ni Nyirindekwe Longin, Ruhango no Harerimana Faustin, Nyanza ni Muligo Steven, Huye ni Bizimana Bagriel, Gisagara ni Ngamije Viateur, Nyaruguru ni Nkurunziza Sostene.
Mu Ntara y’Uburasirazuba: Kirehe no Muhirwa Berchimans, Ngoma ni Habarurema Alfred, Kayonza ni Kamali Silas, Gatsibo ni Mukarage Philbert, Rwamagana ni Rwayitare Epaphrodite, Bugesera ni Rurangwa L. Segon naho Nyagatare ni Rwigema Donatien.
Mu Ntara y’Uburengerazuba: Rutsiro ni Ndimubayo Charles, Nyabihu ni Ndizeye Charles, Ngororero no Akoyiremeye Pierre, Nyamasheke ni Joseph Hakizamungu (wari waravanywe Nyarugenge Parish vuba aha) naho rusizi ni Hagenimana Vincent.
8. Abandi bashyizwe mu myanya ni aba bakurukira:
Past Rutegamihigo Come kuyobora Paruwasi nshya ya Gatare (yabyawe na Kicukiro)Past Rutaganira gukora mu Mishinga ya ADEPR, Past Nsabayezu Alfane wayoboraga DEV kuyobora Paruwasi ya Remera, Past Kamanzi Callixte kuyobora Paruwasi nshya Kamashashi yibarutswe na Kanombe, uwari Prefet des Etudes muri Ibj kuba mwarimu muri iryo shuri hamwe na Nzamutuma Sarathiel kuba Prefet des Etudes muri iryo shuri.
Twasoza tubamenyesha ko kuwa 15 Werurwe aribwo hateganijwe amatora ya Biro nshya izasimbura iy’agateganyo izaba isoje imirimo yayo.
Inkuru dukesha igihe.com na isange.com
Nk’uko amateka abivuga, Ubutumwa bwiza bwageze mu Rwanda buzanywe n’Abavugabutumwa baturutse mu bihugu cy’i Burayi. Ibi bikaba byerekana ko bari baramenye Imana cyera, biyemeza kujya kuyimenyesha abanyafurika kuko babitaga Abapagane icyo gihe.
Amateka kandi akomeza avuga ko Abamisiyoneri ba mbere bazanye Itorero rya Pentekote mu Rwanda bakometse mu gihugu cya SUWEDI, bakaba aribo bazanye inyigisho zo kuzura Umwuka, guhanura, kuvuga mu ndimi, n’indi mico igaragara kuba Pentekote.
Nyamara muri iyi minsi, muri biriya bihugu by’u Burayi, ahakomotse ububyutse mu myaka y’Ubukoroni, bigatuma ubutumwa butugeraho muri Afurika, kuri ubu batewe n’ubuyobe ndetse n’Ubuhenebere buteye ubwoba.
Ubu buhenebere ahanini bukaba buturuka ku cyo bise ngo :" Gushaka Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Bakaba bageze aho basezeranya abantu bahuje ibitsina mu rusengero.
Ni muri urwo rwego, abasore 2 bakomoka mu gihugu cya Uganda aribo Jimmy Sserwadda na Lawrence Kaala barahiriye imbere y’Imana n’imbaga y’abantu bari bitabiriye ibirori byabo ko biyemeje kubana akaramata nyuma yo kumara igihe kinini bakundana, ibi byabereye mu rusengero rwitwa Jarfalla ruherereye mu majyaruguru y’Umurwa mukuru Stckholm nk’uko tubikesha urubuga rwa Tweet.
Ubwo bambikanaga impeta, ngo aba basore bari bishimye cyane, umwe muri bo witwa Sserwanda, agira ati :” ndumva nishimye cyane birandenze kubona ubukwe bwacu bwitabiriwe n’abantu barenga igihumbi, ntibisanzwe ko inaha ku mugabane w’ i Burayi ubukwe bwitabirwa gutya, ikindi cyanshimishije ni ukubona Minisitiri mu gihugu cya Sweede nawe yaje kudutahira ubukwe sinzi uko nabivuga”.
Aba nibo basore bombi basezeraniye mu rusengero muri Suwedi
Uru rubuga rukomeza ruvuga ko abo basore bubatse amateka mu gihugu cya Suwedi kuko ibirori byabo byitabiriwe n’abantu barenga igihumbi.
Aba basore bakaba basezeraniye muri Suwedi bari barangiwe gusezerana mu gihugu cyabo cy’amavuko cya Uganda bivugira ko bari barahawe akato.
Ibi birori by’aba basore bikaba kandi byaragaragayemo Minisitiri wa Suwedi witwa Birgitta Ohlosson, unahagarariye igihugu cye mu Muryango w’Ibihugu by’I Burayi, akaba ngo yari yaje kwihera ijisho ukuntu aba basore bambikana impeta imbere y’imbaga.
Muri ibyo birori kandi, Serrwanda yatangaje ko biramutse bibaye ngombwa ko igihugu cya Swedi barimo cyaburiza indege n’umukunzi we bakerekeza Uganda, ngo bahita basamirwa hejuru bagasanganizwa igihano cy’urupfu.
Aha yanagarutse k’ukuntu mu mwaka wa 2008 yatorotse umunyururu ubwo yafungirwaga mu gihugu cye cy’amavuko (Uganda) azira gukwirakwiza igikorwa cyo kuryamana kw’abahuje ibitsina, nyuma akaza gutoroka akajya muri Swede ari naho umukunzi we yamusanze.
Inkuru dukesha jesus.rw
Muri Koreya y’amajaruguru, ni impinduka ki yabayeho ku Bakristu nyuma y’urupfu rwa Kim Jong ?
Kim Jong yari yaravuze ko muri 2012 Koreya y’amajaruguru iziteza imbere ku bijyanye n’ubukungu, ariko tubona ko icyo gihugu kitarimo kugana muri iyo nzira ubu ngubu ubwo kiyobowe n’umuhungu we Kim Jong-Un. Nubwo hari ibyatewe no kuba harabayeho icyo cyemezo cy’iterambere, ntabwo ibintu byigeze bihinduka haba kubijyanye n’ubukungu, haba no mu madini.
Itotezwa ry’abakristo ryo rirasa niryiyongereye. Uyo muyobozi musha yongereye abatasi bajejwe kumenya aho abakristu bihishe hose mu Bushinwa, bajya bafasha abakoreya bo mu majaruguru bahungiyeyo.
Mu gihugu hagati naho, ubutegetsi bwashimangiye igenzura ry’abanyagihugu, na cyane cyane abakristu. Akenshi abakristu barahagarikwa, bagatotezwa, hanyuma bakabohwa. Uwiyemeje kubafasha akatirwa urwo gupfa.
IMIYOBORO Y’IBYIRINGIRO
Ariko nubwo biri uko hari imiryango ikinguye mu buryo bw’ ibanga kubifuza gufasha no gukomeza abiteguye gupfa, (Ibyahishuwe 3 :2) Hakoreshejwe amatumanaho y’ibanga, abo bakristu batotejwe boherezwa ibiryo, imiti, imyenda, za bibiliya ndetse n’inyandiko za gikristo.Ndetse hari n’imishinga ikorera mw’ibanga imaze kuvuka. Ahanini icyo iyo mishinga ikora ni kuremamo ibyiringiro abo bakristu no gutuma bashikama bakamenya ko hari ababitayeho.
Ikindi nuko kwizera no gushikama byabo bigomba kutubera urugero. Umupastori wo muri Koreya y’amajyaruguru yatwandikiye mw’ibaruwa avuga ngo : « Uko biri kose, dukomeje gushikama kubwo ukuboko gukomeye kw’Imana, kandi dukomeje urugendo rugana mu bwami bw’iteka ryose. »
Ibyifuzo byo gusengera:
Mbere na mbere dushimire Imana kubw’Abakoreya bihana.
Dusenge kugira ngo imfashanyo ikomeze kugera ku bakristo bari muri icyo gihugu
Dusenge kugira ngo Imana ikingure icyo gihugu cakire ubutumwa bwiza.
Ababyeyi banjye bantoje kwizera. Mama yakundaga kumbwira ati: «Uwiteka Imana ni We ugomba kubanza imbere.» Data we yarambwiraga ati : «Nujya gusenga ujye wambara ikositimu, kuko uramutse ugiye kubonana na Perezida wa Repubulika wakwambara ikositimu. Ku Cyumweru uba ugiye kubonana n’Imana yawe, ujye wambara ikositimu.»
Twavutse turi abana 7, ariko buri gihe ku ifunguro ryacu mama yongeragaho igaburo rimwe ry’umukene. Iyo nta mukene wazaga gufunguza, yajyaga kumushaka mu muhanda. Yakundaga kuvuga ati: «Ibyo ufite si ibyawe, ni Imana yabiguhaye. Ujye ukomeza utange, uhore ugira ubuntu!» Imodoka yanjye n’inzu nari narabitanze. Ibyo ntunze si ibyanjye, ni intizo. Mu buzima bwanjye nabayeho ndi umunyamugisha, nta cyo nkennye, ndetse n’ubutunzi bw’isi nari mbufite. Mpora ntanga, Imana na yo ikanyongerera. Ibyo nkura mu mivugo nandika mbitanga ntitangiriye, Imana na yo ikampa umugisha. Uwiteka, ndagushimira imibereho umpa ...
Hari muri Kamena 2008, ubwo umuganga w’inzobere mu bya allergie yansuzumaga kuko nari ndwaye umutwe umbabaza. Sinabashaga kumenya iherezo ry’ubwo burwayi. Nyuma ni bwo nagaruye ubwenge, menya ko mfite intambara ikomeye ngomba kurwana n’umwanzi uteye ubwoba kandi utagira impuhwe, kandi ko ngomba guhaguruka wese nkirwanaho. Narwanaga n’umwanzi duhanganye. Nyamara sinari jyenyine. Umuganga ubaga mu bitaro by’i Strasbourg yarambwiye ati: «Turaguha imiti tugucishe no mu cyuma.» Kugeza ubwo ndetse no ku minsi yakurikiyeho nta muganga wari warigeze ambwira nabi, ndetse no mu myaka ine namaze ndwana intambara. Nsohotse kwa muganga nahamagaye abo mu muryango wanjye ndababwira nti: «Ndwaye kanseri», «Ngiye kurwana urugamba».
Nagendaga mu modoka ntazi iyo ndi, ntazi ibyo ndimo. Sinumvaga inzira ngomba gucamo. Aho naganaga hari hacuze umwijima. Nzajya nywa uwuhe muti? Nzageza ryari? Ndagana he? Mu gihe kingana iki? Ingaruka z’imiti? Ibyuririzi? Nzabaho nte? Nzaba meze nte? Nzababara cyane? Bazamperekeza bate? Nzabaho nte? Umugore n’abana bazamera bate? Iby’akazi bizamera bite? Ibyinshi mu bibazo nibazaga sinabashaga kubibonera ibisubizo.
Nari naranduye kanseri. Nyuma naje kumenya ko nta mahirwe yo gukira mfite. Kanseri yari yarafashe ku bwonko, idasanzwe, ikarushaho gukwira hose kandi ari icyago. Yavurwaga n’imiti itandukanye. Sinari nzi amahirwe yo kubaho nsigaranye. Nyamara sinari jyenyine... Mu mpera za Kamena 2008 ni bwo natangiye kurwana urugamba, mara icyumweru i Strasbourg ndi ku miti, ndi mu bitaro mvurwa amasaha 24 kuri 24. Hakurikiyeho ibyumweru 2 byo kwijajara, mu gikurikiyeho nsubira ku miti kugeza mu mpera za Kanama. Ndibuka umuganga wamvuraga nijoro, yabize icyuya ubwoba bwatangiye kumutaha. Yanyambitse uruhago, na serum y’amaraso kari kazibye. Yagize ubwoba bwo kubinkuriraho icyarimwe, ni ko kunsaba gufatisha urutoki ku rushinge kugira ngo rutava mu mutsi. N’ubwo ntumvaga neza ndetse ndibwa, nageragezaga kumuvugisha kugira ngo muhumurize. Twembi twari tubabaye. Ubwoba bwagendaga burushaho kuntaha, kuko muri iryo joro numvaga manuka ngana ahacecekerwa.
Byanabaye ngombwa rero ko bantera ikinya kugira ngo nduhuke. Namaze iminsi 60 n’amajoro 60 ndi ku miti ikaze. Buri munsi narangwaga n’isesemi, gupfuka umusatsi, kuruka, kubura appetit, guta ibiro n’imbaraga, ubwoba, umubabaro, gucika intege ndetse rimwe na rimwe nkarira, kwigunga kubera ubwo buribwe n’umubabaro. Uko bukeye narushagaho kumererwa nabi, buri joro nkabura amahoro. Amaraso yanshizemo, nkakomeza kuzerera ntabona, ahubwo nkingiranye hamwe n’abandi barwayi. Nahuye n’intambara. Nyamara sinari jyenyine... Kutamenya uko ejo buzacya ni akaga.
Muri Nzeli abaganga batangiye kumvura bakoresheje ibyuma bireba imbere mu mubiri. Nivuje iminsi 47 ntasiba i Strasbourg. Nabyukaga saa kumi n’imwe za mu gitondo kugira ngo ngere kwa muganga abantu bataraba benshi. Ndibuka ko mu ma saa kumi n’ebyiri barumuna banjye na mushiki wanjye bakundaga kunyoherereza ijambo ry’umutagatifu w’umunsi bati: «Mutagatifu Julien yaravuze ati, ‘Nta cyo nzatinya!’», «Mutagatifu Julien yaravuze ati, ‘Nzagira ubwenge!’», «Mutagatifu Julien yaravuze ati, ‘Hamagara gari ya moshi!’» Mu modoka aho nabaga nicaye iruhande rwa shoferi, twarasekaga tukiyongeza. Ntaraca mu cyuma umunezero wanjye wayoyokaga buri munsi, ubundi nkabyuka umubiri wose wabaye paralysé, mfutse mu maso, mboshye, nkamara nk’iminota 25 nta burenganzira mfite bwo kunyeganyeza umutwe.
Guca mu cyuma ntibiryana, igiteye ubwoba ni uguhayurana n’abana utegereje ko muganga akugeraho. Igiteye ubwoba ni ukutamenya icyo izo irradiations zikora mu mubiri, ibyiza bya zo n’ibibi. Zisenya ingirangingo nyinshi. Narivuje ngeza ku wa 25 Ukwakira 2010. Ku bw’icyizere nahawe n’abaganga, uwo munsi ni bwo nuriye indege n’umuryango wanjye tujya mu gihugu cya Tayilandi duteganya kumarayo iminsi 15, ariko ngeze mu ndege ndaremba. Habura iminsi 3 ngo dutahe ni bwo twagarutse ikubagahu, nkeka ko ndwaye ibihaha. Nari nkifite impumu y’urugamba nahuye na rwo mu w’2008.
Byansabaga kwiyondora bihagije. Nabisohotsemo amahoro, igipimo cya kanseri cyaramanutse! Nyamara sinari jyenyine...
Isuzuma nakorewe muri Nzeli 2009 ryagaragaje urutonde rw’ibyuririzi ngendana na byo bituruka ku burwayi: umunaniro ukabije, gutentebuka, umuze, gucika intege, ibitotsi bidashira, guhuma, guhora ndibwa umutwe, kutaryoherwa haba no guhumurirwa, paralysé igice cyose cy’iburyo, kumeneka ugutwi, amenyo y’iburyo yarajegeye bateganya kuyakura, kuribwa mu nyama no kurakazwa n’ubusa.
Ibimenyetso byose muganga yasuzumye byagaragaye nyuma y’ibyumweru bitandatu. Ku ikubitiro IRM zasimburanaga buri mezi atatu, nyuma zigakurikirana buri mezi atandatu. Muri Mutarama 2010, icyuma cyagaragaje masse ingana na cm 4.2 x 3.2 x 2.4, kigaragaza ko n’umubiri utakibyimba. Gukira umuze kwaziye rimwe no kurekera aho kubyimba ndetse biragabanuka. Byagaragazaga ko ngiye kumara igihe kirekire ntabyimbirwa. N’ubwo masse yagumyeho, ariko ntiyari ikizamuka. OUF Urakoze Mana yanjye! Ubu noneho nta kabuza ngiye gusubirana umubiri wanjye. Nyamara sinari jyenyine...
Birakomeza ntuzacikwe n’ igice kizakurikiraho wiyumvire ibitangaza by’ Imana..
Claudius 68
Ibyemezo byafashwe n’Umujyi wa Kigali ku rusaku rw’abanyamadini, hari bamwe mu banyamadini bavuga ko babona bibabangamira, kuko ijambo ry’Imana bagenderaho (Bibiliya) ribasaba kuyihimbaza bakoresheje amajwi arenga (Zaburi 150 : 5).
Nyuma yaho Komite y’Umutekano yaguye y’Umujyi wa Kigali iyobowe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Ndayisaba Fidèle yateranye tariki ya 04 Gashyantare 2013, igasuzumira hamwe ikibazo cy’abasakuriza abandi bakoresheje indangururamajwi cyangwa ibindi bikoresho by’umuziki, hafashwe ibyemezo biherekejwe n’ibihano biteganwa n’amategeko.
Bishop Nzeyimana Innocent uhagarariye Ihuriro ry’amadini n’amatorero yo mu Karere ka Nyarugenge, yagize icyo atangariza IGIHE ku byemezo byabafatiwe.
Yavuze ko ibyo Umujyi wa Kigali uvuga na bo babyumva kandi babishyigikiye, ko abashaka gukoresha uburyo burangurura amajwi y’abantu cyangwa y’ibikoresho bya muzika byaba ibya gakondo nk’ingoma cyangwa ibindi mu ruhame, bagomba kubikorera ahitaruye abantu ku buryo bitagira uwo baturanye bibangamira.
Akomeza avuga ko Umujyi wa Kigali, udakwiye kwirengagiza ko nsengero nyinshi n’amadini bikorera mu mazu y’amakodeshanyo, kubera ko igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kitaranononsorwa ngo bamenye aho bakwiye kubaka insengero zabo.
Bishop Innocent yagize ati ’’Dufite impungenge ko abantu babihirwa n’ijambo ry’Imana ndetse n’indirimbo bashobora kuzuririra kuri aya mabwiriza, bakajya babeshya ko babangamiwe n’urusaku rwo mu rusengero runaka kandi Atari ukuri, Leta idufashe mu bushishozi isanganwe hatazagira urengana.’’
Bamwe mu bayobozi b’amadini, batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko babona hari ibyemezo bifatirwa amadini ya Gikristo, ntibifatirwe andi.
Bati ’’uhagarara mu Nyakabanda ukumva ibivugirwa ku musigiti wo kwa Kaddafi mu museso, ubwo se urwo si urusaku ? Ko ntawe urababuza, cyagwa ngo ajye kumanura indangururamajwi zabo ? Ariko ibikoresho by’abaririmbyi bacu, muzabisanga muri polisi no ku biro by’umurenge.”
Sheikh Habimana Saleh umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu cy’imiyoborere (RGB) ufite amadini mu nshingano ze, yatangarije IGIHE ko nta dini na rimwe ryemerewe gusakuriza abaturage.
Yagize ati ’’Kiriya cyemezo kirareba insengero n’amadini yose, hatavuyemo n’umwe, kuko Leta y’u Rwanda nta muco wo gutonesha bamwe ngo abandi barenganywe igira ; iyo hatunzwe urutoki ruba rureba buri wese.”
Inkuru dukesha igihe.com
Pasitori Antoine Rutayisire akaba n’umubyeyi wa Miss Isimbi Deborah Abiellah yagize icyo atangaza ku nkuru ivuga ko umukobwa we yaba atwite ndetse ikaba yaravuzweho byinshi nyuma y’uko isakaye mu gihugu. Uyu mubyeyi kuri ubu uherereye muri Amerika mu masomo yatanze igitekerezo cye kuri iyi nkuru agira ati:
Ndi Pasitori Rutayisire Antoine. Nyuma yo gusoma ibintu byinshi byanditswe kuri iyi nkuru nagira ngo ngire icyo mbwira abasomyi. Ntabwo ndibuvugire Debora kuko ni mukuru umuntu ugeze muri Kaminuza ashobora kwivugira kandi ngira ngo no kuvuga we arabizi.
Nagira ngo mbabwire ko ndi umubyeyi wa Debora kandi ntabwo ububyeyi bwanjye n’urukundo mukunda bishobora gukurwaho n’amakosa yo ari yo yose yakora mu buzima kandi arabizi. Nubwo ntashyigikira amakosa, ntabwo uwayakora, yaba umwana wanjye cyangwa n’umukirisito nshinzwe nahaguruka ngo mpagarare ku gasozi mutere amabuye ahubwo mu gihe nk’icyo ndushaho kumukunda.
Abavuga iby’igitsure n’ibindi ngira ngo nabo ni ukwivugira kuko igitsure cy’umubyeyi ntabwo giherekeza umwana kandi jye nemera ko ubuzima bubamo n’ibitateganijwe. Nagirango rero mbwire mwese mwanditse ko nashimiye cyane abagerageje kumvugira, muri abantu beza cyane. N’abanyanditse nabi, bagashidikanya ubushobozi bwanjye nk’umubyeyi n’umupasitori nabo ndabumva! Ngira ngo mu byo mvuga kugeza uno munsi sinari nitangaho urugero mu kintu icyo ari cyo cyose uretse kubwira abantu ko nkunda Yesu kandi nkanga icyaha !
Iyo aba ari icyaha nakoze mundega nari kwandika nsaba imbabazi ariko ubwo ari intege nke n’ubuswa mu byerekeye kurera no gukora akazi, uzashaka kwandikaho igitabo azaza mubwire n’izindi atari azi!
Uzumva inyigisho zanjye akavuga ko nta burenganzira mfite bwo kumubwira ibyo Imana ivuga kuko umwana wanjye yagize ikibazo runaka, azabaze Imana kuko abana bayo benshi nabo bakora ibyaha kandi igakomeza ikabakunda!
Ndi umubyeyi rero ugerageza kwigana Imana, ibyo Debora yakora byose n’ibyamubaho byose jye ndamukunda kandi nzakomeza kumukunda. Ibindi bimureba nzabyivuganira na we.
Mumbwirire uwo ari we wese waba yaragerageje kungeraho kuri telefone bikanga ko ntayikuyeho kuko ntabwo ndi umugabo wihisha kabone n’iyo haba hari amagambo menshi, ndiku ishuri muri Amerika nzagaruka mu byumweru bibiri, uzashaka kumvugisha azampamagare nzamwitaba.
Ibindi mugire amahoro kandi mwese abanditse kuri iyi nkuru mbasabiye umugisha.
Uyu nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda, biravugwa ko yaba atwite ndetse akaba agiye gukora ubukwe bw’ikitaraganya mu kwezi gutaha. Yaba agiye kurushingana n’umusore bigana mu mwaka wa kabiri wa kaminuza.
Inkuru dukesha inyarwanda.com
Umusore umwe yari mu myiteguro yo guhabwa impamyabumenyi ye ya Kaminuza, hari hashize igihe yifuza imodoka nziza ya siporo yagurishwaga mu iduka ry’imodoka (wenda ni nko mu Kagera motors ngereranyije no mu Rwanda), kandi yari azi neza ko SE afite ubushobozi bwo kuyimugurira akayimuha nka cadeau ku munsi wo guhabwa diplome ye (GRADUATION day),kandi yari yarabwiye se ko icyo aricyo kintu akunda cyane! Uko iminsi yahitaga isatira umunsi wa graduation,uwo musore yategerezanyaga amatsiko menshi kubona ikimenyetso cy’uko se yiteguye kumugurira ya modoka. > Uwo munsi waje gushyira uragera, maze se amuhamagara mu cyumba yigiragamo maze aramubwira ati:
“Nshimishijwe no kugira umwana mwiza nkawe” arongera ati “ndagukunda cyane”. Maze amuhereza impano ifunze neza cyane. Nubwo yari afite amatsiko menshi,ariko nanone yacitse intege, nuko afungura impano se amuhaye maze asangamo Bibiliya nziza cyane ifunikishijwe uruhu,yanditseho izina ry’uwo musore mu nyuguti za zahabu. Ibyo byaramurakaje maze abwira se nabi amutonganya ati: « Koko n’ubukire bwose ufite, urampa Bibiliya ? » Nuko arisohokera n’akababaro kenshi, ya Bibiliya ayisiga aho!
Yahise atandukana na se, yigira gutangira ubuzima bwe ahandi.
Imyaka irashira indi irataha, maze uwo musore agira amahirwe yo gukira mu bucuruzi bwe. Yari afite inzu nziza,umuryango mwiza, ariko aza kwibuka ko se ashaje cyane, maze yigira inama yo kujya kumusura.
Ntibari bakongeye kubonana kuva kuri wa munsi wa Graduation ! Mbere y’uko arangiza kwitegura, abona ubutumwa kuri telefoni ye
bumumenyesha ko se yapfuye, kandi ko yarazwe buri kintu cyose se yari atunze kuko ariwe mwana wenyine yari afite. Kubwibyo rero,byabaye ngombwa ko agaruka mu rugo kwa se vuba na bwangu kugirango arinde imitungo ya se yose.. Ageze mu rugo kwa se,yagize umubabaro utavugwa no kwicuza bikomeye mu mutima we.
Maze atangira kureba amabaruwa yose y’ingenzi ya se maze akubitana na ya Bibiliya nkuko yakabaye nta wigeze ayikoraho ikimezeuko yayisize mu myaka yose yari ishize !N’amarira menshi, atangira gufungura ya Bibiliya. Naho se, mu bwitonzibwinshi, yari yaraciye umurongo ku magambo akurikira aboneka muri Matayo 7 :11 avuga ngo : - Niba muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, Ese Data wo mu ijuru azabura guha ibyiza ababimusabye?
Mu gihe yari agisoma ayo magambo,imfunguzo ziva muri ya Bibiliya mu mapaji ahera,zikubita hasi. Zari iza ya modoka yakundaga, ziriho icyapa cya rya duka ry’iyo modoka. Hari handitseho (kuri porte-clés)kandi itariki ya wa munsi wa graduation ye, imbere handitseho ngo : Ikiguzi cyose cy’iyi modoka cyarishyuwe! Tekereza:
Ni kangahe tubura imigisha y’Imana ngo kuko idafunze mu buryo dushaka? Nizeye ko unejejwe n’iri somo, ngaho menyesha abandi ubu butumwa. Ntutakaze icyo ufite kubera kwifuza icyo udafite : ahubwo ibuka ko icyo ufite ubu ari kimwe mu bintu wigeze kwifuza mu minsi yashize. niba impano uhawe idafunze nk’uko ubishaka, ni uko
nyine aribwo buryo bwiza bwabonetse bwo kuyifunga!
Kw’itariki ya 24/02/2012 Itorero rya ADEPR Karembo riyobowe n’umushumba waryo Pasteur Nkurunziza Protais ryasuye Chapelle ya ADEPR Rubimba mu Itorero rya Kibungo; impamvu nyamukuru yabagenzaga n’ukureba ibikorwa by’abagabo-nyabagabo byamamaye ahantu henshi mu rwego rwo gutera inkunga itorero.
Twabamenyesha ko urwego rw’abagabo nyabagabo mu Itorero rya Kibungo ari icyiciro kigizwe n’abagabo bose bo mu Itorero bubatse ingo kandi b’abizerwa bafite umutima ukunze gufasha no gutera inkunga Itorero mu bikorwa byose Itorero rifite, iri tsinda ry’abagabo nyabagabo mu Itorero rya Kibungo , Chapelle ya RUBIMBA ririmo abagabo mirongo irindwi na bane (74).
Kuri icyi cyumweru taliki ya 24/02/2013 habaye iteraniro risanzwe nyuma habaho n’ibiganiro hagati y’abagabo nyabagabo bo kuri Chapelle ya RUBIMBA n’abaturutse mu Itorero rya KAREMBO naho ni mu Rurembo rwa KIBUNGO(Appellation isanzwe) byabimburiwe n’ikaze ryatanzwe n’umuyobozi w’abagabo nyabagabo kuri Chapelle ya RUBIMBA Mwene Data RWASABAHIZI Antoine, amaze kubaha ikaze akaba yaranasobanuye imvo n’imvano y’iryo tsinda ridasanzwe rifite izina rimeze gutyo.
Mu bisobanuro yatanze, yavuze ko iri tsinda ryatangiye tariki ya 19/10/2010 ivukiye mu cyumba cy’amasengesho biturutse kw’ijambo ry’Imana umwuka wera yari atanzeaho ryanditse mu 1Korint.16:13-14. Kubera iyo mpamvu abagabo-nyabagabo bahise bafata iryo zina biha inkingi bakwiriye kugenderaho arizo: Gusenga; Urukundo; Kujya inama; Gufashanya; Gukenurana;Gutera inkunga itorero; nk’abakristo bakorera hamwe.
Nk’uko byavuzwe na Perezida w’abagabo nyabagabo Antoine RWASABAHIZI yakomeje abivuga, ubu mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje bamaze korozanya inka z’inzungu abagabo 2;bateye inkunga Paroisse ya Butama/Ururembo rwa KIBUNGO amafaranga ibihumbi magana atanu (500’000Frw), baguriye Chapelle ya RUBIMBA moteur itanga amashanyarazi ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi magana ane na mirongo itanu (450.000Frw), bashyigikiye abasore n’abakobwa bubatse ingo barenze 14 muri uyu mwaka washize, inkunga yose hamwe iragera kuri 3.500.000Frw.
Mu rwego rwa Paroisse ya KIBUNGO, bagize uruhare rukomeye mu gutangiza igikorwa cyo gutera inkunga kiba buri kwezi muri Paroisse ya Kibungo, abagabo nyabagabo bamaze gutangamo hafi miliyoni enye z’amafaranga (4’000’000Frw) muri iyi myaka 2 ishize kandi ku buryo bugaragara bagize uruhare runini mu gushyigikira amakorari mu bikorwa byo kugura ibyuma.
Umushumba w’Itorero rya Karembo n’intumwa bazanye bamaze kumva ibikorwa by’indashyikirwa abagabo-nyabagabo bakoze bayobowe n’Imana bashimiye Imana kandi bashimira abagize iryo tsinda ku bwo kumvira Umwuka Wera w’Imana wabahase gukora uko umuhamagaro wabo uri maze biha intego yo kujya kubitangiza mw’Itorero rya Karembo kandi basaba abagabo nyabagabo bo muri Chapelle ya RUBIMBA ko bazaza kubatera inkunga kugirango abakristo ba KAREMBO bose (cyane cyane abagabo) kakigireho imyumvire imwe maze nabo bakore baharanira iterambere ry’Itorero n’iry’abakristo muri rusange.
Mu gusoza ibiganiro Pasteur Kagorora Gallican/Umushumba wa Kibungo yakomeje avuga ko ibyo abagabo nyabagabo bahamije ko aribyo kuko muri Paroisse ayobora hari ibikorwa bifatika byakozwe kandi fondation yari abagabo-nyabagabo ko gukorana nabo umurimo w’Imana uba ugize umugisha uhawe n’Uwiteka; nyuma y’iryo jambo yashimiye abashyitsi kandi abifuriza rwose kwigira ku rugero rwiza rwa bagenzi babo bo mu RUBIMBA maze nabo bagashakisha icyateza Umurimo w’Imana imbere.
Dusoza iyi nkuru nitwabura kubabwira ibi bikorwa byose bihagaze ku masengesho adatuza aba bagabo bakora buri cyumweru, tukaba tunasaba n’abandi bafite ibikorwa by’udushya kubaba hafi mu rwego rwo gushakisha uko bakomeza gutera no guteza imbere iUmurimo w’Imana.
Iyo ugenda mu mijyi minini ya Senegali hari ubwo utekereza ko hari abarasta benshi. Cyane cyane nka Dakar, abakihagera bwa mbere benshi barikanga kuko ubona abantu benshi baboshye umusatsi ukagira ngo niba Rasta kuko bafite byinshi bahuriyeho urebeye inyuma. Abo bagabo ndetse n’abana bitwa ba Bayefali (Baye fall), ni muri bo haboneka abanywa ibiyobyabwenge byinshi kuruta mu bandi bayisilamu.
Bayefall barimo gusabiriza
Abo ba Baye Fall babaho ubuzima bwabo bigana umuntu witwaga shehe Ibra Fall, umwigishwa w’uwitwaga shehe Amadou Bamba ariwe washinze umutwe w’abayisiramu bitwa Muride bo muri Senegali, uwo mwigishwa we rero akaba yarabayeho ubuzima bwitangira gukorera muri byose shehi Bamba, areka kwiyitaho bikaba bivuga ko gukora atyo byamwegerezaga allah. Abakurikije imibereho ye rero bibwira kandi bemera ko iyo umuntu akoreye marabu we akareka ibindi byose bituma arushaho no kwegera allah.
Ba bayefall ntabwo amategeko agenga abandi bayisiramu bo bayitaho nko gusiba mu gihe cya ramazani ndetse no gusenga gatanu ku munsi ntibabikora, babisimbuza gukorera ba marabou babo.
Muri iki gihe rero kuko ba Bayfall nabo bakeneye kubaho, ubasanga mu mihanda basabiriza ibyo kurya n’amafaranga ndeste banashaka ibyo gushyira ba Marabu babo. Gusabiriza muri Senegali nta kibazo kirimo byabaye nk’umuco wemewe. Ari ba Taribe ( abana b’abigishwa kwa marabou), ari ba Bayefall (bakorera ba marabou), ukongeraho abafite ubumuga butandukanye ndetse n’abandi benshi abagabo n’abagore, ubasanga hose basabiriza, kuko ngo ari abahesha b’umugisha ku babaha, niyo myumvire y’idini.
Dukomeze gusengera abo muri Senegali, Uwiteka akore ku mitima ya benshi.
Inkuru dukesha umuryangowakazura.wordpress.com
Kuri icyi cyumweru taliki ya 24/02/2013 muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) habereye igiterane cyateguwe na CEP ULK ( Communaute des Etudiants Pentecotistes) kitabiriwe n’abanyeshuri ba Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda kandi bavuye mu matorero atandukanye. Chorale TURANEZEREWE na JEHOVAH JIREH zikorera muri iyo Kaminuza nazo zari zabukereye mu kwizihiza icyo giterane.
Nyuma y’Ubutumwa bwiza bw’Imana bwakoze ku mitima y’abari bitabiriye icyo giterane bwatanzwe n’Umukozi w’Imana Rev. Pasteur KAYIJAMAHE Jean Umushumba w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali buboneka muri Zaburi 65: 5«Hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza, kugirango agume mu bikari byawe. Tuzahazwa n’ibyiza byo mu nzu yawe, Ibyiza by’Ahera ho mu rusengero rwawe.», hasengewe n’abayobozi bashya bagiye kuyobora Umukumbi w’Imana muri iyo Kaminuza. Hakaba haransengewemo na Komite ya mbere igiye kuyobora CEP ULK MASTERS mu mwaka wa 2013, ifite abanyamuryango bagera hafi 80, bagizwe n’abakristo bakijijwe bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo basengera mu matorero atandukanye ya gikristo. Mu basengewe harimo:
HABUHAZI Théogène, Perezida wa CEP ULK MASTERS
KIZITO Faustin, Visi Perezida
DUKUZUMUREMYI J. Claude, Umunyamabanga
UWINGABIRE Christine, Umubitsi n’abajyanama babiri aribo
TWAHIRWA Théogène na MUCYO J.C. Bernard.
Naho Komite ya CEP ULK Soir ikaba irangajwe imbere na Bwana KANYABUGANZA Eric naho CEP ULK Jour ikaba iyobowe na Bwana NDAYAMBAJE Martin.
Mu bahawe amagambo kuri uwo munsi ; Bwana RUKUNDO Fred waje ahagarariye ubuyobozi bwa Kaminiza yigenga ya KIGALI (ULK) mu ijambo rye yagejeje kubitabiriye icyo giterane, yashimiye imikorere n’imikoranire ya CEP n’ubuyobozi bwa Kaminuza, avuga ko ibyo bakora bijyanye n’ivugabutumwa batanga muri iyo Kaminuza, maze asaba abahawe inshingano shya gukomereza aho abandi bari bagejeje muri uwo murongo wo kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda muri rusange n’iza Kaminuza ya ULK by’umwihariko barushaho kumenyesha abandi ko Uwiteka ariwe Mana. Yababwiye kandi ko bakwiye kugera ikirenge mu cya Daniel bakamenyekanisha imbaraga z’Imana mu bakomeye n’aboroheje nk’uko tubibona muri Daniel 2 : 1-39.
Naho Rev. Pasteur KAYIJAMAHE Jean wavuze mu mwanya w’Umuvugizi w’amatorero ya Penteconte mu Rwanda, yashimiye abayobozi bacyuye igihe n’ubuyobozi bwa ULK bwashyize ku mwanya wa mbere indangagaciro yo kubaha no kubahisha Imana, maze asaba abitabiriye Igiterane kuba ikitegererezo muri byose kandi bakarushaho kugira umwete wo gushaka no gukora iby’Imana ishaka. Yasabye abatowe bashya kuzirikana icy’Imana ibahamagariye kandi bagakora cyane kugira ngo bagire umumaro mu Itorero no mu Gihugu cyacu mu gihe cya none n’ikizaza.
Inkuru mu maphoto
Umushumba w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali Rev. Pasteur KAYIJAMAHE Jean wasengeye komite zatowe ( uwa gatatu uhereye ku ruhande)
Pasteur MPAMYUKURI Nehemie Ushinzwe abanyeshuri n’abagororwa muri ADEPR mu gihe cyo gusengera abayobozi
Abagize komite ya CEP ULK Masters basengewe mu gihe cyo gutangiza ku mugarararo bwa mbere CEP ULK MASTERS
Perezida na Visi Perezida ba CEP ULK Masters uhereye iburyo.
Abagize Komite ya CEP ULK Jour
Perezida wa CEP ULK Jour ucyuye igihe ibumoso, Perezida wa CEP Masters hagati na Perezida wa CEP ULK Soir iburyo
Chorale Turanezerewe ya CEP ULK Jour yari yaririmbye indirimbo zisize amavuta muri icyo giterane.
Chorale JEHOVAH JIREH ya CEP ULK Soir indirimbo zabo nziza zahembuye imitima y’abitabiriye icyo giterane.
Bwana MUVUNYI Hyppolite Perezida wa CEP ULK Soir ucyuye igihe ahabwa certificat na Rev. KAJAMAHE Jean Umushumba w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali y’uko yayoboye umukumbi neza!
Benshi bakunze kwibaza cyane ukuri ku bivugwa muri Bibiriya n’ukuri kuvugwa n’abahanga ba Siyanse. Bibiriya ivuga neza ko Imana yaremye Adamu na Eva ikabarema bafite isura y’umuntu nk’uko tumeze uku!! Byagera muri Siyansi, bo bakemeza ko Muntu uriho uyu munsi atariko yabanje kubaho, ko ahubwo yabanje kugira indi sura y’inyamaswa imeze nk’inguge, nyuma iyo sura ikagenda ihindukamo umuntu tubona uyu munsi.
Uku kudahuza hagati y’abigisha ba Bibiriya n’abigisha ba Siyanse, bikunze gutuma benshi babijyaho impaka rukabura gica!! Iki kibazo kikaba cyararabajijwe Umukozi w’Imana Pasteur BILLY GRAHAM bagirango bumve icyo yakivugaho.Muri uyu mwanya tukaba tugiye kubabwira igisubizo yatanze kuri iki kibazo yari abajijwe.
Siyanse ivuga ko Muntu yabanje kugenda yunamye, akagenda ahindura isura kugeza ubwo ameze nk’uko tumeze kuri ubu
Abantu benshi bakunze kubona Billy Graham, nk’umuvugabutumwa w’ Icyamamare ndetse w’indashyikirwa mu buhanga n’ubushishozi muri iki kinyejana cyacu. Wari uzi se icyo yavuze ku bijyanye n’ibyo Siyansi yavuze ku iremwa ry’iyi si ?
Dore mu magambo macye ibyo uyu mukozi w’Imana yabashije gutangaza ubwo yabazwaga iki kibazo kijyanye no kumenya niba koko Imana yararemye Umuntu ufite isura isa n’iyacu cyangwa niba koko Hararemwe agasimba kajya kumera nk’inguge kakagenda gahindura isura kugeza aho habonekeye Muntu umeze nkatwe :
Billy Graham yagize ati :
« Sintekereza ko hari kuvuguruzanya hagati ya Siyansi y’uyu munsi n’Ibyanditswe byera. Ndatekereza gusa ko habayeho kwitiranya no gusobanura nabi Ibyanditswe byera, iri kosa kandi tugenda tunarikora inshuro zitari nkeya, bityo tukaba twaragiye tubeshyera ibyanditswe byera tukabivugira icyo bitashatse kuvuga.
Ibi ahanini ndatekereza ko byatewe n’uko twakoze ikosa rikomeye ryo gushaka guhindura Bibiriya igitabo cy’ubumenyi aribwo Siyanse. Nyamara ibi sibyo kuko Bibiriya atari igitabo Scientifique ahubwo ni igitabo cyirimo amagambo n’amasezerano y’Imana.
Bibliya ivuga ko Imana yaremye Adamu na Eva ari abantu byuzuye.
Ubusanzwe Bibiriya rwose si igitabo cy’ubumenyi bwa Siyanse ahubwo ni igitabo cy’amabanga y’ugucungurwa kwacu , kandi nibyo koko nanjye nemera amateka yose uko yabayeho ku bijyanye n’ iremwa.
Nemera rwose ko Imana yareye isanzure. Nemera ko Imana yaremye umuntu, kandi ko nubwo ibi byaba byaragiye bikorwa mu byiciro binyuranye twita : « processus d’évolution » nyuma Imana ikaza gufata uriya muntu yaremye ikamushyiramo umwuka wayo, nyamara ibi ntacyo byaba bitwaye ubaye wemera ko byabaye Muntu akagenda ahindura isura, cyangwa se waba ubihakana ntibikuraho ko Imana ariyo yaremye umuntu….
Uko wavuga Imana yamuremyemo kose, nushaka uvuge ko yabanje kuba inguge cyangwa ikindi icyo aricyo cyose, ntibikuyeho ko Muntu yaremwe n’Imana kandi ko hari isano nini cyane hagati y’Imana na Muntu waremwe nayo.
Buri wese afite uburenganzira bwo kwemera uko abyumva akurikije imyumvire ye, gusa njye ikindaje ishinga ni uko twese tugomba kugira aho duhurira aho nta handi ni kuri Yesu n’Ijambo rye ry’agakiza yazaniye abo mu isi yose.
Ubwo rero icyo dukwiye gutindaho si ukumenya niba Imana koko yararemye muntu asa n’uko dusa natwe cyangwa niba koko yararemwe ari nk’inguge cyangwa ikindi gisimba, nyuma kikagenda gihindura Forme kugeza ubwo kigira isura isa n’umuntu tubona uyu munsi. »
Inkomoko : Byakuwe mu gitabo cya Billy Graham cyitwa
« Personal Thoughts of a Public Man, 1997. p. 72-74 ».
Byatunganyijwe na Greg Neyman
Bihindurwa mu Kinyarwanda na
N.J.Bosco/www.jesus.rw
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yahuje abanyamadini mu rwego rwo kureba ibyo bazafatanya mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango Nyarwanda, ndetse no gushaka umuti urambye w’ibibazo bigaragara mu Muryango Nyarwanda.
Minisiti Odda Gasinzigwa yavuze ko abanyamadini ari urwego rukomeye rukorana na Leta, by’umwihariko muri gahunda yo guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bakanabishyira mu bikorwa.
Yavuze gukorana n’amadini bifasha mu kugera kubyiza mu nshingano zo gusana imitima n’iterambere, mu mashuri aho abana b’abakobwa bitabirakwiga mashuri.
Ihame ry’uburinganire mu madini rinagaragarira muri gahunda zo kuboneza urubyaro, kurwanya SIDA n’izindi ndwara, bigafasha umuryango gutera imbere. Amadini kandi ngo anafasha mu kurinda ihohoterwa atanga inama. Ibi Minisitiri Gasinzigwa yavuze ko bigomba gushyirwamo imbaraga mu gufatanya n’abanyamadini.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yatangaje ko ku ya 7 werurwe hazatangira “Umugoroba w’ababyeyi” ku rwego rw’Igihugu, bakazabifatanya n’abanyamadini mu kuzabishyira mu bikorwa.
Gasinzigwa yagize ati ”Umugoroba uzajya uhuza umugore n’umugabo mu kureba ibibazo bihari mu miryango mu kugabanya ihohoterwa n’ubwicanyi, ibi bakazabifatanya n’abanyamadini, kuko banafite inshingano zo kunga imiryango, kubagira inama.”
Iyi gahunda kandi ngo izafasha no mu kurwanya ubukene, ubujiji no guhindura abafite imyumvire iri hasi. Amakimbirane ashingiye ku muryango iri mu madini atandukanye, nayo ngo ntakwiye kubaho.
Abitabiriye iyi nama bavuze ko imiryango igomba guha buri wese uburenganzira bwo kuyoboka idini ashaka, buri wese akibuka inshingano afite mu muryango.
Abafite imyemerere itandukanye bakubahana bakanubahiriza inshingano z’umuryango.
Ku madini yemera ubuharike, bavuze ko adakwiye kubangamira abagore, bamwe mu bayarimo badutangarije ko umugore agomba guhabwa agaciro n’uburenganzira kandi ngo barabyubahiriza.
Musenyeri Mvunabandi Augustin uhagarariye Itorero ry’Abangilikani muri Diyoseze ya Kigeme, yavuze ko iyi nama ibafasha kumenya aho uburinganire n’ubwuzuzanye bigeze, kwimakaza ubusugire bw’umuryango bityo bizabafashe mu guteza imbere Umuryango.
Inkuru dukesha igihe.com
“Ni ukuri Imperuka iri bugufi,” Harold Camping
Hari mu w’2011, aho umuvugabutumwa w’imyaka 90 Harold Camping yisubiyeho asaba n’imbabazi abayoboke be nyuma y’aho ahanuriye imperuka incuro ebyiri ariko ntibe.
Kuri California Radio ndetse na Family Radio (ari na ho yasabiye imbabazi), yahanuye ko isi izarangira kuwa 21 Gicurasi 2011. Isi imaze kwanga kurangira ku munsi yahanuye, yavuze ko yagiye mu mwuka akibeshya ariko noneho avuga ko nta gisibya izarangira kuwa 21 Ukwakira 2011.
Umuvugabutumwa Harold Camping
Nk’uko tubikesha urubuga rwa Family Radio, Bwana Camping yasabye imbabazi muri aya magambo ‘Muri iyi si turimo, ikibazo kimwe kirangira ikindi kiri ku muryango. Ubu se koko kuki Kristo ataje kuwa 21 Ukwakira?’
Ifoto y’abayoboke ba Camping batanga impapuro ziburira abantu
Abayoboke ba Camping baguye mu kantu babonye imperuka yanze kuba, cyane cyane abaretse akazi kabo cyangwa abatanze ibyagombaga kubabeshaho bagasigara amara masa. Yakomeje agira ati ‘Ibyabaye kuri Family Radio ni agahomamunwa, ariko Imana yari ibizi byose. Ibi twabyanzuye tumaze gucukumbura no kumenya neza icyo Bibiliya ibivugaho.’
Bwana Camping kandi yongeyeho ko yari yibeshye kuvuga ko abatarizeye ko 21 Gicurasi ari wo munsi itorero rizazamurwaho. Yabivuze muri aya magambo ‘Ndicuza icyatumye mbivuga, kandi ndabisabira imbabazi. Ikindi, abo bantu ntibumve ko Imana yabaretse.’
Umukinnyi w’amafilimi Brandon Tauszik yahimbye iyiswe ‘New York Documentary,’ afatiye ku buryo imihanda ya New York yari yazimagiye ababurira abantu kwitegura imperuka. Ikiganiro yagiranye n’uyu mukinnyi cyabaye insigamugani ku nkundarubyino zizeraga ko imperuka yo kuwa 21 Gicurasi 2011 zabigize insigamugani.
Ubuhanuzi bwo kuwa 21 Gicurasi 2011 bwari simuziga, kuko ibyapa binini bigera ku 5,000 byari byamanitswe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bivuga ko imperuka iri bugufi. Twibutse ko uyu mugabo yari yarahanuye ko isi izarangira mu w’1994, akaza kuvuga ko itarangiye kuko yibeshye mu mibare.
Hari abandi bagiye bahanura imperuka, ariko ntibe. Muri bo twavuga intumwa 2, Christopher Columbus uzwiho kuvumbura Amerika, wahanuye ko izarangira muw’1656, na Sir Isaac Newton 1948 ndetse n’umuhanga mu mibare John Napier wahanuye ko izarangira muw’1688.
N’ubwo bimeze bityo, Yesu azaza kandi ikibabaje ni uko azadutungura. Birakwiye ko duhora twiteguye.
Ni uko mube maso, kuko mutazi umunsi cyangwa igihe,’ Matayo 25:13
Mujye mwirinda, mube maso musenge, kuko mutazi igihe ibyo bizasohorera.
Inkuru ya Simeon
Nyuma y’aho Papa Benedigito wa XVI yeguriye, byatumye benshi bagaruka ku buhanuzi bwa Mutagatifu Malakiya ndetse n’ubwa Papa Yohani wa XXIII.
Ubuhanuzi bwa Mutagatifu Malakiya bukubiye mu nyandiko yanditswe mu kinyejana cya 16 igaragaza uko abapapa bari kugenda bakurikirana kugeza kuwa nyuma. Nk’uko bigaragazwa n’ubu buhanuzi, umupapa uzakurikira Benedigito wa XVI azaba ari uwa nyuma ubayeho.
Ubu buhanuzi nanone bakunze kwita ubuhanuzi bw’abapapa, bukubiye mu nyandiko ya paji eshanu yanditswe mu kilatini mu buryo bw’urutonde, yatahuwe mu mwaka wa 1590, ikaba igaragaza uko abapapa bagera ku 112 bazakurikirana, aho buri umwe usanga hari interuro izimije yumvikanisha ibizamuranga mu gihe azaba afite inkoni y’ubushumba muri kiliziya Gatolika.
Ubu buhanuzi bwa Mutagatifu Malakiya bugaragaza ko nyuma ya papa w’111 ari we Benedigito wa XVI, uzamukurikira azaba ari we papa wa nyuma mbere y’’isenyuka rya kiliziya Gatolika’.
Ubu buhanuzi bwa Mutagatifu Malakiya ntibwigeze bwemerwa ku mugaragaro na Kiliziya, gusa bwagiye busesengurwa kwinshi, aho usanga ababwemera bagenda bagaragaza amahuriro y’ibibukubiyemo bivugwa kuri buri mu papa n’ibyamubayeho.
Igifuniko cy’igitabo gikubiyemo ubuhanuzi bwa Mutagatifu Malakiya
Agira icyo avuga kuri ubu buhanuzi mu kiganiro yagiranye na Slate, Jean-Noël Lafargue wanditse igitabo yise ‘Fins du Monde : de l’Antiquité à Nos Jours’ yagize ati “Mu binyejana byabanje, ibikubiye muri buriya buhanuzi ni byo koko, ariko ntibitangaje kuko byanditswe mu kinyejana cya 16, n’ubwo kenshi byemezwa ko byakusanyijwe bwa mbere n’uwihaye Imana w’umunya-Irlande mu kinyejana cya 12”.
Dore icyo ubwo buhanuzi buvuga ku mu papa uzasimbura Benedigito wa XVI ; “Mu guhutazwa kwa nyuma kwa Kiliziya ntagatifu y’abaromani hazaba hariho papa Petero w’umuromani (Pierre le Romain) uzayobora umukumbi w’intama ze mu bihe bikomeye by’ibibazo by’urudaca. Ibi bizasozwa n’isenyuka ry’umujyi w’imisozi irindwi, nyuma Umucamanza urenze abandi azaza gucira imanza abantu be.”
Mu mateka, umujyi wa Roma mu Butaliyani ahaherereye Vatikani wakunze kugaragazwa nk’umujyi ugizwe n’imisozo irindwi.
Ubuhanuzi bwa Yohani wa XXIII
Si Malakiya gusa wahanuye ibya Kiliziya Gatolika mu bihe bitandukanye, Papa Yohani wa XXIII wabaye umushumba wa Kiliziya guhera mu mwaka wa 1958 kugera mu mwaka wa 1963, uzwiho kuba yarahanuye byinshi kandi bikaba, yari yarahanuye iby’iyegura rya papa Benedigito wa XVI.
Mu buhanuzi bwe, Yohani wa XXIII avuga kuri Benedigito wa XVI yagize ati “Ingoma yawe izaba ari nini kandi imare igihe gito. Izamara igihe gito ariko izakugeza kure, kure cyane aho wavukiye, ari naho uzagwa.” Akomeza agira ati “Hazabaho undi mu Papa mbere y’uko witaba Imana (ibi byabaye impamo ubwo Benedigito yatangazaga ko agiye kwegura)”.
Papa Yohani wa XXIII wahanuye ko Benedigito wa XVI azegura
Yohani wa XXIII mu buhanuzi bwe agaragaza ko Papa uzakurikira Benedigito wa XVI azayobora kiliziya mu bihe bikomeye, ndetse hari naho akoresha imvugo igaragaza ko papa mushya ashobora kuzicwa. Uyu mupapa utazwi cyane na benshi, Yohani wa XXIII mu mwaka wa 1935 yashyize ahagaragara ubuhanuzi bugera kuri 32 bwasohotse mu gitabo cya Pier Carpi cyashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 1976 yise “Les Prophéties du Pape Jean XXIII”, ndetse byinshi mu byo yahanuye byabayeho. Abasesenguzi bavuga ko ibyo yahanuye bigarukira mu mwaka wa 2033.
Hashobora kuba impinduka zikomeye I Vatikani
Uyu mupapa w’umunyantege nke ntazivanga mu itorwa rya Papa mushya. Nyuma yo kwegura tariki 28 Gashyantare, yatangaje ko azamara igihe cye kinini mu masengesho muri iki gihe cy’igisibo.
Hagati aho ku birebana n’uzasimbura Papa ugiye kwegura, Marco Politi, ushinzwe kwandika amateka ya Benedigito wa XVI yavuze ko kuri ubu bigoye cyane kumenya uzasimbura Papa yeguye, gusa agaragaza ko hari abakaridinali bagiye bibumbiye hamwe kubw’imyumvire kandi bafite imbaraga.
Papa Benedigito wa XVI agiye kuba Papa wa mbere weguye mu myaka irenga 800 ishize
Marco Politi aganira na Euronews yagize ati “Mu bakaridinali harimo ibice bitandukanye. Kimwe muri byo ni ikigendera ku mahame ya cyera kidakozwa iby’impinduka, ndetse iki gice ni nacyo cyatumye karidinali Joseph Ratzinger atorwa, yitwa Papa Benedigito wa XVI mu myaka umunani ishize. Kuri ubu zahinduye imirishyo kuburyo iri tsinda ritazongera kugira uwo riha amabwiriza runaka mu matora, ku buryo umupapa uzatorwa ari uri hagati, udafite aho abogamiye hagati y’abifuza impinduka muri Kiliziya n’abifuza ko nta mpinduka yabaho mu mahame asanzwe agenga idini Gatolika.”
Yakomeje agira ati “Nta zina riratangazwa ry’ufite amahirwe kurenza abandi kugeza ubu, nta nubwo tuzi neza imbaraga abashyigikiye ko habaho impinduka muri kiliziya bafite muri iki gihe cy’itora, ndetse n’abakandida baba batekereza”, akomeza ati “Kuva mu myaka ishize twakomeje guterwa ibibazo bikomeye n’abadashaka impinduka I Vatikani. Hari ibibazo by’umuhamagaro w’abapadiri, kuba batemerewe gushaka abagore nabyo ni ikibazo cyo kwigwaho, uruhare rw’igitsinagore muri kiliziya narwo ni urwo gusubiramo, ndetse n’uruhare rwa papa mu birebana na politiki. Kuri izi ngingo zose dukeneye impinduka, ariko nta muntu n’umwe wigeze ahingutsa kimwe muri ibi mvuze muri iyi myaka ishize Benedigito ari umushumba wa kiliziya”.
Kanda hano usome ubuhanuzi 32 bwa Papa Yohani wa XXIII burimo n’ibyo avuga kuri Papa Benedigito wa XVI n’ibindi.
Inkuru dukesha igihe.com
Munyemerere mbabwire uburyo Imana ikomeje kugenderera Brasil hakaba ububyutse. Imana irimo gukora muri Brasil, Sao Paulo, na Manaus mu buryo ntari bwigere mbona mu yindi myaka.
Ibyo bitangaza n’ibimenyetso biri guherekeza ubutumwa bwiza ni ingero nziza z’igitangaza gikomeye cyabanje kubaho—igitanza cy’agakiza. Tuzi ko Yesu Kristu, binyuze mu rupfu no kuzuka kwe, yatanze ubugingo buhoraho kuri abo bose bamwizeye kandi ibi birakomeje n’uyu musi kuri abo banyabresiliya bakomeje kumwizera n’uyu musi!
Imfunguzo eshatu
Nkomeje kubibutsa ko Imana yifuza kubaha umugisha mu nzego zose z’ubuzima bwanyu, mu bujyo bw’Umwuka, mu marangamutima, mu mubiri ndetse no mu mafaranga. Kugira ngo ibyo tubigereho, hari imfunguzo eshatu tugomba kwifashisha..
Kumenya ko Imana ariyo soko y’umugisha wacu wose.
Gusaba Imana ikatuyobora mbere yuko tuyisaba igitangaza, ikanadutegura.
Kubiba imbuto zacu ikaba nk’intambwe yo kwizera tukayitanga twiteze umusaruro runaka.
Ntabwo wagura igikundiro cy’Imana, birumvikana, ariko hamwe n’imbuto yawe, uzashikira imbaraga z’Imana binyuze muko wumviye ijwi ryayo hanyuma ukizera.
Gutanga imbuto yawe nk’inshingano
Ihame ryo kubiba ryagaragaye kenshi mu mateka. Iri tegeko riravuga ku kubiba mubyo Imana yaguhaye bituma usarura ikindi kintu Imana yagusezeraniye.
Imbuto uyihabwa kugira ngo ureme kazoza kawe. Ni icyo wahawe kugira ngo ukibibe, bishoboka ko yaba ari ubugwaneza, umwanya, urukundo, imbabazi, cyangwa ikintu icyo aricyo cyose gihesha abandi umugisha.
Karuvali hadusobanurira neza itegeko ryo kubiba. Imana yatanze umwana wayo w’ikinege, kugira ngo ireme umuryango!
Umuhinzi mwiza asobanukirwa iri hame ryo kubiba no gusarura. Abiba imbuto ye mu butaka bwiza, buteguye, kandi azi ko bumera, kugira ngo azabone umusaruro uhagije.
Ikosa dukunze gukora ni kugumana ibyo twakagombye kubiba, hanyuma tukabikoresha. Ariko iyo tubibye tuyobowe n’Umwuka Wera, tubona umusaruro uhebuje.
Imbuto yawe
Iyo hari ikiguturutse mu kiganza, n’ijuru naryo rigira icyo rirekura. Ku rundi ruhande, ijuru ntaco ryarekura isi ntacyo yarekuye. Kubiba mu kwizera n’ugutanga mubyo Imana yaguhaye kugira ngo usarure ikindi yari ikubikiye.
Icyo tugumana ni umusaruro.Icyo tubiba ni imbuto kandi niyo ituma uba uw’umwihariko.
Imana iha agaciro iri hame ryo kubiba no gusarura, kandi yampaye ijambo ry’umwihariko kubw’uyu mwaka wa 2013. Yarambwiye ngo nimbwire abantu bayo ko ishaka kubabohora amadeni, kugira ngo bagire umudendezo wo kwinjira mw’iyerekwa no mu mugambi w’Imana ku buzima bwabo. Hari amavuta kubw’umwihariko y’ubukire no kwishurirwa amadeni. Iki nicyo twiteze.
Niba nawe ushaka kwinjira muri iki gihe kidasanzwe, biba mu kwizera, witange kubera impamvu z’ubutumwa bwiza, kandi ugire icyo witega nk’umusaruro. Ntiwongere kwemera ko amadeni akuganza. Kurikiza amahame y’Imana ubibe mu bwami bw’Imana.
Ba umwe mu bagira icyo basarura muri iki gihe! Niki wabiba uyu musi? Imbuto yose wagira, uyite izina. Hanyuma wizerere igitangaza mu buzima bwawe!
Tunganya imbuto yawe, kandi witege gusarura byinshi.
Ubutaha nzakomeza mvuga kur’ubu butumwa bwo kubiba nkuko Imana yabushize ku mutima wanjye, kandi ndizera ko buzafasha cyane ubuzima bwawe!
Ubutumwa butanzwe na Pastor Benny Hin
Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda wa 2012 Isimbi Deborah nyuma yo gutwara inda we n’umukunzi we Safari Bryan; bafashe umwanya wo kwihana imbere y’Imana mu rusengero rw’Abangirikani ruri i Remera.
Bamwe mu basengera mu itorero ry’Abangirikani ry’i Remera bavuga ko kuri iki cyumweru tariki 10 Werurwe 2013; ari bwo nyampinga Isimbi Deborah ari kumwe n’umukunzi we Safari Bryan bagiye bagiye mu rusengero bagasaba abakirisitu imbabazi.
Isimbi yagiye imbere yitorero agira ati “ ndashima Imana ko turiho kandi ndashima Imana ko mpagaze imbere yanyu; ikimpagaritse hano si ugushima Imana cyane; ahubwo ni ugusaba Imana n’abakirisitu imbabazi; mutubabarire; nakuriye muri iri torero nize mu nyigisho z’abana b’iri torero; uyu nguyu tumaranye imyaka itandatu turi inshuti; ubu twaje kugwa mu cyaha; nubwo twaguye mu cyaha Imana ntiyadutaye; ahubwo yaduhaye umugisha w’umwana akaba ariyo mpamvu duhagaze aha dusaba imbabazi kandi tunashima Imana ndetse n’ikirenzeho ndi umwana w’umushumba”.
Safari Bryan umukunzi wa Deborah yagize ati “mu gihe twagize intege nke tugakosa; twagize umwanya wo kwegera ababyeyi tubasaba imbabazi; kuko umwe muri twe ari uwo muri iri torero ni yo mpamvu twaje aha tubasaba imbabazi”.
Nyuma y’abo haje kuza umubyeyi wa Isimbi; Antoine Rutayisire wa Paruwasi ya Remera ari naho bari baje kwihanira agira ati “ibinyamakuru byinshi byanyanditseho ndi muri Amerika; bamwe ntibashake gushyiraho amazina yanjye; ariko naje gufata umwanya ndabasubiza ndetse nshyiraho amazina yanjye; umwana wanjye Isimbi ndamukunda kandi nzakomeza kumukunda; urumva bageze aho bagwa mu cyaha; nkanjye w’umukiristu kandi uzi ibyo Imana ikora iyo umuntu yakoze icyaha uramwegera ukamwereka ko Imana ikimukunda”.
Nyuma yo kwihana abari aho bose barapfukamye; bashaka kugaragaza igikorwa cy’urukundo n’ubufatanye bw’itorero; basabira hamwe Imana imbabazi; umuvugabutumwa Nathan Gasatura arabasengera.
Biteganyijwe ko ubukwe bwa Deborah na Brian buzaba kuri Pasika tariki 31 Werurwe 2013
© Izuba Rirashe
Kuri iki cyumweru nijoro ni bwo umufasha wa Pasitori Musabwandero yitabye Imana azize uburwayi butari bukabije cyane. Nk’uko byatangajwe na Pasitori Musabwandero Meshack mu muhango wo gusezera kuri nyakwigendera Nyiragazura Ruth wabereye kuri ADEPR Kanombe, yagize ati:
Twari tubanye neza nta kibazo twigeze tugirana, twari dukijijwe twembi;
Nyiragazura Ruth yavukiye muri Congo (RDC), duhura kuwa 20 Gicurasi 1954. Yabatijwe mu itorero mu w’1965. Yashakanye na Musabwandero Mechack mu w’1965 babyarana abana 9.
Bakoreye Imana muri Congo, nyuma bataha mu Rwanda bakorera umurimo w’Imana muri Paruwasi ya Kabuga, nyuma baza muri Kanombe, ubu bari muri Kicukiro
Mu rwego rwo kumuha icyubahiro nk’umugore w’umukozi w’Imana, abapasitori n’abagore babo bamuririmbiye indirimbo y’108
Abafashe amagambo bose ari musaza we ndetse n’umwana we wamurwaje kugeza igihe yitabiye Imana, batanze ubuhamya ko yari umwizerwa ku buryo n’ideni rya 200 yapfuye aryishyuye, kandi ko yafashe igihe cyo kwiyeza ku gato n’akanini, ati: “Ikitunejeje tuzamusanga mu ijuru!”
Buri tariki ya 12 uko igeze Umuhanuzi w’umurundi witwa Zebiya yemeza ko abonekerwa na Bikira Maria bityo abantu batandukanye bakajya gusengera iwe, ku itariki ya 12 werurwe 2013 ntibyaje kubahira kuko ubwo bazaga ari ikivunge baje gutanwa mu mitwe na polisi ikorera muri iki gihugu , muri iyi mirwano yiganjemo amasasu ku ruhande rw’aba polisi n’amabuye ku ruhande rw’abayoboke ba Zebiya yaje guhitana nibura abantu batandatu
Amakuru dukesha urubuga rwa BBC ko muri iyi nkundura hakomeretse abapolisi babiri naho abandi bantu barenga 30 bagakomereka, bikaba byarabereye ku musozi wa Businde aho abantu benshi bamaze imyaka irenga ibiri bahurira bagasenga cyane cyane umuhanuzi Zebiya akabahishurira ibyo avuga ko abwirwa na Bikira Mariya mu gihe yamubonekeye.
Umuyobozi w’Intara ya Kayanza avuga ko abo bantu bagira imyitwarire yo kubangamira umutekano akavuga kandi ko Abapolisi bari bamaze igihe barabujije abaturage kwirinda guhurira aho hantu ku mpamvu z’umutekano.
Habanje kubaho guterana amagambo hagati y’abayoboke na polisi
Nubwo ariko abantu bahururira kujya kuri uyu musozi nk’ahantu bafashirizwa mu by’iyobokamana, ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Burundi buvuga ko nta cyerekana ko ari hatagatifu kuko ngo hari uburyo kiliziya isanzwe ikoreha ngo ibyemeze ariko bukaba butarabyemeza.
Inkuru dukesha urugero.com
Kuri uyu wa mbere tariki ya 11 werurwe agatsiko k’intagondwa z’abayisilamu zigera ku bihumbi bitatu,zigabije umujyi witwa Lahore ukaba umujyi wa kabiri mu bunini mu gihugu cya Pakistan aka gatsiko kigabije amazu y’abakiristo barayatwika nyuma y’aho umukiristo wo muri aka gace ashyiriwe mu buroko kubera gutuka intumwa Muhammad.
Muri iki gitero amazu asaga 100 niyo yatwitswe naho abakiristo barenga 120 bajyanwa mu bitaro bakomeretse ku buryo bukabije.
Bishop Sebastian Francis Shah Aganira na catholic world news n’ikiniga cyinshi yavuze muri aya magambo:‘’ birababaje cyane kubona abantu bumva ko bari hehuru y’amategeko ya guverinoma bagahungabanya umutekano ndetse bakatwigirizaho nkana twebwe banyamuke (minority).’’
Yaboneyeho umwanya wo kwihanganisha abakiristo bo mu gihugu cye cya Pakistan muri rusange imiryango yose yagezweho na ziriya nsanganya.
Twakwibutsa ko igihugu cya Pakistan kibarizwa ku mugabane wa Aziya kikaba gituwe n’abaturage miliyoni zirengaho gato ijana na mirongo inani (180,440,005) muri bo abari hagati ya 95-98% ni abasengera mu idini ya Islam naho abakiristo bangana na miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana inani (2,800,000)ni ukuvuga byibura 1.6% by’abaturage bose batuye iki gihugu.
Inkuru dukesha urugero.com
Mu gihe hari hamaze kuba amatora inshuro zigera kuri enye nta mwotsi w’umweru uzamuka, inkuru nziza ku Bakiriristu Gatolika imaze gukwira Isi ko hamaze gutorwa Papa mushya, akaba ari Jorge Mario Bergoglio ugiye gusimbura Benedigito wa XVI weguye ku bushumba bwa Kiliziya Gatolika mu mpera z’ukwezi gushize.
Amakuru aturuka i Roma mu Butaliyani muri Leta ya Vatican ahari icyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika, yatambutse mu bitangazamakuru bitandukanye ni uko saa moya n’iminota itanu ku isaha y’i Vatikani ari bwo hatowe Papa mushya.
Imbaga y’Abakirisitu Gatolika iteraniye ku rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero yakiranye ibyishimo itorwa rya Papa Mushya ukomoka mu gihugu cya Argentine muri Amerika y’Amajyepfo.
Umunyargentina Jorge Mario Bergoglio, wari Arikiyepisikopi wa Buenos Aires kuva mu 1998, yahawe izina rya Papa Francis I, afite imyaka 76 y’amavuko, abaye Papa wa mbere ukomotse ku mugabane wa Amerika kandi na none ni uwa mbere ukomotse mu bihaye Imana b’Abayezuwiti.
Nk’uko Le nouvel Observateur dukesha iyi nkuru ibitangaza, icyo Jorge Mario Bergoglio yari azwiho ni umwe mu bashoboye kugira icyo bavuga bitagenda neza kuri Kardinali Ratzinger mu gihe cy’amatora ye mu 2005.
Inkuru dukesha igihe.com
Kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2013, hamuritswe igitangazamakuru ’Rwanda Gospel Magazine’ cyandika ku makuru ya gikristo adashingiye ku idini runaka mu yemera Yesu ; kizajya kibanda ku bibera mu matorero, ku mikoranire hagati ya Leta n’amatorero no ku ijambo ry’Imana.
Muri uyu muhango wari witabiriwe n’amatorero atandukanye, inzego za Leta, abakirisitu n’abandi, hatangajwe ko Rwanda Gospel Magazine ije mu rwego rwo kunganira amatorero, abahanzi, n’abandi, ariko by’umwihariko ikazajya isakaza amakuru ya Leta areba amatorero.
Abashyitsi batandukanye bari bahari, bagiye bagira ubutumwa bageza ku bitabiriye uwo muhango by’umwihariko n’abanyarwanda muri rusange.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Supt. Theos Badege, yavuze ko biteguye gukorana n’icyo gitangazamakuru gishya, ati “Nyuma y’ubutumwa bwiza numviye hano, ndasaba ubufatanye ku bagenerwabikorwa. Polisi y’Igihugu ihora iharanira kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose, tunejejwe n’uko Rwanda Gospel Magazine ije kutwunganira mu gutanga ubutumwa bwiza mu banyarwanda.”
Nyuma y’uko Itorero ry’Abadivantisti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda rishyikirijwe igihembo nk’iryahize andi matorero mu itangwa rya Serivisi, Umuyobozi waryo, Pastor Byiringiro Esron, yavuze ko amatorero adakwiriye gutegereza ko azayoborwa na Leta gusa, ahubwo ko akwiriye kwishyira hamwe, akabamo Abanyarwanda bashimwa banafite icyerekezo.
Umuyobozi wa Rwanda Gospel Magazine, Ntigurirwa Pierre Claver, yatangaje ko batazahwema kuba hafi amatorero, by’umwihariko ku bayasengeramo bakabakorera ubuvugizi, ati “ Rwanda Gospel Magazine, izajya yibanda ku bibera mu matorero, ku mikoranire hagati ya Leta n’amatorero, ku ijambo ry’Imana n’ibindi birimo no kuba ijisho ry’abari mu matorero.”
Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’imiyoborere RGB, Usengimana Felicien, yavuze ko ashimishijwe no kubona iki kinyamakuru kirengera Abanyarwanda.
Inkuru dukesha igihe.com
Itangazamakuru ni kimwe mu bice bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ibintu byinshi kw’isi byose bigaterwa nuko ryakoreshwejwe, doreko yo rikoreshejwe nabi risenya rikangiza byinshi ryanakoreshwa neza rikubaka rikanatunganya ibitari bike. I gihugu nk’u Rwanda cyikaba gifite ubuhamya bukomeye kubijyanye n’itangazamakuru, gusa twababwirako hari n’ibindi bihugu byinshi byisi, itangazamakuru ryagiye rihindura ibintu mu buryo runaka.
Nyuma y’ubushakashatsi twakoze, twari twabagejejeho ibintu bitatu bituma abantu badakorana n’itangazamakuru cyane cyane turibanda mu Rwanda, uyu munsi tugiye kubagezaho ibindi bibiri.
Reka tubibutse ibintu bitatu bya mbere twari twababwiyeho mu nkuru yacu yabanjirije iyi, icya mbere ni Ukutamenye. Mu Rwanda uhasanga umubare munini w’abantu badakorana n’itangazamakuru kubera batazi uko bikorwa, icyo bisaba ndetse inshuro nyinshi bakaba batanazi akamaro karyo. Gusa ikigerereranyo (%) cyababarirwa muri iki kiciro kiri kugenda kigabanuka bitewe n’uburyo hari kwiyongera ibitangazamakuru byinshi mu Rwanda yaba ama Radiyo, Ibinyamakuru byandika n’imbuga nyinshi za Interinete. Icya kabiri ni Ubwoba. Mu Rwanda ho akenshi biterwa n’inkuru zikomeye zikarishye ziba zaranditswe ku bantu runaka, cyangwa zigatangazwa mu binyamakuru runaka yaba Radiyo cyangwa Televiziyo ndetse n’ibinyamakuru byandika, ibi ababibonye cyangwa bakabyumva bikabatera kugira ubwoba no gufata ishusho yo gutinya itangazamakuru.
Mu Rwanda hari ingero zitari nkeya z’inkuru zikarishye zagiye zigaragara mu bitangazamakuru bitandukanye rimwe na rimwe ntanagihamya gifatika gihari ubundi ibimenyesto bihari ariko abamenye izo nkuru ubwoba bukavuka cayngwa bukiyongera bwo gukorana n’itangazamakuru. Icya gatatu ni Ubushobozi. Hari umubare w’abantu batari bake ubishyize kukigererenyo (%) bazi akamaro, imbaraga n’ubushobozi bw’itangazamauru ariko bakagorwa n’ubushobozi bwo gukorana n’itangazamakuru. Rimwe na rimwe bisaba ka Fanta (Primus) nkuko bamwe babyirta kubanyamakuru kugirango inkuru iceho, hari igihe bisaba transport yewe mu Rwanda ho byafashe izina « Giti » iryo jambo rikaba nta muntu numwe ukora mu kitangazamakuru cyangwa ukorana naryo utazi.
Icya kane ni Imyubakire y’akazi (System) : Uyu mubare w’abantu ni mutoya ubishyize kukigererenyo (%), aha ukba bisanga mu bigo bimwe na bimwe byigenga yewe nibya Leta usanga bo ibintu byabo bidakenera gukoresha cyane imbaraga n’ubushobozi bw’itangazamauru ariko bitavuzeko bataziko bikenewe gukorana n’itangamakuru ahubwo uburyo imikorere n’imiterere y’ikigo iteye bikaba bidashoboka cyangwa bitoroshye gutanga makuru. Rimwe na rimw ehari igihe unasanga ibi bigo bikora ibintu bitemewe cyangwa ibintu birimo amabanga ku buryo kubishyira hanze byakwangiza byinshi.
Icya gatanu ni Imikorere mibi y’itangazamaku : Kwisi hose nta muntu numwe wifuza gukorana n’ikigo cyangwa icyiciro runaka gifite ibibazo. Ninako bimeze yo itangazamakuru ritameze neza cyangwa rifite ibibazo, usanga abantu benshi banga gukorana naryo atari uko batabishaka cyangwa batazi akamaro karyo, abubwo bitewe no gutinya ingaruka zazaa nyuma
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aremeza ko intumwa Dr. Muhirwa Paul Gitwaza agiye kwimukira mu gihugu cy’u Burundi ndetse ko ariho agiye gukomereza umurimo we w’ivugabutumwa.
Mu kiganiro uyu muvugabutumwa yagiranye na bimwe mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu harimo REMA TV, yavuze ko igihe cye cyigeze kugira ngo abe mu mutima w’Afurika. Aha umutima w’Afurika yavugaga akaba ari igihugu cy’u Burundi.
Apôtre Dr. Paul Gitwaza ubusanzwe akunze gutumirwa cyane na Perezida w’iki gihugu dore ko aherutse no kwerekeza muri iki gihugu ubwo yari agiye guhindura ubuyobozi bw’itorero rya Zion Temple riherereye mu Ngagara ndetse no kwimika pasiteri mushya w’uru rusengero muri ako gace dore ko abakirisitu benshi bari bamaze kwigendera bakajya mu yandi matorero.
Umunyamakuru wa Televiziyo imwe yo mu gihugu cy’u Burundi yaganiriye na Paul Gitwaza maze amutangariza ko ari impamo kuba agiye kwerekeza muri iki gihugu.
Nk’uko tubikesha inkuru ya Ineza Sarah Keelia umunyamakuru wa Imbere.com uba I Bujumbura, avuga ko Apotre Gitwaza yatangaje ko icyamujyanye I Burundi ari ukugeza ku Barundi icyo Imana yamushyize ku mutima Dore uko Apotre abyivugira”Icyanzanye hano i Burundi ni ukugirango mbashye gushyitsa ubutumwa Imana yanshyize ku mutima ku Barundi, ko ndetse iki ni igihe cyo kwibukwa n’ Imana”.
Umunyamakuru yakomeje amubaza niba ubusanzwe Imana yari yaribagiwe abarundi maze Apôtre Dr. Paul Gitwaza asubiza ko Imana itari yarabibagiwe ahubwo ko ari ukubibuka kurushaho.
Aha yagize ati:”Oya, Ntabwo Imana yari yarabibagiwe ahubwo ije kubibuka kurushaho kuko ubonye ibyo Imana irimo kugenda ikorera Abarundi birakomeye cyane”.
Yakomeje avuga ko ubwo yari aherutse muri Canada yabonye umwana w’umurundi ushobora guhindura moteri y’indege ya Boeing ku isi hose. Ikindi kandi ngo abaririmbyi b’Abarundi nibo bakomeje kugenda bakira ibihembo bikomeye muri Afurika. Aha akaba yavugaga abaririmba indirimbo zaririmbiwe Imana.
Apôtre Dr. Paul Gitwaza yakomeje abwira uyu munyamakuru ko Abaganga (Docteur) bakomeye nabo bakomoka muri iki gihugu.
Mu bindi Paul Gitwaza yavuze harimo ko ibihugu bibiri ku isi aribyo byonyine bihuje indamutso. Aha yagize ati:”Ikindi kintu gitangaje ni uko ibihugu bibiri ku isi aribyo bihuje indamutso.”AMAHORO”. Mu Burundi bavuga Amahoro hanyuma muri Israel bakavuga Shalom. Ibyo ni bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Imana yibutse Abarundi”. Aya akaba ari amagambo ya Gitwaza.
Abajijwe niba Zion Temple urusengero rw’i Kigali rutazasenyuka kuko azaba adahari yavuze ko Zion Temple atari akarima k’umuntu umwe ndetse ko hari abo yatoje ndetse yizeye bazasigara mu mwanya we.
Mu gusoza ikiganiro yagiranye n’uyu munyamakuru wo mu gihugu cy’u Burundi, Intumwa y’Imana Paul Gitwaza yagize ati:”Abarundi bose nibaze dufatanye kubaka ubwami bw’Imana ndetse kandi Imana yarabibutse. Abakozi b’Imana ni dushyire hamwe hatagira uwumva ko nje kumwambura abakirisitu ahubwo ko nje gufatanya nabo kubaka ubwami bw’Imana”.
Inkuru dukesha isange.com
Guhera taliki 10 kugeza 12 Mata 2013, inzobere mu kuvura indwara z’imitsi, umugongo n’umutwe ziturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasesekaye mu Rwanda. Abafite ubwo burwayi bateraniye ku bitaro bya ADEPR Nyamata, aho izo nzobere zabavuraga ku buntu guhera mu gitondo kugeza nimugoroba.
Nk’uko byari biteganijwe, hagombaga kuvurwa abantu babarirwa hagati ya 300 na 350 ku munsi. Uwo mubare rero waje kurenga kubera umuhati w’abaganga, kuko havuwe abagera kuri 1,250 mu gihe cy’iminsi itatu. Izi nzobere ni abakorerabushake bakora uyu murimo w’ubuvuzi batera inshinge aho umurwayi ababara, ariko icyongeye kuri ibyo ni abakozi b’Imana kandi babanza imbere Kristo mu murimo wabo, ari na ho bakomoye urukundo rwo kwiyemeza kwita ku bababaye.
Nk’uko byemezwa na Dr. Wong ukuriye izo nzobere ubushakashatsi bwaragaraje ko izo nshinge nta ngaruka zigira ku wazitewe. Mu miti ikoreshwa muri izo nshinge harimo imiti itandukanye, intungamubiri, ikinya, serumu, umuti ukomoka kuri ozone uvura uburibwe…
Abaje kwivuza biganjemo abasaza n’abakecuru bakuze. Ibi byatumye twegera ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyamata, tububaza niba atari icyorezo mu bakuze nabo badusubiza ko atari ko bimeze kuko abasheshe akanguhe bakunze kwibasirwa n’umutwe udakira n’umugongo.
Karekezi Raphael wavuye mu mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera avuga ko yashimye iki gikorwa, kuko yari afite ikibazo cy’umugongo wamubayeho akarande n’imitsi y’akaguru. Yabivuze muri aya magambo: “Narivuje mu bushobozi bwanjye buke nari mfite ariko bikanga gukira kuko narimaranye iki kibazo igihe kingana n’imyaka 20. Nindamuka nkize nzashima Imana kandi n’aba bagiraneza Nyagasani azabahembe.”
Ibi kandi byemezwa na Twahirwa Hesron wo mu murenge wa Mayange, aho avuga ko yari afite ikibazo cy’umutwe udakira ariko nyuma y’iminota mike avuye imbere y’abaganga akaba yumva yatangiye gukira.
Abivuza barakubise baruzura, ku buryo barenze ubushobozi bw’abaganga bityo hakaba hari bamwe batashye batavuwe. Izo nzobere zimaze kubona ko abakeneye kwivuza ari benshi, zatoje abaganga babiri n’abaforomo bane kugira ngo bazakomeze gufasha abarwayi bivuza umutwe n’umugongo.
Muri iki gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19, haragenda haba ibibaniro hirya no hino mu gihugu. Ni muri urwo rwego Pasiteri Rutayisire Antoine yaganirije abakozi b’Umuryango Mpuzamahanga Hope and Homes for Children(HHC) ku mpamvu zituma kwibuka ari ngombwa, ndetse anabihuza n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka ijyanye no guharanira kwigira.
Pasiteri Rutayisire yasobanuriye abakozi ba Hope and Homes for Children bari bateraniye ku cyicaro cy’aho uwo muryango ukorera i Nyarutarama, ko twibuka bitewe n’impamvu 3 z’ingenzi.
Iya mbere yavuze ko ari ukugira ngo Jenoside yabaye itazasubira. Aha yashimangiye ko muri ibi bihe Abanyarwanda bagomba gusubiza amaso inyuma bakaganira ku mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi maze bagafata umwanzuro ntakuka w’uko itagomba kuzasubira kubaho ukundi.
Impamvu ya kabiri yavuze ko abantu bagomba kwibuka imitekerereze (ideology) babayemo igihe kirekire ijyanye n’amacakubiri n’ivangura ryari rishingiye ahanini kuri Hutu na Tutsi maze bikabafasha kubihindura. Aha yagize ati “Kwibuka bikwiriye kudutera kurushaho guhinduka tukaba beza”.
Ku mpamvu ya gatatu ituma twibuka, Pasiteri Rutayisire yavuze ko ijyanye no gutuma Abanyarwanda barushaho guharanira kwikemurira ibibazo basigiwe n’amateka mabi yakomotse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Aha yagize ati “Tugomba kwibuka ko hari abasigiwe ibibazo na Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse tukanishakamo uburyo ibibazo byabo byakemuka”.
Pasiteri Rutayisire yabwiye abakozi ba HHC ko ibyiza ku Banyarwanda ari uko bakwirinda kwirebera mu ndorerwamo y’Abahutu cyangwa Abatutsi, ahubwo bakumva ko ari Abanyarwanda mbere ya byose.
Aha yasobanuye ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda imitekereze mibi, bakamenya uko bitwara ku bijyanye n’amarangamutima ajyanye n’ubwoba no kwiheba ndetse bagaharanira gukira urwango n’urwikekwe rufatwa nka murumuna warwo.
Umuyobozi w’Umuryango Hope and Homes for Children mu Rwanda, Nyinawagaga Claudine yashimiye Pasiteri Antoine Rutayisire ku kiganiro yahaye abakozi avuga ko bitumye bunguka byinshi bizabafasha mu buzima bwabo nk’Abanyarwanda.
Inkuru ducyesha urubuga
Nyuma y’uruzinduko yagiriye mu gihugu cya Isirayeli, Pastor Desiré Habyarimana aratugezaho hamwe mu hantu yasuye!
Tujya muri Israel, twanyuze mugihugu cya Misiri (cyangwa Egiputa nk’uko bamwe babivuga) kugira ngo tubashe gusura bimwe mu bibanza bivugwa muri Bibiliya, ndetse nk’abigisha b’ijambo ry’ Imana dukunda kwigishaho kenshi.
Twanyuze hejuru y’umujyi wa Alexandria uri hafi y’umurwa mukuru Cairo. Uyu mujyi uzwi muri Bibiliya nk’ahantu habitse amateka ya Bibiliya n’ubwo muri iki gihe utuwe n’Abisilamu. N’ubwo nta Bakristo bakiharangwa, babitse amateka y’imizingo ya Bibiliya, na ba Pawulo bahavugiye ubutumwa bwiza cyane. Ibi byatwigisha ko umuntu abasha gusigarana Imana mu mateka ariko yaraguye.
Iki gihugu cya Egiputa gifite amateka akomeye, kuko sogokuruza Aburahamu yagihungiyemo inzara, ahageze abeshya ko Sara ari mushiki we (Itangiriro 12:10-20). Aha bitwigisha ko kubeshya ari bibi, kuko na Isaka umuhungu we na we yaguye muri uyu mutego, ndetse byafashe ibisekuru 5 kuko Yakobo na we yabeshe se yiba umugisha birakomeza kugera ku bahungu ba Dawidi). Imbuto ubiba uzayisarura ukiri mu isi (Abagalatiya 6:7).
Muzi ko nyuma Yosefu baje kumugurisha mw’Egiputa, nyuma hakaza umuryango w’abantu 70 nk’uko Imana yari yarabibwiye Aburahamu ubwo yasinziraga maze inkongoro zikarya ku bitambo, Imana ikamubwira ko izamuhana urubyaro rwe rugakora uburetwa imyaka 400.
Nyuma twasuye uruzi rwa Nil. Aho ni ho hari ibikari bya Farawo, aho abami ba Egiputa bari batuye. Aho kandi ni ho hari igishanga Mose yatoraguwemo. Ni na ho Mose yakoreye ibitangaza bikomeye, birimo guhindura amazi ya Nil amaraso n’ibindi byinshi.
Twasuye aho Yesu yahungishirijwe, akahamara imyaka 3 igihe umwami Herode yashakaga kumwica (Matayo 2:13-21).
Twakomereje aho Abisirayeli bari batuye i Gosheni, ari na ho bahagurukiye basubira mu gihugu cy’ isezerano barenga miliyoni ebyiri na magana atanu (2,500,000), bagafata inzira y’ubutayu (Kuva 12:37-42). Aho Abisirayeli bari batuye ubu hari Canal de Suez, ni ho amato manini anyura ajya i Burayi.
Twanyuze mu butayu n’imodoka, kugira ngo dusure inzira banyuzemo irenga kilometer 500. Bari intwari cyane, kuko ubu butayu burashyuha kugera kuri dogere 70, kandi iyo hakonje haba munsi ya zeru. Ikindi kandi, nta mazi ahaba. Bo babumazemo imyaka 40. Nyuma twageze mu misozi ya Sinayi ifite ubutumburuke bureshya na metero 2,285. Aha wakwibaza uko bayurira ari amabuye, bakayurira bafite abana, nta mazi yo kunywa. Imana yabakoreye ibikomeye cyane.
Twageze ku nyanjya itukura, aho Isirayeli ihana imbibi n’ibihugu 4 ari byo Jordanie, Arabie Saudith, Iran na Egypte. Aho ni ho twambukiye twinjira muri Isirayeli. Icyo navuga ku nyanja itukura ni uko inyanja ubwayo ntitukura ahubwo bayitiriye imisozi itukura iyikikije, aho niho Abisirayeli bageze bagatungurwa n’Abanyegiputa baje kubagarura imbere yabo hari inyanja ifite ubujyakuzimu bureshya na kilometro 2, hirya hari imisozi ya Sinayi bagira ubwoba, ariko Imana yaberetse igitangaza ubwo yabaciraga inzira muri nyanja bakambuka.
Tuzakomeza kubagezaho ibice bikurikira by’ubutaka butagatifu twasuye mu gihugu cy’amasezerano. Ntuzacikwe…
Inkuru muma photo.
Umujyi wa Alexandria habitse amateka ariko baraguye
Umugezi wa Nil utunze Egiputa yose
I Gosheni ariho Abisirayeli bari batuye
Abafarawo ni uko bambaraga
Ibyo Abisirayeli basize bubatse biracyahagaze
Ubutayu banyuzemo bava muri Egiputa
Imisozi ya Sinayi buriraga ariko Mose yavuganiyemo n’ Imana
Inyanja itukura bambutse ijoro rimwe Abanyegiputa bakayipfiramo
Aha nari nishimiye gukandagira kubutaka bwera
Mu buzima bwanjye, sinigeze na rimwe numva Data umbyara avuga nabi abatutsi kabone n’ubwo tuvuka mu majyaruguru y’u Rwanda, ari naho ivangura ry’ubwoko ryari ryarashinze imizi. Mu by’ukuri twari dufite abatutsi benshi b’inshuti z’umuryango wacu. Data umbyara yari azwi nk’umunyapolitiki utaracanaga uwaka n’ubutegetsi bwariho bumuziza gusa ko ngo yarwanyaga akarengane kakorerwaga abatutsi muri icyo gihe bagakorerwa n’abahutu.
Nyuma yaho, naje no gusanga sogokuru yaragiriwe neza n’abatutsi kuko mu mwaka wa 1959, abahutu b’intagondwa baramuhize bamwirukana mu isambu ye bamuhora gusa ko yari ashyigikiye ingoma y’umwami.
Ntekereza ko nakomeje kugendera muri uwo murongo, nyamara ikibabaje ni uko inshuti zanjye zakomeje kujya ziza zikambibamo urwango zibikuye mu ishuri cyangwa se iwabo mu miryango, uko niko rero bazaga bakambibamo urwango rw’abatutsi.
Mu mwaka wa 1990, ubwo nemeraga kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza wanjye, naramwakiriye, muhereza imitwaro yanjye yose, ariko nkuramo icyaha cy’urwo rwango cyabaga muri njye.
Kugeza ubu, mpamya ntashidikanya ko urukundo rw’ikirenga nakundaga umwami wanjye arirwo rwaje kumfata rumbuza kujya mu byaha by’ubwicanyi byakorerwaga abatutsi mu gihe cya Jenocide, kandi ibi n’umuryango wanjye wabimfashijemo kuko bafashaga abantu bahigwaga kwambuka umupaka bagahungira muri Congo, kandi abenshi muri bo babashije kurokoka.
Nyuma ya Jenocide, namaze imyaka ibiri nakwita iy’imfabusa mu buzima bwanjye, nyimarira mu buhunzi, mba mu ikambi, aho nza no kuhatakariza Data umbyara, umuhungu wanjye w’imfura, mushiki wanjye, ndetse n’abandi bantu benshi bari inshuti zanjye cyane, kubura aba bantu, byatumye ndushaho kumva nanze abatutsi, ndetse nkumva ndushijeho kubashinja ubugome, nyamara ibyo nabikoraga nirebaho, ntareba ibyago by’indengakamere bahuye nabyo muri Jenocide.
Amahugurwa y’isanamitima n’Ubwiyunge byamfashije cyane mu gutuma ibikomere nari mfite ku mutima bikira, ibi bikaba byarabayeho nyuma y’uko mbonye aho umututsi yihana ibyaha bye byakozwe mu cyahise, mbona kandi n’umuzungu nawe ahagarara mu cyuho asabira imbabazi ibyaha byakozwe na bene wabo b’abanyaburayi mu gihe cya Gikoronize, yihana ibyaha byose Abanyaburayi bakoreye Abanyafurika.Kuri njye, ibi byasize igitsi ku mutima wanjye.
Ubwo nanjye nafashe iya mbere, mfata imibabaro yanjye yo mu mutima, nyishyira YESU ku musaraba aho ari naho naje gukura gukira, no kongera bundi bushya kubohoka ku bwoko bw’abatutsi, noneho nkababona nka benewacu b’abanyarwanda aho kubabona nk’abanzi.
Naje kumenya umugambi w’Imana kuri njye ko urenze cyane kujya kwigisha Icyongereza kuko kuva na mbere aribyo nagendaga nkora na mbere y’uko njya mu nkambi.
Pasteur NYAMUTERA Joseph
source: Jesus.rw
Mu bushakashatsi buherutse gukorwa ku bakozi b’Imana bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, inzobere TracyMcClellan ikomoka muri Leta ya Florida yashyize ahagaragara urutonde rw’abantu 10 baza ku mwanya wa mbere. Aha yibanze ku bintu bitandukanye, yibanda ku bakunze kugaragara kuri televiziyo cyangwa se bagiraho ibiganiro bihoraho. Yakoze urutonde rukurikira (uhereye ku mwanya wa 1).
1. Billy Graham
Billy Graham wavutse ku wa 7 Ugushyingo w’1918 ni we washyizwe ku mwanya wa 1. Azwi cyane ku biterane binini yagiye akorera ahantu hatandukanye ku isi, abwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo. Ni we wabashije guhindura abantu benshi mu mateka. Amakuru aturuka mu muryango The Billy Graham Evangelistic Association (BGEA) avuga ko yabwirije abagera kuri miliyoni 215 mu bihugu bisaga 185. Mu minsi ye yahinduye abantu ibihumbi n’ibihumbi, abafasha kwakira Yesu Kristo nk’Umwami wabo n’Umukiza.
2. Kenneth Hagin
Kenneth Hagin azwiho kwigisha ijambo ryo kwizera, ndetse yashinze minisiteri ijyanye n’izo nyigisho atanga. Atanga amahugurwa ku isanamitima, kandi yashinze amatorero menshi ku isi yose yubakiye ku ijambo ry’Imana rizima (Rhema Bible Churches).
3. Joyce Meyer
Joyce Meyer yashinze itorero ryizera imbaraga zidasanzwe zikora ibitangaza (Charismatic Christian Church), akaba ari na we muvugizi mukuru waryo. Yatangije ikiganiro yise “Enjoying Everyday Life,” gica ku mirongo myinshi ya televiziyo. Akunda gutanga ubuhamya bw’ihohoterwa yahuye naryo mu bwana bwe. Ubutumwa atanga ni ubw’ibyiringiro bibonerwa muri Kristo Yesu.
4. T.D. Jakes
T.D. Jakes ni umushumba mukuru w’Itorero Inzu y’Umubumbyi (The Potter’s House) rifite icyicaro muri Leta ya Texas. Minisiteri ye igira igiterane ngarukamwaka cyitwa "MegaFest," akagira n’ikindi giterane cy’abagore cyitwa "Woman Thou Art Loosed" n’indirimbo zo guhimbaza Imana.
5. Creflo Dollar
Creflo Dollar ni umwigisha w’ijambo ryo kwizera, akaba n’umupasiteri. Uyu kandi ni we washinze impuzamatorero mpuzamahanga rigamije guhindura isi ryiswe World Changers Church International, rifite icyicaro mu mujyi wa Fulton County, Georgia.
6. Marilyn Hickey
Marilyn Hickey ni umukozi w’Imana w’Umunyamerika, akaba n’umuvugabutumwa kuri televiziyo. Uyu kandi atanga inyigisho za Bibiliya (Bible study) muri Amerika no ku isi hose.
7. John Hagee
John Hagee ni umukuru w’Itorero Ibuye Rikomeza Imfuruka rifite icyicaro muri San Antonio (Texas), impuzamatorero yizera imbaraga zidasanzwe zikora ibitangaza. John kandi ni umuyobozi mukuru w’umuryango John Hagee Ministries. Yashinze umuryango wa Gikristo ugamije kurengera igihugu cya Isirayeli wiswe Christian-Zionist organization Christians United for Israel, akaba ari na we uyuyobora muri Amerika.
8. Rod Parsley
Rod Parsley ni umukozi w’Imana, akaba umwanditsi n’umuvugabutumwa kuri televiziyo ndetse n’umuvugabutumwa. Yatangije minisiteri y’ivugabutumwa mu buryo bw’inyandiko yise Breakthrough, atangiza n’umuryango yise Bridge of Hope. Yashinze amashuli Valor Christian College, Harvest Preparatory School, n’imiryango y’ivugabutumwa nka World Harvest Ministerial Alliance, ndetse n’itorero Metro Harvest Church rikora ivugabutumwa mu nzu z’imbohe. Yashinze n’ivuriro ryita ku bagore yise The Women’s Clinic of Columbus.
9. James Robinson
James Robinson ni umuvugabutumwa kuri televiziyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ni we watangije umuryango The Christian relief organization Life Outreach International, akaba ari na we uwuyoboye. Anyuza ikiganiro kuri televiziyo yise LIFE Today.
10. Carman
Carman ni umuvugabutumwa akaba n’umuhanzi w’indirimbo za Giksirto. Ni we wegukanye igihembo giherutse gutangwa. Yashinze umuryango utegamiye ku idini yise Carman Ministries.
Turashimira Imana mu bitangaza byinshi ikomeje kudukorera mu murimo w’ivugabutumwa mu gihugu cya Senegal. Turashimira kandi Itorero ryo mu Rwanda uko ryakomeje kudufasha mu buryo bwose mu masengesho, Turashima Imana kandi ko nubwo Umuhamagaro w’Imana igihe cyose utaburamo intambara ariko mu ruhande rwacu nta kibazo dufitanye n’umuntu uwari we wese cyangwa umuryango cyangwa Itorero, tumeze neza kandi Yesu aradufasha nkuko yasezeranije ko azabana n’abajyana ubutumwa bwiza kugeza ku mperuka (Matayo 28: 19-20), ndetse turashimira abanyetorero bose bo mu matorero anyuranye mu gihugu cyo mu Rwanda no mu isi yose uburyo bakomeje kudusengera.
Twigishije mu rurimi rw’igifaransa, basemura muri Wolofu (Sunday the 21th 04/2013 Assemblies of God of Thies)
Mama Joannah akurikiye inyigisho (Assemblies of God of Thies)
Turashima Imana kandi ko ikomeje kudufungurira amarembo, Kuri iki cyumweru kuya 21/04/2013, twateraniye mu Itorero rya Assemblies of God aho twari twatumiwe kubafasha mu murimo w’Imana, aho twabashije kwigisha abari bateranye ngo basobanukirwe ko buri wese akwiye kwitangira gufasha abandi aho gutegereza ko abandi aribo bazaza kumufasha, ariko ko tutabishobora ubwacu keretse duhawe urukundo rwa Yesu kubw’Umwuka Wera. Twakoresheje inyigisho y’Umusamariya mwiza (Luka 10:25-37), twerekana ko umusamariya mwiza mukuru ari Yesu, wadusanze twihebye twishwe n’ibyaha, ntawundi ushobora kudukiza, kandi twaburaga gato ngo tupfe burundu, kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu (Abaroma 6:23), Yesu atanga ubuzima bwe araturokora, tumaze kwizera Yesu nibwo tubasha kumenya ko dukwiye gukundana no kwitangira abandi kuko Yesu yatanze ubugingo bwe ku bwacu.(1 Yohani 4:10-11).
Mu gihe dutegereje ko igihe cyagenywe n’Imana mu murimo wayo kirangira kuko ariyo mugenga wa byose n’umutahiza wacu mukuru, tubasabye gukomeza kudusengera, kugirango tubashe kubahisha Umwami wacu Yesu Krisitu, natwe dukomeje gusenga Imana ngo yohereze abasaruzi mu murima kuko ibisarurwa ni byinshi abasaruzi ni bake (Luka 10:2), Imana ihagurutse abafite umuhamagaro w’Imana babicishije mu matorero yabo, baze dufatanye inaha kuko umurimo ari mugari, tukaba twanabona nabo tuvugana I Kinyarwanda kuko twatangajwe nuko aho dutuye kugeza uyu munsi tutarahabona cyangwa ngo tubonane nundi munyarwanda numwe, Tunabamenyesha kandi dushima Imana ko abanyarwanda bakirwa neza iyo bageze muri Senegali kuko twahasanze ambassade y’u Rwanda ikadufasha muri byinshi. twaherewe Ubuntu dukwiye gutangira ubundi (Matayo 10:8)
Imana ibahe umugisha
Pastor Kazura Jules
Kuri uyu wa gatandatu mu masaha ya saa saba z’ijoro (1:00am) nibwo abajura bateye urusengero rwa ADEPR GAHANGA ruyobowe na Pastor Desiré Habyarimana, ruherereye mu murenge wa Gahanga, akagari ka Gahanga. Bahagera basanze abazamu bari mu rusengero, babumvise umwe yiruka akurikiye umujura undi asigara ku izamu.
Ikigaragara ni uko aba bajura baje banogeje umugambi wo kwiba ibikoresho by’urwo rusengero, kuko umuzamu umwe amaze kwirukankana bamwe abandi basigaye inyuma bagafata mugenzi we, bakamukubita icyuma muri nyiramivumbi bagahita birara mu byuma bya muzima biri hafi aho bakigendera. Umuzamu bamugejeje kwa muganga hafi aho ahita yitaba Imana.
Tuvuganye na Pasiteri Desiré yadutangarije ko atari ubwa mbere baje kwiba kuri urwo rusengero, ahubwo byari inshuro ya 3. Yakomeje avuga ati “Natangiye kuyobora itorero ry’i Gahanga nta byuma bya muzika bihaba, nyuma Imana iduha umugisha tubona ibyuma bikabakaba hafi miliyoni 5. Nyuma y’aho ni bwo ababajura batangiye kutugera amajanja bashaka kwiba ibyo byuma.
Uyu muzamu witanye Imana yari umwana w’itorero, kuko yakirijwe kuri uru rusengero, akabatizwa, tukamurera, akajya muri korali nkuru yo kuri iri torero. Bitewe n’ ubuzima bubi yari abayemo, yabaye adufashije akazi ko kurinda ibyuma by’ urusengero.
Yari umuntu witanga mu buryo bukomeye, akunda gusabana n’abantu, agacurangira urusengero. Yari umuntu usura ukunda Abakristo, akabasura. Yari umukozi w’Imana ukomeye.
Nyuma y’iperereza ririmo gukorwa na Polisi, biteganyijwe ko gushyingura bizaba ku gicamunsi cyo ku wa mbere.
Imana imuhe iruhuko ridashira!
Mu muhango wo gishyingura Uwitonze Eliya wapfuye azize abagizi ba nabi bamusanze mu rusengero rwa ADEPR Gahanga byari amarira gusa.
Kuri uyu wa mbere ahagana saa munani ni bwo umurambo w’Uwitonze Eliya wari ugejejewe ku rusengero rwa ADEPR Gahanga hayobowe na Pastor Desire Habyarimana. Tuhagera twahasanze Abakristo benshi baje guherekeza uyu mukozi w’ Imana wahitanywe n’abagizi ba nabi bagatwara n’ ibyuma byakoreshwaga mu gucuranga mu rusengero.
Mu ijambo Pastor Desire yagejeje ku bari bateraniye aho, yabasomeye ijambo riboneka mu Byahishuwe 13:14: Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Andika uti ‘Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu mwami wacu.’” Umwuka na we aravuga ati “Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye”
Aha yakomeje avuga ko Eliya yari umuntu w’Imana ubu agiye kuruhuka, ati “Amahirwe natwe twazagira ni ukurangiza urugendo rwacu amahoro tukiri mu Mwami wacu, imirimo twakoze ikaduherekeza.
Nyuma twakomereje mu irimbi rya Gatenga, aho twagiye gushyingura umubiri wa Eliya. Byari ubukwe butangaje kuko hari abantu benshi cyane: abaririmbyi baririmbanaga bari babukereye bambaye imyambaro ibaranga.
Se wa nyakwigendera yahawe ijambo, avuga uko yari azi Uwitonze Eliya. Mu kiniga cyinshi yagize ati “Ikinejeje ni uko Eliya arangirije urugendo mu nzu y’Imana, kandi akaba aherekejwe neza nk’umukozi w’ Imana.”
Twabamenyesha ko Eliya yahitanywe n’abajura bateye urusengero rwa Gahanga kuri uyu wa gatandatu, aho yakoraga umurimo wo kurinda urusengero, bagatwara ibyuma bagasiga bamwivuganye.
Imana imwakire mu bwami bwayo!
Inkuru muma foto:
Umurambo wa Eliya Uwitonze
Ku irimbi aho twashinguye
Papa wa Eliya avuga ijambo mbere yo gushingura
Bamanura umurambo
Bashiraho itaka
Bamwe mu bakirisitu basengera mu matorero atandukanye hari abagira ibyiringiro byo gusengerwa bafite ibibazo, bagasengerwa kuri telefoni n’abakozi b’Imana kuri telefoni.
Mu kiganiro na IGIHE, abakunze gukorera amasengesho kuri telefoni bavuga ko bibaha amizero, ariko hakaba n’abandi bavuga ko nta gaciro
baha byo gusengerwa n’umuntu batazi bataraca n’iryera.
Mukansanga Judith usengera muri Kiliziya Gaturika ariko ngo ufite uwo basengana mu bo yita abarokore kuri telefone, ngo abiha agaciro cyane.
Yagize ati ”Njye nkunze gusengana n’umukozi w’Imana kuri telefoni, sinzi uko asa, sinzi aho asengera, sinazi yewe aho atuye. Nimero ze ni umuntu w’inshuti yanjye wazimpaye, ariko iyo tuvuganye mfite nk’ikibazo turasenga kandi nkumva ndizeye. Isaha yose muhamagariye turasenga kandi nyuma ibyo yambwiye nkabona hari icyo bimfashije, njye ku bwanjye numva koko ari umukozi w’Imana nizeye.”
Gasana Filipo usengera muri Goshen Muhanga we ati "Njye sinumva ukuntu nahamagara umuntu ntazi kuri telefoni ngo nansengere, ntaramubona akora umurimo w’Imana ngo menye n’uburyo abantu bamugirira icyizere ! Aramutse koko ari umukozi w’Imana sinaba mbizi. Ku bw’ibyo ndumva nta mpamvu nahamagara umuntu ngo nansengere, icyo mbona ni uko wasengana n’uwo uzi neza kuko bigira icyo byongera mu myemerere y’umuntu."
Habimana Valensi usengera mu itorero rya Assemble de Dieu ati "Njye ndi umukozi w’Imana ukunzwe guhamagarwa n’ Abakirisitu basengera mu matorero atandukanye. Burya umuntu iyo akwitabaje ngo mufatanye gusenga ntago wakwanga, burya hari ukuntu wigisha ijambo ry’ Imana umuntu akanyurwa bigatuma ashakisha telefoni yawe akajya akwiyambaza mu masengesho aho ari hose, akaba yanakuranga ku bandi ukaba uruhererekane gutyo. Ariko icy’ingenzi ni ugutanga ubutumwa bw’Imana kandi bukagira icyo bufasha ubukeneye.”
Habimana yashoje avuga ko gusenga bidasaba kujya mu rusengero aho uri hose wasengana n’ umuntu kandi Imana ikumva byose biterwa n’ ukwizera ubikoranye.
source: igihe.com
Nk’uko umurimo w’Imana mu mashuri makuru na kaminuza usanzwe ukorerwa muri communaute bita CEP, izo komite zigira manda y’umwaka umwe w’amashuri hagatorwa izindi ku mwihariko wa buri shuri rikuru cyangwa Kaminuza.
Ni muri urwo rwego rero kuri uyu munsi taliki ya 28/04/2013 muri INATEK mu Karere ka NGOMA, Intara y’iburasirazuba habaye umuhango wo gusengera komite nshya izayobora CEP INATEK mu mwaka utaha.
Muri uwo muhango hagaragajwe ubuyobozi bwayoboraga CEP_INATEK mu mwaka ushize ku buryo bukurikira:
Perezida yari Evangeliste HAVUGIMANA Callixte
Vice perezida NSABIMANA Alfred
Umwanditsi NYIRANSENGIYUMVA Ruth
Umubitsi MURENZI Edouard
Abajyanama TUMUKUNDE Claudine
BUREGE Peter
MUKAKIBIBI Veneranda
Muri ibi birori hari hatumiwemo kandi hazamo abayobozi bakuru b’Itorero rya ADEPR,aha twavuga nka Pastor Benjamin MUNTU akaba Umuyobozi w’ivugabutumwa n’Ubuzima bw’Itorero mu rwego rwa ADEPR(DEV), Pastor BUSHAYIJA Jean Bosco akaba Umushumba wungirije Umuyobozi w’Itorero mu Ntara y’Iburasirazuba akaba ashinzwe Ivugabutumwa n’Ubuzima bw’Itorero kimwe na Pastor HABARUREMA Alfred akaba umuyobozi w’Itorero rya ADEPR mu Karere ka NGOMA. Nyuma y’aho twavuga kandi abahagarariye inzego zitandukanye ziyobora Umurimo w’Imana nk’aba Pastor batandukanye, abavugabutumwa, abayobozi b’Umurimo w’Imana mu mashuri yisumbuye kimwe n’abandi benshi bari bitabiriye ibi birori.
Muri uwo muhango, amagambo yose yavuzwe yashimangiye ko “ABANTU BO MU NZEGO ZOSE BAKWIYE KUBAHA IMANA” bigendeye ku ijambo ry’Imana ryavuzwe.
Perezida ucyuye igihe Evangeliste HAVUGIMANA Callixte, yashimiye ubuyobozi bw’inzego zose bwabafashije mu murimo w’Imana bakoze kandi atanga umurage ko abandi nabo bakwiriye gukoneza ubufatanye, gusenga no kugirana inama bityo umurimo ukazakomeza gutera imbere.
Mu guha inshingano Komite nshyashya, hagaragajwe abayobozi bashya nk’uko bakurikira:
Perezida MUSHINZIMANA Emmanuel
Vice perezida TUMUKUNDE Claudine
Umwanditsi NZAMWITA Martin
Umubitsi GAHONGAYIRE Francine
Abajyanama TUYISABE Yvette
NYANDWI Ferdinand
MUKAMURENZI Olive.
Aba bayobozi bashyashya barasengewe maze bahabwa inshingano zo gukomeza umurimo w’Imana bakomereza ho abo basimbuye bari bagejeje dore ko umurimo w’Imana ari mugari muri iryo shuri kimwe no hanze.
Perezida mushya MUSHINZIMANA Emmanuel, yashimiye abashyitsi kandi yizeza inzego zose ubufatanye mu kuzakomeza gushakisha icyateza umurimo w’Imana imbere dore ko yagaragaje ko CEP_INATEK ifite imishinga myinshi kandi ikeneye ubufasha bw’inzego zitandukanye.
Mu ijambo ry’umuyobozi mukuru w’Itorero ushinzwe Ivugabutumwa n’ubuzima bw’Itorero akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yashimiye Imana kuba yarabashishije abakozi b’Imana bayobora umurimo muri INATEK kandi anashimira muri rusange abakozi b’Imana bose bagize uruhare mu murimo w’Imana dore ko CEP zimaze kugera kuri 25 mu Rwanda zikaba zifite abanyamuryango barenga ibihumbi bibili bigaragara ko CEP zimaze kuba umuryango munini kandi umurimo zakoze uragaragara kuko ibitangaza bitandukanye bijyanye no kwihana ibyaha byakozwe aho za CEP ziri zakoze umurimo.
Yashimiye ubwitange CEP zagaragaje maze asaba ko abakozi badakwiriye gucika intege ko ahubwo bakwiye gukomeza kugeza ubwo Umwami wacu Yesu azagaruka kandi ijambo ry’Imana rirabihamya rikanabishimangira ko nyuma ya byose tuzahabwa ubugingo buhoraho.
Mu ijambo rye kandi yakomeje gutanga ikizere ko igihe cyose hazagaragara ibibazo mu ma CEP, Itorero ADEPR rifite gahunda ihamye yo gufasha no gushyigikira za CEP kandi n’uburyo bwose buzakenerwa Itorero rizakora ibyo rizasabwa ngo umurimo w’Imana ukomeze utere imbere.
Uyu muhango washojwe no gufata amafoto y’urwibutso no gusangira.
Kimwe no gushakira hamwe uko twashaka uko umurimo w’Imana wakomeza gutera imbere, tuributsa abakozi b’Imana batandukanye ko uyu murimo mu mashuri makuru na za Kaminuza utareba agusa abigamo ahubwo ko ikaze ari iry’abakozi b’Imana bose ngo dufatanirize hamwe kwamamaza inkuru nziza y’ubwami bw’Imana.
Jost Uwase/agakiza.org
Kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Gicurasi 2013 muri HOTEL UMUBANO ahazwi ku izina rya Meridien, iherereye ku Kacyiru, habereye igiterane gikomeye cyateguwe n’Umuryango AGLOW-RWANDA , uwo muryango ukaba ari umuryango wa Gikristo uharanira Iterambere ry’Umugore. icyo giterane cyikaba cyarizihijwe na Chorale AMAHORO yo muri ADEPR REMERA ndetse n’Umuhanzi Captain Simon KABERA.
Mu gutangira icyo Giterane, Umuyobozi wa AGLOW-RWANDA ariwe Madame MUNARA NASTA yatangiye asobanura umuryango AGLOW icyo aricyo n’intego zawo. Yavuze ko uwo muryango ari umuryango wa Gikristo ugamije kwita ku ngo, hagamijwe Iterambere ry’Umuryango.
Chorale AMAHORO niyo yaririmbiye abaje mu mahugurwa ya AGLOW-RWANDA
Nasta ati :" Umuhanga umwe (Pholosopher0 yasobanuye icyo Itorero aricyo avuga ko ari : Ikusanyirizo ry’Imiryango (Collection of Families) iyo miryango ikaba ihurira hamwe yigamije gusenga Imana." Nasta akaba yaravuze ko igihugu, ari ihuriro ry’imiryango, isoko, Ishuri,....aho hose abahagize ari ihuriro ry’ abantu bagize umuryango. Bityo, iyo wise ku muryango, uba wise ku Itorero.
Nasta yakomeje asobanura ko Umuryango ariwo musemburo w’ububyutse, ko iyo imiryango igize ububyutse, Itorero ryagira ububyutse, igihugu nacyo kikagira ububyutse, kuko ingo zifite ububyutse arizo zituma ububyutse busakara hose. Nasta ati :" Icyo rero dukwiye kwemeranyaho ni uko iyo ushaka guteza imbere ingo, uhera ku mugore kuko umugore ariwe mutimawurugo.
Uwo niwe MUNARA NASTA umuyobozi wa AGLOW- RWANDA
Muri iyo Gahunda kandi, hari hitabiriye bamwe mu bakozi b’Imana barimo Pastor KAMANZI Theophile ndetse n’abandi ba Pasteur bahuriye mu muryango witwa :" PASTORS FELLOWSHIP". Muri abo bashyitsi kandi, harimo na APOSTRE MASASU JOSHUA wa RESTAURATION CHURCH dore ko kuri uwo munsi ari nawe wari umwigisha mukuru. Mu bandi bashyitsi kandi twavugamo nk’Umunyamabanga wa AGLOW- BURUNDI nawe akaba yari yitabiriye iki gikorwa cya AGLOW-RWANDA
Abo nibo bayobozi bashya basengewe bazahagararira Departement 12
Muri icyo gikorwa kandi habereyemo umuhango wo gusengera abayobozi bashya ba AGLOW dore ko uwo muryango umaze kwagura imbago, ukaba usigaye unakorera mu ntara,ndetse ukaba ufite n’icyerecyezo cyo kujya no mu mahanga, bakajya kuvugayo ubutumwa nk’uko biri mu ntego zabo bihaye.
Kuri uwo munsi kandi, uretse no gusengera abayobozi bashya bagera kuri 24 bakuriye za Departement zitandukanye, habaye no gutangira ku mugaragaro Intumbero n’icyerekezo gishya cya AGLOW.
Icyerekezo gishya (Mandate ) nshya akaba ari :
– TOUCHING EVERY NATION, CHANGING EVERY HEART.
Mu nyigisho yatanzwe na APOSTRE JOSHUA MASASU, yasobanuye ko gusezerana hagati y’umugore n’umugabo ubwabyo atari isezerano gusa ahubwo ko ari igihango kiba kibaye hagati y’abashakanye.
Intumwa Masasu yasobanuye ko nta mpamvu n’imwe yatuma abashakanye batandukana, kabone n’ubwo umwe muri bo yaba yarahuye n’ingorane nko : Kwandura umugera wa SIDA, kuba afite ingeso runaka, kuba aca inyuma uwo bashakanye.
Intumwa Joshua Masasu kandi yasobanuye birambuye uburyo Imana idashaka umuntu washaka undi mugore mu gihe hari irindi sezerano riba ryarabaye, bivuze ko ntawe ukwiriye gusezerana kabiri.
Nk’uko intumwa masasu yakomeje abyigishaho, ngo umubiri si uw’umuntu kugira ngo ukomeze umutegeke. Urugo ni inyabutatu mu rusengero nta mugeni ubamo bivuzeko umusore cyangwa umukobwa najya gushaka uwo bazabana azaza ari uwa gatatu mu gihe uwa mbere ari Yesu Kristo.
Intumwa Joshua Masasu yakomeje abwira abari bitabiriye igiterane, ko urugo Atari urw’abantu babiri ahubwo hiyongeraho na Yesu. Iyo ufashe isukari ukavanga n’icyayi ubona icyayi, ibi bishatse kuvuga ko iyo mushakanye muvamo ikintu kimwe kandi Imana igakomeza kubayobora kuko muba mwaragiranye igihango dore ko n’urushako rutarangira.
Ibibazo byose byabajijwe APOSTRE JOSHUA MASASU akaba yaragerageje kubisubiza, ndetse abaje muri icyo giterane bakaba baratashye banezerewe, dore ko abaje muri ayo mahugurwa ahanini baba ari Umugabo n’Umugore we (COUPLE).
Inkuru ya
N.J.Bosco/www.jesus.rw
Bikunzwe kuvugwa ko abenshi mu bahanzi ku isi bibikomerezwa baba babarizwa mu itsinda rya illuminati , iritsinda bivugwako rirwanya Imana ndetse ritagendera no kumategeko Imana yashyizeho kugirango abo yaremye bayakurikize . kurutonde rwabamwe mu byamamare abenshi ni abakora umuziki . cyane cyane ababarizwa muri leta zunze ubumwe z’amerika arinaho umuziki ukomeye cyane ku isi . murabo bahanzi harimo n’umuhanzi ukora injyana ya hip hop Kanye West.
Kurubu inkuru irimo kuvugwa cyane muri leta zunze ubumwe z’amerika ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye bikurikirana ibya muzika cyane , n’isohoka ry’album shyashya y’umuhanzi kanye west agiye gushyira hanze , gushyira hanze album k’umuhanzi kanye west n’ibintu bisanzwe . kandi bidakunzwe no kuvugwaho cyane kenshi ariko kurubu impamvu nyamakuru yatumye isohoka ry’iyi album shyashya rivugwaho cyane , n’izina yahaye album ye ndetse n’ifoto (cover) iri kuri buri cd iriho indirimbo zoze , album akaba yarayise Yeezus naho kuri cover hariho ifoto ya kanye west abambwe k’umusaraba.
Ngiyo cover ya album ye abambye kumusabara nka yezu christo (img/src:mediatakeout)
Uku kwigereranya n’Imana ntikwishimiwe na bamwe mu mubakirisitu batandukanye hirya no hino kw’isi . doreko benshi babinyujije ku mbuga nkoranya mbaga nka twitter cyangwa facebook usanga bandikaho ko ibyo kanye west akora arugushaka kwigereranya n’Imana kandi yiyibagiza kwariyo yamuremye . abandi nabo bakavuga ko abemera Imana bose bagakwiye kuburizamo iyo album ngwitajya hanze kuko ibangamiye cyane ubwisanzure bw’abakirisitu , n’Imyemerere yabo .
source: ibyishimo.com
Hirya no hino uhasanga abantu biyita abahanuzi bitwaje Bibiliya babwira abantu ibyo bita ko babwiwe n’Imana. Abakozi b’Imana batandukanye bavuga ko ubuhanuzi bwose bukwiye kugenzuzwa ijambo ry’Imana.
Nk’uko abakozi b’Imana babivuga, abakuru b’amadini n’amatorero bakwiye kugira uruhare mu kwigisha abo bayobora inyigisho zijyanye n’impano z’umwuka n’uburyo zikoreshwa.
Ubusanzwe ngo abahanuzi barimo ibice bibiri, umuhanuzi w’ukuri n’umuhanuzi w’ibinyoma.
Umuhanuzi w’ukuri : Avuga ibyo abwiwe n’Imana, adaciye ukubiri na Bibiriya
Umuhanuzi w’ibinyoma : Avuga ibijyanye n’ibyiyumviro bye akurikije irari ry’uwo ahanurira, cyangwa irari rye bwite, kubera indamu aba akurikiye cyangwa yahawe.
“Bakundwa ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b’ibinyoma benshi badutse bakaza mu Isi….” (1 Yohana 4:1)
Pasiteri Rutayisire Antoine aganira na IGIHE yavuze ko abantu bafite impano y’ubuhanuzi bakwiye kwigishwa bakamenya uburyo bakoresha iyo mpano, kuko impano y’umwuka si igihangano cy’umuntu bwite, ahubwo n’impano aba yahawe n’Imana, ikayimutiza ngo ayikoreshe.
Avuga ko kuba abahanuzi b’ibinyoma babaho kandi bakaba bayobya abantu abayobozi b’amadini baba badakwiye kubireba ngo baceceke.
Pasiteri Rutayisire yagize ati "Abahanuzi b’ibinyoma barahari birazwi, kandi na kera kose bahozeho, ariko se ni kangahe wumvise abayobozi b’amatorero duhaguruka tukavuga ku mugaragaro tuti uyu muntu runaka arimo arayobya abantu n’ubuhanuzi bw’ibinyoma, ngo tumufatire ibyemezo, ahubwo turabyihorera abarozi bakagenda baroga abantu bacu, nsanga harimo intege nkeya.”
Yakomeje atanga urugero rw’umuhanuzi wabwiye umugore ngo kubera ko atabyara Imana iramubwiye ngo abanze aryamane nawe amwoze mu nda !
Pasiteri Rutayisire akomeza asobanura ko abahanuzi b’ibinyoma barangwa no guhanurira abantu ubukire, kujya mu bihugu by’i Burayi, kubatandukanya n’abo bashakanye, kuzamurwa mu ntera n’ibindi bijyanye n’imigisha gutunga no gutunganirwa, kandi ngo bakabikora bitawaje Bibiliya.
Umuhanuzi w’ukuri we akubwira ibyago akakubwira n’icyakorwa kugira ngo bitabaho, bijyanye n’ubushake bw’Imana.
Bishop Nzeyimana Innocent uhagarariye amatorero n’amadini ya gikristo mu Mujyi wa Kigali nawe avuga ko abahanuzi b’ibinyoma bahari kandi ko na kera kose bahozeho, bahanura ibyo bishakiye batabwiwe n’Imana.
Nzeyimana atanga impanuro kuri abo bahanuzi igaragara muri Bibiliya muri Ezekiyeli 13:1, igira iti "Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti “Mwana w’umuntu, uhanurire abahanuzi ba Isirayeli bahanura, kandi ubwire abajya bahanura ibyo bibwira mu mitima yabo uti “Nimwumve ijambo ry’Uwiteka uko niko Umwami Uwiteka avuga ngo : Bazabona ishyano ba bahanuzi b’abapfapfa, bakurikiza ibyo bibwira kandi ari ntabyo bategetswe"
source igihe.com
Umuyobozi w’itorero “Assemble de Dieu” yatawe muri yombi mu gace kamwe ko mu mujyi wa Rio, akurikiranyweho gusambanya abakirisitu be batandatu barimo abana b’abakobwa 3 batarageza imyaka y’ubukure, n’abakobwa 3 bakuru, nk’uko bitangazwa n’inzego za Polisi kuwa gatatu w’iki cyumweru tariki ya 8 Gicurasi.
Marcos Pereira umuyobozi w’itorero Assemble de Dieu muri iyi minsi ya nyuma mu myaka 20 iri torero rimaze, yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki ya 7 Gicurasi.
Marcio Mendonca Dugubras, umuyobozi wa Polisi yagize ati : “Akurikiranyweho gusambanya abagore 6, barimo 3 bari munsi y’imyaka 18.”
Dugubras yakomeje avuga ko uyu mugabo ajya gusambanya abo bagore yababeshye ko bafite imyuka mibi (Amadayimoni), bityo ngo bakaba bagomba gusambana n’umuntu wejejwe nka we kugfirango abavemo.
Abahohotewe bo bakekaga ko nyuma yo kuryamana na we bahita bezwa, bagahanagurwaho ibyaha bya bo, nk’uko babitangarije abanyamakuru.
Mu iperereza ryakozwe na Polisi mu mwaka wose, ryagaragaje ko yasambanyije abagore 20 kuva mu mwaka w’1998.
Umwe mu bahohotewe akaba n’umukirisitu w’iryo torero yavuze ko yasambanye bwa mbere n’uwo mupasiteri ubwo yari afite imyaka 14 none akaba agize imyaka 22.
Polisi yatangaje ko uyu mupasiteri yigeze no kwijandika mu bikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, gucuruza no gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano.
Source : Daily Nation
Umusore umwe w’umusirikare yaguye mu gico cy’abo barwanaga asigaye wenyine, abura aho arigitira ageze ahantu hari ubuvumo yinjiramo yihishamo ariko kuko yari akurikiwe akumva ko nubundi amaherezo afatwa, ahitamo kwiragiza Imana.
Yarasenze ati: Mana ndakwinginze nzi ko ushobora byose, ndagusaba ngo wubake urukuta rw’amabuye ku murwango w’ubu buvumo mbashe gukira igico cy’umwanzi!
Akimara gusenga atyo yabonye igitagangurirwaku ku muryango wa bwa buvumo, gitangira kubaka vuba vuba twa tuntu twacyo (spider webs) ku muryango w’ubuvumo, umusore w’umusirikare atangira kwivovotera Imana.
Yaravuze ati :” Mana!! Koko ndagusaba kunshyiriraraho urukuta rw’amabuye ukanshyiriraho igitagangurirwa? Kandi nzi ko ushobora byose!!
Ako kanya ba basirikare b’umwanzi bari bamukurikiye baba bageze kuri ubwo buvumo , umusirikare wari ubayoboye areba cya gitagangurirwa ati “ Twikomereze ntawinjiyemo, iyo aba yinjiyemo aba yasenye iriya nzu y’igitagangurirwa!! Bahita bigendera umusore akira atyo!!!
Isomo : AKENSHI NATWE DUSABA IMANA BYINSHI BIJYANYE N’UBWENGE BUCYE BWACU, NYAMARA IMANA YO IBA IZI IBYO DUCYENEYE BYATUGIRIRA AKAMARO! NTITUKINUBIRE IBYO IDUHA BURYA IBA IFITE IMPAMVU..
source: jesus.rw
Itorero East Wind Christian ryatumiye Pasiteri Mobutu Seko Prince Bwarza, umuhungu wa Mobutu Sese Seko wahoze ari Perezida w’icyahoze ari Zaïre, ngo aze kuvuga ubutumwa bw’Imana mu Rwanda kuko ngo ubu ari umuvugabutumwa mpuzamahanga ubarizwa mu Bufaransa.
Itorero East Wind Christian ryateguye igiterane cy’ivugabutumwa kizaba kuva kuwa 15 kugera kuwa 19 Gicurasi 2013, cyatumiwemo uwo muhungu wa Mobutu.
Mobutu Prince ngo azahamiriza imbaga y’abazitabira igiterane amwe mu mateka akomeye yarangaga se wari Perezida Mobutu Sese Seko wayoboye Zaïre nk’uko Kwizera Ayabba Paulin utangaza amakuru arebana n’iki giterane yabidutangarije.
Kwizera Ayabba asobanura ko ubuhamya buzatangwa ati « Pasitori Mobutu Prince ateganya gutanga ubuhamya ku buzima bwe mu gihe se umubyara yari akiri Perezida. Azanivugira uko yahuye na Yesu agahindura ubuzima bwe n’uko abayeho nyuma yo kwakira agakiza.”
Mobutu Prince anemeza ko Se (Mobutu) yakoranye na Satani imbona nkubone nk’uko Kwizera akomeza abivuga, ati “Mu byo azavuga harimo kuba Se yari yaranakoranye amasezerano na Satani, agahabwa ubushobozi bwose bwo gukora icyo ashaka, kuryamana n’umugore ashaka, ndetse n’ibindi byinshi azivugira”.
Kuri ubu ngo Mobutu Prince yahawe impano yo kwirukana amadayimoni ndetse no kubohora ababoshywe n’imyuka mibi.
Mu bandi bazacyitabira ni Intumwa y’Imana Trice Shumbusho uzaturuka i Arusha muri Tanzaniya, na Emma White wo muri Amerika.
Itorero East Wind rikorera mu Kagarama, mu Karere ka Kicukiro rizaberamo icyo giterane buri munsi kuva saa kumi z’umugoroba (4:00 PM) kuva kuwa 15 kugera kuwa 19 Gicurasi 2013.
Inkuru dukesha igihe.com
Iki giterane cyatangiye kuri uyu wa mbere gifite intego igira iti “Ritura inkike zananiranye ziri imbere yawe” Yosuwa 6. Cyitabiriwe n’abakozi b’ Imana batandukanye, cyane cyane abakorera umurimo w’Imana mu karere ka Nyarugenge bibumbiye mu ihuriro ry’amadini n’amatorero rikuriwe na Bishop Nzeyimana Innocent.
Hari kandi n’umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima Bwana Rwamucyo Severin, ari na we wafunguye iki giterane ku mugaragaro. Hari n’abahanzi batandukanye barimo Mwenegihome, Mugabo Venuste, Theo Bosebabireba, Nelson Mucyo n’abandi.
Bishop Nzeyimana Innocent yakira umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima yavuze ko muri aka karere Imana irimo gukora ibitangaza bikomeye, kuko abantu benshi barimo kwakira Yesu kandi abanyamadini ntibagihurira kurwana ahubwo baruzuzanya.
Nyuma yo gufungura iki giterane ku mugaragaro, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima yashimye imikoranire y’iri torero Patmos n’umurenge wa Muhima, kandi ko bafite ibikorwa byiza muri rusange ndetse usanga amatorero ari muri uyu murenge Imana iyakoresha. Yabivuze muri aya magambo “Uyu murenge ni wo ushikirwamo n’ibintu byinshi, ibibi n’ibyiza, kuko uyu murenge ari irembo ry’igihugu. Amatorero adufasha kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byakwangiza umutekano w’igihugu. Mugerageze mubyare abantu benshi baze kuri Yesu, kuko uyu murenge urimo ubusinzi n’uburaya buteye ubwoba.”
“Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose” Zaburi 107:1. Itorero Patmos ryahaye uyu muyobozi impano y’ijambo ry’ Imana, ahita atangaza ko yifuza ko umurenge wose yifuza ko ukizwa.
Twabamenyesha ko iki giterane kizasoza ku cyumweru.
Mwese murararitswe buri mugoroba guhera saa cyenda Itorero Patmos riherereye Nyabugogo hafi y’ isoko ryo kwa Mutangana. Tuzakomeza kubakurikiranira iyi nkuru…
Abanyamuryango b’Ikigega cy’ishoramari CICO Ltd (Christian Investment Corporation Ltd) cyatangijwe mu itorero rya ADEPR mu mwaka wa 2010, ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bwacyo kuko bafite impungenge ko amafaranga bagitanzemo ashobora kuzazimira nubwo ubuyobozi bwo bubizeza ko batazahomba.
Bamwe mu bahagarariye abatanze imigabane ku rwego rwa za Paruwasi muri ADEPR batunga agatoki ubuyobozi bwacyo gukoresha amafaranga y’ikigega hatangwa inguzanyo mu buryo budasobanutse ku buryo miliyoni 180 zaba zitarishyuwe. Ibyo bakavuga ko bishobora kuzatuma ayo bashyizemo bazayahomba.
Umugabane mu kigega CICO Ltd gitangizwa wari amafaranga ibihumbi 10, umuntu ashobora gufata imigabane afitiye ubushobozi.
Umukirisitu umwe ushinzwe gushishikariza abatanga imigabane muri CICO wanze ko amazina ye atangazwa, yavuze ko muri icyo kigega hagombaga gutangizwamo ikigo cy’imari iciriritse kikaba ari cyo cyari kujya gitanga inguzanyo, ariko inguzanyo itangwa mbere y’uko gishingwa.
Yagize ati “Uburyo inguzanyo yatanzwemo ntibusobanutse kandi igihe cyo gutanga inguzanyo cyari kitaragera, Ikigo cy’imari iciriritse na n’ubu ntikirashingwa.”
Kayombya Dieudonné, Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi y’Ikigega CICO Ltd, we yatangaje ko nubwo batanze inguzanyo icyo kigo kitaratangira bwari uburyo bwo kubyaza inyungu amafaranga yari amaze kuboneka.
Akomeza avuga ko Inama y’ubutegetsi y’ikigega yagiranye amasezerano na Entreprise ETECO ku itariki ya 14 Ukwakira 2010, iyiha inguzanyo y’amafaranga akabakaba miliyoni 200, ngo ibashe gukora imirimo y’isoko ryo gusana ishuri ryisumbuye ry’ i Shangi mu Karere ka Nyamasheke, ikaba yaragombaga kurangiza kwishyura iyi nguzanyo tariki ya 31 Ukuboza 2012.
Kayombya avuga ko bimaze kugaragara ko Entreprise ETECO itishyuye, Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega yasimbuwe n’iyo ayoboye tariki ya 21 Mata 2013, yatangiye gukurikiranwa mu nkiko, ku buryo Urukiko rw’Ubucuruzi bwategetse Nteziryayo Eric uyihagarariye utuye mu Mujyi wa Kigali, kwishyura Ikigega CICO Ltd, amaze gutsindwa mu rubanza yaburanye mu bujurire tariki ya 9 Gicurasi 2013.
Kayombya avuga ko ikigega kitahombye nk’uko bivugwa ahubwo ari uko uwahawe inguzanyo yatinze kwishyura, akanongeraho ko ingwate ze zafatiriwe, zigizwe n’amazu afite agaciro k’amafaranga agera kuri miliyoni 245.
Mu kiganiro twagiranye n’umwe mu bapasitori bo ku rwego rwa Paruwasi ku mikorere y’iki kigega batangaje ko bizwi n’abagihagarariye ku rwego rw’igihugu. Nyamara Kayombya avuga ko hari inama rusange y’abanyamigabane yabereye i Muhanga tariki ya 5 Mata 2013, aho ababahagarariye barimo n’abapasitori basobanuriwe imikorere yacyo bagaragarizwa ko gifitiwe umwenda, ariko ko nta kindi kibazo cy’imicungire mibi cyangwa kwaya umutungo gihari.
Avuga ko ETECO yagombaga kurangiza kwishyura tariki ya 31 Mutarama 2012, ariko uburyo inyungu zari zagenwe ntibugaragazwa, akavuga ko bari bumvikanye amafaranga runaka y’inyungu ku nguzanyo yagombaga kwishyurwa, atavuze umubare.
Ubwo twashakaga kubaza amateka y’uyu mwenda, uwahoze ari visi perezida w’Inama y’ubutegetsi y’ikigega CICO Ltd ubwo watangwaga, Nkuranga Aimable ntiyashatse kubisobanura, avuga ko Kayombya Dieudonne, ugihagarariye ubu yagira icyo abivugaho.
Kayombya yizeza abanyamigabane ko amafaranga yabo acunzwe neza kandi ko n’ayatanzweho inguzanyo hari icyizere cy’uko azagaruzwa, kuko ingwate zihari zisumbije agaciro umwenda, n’ashobora kubura nyuma yo guteza cyamunara izo ngwate, inkiko zifite uburyo zizamutegeka kuyishyura ku buryo atazabura
Inkuru dukesha igihe.com
Iyo witegereje hirya no hino usanga ingo nyinshi z’abapasitori, kenshi zirirwamo abakozi bo mu rugo gusa kuko ba nyiri urugo baba biriwe mu murimo w’Imana.akenshi iyo umugabo ari umupasitori ntibijya byoroha kugirango umubone iwe bitewe n’inshingano z’itorero ahoramo. Ibi benshi banabishingiraho bakavugako ariyo mpamvu ingo z’abashumba zikunda kunanirana,abana babo bakigira ibyigomeke,ndetse n’abadamu babo hari abo bidashimisha kuko usanga ari nkaho ari umudamu w’ingaragu.Gusa siko ingo z’abashumba zose zimeze kuko hariho izigerageza.
Ubwo yigishaga inyigisho ku bjyanye n’ igihango kiri hagati y’abashakanye, bagasezerana kubana by’Akaramata, muri uku kwezi turimo kwa Gicuransi nibwo Intumwa y’Imana Apotre Joshua Masasu umushumba mukuru w’Itorero rya Restoration Church mu Rwanda yarimo yigisha mu giterane cy’umuryango Agrow Rwanda cyabereye kuri Hotel Umubano ku Kacyiru aho Apotre Masasu yariwe mwigisha mukuru w’ijambo.
Nk’uko tubikesha urubuga Jesus.rw ruvuga ko Apotre Masasu amaze kwigisha yahaye rugari abakristo bakurikiye inyigisho kuba bamubaza ibibazo bigendanye n’ibyo amaze kwigisha, umukristo umwe niko guhaguruka amubaza iki kibazo gikurikira.
“Apotre, abantu benshi bemeza ko Abavugabutumwa n’Abapasitoro batari bacye batita ku ngo zabo, kuko igihe kinini cyabo bacimara bari kwita ku Matorero bayobora!! Ugasanga abana be n’umugore we, baramubuze neza neza, bakajya bamubona amahushuka (aje nko guhindura imyenda) , ubundi akongera akagenda!! Akabura n’umwanya na muto wo kuganiriza abana, kubaha uburere no guha umwanya umufasha we!!! Akavuga ko umurimo w’Imana ariwo wa mbere yiyeguriye!! Ibi rero benshi bakabinenga cyane!!!! None mwe tuzi ko mugerageza kwita ku muryango wanyu!! Ni irihe banga wowe ukoresha?
Apotre MASASU Joshua yahise amusubiza muri aya magambo ati :" Nibyo koko abantu usanga bahamya ko Abapasitoro usanga batita ku ngo zabo, kuko ahanini baba bafite icyo twita :" PATION OF MINISTRY " ibi rero bigatuma igihe kinini bakimara bari kwita ku matorero yabo, bakirengagiza Itorero ry’ingenzi basize mu rugo, umugore n’abana bagasigarana agahinda barabuze kwitabwaho n’umubyeyi wabo, bakabura " Affection" ye, cyangwa se " igitsure cye" !! Ibi rero ni ibibazo bikomeye.
Ibanga rero ryo kubitunganye byose bigacamo neza nararivumbuye, n’ubwo nanjye ntari shyashya, nkaba ntarabitunganya neza ariko ndagerageza!! Inama rero nagira bene abo bashumba, ni ukubanza mukabyumvikanaho n’umugore wawe, uramenye ntukamugire mukeba wa Yesu!!
Menya ko icyo umugore wawe akeneye atari ugutaha umuha ubuhamya bw’ibitangaza wakoze, ntacyeneye ubuhamya bw’uko wiriwe wirukana abadayimoni bakakumvira, icyo acyeneye, ni wowe, acyeneye Umugabo we!!!
Dore rero ubundi uko ukwiye gukurikiranya amahitamo :
1. Imana ( mbere na mbere Imana )
2. Umugore (ni uwa Kabiri)
3. Abana
4. Akazi k’Imana
Iyo usabye umugore kwiyegurira umurimo w’ Imana ntakwemerere, nakugira Inama yo gukunda Imana gusa, ubundi ukita ku muryango wawe, aho kwihugira mu murimo w’urusengero gusa ngo wibagirwe umugore n’abana wabyaye!! Ugomba kumenya ko Urugo rwawe ariryo Torero rya mbere uzabazwa imbere y’Imana.
Naho kujya gukiza imitima y’abandi no gukorera urusengero, kandi usize iwawe, ibintu bicika, nta mumaro. Icyagira umumaro ni uko wabanza ukita ku bo mu rugo rwawe, nyuma Ukabona kujya kwita ku murimo w’Urusengero.
Ngiryo ibanga namenera ba Pasitoro n’abavugabutumwa, bita kuri Ministry gusa, bakirengagiza imiryango yabo."
Ibi ni ibyatangajwe na APOTRE NDAGIJIMANA JOSHUA MASASU
NIBAGWIRE Leoncia ,wari umuririmbyi akaba n’umwe mubatoza b’indirimbo muri chorale evangelique cyarwa/Huye,yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabili tariki ya 14/05/2013 nyuma yaho n’umwana yari yibarutse kuwa 13/05/2013 nawe yitabiye Imana kuri uwo wa kabiri mumasaha ya nyuma ya sa sita
Uyu Nibagwire Leoncia yavutse mu 1975 akaba mubuzima bwe yarakuriye mu murimo w’Imana aho yaririmbaga muri chorale y’urubyiruko nyuma akaza kujya muri chorale nkuru ari nayo atabarutse yakoragamo umurimo.
Mubuzima bwe yarangwaga n’impuhwe hamwe no gukunda abana ,kwitangira umurimo w’Imana na kubana na bose amahoro.
Mubihe bye yaranzwe n’ishyaka ryinshi kumurimo w’Imana aho yumvaga ntakintu na kimwe cyamubuza gukora umurimo wo kuririmba dore ko no mugihe yari atwite ananiwe cyane atabuze kujyana na chorale mu ivugabutumwa aho yaherukaga ni mu matyazo le 28/04/2013 n’I Nyanza le05/05/2013
Yari yarashakanye na Rukundo J Pierre akaba apfuye asize umwana umwe Rukundo Marius Beni.
Imana ikomeze abasigaye.
Tommy Issachar w’imyaka 25 atuye I Lagos muri Nijeriya ari mu rukiko kubera kwiba imyambaro y’imbere y’abagore hamwe n’amafaranga mu rusengero abereye pasiteri.
Tommy ni umupasiteri mu Bangilikani akimara gutahurwa yahakanye yivuye inyuma ibimuvugwaho ko ari umujura, nyuma yaje kubyemera avuga ko yari yajyanye iyo myenda kugirango asengere abo bantu ariko avuga ko nta mafaranga yajyanye.
Tommy naramuka ahamwe n’icyaha aregwa, hazifashishwa ingingo yo mu gitabo mpanabyaha mu gihugu cya Nijeriya y’ 166 n’iya 285 ivuga ko iyo umuntu ahamwe n’icyaha cy’ubujura ahanishwa igihano cy’imyaka itatu y’igifungo.
Kugeza ubu haracyategerejwe umwanzuro w’urukiko dore ko Tommy agomba no gutanga amafaranga 50 000 akoreshwa muri Nijeriya.
Source : The Kenya Daily Post
kuri icyi cyumweru gishize nibwo chorale muhima yamenyekanye cyane mu ndirimbo yabo " Nta mukiranutsi upfa " yerekeje mu ntara yi burasirazuba mu karere ka bugesera, aho bari bagiye mu giterane cyivugabutumwa.
Iki giterane kikaba cyaritabiriwe nabantu batari bake cyane ko muri ako gace bwari ubwa mbere Chorale Muhima ihataramira ndetse nabaterankunga ba chorale muhima bari bayiherekeje,iki giterane cyabayemo ibintu bidasanzwe aho basengeye abantu benshi bari bafite uburwayi butandukanye nibibazo bitandukanye, ikindi cyashimishije abantu cyane ni uko bamwe mu baririmbyi ba Chorale Abatoni ba Yesu nayo ibarizwa kuri ADEPR muhima nyuma yo kuririmba mu materaniro nabo bahise basanga Chorale muhima aho i nyamata ibi bikaba byarerekanye urukundo nubufatanye biranga aya ma chorales, icya nyuma cyatangaje abantu ni ukubona Dirigeant Maombi Gedeon acurangisha guitare amenyo bikaba byaratangaje abantu cyane ndetse birabashimisha.
Muri rusange igiterane cyagenze neza cyane mu ndirimbo baririmbye zigeze kuri 15 Chorale Muhima ikaba yari kumwe na Hakizimana Justin (umunyamakuru kuri radio umucyo) akabari ariwe wari umwigisha wuwo munsi aho yavuze ku buhamya bwe.
kuri uyu munsi kandi hihanye abantu benshi cyane ko uru rusengero rusanzwe rubarizwamo abakristo bagera kuri 54.
<img872|center>
nkuko tubitangarizwa na Maombi Gedeon(dirigeant) ngo:" Uru rugendo rwabaye rwiza cyane kuko rwaranzwe nubuhanuzi cyane byatweretse ko Uwiteka Imana yari kumwe natwe, ikindi uru rugendo ni intangiriro kuri album video turi gutegura mu minsi iri imbere kandi rwampaye ishusho y`izindi ngendo zose duteganya gukora."
Inkuru ya Festus Tulikumwe
Nkuko mwari mwabimenyeshejwe ko kuri iki cyumweru hari bube igiterane mu nzu mberabyombi y’ umurenge wa Musanze. Iki giterane cyateguwe n’ umuhanzi Frere Manu kubufatanye na website agakiza.org. Ubu icyo giterane cyatangiye, salle yuzuye abitabiriye.
Twabamenyesha ko mbere y’ uko igitaramo kiba habanje inyigisho zabereye mu itorero ry’ ADEPR Muhoza aho hakijijwe abantu benshi cyane abandi bakaba basubijwemo imbaraga.
Ubu abahanzi bose bamaze kuhagera igitaramo kikaba gitangiye turakomeza kubagezaho uko biri kugenda.
Frere Manu ubu atangiye kuririmba hamwe na groupe ye yavuye i Gisenyi
Umwigisha muri iki giterane ni Pastor Desire aha yari kuvuga ijambo ry’ Imana aho yakanguriye abantu gukora icyo Imana ibashakaho Mika 6:8
Nyuma yo kumva ijambo ry’ Imana ryafashije abatari bake abagera kuri 117 bafashe icyemezo cyo kwakira Yesu Kristo ari ubwa mbere.
Iki giterane kikaba cyasojwe saa kumi n’ ebyiri n’ igice nyuma yo kumva uwakize ubumuga yari amaranye imyaka 8.
Umuryango wa gikiristo utegamiye kw’idini iryariryo ryose wita ku mibanire myiza y’abashakanye n’iy’ingo muri rusange, AGLOW RWANDA, ubinyujije mu guhugura umugore kugira ngo abe ashyitse mu buryo bwose mu mwuka, mu bugingo no mu mubiri, wateguye igiterane cy’abari n’abategarugori, hagamijwe gusobanukirwa agakiza no gutegura mu nzu.
Nk’uko uhagarariye AGLOW Rwanda, Nasta Munara, yabidutangarije ngo agakiza kagomba kugira aho gatura kandi heza. Yagize ati: Umuntu ashobora kuba afite agakiza, yajya kwigisha ukumva afite impumuro mbi mu kanwa cyangwa inkweto yambaye zirahumura nabi, umutegarugori ntiyaba afite agakiza kuzuye, mu nzu iwe ibintu bitari mu mwanya wabyo, ngo biheshe Imana icyubahiro.
Nasta Munara, yakomeje avuga ko umwari n’umutegarugori bagombye gusobanukirwa agakiza ko gatura aheza, ibi bikajyana no gutegura mu nzu. Ijambo ry’Imana riri mu 1 abatesalonike 5:23 riravuga ngo “Imana y’amahoro ibeze rwose kandi mwebwe ubwanyu, n’umwuka wanyu, n’ubugingo bwanyu, n’umubiri byose birarindwe,kugirango bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza.”
Tubibutse ko iki giterane giteganijwe ku itariki 09 Kamena 2013 kuri Hotel Umubano guhera saa munani n’igice (2:30 pm). Pastor Christine Gatabazi azigisha inyigisho zo kwakira Agakiza na ho Madame Bissa azigisha gutegura mu nzu ikindi hazabaho guhimbaza Imana, babifashijwemo na korali blessing ya Faith Builders Ministry (F.B.M).
FRERE Manu ni umuhanzi akaba umucuranzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana. Yamenyekanye cyane kubera zimwe mu indirimbo yakoze mu giswahiili NYIMBO ZA WOKOVU Ubu akaba ari gukora ibitaramo bikomeye hirya no hino mu turere tugize intara z’igihugu cy’u Rwanda.
Mu igitaramo yakoreye i Musanze ku icyumweru gishize tariki 02/06 dore ibintu 10 byakiranze.
1. Niwe muhanzi wambere wagerageje guhuza imbaga y’abantu benshi muri aka karere ,doreko ibitaramo bikomeye bisanzwe bikorerwa mu matorero bikitabirwa nabanyirayo!
2. Muri ikigitaramo habonetse umubare w’abakizwa basaga 113 nk’uko twabitangarijwe n’abakoraga umurimo wa protocole nyuma yo kubara abasengewe! Aba n’abahagurutse batera intambwe bajya imbere gusengerwa nabo abamanitse ibiganza byabo ntibyashobotse ko babarwa! Kensi mu bitaramo uyu mwanya ntukunze kubaho kuko usanga benshi bahugiye mu indirimbo gusa!
3. Pastor Desire Habyarimana nk’umwigisha w’ijambo ry’Imana yazanya n’umufasha we maze ubwo umwe yasengeraga abo kwihana! Madame nawe asengera abarwayi!
4. Aririmba kandi acuranga guitar ye FRERE Manu yatunguwe no kumva abantu benshi bikiriza mu majwi arenga zimwe mu indirimbo za wokovu maze avugako atangajwe no kumva baririmba igiswahili kandi ari ururimi rudakoreshwa muri aka karere.
5. Janviere ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo akaba kandi yarigeze kuba manager wa top5 ngo akaba yaraherutse kubona FRERE Manu aririmba hashize igihe! Mu indirimbo Singitinya y’uyu muhanzi uyu mukobwa yahagurutse aho yari yicaye mu imbaga maze asanga uyumucuranzi kuri Stage amwambika umwambaro w’umurimbo benshi bazi ku izina Flare maze nyuma aganira n’abanyamakuru avugako akunda kandi yiyumvamo uyumuhanzi birenze ngo yabuze icyo yamuha ahitamo kumwihere iyimano ubundi agura na DVD ye hamwe na CD audio ngo iteka ajye ahora yiyumvira izo ndirimbo!
6. MC Pierrot ni umwe mubantu bamenyekanye cyane muri aka karere kubera umurimo akora wo kuyobora imihango y’ubukwe! Benshi batunguwe no kumubona yitabira iki gitaramo maze mugihe bahimbaza Imana nawe arabyina karahava!
7. Anne ni umukobwa w’imyaka 18 wamaze imyaka 8 amugaye kandi agendera mu kagare ndetse abaka imbata y’abarozi nyuma Imana ikamukiza! nyuma y’ubuhamya bwe benshi binjiye mu mwuka wo gutinya Imana no kuyishima
8. Uwineza Parick umuyobozi w’urubyiruko mu karere ka Musanze hamwe n’abanyamakuru ba Radio ya Musanze nka Ben…Bose bitabiye igitaramo cy’umuhanzi ! nyuma bose batashye bashimira cyane uyu muhanzi kuko muzikaye ari Live aha bakaba barashishikarije abahanzi kugira intego nk’iya FRERE Manu
9. Nubwo ikigitaramo cyagenze neza bamwe mu bayobozi b’itorero ADEPR ariryo uyumuhanzi abarizwamo barimo umushumba wa Paroisse ya Muhoza ! Pastor Bitonda, ngo ntibabyakiye neza kuko bumvaga ikigiterane cyakorerwa mu rusengero ariko kandi ngo byari mu mugambi w’Imana kuko abihannye bakakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo benshi batigeze bagera mu rusengero byumvikana ko iyo kizakubera mu rusengero batarikuzacyitabira!
10. Abanya Rubavu bafashe imodoka benshi bazagushyigikira mugenzi wabo ibi ntibikunze kubaho kuko uwabibonye wese byaramutangaje ndetse bigaragazako uyu muhanzi ashyigikiwe!
Twabibutsako FRERE Manu abarizwa mu karere ka Rubavu mu intara y’iburengerazuba mu mujyi wa Gisenyi.
source:inyarwanda.com
Ku bufatanye na Komite mpuza-makorali yo kumudugudu wa Muhima, Itorero rya ADEPR Nyarugenge, umudugudu wa Muhima ryateguye igiterane cy’iminsi ine. Iki giterane kizatangira taliki ya 13/06/2013, kigeze taliki 16/06/2013.
Iki giterane gifite intego igira iti “Nimuze Twubake” (Nehemiya 2:17) kizaba cyitabiriwe n’abakozi b’Imana batandukanye barimo abavugabutumwa nka Pst Desiré Habyarimana, Ev. SEMAJERI … Hazaba kandi hari abahanzi ku giti cyabo nka Alexis DUSABE, Simon KABERA, MUGABO Venuste.
Uretse abahanzi ku giti cyabo, hazaba hari amakorali nka Goshen, Gatsata, Duhuzumutima, Muhima n’andi makorali yo ku mudugudu wa Muhima.
Kuwa kane no kuwa gatanu, igiterane kizajya gitangira saa kumi z’umugoroba (16h:00’), naho ku wa gatandatu no ku cyumweru kizajya gitangira saa munani z’amanywa (14h:00’).
Mwese murararitswe! kandi agashya nuko iki giterane kuwa 4 no kuwa 5 tuzakinyuzaho live ntimuzacikwe.
Igiterane cyari gitegerejwe na benshi kuri ADEPR Muhima cyatangiye nkuko byakomeje kunyuzwa mu bitangazamakuru bitandukanye iki giterane gifite intego igira iti “Muze twubake Nehemiya 2:17”
Umuyobozi wa gahunda Pasteur Karangwa Alphonse atangiza igitarane yabwiye iteraniro ati “Ikaze mu giterane”
Ubu harangije kuririmba Chorale y’Ababeyi bagira bati “Nta cyo namuburana Yesu, kuko ari We byose k’Umufite!”
Chorale Abatoni ba Yesu irangije kuririmba iti "Ni Yesu warangiza ibibazo byawe!"
Umuhanzi Gaudence Nyirahabimana uturuka mu Itorero rya Gatenga arimo kuririmba ati "Yesu ni igihozo. Akurikijeho iyitwa Inkovu, aho avuze inkovu zose ziranga Yeu: mu biganza, mu ruhanga, mu rubavu..." Mu ndirimbo 3 yagombaga kuririmba, aherukije iyitwa Yesu ni Muzima. Nk’uko mubyibonera, Iteraniro ryose ryahimbawe n’indirimbop z’uyu mukozi w’Imana zuzuye amavuta.
Tugeze mu mwanya w’ijambo ry’Imana. Pasiteri Desire Habyarimana ni we muvugabutumwa w’uyu munsi. Mwalimu Adda D. Kiyange, ari na we mufasha we amaze kumusengera, akomeje asoma ijambo ry’Imana riri muri Nehemiya 2:17 rigira riti "Mperako ndababwira nti ’ntimureba ko tumeze nabi, ko i Yerusalemu habaye amatongo n’amarembo yaho akaba yaraguye? Nimuze twubake..."
Pasiteri akomeje avuga ati "Ijambo ry’Imana rivuga ko turi abo Imana yaremye, ituremeye imirimo myiza muri Kristo. Twebwe n’umurimo w’Imana nta wadutandukanya, kuko Imana yatuiremeye kuyikorera. Gukorera Imana biroroha iyo umuntu amenye icyo yamuremeye. Wowe ubwawe uri umurimo w’Imana, aho waba uri hose."
Pasiteri afatiye ku ijambo ry"Imana, akomeje avuga ukuntu abantu benshi basenyutse, ati "Mbere yo kubaka urusengero rw’Imana, ubanze wibuke ko uri urusengero rw’Imana. Hari byinshi byagusenye: ubukene, amadeni, korali, ... Ariko nkufitiye inkuru nziza: Yesu arashaka kugusana uyu munsi."
Uyu munsi ndashaka gusengera abantu bumva basenyutse mu buryo bw’Umwuka. Ntabwo twaje kubaka izi nkuta gusa, ahubwo turashaka ko Imana ikubaka.
Akomeje asengera abantu bahagurutse...
Nyuma y’ijambo ry’Imana, amakorali yo kuri uyu mudugudu n’umuhanzi Gaudence bakomeje bahimbaza Imana mu ndirimbo.
Turabamenyesha ko igiterane kizakomeza ejo mu masaha nk’ayo cyatangiuriye uyu munsi.
Imana ibahe umugisha!
Uyu muhanzi Kanye West , amaze kumenyekana cyane mu kuvuga amagambo menshi avuga kuri Yesu . rimwe na rimwe akunze kwiyita Yesu . ibi rero niko bikomeza kugenda bibabaza abakirisitu benshi bo muri Leta zunz’ubumwe z’Amerika .
Ubwo uyu mugabo yashyiraga hanze amwe mu mafoto agaragaza we ubwe abambwe . yamaganwe cyane n’abatuye Amerika , ariko akomeza kugenda ashyira uduti mu matwi , biza no gutuma akora indirimbo ye yise” I am a God “ . mu muhango wo kwizihiza isabukuru ye yabereye I New York . uyu mugabo aritegura gushyira hanze alubumu yise Yeesuz.
Kanye West ariko nubwo akomeje kwiyita Imana , biravugwa ko harabantu batandukanye bakomeje kwishyira hamwe kugirango bageze ikirego mu nkiko . hakibazwa niba iki kirego kizahabwa agaciro , cyangwa niba Kanye West yaba azi neza ko ibyo akora ari amafuti no gushotorana hagati y’abemera Imana.
Kanye West aha yambaye ikamba ry’Amahwa .
Bamwe mubagize icyo batangaza ni nka Kirk Franklin umuririmbyi w’indirimpo zihimbaza Imana mu njyana ya Hip hop mu kiganiro kitwa “Sway In The Morning » kuri radiyo yagize ati “sinshaka gukoresha mikoro mvuga kuri Kanye West ariko nzamubwira imbonankubone kuba yigereranya na Yesu akiyita Yeezus mbona atari byo ” .
Uwitwa Luna yagize ati ” uriya musore ni amayeri yazanye ngo yimenyekanishe .njyewe mbona West ari umuhanzi w’umuhanga kandi buri kintu akoze aba afite impamvu”
Uwitwa Malik Yusef incuti ya West kandi bakorana cyane,yagize ati “ngendeye kuri Bibiliya Zaburi ya 82:6-7 havuga ko twese turi utumana. Gusa twebwe tuzapfa.Kanye West we mbona yarakabije kwiyita Imana.”
Uyu musore ngo kwiyita “Yeezus” ngo yari ashatse kwerekana ko urwego agezeho mu muziki ari nk’urwego Yesu Kristo yari agezeho mu bijyanye n’ibyo Imana.
source: ibyishimo.com
Igiterane kuri ADEPR Muhima kigeze ku munsi wa kabiri, nkuko twabasezeranije ko turi bubakurikiranire iki giterane gifite intego igira iti Nimuze twubake Nehemiya 2:17
Ubu ngubu itsinda riyobora kuramya no guhimbaza muri uru rusengero rw’ ADEPR Muhima rirangije kuririmba ngo Mwami utuvubire imvura (Indirimbo 32 Gushimisha)
Hakaba hakurikiyeho Korare Abihanganye nayo ikorera umurimo w’ Imana muri iri torero rya Muhima.
Aha Alexis Dusabe ari kuririmba indirimbo ikunzwe cyane Njyana i Golgota.
Hakurikiyeho Umwigisha ni Pastor Desire Habyarimana mu ijambo agejeje kubateraniye aho yasomye Nehemiya 6:15-16 Ati Nehemiya yujuje inkike n’amarembo muminsi 52 abanyamahanga bagira ubwoba. Ati Imana izatwubaka mu buryo 2 mu mwuka no mu buryo busanzwe.
Nyuma yo kumva ijambo ry’ Imana abarenga 40 bafashe umwanzuro wo gukizwa bwa 1 barasengewe bagirwa inama.
Alexis dusabe agarutse kuririmba indirimbo zo gusoza i Giterane nubwo abantu buzuye urusengero badashaka n’ uko iteraniro risoza.
Twabamenyesha ko iki giterane kizakomeza k’ umunsi w’ ejo ubwo hakazaba hari Chorale ya Gatsaba hakazigisha Pastor Uwambaje Emmanuel w’ ADEPR Gatsata.
Kucyumweru hazakomeza SEMAJERI na Chorale izaturuka muri ADEPR Rwampara hamwe n’ umuhanzi Saimoni Kabera.
Mwese murararitswe Imana ikomeze kubaha umugisha.
Kunshuro ya mbere, Itorero rya ADEPR Cyegera ryibutse Abari abakristo baryo bazize Genocide yakorewe Abatutsi 1994.
Nkuko twabigejejweho n’Umushumba wiryo torero Rev. Pasteur Munyaneza Athanase ngo iryo torero ryabuze Abakristo 97 mumidugudu 4 yaririgize bityo kubibuka akaba ari ingenzi.
Pasteur Karangwa Alphonse nawe warokokeye aho Icyegera yigishije ijambo ry’Imana riboneka muri Yeremiya 31:4 avuga ko Imana ikomeje kubaka abanyarwanda nigihugu cyacu nyuma yo gusenywa na Genocide, kandi nubugingo iri kubwubaka. Aho kurusengero hubatse urwibutso rwanditseho amazina yabahiciwe.
Yesu yaravuze ngo: Nari nshonje muramfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransura, nari mu nzu y’imbohe muza kundeba.’ Matayo 25:35-36
Nshuti dusangiye umurimo w’Ivugabutumwa kuri www.agakiza.org nejejwe no kubamenyesha ko mu Agakiza twatangiye ukwezi kw’impuhwe kugira ngo tuzabashe gufasha abacitse ku icumu muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 batishoboye bo mu Murenge wa Gahanga, iki gikorwa kikazasozwa n’umugoroba wo kuramya Imana uzaba taliki ya 19/06/2016.(Aho bizabera tuzahabamenyesha)
Turasaba abantu bafite ibi bikurikira kuba babitugezaho kuri bureau y’agakiza.org iri Sonatubes muri Camille House:
Imyenda( Idacitse kandi idashaje)
Ibyo kurya bigizwe n’ibitangirika vuba, umuceri, isukari, amavuta, kawunga, ibishimbo........
Ibikoresho byo munzu Matelas, amasafuriya, indobo....
Tuzaboroza amatungo
Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri 0788422984,
0788856666
Pastor Desire@agakiza.org
Ntibyari bisanzwe kuri icyi cyumweru kuwa 16/06/2013 kuri ADEPR Muhima ,uyu ukaba ari umwe mu midugudu igize paruwasi ya Nyarugenge ariko uruta paruwasi nyinshi zo mu yandi matorero usanga muri uyu mujyi wa Kigali, nk’uko twabyiboneye,haba ku bwinshi bw’abantu ndetse no mu bikorwa,kuko urusengero bagiye kuzuza kandi hashize amezi abiri gusa barutangiye,rutanga ikizere cy’uko iri Torero rifite icyerekezo n’imiyoborere iri ku rwego rwo hejuru ku buryo abandi bayobozi bamwe mu matorero tuzi atagira insengero ziyahesheje ishema ngo zinaheshe Imana icyubahiro bajya kuhafatira isomo.
Nk’uko twabitangarijwe n’abantu batandukanye twavuganye,yaba Bwana Twayigize Jean Claude,ushinzwe iterambere kuri uyu mudugudu,yaba Pastori Kanamugire Theogene ukurikirana iby’iyi nyubako ndetse na pastori Karangwa Alphonse uyobora uyu mudugudu wa Muhima, ngo ishami rishinzwe iterambere ryateguye igiterane cy[iminsi ine,icyi kikaba cyari gifite intego igira iti ::”Nimuze twubake”,aho cyagombaga guhembura imitima ariko kikanabafasha gukusanya amafaranga yo kubaka urusengero ruhuje n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.
Aha bavugaga ku nyubako y’urusengero rumaze kujyaho miliyoni zisaga 45 ariko rukaba rugomba kuzura rutwaye akayabo ka miliyoni zisaga 120 z’amafaranga y’u Rwanda ariko kubera ubwitange n’ishyaka abakirisitu bafite aba bayobozi bakaba bahamya ko aya mafaranga azaboneka,ndetse tubabajije aho bashingira icyizere cyabo,batubwiye ko nyiri amaso yerekwa bimwe ibindi nawe akirebera,bati :Niba hari umukirisitu umwe ubu wamaze gutanga miliyoni 21,ukaba ureba abantu ukuntu bitabiriye igiterane,dore ko bari bakubise bakabura aho bicara,ndetse abenshi bakaba barimo bakurikiranira imirimo y’igiterane hanze,,,Wabura kwizera ute ko n’amafaranga asigaye azaboneka mu gihe abakirisitu ba Muhima nabo bivugira ko igihe ari iki ngo biyubakire urusengero rutazajya rusohora amajwi hanze mu rwego rwo kwirinda kugira uwo babangamira
.
Naho Reverend Pastori Twagirayesu Dennis Umushumba wa paruwasi ya Nyarugenge nawe wari muri iki giterane,yahamije ko iyi ariyo ntumbero y’iyi paruwasi,kwiyubakira insengero,ngo dore ko kuri paruwasi nabo barimo bubaka,ndetse ahamya ko nta mpungenge bizagerwaho,ngo kuko bikorwa n’abantu kandi ngo barahari.Twifuje kumenya niba nta bakirisitu babaye bahunze ngo urusengero rwuzure,bambwira ko nta n’umwe wagiye ngo kuko icyi gikorwa bacyiyumvagamo kandi ngo ahubwo hari abantu basaga 80 bungukiye muri icyi giterane,ku buryo bahamya ko intego bari bihaye yagezweho,ndetse nk’uko tubikesha Pastori Karangwa Alphonse muri iki giterane hakaba harabonetse amafaranga akabakaba akayabo ka miliyoni 20,ikintu cyabashimishije ariko ngo n’ubundi igikorwa kikaba gikomeje.
Pascal Habimana isange.com
Aha ni mu giterane cyari kimaze icyumweru kiba cyateguwe na FAITH CENTER MINISTRIER cayasojwe kuri iki cyumweru tariki ya 23/06/2013. Nkuko byari muri gahunda ko bazaba bari kumwe na BISHOP Zacharial Sserwadda guturuka mu gihugu cya Uganda koko yari ahari iyo minsi yose ari anatanga inyigisho ku kuguhishura imigambi ya satani,iminsi ya nyuma,na gahunda zayo zirimo na Illuminate ,microchip, n’ibyahindutse byose.
BISHOP Zacharial Sserwadda avuga ko ibintu hafi ya byose ku isi byamaze guhindurwa bitakiri nkuko twabisanze mu myaka ya kera. Yatanze ingero z’amafoto atandukakanye ariho uburyo hariho inyigo yo guhindura umuntu ukundi,hakaba havamo iteranywa ry’ibice bimwe by’umuntu n’inyamanswa,ati “aha umuntu yakwibaza kiriya kintu bazaba bakoze kizaba gitekereza nk’umuntu”? .
Akomeza avugako hari n’abantu b’icyatsi bari heruju kure y’ikirere bashaka kuza ku isi kandi dutegetswe kubakira kandi abo bantu bafite imbaraga zidasanzwe. Mu migambi ya satani rero harimo n’umugambi wo gukiza abantu ku buryo bw’imitungo ubu buzwi nka “illuminate” bwatangiye ubu bokoreshwa n’abantu benshi kandi mu nzego zitandukanye. Avuga ko umuntu wemerewe kujya muri illuminate agomba kuba yujuje ibi bikurikira :kuba nibura uri umuyobozi w’abantu benshi ,kuba nibura ufite ibikorwa bishobora gukurura abantu benshi, atanga urugero nk’abahanzi abapastor abapadiri n’abandi nkabo. Iki kandi umuntu ufite amafaranga menshi ategekwe kandi ayo mafaranga abantu baba bayatunze ushobora gusanga Atari bake. Yongeraho ko umuntu ukoresha ubu buryo atazajya mu ijuru.
Akomeza avuga ko ubu hari gukorwa uburyo bw’ikoranabuhanga ry’akuma kitwa microchip kazafasha kugenzurwa ku buryo bworoshye na mudasobwa. Aka kuma kazashyirwamo umuntu wese cyane cyane umuntu wivuza kwa muganga kuko kazafasha umuganga mu mikorere y’akazi ko hazabaho kugenzurwa na mudasobwa (scan).Ubu buryo rero kugirango umuntu abashe kubicika ntibizoroha kandi nabyo uzabokoresha ntazajya mu ijuru.
BISHOP Zacharial Sserwadda yasoje ashimira abitabiriye iki giterane anabasaba gusenga cyane ngo Imana ikore umurimo wayo,twe ntacyo twakwishoboza.
Iki giterane kandi cyitabiriwe n’itsinda ry’aba mama muri bo bafite imyaka iri hejuru ya 70 bakaba bakora umurimo w’Imana byumwihariko guhimbaza Imana kuko ari ryo sano rya mbere rigufasha gusabana n’Imana uwari ayoboye iri tsinda madamu REV Ivery Blasley ,anavugako itsinda DREAM TEAM yo muri AMERIQUE imaze gutanga ubutumwa mu bihugu 5 byo ku isi u Rwanda rukaba ari urwa 6.
NTWARI Albert
isange.com
Kuva kuri uyu wa 6 taliki 3 Kanama 2013, Chorale Abatoranijwe ikorera umurimo w’Imana muri Paruwasi ya Gatenga, Umudugudu wa Murambi yateguye igiterane kizamara iminsi ibiri. Iki giterane kizaba ku wa 3-4 Kanama 2013 gifite intego igira iti “Guhembuka…” Ibyak. 3:19.
Chorale Abatoranijwe
Muri iki giterane, Chorale Abatoranijwe ntizaba iri yonyine kuko izaba iri kumwe n’andi makorali yo muri ADEPR Gatenga n’ahandi. Ayo ni nka Chorale Sinapi yo muri ADEPR Mumena, Nyamirambo, na Betifague yo muri ADEPR Gatenga, Umudugudu wa Karambo.
Iki giterane kizigishwamo ijambo ry’Imana na Pasiteri Ntambabazi kizaba kandi cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye baririmba ku giti cyabo nka Gaudence Nyirahabineza uturuka muri ADEPR Gatenga; Nelson Mucyo, na Musabe Bernadette.
Mwese muratumiwe!
Muri Leta ya Louisiane ibarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ahagana mu Mujyi mutoya witwa Bâton-Rouge, havutse urusengero rw’abahakana Mana, bayobowe n’umugabo wahoze ari umupasitori mu itorero ry’abapantekoti muri Amerika.
Amakuru dukesha urubuga rwa internet rwa Le point.fr, ngo ku munsi w’icyumweru abantu bagera kuri 80 bahuje imyemerere y’uko nta Mana ibaho, bateranira mu cyumba cy’imyidagaduro cya Hoteli, bafite ubayobora mu muhango , bakaririmba, bagakora n’indi mihango, gusa bo ubwabo ntibemera ko baba barimo gusenga.
Iri dini ribonetse bwa mbere muri Amerika, bahise baryita “Joie De Vivre” cyagwa ”To Delight In Being Alive” mu ndimi z’amahanga bishatse kuvuga ngo “Ibyishimo byo Kubaho” tugereranije mu kinyarwanda .
Ku cyumweru aya materaniro yayobowe n’umugabo wahoze ari pasitori mu itorero ry’Abapantikoti, Jerry DeWitt wanavugiye mu ruhame ko kugeza ubu ari umuhakanamana nyawe kandi ubyishimira.
DeWitt yavuze ko yatangije uyu mushinga nyuma yo kubona ko abantu benshi babimusabaga muri aka gace ka Bâton-Rouge .
Uyu mugabo DeWitt avugana na The New York Times yavuze ko burya iyo umuntu avuze ko atazasubira mu rusengero hari aba agiye kuba undi muntu mubi, ko ariyo mpamvu aba keneye kwitabwaho.
Yagize ati “umuntu usohotse mu itorero, ahita atakaza ubumuntu bwo kubana n’abandi ndetse no kwisanzura ku bandi. Ni yo mpamvu rero ari ngombwa ngo tujye duhura. Hari abantu banezezwa no kubaho batagira imyemerere y’idini mu buzima bwabo”
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2012 n’ikigo cyitwa Pew Research Center , bwagaragaje ko 20% b’Abanyamerika batagira idini babarizwamo, mu gihe mu myaka 3 ishize bari 15%.
Insengero z’abahakanamana muri iyi minsi zatangiye gukwirakwira mu Mijyi imwe n’imwe nko muri Huston, Sacramento na New York. Nyuma y’uko abantu basohotse mu idini basigara bameze nk’abaciwe mu miryango yabo, ubu ngo bahisemo kujya bajya gutura mu gice cy’Uburasirazuba bw’Amajyepfo ya Amerika aho bita ” Bible Belt” agace gatuyemo abantu barwanya imyemerere yo gusenga Imana.
Inkuru y’ UMUSEKE.RW
Ubuyobozi buracyaperereza ku bijyanye n’ubugizi bwa nabi bwakorewe muri Iraq, aho abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku rusengero i Baghdad mu cyumweru gishize. Nk’uko bitangazwa na Rev. Martin David w’itorero St. Mary’s Assyrian Catholic Church, iki gitero cyakomerekeyemo abazamu 2 b’Abakristo, umwe arakomereka bikabije.
Rev. Martin yatangarije Morning Star News ko ku wa 2 taliki 25 Kamena mu masaha ya saa munani z’ijoro ari bwo itsinda ryitwaje intwaro ryateye urusengero, aho abo bazamu baruhukiraga. Umuzamu umwe amaze gutana mu mitwe n’abo bagizi ba nabi, ni bwo umwe muri bo yahise arasa uwitwa Raad Mekha, umusore w’imyaka 26, amurasa ku kirenge, arasa n’uwitwa in Yakoob Zabook w’imyaka 31, we isasu rimufata mu nda.
Rev. David yabitangaje muri aya magambo ati “Abantu bamwe bahise batabara, baza bugufi bw’icyumba abo bazamu baruhukiragamo maze abo bagizi ba nabi bakomeza kurasa, ni bwo babiri bakomeretse.”
Umuzamu umwe wasigaye adakomeretse yahanganye n’abo bagizi ba nabi, arasa amasasu ariko barahunga.
Abarinzi bose barinda urwo rusengero ni abakorerabushake bitangiye uwo murimo, Rev. David yongeyeho ko “bababajwe” n’icyo gitero.
Yakomeje avuga ati “Bari nka barumuna banjye, kandi bari bakiri bato … numva bameze nk’abana banjye.”
Mekha yajyanywe mu bitaro ngo akomeze kwitabwaho, nyuma aza gutaha. Zabook we aracyarembye ariko araho. Abaganga baratanga icyizere ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri azaba yakize agataha.
Kugeza ubu icyihishe inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi ntikiramenyekana, ariko David avuga ko abo bagizi ba nabi ntaho bahuriye n’ibitero by’iterabwoba cyangwa se abasirikare basanzwe babihuguriwe, ngo kuko n’ibitero by’iterabwoba byica uwo bisanze wese ariko akaba ari nta wapfuye ahubwo abantu bagakomereka gusa.
Kuva kuri uyu wa gatatu I Musanze hatangiye ibiterane byo kubohoka mu byaha ndetse no mu ndwara kuri uyu wa 4 kuva ku isaha ya saa cyenda nibwo igiterane cyari gitangiye nyuma y’ijambo ry’Imana ryigishijwe na Ev.dana Morey rivuga ku ukubohoka by’ukuri hakurikiyeho umwanya w’amasengesho mu bitabiye ibi biterane benshi baje bafite ibibazo bitandukanye muribo harimo abafite ubumuga butandukanye kandi bose bifuza gukira!
Dana Morey yatangiye avuga ko gukira biterwa n’ukwizera k’umuntu aho yasabye buri wese kwizera Imbaraga ziri hejuru y’izindi arizo Yesu Christo yakoreshaga mu gihe yakoraga ibitangaza bitandukanye.
Mu mwanya w’amasengesho Jean Pierre ntiyari yarigeze ahagarara ku maguru yombi dore ko we yavutse afite ubu bumuga niko kuzura izimbaraga maze ahaguruka mu kagare yari yicayemo atera hejuru ati: Haleluya.
Uyu ni umwe mu bari bicaye hafi tukiri mu mwanya w’amasengesho benshi bakomeje gusenga ndetse bizeraga gusa ntitwabasha kubona benshi Imana yakoreye ibitangaza kuko ubwabo bari benshi cyane ndetse n’abashinzwe umurimo wo kubakurikirana byabagoye cyane kubona umubare wabo
Ibi biterane bikaba bikomeje no k’umunsi w’ejo bikazasozwa ku cyumweru tariki 7. K’umunsi w’ejo hateganyijwe amahugurwa azahuza abayobozi b’amatorero atandukanye ndetse n’abavugabutumwa bose! Ayamahugurwa biteganyijwe ko azabera kuri Restauration Church mu mujyi wa Muhoza.
Nshuti bakunzi b’ikinyamakuru agakiza.org tubijeje gukomeza kubakurikiranira hafi iby’ibiterane.
Deborah Ishimwe.
Nkuko benshi bari babimenye ko hagiye kuba igiterane mpuzamahanga mu gihugu cy’ ubuhinde mu mujyi wa Salemu Iki giterane cyatangiye saa kumi ku isaha y’ Ubuhinde. Iki giterane cyitabiriwe n’abakozi b’ Imana batandukanye kuva mu Rwanda aha twavuga nka Pastor Desire wavuye mu itorero rya ADEPR Gatare, Pastor Muyango Jimmy wavuye mu itorero rya Rwanda for Jesus, Mandy Zondo Johanna kuva Africa yepfo n’ abahinde barimo Pastor Benjamin Reynold nabanyeshuri babanyarwanda bavuye mu mpande zose z’ Ubuhinde.
Iki giterane cyabereye muri Salle nini cyane ikintu gitangaje n’abana bavuza fanfar bafunguye iki giterane mbere yuko haririmbwa indirimbo yateguriwe iki giterane.
Nyuma yuko umuyobozi wa Seek God Ministries Bwana William Mugabo yakiriye abashyitsi bavuye impande zitandukanye hakurikiyeho umuririmbyi w’ ikirangirire Mandy Zondo Johanna hamwe n’ itsinda ry’ abanyarwanda bayobora kuramya no guhimbaza.
Hakurikiyeho Pasteur Desire Habyarimana yigishije ijambo riri muri Yohana 15:4 akomeza avuga ko utagumye muri Kristo utabasha kwera imbuto nyuma yo kumva ijambo ry’ Imana abenshi mu iteraniro basengewe kugira ngo babashe guhinduka bashya.
Nyuma hakurikiyeho Pasteur Muyago Jimmy aho yavuze ko turi umucyo w’ isi kandi ko ntawakongeza itabaza ngo aritwikirize intonga yakomeje asaba abanyeshuri kuba umucyo no mu buhinde.
Twakomeza tubamenyesha ko iki giterane kizakomeza k’ umunsi w’ ejo aho mbere ya saa sita Pasteur Desire azatanga ikiganiro kuri Marriage, Pasteur Muyango agatanga ikiganiro kubuyobozi nyuma ya saa sita hagakomeza igiterane cy’ ububyutse saa cyenda ku isaha yo mubuhinde ubwo bizaba ari saa sita mu Rwanda.
Inkuru mu mafoto:
Abana babahinde babakristo bari kuvuza Fanfar abayobozi binjira muri Salle
Bwana William ari kwakira abashyitsi
Korale iri kwakira abashyitsi
Abantu bari kumva ijambo ry’ Imana bafite inyota
Nkuko mumaze iminsi mukurikirana igiterane mpuzamahanga cyarimo kubera mu gihugu cy’ Ubuhinde cyasojwe kuri iki cyumweru taliki ya 14.07.2013
Iki giterane cyatangiye k’umunsi wa gatanu cyitabirwa n’abantu bavuye muri Afurika aha twavuga u Rwanda rwari ruhagarariwe na Pasteur Desire Habyarimana, Pasteur Jimmy Muyango, abavuye Africa y’epfo, Kenya n’Abahinde basanzwe ari nabo bacyakiriye.
Ku munsi wa gatandatu Pasteur Desire yahuguye urubyiruko kukurambagizanya kw’abakijijwe, Pasteur Jimmy ahugura abari aho kukuba umuyobozi mwiza. Nyuma yo kumva inyigisho urubyiriko rwabajije ibibazo bitandukanye haba kukurambagizanya cyangwa kukuba umuyobozi mwiza. Ba Pasiteri bombi bafatanyije gusubiza ibibazo bitari bike kandi ababajije bishimira ibisubizo bahawe.
Nimugoroba Pasteur Desire yakomeje yigisha kumbaraga z’ Umwuka Wera Ibyakozwe n’ Intumwa 1:8 asoza iyi nyigisho yasengeye iteraniro kugira ngo buzure Umwuka babone kuba ari bwo bazabasha kuba intumwa nziza mu cyimbo cya Kristo. Nyuma y’ inyigisho Pasteur Desire akaba yakoze n’umurimo wo gufasha ipfubyi z’abahinde ziba mu kigo cy’ ipfubyi mu mujyi wa Salemu cyane ko ari cyo ijambo ry’ Imana ridusaba.
Ku cyumweru ari nawo munsi wo gusoza na none mbere ya saa sita hatanzwe inyigisho z’ urubyiruko aho Pasteur Desire yigishije imyitwarire y’ urubyiruko rukijijwe 1 Timoteyo 4:11 akomeza avuga ko dukwiye kugira ingeso nziza mu mahanga kugira ngo tubashe kuzana abandi kuri Yesu.
Nyuma y’ inyigisho uhagarariye u Rwanda mu Buhinde yahawe umwanya atanga ikiganiro kubanyeshure biga muri iki gihugu atanga impunguro z’ uko abantu bakwifata kugira ngo badatakaza indangagaciro zabo.
Mu gusoza igiterane nyuma ya saa sita na none hakomeje inyigisho k’ Umwuka Wera aho Pasteur Desire yigishije ko umuntu atuzuye Umwuka w’ Imana atabasha uru rugendo rujya mu ijuru.
UHagarariye u Rwanda mubuhinde bwana Ernest Rwamucyo akaba yasoje igiterane kumugaragaro asaba abanyeshure ko bakwiye kumenya ko bahagarariye Imana n’ u Rwanda mu buhinde aho yatanze icyanditswe kigira giti: “turi intumwa mu cyimbo cya Kristo” (2 Abakorinto 5:20). Akomeza avuga ko aho bazabakira hose bazabasabira umugisha aho batazabakira n’ Imana bazaba banze kwakira.
Twabamenyesha ko igiterane nk’ iki kizakomereza Chidambaram mu majyepfo y’ ubuhinde aho tuzagenda amasaha 6 uvuye aho twakoreye igiterane mu mujyi wa Salem aho hazakorwa ibiterane kunshuro ya kabiri giteguwe na LLF na MCM hazakomeza ikindi giterane ahitwa Trichy aho tuzagenda amashaha 7 uvuye aho tuzakorera igiterane cya 3 icyanyuma kikazasoreza Bangarole aho Pasteur Desire azava asubira mu Rwanda.
Turabararikira gukomeza gusengera ibi biterane no kubishyigikira kuko Imana irimo kubitangamo guhembuka mu buryo bugarara . Tuzakomeza kubagezaho amakuru y’ ibi biterane mukomeze kunogerwa n’ ibiganiro n’ inyigisho binyura kuri website agakiza.org
Inkuru mu mafoto:
Abanyeshure babanyarwanda bitabiriye igiterane
Pasteur Desire ari kwigisha ijambo ry’ Imana
Abana babahinde bakijijwe bari gukira udukino mu rusengero
Aha Pasteur Desire yasengeraga abayobozi bashya ma Ministere ivuga ubutumwa bwiza mubuhinde
Nyuma y’ ijambo ry’ Imana Pasteur Desire yafashije abana b’ ipfubyi babahinde bakijijwe.
Abana bipfubyi bakijijwe
Ambasaderi w’ Urwanda mu Buhinde ari gusoza igiterane
Ifoto y’ Urwibutso na Ambasaderi Ernest Rwamucyo
Tuyisenge Camalade wiga mu ishuri rya G.S Busasamana, mu murenge wa Busasamana, Akarere ka Rubavu, ari mu maboko ya Polisi azira kuvuga ko ari umuhanuzi agatera ubwoba abandi banyeshuri mu kigo.
Ubuhanuzi bwa Tuyisenge Camalade wiyita Jean Aime nk’uko umuyobozi wa G.S Busasamana, Hakizimana Antoine, yabitangarije IGIHE, ngo bwahahamuraga abanyeshuri biga muri iri shuri biturutse ku magambo yakoreshaga.
Tuyisenge avuga ko ngo yavuganaga n’Imana ikamwereka ibizaba, ko ishuri ryabo rizaterwa hagapfa benshi mu banyeshuri, ndetse ko hagiye gutera intambara i Gisenyi ikamara abantu n’ibindi byinshi biteye ubwoba.
Nk’uko umuyobozi w’ishuri yakomeje abivuga, uyu munyeshuri wiyita umuhanuzi yaje no kubisubiramo imbere y’abayobozi b’amashuri n’abagenzuzi bayo (Inspectors) muri Rubavu, ndetse na Polisi ko ari umuhanuzi.
Nyuma uyu munyeshuri yaje gutwarwa na Polisi kugira ngo akomeze kubazwa iby’ubuhanuzi bwe, ndetse yo gukomeza gutera ubwoba abandi banyeshuri.
Ubuhanuzi bwa Tuyisenge bukaba bwanashyizwe mu majwi n’umuyobozi w’iri shuri, kuba bwaba intandaro y’indwara yo kwikubita hasi ku bana b’abakobwa, ndetse bamwe bakajyanwa mu bitaro mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoje.
Hakizimana ati “Amagambo uyu munyeshuri avuga yabaga ateye ubwoba ku buryo abantu bafite imitima yoroshye byabatera ikibazo ari nabyo bishobora kuba byarabaye ku bana b’abakobwa.”
Hakizimana yakomeje avuga ko abo bakobwa bari bagize ikibazo, cyari kiswe ko ari indwarta idasanzwe, aho bafatwaga bavugishwa bakikubita hasi, bose bamaze kuva mu bitaro abenshi basubira mu masomo.
Inkuru dukesha igihe.com
Kuri iki cyumweru ku mudugudu wa Karago, Paruwasi Karago mu Itorero ry’Akarere ka ADEPR Nyabihu habaye igikorwa cyo kongera abakozi mu murimo w’Imana. hasengewe abadiyakoni 11, barimo abagore 5 n’abagabo 6. Iki gikorwa cyari kiyobowe n’umushumba w’iyo Paruwasi Pasteur Emmanuel HAKIZUWERA.
Umubwirizabutumwa w’umunsi Muyenzi S. Charles uturuka mu itorero rya Rukiri ho mu karere ka Gasabo yabwirije abari bateraniye aho ijambo rifite umutwe uvuga ngo “Umumaro wo kumenya Yesu neza.” Mu bice byasomwe harimo Yohana 1:10-13, 16; Yohana 14:1, 8-9; Abakolosayi 1:19; Abakolosayi 2:3.
Atangira kubwiriza, yahereye gato ku buhamya bwe, avuga ko yakijijwe mu mwaka w’1996, ubwo yakoraga muri administration ya Etat major y’ingabo z’igihugu. Akimara gukizwa, Imana yamukoresheje imirimo itandukanye y’ivugabutumwa no gusengera igihugu.
Mu magambo ye yagize ati “Ibyo umuntu uwo ari we wese yakwigishwa, kugira ngo bigire umumaro ni ngombwa ko aba azi Yesu neza, akaba muri we na we akaguma muri we.”
Dore bimwe mu biranga umuntu utaramenya Yesu neza:
– Ahora ahangayitse
– Ahora ari indashima
– Ahorana inzika n’inzangano
– Ahorana byacitse (impuha)
– Urukundo rw’Imana ntiruba muri we
– Ntaca bugufi
– Ayoborwa n’imirimo ya kamere akanayitoza abandi
– Arangwa n’irondakarere, irondakoko (aho kwitwa umwana w’Imana)
Dore noneho bimwe mu biranga umuntu wamenye Yesu neza:
– Aba yarahindutse icyaremwe gishya
– Arangwa no kwera imbuto zikwiriye abihannye
– Ahora atwaye intwaro z’Imana
– Bimenyekana mu bantu ko yahindutse, kandi yageze ku musaraba (yihannye neza)
– Aho ari haboneka impinduka nziza
– Ahora ari igisubizo ku bibazo bibonetse mu gihugu/mu muryango
– Impano z’Imana no gukorera Imana biboneka muri we
Nyuma yo kumva ijambo ry’Imana, abantu 4 (umugabo 1 n’abagore 3) mu bari bateraniye aho bakiriye Yesu bwa mbere nk’Umwami wabo n’Umukiza. Umubwirizabutumwa kandi yafashe umwanya wo gusengera abarwayi n’ibindi byifuzo.
Duharanire kumenya Yesu neza.
Imana ibahe umugisha!
Mwaturire Uwiteka yuko izina rye rifite icyubahiro, muze imbere ye muzanye amaturo musengane Uwiteka ubwiza bwo kwera ( 1 Ngoma16 :29)
Aya ni amagambo Dawidi yabwiye Asafu n’abe ari kubategeka uko bazajya basenga ndetse baramya Imana ya Isirayeli. Ati "Mumwaturire ko afite icyubahiro." Iyo usomye muri icyo gice, ubona abitwa ba Asafu na ba Obededomu bari bafite ibyuma by’amajwi arenga, birirwaga bacuranga bahimbaza Imana.
Mu masengesho yacu icya mbere hakwiye kubamo guhimbaza no kuramya Imana, tukayivuga, tukavuga uburyo ikomeye, tukatura yuko izina ryayo rifite icyubahiro.
Icya kabiri ni ukuza imbere yayo tuzanye amaturo. Ni Umwami, kandi Umwami araturwa. Kujya mu nzu y’Imana utajyanye ituro ni ukwirengagiza ijambo ry’Imana. Byaba byiza kuyisenga ariko ukibuka no gutanga amaturo.
Tubirebera ku batubanjirije, Aburahamu n’abandi bagiye batanga amaturo. Abantu benshi baba bibaza aho ayo maturo ajya, ariko n’ayo gufasha umurimo w’Imana kugira ngo ugende neza. Nawe nta shema waba ufite Pasteri wawe yambara ishati icitse n’urukweto ruhengamye cyangwa rwasamye imbere, aho ni kuri bamwe bayakoresha gutyo, hari abandi bayakoresha ibindi bikorwa byiza byo mu buryo bw’Imana. Kudatanga amaturo ni ukwifungira imigisha.
Icya gatatu ni ugusengana ubwiza bwo kwera. Nta bwo ari ubwiza bwazanywe na maquillage ku badamu, cyangwa ikote ryiza ku bagabo, ahubwo ni ubundi bwiza bwitwa ’kwera’. Ni byiza kwiyeza cyane iyo uri gusenga kuko iyo ubwira ni Iyera.
Imana iguhe umugisha.
Evangeliste Kiyange Adda-Darlene.
Yuda amaze kugambanira Kristo akiyahura, intumwa 11 zisigaye zafashe umwanzuro wo gushaka intumwa ya 12 yo gusimbura Yuda (Ibyak. 1:16-20). Ibyagenderwagaho mu gutora iyi ntumwa, ni uko yagombaga kugendana na bagenzi be mu gihe cyose bakora umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo, no guhamya kuzuka kwa Yesu no kuzamurwa mu ijuru kwe (Ibyak. 1:21-22).
Abigishwa 11 bafashe abantu babiri ngo babashakemo umwe: Yozefu witwaga Barisaba (bishoboka ko ari we Barinaba), na Matiyasi (Ibyak. 1:23). Abigishwa 11 rero basenze Umwami Imana ngo abayobore mu gikorwa cyo guhitamo (Ibyak. 1:24-25), bafinda ubufindo bugwa kuri Matiyasi (Ibyak. 1:26).
Ariko se uku guhitamo kwari kuvuye ku Mana? Bamwe bahitagamo Pawulo mu cyimbo cya Matiyasi ngo abe ari we usimbura Yuda abe intumwa ya 12. Abandi barahayuranye, bavuga ko Yesu yabategetse gutegereza Umwuka Wera (Ibya. 1:8), kandi ko gufinda ubufindo atari bwo buryo bwiza bwagombaga gukoreshwa. Bavugaga ko Matiyasi nta ho aboneka mu Isezerano Rishya, mu gihe Pawulo yabaye umuntu w’umumaro cyane mu itorero rya mbere rya Gikristo. Mbese bari mu kuri ubwo bavugaga ko Pawulo ari we ukwiriye gusimbura Yuda (aho kuba Matiyasi)?
Bibiliya nta ho igaya uburyo bwakoreshejwe mu guhitamo intumwa ya 12 mu Byakozwe n’intumwa 1. Gufinda ubufindo bwari uburyo bwemerwa na Bibiliya igihe cyo guhitamo (Imigani 16:33). Ikindi, Matiyasi ntiyongeye kuvugwa mu Isezerano Rishya ariko bagenzi be 11 bakomeza kuvugwa kenshi. Amateka y’itorero avuga ko Matiyasi yapfuye azira guhamya Kristo nk’uko byagendekeye izindi ntumwa zose (ukuyemo Yohana). Yego Pawulo yakoze iby’ubutwari kurusha Matiyasi, ariko Pawulo ntiyarushaga Matiyasi gusa ahubwo yarushaga izindi ntumwa zose, keretse wenda Petero na Yohana. Ikindi, Pawulo ntiyabashaga kwemerwa hakurikijwe umugenzo w’intumwa (Ibyak. 1:21-22). Ni cyo gituma tutavuga ko intumwa zibeshye mu gutora Matiyasi nk’intumwa ya 12.
Icyongeye kuri ibyo, Imana ikora uko ishaka. Iyo itaza gushaka ko Matiyasi atorwa nk’intumwa, Matiyasi ntiyajyaga gutorwa. Intumwa zashoboraga kwanzura ko ubushake bw’Imana busesuye ari ugutegereza Pawulo. Ariko uku kwari kuba ari ukwibeshya kuko nta ho Bibiliya igaya Matiyasi nk’intumwa ya 12.
Ni uko rero ni irihe zina rizandikwa ku rifatiro rwa Yerusalemu yo mu ijuru (Ibyahishuwe 21:14)? Bibiliya ntibigaragaza neza, ariko ikigaragara ni uko ari Matiyasi. Ikiruta byose ni uko twarindira tukazareba amaherezo.
Nk’uko imvura irimo umuyaga ikuba igapfa, niko umuntu amera wishimiriza ibyo azatanga kandi abeshya (Imigani 25 :14).
Imvura twese tuzi ko ari ngombwa ndetse ahantu hataba imvura haba ubutayu, haba amapfa, abantu bakagubwa nabi cyane. Ariko iyo yaguye biba ari amahoro, ari umunezero. Iyo ikirere cyihindurije ibicu bigahindura ibara, umuntu amenya ko imvura iguye kandi agafata ingamba z’icyo akwiye gukora kubera itangazo abonye mu kirere. Niba yari imaze igihe yarabuze, abantu basohora imbuto bakajya kubiba.
Hari ikindi gihe nabwo ikirere cyihinduriza, abantu bati imvura iraguye, hakazamo umuyaga mwinshi, mugategereza ya mvura ko izagwa ikabura.Ibyo bicu bidatanga imvura ntacyo biba bimaze.
None tubonye ngo nkuko imvura irimo umuyaga ikuba igapfa, niko uriya muntu wemera impano atazatanga amera. Usomye mu gitabo cya Yuda umurongo wa 12 handitse ngo : Abo ni intaza mw’isangira ryo gukundana, bagisangira namwe ibyiza, bigaburira badatinya, ni ibicu bitagira amazi bijyanwa hose n’umuyaga, ni ibiti bikokotse bidafite imbuto, byapfuye kabiri byaranduwe. Irinde utamera nk’aba bantu.
Urebye nk’urugero mu bukwe, abantu banezezwa no kwemera ko batanze inka abantu bagakoma amashyi, ukazategereza iyo nka ukayibura. Mu nsengero, igihe ashyuhijwe n’umuriro w’Imana cyangwa ikigeragezo kimuriye ati nimva aha, nzatanga ibi bintu bikore mu nzu y’Imana kandi wagera imbere, ntiwibuke ko hari ibyo wemeye kuzatanga.
Irebe wisuzume, aho nturi muri abo bakunda gusezeranya ibyo bazatanga kandi ntibitangwe, Imana ikubabarire ntumere nk’iriya mvura ikuba ntigwe kandi abantu bayikeneye. Higura imihigo wahize kandi uwo wasezeranije impano yaba amafaranga, yaba itungo, yaba intwererano, ubimuhe, Umwami wacu ari bugufi kandi Bibiriya itubwira ngo ntajya anezererwa abapfapfa.
Imana iguhe umugisha wowe ufashe icyemezo cyo kwitondera iri jambo. Amen
Evangeliste KIYANGE Adda-Darlene.
Isomo rikomeye twigira ku matorero y’ukuri
Iyi ni inkuru yanditswe na Brian Dodd nyuma y’aho itorero rye ryitwa Piedmont Church riherereye mu mujyi wa Marietta muri Amerika habereye umunsi w’abubatse ingo ukamunezeza.
Yagaragaje imigenzo 11 yavuze y’amatorero akundana ku rwego rwo hejuru. Yabivuze muri aya magambo ati “Nyemerera dusangire isomo nakuye mu migenzo y’amatorero akundana ku rwego rwo hejuru!”
1. Abashumba bayakuriye bagira urukundo rwo ku rwego rwo hejuru.
Ni abantu bahorana isura y’abayobozi. Mu itorero, buri gihe Abakristo bagera ikirenge mu cy’umushumba mukuru wabo. Ni uko rero, uko umushumba agenda ni ko n’Abakristo bagenda.
2. Ubuyobozi bwayo bugira urukundo rwo ku rwego rwo hejuru.
Itorero ryacu rya Piedmont riyobowe na Longacre, Donna Monroe na Roger Christian ryagaragaje ineza budasanzwe.
3. Aha agaciro itangazamakuru rya rubanda.
Facebook irakora. Facebook ya Marlon yanshishikarije kujya gusenga. Guha urubuga itangazamakuru rya rubanda bigaragaza uburyo ushaka kubageza aho bagomba kugera.
4. Agira udushya.
Ubwo nari mu modoka ngiye gusura urusengero, nabonye amadarapo 12 manini azengurutse urwo rusengero.
5. Akora gahunda zorohereza Abakristo.
Niba itorero ryawe rifite gahunda yo guhindura uburyo bwo gushaka inkunga no gusana urusengero, ndagushishikariza gusura Piedmont Church i Marietta ngo utwigireho. Nasanze uburyo bukoreshwa ari uburyo bwiza ntigeze mbona ahandi.
6. Yita ku bayakikije abikunze ngo abiyegereze.
Mu cyumweru gishize, urubyiruko rusaga 50 rwo mu itorero Piedmont rwakoze imishinga isaga 25 yo gufasha imbabare zidukikije. Uyu munsi na bwo itorero ryagaburiye abantu bagera kuri 80 bogosha mu masalo akikije umuhanda ugana ku rusengero.
7. Yita ku bayasengeramo.
Abitabiriye amateraniro bose basuzumw indwara.
8. Agira abantu b’amoko menshi kandi b’ingeri zose.
Abasengera iwacu barimo abirabura, abazungu, abakomoka muri Amerika y’Epfo, abera bakomoka mu Burayi, abagabo, abagore, abakuru n’abato. Bene aya matorero yita ku bagaragara ko batandukanye n’uko bo bateye.
9. Ntahutaza abayoboke bayo.
Amatorero ntagomba guhutaza abayasengeramo.
10. Agira abakorerabushake bakora uwo murimo banezererwe.
Ikindi, Abakristo bagaragaza ishusho y’umuyobozi wabo.
11. Yita ku byifuzo by’Abakristo.
Niwita ku byo nitaho, nanjye nzita ku byo witaho. Ike, Donna na Marlon bitaye ku mukobwa wanjye cyane. Bamenye ikiri ku mutima wanjye.
12. Ahora yifuza impinduka nziza.
Bukeye bw’aho, Marlon yarampamagaye ngo tuganire ku migambi y’iterambere y’itorero Piedmont, n’uburyo twarushaho kunoza umurimo w’Imana.
13. Umuntu anezezwa no gusengera muri ayo matorero.
Itorero umugore wanjye asengeramo rizasura Piedmont ku ncuro ya kabiri ngo rigire ibyo ritwigiraho.
Birumvikana ko niba utuye kure utabona uko usura itorero Piedmont, ariko uramutse uhageze wabona ko ari itorero riruta ayandi ku bijyanye n’urukundo.
Imyaka 10 ishize yampinduye bingana iki? Ntekereza ko ngenda ndushaho kwisunga Yesu. Ikinejeje mu buzima bwa Gikristo ni uko nisunze Yesu. Nawe atura uwo wisunga.
Ubu sinshyigenga cyane nk’uko nari mbere mu buzima bwanjye. Iyo ukiri umusore, uba uri icyigenge. Wishyira hejuru, ugatekereza ko uzi byose. Nta muntu wishyira hejuru kurusha umunyeshuri wiga mu mwaka wa 3 wa tewolojiya, utekereza ko agiyte gushing itorero nyamara nta kintu na kimwe aba yakagira.
Gusenya imyumvire wubatse muri wowe ku bijyanye na tewolojiya bigufata nk’imyaka 10. Nyuma y’iyo myaka 10, Imana noneho iba ishobora gutangira kugukoresha.
Iyo mbyutse mu gitondo, sinkandagira hasi, simva mu buriri ntarasenga isengesho rirerire nk’uko nimenyereje gukora mu gitondo. Bimwe mu byo mbwira Imana iyo nsenga ni ibi ngo “Mana yanjye, n’ubwo ntagira ikindi kintu nkora uyu munsi ariko nkagukunda kandi nkakumenya birushijeho, kuko icyo cri cyo wandemeye kuri iyi si.
Umunsi nuca ikibu ntakumenye birushijeho cyangwa ngo nkukunde kurushaho, ndaba mpushije intego ya mbere mu buzima bwanjye.” Kuko Imana ntiyanshize ku isi kugira ngo nirengagize imirimo imwe n’imwe nagombaga gukora.
Ibyo nakora byose nta cyo bitwaye cyangwa ibihembo natsindira byose cyangwa ibizamini by’akazi nakora byose, mfa kuba negereye Yesu kurusha ubusanzwe, ngendana na we. Yesu ni incuti yanjye y’amagara. Ubu maze imyaka isaga 50 ngendana na we, mvugana na we nk’uko navugana n’undi muntu wese. Mu by’ukuri, nshobora kuvugana na we kandi kandi nkavugana nawe icyarimwe.
Ikindi ni uko kwisunga Imana ari ikintu cy’umumaro cyane.
Kugira ubuntu ni ingeso nziza ikurikiyeho. Imibanire y’umuntu n’Imana ntigaragazwa na tewolojiya yize, ahubwo igaragazwa n’ubugwaneza bwe n’ibyishimo. Abantu benshi bize tewolojiya, ariko ntibazi Imana—wowe ntubibona?
Igitangaje, rimwe na rimwe abantu bazi byinshi ku kugira ubuntu ni bo batabugira; ni abanyabuntu buke. Ndashaka gusa na Yesu. Ndashaka kandi kuba umunyabuntu birushijeho. Niba naragiriwe ubuntu, nanjye ndashaka kubugirira abandi.
Kimwe mu bintu byiza nakora nk’Umukristo ni uguceceka imbere y’abanegura.
Ijambo ry’Imana riravuga ngo ubwo baregaga Yesu ibinyoma ntiyigeze abumbura akanwa ke. Yanze kwiregura.
– Umukristo mwiza ntiyiregura.
– Umukristo mwiza ntiyihorera.
– Umukristo mwiza agirira neza uwamugiriye nabi.
Imirimo ibiri yananiye impyisi, nuramuka ushaktse kugenda ku nkombe zombie z’umuhanda ntibizagukundira. Nucudika n’abantu babiri badahuje imyumvire (Democrat na Republican), ukagerageza kubaka ikiraro hagati y’Abagatolika n’Abapantekote — ukagerageza gukunda umuntu wese — abenshi ntibazabigukundira.
Rimwe najyaga nibaza nti "Mana, kuki naciye imanza cyane?” Ngeze mu itangazamakuru hari icyo nabonye:
Ikintu cya mbere abapasiteri batinya ni ukunengwa, kandi ni byo bibababaza.
Naribwiye nti "Ni byo, nta kundi. Niba Imana yemeye ko nengwa kurusha abandi, ubwo nziga uburyo nabyitwaramo, kandi mbasha gufasha abo batinya kunengwa.”
Uku rero ni ukwinegura kuzana impinduka. Mu yandi magambo, tangira wisuzume kuri ibi bivuzwe haruguru. Ubutaha nzandika igitabo ku bintu 500 nize ku bijyanye no guhangana no kunengwa. Kimwe muri ibyo bitabo bito kiriho ijambo kuri buri pase rivuga ngo [seka]—kuko nta kundi wakwiga kwinegura kuzana impinduka keretse kwemera kunengwa.
Mu murwa mukuru Cairo, kuri uyu wa 16 Nyakanga Abakristo 2 batuye mu majyaruguru ya Sinai bahunze ngo bakize amagara yabo. Ibi byabaye nyuma y’aho pasiteri umwe yarasiwe agapfa, undi mukristo wakoraga umwuga w’umucuruzi na we agashimutwa akicwa, umurambo we ukajugunywa mu muhanda bamuciye igihanga.
Ku wa kabiri taliki 11 Nyakanga, umurambo w’Umukristo wakoraga umwuga w’ubucuruzi nyakwigendera Magdy Lamei watoraguwe mu mujyi wa Sheikh Zuwayed. Abakekwa ko bihishe inyuma y’ubu bwicanyi barimo intagondwa zo mu mutwe utazwi. Amakuru avuga ko izi ntagondwa zamushimuse mu ijoro ryo ku wa 6 Nyakanga, kandi bikekwa ko yaba yarishwe ku munsi wa mbere wa Ramadan, mu Misiri watangiye ku wa gatatu (10 Nyakanga).
Ku ikubitiro, iri shimutwa ryafatwaga nk’irisanzwe ryayogoje akarere. Ariko Yousef Soubhy wo mu itorero Orthodox mu gihugu cya Misiri wahoze muri Rafah avuga ko atari ko ibyavuye mu iperereza bigaragaza ko atari biri, ahubwo ko abakekwaho ubu bwicanyi bashakishaga umuyobozi w’Abakristo.
Soubhy yatangarije Morning Star ati “Yari Umukristo w’umunyamurava, ufasha itorero, ukunda gusenga n’umurimo w’Imana. Yajyaga akunda gutanga inzu ye ngo isengerwemo. Bigaragara ko batamwishe bamuziza amafaranga.”
Soubhy avuga ko Lamei yishwe mu gihe imishyikirano hagati y’Abakristo n’intagondwa z’Abisilamu ikomeje. Ubu hamaze gukusanywa amafaranga 300,000 akoreshwa mu gihugu cya Egypt (US$42,545) izo ntagondwa zasabye mu mishyikirano.
Soubhy yakomeje avuga ati “Ntibategtereje ko ayo mafaranga aboneka, ahubwo bahise bamwica. Icyatumye bamwica, ni ukugira ngo batere ubwoba Abalristo.”
Urupfu rw’agashinyaguro Lamei yishwe ndetse n’iraswa rya Rev. Mina Aboud Sharubim mu mujyi wa Arish ku wa 6 Nyakanga, yari imigambi ya nyuma yo kunaniza Abakristo batuye mu birorero bitatu, nyuma y’ibitero, iterabwoba no gusuzugurwa. Amakuru aravuga ko Abakristo bose bo mu mijyi ya Rafah na Sheikh Zuwayed bamaze guhunga, kimwe n’abo mu mujyi wa Arish.
Bamwe muri izo mpunzi zo muri ibyo birorero bitatu bagerageje gufata ibyangushye, ibindi barabisiga. Abandi baratangaza ko bafite icyizere cyo gusubira mu byabo mu gihe imidugararo ihosheje.
Umugabo wa nyakwigendera Bwana Fadiya Abdel Sayed n’abana babo batatu bahunze bava i Rafah ku wa kabiri taliki 9 Nyakanga, berekeza aho bavuka mu gace ka Assuit. Bahagurukanye n’indi miryango 13 y’Abakristo, bafite agahinda n’ubwoba nyuma y’iyicwa rya Sharubim wiciwe mu mujyi wa Arish.
Kuri uyu wa 15 Nyakanga, mu mujyi wa Lahore mu gihugu cya Pakistan urukiko rwakatiye Umukristo igifungo cya burundu kubera ibirego by’ubutukanyi (blasphemy) aregwa, n’ubwo umwunganira mu rubanza avuga ko umucamanza yamushyizweho agahato na polisi mu gufata iki cyemezo.
Uwunganira uyu Mukristo mu rubanza Bwana Javed Sahotra yatangarije Morning Star kuri telephone ko ubushinjacyaha bw’urukiko rw’akarere ka Toba Tek Singh mu ntara ya Punjab butigeze butanga ibimenyetso bigaragaza ko uyu Mukristo w’imyaka 29 Sajjad Masih yatutse intumwa ya Islam, kandi ko polisi yashyize iterabwoba ku mucamanza imuhatira gufata umwanzuro w’urubanza no kwemeza Sajjad icyaha.
Sajjad kandi yaciwe ihazabu y’urubanza ingana n’amarupi 200,000 (US$1,980).
Polisi yo mu mujyi wa Gojra yataye muri yombi Masih ukomoka mu gace ka Pakpattan, Intara ya Punjab, imurega ko yohereje ubutumwa bugufi atuka Muhammad intumwa y’idini ya Islam. Abamurega bavuga ko ngo yaba yarohereje ubu butumwa ku bakozi b’idini ya Islam n’abandi batuye mu mujyi wa Gojra ku wa 11 Ukuboza 2011. Kuva Gojra ujya i Pakpattan ni nk’amasaha 2.5 ugenze n’imodoka.
Sahotra atangaza ko Masih yagiye arokoka ibitero byinshi bigamije kumuta muri yombi nyuma y’aho ibirego aregwa byazamukiye, ariko ku wa 28 Ukuboza 2011 ubuyobozi bw’itorero bukamuherekeza ku biro bya polisi biri mu mujyi wa Gojra, aho yagombaga kwisobanura ku byo aregwa.
Kuri uyu wa 15 Nyakanga rero ni bwo yakatiwe ataburanye, akatirwa igifungo cya burundu n’ihazabu ingana n’amadorali y’Amerika 1,980.
Mu mpera z’iki cyumweru dusoza, Korali Iriba ibarizwa mu itorero rya ADEPR Butare-Ville ho muri Paruwasi ya Taba (Huye) iraba iri mu giterane cy’ivugabutumwa cy’iminsi ibiri cyateguwe n’itsinda ry’abanyamasengesho bo ku mudugudu wa Nyakabanda itorero rya ADEPR Kicukiro ho mu rurembo rwa Kigali ari na ho kizabera.
Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’iri tsinda ry’abanyamasengesho kuri uyu mudugudu, Bwana TURIKUMWE Tharcisse, ngo iki giterane cyateguwe mu rwego rwo gushaka “Guhembuka mu buryo bw’umwuka”, akaba ari muri urwo rwego batumiye Korali Iriba nk’imwe mu zikunzwe cyane muri uru Rwanda, n’abavugabutumwa batandukanye, bose bakazakirwa na Korali Siyoni na Galeedi zo kuri uyu mudugudu wa Nyakabanda mu rwego ryo gufatanyiriza hamwe kugera kuri iyo ntego y’igiterane, Uyu muyobozi akaba yasoje agira ati: “Turizerako umuntu wese uzahagera azabasha guhembuka mu buryo bw’umwuka nk’uko ariyo ntego y’igiterane”.
Ku ruhande rwa Korali Iriba, imwe mu zimaze gushyira ahagaragara indirimbo nyinshi, ku mizingo igera kuri itatu nka “Komera ukomeze n’abandi, irakubaha na nzabana nawe” Nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’iyi korali,
Bwana Stanisilas NDAGIJIMANA ngo ubusanzwe iyi korali yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 1995, batangira ari abaririmbyi 18, ariko kuri ubu bakaba basaga abaririmbyi 80, yadutangarije ko bishimiye cyane ubu butumire, ndetse kuri ubu imyeteguro ikaba irimbanije, akaba yongeye ho ko asaba by’umwihariko abakunzi b’indirimbo zayo, abakirisitu batandukanye bo muri Kigali, n’abandi ko byaba byiza baje ari benshi maze bose hamwe bagasangira uwo mugisha.
Korali Iriba ikaba ateganya kwagura ivugabutumwa ryayo no hakurya y’imbibi z’u Rwanda, dore ko yanabitangiye mu giterane yakoreye I Goma ho muri kongo- Kinshasa,naho muri Kigali ikaba yahaherukaga mu kwezi kwa gatatu kuri ADEPR Kacyiru, ndetse no kuri ADEPR Gasave aho hose ikaba yarakoze umurimo ukomeye. Talikiya 20 na21 Nyakanga 2013 iyi korali igarutse I Kigali muri ADEPR, itorerorya rya Kicukiro umudugudu wa Nyakabanda ( Hepfo gato ya hotel Alpha Palace ugana i Remera).
Uyu mujyi wa Chidambaram- Cuddalore (Bisobanuye umujyi w’ ibigirwamana) aha niho hari insengero zibigirwamana zikomeye n’ icyicaro gikuru cy’Abahindu izi nsengero z’ ibigirwamana zimaze imyaka ibihumbi bitatu (3000).
Aha kuri izi nsengero hari imyukamibi ikomeye kuko bahamagara imizimu mukavugana hari magie ikomeye bahatambira ibitambo by’abana b’abakobwa kuva ku myaka itanu bakahakurira hanyuma abaza muri izi nsengero bagasambana nabo bakizera ko bahawe umugisha.
Ikindi abantu batanga imisatsi yabo nk’ igitambo,ndetse bagakuramo n’inda kugira ngo bazijyane mu nganda zikora amavuta bakoresha mu misatsi yitwa “placenta” amwe akomoka aho ngaho.
Ikindi kibi gikomeye bakora batoteza abakristo mu buryo bukomeye bakabica bakabatwikira insengero. Ibyo byatumye abakozi b’ Imana bacika intege bemera ikivange aho usanga pastori afite imana zirenga 1 ghaneshi, Yesu, bikiramariya n’ izindi ibyo bigatuma adatotezwa kuko bumva imana ari kimwe zose.
NKuko Yesu yavuze: Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake iki gihugu cyugarijwe n’ umwijima ukomeye, hakeneye abakozi b’ Imana babohora abahindu mu mwijima w’ ibigirwamana.
Twegereye umuyobozi w’ abanyeshure basenga babanyarwanda biga muri ANNAMALAI UNIVERISTY bwana Kanamugire Yvan Aliston tumubaza imibereho yabo muri aka gace kugarijwe n’ umwijima w’ ibigirwamana yasubije muri aya magambo:
Twageze ino aha dusanga imibereho y’aha itandukanye n’ iyo mu Rwanda twavuga nk’abantu basenga inka ndetse hari nabasenga abantu bagenzi babo kuko bakize twatangiye gahunda yo gusenga kuko twari twaravuye mu Rwanda dukijijwe kandi duturutse mu madini atandukanye , Imana rero yaje kuduha iyerekwa ryo gutangira fellowship muri 2010 yitwa LORD’S light fellowship Matayo 5 -14 Imana itubwira ko itugize umucyo muri Aziya kandi ko tuzanywe no gukura abantu mu bubata bw’ ibigirwamana barimo.
Twatangiye gukoresha ibiterane mpuzamahanga ngaruka mwaka mu 12 ncc new covenent conference nibindi bitandukanye by’urubyiruko nka Gospel festival ubu turi kwitegura n’ikindi giterane cy’abari n’abategarugori aho dufite intego yo kuvana abari n’abategarugiro mu mwijima, iki giterane kizayoborwa n’ abashyitsi bava muri Amerika.
Yohana Umubatiza ni umugaragu w’Imana wavutse amezi atandatu mbere ya Yesu, kandi yari yarahanuwe muri Malaki ko ari we uzaba Umutambyi Mukuru wa nyuma wo mu Isezerano Rishya.
“Nimwibuke amategeko y’umugaragu wanjye Mose, ayo namutegekeye i Horebu yari ay’Abisirayeli bose, yari amategeko n’amateka. Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi ukomeye w’Uwiteka kandi uteye ubwoba utaragera. Uwo ni we uzasanganya imitima y’abana n’iya ba se, kugira ngo ntazarimbuza isi umuvumo” (Malaki 4:4-6).
Igihe Yesu yavukaga, Abisirayeli bari bararetse isezerano ry’Imana bajya gusenga ibigirwamana by’abanyamahanga. Batambaga ibitambo bihumye n’ibifite izindi nenge, urusengero rw’Imana bararuhinduye iguriro. Yesu Kristo na we yari yarahanuwe mu mategeko ya Mose n’ay’abahanuzi. Amategeko amenyesha abantu ibyaha, akabereka uburyo ari abanyabyaha (Abaroma 3:20). Kwica rimwe mu mategeko nk’uko yanditswe mu gitabo, ni icyaha.
Mu Isezerano rya Kera, umunyabyaha wabaga yishe itegeko iryo ari ryo ryose mu yo Imana yabahaye yazanaga igitambo cy’ibyaha imbere y’ihema, akakirambikaho ibiganza mu ruhanga ngo agishyiremo ibyaha bye, hanyuma akacyica kugira ngo abone kubabarirwa ibyaha bye maze yiyunge n’Imana. Umutambyi yaheragako agafata ku maraso y’icyo gitambo akayasiga ku mahembe y’igicaniro cy’igitambo cyoswa, asigaye akayamisha iruhande rw’igicaniro.
Abisirayeli ntibabashaga gukizwa ibyaha byabo byose ku bw’ibitambo byabo by’ibyaha bidashira. Ni yo mpamvu Imana yabashyiriyeho iteka rihoraho, ari wo munsi w’impongano. Iki ni cyo gihe Imana yabababariragamo ibyaha byabo by’umwaka wose ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa karindwi. Kuri uwo munsi, Aroni Umutambyi Mukuru yafataga ihene ebyiri akazifindira, imwe ikaba iy’UWiteka naho indi ikaba iyo koherwa. Ubwo ni bwo yarambikaga ibiganza mu ruhanga rw’ihene yo gutambirwa Uwiteka, kugira ngo ayishyireho ibyaha by’Abisirayeli by’umwaka wose. Aroni yarayicaga, agafata amaraso yayo akayamisha karindwi ku ntebe y’ihongerero n’imbere yayo.
Iyo yamaraga guhongerera Ahera, ni bwo yatambaga ikindi gitambo. Yarambikaga ibiganza mu ruhanga rw’ihene nzima, akayaturiraho ibyaha Abisirayeli bakoze muri uwo mwaka. Ku bwo kuyirambikaho ibiganza, ibyaha byose byayijyagaho maze umuntu wateguwe akayohera akayohera mu butayu. Nguku uko Abisirayeli bakizwaga ibyaha byabo.
Nyamara rero, igitambo cyatambwaga mu Isezerano rya Kera hakurikijwe amategeko nticyabashaga gukuraho ibyaha by’abagitambaga uko umwaka utashye. Ibi byari igicucu cy’ibyiza bizaza gusa, ari wo murimo wo gukiranuka wa Mesiya (Abaheburayo 10:1). Abisirayeli ntibategereje Yesu Kristo ari na we Mukiza, ahubwo bahindukiriye imana z’abanyamahanga ngo baziramye, bareka amagambo abahanuzi bababwiye mu Isezerano rya Kera.
Ni cyo cyatumye Imana ibivuga hakiri kare ko izohereza Yohana Umubatiza gusanganya imitima y’Abisiraheli ngo bitume bayigarukira, kandi ngo ategurire imitima yabo kwakira Yesu Kristo. Mbere y’uko Yohana Umubatiza abatiza Yesu, yabanje kubatiza abantu umubatizo wo kwihana kugira ngo ategurire Abisirayeli mu butayu bw’i Yudaya.
Kubabatirisha amazi byari ukugira ngo abategurire gutegereza Yesu no kumwizera. Yabigishije ko ari we uzabatiza Umukiza amurambitseho ibiganza, kugira ngo akureho ibyaha by’abari mu isi, kandi ko azabambwa ngo akureho abantu urubanza rw’ibyaha. Yavuze ko Yesu azaza gukuraho ibitambo bidashyitse byo mu Isezerano rya Kera, agatamba igitambo gishyitse cy’umubiri we. Yagombaga gukuraho ibyaha byacu byose abikurishijeho umubatizo we, nk’uko Abisirayeli bakizwaga ibyaha byabo bamaze kuzana igitambo kidafite inenge bakakirambikaho ibiganza, bakacyica nk’uko umuhango wo gutamba mu Isezerano rya Kera wari uri.
Abisirayeli benshi baturaga ibyaha byabo, bakihana hanyuma akabababatiza. “Kwihana” bisobanura “kugarukira Imana.” Niwibuka neza amategeko yo mu Isezerano rya Kera, urasanga barasangaga Yohana Umubatiza, bakatura ko ari abanyabyaha badafite ibyiringiro kandi batabasha kunesha ibyaha kugeza igihe bazapfira. Baturaga kandi ko imirimo yabo myiza itabasha kubinjiza mu Bwami bwo mu Ijuru nk’uko amategeko abitubwira, bigatuma basanga Yesu Kristo ngo abakureho ibyaha byabo byose rimwe gusa, abakingurire amarembo y’Ubwami bwo mu Ijuru.
Umubatizo Yohana yabatizaga Abisirayeli ni uyu ukurikira: Yararekaga bakatura ibyaha byose bakoze mu buzima bwabo, bakihana bagashaka Yesu Kristo wagombaga kubatizwa na Yohana Umutambyi Mukuru wari uhagarariye abantu bose, maze Yesu arabambwa ngo abakureho ibyaha byabo byose nyuma y’aho Yohana ababatirije. Nguku kwihana nyakuri nk’uko tugusanga muri Bibiliya.
Ni yo mpamvu Yohana yatangaye imbere y’abantu agira ati “Jyeweho ndababatirisha amazi ngo mwihane, ariko uzaza nyuma yanjye andusha ubushobozi, ntibinkwiriye no kumutwaza inkweto. Ni we uzababatirisha Umwuka Wera n’umuriro” (Matayo 3:11).
Yohana Umubatiza yazanye imitima y’abantu kuri Yesu, abahamiriza ko ari we uzakuraho ibyaha by’abari mu isi (Yohana 1:29) kandi agapfa mu cyimbo cyabo. Yesu ubwe yahamije ko Yohana ari we waje kutwereka inzira yo gukiranuka (Matayo 21:32).
Paul Yonggi Cho
bjnewlife.org
nlmfrench.com
“Ni uko ibyo bibabaza Yona cyane ararakara, asenga Uwiteka ati “ Uwiteka, si icyo navugaga nkiri iwacu? Nicyo cyatumye nshoka mpungira I Tarushishi kuko namenye ko uri Imana igira ubuntu n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi kandi yibuza kugira nabi. None rero Uwiteka, ndakwinginze unyice kuko gupfa bindutiye kubaho” Yona 4: 1-3.
Uyu ni umuhanuzi Yona. Ngo igihe kimwe Imana yamutumye kuburira umurwa witwa Ninewe , ngo ababwire ko nibatihana bazarimbuka. Yona aho kugirango abikore atyo , ahubwo arivumbura ahungira I Tarushishi kandi akavugako impamvu atagiyeyo aruko afite ubwoba ko Imana izabababarira ntibarimbure!
Nubwo Nowa byamurakaje, ariko nkunda cyane ukuntu Yona yari azi Imana: Yari ayizi neza, yari ayiziho ibyiza gusa.
“kuko namenye ko uri Imana igira ubuntu n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi kandi yibuza kugira nabi” Yona 4:1-3.
Ni Imana igira ubuntu bwinshi, Ni Imana igira imbabazi, Ni Imana itinda kurakara, ni Imana ifite kugira neza kwinshi, ni Imana yibuza kugira nabi,…….. ngaho mfasha nawe wongereho n’ibindi byiza uyiziho. Imana ishimwe. Ni Imana yitaye ku gusenga kw’abatagira shinge na rugero, ni Umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba…
“Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Abacunguwe n’Uwiteka bavuge batyo. Abo yacunguye akabakura mu kuboko k’umwanzi, akabatarurukanya abakura mu bihugu, aho izuba rirasira n’aho rirengera , ikasikazi no ku Nyanja” Zaburi 107:1.
Muri Bibiliya ntagatifu ho baravugango “ Abo Imana yarwanyeho…..” Imana ishimwe kandi koko yagiye iturwanaho kenshi, yagiye itugirira imbabazi kenshi, yagiye idutabara tugeze ahakomeye.
Hamwe n’iri jambo, nagirango nkwibutse ko Imana ari inyembabazi kandi igira ubuntu bwinshi kandi nkwibutse ko wari ukwiriye kujya ufata umwanya ukayishimira kugira neza kwayo kwinshi, ukayishimira imbabazi zayo nyinshi, kuko bibiliya itubwira ko amashimwe, aribyo byokurya by’Imana, kandi uko urushaho kuyibwira ko wibutse ineza yayo, niko nayo irushaho kukongera ibyiza. Kandi ishimwe rya mbere ikunda ni umutima umenetse uhindira imishyitsi imbere yayo.
Alice Rugerindinda
Mu buzima busanzwe ku isi yose isano ni ikintu gikomeye mu bantu, kandi kikanabahuza. Isano rishobora gukomoka ku guhuza ababyeyi n’igisekuru, gusangira igihugu n’umuco, kwigana mu ishuri no gukora akazi kamwe,… Byanze bikunze isano rirakomeye cyane kandi abarifitanye nabo iyo bahuye akenshi bahita bamenyana.Ibyo rero rero biri ku rwego rwo hejuru hagati y’umuntu n’Imana!
Dufatanye gusoma ijambo ry’Imana mu bice bikurikira:
Itangiriro 1:26-27; Yohana 3:16
Imana yamaze kurema ibintu byose irabyitegereza ibona ari byiza, ariko isanga bidahagije ifata icyemezo cyo kubishakira umutware wo kubitegeka, isanga bigomba gutegekwa n’umuntu. Imana ijya kurema umuntu yarabyitondeye kugirango ashobore kuzuza inshingano ze, igira iti “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo, n’isi yose n’igikururuka hasi cyose.”
Iryo ni isano rikomeye cyane ry’ndengakamere umuntu afitanye n’Umuremyi.
Ijambo ry’Imana mu Itangiriro 2:4-25 herekana ko Imana yashyize uwo muntu (Adamu) ahantu heza cyane (ingobyi ya Edeni) kugeza n’ubwo imuremeye umufasha (umugore) ibaha amabwiriza yo kugenderaho n’ibyo kubatunga. Nta bwo byakomeje gutyo mu Itangiriro igice cya gatatu hakomeza hatwereka inkomoko cyazaniye abantu “umuruho,agahinda,imibabaro,kubyara barushye,gusonza,guhangayika n’ibindi byose bigora abantu ndetse bigasozwa n’urupfu.”
Ariko kuko Imana itajya yivuguruza ku Ijambo yivugiye kandi ihora irinze ubusugire bwaryo (Yeremiya 1:12), yasanze umuntu yarememye atagomba guheranwa n’ibyo byago ishyiraho inzira n’uburyo bwo kumukiza kugirango ashobore gukomeza kugira ishusho yayo yamuremanye, niyo mpamvu
Bibiliya muri Yohana 3:16 igira iti “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane , byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho”.
Nguko rero uko tugomba kwemera no kwizera Yesu Kriso kugira ngo dukomeze kugira ubushobozi ntakumirwa bwo kuba abana b’Imana (Soma muri Yohana 1:12-14).Iyo tubikoze gutyo dukomeza kugira isura y’Imana.
Wakwibaza uti “Ese nashobora nte gukomeza kugira isura y’Umuremyi wanjye?” Igisubizo uragisanga mu Ijmbo ry’Imana:
1. Emera kandi wizere Yesu Kristo (Yohana 1:12), reka burundu kandi urandure imirimo ya kamere (Abagalatiya 5:19-21),nubikora utyo uraba wihannye ibyaha byagutandukanyaga n’Imana kandi ube wakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza mu mibereho yawe uhinduke icyaremwe gishya (2 Abakorinto 5:17).
2. Gira umwete wo gusoma Bibiliya Ijambo ry’Imana mu buzima bwawe kuko rituma ukomeza kugirana ubusabane n’Imana kandi ukaba ushyitse (2 Timoteyo 3:16, Abaheburayo 4:12-13),rizatuma ingeso zawe zihinduka nk’uko Imana ishaka, bityo ugumane isura yayo.
3. Ujye ugira umwete wo gutwara intwaro z’Imana (Abefeso 6:10-18) zigufasha kurinda neza imbuto z’umwuka ziri muri wowe (Abagalatiya 5:22-23)
4. Niba ufite itorero ubarizwamo gira umwete wo kwitabira amateraniro kuko tubisabwa n’Ijambo ry’Imana (Abaheburayo 10:25) kandi niba ntaryo ufite shaka hafi y’aho utuye itorero kuko ari byiza ko ugira umuryango w’abana b’Imana ubarizwamo.
Dufatanye gusenga Imana muri iri sengesho:
"Data wa twese uri mu ijuru turagushimira ko waturemye mu ishusho yawe dusa nawe,n’ubwo icyaha cyaje kikatwanduza,ushimwe ko watanze umwana wawe w’ikinege Yesu Kristo kugirango umwizera wese akire, kandi turagusaba imbaraga zo kwiga tukamenya neza Ijambo ryawe kuko ariyo nzira yo gukomeza kubungabunga ishusho yawe muri twe.Tubisabye byose mu izina rya Yesu Kristo. Amen."
Imana ibahe umugisha!
MUTESA Epimaque
Nitwa Hakizimana Etienne, navukiye i Cyangugu mu Karere ka Rusizi, mvukana n’abandi bana batatu, ariko jyewe ndi ikinyendaro. Maze kuvuka, data wari warambyaye yahise anyanga, ubwo nkura ntazi data ariko ngeze mu myaka 6 bakajya bambwira ko data duturanye, kandi koko namubona nkabona dusa neza.
Bitewe n’uko data twasaga cyane, naramusanze ndamwibwira ariko aranga aranyanga, akajya ashaka no kundogesha ariko kuko mama yasengaga ibirozi bye bigafata ubusa. Yashakaga ko jyewe na mama dupfa. Ndibuka ko yajyaga aca mu rugo ku irembo ataha, nkamubwira nti “uzangurire akazibaho, ariko akancira mu maso ngo ntabwo anzi.”
Yari umurozi ukubitisha abantu inkuba ku zuba riva. Yajyaga ajya mu kabari kugura inzoga, abo asanzeyo akababwira ngo banywe arishyura kandi nta mafaranga afite, bamara kunywa akajya imbere y’ushinzwe kwishyuza akamwaka facture, akiyikora agakoresha ibirozi bye agakurura ya mafaranga yacuruje akayashyira ayakuye mu mufuka we.
Imana yarandinze ndakura, niga amashuri abanza ndayarangiza, njya mu mashuri yisumbuye niga kugeza mu mwaka wa 3 kuko nta bushobozi mama yari afite. Ubwo amashuri ndayacikiriza. Ndi ku ishuri ni bwo nakiriye Yesu Kristo nk’Umwami wanjye n’Umukiza, nkirizwa mu itorero ADEPR.
Guhera ubwo Imana yaramfashije, indindira mu gakiza kayo mpabonera amahoro, kandi data na we ntiyanyica kuko Imana yari imfiteho umugambi mwiza wo kuzayikorera. Maze gukura nasenze Imana ngo inyubakire, irabikora impa umugore mwiza kandi ukorera Imana ndetse undusha.
Twakomeje gusenga, twamamaza n’ubutumwa bwiza. Imana yaje kudutumaho ko idushaka i Kigali ngo abe ari ho dukorera umurimo wayo, ariko tukanga kuko twabonaga n’i Cyangugu tuhakora umurimo w’Imana. Imana yakomeje kudutumaho kenshi twanga, kandi impamvu ahanini ni uko twumvaga batubwira ngo i Kigali haba inzara, abahageze ari abahanuzi inzara irabica bagatangira gucuruza impano z’Imana. Ibyo rero byatumaga twanga kuko twagiraga ifuhe ry’umurimo w’Imana.
Ikindi ni uko twabonaga nta mafaranga twabona yo kwimura ibintu kuko hari kure cyane. Rimwe hari nijoro, Imana iratubyutsa itwohereza mu butayu ngo tujye gusengera urugo rwacu n’incuti zacu. Twarabyutse, dufata umwana wacu (yari akiri muto kuko yari afite amezi 7) tujya gusenga, Imana itubwira byinshi.
Mu kugaruka mu rugo, twasanze ibintu byose byo mu nzu babyibye babimaramo, ariko turatekereza tuti “Imana ni yo yatumye bigenda.” Mu gitondo saa tatu haje umukecuru uturutse ku Kibuye, avuga ko amaze iminsi mu ivugabutumwa i Cyangugu. Yaratubwiye ati “Nagombaga kuba naratashye ejo, ariko Imana iransibiza ngo mbanze mbazanire ubutumwa.” Ubutumwa yari atuzaniye ni ubu ngo “Nimutagenda, n’uwo mwana wanyu arapfa.” Twamubajije twigiza nkana ngo twumve niba koko ari Imana yamutumye, adusubiza ko tugomba kujya i Kigali.
Twabanje gusenga Imana ngo itubabarire, ni bwo umugore yahise ahanura ko mu gitondo tujya mu modoka i Kamembe twerekeza i Kigali, kandi ko batari butwishyuze. Twabanje gushidikanya, ariko twibuka ko Imana itabeshya.
Mu gitondo saa kumi n’ebyiri twari tugeze muri gare, twinjira mu mdodoka. Ijya guhaguruka, uwasabaga amatike yaturenzeho ntiyagira icyo atubaza, ariko chauffeur arayabara ngo arebe ko yuzuye. Ageze nko ku icumi, yigiriye inama yo kubara abagenzi na bo basakuriza icyarimwe bati “Uradukereza!” chaufeur yatsa imodoka arahaguruka. Twageze i Kigali nka saa munani, biradukomerera kuko tutari tuhazi. Hashize akanya byatuyobeye, twumva Imana iratubwiye iti “Nimuzamuke!” (itwereka umuhanda ujya Kimisagara.
Twarazamutse, tugeze haruguru gato tuhahurira n’umugore aratubaza ati “Ni mwe muvuye i Cyangugu?” Turamusubiza tuti “Yee!” Aduha amafaranga 30,000 ati “Imana irayampaye ngo nyabazanire.” Amafaranga twayakodeshejemo inzu, dusigarana ikibazo cyo kurya no kuryama.
Nka saa moya n’igice z’umugoroba, umuntu yakomanze ku rugi atubwira ko Imana imudutumyeho. Yaduhaye matelas n’amashuka, adusigira n’amafaranga 5,000 natwe tumusabira umugisha. Ayo mafaranga ni yo twakoresheje duhaha. Bukeye bw’aho, twatangiye kujya gusenga no gukorera Imana mu buryo butandukanye. Uburyo Imana yagiye itwishyurira inzu inadutunga, twajyaga kumva tukumva umuntu araduhamagaye, yaza akadusigira amafaranga.
Imana ni nziza, yampungishije umwanzi wanjye. Si ibyo gusa, ahubwo Imana yakomeje kudutwara ubu dutuye i Bugande kandi turacyakorera Imana.
Ubutaha nzababwira uburyo nageze Uganda. Ndabifuriza kumvira umuhamagaro w’Imana.
Ibitaro biherereye mu mujyi wa Fairfax, muri Leta ya Virginia byakuyemo inda nyinshi kurusha ibindi muri iyo Leta byafunze. Amakuru dukesha ‘The Washington Post’ avuga ko gufunga kw’ibi bitaro kwaturutse ku mabwiriza y’ivugurura rya Leta n’iry’akarere bikoreramo. Indi mpamvu ngo ni amabwiriza agenga ubuziranenge ibitaro bikurirwamo inda muri Amerika bigomba kuba byujuje.
Ibi bitaro byari bizwi ku izina rya ‘NOVA Women’s Healthcare’ byari bifite gahunda yo kwimukira ahantu hagutse, kugira ngo bigendane n’amabwiriza y’ivugurura n’ay’ubuziranenge ibitaro bikuramo inda muri Virginia bigomba kuba byujuje. Mu bisabwa harimo ibikoresho bihagije abaza gukuramo inda bakenera.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ibanze, ibi bitaro ngo nta parking ihagije byagiraga, byatumaga bikoresha ahantu hatagenewe gukoreshwa. Ni muri urwo rwego ubuyobozi bwashyizeho itegeko ko buri bitaro bigomba kugira icyemezo kigura $4,800 bikagira n’icyemezo kidasanzwe gitangwa n’akanama kabishinzwe.
Ikigo gishinzwe ubuzima muri Virginia (Virginia Department of Health) gitangaza ko NOVA Clinic yakuyemo inda zigera kuri 3,000 muri 2012, naho muri 2011 bigakuramo izigera kuri 3,500.
Itsinda rishinzwe gutanga ubufasha ku bakuramo inda ryitwa “Operation Rescue” riratangaza ko ifunga ry’ibitaro bikuramo inda rikomeje kwiyongera, kuko mu myaka 15 ishize hamaze gufunga 71% by’ibitaro bitanga izo services. Abatanejejwe n’icyemezo cyo gufunga ibi bitaro bavuga ko uretse ibyo gukuramo inda, ibyo bitaro byavuraga neza abagore babigana kandi ku cyo hasi.
Nitwa Mbonabucya Emmanuel, navutse mu mwaka w’1985. Navutse ntazi data, bigeze mu w’1995, mama yitaba Imana nsigarana na nyogokuru wari ushaje cyane. Bigeze mu w’1997, nyogokuru na we yitaba Imana, nsigara jyenyine. Kuva ubwo nahuye n’ubuzima bubi burangora cyane.
Nyogokuru amaze gupfa, nasigaye mu nzu jyenyine iza kunsenyukiraho. Icyo gihe nari mfite imyaka nka 12. Sinabashaga gusana iyo nzu, cyangwa ngo ngire icyo nimarira. N’ubwo imiryango yose yari ihari, nta cyo yabashije kumfasha. Nakomeje kwihanganira muri ubwo buzima nari mbayemo, ndi mu nzu iva. Muri icyo gihe nahuye n’izibazo bikomeye, birimo inzara no kwambara ubusa.
Ngize imyaka 18, naje guhura na data bwa mbere, aramfata anjyana mu rugo. Byabaye mu buryo bw’igitangaza, kuko yaje mu rugo avuga ko yahabyaye umwana maze agasanga ari jye jyenyine uharangwa. Nabanje kugwa mu kantu, ndetse sinahita nemera ko ari data ahubwo mbanza gushaka amakuru mu baturanyi nsanga ari byo. Nemeye kujyana na data mu rugo iwe. Ndashima Imana ko yanyeretse data.
N’ubwo nabonye data, nta cyo byamariye kuko akingeza mu rugo yatangiye kuntoteza avuga ko nshobora kuba atari jye mwana we, ahubwo ko yaba yaranyibeshyeho. Nyuma yaje kumpa akazi mu birombe yakoreshagamo, ariko ntampembe kuko naryaga iwe. Ibyo ngo yabikoreraga kumpima kuko nari umurokore kandi atabishaka.
Nyuma naje kuva mu rugo, nza i Kigali gushaka imibereho kuko numvaga nta mahoro mfite. Ngeze i Kigali, nta bwo nahise ngira amahirwe yo kubona akazi. Imana yakomeje kunyitaho, nza kubona akazi ubuzima burahinduka. Nashatse umugore, ubu mfite abana 2 n’umugore nashyingiwe n’itorero.
Ngendeye ku ijambo riri mu Baheburayo 10:38 rivuga ngo “Umukiranutsi azabeshwaho no kwizera,” ndasoza mbwira imfubyi ngo zigire umwete wo gushaka Imana no kuyikunda, kuko ihora izibereye maso ngo izirengere mu mibabaro yazo.
Imana ibahe umugisha!
RWANDA, SHIMA IMANA! IZABA KU CYUMWERU 01/09/2013
Abayobozi bakuru b’Amatorero ya Gikristo babinyujije mu nama yabahuje, bemeje ko hategurwa ku ncuro ya kabiri igiterane ngarukamwaka cyiswe “Rwanda, Shima Imana!”
Nk’uko byasobanuwe n’ubuyobozi bw’Umuryango Rwanda Purpose Driven
Ministries/P.E.A.C.E Plan uhuriwemo n’amatorero ya Gikristo mu Rwanda kandi akaba ari na wo uhuza ibikorwa bya “Rwanda, Shima Imana!” icyi gikorwa kigamije:
• Kurema no kubungabunga umuco wo gushima Imana ku byo yakoreye igihugu ku bariho ubu ndetse no kubigira umurage ku bakiri bato n’abazakurikira;
• Guhuriza hamwe imbaraga z’amatorero mu rwego rwo kunoza umurimo wayo muri sosiyete nyarwanda harimo ibikorwa bihindura imyunvire kandi bikazamura imibereho y’abayagana n’abayaturiye;
• Kwimakaza ubumwe bw’amatorero ya gikristo, nk’umubiri wa Kristo mu gihugu biganisha k’ubumwe bw’abanyarwanda muri rusange.
Insanganyamatsiko ya “Rwanda, Shima Imana!” iboneka muri Bibiriya: Gutegekwa kwa kabiri 8:10-18, ikangurira abantu gushimira Imana ku bw’igihugu cyiza yabahaye bakirinda kwibagirwa. Ibikorwa biteganyijwe muri “Rwanda, Shima Imana!” bizatangira kuwa 25 Kanama 2013 bibumbiriwe n’igikorwa cyiswe “Umurenge, Shima Imana!,” naho kuwa gatandatu 31/08/2013 hazaba igikorwa cyiswe “Umurenge, Shima Imana!”, bizasozwa n’ibirori byo ku rwego rw’igihugu bizaba ku cyumweru 01/09/2013 kuri Stade Amahoro i Remera kuva saa saba (13h00) kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00). Ibyo birori bizaba bitumiwemo abantu bose harimo abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, abikorera na sociyete civile.
Ibindi bikorwa biteganyijwe harimo:
Amasengesho, amahugurwa y’ abayobozi b’amatorero n’abandi bayobozi mu nzego z’igihugu n’ iz’abikorera, igiterane cy’urubyiruko, ibiterane byo gushima Imana mu ntara zose ndetse no gufasha abatishoboye bari mu karere ka Bugesera bazasanirwa amazu.
Mu ntara ibikorwa bizatangira kuva kuwa 27 kugeza kuwa 31 Kanama 2013.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Umuryango Rwanda Purpose Driven Ministries/P.E.A.C.E Plan, hateganyijwe ko Pastor Rick Warren, azitabira iyi gahunda kandi akaba ari nawe uzatanga ibiganiro nk’umushyitsi watumiwe muri iki gikorwa nyarwanda cyatangijwe n’amatorero ya Gikristo akorera mu Rwanda.
Abayobozi b’amatorero biyemeje byimazeyo gushyigikira iki gikorwa harimo kugikangurira ababagana ndetse no kugishakira amikoro. Twabibutsa ko umwaka ushize iki gikorwa cyabaye kuwa 26/08/2012 kuri Stade Amahoro kikaba cyaritabiriwe n’abantu benshi. Abayobozi b’amatorero bifuje ko iki gikorwa cyaba ngarukamwaka kandi kikagira umunsi uhoraho ukaba ikiruhuko cyo kwizihiza uyu munsi mu gihugu hose.
N.B: Uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara:
Pasitori Joel SENGOGA Tel. 0788304993
(Umwe mu bagize Itsinda ritegura iki gikorwa)
Bikorewe i Kigali kuwa 17/07/ 2013
Eric MUNYEMANA
Executive Director
Kuva ku wa gatandatu taliki 20-21 Nyakanga, Korali “Korali Ijwi Rirangurura” yo muri Paroisse Gisa mu Itorero ry’Akarere rya ADEPR Rubavu yakoze urugendo rw’ivugabutumwa ku mudugudu wa Karama, Paroisse Butare, Itorero ry’Akarere ka Gasabo.
Icyo giterane cy’iminsi 2 cyari giherekejwe n’imbaraga z’Umwuka Wera, kuko cyihannyemo abantu bagera kuri 12.
Umuvugabutumwa Past Nzamutuma Sarathiel uri mu kiruhuko cy’izabukuru mu Itorero rya Gisa yatanze inyigisho ifite umutwe uvuga ngo “Yesu amenya byose kandi areba byose,” iboneka muri muri Yohana 1:43-51 aho Yesu yaganiraga Filipona Nathanael.
Mu magambo ye, yagize ati “Ibyo dukora byose, aho turi hose, Imana iba itureba nk’uko yabonye Nathanael ahagaze munsi y’igiti. Nta cyo twayihisha, caba icyiza cg ikibi, kandi ihora ishaka ko tugaruka mu nzira yayo.”
– Imana yabonye Yobu
– Imana yabonye Dawidi aragiye intama
– Yesu yari azi uzamugambanira
– Yesu yamenye ko Umusamariyakazi afite abagabo basaga batanu
– Yesu yabonye Zakayo yuriye umuvumu, amenya icyifuzo cye
– Yesu yari azi ko Petero azamwihakana gatatu
Amaze kuganiriza abari bateraniye aho, habayeho umwanya wo gusengera abashaka kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza. Abantu bagera kuri 12 ni bo bakiriye Yesu bwa mbere.
Muri iki giterane harimo andi makorali yo ku mudugudu wa Karama, Korali Imihigo y’Abera na En-Hakkore. Cyitabiriwe n’abantu benshi batandukanye.
Epimaque Mutesa
Umusizi yaravuze ati "Kwiringira ibyo ureba si ukwiringira!"
Ngiye gusura icyo gihugu,
Aho benshi bavuga
Sindahabona.
Umutima urabinyemeza
Nyuma y’aho incuti nkunda
Zambwiriye inkuru z’icyo gihugu.
Bakimbwiraga banezerewe
Bafite gutangara kwinshi
Sinabashaga kubona uko mbabaza
Kuko byose bambwiye byansobanukiye
Icyo gihugu nzashyira nkimenye
Niba bizaba ari nijoro simbizi
Ubwo ni bwo nzasobanukirwa icyo bambwiraga.
Ndi mu nzira
Ndashaka kugerayo
Iyo nzira, icyo gikombe.
Icyo gihugu ni icya kure
Kure cyane
Abaho ni beza
Beza cyane, ariko nanone
Ntibasanzwe, kuko badahwanye natwe
Bateye ubwoba.
Abaho ntibasanzwe…
Yego abaho bambara nkanjye,
Ariko babayeho neza!
Barya nkanjye
Babayeho nkanjye
Ariko muri bo nta we usa nanjye!
Amaso yabo asa n’inyenyeri
Bagira ubushishozi no kumenya
Barumva
Bahora bashaka gusobanukirwa
Kwiga, no kumenya uwo ndi we.
Ariko nanone barafashanya,
Batanga ibyabo.
Ibyo biremwa birabagirana
Impumuro yabo ni nk’iy’umubavu
Amagambo yabo atuje
Ubugwaneza bwabo butangaje
Uruhanga rwabo rurabagirana!
Buri wese wo muri bo ameze nk’isoko y’ukuri
Si umugezi uhitana imisozi
Ahubwo ni amazi asubizamo imbaraga abayanyoye
Atunga ubugingo, atuje bidasanzwe
Atuje nk’urukundo.
Naribajije nti
“Mbese hariho igihugu cy’abamarayika?”
Banshubije baseka bati
"Turi mu isi, ibyo urabizi,
Isi nawe utuyemo"
"Urabona iki??
Wiringiye iki?
Uratekereza iki?
Ureba ute?
Amagambo yawe ni ayahe?"
"Iki gihugu ubona,
Ni igihugu cy’ubugingo
Ni wo murage wawe,
Ni icyo wasezeranijwe ko uzaragwa
Kuva ukivuka."
Umutima wanjye utangira kurira
Ntangira kugarura ubwenge
Ni ko kwibwira nti “Urahari, si byo?”
Icyo gihugu gitanghaje
Ni cyo nganamo.
Ndacyafite ibyo kwiga.
Sindamenya uko
Natinyuka,
Cyangwa ngo nemere,
Uko nabaho
Uko nashyikira
Uko nashimira
Uko nashyikira
Ubugingo, ubugingo bwanjye
Ifunguro ryarateguwe, ryarishyuwe, rigaburwa
n’Umwami Wanjye
Umwami Wanjye ni We uzaringaburira.
Mwami, mfasha
Ukingure amaso yanjye.
Claude Davin
Mu giterane cyateguwe n’itorero Healing Center Church rikorera i Remera bazanye umuhanzi kuva mu gihugu cy’u Burundi Dudu Theophile Ndizihiwe. Iki giterane kizagaragaramo n’abandi bahanzi benshi batandukanye b’inaha mu Rwanda ndetse n’abavugabutumwa barimo umu Nya NIGERIA wahoze ari Ambasaderi w’icyo gihugu mu Bwongereza Bwana TOYE OKANLAWON.
Nkuko twabitangarijwe na Gato Damien umwe mubateguye kino gikorwa, ngo iki giterane cyatangiye kuri icyi cyumweru tariki ya 21/07/2013 cyikazasozwa ku cyumweru tariki ya 28/07/2013, kikaba kiba buri munsi nimugoroba guhera saa kumi n’imwe (17h00’/5pm) mu minsi y’imibyizi naho kuwa Gatandatu no ku Cyumweru kikazajya gitangira saa cyenda z’amanwa. Biteganyijweko Dudu ngo azagera inaha mu Rwanda kuwa kane, kandi hakaba hari n’abandi bahanzi babanyarwanda bazaboneka muri iki gitaramo umunsi ku munsi.
Uru rusengero rufite abakristo biganjemo urubyiruko, ruyoborwa na Pasiteri Ntayomba Emmanuel, akaba umwe mubazigisha ijambo ry’Imana, kandi ngo kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu, kikaba kirimo kubera i Remera ku kicaro cyuru rusengero inyuma ya Gare y’i Remera.
Uyu mukozi w’Imana uzaturuka muri NIGERIA ni umwe mu bakozi b’Imana bakomeye muri ku mugabane w’Afurika, akaba arinyanijeriya ufite nu bwene gihugu bw’ CANADA ari naho aba,
kimwe mu bintu byagiye bimuranga bikanavugwa cyane mu buzima bwe hakaba
harimo kuba yarabaye AMBASSADOR n’umuvugabutumwa.
Intego yakino giterana ikaba igira iki “REDEEMING TIME IN EVIL DAYS….” Iboneka mu gitabo cya Bibiliya muri Abefeso 5:16. Ngo Ubusibye Ambassador Toye hari nabandi bavuga butumwa kurwego mpuza mahanga nka, Ap.Dr.Gitwaza umunyarwanda na Dr.Musepa umunya Africa y’Epfo.
Nitwa Twagirayezu Emmanuel, navutse mu mwaka w’1982, mvukira mu cyahoze ari Intara ya Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe. Imana yampinduriye amateka, kuko namenye ubwenge ntazi mama cyangwa data. Ibi byatumye nyura mu buzima bubi, sinabasha kwiga kuko ntagiraga shinge na rugero. Ariko Imana yari inzi!
Ndi kwa nyogokuru, Imana yanciriye inzira niga amashuri 6 abanza. N’ubwo nari umunyamibabaro, ariko nari umuhanga. Ndangije ayo mashuri, nagiye gushaka akazi mu kigo cya gisirikare. Ubwo nari ngize imyaka nka 15. Nakoze akazi ko gutekera abasirikare no kubakorera isuku, mara imyaka 2 mbakorera bakampemba 2,000 ku kwezi. Muri ako kazi nahuye n’abasirikare bakijijwe, bambwiriza ubutumwa bwiza nakira Yesu Kristo, njya no muri Korali y’aho.
Nyuma nigiriye inama yo kujya i Kigali gushaka akazi karushijeho kuba keza, mpageze sinahita nkabona nk’uko nabyibwiraga. Natangiye guhingira abantu i Kigali, abo mpingiye na bo bakanyambura. Nyuma naje kubona akazi k’izamu, umukoresha wanjye akajya antoteza cyane. Akazi narakaretse, njya gucumbika ku mugiraneza kuko ntari mfite amafaranga yo gukodesha inzu. Nahuye n’umuigraneza, ampa amafaranga njya kurangura imyenda Nyabugogo, nkajya kuyizunguza mu mujyi no mu bindi byaro.
Nakuze nzi ko ndi ikinyendaro, ku buryo bahamagaraga imfubyi mu ishuri nanjye nkatera urutoki hejuru. Bambazaga ababyeyi nkabayoberwa, nkavuga nyogokuru na sogokuru.
Baje kunyambura ibyo nacuruzaga, nsigarira aho. Nize gukora chapatti, nkajya ngemurira abantu batandukanye. Chapatti nazo zarahombye, niga guteka icyayi ku muhanda. Sinumvaga hari umuntu wankunda, kuko niyumvishaga ko akazi nkora gasuzuguritse. Igitangaje ni uko amafaranga nakoresheje ubukwe nayakuye muri ako kazi!
Nasenze Imana nyisaba kunyubakira, Imana iranyumva intera umwete wo kwitegereza no kurambagiza neza bya Gikristo. Nashimye umukobwa, kubera Imana mbimubwiye aranyemerera, duhana igihe cyo gukora ubukwe. Ubu dufitanye abana 3, abakobwa 2 n’umuhungu 1 kandi tubanye neza.
Ndi mu myiteguro y’ubukwe mu kwaka w’2007 ni bwo nahuye na data ntigeze kumenya na mba. Nari narazengurutse ahantu hose mushaka, abantu bakambwira ko ari bo bambyaye kandi atari bo. Ariko data nyakuri nza kumusanga mu Mutara, kandi ubwo na mama nari namumenye muri icyo gihe cy’imibabaro ndangije amashuri abanza. Nyogokuru ni we nari nzi ko ari mama.
Iyo ntekereje ibyo byose nanyuzemo nkabigereranya n’ubuzima ndimo uyu munsi, nsanga Imana yarankuye ku cyavu ikanyicazanya n’ibikomangoma. Ubu mfite imesero rya kizungu, kandi ndikorera. Ikindi, ndi umuvugabutumwa bwiza. Ndabifuriza gukorera Imana, kuko nta wayikoreye ngo yikorere amaboko.
Imana ibahe umugisha!
Kuri iki cyumweru taliki 21 Nyakanga, mu masaha ya saa munani ni bwo Korali Imihigo y’Abera yari itangiye igikorwa cyo gushyira ku mugaragaro album yayo y’amashusho.
Iki gikorwa cyari kiyobowe n’umuhanzi Mugabo Venuste, akaba ari President w’abahanzi ku rwego rw’igihugu mu itorero ADEPR. Cyari cyitabiriwe n’abandi bayobozi b’itorero rya Butare, n’abandi bari baherekeje ’Korali Ijwi Rirangurura’ yaturutse i Rubavu.
Amakuru dukesha Bazirake Thadee, umutoza wayo kuva yatangira kugeza ubu agira ati “Korali Imihigo y’Abera ikorera umurimo w’Imana ku mudugudu wa Karama, Paroisse Butare, Itorero ry’Akarere ka Gasabo yavutse taliki 3/01/1993. Yari isanzwe yarasohoye album 2 z’amajwi, iyi ikaba ari iya 3 y’amajwi n’amashusho (audio-visuel).”
Igikorwa nyir’izina cyafunguwe ku mugaragaro na Rev Past Ruganza Emmanuel, Umushumba wa Paroisse Butare afite ibyishimo byinshi ashimira Imana cyane ndetse n’abantu bose bagize icyo gitekerezo cyiza bakagishyira no mu bikorwa.
Iyo launch yaranzwe n’ibyishimo byagaragajwe n’abakunzi b’iyo Korali, banagura ibihangano ngo babijyane iwabo. Bamwe ndetse bayiguraga amafaranga menshi, kuko hari n’uwayiguze ibihumbi 300,000.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye, barimo n’abanyamakuru nka Steven wa Radio Umucyo, na Korali Ijwi Rirangurura yo kuri ADEPR Gisa, Rubavu.
Epimaque Mutesa
Kuri iki cyumweru ku wa 21 Nyakanga 2013, mu itorero rya ADEPR Nyakabanda habereye igiterane cy’ivugabutumwa cyiswe “Igiterane cyo guhembuka.”
Iki giterane cyari gifite intego igira iti “Ni uko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe, ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza…” (Ibyakozwe n’Intumwa 3: 19). Iki giterane cyateguwe na Groupe y’Abanyamasengesho bo kuri uyu mudugudu wa Nyakabanda.
Umuvugabutumwa Ev. Edouard Munyembabazi waturutse i Ndera yigishije abari bateraniye aho, abaganiriza ijambo ry’Imana riboneka mu Byahishuwe 3:7-8. Asoza inyigisho, abantu 2 ni bo bakiriye Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo.
Intego aba banyamasengesho bari bafite mu gutegura iki giterane, ngo ni ugushaka inkunga yo kubaka icyumba cy’amasengesho kizubakwa iruhande rw’urusengero. Umwigisha yasobanuriye neza abari bateraniye aho ko iki giterane kitagamije fundraising, ahubwo ko ari ubwitange bw’umutima ukunze ngo haboneke inkunga yo kubaka icyumba cy’amasengesho. Mu nkunga yakusanijwe, habonetse amafaranga asaga Rwf 405,000.
Amakorali yaririmbye arimo Sion, Galeed (zombi zikorera umurimo w’Imana ahongaho kuri ADEPR Nyakabanda).
Hari kandi n’umuhanzi Gaga Grace, akaba ari n’umukunzi wa Korali Iriba by’umwihariko.
Kwizera Janvier
Luka 15 :11-32 ( Umugani w’umwana w’ikirara)
Kuko abana b’abantu bakunda iby’igihe gito ariko Imana ireba mu mitima yacu,niyo mpamvu Imana itadusubiza mu gihe dushaka kuko iba ishaka kuduha ibifite umumaro bitazatugiraho ingaruka mbi,kandi biramba,kuko ab’isi dukunda iby’isi tutabizi ariko iyo turebye neza ibyo bintu biraducakaza.
Imana itoranya abo ikunda kandi ikabaha ibifite umumaro,kuko yakunze ko tubana nayo kandi Imana iradukunda ariko twebwe abana b’abantu ntitubibona twirebera iby’isi gusa.
Imana ibakura abisirayeli mu buretwa bari barimo mu gihugu cya Egiputa ; bakivayo ntibazirikanye ko ari Imana ibakuye mu buretwa bwo kwa Farawo ahubwo baribagiwe batangira kwibuka udutungurusumu hamwe n’ibindi byaho,Imana idufashe kandi itugirire neza.Mu gitabo cy’abaheburayo niho hatubwira ngo niba mwarasogongeye ubwiza bw’Imana ntimuzayiveho.
Inkuru twasomye itweretse uburyo ki uyu mwana w’ikirara yari ari iwabo,ameze neza nta kibazo afite ari kumwe n’abavandimwe be hamwe n’ababyeyi ,natwe iyo turi mu mababa ya Yesu tuba dufite ibyishimo byinshi,kuko Yesu aba yaradukuye mu byaha byinshi cyane.
Uyu mwana w’ikirara yasabye se ku giti cye umugabane wibye ngo yigire mu by’isi se arabimuha hanyuma ajya ku bisambanisha,abijyana mu businzi hamwe n’ibindi bibi byinshi hanyuma atangira kugira ibibazo byinshi cyane kuko ibyo yari afite byari bishize ariko mwibuke ko yisohoye iwabo ku giti cye ;ni kimwe n’umukristo uba ari mu itorero ameze neza hanyuma agafata umwanzuro wo gusohoka akajya mu byaha, cyangwa akajya kubwira umukozi w’Imana ngo namuhe ubwisanzure bwo gukora ibyo ashaka, akinjira mu isi nkuko uyu mwana w’ikirara yabigenje ariko ndababwira ko mu isi nta cyiza kihaba.
Ariko ijambo ry’Imana riratubwiye ngo se w’uyu mwana nta mahoro yari afite kuko yabonaga atari kumwe n’umwana we, yarabuze, ndetse akanatekereza ko yaba yarapfuye birababaje cyane. Uko niko iyo tuvuye mu bwiza bw’ Imana yacu tukajya mu isi tuyitera agahinda.
Ariko niba nawe waba warasubiye inyuma ukava mu buntu bw’Imana ugarukire aho uhindukire kuko ibyiringiro dufite Imana ntishobora kwibagirwa abantu yaremye nubwo twe twayibagirwa. Twe kwikura mu buntu bwayo kuko Imana yaradutoranije iduha agakiza kayo kandi agakiza k’igiciro cyinshi . Nta kiguzi twagatanzeho.Tugume mu gakiza kayo kuko nitugenda tukareka Imana tuzatsindwa kubera ko tutari kumwe nayo. Ni ngombwa ko tuguma mu buntu bw’Imana kuko agakiza karahenze.
Ntuzakinishe agakiza kawe kuko abantu benshi bafite ibintu byinshi ariko babuze agakiza,niyo mpamvu bana b’Imana mwe gukerensa ubuntu bw’Imana ;murinde agakiza kanyu kuko ari impano ituruka k’Uwiteka.
Imana iradukunda kandi yiteguye kuduha imbabazi zayo niduhindukira tukava mu bitagira umumaro. Amen
Athanase NTEZIYAREMYE
Umuhanzi Alain Moloto ukomoka mu gihugu cya Kongo Kinshasa wanamenyekanye cyane mu ndirimbo z’Imana nka Schilo yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa 2 Kanama azize uburozi.
Alain Moloto wari umaze iminsi bivugwa ko yarozwe yaguye mu bitaro bya Nganda i Kinshasa aho yari amaze iminsi avurirwa,akaba yashizemo umwuka ku isaha ya saa moya z’ijoro.
Alain Moloto wabarizwaga mu itsinda Adorons l’Eternel, usibye kuririmbira Imana ngo yakunze no kwandika amakinamico aganisha ku mpano ye yo kuririmba.
Zimwe mu ndirimbo ze nka Schilo na C’est encore possible zikaba zaramenyekanye cyane kandi zigakundwa na benshi haba muri Kongo Kinshasa ndetse n’ahandi .
Moloto yari umugabo wubatse akaba asize umugore n’abana bane barimo abahungu babiri n’abakobwa.
Inkuru dukesha umuryango.com
Mu mujyi wa Lahore mu gihigu cya pakistan, kuri uyu wa 20 Nyakanga couple imwe yatawe muri yombi iregwa koherereza ubutumwa bugufi (sms) busesereza iidini ya Islam kuri umwe mu bakuru b’idini ya Islam (Cleric) ukorera mu gace ka Gojra, umujyi ukunze kurangwamo imyivumbagatanyo ikomeye ishingiye ku myizerere. Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe Umukristo w’ingimbi akatiwe igifungo cya burundu azira ikirego nk’iki.
Shafqat Masih w’imyaka 43 n’umufasha we Shagufta w’imyaka 40 ngo bamaze kubyarana abana bane bafite imyaka iri hagati ya 5 na 11. Batawe muri yombi barafungwa, biturutse ku busabe bw’uyu mukuru w’idini ya Islam Rana Muhammad Ejaz, wavugaga ko yagiye yakira sms ziturutse kuri Masih, kandi numero yoherezaga ubwo butumwa yanditse ku mufasha we Shagufta.
Polisi yo mu mujyi wa Gojra yakoze inyandiko-mvugo y’icyo kirego ishingiye ku ngingo 295-C y’amategeko ahana ubutukanyi mu gihugu hose ku batesha agaciro Muhammad, intumwa y’idini ya Islam. Uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igihano cyo gupfa, cyangwa igifungo cya burundu gihwanye n’imyaka 25 mu gihugu cya Pakistan.
Umukozi ushinzwe kurengera inyungu z’Abakristo utashatse kumenyekanishwa izina yatangaje ko Masih arengana, akaba ashinja polisi kwemeza amakuru adafite gihamya. Ku ruhande rwa Masih na we, arahakana ibyaha aregwa avuga ko atigeze yohereza izo sms.
Iki kibaye ikirego cya gatatu kirega Abakristo bo muri Pakistan kohereza ubutumwa bugufi butuka idini ya Islam bakoresheje telephone zigendanwa. Amambere Abakristo baregwaga kwicira Umwisilamu muri gereza nkuru ya Karachi mu mwaka w’2011, mu gihe yapfuye azira indwara y’umutima. Ubwa kabiri, Sajjad Masih w’imyaka 29 yakatiwe igifungo cya burundu, acibwa n’ihazabu y’amafaranga 200,000 y’amarupi (rupees) akoreshwa muri icyo gihugu (US$1,980). Ubwo hari ku wa 13 Nyakanga uyu mwaka.
Bigaragara ko ibi birego byo kohereza ubutumwa bugufi bitoroshye, kuko ngo kubona SIM Card no kuyandikisha ku ndangamuntu y’undi byoroshye muri Pakistan. Ibi kandi ngo ntibyoroshye kubihonoka mu butabera, ndetse bituma abantu badahuje imyizerere n’Abisilamu muri Pakistan baregwa ubutukanyi.
Umukuru wa Polisi y’igihugu mu mujyi wa Gojra Inspector Muhammad Nisar yatangarije Morning Star kuri telephone ko polisi yasuzumye igasanga numero yakoreshejwe mu kohereza sms yanditswe ku mazina ya Shagufta.
Kuri uyu wa 19 Nyakanga, Abakristo 8 bashyizwe mu nzu y’imbohe baregwa guhungabanya umutekano w’igihugu. Amakuru atugeraho aravuga ko ngo igituma aba Bakristo bakekwa byaba ari uko bavuye mu idini ya Islam.
Ku wa kabiri taliki 16 Nyakanga ni bwo Abakristo 8 bo mu gihugu cya Iran bashyizwe imbere y’ubutabera, baregwa ibirego biremereye nyuma y’aho bakekeweho “guhungabanya umutekano w’igihugu” no “gushishikariza abandi guhungabanya umutekano”. Ibi birego byibasiye ABakristo bahoze ari Abisilamu.
Itsinda rishinzwe ubuvugizi bw’Abakristo ku isi “Christian Solidarity Worldwide” (CSW) riratangaza ko abo Bakristo bakatiwe mu mujyi wa Shiraz, ku birometero 920 kilometers uvuye mu murwa mukuru Tehran. 7 muri bo bari babanje gutabwa muri yombi mu Ukwakira 2012, ubwo inzego z’umutekano zagotaga abasengaga amasengesho y’umugoroba. Umukristo wa 8 Massoud Rezaid yaje gutabwa muri yombi nyuma y’iminsi itandatu.
Mohammad Roghangir yakatiwe igifungo cy’imyaka 6; Mehdi Ameruni na mugenzi we Bijan Farokhpour Haghighi bakatirwa imyaka 3; Shahin Lahooti na mugenzi we Suroush Saraie bakatirwa imyaka 2.5, naho Eskandar Rezaie na Roxana Forughi bakatirwa umwaka 1.
Ubuyobozi bw’itorero muri Iran buhakana ko nta gikorwa kigamije guhungabanya umutekano Abakristo bigeze bategura.
Akanama k’igihugu k’Itorero muri Iran karatangaza ko “Ubutumwa bwiza butemera ko Itorero ryivanga muri politiki. N’ubwo Abakristo bamwe bararegwa kugira imyumvire ya politiki, ibi si ukuri. Ibi birego nta shingiro na rito bifite…” Ariko nk’Abakristo tuzakomeza gusengera ubuyobozi bwacu, dusengere n’ubwiyunge mu gihugu cyacu.”
Mbere y’uko batabwa muri yombi bwa mbere, aba Bakristo babanje gufungirwa muri gereza ya Plaque 100 hanakorera Ikigo cy’Ubutasi, gereza izwiho gufata nabi cyane abagororwa. Baje kurekurwa bamaze kwishyura akayabo k’ihazabu.
Biteganyijwe ko Abakristo bashinjwa ibyo byaha bahabwa amahirwe yo kujurira.
Kuva kuri uyu wa 4 taliki 25 kugeza ku cyumweru taliki 28 Nyakanga, umuhanzi Abingenzi Gonzague araba ari mu giterane cyo gusengera Abapasiteri I Bujumbura. Icyo giterane cyateguwe n’itorero ‘Repentance,’ uyu muhanzi akaba azajyana n’umuvugabutumwa Ev. Habimana Bernard.
Gonzague yatangiye umurimo wo kuririmba ku giti cye kuva mu mwaka w’2000, asohora album ya mbere y’amajwi mu mwaka w’2007. Iyi album yariho indirimbo nka: Nari kuba uwa nde? (ari na yo yitiriye iyi album), Dawidi, Umubiri, Si ko bizahora… Yaje gukundwa cyane, n’ubwo atahise agira amahirwe yo kuyikorera amashusho. Mu w’2011 rero ni bwo yashyize albume ye mu mashusho.
Mu kiganiro twagiranye, yadutangarije ko kugeza ubu afite album 2, ndetse akaba arimo gutegura iya 3. Album ye ya 2 ntarayimurika ku mugaragaro, ubu ngo akaba arimo gutegura ibiterane 5 bizabera mu gihugu hose, ari byo azamurikamo iyo album ye ya 2 (album launch). Aho bizabera tuzahabagezaho mu makuru ataha.
Gonzague kandi yagize icyo avuga ku buhanzi bwa none, ati “Ubuhanzi bw’iki gihe mbona burimo ibice 3. Hari abahanzi b’umuhamagaro (bafashwa n’ubutumwa batanga, ndetse n’ababumva bagafashwa n’ubwo butumwa); abahanzi ba amateur – bumva abandi baririmba bakumva ni byiza bigatuma bumva na bo baririmba. Bene abo ni bo bashishura musique n’amagambo bagenzi babo bakoresheje, wakumva indirimbo zabo ukumva zitari original.) Hari kandi abahanzi babikora nk’akazi. Bene abo iyo ubatumiye mu ivugabutumwa utabishyuye ntibashobora gukunda.”
Mu butumwa yahaye abakunzi be, yagize ati “Ndasaba abakunzi banjye kunshyigikira kuko mfite ubutumwa bwinshi nshaka kugeza ku bantu. Bimwe mu byatumye album yanjye ya mbere itinda kujya ahagaragara, ni ikibazo cy’amikoro make. Bashobora kunshyigikira bagura CD mu giterane nzateguramo launch.”
Wowe utekereza ko ntawe ukwitayeho,
Wowe uvuga ko ntawe ugukunda rwose,
Wowe uhamagaza ibirenge n’ibiganza ngo urebe ko hari uwagukunda,
Wowe ukunda abandi utegereje ko na bo bazagukunda,
Wowe wumva ko utazigera wongera gukundwa ukiri mu isi,
Nejejwe no kukubwira ko Imana igukunda.
Urukundo ruva mu ijuru rukwereka ko Imana ikuzi, kandi igukunda.
Uwiteka agukunda nk’uko uri, Imana yerekanye urukundo igukunda ubwo yoherezaga Umwana wayo w’ikinege ngo agukirishe urupfu rwe no kuzuka kwe (Yohana 3:16).
Imana irakubaha, kandi iguha agaciro nk’uko byahanuwe na Yesaya ati “Kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye nkagukunda…” (Yesaya 43:4).
Imanairakumva ikagusubiza nk’uko byanditswe muri Matayo 7:7 ngo “Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa”.
Imana yakweretse urukundo igukunda rutarondoreka, irukwerekeye mu Mwana wayo Yesu Kristo. Ikwitaho mu buryo bwose kuko ari umwungeri mwiza wita ku ntama ze zose nk’uko tubisoma muri Zaburi 23:1 ngo “Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena”.
Yesu aragukunda, kandi akugerera ubuntu bugukwiriye. Arashaka kukwakira mu biganza bye byuje urukundo, kugira ngo akomore inguma zawe, aguhanagure n’amarira yawe. Ibyo yibwira azakugirira ni ibyiza si ibibi, kandi agusezeranya ibyiringiro.
Icyo nkusabira ni uko wakwakira none urwo rukundo ruva mu ijuru ku bwo kwizera, kugira ngo utangire ubone ubwiza bw’Imana nk’uko byanditswe muri Yohana 11:40 “Sinakubwiye nti ‘Niwizera uri bubone ubwiza bw’Imana?’”
Dominique Dumond
Iby’ejo si umutwaro
Umuntu ahora ahetse
Ahubwo ni imbaraga
Zitwinjiza ejo hazaza
Ibya none ntibihoraho
Icya mbere ni ugukiranuka
Ibya none birashira vuba
Ni ugucunguza uburyo umwete
Iby’ejo si uburenganzira bwacu
Ni ubuntu tugirirwa
Ni amahirwe Imana iba itwongereye
Kugira ngo itwambike urukundo
Natwe dukundane ibihe byose.
Michel Sommer
Urubyiruko rwa ADEPR – Rwimbogo rwateguye igiterane cy’ivugabutumwa ku cyumweru taliki 11/08/2013 guhera saa saba z’amanywa. Icyo giterane gifite intego igira iti “HUNGA IRARI RYA GISORE” (2 Timoteyo 2:22).
Icyo giterane kizaba kirimo Ev. Etienne RUSINGIZANDEKWE, usanzwe afite inararibonye n’amavuta mu kwigisha urubyiruko. Hazaba kandi hari Korali Abanyamugisha ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Kimisagara, na yo ikaba ari korali ikunzwe cyane muri iki gihe.
Ev. Etienne RUSINGIZANDEKWE
Chorale Abanyamugisha
Muri iki giterane kandi muzataramirwa n’umuhanzi Eric NSHIMIYIMANA, akaba ari umuhanzi ufite amavuta ukunzwe n’abatari bake muri iki gihe, uririmba mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’Igiswayile.
Umuhanzi Eric NSHIMIYIMANA
Umuyobozi wa Korali Abanyamugisha Bwana Twahirwa Eugene yagize icyo atangaza ku bijyanye n’uburyo biteguye iki giterane.
“Intego y’iki giterane nta we utayishyigikira, kuko ari inzira ituganisha mu bwami bwo mu ijuru, kandi turumva neza icyo ivuga nk’Abakristo. Ku bijyanye n’imyiteguro nta mbogamizi dufite, abaririmbyi bose bariteguye, cyane ko ari na wo murimo. Umusaruro twifuza muri iki giterane ni uguhembuka, ndetse abantu bahindukire bamenye Kristo. ‘Iyo twamamaje ubutumwa ni yo nyungu yacu y’ukuri!’ Intego yacu ya mbere ni uko urubyiruko bagenzi bacu bava mu byaha, kuko ingeso mbi nyinshi ari bo zibasira.”
Korali Abanyamugisha yatangiye ahagana mu w’1997, itangira ari korali y’abana, iza kwemerwa nka korali nkuru mu w’2003, ubu ikaba iri mu myiteguro yo gushyira ahagaragara album yayo ya mbere. Izina “Abanyamugisha” barihawe mu mwaka w’2010.
Simeon Ngezahayo ukuriye urubyiruko muri Paroisse ya Nyarugunga akaba n’umuyobozi w’urubyiruko kuri uyu mudugudu wa ADEPR – Rwimbogo yatangarije www.agakiza.org ati “Iki giterane cyateguwe mu rwego rwo kwereka urubyiruko rw’Abakristo umwanzi warwo – irari rya gisore, no guhamagarira urubyiruko rutarakira Yesu Kristo nk’Umwami wabo kumwakira bigishoboka, bakareka kuyoborwa n’irari ryabo riganisha mu irimbukiro, ahubwo bakayoborwa n’Umwuka w’Imana uganisha mu bugingo buhoraho.”
Simeon Ngezahayo
ADEPR – Rwimbogo iherereye i Kanombe, umanutse umuhanda w’amabuye uri mu marembo y’ikibuga cy’indege, ADEPR iri nko muri metero 500. Imana ibahe umugisha.
Mwese murararitswe!!!
Hari ubwo umuntu yanyandikiye akoresheje internet, ambaza iki kibazo ngo "Ni gute wakwifata imbere y’umugabo wawe udakijijwe mu gihe urimo kumuhamiriza ko wizeye Yesu?"
Natekereje ko igisubizo namuhaye gishobora gufasha rwose n’undi wese wo muri twe, bituma nifuza gusangira namwe ibyo namushubije:
Mwene Data muri Kristo Yesu,
Wagize neza gukoresha ijambo ngo “ni gute umuntu yakwifata,” kuko ijambo ry’Imana mi Isezerano Rishya rivuga ko ijambo guhamya risa n’iridakoreshwa. Nyamara n’ubwo bimeze bityo, "kuba umuhamya" ni ijambo rikoreshwa kenshi.
Nafashe umwanzuro icyo Yesu adushakaho mbere na mbere ari imyitwarire imuhesha icyubahiro kurusha amagambo. Umuntu umwe yaravuze ati "Ibyo ukora bivuga cyane ku buryo birusha ibyo uvuga kumvikana."
By’umwihariko, ijambo ry’Imana mu rwandiko rwa mbere rwa Petero ibice 3 ritanga inama ku bijyanye n’umugore w’Umukristo ufite umugabo udakijijwe:
Namwe bagore ni uko mugandukire abagabo banyu, kugira ngo n’ubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry’Imana bareshywe n’ingeso nziza z’abagore babo, n’ubwo baba ari nta jambo bavuze babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kubaha. Umurimbo wanyu we kuba uw’inyuma, uwo kuboha umusatsi cyangwa uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukanisha imyenda, ahubwo ube uw’imbere uhishwe mu mutima, umurimbo utangirika w’umwuka ufite ubugwaneza n’amahoro ni wo w’igiciro cyinshi mu maso y’Imana.
Ikintu c’ingenzi gikunze kugaruka mu buhamya abantu batanga ku bijyanye no guhamya, ni ubugwaneza. Ubugwaneza bwumvikanisha kutishyira hejuru mu buryo ubwo ari bwo bwose, no kwihangana, no guhora ushakisha uko wasa n’Umwami wacu Yesu Kristo wari umugwaneza kandi yoroheje mu mutima.
“Ni nde muri mwe w’umunyabwenge kandi w’umuhanga? Niyerekanishe ingeso nziza imirimo ye, afite ubugwaneza n’ubwenge” Yakobo 3 :13.
“Mugire ingeso nziza hagati y’abapagani, kugira ngo n’ubwo babasebya nk’abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo” 1 Petero 2 :12.
Ibi byose umuntu abishobozwa no kwihererana n’Imana agasenga. Inama yo kugandukira umugabo twahawe na 1 Petero 3 :1 ni imwe mu zikunze gutangwa cyane. Nyamara, birumvikana ko igira umumaro mwinshi. Ibi ntibivuga ko umugore azareka kuganira n’umugabo we, ngo amugaragarize ibyo atekereza cyangwa uko yumva ibintu.
Ubushake bw’Imana ni uko umugabo n’umugore baba umwe muri byose. Ariko iyo umugore ashatse gushyira imbere ibyo atekereza, kandi agashaka ko ibyo ashatse ari byo bikorwa, bituma urugo rwabo rubana nabi ndetse umugabo yaba adakijijwe bikaba inzitizi ku murimo w’Umwuka Wera mu mutima we. Umugore wizera amenya uko abyitwaramo, akemerera Imana igacisha bugufi umutima we, ikamuyobora mu nzira itunganye.
Ikindi ni uko kuganduka k’umugore kuvugwa muri Petero bitavuze ko ubushake bw’umugabo bunturanije n’ubushake bw’Imana. Iyo biza kumera bityo, ijambo ryahabwa agaciro ni iri ngo “Ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu” Ibyak. 5 :29.
Imana ikwambike imbaraga buri munsi, iguhe n’ubwenge, n’urukundo no guca bugufi!
Washington Post yashyize ahagaragara urutonde rw’ibihugu bibangamira uburenganzira bwa muntu ku bijyanye n’amadini. Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko iri hohotera rishingiye ku idini rigaragara cyane muri Africa, Asia no mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ibihugu biza ku isonga mu kubangamira uburenganzira bw’amadini ni Burma, China, Eritrea, Iran na Korea ya Ruguru. Ibi byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango “U.S. Commission on International Religious Freedom” (USCIRF).
N’ubwo umuryango USCIRF udatunga agatoki igihugu mu buryo bwihariye, iki cyegeranyo kigaragaza ibihugu 15 biri ku isonga. Ibyo bihugu byashyizwe mu itsinda “Tier 1”, ni ukuvuga “ibihugu bigaragaza ibimenyetso byihariye” (CPCs), aho “guverinoma ... zivanga mu ihohoterwa rikorerwa abanyamadini cyangwa zikabirebera”, bigatuma iri hohoterwa rirushaho gukaza umurego ndetse rikaramba.
Mu minsi ishize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasohoye urutonde rw’ibihugu biri muri iryo tsinda CPCs, ari byo Burma, Ubushinwa, Eritrea, Iran, Korea ya Ruguru, Arabia Saudite, Sudan na Uzbekistan, USCIRF yongeraho Egypt, Iraq, Nigeria, Pakistan Tajikistan, Turkmenistan na Vietnam.
Icyiciro cya kabiri cyashyizwemo ibihugu bigaragaza kubangamira uburenganzira bw’amadini, bigaragara ko mu gihe kizaza bizarushaho kuzamba. Ibyo bihugu ni Afghanistan, Azerbaijan, Cuba, India, Indonesia, Kazakhstan, Laos n’Uburusiya. Ariko USCIRF itangaza ishize amanga ko abaharanira amahoro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bafite "uburyo bwo gufatirana cyangwa zigahagarika iri hohoterwa ritarakaza umurego."
Mu gihe USCIRF ibona ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishobora gukumira iryo hohoterwa, indi miryango nka World Watch Monitor (WWM) ibona ihohoterwa rishingiye ku idini ryaramaze gukaza umurego. Ibihugu 4 ku icumi biri ku isonga (Somalia, Maldives, Mali na Yemen) nk’uko bigaragazwa n’icyegeranyo 2013 World Watch List gikubiyemo ibihugu 50 birangwamo akarengane gakomeye k’Abakristo gashingiye ku idini, ntibiza ku rutonde rw’ibihugu USCIRF ishyira mu cyiciro cya 1 cg icya 2. Ibihugu 2 biza ku isonga ku rutonde rwakozwe na USCIRF biri mu cyiciro cya mbere ari byo Burma n’Ubushinwa, biza ku myanya ya 32 na 37 (nk’uko bikurikirana) ku rutonde rwakozwe na WWM.
Icyegeranyo cyakozwe na USCIRF gitandukanye n’icya World Watch List, kuko cyo cyibanda ku madini yose muri rusange (mu gihe World Watch List yibanda ku Bakristo gusa), kandi kikabamo ibihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Asia y’Uburengerazuba.
Nitwa KWIZERA Marie Claire, navukiye mu cyahoze ari Komini Gafunzo (ubu ni Akarere ka Nyamasheke). Navutse ndi ikinyendaro, data apfa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yishwe n’umugabo wari warinjiye mama.
Data yapfuye nkiri muto, kuko nari mfite imyaka 8 gusa. Wa mugabo wa mama yaje guhunga ajya muri Congo, ahungana n’abandi bana be ariko jyewe ndasigara njya kwa masenge. Intambara yo kwibohora irangiye, mama yarahungutse ansaba kugaruka mu rugo, ariko masenge akambuza. Ariko kuko nakundaga mama, navuye kwa masenge njya mu rugo.
Najyaga mara igihe naranze kurya iyo nibukaga uburyo umugabo wa mama yishe data. Igihe cyarageze wa mugabo winjiye mama aratahuka, ansanga mu rugo. Hashize igihe gito, nabonye atangiye kujya andeba nabi cyane, nakwibuka n’ibyo yankoreye bigatuma numva nanjye namuhemukira.
Mu gihe cy’inkiko gacaca, baramufunze ariko mama antegeka kujya kumufunguza ngo ni we uhahira urugo. Yambwiraga ko nzavuga ko atari we wishe data, ngo nzavuge ko ntazi uwamwishe. Nagiye kumushinjura, bituma imiryango y’iwacu inyanga ndetse na masenge aranca.
Amaze gufungurwa, yatangiye kuntoteza ashaka no kunyica, ni bwo rero nigiriye inama yo kumuhunga nkajya kwiyandikisha mu gisirikare kugira ngo wenda nzamurase. Ariko kuko nari nkiri muto, ntibyampiriye. Bamaze kumpakanira, nigiriye inama yo kujya kwiga karate ngo nzamwicishe amakofi. Naragiye niga karate neza, ku buryo nanamenyekanye cyane kuko twigishwaga n’umwarimu w’umuhnanga.
Byaribigiye kugera n’aho igihugu kinjyana hanze gukomerezayo amashuri kuko narimfite ubuhanga bwinshi cyane. Natangiye kujya nkubita abantu bamwe nari nzi bari incuti z’umugabo wa mama kuko we ntabashaga kumubona (bari barongeye kumufunga).
Nashatse kwifungisha kugira ngo musange mu munyururu njye mukubitiramo, ariko bakamfungura, nyuma nigira inama yo kuzajya kwa muganga kwaka ikarita y’abasazi, kugira ngo njye nkubita abantu bamfunge. Muganga yarangoye, mushyiraho iterabwoba birangira ayinyandikiye. Ubwo rero ni bwo natangiye gukubita abantu, bamfunga bakongera bakamfungura.
Aho ni ho Imana yantumyeho umukozi wayo, ansanga ahantu nakundaga kwitoreza mu ishyamba arambwira ati “Imana ikuntumyeho ngo nusubira hanze gukomeza amashuri ya karate uzapfa. Icyakubera cyiza ni uko wareka inzika yawe.”
Sinari menyereye imvugo y’Imana, ni cyop cyatumye musaba kunyegera ngo tuganire. Amaze kunyegera, nafashe inkoni yari indi hafi ndayimukubita. Kuva ubwo, aho twahuriraga yarakeberezaga.
Nyuma Imana yaranyisangiye ndi mu nzira, ngiye kubona mbona umurabyo n’inkota nini cyane, mbona n’abantu bambaye ibyera barimo bacanga karate, barambwira bati “N’ubwo wakwiga ukazenguruka isi ukaba n’uwa mbere ku isi ntabwo waturusha kurwana, kandi ntiwatunanira. Icyo usabwa ni ugukizwa ukareka inzika iri mu mutima wawe, kuko Imana ishaka kugukoresha.”
Nahise nikubita hasi, mara nk’isaha ndyamye. Mbyutse, numvise navunaguritse cyane. Naratashye, ariko ntaha nafashe icyemezo cyo guhinduka. Bwakeye njya gukizwa, ariko ngeze mu rusengero Abakristo bose ubwoba burabataha. Nageraga mu cyumba cy’amasengesho, nabonamo umuntu washyikiranaga na wa mugabo wa mama nkamusohora nkamukubitira hanze.
Gukizwa byarangoye, ariko nyuma biraza, baransengera nakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza.
Imana ishimwe ko yankijije inzika!
Kwatura ibyaha nyakuri k’umukiranutsi ni ukuhe? Ni ukwatura ko akora ibyaha buri munsi, ariko akizera ko hashize imyaka ikabakaba 2,000 Yesu abikuyeho.
Yesu yikoreye ibyaha byacu, abikorewe na Yohana umubatiza ubwo yamubatirizaga mu ruzi rwa Yorodani.
1 Yohana 1:9 haravuga ngo “Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.” Ibi bisobanura ko umuntu wiyemeje kwizera ijambo ry’amazi n’Umwuka agomba kwatura ibyaha bye, agira ati “Mana, simbasha kudakora ibyaha mu buzima bwanjye, ariko nzi ko ntashobora gukizwa ibyaha byanjye mbiheshejwe n’amasengesho yo kwihana. Nzi ko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, kandi nta kindi kibasha kunyezaho ibyaha byanjye byose uretse umubatizo wa Yesu n’Umusaraba we. Natuye ibyaha nakoze uyu munsi, ariko nizeye ko hashize imyaka ikabakaba 2,000 Yesu abikuyeho muri Yorodani.” Iyo asenze atya, ikibazo cy’ibyaha byari mu mutima we gihita gikemuka ako kanya.
Icyo abamaze kubyarwa ubwa kabiri bagomba gukora ni ukwatura ibyaha byabo gusa. Batura ko Yesu yakuyeho ibyaha byose bakora. N’ubwo baba abanyantege nke, hashize imyaka ikabakaba 2,000 Yesu akuyeho ibyaha byabo byose, kuko yabatijwe kandi agapfira abanyabyaha.
Ijambo twasomye uyu munsi ni ryiza cyane ku mukiranutsi, ariko umunyabyaha naryiyitirira akarikoresha uko bidakwiye azarimbuka. Nyamara iri jambo ni rimwe mu yakoreshwa nabi muri Bibiliya. Hashize igihe kinini iri jambo riteza urujijo rukomeye mu Bakristo.
Hari umugani uvuga ngo umuganga w’umuswa yica abarwayi be. Iyo umuganga w’umuswa agerageje gukora ibirenze ubwenge bwe, ashobora kwica umurwayi.
Umuntu ategetswe kugira kwitoza akagira ubumenyi, kugira ngo asohoze neza inshingano ze. Ibi ni kimwe no kwizera. Abigisha ijambo ry’Imana bagomba kwigisha iby’ukuri nk’uko byanditse, bakabikora neza kandi babivuga uko biri, kandi n’abigishwa na bo ni uko, bagomba kwizera ibyo bigishijwe.
Abigisha nibigisha abayoboke ba bo ibitari iby’ukuri cyangwa abizera bakigishwa Bibiliya mu buryo bupfuye, bombi bizashyira mu rubanza ndetse bizabarimbura. Ababyawe ubwa kabiri ni bo bonyine babasha kwigisha Bibiliya mu buryo bw’ukuri. Nk’uko imiti myiza ishobora kwica abarwayi iyo bategetswe kuyinywa nabi, n’inyigisho na zo ni uko, cyangwa kwiga ijambo ry’Imana. Nk’uko umuriro ari ngombwa mu buzima bwacu, ni ko n’ibi ari ngombwa. Ariko nk’uko byateza akaga umuriro uramutse ushyizwe mu biganza by’abana, ni ko n’ijambo ry’Imana ryateza akaga gakomeye mu biganza by’ababi.
Tugomba kumenya itandikaniro hagati yo kwatura ibyaha ku banyabyaha no ku bakiranutsi. 1 Yohana 1:9, ni ijambo rireba abakiranutsi. Iyo umukiranutsi yatuye ibyaha bye imbere y’Imana yizeye, abikurwaho kuko hashize imyaka ikabakaba 2000 Yesu akuyeho ibyaha byose.
Abanyabyaha bizeye ko ibyaha byabo bizakurwaho n’amasengesho yo kwihana, baba bibeshya. Mbese umuntu utarabyarwa ubwa kabiri yabasha kwezwaho ibyaha bye ku bwo kubyatura?
Imana irakiranuka. Yohereje Umwana wa yo w’ikinege muri iyi si, yemera ko akuraho ibyaha by’abari mu isi ku bw’umubatizo we, akiza bose bizeye amazi y’umubatizo we n’amaraso yaviriye ku Musaraba. Ni cyo gituma iyo umukiranutsi yatute ibyaha bye Imana imubwira ko hashize imyaka ikabakaba 2,000 Yesu abikuyeho, ikemeza ko nta byaha uwo mukiranutsi afite n’ubwo umubiri we ugicumura.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere (29 Nyakanga 2013), ibitero by’iterabwoba bikekwa ko byagabwe n’intagondwa z’Abisilamu zo mu mutwe Boko Haram ukorera mu gihugu cya Nigeria byateye ibisasu bine, bisenya insengero ebyiri mu mujyi wa Kano, bihitana abantu bagera kuri 45.
Rev. Ramsey Noah ukuriye itorero “Pentecostal Fellowship of Nigeria” (PFN) yatangarije Morning Star dukesha aya makuru ko ibyo bisasu byari byatezwe bugufi bw’insengero 3, bihitana ebyri muri zo. Aho ibyo bisasu byaturikiye kandi ngo ni bugufi bw’ibikorwa by’Abakristo. amakuru kandi aravuga ko ibyo bisasu byaturitse hagati ya saa tatu na saa tatu n’igice z’ijoro mu gace ka Sabon Gari.
Igisasu cya mbere cyaturitse ubwo Abakristo bari bateraniye mu rusengero rw’itorero “Christ Salvation Pentecostal Church” bari mu nyigisho za Bibiliya, bihitana abantu bagera kuri 39. Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’iryo torero. Abandi Bakristo bari bateraniye mu rusengero rw’itorero “St. Stephen’s Anglican Church” ubwo ikindi gisasu cyaturikaga, ariko igisasu cyatezwe hashakisha itorero “Peniel Baptist Church” cyo nticyabasha guturika. Ibi byatangajwe na Rev. Noah.
Abahitanywe n’ibi bisasu bari bataramenyekana ubwo neza umubare mu gihe hatarwaga aya makuru, ariko Noah atangaza ko abashinzwe umutekano bakomeje gukora iperereza bagasanga abahitanywe n’ibyo bisasu bagera kuri 45.
Umushumba w’itorero “Peniel Baptist Church” Rev. John Adeyemohe yatangarije Morning Star News kuri telephone ko Abakristo benshi baguye muri ayo marorerwa.
Uyu munsi twiyemeze kumvira Imana no muri bito. Tuyizeze ko mu gihe yaduha inshingano zikomeye twazikora. Nitureke itugirire icyizere, nk’abantu bazakomeza ijambo ryayo bagahora bumvira ijwi ry’umwuka wera.
“Ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye” Luka 16 : 10
Hari igihe umuntu aba yumva yakorera Imana umurimo munini wagutse, ariko ntabigereho. Haba hari impamvu. Abana ba Isirayeli bava muri Egiputa, Imana yabanyujije mu butayu kugira ngo ibigishe kuyumvira. Bitari uko, abanzi babo bari kubamaraho.
Imana yagiye ibigishiriza mu bintu bito:
“Maze Uwiteka abwira Mose ati: ‘Dore ndabavubira ibyokurya bimanutse mu ijuru. Iminsi yose abantu bazarya basohoka bateranye iby’uwo munsi, kugira ngo mbagerageze yuko bitondera amategeko yanjye cyangwa batayitondera. Kuva 16:4."
Imana yafashe urugero rusanzwe rw’ibyokurya, kugira ngo irebe niba koko Abisirayeli bayubaha. Ariko Abisirayeli bayereka ko batitaye ku ijwi ryayo. Nta bushake bari bafite bwo kuyumvira, no mu bintu bito.
Natwe hari igihe Imana itwigisha muri ubu buryo. Mbere y’uko Imana iduha inshingano zikomeye, irabanza ikatunyuza mu buzima budusaba kuyumvira mu bintu bisa nkaho ari bito. Ariko rimwe n’ibyo bito bikatunanira.
Ugasanga nk’urugero umuntu arabwira Imana ati: “ Mwami, ndashaka kumenya icyo unyifuzaho. Aho uzanyobora ni ho nzajya. Icyo uzambwira ni cyo nzakora.” Hanyuma Imana ikamubwira iti: “Ndifuza ko ujya ubyuka buri gitondo ugafata isaha imwe usenga.” Wa muntu nawe agasubiza ati: Nibyo Mwami, ni byiza nzabikora. Ariko bikarangira ntabyo akoze.
Niba byaratubayeho twikosore. Uyu munsi dutangire kumvira Imana mu binti bito, bityo ibe yatwizeza inshingano zikomeye. Nitwimenyereza kuyumvira mu buzima bwa buri munsi, izakorana natwe ibyagutse kandi bikomeye.
Imana iduhane umugisha!
Ubuyobozi bwa Eritrea bwataye muri yombi abanyeshuri 39 bo mu mashuri yisumbuye bubahora kwizera Kristo, bubambura n’uburenganzira bwo kwitabira umunsi mukuru wo gusoza amashuri (graduation), ahubwo bahabwa imirimo ivunanye ivanze n’ibiboko.
Umuryango ushinzwe kurengera Abakristo witwa “Open Doors” watangarije Morning Star dukesha aya makuru ko abo banyeshuri barimo abakobwa 11 batawe muri yombi bazira “Kwizera Kristo no kumuhamya”. Abo banyeshuri ngo bari barangije ingando y’amezi 4 batozwa ibya gisirikare nk’uko bitegetswe muri icyo gihugu.
Abo banyeshuri kandi ngo bahise batoranywa mu bandi bagera ku 17,000 bamburwa uburenganzira bwo gukora umunsi mukuru wo gusoza amashuri uzwi ku izina rya graduation wabaye ku wa 13 Nyakanga.
Umuryango Open Doors watangarije Morning Star uti “Ubu abo bana bari ku biboko mu kigo cya gisirikare ‘SAWA military training center’, bakoreshwa imirimo ivunanye ndetse bicishwa inzara n’inyota.”
Amakuru atugeraho kandi avuga ko ubuyobozi burimo gutera abo bana ubwoba ko bazafungwa igihe kirekire kandi bakirukanwa muri mashuri makuru mu gihe bazaba banze kwihakana Kristo.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, guverinoma yatangiye igikorwa cyo gushakisha Abakristo bari mu madini atemewe na Leta. Abafashwe bahanishwa igifungo kirimo ubuzima bugoye. Kuva mu mwaka w’2002 hasohotse itegeko ribuza gusengera mu yandi madini, ubikoze agafatwa nk’uwakoze icyaha gihanirwa n’amategeko.
Abakristo bagize 47% by’abatuye Eritrea bose bagera kuri miliyoni 5.2, naho Abisilamu bakaba 50% nk’uko tubikesha ‘Operation World’.
Kuri uyu wa mbere ubwo Papa Francis yavaga mu gihugu cya Brazil yerekeza i Burayi, yatangarije ibitangazamakuru ko “atazaciraho abapadiri n’abasaseridoti babana bahuje ibitsina, mu gihe bagaragaza ubushake bwo gushaka Imana.”
Urubuga “The CNN Belief Blog” rwanditse ko iyi ari intambwe Papa ateye ava ku mahame abamubanjirije bari batsimbarayeho. Uru rubuga kandi rwatangaje ko iki ari ikimenyetso cy’uko niba atari ukwivugira, Papa atangiye gutezuka ku myumvire ya Kiliziya Gatolika ku bijyanye n’ababana bahuje ibitsina ndetse n’abakobwa bahuza ibitsina.
Mu bibazo yabajijwe n’umunyamakuru, harimo icyo kumenya uburyo Papa yasubiza yasubiza umupadiri ubana n’uwo bahuje ibitsina ariko ntibaryamane. Ku bwa Papa Benedict XVI, Vatican yari yarabujije abapadiri bose babana bahuje ibitsina gukandahira ku ruhimbi, ariko Francis we arasa n’ukingira ikibaba abo babana bahuje ibitsina.
Papa yabivuze muri aya magambo mu rurimi rw’Igitaliyani ati "Ndi nde wo guciraho iteka ababana bahuje ibitsina niba afite ubushake bwo gushaka Imana? Abo nta we ushobora kubaha akato.”
Ikinyamakuru “The Wall Street Journal” gitangaza ko impuguke mu by’amateka ya Vatican bavuga ko ari ubwa mbere mu mateka Papa avugiye abapadiri babana bahuje muri Kiliziya Gatolika.
Rev. James Martin wo mu muryango w’Abajesuites akaba n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika ‘America’ gikorera mu mujyi wa New York yaravuze ati “Ijambo riguzi Papa Francis yavuze ryuzuye impuhwe nyinshi. Uyu munsi Papa yongeye gutanga ubutumwa bw’impuhwe kuri buri wese.”
Kugira ngo nkusubize icyo kibazo, ndashaka ko ubanza kumfasha gutekereza kuri ibi bintu bitatu:
1) Mbere ya byose, tubanze turebe itandukaniro riri hagati ya fiançailles na marriage:
Igihe cya fiançailles ni igihe wegera fiancé(e) wawe kugira ngo murusheho kumenyana no kunoza igitekerezo cyanyu cyo kurushinga no kubana akaramata.
Kurushinga rero ni ugusiga umuryango wawe ugasanga uwo wakunze, mugasezerana isezerano.
Ku bijyanye no kurushinga, soma Itangiriro 2 : 24. Uraza gusanga umuntu asabwa "gusiga, kubana no kuba umubiri umwe".
Urukundo rugaragazwa no kurushinga, kugira ngo abakundanye barusheho kurindana.
2) Nta hantu na hamwe uzasanga muri Bibiliya hakwemerera guhoberana na fiance wawe mu buryo bw’amarari cyangwa kumukaresa (kumukorakora).
Bibiliya si igitabo cy’amategeko mbonezamubano, n’ubwo dusangamo amategeko amwe n’amwe. Icyo igufasha ni ukukwereka uburyo wabana n’Imana binyuze muri Yesu Kristo, kumenya birushijeho urukundo Imana igukunda, no kwimenya ubwawe.
Ndaguhamagarira gufata Bibiliya nk’ibaruwa y’urukundo Imana yakwandikiye. N’ubwo irimo amategeko, si ukugira ngo iguce intege ahubwo ni ukugira ngo iguhe umudendezo mu buryo bwose bushoboka.
3) Ariko hamwe n’ikibazo ufite urashaka kumenya niba "guhoberana no gukorakorana" ari bibi cyangwa ari byiza ku Mana. Ibi bisaba ubwenge bwo kumenya icyiza n’ikibi:
– Niba gusomana no gukorakorana bibatera irari ry’umubiri, bigaragara neza ko igisubizo ari iki ngo "mubireke" kuko mutarashakana. Nk’uko nabibabwiye, igituma Imana iduha amategeko ikatwereka icyiza n’ikibi ni ukugira ngo iturinde.
– Ariko ntekereza ko umuntu ashobora no gukora ibyo mu gihe cya fiançailles nta kindi agamije uretse urukundo. Icyo muba musabwa ahongaho ni ukwirinda kugira ngo mutagira uwo musitaza.
Ijambo ry’Imana riravuga ngo "Icyiza cyawe cye gusebywa" ; cyangwa "Ahubwo tugambirire iki: ko umuntu adashyira igisitaza cyangwa ikigusha imbere ya mwene Se" ( Abaroma 14 : 16 na 13.
Ndashaka kugaruka ku kwifata no kwirinda. Tito 2-3-5 haravuga ngo: "N’abakecuru ni uko ubabwire bifate nk’uko bikwiriye … kugira ngo batoze abagore bato gukunda abagabo babo, no kwirinda… ". Ahangaha, “kwirinda” bisobanura kumvira amategeko yo kwambara ukikwiza, no kwiyubaha waba uri imbere y’abantu cyangwa uri wenyine.
Nk’Umukristo, uzi neza ko Umwuka Wera ari muri wowe kugira ngo akuyobore muri byose, kandi aguhe ubwenge bw’uko ugomba kwifata.
Fata icyemezo cyiza, kandi wibuke ko Imana igukunda ndetse yibwira kukugirira neza!
The Passion of the Christ ni filimi yasohotse mu mwaka w’2004 ivuga ku buzima n’urupfu rwa yesu(Yezu) ku isi, umugabo ukinamo uba ukina yitwa Yesu (Role) yitwa Jim Caviezel , yavutse ku italiki ya 26/9/1968.
Ubuzima n’amashuri ya Jim Caviezel:
Jim avuka ku babyeyi 2 ariko Margaret(nyina) na se witwa James Patrick Caviezel, uyu mugabo yavukiye mu igihugu cya leta zunze ubumwe z’amerika muri leta ya washington avuka mu muryango w’abana 4 (Timothy,Ann, Amy, na Erin).
Nguwo Jim ukina umwanya wa Yesu akubitirwa kwa pirato
Nguwo Jim ukina umwanya wa Yesu akubitirwa kwa pirato
Yize amashuli abanza mu kigo cyitwa Mount Vernon, aho yamaze imyaka 2 gusa aza kwimukira mu kindi kigo cy’abakatolika kitwa O’Dea high school, mu guhindura ikigo byatewe nuburyo yakinagamo neza umukino wa basket ball bigatuma icyo kigo kimuhamagaza, ageze mu mwaka wa nyuma w’amashuli yisumbuye indoto ze zo kuzakina muri NBA zarangiye ubwo yavunikaga kuburyo bukomeye ikirenge bikaza gutuma ahagarika gukina umukino wa basket ball, mu mwaka w’1987 nibwo yahawe impamyabushobozi ya kaminuza mu kigo yarangirijemo giherereye i washington.
Ubuzima bwe muri cinema:
Jim yatangiye gukina cinema mu mwaka w’1991 akina muri filimi yitwa My Own Private Idaho, nyuma yiyo filimi yahise yimuka ava washington aho yaratuye yerekeza i los angeles kuzamura impano ye yo gukina ama filimi, mu 1994 yongeye kugaragara muri filimi yitwa Wyatt Earp,
Mu mwaka w’2000: yakinnye muri filimi yitwa Pay It Forward na Madison
Mu mwaka wa 2001 akina muyitwa Angel Eyes
Mu mwaka wa 2002: akina muyitwa The Count of Monte Cristo na High Crimes
Mu mwaka wa 2004: yiyambajwe na Mel Gibson maze akina filimi ya The Passion of the Christ akina umwanya wa yesu (yezu).
N’zindi nyinshi yakinnye ndetse agikomeza gukuna na nubu.
Ubuzima bwite bwa Jim Caviezel :
Jim Caviziel yashakanye n’umwalimu kazi witwa Kerri Browitt barushingana ku italiki ya 20/7/1996, nyuma y’amezi 2 gusa babana bahise barera abana 3 (adopter) bari bakuye mu gihugu cy’ubushinwa batagira iyo baba aribo Lynn Elizabeth , David Patrick na Bo.
Inkuru dukesha ibyishimo.com
Yesu aramusubiza ati "Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n’amazi n’Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana" Yohana 3:5.
Amazi n’Umwuka bisobanura iki?Amazi asobanura umubatizo wa Yesu, naho Umwuka ugasobanura Ubumana bwe.
Bibiliya itubwira ko tuvuka ubwa kabiri iyo twizeye umubatizo wa Yesu n’amaraso yavuye ku Musaraba. Kuba abana b’Imana no kuvuka ubwa kabiri tubiheshwa n’ijambo Imana yandikishije, ari yo mazi n’amaraso n’Umwuka, ikiguzi cy’ibyaha byacu.
Bibiliya ivuga ko “amazi” ari umubatizo wa Yesu. (1 Petero 3:21), naho “Umwuka” ugasobanura ko Yesu ari Imana. Kandi ukuri ko kuvuka ubwa kabiri ni uko Yesu yaje muri iyi si yambaye akamero k’umuntu, kugira ngo yishyure ibyaha byacu ku bw’umubatizo we n’amaraso ye.
Yakuyeho ibyaha byacu byose ku bw’umubatizo we, maze yishyura ibihembo by’ibyaha ku bw’urupfu rwe ku Musaraba. Ku bw’umubatizo we n’urupfu rwe ku Musaraba, yakijije abamwizera bose.
Tugomba kumenya ko umubatizo wa Yesu n’amaraso ye ari byo biduhesha agakiza, kuko ari byo byadukijije ibyaha byacu. Ababyawe n’amazi n’Umwuka ni bo bonyine babasha kubona ubwami bwo mu ijuru no kubwinjiramo. Yesu yadukirishije amazi y’umubatizo we, n’amaraso ye ndetse n’Umwuka. Mbese wizeye ibi?
Yesu ni Umutambyi Mukuru wavuye mu ijuru, aza muri iyi si ngo yishyure ibyaha by’abari mu isi. Yarabatijwe, ava amaraso ku Musaraba hanyuma arazuka kugira ngo akize abamwizera bose.
Muri Yohana 10:7, yaravuze ati “Ni jye rembo ry’intama.” Yesu ahagaze mu irembo ry’ijuru. Ni nde udukingurira irembo? Ni Yesu Kristo.
Abamwizera batazi ukuri kw’agakiza ke, abatera umugongo. Abatizera umubatizo we n’amaraso n’Umwuka, ntabemerera kuvuka ubwa kabiri. Utizera ijambo yandikishije wese amutera umugongo, kimwe n’utemera ubwere bwe n’ubumana bwe.
Uwanga kwizera ijambo yandikishije ritubwira ko yaje muri iyi si yambaye akamero k’umuntu, akabatizwa kandi agapfa ku Musaraba ngo yishyure ibyaha by’abari mu isi; cyangwa ko yapfuye ku Musaraba ngo yishyure igihano twagombaga guhabwa; cyangwa ko yabambwe maze ku munsi wa gatatu akazuka, uwo azamujugunya hanze maze arimbuke nk’uko byanditswe ngo “Ibihembo by’ibyaha ni urupfu.”
Ariko abizera gucungurwa n’umubatizo we n’amaraso ye, ba bandi bahindutse abera mu mitima yabo, bemerewe kwinjira mu bwami bwo mu ijuru. Iri ni ijambo ry’ukuri ryo kuvuka ubwa kabiri, iryo twazaniwe n’amazi n’amaraso n’Umwuka.
Kubyarwa n’amazi n’Umwuka ni ijambo ryavuye mu ijuru. Abizera umubatizo wa Yesu n’amaraso ye ni bo bonyine babasha kuvuka ubwa kabiri. Abizera amazi n’amaraso n’Umwuka nta cyaha bafite, kandi ni bo bavutse ubwa kabiri by’ukuri.
Ariko muri iki gihe usanga abantu benshi bizera Yesu ariko batazi ubutumwa bwiza bw’ukuri, nk’uko Nikodemo atari azi ukuri. Mbega ukuntu Nikodemo yari umuntu w’inyangamugayo muri icyo gihe! Ariko Yesu amaze kumubwira ijambo ry’ukuri, amaze kubambwa ni we wahambye umubiri we, uretse ko icyo gihe Nikodemo yari yamaze kwizera by’ukuri.
Muri iki gihe hariho benshi cyane bo muri twe batazi ukuri kw’amazi n’Umwuka wa Yesu. Icyongeye kuri ibyo, hari abantu benshi cyane bagira amahirwe yo kumva ubutumwa bw’ukuri ariko ntibakwemere. Birababaje.
Yesu yaciye inzira, ubu twese tubasha kuvuka ubwa kabiri. Ni iki cyaduhesheje kuvuka ubwa kabiri? Ni amazi n’amaraso n’Umwuka. Yesu yakuyeho ibyaha byacu ubwo yabatizwaga. Yadupfiriye ku Musaraba, hanyuma azuka mu bapfuye.
Abamwizera bose abaha kuvuka ubwa kabiri. Yesu ni Umukiza uha abamwizera bose kuvuka ubwa kabiri. Usabe Imana ngo uzahorane na Yesu, waremye ijuru n’isi n’ibiyirimo byose.
Yohana 3:16 haravuga ngo “Kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Twahawe ubugingo buhoraho ku bwo kwizera Yesu. Twavutse ubwa kabiri tubiheshejwe no kwizera amazi n’Umwuka. Ibi ni ukuri, yuko iyo twizeye ijambo ry’agakiza ari wo mubatizo wa Yesu n’amaraso ye, kandi tukizera ko Yesu ari Umukiza ari na we Mana, tubasha gukizwa.
Ariko nitutizera uku kuri, tuzajugunywa ikuzimu iteka ryose. Ni cyo cyatumye Yesu abwira Nikodemo ati “Ubwo nababwiye iby’isi ntimwemere, nimbabwira iby’ijuru muzemera mute?”
Mbese Imana yadukoreye iki? Agakiza twahawe na Yesu kaduhesheje kuvuka ubwa kabiri. Yesu yadukijije isi n’ibyaha byayo na Satani. Yesu yakuyeho ibyaha byacu byose ku bw’umubatizo we, kugira ngo akize abanyabyaha bo muri iyi si urubanza rw’icyaha, abambwa ku Musaraba hanyuma azuka mu bapfuye.
Ni ibyacu guhitamo kwizera aka gakiza cyangwa kutakizera. Agakiza ko kuvuka ubwa kabiri gaturuka ku kwizera agakiza kabonerwa mu mubatizo wa Yesu n’amaraso ye.
Hari imigisha ibiri Imana yaduhaye. Uwa mbere ni uwa rusange, ugizwe n’ibintu byose tubona birimo n’izuba n’umwuka duhumeka. Uyu witwa umugisha rusange kuko uhabwa bose, baba abanyabyaha cyangwa abakiranutsi.
Noneho se uyu mugisha udasanzwe ni uwuhe? Umugisha udasanzwe ni ukubyarwa n’amazi n’Umwuka, ari cyo gihesha abanyabyaha bose agakiza ntibabe bacyishwe n’ibyaha byabo.
Pastor Samuel Lamb wabyaye amamiliyoni y’abantu mu mwuka mu gihugu cy’Ubushinwa no hanze yacyo yitabye Imana kuri uyu wa 3 Kanama 2013. Pastor Samuel Lamb yitabye Imana ku myaka 88.
Mu murimo w’Imana yakoze, Lamb yakomeje gushakishwa na guverinoma y’Ubushinwa kuko yanze kugaragaza inzu we n’abayoboke be basengeragamo rwihishwa, mu gihe Leta itabyemera.
Nk’uko bitangazwa na Gary Lane ukorera urubuga CBN.com, Samuel Lamb ntiyabonaga akarengane nk’ikintu kibi.
Guverinoma y’Ubushinwa yabujije Abakristo kwigisha abaturage ibyo kugaruka kwa Kristo, cyangwa kubabwiriza ubutumwa bwiza. Abaturage b’igihugu cy’Ubushinwa berekeza imitima kuri Leta, aho kuyerekeza ku Mana.
Ariko Lamb we yafashe icyemezo cyo kwamamaza ubutumwa bwiza, n’ubwo bitari byemewe mu gihugu cy’Ubushinwa.
Yaje gufatwa bamuhora imyizerere ye mu myaka ya za 1950, igihe mu gihugu cy’Ubushinwa hatangiraga akarengane k’Abakristo ku ngoma ya Mao w’Umukomunisite, amara imyaka 20 mu nzu y’imbohe akoreshwa imirimo y’agahato.
Amaze kuva mu nzu y’imbohe, Lamb yashinze itorero risengera mu rugo, aza no kuba umwe mu bayobozi bakomeye b’ihuriro ry’amadini asengera mu ngo mu gihugu cy’Ubushinwa.
Uyu munsi, itorero rye rifite abayoboke basaga 4,000 n’amateraniro 4.
Abakunze kumuba hafi bavuga ko imwe mu nsanganyamatsiko yakundaga kwigishahi ari "ihamwe ryo kwera", avuga ko "uko barushaho kurenganywa ari ko barushaho gukomera."
Yakundaga kuvuga aya magambo ngo "Nzi neza ko Yobu yagiye anesha kandi akaneshwa. Binyigisha ko kwivovota nta kamaro. Sinzivovotera Imana, kandi sinzivovotera abandenganya."
"Umugore wanjye nakundaga yapfuye ubwo nari mu nzu y’imbohe. Sinari nemerewe kumugeraho. Byari nk’igishakwe cy’Uwiteka, kugeza ubwo nasobanukiwe ko Uwiteka yemera ko tugeragezwa, tukababazwa. Ariko muri ibyo byose tugomba gukura."
Lamb yamaze imyaka isaga 30 akorana neza na minisiteri ‘Open Doors’, ageza ku bizera bo mu gihugu cy’Ubushinwa ibitabo bya Gikristo bisaga 200,000.
Umuvugizi wa minisiteri ‘Open Doors’ yatangarije CBN News dukesha aya maukru ati "Urupfu rwa Samuel Lamb rwasize icyuho mu itorero ryo mu gihugu cy’Ubushinwa. Yagaragaje ubutwari mu kwizera kwe, ubwo yakuzaga itorero ku rugero rutigeze kubaho mu mateka y’isi. Nyuma y’urupfu rwe, nta yindi nkuru izabwirwa abarenganywa itari iyi ngo: …more growth."
Ikibazo nabajijwe n’abantu kuri internet:
Kuki imibaba o ikomeje kwiyongera? Nta rugo na rumwe nzi rutari mu bibazo, byaba mu buryo bugaragarira abantu cyangwa butagaragara. Abantu babayeho mu buzima butabaha ibyiringiro! Ndetse n’ingo z’ “Abakristo” ntizasigaye inyuma. Kuki Imana yemeye ko habaho gushaka niba abenshi mu bashakanye batumvikana? Kuki ingo nyinshi ziri mu bibazo byinshi? Ubuzima ni intambara ikomeye. None se nibikomeza gutya mu ngo no mu muryango kandi ari byo fatizo rya byose, ubwo turajya he?
Igisubizo:
Iki ni ikibazo cvyiza cyane! Sinshaka kubasubiza nkoresheje ingero ingero zo mu buzima busanzwe bwa Gikristo, kuko muri rusange nta we bifasha. Reka rero ngerageze kubasubiza nkoresheje inararibonye yanjye n’ijambo Imana inshyize ku murima.
Iteka iyo mbajije Imana nti “Kuki?...” igisubizo kiza mu mutima wanjye ni iki ngo “Michel mwana wanjye, ni ukwizera…”
Iyo Yesu avuze ko tugomba kwikorera umusaraba wacu tukamukurikira (niba tubishaka), nta kindi aba ashatse kuvuga kitari iki ngo: "niba ushaka kugendana nanjye, urasabwa kwirinda "gusobanukirwa".
Kwizera ni nk’ijoro, ni ukwemera kuyoborwa no kwizera. Ni nka cya gihe Petero yavugaga ati “Mwami, twakuvaho tukajya he ko ari wowe ufite amagambo meza y’ubugingo?”Mu by’ukuri, ni ugukomeza kwiringira umfashe ukuboko, uzanjyana akangeza mu rugo kwa Data anyujije mu nzira (zisa n’izigoye ku bwanjye) zizwi na we ubwe.
Byose ni ku bw’ubuntu mu buzima tubanaho na Kristo. Tumubwire ibitubabaje, ibitugoye, n’intege nke zacu. Yesu afite ibyo dukeneye byose. Icyo ashaka ni uko twamwiringira, tukamuha byose kandi tukamwiyegurira.
Ni ugukura mu kwizera (birumvikana ko bikomeye) , tugahanga amaso Yesu… Ijambo ry’Imana.
Ni ukudatinya intege nke zacu, n’aho tudashyitse, ndetse n’ibyaha byacu, ahubwo tukamenya ko ubukene bwacu n’intege nke bituyobora inzira nziza y’imbabazi z’Imana n’ubuntu bwayo (Urukundo Imana idukunda nta kiguzi).
Abashakanye baratana, ndetse n’Abakeisto ntibasigaye! Ahubwo twari dukwiriye kuvuga tuti: "Ingo z’Abakristo zaribasiwe".
Iyo twitondeye ijambo ry’Imana, biturinda umubabaro n’ibyago abo muri iyi si bahura na byo. Urugero, dushobora gufata akamenyero ko gusoma ijambo ry’Imana dusanga mu Kuva 20: 3-17, kugira ngo ridushoboze kwirinda imirimo isenya urukundo, ingo, umuryango…
Ijambo ry’Imana ridufasha gukomera mu ntambara turwana mu kwizera igihe cyose tukiri muri iyi si. Ni ahacu gusoma ijambo ry’Imana, tukaritekerezaho, tugasenga kugira ngo tumenye neza iyo Mana kandi tuyikunde idukunda ikanaturinda.
Mwongere musome 1 Petero, murasubizwamo imbaraga mwongere mwiringire izi imibabaro yanyu… " So azi imibabaro yanyu" ...
Imana ibahe umugisha… cyane.
Michel Roux
Ubutumwa bwiza bw’umwimerere ni ubuhe? Ni ubw’amazi n’Umwuka
Yesu aramubwira ati "Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n’amazi n’Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana" Yohana 3:5.
Ubutumwa bwiza bw’umwimerere ni ubw’impongano y’ibyaha. Iri ni ijambo ry’umubatizo wa Yesu, n’urupfu rwe no kuzuka kwe, ibyo Imana yaduhishuriye. Yesu Kristo yakuyeho ibyaha rimwe gusa, abikurushijeho umubatizo yabatirijwe muri Yorodani, kandi ni na wo yahesheje agakiza abizera uku kuri bose. Ku bwo kwizera kwacu, ibyaha byacu byo mu gihe kizaza na byo twabyejejweho.
Umuntu wese wizera umubatizo wa Yesu n’amaraso yaviriye ku Musaraba akizwa ibyaha by’abari mu isi kugeza iteka ryose. Mbese urizeye? Niba igisubizo cyawe ari “Yee, ndizeye,” uzaba umukiranutsi.
Noneho reka tuvuge mu nshamake ibyabaye nyuma y’umubatizo wa Yesu. Yohana 1:29 haranditswe ngo “Nguyu Umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi.”
Yohana Umubatiza yahamije ko Yesu ari Umwna w’intama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi. Yari yakoreye Yesu ibyaha by’abari mu isi ubwo yamubatizaga muri Yorodani, kandi kuko ari we ubwe wamubatije, yabashaga guhamya ati “Nguyu Umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi.” Yesu yarabatijwe akuraho ibyaha by’abari mu isi, kandi kubimenya ni cyo kiduhesha kuvuka ubwa kabiri.
“Nguyu Umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi” (Yohana 1:29). Yesu yakuyeho ibyaha by’abari mu isi, abikurishijeho umubatizo we.
Ibyaha wakoze kuva ukivuka kugeza mu myaka icumi, biri mu ‘byaha by’abari mu isi.’ Mbese wizeye ko Yesu yikoreye ibyo byaha? ―Yee, ndizeye. ― Noneho se ibicumuro byawe kuva ku myaka 11 kugeza kuri 20 byo bite? Mbese wizera ko na byo Yesu yabyikoreye? ―Yee, ndizeye.―
Mbese ibyaha uzakora mu gihe kizaza na byo biri mu byaha by’abari mu isi? ―Yee, na byo birimo.― Noneho na byo Yesu yarabyikoreye? ―Yee, yarabyikoreye.― Mbese wizeye by’ukuri ko Yesu yikoreye ibyaha byawe byose? ―Yee, ndizeye.― Wizeye ko Yesu yikoreye ibyaha by’abari mu isi ku bw’umubatizo we? ―Yee, ndizeye.―
Urashaka gukizwa ibyaha by’abari mu isi? Niba ushaka gukizwa, izere umubatizo wa Yesu n’amaraso yaviriye ku Musaraba. Niwizera urahita ukizwa. Mbese wizeye ibi? Aka ni agakiza k’ukuri ko kuvuka ubwa kabiri. Umubatizo wa Yesu n’amaraso ye ni ubutumwa bwiza bw’umwimerere butubyara ubwa kabiri. Ni agakiza abanyabyaha bose bo mu isi kabonerwa mu Mana.
Kwizera agakiza ko kuvuka ubwa kabiri ku bw’umubatizo wa Yesu n’amaraso yaviriye ku Musaraba, no kwitegereza urukundo rwe, ni ukwizera k’ukuri no kuvuka ubwa kabiri by’ukuri. Ibimenyetso biranga uwavutse ubwa kabiri ni amazi n’amaraso ya Yesu. Icyo ugomba gukora gusa ni ukwemera amagambo y’ukuri nk’uko yanditswe muri Bibiliya.
“Icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we” Yohana 14:13.
Munyemerere mbahe ubuhamya bwanjye, mbabwire uburyo navuye mu bubata mbifashijwemo na Yesu Kristo Umukiza wanjye wenyine. Nizeye Yesu Kristo ubwo ibitekerezo byari byarandenze, ngeze aho gutekereza kwiyahura.
Maze kurambirwa ubuzima nari mbayemo, nasenze Imana ndayibwira nti “Mana, ubasha kunkiza.” Maze gusenga ntyo, Imana yahinduye ubuzima bwanjye bwose. Ubu mfite ibyiringiro, sinkibaswe n’ikintu icyo ari cyo cyose kandi sinkitekereza kwigirira nabi.
Kuva mu mpera z’umwaka w’2012 kugeza mu ntangiriro z’uwa 2013, nahuye n’umusore witwa Kim arimo kugenda atanga ubuhamya bw’uburyo Yesu yahinduye ubuzima bwe. Maze guhura na we, yansabye ko twajyana gusenga. Sinari menyereye kujya gusenga, kandi numvaga ntabishaka kuko ntashakaga ko Imana imenyera.
Buri cyumweru Kim yanyohererezaga ubutumwa bugufi, ariko nyuma y’iminsi mike ntangira gucika intege nshyiraho urwitwazo. Ariko ndashima Imana cyane ko Kim yambereye uw’umumaro, akamfasha kugeza igihe nkuriye mu gakiza. Ndibuka umunsi umwe nanyweye ibiyobyabwenge, kubyigobotora birangora. Nafatanije na Kim turasenga, Kim ayobora isengesho nanjye nirinda gucika intege nkajya nsengera mu mutima, kandi nkomeza gusenga na nyuma y’ubwo.
Ubu rero sinkinywa ibiyobyabwenge, yaba syntetic cannibis cyangwa marijuana, ndetse sinkibirarikira. Ubu rwose n’isegereti sinkiyirarikira, kandi numvaga ari inzozi kuri jye. Kuki mvuze ntyo? Ni uko nabikundaga byabuze urugero. Ariko ijambo ry’Imana mu Broma ritubwira ko ibyo byose iherezo ryabyo ari urupfu.
Ubu sinkirarikira ibyaha ibibi. Ndabishimira Imana! yesu arashishikariza abantu ngo bamusabe icyo bashaka cyose. Muri Mariko 10:27, Yesu yitegereje abantu arababwira ati “ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana ko si ko biri kuko byose bishobokera Imana!”
Mu cyumweru gishize, Archbishop Desmond Tutu uri mu kirihuko cy’iza bukuru yatangarije abanyamakuru muri Afurika y’Epfo ko “atazasenga Imana y’Aba Homosexuels.”
Amakuru dukesha ikinyamakuru The Christian Post aravuga ko mu cyumweru gishize archbishop Desmond Tutu yatangarije abanyamakuru bahagarariye abandi ko “atazasenga Imana y’Aba Homosexuels.” Aya magambo yayavuze nyuma y’aho umuryango w’abibumbye utangirije ibiganiro bivuga ko abakobwa n’abagore bahuza ibitsina (lesbians), abagabo bahuza ibitsina (gays), abaryamana n’ibitsina byombi (bisexuals) n’abandi bafite uburenganzira kandi bagomba gufatwa kimwe n’abandi.
Tutu yabwiye abari aho ati “Sinakwemera kujya mu ijuru ry’Aba Homosexuels. Oya, navuga nti mumbabarire, ahubwo nahitamo kureba ahandi njya. Ibi biganiro binteye umutima uhagaze nk’uwo natewe na apartheid. Ku bwanjye ndumva bimbereye kimwe.”
Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwa-muntu riratangaza ko Afurika y’Epfo ikomeje kugaragaramo akarengane gakomeye k’aba homosexuels (ababana bahuje ibitsina). Mu bihugu bisaga 75 bifata homosexualité nk’icyaha, 38 muri byo ni iby’Afurika. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza biherutse gutangaza ko niba guverinoma z’ibihugu by’Afurika zikomeje kurebera ihungabana ry’uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina, bizazana inkpmyi ku mubano w’Afurika n’ibyo bihugu byombi.
Dola Indidis, Umunyamategeko ukomoka mu gihugu cya Kenya yazamuye ikirego mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye, ajurira ku gihano cyo gupfa cyakatiwe Yesu Kristo mu myaka ikabakaba 2,000 ishize.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru Time cyanditse ko Bwana Dola Indidis, umunyamategeko ukomoka mu gihugu cya Kenya yazamuye ikirego mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye, ajurira ku gihano cyo gupfa cyakatiwe Yesu Kristo mu myaka ikabakaba 2,000 ishize. Kuba iki gihano cyarashyizweho umukono n’abatware b’idini bo muri icyo gihe (Umwami w’abami Tiberius, Umwami Herode, Ponsiyo Pilato n’abatambyi bakuru), iki kibazo kirakomeye.
Indidis yatangarije ikinyamakuru The Nairobian ati “Nakusanyije iki kirego kuko nasanze ngomba kuburanira Yesu. Nagiye mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye (ICJ) kugira ngo nsabe ubutabera kurenganura uyu mugabo w’i Nazareth.”
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Daily Mail, Indidis yiringiye ko azashingira ku kirego cyatanzwe ku rupfu rw’umukobwa witwaga Jeanne d’Arc wiyitaga umurwanyi watumwe n’Imana gukiza Ubufaransa amaboko y’Abongereza, nyamara icyo kirego kikaza guteshwa agaciro.
N’ubwo uwo mugabo akomeje gukaza umurego mu kirego cye, Anthea Roberts wigisha amategeko mu ishuri Columbia Law School arasobanura ko iki kirego cya Indidis kitazagira icyo kigeraho. "Ku birego nk’ibi bizana amakimbirane, ICJ yakira ibirego bitanzwe n’igihugu kirega ikindi gihugu. Ndumva ICJ itabona uko iburanisha iki kirego, bityo Indidis akaba atazabasha gutsinda uru rubanza. Sinumva itegeko mpuzamahanga ritubahirijwe iryo ari ryo.”
Bigaragara ko Indidis amaramaje gutanga ubujurire yizeye intsinzi, kuko ngo ubu arimo gukusanya inkunga abinyujije kuri Facebook ye kugira ngo abone imbaraga zo gukomeza urubanza, kandi yizeye kurutsinda.
Ubwiyongere bw’ubupagani (idini itemera ko Imana ibaho) muri Amerika bukomeje guteza urujijo. Ubu abantu barimo kwibaza ibibazo bikomeye ku bijyanye n’uruhare rw’amadini n’Imana. ibi byatumye ABakristo benshi bicuza ko batahagaze mu mwanya wabo.
“Abapagani bashya” bo mu kinyejana cya 21 barimo abagaragara ki mbuga za internet ndetse n’abanditsi nka Sam Harris, Richard Dawkins, Christopher Hitchens, na Daniel Dennett, ubu barimo guhamya kwizera kwabo beruye kandi bashize amanga kuruta ubwa mbere.
Bamaze kubona umumaro wo gukorera mu muryango mugari, abapagani bashinze amatsinda magaro ateye ku buryo bw’amadini (church-like community groups) n’andi mahuriro, n’ubwo imyumvire yabo ikigaragara nk’ihabanye cyane mu biganiro bagirana n’ibigo bya Gikristo.
‘Christianity Today’ dukesha iyi nkuru iratangaza ko ikomeje gusesengura no gushakisha inkomoko y’ubupagani n’umwijima uboneka muri politiki, mu muryango no mu myumvire y’abaturage.
Ubuzima ni ikigeragezo.
Imibabaro yacu iratugerageza.
Igituma tubinyuramo byose,
Tukageragezwa byihariye,
Ni ukugira ngo bidusunikire
Ku byiza biri imbere.
Ni iki twakora?
Mbese twabihunga?
Mbese twakwipfumbata?
Mbese twabihunga,
Cyangwa twahangana na byo?
Igisubizo kiroroshye kukivuga,
Ariko kirakomeye kugishyira mu bikorwa.
Ni uko rero, ni iki wakora?
Mbese uzemera kuyoborwa n’Imana?
Mbese uzemera guhora uyizeye?
Uzakomeza kuyizera?
Uzabyirengagiza se?
Nanjye nabinyuzemo,
Ni ukuri:
Nta cyaba cyiza
Nko gukomeza kuyoborwa n’Imana.
Ongera wizere kandi unezerwe
Uzabona Imana, ihora iteka hafi yawe.
Yibwire uti: Yoo, Mana yanjye,
Sinzi ibyo ushaka
Ahubwo nzi ibyo nshaka
Icyambera cyiza ni ugukora ibyo ushaka.
Michel Sommel
Nitwa Niyitegeka Sylverien, ndi umuhanzi uvuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo. Nkorera umurimo w’Imana mu itorero rya Pantekote (ADEPR), kuri Paruwasi ya Butare ya Nduba.
Natangiye umurimo w’ubuhanzi mu mwaka w’1999, ntangira mpimbira amakorali. Icyo gihe nari umuririmbyi muri korali, mfite impano yo guhimba indirimbo. Bitewe n’uko indirimbo zanjye zakundwaga, nahoraga nifuza ko korali naririmbagamo yazishyira ahagaragara ubutumwa burimo bukagera ku bantu benshi. Ibyo ntibyakunze, ni cyo cyatumye niyumvamo ishyaka ryo kuririmba ku giti cyanjye. Kutazisohora kwa korali byaterwaga n’impamvu nyinshi, harimo kwita ku yindi mirimo.
Maze kwiyemeza kuririmba ku giti cyanjye, natangiye kuririmba mu w’2007, nsohora album audio mu mwaka w’2012. Icyatumye ntinda ni impamvu y’amikoro. Album yanjye imaze gusohoka yarakunzwe cyane, biza no kumpa ubushobozi bwo gukora album y’amajwi n’amashusho (audio visual), ubu ikaba yenda kujya ahagaragara.
Twaganiriye n’umuhanzi Sylverien ku kibazo cy’abahanzi babikora bakurikiye amafaranga, ndetse batayabona bakabivamo, tumubaza uko we abyumva. Yadusubije muri aya magambo “Iyo uririmba ushyize imbere amafaranga ntuyabone, ubivamo cyangwa ugacika intege. Nta muntu wantumira ngo muce amafaranga, ahubwo nkoresha ayanjye n’ubwo no kuyahabwa ari byiza.”
Mu butumwa yatanze yagize ati “Intwari iba intwari ari uko itabarutse. Goliyati yigize intwari, ariko Dawidi aramunesha. Nasaba abantu guharanira kuba intwari, kandi kugira ngo ube intwari bisaba ubunyangamugayo no kwicisha bugufi. Dawidi baramusuzuguraga, ariko yari intwari. No muri iki gihe ni uko, intwari zizagaragara turangije urugendo.”
Tuzakomeza kubakurikiranira igikorwa cyo kumurika iyi album ku mugaragaro.
Ibura ry’umumisiyoneri w’Umujezuwite (Jesuit) wabuze mu cyumweru gishize mu gihugu cya Syria ubuze nyuma y’ishimutwa ry’abandi bamisiyoneri 2 ryashyize Abakristo mu kaga muri icyo gihugu.
Rev. Paolo Dall’Oglio wamaze imyaka 30 muri Syria mbere y’uko guverinoma ya Syria imuhambiriza mu mwaka ushize azira gufasha inkomere z’intambara mu ngabo za Perezida Bashar al-Assad, yagarutse mu gihugu mu kwezi gushize kwa karindwi afite mission yo gusaba ubuyobozi bwa Al Qaeda ikorera mu gihugu cya Iraq no mu Burasirazuba bwo hagati (The Levant - ISIS) kurekura imbohe z’intambara no gukora ibiganiro bigamije amahoro hagati y’intagondwa z’Abisilamu n’Abakiride (Kurds). Taliki 29 Nyakanga ni bwo Rev. Paolo yaburiwe irengero.
N’ubwo mission ye yari ikomeye, yari afitanye umubano mwiza n’intagondwa kandi ibura rye ryashubije inyuma ibiganiro by’amahoro cyane aho Reuters itangarije ko yashimuswe na ISIS.
Mu myaka igera kuri 30 yari amaze muri Syria, Rev. Paolo yagerageje guhosha ubushyamirane hagati y’idini ya Leta n’amakimbirane ashingiye ku moko. Abdelrazzag Shlas utavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta atangaza ko ISIS yababajwe n’uko Rev. Paolo yarwanyaga ihohoterwa rikorerwa Abakiride batuye mu mujyi wa Tal Abyad.
Ishimutwa rya Rev. Paolo ribaye nyuma y’amezi 3 hashimuswe abandi bashumba babiri, Paul Yazigi wo mu itorero ‘The Greek Orthodox Church’ na Yohanna Ibrahim wo mu itorero ‘The Syriac Orthodox Church’. Aba bashimutiwe hafi y’ikirorero cya Kafr Dael ku wa 22 Mata ubwo bavaga ku mupaka w’igihugu cya Turukiya mu biganiro ku burenganzira bwa muntu.
Ubusanzwe ishimutwa ry’Abakristo muri Syria ryari rigamije kubagira imfungwa z’intambara, ariko intagondwa za Al Qaeda zakambitse mu duce dutuyemo Abakristo benshi zitangira kubibasira zibatera ubwoba ko nibadahindura ngo bajye mu idini ya Islam zizabafata ku ngufu, zikabica urubozo n’ubundi bugome butandukanye nk’uko bitangazwa n’inzobere ikorera ishuri rikuru American Enterprise Institute (AEI) mu Burasirazuba bwo hagati.
Ubu rero ngo Abakristo ngo basa n’abasigaye nta ruvugiro bafite, kuko ababakingiraga ikibaba bamaze gukendera. Aba Bakristo kandi ngo bakeneye ihumure, kuko batewe ubwoba n’ibirimo kubakorerwa. Bamwe bagerageje kwegera imipaka y’ibihugu bya Turukiya na Liban ngo bashakishe uburyo bahunga bagere i Burayi. Ibi babikoreshwa no kwanga kwihakana umwami wabo, kuko bugarijwe n’abanzi bashaka kukubavutsa.
"Ndasenga ngo ubu buhamya bugusubizemo imbaraga wowe wanduye agakoko gatera SIDA cyangwa ufite ubundi burwayi. Imana ibahe umugisha!"
Ndumva natangira mvuga nti “Buri wese agira ibimugerageza mu buzima bwe bwa buri munsi. Hari abanyura mu bihe bibi, ariko nzi neza ko Imana iba ituri hafi ngo idukize muri byose.”
Mu mikurire yanjye kuva mu bwana kugera mu bugimbi byarangoye, kugeza ubwo numvaga ntazabaho. Ariko nizeye Yesu ndamwiyegurira, amfasha kunyura muri icyo gihe cyari kigoye. Maze kugera mu myaka 20, naraguye nsubira mu byaha, nivanga n’ab’isi. Niroshye mu busambanyi nzi ko bizamfasha kuruhuka umubabaro nahoranaga, ariko umubabaro wanjye urushaho kugwira, ndasharirirwa, kandi namenye ko uwo wari umugambi wa Satani ngo ance intege mve mu byizerwa.
Nari naramenye Yesu, ariko nta mubano w’umwihariko ngirana na we. Ngeze muri uwo mubabaro sinihutiye kumuhungiraho ngo amfashe kandi ambabarire, ahubwo nahungiye mu isi mu rwobo rwo kurimbuka. Ndi umunyabyaha, ariko nzi ko Imana inkunda, kandi yarampamagaye, intoranyirirza kuyikorera umurimo ukomeye. N’ubwo ntari nkwiriye imbabazi z’Imana, yarankijije ku bw’ubuntu bwayo. Yaranyejeje rwose, inyuzuza Umwuka wayo Wera ngo ature muri jye, anyobore. Arankunda, nanjye ndamukunda. Yesu ni Umwami wanjye n’Umukiza, kandi ndashima Imana kuko yemeye gutura muri jye, ikampa Yesu ngo amenere amaraso mbone kubabarirwa ibyaha.
Imana yampaye impano nyinshi z’Umwuka, ubu mfite inyota nyinshi n’ubushake bwo gufasha abakene n’abatagira ubuturo. Ndashaka gufasha abantu bose babuze aho bahungira, mbarangira inzira: Yesu ni we nzira n’ukuri n’ubugingo. Mfite inyota yo kubera umugisha ababuze ubuturo, abakomeretse n’abababazwa. Iyi ni impano Imana yampaye.
Ndashima Imana kuko yangiriye icyizere, ikemera kugendana nanjye. N’ubwo nkicumura, ariko Imana ni iyo kwizerwa. Yarampamagaye, irantoranya ngo nyikorere. Si ibyo gusa, ahubwo iranamfasha jyewe na mama mu murimo w’Imana dukora mu kigo cyita ku mbabare cyitwa "St. Barnabas Faith & Hope Recovery Center".
Ndashaka kubasubizamo imbaraga, nkabakomeza mu kwizera kwabo nkoresheje ijambo ry’Imana. Nta cyo twakora tutari kumwe na Yesu. Twese tubasha kwiringira Imana, kuko ijambo ryayo ari ukuri kandi ibyo ikora byose ni byiza. Ibyo mbizi neza, kuko ndi igitangaza cy’Imana kigendesha amaguru.
Mu mwaka w’2001 ni bwo bansuzumyemo agakoko gatera SIDA (HIV), kandi icyo gihe nari ngiye kugwa mu bitaro, ariko Imana inyoherereza marayika wayo (namenye yuko ari marayika w’Imana) arambwira ati “Byose biragenda neza!” Ariko nari nshyiyobora, ndi umunyabyaha ndi nzira igana mu irimbukiro. Mbega ubuntu bw’Imana, imbabazi zayo, gukiranuka kwayo n’imbabazi! Namenye ko Imana yari irambiwe ibyo nakoraga, ishaka ko nyigarukira.
Narose inzozi zirankangura, kandi inzozi narose ni izi: “Nabonye ibici biza aho ndi, mbona abantu bazamurwa muri ibyo bicu. Nari nabaye mwiza, ndi muzima, mazi mu kanya nk’ako guhumbya bya bicu ndongera ndabibura. Yesu araza "VUBA" kujyana abera, ajyane itorero rye mu bwami bwo mu ijuru. Izo nzozi ni zo zangaruye bugufi bw’Imana (Yobu 33:28,30).
Imbabazi z’Imana n’urukundo idukunda twese ni byo bituma ishaka ko tumenya Yesu Kristo Umwana wayo, tugakizwa. Imana yarankijije, imvana mu rwobo (Yesaya 38:17). Imana yankijije HIV mu mwaka w’2010 (Zaburi 107:20), nanjye ndayigarukira nongera kuyubaha (2 Ngoma 7:14), Amen.
Data yampaye kwizera gukomeye, kandi kwizera kwanjye kuva kuri Yesu Umwana w’Imana Yesu Kristo, Umwami wanjye. Ku bwo kubaha Yesu, Imana yarankijije, kandi ishaka kudukiza twese. Imana irakiza, kandi ishaka kudukiza twese! Nizeye Imana, kandi ndi uwayo. Yampisemo, irambumba, intoranyiriza gushushanywa n’ubwiza bwayo ngo nyikorere umurimo ukomeye.
Ubu mbayeho ku bwa Yesu gusa, nyoborwa n’Umwuka Wera. nariyanze, nikorera umusaraba wabjye. Ndi umwana w’Imana Isumba byose, Data uhoraho. Nanywanye na Kristo, kandi Yesu ni Umwami wanjye n’Umukiza. "Ndasaba Imana ngo ubu buhamya busubize benshi mo imbaraga."
Imana ibahe umugisha, Amen.
Nitwa Anne IRADUKUNDA, ndifuza kubaha ubuhamya bw’ibyo Imana yankoreye.
Navutse tariki 05/10/1994, ntangira guhura n’ibimbabaza kuva nkiri umwana, ariko simenye inkomoko yabyo. Ubwa mbere nakoze impanuka, amagufwa yo mu itako acikamo kabiri, banshyiramo tige ntangira kugendera ku mbago, ariko igihe kigeze Imana inkorera igitangaza ndakira.
Maze kuugira imyaka 11 (hari mu w’2006) nafashwe n’amarozi, kandi bwagendaga buhindura isura mu bihe bitandukanye. Nabanje kujya ngagara intoki, zigahinamirana ku buryo ntashoboraga kugira icyo nikorera (gukaraba, kwigaburira, n’ibindi...)
Nageze igihe n’amaso arafatana, mara amezi atanu (5) ntabona. Nageze n’aho amenyo afatana ku buryo nabeshwagaho no kunywa inshyushyu na jus (inanasi, maracuja,...). namaze amezi umunani (8) muri ubwo buzima, bampesha inshyushyu akayiko.
Nyuma narwaye ibibyimba mu maha, ku buryo buri kwaha kwarimo ibibyimba bitatu. Sinabashaga kumanura amaboko. Si ibyo gusa, kuko ibindi byamfataga mu mutima nkaba nk’ugiye gupfa. Iyo nabaga ndi mu ishuri, ibintu byaramfataga nkata ubwenge, mara imyaka ibiri (2). Ibindi byamfataga mu ruti rw’umugongo, mara amezi atatu (3) ntunamuka, bikize mba palarize (palarized) uruhande rumwe nkaba ntashobora guhindukira ku buryo ibikenerwa byose nabikoreraga mu buriri.
Namaze amezi ane (4) muri ubu buzima. Ibi bikize, nafashwe n’ibindi bintwika umubiri wose ku buryo numvaga meze nk’urimo gushya.
Nageze igihe nafashwe n’ibindi mu nda nkaruka cyane, nkabura amazi mu mubiri bikagera aho banshyiramo amaserumu. Byakundaga kumbaho mu gihe ndi mu mihango. Nafatwaga n’ibindi byatumaga ngagara, ku buryo byatumye ngendera mu kagare igihe kirekire nararemaye, ubwo bya bindi byose byagarukaga ndi mu rikakagare.
Hari igihe nageze nkajya nuzura imyuka mibi (imyuka y’abadayimoni), umuntu wese yaza nkamurondora nkamubwira ibyo yakoze byose, hagira unsengera nkumva ndashya mu mutwe. Nabimaranye igihe kirekire, gusa naje gusengerwa birakira.
Kubera ibyo byose byatumye numva nanze ubuzima, ngerageza kwiyahura incuro eshanu nkoresheje imiti yica itandukanye, ariko simpfe. Umuntu wanndoze yaje kubyemera, hanyuma asaba imbabazi nyuma y’aho arongera asubira mu bibi bye kuko iyo myuka yaje kujya imukurikirana kuko yari yarantanze kwa Satani.
Ndashima Imana ko nakize ubwo burwayi nari maranye imyaka umunani. Tariki 22/05/2013 saa cyenda z’ijoro ni bwo Uwiteka Imana yankijije iyo miruho yose.
Iyo umuntu abajije ati “Yesu yakuyeho ibyaha byacu ate?” Abantu benshi barasubiza bati “Byashoboka ko yabikuriyeho ku Musaraba.” Ikindi kibazo ni iki ngo “Mbese ufite ibyaha mu mutima wawe?” Barasubiza bati “Turabifite rwose. Ni nde ubasha kuba muri iyi si adafite ibyaha?”
Izina ‘Yesu’ risobanura “Umukiza ukiza abantu be ibyaha byabo” (Matayo 1:21). Twizera Yesu kugira ngo dukizwe ibyaha.
Ni uko rero niba hari ibyaha dufite mu mitima yacu kabone n’ubwo twaba twaramaze kwizera Yesu, turacyari abanyabyaha bari mu bubata bw’ibyaha, kandi bazacirwaho iteka ku bwabyo. Intumwa Pawulo yaravuze iti “Ni uko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho” (Abaroma 8:1). Ni iby’ukuri rwose ko umuntu ugifite ibyaha mu mutima we atarabona Yesu Kristo.
Ni kuki umuntu akomeza kuba nk’umunyabyaha utaragacungurwa cyangwa wayobye inzira kandi acyizera Yesu? Ni uko aba yarizeye amaraso Yesu yaviriye ku Musaraba gusa, ntamurambikeho ibiganza ngo amukorere ibyaha bye mu mubatizo we. Ni cyo gituma agumana ibyaha mu mutima we, kuko Yesu atigeze abipfira ku Musaraba.
Hari itandukaniro rigaragara hagati y’Abakristo bizera umubatizo wa Yesu n’abatawizera. Bamwe bahawe agakiza bahinduka abakiranutsi ku bwo kwizera umubatizo wa Yesu, na ho abandi bakomeza kuba abanyabyaha kuko batawizeye. Umwuka Wera ntamanukira abanyabyaha, amanukira abakiranutsi gusa bavutse ubwa kabiri babyawe n’amazi n’Umwuka.
Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yavuze iti “Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe?” (Abaroma 6:3). Abantu benshi bizera ko Yesu yakuriyeho ibyaha byacu ku Musaraba, ariko nta kuntu twakwatura ko nta byaha dufite mu mitima yacu niba tutizera umubatizo wa Yesu. Niba tuvuga ko nta byaha dufite, dufite umugayo ku Mana wo kuyibeshya kandi imitima yacu iducira urubanza.
Ni ukuri turacyafite ibyaha mu mitima yacu niba tutarabikoreye Yesu ku bwo kwizera umubatizo we.
Abatizera umubatizo wa Yesu n’Umusaraba we bashaka kugendera ku mategeko, bigatuma barushaho kuba abanyabyaha. Ni yo mpamvu uko bagerageza gukora kose, yaba gusengera mu butayu cyangwa mu bundi buryo bwo gusenga, kwatura ibyaha no gusaba imbabazi igihe cy’amasengesho, bakomeza kwibonamo ibyaha mu mitima yabo.
Yesu yaravuze ati “Umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami,’ si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse abakora ibyo Data wo mu ijuru ashaka. Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izinja ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ Ni bwo nzaberurira nti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe!” (Matayo 7:21-23).
Mbese “inkozi z’ibibi” ni ba nde? Ni ba bandi batakiriye by’ukuri agakiza kuzuye mu mitima yabo, kuko bizeye Umusaraba gusa. Uku ni ukwizera umuntu aba yiremekanyirije, nta bwo ari uguturuka ku Mana. Iyo tutizeye ko Yesu yadukirishije umubatizo we n’Umusaraba we, tuba turi inkozi z’ibibi. Ntitubasha kuvuga ko dufite kwizera nyakuri, niba tutaramenya umubatizo wa Yesu n’Umusaraba we kandi ngo tubyizere.
Yesu yavuze ko niba umuntu ashaka kuvuka ubwa kabiri, bishoboka gusa iyo abyawe n’amazi n’Umwuka. Nk’uko abantu bakijijwe amazi y’umwuzure ku bwo kwihisha mu nkuge ya Nowa gusa, ni ko nawe ubasha kubabarirwa ibyaha byawe byose no kubaho ubuzima bw’ukuri bunezeza Imana niwizera ukabyarwa n’amazi n’Umwuka. Utabyawe n’amazi n’Umwuka, ntubasha kubabarirwa ibyaha byawe, haba no kuba umwana w’Imana.
“Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n’amazi n’Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana” (Yohana 3:5).
“Na n’ubu amazi ni yo akibakiza namwe mu buryo bw’igishushanyo cyo kubatizwa, icyakora si uko akuraho ico ryo ku mubiri, ahubwo ni isezerano ku Mana ry’umutima uticira urubanza, ribakirisha kuzuka kwa Yesu Kristo” (1 Petero 3:21).
“Ni we Kristo waje agaca mu mazi n’amaraso, si mu mazi yonyine, ahubwo ni amazi n’amaraso na yo” (1 Yohana 5:6).
“Nimusenga ntimukamere nk’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo abantu babarebe. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Ni uko So ureba ibyiherereye azakugororera” Matayo 6:5-6.
Aya ni amagambo ya Yesu, ubwo yigishaga abantu gusenga. Gusenga si ugusakuza, kuko hari igihe biba bitari ngombwa ngo abantu mudafutanye gahunda bumve ibyo usaba. Abantu basengera ibitandukanye. Hari uba asaba Imana ngo imukize indwara, intege nke, ubukene, imubabarire ibyaha… Ibi rero si ngombwa ko abantu babyumva, ahubwo bigomba kuba ibanga ry’usenga n’Imana.
Hari igihe usanga abantu basenga basakuza, ariko Yesu yaravuze ati “Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye.” Gusenga kw’Umukristo kugomba gutandukana n’ukw’indyarya. Indyarya zo mu gihe cya Yesu (no muri iki gihe ziriho) zasengaga zisakuza, zihagaze mu nzira no mu masinagogi. Ni cyo cyatumye Yesu ababwira ati “Nimusenga ntimukamere nk’indyarya…” (Matayo 6:5).
“Data, ndagushimye kuko unyumvise. Ubwanjye nari nzi yuko unyumva iteka, ariko mbivugiye ku bw’abantu bangose, ngo bizere yuko ari wowe wantumye” Luka 11:41. Aha Yesu yasenze avuga cyane kuko hari abantu bari bamugose, kugira ngo bumve, babone ibyo Imana ikoze nibarangiza bizere. Ariko hari aho yageraga akiherera.
Igihe Yesu yendaga gufatwa ngo abambwe, yagize umubabaro mwinshi ajya gusenga. “Atandukana nabo, umwanya ureshya n’ahaterwa ibuye, arapfukama arasenga…” Luka 22:41-42. Kuki Yesu yatandukanye nabo? Ntiyashakaga ko abigishwa bumva umubabaro ukubiye mu isengesho rye.
Muri iki gihe, abantu benshi basenga basakuza. Ariko tubonye ingero z’amasengesho Yesu yasenze ndetse n’ibyo yigishije ku bijyanye no gusenga. Hari igihe biba ngombwa, ariko se ni ngombwa ko buri gihe umuntu asenga asakuza, bituma abantu bumva ibyo asaba byose?
Kuri uyu wa 11 Kanama 2013, kuri ADERPR Nyarugunga, Umudugudu wa Rwimbogo haberaga igiterane gifite intego igira iti “Hunga irari rya gisore” (2 Timoteyo 2:22).
N’ubwo iki giterane cyateguwe n’urubyiruko, abantu b’ingeri zose bari babukereye baje kumva ijambo ry’Imana hamwe n’umuvugabutumwa ukunzwe cyane muri iki gihe Ev. Etienne Rusingizandekwe wabaganirije ijambo ry’Imana bose bateze amatwi, bafite umutuzo mwinshi.
Ev. Etienne R. (Hagati)
Mu magambo ye, yagize ati “Irari ni umushyitsi usura umuntu kenshi, kandi iyo ahawe ikaze asiga yangije byinshi. Aza mu buryo butunguranye, kandi iyo umuntu atabaye maso aramwinjirana” 2 Samweli 12:4.
Yavuze bimwe mu bitera irari:
* Intekerezo zipfuye
* Amaso (kureba)
* Ibihe umuntu asohoyemo
Nyuma yo kuvuga bimwe mu bitera irari, yagaragaje zimwe mu ngaruka z’irari:
* Irari ritera guhinda umuriro, umuntu akaba yagira tension yo hejuru (2 Samwli 13:12, Amunoni arwazwa no kurarikira mushiki we Tamari)
* Irari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu (Yakobo 1:15)
* Irari rishobora kuzana amarangamutima yo gushaka, kandi amarangamutima si yo yubaka urugo. Umukristo agomba gutunganira Imana ubudasiba, mu byo akora byose ntahutireho.
Asoza, yavuze uburyo umuntu yakwirinda irari. Bimwe mu byadufasha ni uguhamya no kugira intego, cyane mu gihe cy’ihinduka ry’ibihe, no gusenga ubudasiba. Yifashishije ijambo ry’Imana, yagize ati:
* “Ibahamagara ni iyo kwizerwa, no kubikora izabikora” 1 Abatesalonike 5:24.
* “Twice ingeso zacu z’iby’isi” Abakolosayi 3:5
Umuhanzi Eric Nshimiyimana wari utegerejwe na benshi yataramiye abari bari aho, dore ko bari bafite inyota nyinshi yo kumva ubutumwa bwiza.
Chorale Abanyamugisha yataramiye abantu biratinda, dore ko yatangiye mu gitondo mu gihe igiterane cyagombaga gutangira saa saba z’amanywa. Ibi byatumye benshi bayikunda, ndetse banafata icyemezo cyo kuguma aho kugira ngo bakomeze bafashwe n’ubutumwa bukubiye mu ndirimbo z’iyo Chorale.
Josiane Ishimwe
Nta kintu kibabaza Imana nko gusenya ibyo iha agaciro kurusha ibindi.
Pornography yakwiriye hirya no hino muri iki gihe. Abantu benshi yabatwaye roho, cyane cyane igitsina gabo. Urubyiruko rureba pornography mbere y’uko runamenya icyo ari cyo cyangwa ngo ruyisobanukirwe.
Urubyiruko rwinshi rw’abasore rumenya ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina binyuze mu kureba pornography no kwambara ubusa. Ikibabaje, ibi biragwiriye no mu bakobwa.
Abakristo bamwe bihisha mu kibaba kivuga ngo “Iyi ni intambara nsangiye n’abandi! Twese bitugeraho.” Ibi bituma bambura uburemere ububi bwo kureba pornography. Ariko kuba pornography irimo kugenda yigarura isi ntibivuze ko atari mbi.
Ndashaka kukubaza ikibazo, ariko mbere ya byose banza usome ibikurikira…
Kudaha agaciro ishusho y’Imana no kureba amashusho y’urukozasoni
Kuba abantu baremye mu ishusho y’Imana, bifite ingaruka batabasha gukira: Nta kintu Imana iha agaciro nk’umuntu yaremye.
Kuba turemye mu ishusho y’Imana ni isumbwe rikomeye, kandi biduha agaciro kadasanzwe.
Yesu yarabajije ati “Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe?” Uwaguha ibyo Bill Gates atunze byose, akongeraho n’ibyo Salomo yari atunze, aho ntibyatuma utesha agaciro ubugingo cyangwa ubumuntu? Ubutunzi buzashira. Buzagwa ingese, bubore kandi bushireho. Umuntu ahoraho. Iyo ubutunzi bwose bushize, ubugingo bugumaho.
Imana ivuga ko nta kintu na kimwe mu byaremwe byose iha agaciro nk’umuntu yiremeye. Niba rero ibi ari ko biri, nta kintu cyababaza Imana nko kudaha agaciro umuntu yiremeye.
Nta kintu kibabaza Imana nko gusenya ibyo iha agaciro kurusha ibindi. Iyo umuntu agenda yirengagiza ko aremye mu ishusho y’Imana, byanga bikunda aba yiyuzuza n’urupfu.
Kurikira igice cya 2...
Umucamanza muri Leta ya Tennessee yategetse couple guhindura izina ry’umwana wabo bise Mesiya rihindurwa, kuko ngo iryo zina ryihariwe n’umuntu umwe rukumbi.
Umucamanza muri Leta ya Tennessee yategetse couple guhindura izina ry’umwana wabo w’amezi 7 bise Mesiya rihindurwa, kuko ngo iryo zina ryihariwe n’umuntu umwe rukumbi. Amakuru dukesha churchleaders.com aturuka kuri Yahoo! News avuga ko umucamanza Lu Ann Ballew wo mu burasibazuba bwa Leta ya Tennessee yategetse ko izina ry’uyu mwana rihindurwa. Ku ikubitiro, ababyeyi b’uyu mwana batsimbaraye mu rukiko baburana izina ry’iripagani ry’uyu mwana, ariko umucamanza we yibanze ku izina ry’irikristo.
Ballew yavuze ati "Ibi byazamuteranya n’abantu benshi, kandi kugeza ubu ntarasobanukirwa icyo izina rye risobanura." Nyuma yo kuvuga ayp magambo, yategetse ababyeyi b’umwana kumwita Martin DeShawn McCullough kugira ngo amusanishe n’ababyeyi be bombi. "Ijambo ‘Mesiya’ ni izina ryahawe umuntu umwe rukumbi, ari we Yesu Kristo."
Nyina w’umwana Jaleesa Martin aratangaza ko azajurira kuri iki cyemezo cy’ubutabera: "Sinumva ukuntu umucamanza yantegeka guhindukra izina ry’umwana wanjye abitewe n’imyizerere ye."
Muri iki cyumweru, umupasiteri w’imyaka 46 utuye muri Leta ya Detroit yararashwe arapfa nyuma yo gusagarira abaturanyi be bari mu birori.
Tim Kirby yasohotse mu rugo iwe nka saa tanu n’igice z’ijoro (11:30 pm) ku wa mbere nijoro, agenda akurikiye urusaku rwa muzika n’abantu bari basandaye mu muhanda basakuza. Ubwo Kirby yageragezaga gusagarira abajya mu birori, umwe muri bo yamurashe amasasu atatu.
Amakuru dukesha churchleaders.com aravuga ko Kirby yari umugabo ufite abana bane, wari uzwi cyane ku gufasha abaturage no ku nyigisho ziherekejwe n’Umwuka w’Imana. Yari afite umugambi wo gutangiza umurimo w’Imana mu rusengero rushya yari amaze igihe yubaka.
Mu kiganiro yagiranye na The Christian Post kuri uyu wambere, Pastor Berry Loston Jr. ukuriye itorero Prophetic Corner Deliverance Ministries International wari incuti y’amagara ya Pastor Kirby yavuze ati “Iyo nkuru ikingeraho, nabaye nk’ukubiswe n’inkuba! Sinumva ukuntu umuvugabutumwa, pasiteri… yakorerwa ibisa bityo.”
Yakomeje avuga ati "Ndimo kugerageza kwiyumvisha ibyabaye kuko biragoye kubyumva, ni ukuri! None se ubwo wabivuga ngo iki? Ndumva umutima wenda kumeneka!"
Nk’uko bitangazwa na Loston, ubu umuryango we uramanjiriwe, urimo gushakisha icyo wakora. Hateganijwe ko umurambo wa Pastor Kirby uzakorerwa autopsy, gushyingura bikazabera mu mujyi wa Nashville.
Umupasiteri witwa Wills Rodney usengera mu itorero ry’Ababatisita mu Mujyi wa Winston Salem mu Majyaruguru ya Leta ya Carolina muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaciwe mu itorero kubera kwitabira kimwe mu bitaramo by’umuhanzi wa Hip Hop ariwe Rick Ross.
Pasiteri Wills Rodney w’imyaka 26 yari amaze imyaka igera kuri itandatu ayobora uru rusengero rw’Ababatisita ruherereye mu mujyi wa Winston Salem.
Umudiyakoni wo muri uru urusengero witwa Miles Langley asobanura ko umupasiteri nk’uyu atagombye kuyobora urusegero yagize ati :” Ntibikwiye ko tugira umuyobozi ushyigikiye abantu badahesha Imana icyubahiro”.
Yonegeyeho ati :“ Nzi neza ko ibyo twakoze bitari bushimishe benshi ariko umuyobozi ucyeza abami babiri ntitumukeneye mu rusengero rwacu kuko atwicira byinshi”.
Ubwo uyu mupasiteri yazaga nk’ibisanzwe ku kazi yasanze ibiro bye hakuweho izina rye ndetse naho yashyiraga imodoka aje ku kazi hariho ko atemerewe kuhashyira imodoka ye.
Umudiyokoni kuri uru rusengero akomeza avuga ko pastiri Willis atari ubwa mbere yitabira ibitaramo nk’ibi kuko mu kwezi gushize nabyo yitabiriye igitaramo cy’umuhanzi Lil Wayne.
Ibisa nk’ibi byabaye na none muri Leta ya Michigan aho umwalimu yasezerewe igitaraganya kuko yumvishije abanyeshuli indirimbo yitwa same love ya Macklemore na Ryan Lewis.
Source : American Preachers News
Umuvugabutumwa mpuzamahanga Billy Graham arasengana umwete ngo Imana isuke ububyutse muri Amerika. Ibi bigaragazwa n’ibaruwa yasohoye kuri website ye, ikubiyemo umushinga we wo gushinga amatorero, video/TV idasanzwe yitwa My Hope America izafungurwa ku mugaragaro mu Ugushyingo uyu mwaka, ari na bwo Billy Graham azizihiza isabukuru y’imyaka 95.
Mu ibaruwa ye, Graham avuga ko iyi video/TV izajya inyuraho "inkuru nyinshi kandi z’ukuri z’abantu bagiye bahura na Yesu Kristo akabahindurira amateka binyuze mu butumwa bwiza bukiza." Yongeye kwandika ati "Nta kindi gihe Amerika yigeze gukenera intervention y’Imana nk’uko biri ubu."
Graham yakomeje avuga ati "Wibuke ko iyo Imana ishaka guhindura igihugu, ibanza guhindura abagituye. Bitangirira ku bantu bake. Uko ndushaho gusenga, nkomeza kumva My Hope America ari yo izamfasha kuvuna iki
gihugu muri iki gihe."
Uyu murongo wa teveviziyo kandi uzaba urimo video zikubiyemo inyigisho za Graham. Yasabye abasomyi b’iyo baruwa ko babimenyesha abapasiteri bakuriye amatorero yabo, ku buryo abasaga 16,000 b’imbere mu gihugu bamaze kwiyandikisha ko bazifatanya na we muri icyo gikorwa.
"Icyo tubasaba cyane ni amasengesho, no kuzahaboneka kugira ngo ibyiringiro bizanwa n’ubutumwa bwiza bye kugera ku batuye Amerika bonyine, ahubwo bigere no ku bandi uzi kandi ukunda."
Ayamahugu yatangiye kuwa kabiri tariki 13 akaba yaragenewe abayobozi b’amatorero afite umushinga wa Compassion, abayobozi b’umushinga,ndetse n’ababyeyi barera abana badafitanye isano!
Umubyeyi NYIRABAHUTU Speciose utuye mu karere ka Musanze mu murenge wa Gashaki akagari ka Bwe, n’umwe mu bahuguwe akaba ari umubyeyi urera umwana w’umuhungu badafitanye isano, ubu bakaba bamaranye imyaka irenga 12 ngo uyu mwana yamutoraguye ahantu mu kinani arwaye bwaki ndetse arimo aribwa n’ibisiga nyuma Imana ikamuha ubushobozi bwo kumuvuza ubu akaba yarabashije no kumushyira mu Ishuri.
We ngo amahugurwa yamugiriye akamaro gakomeye kuko ngo yahawe inyigisho zimufasha kugira neza ndetse no kugwiza urukundo no kwita k’umwana wese nk’uwawe ubundi agategereza ibihembo Imana izamuha.
UWIRINGIYIMANA Theogene: ni umwe mu bahawe umwanya munini mu kwigisha abari bitabiye amahugurwa aho yatangaga ubuhamya bw’ubuzima yaciyemo harimo kuba yarakuze atabana n’ababyeyi be ibi bigatuma Abaho nabi kuko ngo we atigeze abona n’uwo yakwita umubyeyi bikamuviramo kandi ingaruka zo kutiga ariko ku bw’amahirwe atagwirira bose akaba yarakijijwe, ubu ni umukozi w’Imana akaba n’umuhanzi w’indirimbo z’Imana, kandi ubu arahamya ko yibeshejeho neza we n’umuryango we. Ubu buhamya bwe bwakoze ku imitima yabenshi kuko harimo uko ubuzima bwo kutagira ugukurikirana byamuviriyemo kuba umujura ,umupfumu ndetse n’umusazi.
Madame NTAKIRUTIMANA Christine umuyobozi umwe mu bayobozi b’umushinga ushinzwe abana bababaye kurusha abandi akaba ari mu bagize uruhare rukomeye mu guhugura aba bantu yatangarije ikinyamakuru ko ari ngombwa ko umuntu wese agira umutima wo gufasha, yakomeje asobanurira abantu ko umwana ashyirwa mu mushinga binyuze mu mategeko agenwe harimo ijonjorwa rikorwa mu gace umwana atuyemo asubanurakandi ko umwana akurwa mu mushinga iyo atubahirije amategeko agenga umuwana mu mushinga cyane nko kugira imico mibi nkuko byagiye bigaragara hirya no hino ! Yasoje asaba abanyarwanda bose ko buri wese ari umubyeyi w’umwana kandi ko gufasha ari imwe mu inshingano Imana yahaye buri muntu ubifitiye ubushobozi yarangije kandi avugako abazakomeza guhugura abantu ndetse kandi Imana yakomeza gushyigikira umushinga bakazakomeza gufasha abantu kugera ku intambwe ishimishije !
Itorero rya ADEPR mu Rwanda rimaze kubatiza urubyiruko rugera kuri 679 mu rwagiye kugororerwa ku kigo cya Iwawa, ababatijwe bahamya ko bagiye kuba imbuto muri rubanda bakora ibikorwa byiza kuko baretse ibibi bahozemo.
Abaheruka kubatizwa, tariki ya 7 Kanama 2013, bagera ku 162, bihamiriza ko bahoze mu bibi birimo kunywa ibiyobyabwenge, ubwambuzi, ubujura, ubutekamutwe, ubusambanyi n’ibindi byatumye bajyanwa kwigishirizwa Iwawa nk’uko Kwizera Emmanuel ushinzwe Imenyekanishabikorwa mu Itorero ADEPR yabitangaje.
Aba bakijijwe batanga ubuhamya bavuga ko nibagera iwabo bazakomeza kwitwara neza, bakavuga ko bazavamo Abaririmbyi muri korari, Abadiyakoni, Abakora isuku mu nzu y’Imana, n’Abavugabutumwa, dore ko iyi mirimo basanzwe bayikorera iyo bakoze amateraniro basenga Iwawa.
Muri rusange abamaze kubatizwa bagera kuri 679. Iwawa kandi hamaze kuvuka korari eshatu zitandukanye dore ko hanasengewe abagizwe abadiyakoni 10 bigisha bagenzi babo.
Kugeza ubu Iwawa hari abakiristo 323 bakijijwe banamaze kubatizwa mu mazi menshi, mu gihe abandi bakirijweyo batashye bajya gukomereza umurimo w’Imana iwabo.
Itorero ADEPR rirateganya kwigisha mu gihe cya vuba abantu 483 batazi gusoma, kubara no kwandika.
_
Perezida wa Cameroun Paul Biya yategetse amwe mu amatorero y’abapantekote gufunga imiryango muri iki gihugu nyuma y’amakuru avuga ko bamwe mu bayobozi ba yo baba bihishe inyuma ya bimwe mu bikorwa biteza umutekano muke mu gihugu ndetse no mu gace ka Afurika y’uburengerazuba.
Ku itegeko rya perezida, igisirikare cya Cameroun cyatangiye gufunga insengero kuva mu murwa mukuru Yaounde n’amajyaruguru y’uburengerazuba mu gace gatuwe cyane n’abakirisitu.
Nyamara abayobozi b’amatorero ya pantekote bahakana bivuye imyuma ibyo bashinjwa bakisobanura bavuga ko ibyo ari ibinyoma.
Biteganyijwe ko hagomba gufungwa insengero 100 cyane cyane izo mu mijyi ariko ku ikubitiro hamaze gufungwa izigera kuri 50.
Umuyobozi w’agace ka Bamenda gatuwe n’abakirisitu benshi ariwe Antony Mbu yabivuze muri aya magambo :” Tuzahangana n’abiyita abakozi b’Imana ngo barakora ibitangaza barangiza bakayobwa abaturage, ibyo ntituzabyihanganira”. Muri iki gihugu habarirwa insengero zirenga 500 zikora ndetse zifite n’abayoboke benshi ariko izibifitiye uburenganzira ni 50 zonyine.
Abapasiteri bamwe bakoze urugendo basaba ko iki cyemezo cyahindurwa aho bamwe bavuga ko Abakatolika, Abaperesebuteliyane, Ababatisita, Abasilamu, n’izindi nsengero nkeya kuba ari bonyine babifitiye uburenganzira ko ari ugutonehsa bamwe.
Nyamara Leta yo ishinja abapasiteri gukora ibyo bishakiye aho bamwe mu bayoboke babo bapfira mu byumba ngo barimo kubasengera, gufata inzu zo kubamo cyangwa zagenewe ibindi bakazihindura insengero n’ibindi.
Source : CNN yashizwe mu Kinyarwanda n’ umuryango.com
Kuri iki cyumweru tariki ya 18/08/2013 munzu mberabyombi y’akarere ka Huye ahagana mumasaha ya saa kumi nibwo chorale Jabbok ikorera mu itorero rya ADEPR Matyazo yamuritse kumugaragaro Umuzingo wa mbere w’indirimbo z’amajwi .
Mbere yo gushyi ra kumugaragaro uyu muzingo habanje indirimbo zitandukanye zihimbaza Imana za chorale Iriba na jabbok nuko haza umwigisha w’ijambo ry’Imana Mwalimu Claude aho yabwiye abitabiriye icyo gitaramo ko bikwiye ko buri muntu ahimbaza imana kubere imirimoy’imbaraga kandi itangaje yakoze nko gukura amazi murutare,gukamya inyanja,gutanga Yesu ngo aducungure naho igikomeye cyane kikaba kuba yarakijije abantu ikabababarira ibyaha byabo maze bagahinduka ibyaremwe bishya kandi nanubu ikaba igifite imbabazi zo kubabarira umuntu wese wihannye.
Nyuma yiri jambo uwari uyoboye irirori yahaye umwanya Perezida wa chorale maze nawe atangariza abari bitabiriye icyo gitaramo,Perezida wa chorale yavuze ko iyo album yitwa “NITUGERAYO”,nuko aboneraho kuyishyira kumugaragaro maze abari bahari bayihesha agaciro birangira CD ya mbere iguzwe 600.000Fr iya 2 igura 430.000,iya gatatu kuri 330.000,izindi zakomejwe kugurwa kuburyo butandukanye kuko igitaramo cyarangiye hinjiye agera kuri milliyoni ebyili n’ibihumbi ijana(2.100.000fr). Mubashyitsi bari batumiwe harimo ushinzwe imari n’iterambere muri ADEPR ururembo rw’amajyepfo,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa ngoma hamwe n’inshuti za chorale jabbok nyinshi zitandukanye.icyo gitaramo cyari kitabiriwe kandi na chorale iriba yo muri ADEPER TABA(Butare ville)nandi makorale atandukanye afitanye ubucuti na jabbok.
Mu ijambo ry’umushumba w’itorero rya matyazo yashimye Imana yafashije jabbok kugera kuri iki gikorwa anashimira abakigizemo uruhare bose,yashimiye abayobozi bo mu nzego bwite za leta kubufatanye bafitanye n’itorero,ashimira abantu bose bitabiriye iki gitaramo abasabira umugisha ku Mana.
Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Mutuyimana Leonille wamenyekanye mu ndirimbo nka “Witinya, Timoteyo…” agiye kwiyamamariza umwanya w’ubudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
Nk’uko tubikesha komisiyo y’igihugu y’amatora, urutonde rwa nyuma rw’abazahatanira imyanya mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda hagaragayemo Mutuyimana Leonille, akaba aziyamamaza mu bakandida bigenga.
Ibi bikaba bibaye nyuma y’aho amariye iminsi azenguruka mu gihugu hose ashaka abantu 600 bamusinyira ku kugira ngo abashe kwemererwa kwiyamamariza uwo mwanya.
Ubwo twavuganaga na we, yari yishimiye kuba yasohotse ku rutonde rw’abahatanira umwanya mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, dore ko byamusabye ingufu nyinshi kuko yasabwaga abantu bari hejuru ya 12 muri buri Karere bagomba kumusinyira kugira ngo abashe kwemererwa guhatanira uwo mwanya.
Tumubajjije uko byamujemo, yagize ati “Iyo Imana idusezeranyije kutugira abakomeye, nta bwo tuba tugomba kwicara gusa ngo dutegereze. Tuba tugomba guhaguruka tukabiharanira, ahasigaye na yo ikadushyigikira. Icyo ni cyo cyanteye gufata iki cyemezo.”
Tumubajije icyatumye yiyamamaza ku giti cye, yagize ati “Ni ukubera ko nta mutwe wa politiki n’umwe mbamo, kandi hari icyizere ko ari byo bizampa amahirwe yo kugera muri uriya mwanya kurusha uko nari kubinyuza mu mitwe ya politiki.”
Mutuyimana Leonille afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko, yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), akaba kandi abarizwa mu rugaga rw’abunganira abandi mu nkiko (Avocats).
UWIDUHAYE Longin
Kuri uyu wa 20 Kanama 2013, intagondwa z’Abisilamu zikekwa ko zibumbiye mu mutwe Al Shabaab mu muri Somalia zashimuse umumama w’abana 2, zikomeza no gutera umugabo we ubwoba zikoresheje ubutumwa bugufi (sms).
Nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru wa Morning Star dukesha aya makuru uri Nairobi mu gihugu cya Kenya, ishimutwa ry’uyu mugore ngo ryaba rifitanye isano n’imyizerere ye ngo kuko yari Umukristo. Ibi Morning Star yabitangarijwe n’umugabo wa Shamsa Enow Hussein, umugore w’imyaka 28 waburiwe irengero ku wa 5 Kanama uyu mwaka mu masaha ya saa moya z’umugoroba.
Mohamed Isse Osman w’imyaka 31, akaba ari na we mugabo wa Shamsa atangaza ko muri ayo masaha ari bwo abagabo 3 bipfutse mu maso baje bagota inzu y’umuryango wa Shamsa Enow Hussein, nyuma y’aho bamenyeye ko ari Umukristo wo mu ibanga. Ibi yabibonye ubwo yari amaze kumva umugore we ataka:
“Ninjiye mu rugo, numva umugore wanjye ataka n’abana barira.” Muri iryo joro, umugore we yari akibasha kohereza ubutumwa bugufi maze aburira umugabo we ngo ahunge ave aho. “Ndakwinginze ngo uhunge vuba, kubera ibyo twizera. Bakomeje kumfata ku ngufu, bavuga ko nagambaniye idini.”
Osman avuga ko akomeje kwakira ubutumwa bugufi buturuka kuri numero itazwi (unknown number), harimo ubugira buti: “Umugore wawe yadutangarije byose ku bijyanye n’uburyo winjiye mu Bukristo, ni wowe turarije!”
Umuyobozi w’itorero Osman n’umugore we n’abana be b’abakobwa bafite imyaka 3 n’5 atangaza ko uretse ubutumwa bugifi Osman yakiriye ku wa 5 Kanama, atongeye kumenya irengero ry’umugore we, n’ubwo ngo abana bakomeje kurira bashaka nyina.
Nyuma yo kubona ko abatuye Amerika batitabiora gusenga ku Cyumweru, amatorero yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagize icyifuzo cyo gutangiza umushinga wo gutumira abantu muri campagne yo gukangurira abantu gusenga ku munsi w’Imana. Kugeza ubu, amatorero asaga 18,000 amaze kwiyandikisha ko azitabira umuhango “Back to Church Sunday,” kandi umubare ugenda wiyongera umunota ku wundi kuko byibura amatorero 120 ni yo yiyandikisha ku munsi.
Uyu muhango uzahuza amatorero yose yo muri Amerika n’abandi batumiwe na yo uzaba ku Cyumweru tariki 15 Nzeli uyu mwaka. Iyi campagne yateguwe ku rwego rw’igihugu, nyuma y’aho bigaragariye ko ubu abajya mu rusengero muri Amerika batarenze 20% by’abaturage bose. Buri wese yatuniye incuti ye, cyangwa undi muntu wese yaba azi, babashishikariza kongera gukunda gusenga ku munsi w’Imana (ku Cyumweru).
Scott Evans, umwe mu bashinze campagne ‘National Back to Church Sunday’ akaba n’umuyobozi w’umuryango Outreach, Inc. (ari na we wawushinze), yatangarije urubuga ChurchLeaders.com ati “Uki ni cyo gihe itorero ryawe rikwiriye kwitabira umushinga w’imbaraga nk’uyu. Hari uburyo bwinshi wakoresha wandikisha itorero ryawe, fata icyemezo uyu munsi…”
Hashyizweho imbuga zo kwiyandikishirizaho, ari zo http://www.backtochurch.com, no kuri Facebook (http://www.facebook.com/backtochurch) ubu imaze gukundwa (likes) incuro 47,000 mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa. Ubu amatorero ngo ari mu myiteguro idasanzwe ijyanye n’uburyo bazakira abatumirwa babo.
Scott yakomeje avuga ati “Wibuke yuko n’ubwo Abanyamerika bahoze basenga, ubu abasenga badasiba ni 20% gusa. Kandi ubushakashatsi bugaragaraza ko abantu benshi baziyongeramo imbaraga mu gihe bazaba babikanguriwe.”
Lee Strobel wanditse ibitabo bibiri bya Gikristo, ari byo The Case for Christ na The Case for Faith yaravuze ati "Abantu 7/10 batajyaga basenga bazatangira gusenga nituramuka tubibakanguriye. Dutegereje iki?”
Yakomeje agira ati “Itorero ririmo ibyiringiro, ubuntu, ukuri, ibyishimo n’ubutumwa bwiza bw’ubugingo buhoraho, kandi incuti zacu zose zirabikeneye. Reka twitange, dusenge kandi dutange ubutumire!”
Pastor Bil Cornelius, umushumba w’itorero Bay Area Fellowship in Corpus Christi muri Leta ya Texas yaravuze ati “Nzeli ni ukwezi kwa mbere ko gukura kw’itorero. Uzatumire abantu, ubabwire impamvu bagomba kugaruka gusenga kandi bazagaruka!”
Back to Church yashyizeho urubuga ruriho imfashanyigisho zo gukoresha muri iyo campagne, ari rwo http://www.backtochurch.com. Uru rubuga rubonekaho urutonde rw’amatorero, ibikoresho bya publicité, uburyo abanyamakuru bazakora n’ibindi. Habonekaho kandi inama ku bijyanye no gukoresha page ya Back to Church kuri Facebook na YouTube.
National Back to Church Sunday ni gahunda ngarukamwaka y’amavuna ikorwa n’amatorero, aho ibihumbi n’ibihumbi by’amatorero bisangira ubutumwa n’intego yo gutumira buri wese muri Amerika kugaruka mu rusengero. Iyi gahunda iha imbaraga amatorero n’abayoboke bayo, ikabaha n’ibikoresho bakeneye ngo batumire abaturanyi babo n’incuti, babashishikariza kugaruka mu rusengero. Ibi kandi bifasha buri wese kubona itorero yisangamo, akaba ari ryo azajya asengeramo.
Uru ni urugero rwiza rw’ivugabutumwa ku matorero, kuko ari yo mission Yesu yasigiye abigishwa be.
Umuturage wo mu gihugu cya Iran wahindutse umukirisitu yakatiwe gufungwa imyaka 10 ashinja icyaha cyo “Guhungabanya umutekano wa leta” bitewe n’uko yakwirakwije Bibiliya nto zitwarwa mu mufuka nk’uko bitangazwa n’ibiro bya Vatican bitanga amakuru Vatican Fides.
Mohammad-Hadi Bordhar wakatiwe gufungwa imyaka 10 (Photo Internet)
Mohammad-Hadi Bordhar, ukomoka mu gace k’amajyaruguru ya Iran yafashwe mu Kuboza 2012 ku izina rya “Mostafa,” yemereye imbere y’urukiko ko yahinduye idini akava muri islam ajya kuba umukirisitu.Mohammad-Hadi yavugiye imbere y’urukiko ko gukwirakwiza ubutumwa bwiza ari inshingano ze, bituma atanga Bibiliya 12 000 zigendanwa mu mufuka.
Mostafa nyuma yo kubatizwa nk’uko Vatican Fides kibivuga, yashinze urusengero ruto iwe. Igipolisi ubwo cyamutaga muri yombi cyasanze mu nzu ye harimo ibitabo byinshi, ama CD n’amakopi 6 000 ya Bibiliya.
Mostafa, yatawe muri yombi mu 2009 ahamishwa icyaha cyo guta idini ry’ukuri, nyuma aza kurekurwa atanze ingwate.
Ibiro ntaramakuru bya Kiliziya Gatolika bivuga ko urubyiruko rwo muri Irani rukomeje gushamadukira ubukirisitu, ibi bikaba bibangamiye abayobozi bafunze insengero zinyuranye muri iki gihugu.
Ikigamije kurwanwa ni ibitekerezo bigamije guhindura idini no kwinjira mu bukirisitu.
Gusa n’ubwo bimeze gutyo, Perezida mushya wa Irani Hassan Rouhani yasabye abayobozi b’idini ry’Abashia (Chiite) kureka kwivanga mu buzima bwite bw’abantu.
Abakirisitu mu gihugu cya Irani ntibagera kuri 1% by’abaturage batuye iki gihugu kiganjemo idini ya Islam. Abo bakirisitu bari mu madini ya Abarumeni (Arméniens), Abashalide (Chaldéens), Abasiyiya (Syriaques), Abagatolika (catholiques), Abangilikani (anglicans), n’andi madini.
HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW
Mu nyigisho za mbere zari zigenewe abarongozi n’abajejwe intwaro, mu masengesho y’iminsi ine yateguwe n’umuryango w’umukuru w’igihugu mu Rumonge mu ntumbero yo gushimira Imana no gusengera igihugu, Petero Nkurunziza yasiguye ko ukwemera kutagira ibikorwa ataco kuba kumaze.
" Muhamagariwe kugaragaza ukwemera kwanyu mu bikorwa kuko kuba indongozi ari umuhamagaro uva ku Mana. Nimwitondere uburongozi bwanyu kugira mubere akarorero abari inyuma yanyu, maze mwifashishe umuhamagaro mwahawe kugira ugushaka kw’Imana kuranguke."
Umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza yibukije abarongozi n’abajejwe intwaro bari ngaho ko imyaka boba bafise itobabera intambamyi mu kurangura imigambi bazoba bihaye kuko Imana itanze igikorwa mu muhamagaro yongera igategekanya n’uburyo bwo kugishikako. Yatanze akarorero k’umuvugishwa Yeremiya yahamagariwe gukorera Imana akiri muto cane.
Umuvugabutumwa ava mu gihugu ca Canada, Jean- Tulpin nawe nyene yari yatumiwe yarashimye izo nyigisho zihamagarira abarongoye abandi kwicisha bugufi no kugaragaza ibikorwa bivuye ku kwemera.
source igihe.bi
Umugabo witwa Albert Musinguzi ari mu maboko ya polisi ya Uganda azira kwiba bibiriya 50 mu rusengero ruri ahitwa Nakulabye hafi y’umurwa mukuru Kampala.
Uyu mugabo ngo yakunze kwitabira amasengesho yo muri uru rusengero kenshi yaba aya kumanywa na nijoro ariko agambiriye kwiba nk’uko bitangazwa n’umwe mu bayobozi ba station ya polisi ya Nakulabye.
Musinguzi akaba yarafashwe kuri uyu wa Kane ubwo yasanganwaga bibiriya 50 yari yakuye muri uru rusengero.
Uyu akaba yaremeye ko yibaga izi bibiriya akabikora ndetse mu nsengero nyinshi z’I Kampala akazishyira umugore witwa Sanyu Nabwami ucuruza ibitabo aho yamwishyuraga 15000 y’amashiringi kuri bibiriya imwe.
Uyu mugabo n’umugore w’umucuruzi nibaramuka bahamwe n’icyaha bakazahanirwa ubujura.
Source umuryango
Kuri uyu wagatandatu taliki ya24/08/2013 umuvugabutumwa akaba n’umunyamakuru HAKIZIMANA Justin yakoze ubukwe bw’akataraboneka kuko bwari bwahuruje imbaga y’abantu benshi baturutsehirya no hino mu gihugu dore ko afite abakunzi benshi nk’uko byagaragaye.
Hakizimana Justin ni umuvugabutumwa akaba n’umunyamakuru kuri Radio Umucyo akaba yaramenyekanye cyane kubera inyigisho ze zikundwa n’abantu benshi cyane cyane iyitwa “ abapagani bo mu rusengero”.
Ubukwe bwe bwabaye nyuma y’igihe kinini bwari butegerejwe n’abantu benshi dore ko iyo yajyaga mu ivugabutumwa akavuga ko akiri umusore abantu benshi byabatangazaga kuko iyo wamurebaga wasangaga asa n’umugabo w’igikwerere; Kandi nk’uko nawe yajyaga abyivugira kimwe mu bibazo yakundaga kubazwa cyari icy’igihe azakorera ubukwe.
Ubu bukwe bwatangiye mu masaha ya mugitondo aho yagiye gusaba no gukwa I Masaka, bukomereza mu rusengero rwa ADEPR Muhima ari naho Justin asanzwe asengera, nyuma gahunda zo kwiyakira zikomereza munzu mbera byombi iri imbere ya stade Regional I Nyamirambo yariiteguye bidasanzwe.
Ubu bukwe bwagaragayemo kandi abapasiteri n’abavugabutumwa batandukanye, abanyamakuru,abahanzi amakorali, harimonakorali Jehovajireh yo muri ULK yataramiye abari babujemo bakishima. Justin yashyingiranywe na Mbabazi Hope; bombi bakaba baranzwe no kugaragaza akanyamuneza bishimira ibirori byabo.
Uwiduhaye Longin
Muri Kanama 1963, abantu bagera kuri 250,000 baturutse mu mihanda yose y’Amerika bishyize hamwe i Washington, bakora urugendo rwo kwamagana ivanguramoko ryakorerwaga abirabura bo muri Amerika, bayobowe na Dr martin Luther King, Jr. wanashinze amatorero y’Abaporotesitanti (Protestants).
Uru rugendo rwagizwemo uruhare n’abantu nka Eleanor Holmes Norton, ubu akaba ari umwe mu bagize congré (congress) y’Amerika, mu w’19863 akaba yarakoraga muri New York City ahamagarira abantu kwitabira urwo rugendo, akanategura uburyo bwo kubatwara mu mamodoka babageza i Washington.
Iki cyumweru rero kikaba ari icy’umunezero mwinshi muri Amerika, aho abantu benshi ndetse na Leta y’Amerika (n’ubwo mbere batabyumvaga) bizihiza urugendo rwo kwamagana ivangura ryakorerwaga abirabura. Ibi byabaye nyuma y’aho baboneye ibyagezweho bikeshwa uru rugendo, kuko ngo byatumye abantu bose muri Amerika bagira uburenganzira bumwe bikeshwa Pastor akaba n’umuhanuzi Martin L. King wabinyujije mu rugendo ndetse na discours ye itazibagirana “I have a Dream” (Mfite inzozi).
Benshi mu bakoraga uru rugendo icyo gihe, ubu ni abantu bakomeye mu buyobozi bw’Amerika. Madamu Thelma Daley ubu uyoboye abategarugori bibumbiye mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu (NAACP), ni umwe mu bakoze urwo rugendo i Washington mu w’1963, ndetse yagize icyo aruvugaho nk’umuntu wari uhibereye. Daley ngo yitabiriye uru rugendo arumenyeshejwe na Madamu Dorothy Height, ubu uyoboye akanama k’igihugu k’abagore b’abirabura (The National Council of Negro Women).
Mu magambo ye, yagize ati "Duhagaze i Washington, twaratangaye kuko twari twayiraye ku kababa, kandi turangaje imbere abandi. Twatangajwe no kubona abantu bakubita bakuzura, baje kwitabira urugendo. Umuntu ashubije amaso inyuma, yavuga ati ‘Ni koko! Mwabigizemo uruhare n’ubwo kuri ubu nta wakwibuka ko ari umwe mu bahinduye amateka y’igihugu.”
Yongeye kwibuka abantu b’amoko yose n’imyaka batwaye ibyapa bitandukanye! Daley ntiyatangajwe gusa n’ikivunge cy’abantu b’amoko atari amwe, ahubwo yanatangajwe no kubona bose bari bahuriye ku butumwa batangaga.
Iki cyumweru kandi ngo cyateguwe mu rwego rwo guha agaciro abari n’abategarugori, kuko ngo ari bo bari benshi mu bitabiriye urwo rugendo. Twabibutsa ko iyi sabukuru yibutswemo byinshi mu byaranze amateka y’abirabura bo muri Amerika:
Ruby Bridges ni we wabaye umunyeshuri wa mbere wiganye n’abazungu nyuma y’aho hamaganiwe iri vangura, yiga muri Leta ya New Orleans mu w’1960. Norman Rockwell yakoze igishushanyo aganisha kuri uyu munyeshuri, ashushanya uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 6 yaziritse umusatsi, afite ibitabo mu ntoki, arinzwe n’ingabo z’Amerika ubwo yasohokaga mu ishuri yirukanwa n’abavanguraga abirabura. Ibi byateye amatsiko Barack Obama, atumiza Ruby Bridges ku ngoro ye White House mu w’2011.
Ikindi cyibukwa muri iki cyumweru ni abana bane b’abakobwa b’abirabura baguye mu gitero cyo mu mujyi wa Birmingham, ubwo igisasu cyaterwaga mu rusengero. Ibi byabaye nyuma y’uru rugendo rwakorewe i Washington. Uyu mwaka, congré y’Amerika yageneye abo bana imidari ya zahabu.
Hibutswe kandi Madamu Rosa Parks, uhuje izina n’uburenganzira bwa muntu. Mu w’1955, Parks yanze kwimukira umuzungu muri bus, maze atabwa muri yombi. Abirabura batuye mu mujyi wa Montgomery muri Leta ya Alabama bakoze imyigaragambyo, bamara umwaka wose batagenda muri bus. Muri uyu mwaka ifoto ya Rosa Parks yashyizwe ku cyicaro cya congré y’Amerika. Mu muhango wo kwibuka uru rugendo, President Obama yatangaje ko Parks yabaye umugore w’intwari, wiha agaciro kandi w’umunyabuntu.
Mu magambo ye, Obama yagize ati "Mu gihe gito, akantu gato yakoze kazanye impinduka muri Amerika no ku isi yose."
Suzanne Presto
Umuryango w’abanyeshuri b’abapantekote b’itorero ADEPR biga muri Kaminuza yigenga ya Kigali Communauté des Etudiants Pentecotistes de l’ULK ariwo CEP ULK mu magambo ahinnye, ukaba ugizwe n’abanyeshuli biga nimugoroba ndetse n’abiga ku manywa nkuko usanzwe ubifite mu nshingano zawo zo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yasu kristo nta mupaka, ubu uratangaza ko wamaze gutegura igikorwa cy’ivugabutumwa bwiza ariko mu buryo bwo gusura abamugariye ku rugamba rwo kubohoza igihugu batuye mu Kagari ka Kamashashi, umurenge wa Nyarugunga, akarere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali. Icyi gikorwa ngo kikaba giteganyijwe kuruyu wa gatandatu tariki ya 31/08/2013 guhera saa munani z’amanywa.
Nkuko twabitangarijwe na Bwana Muvunyi Hypolite guturuka muri CEP ULK akaba n’umuhuzabikorwa w’iki gikorwa avuga ko kuvuga ubutumwa bwiza bitarangirira gusa mu kwigisha ijambo ry’Imana no gutanga ubutumwa binyuze mu ndirimbo gusa ko ahubwo n’ibikorwa biba bikenewe nko gusura no gufasha abatishoboye cyangwa se abanyuze mu buzima butandukanye bushobora kubihebesha ngo ibi ibituma bava mu bwigunge bityo bagakomeza kwibona mu muryango nyarwanda.
Yongeyeho ko kandi ibi bikorwa babikora nk’abafatanyabikorwa ba Leta mu cyerekezo cyo gushyigikira imiryango y’abatishoboye bababaye kurusha abandi kugirango bakomeze kugira imibereho myiza nkabandi banyarwanda no kubafasha kutiheba.
Yakomeje atangaza ko iki gikorwa batagiteguye bonyine ko bafatanyije na makorari abarizwa muri uyu muryango ariyo: Jehovahjireh choir y’abiga nimugoroba na Turanezerwe choir y’abiga ku manywa ndetse n’abandi bagiraneza bakomeje kubaba hafi. Ngo aya makorali rero akazaba yabukereye kuruwo munsi kuko azanababaririmbira.
Yaboneyeho kurarika buri wese kuzitabira iki gikorwa cy’urukundo ndetse akanasaba buri wese kubashyigira muriki gikorwa. Aho kizabera rero akaba ari hirya gato y’ibitaro bya gisirikari bya Kanombe.
Twabibutsa ko atari ubwa mbere CEP ULK ikora ibikorwa nk’ibi kuko n’ubushize kuwa 24 Nzeri 2011, basuye imfubyi za jenoside n’abapfakazi bo mu mudugudu wa Kiberinka mu Murenge wa Nyamirambo babagemurira imfashanyo y’ibiribwa n’ibindi bikoresho byo mu rugo bifite agaciro k’ibihumbi maganinani, CEP ULK kandi yakusanyije inkunga yo gufasha abanyamuryango bayo batari bafite Minerval (school fees) inkunga ingana na miliyoni esheshatu, ubu nabwo rero ikaba ikomereje mu gikorwa cyo gusura abamugariye ku rugamba rwo kubuhoza igihugu.
By Vital Rugwizangoga.
Kuri cyumeru gishize Choral betiphage ibarizwa ku umudugudu wa Betifague mu itorero rya ADEPR Gisenyi mu karere ka rubavu yashyize ahagaragara Album yayo y’amashusho mu igiterane cyahuje abantu beshi maze nyuma y’ijambo ry’Imana ryigishijwe na Pastor Jean Claude Iyakaremye habaho gahunda yo guhesha umurimo w’Imana agaciro hagurwa DVD maze bamwe mu baterankunga b’iyi korari bayigabira inka abandi batanga amafranga mu rwego rwo gukomeza gushyigikira iyi korari ndetse no gushesha agaciro umurimo w’Imana muri iyi Choral
Iki giterane cyatangiye ku isaha ya saa cyenda gisozwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba maze hakurikiraho umuhango wo gushimira abatumirwa bakuru uyu muhango ukaba wararangiye ku isaha ya saa mbiri n’igice z’ijoro.
Abari muri iki giterane bataramiwe na Choral Bethel , Evangelique ndetse n’umucuranzi FRERE Manu mu indirimbo za Wokovu zashimishije imbaga yabenshi Choral Bethlehem ntiyabyayikundiye kwitabira iki giterano kuko ku umunsi wa gatatu w’iki cyumweru yapfishije umuririmbyi wayo maze umunsi w’igiterane cya Betifage uhurirana n’umunsi wo gukura ikiriyo cya nyakwigendera gusa nubwo iyi korari itaririmbye ntibyatumye itohereza intumwa yayo maze nayo yitanga amafranga ibihumbi ijana 100.000 frw yo gushyigikira umurimo w’Imana muri iyi Korari naho umuhanzi Bahati Alphonse wari uteganyijwe kuririmba muri iki giterane ngo ntibyamukundiye kuko ajya kwemerera iyi korari habayeho impinduka z’amatariki y’igiterane bityo izompinduka zihurirana n’agahunda zindi yarafite ntibyatuma yitabira iki giterane.
Choral Betifague irashimira abantu bose bayifashije mu myiteguro y’iyi DVD ndetse inararikira abantu benshi kuzitabira ikindi gitaramo ifite tariki 15 /09 mu mujyi nwa Kigal ADEPR Nyakabanda.
Inkuru na Rwagasore Ruth Darius
Pastor Matt Pitt washinze imwe mu maminisiteri y’urubyiruko manini muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika yise ‘The Basement’ yafashwe mu cyumweru gishize ashinjwa kwiyita umupolisi, no gutoroka agasimbuka igipangu cya metero 13.71 (45foot).
Amakuru dukesha The Christian Post avuga ko polisi yari imaze igihe igerageza gufata Pastor Pitt kubera igihuha cyavugaga ko akoresha ibiyobyabwenge, ariko akayica mu myanya y’intoki. Polisi ya alabama yatangaje ko Pitt ari umunyamugisha kuba atishwe n’icyo gipangu yasimbutse.
Randy Christian, umuyobozi wungirije ushinzwe umutekano mu gace ka
Jefferson County yavuze ati “Mu by’ukuri, nejejwe n’uko Imana yamuzigamye ku bw’umuryango we no ku bwe ubwe. Nk’uko nabivuze mbere, gufungwa ni byo byajyaga kumubera byiza.” Kugeza ubu Pastor Pitt afungishijwe ijisho, ategereje icyo ibipimo by’ibiyobyabwenge biri butange.
Bamwe mu bayobozi b’itorero muri ako gace bagaragaje agahinda batewe n’imyitwarire ya Pastor Pitt. Lyle Dorsett ukorera umuryango ‘The Billy Graham’, akaba yigisha mu ishami ry’ivugabutumwa muri Kaminuza ya Samford University’s Beeson Divinity School yatangarije urubuga AL.com. ati “Ntekereza yuko turi bukore ibishoboka byose akarekurwa ubutabera bukoze akazi kabwo. Agomba kubazwa iby’ubuhemu yagaragaje. Agomba guhagarikwa ku murimo w’Imana, akabanza akitunganya. Yagaragaje inenge muri iyi si y’abazima.”
Ubuyobozo bwa minisiteri The Basement bwatangaje aya magambo ku rubuga rwabo "The Basement irakomeye kuruta mbere, kandi ikomeje guhura buri cyumweru nk’uko bisanzwe mu myaka 10 ishize."
Ubu buyobozi ngo ni ubwa mbere buhuye umuyobozi wabwo adahari. Bwongeye kandi gutangaza ko bukomeje gusengera Matt Pitt, umuryango we, Umurimo w’Imana, ariko by’umwihariko bukomeje gusenga Imana ngo ubutumwa bwiza bugere ku bataramenya urukundo rw’Imana.
Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB),Ambasaderi Fatuma Ndangiza, yabwiye abakuriye amadini mu Rwanda ko badashobora gusana ibikomere by’imitima y’Abanyarwanda, mu gihe hari abayobozi bayo bakomeje kugaragaza ko barwaye muri bo ntibakemure amakimbirane arangwa mu madini yabo.
Amb. Fatuma yakebuye abanyamadini mu nama inama imiryango ishingiye ku idini yagiranhye na RGB ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Amb.Fatuma yabwiye abayobozi bakuru b’amadini ko bakwiriye kwigirira ibanga mu gukemura ibibazo biba biri hagati ubwabo, batiriwe biteza rubanda.
Yagize ati “Amadini afatwa nk’icyitegererezo mu kubaka no gusana imitima y’abaturage, iyo acitsemo ibice cya cyizere kiratakara.” Yakomeje agira ati “ Ntabwo mushobora gusana ibikomere by’imitima y’Abanyarwanda, na mwe ubwanyu murwaye. Nta murwayi uvura undi.”
Yababwiye ko inzego za Leta zikwiriye kuza zibunganira, bigaragara ko nabo hari icyo bakoze mu kwikemurira ibibazo, ati “Singobwa ko ibibazo byanyu bikwirakwira mu bitangazamakuru, Leta n’ahandi, kandi mufite inzego zishinzwe gukemura ibibazo nk’ibyo mu madini yanyu.”
Kubera ayo makimbirane agenda yumvikana mu madini, Amb. Fatuma yabwiye abayobozi bayo ko inyigisho nta butumwa bwavamo mu gihe batayakemuye.
Yagize ati “ Tureke kwizeza abaturage ijuru batabona. Mukwiriye kubanza kubereka ibifatika, kuki Abanyarwanda batizerana !” Yababwiye ko hamwe n’izindi nzego bagakwiriye gufata iya mbere mu kunga Abanyarwanda, kubajijura bakikura mu bukene n’ibindi, kuko bakurikirwa n’abaturage benshi.
Ashaka kugaragaza uburyo amadini afite ingufu kandi akayobokwa na benshi, yagize ati “ Hari umuturage mwarimwabona yahatiwe gutanga ituro ? Barayatanga batagononwa. Ariko uzarebe uburyo bakwepa gutanga umusoro wa Leta, ibi n’ibyerekana ko mufitiwe icyizere cyinshi n’abaturage.”
Nk’idini ryakunze gutungwa agatoki amakimbirane yagiye arigaragaramo, Mufti mushya w’agateganyo, Cheikh Ibrahim Kayitare, yavuze ko inzira ikiri ndende mu gukemura ibibazo bigenda birangwa mu madini.
Yagize ati “Burya ntawushobora kunezeza abantu 100%, niyo mpamvu tuzakomeza guhamagarira Abayoboke b’idini ya Islam kwirinda amacakubiri n’amakimbirane.”
Yavuze ko icyihutirwa ubu mu idini yabo, ngo ni ukwicara hamwe bakaganira kubibazo byagiye bibugariza bakareba uburyo babikemura.
Usibye muri Islam, no muri ADEPR naho havuzwemo amakimbirane birasakuza cyane, kugeza n’aho inzego zayo zabayemo impinduka.
source:igihe.com
Mu gihugu cya Bolivia hasohotse itegeko rishya rigamije kugenzura amadini no gutegeka abantu imyizerere bagomba kugira. Nk’uko bitangazwa n’abayobozi b’amatorero y’Abaporotesitanti, abantu ibihumbi bakoze urugendo rwo kwamagana iryo tegeko riha guverinoma ububasha bwo kugenzura imikorere y’amadini.
Kuri uyu wa 28 Kanama, umunyamakuru wa Morning Star dukesha aya makuru ukorera muri Amerika y’Epfo wari mu mujyi wa Cochabamba mu gihugu cya Bolivia yatangaje ko abayobozi b’amatorero y’Abaporotesitanti arimo kugerageza gukuraho iri tegeko, bavuga ko ribategeka “kwizera ibihabanye n’ibyo bemera” no “kutubuza uburenganzira bwo kuba itorero.”
Rishingiye ku mpamvu y’uko itegeko no. 351 rihabanye n’itegeko-nshinga, ihuriro ry’igihugu ry’amatorero y’ivugabutumwa mu gihugu cya Bolivia (ANDEB) ryateguye ko rizageza icyifuzo cyaryo mu nteko ishinga amategeko izaterana muri iki cyumweru, riyisaba ko iri tegeko ritatorwa.
Ruth Montaño ukora umurimo wo kunganira mu mategeko, wanahoze mu nama nkuru y’umuryango ANDEB yatangarije Morning Star ko “Iri tegeko rizategeka amadini kureka imigenzo yayo y’ukuri, kuko ribambura uburenganzira bwo gukurikira imyizerere shingiro.”
Amadini cyangwa imiryango idaharanira inyungu itazabasha kwiyandikisha bundi bushya, mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere azamburwa uburenganzira bwo gukorera mu gihugu ku buryo bwemewe n’amategeko. ANDEB irarega iri tegeko no. 351 ko rigamije “kugenzura” amadini, “kuyategeka kwizera ibihabanye” n’ibyo bemera kubirutisha imyizerere yabo ya Gikristo, kandi “ritwambura uburenganzira bwo kuba itorero.”
Ku wa 17 Kanama, ANDEB yateguye urugendo rwo kwamagana iri tegeko. Uru rugendo rwakozwe n’abantu bagera kuri 20.000, rukorerwa mu mijyi 5 mu gihugu hose, bavuga ko badashyigikiye imiyoborere ya Perezida Evo Morales.
Uru rugendo rwari rugamije kwamagana itegeko no. 351, no gusaba ubuzima gatozi bw’amatorero n’amatsinda ya Gikristo.
51% by’Abanyamerika bemeza ko abatinganyi (Gays) cyangwa abagore baryamana bahuje ibitsina (Lesbians) badashobora guhinduka; 36% bakavuga ko bishoboka.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ikigo Pew Research Center bwerekana ko 51% by’Abanyamerika bemeza ko umutinganyi (Gay) cyangwa umugore uhuza n’undi igitsina (Lesbian) badashobora guhinduka, mu gihe 36% bemeza ko bashobora guhinduka. Mu myaka 10 isihize, hagaragaye kutavuga rumwe kuri iyi ngingo mu gihugu hose. Abantu bagera kuri 42% bavugaga ko irari ry’ubusambanyi ridashobora gushira, abandi 42% bakavuga ko bishoboka.
Leta ya New Jersey yabaye iya 2 (nyuma ya California) mu kwamagana umuti ugamije guhindura abantu "conversion therapy" ngo bave mu butinganyi bajye mu buzima busanzwe. Guverineri Chris Christie yasinye iri tegeko ku wa mbere ushize, nyuma y’aho riengurukiye mu nteko zose zishinga amategeko muri Kamena.
Christie yaravuze ati “Ubutinganyi umuntu arabuvukana. Gutingana si icyaha! Na Amerika ubwayo ntibivugaho rumwe: 45% bavuga ko ubutinganyi ari icyaha, mu gihe abandi 45% bemeza ko atari icyaha.”
Ku wa gatandatu taliki 1 Kanama uyu mwaka ni bwo umunyamakuru ukora ikiganiro cy’abahanzi kuri Radio Host of Peace FM Kwasi Aboagye, mu kiganiro cyitwa “Entertainment Review” yatangaje yuko abahanzikazi ba Gospel basigaye ari abatinganyi. Ibi yabitangaje aho aviriye mu rugendo yagiriye muri Amerika.
Aya makuru yababaje abakunzi b’iki kiganiro “Entertainment Review” batuye mu mujyi wa Accra (aho iyi radio ifite abakunzi benshi), ndetse anabatera impungene.
Uyu munyamakuru yatangaje ko afite urutonde rw’abo bahanzikazi bakora uwo mwuga. Nyuma gato y’aho atangarije aya makuru, benshi mu ncuti ze n’abandi bamwumvaga ku murongo w’104.3 bahise bamwoherereza urufaya rw’ubutumwa bugufi, bamusaba gutangaza amazina y’abo bahanzikazi adaciye ku ruhande.
Yiregura yabashubije muri aya magambo, ati “Urumva, since ku ruhande. Mvuze ko bamwe mu bahanzikazi ba Gospel ari abatinganyi kandi ndumva nta guca ku ruhande kurimo.”
Bamubajije igihe azashyirira ayo mazina ahagaragara, Kwesi Aboagye yaravuze ati “Mu gihe gikwiriye nzatangaza amazina yabo kuri radio, ariko ibyo mvuga ndabizi… kandi mbihagazeho ko ari bamwe mu bahanzikazi, si abahanzikazi bose. Navuze ko ari bamwe muri bo, kandi mbifitiye gihamya.”
Aya makuru yakuruye urwikekwe hagati y’abahanzikazi n’abakunzi babo, bibaza mu by’ukuri umutinganyikazi uwo ari we. Ariko benshi mu batanze ibitekerezo bahinyuje aya makuru, bavuga ko Kwesi Aboagye ashobora kuba abiterwa n’ishyari cyangwa gushaka gusenya Goepel.
Source: Eugene Osafo-Nkansah/Peacefmonline.com/Ghana
Mu mpere z’icyumweru gishize korali Goshen yo mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Rwampara –SEGEM yagize uruzinduko rw’ivugavutumwa rw’iminsi ibiri mu karere ka Ngororero, umurenge wa Hindiro mu itorero rya ADEPR.
Nk’uko byari biteganijwe, ku gicamunsi cyo kuwa gatandatu tariki ya 24 Kanama 2013, ni bwo iyi korali yasesekaye muri aka karere ku rusengero rwa ADEPR Shingiro, ikaba yarahavuye kumugoroba wo ku cyumweru tariki ya 25 Kanama 2013, nyuma yo kuhakora umurimo wagaragaye ko utari woroshye, ariko wagize umusaruro ushimishije ku buryo bugaragara, dore ko uru ruzinduko rwabayemo igiterane cyaranzwe n’indirimbo zihimbaza Imana zitandukanye hamwe n’ijambo ry’Imana na Filime y’ubuzima bwa Yesu, akaba ari byo byatumye abari hagati ya 50-100 bafata icyemezo cyo kwihana barakizwa.
Nk’uko twabitangarijwe na Bwana MUTAKIRWA Jacques umuyobozi w’iyi korari kuva mu mwaka wa 2011 kugeza ubu, ngo Korali Goshen yashinzwe mu mwaka w’1995, itangira ari Korali y’abana, mu mwaka w’1998 abari abana cyane bayisigaramo hahita bitwa MARANATA, naho abakuru muri bo bahabwa Korali nshya bafata izina rya Goshen, ariyo ayobora kugeza ubu, kuri we ngo Korali ayoboye imaze kugera kuri byinshi, harimo indirimbo nyinshi kandi zikunzwe ngo bitewe n’umwihariko bafite mu guhimba, kuri ubu bakaba bamaze gushyira ahagaragara imizingo (Album) ibiri y’indirimbo z’amajwi zirimo imwe kuri ubu barimo gutunganya amashusho yayo, ikaba yitwa” IGISHUSHANYO MBONERA”.
Mubindi byaranze uru ruzinduko ni uko hakozwe igikorwa cyo gukusanya amafaranga azifashishwa mu kurangiza inyubako y’icumbi ry’abakozi b’Imana kuri uru rusengero rwa ADEPR Hindiro, hakaba haritanzwe amafaranga 655,300 y’u Rwanda, ihene ibyiri, intama n’imyenda, Umuyobozi warwo Pastor Gervais NZAKIRISHAKA akaba yashimiye ndetse asabira umugisha abitanze, by’umwihariko abaririmbyi n’abaherekeje iyi Korali, akaba yanaboneyeho gusaba amakorari ateye imbere mu Rwanda, kwigira kuri Korali Goshen akareka kwibanda mu mijyi gusa ahubwo akajya no mu byaro, kuko uretse kuba abantu baba basonzeye kumva indirimbo zabo, banabigiraho byinshi harimo imiririmbire, imicurangire n’uburyo bwo gushyira amajwi y’ibyuma kuri gahunda, naho Bwana MUTAKIRWA we yunga murya Pastor Gervais akaba yasabye abakijijwe bose kugira umutwaro wo kwegera abatarakizwa by’umwihariko mu byaro, kuko hakiri benshi bakeneye kumva ijambo ry’Imana, kandi iyo ubasanze bakirana iyo nkuru nziza urugwiro.
Ernest RUTAGUNGIRA
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Kanama 2013, ubwo Emmanuel Sunday yari ari kuri moto agenda mu muhanda hafi y’umujyi wa Jos muri Nigeria, abantu bitwaje intwaro baramuhagaritse bamubaza idini rye.
Uyu musore w’imyaka 19 wiga mu ishuri rikuru rya tekiniki yahise abona Abakristo bicaye aho basohowe mu modoka ya minibus n’itsinda ry’abantu bafite imbunda, babaryamishije hasi.
Sunday yabwiye Morning Star dukesha aya makuru ati “Abo bantu bafite imbunda bambajije idini ryanjye, mbabwiye ko ndi Umukristo bantegeka kuryama hasi hamwe n’abandi bari bafashe, babaryamishije ku nkombe z’umuhanda. Nakoze nk’uko nategetswe, maze umwe muri bo araza aransaka ankuramo amafaranga, atwara na telephone yanjye ngendanawa.”
Uyu munyeshuri urangiza mu ishuri rikuru “The Government Science and Technical College” mu mujyi wa Bukuru, hafi ya Jos, yatangaje ko abo bantu bitwaje intwaro bari basatse abo bantu bose baryamye aho ku muhanda, babacuza ibintu byose bari bafite. Ibi ngo byabereye nko ku bilometero 4 uvuye ku muhanda nyabagendwa wa Jos-Barkin Kadi, hafi y’umuhanda ujyaBisichi/Foron.
Sunday yakomeje agira ati “Ubwo abo bantu bitwaje intwaro bari batangiye kurasa icyo gikundi cy’Abakristo, nahise nirukankira mu murima w’ibigori, kuko bwari butangiye kwira. Bankurikije amasasu, ariko mbasha kubacika nta na rimwe rimfashe uretse ibikomere natewe n’ibiti nanyuragamo mu murima.”
Sunday yirutse amasaha agera kuri 2 kugira ngo agere iwabo, amaze gushira impumu ni bwo yaje kumenya ko babiri muri abo batanu bishwe (Pam Gyang w’imyaka 33 na Felix John w’imyaka 32) bari abaturanyi be. Abo bishwe uko ari batanu bari Abakristo b’Itorero “The Church of Christ in Nations (COCIN)” ry’i Foron. Pasiteri wabo yatangaje ko ababishe ari abashumba bitwaje intwaro bo mu mutwe wa Fulani, bafatanije n’intagondwa z’Abisilamu.
Rev. Pam Jang Pam yavuze ko mu bo izo ntagondwa zishe harimo Jimmy Tiger w’imyaka 28, Ishaku Gyang w’imyaka 40, na Dachung Monday w’imyak 20, zigakomeretse Yohanna Gyang w’imyaka 21-year na Gyang Habila w’imyaka 35. Izi ntagondwa kandi ngo zakomerekeje abandi Bakristo 2 bataramenyekana neza, barimo n’umugore utwite.
Ababuze imiryango yabo bavuze byinshi, birimo akababaro ko kubura abo bakundaga kandi bazira amaherere. Abakristo bagize 51.3% by’abaturage ba Nigeria bangana na miliyoni 158.2, naho Abisilamu ni 45%. Abari mu madini ya gakondo babarirwa hafi ku 10%, ni ukuvuga ko imibare y’Abakristo n’Abisilamu ishobora kumanuka. Ibi byatangajwe mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango Operation World.
Nk’uko mwagiye mubikurikirana mu bitangazamakuru bitandukanye, kuri iki Cyumweru Chorale Bethlehem ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Pantekote (ADEPR), Ururembo rwa Gisenyi yashyize ahagaragara album yayo ya 6. Igiterane cyo gushyira ahagaragara iyi album cyabereye muri Hotel Serena, abantu benshi bakira Kristo.
Iki giterane cyatangiye saa cyenda cyitabiriwe n’abantu benshi, icyumba cya Hotel kiruzura abandi barahagarara. Abashyitsi bandi bari bahari barimo Pasteur Munyamahoro Seth, umushumba wungirije uyoboye intara y’Uburengerazuba, uri mubafashije iyi Chorale kuzamuka; Pasteur Masumbuko Josué umushumba w’akarere ka Rubavu hamwe na Pasteur Desire Habyarimana, ari nawe wari umwigisha muri iki gitaramo.
Iki gitaramo na none cyari cyitabiriwe n’umuhanzi Frère Manu, usanzwe aririmba muri Chorale Bethlehem. Uyu muhanzi yashimishije abitabiriye iki giterane, kuko yacuranze Guitar kugeza ubwo ayicurangisha amenyo.
Nyuma y’ indirimbo 6 zikurikiranye Betelhemu yaririmbiye abitabiriye iki gitaramo abatu buzuye Umwuka haba impinduka muri salle abenshi bararira abandi bavuza induru.
Hakurikiyeho Pasteur Desire Habyarimana, wabwiye abateraniye aho ko Bethlehem bisobanura inzu y’imitsima, kandi ko muri iyi Chorale harimo ubutunzi bw’Imana. Yakomeje asoma ijambo riri muri Nahumu 2:1, ryari rifite intego yo kwakira inkuru nziza no kuyigeza ku bandi, kuko umwami afite umugambi wo kuduhindura natwe tugahindura abandi.
Nyuma yo kumva ijambo ry’ Imana, abatari bake basabye gusengerwa kugira ngo bakizwe, abandi bagaruke mu nzira y’ Imana. Hakurikiyeho indirimbo 3 za Chorale Bethlehem, umushumba wungirije uyoboye intara y’uburengerazuba Pasteur Seth na Pasteur Masumbuko uyoboye ururembo rwa Gisenyi bahise bafungura ibihangano ku mugaragaro by’iyi Chorale, aho bavuze ko izina ry’iyo album ari “Hari ibanga kubakijijwe.”
Pasteur Desire yakomeje akangurira abari bateraniye aho gushyigikira iyi Chorale, kugira ngo bazabashe gushyira izi ndirimbo mu mashusho kuko izi zisohotse ari amajwi, hakaba harabonetse ubwitange buri hejuru ya miliyoni enye.
Iki giterane cyashoje saa mbiri z’ijoro, abantu badashaka gutaha ku bw’indirimbo nziza zaririmbwe n’iyo Chorale. Twabamenyesha ko muri uku kwezi kwa cyenda iyi Chorale izerekeza kampala, aho izajya gutaramira abakunzi bayo ibwiriza ubutumwa bwiza mu ndirimbo.
Inkuru mu mafoto:
Korare Betelhemu iri kuririmba muri Serena Hotel
Abaterankunga ba Betelhemu
Nkuko Umuryango w’abanyeshuri b’abapantekote b’itorero ADEPR biga muri Kaminuza yigenga ya Kigali ariwo CEP ULK ubifite mu nshingano zawo kuvuga ubutumwa bwiza hifashishijwe uburyo bwose butandukanye, ni murirwo rwego wakoze igikorwa cyo gusura abamugariye ku rugamba rwo kwibohora bibumbiye muri Koperative Impuhwe ibarizwa mu murenge wa Nyarugunga, akagari ka Kamashashi mu gikora cyabaye kuruyu wa 31.08.2013 .
Uyu muryango rero ukaba warufite intego igira iti: Kugira neza no kugira Ubuntu ntimukabyibagirwe kuko ibitambo bisa bityo aribyo binezeza imana. Heb. 13:16.
Nkuko byatangajwe n’uwaruhagarariye CEP ULK Bwana Martin akaba ari nawe washyikirije inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibibumbi maganatanu (500,000RWF) yavuze ko ubusanzwe bafite inshingano yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo uburyo basanzwe bakoresha akaba ari ugusoma ijambo ry’Imana muri Bibliya barisobanura cyangwa se bakanaririmba indirimbo z’Imana, ariko ati kurubu tumaze iminsi twaraguye ivugabutumwa aho twicaye tugasanga dukwiye no gufasha kuko nabyo ari ivugabutumwa.
Yongeyeho kandi iki gikorwa kije gushimangira gahunda ya Leta mu cyerekezo ifitecyo gushyigikira imiryango y’abatishoboye bababaye kurusha abandi kugirango bakomeze kugira imibereho myiza nkabandi banyarwanda no kubafasha kutiheba. Yakomeje ashimira abagize Koperative Impuhwe ubwitange n’ubutwari bagaragaje kugira ngo igihugu kigere ku mahoro ubu gifite, ati amahoro turimo mwayagizemo uruhare rukomeye.
Martin ashyikiriza inkunga y’ibihumbi 500,000 RWF Bwana Kubwimana God.
Uwari uhagarariye koperative impuhwe Bwana Kubwimana God nawe yashimiye cyane umuryango CEP ULK umutima uzirikana bagize ndetse by’umwihariko kuba barabatekerejeho. Ati rwose biradushimishije kuko urebye ababaye ni benshi. Ati iyo mudusuye bituma tugira morale bikaturinda guheranwa na gahinda ahubwo tukumva turi mu muryango nyarwanda ndetse twibonamo cyane.
Yakomeje asobanura ko koperative Impuhwe igizwe n’abanyamuryango 53 ariko bafite ubumuga bwo mu rwego rwa mbere, ati ariko nubwo bimeze gutyo duhura kenshi tukaganira ijambo ry’Imana ndetse dufite n’ibikorwa bitandukanye dukora biduteza imbere birimo nko kuba duhinga imboga tukarya tugasagurira n’amasoko.
Bwana Kubwimana God yavuze ko inkunga babonye iziye igihe kuko izabafasha gukomeza kunoza ibikorwa by’iterambere basanzwe bakorera ku butaka MINADEF yabahaye. Akaba rero yakomeje ahamagarira n’abandi kugera ikirenge mu cya CEP ULK ati koko rero igihe ni iki ko kuvuga ubutumwa bikwiye kwaguka bikagera kure hakoreshwa uburyo nk’ubu bwo gufasha.
Iki gikorwa rero kikaba cyitabiriwe n’amakorari abarizwa muruyu muryango ariyo: Jehohvahjireh choir na Turanezerewe choir, Umuyobozi wungirije w’umuryango w’abanyeshuli ba ULK ariwo AGEULK, Umushumba w’itorero rya Kamashashi ariwe Pastor Kamanzi Callixite akaba ariwe wigishije ijambo ry’Imana ryakoze ku mitima y’abenshi baraho ndetse hakihana benshi, haje kandi n’abantu benshi batandukanye. Ubutumwa bwose bwatangwaga bukaba bwagiye bwibanda kugushimira abamugariye ku rugamba rwo kwibohora no gukomeza kungarira abantu b’ingeri zose gukomeza kubaba hafi.
By Vital Rugwizangoga.
Amakuru aturuka muri Singapore aravuga ko mu minsi ishize urubuga rwa internet rw’itorero City Harvest Church riyobowe na Pastor Kong Hee n’umufasha we Sun Ho (ari na we nyir’uru rubuga) ruherutse gukurwa ku murongo n’abantu batazwi (dukunze kwita guhakinga), ariko ngo iperereza rikaba rikomeje ndetse hakaba hari abakekwaho ubu bugizi bwa nabi.
Ibyo iperereza rimaze kugeraho bivuga ko ababa barakuye ku murongo iyi website ari abakoresha Facebook, bavuga ko bahoze ari abayoboke b’itorero City Harvest Church.
Abavanye uru rubuga ku murongo baratangaza ko bazashyira ku mugaragaro gahunda z’iri torero zari mu ibanga.
Umuhaka (hacker) wiyise "The Messiah aka Ub3r Pr3ach3r," uvuga ko ari mu itsinda ry’abahakazi (hackers) ritazwi ni we ukekwaho gukura ku murongo website ya Sun Ho yitwaga www.heyaosun.com. Mbere y’uko uru rubuga rwa madamu Sun, umufasha wa Pastor Kong ruvanwa ku murongo, hari ubutumwa bwashyizwe kuri iyo website ye bugamije kumusesereza. Ubwo butumwa bwavugaga ko madamu Sun adashoboye inshingano ze nk’umugore, nk’umuririmbyi … ndetse by’umwihariko nk’umuntu."
Mukeba w’iyi website ukoresha cyber na we yasyishyize mu majwi, avuga ko azashyira ku mugaragao gahunda z’iri torero zibitse kuri iyi website. Mu makuru bavuga ko bazashyira ahagaragara harimo urubanza ubushinjacyaha bushinjamo itorero City Harvest Church gukoresha miliyoni zisaga 50 z’amadorali ya Singapore mu mushinga w’indirimbo za Sun, mu gihe zari ziteganijwe gukoreshwa mu mushinga w’ubwubatsi.
Uyu muhaka agaragaza by’imvaho impamvu yamuteye gukorera ibi bikorwa kuei internet, aho avuga ko Pastor Kong n’itorero rye City Harvest Church ari "indyarya z’abanyabyaha." Kuva uru rubuga rwavanwa ku murongo, Pastor Kong yakusanije raporo yakozwe na polisi ku bijyanye n’iki kibazo cy’ikurwa ku murongo rya website ya Sun, avuga ko ibyakozwe n’abahakazi ari "ugusebanya by’umwihariko" kandi bituruka ku "bwanzi."
THE CHRISTIAN POST
Nyuma y’aho abagize umuryango wa Pastor Feliciano bamutegerereje amasaha menshi bagaheba ishweshwe, mu gihe ngo bamuherukaga atanga ubutumire anasura amatorero ku wa gatanu washize, bakubiswe n’inkuba nyuma yo kumenya ko yafunzwe aregwa guha umupolisikazi amadorali 60 ngo amusambanye.
Pastor Carlos Feliciano w’imyaka 37, uyoboye itorero One Way Family Church riri mu mujyi wa St. Cloud, yatewe isoni no guhamwa no kuba atahamagaye umuryango we ngo awumenyeshe ko yafashwe na polisi.
Amakuru dukesha ikinyamakuru The Orlando Sentinel, Pastor Feliciano araregwa ko yizirinze ku mugenzacyaha wa polisi Sgt. Dhalyn Lakey ubwo yari ahagaze ku muhanda wa 13 mu mujyi wa St. Cloud ku mugoroba wo ku wa gatanu ushize, agezxa ubwo yamwegereye (nka nyuma y’iminota 10) amusaba kumukorera massage umubiri wose.
Nyuma y’iminota mike ahayurana na Lakey, Feliciano yamubwiye ko ashaka "ibintu byose". Nk’uko bitangazwa n’abataye muri yombi Feliciano, bi ngo byabaye nyuma y’aho uyu mupolisikazi abarije Pastor niba yemera kumuha amadorali 60 ngo baryamane.
Umupolisikazi rero yahanye gahunda n’uyu mukozi w’Imana wari wamaze guta ubwenge, bavugana ko bahurira ku muhanda wa 15. Akihagera, Feliciano yisanze mu gatsiko k’abapolisi, bamuta muri yombi bamurega kugura uwo mupolisikazi ngo amusambanye.
Carlos yireguye muri aya magambo, ati “Negereye uyu mupolisikazi musaba kunkorera massage, ambajije niba nshaka ko turyamana ndamusubiza nti ‘Ndabishaka!.’” Ibi ni ibikubiye mu kirego cya Feliciano, cyegeranijwe na polisi. Carlos kandi akaba yemera ko atitwaye neza, nk’uko yagize mu magambo ye ati "I failed!"
The Christian Post
Kuri uyu wa gatatu, Papa Francis yahamagariye Abakristu b’idini Gatolika n’abandi bose kwitabira amasengesho yateguye yo kwiyiriza ubusa no gusengera amahoro kuri uyu wa gatandatu. Yahamagariye abasaga 50,000 basanzwe bateranywa no kumva ijambo rye, arababwira ati "Reka ijwi ry’amahoro ryumvikane ku isi hose!"
Leta ya Vatican yatumiye abambasaderi babyemerewe mu kiganiro kizaba kuri uyu wa kane, kizaba gikubiyemo amabwiriza ku byifuzo bizasengerwa mu isengesho rizamara rya nijoro rizamara amasaha ane, rikaba kuri uyu wa gatandatu, Abepisikopi bo mu bice bitandukanye ku isi hose bateguye inama na bo bakaba bateguye isengesho ryo kwifatanya na Papa mu gusengera amahoro.
Mu magambo aherutse kuvuga n’ubutumwa butandukanye yatanze kuri Tweeter, Francis yasabye impande zirebwa n’ikibazo cya Syria kugirana imishyikirano y’amahoro, ariko yamagana ikoreshwa ry’intwaro zihumanya (chemical weapons).
Mbese ku Mukristo itabi n’inzoga si kimwe? Niba bitandukanye, kuki?
Abakristo benshi nzi banywa inzoga. Kunywa inzoga byaraziruwe mu itorero, cyane aho nkunda gusengera. rwose nzi benshi banywa inzoga kuruta ko batazinywa. Nanywera mu ruhame no mu rwihisho. Ibi byabaye nk’ibisanzwe. Nta kundi.
Iyo ndi muri bagenzi banjye bandi… baba banywa itabi. Ibaze nawe! Byibura iyo baza kuba banywa itabi ryoroheje… kandi ibi babikora bihishe. Icyo baba bashaka ni uguhisha bagenzi babo b’Abakristo ko banywa itabi. Bagenzi babo … b’Abakristo… banywa inzoga.
Hashize igihe, ndibwira ko ari nk’imyaka 50. Abadiyakoni bacungaga ko abantu basinziriye, bajyaga hanze, bakegekaho urugi, bagahagarara ku rubaraza bakazamura icupa mu mufuka bakanywa. Twese tuzi ko inzoga cyangwa itabi bizakwica vuba bidatinze!
Kuki Abakristo ba none bemera whisky, ariko bakamagana Marlboro? Nibarizaga! Ntekereza ko ibyo wasubiza byose wakumva uri mu kuri, ariko nanjye mfite igisubizo cyanjye nzabagezaho mu rubuga rw’ibitekerezo. Ariko ndashaka kumva igisubizo cyawe. Mbese unywa itabi, cyangwa nturinywa? Unywa inzoga, cyangwa ntuyinywa?
Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’umuryango w’abavugabutumwa muri Amerika (NAE) mu bapasiteri bibumbiye muri uyu muryango bwagaragaje ko 62.5% badashyigikiye ibitero bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri Syria bigamije guhosha intambara.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru ‘The Christian Post’ avuga ko muri ubu bushakashatsi bwari bufite umutwe ugira uti "Mbese Congré y’Amerika ikwiriye kwemeza ko ingabo z’Amerika zigaba ibitero kuri Syria?", abagera kuri 37.5% gusa ari bo bashubije ‘Yego’ kuri iki kibazo. Ibi byatangajwe n’umuyobozi wa NAE Leith Anderson.
NAE igizwe na 40% by’amatorero y’ivugabutumwa, n’amatorero asaga 45,000 yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ni ukuvuga ko amatorero yose atari ko yibumbiye mu muryango NAE.
Urugero, itorero ry’ivugabutumwa rigizwe n’abantu benshi kuruta ayandi muri Amerika ‘The Southern Baptist Convention’, ntiriri muri uyu muryango. Ni ukuvuga ko ibitekerezo by’abashumba b’iri torero bitashyizwe muri ubu bushakashatsi. Ariko Russell Moore ukuriye akanama kiswe Ethics and Religious Liberty Commission mu itorero The Southern Baptist Convention ntashyigikiye ibitero bya Leta ZUnze Ubumwe z’Amerika kuri Syria.
Mu ijambo rye, Anderson ntaheza inguni ku birebana n’iki kibazo, ahubwo agaragaza impamvu iki kibazo gikomeye, kandi akagaragaza impamvu abapasiteri b’amatorero y’ivugabutumwa badashyigikiye uyu mugambo w’Amerika.
Ku ruhande rumwe, aremera ko umuryango mpuzamahanga wamaganye ikoreshwa ry’ibitwaro bihumanya (chemical weapons), kandi ko Amerika itagize icyo ibikoraho byatuma n’abandi bakomeza gukoresha ibyo bitwaro uko bishakiye. Ariko avuga ko ku rundi ruhande nta wamenya niba kugaba ibitero kuri Syria bizakemura ikibazo cyangwa bigatuma kirushaho gukomera. Ibi byatuma ikibazo gifata indi ntera, kuko byakurura amakimbirane mu karere Syria iherereyemo.
Ku mugoroba w’iki cyumweru, abantu 15 bibumbiye muri groupe The Renaissance Street Singers bateraniye munsi y’ikiraro kiri muri gare nkuru ya New York. Bafashe ibicurangisho bito byo mu bwoko bwa fanfare, bakora concert y’amasaha agera kuri 2, baririmba indirimbo zahimbwe n’abahanzi b’ibyamamare nka Palestrina, des Prez n’abandi babayeho mu myaka nka 500 ishize.
Groupe ‘The Renaissance Street Singers’ bamaze imyaka igera kuri 40 bafata indirimbo zo mu rusengero, bakaziririmbira aho abantu bateraniye nko mu mijyi ahari urujya n’uruza rw’abantu, muri gare z’amamodoka asanzwe no mu za gari ya moshi… mbese ahantu hose babasha abantu babatega amatwi. Ariko iyi groupe ivuga ko intego yabo ntaho ihuriye n’ivugabutumwa! Ni groupe igizwe ahanini n’abahakanamana bagamije gusa kubaha indirimbo na zaburi zo mu kinyejana cya 16.
John Hetland washinze groupe ‘The Renaissance Street Singers’ akaba ari na we muyobozi wayo, yagize ati "Ni muzika isanzwe, ntitwigeze tuyihindura. Nta kintu kidasanzwe dukora, muzika turirimba ni iyo ari yo yose, ipfa kuba ari nziza."
Hetland avuga ko yakunze bene iyi muzika ubwo yari umwana w’umugenda, iwabo batuye muri Leta ya Wisconsin. Se ngo yari Pasiteri mu itorero ry’Abaluteriyani, akajya yigisha abana kuririmba bari mu rugendo rurerure rw’imodoka hamwe n’imiryango yabo.
"Zari indirimbo zihimbaza Imana, ubwo data yaro Pasiteri. Icyo gihe nari nkiri Umukristo. Nako twese twari bo. Ariko kugeza ubu nta n’umwe wo muri twe ukiri Umukristo, ibyo mbizi neza!"
Ariko Hetland tangaza ko agikunda indirimbo zo mu rusengero. Yimukiye muri New York mu myaka ya za 1960, maze mu w’1973 atanga itangazo mu kinyamakuru ‘The Village Voice’ ashaka abaririmbyi bo kumufasha kuririmba izo ndirimbo yikundira.
Janet Pascal ni umwe mu babaye aba mbere mu kwakira icyifuzo cya Hetland. Pascal agira ati "Nababonye mu muhanda, uko ni ko kuri. Ndibuka ko nabagendaga hafi, nkitegereza narangiza nkatekereza, nkibwira nti ’Sinzigera nkora bene ibi!’ Impamvu ni uko babaga bahagaze mu muhanda w’umujyi rwagati, baririmba indirimbo za karahanyuze (Renaissance music). Numvaga ko ntazamera nka bo, ariko nkomeje kubitekerezaho ni ko kwibwira nti ’Mbega uburyo ibyo bakora ari byiza!’"
Abagenzi bamwe babanyura iruhande, bagakikira bakigendera, ariko abandi bagahagarara, bagatega amatwi ndetse banihera ijisho dore ko ngo aba baririmbyi bafite ubuhanga bwo kuririmba badacuranga ibyuma bisakuza nk’uko benshi bo muri iki gihe bagenza.
RNP
Umuryango w’Abakristo ufite boulangerie muri Leta ya Oregon wategetswe gukora ibyo inzobere zise "iterabwoba mu bukungu" rikorwa n’abashyigikiye ubutinganyi.
Amakuru dukesha ikinyamakuru The Christian Post aravuga ko umuryango wari ufite boulangerie mu mujyi wa Gresham, muri Leta ya Oregon (USA) aravuga ko umuryango w’Abakristo ufite boulangerie muri Leta ya Oregon wategetswe gukora ibyo inzobere zise "iterabwoba mu bukungu" rikorwa n’abashyigikiye ubutinganyi.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, iyi boulangeri yanze gukora gateau de mariage yagombaga gukoreshwa mu bukwe bw’abatinganyi. Iyi couple yatangaje ko itagomba gukora iyo gateau, iti “Nta Mukristo wo gukora bene ibyo!” Iyo boulangeri yitwa ’Sweet Cakes by Melissa’, iherereye mu mujyi wa Gresham yafunzwe muri iyi weekend ishize.
Umuryango wa Aaron na Melissa Klein batangaza ko batari bagishaka gukorera ku gahato bari bamaze igihe bahatwa bo n’abakiriya babo. Abashyigikiye abatinganyi bari bamaze igihe bagenda kuri iyi boulangerie, bohereza ubutumwa butera ubwoba abakiriya n’abafatanyabikorwa bayo, banangisha abantu iyi boulangerie bakabashishikariza kutongera kuyiguriramo. Ibi ngo byakorwaga binyujijwe mu itangazamakuru nk’uko byatangajwe na Aaron Klein muri Kamena uyu mwaka. "Aba bantu bashatse kudufungira amazi n’umuriro binyuze mu kutugendaho!"
Melissa, Aaron Klein n’abana babo
Urupapuro rwometse kuri urwo rugi rwafunzwe kuri iki cyumweru ruravuga ngo: "Iyi ntambara ntirangiriye aha. Tuzakomeza kuyirwana dushikamye. Birababaje kuba mutwambuye uburenganzira ku myizerere yacu nk’Abakristo. Uwiteka ni mwiza, kandi tuzakomeza kumukorera n’imitima yacu yose."
Mu kiganiro yagiranye na Fox News TV, Aaron Klein n’umufasha we bahaswe ibibazo n’abanyamakuru babiri b’iyo Televiziyo. Melissa abazwa niba koko kwanga gukora gateau ari cyo cyatumye afunga business ye, dore ko ngo yari isanzwe yinjiza amafaranga menshi, yisobanuye muri aya magambo "Bibiliya imbwira ko ubutinganyi ari icyaha, kandi turashaka kugerageza kubaha Imana uko dushoboye!"
Umunyamakuru wari n’umugore mugenzi we yakomeje amubwira ko bitumvikana, Melissa na we aramusubiza ati "Ndumva mutagomba kunyigisha uko nkora business yanjye, kubaha Imana ni byo nshyize imbere!" Melissa yatangarije Fox News TV ko azakomeza gukorera business ye mu rugo.
Aaron Klein yasobanuye ko nta kibazo afite ku bijyanye no kugurisha n’abatinganyi, ariko ko atabasha kwihanganira ubukwe bw’abatinganyi. "Ndahamya ko ubukwe buba hagati y’umugabo n’umugore… Sinshaka kwivuguruza mu byo nemera."
Amakuru dukesha ikinyamakuru The Washington Examiner avuga ko Abanyamerika bagera kuri 41% basomera Bibiliya kuri internet, ngo n’ubwo 88% by’Abanyamerika bafite Bibiliya zigendanwa.
Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’umuryango ‘The American Bible Society’ (ABS) bwagaragaje ko 41% by’Abanyamerika bakoresha internet, bagasomera ibyanditswe byera kuri mudasobwa. 29% bakora ubushakashatsi ku byanditswe byera bakoresheje telephone ngendanwa, naho 17% bakavuga ko basoma Bibiliya bakoresheje ikoranabuhanga kuri Kindle cyangwa iPad. Version ya Bibiliya yakunze gukorwaho ubushakashatsi ngo ni King James Version (KJV), kuko ikoreshwa n’abagera kuri 38%, mu gihe New King James (NKJV) ikoreshwa n’abagera kuri 14% gusa.
ABS yatangaje ibyavuye mu bushakashatsi muri aya magambo, iti “Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakomeje kwitabira gusomera Bibiliya kuri internet. Buri mwaka, umubare w’abasoma ijambo ry’Imana bakoresheje smart phone cyangwa izindi telephone ngendanwa ugenda wiyongera. Abakoresha internet bashakisha ijambo ry’Imana na bob agenda biyongera."
Ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko 77% by’Abanyamerika bavuga ko ibibi bigenda birushaho kwiyongera, kimwe cya gatatu cyabo bakavuga ko abantu batagishishikazwa no gusoma ijambo ry’Imana. 2/3 by’Abanyamerika bavuga ko kwigisha Bibiliya mu mashuri ya Leta ari ingenzi, ariko abasaga ½ bavuga ko "Bibiliya na politiki bitajya imbizi." Abasaga 20% bavuga ko Bibiliya igomba gufatwa nk’ukuri kuzuye.
Kuva tariki 13 kugeza kuya 15 Nzeri, itorero rya New Life Bible Church ryateguye igiterane ngarukamwaka cyagenewe abagore n’abakobwa ku cyicaro cy’iri torero ku Kicukiro aho n’abagabo bazemererwa kukitabira muri umwe muri iyo minsi.
Mu nsanganyamatsiko igira iti “From Scars to Stars” bishatse kuvuga “Kuva mu gikomere ukaba uhambaye” ugenekereje mu Kinyarwanda, iki giterane kigamije ahanini ku kwigisha kwirinda ibyaha n’ihohoterwa rikorerwa hagati mu bashakanye.
Umushumba wa New Life Bible Church, Mugisha Florence avuga ko n’abandi bagore bazava mu bindi bice bitari mu mujyi wa Kigali bazabasha kwitabira iki giterane aho abaturutse i Kayonza, i Nyamata ndetse n’impunzi z’abagore bazafashwa mu kwitabira iki giterane nyuma n’abandi bakazagerwaho n’iki gikorwa.
Mugisha Florence ati “Buri mwaka tuba twagenzuye ibikenewe mu gihugu ngo bityo duhitemo insanganyamatsiko tuzaganiraho tukigishanya. Abagore basubirayo bahindutse bakubaka ingo zabo neza.”
Uyu mushumba asobanura ko iki giterane gifite umwihariko wo gukiza, gufasha imiryango kubakira kuri Yesu ndetse abagize iri torero akaba ari bo ubwabo bagira uruhare mu itegurwa ryacyo kandi avuga ko intego zabo z’ivugabutumwa mu kwiteza imbere ndetse no kwigisha ijambo ry’Imana birushaho kubaka abanyarwanda batandukanye.
Ni ku nshuro ya 7 igiterane nk’iki gitegurwa na New Life Bible Church aho ubu batumiye Pastor Rosemary Njeli Kalani ukomoka muri Kenya ngo azabafashe ndetse na bamwe mu bahanzi baririmba indirimba zihimbaza Imana bazaba bahari.
AGLOW Rwanda ni umuryango wa Gikristo udashamikiye ku idini uhurirwamo n’abashakanye hagamijwe guhuriza hamwe abagore n’abagabo babo bakiga ku byateza imbere imiryango yabo kandi banubaha Imana.Ibi babikoze nyuma y’aho basanze hari ingo nyinshi zihora zicuze umwijima kandi zimwe murizo ugasanga ari iz’abakristo nyamara nta kumvikana no guhuza bibaranga.
Kuri iki cyumweru taliki ya 08 Nzeri 2013 kuri Hotel Merdien nibwo AGLOW yari mu nama isanzwe iba buri kwezi,aho benshi batanze ubuhamya bw’aho AGLOW imaze kubageza kuva bayinjiyemo ndetse banashimira inama bahabwa nayo. Nk’uko byavuzwe n’abari muri iyo nama,bamwe mur’aho bishimiye byinshi bamaze kugerazwaho na AGLOW dore ko hari ingo nyinshi zihora zifuza Divorce(Gutandukana kw’bashakanye.) kubera kunanirwa kwikemurira ibibazo.
Si abagore gusa batanze ubuhamya kuko n’abagabo nabo bafite byinshi bungukiye muri uwo muryango, Uwitwa Nyakayiro Pio yagize ati”AGLOW muragapfa urwo,mwampinduriye urugo rwanjye,ubu mbanye neza n’umugore wanjye,niwe mwiza ku Isi mba mbaroga!! Ni Miss Ku Isi.”
Umuyobozi w’uwo AGLOW Rwanda Madame Munara Nesta(Mama Diane) mu magambo yagejeje kubari aho yavuze ko ingeso nziza z’umugore ngo zishobora kureshya umugabo kabone n’ubwo yaba adakijijwe.Uwitwa Eugenie we yagize ati Aglow yatumye nubaka urugo ubu rurakomeye ni ukuri burya koko umugore w’umutima yubaka urugo ariko uw’umupfapfa ararwisenyera.
Abagabo bari aho nabo bibiwe ibanga kugirango amasengesho yabo ajye yumva.Iryo banga nta rindi,ngo kugirango amasengesho yabo atazagira inkomyi,abagabo barasabwa kubaha abagore babo!!.
Si abashakanye gusa bari mur’uwo muryango ahubwo harimo n’urubyiruko ruyobowe na Ndayambaje Jo. Urubyiruko narwo rukaba rusanga AGLOW izarufasha kunguka byinshi bijyanye n’uko ruzubaka ingo zarwo zigakomera ,ndetse rukaba runategura igiterane mu rwego rwo kuburira rugenzi rwarwo rurimo gutukisha izina ry’Imana hanze aha.
Muri iyo nama herekwanywe abayobozi ba AGLOW Rwanda ndetse hanerekanwa abajyanama bawo. Bamwe mu bajyanama harimo: Determine,Simon Kabera uzwi nk’umuhanzi,Pio, Mwenedata Gilbert urimo kwiyamamaza ku giti cye mu ba Depite harimo n’abandi. Mugusoza iyo nama basengeye igihugu cyacu,banasengera amatora,ndetse banasengera umuryango nyarwanda ngo utekanemu mahoro kandi wihaze bityo ubukene buve mu gihugu.
Mu gusoza iyi nkuru nabamenyesha ko AGLOW Rwanda ifite bynshi yafasha ingo za abanyarwanda nyinshi by’umwihariko iz’abashakanye basenga.Twashatse kubibaza umuyobozi wa AGLOW Madame Munara ngo twumve niba hari gahunda baba bafite yo kugeza uwo muryango mu ntara z’igihugu ndetse n’ibindi bibazo bicye twari dufite bijyanye n’uwo munsi,gusa kubera kutamenya gutanga amakuru neza ntiyabihaye agaciro kuko yatubwiye ngo arananiwe cyane, ngo tuzamusange ku biro bye undi munsi ukibaza niba ntawundi wabimusubiriza uri hafi aho bikakuyobera.
Byatumye negera umwe mubari aho nsanga nta makuru afatika azi,gusa ambwira ko baterana buri kwezi. Aha umuntu akaba yabaha inama yo gushyiraho agatsinda gashinzwe gutanga amakuru aho kubishyira byose ku mutwe w’umuyobozi mukuru,twizere ko bizakosorwa kuko ingamba z’uyu muryango zagirira akamaro kanini amatorero yacu menshi aho kur’ubu imiryango y’abashakanye isigaye ibana mu nzu nk’abaturanyi(Ni ukuvuga kubana munzu ariko mudahuje.)
Gideon Mupende. isange.com
Kuri uyu wa 9 Nyakanga, mu mujyi wa Charlotte (North Carolina) hatangiye igiterane cy’iminsi 3. Iki giterane cyitabiriwe n’amatorero y’Ababatisita asaga 60. Ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Nyakanga hari hitezwe ko abantu bagera kuri 7,000 bari bwitabire iki giterane cyari kiyobowe na Evangelist Byron Foxx, gifite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza no kwibuka intwari z’Amerika zatabarutse zihitanywe n’ibitero byo ku wa 11/9.
Iki giterane cyiswe “Iteraniro ry’Abanyamerika bashima” cyitabiriwe n’abantu bavuye imihanda yose y’Amerika, cyane cyane abatuye muri Carolina y’Epfo n’iya Ruguru. Intego nyamukuru y’iki giterane yari ukubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, urupfu rwe, guhambwa kwe no kuzuka.
Pastor Joseph Campbell uyoboye itorero South Charlotte Baptist Church yagize ati “Iki giterane kizamamaza Yesu Kristo cyane!” yakomeje avuga ati “Bitewe n’uko ari igiterane kijyanye no gukunda igihugu, buri joro tuzagenda tugaruka nsanganyamatsiko yo kwibuka amatsinda y’abantu batandukanye. Mbese bijyanye no kwibuka ku ncuro ya 12 abaguye mu bitero byo ku wa 11 Nyakanga.”
Nk’uko Campbell yabisobanuye, mu ijoro ryo ku wa 9 bibanze ku kwibuka abantu b’imena barimo abarindaga umutekano w’abaturage. Mu ijoro ryo ku wa 10 hibutswe abarezi, naho ku wa 11 ari na ho igiterane cyashojwe hibukwa by’umwihariko ingabo z’Amerika.
Iki giterane cyitabiriwe n’abapasiteri, abamisiyoneri n’abavugabutumwa bagendaga bahana umwanya mu kugaburira ijambo ry’Imana abari bateraniye aho,batanga n’ubuhamya. Buri mugoroba kandi hari hateganijwe korali igizwe n’abantu basaga 500, izajya iririmba indirimbo zubahiriza igihugu.
Muri iki giterane, Evangelist Ed Carter yafashe umwanya wo guha abari bateraniye aho ubuhamya butangaje, bw’uburyo Imana yamurokoye impanuka y’indege yahitanye ikipe y’umupira w’amaguru ya Kaminuza Marshall University. Iyi kipe ngo yari mu ndege mu Gushyingo 1970, indege irasandara arokoka wenyine kuko atari kumwe na bo mu ndege.
Inkuru ya JESSICA MARTINEZ,
The Christian Post.
Laxmi Sovi, umupfakazi w’Umukristo utuye muri Leta ya Chhattisgarh mu gihugu cy’Ubuhinde yahiritsweho urugi mu kwezi gushize, ntiyamenya ko bucya ajyanwa mu bitaro n’inzu ye igahindurwa umusaka.
mu kwezi gushize ku wa 24, intagondwa eshatu z’Abahindu zizwi ku mazina ya Veeru, Chaytu na Mangru zinjiye mu nzu ya Sovi mu kirorero cya Kakadi Beda. Ubwo hari mu ma saa 9:30 za mu gitondo. Nk’uko yabitangarije Morning Star dukesha aya makuru, izo ntagondwa zahise zimutegeka ko we n’abana be bagomba kugaruka mu idini ya Hindu, ariko arabahakanira n’ubwo bamushyizeho iterabwoba.
Izo ntagondwa zahise zikubura ziragenda, ariko nijoro nka saa tanu hagaruka izindi. Dore uko Sovi umaze imyaka 4 gusa yakiriye Kristo yabitangarije Morning Star “Bambazaga impamvu nabaye Umukristo, nkasiga ibigirwamana bya Hindu byose. Bampitishijemo kuba Umuhindu, cyangwa gupfa.”
Abo bagizi ba nabi bakomeje kumutoteza we n’abana be babiri, ndetse bamutera ubwoba bavuga ko bagiye gufata ku ngufu umukobwa we w’umwangavu. Ku bw’amahirwe, abana barahunze bajya kwihisha mu kigunda cyari bugufi bw’aho, mu gihe nyina we yakomeje gukubitwa asabwa kwihakana Kristo.
Nk’uko bitangazwa na Rev. A.K. Netam ukuriye itorero ryo muri ako gace, uyu mugore wari watewe igikomere ku gikanu akanavunika ukuboko yagiye kwihisha mu gihuru avirirana, araramo. Gusa ngo ku bw’ibyago mu gitondo yasanze inzu ye yaraye ishenywe, kuva ubwo acumbikirwa n’Umukristo mugenzi we. Uyu mupfakazi ngo arimo kuvurirwa mu bitaro bya Rabindranath Tagore Hospital biri mu mujyi wa Kondagoan.
Si ubwa mbere rero ngo abapfakazi bibasirwa n’izi ntagondwa, kuko undi mupfakazi witwa Doddamma na we yakurubanywe hamwe n’umukobwa we Laxmi bakajyanwa mu rusengero rwa Hindu ku ngufu. Uyu mugore ngo yarakubiswe kugeza ubwo yenda kunogoka, asabwa kugarukira Hindu. Nk’uko bitangazwa na Surendara uyoboye itorero “The Rehebothe Prarthana Mandir Church,” ibi byabaye ku wa 18 Kanama, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu gace ka Chickmagalur.
Izi ntagondwa zikubita abo bapfakazi, ngo zababazaga uwabahaye uburenganzira bwo kuba Abakristo no kubishishikariza abaturanyi babo. Aba Bakristo n’ubwo batotejwe bikomeye, banze guhemukira Kristo ngo bamuveho.
Nk’uko bitangazwa na Moses Muragavel ukuriye ishami ‘Karnataka Legal Aid’ Cell, mu gitondo ubwo Doddamma n’umukobwa we basangwaga baryamye mu muhanda, bari bataye ubwenge batumva, bakaba barajyanywe mu bitaro aho bamaze iminsi 3.
Itorero rya ADEPR ryamaze kuzuriza abatishoboye bo mu Ntara y’Iburasirazuba amazu ijana n’atatu agomba guturwamo n’abatagira aho baba, n’abakene badafite epfo na ruguru. Muri Kayonza hubatswe amazu 35, Rwamagana huzura 5, Nyagatare 26, Ngoma 3, Kirehe 20, Gatsibo 14.
Iki gikorwa cyo kubakira amazu abatishoboye, Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda ADEPR ryiyemeje kugikora binyuze mu bakristo mu rwego rwo kuzasiga imirimo myiza bakoze bakiri mu isi dore ko cyatewemo inkunga n’umushinga wa Compassion International.
Rev Past Nsengiyumva Laurient ushinzwe Ururembo rwa ADEPR mu Ntara y’Iburasirazuba, yatangaje ko ukwezi kwa cumi kuzashira ADEPR imaze gushyikiriza leta aya mazu yose uko ari 103.
Ati “Iki ni igikorwa twagize umuhigo ubwo Abayobozi ba ADEPR bari mu mwiherero w’Inkumba mu mwaka ushize. Aya mazu yamaze kuzura yose yubatswe kimwe kuko buri imwe igizwe n’ibyumba bitatu na salon (Uruganiriro), zubatswe mu gihe cy’amezi arindwi. Bitarenze mu kwezi kwa Cumi, turimo guteganya kuba twamaze gushyikiriza ababishinzwe aya mazu y’abakennye 103.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mutesi Anitha, washyikirijwe amazu yo muri Kayonza, yashimiye ADEPR anatangaza ko aya mazu azaturwamo n’abakene badafite epfo na ruguru, n’ abatagiraga aho baba.
Buri nzu igizwe n’ibyuma bitatu, uruganiriro (Salon), ubwiherero n’ubwogero, isizwe irangi, isakajwe amabati, igizwe n’urugi ndetse n’amadirishya y’ibyuma. Muri Kayonza hubatswe amazu 35, Rwamagana huzura 5, Nyagatare 26, Ngoma 3, Kirehe 20, Gatsibo 14.
IGIHE
Amakuru dukesha inshuti ya hafi y’uyu munyamakuru itarashatse ko izina ryayo ritangazwa, ni uko yaba ari muri gahunda yo kuva kuri radiyo Isango Star gusa niba harindi radio azerekezaho cyangwa ikindi gitangazamakuru azakorera bikaba bikiri ibanga. Twifuje kumenya impamvu yaba imuteye guhindura radiyo adutangariza ko nta byinshi abiziho cyane ariko ko icyo azi ari uko uyu munyamakuru bishoboka ko harindi radiyo ashobora kuzajyaho.
Mu rwego rwo kumenya neza ibijyanye n’aya makuru, twahamagaye Patrick Kanyamibwa tumubaza niba koko yaba agiye kuva kuri radiyo Isango Star ndetse n’impamvu yaba itumye agiye kuyivaho adutangariza ko ibyo bivugwa ari ukuri ariko ko nta byinshi ashaka kubitangazaho.
Patrick Kanyamibwa yagize ati: “Yeah nibyo ibyo bakubwiye, ariko nta byinshi nabivugaho muri uyu mwanya, gusa byo ndenda kuhava.”
Patrick Kanyamibwa amaze umwaka n’igice akora ku Isango Star. Yamenyekanye cyane mu kiganiro “Gospel Time Show” cyo ku Isango Star akaba kandi ari umwe mu banyamakuru bashyira ingufu cyane mu guteza imbere cyane abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana. Buretse ikiganiro cy’iyobokamana akora kuriyi Radio, Kanyamibwa akaba anakora mukiganiro Isango Business Time cy’ubukungu n’ubucuruzi hamwe na Sunday Night ikiganiro kindi cy’imyidagaduro.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 14 September 2013 kuri Lemigo Hotel nibwo habaye umuhango wo kwereka abanyamakuru bose abahanzi baririmba ibihimbano by’Imana barimo guhatanira ibihembo mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda 2013. Uyu muhango wari witabiriwe n’abanyamakuru benshi cyane ndetse n’abahanzi bari biyandikije nabo ni benshi bikaba bigaragara ko ngo bizagira umusaruro ukomeye kuko no muri Kenya bigitangira bititabirwagagutyo.
Akanama nkemurampaka kakimara gutangaza abahanzi bahatanira ibyo bihembo abanyamakuru batanze ibitekerezo by’uko ubutaha bazahindura ibintu bya Tekiniki kuko nko mu cyiciro cya aba Producer bamwe mubagaragayemo ntabwo bakijijwe,mu gihe hari abakijijwe batabonetse ku rutonde nka ba Billgates,Aimee Uwimana n’abandi.
Ikindi cyateje abantu urujijo ni indirimbo ya Bahati Alphonse yitwa Birasohoye yaje mu cyiciro cy’indirimbo y’amashusho nziza aho batigeze bandika ko yayikoranye na King James bamwe bakaba bibazaga niba wenda byaratewe n’uko King James yaba adasanzwe muri Gospel.,abandi bo bakaba bumva iyi ndirimbo itari kubonekamo.
Dj Adams umunyamakuru uzwi cyane mu kuvuga ibitagenda neza ku bahanzi(Muri Secular ), yatanze igitekerezo cy’uko bazareba uko bafasha abahanzi bamwe bitako badakijijwe bava mu Tubari bakaza kuririmbira Imana kuruta uko abaririmba iz’Imana babireka bakajya mu zisanswe.
Auncle Austin wo kuri K FM we yashimye cyane ingufu Groove Awards Rwanda itangiranye kuko asanga hari amarushanwa irusha ingufu asanzwe akorera hano mu Rwanda. Havuzwe kandi uburyo habaho Roadshow(Kuzengurukana abahanzi mu ntara bataramira abakunzi babo ),gusa ngo kubera ubushobozi buke ibyo ntibyakunda dore ko no muri Kenya iri rushanwa ryahereye bataragera kuri urwo rwego.
Icyatangaje abantu benshi ni uburyo Umuhanzi Dominic Nick atabonetse mu cyiciro na kimwe mu gihe nawe ari mu bakunzwe.Urutonde ngiye kubasomera ngo twatowe n’abanyamakuru bakora ibiganiro n’inyandiko ku bahanzi ba Gukristo ukaba wakwibaza niba hari icyo apfa n’abanyamakuru ku tamutora. Abahanzi biganje mu byiciro bigera muri bitatu amazina yabo agaruka cyane mur’abo harimo: Patient Bizimana, Simon Kabera, Gaby Kamanzi na Serge Iyamuremye.
Mbere y’uko mbagezaho urutonde rw’abahatana reka mbatangarize ko bamwe mubo twaganiriye bazobereye muby’amarushanwa bakaba barimo kuvuga ko iki gikorwa kiziye igihe gusa ngo uburyo giteguwemo ntibusobanutse neza aho bamwe barimo kunenga akanama (Panel) kakiyoboye kuko nta muntu uzi ibijyanye n’umuziki ukarimo(Nk’umuproducer),ikindi ngo abo twakita nk’aba Judge b’iri rushanwa ngo bari bakwiye kuba ari abantu bafite ibyo bazwiho bifatika muri Gospel Music(Kuba bafite CV zizwi na benshi kandi bamenyereye amarushanwa),gusa kandi hari abandi bavuga ko dukwiye kwakira uko bimeze kose kuko ari itangira,ahubwo ngo bizasubirwemo neza ubutaha kuburyo bufututse kandi buboneye.
Dore Abahatana mu byiciro 13 nk’uko byatangarijwe abanyamakuru
1 UMUHANZI W’UMWAKA
1.a Bahati Alphonse
1.b Eddie Mico
1.c Patient Bizimana
1d.Simon Kabera
1e. Theo Uwiringiyimana
2. UMUHANZIKAZI W’UMWAKA
2a. Aline Gahongayire
2b. Gaby Kamanzi
2c. Goreth Uzamukunda
2d. Liliane Kabaganza
2e. Tonzi
KOLARI Y’UMWAKA
3a. Alarm Ministries
3b. Ambassordors of Christ
3c. Iriba Choir
3d. Jehovah Jireh CEP ULK
3e.Rehoboth Ministries
4 UMUHANZI MUSHYA W’UMWAKA
4a. Bright Karyango
4b. Gloria Uwamahoro
4c. Jimmy Claude
4d. Jimmy Muriho
4e. Serge Iyamuremye
5 INDIRIMBO Y’UMWAKA
5a. Arampagije- Serge
5b. Birasohoye – Bahati Alphonse
5c. Guma muri Yesu – Jehovah Jireh
5d. Menye neza – Patient Bizimana
5e. Mfashe inanga – Simon Kabera
6 INDIRIMBO YO KURAMYA Y’UMWAKA
6a. Iyo ataba wowe – Singiza
6b. Menye neza – Patient Bizimana
6c. Mfashe inanga yanjye – Simon Kabera
6d. Ntawundi nambaza – Sege
6e. Ungirira neza – Gaby Kamanzi
7 INDIRIMBO YA HIP HOPE Y’UMWAKA
7a. Hallelujah – Martin
7b. Har’Umwami – Uncle Sam
7c. Ikindimo – Bright M & Jimmy
7d Rubasha- Karyango Bright
7e. Umucunguzi – Bright Mugabe Patrick.
8.PRODUCER MWIZA W’INDIRIMBO Y’AMAJWI
8a. Dj Folo
8b. Emile
8c. Mastola
8d. Nicolas
8e. Pastor P
9 ITSINDA RIBYINA RY’UMWAKA
9a. Asaph Drama Team
9b. The Blessing Family
9c. Boaneges
9d. Pationate Embassadors
9e. Shining Stars
10 IKIGANIRO CYA GIKRISTO CY’UMWAKA
10a. Gospel Talent Show- Radio Flash
10b. Gospel Time Show- Isango Star Radio
10c. Isangano Gospel Magazine – Radio Isangano
10d. Top Stories – Radio Umucyo
10e. Umuhanzi w’icyumweru – Authentic Radio
11 UMUNYAMAKURU W’UMWAKA KURI RADIO
11a. Ayabba Paulin – Isango Star
11b. Karasira Steven – Radio Umucyo
11c. Ndayishimiye Jean Claude – Authentic Radio
11d. Pasco- Flash FM
11e. Pauline Ndayishimiye- Isangano Radio
12 INDIRIMBO Y’UMWAKA Y’AMASHUSHO
12a. Birasohoye- Bahati Alphonse
12b. Ibyiringiro- Theo ft Liliane
12c. Ntararenga inkombe- Olivier Roy
12d. Real Swagga
12e. Wowe- Gaby Kamanzi
13 URUBUGA RWA GIKRISTO RW’UMWAKA
13a. Agakiza.org – Pastor Desire
13b. Ibyishimo.com - Ibyishimo group
13c. Isange.com – Isange Corporation
14d. Ubugingo.com – Spreaders Ministries
14e. Urugero.com - Urugero Media Group
Mugihe Umushumba w’Itorero ahagaze neza abakristo ayoboye baba bicaye,yaba yicaye bakaba baryamye ,yaryama bakaba basinziriye bari kugona,Kubona Pasitori wasinziriye ni akaga kubo abo ayoboye baba bamaze gupfa.
Matayo 26:36-44 ubwo Yesu yajyanaga n’abigishwa gusenga yabasize bicaye agaruka basinziriye niko kubwira Petero ati “Harya ntimubashije kubana maso nanjye isaha imwe? “ nyuma kunshuro yagatatu yaje kubabwira ngo musinzire noneho muruhuke, kuko batari bazi urugamba barimo kurwana ko bahanganye n’umwanzi satani.
N’uyu munsi aba Pasitori benshi ntibagira gahunda mubuyobozi bw’amatorero bayoboye kuko usanga bakora ibyo nabo batazi.Ibi bigira ingaruka kubo bashumbye nabo ntagahunda bazigera bagira mubuzima bwabo. Pasitori ashaka gusengera iteraniro kuriyobora no kwigisha ,guturisha, no kubara amaturo ngo batayiba,akavuga amagambo menshi kugeza ubwo atakibuka nayo yakoreresheje mabi ubwo bamwe batuka nabakirisito baje gusenga ,iyo umugiriye inama akwita ko uje kumurusha ubwenge ngo ugiye ku mutwara itorero mukaba abanzi no kuguca yaguca mwitorero kuko atazi ibyo akora.
Abashumba b’amatorero bafite ibintu bibiri bagenderaho ariko bakabura kimwe kingenzi ar icyo Umusingi mukuyobora abantu bamwe usanga banamurusha kureba kure ,Abashumba bafite impano z’Imana baragusengera ugakira indwara bakubwira ibizakubaho bikaba,bafite n’umuhamagaro ubasunika bagakora umurimo bashyizeho imbaraga nyinshi ariko ntabumenyi namba bafite.
Ibi ni ukubaka inzu itagira umusingi(Fondation) igihe itorero ryamunaniye azavugango ni abamurwanya bashaka kumwaka abantu mugihe yabuze bwa bumenyi bwamufasha kugira gahunda ihamye aho akoresha za mpano n’umuhamagaro ,yakagombye kumenya abamufasha gushyira mu buryo wa muhamagaro n’ibyo atabashije gukora kuko bwa bumenyi ntabwo afite, ye kwigerekaho imirimo yose aho bimuviramo no kubeshya nta nihane,akaguha gahunda ngo ndaguterefona akibagirwa kubera kunanirwa yakubise hirya no hino .bamwe bari gupfa muburyo butunguranye.
Reka mbagezeho ibyo bintu 7 bituma abayobozi b’amadini batagira gahunda ngenderwaho ibaranga
1.KWIGWIZAHO IMIRIMO MYINSHI AHO YAGATOJE ABO KUMUFASHA MU KUBAHIRIZA GAHUNDA
2.KUVUGA AMAGAMBO MENSHI MU GIHE AYOBOYE GAHUNDA NGO AYOBOWE N’UMWUKA WERA
3.KUTAGISHA INAMA ABO ABONA BAFITE ICYO BAMURUSHA MUNARARIBONYE ZIBARIZWA MU ITORERO RYE
4.KUBESHYA ATABISHAKA NTANAMENYE KO YAKOZE IKOSA
5.UMUNANIRO UKABIJE UTEWE N’IBYO YIGEREKAHO
6.KUTAGIRA AHO YANDIKA GAHUNDA Z’ICYUMWERU AFITE
7.KUTAGIRA UBUMENYI BWAMUFASHA KUYOBORA INTAMA YAHAWE
source: isange.com
Umuyobozi wa rimwe mu matorero ya Pantekote manini cyane muri Amerika ya Ruguru yavuguruje amakuru avuga ko kuvuga mu ndimi bigenda bicika mu matorero ya Pantekote.
Dr. George O. Wood yatangarije ikinyamakuru ‘The Christian Post’ dukesha iyi nkuru ko ikinyamakuru ‘The Associated Press’ giherutse gutangaza inkuru ivuga ko kuvuga mu ndimi “byacitse burundu mu matorero ya Pantekote.” Mu magambo ye, yagize ati “Turacyavuga mu ndimi ku buryo busesuye. Twamye tuvuga mu ndimi, kandi umwizera wese arahamagarirwa gushaka iyi mpano yo kuvuga mu ndimi.” Yakomeje avuga ati “Yego umuntu wese usengera muri Assemblies of God si ko avuga mu ndimi, ariko abo ni bo turi bo.”
Wood kandi yavuze ko ubushakashatsi bwakorewe ku itorero rimwe rimwe muri menshi agize amatorero y’Imana (Assemblies of God) bushobora kugaragaza ko kuvuga mu ndimi byagabanutse, ariko mu by’ukuri nta cyigeze kugabanuka na gito!
Uyu muyobozi wa AG yagize icyo avuga ku makuru yatangajwe na Sarah Parvini ukorera ikinyamakuru The Associated Press, akoherezwa ku mbuga nyinshi za internet. Mu nkuru ye, Parvini yavuze ko amwe mu matorero ya Pantekote, harimo atatu mato yo muri California atakivuga mu ndimi mu gihe cyo kuramya no guhimbaza Imana. Parvini kandi yagaragaje imibare y’ibyavuye mu bushakashatsi, avuga ko ubuyobozi bushobora kuba bubifitemo uruhare.
Mu nkuru yasohoye, Parvini yaranditse ati “Mu nama yabaye muri uku kwezi, ubuyobozi bwa AG bwatewe ubwoba n’icika ryo kuvuga mu ndimi – cyangwa kubatizwa mu mwuka. Ubushakashatsi bwakorewe ku begera kuri 82,000 bugaragaza ko kuvuga mu ndimi byagabanutse ku kigero cya 3%, iki kikaba ari igiteranyo gito cyakozwe guhera mu w’1995 nk’uko imibare itangwa na AG ibigaragaza.”
Amakuru dukesha USA Today aravuga ko Pastor Terry Jones wo muri Leta ya Florida yatawe muri yombi kuri uyu wa 11 Nzeli ubwo yari mu modoka yerekeza muri gare, aho yagombaga gutwikira ibitabo bya korowani. Jones ngo yari yitwaje icyokezo (barbecue) cyuzuye ibitabo bya korowani na essance yo kubitwikisha.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike Pastor Jones yivugiye ko ku wa gatatu taliki 11 Nzeli azatwika korowani 2,998. Buri korowani imwe ngo yashushanyaga abamugajwe n’ibitero by’iterabwoba byo ku wa 11 Nzeli, 2001.
Jones ayoboye itorero rito riri mu mujyi wa Polk County, kandi yashinze umuryango w’ivugabutumwa witwa ‘Stand Up America Now.’ Itorero rye ryatwitse igitabo gitagatifu cy’idini ya Islam muri 2011, umwaka ushize na bwo atera inkunga film irwanya Islam.
Ibyo Jones yakoze byakongeje ubwicanyi mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afghanistan, ariko igisirikare cy’Amerika kimubuza kuzongera gukora bene ibyo bikorwa bihembera urwango kuko bishyira abadiplomates b’Amerika mu kaga.
Vuga imbaraga z’ijambo ry’Imana, kuko rizafasha benshi ndetse n’abatarakira Yesu Kristo nk’Umwami wabo n’Umukiza!
Inkuru dukesha urubuga Uliza Links rukorera mu gihugu cya Kenya iravuga ko umuhanzi w’icyamamare Justin Bieber w’imyaka 19 y’amavuko uririmba mu njyana ya pop yakozwe ku mutima n’ijambo ry’Imana, ubwo Pastor Carl Lentz yabwirizaga mu itorero Hill-Song NYC ku cyumweru taliki 8 Nyakanga.
Ibi bigaragazwa n’amagambo Justin Bieber yiyandikiye ubwe ku rubuga rwa twitter, hari ku mugoroba w’icyo cyumweru, agira ati “Love to my guy @carllentzNYC for the amazing sermon at church this morning. Love you man. I broke down today. Thank (you).”
[…“Ndakuramukije ncuti yanjye Carl Lentz. Urakoze ku bw’ijambo ryiza cyane wigishije mu rusengero mu gitondo. Ndagukunda, uyu munsi nafashijwe. Urakoze.”]
Kuri ubu butumwa yatanze, yongeyeho ifoto ye amwenyura. Ubusanzwe, Justin Bieber amaze igihe agaragaza ko yizera Kristo. Justin kandi yavuze ko Judah Smith uyoboye itorero The City Church ari we mushumba we. Yakunze kandi kugaragara agendana na na Pastor Smith ndetse na Carl Lentz, Smith akaba yarise Bieber “Umusore utangaje.”
The Christian Post
Wari uzi ko umuhanzi w’icyamamare w’indirimbo zo guhimbaza Imana mu hihugu cya Tanzania, Rose Muhando, yavukiye mu muryango w’Abisilamu, akaza kwakira Kristo nyuma y’aho Imana imukirije indwara ikomeye yari amaranye imyaka 3?
Amena iryo banga rikomeye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Kenyan Daily Post, Muhando yagize ati:
Abantu batekereza ko mfite ubuzima bwiza, butangora. Baribeshya cyane! Mu buzima bwanjye nahuye n’imibabaro kuva mvutse, ariko bidatinze biza guhinduka. Nafashwe n’indwara itazwi, mara imyaka 3 ntava ku gisasiro. Uruhu rwanjye rwatangiye gushishuka, ndetse ndwara igisebe mu mutwe kivamo amashyira anuka.
Ababyeyi banjye banjyanye mu bavuzi ba gihanga, ariko birananirana. Bimaze kwanga, banjyanye mu rugo bararyamisha ngo ntegereze kwipfira. Ariko igihe kimwe ari nijoro, ababyeyi banjye bicaye ku nkomanizo z’umuryango w’inzu ya nyakatsi twari dutuyemo, bishosoka ko batekerezaga ku maherezo y’umwana wabo, umucyo umurika cyane upfumura igisenge winjira mu nzu. Muri uwo mucyo hasohotsemo ikiganza cyera, kirimo inkovu maze gikora kuri cya gisebe.
Nyuma y’ibyo, ijwi rituje ariko ryuje ubutware riravuga riti “Ndi Yesu. Ndagukijije. Byuka ujye kunkorera.” Umucyo wahise ubura. Muhando avuga ko yahise asanga ababyeyi be yiruka ngo ababarire ibyo ibimubayeho. “Ndakize. Ndakize!” Baratangaye cyane, kuko hari hashize imyaka 3 ntabasha kwibyutsa mu buriri.
Sinari nzi Yesu uwo ari we. Ngeze mu mwaka wa 7 w’amashuri, rya jwi ryongeye kunzaho rigahora rimbwira nk’ubwa mbere, rimbwira gukorera Yesu. Nashatse kujya mpunga bagenzi banjye twiganaga, kugira ngo batazumva ijwi ryavuganaga nanjye.
Ku wa gatanu wera, narabatijwe. Hari nka saa cyenda z’amanywa. Nk’uko Yesu yavuze ati “Birarangiye” ubwo yabambwaga, iryo ryabaye itangiriro ry’ubuzima bwanjye bushya.
Ntuye mu mujyi wa Dodoma hamwe n’abana banjye batatu. Imfura yitwa Gift Sheheba, bucura akitwa Maximillian. Bombi bakunda kuririmba. Uwa kabiri yitwa Nicholas Winton, we aratuje akunda gusenga gusa.
Rose Muhando ni umubyeyi w’abana batatu, ariko yasezeranye ko atazongera gushaka umugabo kuko ubuzima bwe yabweguriye Imana.
The Kenyan Daily Post
Pastor uyoboye itorero rinini muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba n’umwanditsi Rick Warren aragenda yongera kugaragara imbere y’imbaga buhoro buhoro.
Nyuma y’amezi atanu umuhungu w’umuhererezi wa Pastor Rick witwaga Matthew Warren yirasiye agahita yitaba Imana, ubu noneho Rick n’umufasha we bagaragaye kuri CNN mu kiganiro yagiranye na Piers Morgan kuri uyu wa kabiri taliki 17 Nzeli guhera saa tatu z’ijoro, avuga ku bwicanyi bukoreshwa imbunda. Muri iki kiganiro, Rick yibanze ku bwicanyi buherutse gukorerwa aho amato y’Amerika aparika mu mujyi wa Washington DC. Rick yavuze ko akimara kumva ubwo bwicanyi “yahise akubita ibipfukamiro hasi, agasengera imiryango yabuze ababo ndetse n’abakomeretse.”
Nyuma y’aho bapfushirije umwana w’umuhererezi wirashishije imbunda yaguriye kuri internet, Rick n’umufasha we Kay bakomeje kuvuga ububi bw’ubwicanyi bukoreshwa imbunda. Abajijwe niba yaracitse intege mu kwizera kwe nyuma yo kugwirwa n’ayo mahano, Warren yashubije Morgan ati "Sinigeze ncika intege mu kwizera kwanjye, ahubwo nabifashe nk’umugambi w’Imana. imana nta mugayo ifite ku bijyanye n’urupfu rw’umwana wanjye. Umwana wanjye yarapfuye, ni we wabihisemo."
Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda LifeWay bugaragaza ko 53% by’Abanyamerika bizera ko amatorero akwiriye guhagurukira kurwanya ubwiyahuzi muri Amerika. Hafi kimwe cya kabiri cy’abavugabutumwa (48%) bizera ko uburwayi bwo mu mutwe bukomeye bwakizwa n’amasengesho no kwiga ijambo ry’Imana gusa, ariko 60% bo bakavuguruza iki gitekerezo.
Rick n’umufasha we batangiye campaigne nshya yo guhumuriza ababana n’uburwayi bwo mu mutwe bukomeye. Kay Warren yagize ati "Ni iby’umumaro ko abantu bamenya ko hari ibyiringiro kandi ntibacike intege, batitaye ku byababuza ibyiringiro.
ChurchLeaders.com
Kuri iki cyumweru kuri Serena Hotel mu masengesho y’abayobozi b’amatorero , Pasitori Mutesi Maggie Mugisha uyoboye Gates of Heaven yatangajwe no kubona umunyamahanga ari hagati mu bashumba kandi ntawe aziranye nawe ufite Itorero hano mu Rwanda w’umunyamahanga(umuzungu).
Pastor Maggie akibivuga uyu mu Rev.Pasitori Chris waturutse mu gihugu cy’ubwongereza yahise ababwirako afite ubutumwa yahawe mbere yo kuza mu Rwanda ko We kumwe n’itsinda basengana ngo Imana yababwiye ko igihugu agiyemo ko aricyo ububyutse bugiye guturukamo icyo gihugu akaba ari Rwanda none ati “None nsanze muri mu gikorwa cyo guhuza abashumba bayoboye amatorero"
Pasitori Maggie uyoboye Amarembo y’Ijuru (Gates of Heaven Ministries) akomeza akangurira abayobozi b’ amatorero ko nibagira ubumwe Imana izasuka ububyutse kw’itorero ry’u Rwanda bakabona kubujyana ku Isi yose,Pastor Maggie yasobanuye uko yahamagawe mugihe kigoranye none akaba abonye umukomeza ku bw’uyu murimo utoroshye wo guhuza abanyacyubahiro (VIP) mur’uyu murimo w’Imana.
Pasitor Maggie Mutesi uyoboye Gates of Heaven Ministries yakomeje asobanura uko Imana yamweretse uburwayi bugiye kwica abantu mu buryo butunguranye kandi imwereka n’umuti,ati "Tumaze kubona n’ingero zigera kuri enye aho abantu bapfa mu buryo butunguranye hano mu Rwanda n’abaganga bataramenya ubu burwayi ubwo aribwo.
Pastor Maggie akomeje agira ati umuhanuzi uhanura intambara ntanerekane umuti w’intambara aba ari muhanuzi nyabaki? Nyakubahwa Perezida Kagame yakoze byinshi mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, ibisigaye ni iby’itorero mu kuzana ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu no mw’itorero"
Abashumba baba bose baciriye bugufi Imana,bakarambarara hasi kubwo kuyiha icyubahiro
Ntitwasoza iyi nkuru tudakanguriye abashumba b’amatorero yo mu Rwanda badashaka gufatanya n’abandi kubaka ubumwe bamenye ko nta bubyutse buzaza mu gihugu buzanywe n’itorero rimwe niyo ryaba rinini gute,ikindi nuko abashumba bari bahateraniye basengeye igihugu bahagaze mucyuho cyabanyarwanda bose aya magambo aboneka muri Ezek 22:30, mw’isengesho ryayobowe n’umuvugabumwa Sebakara Sandral wavuze ko imana abanyarwanda basengaga harimo imandwa zakomeje gukurikirana igihugu cy’urwanda,no gusabira imbabazi abanyetorero ibyaha bikorerwamo.
By RUGAMBA Ernest/isange.com
Umukobwa wa Nelson Mandela, igikomangoma Zenani Mandela-Diamini ubu uhagarariye ambassade y’Afurika y’Epfo muri Argentine, akunda se cyane, umukambwe w’imyaka 95 y’amavuko ubu urimo guhangana n’uburwayi bwugarije ubuzima bwe.
Kuri uyu wa 16 Nzeli ubwo Zenani n’abakobwa be 2 ari bo Zaziwe na Swati baganiraga n’ikinyamakuru The Christian Post, Diamini yatanze ikiganiro afite ishema ryo kuba ari umukobwa wa Mandela. Avuga ko se
yabwirije ubutumwa bwiza, yagize ati “Ntekereza ko data yabwirije ubutumwa bwiza bw’amahoro n’ubwiyunge. Data mu kwizera kwe yakomeje kugaragaza ko iyo hari amahoro n’ubwiyunge ibintu byose binesheka. Ntekereza ko uyu ari umugabane munini w’umurage yadusigiye.”
Nelson Mandela ni igihamya cy’ukuri ko kwizera Imana byafasha umuntu kunesha abanzi be. Uyu mukambwe yigeze kwandika ati “Ibintu bikomeza kugaragara nk’ibidashoboka kugeza igihe bishobokeye!”
Umwuzukuru we Swati Manaway yatangarije The Christian Post ati
“Ntekereza ko sogokuru n’abandi bantu benshi baharaniye gukuraho apartheid babigezeho. Icyo bashakaga kwigisha ni: ubwigenge, kwihanganirana no kubabarira. Ibi ni ibintu abantu banyuramo mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ubuzima bwe bwose yabuhariye kurengera ikiremwa-muntu.”
N’ubwo umukambwe Mandela yanyuze mu bigeragezo byinshi, ntiyigeze acogora mu kwizera kwe cyangwa ngo atezuke ku nzozi zo kuzana ubumwe mu gihugu cy’Afurika y’Epfo.
Uyu muryango wa Mandela washimiye ababafashe mu mugongo muri aya magambo: “Turashimira abatuye isi ku bw’ubufasha bwabo, n’urukundo, n’ubwitange bagaragarije data n’umuryango wacu muri rusange. Turashimira kandi abadusengeye bose.”
Jose Luis de Jesus Miranda uyobora ihuriro 666 rirwanya Kristo ryibumbiye mu idini ‘Growing in Grace’, wiyita Yesu Kristo yongeye kugaragara muri video yasohotse mu cyumweru gishize. Intego yo kugaragara kwe ngo ni ukugira bgo ahinyuze ikinyoma ku bijyanye n’urupfu rwe cyasakaye kuri internet mu kwezi gushize, ubwo umugore we yatangazaga ko yaguye mu bitaro bya Texas azize cancer.
Miranda uvuga ko adapfa akanavuga ko ari Antichrist, abwira abayoboke be kwiyandikaho (tatouage) umubare 666 ku biganza, nk’ikimenyetso cy’uko bamwizera.
Josefina Torres wahoze ari umufasha wa Miranda, akaba yaritabye Imana ku wa 8 Kanama yatangaje muri video ye ko iby’urupfu rw’umugabo we Miranda yabibwiwe na bamwe mu bayoboke b’idini ye.
Muri video ye yakorewe muri Texas, Miranda yavuze aya magambo ahinyuza urupfu rwe, ati “Meze neza bidasanzwe, mfite ubuzima budasanzwe, meze neza rwose! Abantu benshi uhereye muri Espagne ukageza muri Amerika yo hagati n’iy’Epfo no mu bindi bice by’isi bavuga ko napfuye nk’inyamaswa zitagira ubwenge.”
Mu gihe uwahoze ari umufasha we yatangaga ubwo buhamya, Miranda ntiyashatse kwigaragaza mu ruhame ngo abivuguruze, ahubwo idini rye ‘Growing in Grace’ rifite icyicaro muri Florida ni ryo ryavuguruje ayo makuru.
Icyongeye kuri ibyo, umuyobozi w’iryo dini yasabye itangazamakuru mpuzamahanga mu gihe cy’amateraniro gutangariza abantu ko Miranda ari muzima, ashishikariza abari aho gukomeza kwizera Bibiliya ivuga ukuri ku byerekeye Miranda nk’uko bihamywa n’abayoboke be.
The Christian Post
Korali Kinyinya irategura Launch ya Album Video (Remix), Volume yayo ya 1. Iyi Launch izaba ku wa 29/09/2013 guhera saa munani z’amanywa kuri Christian Life Assembly [CLA] i Nyarutarama.
Korali Kinyinya ibarurirwa mu itorero rya ADEPR Paroisse Kinyinya, Itorero ry’akarere ka Gasabo, Ururembo rw’umujyi wa Kigali. Muri iki gitaramo cyo kumurika Album yabo, Korali Kinyinya yabateguriye indirimbo zayo nyinshi zo hambere kandi zikoze neza nk’uko abakunzi bayo bagiye babyifuza.
Iyi Korali izaba iri kumwe n’abahanzi ku giti cyabo aribo MUGABO Vénuste [TWIGIYE KU BIRENGE BY’ABATUBANJIRIJE] na MURWANASHYAKA Faustin [ADEPR PAROISSE GASAVE]. Tuzaba kandi turi kumwe n’umwigisha w’ijambo ry’Imana ukunzwe cyane Pasteur Habyarimana Désiré.
Ku bifuza kuhamenya neza, iyo uvuye ku Gishushu werekeza i Nyarutarama, ugenda nka 500m ukabona umuhanda wa kaburimbo ushamikiye ku muhanda munini akaba ari wo umanukamo iruhande rwa Hotel Suites ugahita ubona urwo rusengero hepfo gato.
Mwese murararitswe!
Umugore utuye mu mujyi wa Memphis yafashe ubushungu kubera umwana we w’umukobwa w’imyaka 10 wabujijwe uburenganzira bwo gukora umukoro we ku Mana nk’insanganyamatsiko yihitiyemo.
Uyu mukobwa muto w’imyaka 10 witwa Erin Shead wo mu mujyi wa Memphis, Tennessee yabwiwe na mwalimu we ko atagomba guhitamo Imana ngo abe ari yo nsanganyamatsiko yandikaho mu mukoro we. Erin Shead wiga ku kigo Lucy Elementary kiri mu mujyi wa Millington, Tenn. yabwiwe na mwalimu we guhitamo ikintu akunda ngo abe ari cyo yandikaho, umwana na we ni ko guhitamo Imana. Uyu mwana yakoze igishushanyo gisobanura impamvu Imana ari yo ashyize imbere. Imwe muri izo mpamvu umwana yatanze yari iyi ngo "Imana ni yo itumye mbaho muri iyi si!"
Uyu mwana w’imyaka 10 yakomeje agira ati "Nkunda Imana na Yesu, kandi Yesu ni Umwana w’Imana watumwe mu isi. Imana ni yo nkunda, sinshobora kuyanga. Izakomeza gufata umwanya wa mbere mu buzima bwanjye."
Umwarimu wa Erin amaze kubona ko uyu mwana yanditse ku Mana, yahise amubwira ko atemerewe kwandika ku nsanganyamatsiko y’Imana. yahise amusaba kongera gutangira, agahitamo indi nsanganyamatsiko y’ikintu akunda uretse Imana. Mwalimu w’uyu mwana kandi yamubwiye ko uwo mukoro we utagomba kubikwa hamwe n’umutungo w’ikigo, ahubwo ko agomba kuwutahana.
Erin amaze kubuzwa kwandika ku Mana, ngo yahise ahitamo kwandika kuri Michael Jackson maze ngo umwalimu ni ko kwemera umukoro we.
Nyina w’uyu mwana Erica Shead amaze kumva ibyabaye ku mwna we, byamubabaje cvane. Iyi nkuru yahise ayigira kimomo, avuga n’uburyo arakariye ikigo umwana we yigagaho kuko cyamuvanguye mu bandi gishingiye ku myizerere ye.
The Christian Post
Nk’uko bitangazwa na Bill Graham umuvugabutumwa mu muryango w’Ivugabutumwa rikorerwa kuri Interineti witwaThe Billy Graham Evangelistic Association (BGEA) ngo abantu basaga Miliyoni 3 bamaze kwatura bavuga ko Yesu Kristo ari Umwami n’Umukiza mu gihe bamwe bavugako Interineti ikorerwaho ibyaha gusa ndetse hakaba hari abadakunda kuyikoresha kubera iyo mpamvu, Bill Graham siko abibona..
Bitewe n’umusaruro babona bifitiye Isi muri rusange harimo kuba benshi bamaze kubona ibyiringiro muri Kristo Yesu, John Cass Umuyobozi w’uwo muryango w’ivugabutumwa ryo kuri Interineti BGEA avuga ko badateze kuzabireka na gato.
Urwo rubuga SearchForJesus.net rukorerwaho iryo vugabutumwa rusurwa n’abasaga Miliyoni imwe ku munsi nk’uko John Cass abivuga. John Cass avuga ko bajya bategura ibiterane ku bantu babibasabye kubwo gukwirakwiza ubutumwa bwa Kristo.
Bimwe mu bibazo abasura urwo rubuga baba bibaza harimo nko kubaza ngo, Ese ndakunzwe, Ese hariho Imana, Kuki naremwe, n’ibindi. Ibibazo byose niko bisubizwa bityo benshi bakayoborwa inzira y’agakiza.
Uyu muryango w’ivugabutumwa BGEA ukaba waritiriwe Bill Graham kubera imyaka myinshi amaze mu murimo w’Imana isaga 60, BGEA washinzwe muw’2011 ubu ukaba ukorana na PeaceWithGod.net nawo ugamije guha abatuye Isi amahoro atangwa n’Imana .
Inkuru dukesha isange.com
Uyu mukobwa Mukamugema Mariya uba mu Itorero rya EAR muri Diyosezi ya Butare,afite imyaka 38 ariko afite ubumuga bwo kuba mugufi mu buryo bukabije kuko afite uburebure bwa santimetero nka mirongo itanu gusa ariko ngo ibyo ntibishobora kumubuza guhimbaza Imana.
Uyu Mukamugema Mariya yagiranye ikiganiro na Isange.com ayitangariza ko yavutse nk’abandi bana ariko aza kugira ikibazo cyo kuvuka afite uburebure butamenyerewe,aza no kugira ingorane nyina umubyara nawe,aza gupfa ariko uyu mwana hatekerezwa kumuhambana na nyina,ariko kuko yari muzima Imana ikinga akaboko ntibamuhambana na nyina .
Nyuma yo gukura mu bitekerezo kuko afite ubu bumuga bwo kuba mugufi bikabije,yaje guhitamo kwiyegurira Imana ikintu cyatumye ahita akira ubwihebe,maze Imana ihita imuha umuhamagaro ukomeye wo kuba umubwirizabutumwa w’ubushake,none ubu Mukamugema Mariya yirirwa azenguruka igihugu abwiriza ubutumwa bwiza bwa Christo.
Mukamugema Mariya Ni umuntu mugufi ku buryo iyo arimo kubwiriza,abenshi bamuhagarika ku meza,Imana ikaba imukoresha mu nsengero zitandukanye. Mu muryango w’abana cumi na babili avukamo niwe wenyine wagize ikibazo cyo kuba mugufi bene kariya kageni.
Mariya Mukamugema yemera ko akiri inkumi kandi ko Imana ibikoze ikamuha umugabo yumva bitamutungura kuko azi ko ari muzima nk’abandi bakobwa bose. Mu kiganiro twagiranye,yatubwiye ko yabaye imbata y’inzoga cyane,ariko Imana iza kumuhamagara ngo kandi ngo ubu afite ibyiringiro bifite ubugingo akabihera ku ngero nyinshi nkaho atigeze ajya mu ishuri Imana ikabimwiyigishiriza.
Inkuru ya isange.com
Umustar wabaye icyanmamare mu njyana ya Reggae Robert Nesta Marley (Bob Marley) wavukiye mu gihugu cya Jamaica mu w’1945, bivugwa ko yavuye mu idini ya Rastafarianism akakira Kristo nk’Umwami n’Umukiza mbere gato y’uko apfa. Ibi ngo abisangiye na bagenzi be nka Bettie Page, Brian "Head" Welch na Bob Dylan na bo bakiriye Yesu Kristo.
Bob Marley wibukwa ku wa 6 Gashyantare, ubu umunsi we w’amavuko wijihijwe muri uyu mwaka ku ncuro ya 68 (Feb. 6. 2013).
Robert Nesta Marley ni we ukeshwa gukwiza injyana ya Reggae ku isi yose. Nesta kandi azwiho kuba yari mu idini ya Rastafarian, bisobanura ko yasengaga Umwami w’abami wa Ethiopia Haile Selassie I nka Mesiya. Abuna Yesehaq, archbishop w’itorero The Ethiopian Orthodox Church witabye Imana mu w’2005 yatangaje ko Marley yabatijwe mu mwaka wabanjirije uwo yapfuyemo azize indwara ya cancer.
Robert Nesta Marley/Photo Archives
Umustar uzwi cyane ku njyana ya Rock Robert Allen Zimmerman (izina ry’ubuhanzi ni Bob Dylan) yakiriye Kristo avuka ubwa kabiri mu myaka ya za 1970, ari na bwo yahise ahohora album 2 za Gospel yise "Slow Train Coming" na "Saved."
Kwakira Kristo kwa Dylan ntikwamenywe na benshi, ni cyo cyatumye John Lennon ahimba indirimbo yise "Serve" Yourself ubwo Dylan yatsindiraga igihembo Grammy Award, yasohotse kuri album yiswe "Gotta Serve Somebody." Mu w’2012, nyuma y’imyaka myinshi abantu bibaza niba koko yarakijijwe, Dylan ngo yongeye guhamya ko acyizera Yesu.
(PHOTO: REUTERS/ROBERT GALBRAITH)
Bettie Mae Page wavukiye mu mujyi wa Nashville, Tennessee yatangajwe mu kinyamakuru The Los Angeles Times mu w’2006 nk’Umukristo "wavutse ubwa kabiri." Page ngo yari yarimariye mu kwiga Bibiliya, ndetse ngo aza no gukora mu biterane by’umuvugabutumwa Billy Graham. Page watangiye umwuga we w’ubuhanzi nyuma y’uko arushinze mu w’1943, ngo yakiriye Kristo mu w’1959. Abakurikiranye iby’ubuzima bwe bavuga ko kwizera kwe kwatumye atera umugongo iby’isi, ndetse n’ubuzima bwe bwa mbere bugahinduka.
(PHOTO: WIKIMEDIA COMMONS/CMG WORLDWIDE)
Brian Phillip Welch, umwe mu bashinze orchestra yiswe Korn akaba yaranayicurangiraga guitar, yatangaje ku mugaragaro ko avuye muri iyo groupe kuko yari "yarahisemo Umwami Yesu Kristo nk’Umukiza we, anavuga ko kuva ubwo azajya aririmbira uwo mwami." Welch kandi yavuze ko umwana we w’umukobwa ari we umuteye kureka ibiyobyabwenge n’ubusambanyi bwakongezwaga n’umwuga we w’umuhanzi. Mu w’2012, Welch yatanze ubuhamya bwe ubwo yongeraga kumurika album ye “I Am Second”.
(PHOTO: I AM SECOND VIA THE CHRISTIAN POST)
Icyamamare mu njyana ya Pop Richard Melville Hall (Moby) yagurishije albums miliyoni zisaga 20 ku isi yose, ndetse akorana n’abahanzi nka The Smashing Pumpkins, Michael Jackson, Daft Punk, Britney Spears n’abandi. Mu kiganiro Moby tatanze mu w’2003, yavuze ko ubwo yasomaga Isezerano Rishya mu w’1985 ari bwo "yamenye ko Kristo yavuye mu ijuru." Mu bindi biganiro yagiye atanga, yavuze ko akunda Kristo kandi amufata nk’Imana.
Moby - (b. 1965)
Source: The Christian Post
Umukinnyi ukomoka muri Leta ya Minnesota wakinaga mu ikipe ya Vikings yasezeye mu ikipe mu kwezi gushize avuga ko igihe yakoreshaga mu mupira w’amaguru ashaka kugikoresha yegerana n’Imana ndetse n’umuryango we kuko ngo umupira watumye amara imyaka 4 ataboneka mu rusengero.
Mu kiganiro yagiranye na USA Today Sports, Christian Ballard yagize ati "Sinari nkibasha kwita ku mugore wanjye, no kwita ku muhungu wanjye, no kubana na bene Data. Ariko ubu ndahamya ko hamwe no gusezera muri NFL ndabona ko byoroshye gukora ibyo byose kuko mfite igihe cyo kubikora."
Uyu musore w’imyaka 24 yegereye umutoza w’ikipe Vikings Leslie Frazier mu kwezi gushize, amubwira ko shaka gusezera mu ikipe ku "mpamvu ze bwite." Ballard rero yahise yerekeza aho avuka mu mujyi wa Lawerence, Kansas arongora umukunzi we Victoria Hallenback.
Ikibabaje ngo ni uko kuri uyu wa kane, nyuma y’ibyumweru bike nyuma yo kurushinga yatawemuri yombi we n’umufasha we bazira gufatana mu mashingo. Ballard yamaze hafi umunsi wose mu kasho. Ushinzwe umutekano mu karere yahanaguye icyaha kuri Ballad, kuko ngo nta wakomerekeje undi hagati ye n’umugore we kandi ngo bombi bakaba barenderanije.
Ballard ntiyatangaje byinshi kuri ub ubushyamirane hagati ye n’umugore we, ariko yavuze ko hari byinshi agomba gukosora kugira ngo arusheho kubera umukunzi we Hallenback umugabo mwiza, no kubera umubyeyi mwiza umuhungu we w’imyaka 3 Reeve, yabyaye atarashakana na Hallenback.
Yagize ati "Sinavuga ko byose bigenda neza kuko nasezeye muri NFL, si ko biri. Ikigaragara ni uko hari byinshi ngomba gukora nk’umugabo n’umubyeyi."
The Christian Post
Papa Fracis wa mbere, yasabye abagize Kiliziya Gatorika kudatwarwa n’inyigisho zisa n’iza kera zituma abantu baciraho iteka abagabo baryamana n’abandi bagabo kimwe n’abagore bakuramo inda ngo kuko byatuma Kiliziya isenyuka mu buryo butunguranye.
Nk’uko urubuga rwa Al Jazeera rwabyanditse, ibi Papa yabitangarije ikinyamakuru cyo mu Butaliyani, aho yagize ati : “Kiliziya imaze iminsi iremereza utuntu tutagakwiye kuremera, itinda cyane ku mitekerereze yo kureba hafi.”
Yatangaje kandi ko abapadiri bagomba kuba abantu badakonje ahubwo bakaba abantu bakirana abandi urugwiro. Akaba asanga kuba Padiri ngo atari ukwiyica ngo ahubwo ari ahantu hagufasha kuba mwiza kurushaho.
Iki gitekerezo cy’uko abagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina bakwiye kwakirwa nk’abandi bakirisitu, cyakiranywe ibyishimo byinshi n’abakirisitu bakeneye impinduka.
Gusa ibi ntabyumva kimwe n’abagendera ku mahame ya kera, bamushinja kuba atarabasha gukemura ku mugaragaro ibibazo byasizwe na Papa Benoit XVI.
Ibi bije nyuma y’aho uyu mu Papa atangarije ko ashaka gushyiraho impinduka zitandukanye zirimo guha abagore umwanya wo kugira uruhare rufatika mu bikorwa bya kiliziya, n’ubwo bikiri kure kuba bahabwa uburenganzira bwo kuba baba aba padiri.
igihe.com
Imvura nyinshi n’umuyaga byasenye urusengero rw’abapentekoti (ADEPR) mu murenge wa Cyeru, Akarere ka Burera rugwiriye abakirisitu bari basigaye mu rusengero nyuma y’amasengesho ruhitana 5 abasaga 10 barakomereka nk’uko Polisi yabitangaje.
Abaturiye hafi y’uru rusengero babwiye IGIHE ko imvura n’umuyaga byari byinshi, byasanze abari abasigaye nyuma y’amateraniro yo kuri iki Cyumweru taliki ya 22 Nzeri 2013, basigaye mu masengesho yihariye, abandi benshi bari bamaze gutaha.
Umwe muri bo yagize ati “Amahirwe yahabaye ni uko umuyaga n’imvura nyinshi cyane byatangiye kumanuka hari abakirisitu bamaze gutaha ahagana saa saba z’amanywa.”
Umuvugizi wa Polisi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CSP Francis Gahima, yatangarije IGIHE ko igisenge cy’urwo rusengero cyagurutse ibikuta byubakishijwe amatafari ya rukarakara nta sima biba bigwiriye korali imwe yari isigaye mu rusengero igizwe n’abantu bagera kuri 25.
Gahima yakomeje avuga ko abantu 11 bakomeretse bikabije bajyanwe ku bitaro bikuru bya Butaro, abakomeretse byoroheje 3 basigaye ku kigo nderabuzima cya Kirambo. Abandi bake ni bo bavuyemo bakiri bataraga kuko ibikuta byageze hasi bamaze kugera hanze.
Urusengero rwari rumaze imyaka ibiri gusa rwubatswe rukaba ruguye, Polisi yaboneyeho kugira abayobozi b’insengero n’abaturage bubaka amazu muri rusange kujya babanza gukora inyigo y’uko bubaka n’aho bubaka, kuko bigaragara ko hari abadaha agaciro amazu bubaka ugasanga baragerekeranya amatafari gusa nk’uko uru rusengero rwari rumeze.
Yagize ati "Uru rusengero nta nkingi rwari rufite, kandi abubatsi bagerekeranyije amatafari gusa nta sima irimo.Umuyaga wahise uhirika impande zombi zarwo. Bityo, buri wese ugiye kubaka akwiye kujya amenya ko igikorwa cye gifite inyungu n’ingaruka bitewe n’aho kiri byanatuma buri wese akwiriye gukora inyigo mbere."
igihe.com
Umuhanzi akaba n’umuvugabutumwa, Jean Paul Samputu, yanenze bikomeye abavugabutumwa yita ko bahora barwanira ubuyobozi mu madini n’insengero nyamara mu mitima yabo atari abakristu.
Ubu butumwa Samputu yabutanze abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, aho yanditse agira ati “Wifuje kuba Padiri uramuba, wifuza kuba Pasiteri uramuba, wifuza kuba Musenyeri uramuba, wifuza kuba Apotre uramuba… None kuki utifuza kuba umukristu ?”
Umuhanzi Smaputu atanga ikiganiro i Liban nk’intumwa y’Amahoro
yagize ati “Mu bushakashatsi mpora nkora kuva ku mahano yabaye muri Jenosode yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’ibindi, nsanga iyo Abanyarwanda tuza kuba abakristu nyabo batari ku izina, nta Jenoside yari kuba ; nyamara abitwaga abakristu bahindutse abanyamoko bakora ibitajyanye n’ubukirisitu biyitiriraga ; wasangaga umukuru w’Itorero ariwe ufata iya mbere mu kwica intama ze. None se wavuga ko umushumba cyangwa umukuru w’Itorero wakoraga ibi yakwitwa umukristu ?”
Yongeyeho ati “Reka da ! Tuvuge ubu, dufate urugero ejobundi muri ADEPR, abitwa abashumba bagombye kuragira intama no kuba intangarugero y’ubukristu nyabwo, berekanye ko nubwo bitwa abashumba ibikorwa byabo byerekanye ko atari abakristu ndetse biba ngombwa ko bajyanwa mu ngando kugororwa ; Ngaho, wambwira ko Umukirisitu cyangwa Umushumba yagakwiye kujya kwigishwa uko agomba kwitwara mu buzima ? Urumva se ntari nkwiye kuvuga aya magambo ? Uru ni rumwe mu ngero rwatuma buri wese yibaza kuri iki kibazo.”
Samputu akomeza ashimira abatekereje kubajyana mu ngando kuko byibura babibukije uko bagomba kwitwara nk’abakristu. Uyu muhanzi kandi yashimangiye ko nubwo bimeze gutya atari bose bagaragaraho kuba atari abakirisitu ba nyabo.
Ati “Iyo mvuze ngo yewe padiri, pasiteri, musenyeri, apôtre n’abandi igihe kirageze ngo mube ‘abakirisitu’ simba nshatse kuvuga ko abapasiteri bose cyangwa abasenyeli bose atari abakirisitu. ariko dukurikije ibigaragara hanze aha kandi ugasanga abantu baraceceka gusa, nk’umuvugabutumwa ntiwaceceka nta n’icyo waba ukora utabivuzeho ngo twikubite agashyi. Usanga bamwe muri bo ari abakirisitu ku izina gusa, ntibashyira mu bikorwa amahame y’ijambo ry’Imana nk’uko Bibiliya ibivuga”.
Samputu kuri ubu ukubutse mu Buholandi aho yatanze ikiganiro ku mahoro, kubabarira n’ubwiyunge, akomeza atangaza ko igihe kigeze ngo ibikorwa by’umukristu bisumbe izina gusa.
Umuhanzi Samputu mu nama mpuzamahanga y’Amahoro n’’ubwiyunge ; aha yari ari muri bane basabwe kugira ijambo babwira Isi
Ubwo twaganiraga akaba yagize ati “Nifashishije umurongo wo muri Bibiliya muri Yohani 13:35 aho Yesu abwira intumwa ze natwe twese ati ‘Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye : Nimukundana’”. Yongerho ati : “Ese uko mubibona cyangwa mubikurikirana hanze aha turakundana ?”
Samputu ati “ko abitwa ko ari abashumba n’abakuru b’amatorero, intego yabo yambere yakabaye kwigisha urukundo, bamwe muri bo ubwoba bakaba batarufite abo bigisha bazamera gute ? Bazera imbuto ki ? Bazabaha se icyo batagira ?”
Uyu muhanzi Samputu yashoje avuga ko abantu bagombye kuba abakristu cyangwa kwifuza kuba abakristu mbere yo kwifuza kugira inshingano runaka mu madini kuko inshingano ya mbere yakabaye iyo kuba Umukirisitu ibindi bikaziraho.
Aha akaba ashimangira ko abantu bakagombye kuba icyaremwe gishya kuruta icyo wakwiyitirira icyo aricyo cyose.
Ati “Usanga umuntu aba umututsi kurusha uko ari umukirisitu, cyangwa ari umuhutu kurusha uko ari umukirisitu, cyangwa ari umunyedini runaka kurusha uko ari umukirisitu. Iyo uri umukirisiti, uba uri icyaremwe gishya, ibyo byose biba bivuyeho yewe n’ubunyarwanda bwavaho ukaba umukirisitu gusa”.
source igihe.com
Umuhanzikazi Dorcas wamenyekanye cyane mu minsi yashize ubwo itsinda The Blessed Sisters ryasohoraga album yabo ya mbere yiswe GIRA INTEGO aranyomoza amakuru aheruka kumuvugwaho ngo ko yaba yarahinduye idini.
The Blessed Sisters
Ni nyuma yuko arangije amashuri ye yisumbuye, akaba yarakundaga kugaragara afite umusatsi udefirije ku mutwe ariko muri iyi minsi akaba agaragara afite umusatsi wa naturelle.
Mu kiganiro twagiranye nuyu muhanzikazi, yadutangarije ko akiri mu itorero rye rya EAR. Tumubajije impamvu asigaye afite umusatsi wa naturelle ndetse no kuba asigaye afie imwe mu myitwarire iranga abakobwa bo mu itorero ADEPR, yadutangarije ko abona ari byo bimunyuze.
Yagize ati “Jye kuba narakase umusatsi nta ho bihuriye no kuba nahindura idini kuko ndacyari umu Anglican. Naho kugaragaza imico nkiya ADEPR ni uko mbona ari byiza kandi nta cyo bintwaye. Ni byo bimpesha amahoro.”
Yadutangarije kandi ko muri iyi minsi bafite projet nyinshi, ati: “Icyo natangariza abakunzi bacu nAbanyarwanda muri rusange ni uko twasaga n’aho duhuze bitewe n`amasomo, ndetse twari turi gutegura ubukwe bwa mukuru wacu Peace. Gusa muri iki gihe tubahishiye byinshi harimo ibitaramo bitandukanye ndetse na Album yacu ya kabiri.”
Festus Tulikumwe
Pastor wungirije muri California yatawe muri yombi aregwa gufata abagore bagera kuri 20 ku ngufu mu myaka 8 ishize.
Jorge Juan Castro w’imyaka 54 yakoze umurimo nka Pastor wungirije n’umujyanama mu itorero Las Buenas Nuevas riri mu mujyi wa Norwalk, Ca. Muri Mata ni bwo yasimbuwe na mugenzi we ubwo yajyaga mu kiruhuko, ariko ngo abagore bagera kuri 20 batangira kumurega ku buyobozi bw’iryo torero ko yabafashe ku ngufu, na bwo ni ko kubishyikiriza police.
Nk’uko bitangazwa n’igipolisi cya California, Castro aregwa ko yabwiraga abo bagore ko arimo kubakiza kutizera.
Capt. Robert Esson yatangarije The Los Angeles Times ati “Yababwiraga ko ibiganza bye bikiza, akitwaza iyo turufu maze akabashoka. Yabangizaga nkana, kandi akababwira ko nibaramuka babibwuye bene Se basengana bazabaha urw’amenyo.”
Police yabanje kugorwa cyane no gutahura ibi birego biregwa Castro, kuko abo bagore batinyaga gutanga amakuru y’imvaho y’ayo mahano yabagwiriye. N’ubwo bagize imbogamizi y’ururimi (kuko abenshi muri bo bavugaga Icyesipanyolo), police yaje gutahura ko batinyaga guhanwa n’amategeko kuko benshi muri bo bari mu gihugu ku buryo butemewe n’amategeko. Police kandi yatekereje ko Castro yabakangishaga icyo, biigatuma abacecekesha.
Sgt. Al Garcia ushinzwe umutekano w’inzirakarengane mu mujyi wa Los Angeles yatangarije ikinyamakuru The San Gabriel Valley Tribune "Uwabafataga ku ngufu amaze kubakorera ayo mahano yabakangishije ko azabatanga mu buyobozi. Yabakangishaga kandi ko azabashyira ku karubanda bagahabwa urw’amenyo."
Nyuma y’iperereza ryamaze amezi 5, police yasanze Castro iwe mu rugo mu cyumweru gishize imuta muri yombi.
Castro araregwa ibyaha 6 bishingiye ku guhohotera abagore 4 bari hagati y’imyaka 18 na 39. Ubuyobozi buravuga ko ibyo byaha byakozwe hagati y’umwaka w’2004 na 2012.
Castro yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aturutse muri Argentina mu mwaka w’2004, nyuma y’igihe gito cyane akihagera ahita yinjira mu buyobozi bw’itorero. Uyu mugabo kandi yakoze umurimo w’Imana mu itorero Oasis Community Church, ari Pastor wungirije. N’ubwo police irimo kumukurikiranaho ibyo birego, mu itorero rye nta muntu uraturuka mu itorero aje kumushinja.
Amakuru aturuka mu buyobozi aravuga ko Castro yaciwe ihazabu ingana na $2,000,000 ngo arekurwe by’agateganyo.
Abayobozi b’itorero Anglican bo mu bice bitandukanye by’isi bagaragaje agahinda batewe n’ibitero byagabwe ku itorero rya Pakistan, aho ibisasu byahitanye abagera kuri 80 naho abasaga 200 bagakomereka kuri iki cyumweru. Ibihugu biri ku isonga mu kwamagana aya mahano ni Amerika n’Ubwongereza.
Archbishop w’intara ya Canterbury Justin Welby, uyoboye itorero Anglican rigizwe n’abagera kuri miliyoni 77 yatanze ubutumwa kuri twitter burimo akababaro yatewe n’ayo mahano yibasiye Abakristo bo mu itorero All Saint’s Church mu mujyi wa Peshawar.
Archbishop Welby mu butumwa bwe yagize ati "Bomb yatewe i Peshawar igaragaza ububi bwimbitse bwa muntu, nyamara abakorewe ayo marorerwa baratangaza imbabazi n’ubutabera. Urwo ni urukundo rwa Yesu berekana."
Archbishop yongeye kwandika kuri uyu wa mbere, ahamagarira abantu kurwanira amahoro ya Pakistan no kurinda abantu ba Kristo."
Archbishop Robert Duncan uhagarariye itorero Anglican ryo muri Amerika ya Ruguru yahaye The Christian Post ubutumwa bukurikira, ati "Abiyahuzi 2 b’Abisilamu bahitanye ubuzima bw’Abakristo; abagore abagabo n’abana, bakakomeretsa abandi benshi. Twunamiye bene Data na bashiki bacu bo mu itorero rya Pakistan, n’izindi nzirakarengane zose.
Uko bukeye n’uko bwije, turushaho gusengera Abanyapakistani n’igihugu cyabo. Izi ni incuti zacu, kandi Imana irabakunda, ndetse yatanze Umwana wayo ku bwabo."
Rev. Katharine Jefferts Schori uyoboye itorero Episcopal na we yatanze ubutumwa bwo gusengera bene Data bo muri Pakistan nyuma y’ibyo bitero, ati: "Ubu bugizi bwa nabi butwibutsa umumaro no koroha k’ubuzima, kandi butwibutsa ko twese turi umwe. Twese twarakomeretse, twabuze abo mu miryango yacu, tubura incuti n’abaturanyi muri iyi si. Tuzakomeza gusengera abasigaye, abakomeretse, abakoze ayo mahano, abaturage bose muri rusange ndetse n’iyi si yakomerekejwe n’icyo gitero. Abapfuye bose Imana ibahe iruhuko ridashira! Imana ibakorane impuhwe n’imbabazi."
Open Doors USA, umuryango urengera abarenganywa washyize Pakistan ku mwanya wa 14 ku rutonde rw’ibihugu 50 birenganya Abakristo.
Tubibutse ko atari ubwa mbere Abakristo bibasirwa n’ibitero muri iki gihugu. Mu mwaka w’2010, urusengero rw’itorero St Paul’s Church mu mujyi wa Mardan rwateweho bomb rurasenyuka. Iyo mpanuka yakomerekeyemo abapolisi babiri.
Michael Gryboski
The Christian Post
Jeffrey Atkins (Ja Rule), umuraperi w’imyaka 37 y’amavuko yatangaje ko igifungo cy’imyaka 2 aherutse gukatirwa cyamuhaye umwanya wo kwihererana n’Imana.
Atkins wari afungiwe muri gereza nkuru ya New York regwa kunyereza imisoro mu mwaka w’2011, yafunguwe muri uyu mwaka. Uyu muraperi aracyatekereza, kandi aherutse gutangaza ko igifungo cyamushyize ku
murongo.
Ja Rule atabwa muri yombi na Police
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Angie Martinez kuri radio New York
City’s Hot 97, Rule yaravuze ati "Birarenze! Byanteye gushyira ubwenge ku gihe. Ubitekerezaho gutyo… bikagira icyo biguhinduraho. Ni amahirwe nari mbonye yo kwisubiramo. Amajoro menshi yashize, jye jyenyine."
Uyu muraperi atangaza ko yamaze amajoro menshi asoma ijambo ry’Imana (Bibiliya). Atkins yabwiye Martinez ati "Maze gufungwa, nasomye Bibiliya ndayirangiza."
Atkins kandi yatangaje ko ashaka kuzibukira ubushake bwe. Mu kiganiro kuri Hot 97, yagize ati "Numva kutababarira, uburakari no gusharira bituma imigisha y’Imana itaza mu buzima bwawe. Ni uko rero, urumva, ndi mu bihe byiza. Ndashaka gukora ibyiza, nkareka ibibi byose."
Ku bijyanye no kwizera kwe, Atkins atangaza ko hari ibyahindutse mu buzima bwe.
Yabwiye Martinez ati "Ubu ndi ku ruhande rw’Imana yanjye, urumva icyo nshatse kuvuga? Ubu namaze kwiyandikaho (tattoo) Yobu 1:21 mu gituza."
Iryo jambo riravuga ngo "Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, nzasubira mu nda y’isi nta cyo nambaye. Uwiteka ni we wabimpaye, kandi Uwiteka ni we ubintwaye. Izina ry’Uwiteka rishimwe."
Kugeza ubu, Atkins aritegura gushyira ahagaragara film yise "I’m In Love With A Church Girl" (Nakundanye n’umukobwa wo mu itorero), iteganijwe gukinwa ku ncuro ya mbere taliki ya 18 Ukwakira. Iyi film yayihimbye afatiye ku buzima bwa Pastor Galley Molina, wabanje gucuruza ibiyobyabwenge mbere y’uko aba Pastor.
Ikinyamakuru cya Gikristo ‘Outreach Magazine’ gikorera muri Leta ya California gisohora ibitekerezo, inyigisho n’ibiganiro n’abapasiteri cyasohoye intonde ebyiri muri uku kwezi.
Itorero Lakewood Church of Houston (Texas) riyobowe na Pastor Joel Osteen, risengeramo Abakristo bagera kuri 43,500 ni ryo ryaje ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’amatorero manini. Itorero ryaje ku mwakya wa kabiri kuri uru rutinde ni Triumph Church of Detroit, Mich. Iri torero ni ryo ryagaragaje gukura vuba, kuko ryiyonereyeho Abakristo 3,800 (49%).
Andi matorero yaje imbere kuri izi ntonde zombi arimo NewSpring Church of Anderson, South Carolina, ryaje ku mwanya wa 2 mu matorero akura vuba no ku mwanya wa 4 mu matorero manini. Umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho mu itorero NewSpring yatangarije The Christian Post dukesha aya makuru ko banejejwe n’iteka Imana yateye itorero ryabo.
Suzanne Swift yagize ati "Turashima Imana duciye bugufi ku bw’iteka yaduteye, igashima guha umugisha umurimo turimo gukorera hano muri NewSpring. Icyo uru rutonde rutumariye, ni uko rutwereka abantu duhindurira kuri Kristo buri cyumweru." Twibutse ko NewSpring Church yaje no ku rutonde rw’umwaka ushize.
Community Church Brighton yo muri Michigan yaje ku mwanya wa 8 mu matorero akura vuba, kuko yiyongereyeho Abaksiro bagera kuri 933 (62%). Pastor Jason Harper ukuriye iri torero yatangarije The Christian Post ko itorero rye ritagize amahirwe yo kuza kuri urwo rutonde mu myaka yashize.
Harper yagize ati "Sinabura gutekereza ku ijambo riboneka mu Byakozwe n’intumwa 2, aho intumwa Petero yabwirizaga hagakizwa abagabo 3,000 umunsi umwe. Twe byadusabye imyaka 8 yose! Turacyafite byinshi byo kwiga."
Bishop Elias Taban ukomoka muri Sudan y’Amajyepfo yatanze ubutumwa bwo kuba maso, avuga ko Satani ari we wihishe inyuma y’umudamararo ugaragara muri amwe mu matorero ya Gikristo no hanze yayo, ubatera kwituriza bakanezerwa, bakirengagiza umubabaro n’ubukene bw’abatuye mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Bishop Elias Taban uyoboye itorero “Evangelical Presbyterian Church” muri Sudan y’Amajyepfo no muri Uganda yagize ati "Amatorero ya Gikristo akwiriye kugira uruhare mu buvugizi." Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Christian Post kuri telephone kuri uyu wa gatatu.
Yakomeje agira ati "Imana yatugize abagaragu b’abatuye isi. Tugomba kugira uruhare mu kubaka ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, dukoresheje gusenga n’ubundi bufasha bufatika. Nituramuka twidamarariye, ibibazo bizakomeza bishinge imizi kandi bikomeze kudusatira."
Taban yahawe umudari w’ishimwe witiriwe Clinton “Clinton Global Initiative” (CGI) mu muhango wabaye kuri uyu wa gatatu, akeshwa kuba icyitegererezo ku batuye mu karere no ku isi yose muri rusange.
Uyu mupasiteri yahoze ari umusirikare, wavutse mu gihe sudan yari mu ntambara. Yagerageje guhunga, ariga abona impamyabushobozi muri civil engineering na theology.
Yagarutse muri Sudan, aba pasiteri, afasha amatorero yari yarasenyutse, atangira kubaka amashuri, orphelinats n’ibitaro mu karere hose. Ubu ni umuyobozi mukuru w’umushinga w’amazi, ubu urimo gufasha abaturage benshi ubagezaho amazi ndetse unabaha akazi.
Ikicyegeranyo cyakozwe n’umuhanga witwa Katherine Russel , ibi n’ibintu bikunze kugaragara munsengero mugihe cy’amateraniro bishobora nogutuma bamwe babangamirwa ntibazanagaruke murusengero bakimukira murundi bitewe niyo myitwarire,ibyo dukunda kwita ikigusha kubandi ,uyu munsi twahisemo kubagezaho ibyo bintu 10 bizira abantu bakunze gukora murusengero nimba nawe hari ikindi wumva yibagiwe gushyiramo wagishyira muri Comment yawe.
1. Gusakuza mugihe cy’amateraniro Talking during a service.
2. Kohereza ubutumwa cyangwa gusura imbuga za internet mugihe cy’amateraniro(hari nababa birebera video zo kuma telefone yabo)
3. Gusinzira cyangwa kugona mugihe cy’ijambo ry’Imana.
4. Guca inzara zo kuntoki mugihe cy’amateraniro
5. Kwitaba Telefone murusengero kandi ukayitabira muri sonnerie.
6. Guhaguruka ukava murusengero ukigira hanze ntakigutwayeyo ubifata nkuwugiye kuruhuka gusa.
7. Gusohoka mumateraniro mbere atararangira byakarusho igihe barimo gusenga.
8.Kwemera ukareka impinja zikarira murusengero ntunajye hanze mugihe cy’amateraniro.
9. Gukanjakanja Shikareti murusengero.
10.Kwerekanira muruhame amarangamutima yawe kumuntu sibyiza kuko ashobora kugukoresha ibintu bidakwiye byaviramo ikigusha abandi.
source: urugero.com
Abantu batandukanye bakomeje kunenga imyambarire ya bamwe mu bagore n’abakobwa mu nsengero zimwe na zimwe, bavuga ko hari abambara imyenda irangaza, abandi bakavuga ko harangara utazi ikiba cyamuzanye.
Abanenga imyambarire y’igitsinagore mu rusengero, bavuga ko bamwe muri bo baba bambaye nk’abagiye mu kabyiniro cyangwa mu birori runaka.
Dukuzumuremyi w’imyaka 27 asengera mu itorero rimwe ryitwa irya kirokore riri mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko imyambarire y’abagore/abakobwa basengana imubangamira, ati “Ujya kubona ukabona abagore bambaye ijipo wagirango ni ikabutura bakicara hejuru kuri aritari bari muri choral, yakwicara ukabona umwenda w’imbere ( ikariso) wagira ngo baba bagiye mu kabyiniro .”
Mukarutesi w’imyaka 35 nawe ngo abona bamwe mu bagore b’aho asengera barangaza abaje gusenga, we yagize ati “Bimaze kuba ingeso, kuza amabere wayashyize ku karubanda ngo uje gusenga, ugasanga abantu bose bakurangariye, ubwo se koko uwo aba yaje gusenga cyangwa aba yaje kurangaza abantu ?”
Hari abavuga ko utazi icyamuzanye ariwe urangara
Ndikumana w’imyaka 25 avuga ko uba atazi icyamuzanya mu rusengero ariwe urangara, ati “Uzi icyakuzanye ntiwaranganzwa n’abambaye ubusa, buri wese ajye ajya gusenga afite intego.Uzajya ajyayo agiye kurangarira uko abantu bambaye uwo nyine azajya arangara, anabibazeho.”
Bishop Rwaje Onesphore, aganira na IGIHE yatangaje ko nubwo mu Itorero ry’Abaporotesitani mu Rwanda abereye umushumba iyo myambarire itarahagera, ariko ngo igitsina gore gikwiye kwambara imyenda icyubahisha.
Yagize ati “Ibyo sindabibona, ariko mu itorero mbereye Umushumba, ariko abagore n’abakobwa baba bakwiye kwambara imyenda ibubahisha, kandi bakazirikana indangagaciro z’umukirisitu.”
Yakomeje avuga ko hagize ugaragarwaho n’iyo myambarire Abadiyakoni babamusanga bakamuganiriza indangagaciro z’umukirisitu, umugore akaganirizwa n’umugore, umugabo akaganirizwa n’umugabo.
Ibi ariko abandi benshi ngo basanga nta kibazo biteye, by’umwihariko bikaba bigaragara mu madini avuka umunsi ku munsi, aha buri wese ubwigenge busesuye.
emma@igihe.rw
Nyuma yigihe kitari gito bategura DVD yabo, noneho kuri iki Cyumweru tariki ya 6/10/2013 bateguye Launch yayo.}
<img1109|center>
Itabaza choir ni imwe mu makorali akorera umurimo w’Imana muri ADEPR Paroisse Taba (Huye, Intara y’Amajyepfo) ikaba ahanini igizwe nurubyiruko. Itabaza irashimira Imana ku bwa Album yabo INTSINZI izajya ku mugaragaro kuri icyi Cyumweru.
Mu kiganiro www.agakiza.org yagiranye na Barabwiwe Normand umuyobozi wamajwi wungirije akaba n’ushinzwe itangazamakuru muri iyi chorale, yadutangarije ko nyuma y’aho basubikiye imurikwa ryiyi Album yabo ya mbere (dore ko yagombaga kuba yarabaye tariki ya 01/09/2013, ariko ku bwimpamvu za gahunda zitorero bikaza gusubikwa), ubu noneho bagiye kuyimurikira mu nzu mberabyombi yAkarere ka Huye.
Normand yadutangarije kandi ko iyi Album batari bayiha igiciro ati “Itabaza twateguye igikorwa, ariko ku bwo gufasha umurimo wImana abazaba bitabiriye iki gikorwa bo ubwabo ni bo bazashyiraho igiciro bumva cyaborohereza."
Yakomeje adutangariza abo bazafatanya muri iki giterane, ati “Itabaza choir izaba ifatanije na bakuru bacu Iriba choir, Chorale imaze kumenyekana cyane muri iki gihugu, Lilian Kabaganza ndetse na Chorale Sloam izaba yaherekeje ubuyobozi bw`itorero kuko buzasura umudugudu wacu".
Naho kubijyanye no kwinjira, uyu muyobozi akaba yaradutangarije ko kwinjira ari ubuntu.
Festus Tulikumwe
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop Justin Bieber, ukunda kwemeza ko ari Umukristo yongeye kugaragara afite indi tattoo (kwandika ku mubiri) ku bitugu bye, ahanditse amagambo yo muri Bibiliya agira ati: "Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye ni umucyo umurikira inzira zanjye” Zaburi 119:105.
Aaya magambo yafotowe na ba gafotozi (paparazzi) ubwo uyu muhanzi yarimo gukoresha imbaraga nyinshi aririmbira mu gitaramo yagiriye muri Singapore.
Uyu muhanzi kandi akunze kwiyandikaho amagambo y’Imana ku mubiri we, ngo nta bwo ari igitangaza ku bakunzi be ndetse kuri we avuga ko nta soni bimuteye na gato gusobanura
imyizerere ya Gikristo imbere y’imbaga.
Mu kiganiro yigeze gutanga mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka, Bieber yavuze ko uwo yizera ari we umuha intsinzi mu buhanzi bwe ngo kuko ari kimwe mu byo Imana imufitiyeho
umugambi wagutse.
Bieber yakomeje avuga ko intsinzi mu byo akora byose ituruka ku Mana, aho yagize ati “Si uko ndi umunyempano, ahubwo ni uko Imana imfiteho intego yo kugira ngo mfashe abantu.”
Abantu benshi bibaza cyane kuri aya magambo uyu muhanzi akunze gukoresha, cyane ko kuri bo uwo bakorera bamwita imana kandi bakaba bakunze kuvugwaho ibikorwa byinshi bigaragaza ko bakorera Antichrist. Mbese uyu muhanzi ntiyaba arimo kuyobya uburari?
Festus Tulikumwe
Mu kiganiro cya mbere President wa Iran agiranye n’uwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva mu w’1979, President Barack Obama kuri uyu wa 5 yaganiriye na mugenzi we wa Iran President Hassan Rouhani kuri telephone amusaba gufungura Pastor Saeed Abedini, Umunyamerika wafungiwe muri Iran azira kwakira imyizerere ya Gikristo ndetse akanatotezwa.
Pastor Saeed n’abana be babiri
Mu kiganiro cy’iminota 15 Obama yagiranye na President Rouhani, yakomeje kugaragaza ko Leta ya Amerika yitaye ku baturage bayo batatu bafungiwe muri Iran. Muri bo harimo abaturage b’Amerika baburiwe irengero: Robert Levinson, Pastor Saeed Abedini, na Amir Hekmati waregwaga ko ari umutasi wa CIA nk’uko byatangajwe na Fox News.
Ku wa gatanu ushize nka saa 2:30pm ni bwo Rouhani wari umaze iminsi mu nteko rusange ya U.N. yahamagawe na President Obama, ubwo yari mu nzira yerekeza ku kibuga cy’indege John F. Kennedy International Airport mu mujyi wa New York. Ikiganiro bagiranye cyibanze ku kibazo cy’ikoreshwa ry’ibitwaro by’uburozi.
Ubu ni bwo bwari ubwa mbere President Obama avuga ku kibazo cy’ifungwa rya Pastor Saeed. Umugore wa Pastor Naghmeh yanejejwe cyane no kumva iyi nkuru, aho yavuze ati "Iyi nkuru isnhubijemo imbaraga mu zo numvise zose kuva Saeed yashyirwa mu nzu y’imbohe amazemo umwaka wose! Ndashimira President Obama cyane ko yahagurukiye ikibazo cya Saeed n’abandi Banyamerika bose bafungiwe muri Iran. Iyi ntambwe iragaragara by’ukuri nk’igisubizo cy’amasengesho… Ndakomeza gusaba President Rouhani nk’uko nakomeje kumusaba muri iki cyumweru cyose, ko yafungura Saeed akagaruka mu rugo no mu muryango muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu minsi ishize Iran yafunguye imfungwa 80 zari zifunzwe zizira imyizerere yazo. Ndasenga ngo Saeed na we yiyongere kuri abo vuba cyane."
Departement y’Amerika yakomeje kwamagana Iran yafunze Pastor Saeed, n’abandi bantu basaga 100,000 bandikira amabaruwa President Rouhani bamusaba gufungura Saeed.
Saeed yakuriye muri Iran mbere y’uko yizera Kristo, ku myaka 20 atangira gukorana ingendo n’umuryango hagati y’ibihugu bya Iran na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Rimwe rero ari mu rugendo mu w’2009 ni bwo yatawe muri yombi n’ubuyobozi bwa Iran, ahatwa ibibazo ku bijyanye no guhindura imyizerere.
Nyuma yaje gufungurwa ahawe amabwiriza ko atagomba kongera kujya mu rindi dini, ariko yongera gutabwa muri yombi muri Nyakanga uyu mwaka ubwo yakoraga mu mushinga wita ku bana b’imfubyi.
Mu bandi basabye President Rouhani gufungura Saeed harimo Ev. Billy Graham. Twababwira ko kandi hateguwe amasengesho yo gukesha imbere y’ingoro ya President Obama, agamije gusengera Pastor Saeed ngo Imana imusange mu nzu y’imbohe imukomeze.
Mu bitabiriye ayo masengesho harimo abapasiteri batuye hafi aho, ndetse n’abagize Congress y’Amerika.
Pastor L. Frazier White, Rev. Pat Mahoney, Sen. Ted Cruz (R-Texas) ari na we wayoboye isengesho, na Jordan Sekulow basengera Pastor Saeed Abedini imbere ya White House (Photo: The Christian Post/Tyler O’Neil)
Saeed yakatiwe igifungo cy’imyaka 8 mu ntangiriro z’uyu mwaka aregwa “guhungabanya umutekano w’igihugu,” ariko ACLJ irahamya ko Saeed azira imyizerere ye ya Gikristo.
The Christian Post
Kuri uyu wa gatandatu ndetse no ku cyumweru tariki 28 na 29 Nzeri 20013 mu itorero ry’ADEPR Paroisse ya Gisenyi habereye ibiterane byahuje amakorari yo muri Paroisse 3 Mahoko , Rubona ndetse na Gisenyi buri ibi bitaramo bikaba byarahuje amakorari yabashije gushyira ku mugaragaro indirimbo zabo aha buri choral yabaga iherekejwe n;umuyobozi w’umudugudu ibarizwamo,uretse izikorari harimo kandi n’umuhanzi FRERE Manu wagize n’uruhare runini mu gutegura ibi bitaramo afatanije n’ubuyobozi bw’Itorero.
Intego nyamukuru y’ibi bitaramo kwari ukwishimira insinzi y’agakiza twahawe muri Christo Yesu. Kuwa gatandatu higishije pastor Desire Habyarimana yigisha ijambo “Ubutwari umuntu wahawe agakiza afite ndetse n’uko agomba kubukoresha! Irijambo ryafashije imbaga yabenshi kuko abantu benshi babaho batazi ibyo batunze muri bo.
Ku cyumweru higishije Pastor Nsonera Lasard umushumba wa Paroisse ya Mbugangari aho yatangiye asobanura imwe mu indirimbo za Wokovu ivuga k’umubabaro wa Yesu. Yigisha ijambo rivuga kugira ibyiringiro kuko twatsindishirijwe n’amaraso ya Yesu Christo. Ibi bitaramo byatangiraga ku isaha ya saa Cyenda bigasozwa k’umugoroba ugana mu masaha ya saa mbiri
Tuganira n’abamwe bitabiye ibi bitaramo badutangariza ko byabagiriye umumaro ukomeye kuko atari kenshi babona umwanya wo kwidagadura bashimira Imana ndetse benshi muribo batangazako Ijambo ry’Imana ryabagiriye umumaro ukomeye bityo bakaba basaba abayobozi gukomeza kubategurira ibitaramo nk’ibi kuko bifuza ibyabakomeza mu inzira igana mu ijuru.
Mu ijambo rye umuhanzi FRERE Manu akaba n’umuririmbyi wa NYIMBO ZA WOKOVU mu isozwa ry’ibi bitaramo yashyize ahagaragara umuryango WOKOVU FAMILY avugako ari umuryango ugizwe n’aba Pastori abavugabutumwa ndetse n’abaririmbyi yewe haba na buri wese wiyumvamo umutima wo gusakaza inkuru yagakiza ku isi muri bimwe uyu muryango uzakora harimo gutegura ibiterane by’ivugabutumwa ndetse ukazagira uruhare mu iterambere ry’igihugu harimo gufasha abatishoboye guhugura ndetse no kwigisha kwivana mu bukene mu inzira y’ivugabutumwa! Umuryango Wokovu Family uzagira imikoranire hamwe n’indi miryango y’ivugabutumwa nka A E E , Campus pour Christ ndetse n’amatorero atandukanye!
Byumwihariko tuganira n’ubuyobozi bw’itorero ku rwego rw’umudugugu badutangarije ko bazashyigikira ibitekerezo byubaka uyu muryango uzageza ku itorero kuko hakenewe abakozi mu igihe nk’iki kandi bakora neza mu mucyo ndetse no mu kuri bikaba bigaragarako uyu muryango uzaba ufatiye runini buri mu kristo ku giti cye.
RWAGASORE Ruth Darius i Rubavu.
Mu gihe amatora akomeje mubahatanira ibihembo bya Groove, aho aya matora ku sms na interinete azasozwa ku munsi wa 12/10/2013, bimaze kumenyekana ko harimo abahanzi bamwe bamaze kwemera kuzitabira umunsi nyirizina w’itangwa ry’ibihembo harimo uwitwa DK Kwenye Beat wamenyekanye cyane muri Sari Sari, Furi Furi na Osusu ndetse akazaba ari kumwe na Eric Omondi na Dj Mo.
Amakuru dukesha abari gutegura aya marushanwa avuga ko uyu muhanzi azagera i Kigali hagati yo ku Kabiri no kuwa Kane wa kino cyumweru, akazamarana iminsi n’abacuranzi b’abanyarwanda mu myiteguro.
Uyu DK Kwenye Beat yakoranye indirimbo n’umuhanzi nyarwanda witwa Eddie Mico, bikaba biteganijwe ko n’iyo ndirimbo iri mu zo azaririmba ubwo azaba ari mu Rwanda. DK Kwenye Beat asanzwe aririmba indirimbo zihimbaza Imana ziri mu njyana ya Afrobeat, imwe mu njyana zikunzwe cyane mu gihugu cya Kenya.
Reka tubibutse ko uwo munsi wo gutanga ibihembo ari taliki 13/10/2013 muri Expo Ground i Gikondo kwinjira bikazaba ari amafaranga 2000 na 5000Frw muri VIP.
Ikinyamakuru Morning Star gikorera mu mujyi wa Los Angeles, Ca. cyijihije isabukuru y’umwaka kimaze gitangaza amakuru ajyanye n’akarengane k’Abakristo.
Kuri uyu wa 30 Nzeli ni bwo Morning Star yujuje umwaka ikora. Iki kinyamakuru cyavutse ku wa 1 Ukwakira 2012, cyahisemo kwizihiza isabukuru yacyo kuri uyu wa 30 Nzeli kuko ari bwo cyashyize mu bikorwa intego yacyo yo gutangaza no kwamagana akarengane gakorerwa Abakristo hirya no hino ku isi. Ibi byabaye nyuma y’aho grenade iturikiye mu mujyi wa Nairobi (Kenya) ku wa 30 Nzeli, igahitana umwana w’umuhungu w’imyaka 9 abandi benshi bagakomereka.
Imana yaje kwagura umurimo muri iki kinyamakuru, ku buryo ubu kimaze kugaba amashami mu turere twose tugize isi yose, aho kigiye gifite ugihagarariye ukurikirana amakuru y’Abakristo muri ako karere. Mu karere kacu, iki kinyamakuru gihagarariwe muri East Africa mu bihugu nka Kenya, Tanzania, Uganda, Somalia ... kandi ijisho ryacyo ryibanda mu bihugu bibangamira uburenganzira bw’amadini n’imyizerere. Mu Rwanda rero iki kinyamakuru kikaba kitarahagaba ishami, bitewe n’uko uburenganzira bw’amadini n’imyizerere butarabangamirwa muri iki gihugu cyacu.
Jeff M. Sellers, umukozi w’iki kinyamakuru ari na we dukesha iyi nkuru yagize ati “Mu myaka 7 maze nkorera iki kinyamakuru, natangajwe no kubona hari Abakristo benshi batazi ibyo bene se bababazwa, nk’uko byagaragaye mu gihugu cy’Ubuhinde.”
Abantu benshi bagiye bagaragaza umumaro bafitiwe n’iki kinyamakuru, aho abagera kuri 74% muri America bavuze ko bashaka kumenya birushijeho akarengane gakorerwa itorero ry’Imana.
Woodrow Karey wo muri Leta ya Louisiana yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu, nyuma y’aho Pastor wabwirizaga mu iteraniro ku ruhimbi arasiwe agahita apfa. Uyu mugabo watawe muri yombi w’imyaka 53 y’amavuko ngo yari umudiyakoni muri iryo torero.
Amakuru dukesha CNN aravuga ko Abakristo bagera kuri 60 bahamya ko biboneye Woodrow Karey wari umudiyakoni atambuka mu rusengero rw’itorero The Tabernacle of Praise Worship Center mu ma saa 8:00 p.m., akarasa Pastor Ronald Harris amasasu abiri agahita yitaba Imana.
Abashinzwe umutekano baratangaza ko nyuma y’urupfu rwa Pastor Harris, Karey yahise ahamagara kuri 911 agasobanurira umuyobozi bavuganaga ibibaye. Ni ubwa mbere Karey agaragaweho n’icyaha cy’ubwicanyi, kandi impamvu yamuteye kurasa Pastor Ronald Harris ntiramenyekana.
Nyuma y’aho asuzumiwemo cancer y’ibihaha mu w’2011, umuvugabutumwa, umunyamakuru kuri radio akaba na pasiteri Chuck Smith yakomeje kuvuga ubutumwa no kuyobora itorero Calvary Chapel Costa Mesa muri California y’Epfo kugeza igihe apfiriye kuri uyu wa kane taliki 3 Ukwakira.
Smith yari azwi cyane kandi akunzwe kubera amavuna yakoze muri za 1960, kuba umuyobozi w’indashyikirwa w’ihuriro Calvary Chapel, no kugira uruhare mu ihindurwa rya muzika yo guhimbaza Imana muri Amerika.
Brad Christerson ukuriye ishami rya sociology muri Kaminuza ya Biola, akaba arimo kuminuza mu by’amatorero yizera imbaraga zidasanzwe zikora ibitangaza (charismatic churches) muri California yatangarije Christianity Today ibya Smith, ati "Yafashije iri huriro guhindura Ubukristo bwo mu magambo, bujya mu bikorwa. Impinduka z’ibyo yakoze zigaragara mu matorero yose, iyo bahimbaza Imana bakoresheje guitar, mu myambarire y’abapasiteri, no mu nyigisho zimara iminota 40 aho asobanura umurongo ku wundi kandi ziteguye hakurikijwe umuco wa Gikristo ."
Kurt Frederickson, inzobere mu by’ubuzima bw’itorero yagarutse ku murimo Pastor Smith ubwo yatangaga amahugurwa ku bapasiteri mu ishuri rya tewolojiya Fuller Theological Seminary. Yagize ati "Chuck Smith ni umwe mu ntwari zanjye! Ni umuntu ubasha kumenya umuco, no kumenya abatereranywe n’itorero akavuga ati ’aba na bo bakwiriye kwitabwaho’…. Ni uko arambura amaboko ye."
Urubuga Church leaders rwatanze ubutumwa bw’akababaro kuri twitter muri iki gitondo, bugira buti: Evangelist akaba pastor Greg Laurie (@greglaurie) yanditse ati "Pastor Chuck Smith yapfuye. Ubu ari mu ijuru. Yarwanye intambara nziza. Yari umuntu ukomeye."
Apologist Lee Strobel (@leestrobel) na we yanditse kuri Smith ati "Umucyo w’ubutumwa bwiza wageze mu isi yose."
Pastor Darrin Patrick (@darrinpatrick) yanditse ati "Twebwe abapasiteri twese duhagaze ku bitugu bw’umubyeyi wacu Chuck Smith."
Umukobwa we yanditse kuri Facebook ati "Umwiza wanjye, uwo nkunda kuruta bose, Data ari mu ijuru. Yumvise aya magambo ngo ’Wakoze neza, mugaragu mwiza kandi ukiranuka…"
Ubuyobozi bw’urubuga ChurchLeaders ruragusaba kwifatanya na bwo mu gusengera umuryango wa Chuck Smith n’itorero rye.
Harold Scott w’imyaka 72 ukomoka muri Green Bay, Wisconsin yasohoye amafaranga menshi yari amaze igihe akorera, kugira ngo abwirize ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo abagenzi bitambukiraga. Uyu mushoferi yakoresheje ibyapa binini yashyiraga ku nzira nyabagendwa muri Amerika byanditseho ngo "Udafite Imana, nta buzima" kandi "Yesu Kristo yapfiriye ibyaha by’abari mu isi," yongeraho n’ubundi butumwa butandukanye.
Umushoferi utwara amakamyo amaze gusohora $600,000 mu ivigabutumwa amaze iminsi akorera ku byapa atagamije inyungu y’amafaranga. Scott yatangarije The Christian Post dukesha aya makuru ati "Turimo kugerageza kwamamaza ijambo ry’Imana." Scott kandi yongeyeho ko bitarenze tarili ya 1 y’umwaka utaha azaba yamaze gusohora andi madorali 150,000 y’Abanyamerika.
Aho ibi byapa bye bigiye bimanitse mu nzira nyabagendwa ni nko muri Green Bay, Lambeau Field, aho yateganyaga ko abafana b’umupira w’amaguru bagera kuri 75,000 bitabiriye cyampionat ku rwego rw’igihugu ‘National football League (NFL)’ bazasoma ayo magambo yanditswe ku byapa.
Scott yatangarije The Christian Post ko n’ubwo bamwe bagaye uburyo yasohoye amafaranga angana atyo ngo arakora ivugabutumwa, we yizeye ko ari inshingano ye gukiza imitima ku bw’ubwami bw’Imana. ibi rero akaba abona inzira yo kubigeraho ari ukugerageza kugera ku bantu amagana n’ibihumbi buri mwaka.
Scott yagize ati "Ndimo kugerageza kugera ku mbaga y’abantu bazimiye muri iyi si, ngo mbagarurire Imana igihe kikiriho kuko iyi si igiye kuvaho. Abantu bandwanije, benshi baravuga bati Wasaze. Kuki usesagura amafaranga yawe bene aka kageni?’ Nabashubije nti ’Ntimwabyumva, Imana Data, Yesu Kristo umwana wayo n’Umwuka Wera babazanye muri iyi si kandi bazayibavanamo.’"
Kugeza ubu ibyapa bivuga ubutumwa byashyizweho na Scott bimaze kugaragara muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zose. Buri cyapa (blitz) gihagaze amadorali 20,000 kandi byibura buri hoteli mu mujyi wa New York (NYC) imanitsweho icyapa.
Scott yakomeje avuga ati "Twifuzaga kumanika ibyapa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zose, ariko ibyo birasaba amafaranga menshi."
Pastor Pat Robertson yakoze ubutekamutwe, akoresheje impunzi z’Abanyarwanda ziba Congo Kinshasa.
Hari film ikoze mu buryo bwifashisha amashusho y’ibintu byabayeho, izi bita documentaire iri kwerekanwa cyane mu iserukiramuco rya film ribera Toronto muri Canada, yitwa “Mission Congo”inenga bikomeye umuvugabutumwa rurangiranwa Pat Robertson ngo wakusanije amamiliyoni menshi y’amadorali y’Amerika mu bikorwa yavugaga ko byari ibyo gutabara Abanyarwanda babarirwaga muri miliyoni imwe bambutse umupaka bahungira mu cyari Zaire mu w’1994.
Iyo film igaragaza ko aya mamiliyoni y’amadorali umuvugabutumwa Pat Robertson ngo yayashyize mu mufuka iby’inkunga arabyibagirwa. Ayo mafaranga yari yayakusanije mu gikorwa yise “Operation Blessing” cyo kugoboka abakene.
Muri iki gikorwa, uyu muvugabutumwa wo mu idini y’Ababatisita yagiye asaba abanyamerika gutanga nibura amadorali 25 buri umwe kugira ngo batabare impunzi z’Abanyarwanda yari yasezeranije kugezaho imiti. Ngo yagombaga no kohereza ibihumbi bisaga 700 by’abaganga, ariko birangira ngo yishingiye ihema rimwe ritagira irya kabiri mu mujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo. Iryo hema na ryo ngo ryiberagamo ibitabo bya Bibiliya yatangaga.
Bamwe mu baganga batagira umupaka bakoreraga i Goma banenga cyane uyu mupasiteri bavuga ko ari kimwe n’abandi bantu bose bazi kubyaza inyungu ibyago by’abandi bantu. Mu cyari Zaire ariko pastor Pat Robertson ngo yaguze indege yatundaga amabuye y’agaciro yigurishirizaga mu nyungu ze bwite.
N’ubwo uyu mupasiteri avuga ko ibi ari ibinyoma akanakangisha kujyana ibirego mu nkiko, hari abasanga n’ubwo bivugwa bikarangirira aho, ariko rimwe na rimwe ngo impuhwe z’abakora ibikorwa byitwa iby’ubutabazi hari ubwo zitabura gukemangwa.
Journal ISIMBI
Inkuru ikomeje kuvugwa mu Gihugu cya Nigeria ni iy’umukinnyi w’icyamamare muri Filime uzwi nka Jimmy Iyke, ariko amazina yebwite ari James Ikechukwu Esomugha, wakiriye agakiza ubwo yari yagiye mu rusengero rw’abarokore aherekeje inshuti ye.
Inkuru dukesha urubuga rwa bellanaija, iravuga ko Jimmy Iyke umukinnyi wa filime w’icyamamare mu gihugu cya Nigeria, akaba ari no mu bakinnyi bahebwa neza muri Nollywood (Inzu itunganya sinema zo muri Nigeria yinjiye mu rusengero aherekeje inshuti, yari ijyanye nyina gusengera mu itorero ryitwa “Synagogue Church of All Nations” (SCOAN) riyoborwa n’umuhanuzi (Prophète) TB Joshua, maze Jimmy agahita yakira agakiza nyuma y’imyaka itari mike ari mu byaha nk’uko yabyivugiye.
Uyu muhanuzi TB Joshua, ngo yakoze akazi katoroshye ko gusengera uyu mukinnyi wari wafashwe n’imyuka mibi, yamuturaga hasi.
James Ikechukwu Esomugha uzwi cyane nka Jimmy Iyke yaguye hasi asengerwa ngo imyuka mibi imuvemo. Nyuma yo gusengerwa Jimmy Iyke yagize ati : “Mfite umunezero ntigeze ngira mu buzima bwange, ndumva ndi mushya.”
Mu buhamya uyu musore, yatanze amaze kwakira agakiza, yavuze ko imyuka mibi yari imurimo, yari yaramubujije gushaka umugore, kandi ko yagiye agira uruhare mu kuzitira abandi bakinnyi ngo badatera imbere, kubera imbaraga yahabwaga n’iyo myuka.
Jimmy Iyke amaze kugaragara mur filime zirenga 150, akaba ari n’umwe mu bakinnyi bishyurwa akayabo muri Nigeria, afite n’inzu itunganya umuziki, hamwe n’ikigo kitwa “Fondation Jim Iyke” kita kubana bafite ibibazo bitandukanye.
Yabonye kandi ibihembo bitandukanye by’umukinnyi wa Sinema w’ikitegererezo muri Nigeria, birimo, « Best actor in Entertainment Award Nigerian, Prix africain d’excellence, Best actor of the year (Mode hommes Award 2010), Sexiest Man in Nigeria 2008, Best African Actor (prix net) n’ibindi.
Mu minsi ya vuba akaba azagaragara muri filime “My Life In Crime”, aho Azaba yitwa Jack Zollo. Abakunzi be bakaba bibaza niba kwakira agakiza bitazabangamira akazi ke.
source: igihe.com
Abaturage bo mu mudugudu w’Indamutsa akagari ka Tetero, mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge, amarira ni yose nyuma yaho umuyobozi w’itorero Impuhwe z’Imana, Buhangu Vincent atangiye kuzamurira inyubako y’urusengero rwe rwagati mu ngo z’abaturage .
Uru rusengero rwa Buhangu Vincent ruhana imbibi n’aho atuye muri uyu mudugudu, aho abaturanyi be bavuga ko rubabangamira kubera urusaku rwinshi ruturuka muri uru rusengero mu gihe abayoboke be basenga.
Ngurwo urusengero ruzamurwa hafi y’ingo z’abaturage
Abatuye muri uyu mudugudu badutangarije ko iki kibazo kizwi n’ubuyobozi guhera ku mudugudu kugeza ku murenge ndetse ngo bakeka ko n’akarere kakizi kuko cyatangiye mu 2002 ariko hakaba ntagikorwaho none bikaba bizeze naho Buhangu atangiye kuzamura inyubako y’uru rusengero kandi baragaragaje ko rubabangamiye.
Ubwo twageraga ahubakwa uru rusengero, twasanze abafundi barimbanyije, hagati yarwo n’urugo byegeranye nta metero ibitandukanya kuko urukuta rw’urupangu ruzitiye uru rugo rufatanye n’inkingi y’urusengero.
Twaje kwinjira muri uru rugo tuganira n’umugore wa Sezerano Israel nyir’uru rugo rwegeranye n’urusengero rwa Buhangu adutangariza ko ibyarwo byabayobeye.
Yagize ati “Twatangiye gutaka ikibazo cy’uru rusengero muri 2002, nta muntu ushobora ku gusura ngo muganire barimo basenga kuko urusaku ruba ari rwinshi. Iyo basenga baba bameze nk’abari mu nzu y’umuntu, ntabwo ushobora kuryamisha umwana ku manywa kuko ntagoheka ahubwo usanga abana barakutse umutima. Iyo ushaka kuryamisha umwana ku manywa ni ukujya gutira uburiri mu baturanyi hirya.”
Uyu muryango wa Sezerano ukomeza uvuga ko byaje guhumira ku mirari ubwo batangiraga kubaka urusengero kuko inkingi yubatse uru rusengero ishinze ku rugo rwa Sezerano gusa ngo ubuyobozi bw’umudugudu bukaba bwarabwiye Buhangu ko yabitandukanya kuko yarengereye Sezerano.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Muhima, Rugema Christine aganira na IGIHE yadutangarije ko aha hantu yahumvise ko hari ikibazo ariko akaba atarahagera.
Umuyobozi w’akagari ka Tetero, Dusabimana Jean Marie Vianney we avuga ko uyu mugabo afite ibyangombwa byuzuye byo kubaka akaba ariyo mpamvu arimo gusana urusengero rwe.
Tubajije Dusabimana niba nta makuru afite ko uru rusengero ruteje umutekano muke mu baturage, ati “Twumvishe hari umuryango uvuga ko bawusakuriza ariko ni umuryango umwe gusa”.
Buhangu Vincent nawe yadutangarije ko ari abantu bamurwanya ati “Kuki utubari twubakwa buri munsi ntihagire usakuza ariko umuntu yakubaka urusengero abantu bagasakuza ? Jyewe mfite ibyangombwa byo kubaka byuzuye kandi nta muntu mbangamiye”.
Itegeko rigenga imiryango ishingiye ku madini mu Rwanda nimero 06 /2012 ryo kuwa 17 Gashyantare 2012 mu ngingo yaryo ya Gatatu rivuga ko umuntu afite ubwisanzure bwo gusenga kandi nta muntu abisabiye uruhusa ariko na none bigakorwa bitabangamiye umutekano, ituze n’ubuzima bya rubanda, umuco mboneza bupfura cyangwa se ubwigenge n’uburenganzira shingiro by’abandi.
Source: igihe.com
Jesus cyangwa se Yesu cyangwa se Film ya Yesu, ni film yamenyekanye cyane ku buryo umuntu wese wemera Yesu yayibonye, ndetse benshi bakaba baramumeye kubera iyi film.
Mu rwego rwo kumenya byinshi kuri iyi film yakozwe mu mwaka w’1979, Filomzacu.com yabakoreye ubushakashatsi kuri iyi film n’ibintu bitangaje yakoze mu mateka ya Gikirisitu.
Iyi film Yesu cyangwa se Film ya Yesu, ni film yakozwe mu mwaka w’1979, ivuga ku buzima bwa Yesu ishingiye kubutumwa bwa Luka muri Bibiliya. Yayobowe na Peter Sykes, John Krisch ndetse na John Heyman, itunganywa na John Heyman afatanyije na Richard F. Dalton ikaba yaranditswe na Barnet Bain yifashishije ibyanditse muri bibiliya mu gitabo cya Luka, ikaba yarakinwe na Brian Deacon, Yosef Shiloach na Rivka Neumann ikaba yarafatiwe amashusho muri Israel.
Amateka y’ikorwa ry’iyi film agaruka mu 1945 ubwo umushoramari witwa Bill Bright yashatse gushora amafaranga mu ikorwa rya film ivuga ku buzima bwa Kirisitu yagombaga gukorwa igendeye kuri Bibiliya maze igakorwa mu ndimi zitari icyongereza. Ariko icyo gihe nti byamukundiye ahubwo aho gukora iyi film yahisemo gukora itorero rya Gikirisitu kugira ngo ashinge ishuri yise Campus Crusade for Christ mu 1951.
Mu mwaka w’1976, nibwo Bright yagaruye igitekerezo cyo gukora iyi film ubwo ishuri rye ryari rimaze gukomera, rifite n’ijambo rikomeye hanze. Icyo gihe umushoramari muri sinema (producer) w’umunyamerika wari ufite inkomoko mu budage n’ubwongereza John Heyman yegereye Bright ngo bafatanye mu gushora amafaranga muri iyi film, maze abantu bafashaga ishuri rya Bright (Campus Crusade) bashyiraho nabo miliyoni 6 z’amadolari ya Amerika.
Ikipe y’abanyeshuri bagera kuri 500 baba abigaga muri iryo shuri n’ahandi hanze mu muryango inyuranye batangiye wegeranya ibimenyetso by’amateka yaranze Yesu maze mu gihe cy’amezi menshi berekeza mu burasirazuba bwo hagati muri Israel gufata amashusho y’iyi film.
Brian Deacon, umukinnyi wa film w’umwongereza niwe wakinnye ari Yesu, naho Mariya nyina wa Yesu yakinwe na Rivka Neumann naho Yosefu se wa Yesu akinwa na Yosef Shiloach naho Petero w’intumwa ya Yesu akinwa na Niko NItai. Mu gihe iyi film yakorwaga, yashyizwe mu ndimi nyinshi kugira ngo izabashe kugera ku bantu benshi ku isi.
Ahantu henshi havugwa muri Bibiliya nk’aho Yesu yagiye agera hose nko ku mugezi wa Yorodani harakoreshejwe muri iyi film. Iyo barangizaga gufata amashusho buri munsi boherezaga ibyo bakoze ku bantu bazi Bibiliya neza bakayasuzuma mu rwego rwo kutabusanya n’ibivugwa muri Bibiliya.
Film ya Yesu yashyizwe hanze n’inzu izwi cyane ku isi mu gutunganya film ya Warner Bros. nti yaguzwe cyane kuko yabashije guhomba miliyoni zigera kuri 2 z’amadolari ya Amerika.
Mu mwaka w’1981, Bill Bright ari nawe wagize igitekerezo cyo gukora iyi film, yashinze umuryango mpuzamahanga yise Jesus Film Project Organization mu rwego rwo gufasha gushyira iyi film mu ndimi zose z’amahanga kugira ngo yerekanwe ku isi yose.
Ururimi rwa mbere rw’amahanga yashyizwemo ni Tagalog ruvugwa muri Philippines. Uwo muryango ukorana n’ibigo n’abantu ndetse n’imiryango yigisha iyobokamana ku isi mu rwego rwo gukora ubusemuzi muri iyi film.
Iyi film niyo ifite amateka akomeye cyane ku isi
Nk’uko ikinyamakuru New York Times cyabitangaje, iyi film niyo ya mbere yarebwe n’abantu benshi ku isi y’ibihe byose, ikaba imaze kurebwa inshuro zigera kuri miliyari 6 harimo n’aho bagiye bayisubiramo.
Iyi film kandi yatumye abantu bagera kuri miliyoni 200 ku isi bagiye bayireba bafata icyemezo cyo gukurikira Kristo nyuma yo kureba ububabare yanyuzemo binyuze muri iyi film, ariko iyi mibare benshi bakaba bemeza ko ari micye ari nko kugereranya.
Mutiganda Janvier/inyarwanda.com
Amakuru atangazwa n’urubuga Gospel Kitaa aravuga ko Umushumba Mukuru w’Ihuriro ry’amatorero Evangelistic Assemblies God Tanzania (EAGT), Moses Kulola yitabye Imana ku wa kane taliki 29 Kanama 2013, aguye mu bitaro bya AMI biri mu mujyi wa Dar Es Salaam.
Bishop Moses Kolola
Perezida wa Repubulika Zunze Ubumwe za Tanzania Nyakubahwa Dkt. Jakaya Mrisho Kikwete yababajwe cyane n’iyo nkuru y’urupfu rw’umushumba mukuru w’itorero Evangelistic Assemblies of God Tanzania (EAGT). Mu butumwa yoherereje Bwana Brown Mwakipesile umunyamabanga mukuru w’iryo torero, Nyakubahwa Kikwete yatangaje ko ababajwe cyane n’urupfu rw’uwo mushumba.
Kikwete yagize ati “Nkimara kumva amakuru yerekeranye n’urupfu rw’umushumba mukuru w’itorero Evangelistic Assemblies of God Tanzania (EAGT), Nyakwigendera Moses Kulola rwaturutse ku burwayi bwanatumye egara aho ajya kuvurizwa mu gihugu cy’Ubuhinde, byantunguye, birambabaza bintera n’agahinda.”
Perezida Kikwete yavuze ko yari azi neza Bishop Kolola kuva kera, avuga ko yari umukozi w’Imana urangwa n’umutima w’umuhati. Yavuze kandi ko Kolola yaranzwe no kwigisha Abakristo b’itorero rye no kubitangira, yibanda ku kubazamura mu kwizera kwabo no kugira uruhare mu kuzana amahoro mu gihugu cya Tanzania.
Kikwete yavuze ko urupfu rwa Kolola rusize icyuho kinini, atari ku bayoboke b’itorero rye gusa ahubwo no ku bakunda amahoro bose bo mu gihugu cya Tanzania n’ahandi hose ku isi. Byakwigendera Bishop Kolola yagejeje kuri benshi ubutumwa ku bantu bo mu mahanga atandukanye, abunyujije mu nyigisho ze yatangiye muri Afurika no hanze yayo.
Kikwete yakomeje avuga ati “Mu izina ryanjye bwite n’irya guverinoma nyoboye, nkoherereje wowe munyamabanga mukuru w’itorero Evangelical Assembies of God Tanzania, Bwana Brown Mwakipesile n’abayoboke baryo ubutumwa bw’akababaro buturutse ku ndiba y’umutima wanjye ku bw’urupfu rw’umushumba wanyu mukuru w’iby’umwuka. Ndabamenyesha ko nifatanije namwe muri ibi bihe bikomeye, kuko ibyago byanyu ni byo byago byacu. Turabasabira, kandi imitima yacu iri kumwe namwe muri uwo mubabaro mwibukamo urupfu rw’umushumba ukomeye w’itorero. Ndabasaba mwese kwihangana, no gutegereza kuko ubwo byose ari ubushake bw’Imana.”
“Ndagusaba kandi ngo ungereze ubu butumwa bw’akababaro ku muryango wa Nyakwigendera, no ku ncuti ze n’abavandimwe be ku bwo gupfusha umukuru w’umuryango ari na we wari inking yawo. Ntekereza ko iki ari igihe kibakomereye cy’umubabaro. Ndiyumvisha umubabaro wanyu, kandi nifatanije namwe mu gusenga Uwiteka Imana, nyir’ubuntu bwose ngo yinjize ubugingo bwa Nyakwigendera Moses Kulowa muri paradizo. Amen.”
Nyakwigendera Umushumba Mukuru w’itorero Evangelistic Assemblies of God Tanzania (EAGT) yashyinguwe ku wa 4 Nzeli 2013, mu mujyi wa Mwanza. Gusezera kuri Bishop byabaye ku wa 31 Kanama 2013, mu itorero EAGT hafi y’ibitaro bya Temeke kuva saa munani z’ijoro kugeza saa kumi n’ebyiri za nimugoroba.
Abakristo amagana n’amagana batonze umurongo hanze y’urusengero rw’i Lahore bibuka Abakristo baguye mu gitero cyibasiye urusengero mu byumweru bibiri bishize kigahitana abagera ku 100. Muri iri huriro ryabereye mu busitani bw’itorero ‘St. Anthony’s Church,’ abantu babarirwa hagati ya 200-300 bari bateze amatwi inyigisho ya Mufti Mohammad Farooq, aho yavuze amagambo aboneka muri Korowani yigisha ubworoherane bw’abadahuje imyizerere.
Father Nasir Gulfam yari ahagararanye na Mufti Farooq ikiganza mu kindi, amaze gutanga ubutumwa bwamaze amasaha agera kuri abiri mu rusengero kuri uwo munsi, batangira urugendo rwahereye hanze y’urusengero ugakomeza mu kengero zarwo no mu mihanda. Abitabiriye urwo rugendo bari bafite ibyapa byanditseho aya magambo ngo "Igihugu kimwe, amaraso amwe" (One Nation, One Blood).
Urwo rubaye urugendo rwa kabiri nyuma y’urwakorewe mu murwa mukuru Karachi mu cyumweru gishize inyuma ya Katedarali St Patrick, rukozwe n’umuryango ‘Pakistan For All’ w’abaturage bishyize hamwe ushinzwe kurwanya ibitero byibasira amatsinda mato (harimo n’iry’Abakristo).
Mohammad Jibran Nasir wateguye uru rugendo yagize ati “Abakora ibitero by’iterabwoba batweretse ibyo bakora ku minsi y’Icyumweru. Natwe rero tugomba kubereka ko twishyira hamwe ku minsi y’Icyumweru.”
Joseph Sciambra utuye mu mujyi wa Napa, California aratanga ubuhamya bw’ukuntu yari yarararuwe na film z’ubusambanyi (porn) kuva mu bwana bwe, akaza no kuba ikimenyabose mu gukina izi film n’abo bahuje igitsina ubwo yari afite imyaka 20 gusa. Ibi abivuga neza mu bitabo cye yise ‘Swallowed by Satan’ (Uwamizwe na Satani).
Mu gitabo cye gishya, Joseph Sciambra avuga uburyo yararuwe no gukina pornography n’abo bahuje ibitsina afite imyaka 20 gusa, mbere y’uko arwara akagera bugufi bwo gupfa. Ubwo burwayi bwatumye ajyanwa mu bitaro, ari na ho yakiriye imyizerere ya Gikristo akinjira mu idini Gatolika.
Mu gitabo cye gishya, Sciambra w’imyaka 44 avuga ko yatangiye kwiroha muri porno afite imyaka 8 gusa, ariko nyuma y’aho akiniye iyo film ku ncuro ya mbere agahita araruka maze agatangira kuzikina ku buryo butandukanye, akinana n’abo bahuje ibitsina (gay/homosexual) n’indi myitwarire irimo kugura indaya. Iminsi y’umujura rero ngo 40, Sciambra yaje gufatwa n’uburwayi ubwo yabaga mu mujyi wa San Francisco, Calif. ahabwa ibutaro kuva ubwo.
Amaze kugezwa kure n’ubwo burwayi, Sciambra yahisemo kuva muri ubwo busambanyi akagarukira Kristo dore ko ngo yanahoze asengera mu idini Gatolika. Kugeza ubu Sciambra acururiza mu iduka rya Kiliziya mu mujyi wa Napa, Calif. akanafatanya na bagenzi be bahoze ari abatinganyi kuzana kuri Kristo abakiri muri ubwo bubata ndetse n’abararuwe n’icyo cyorezo cya porn. Scambria na bagenzi be bakora uyu murimo wo kuroba abantu bibumbiye mu muryango ‘Pink Cross Foundation’.
Angela Zatopek wahoze mu marushanwa y’iby’urukundo abera kuri Televiziyo NBC mu kiganiro cyitwa "Ready for Love," yagiye mu irushanwa hamwe n’abagore bagera kuri 36 bose bashakisha umugabo umwe witwa Ben Patton.
Mu gihe yari muri icyo kiganiro, Zatopek yabwiwe n’umutoza we ko Patton ashaka umugore ugezweho, amwumvusha ko mu bigaragara uwo mugabo atabasha gukunda umukobwa w’isugi uvuga ko atazasambana kugeza igihe arushingiye.
Zatopek avuga umutoza we yakomeje kumubwira ati "Igice cy’igihagarari ni ingenzi mu rukundo," yongeraho ko Patton w’imyaka 31 akaba n’umuyobozi mukuru (CEO) wo mu mujyi wa Dallas, Texas atigeze kurambagiza umukobwa ufite iyo myumvire.
Mu kiganiro Zapotek yagiranye na Wendy Griffith kuri CBN, uyu mukobwa yabwiye abagore ko batagomba gukora imibonano mpuzabitsina ngo ni uguhonga uwo bakundana.
Mu bagore 36 bahataniraga umugabo 1, Zatopek w’imyaka 26 ni we wenyine w’isugi, ariko yatangaje ko "atari we mwiza kurusha abandi," si cyo cyamuteye gufata icyo cyemezo. "Twese turi abanyabyaha."
Amaze gutanga icyo kiganiro, Zatopek yavuze inkuru y’umukobwa w’umwangavu wamusanze akamubwira ko na we akiri isugi, ariko ngo akaba atinya kubibwira bagenzi be ngo batamuseka.
"Ubwo bansubizaga inyuma ngo mpindure imyenda, umwana muto w’imyaka 12 yanyuze mu myanya y’intoki y’abashinzwe umutekano, ansanga arira arambwira ati ’Ndashaka kukubwira ko nanjye ntegereje igihe nzarushingira, … ariko mfite isoni zo kubwira incuti zanjye cyangwa abahungu icyemezo nafashe.’ Ibyo ngo byababaje Zapotek cyane.
Nyuma rero Zatopek yaje gutsinda abo bagore bari bahanganye na we ku mwanya w’ubufiyanse, yigarurira urukundo rwa Patton ariko bamaranye umwaka umwe gusa agikora kuri CBN, yakomeje kuvugana na aza kubona ko atashobokana n’uwo musore ngo babane akaramata. Zapotek ntiyicuza kuba atarakomeje gukundana na Patton.
Yabivuze muri aya magambo ati "Ndumva Imana yari izi ko bizagenda bitya, kandi nabonye ko byari ubushake bwayo kujya ku mugaragaro nkereka abagore ko umuntu ashobora gukomeza kuba mwiza ku mubiri no ku mutima, akaba mu isi ariko atari uw’isi!"
Nyuma Zapotek yaje kwibonera undi musore bigeze gukundana mbere witwa Ben, aba ari we bafata icyemezo cyo kuba aubuziraherezo.
Zapotek yaravuze ati "Ben ni umusore mwiza. Kumara umwaka muri fiancailles ntabonana na we byampaye amahirwe yo kuvugana na we bihagije, tuganira ibiganiro bigera ku mutima. Namenye ko Patton atari we Imana yari yarangeneye, kandi ndacyakomeje indangagaciro zanjye. Icyo ni cyo gituma umuntu ategereza."
Amakuru dukesha NBC News aravuga ko umupasiteri wari usanzwe anafite iduka riguriza abantu amafaranga rigafatira ibyabo (bizwi ku izina rya Lambert) mu mujyi wa Burnside, Kentucky aregwa ko yarashe abantu 3 akabicira muri iryo duka rye. Igitangaje kandi kibabaje ngo ni uko uyu mupasiteri yitabiriye umuhango wo gushyingura aba bantu yarashe agahita abakura ku isi.
Si ibyo gusa, kuko ngo pasiteri yakomeje ashinyagurira imiryango yabuze abayo ngo arayihanganisha. Pastor Kenneth A. Keith w’imyaka 48 uyoboye itorero “Main Street Baptist Church” riri mu mujyi wa Burnside, kuri uyu wa gatatu yashinjwe kwica abantu batatu icyarimwe, barimo Michael na Angela Hockensmith bakoreraga company yitwa Keith’s business partners, na Daniel Smith wari waje kwihahira. Abo rero uko ari batatu ngo Pastor yabivuganye kuri uyu wa 20 Nzeli.
Imiryango y’ababuze ababo iratangaza ko kuba Pastor Keith yabihanganishije mu gihe cyo gushyingura ari "ukubashinyagurira," kandi ko "byabababaje" kuko ngo Keith yari incuti y’umuryango wa Hockensmith kuva kera.
Ikigaragara ni uko umuryango wa Hockensmith ari wo washakishwaga, umukiriya wihahiraga zahabu akabigenderamo. NBC News iratangaza ko police yahamagawe n’umwana wa Hockensmith w’imyaka 9, wari muri iryo duka igihe iwabo baguraga. Uwo mwana w’umuhungu kandi ngo yari kumwe na mushiki we w’amezi 14 gusa. Muri abo bana babiri nta wakomeretse. Ubuyobozi bwavuze ko ubu bwicanyi ari bw’indengakamere. Kugeza ubu rero Pastor Keith afungiwe muri gereza ya Pulaski County.
Ifoto imanitse ku nzira nyabagendwa mu mujyi wa West Lubbock, Texas igaragaza Yesu afite tattoos nyinshi yavugishije benshi amangambure. Izo tattoos zanditse ku mubiri wa Yesu zikubiyemo aya magambo ngo "Uwahawe akato," "Ikirara," "Ufuha," "Umuhemu" n’andi magambo asa atyo y’urukozasoni. Bamwe mu batuye uwo mujyi bamaganye iyo foto, bavuga ko “isebanya,” ariko abandi nta kibi babibonamo.
Umushumba mukuru w’itorero The Southcrest Baptist Church rikorera mu mujyi wa Lubbock Pastor David Wilson yabwiye ABC News uko abona iyo foto, ati "Jyewe mbona ikoranywe ubuhanga, kuko by’umwihariko ni ifoto igaragaza aho Yesu abwira abantu ibyaha byabo, nyuma akabibababarira akabaha ibanze rishya, ari na byo ubutumwa bwiza buvuga."
Ku rubuga rw’abakinnyi ba film JesusTattoo.org, aba bakinnyi bavuga ko ubutumwa butangwa kuri iyi foto nta rujijo ruburimo. Babisobanuye muri aya magambo: "Mu by’ukuri, byoroshye kubyumva kuko uko bigaragara ari ko biri. Turi itsinda rito ry’abantu bacishijwe bugufi n’urukundo rwa Yesu. Ntituri itorero, nta n’icyo tugurisha. Turabasaba kubibwira abantu benshi bashoboka. Ni uko bimeze."
"Nibyo koko nabujijwe gusengera mu rusengero n’Itorero ryanjye, ubu nsengera mu rugo ariko ndatuje..." Aya niyo magambo uwahoze ayobora itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR, Rev. Past Usabwimana Samuel yasubije ubwo yabazwaga ibyari bimaze iminsi bihwihwiswa ko yaba yarakomwe kwinjira mu ngoro z’insengero za ADEPR ukundi.
Nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru Umusingi, ngo uwahoze ari umuvugizi w’Itorero rya ADEPR ari we Rev Usabwimana Samuel, akaza gukurwaho we na Komite yari ayoboye, ndetse bigiwemo inama n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza mu Rwanda (RGB), akaza gusimburwa we na komite yari afatanije nayo kuyobora, bagasimbuzwa Komite iriho ubu iyobowe na Pasteur Sibomana Jean, byakomeje kuvugwa ko yaba yarabujijwe kongera gusengera muri iryo torero yayoboraga rya ADEPR.
Izi nkuru zibivuga gutya zaje kwemezwa na nyirubwite avuga ko koko bamwirukanye mu Itorero rya ADEPR, ndetse no mu nsengero zayo zose, aho yongeraho ko kugeza ubu asigaye asengera mu rugo iwe gusa.
Nk’uko yakomeje abitangariza umunyamakuru, Pasteur Usabyimana yagize ati "Nibyo koko nabujijwe gusengera mu Itorero ryanjye, ubu nkaba nsengera mu rugo, ariko nta kibazo mfite, ndatuje."
Uku kubuzwa gusengera muri ADEPR kuri Usabwimana ariko bitandukanye cyane n’ibyo benshi bazi ku izina ryo "GUTENGWA" cyangwa guhagarikwa ku igaburo, kuko ubusanzwe muri ADEPR iyo batenze umuntu cyangwa bamuhagaritse, akomeza agaterana, wenda ntajye ku ifunguro/igaburo ryera, bakanaguheza mu nama z’abakristo, ariko ntabwo uwatenzwe abuzwa na rimwe kongera guterana n’abandi bakirisitu.
Bimwe mu bivugwa nk’impamvu y’iri yirukanwa rya Usabyimana Samuel mu nsengero
Uku kwirukanwa kwa Pasteur Usabyimana Samuel mu Itorero rya ADEPR, abantu benshi babyibazaho mu byongorero, bakabiburira impamvu, haba no mu bakirisitu ubwabo bayoborwa muri iri torero, kuko ngo bashingiye kuri Bibiliya Ijambo ry’imana nk’uko bakunze kujya bayishingikirizaho muri byinshi bavuga banakora, ngo ntabwo uwo Yesu bitirirwa nk’abakirisitu, yasize avuze ko hagira abantu birukanwa mu Itorero ngo babuzwe gusenga mu rusengero, kuko n’iyo wakora ibyaha bingana bite, ngo haba hakiri ibyiringiro, ko uwo muntu yazagarura agatima impembero akongera akihana.
Ubusanzwe Pasitoro Usabwimana Samuel, nk’umukirisitu yari asanzwe abarurirwa mu Itorero rya Nyarugenge (Paruwase ya Nyarugenge zikiri uko zahoze mbere) mu mudugudu wa Muhima.
Nyuma yo guhirikwa ku buyobozi we na Komite ye, bashinjwa ibyaha birimo amacakubiri ashingiye ku moko n’ibindi, yaraje kwimurirwa muri Paruwasi ya Nyakabanda aho yagizwe umukuru w’Itorero, ariko nyuma aza guhita asaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru (pension).
Amakuru yageze ku rubuga rwa jesus.rw, yamenyesheje ko Pasteur Usabwimana akimara gusaba Ikiruhuko, ngo yaje kujya gutanga ifunguro ryera ku mudugudu umwe wa Paruwasi Nyarugenge, nyuma yo kuyobora uwo muhango, ngo umwuka wabaye mubi cyane, kuko abayobozi bakuru ba ADEPR bavuze ko nta muntu n’umwe wemerewe guha umwanya n’umwe Usabyimana ku Ruhimbi.
Ibi ngibi ariko bikaba atari ibintu bisanzwe nk’uko urwo rubuga rubitangaza, kuko ngo ubundi umuntu wabaye Pasitoro muri ADEPR, by’umwihariko w’umusaza nka Samuel wakoreye akanayobora Itorero igihe kinini, ngo ntiyakabaye abuzwa ngo yimwe n’umwanya ku ruhimbi.
Ku rundi ruhande ariko, amakuru agera kuri IGIHE, yo avuga ko Pastori Usabwimana yaba azizwa ko ngo n’ubwo atakiyobora, iyo agiye mu itorero rimwe muya ADEPR, agaragarizwa ibyishimo n’urukundo rwinshi, ku buryo yinjira ngo agakomerwa amashyi mu buryo budasanzwe, ndetse abakirisitu bakananezererwa cyane kubana nawe.
Ubu Usabwimana asengera iwe gusa ntahandi yagana
Nk’uko Rev Samuel Usabwimana yabyitangarije, ubu ngo asengera iwe mu rugo gusa, igitera abantu impungenge no guhangayika kikaba ari uko ngo insengero nyinshi mu zigize itorero rya ADEPR yagize uruhare mu kuzubaka no gutera imbere kwazo mu gihe yari akiri umuyobozi ndetse na mbere yo kugirwa umuvugizi wa ADEPR nk’uko urwego uyobora ADEPR aba ari ko rwitwa.
Abandi bavugwa ko bagiye bakurikirana amakimbirane n’akaduruvayo byabaye muri ADEPR kuva kera kose, haba mu bihe byo gusohoka ku nshuro zose zagiye zibaho ndetse no mu gihe cy’ubuyobozi bwa Samuel, bavuga ko ibi bimukorerwa ngo ari nko mu Rwego rwo kumwihimuraho, kwa bamwe mu bashumba yari yaragiye atenga akiyobora, yamara guhagarikwa ku buyobozi bakagaruka mu itorero, ngo ubu bakaba bamusabira biriya byose birimo no kumuheza mu materaniro y’abera (abakirisitu).
Inzego z’ubuyobozi za ADEPR zo ntizashatse kugira icyo zivuga kuri iki kibazo, kuko IGIHE yagerageje kubavugisha ntibikunde. Numero ya telefoni ngendanwa ya Rev Past Jean Sibomana ntiyiriweho, naho iy’umwungiriza we Pasitoro Tom Rwagasana, yaciyemo ariko ntiyabasha kugira icyo atangaza kuko yari yagiye gushyingura.
source: igihe.com
Umuhanzi Bahati Alphonse, uheruka kwegukana igihembo cya Groove Awards 2012 muri Kenya yagaragaje ko atishimiye kuba nta gihembo yigeze yegukana mu byiciro bitatu yari arimo mu marushanwa ya Groove Awards Rwanda 2013 yabaye kuri iki Cyumweru tariki 13 Ukwakira.
Umuhanzi Bahati avuga ko yababajwe no kuba nta gihembo yahawe
Abinyujije ku rubuga rwa facebook, Bahati, wari warashyize imbaraga nyinshi mu gushishikariza abakunzi be kumutora, yagaragaje ko abakunzi be bamutoye kandi ko abashimira, ariko yikoma abateguye aya marushanwa.
Yagize ati “Groove Awards Rwanda 2013 ni ikibazo aho kubera igisubizo abahanzi ba gospel”.
Yongeraho ati “Nabonye bashyize imbere inyungu zabo, ibi rero ni ikibazo gikomeye cyane gusa icyo bagomba kumenya ni uko abahanzi b’Abanyarwanda atari ibi bakeneye kandi si n’impumyi gusa ibi bigomba gukosoka umuhanzi nyarwanda by’umwihariko abaririmba indirimbo z’ihimbaza Imana ntabe igikinisho”.
Yakomeje agira ati “ Nsabye abahanzi bose kuba maso guharanira ko ibi bikosoka vuba kadi cyane kuko uwigize agatebo ayora ivu, dukwiye gusenga kugirango Imana itujy’imbere muri byose Mana uhe umugisha abantu bose bitanze ku bwanjye kdi mukomeze mwihangane.”
Mu kiganiro na Eric Mashukano, umuyobozi wa Moriah Entertainment Group uri mu bateguye aya marushanwa mu Rwanda yavuze ko aya magambo Bahati yavuze n’undi wese wari gutsindwa yashoboraga kuyavuga.
Yagize ati ”Birashoboka ko hari abantu abo bashakaga atari bo batsinze, tuzi ko twabikoze mu mucyo kandi imbere y’Imana. Iyo atsinda nta bwo yari kuvuga gutyo kandi n’uwatsinze wari kuba atabonye icyo gihembo nawe yari kuvuga gutyo”.
Abantu benshi banenze ko mu itangwa ry’ibihembo muri aya marushanwa abaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda hari bimwe mu bihembo byahawe abatabikwiriye.
Benshi bavuze ko ibihembo byatanzwe byagenewe abiganjemo abasengera mu Itorero rya Zion Temple hamwe n’abakorana na Radio Authentique
source: igihe.com
Nk’uko bimenyerewe ko urubuga www.agakiza.org ivugabutumwa mu bigo bitandukanye by’abikorera, abenshi bakora amateraniro mu gihe cy’akaruhuko ka saa sita turabasura tugasangira ijambo ry’Imana. Ibi tubikora mu rwego rwo korohereza abantu batabona uko bajya mu nsengero hagati mu cyumweru.
Kuri uyu wa mbere rero tukaba twarasuye abadozi basenga saa munani mu isoko rishya rya Nyarugenge. Aba badozi basanzwe basenga buri gihe batumiye Pasteur Desire kugira ngo aze abafashe mu ijambo ry’ Imana.
Akihagera yakiranywe ibyishimo byinshi, ahita abaganiriza ijambo ry’Imana riri muri Matayo 5:6 hagira hati “Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, kuko ari bo bazahazwa.”
Yakomeje ko avuga ko Yesu yifuza guhaza abantu be ibyiza, ariko na none ni byiza kumenya aho umuntu afite ubukene kuko umuntu agira ibice 3 ari byo umwuka, ubugingo n’umubiri. Yigishije ko abantu bitiranya ibintu, kuko ikibazo cyo mu mwuka kidakemuzwa amafaranga n’ubwo wagira menshi ute. Kandi ikibazo cyo mu bugingo (ari ho haba amarangamutima) naho ibibazo byaho bikemurwa n’Imana hanyuma n’imibereho isanzwe na yo Yesu arayitanga.
Nyuma y’inyigisho yamaze iminota 40, abenshi bahisemo gukizwa, abaguye bagaruka mu nzira hasengewe n’abafite ibyifuzo bitandukanye.
Mu kiganiro kigufi twagiranye n’umuhanzi Berenadette ari na we muyobozi w’abo badozi na we ubwe abarizwamo, yadutangarije ko batangije uyu murimo kugira ngo bere imbere imbuto aho bakorera babwirize n’abandi kandi ko uyu murimo bakora wagiye wera imbuto kuko basengeye ibyifuzo bigasubizwa ababyeyi babyaye, abashyingiwe, kandi basuye abagize ibibazo, hamwe n’ababyaye ibi akaba ari mu rwego rwo kubana.
Bernadette yasoje atubwira ko abantu bakwiriye kubizera kuko n’ubwo abadozi benshi bazwiho ubwambuzi no kutavugisha ukuri ariko hariho n’abakristo bahisemo kubahisha Imana bakora n’umwuga wabo neza. Yakomeje avuga ko bari gutegura igiterane kinini kizahuza abadozi tukazamenyeshwa igihe kizabera.
Abadozi bari kwakira Pastor Desire
Bernadette ayoboye gahunda
agakiza.org
1. Home Run (Yasohotse ku wa 19 Mata)
Iyi film yakinwe n’umukinnyi wa baseball Cory Brand. Nyuma y’igihe kirekire yamaze akoresha ibiyobyabwenge, Cory ukomoka muri Leta ya Oklahoma yaje kwisubiramo yinjira mu itsinda rishobora kumufasha mu buryo bwo kumukurikira ‘Little League’. Cory yongeye gukundana n’incuti ye yo hambere bahuriye mu mashuri yisumbuye, yongera gusubirana n’umuhungu we n’umuryango we muri rusange. Inshamake y’iyi film yibanda ku "bihumbi by’amateka y’ibyabayeho." HOME RUN ni ikimenyetso kitwibutsa ko hamwe n’Imana igihe kikiriho (it’s never too late …), kubohorwa birashoboka.
2. Prisoners (Yasohotse ku wa 20 Nzeli)
Muri iyi film, Keller Dover ahura n’ingorane zikomeye ziturutse ku babyeyi be, umwana we w’umukobwa w’imyaka 6 hamwe n’incuti ye baburiwe irengero maze ubwoba buramutaha. Kuva ubwo yasenze amasengesho y’urudaca muri iyi film, asaba Imana ngo imugarurire umukobwa we.
3. Unstoppable (Yasohotse ku wa 24 Nzeli)
Ustoppable ni documentary yakiniwe muri Amerika muri uyu mwaka wa 2013, ikinwa na Kirk Cameron. Iyi film iyobowe na Darren Doane, Cameron (ari na we mwanditsi w’inkuru) yavuze ko intego ye muri iyi film ari ugusubiza ikibazo ngo "Mu makuba n’imibabaro Imana iba iri he?"
4. Grace Unplugged (Yasohotse ku wa 4 Ukwakira)
Grace Trey amaze kuzuza imyaka 18 yifuje kutaririmba ngo agarukire mu rusengero gusa, kuko se (wahoze ari umustar mu njyana ya Pop Music) ari we wayoboraga igikorwa cyo kuramya no guhimbaza Imana. abifashijwemo na Mossy rero wahoze ari manager wa se, Grace yafashe indirimbo ya se yari ku mwanya wa 10 ni uko ahungira muri Los Angeles, Cal. ajya kwinezeza mu bustar nk’uko yakomeje kubigira inzozi. Ariko se uku ibi bizamuha kuba umustar ngo amenyekane nk’uko yabyibwiraga?
5. I’m in Love with a Church Girl [Nakundanye n’Umukobwa wo mu Itorero] (Yasohotse mu ku wa 18 Ukwakira)
I’M IN LOVE WITH A CHURCH GIRL ni inkuru ikomeye y’urukundo hagati y’umugabo n’umugore, urukundo rutabangamira gusenga n’imyizerere. Iyi film yakinwe na Ja Rule.
Umukozi w’Imana mpuzamahanga ubusanzwe akaba umuhinde Pasiteri Moses Jangam araba ari mu Rwanda kuva tariki ya 24 kugeza tariki ya 27/10/2013, aho yatumiwe n’urusengero Solution Center Church rubarizwa ku Gisozi.
Nkuko twabitangarijwe na Pasiteri bigiruwigize Valins uyu mu Pasiteri asanzwe azwiho gusengera indwara zigakira, agasengera impumyi zigahumuka akanagira impano yo gusenga ibitangaza bikaba.
Urusengero Solution Center Church Gisozi akaba arirwo ruzakira uyu mukozo w’Imana mu giterane bari gutegura, iki kibaba cyariswe igiterane cy’ibitangaza n’ibimenyetso kiyobowe nuwo mukozi w’Imana mpuzamahanga guturuka mu gihugu cy’ubuhinde Moses Jangam, usanzwe uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Pasiteri Moses Jangam ni umugabo ufite abana batatu, akaba yaravukiye mu gihugu cy’ubuhinde kimwe mu bihugu bigira amadini menshi n’imyemerere hamwe n’imyizerere myinshi itandukanye. Uyu mugabo yagiye akoreshwa n’Imana cyane uhereye mu gihugu cye cy’u Buhinde no ku mugabane wa Aziya ndetse no muri Amerika akaba ari naho ubu aba anakorera akazi k’Imana.
Nk’uko bijya bigenda mu bakozi ndetse n’abanyeshuri aho bafata umwanya mu gihe cy’akaruhuko ka Saa Sita bagasenga Imana doreko andi masaha baba bahugiye mu masomo ndetse n’akazi abavugabutumwa 3 bafashe umuhanda bajya kubwiriza nyuma bahura n’uruva gusenya.
Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika urubyiruko rw’abapasitori 3 rwatwitswe ruzirako rwarimo kubwira abanyeshuri bo mu kigo Washington state public school ibyerekeranye na Yesu Kristo kandi nta burenganzira rubifitiye rutangwa n’ikigo.
Umuyobozi w’ikigo Washington state public school cyabereyemo ayo mahano Mike Spence avugako abo ba pasteri bazize kuba bari abakorerabushake kandi bo batemerewe kuvuga ubutumwa muri icyo kigo. Ati “Sinabuza umunyeshuri guhitamo imyizerere ye y’idini”
Danny Smith Umwe mu bapasiteri bafashwe bakaba bari mu maboko yabashinzwe umutekano avugako kujya kubwiriza mu banyeshuri aba agamije kubabwirako ari ab’agaciro kandiko bakwiye guha Yesu umwanya mubyabo.
Umwe mu babyeyi bafite abana kuri icyo kigo, Bwana Darryl Martin yavuzeko abo bavugabutumwa b’ubushake ngo bafite akamaro kuko umwana we byamwigishije kujya yigoma ifunguro rya Saa Sita akariharira abakene kubwo gusenga mur’ayo masaha kandi ngo yahinduye n’imyitwarire.
Gideon Mupende/isange.com
Nyuma y’uko umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Theo Bosebabireba akorananiye indirimbo n’umuraperi Ama G The Black, itorero rye rya ADEPR ryamusabye ko agomba gusaba imbabazi kubera ikosa yakoze ryo gukorana indirimbo n’umuyisilamu.
Ku nshuro ya mbere nibwo Theo Bosebabireba yakoranye indirimbo yitwa "Ingoma Yawe niyogere Remix" afatanyije n’umuhanzi uririmba indirimbo zisanzwe benshi bakunze kwita iz’isi witwa Ama G The Black.
Mu kiganiro yagiranye na Isange ari nayo dukesha iyi nkuru amaze gukorana iyo ndirimbo na Ama G The Black yavuze ko yishimiye gukorana n’uyu muraperi indirimbo dore ko bayikoze ari Ama G ubimusabye bigahurirana n’uko uyu mukozi w’Imana yakundaga uyu muraperi bityo ahita amwemerera ko bafatanya kuririmbira Imana.
Theo yagize ati, "Niwe wabinyisabiye maze bihurirana n’uko namukundaga maze ndamwemerera kandi mbona nta kibazo." Abajijwe niba azemerera n’abandi bahanzi baririmba indirimbo zisanzwe yasubije ko n’ubu hari benshi barimo kubimusaba ariko ko ntawe azemerera. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru abazwa kuri iki kibazo akaba yarasubije ko hagize ubimusaba atazuyaza kubimwemerera gusa ngo yabanza kubyigaho.
Ku ruhande rw’ubayobozi bwa ADEPR bavugana na Isange kuri iyi ndirimbo Theo yakoranye n’uyu muhanzi , umwe muri bo yagize ati, "Ntitwumva ukuntu umuhanzi nka Theo akorana indirimbo n’umuyisilamu utemera Yesu nk’umwami n’umukiza we! Twasabye umuyobozi ushinzwe iby’ubuzima bw’abahanzi muri ADEPR guhamagaza Theo akamusaba gusaba imbabazi kuko tutashobora kubyihanganira, kuko ni bitaba ibyo tuzamuhagarika rwose"
Mugabo Venuste uyobora Komiye y’abahanzi ba ADEPR yavuze ko kugeza ubu abayobozi bakuru ba ADEPR bategetse ko atazongera guhamagarwa kuririmba mu birori bihuza abanyetorero kuko ibyo yakoze babibonamo umugayo ukomeye. Mugabo yavuze ko no mu bahanzi bahamagawe kuzaririmba ku munsi wo kwimikwa kwa Komite nshya ya ADEPR uteganyijwe kuba mu kwezi k’Ugushyingo, basabye ko Theo Bosebabireba atahamagarwa.
Mu kiganiro na bamwe mu bakristo batandukanye, bo bavuze ko nta kibazo gikomeye babibonamo ariko bakavuga ko n’icyizere gito bari bamufitiye cyamaze kuyoyoka kubera iyi ndirimbo.
Uyu muraperi ashobora gutuma Theo bose babireba afatirwa imyanzuro iremereye mu itorero
Twagerageje kuvugana na Bosebabireba ngo agire icyo avuga kuri iki cyemezo ubuyobozi bw’Itorero bwamufatiye , ntibyadukundira kuko itari ku murongo.
Umwe mu bajyanama ba Theo Bosebabireba,Steven Karasira avuga ko yababajwe no kubona uyu muhanzi akora indirimbo agafatanya n’umuyisilamu.
Ati, "Ntibyari bikwiriye rwose kuko unarebye uburyo bayiririmbyemo ntibufashije na gato. Ndabona Theo yarahubutse rwose, iyo abanza kutugisha inama."
N’ubwo ubuyobozi bwa ADEPR bwafatiye Theo Bosebabireba imyanzuro ikomeye mu gihe atazabasha gusaba imbabazi itorero muri iki gihe ari gushaka uburyo yashyira hanze iyi ndirimbo igaragara mu mashusho.
Munyengabe Murungi Sabin/inyarwanda
Earl Simmons (DMX) w’imyaka 42 aherutse gusomera imirongo yo muri Bibiliya imbere ya restaurant (Wi Jammin’ Caribbean Restaurant) yo mu mujyi wa Los Angeles, Calif. ayisomera umugore witwa Dr Phil wari ufite agahinda ndetse amubwira ko umunsi umwe Imana izamukiza agahinda ke kose. Amusomera aya magambo, DMX ngo wabonaga amushishikariza kwemera ubushake bw’Imana.
DMX
Amakuru dukesha TMZ aravuga ko ubwo uyu mraperi yasohokaga muri restaurant agahura n’uyu mugore wari ubabaye, ngo yahise asohora Bibiliya ye amusomera amagambo y’ibyiringiro. N’ubwo DMX yakomeje kugaragara imbere y’ubutabera yiregura ku byaha aregwa, ubu aratangaza ko ubuzima bwe yabweguriye Kristo no kwigisha ijambo ry’Imana, ndetse ngo mu w’2012 akaba yari agiye kwimikirwa ubudiyakoni mu itorero rye rya ‘Morning Star Sanctified Church’ rikorera muri Arizona, nk’uko bitangazwa na The Yonkers.
DMX yakomeje avuga ko n’ubwo yasomye Bibiliya akayirangiza, ubu ngo aracyafite inyota yo kuyikoraho ubushakashatsi kugira ngo abe Umukristo mwiza.
DMX yatangaje aya magambo mu kiganiro Global Grind yatanze mu mwaka ushize, ati "Intambwe ikomeye ntiri mu gusoma Bibiliya no kuyiga gusa, ahubwo iri mu guhindura ubuzima bwawe. Kwemera guhindura ubuzima, kuko niba ugishaka gusinda no kunywa itabi kandi usoma Bibiliya ntuba urakamenya icyo ukora.”
Mbere y’uko akomera mu byo yizeye, DMX yanyuze mu bikomeye birimo n’igifungo (2008) aregwa guhohotera inyamaswa, gucuruza ibiyobyabwenge n’ubujura. Kuri ibi, yatangaje ko ngo byari ngombwa ko ajya mu nzu y’imbohe kugira ngo yigishe abagororwa ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Mu kiganiro yatanze kuri Music TV (MTV), yagize ati "Naje ahangaha hari uwo nje kubonana na we."
DMX ni umuraperi w’Umunyamerika wavukiye mu mujyi wa Mount Vernon, akurira i Yonkers, NY. Yabaye icyamamare aho yagurishije album zigera kuri miliyoni 30 ku isi yose bituma akomeza kuza ku mwanya wa mbere mu njyana ya Rap. Yakinnye kandi no mu mafilm nka Belly,Romeo Must Die, Exit Wounds, Cradle 2 The Grave, na Last Hour. Yanditse igitabo kivuga ku buzima bwe yise E.A.R.L.: The Autobiography of DMX n’ibindi byinshi cyane birimo ibiganiro kuri TV.
Umwana w’imfubyi w’imyaka 15 yagiye ku ruhimbi mu rusengero rw’itorero St. Mark Missionary Baptist mu mujyi wa St. Petersburg, Fla., asaba ko hagira umwe mu baterabiye aho wamujyana iwe akamurera (adoption).
Amakuru dukesha The Naples Daily News aravuga ko uwo mwana witwa Davion Navar Henry Only yagize igitekerezo cyo gusaba ababyeyi ku ruhimbi rw’itorero rye, abifashijswemo na Connie Going wari usanzwe amurerera mu rugo iwabo atarapfusha ababyeyi.
Mu ikositimu y’umukara, Davion yahagaze ku ruhimbi afite Bibiliya mu ntoki, yiyereka iteraniro ry’abantu bagera kuri 300. Uyu mwana ngo yahawe uburenganzira na Pastor, ubwo yari amaze kuvuga ku kibazo cy "umubare munini w’abana b’Abanyafurika baba muri Amerika bakeneye ubufasha," wanakomeje avuga uburyo Yesu yazamuye imfubyi. Davion rero yahise avugana n’itorero ubwe, ati ’’Nitwa Davion, nakomeje kurerwa n’ababyeyi batari abanjye kuva mvutse… Nzi ko Imana itandetse. Ni cyo gituma nanjye ntacitse intege."
Floyd Watkins uyobora umuryango wita ku bana babana n’ibibazo Davion’s group home yagize ati ’’Yavuye kure. Urabona aho yigejeje, kandi ntibyoroshye cyane iyo watereranywe kenshi."
Davion yatangarije ikinyamakuru gikorera aho mu karere ati ’’Nzajyana n’ubonetse wese, umukuru cyangwa umuto, umugabo cyangwa umugore, umuzungu cyangwa umwirabura,... Sinitaye k’uwo azaba ari we, kandi nzamushimira cyane."
Kugeza ubu, imiryango 2 irimo gukurikirana ibya Davion ariko nta n’umwe uriyemeza kumujyana iwe ngo amurere.
Nk’uko twagiye tubagezaho ibice bitandukanye by’urugendo twakoze muri Isirayeli, ubu tugiye gukomeza tubagezaho uru rugendo uko rwagenze kandi tubakundisha igihugu cya Isirayeli kuko ari igihugu cy’amasezerano, nta wabura kubabwira ko ari gakondo yacu twebwe abizera kuko tuzahaba imyaka 1000 yose mu gihe cy’ubwami bwa Mesiya ubwo azagarukana n’Itorero nyuma y’imyaka 7 agarutse kwima ingoma ye. (Ibi tuzabitegurira inyigisho yihariye)
Na none uwagira ubushobozi yabasha gusura iki gihugu, cyane kubizera igitabo cy’Imana Bibiliya yera, kuko iyo usuye iki gihugu usobanukirwa byinshi bimwe bitananditse muri Bibiriya (kuko byose batari kubona aho babyandika). Yesu yakoze ibintu byinshi bitangaje mu myaka 3 yamaze yigisha, kandi Imana ishimwe ko umugambi we wagezweho akabasha gucungura umuntu.
Ubu tugiye kubagezaho inzira y’umusaraba Yesu yanyuze ajya kubambwa i Golgota:
Nyuma yo gusura aho Yesu yari ahagaze kuri Elayono, abigishwa bakamwereka inyubako y’urusengero, Yesu aho kugira ngo yishime yararize avuga ko nta buye rizasigara rigeretse kurindi kandi koko byaje gusohora Yerusalemu irasenywa burundu (Matayo 24).
Twakomereje muri Yerusalemu ya kera, twinjirira mu irembo ry’intare ahapfiriye Abakristo benshi mu gihe cya Sitefano, ni naho bamusohoreye bamujyana kumwicira hafi aho. Twabibutsa ko hafi y’iri rembo ari hafi na none y’aho Aburahamu yahuriye na Melikisedeki akamuha kimwe mu icumi (Itangiriro14:17-20). Aho kandi ni ho Aburahamu yatambiye Isaka (Itangiriro 22) birumvikana ko ari ku musozi Moriya wa kera, ni na ho Salomo yubatse inzu y’Uwiteka (Ikibabaje ubu hari umusigiti w’Abisilamu ukomeye cyane aho urusengero rwa Salomo rwari rwubatse), aho kandi ni hafi y’irembo rikinze bavuga ko Mesiya azinjiriramo aje kwima ingoma y’imyaka 1000.
Twinjiye rero muri Yerusalemu ya kera, dusura ikidendezi Betesida dukomereza aho Mariya nyina wa Yesu yavukiye. Twasuye inzu Yesu bamukubitiyemo, tunyura ku mabuye Yesu yanyuzeho ava amaraso menshi bavuga ko ayo mabuye atigeze ahindurwa.
Twatangiye inzira ndende y’Umusaraba Yesu yanyuzemo, tunyura mu bibanza 14 Yesu yanyuze kandi buri kibanza gifite icyo gisobanuye (nta bwo twabasha kuvuga kimwe kimwe, ariko aha twavuga nk’aho Yesu yahuriye n’abagore bakamuririra akababwira ati mwiririre mwebwe n’abana banyu (Luka 23:26-32).
Twavuga na none ikibanza yahuriyeho na Velonika akamuhanaguza agatambaro isura Yesu igasigara mu maso, aho yahuriye na nyina, ibibanza bitatu yaguyemo yikoreye umusalaba, aho yahuriye na Simoni akamutwaza umusaraba yananiwe atakibasha kuwikorera.
Uwadusemurira yatubwiye ko Yesu ashobora kuba yaravuye amaraso arenga litiro 3, yakubwise inkoni zikurura inyama ku mubiri, yikoreye umusaraba waba urengeje ibiro 50 kandi na none yambaye ikamba ry’amahwa riremereye kandi amahwa yinjiye mu mutwe cyane.
Twageze i Gologota, aho yabambwe nk’uko Bibiliya ibivuga neza. Hameze nk’agahanga k’umuntu kuko i Nyabihanga hakaba hari kunzira yinjira muri Yerusalemu aho buri wese yanyura akamuciraho amacandwe na none hafi aho hafi umurima w’umukire, urimo isoko y’amazi n’imva Yesu yahambwemo. Uwo mugabo yari Minisitiri w’icyo gihe, yitwaga Yosefu. Uwo ni we wagiye gusaba umurambo wa Yesu arawuhamba.
Iyo uhageze ufatwa n’ikiniga, wibutse ibyabaye kuri Yesu kugira ngo aducungure. Ni hamwe mu bibanza bikunzwe cyane bisurwa n’abantu benshi. Aha nta bwo twabifata nk’ibisanzwe kuko ku musaraba Yesu yarangije byose. Iyo ukijijwe uba winjiye mu murage w’abizera tukabiheshwa no kwizera Yesu Kristo.
Mbere yuko tuva muri Yerusalemu twerekeza mu bindi bice by’ igihugu twabanje gusura urukuta rw’amaganya ahahurirwa n’ isi yose ije gusenga bazanye ibyifuzo byabo. Aha hakaba ari agasigazwa k’ urusengero rwa Salomo, urwo Imana yatashye igatanga amasezerano ya Isirayeli.
Aha murahagera kuko ari ikibanza gitagatifu cy’Abayuda bakabasaba mwese kwambara ingofero nk’uko biri mu muco wabo abagabo basenga bapfutse umutwe. Bagusaba gusenga ngo Mesiya aze abatabare abakize abanzi banubake urusengero rwabo kuko nyuma y’ igikuta ni ho hari umusigiti wa Islam, aho Salomo yari yarubatse urusengero.
Twasuye na none imva ya Dawidi na yo iri mu bibanza byubashywe cyane kuko harinzwe mu buryo butangaje. Aha na ho hari abatambyi barinda iyi mva amasaha makumyabiri n’ane.
Iyo uhageze ni bwo umenya umusozi wa Siyoni Bibiliya ivuga, ukabona ibikari bya Dawidi aho yashyize isanduku y’ Imana ivuye mu bafilisitiya. Habaga abaririmbyi bahimbaza amasaha yose y’ umunsi, munsi y’ uyu musozi ni ho haba igikombe cy’ igicucu cy’ urupfu (Zaburi 23).
Hari imisozi 4 ikomeye muri Yerusalemu, ni Eloyono umusozi wa Yesu yakundaga gusengeraho, Siyoni umusozi wa Dawidi, Moriya ari ho hari hubatse urusengero rwa Salomon na Gologota aho Yesu yabambwe ari ho hari n’imva ya Yesu, kandi hakaba bugufi bwa Betaniya aho Lazaro yari atuye.
Ubutaha tuzabagezaho ibice bikuru Yesu yakoreyemo ivugabutumwa mbere y’uko ajya Yerusalemu kubambwa. Aha kandi twabibutsa ko tutabagejejeho ibice bikurikiranye nk’uko Bibiliya ibivuga bitewe n’uko ibibanza twasuye ari bike ugereranyije n’aho Yesu yakoreye umurimo, kandi na none iki gihugu gisurwa n’abantu barenga ibihumbi 100 ku munsi umwe, aho mubonye akanya muhajya mwiruka kugira ngo musure n’ahandi.
Murakoze, mugubwe neza muri byose….
Niba utarasomye igice cya 1, kanda hano ugisome:
http://www.agakiza.org/spip.php?page=print&id_article=2132
Wifuza gusoma igice cya 2 kandi hano ugisome:
http://www.agakiza.org/spip.php?article2374
Inkuru mumafoto:
Aha niho Yesu yari avuga ko Yerusalemu izasenywa
Iyi ni Yerusalemu uyireba uri kuri Elayono
Aha niho banyujije Stefano bajya kumwica hapfira n’abakristo benshi
IKidendezi Betesida
Amabuye banyujijeho Yesu ajya kubabwa
Aha ni Golgota aho Yesu yababwe umusozi umeze nk’agahanga
Aha ni mu mva ya Yesu irarangaye Yesu yarazutse
Umuyahudi umwe mubizera Yesu
Urukuta rw’amaganya aho isi yose ihurira ije gusenga.
Aba bana twari tuvanye gusenga kurukuta rw’amaganya
Iyi nimva ya Dawidi
Nyuma twasuye inteko nshingamategeko ya Isirayeli
Megan Young w’imyaka 23, Umunyafilipine uba muri Amerika uherutse gutsindira izina rya Miss Monde 2013 yatangaje ko akunda ubuzima, kandi ko ashyigikiye kwifata ku batarurhsinga. Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’urubuga LifeNews.com.
Yagize ati “Sinshyigikiye gukuramo inda. Nkunda ubuzima. Niba bisaba kuvutsa umuntu ubuzima, simbishyigikiye rwose. Kwizera kwanjye ni uku “Nta gukuramo inda, kandi guhuza ibitsina bigomba gukorwa n’abashakanye gusa. Uko ni ko kwizera kwanjye.”
Umuhango wo gutora nyampinga wabereye mu mujyi wa Bali, Indonesia. Young yahuye na President wa Repubulika ya Philippines, Benigno Aquino III, amushyikiriza igihembo kidasanzwe mu rwego rwa guverinoma.
Amakuru dukesha The International Business Times aravuga ko Young yabanjye kunegurwa cyane ku rubuga rwa Facebook n’uwitwa Devina DeDiva, wavugaga ko Young ari "umwanda, anuka, umukene." Devina kandi ngo yashingiye ku irondakoko, asesereza nyampinga Young cyane.
Abashyigikiye Young baratutswe, maze DeDiva ahagarikwa ku mbuga za FAcebook, Twitter ndetse ku kazi yakoraga. Ariko Young yanditse ku rubuga rwa Twitter, atangaza ko ababariye DeDiva. Yagize ati "Umwiza ntagira inabi." Ibi kandi byatumye abafana ba Young na bo bababarira DeDiva.
Inama y’Abepisikopi bo mu gihugu cy’u Bufaransa, batangaje ko isengesho rya “Dawe uri mu ijuru” rizahindukaho gato, nk’uko byemejwe n’inama nkuru ya Vatikani ya kabiri.
Iki cyemezo ariko Abafaransa batinze kugishyira mu bikorwa, kuko inama nkuru ya vatikani ya kabiri yari yarabyemeje. “Dawe uri mu ijuru” mu Kinyarwanda yo ntizahinduka.
“Dawe uri mu Ijuru” ni isengesho Yezu/Yesu yigishije abigishwa be ubwo bamusabaga ko yabigisha gusenga (Matayo 6, 9-13). Muri iri sengesho, aho bavugaga ngo “ntudutererane mu bitwoshya” (Et ne nous soumets pas à la tentation) bazajya bavuga ngo “ntutume tujya mu bitwoshya” (Et ne nous laisse pas entrer en tentation).
Umuvugizi w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda Mgr. Mbonyintege Smaragde yatangarije IGIHE ko iri sengesho ritazahinduka ryose, ahubwo ari interuro ntoya izahinduka.
Ati ’’Si ‘Dawe uri mu Ijuru’ gusa, ahubwo ni igitabo cyose cya liturujiya bashaka kugihindura bakagihuza n’igihe tugezemo, kuko ni ibitabo byagiye byandikwa hashize nk’imyaka ijana, magana abiri, kandi ururimi rurahinduka n’imyumvire igahinduka, kuvuga ibintu uko abantu babyumva ubu ngubu ntabwo bishobora guteza ikibazo cyangwa urujijo mu Bakristu.”
“Twebwe duhindura Bibiliya Ntagatifu n’isengesho rya ‘Dawe uri mu Ijuru’ twagiye tubikura mu rurimi rw’Igiheburayo n’Ikigereki, tubishyira mu rurimi rwacu, kimwe n’ahandi hirya no hino. Abafaransa babihinduye mbere y’Inama nkuru ya Vatikani ya kabiri, mu gihe mu Kinyarwanda twarihinduye nyuma y’iyo nama.”
Musenyeri Mbonyintege yakomeje avuga ko atari isengesho rya Dawe uri mu ijuru gusa ryahindutse ati ”Igitabo cy’amasengesho ya Misa yo mu Bwongereza kimaze guhinduka. Bari bagifite imivugire y’Icyongereza cya kera, ubu baragihunduye mu cyongereza kivugwa ubu, twaranabivuze natwe ko abakoresha Icyongereza bagomba gufata igitabo cya liturujiya cyasohotse umwaka ushize 2011-2012. Icya mbere yaho ntabwo gifite imvugo ijyanye n’inama nkuru ya Vatikani ya kabiri.”
Mu gihe bamwe mu bakristo Gaturika bari batangiye kwibaza ko iri sengesho ryaba rigiye guhinduka no mu Kinyarwanda, Musenyeri yavuze ko abakoresha Igifaransa ari bo bazahindura ho gato, iryo mu Kinyarwanda ntirizigera rihinduka.
“Dawe uri mu Ijuru” ni isengesho rikunze gukoreshwa cyane, mu makoraniro ya gikristo ku Isi. Intumwa Pawulo, na Luka bakaba bararyanditse mu kigereki.
emma@igihe.rw
Umupasiteri w’icyamamare akaba n’umuhanzi Marvin Winans uyoboye itorero mu mujyi wa Detroit, Mich. ubu ntacirwa akari urutega n’umugore wo muri uwo mujyi nyuma y’aho uyu mushumba yangiye gusabira umugisha umwana we w’umuhungu w’imyaka 2.
Uyu mupasiteri rero ngo wasabwaga gusabira uyu mwana umugisha nimbere y’iteraniro, ngo yaje kubyanga. Ubu benshi bavugishijwe amagambo atari make n’ubwenge bw’uyu mupasiteri ku mbuga za enterineti.
Uyu mugore witwa Charity Grace w’imyaka 39 ngo amaze iminsi mike atangiye gusengera mu itorero rya Pastor Winans ryitwa “Perfecting Church” riri ku muhanda wa East Nevada muri Detroit. Nk’uko bitangazwa na Fox Detroit report, icyatumye Charity yifuza guha ko umwana we asabirwa umugisha ngo ni uko yashakaga kumuha indero y’itorero.
Yagize ati "kumwinjizamo indangagaciro n’imyitwarire… bishingiye ku ijambo ry’Imana." Akimara kumenya yuko ku cyumweru abana batarengeje imyaka 2 bazasabirwa umugisha, Charity ngo yihutiye kwandikisha umwana we ku wa kabiri kugira ngo atazacikanwa. Ku bw’amahirwe make rero, Pastorr ngo yamuteye utwatsi.
Uyu mugore ngo akigerageza gusaba isakaramentu ry’umwana we, akimara guhingutsa ko atashyingiwe mu itorero ubusabe bwe bwahise buzamba. Grace yagize ati "Nababwiye ko ntashyingiwe, aho ni ho byose byazambiye!"
Pastor Winans ariko ngo si ukwigiriza nkana kuri uyu mugore, kuko ngo afite umugenzo utasanga ahandi, ndetse ngo ni ihame ko umugore utarashyingiwe atagomba kuzana abana be ngo basabirwe umugisha imbere y’itorero. Byarangiye rero Grace abwiwe ko uyu muhungu we azasengerwa mu bundi buryo, ni uko arikubura aragenda agahinda kamushengura umutima.
Upendo Nkone, Christina Shusho, Rose Muhando na Bahati Bukuku ni abahanzikazi b’ibyamamare bakomoka mu gihugu cya Tanzania. Aba bagore bane ntibakunzwe cyane ku bw’inganzo yabo gusa, ahubwo bakunzwe no mu gihugu cyabo cya Tanzania.
Ubu rero aba bakozi b’Imana bane basohoye indirimbo y’amahoro bayobowe na David Robert, aho basaba Imana ngo ikize igihugu cyabo cya Tanzania igihe amahoro aho bigaragara ko amahoro yahubanganye.
Iyi ndirimbo yitwa “Iponye Tanzania” (Kiza Tanzania) igaragaramo abahanzi batandukanye b’ibyamamare mu gihugu cya Tanzania, barimo: Upendo Nkone, Christina Shusho, Rose Muhando, Bahati Bukuku, Masanja Mkandamizaji, Jennifer Mgendi, Flora Mbasha, Martha Mwaipaja na Upendo Kilahilo.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga Uliza Links rukorera mu gihugu cya Kenya dukesha iyi nkuru, uyu mugambi abahanzi bagize wo gushyira igihugu cyabo mu maboko y’Imana wakoze benshi ku mutima.
Kuri uyu wa Gatandatu ku itorero rya ADEPR Gihundwe habereye igiterane cy’ urubyiruko rugize iyo paroisse irimo imidugudu ine iki giterane kikaba cyatangiye mu ma saa tatu harimo ama korare y’ urubyiruko rugize iyi Paroisse hamwe n’abana bafashwa n’umushinga RW 380 Compation International
Mu bashyitsi bitabiriye iki giterane harimo Umuhanzi ku giti cye witwa Dominic Nic, umukristo muri ADEPR I Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ari kumwe n’ itsinda ryo kuramya no guhimbaza ryavuye mu mujyi wa Kigali. Hari kandi na Pasteur Desire Habyarimana hamwe n’ Umufasha we Ev. Kiyange Adda Darlene.
Tukigera aha i Gihundwe twakiriwe n’abakozi b’ Imana batandukanye bayoboye iri torero hamwe n’ itorero ryose wabonaga bafite amatsiko yo kumva ibyo Imana yabateguriye kuri uyu munsi.
Hakurikiyeho itsinda ryayoboye kuramya no guhimbaza hamwe n’ indirimbo za Dominic Nic zisanzwe zikunzwe cyane muri aka gace ku buryo yaririmbaga ukumva amajwi y’abantu bamwikiriza, bigaragara ko izo ndirimbo basanzwe bazizi.
Pst Desire ahawe umwanya yigishije ijambo riri muri Matayo 5:37 aho yavuze ku nsanganyamatsiko igira iti: Urubyiruko rukwiye kumenya kwifatira ibyemezo bireba ubuzima bwabo n’ejo hazaza h’ ubuzima bwabo.
Yakomeje avuga ingaruka zo kutamenya gufata icyemezo aho yatanze urugero rwa Samusoni yananiwe kwikiza Delila ngo amuhakanire bikarangiza bamukuyemo amaso ariko Yosefu yabahishije guhakanira muka Potifari gusambana nawe yagize umugisha ukomeye.
Nyuma y’ inyigisho abatari bake basengewe ngo bamenye gufatira ibyemezo ubuzima bwabo babashe guhunga icyaha no gukora ibyo Imana ibashakaho.
Twababwira ko I Gihundwe ariho itorero rya Pentekote ryatangiriye ubu hakaba hashize imyaka 73. Umukristo wa mbere mu itorero ADEPR niho yabatirijwe , aheruka kwitaba Imana mu minsi ishize. Nubwo yabatijwe ari umwe ariko ubu abizera bo mu itorero ry’ ADEPR bakabakaba miliyoni.
Emmanuel (Imana iri kumwe natwe) ni ndirimbo Mercy ukomoka mu gihugu cya Kenya aherutse gusohora mu w’2012, ari na yo yamuhesheje igihembo cya Groove Awards 2013. Ubu rero Mercy yatowe nk’umuhanzi wa mbere wa Rock (Global Rockstar) 2013 ku rwego rw’Afurika, abikesha iyo ndirimbo ye yise Emmanuel.
Amarushanwa ya nyuma yo guhatanira uyu mwanya yiswe GLOBAL ROCKSTAR 2013 yari ahagarariwe na AKG, yatangiye arimo abahanzi bagera kuri 73 babaye aba mbere mu bihugu byayo, baturutse mu migabane yose y’isi. Ni ukuvuga ko baturutse mu bihugu 73 byo ku isi yose.
Bwa mbere mu mateka, habayeho amarushanwa aciye kuri enterineti ashingiye kuri muzika n’umuco! Muri aya marushanwa, kuri uyu wa 20 Ukuboza ni bwo bazatangaza ku mugaragaro uwabaye uwa mbere ku rwego rw’isi. GLOBAL ROCKSTAR 2013 azahabwa igihembo cya $10.000, ahabwe n’ibikoresho bifite agaciro ka $15.000 bizatangwa na AKG.
Dore urutonde rw’abahanzi bo muri Afurika bitabiriye aya marushanwa, n’indirimbo bamurikaga:
Cameroon: WINENUS – How can u
Egypt: NOUR – War and Peace
Ghana: BANKSHIELD UNIT – Burn
Kenya: MERCY MASIKA – Emmanuel
Malawi: BOYMAGIC – Go dumb
Mozambique: STEWART SUKUMA – Felizminha
Namibia: DJ EL-NINO – Real Life
Nigeria: JID VOCALS – None compares
South Africa: LYNN BUTLER – Roller Coaster
Tanzania: SARAHA – Jambazi
Zambia: THE HOLSTAR – Past, Present and Future
Nyuma y’aho bigaragariye ko ibihugu byinshi byo ku mugabane w’Aziya bitoteza Abakristo nk’uko byagaragajwe n’ibyegeranyo byakozwe n’imiryango nka USCIRF na World Watch, Abakristo bo kuri uyu mugabane babonye bataceceka, bahitamo kwinginga Imana ngo igire icyo ikora.
Ni muri urwo rwego hateguwe amasengesho ku rwego mpuzamahanga yo gusengera abo Bakristo, azaba ku wa 3 Ugushyingo 2013 (kanda hano wifatanye na GFA mu masengesho: www.gfa.org/info/idop).
Dr. K. P. Yohannan washinze umuryango Gospel for Asia ari na we muyobozi wawo, yavuze impamvu bateguye gusengera aba Bakristo, ati “Bambuwe uburenganzira bwabo, bahunga amazu yabo, bakubitwa na bene wabo, barafungwa kandi bagatotezwa bazira imyizerere yabo… Tugomba kwifatanya na bo dushikamye mu gusenga.”
Kuri iki cyumweru taliki ya 20/11/2013, ku itorero ry’ADEPR Gihundwe habereye igiterane kidasanzwe kirimo kuramya Imana no guhimbaza. IKi giterane cyitabiriwe bikomeye, kuko urusengero rwari rwuzuye abantu bahagaze.
Abashyitsi muri iki giterane bari itsinda riyobora kuramya no guhimbaza mu mujyi wa Kigali, bavuye mu maparuwasi atandukanye. Hari kandi Dominic Nic ukunzwe na benshi mu gihugu cy’u Rwanda no hanze yacyo. Hari kandi na Pasteur Desire Habyarimana na madame we, ari na bo bari abigisha muri iki giterane.
Iri tsinda ry’abaramyi ryafatanije na Kolale Betania guhimbaza Imana mu buryo bwanyuze abari bateraniye aho, cyane ko uyu mucyo w’uko Abakristo baririmbana n’abayoboye indirimbo utamenyerewe muri ADEPR.
Nyuma yo guhimbaza, hakurikiyeho Mwalimu Adda asoma ijambo ry’ Imana ryanditse mu Zaburi 29:7 hagira hati “Ijwi ry’Uwiteka rishwaza ibirimi by’umuriro. Ijwi ry’ Uwiteka rihindisha ubutayu umushyitsi... ijwi ry’ Uwiteka riramburuza impara kandi rikokora amashamba…” Yakomeje avuga gukomera kw’ ijwi ry’Imana.
Pasteur Desire yakomeje yigisha ijambo ry’Imana riboneka muri Matayo 5:6, havuga ku kugira inzira n’inyota byo gukiranuka. Yakomeje avuga ko abantu bakwiriye kuba bafite inzara yo gukiranuka kugira ngo Imana ibahaze ibyiza.
Nyuma y’inyigisho yamaze iminota 45, abarenga 150 bafashe umwanzuro wo kwakira Yesu Kristo ngo abe umugenga w’ubuzima bwabo. Abasubiye inyuma na bo barasengewe kimwe n’abafite ibyifuzo bitandukanye.
Habaye umunezero ukomeye kubona abantu bahembuka muri ubu buryo, bakize imvune zo mu mutima.
Twabamenyesha ko i Gihundwe ari ho itorero rya Pantekote ryatangiriye, ubu hakaba hashize imyaka 73 rivutse. Umukristo wa mbere mu itorero ADEPR ni ho yabatirijwe, aheruka kwitaba Imana mu minsi ishize. N’ubwo yabatijwe ari umwe, ubu abizera bo mu itorero ry’ADEPR bakabakaba miliyoni.
Inkuru mu mafoto:
Mwalimu Adda yigisha ijambo ry’ Imana
Pst Desire arangije kwigisha
Abantu bemeye kwakira Yesu bari gusengerwa
Nyuma y’ ijambo ry’ Imana abantu barahimbaje cyane
Dominic Nic ari kuririmba
Igiterane cyari cyateguwe nabahanzi 13 babarizwa kuri ADEPR umudugudu wa Muhima cyashojwe kuri iki cyumweru. Iki giterane cyatangiye ku wa gatandatu wicyumweru turangije.
Gusa Iki giterane ariko ngo cyaranzwe n’ubwitabire buke ugereranije n’uko bisanzwe bimenyerewe kuri uru rusengero ubusanzwe rurangwa no kwitabira ibiterane cyane, ndetse n’uburyo cyari cyatangarijwe benshi. Mu kiganiro nabari bateguye iki giterane, batubwiye ko bakoze uko bashoboye ngo babyamamaze, ariko bitewe n’ubukwe bwabanjirije iki giterane ndetse nimvura yaguye bikaba byaratumye abantu batitabira nk’uko bisanzwe.
N’ubwo igiterane cyatangiye gitinze, ntibyabujije abahanzi kubahiriza igihe nk’uko byari biteganijwe, cyane ko abahanzi bose bari bahawe iminota ingana bitari bisanzwe cyane mu itorero rya ADEPR. Ku munsi wo ku yumweru ho byari byiza cyane, kuko abantu baritabiriye nkibisanzwe kandi nk’uko bari babyifuje aba bahanzi batanze inkunga yabo ku nyubako yumudugudu wa ADEPR Muhima irimo kuvugururwa.
Bimwe mu byashimishije abitabiriye iki giterane cyane, ni ukuboa group yabana bacuranga umuziki wa live kandi ukabona ko bari babiteguye mu buryo bunoze. Mu kiganiro na Prince wari uhagarariye iki gikorwa, yagize ati "Mu byukuri, turashima Imana yo yadufashije muri iki gikorwa cyane ko hashize imyaka igera kuri itandatu twifuza guhuza imbaraga nkabahanzi babarizwa kuri uyu mudugudu, ariko kubera gahunda zitorero ntibidukundire. Uyu munsi rero Imana yadufashije cyane, kandi umusaruro twabonye ni uwo kwishimirwa yane."
Prince kandi yatubwiye ko bakomeje, kandi ko igiterane nk`iki kizajya kiba buri mwaka.
Festus Tulikumwe
Itsinda ry’ibisambo rititwaje intwaro rimaze igihe ritangira imodoka ryibanze ku zitwawe n’abagore mu mihanda ya Nigeria. Uko ibi bisambo bikora, ngo bigonga igice cy’inyuma bikoresheje imodoka yabyo maze umugore bagongeye imodoka yasohoka ngo arebe ibibaye ibisambo 2 muri bitanu bigahita biyikubitamo bikayirukankana.
Ibi bisambo rero byatwaye imodoka byari bimaze kwiba, biyihisha mu rusengero ruherereye i Sangotedo muri Nigeria ariko ntibyamenya ko Pasiteri yabikenguye. Umwe muri ibi bisambo wari asanzwe anasengera muri urwo rusengero yari azi neza ko byemewe guparika byibura amasaha atatu.
Ku bw’iki gisambo rero, ayo masaha yari ahagije ngo babe babonye umuguzi nta we uramenya irengero ry’iyo modoka. Ku bw’ibyago ariko, amakuru yahise agera kuri police maze ihita ibata muri yombi.
Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2013 mu itorero rya Eglise de Pentecote des Assemblé de Dieu rya Byumba- Ville, ryo muri Paruwasi ya Kisaro, nibwo umukozi w’Imana Pasitori NYIRARUKUNDO Yvonne yasengewe ndetse animikwa kumugaragaro kuba umushumba mushya muri iri torero.
Pasitori Yvonne NYIRARUKUNDO yavutse tariki ya 20 /08/ 1977, akizwa mu mwaka w’1998 yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye muri G.S. Notre Dame du Bon conseil i Byumba aho bakunze kwita muri Social, yashakanye na Nyakwigendera Pastori Jean D’Amour HABYARIMANA waje kwitaba Imana tariki ya 17/02/2013 apfa amusigiye abana batatu, gusa ngo mugukizwa kwe yajyaga yumva ijwi rimubwira ko azaba umushumba, nyamara ngo ntarihe agaciro kuko muri we n’ubwo yakundaga gusenga, izi nshingano za gishumba atazikundaga dore ko kuriwe yumvaga azakora akazi ko mu biro aho yakira abantu bamugana, gusa iri jwi ntiryatuje kuko yaryumvise mu myaka itandukanye nka 1998, 2004 ndetse na 2013 .
Ubusanzwe muri iri torero iyo umugabo ari umushumba, umugore we amufasha mu mirimo yo mu rusengero ya buri munsi, kuburyo aba asa nk’umushumba, ntibyatinze rero nyuma y’uko bashakanye, mu mwaka wa 2008 nibwo Jean D’Amour HABYARIMANA yabaye umushumba maze Yvonne acyeka ko izi ari zo nzozi yajyaga agira, nyamara siko byari biri kuko n’ubwo bafatanyije uyu murimo akiri ho, nyuma y’amezi atatu umugabo we amaze kwitaba Imana, ubwo yashyiraga imbaraga mu gukora akazi ngo abone uko yatunga urugo rwe anite ku bana, yatangiye kujya yumva ryajwi rigaruka ariko noneho rinamubaza ngo ese wa mukirisito runaka udaheruka gusenga yagiye he? Akumva irindi rimubaza ngo ese kanaka ko yarwaye waramusuye ? Maze yumva abuze amahoro, akazi karamunanira mbese kuri we ngo asa nk’umuntu uhungabanye mu bitekerezo, kandi ngo ku kazi yari umwe mu bakozi beza batajya bananengwa, nibwo umuyobozi we yatangiye kumubaza icyamubayeho gusa ngo umuyobozi agacyeka ko wenda ari urupfu rw’umugabo we rubimutera.
Muri ibu buzima bwose Yvonne yanyuragamo, yarwanaga n’icyatuma abana be batazagira icyo bifuza ngo bakibure, ari nako Rubanda bamuteze amaso, Nyamara ni nabwo yarushijeho kubona inzozi zihoraho zimwereka ko akazi akora atariwo muhamagaro we, yumvise aganjijwe yegereye abayobozi be bo mu itorero,abagisha inama, nyuma yafashe icyemezo cyo gusezera akazi tariki ya 24/ 06/13 aho yari umukozi ushinzwe Mituel de santé mu bitaro bya Byumba, maze kuwa 30/06 atangira ishuri rya Bibiliya, aniyemeza gukorera Imana nta kindi kimutega. Yvonne mu buhamya bwe yakomeje atubwira ko yizeye ko Imana izamushyigikira kandi ko n’ubwo ibye bigoye kubyiyumvisha, Imana yamuhamagaye ariyo ibizi kandi izamushoboza.
Twababwira ko uyu muhango wo kwimika Pasitori Yvonne wari uyobowe n’Umuvugizi wungirije w’amatorero ya Assemblé de Dieu mu Rwanda Pasitori MURINDA Jean Marie Vianney, nawe akaba yaragarutse kuri uyu muhamagaro wa Pastori Yvonne, agahamyako Atari ivangirwa dore ko ngo hari abashobora kubikeka, cyane ko nawe mu mwaka wa 1995-1997 byigeze kumubaho, Naho Pastori NGABONZIZA Emmanuel Pasitori Regional wa Kigali y’umujyi n’iy’icyaro muri iri torero, nawe ashimangira ko Yvonne ari mu muhamagaro w’Imana kandi ko abanyetorero bakwiye kumuba hafi muri byose kuko aramutse acitse intege itorero ryose ryaba ritsinzwe, uyu muhango ukaba wari witabiriwe n’abakozi b’Imana batandukanye baturutse mu matorero atandukanye yo mu Rwanda ndetse n’inshuti z’umuryango wa Yvonne ukaba wararangiye abasaga 19 bafashe icyemezo cyo kwakira Yesu barakizwa.
Ernest RUTAGUNGIRA
Umujura utashatse kwivuga amazina yibye Laptops 2 mu rusengero rw’itorero ‘Central Christian’ mu mujyi wa Las Vegas, nyuma aza kuzigarura ku bushake bwe ziherekejwe n’ibaruwa isaba imbabazi ko yibye.
Laptop 2 zizingiye mu mupira, gigeretseho ibaruwa isaba imbabazi
Ubuyobozi bw’itorero buratangaza ko izo computers ngendanwa zibwe mu gitondo cyo ku cyumweru, ubwo Pastor Jud Wilhite yigishaga ijambo ry’Imana ku ntego yo gusaba imbabazi. Nyuma izo machine zaje kuboneka zizingiye mu mupira (T-shirt), aho zari muri parking ziriho ubutumwa bugira buti: "Nazibye kwa Henderson. Mumbabarire."
Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri iri torero Ryan Moore yatangarije ikinyamakuru The Christian Post ko inama yagira uwo mujura ari ugutega amatwi ijwi ryavuganye na we.
Moore yagize ati "Ijwi wumvise rikwemeza kugarura izi laptops ni iry’Umwuka Wera. Mwumvire! Azakuyobora mu nzira itunganye y’amahoro n’umugisha."
Nk’uko bitangazwa na NBC dukesha aya makuru, mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu Pastor yasuye inzu y’ububiko bw’Amadorali ‘Dollar General Store’ iherereye mu mujyi wa Evansville, atesha igisambo cyagenzwaga no kwiba ayo madorali ubwo yasohoraga imbunda ye agendana.
Police iratangaza ko iki gisambo cyitwa Jermaine Dewayne Marshall cy’imyaka 25 cyari cyitwikiriye bandanna mu maso, cyasabye ukora kuri guichet kugiha amadorali kikamutera ubwoba kizunguza igipupe kizingiye mu mwenda.
Pastor Carl Sanders usanzwe afite uburenganzira bwo gutwara imbunda, yinjiye muri iyo nzu bihuza n’uko icyo gisambo cyari gitangiye gukubita umukozi wa bank. Sanders ntiyajuyaje, yahise asohora imbunda ye arinda icyo gisambo kugeza igihe police yahagereye.
Muri ubwo bubiko nta muntu n’umwe wakomeretse, kandi icyaje gutangaza ni uko icyo gipupe cyari kizingiye mu mwenda baje gusanga ari ikiyiko.
Nkuko twabitangarijwe na Pasiteri Jean Bosco Nsabimana urusengo Patmos Faith Church ryongeye gutegura igiterane ngarukamwaka cyitwa “Boboza” ku nshuro ya kabiri cyikaba ari igiterane kimara iminsi makumyabiri numwe, kuri nshuri nshuro cyikaba gifite intego Daniyeli 10:13, ahavuga mu magambo make ko ari igihe cyo kwakira ibyo wari warabohojwe kandi amasengesho yawe yumviswe.
Iki giterane kizatangira tariki 28/10/2013 buri munsi kuva saa kumi z’umugoro kugeza saa mbiri kirangi tariki 17/11/2013, aho kizajya kibera ku cyicaro cya Patmos i Nyabugogo ku Muhima hafi y’inzu yo kwa Mutangana.
Pasiteri Bosco yakomeje atubwirako iki giterane hazaba higanjemo imbaraga zibohora kuko hazanabaho gusengera abarwayi barwaye indwara zitandukanye, doreko hazaba hanatumiwe abandi bakozi b’Imana batutse mu Rwanda ndetse no mubindi bihugu bitandukanye. Muri iki giterane kandi hazaba hari abahanzi benshi batandukanye bakunze mu Rwanda hamwe n’amakorali yo mu rusengero Patoms Faith Church. Kwinjira muri ki gitera Pasiteri Bosco akaba yatubwiyeko aria bantu.
Kimwe mu bizagaragara muri iki giterane ni ugusengera abantu kibintu bimwe na bimwe bigora bantu harimo Inyatsi, abarozwe, ingumba, abo amasezerano yabo yatinze gusohora, indwara zaburiwe umuti n’ibindi.
Kuri uyu wa 26-27 Ukwakira, kuri ADEPR Rwimbogo, Paroisse ya Nyarugunga hari hateguwe igiterane cy’iminsi 2 gifite intego igira iti "Byuka urabagirane!" Yesaya 60:1.
Iki giterane cyari kigamije ububyutse, cyari kirimo abavugabutumwa nka Pastor Desire Habyarimana ari na we wigishije kuri uyu wa gatandatu. Mu ijambo rye, amaze gusoma intego y’igiterane yagize ati "Ububyutse buraharanirwa. Iyo umuntu ashaka gukanguka, ava mu bitagira umumaro bimutwarira umwanya." Yatanze ingero nyinshi zituma abantu basinzira mu buryo bw’umwuka, ariko icyagiye kigarukamo ni uburangare. Yakomeje agira ati "Nudafata icyemezo cyo gukanguka, Imana izagushakira ibigukangura (ibigeragezo)."
Pastor Desire Habyarimana
Twibutse ko iki giterane cyari cyateguwe n’amakorali yo kuri uyu mudugudu wa ADEPR Rwimbogo, ari yo Elayono, Shekinah n’Abahetsi. Hari kandi na Chorale y’abana izwi ku izina ry’Umunezero. Iki giterane kandi cyarimo abahanzi nka Gaudence (ADEPR Gatenga) na Olive.
Elayono Choir
Shekinah Choir
Abahetsi Choir
Umunezero Choir
Umuhanzikazi Gaudence
Mu bituma umuntu akanguka akagira ububyutse, Pastor yavuze ko ari ugusenga no kugira ishyaka ry’umurimo w’Imana. Ibyo ngo ni byo bituma itorero rikanguka, ndetse rikabasha no kugeza ubutumwa bwiza ku bataramenya Umukiza wacu Yesu Kristo dore ko ngo hari amoko agera kuri 1900 muri Afurika gusa atarumva Yesu. Yakomeje atanga ingero z’uburyo hari ibihugu bigisenga ibigirwamana, nko mu gihugu cy’Ubuhinde kirimo ibigera kuri miliyoni 4, muri Zambia babisenga ku mugaragaro n’ahandi. Yashoje abaza iki kibazo ngo "Wowe umariye iki Yesu?"
Pastor Desire amaze kwigisha ijambo ryo gukanguka, abari bateraniye aho bose batsinzwe n’ijambo ry’Imana maze barahaguruka ngo basabe Imana imbaraga zo kubyuka bakarabagirana.
Umugabo witwa Brian Deacon ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza yavutse afite ishusho ya Yesu Kristo neza. Uyu mugabo akaba yarahawe akazi ko gukina Firime ya Yesu ndetse benshi bamubonye bakibwira ko yaba ari Yesu w’i Nazareti wagarutse ku isi.
Nyamara inkuru ibabaje ni uko Brian Deacon yatangaje ko atemera Yesu mu gihe miliyoni zirenga 117 z’ abantu bamufata ko ariwe Yesu Umwami n’ umucunguzi wabo bitewe na filime ya Yesu yakinnye ari Yesu. Mu buzima busanzwe uyu mugabo yavukiye mu gihugu cy’ Ubwongereza ku italiki ya 13 Gashyantare 1949.
Imbaga y’ abatuye isi batunze amashusho ya Brian Deacon bazi ko ari Yesu umucunguzi wabo
Uyu mugabo ni umwongereza wamenyekanye cyane mu mafilimi, akomoka mu mujyi wa Oxford, ndetse yatorejwe gukina amafilimi mu ishuri rizwi nka Oxford Youth Theatre.
Yashakanye n’ abagore 2 umwe witwa Rule Lenska, undi witwa Natalie Bloch, iki akaba ari kimwe mu byerekana ko uyu mugabo atemera amahame n’ imigenzo byavuzwe na Yesu.
Si ibyo gusa, kuko we ubwe yabyitangarije ubwo yabwiraga itangazamakuru ko we abarizwa mu muryango w’ abatemera Yesu, ngo kabone n’ ubwo imbaga nyamwishi imufata nk’ aho ariwe Yesu.
Abantu benshi bafite ibishushanyo, amafoto y’ uyu mugabo mu mazu yabo ndetse mu bigaragara baramutse babonye uyu mugabo imbona nkubone, kabone n’ ubwo isura ye yashaje bagirango barabonekewe.
Ukuri kw’ ibi ni uko iriya shusho iri mu mitwe y’ abantu benshi bibwira ko ari iya Yesu atariwe kuko ari iya Brian wakinnye iriya Filime ya Yesu.
inkuru dukesha jesus.rw
Mu bice bitatu byabanjirije iki, twabagejejeho ibirebana n’uruzinduko twagiriye mu gihugu cya Isirayeli. Ubu rero tugiye kubagezaho igice cya nyuma cy’uru ruzinduko, ariko tukabizeza ko tuzakomeza kubagezaho amateka y’iki gihugu kimwe n’amakuru y’ibihabera kuko iyo dusoma Bibiliya itubwira incuro nyinshi amateka y’iki gihugu.
Ikindi gikomeye, Isirayeli ni isaha y’Imana. Uti gute? Ibimenyetso byinshi biranga kugaruka kwa Kristo n’imperuka y’isi byinshi bigaruka kuri iki gihugu, ku buryo wize neza amateka y’iki gihugu wamenya aho Yesu ageze agaruka (Matayo 24).
Twasuye rero intara ya Galilaya tunyuze Telaviv, aho niho Yona yari atuye aho yangaga kujya i Ninewe akamirwa n’urufi mu nyanja ya Mediterane (inyanja nini). Kenshi abantu benshi bacira Yona urubanza ko yari umunyantege nke, ariko yagombaga kugenda ibilometero birenga 1,250 kandi ajya kuburira abanzi babo babahemukiye mu buryo bukomeye (Harya wowe uwakohereza mu rugendo rungana rutyo n’amaguru wajyayo wishimye?) Yona 1.
Aha kandi niho Imana yiyerekeye Petero imutuma kwa Korunereliyo mu banyamahanga (Ibyakozwe n’ Intumwa 10:9-47)
Twakomereje mu mujyi wa Aifa, ni ho hari umusozi wa Karumeli aho Eliya yakunze kuba akahakorera n’ibitangaza bikomeye. Uyu musozi ufite ubutumburuke (altitude) bwa 500m na kilometero 10. Utambitse kuri uyu musozi Eliya yari ahafite ishuri ryigishaga guhanura, kandi na n’ubu hari amakaminuza akomeye ku rwego rw’isi. Hari kandi ubuvumo Eliya yihishemo akahumvira ijwi ry’Imana, ni na ho yiciye abahanuzi ba Bali 850.
Iyo uri kuri uyu musozi hejuru uba ubona igihugu cya Isirayeli cyose, ni ho mu ihuriro ry’isi yose. Ikindi, iyo uhagaze kuri uyu musozi uba ureba aho Ahabu yiciye Naboti (1 Abami 21), ni munsi y’uyu musozi. Aho Naboti yaguye ubu hari umujyi witwa Afura, kandi ni bugufi bw’i Shunemu aho Elisa yakundaga gucumbika akaza gusabira uwo muryango w’umuhungu (2 Abami 4:8-37).
Twasuye na none ikibaya cya Megido. Aha ni ho hazabera intambara ikomeye ya Harumagedoni, kuko ari ho imihanda yose iva mu bihugu bikikije Isirayeli ihurira (Ibyahishuwe 16). Aha kandi ni ho Yezebeli yari atuye na Ahabu. Twasuye kandi iriba Abisirayeli bacukuye bari mu ntambara rireshya na metero 100.
Twasuye na none umusozi witwa Gilibowa, aho Sauli yiyahuriye mu ntambara ubu hakaba hatuye Abanyakanani (1 Samweli 31). Twasuye n’umusozi Yesu yahinduriweho (Luka 9:28), uteganye na Nazareti hakurya y’umusozi wa Karumeli na Mowabu, munsi hagati hari umujyi wa Tabulu. Igihe Yesu yazamukaga umusozi, yazamukanye n’abigishwa 3 abandi basigara hasi barwana n’umudayimoni arabanesha kuko yari afite igicuri Yesu yamukijije avuye ku musozi (Luka 9:37).
Iyo wanze kujya gusenga cyangwa ngo ube mu mwanya Imana ikwifuzamo, Satani ntabura ikindi agukoresha. Niwanga gukoreshereza Imana ubutunzi bwawe uzabujyana kwa muganga cyangwa ugurize abatazakwishyura kuko gukorera Imana ni ngombwa.
Twanyuze na none i Nayini, aho Yesu yazuye umwana w’umupfakazi. Twakomereje i Nazareti. Ikibabaje ni uko aha nta Bakristo benshi bahatuye. Ni umujyi w’Abisilamu. Twasuye aho Mariya yabwiriwe ko azabyara umucunguzi.
Twakomereje ku musozi bita uw’abahiriwe, aho Yesu yatangiye inyigisho iri muri Matayo 5, dusura aho Yesu yatuburiye amafi n’imigati. Twasuye na none inyanja ya Galilaya, aho Yesu yatangiye inyigisho ikomeye kuko yayigenzemo n’amaguru, ni ho yabwiriye Petero ko azaroba abantu. Aha na none ni ho abigishwa yababwiye kujugunya urushundura iburyo bw’ubwato, bakaroba amafi manini 153, bakomoka bagasanga ifi ziri ku muriro n’umutsima kuko bari basubiye kuroba yarababujije. Ni na ho Yesu yabarije Petero gatatu kose ko amukunda, kandi impamvu yamubajije gatatu mwibuke ko yari yaramwihakanye 3, ahita agirwa umushumba w’intama z’ Imana.
Twasuye aho Petero yabaga, ari na ho Yesu yakirije nyirabukwe wa Petero ubuganga (Malaliya). Twasuye na none umugezi wa Yorodani, na wo ufite amateka akomeye muri Isirayeli. Aha twavuga nka Yosuwa yambukana Abisirayeli: Yorodani yakamye ibilometero 26 bambukira ahumutse; Elisa yarayikamije arambuka, Namani yoze muri uru ruzi akira ibibembe, Yesu yarubatirijwemo ahita ajya ku musozi uri hafi aho ahamara iminsi 40 ageragezwa na Satani.
Twakomereje i Yeriko, dusura igiti Zakayo yuriye akabona Yesu. Aho ni bugufi bw’aho Dawidi yaciriye ikinyita cy’umwenda wa Sauli, umutima ukamurya. Ni ho Dawidi n’ingabo ze babaga mu buvumo. Mbere y’aho gato twasuye akagezi Ahava, aho Ezira n’abantu be bava mu bunyage biyiririje Ezira 8:21.
Twasuye Sodoma na Gomora, aho Imana yatwikishije umuriro kuko kubana kw’abahuje ibitsina byari byarakaje Imana. Aho ni ho muka Loti yahindukiye inkingi y’umunyu kuko yahindukiye akareba inyuma.
Twarebye umusozi wa Nebo, aho Mose yahagaze Imana ikamwereka igihugu cyose cya Isirayeli ariko Imana ikamubwira ko atazacyinjiramo kuko atahesheje izina ry’Imana icyubahiro (Gutegeka kwa kabiri 34).
Twasoza iyi nkuru tubabwira ko ibyabaye ku Bisirayeli byatubereye akabarore. Nitwitwara neza tuzajya mu gihugu cy’amasezerano (ijuru), ariko nitutitwara neza tuzabura ijuru kandi ari ho dusiganirwa.
Twarangiza dukangurira abantu gusura iki gihugu cya Isirayeli. Ibiciro birahendutse. Niba wifuza ibindi bisobanuro, hamagara Tel: 0788422984/0728422984 cyangwa ukatwandikira kuri hadesire@yahoo.fr
Niba utarasomye igice cya 2 kanda hano ugisome
http://agakiza.org/spip.php?article2374
Niba utarasomye igice cya 3 kanda hano ugisome
http://agakiza.org/spip.php?article2829
Inkuru mu mafoto:
Umujyi wa Telaviv
Umujyi wa Aifa hejuru yawo niho hari umusozi wa Karumeli
Ikibaya cya Yezereli aho biciye Naboti ni na hafi ya Shunemu
Aha niho Eliya yubatse igicaniro ahicira n’abahanuzi babali
Abisirayeli bari mu ntambara babura amazi bacukura iriba rya metero 100
Aha twari tugeze i Kana ya Galilaya aho Yesu yahinduriye amazi Divayi
Aha ni wabo na Yesu aho babaga mubuvumo Yosefu atunzwe no kubaza
Aha naho Yesu yatuburiye amafi n’ imigati
IYi ni inyanja ya Galilaya Yesu yagenze hejuru n’amaguru
Twagenze muri iyi nyanja nubwato bazamura ibendera ry’ Urwanda
Aba nabanyamerika twahuriye mu nyanja ya Galilya
Aha nicaye niho Yesu yarahagaze abaza Abigishwa niba babashije kuroba
Ibi nibisigazwa by’ amazu yi wabo wa Petero
Aha niho Yesu yabwiriye Petero kwamuhaye ifunguzo z’ ubwami
Pst Desire n’ inshuti y’abantu bose harimo n’abana
Aha ni mumugezi wa Yorodani
Nyuma yaho Yesu aviriye muri Yorodani kubatizwa Umwuka yamujyanye kuri uyu musozi ahamara iminsi 40
Aha ni Yeriko
Iki n’ igiti Zakayo yuriye nubu kiracyahagaze kimaze imyaka irenze 2000
Iyi n’ inyanja y’ umunyu
Twasuye Sodoma na Gomora ariho hari inyanja y’ umunyu reba abo twahasanze uko bameze nubu haracyari umurwa w’ ibyaha
Aha niho hahoze akagezi Ahava mu gihe cya Ezira biyiririjeho basaba Imana ko ibakiza abanzi
Batubwiye ko muka Roti yahindutse inkingi y’ umunyu araha ahagaze
Umusozi wa Sinayi aho Imana yajyaga ivuganira na Mose.
Minisiteri ya Siporo n’umuco y’u Rwanda, yasohoye itangazo ritegeka abantu bari bateguye ibitaramo n’ibindi bikorwa byose biri mu rwego rwo kwizihiza Halloween mu Rwanda guhita barekera aho kuko binyuranyije n’umuco w’u Rwanda.
Ubusanzwe Halloween ifatwa na bamwe mu bakirisitu nk’umunsi wa Gipagani wizihizwaho abazimu, ikunze kwizihizwa cyane cyane mu bihugu bya Amerika na Canada ndetse n’uburayi.
Abawusobanukiwe neza bavuga ko ari umunsi wo kwibuka abapfuye bose ugereranywa n’umunsi w’abatagatifu bose mu myizerere ya gikirisitu gatorika.
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara risinyweho na Minisitiri w’umuco na Siporo, Protais Mitali, riteye ku buryo bukurikira :
“Minisiteri ya Siporo n’Umuco iramenyesha abantu bose, baba abantu ku giti cyabo, Resitora, utubari, Amahoteri n’abandi bose bateguye igitaramo cyibuka abapfuye cyitwa "Halloween Party" ko bagomba guhagarika ibyo bitaramo kuko binyuranije n’Umuco Nyarwanda ndetse bikaba bigaragara ko ntaruhushya rwatswe mbere kugira ngo abo bantu babe bagirwa n’Inama ku buryo ibikorwa byabo babitegura. “
“Minisiteri ya Siporo n’Umuco irashishikariza abanyarwanda gukomeza gusigasira no guhesha agaciro Umuco wacu w’Abanyarwanda.”
Inkuru dukesha igihe.com
Mu munsi mukuru we wo kwizihiza imyaka 95 y’amavuko witabiriwe n’abantu basaga 900, umuvugabutumwa Billy Graham yatanze inyigisho ye yiswe iya nyuma abinyujije muri video yamaze iminota igera kuri 30.
Amakuru dukesha urubuga USA Today aravuga ko Billy Graham yatanze ubutumwa bujyanye n’iby’agakiza, akavuga ko amaze igihe arizwa n’inzira y’agakiza k’Amerika.
Yagize ati "Igihugu cyacu gikeneye cyane gukanguka mu buryo bw’umwuka. Maze igihe ndira, kuko nazengurutse imijyi myinshi mbona uburyo abantu bahabiye kure y’Imana."
Franklin Graham yabwiye abari bateraniye aho ko ubu butumwa buri kuri video ari bwo bwa nyuma ahaye abatuye Amerika.
Mu bari bateraniye aho harimo uwahoze ayoboye Leta ya Alaska Governor Sarah Palin, na rwiyemezamirimo mu bikorwa bya Leta Donald Trump. Abahanzi bayoboye abari bateraniye aho mu ndirimbo igira iti ‘Happy Birthday’ ni Ricky Skaggs na Michael W. Smith.
Mu mahugurwa y’abana b’impfubyi, abagera kuri 20 bafashe icyemezo cyo kwakira Kristo!
Kuri uyu wa kane i Gihindamuyaga mu karere ka Huye hasojwe amahugurwa y’iminsi 4 y’abana b’impfubyi zirera n’izakiriwe mu miryango. Aya mahugurwa yabaye mu rwego rw’ubujyanama ku bibazo aba bana bahura na byo mu buzima bwa buri munsi.
Aya mahugurwa ari yatanzwe na Pasteur Desire Habyarimana ku bufatanye na Compassion International. Hari kandi n’umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Abingenzi Gonzague, uturuka mu itorero ry’ADEPR Gatenga.
Pasteur Desire yakanguriye aba bana gushyira ubuzima bwabo mu Mana, kuko n’ubwo bafashwa n’imishinga y’isi yose bakabaha ibyo bakennye byose, ibyo byakemura ibibazo bimwe by’umubiri ariko imfashanyo ntiyagera mu bugingo cyangwa ngo ibakize igikomere cyo kubura ababyeyi. Ariko Imana yo ni Data wa twese, nk’uko Yesu yigishije abigishwa gusenga ati “Nmusenga muvuge muti ‘Data wa twese, izina ryawe ryubahwe.’” Hanyuma kandi na none iyo wishyize mu Mana ntuheranwa n’agahinda k’ibibazo ugira mu buzima kuko uba ufite Imana ubitura, kandi ukizera ko Imana izakubera byose.
Mu kiganiro twagiranye na Uwonkunda Marie Chantal, akaba ari umwe mu barezi b’aba bana muri Compassion ya Nyamagabe, yadutangarije ko mu kurera aba bana bahuriramo n’ibibazo byinshi kuko uyu muryango ubatera inkunga ubafasha bimwe nk’iby’imyigire n’imyambaro, ariko ibiryo n’utundi tuntu tukaba ari ikibazo cyane ko hari abana bamwe bibana mu mazu. Ariko aha yashimiye amatorero ko agira uruhare rukomeye mu gufasha aba bana, cyane ko itorero ribigisha ijambo ry’Imana n’izindi nama zose zikeneye.
Madame Christine ushinzwe ishami ry’abana bababaye kuruta abandi yatangarije agakiza.org ko bagerageza gukemura ibibazo bikomeye by’aba bana nko ku kigero cya 60%, ati “Aho dufite imishinga ya Compassion tugerageza gufasha abana bababaye kuruta abandi.”
Umuhanzi Abingenzi Gonzague yakomeje atanga ubuhamya, aririmba n’indirimbo zanejeje abo bana ku buryo wabonaga bakozwe ku mutima cyane.
Twabibutsa ko aba bana bafashwa na Compassion International bitabiriye amahugurwa baturutse mu turere twa Huye na Nyamagabe, babafashwa kwiga no kubashakira abaterankunga batandukanye kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze kubaho.
Mu giterane cy’amasengesho y’iminsi 40, uyu munsi abasaga 100 biyeguriye Imana!
Ku cyicaro cy’itorero ry’ADEPR Nyarugenge hatangiye amasengesho y’iminsi 40 kuva taliki ya 12/11/2013. Ku munsi wayo wa cyenda habaye igiterane gisanzwe kiba buri wa gatatu, ariko ku mugoroba hagakomeza amasengesho uko bisanzwe.
Muri aya masengesho, Pasteur Desire Habyarimana nk’umwigisha w’ijambo ry’Imana yatanze inyigisho ivuga ku kwigishwa n’Imana mu buryo butandukanye ukazavamo uri Umukristo mwiza (2 Abakorinto 1:3-4). Aha yavuze ko imibabaro tunyuramo idakwiriye kuduherana, ahubwo Imana izayikoresha mu kuzana abandi kuri Kristo. Yatanze urugero rwa Mose wavuye muri Egiputa, agahungira mu butayu ariko ubwo butayu ni bwo yanyujijemo Abisirayeli abatahanye, kuragira intama zitari ize imyaka 40 byari bigoye ariko Imana yagira ngo imushyiremo umutima uciye bugufi.
Yakomeje avuga ko Yosefu nawe yageragejwe cyane, ariko imibabaro ye Imana yarayikoresheje kugira ngo azabashe gukiza abantu benshi mu gihe cy’inzara. Yakomeje avuga ko ku bakunda Imana n’ibyo twita bibi Imana ibasha kubikoresha mu kutugeza ku byiza.
Nyuma y’inyigisho abarenga 100 bafashe umwanzuro wo guhindukirira Imana bakagendana n’Imana mu buzima bwa buri munsi. Pasteur Desire yakomeje asengera abantu bakomeretse, bakaba batabasha kunezererwa agakiza ku bw’imibabaro banyuzemo, aha hakaba higaragaje imbaraga zikomeye cyane ko abantu babohotse bari bafite imyuka y’agahinda n’intimba.
Ikindi cyabaye cyiza ni uko hari abafashe icyemezo cyo kubabarira abo byari byarananiranye ko babarira.
Twababwira ko aya masengesho akomeje kugeza igihe iminsi 40 izarangirira, kandi na none buri wa 3 haba amasengesho yirirwamo. Abaturiye umujyi wa Kigali mwese murararitswe kunywera kuri iyi soko Imana itanze muri iyi minsi!
Ubuyobozi bw’urubuga www.agakiza.org bwabateguriye igitaramo cyo gushima Imana ku byo yakoze muri uyu mwaka wa 2013.
Nk’uko twagiye tubibagezaho ku bakunze kubana natwe, hagiye hakoreka imirimo myinshi ariko uw’ibanze ari na wo zingiro ry’umurimo dukora ni uko ubutumwa bwiza bwageze ku bantu benshi hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ibi byanyuze mu nzira zitandukanye, zirimo inyigisho z’ijambo ry’Imana, ibiterane mu gihugu no hanze yacyo n’amahugurwa atandukanye.
Ku gakiza.org hatambutse inyigisho z’abigisha batandukanye, amakuru ku iyobokamana, ibiterane byabereye mu Rwanda no hanze, kumenyekanisha ibikorwa by’amakorali n’abahanzi nk’ibiterane by’ivugabutumwa, launch…, ubuhamya bw’abantu batandukanye burimo amashimwe n’ibitangaza Imana yakoze.
Muri uyu mwaka wa 2013, twakoze ibiterane mu gihugu cyose mu nsengero zitandukanye, kandi twabonye Imana ikora ibitangaza kuko yatwongereye abakizwa, abandi barabohoka ndetse n’indwara zirakira. Twanakoze ibiterane hanze y’u Rwanda, nko mu Burundi, mu Buhinde, na byo byatanze umusaruro ushimishije. Twakoze kandi urugendoshuri mu gihugu cya Isirayeli, ibyo bikaba byaratumye dusobanukirwa kurushaho iby’iyobokamana ndetse bifasha n’abasomyi bacu kumenya ayo mateka.
Ku bijyanye n’amahugurwa, twahuguye abubatse ingo, urubyiruko n’abakozi b’Imana bakora imirimo itansukanye. Mu rwego rwo korohereza abakozi, Imana yadushoboje kubegera aho bakorera tuganira ijambo ry’Imana dukorana n’amahugurwa. Aha twavuga nko muri MINEDUC, MIFOTRA, RDB, UOB, MINAFFET, RNEC, RRA, ABACURUZI… Twanabwirije ubutumwa bwiza ku ma Radiyo atandukanye.
Ivugabutumwa ryacu ntiryagarukiye mu kwigisha ijambo ry’Imana no gutanga amahugurwa, twakoze n’ibindi bikorwa nko gufasha abatishoboye bo mu murenge wa Kicukiro kubona ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé), no kwambika abakene bo mu murenge wa Gahanga. Twakoze n’umuganda rusange mu murenge wa Gahanga, tunatera inkunga abakora imyuga iciriritse.
Agakiza.org kandi ku bufatanye n’ibitaro bya Nyamata, twazanye impuguke z’abaganga baturutse muri Amerika, bavura abantu basaga 1,250 ku buntu. Icyo gikorwa cyafashije abantu benshi babanaga n’uburwayi butandukanye.
Tumaze kubara iyo migisha yose Imana yaduhaye, twifuje kwifatanya n’abakunzi bacu bose mu gushima Imana. Ni muri urwo rwego twabateguriye igiterane, kizaba kirimo abakozi b’Imana bazadufasha muri iki gikorwa, duhimbaza Imana kandi twumva n’ijambo ryayo. Muri bo twavuga abahanzi bakunzwe cyane nka Alexis Dusabe, Frere Manu n’Uzayisenga Isaie. Hazaba kandi hari Korali Yakini, ikorera mu itorero ry’ADEPR Kicukiro-Shell. Umwigisha muri iki giterane azaba ari Rev. Past Karayenga Jean Jacques.
Icyo giterane kizabera kuri ADEPR Kicukiro-Shell, taliki 8 Ukuboza kuva saa saba z’amanywa. Tuzaboneraho no kubamurikira abakozi (staff) b’agakiza.org, kuko abenshi mubakunda ariko mutarababona amaso ku maso. Tuzabamurikira kandi ibikorwa byose mu buryo bw’amafoto, tunabagezeho ibyo duteganya gukora mu mwaka w’2014.
ADEPR Kicukiro-Shell iherereye Sonatubes, ku muhanda ujya i Remera aho bakunze kwita kuri station ya Shell. Urusengero ruri haruguru y’umuhanda. Turabasaba kudufasha kurarika abakunzi b’Agakiza.
Mwese murararitswe, kwinjira ni ubuntu!
Company yitwa Costco ikorera mu mujyi wa Simi Valley, Calif. yokejwe igitutu n’Abakristo bo mu karere nyuma y’aho ububiko bwayo bushyiriye ikimenyetso kuri Bibiliya cyanditseho ko ari igitabo cy’inkuru z’impimbano (fiction). Inzu y’ububiko ku rwego rw’igihugu yasohoye ubutumwa bwo gusaba imbabazi mu izina ry’ishami ryabikoze, ivuga yuko yabikoze yibeshye kandi ko n’ikimenyimenyi abakozi bihutiye kubikosora.
Pastor Caleb Kaltenbach uyobora itorero Discovery Church mu mujyi wa Simi Valley yabonye icyo kimenyetso ubwo yarimo agura Bibiliya, ariko ntiyahita abona umukozi wo gukosora iryo kosa. Yahise rero yihutira gufotora icyo kimenyetso, acyoherereza Abakristo be akoresheje Twitter.
Pastor Kaltenbach yagize ati “Ku ruhande rumwe, Abakristo ntibakwiriye kubyita akarengane. Ntidutuye muri Iraq cyangwa Iran. Ariko ku rundi ruhande, ntekereza ko dukwiriye guhaguruka tukarwanira kwizera kwacu kandi ntiduceceke igihe cyose bitureba.”
Mu butumwa bwo kwisegura Costco yohereje kuri e-mail, yagize iti “Tubabajwe cyane n’ikosa ryabaye mu kwandika kuri Bibiliya, kandi ntitugamije gukomeretsa umuntu wese. Umuguzi yatumenyesheje iryo kosa igihe Bibiliya zarimo gukurwa mu bubiko ngo zikosorwe.” Twabibutsa ko Costco isanzwe icuruza ibitabo bya Bibiliya.
Kuramya no guhimbaza bimaze gufata indi ntera munsengero za ADEPR hano mu Rwanda, aho amatsinda yo kuramya no guhimbaza muri Paruwasi ya ADEPR Shell kuri iki cyumweru zizaba ziri mugikorwa cyo guhimbaza Imana.
Aganira n’itangazamakuru, umuyobozi uhagarariye amatsinda yo kuramya no guhimbaza muri ADEPR Shell, INGABIRE Joselyne , yatangaje ko iki gikorwa cyo gusabana n’Imana, giteganijwe kuri iki cyumweru tariki ya 01/12/2013 guhera saa munani kugeza saa moya kuri ADEPR SHELL.
Umwigisha muri icyo gitaramo ni Pastor Desire Habyarimana. Abahanzi bazitabira iki gitaramo ni Worshipteam Guturuka Nyarugenge, umuhanzi Theogene Bosebabireba, Peter Bisangwa Hamwe Na Patient n’abandi.
Igitaramo cyateguwe n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana akorera muri ADEPR Kicukiro, kizaba tariki ya 01/12/2013 guhera Saa Munani Kugeza Saa Moya , Intego y’igitaramo iri muri Zaburi 150: 6 ’’’ Ibihumeka Byose Bishime Uwiteka’ Kandi Twese Ko Twaremewe Kuramya Imana No Kuyihimbaza.
Kuramya no guhimbaza Imana ni umwe mumirimo usanga ikorwa n’amatsinda babugenewe mumatorero amwe namwe, aho muminsi yashize wasangaga adahabwa umwanya uhagije mumatorero. Nyamara ariko ubu bimaze kugaragara ko bigenda bihinduka kuko aya matsinda arushaho kugenda yiyongera umunsi ku wundi. Ibi bikaba bigaragaza iterambere ry’umurimo w’Imana mu rubyiruko.
Dushime Onesphore
Inkuru dukesha Morning Star News iravuga ko kuri uyu wa 26 Ugushyingo intagondwa z’Abislam bo mu mutwe wa Fulani zishe Abakristo 37 muri Leta ya Plateau, Nigeria mu bitero byagabwe n’umutwe a’Abislam Boko Haram mu mujyi wa Borno.
Rev. Ayo Oritsejafor, president w’umuryango "Christian Association of Nigeria" (Photo Morning Star News)
Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’umutwe udasanzwe w’ingabo zirinda umutekano (TF) Bwana Salisu Mustapha, mu bitero byagabwe mu duce twiganjemo Abakristo mu ma saa saba z’ijoro mu mujyi wa Barkin Ladi ho muri Leta ya Plateau mu mutima wa Nigeria, agatsiko gashingiye mu moko kazwi ku izina rya Fulani kishe abagera kuri 37 abandi benshi barakomereka, gasenya n’amazu.
Yagize ati “Abagizi ba nabi bishe 13 mu mujyi wa Katu Kapang, 8 muri Daron, 9 muri Tul na 7 muri Rawuru.” Mu kiganiro kuri telephone, Mustapha yatangarije Morning Star News ko abo bagizi ba nabi bari bitwaje intwaro zikomeye bakekwa ko ari abo mu mutwe w’Abislam wa Fulani.
Aya makuru ariko ngo arabeshyuzwa n’umuryango Miyetti Allah, uvuga ko Fulani atari yo yateye utwo duce. Mu gihe abitwaje intwaro bo mu mutwe wa Fulani bamaze iminsi bahohotera Abakristo bakabica babaziza amaherere, ibitangazamakuru byinshi byatanze ibirego bidafite gihamya, bivuga ko abo bishwe bashobora kuba bazize amakimbirane ashingiye ku mashyo n’amasambu. Ubu bwicanyi kandi ngo bumaze igihe muri Leta ya Plateau.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Abakristo, bavuga ko Abislam bo mu mutwe wa Fulani ku nkunga y’intagondwa z’Abislam, bagaba ibitero ku Bakristo bo muri Leta za Plateau, Kaduna, Bauchi, Nasarawa na Benue. Ibi ngo bakeka ko babikora bagamije kwirukana Abakristo muri izo Leta, kugira ngo bazabone ibikingi byo kuragiramo amashyo yabo dore ko umutwe wa Fulani usanzwe ari aborozi ndetse baragira.
Abakristo bagize 51.3% by’abaturage bose ba Nigeria bagera kuri miliyoni 158.2, mu gihe Abislam babarirwa muri 45% naho abo mu idini gakondo bakabarirwa mu 10% nk’uko bitangazwa n’umuryango Operation World.
Source: http://morningstarnews.org
Nk’uko mwari mumaze iminsi mubitangarizwa, igitaramo cy’agakiza.org cyari gitegerejwe na benshi cyabaye kuri iki cyumweru taliki ya 8 Ukuboza 2013. Iki gitaramo cyabereye kuri ADEPR Kicukiro-Shell cyari biteganyijwe gutangira saa saba z’amanywa, ariko ntibyakunda bitewe na gahunda zindi zaberaga muri urwo rusengero zatinze bigatuma gitangira saa cyenda n’igice (3:30pm).
N’ubwo imvura yaguye ari nyinshi mu masaha yo gutangira, abantu bitabiriye ari benshi cyane. Aha twavuga nka Groupe Urumuri yaturutse mu Rubonobono, Abakristo bo mu matorero atandukanye mu mujyi wa Kigali, abahanzi bakunzwe nka Alexis Dusabe, Isaie Uzayisenga, Albert Niyonsaba, Frere Manu, Bahati Alphonse, Chorale Yakini n’abandi.
Hari kandi abakozi b’Imana nka Apostle Mignone Kabera, Umushumba w’Itorero rya ADEPR Gatare Rev. Pasteur Karayenga J. Jacques n’abandi bashumba batandukanye bo mu itorero ryacu rya ADEPR. Umushyitsi mukuru yari umujyanama muri Ambassade y’u Burundi Bwana Didace Ngendakumana.
Mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye aho, Rev. Jean Jacques yagarutse ku ntego y’iki gitaramo yagiraga iti “Kandi ubu butumwa bwiza bw’ ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaheraho ize” Matayo 24:14.
Mu magambo ye yagiye agaruka ku nyungu zo kwakira ubwami bw’Imana, yabwiye abari bateraniye aho ko isi ikeneye ubwami bw’Imana kugira ngo igire amahoro, kandi ko abantu b’Imana bahamagariwe kwamamaza ubwami bwa Yesu, ati kandi iyo umuntu ari muri ubu bwami aba afite umutekano n’ibyiza byose, dore ko ngo bibanza i bwami.
Yavuze ko Yesu yigisha abigishwa be gusenga yababwiye ko nibasenga bazahamagara ubwami bw’Imana kugira ngo buze, kandi iyo buje ibibazo byananiranye birakemuka. Kandi kwinjira muri ubu bwami nta kindi bisaba, ni ukwihana ibyaha gusa Imana ikakwandika mu bana b’ubu bwami.
Nyuma y’iyi nyigisho yanyuze abari bateraniye aha byagaragazwaga n’ukuntu bacuriraga bagakomera Imana amashyi, abenshi basabye gusengerwa. Umushumba Jean Jacques yasengeye abari bateraniye aho ngo ubwami bw’Imana buze mu buzima bwabo no mu byo bakora byose.
Nyuma y’ijambo ry’Imana, abari bateraniye aho bamurikiwe ibikorwa agakiza.org kabashije kugeraho hifashishijwe amafoto, umuhuzabikorwa akomeza vuga n’ibyo bateganya kugeraho mu minsi iri imbere byose hamwe bikazatwara akayabo kangana na miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.
Hakurikiyeho igikorwa cyo gushimira abateye inkunga ibikorwa bya website agakiza.org muri 2013, bahabwa certificats z’ishimwe. Abanyamuryango b’Agakiza Family batunguye Pasteur Desire, bamuha igikombe cyanditseho ngo “Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza”, bahita bamuririmbira isabukuru nziza kuko uru rubuga kuva rugiye ku mugaragaro hashize umwaka.
Nyuma y’iyo mihango, abifuza gushyigikira ibi bikorwa na bo bahawe ikaze batanga inkunga yabo. Ku batarabashije kuhagera, namwe imiryango irakinguye ku bashaka kuba abanyamuryango cyangwa gutera inkunga uyu murimo w’Imana.
Imana ibahe umugisha!
Inkuru mu mafoto:
Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko gusenga bifasha abantu kurinda imitima yabo n’imyitwarire. Inkuru itangazwa n’urubuga dailymail.co.uk iravuga ko umuntu usenga iyo agize icyo akena mu buzima, bimufasha kwirinda ibigeragezo no kurinda umutima we.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza za Saarland na Mannheim mu gihugu cy’Ubudage, bifashishije abantu basengera mu madini atandukanye harimo n’abatizera. Abagize iri tsinda ry’ubushakashatsi bavuze ko "gufata igihe gito wihereranye n’Imana mu isengesho bifasha umuntu kuguma mu mwuka wo kwirinda."
Ubushakashatsi bwabanje bwagaragaje ko abantu bagerageza kurinda imitima yabo, ariko kamere ikanga ikababyukana bigatuma bashakira umuti mu nzoga.
Itsinda ryakoze ubu bushakashatsi ryanzuye ko "Ubu bushakashatsi bwizewe, kandi bugaragaza umumaro gusenga bigira mu kwirinda."
Korali Penuel ni imwe mu makorali abarizwa mu itorero rya adepr Paruwasi ya Rukurazo, yashyize ahagaragara album yayo ya mbere. Iki gikorwa cyabaye tariki ya 8 ukuboza 2013 aho isanzwe ibarizwa Kimironko Adepr Rukurazo, iyi album ikaba yitwa ‘’Agira ubuntu’’ ikaba iriho indirimbo zibanda ku guhumuriza abantu muri iki gitaramo kwinjira bikaba byari ubuntu .
Iki gitaramo cyo kuyimurika cyatangiye saa saba z’amanywa., aho iyi korale yifatanyije n’abahanzi batandukanye barimo Dominic Nic ndetse na Korali Siloamu ya ADEPR Kumukenke, imwe mu makorali ari kuzamuka neza cyane mu itorero rya ADEPR, muri iki gitaramo kandi humvikanyemo umuvugabutumwa Barakagira Pascal, gusa umuhanzi Patient Bizimana akaba atakigaragayemo kubera impamvu z’ubuyobozi.
Korali Penuel igizwe ahanini n’abanyeshuri biga mu mashuri atandukanye cyane cyane kaminuza, ikaba yaratangiye ari korali y’urubyiruko ariko kuri ubu ikaba igizwe n’ingeri zose, aho ubu igeze ku baririmbyi basaga 60.
Penuel choir Adepr Rukurazo, yavutse muri 2000, yatangiye ari itsinda ry’abanyeshuri ikajya iririmba ari uko isabye umwanya wo gushima Imana mu materaniro, ibiruhuko byashira igasa n’iyibagiranye.
Uko imyaka yagiye ishira abari bayigize bamwe na bamwe bagiye barangiza ibyiciro by’amashuri bitandukanye. Itangira kujya ikora buri cyumweru nka korali y’abanyeshuri, Yaje kwitwa izina ku itariki ya 07 Ukuboza2009. Ubu igeze ku mubare w’abaririmbyi 60. ab’igitsinagabo 25, igitsinagore 35.
Bwa mbere mu mateka yayo ikaba yashyize ku mugaragaro Album yayo ya mbere y’indirimbo z’amajwi kuri iki cyumweru 08/12/2013.
Umwe mu bana b’umukambwe Billy Graham witwa F. Graham yashyize ubutumwa ku rubuga rw’umuryango w’ivugabutumwa washinzwe na B. Graham ‘The Billy Graham Evangelistic Association’, avuga ko se afite intege nke cyane. Mu butumwa yatanze yagize ati “Umuryango wacu unejejwe n’inkunga yanyu y’amasengesho mwerekeza ku mukambwe wacu kugira ngo Imana imuhe imbaraga.”
Umukambwe B. Graham
Nyuma y’iminsi mike B. Graham ashyizwe mu bitaro kubera ubwandu bw’imyanya y’ubuhumekero (ibi byabaye nyuma y’aho akoreye umunsi mukuru w’amavuko yizihiza imyaka 95 ku wa 7 Ugushyingo), kuri ubu ngo yaba yarashubijwe iwe mu mujyi wa Montreat, North Carolina kuruhukirayo.
Franklin yakomeje agira ati "Abifatanije natwe bose mu gihe kirekire, bamwe bagatanga ubutunzi bwabo abandi mu buryo bw’amasengesho, Imana ibahe umugisha ku nkunga yanyu nziza. Twashubijwemo imbaraga tubonye uburyo Imana yateye inkunga umurimo w’ivugabutumwa!" Ibi yabitangarije iteraniro ry’umuryango BGEA muri champagne bise “Ibyiringiro byanjye” (My Hope).
F. Graham kuri ubu witegura kwerekeza mu gihugu cya Thailand aho azakorera ivugabutumwa rye ku ncuro ya mbere, ubu ngo aritegura guhagarara imbere y’ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyatayilandi mu giterane cyiswe “Abundant Life Festival,” aho azaba asubiza ibibazo bikomeye birimo ibi ngo Inyuma y’isanzure hari iki? Hari nde?
Nk’uko bitangazwa na The CIA Factbook, Thailand ngo yaba ituwe n’abasaga miliyoni 67 ariko 0.7% gusa ni bo Bakristo, naho abasaga 94.6% ni Ababudisite (Buddhists). Bigaragara rero ko iyi mbaga itazi Imana Rurema, ahubwo yisengera iza gakondo, iri ku mwanya wa mbere ikaba ari Buddha yanashinze imizi muri byinshi mu bihugu by’Aziya.
Umunyamakuru ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza yamaganye ikiganiro BBC yakoze, aho yagereranyaga Nelson Mandela na Yesu Kristo. Nelson Mandela yitabye Imana mu minsi mike ishize, akaba azwi cyane ku kuba yaraharaniye ubwigenge bw’Abirabura.
Mu nkuru yanditse ku rubuga UK Daily Mail, Dominic Lawson yavuze ko “bitumvikana uburyo BBC igereranya Mandela na Kristo”.
Lawson yakomeje ati "Ibyo Mandela yagezeho ntibishidikanywa. Ubushobozi yari afite bwo gukorana no kubabarira abamutoteje imyaka 27 yose bigaragaza imyitwarire twakwita ko ari myiza."
Lawson yagarutse ku magambo ya Richard Stengel, wafashije Mandela kwandika igitabo kivuga ku buzima bwe. Icyo yagarutseho cyane ni imibanire ya Mandela n’umuryango we.
Ibyo Lawson yavuze yabihereye ku nkuru yahise kuri BBC ikubiyemo ibitekerezo by’inzobere nyinshi n’abandi bagiye bavuga byinshi kuri Mandela, barimo n’uwahoze ari President w’Amerika Jimmy Carter.
Umunyamakuru wa wa Radio BBC Evan Davis ahereye ku buzima bwa Mandela, ibyo yakoze n’umurage yasize, yavuze ati “ ‘Mu ruhando rw’abakoze imirimo myiza’ ”, Mandela akwiriye kugereranywa na Yesu.”
Abajijwe icyo atekereza ku kuba Mandela yagereranywa na Yesu, uwahoze ari President w’Amerika Jimmy Carter yabyigaramye, avuga ko nta wagereranywa n’ubumana bwa Yesu.
Yagize ati "Yesu mufata nk’Umwana w’Imana, nk’Imana ubwayo, kandi nta muntu uwo ari we wese nagereranya na Yesu." Soma ijambo rya Carter said Carter http://blogs.spectator.co.uk/melanie-mcdonagh/2013/12/jimmy-carter-talks-sense-about-the-late-nelsonsaid%20Carter
Davis ariko ngo si we wenyine wagereranije Mandela na Yesu. Peter Oborne wandikira ikinyamakuru The Telegraph yagize ati "Hariho abantu bake bagereranywa na Yesu Kristo. Nelson Mandela ni umwe muri bo. Ibi ni ukubera ko Mandela yabaye umuyobozi w’igihugu n’uw’umwuka.”
Soma inkuru ya Oborne http://blogs.telegraph.co.uk/news/peteroborne/100249502/few-human-beings-can-be-compared-to-jesus-christ-nelson-mandela-was-one/%22%20/t%20%22_blank
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 20/12/2013 nibwo umuryango nyafurika w’ivugabutumwa AEE hamwe nabafatanyabikorwa babo barimo EAR Diyoseze ya Byumba, batashye ku mugaragaro amashuri y’incuke yubatse mu murenge wa Byumba a kagari ka Ngondore ho mu Karere ka Gicumbi ariko kandi n’urubyiruko 55 bahabwa impamyabumenyi kubwo kurangiza kwiga imyuga itandukanye ku nkunga ya AEE by’umwihariko.
Uyu muhango wari witabiriwe na bamwe mubayobozi b’itorero Angilikani mu Rwanda, Diyoseze ya Byumba, abayobozi b’akarere ka Gicumbi nab’umurenge wa Byumba, bamwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Gicumbi, abagenerwabikorwa ba AEE, ukaba watangijwe no gusura aho aya mashuri yubatse no kuyereka abashyitsi hanavugwa uko ibikorwa byagiye bikorwa netse nuko azakoreshwa.
Buretse guha impamyabumenyi urubyiruko 55 rurangije imyuga hakaba hanagaragaye imbyino z’abana bafashwa na AEE, n’ubuhamya bw’abagenerwabikorwa batangaje ko hari byinshi bamaze kwigezaho kubera ubufasha bwuyu muryango wa Gikristo (AEE).
Pasiteri Bakweri Etienne wari uhagarariye EAR Byumba akaba yavuzeko kuba bafite imiryango nkiyi (AEE) ikora no mubirwa by’iterambera bizatura imyumvire y’abakirisitu basengera mu matorero bikazana iterambere muri Gicumbi n’igihugu muri rusange. Naho abafashe ijambo bose baba abayobozi b’Akarere ndetse n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge bakaba yashimiye ubufatanye bumaze igihe bwa AEE mu Rwanda muri ako karere, aboneraho nugushishikariza indi miryango ya Gikristo kurebera kuri AEE nayo igakora ibikorwa biganisha ku mibereho myiza y’abaturage,ubukungu n’ibindi ko bituma nikizere cy’imikoranire gikura. bakaba banaboneyeho gusaba abagenerwabikorwa buri gihe kujya babiha agaciro bakanabikurikirana.
Umugabo n’umugore Imana yabaremye kimwe (bombi ni abantu), bityo bagomba kugira uburenganzira bungana n’amahiwe angana (gender equality & equal opportunities).
Dukurikije amateka atandukanye yaranze ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda, usanga abagabo benshi bagira uburenganzira buruta ubw’abagore mu ngo, mu kazi, muri Leta no mu yindi myanya y’ubuyobozi itandukanye cyane cyane mu bucuruzi. Ibi byemerwa nk’ukuri, ariko abagabo bakiregura bavuga yuko imirimo imwe n’imwe abagore batayishoboye, bityo bakayikora ubwabo ndetse bakayiyitirira.
Ibi bituma abagabo bumva ko ari bo bashoboye, bakumva baruta abagore mu muryango (society). Ku ruhande rw’abagore, bamwe bavuga ko imirimo abagabo bakora na bo ubwabo bayishobora, abandi baracyisuzugura.
Leta z’ibihugu zimaze kubona ko kutaringanira k’umugabo n’umugore zidinziza iterambere ry’umuryango n’umuryango mugari muri rusange, zafashe ingamba zo gushishikariza abagore kumenya uburenganzira bwabo ndetse n’abagabo bagaha abagore babo uburenganzira bubakwiriye. Si ibyo gusa, ahubwo ngo kuba umugabo yishyiraho inshingano nyinshi bituma asaza vuba, mu gihe aramutse afatanije n’umugore we byakwihutisha iterambere kandi bikarohereza bombi gutunga urugo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Umuryango mpuzamahanga watangije campagnes zitandukanye zigamije kurengera abagore n’abakobwa, bahabwa uburenganzira bwabo nk’uko uburenganzira bwa muntu bugaragara mu muryango mugari (community). U Rwanda na rwo rero ntirwasigaye inyuma, ahubwo rwafashe iya mbere mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, runashyiraho ingamba zo kwimakaza uburinganire no guha amahirwe angana abagabo n’abagore.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa mbere taliki 23-24 Ukuboza 2013, Inama Nkuru y’Itangazamakuru (Media High Council) ku bufatanye n’abanyamakuru batandukanye bakorera amaradiyo, ibinyamakuru byandika na websites yatangije ubukangurambaga buzamara imyaka 5 yiswe “The 5-Year Gender Mainstreaming Strategy in the Media Sector: Sensitization & Awareness Campaign” (Gahunda y’Imyaka 5 igamije kwimakaza uburinganire binyuze mu itangazamakuru: Ubukangurambaga no kumvikanisha).
Muri iki kiganiro cyafunguwe ku mugaragaro n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) Bwana Peacemaker MBUNGIRAMIHIGO, Ibiganiro byagarutsweho muri iyo nama izamara iminsi 2 Bwana Emmanuel MUGISHA ushinzwe ishami ry’Iterambere ry’Itangazamakuru (Media Development) muri MHC yasobanuye ko uburinganire budaha amahirwe abagore gusa nk’uko bamwe babyibwira, ahubwo mu gihe uburinganire buzaba bugezweho n’abagabo bazahabwa uburenganzira bwabo aho biri ngombwa.
Aha yatanze urugero ku itegeko riha abagore ikiruhuko cy’ukwezi kose igihe bari ku kiriri (babyaye), n’indi mirimo ishobora gukorwa n’abagabo gusa kandi n’abagore bayifitemo inyungu.
Reka turebe icyo ijambo ry’Imana ritubwira ku bagore:
– Abagore bafashije Yesu umurimo (Luka 8:1)
– Umugore yafashwe asambana, Yesu aramubabarira mu gihe amategeko ya Mose yavugaga ko ufashwe asambana bamutera amabuye agapfa (Yohana 8:1)
– Mu rupfu rwa Yesu, abagore bagize ubutwari bwo kumukurikira kugera aho yabambiwe harimo na nyina Mariya (Luka 23:27)
– Igihe Yesu yazukaga, ubutumwa bwa mbere yabuhaye abagore kuko ari bo bagize ubutwari bwo gukomeza gukurikirana amakuru y’urupfu rwe (Yohana 20:11)
– Ubwo Umwuka Wera yamanukiraga intumwa, hari abagore benshi Imana ibagirira icyizere ibuzuza Umwuka Wera
Ntitwavuga abo mu isezerano rya Kera nka Debora, Rahab, Abigail, Esther, Rusi, …
Abo ni bamwe mu rubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bitabiriye ikiganiro ku kurwanya ubwigunge cyateguwe n’umuryango MIZERO CARE FOUNDATION (MCF). Mu buhamya batanze ubwo bari bamaze kuganirizwa ku bitera ubwigunge n’uko umuntu abusohokamo, bamwe mu bana 16 bakurikiranye icyo kiganiro batangaje ko mu by’ukuri bageze ubwo bibwira ko gupfa bibarutira kubaho. Ibi bakabiterwa no kuba barabonaga ko bariho nabi,bakibaza igituma bari mu mibereho mibi.
Amahugurwa yabaye tariki ya 4 ukuboza 2013 abera mu kigo cya AEE. Mbere yo kwinjira mu kiganiro nyirizina cyari kigamije gusobanurira urwo rubyiruko inzira yo gukira ibikomere, Umunyamabanga w’umuryango MCF madame MUHAYIMANA Pélagie, yahaye ikaze abitabiriye ikiganiro; abasobanurira amavu n’amavuko y’umuryango MCF, igihe watangiriye gukora, aho ukorera ndetse n’intego nkuru zawo.
Abasobanurira inzira yo gukira ibikomere, madame MAHORO Emmanuella yababwiye ko hari impamvu nyinshi zitera ibikomere bigatuma umuntu abaho yigunze, aha akaba yaratanze urugero ku bakomerekejwe n’amateka igihugu cyanyuzemo aho usanga abana barabaye imfubyi kubera ko ababyeyi babo bishwe,ibi bigatuma babaho mu buzima batari kubamo iyo ababyeyi baza kuba bakiriho. Ibi rero nk’uko yabigarutseho usanga byarateye imitima gukomereka, rimwe na rimwe hakwiyongeraho n’imibereho ya ntayo abantu bakiheba.
Mu buhamya bw’urubyiruko rwitabiriye ikiganiro, hagaragaye ko abo bana bakomeretse.Umwe yagize ati mu bintu nanga mu buzima,ni ukubwira umuntu ibibazo byawe ntabyiteho akakumvira ubusa. Aha yasobanonuriwe ko hari igihe atagira icyo akumarira mu byo wari utegereje ariko akaba yakugira inama nayo ikakugirira umumaro kuruta kuba yari kuba yaguhaye amafaranga.
Umujyanama yaberetse ububi bw’ibikomere, ababwira ko iyo umuntu abitinzemo ashobora kugira imyitwarire abantu badakunda,agahora yumva ko abantu bose bamwanga bityo akaba yakwishyira mu kato yibwira ko abantu bose bamwanga kandi hari n’ababa bifuza kumugirira neza. Iyo myitwarire n’iyi ikurikira: Kwiyenza, kuvuga nabi, umushiha, gushaka kwibana, kwiganyira, kwivovota, kwifuza kwiyahura, kwiheba n’ibindi.
Umujyanama mu by’isanamitima Mahoro Emmanuella yabwiye urwo rubyiruko ko kugirango umuntu akire ibikomere agomba kubanza kwimenya, akamenya n’ibikomere yahuye nabyo ibyo aribyo. Akomeza avuga ko kugira ngo inzu ikomere ari uko iba ifite fondasiyo ikomeye. Ku muntu ukomeretse ushaka ubuzima bushya bufite icyerekezo asabwa kwiga gusaba no gutanga imbabazi, gukira ibikomere, kumvira Imana no kuyizera.
Ikindi yavuze ni uko urugendo rwo gukira ibikomere rumeze nk’inzira y’umusaraba, bikavuga ko niba umuntu ababariye agomba no kugira umuntu umusabye imbabazi, yabwiye abagenerwabikorwa ko kubabarira no gusaba imbabazi kimwe ari umukenyero ikindi kikaba umwitero.
Yababwiye kandi ko ushaka gukira indwara ayirata, ibyo bigatuma nubwo bigoye kuvuga ibyakubayeho bikomeye, ariko ari ngombwa ko ubyakira hanyuma ukaba mu buzima butarangwa n’ibikomere.
Muri ibi biganiro, urubyiruko rwatuye imitwaro, bamwe batangira kwatura bavuga ko batangajwe no kubona ko hari abantu bitangiye gufasha abandi gukira ibikomere.Umwe yagize ati nari nzi ko abantu bose ari abagome, undi ati jyewe sinari nzi ko nakongera kwishima mu buzima kuko najyaga nibwira ko gupfa bindutira kubaho.
Umwe mu bagenerwabikorwa yatanze igitekerezo asaba bagenzi be ko ibyo bize bazabyigisha n’abandi bagenzi babo by’umwihariko abo baturanye , abo babana ku mashuri, abo basengana ndetse n’abo bafitanye amasano.
Ikiganiro cyitabiriwe n’abagenerwabikorwa 16 bari muri ibi byiciro:
1. Abarangije Kaminuza: 1
2. Abiga kaminuza: 2
3. Abarangije secondaire: 2
4. Abiga secondaire: 6
5. Abarangije primaire: 3
6. Abiga imyuga: 3
Mu gusoza ntitwavuga ko ibikomere by’abo bosore n’inkumi byakize uwo munsi kuko gukira ibikomere ari urugendo, ariko nanone ibyo biganiro byasize bitanze icyizere ko umucyo utangiye kubarasira.
Mu rwego rwo gukomeza kubafasha kwiyakira no kurenga ibikomere bahuye nabyo,Umuryango Mizero Care Foundation urateganya ikindi gikorwa cyo kuzasangira ibyishimo bya Noheli n’urwo rubyiruko, igikorwa cyiswe Sharing Joy cyangwa Gusangira ibyishimo kizatumirwamo urubyiruko rwahuye n’ibibazo byo kuba mu bwigunge, kikazaba taliki 26/12/2013 muri Sportsview Hotel/Kicukiro.
Umunyabanga wa MCF, MUHAYIMANA Pélagie
Itorero rya ADEPR Gihundwe rimaze igihe ritangije inyubako ijyanye n’igihe kandi yagutse. Ni muri urwo rwego muri iyi minsi mikuru biyongeyemo imbaraga bakongera gutanga umuganda wabo kuri iyi nyubako y’urusengero ubu rugeze kuri dalle.
Kuri uyu wa mbere wa Noheli taliki 26 Ukuboza 2013 ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo, ab’inkwakuzi bari bamaze kuhasesekara n’ibikoresho by’akazi. Bamwe bahageze bitwaje ibitiyo n’abandi benshi bazana ibikoresho bikoreza isima bita ibikarayi.
Ahagana mu masaha ya saa mbili zuzuye, imirimo yari imaze gutangira neza, nyuma yo kugenda abantu bayoborwa mu byiciro bitandukanye by’imirimo dore ko bitari binoroshye kubera umubare munini w’ubwitabire utari witezwe.
Hitabiriye abanyetorero bakabakaba 350 b’ingeri zitandukanye, hiyongeraho abakozi b’umwuga babihembewe bagera kuri 30. Uyu muganda washojwe saa cyenda n’igice z’amanywa (3:00pm), ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1,040,000.
Asoza uyu muganda, Umushumba w’Itorero rya Gihundwe Pasteur Safari Edouard yashimiye cyane Abakristo uburyo bagaragaje ko bitaye ku bikorwa byabo, dore ko ari bo ba nyirabyo, abasabira umugisha nyuma yo gusangirira hamwe ndetse anabasaba gukomereza aho.
Rev. Safari Edouard (Iburyo)
Twibutse ko ahangaha i Gihundwe ari ho itorero rya ADEPR ryatangiriye mu Rwanda, ahagana mu w’1940, bakaba bari bagisengera mu rusengero rwubatswe n’abamisiyoneri baturutse mu gihugu cya Suède.
Kuri uyu wa kabiri taliki 31/12/2013, Abakristo bagera kuri 3,000 bakomoka mu bihugu 50 bateraniye hamwe mu masengesho ryo gushyira umwaka wa 2014 mu biganza by’Imana! Aya masengesho amaze iminsi 5 (28/12-2/01) yabaye mu rwego rw’amasengesho ngarukamwaka (aba kabiri mu mwaka), ateguirwa n’ihuriro Mission-Net Congress.
Nk’uko bitangazwa na Jason Mandryk uyoboye aya masengesho, iyi concert y’amasengesho yiswe “The countdown to New Year” iba ifite intego yo gusengera ibihugu, byaba ibyo ku mugabane w’Uburayi ndetse no ku isi yose. Ibi yabitangarije ikinyamakuru The Christian Post kuri uyu wa Kabiri.
Mandryk yasobanuye iyi concert avuga ko "igizwe ahanini n’ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi, aho hitabira Abakristo bahagarariye ibihugu 40 byo kuri uyu mugabane. Haba hari kandi abaturuka ku migabane y’Amerika, Afurika, Asia n’Uburasirazuba bwo Hagati (Middle East) ariko bavuka i Burayi.
Aya masengesho kuri arimo kubera mu gihugu cy’Ubudage ngo afite intego yo gukangurira urubyiruko rw’Abakristo bo ku mugabane w’u Burayi gushishikarira ubuzima bwa kimisiyoneri (missional lifestyle). Mandryk aratangaza ko nyuma y’aya masengesho yiswe ‘The countdown to the New Year,’ habaho concert yo kuramya no guhimbaza Imana amara ijoro ryose kugeza mu gitondo.
Kugira ngo bagere kuri iyi ntego, ngo bazanyura mu nzira ebyiri: "Guha imbaraga amahuriro asanzwe no kuzamura arimo kuvuka ubu (’Mission-Net movements’) ku rwego rw’igihugu no ku rw’akarere ku mugabane w’u Burayi”, no "Guhuriza urubyiruko rw’Abakristo mu gikorwa ‘Mission-Net’ kibera ku mugabane w’u Burayo ngo baterane imbaraga, kwigisha, amahugurwa n’ubukangurambaga."
The Christian Post
Nyuma y’aho abagize Itsinda HOH (Heaven is our Home) ubusanzwe rigizwe n’abantu bahuriye ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, batangije gahunda yo kuganira no gusangira ijambo ry’Imana kuri uru rubuga, noneho kuri ubu bateguye ndetse banakora igikorwa cyo gufasha imwe mu miryango itishoboye.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Mutarama 2014, nibwo abagize itsinda HOH (Heaven is our Home) bari mu murenge wa Muhima, akagari ka Rugenge umudugudu w’Impala mu gikorwa cyo gufasha bamwe mu batishoboye bahatuye, iki gikorwa kikaba cyarabaye ku bufatanye bw’aka kagali ka Rugenge n’iri tsinda ubusanzwe rigizwe n’abantu batandukanye harimo abubatse ingo ndetse n’urubyiruko, basengera mu matorero atandukanye ya gikirisitu, bose bahujwe n’uru rubuga nkoranyambaga rwa Facebook.
Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’iri tsinda Bwana RUTAGUNGIRA Ernest, iri tsinda rimaze hafi imyaka ibiri rivutse, ngo nyuma yo kubona ko abantu benshi ku isi bahuzwa n’ urubuga rwa Facebook, biyemeje kurukoresha mu nzira y’ivugabutumwa kugirango barusheho kugeza ubutumwa bwiza kubabukeneye batandukanye yaba abasanzwe basenga baruhuriraho, ndetse n’abadabasenga. Ikindi kandi ngo uretse ibyo, ngo abagize iri tsinda basanzwe bahura bagasenga ndetse bakaba banafashanya hagati yabo mu gihe haba hari umwe muri bo wahuye n’ikibazo, gusa kuri ubu ngo bifuje kwagura ubutumwa bavuga, noneho bukajya mu bikorwa, ari muri uru rwego bateguyemo iki gikorwa cyo gufasha abatishoboye.
Ku ruhande ry’ubuyobozi, Madame Mukamisha Yvonne Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rugenge, wanagize uruhare mu guhuza iri tsinda n’imiryango itishoboye ya MUKANGARAMBE Sifa ufite abana babiri ndetse n’uwundi wa NTAMUSHOBORA Pierre, yashimiye cyane abagize iri tsinda, avuga ko ribakoreye igikorwa gikomeye cyane kuko iyi miryango yari ifite ikibazo gikomeye cyo kubona amafunguro dore ko ngo bose wasanzwe batunzwe n’ubufasha buva mu baturanyi babo, naho Madame MUKAMPARAYE Belina ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uyu mudugudu w’Impala, we avuga ko bishimishije cyane kubona abantu bahuzwa na interineti bakagera ku gikorwa nk’iki gishimishije, aboneraho akanya ko gusaba andi matsinda atandukanye ko yakwigira kuri HOH akibuka abafite ibibazo bitandukanye bari hirya no hino.
Twababwira ko muri iki gikorwa, iyi miryango yombi yahawe ubufasha bugizwe n’ibyo kurya bitandukanye, iri tsinda kandi rikaba ngo rifite gahunda yo gukomeza iki gikorwa cyo gufasha abatishoboye mu buryo butandukanye no gukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza bw’agakiza nk’uko biri mu nshingano zabo.
Korari yahoze yitwa ABATORANIJWE ni imwe mu makorali akorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR, umudugudu wa Murambi, Paruwasi ya Gatenga. Iyi korali imaze kumenyekana mu bikorwa bitandukanye kubera imiririmbire yayo igezweho n’ibicurangisho bihagije ku buryo benshi bemeza ko kugeza ubu ibarizwa mu makorali ahagaze neza muri iki gihe.
Agakiza.org imaze kumenya amakuru y’uko iyo korali yahinduye izina itacyitwa Abatoranijwe, twegereye Umuyobozi w’iyo korali Bwana NIZEYIMANA J.Paul atubwira ko ayo makuru ari impamo, ko bafashe icyemezo cyo guhindura izina aho kwitwa Abatoranijwe bagahitamo kwitwa Chorale ‘’Besalel’’ (bisobanurwa ngo “Mu gicucu cy’Ishoborabyose”).
Yagize ati “Ni byo koko, ayo makuru niyo twahinduye izina rya Korali yacu ntabwo icyitwa Abatoranijwe ahubwo yitwa ‘’Besalel,’’ bisobanurwa mu gicucu cy’Ishoborabyose.’’
N’ubwo guhindura iri zina byaturutse ku mpamvu nyinshi zitandukanye, imwe mu Korali Abatoranijwe yifuje guhindura iri zina ngo ni uko rifitwe n’amakorali menshi. Uyu muyobozi asobanura ko igitekerezo cyo guhindura izina cyaje bwa mbere mu mwaka w’2005, ubwo bajyaga gukora Album yabo ya mbere, ariko kikaba gishyizwe mu bikorwa mu mwaka w’2014.
Ku mpungenge z’uko bizabagora kubera ko izina bari basanganywe ryari rimaze kumenyekana, NIZEYIMANA J. Paul avuga ko bazamenyekanisha iri zina rishya bakorana n’itangazamakuru, bongera ibikorwa ndetse banasaba Imana kubashyigikira ngo izina rishya “Besalel’’ rimenyekane cyane ko bari batarakora Album y’amashusho.
Ku bijyanye n’icyo bagendeyeho bahitamo izina “Besalel,’’ kandi na ryo risanganywe amakorali amwe n’amwe, uyu muyobozi avuga ko uretse kuba barabisengeye basanze bigoye kubona izina bihariye bonyine. Nyuma rero yo gutora kw’abaririmbyi, hatoranijwe izina Besalel mu yandi menshi.
Korari Besalel (yahoze yitwa Abatoranijwe) yatangiye mu 1996 ifite abaririmbyi 14, ubu ikaba ifite abasaga 110. Ifite Album ebyiri z’amajwi, ubu ikaba irimo gutegura Album ya gatatu ikazahita ikora Album y’amashusho muri uyu mwaka wa 2014.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya11/01/2014 Kiramuruzi mu ntara y’ uburasirazuba ahahoze hitwa Umutara hatangiye igiterane cy’ iminsi 2 cyateguwe n’ itorero rya ADEPR Murambi akarere ka Gatsibo
Muri iki giterane hari amakorare arega atandatu n’abakristo benshi.
Hari kandi abatumirwa batandukanye aha twavuga nka Chorale Yerusalemu y’ abanyekongo bari mu nkambi ya Nyabiheke hamwe n’abayobozi babo. Hari kandi na Pasteur Desire Habyarimana n’ umugore we Kiyange Adda Darlene.
Igiterane cyatangiye kuwa 6 saa cyenda inyigisho zatangijwe na Madame Kiyange Adda- Darlene aho yigishije ko ibiri mu mutima w’ umupfapfa bizamenyekana Imigani 14:33 atanga urugero ko ibyari mu Gehazi nubwo yabanaga na Elisa byamenyekanye ko burya bwose Atari akijijwe nubwo yabanaga n’ umuhanuzi.
Hakurikiyeho Pasteur Desire aho yigishije urugendo rw’ Umukristo ko Yesu ari inzira n’ ukuri n’ ubugingo ati iyi nzira yitwa Yesu abantu bose bamwitirirwa bayirimo ariko abantu bakwiye kuyigendamo mu kuri kugira ngo bazabone ubugingo buhoraho. Yakomeje avuga ko abantu bakwiye guhinduka mu mitima yabo kuko kugendana na Yesu bikwiye kubanziriza kukwihana kugira ngo witwe umuntu w’ Imana.
Nyuma y’ inyigisho habonetse abantu barenga 90 bafashe icyemezo cyo guhindukirira Yesu.
Nyuma yo gusoza iteraniro rya mbere ahagana saa kumi n’ ebyiri hahise hatangira amahugurwa y’ababutse ingo. Aha Pst Desire yigishije abateraniye aho ishyingano za buri wese mu rugo aho Bibliya itegeka umugore kuganduka, umugabo ikamutegeka gukunda. Yakomeje ahugura buri wese kuzuza ishyingano ze atarebye kuri mugenzi we kuko urugo rwatangijwe n’ Imana ruzasozwa nayo. Nyuma yo kwakira ibibazo bitandukanye abenshi mu bubatse ingo basanze batuzuza inshyingano zabo bikazana amakimbirane barasengewe.
Umunsi wa 2
Kuri iki cyumweru igiterane kirakomeje aho cyitabiriwe kuburyo bushimishije kuko urusengero na none rwakubise ruruzura kandi amakorare yabukereye hari amakorare arenga 6 hamwe na Chorale Yerusalemu y’ abakongomani ikorera umurimo w’ Imana mu nkambi ya Nyabiheke.
Na none hakurikiyeho mwalimu Adda Darlene yigishije ati imfatiro zisenywe umukiranutsi yakora iki? Zaburi 11: 3 Yakomeje avuga ko nubwo ibyo twifuza kugeraho tutabigeraho ariko dufite urufatiro rudasenyuka arirwo Kristo 2 Timoteyo 2:19
Nyuma yakurikiyeho Pasteur Desire Habyarimana yakomeje inyigisho aho yasomye Ibyakozwe n’ intumwa 1;8 hagira hati icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka wera nabamanukira muzaba abagabo bo kumpamya I Yerusalemu Yudaya, samaliya kugeza kumpera y’ isi
Yigishije ko imbaraga z’ Umwuka zifasha zifasha umuntu kwihanganira ibimugerageza kandi ko ikidutandukanya n’ abantu bandi ari Umwuka Wera twahawe. Yesu yashimye gutanga Umwuka wera ngo afashe abantu guhinduka.
Pasteur arangije kwigisha abagera kuri 65 bakijijwe hanasengerwa abarwayi n’abafite ibibazo bitandukanye. Hasengewe na none abakeneye imbaraga z’ Umwuka Wera.
Twabamenyesha ko iri Torero rya Murambi rigizwe n’ imidugudu 13 irimo abakristo bakabakaba 2600 bakaba bafite ibikorwa by’ iterambere aha twavuga nk’amashure yigiramo abana ba compassion international Rw 341 bakaba bitabwaho n’ iri torero abo bana bakabakaba 200.
Iri torero ryatoje abakristo baryo guterana inkunga ubu abishyize hamwe bahana amafranga ubu bageze ku bikorwa bifatika kuko bagiye kugura imodoka y’ ikamyo izajya ibinjiriza. Bafite n’ imodoka umushumba agendamo.
Ubusanzwe urebye abakristo ubona bakeye bafite urusengero rwiza n’ ibyuma bigezweho.
Inkuru mu mafoto:
Pst Desire yigisha ijambo ry’ Imana
Abarenga 90 bakiriye Yesu
mwalimu Kiyange Adda-Darlene
Chorale y’ Abanyeshure bakijijwe biga muri Isram
Chorale Yerusalemu y’abanyekongo
Abakijijwe kucyumweru barenga 65
Ku cyumweru kuva saa yine kugeza saa tanu z’ ijoro kuri televiziyo Rwanda hatambuka ikiganiro “Be Blessed” benshi bemeza ko iki kiganiro ari impinduka muri gospel yo mu Rwanda.
Iki kiganiro ni cyo gifite umwanya uhagije mu gutambutsa indirimbo zaririmbiwe Imana kuri televiziyo Rwanda, hakumvikana n’ ubutumwa bw’ abashumba b’ amatorero anyuranye ya hano mu Rwanda.
Bamwe mu bahanzi ba gospel baganiriye na rwandagospel.com batangaje ko iyo babona indirimbo zabo zitambuka ku mwinshi muri iki kiganiro bibaha ingufu zo gukora cyane.
Eric Birori umunyamakuru wandika kuri gospel yagize ati: “mbona byaratumye abahanzi bamenyekana, bakagira n’ umuhate wo gokora DVD nziza.”
Umuhanzi Espoir Muhire Hope ati: “Kiriya kiganiro ni cyiza ikibazo nuko gisigaye kiba mu masaha akuze bibaye byiza bahindura amasaha cyangwa kikongera gutambuka kuwa mbere mu gitondo”.
Mupende Gedeon umunyamakuru na we wandika kuri gospel yagize ati: “Ni ikiganiro navuga ko cyaje mu gihe gikenewe, kirakurikiranwa cyane nanjye nticyancika.
Impinduka cyazanye navugamo nko kuzamura Gospel music hatitawe ku burambe bwa nyir’ igihangano, hacaho indirimbo z’ abasitari n’ izabakizamuka, ni byiza bikomeze”.
Abagikurikirana batari abahanzi n’ abanyamakuru bo baravuga ko ijambo ry’ Imana n’ inyigisho zitangwa n’ abapasitori bagitumirwamo bibakura mu bwiza bajya mu bundi.
Onesphore Dushime ati: “Mbona hari impinduka kiri kuzana ariko gikwiye kujya kita no ku bahanzi bari hirya no hino mu ntara by’ umwihariko abakizamuka nubwo ubona ko bias nibirimo gukorwa.”
Alphonsine umwe mu bakristo basengera muri Zion Temple aravuga ko muri iki gihe ubona ko abahanzi muri gospel barimo gukora cyane, kuri we ntagushidikanya ko ikiganiro “Be Blessed” kibifitemo uruhare bijyanye n’ abarimo kwitabira gukora indirimbo z’amashusho nyinshi.
rwandagospel.com
Nyuma y’aho Polisi ifatanije n’ishami rishinzwe kugenzura ibikorwa by’idini ya Islam (JAIS) byiroshye mu nyubako y’umuryango wa Bibiliya mu gihugu cya Malaysia (BSM) batabiherewe uburenganzira, bagasahura Bibiliya ndetse bagashimuta abakozi 2 b’uwo muryango, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi mu Ishuri Rikuru ry’Ubushakashatsi ku bya Gikristo ‘Christian Research Institute’ aratangaza ko iki gikorwa ari “Uguhungabanya uburenganzira bw’amadini ku buryo butomoye.”
Ku wa 2 Mutarama 2014 ni bwo bamwe mu bagize umutwe wa Polisi mu gihugu cya Malaysia bafatanije na JAIS (ikigo cya Leta cyashyiriweho kugenzura ibikorwa by’idini ya Islam) biroshye mu biro by’umuryango wa Bibiliya muri Malaysia (BSM) biri mu mujyi wa Damansara Kim bugufi bw’umurwa mukuru Kuala Lumpur, basahura ibitabo bya Bibiliya 330 birimo 320 byanditswe mu rurimo rwa Malay ruvugwa muri icyo gihugu, n’izindi 10 zanditswe mu rurimo rwa Iban ruvugwa mu karere igihugu giherereyemo.
Muri icyo gitero kandi, JAIS yataye muri yombi umuyobozi mukuru w’umuryango BSM Bwana Lee Min Choon, ijya kumuhata ibibazo kuri station ya police iri muri uyu mujyi wa Damansara.
JAIS ariko ngo ntiyigeze igaragaza impamvu nyakuri y’iki gitero cyagabwe ku muryango BSM. Iki kigengwa n’itegeko ryo mu w’1988 rigenga amadini atari Islam, ribuza abantu bose batari Abisilamu gukoresha amagambo arenze 40 arimo ‘Allah,’ ijambo ry’Icyarabu ariko rinakoreshwa muri Malaysia bashaka kuvuga ‘Imana’. Ijambo Allah ryakoreshejwe muri izo Bibiliya zafatiriwe.
Ng Kam Weng ukuriye ubushakashatsi mu kigo ‘Kairos Research Centre,’ yashimangiye ko JAIS yagombaga kugaragaza ibimenyetso bifatika bigaragaza ko BSM yarenze ku mategeko igamije guhindurira Abisilamu mu yindi myizerere, nyamara ngo nta bimenyetso bigeze bagaragaza.
Inama y’Iguhugu ‘National Unity Consultative Council’ (NUCC) ifite inshingano yo gukusanya amakuru ku bujyanye n’ubumwe bw’abaturage muri Malaysia, yagaragaje ko icyo gitero kigaragaza “Kurenga ku mategeko 10 yashyizweho na Leta Yunze Ubumwe ku wa 2 Mata 2011, akongera gushimangirwa na Minisitiri w’Intebe mu w’2013.”
Muri aya mategeko 10, Leta ya Malaysia yari yarijeje Abakristo ko bafite uburenganzira bwo gusohora Bibiliya zanditswe mu rurimi rwa Malay, no kuzinjiza mu gihugu kugira ngo bakomeze imigenzo yabo ya Gikristo. Aya mategeko kandi yari yaremereye Bibiliya zanditswe muri uru rurimi gusohorerwa muri Malaysia no gusohoka mu burengerazuba bw’igihugu, zipfa kuba ziriho ikimenyetso cy’umusaraba zinanditseho amagambo ku ruhu rw’imbere ngo “Zasohowe n’umuryango wa Gikristo.”
Bwana Ng wo mu kigo Kairos Center yatangarije Morning Star ko igikenewe ari ugukuraho itegeko ry’umwimerere rya Leta ribuza ikoreshwa ry’ijambo Allah, naho ngo igisubizo kuri aya makimbirane kizava mu mategeko. Umuryango w’Ubumwe bw’Abakristo mu gihugu cya Malaysia na wo uremeza yuko imyanzuro Leta yafashe wari icyemezo kidahamye kandi cy’agateganyo giturutse ku ifatirwa ry’ibitabo bya Bibiliya, naho ubundi ngo nta bwo ari umuti nyawo w’ikibazo.
N’ubwo bimeze bityo, akanama gashinzwe amadini MAIS na JAIS ngo nta burenganzira bifite ku banyamadini batari Abisilamu. Abakozi b’umuryango BSM bafashwe ngo baje kurekurwa by’agateganyo, ariko bategekwa kujya bitaba ku biro bya police ngo bahatwe ibibazo na JAIS.
Mu rwego rwo gushaka umuti kuri iki kibazo, Lee na Wong bakorera umuryango BSM bahuye n’abayobozi bakuru ba JAIS kuri uyu wa Gatanu taliki 10 Mutarama nk’uko bari babisabwe na police. Mu kiganiro bagiranye n’abakuriye JAIS, aba bagabo babiri ngo babazwaga inkomoko y’izo Bibiliya, ariko ngo nta wigeze ababuza gukomeza kuzinjiza mu gihugu.
Nyuma y’ibi bitero, umuryango wa Bibiliya BSM wasohoye inkuru irimo amagambo y’akababaro yamagana ako karengane, ivuga iti “Ububasha JAIS ihabwa n’amategeko ni ubwo gukurikirana Abisilamu, ariko ubu irimo gukoresha ubwo bubasha ku batari Abisilamu.”
Kuri uyu wa Gatanu taliki 9 Mutarama 2014, ku Kimihurura ku cyicaro cy’Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR) hashojwe inama y’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) ku bufatanye na CPR n’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda (CEPR).
Iyi nama yahuje abahagarariye amadini atandukanye akorera mu gihugu cyacu yigiwemo ingingo 3 nyamukuru, ari zo: (1) Gutegura icyumweru ngarukamwaka cyo gusengera ubumwe bw’Abakristo kizaba ku wa 18-25 Mutarama 2014; (2) Kungurana ibitekerezo ku gikorwa cyo kubaka inzu ya Bibiliya izubakwa mu Karere ka Gasabo, izaba igizwe n’Ibiro, Amacumbi n’Inzu mberabyombi, iki gikorwa cy’inyubako kikaba kizamara imyaka 5 hakusanywa inkunga izajya ikoreshwa mu byiciro hubakwa iyi nzu; (3) no kuganira birambuye ku cyumweru cy’Ubumwe bw’Abakristo (18-25/01/2014).
Tumaze kumenya iki gikorwa cyiza gifitiye umumaro Abakristo bose dore ko bahuriye kuri Bibiliya, twifuje kumenya neza iby’iki cyumweru n’aho imyiteguro y’iyi nzu ya Bibiliya igeze. Twegereye Bwana GASARE Michel ushinzwe imenyekanisha n’itumanaho (Marketing & Communications) mu Muryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR), adutangariza ko inkunga yo kubaka iyinzu ya Bibiliya izaturuka mu Bakristo baturuka mu matorero agize iyi miryango uko ari itatu.
Tumubajije ku bijyanye n’icyumweru cyo gusengera ubumwe bw’Abakristo mu Rwanda, yadushubije muri aya magambo ati “Muri iki cyumweru cy’ubumwe bw’Abakristo, Abakristo baragendererana, bagasengera ahantu hamwe bumvikanyeho kuko aba ari icyumweru cy’ubumwe. Habaho gushishikariza Abakristo gushyigikira inyubako y’inzu ya Bibiliya; Habaho ibiterane by’ivugabutumwa bigamije kwamamaza BibiliyaKuyisoma, kuyikunda, mbese gutungwa na yo; ndetse hakabaho no gusengera ubumwe bwacu nk’Abakristo.”
Bwana Michel yagarutse ku mumaro wo kugira ubumwe nk’Abakristo, agaruka ku ngingo y’ibihugu bigaragaramo ubushyamirane bw’abanyamadini biri ku mugabane wacu w’Afurika nka Nigeria, Centre Africa… Mu gusoza, yavuze ko ubumwe bw’Abakristo bo mu Rwanda ari zo mbaraga zabo.
Umuvugabutumwa Jared Sawyer, Jr. w’imyaka 16 gusa y’amavuko yimikiwe ubushumba mu itorero rye ry’Ababatisita. Iri yimikwa ryateye benshi impungene, bibaza icyo bisaba kugira ngo umuntu abwirize ku ruhimbi.
Jared umaze igihe gisaga 1/2 cy’imyaka ye ari umuvugabutumwa, ubu noneho ni Pasiteri wungirije mu Itorero Center Hill Baptist Church, Atlanta nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Christian Post. Benshi mu bumvise iyi nkuru bashimye Imana, ariko abandi baterwa impungenge n’uko nta mahugurwa ahagije yahawe ku bijyanye na tewolojiya ndetse akaba ari muto cyane.
Sawyer yari amaze imyaka 6 ayobora minisiteri y’ivugabutumwa ye bwite yitwa Jared Sawyer, Jr. Ministries. Nyina Sabrina Sawyer yatangarije ibitangazamakuru bikorera mu karere ko Sawyer yatangije guhimbaza Imana ku myaka 2 gusa, agatangira gusoma Bibiliya ku myaka 3 ndetse akabatizwa ku myaka 5 ari na bwo yahise abwira nyina yuko ashaka kuba umuvugabutumwa. Sawyer na we yatangarije ibinyamakuru yuko ibyo amaze igihe akora ari iby’ukuri, kandi ko ari byo Imana yamuhamagariye gukora.
Bamwe mu bagaragaje impungenge zabo barimo n’umukozi wa Televiziyo Atlanta news, bavuga ko kugeza ubu abapasiteri batahawe amahugurwa ahagije ari benshi. ku rupapuro rwa WSB-TV, yagize ati "Abapasiteri benshi bihaye umurimo ntibafite ubumenyi buhagije ku byanditswe byera. Inyigisho za tewolojiya ni umusingi wo kwigisha no kubwiriza."
Abandi ntibemera ibi. Mu butumwa yatanze ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, Andrew McKinney yavuze ko uyu mwana ashobora kuba umuvugabutumwa ukomeye n’ubwo yaba adafite impamyabushobozi muri tewolojiya. Yagize ati “Nzi abavugabutumwa benshi, bakomeye, batigeze babyiga ariko babwirije ijambo ry’Imana nk’uko bikwiriye… aramutse ahisemo kujya mu ishuri rya Bibiliya, nta kibazo cyaba kibirimo.”
Sawyer si we mupasiteri wenyine utagejeje ku myaka 20 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika: Courtney Meadows w’imyaka 19 yabaye Pasiteri w’itorero First Missionary Baptist Church mu mujyi wa White Hall, Ala., mu mwaka ushize. Umupasiteri muto wimitswe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni Ezekiel Stoddard wimitswe afite imyaka 12, ukorera umurimo w’Imana mu itorero Fullness of Time Church mu mujyi wa Capitol Heights, Md.
Sawyer arateganya yuko namara gukura bihagije azatangira kwiga tewolojiya n’ubumenyi bw’amadini mu ishuri Morehouse College.
Kanda hano urebe icyigisho cya Pastor Jared Sawyer yigishije afite imyaka 11 gusa, yise "Even Though I Am Young, Send Me" [N’ubwo ndi umwana, ntuma].
http://www.youtube.com/watch?v=nWeuVVYIyw0
Daniel Niringiyimana bakunze kwita Svensson ni umuhanzi akaba n’umuterankunga ushinzwe itangazamakuru muri Korale Bethlehem yo ku Gisenyi.
Ubwo twaganiraga na we yadutangarije ko afite ishimwe rikomeye mu mutima we, ry’uko Imana yamukijije igikomere yari amaranye hafi imyaka 12 atewe n’urushako rubi yagize, dore ko byaje gutuma atandukana burundu n’umugore we bafitanye abana 3, ubu imyaka itanu ikaba ishije bakoze Divorce dore ko batandukanye mu w’2009.
Tumubajije impamvu imutera gushima Imana, Daniel yadusubije muri aya magambo “Muri icyo gitaramo nzaba nshima Imana kubera umubabaro mwinshi n’agahinda nagiriye mu rushako nyuma y’icyumweru kimwe mbana n’umugore wanjye nyuma nkaza kumusangana ingeso zidahesha Imana icyubahiro, ari na zo zatumye dutandukana, ubu ku bwo gusenga ndumva maze kubohoka nkaba nifuza gushima Imana no kubwira abantu uwo ndi we.”
Daniel akomeza avuga ko ibyo bihe byo gushima Imana abinyujije mu buhanzi bwe biteganijwe kuba muri uku kwezi kwa Gashyantare 2014, ku italiki ataratangaza, bikazabera ku rusengero rw’ADEPR Gatsata. Aandi baririmbyi bazifatanya na we ni Albert Niyonsaba,Chorale Salem n’abandi akirimo kuvugana na bo.
Daniel kandi arimo gukora Album y’indirimbo ze, izimaze kurangira akaba ari 4.
Gedeon Mupende
Nkuko Ijambo ry’Imana ribidusaba aho rigira riti ” Muzirikane abanyururu nkaho mufunganywe nabo. Mwibuke n’abagirirwa nabi, muzirikane ko namwe mufite umubiri” Abah 13:3, natwe Imana yadukinguriye amarembo muri gereza iri hafi yaho dutuye (Thies), buri wa kabiri wa buri cyumweru tujya gusura abagororwa bahafungiwe, tukagenda mu byiciro bitatu, aho ab’igitsina gore bajya mu ruhande rufungiyemo abagore n’abakobwa, naho abagabo n’abasore tukicamo ibice bibiri, bamwe bakajya kuganiza abagabo bakuru abandi bakajya kuganiza abafunze ari bato hagati y’imyaka 14-18, dukomeze gusenga ngo Yesu yigaragarize bose.
umunsi wo gusura gereza hamwe n’abashyitsi 5 bari badusuye bavuye muri Amerika.
Gusura ibyaro
Mu itangira ry’umwaka twasuye imidugudu y’ibyaro ibiri tunaganira n’abayigize ndetse tubasha no kwibonera uburyo babayeho bigoye kandi cyane cyane bikagora abagore. Twasuye village ya Fandene na Ibra Fall.Umudugudu w’icyaro muri Senegali (village) uba ugizwe n’imiryango myishi, buri muryango ni ukuvuga abantu bakomoka k’umubyeyi umwe (Umusaza n’abagore be bose n’abana babo (uyu ashobora no kuba yujukuruje, n’abuzukuru bagakomeza kubana nawe)- Abahungu bose bashatse hamwe n’abagore babo n’abana babo Abuzukuru n’abagore babo n’abana babo……..)
Mme Kazura agerageza kuvoma mu iriba
Abo bose baba bakoze icyo bita inzu ikaba izitiye ikayoborwa n’umukuru w’umuryango akenshi aba ari we mubyeyi mukuru uhari.
Aho baganirira
Imiterer y’inzu n’ibyumba
Buri muhungu washatse agira icyo bita icyumba, muri make iyi niyo twebwe twita inzu, ariko kuri bo inzu ni igiteranyo cy’ibyumba by’umuryango umwe umwe. Ibyo byumba byose ntibigira icyumba cy’uruganiriro (salon) ahubwo inzu iba ifite ikibuga akenshi usanga giteyemo igiti maze munsi yacyo akaba ariho mu ruganiriro. Umushyitsi wawe rero aba ari umushyitsi w’umuryango wose kuko muganirira aho hanze, niho ho kwakirira abantu. Ya mazu yose yo mu gace kamwe akenshi agizwe n’abakomoka ku gisekuru kimwe uyateranije niyo abyara umudugudu. Uwo mudugudu nawo uba uyoborwa n’umukuru w’umudugudu (village) uwo ntabwo atorwa ahubwo ab ariwe musaza mukuru muri wo kuko hafi abagize umudugudu umwe baba bakomoka ku gisekuru cya kera kimwe.bw’ikintu cyose kigiye gukorwa mu mudugudu harimo n’ivugabutumwa ugomba kuba wahawe uburenganzira n’umukuru w’umudugudu. Nubwo umudugudu waba ari muto, akenshi ukunda gusanga harimo umusigiti, imidugudu iringaniye igira abantu bashobora kugera ku gihumbi. Murumva rero ko bisaba byinshi kugirango ubutumwa mu byaro buvugwe kuko hari imbaraga nyishi zibirwanya, akenshi kugirango ugire imbaraga mu kubiyegereza bisaba ko bigendana no kubazamura mu iterambere.
Umupasiteri ukomoka mu gihugu cya Centre Afrique yakinguye urusengero ngo ahishe Abisilamu bahungaga ingabo z’Abakristo.
Amaze kubakingurira ngo sihishe, Xavier Fagba yatangarije France 24 ati "Sindi bwemere ko hari ugirira nabi abantu bahungiye mu rusengero rwanjye, ikibazo si uko ari Abisilamu cyangwa Abakristo.” Xavier ayoboye itorero mu mujyi wa Boali, ho mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umurwa mukuru Bangui.
Mu materaniro yo kuri iki cyumweru, Xavier yabwiye abayoboke be b’Abakristo ko bagomba gufasha bagenzi babo b’Abisilamu gutekana, ndetse bakaramukanya “indamukanyo y’amahoro.” Jean-Claude w’Umukristo yakomeje gukomeza Ahmad – umuturanyi we w’Umwisilamu, akajya amuramutsa uko bashoje amateraniro.
Yakundaga kumubwira ati "Ugomba gukomera. Gumana kwizera." Uyu muturanyi wa Jean Claude yasenyewe muri izi mvururu zimaze iminsi ziba mu gihugu cya Centre Afrique. Ku ruhande rwe, Ahmad we ngo n’ubwo Abakristo bamuhishaga ntiyari yizeye umutekano we ahubwo ngo yakomeje gushaka guhungira mu murwa mukuru Bangui.
Kugeza ubu, ingabo z’Abafaransa 70 ni zo zirinze uru rusengero rwa Fagba rwahungiyemo Abisilamu 700 barimo abagore n’abana. Ubwinshi bw’izi mpunzi bwarenze ubushobozi bw’urusengero, cyane cyane ku bijyanye n’isuku, ariko kuko nta buryo buraboneka bwo kubimura babaye barindiwe ahongaho.
Twibutse yuko aba Bisilamu bahungaga bagana mu murwa mukuru Bangui, bahunga ingabo z’Abakristo zibumbhiye mu mutwe witwa anti-balaka group. N’ubwo ngo ku ikubitiro ingabo z’Abafaransa zabashije kurwanya umutwe w’Abisilamu warwanyaga Abakristo, kuri ubu ntizabashije guhangana n’ingabo z’Abakristo zirwanya Abisilamu.
Pastor Boris Wiligale aratangaza ko iyi mirwano yaguyemo abagera kuri 20, naho muri rusange imirwano yose ishyamiranije Abakristo n’Abisilamu imaze guhitana abasaga 1,000 abakabakaba miliyoni (1,000,000) bakurwa mu byabo. Benshi muri abo ngo bahungiye mu murwa mukuru Bangui, bashing amahema bugufi bw’ikibuga cy’indege.
Ku baturage bagera kuri miliyoni 4.23 batuye RCA, 15% gusa ni bo Bisilamu. Mu mwaka ushize wa 2013, Abakristo benshi bahigwaga n’imitwe y’Abaseleka (Seleka group) yasahuraga amazu, igafata abagore ku ngufu abandi ikabica.
Nyuma rero ABakristo baje kubigaranzura, ubu abibumbiye mu mitwe anti-balaka groups bahindukiranye Abisilamu ari na bo mubare muto. Ibi byateye impagarara mu muryango mpuzamahanga, ku buryo hariho impungenge ko bishobora kubyara Jenoside.
Source: The Christian Post
Nk’uko bijya bigenda buri mwaka, abanyeshuri barangirije amashuri yabo mu mashuri makuru KIST na KHI ubu asigaye abarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda babarizwaga mu muryango utabogamiye ku idini GROUPE BIBLIQUE UNIVERSITAIRE - GBU, bafata umwanya bagateranira hamwe bajyanywe no gushima Imana no gusura bagenzi babo bahujwe n’uwo muryango, banibukiranya amateka y’uwo muryango kuva ushinzwe.
Muri uyu mwaka wa 2014, abarangirije muri ibyo bigo bakoreye umurimo w’Imana mu muryango GBU bazwi nka Amis de GBU, taliki ya 9 z’ukwezi kwa Kabiri bateguye umunsi ukomeye witwa Home Coming ukazabera muri KIST muri Salle ya Muhabura P001 kuva saa tatu za mu gitondo.
Musafiri Godfrey umwe mu bari gutegura iki gikorwa yadutangarije ko kubera urukumbuzi n’ubwuzu abanyeshuri baba bafitiye bagenzi babo baharangirije kera, ngo amasaha y’igitaramo ababana make cyane akaba ari yo mpamvu badakunze gutumira abahanzi ku giti cyabo.
Gedeon Mupende
Amatorero y’Abaporotesitanti muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yateguye amasengesho yo gusabira Sudani y’Epfo amahoro n’ubutabera. Aya masengesho n’abandi bose bahamagarirwa kwitabira yiswe "Day of Prayer for South Sudan," ngo bayateguye bafatiye ku makuru yo gushyira intwaro hasi muri iyi Leta imaze igihe irimo amakimbirane akomeye.
Itorero Peresibiteriyene (Presbyterian ChurchUSA), The Episcopal Church na Reformed Church muri Amerika yahamagariye abayoboke bayo kwitabira amasengesho yo gusengera Sudan y’Amajyepfo, azaba kuri iki cyumweru taliki 16 Gashyantare.
Mu kiganiro cyatambukijwe na Gradye Parsons wo mu itorero Presbyterian Church (USA), yatangaje ko Repubulika ya Sudan y’Amajyepfo ikeneye amasengesho yabo n’inkunga mu gihe nk’iki.
“Gushyira intwaro hasi byakozwe ku wa 23 Mutarama muri Sudan y’Amajyepfo biratanga icyizere. Bene Data na bashiki bacu bakeneye amasengesho yacu n’inkunga, muri iki gihe bitegura kwinjira mu butabera n’amahoro.”
Itorero PC (USA) kandi ryashyizeho abantu bo gukusanya inkunga mu mujyi wa Washington, igenewe gufasha Sudan y’Amajyepfo, inkunga irimo kunyuzwa ku murongo http://www.presbyterianmission.org/donate/DR000042/" \t "_blank".
Dore isengesho aba Bakristo bazaba bavugira hamwe kuri uyu wa 16 Gashyantare “Mana itanga ubwiyunge, turagusaba ngo wohereze Umwuka wawe w’ubumwe ayobore abantu bawe bn’abayobozi babo muri Sudan y’Amajyepfo, bave mu macakubiri bajye mu mahoro n’ubutabera. Bakomereshe imbaraga z’Umwuka wawe Wera, kugira ngo babashe guhamya urukundo rukomeye rwa Kristo, baharanire amahoro n’ubutabera kuko ibyiringiro byacu biva ku kwizera Kristo wazutse.”
Nk’uko bitangazwa na BBC (gained independence), Leta ya Sudan y’Amajyepfo yashinzwe hakurikijwe impinduramatwara yo muri Nyakanga 2011. Iyi Leta igizwe na Leta 10 zari mu majyepfo y’igihugu cya Sudan, yinjiye mu macakubiri ya politiki mu Kuboza 2013 yahitanye abatari bake abandi bakurwa mu byabo.
The Christian Post
Mu masengesho yo gusengera igihugu yabaye kuri uyu wa Kane, President Barack Obama yavuze ko ubwisanzure bw’amadini ari inkingi nyamukuru ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri politiki mpuzamahanga. President Barack yongeyeho ko kwishyira ukizana kw’amadini ari ishingiro ry’agaciro ka muntu.
Yagize ati "Uyu munsi turagendera ku mahame tuzi ko ari ay’ukuri. Turi yuko buri wese muri twe yaremwe mu buryo butangaje, mu ishusho y’Imana. ku bw’ibyo twemera ko umuntu wese avukana agaciro – agaciro umuntu uwo ari we wese ku isi atabasha kumwambura.
Izingiro ry’ako gaciro ni ukwishyira ukizana kw’amadini – uburenganzira bwa buri wese bw’imyizerere yihitiyemo, ashobora guhindura igihe abishakiye, cyyangwa kutagira icyo yizera na kimwe, kandi akabikora nta karengane cyangwa ubwoba.”
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni zo ziyoboye urutonde rw’ibihugu byo ku isi bitanga ukwishyira ukizana kw’amadini, ari n’imwe mu ntego za politiki mpuzamahanga za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nk’uko bitangazwa na Obama.
Obama yasobanuye ko imwe mu mpamvu zo guteza imbere ukwishyira ukizana kw’amadini ku rwego mpuzamahanga ari inyungu ibihugu bibona muri iyo politiki, iyo birinze ubwisanzure bw’amadini y’abaturage babyo. Ibi kandi ngo bifasha umutekano w’imbere muri Amerika.
Yongeyeho ko ibihugu bitarinda ukwishyira ukizana kw’amadini bitazigera bitera imbere. “Nta gihugu kibasha gutera imbere by’ukuri, keretse kirinze uburenganzira bw’abaturage bacyo harimo n’abanyamadini.”
Obama yatangiye ijambo rye avuga ku rugendo yatangiye rwo kwizera Kristo. Ubu yatangiye gusengera mu nsengero zo mu mijyi ya Chicago. Mbere ngo yatangiye kujya mu nsengero mu rwego rwo guhamagarira amadini kurwanya ubukene, ariko nyuma aza kugenda yakira imyizerere ya Gikristo.
"Sinshima ko nitandukanije gusa, ahubwo itorero ryagiye rinangaburira. Ariko byangejeje no ku bindi byose. Byatumye mpura na Yesu Kristo, mwakira nk’Umwami wanjye n’Umukiza.”
Inkuru ya NAPP NAZWORTH,
The Christian Post
Teen Mania Ministries, umwe mu miryango ya Gikristo minini muri Amerika ufite umugambi wo kwagura umurimo mu rubyiruko rwo mu majyaruguru y’Amerika, no kongera imbaraga mu ivugabutumwa mu rubyiruko ku rwego mpuzamahanga. Ubu ngo bafite ibyiringiro byo kubwiriza urugera kuri miliyari 1.5
Uyu muryango wahoze witwa Christian Youth Group in US wahisemo kwitwa "Teen Mania International", mu rwego rwo kwagura imbaraga. Teen Mania kandi irateganya kwimura icyicaro cyawo kikava muri Garden City, Texas kikajya muri Dallas mu mpera z’uyu wa 2014.
Uyu muryango uzwi ku bikorwa byawo byitwa "Akira Umuriro" aho ibihumbi by’urubyiruko byitanga bigahagurutswa no gushyigikira kwizera kwarwo kwa Gikristo rugafasha hasi ibirangaza by’iki gihe, Teen Mania izakomeza ibikorwa byayo muri Amerika ndetse ikomeze kubwiriza urubyiruko mpuzamahanga ngo rwakire Kristo.
Ron Luce, umuyobozi w’umuryango Teen Mania yatangarije ikinyamakuru the Christian Post ati "Ubwo natemberaga mu myaka yashize, numvaga abayobozi b’imiryango ya Gikristo bafite ibyifuzo nk’ibi ngo ‘Urubyiruko rwacu rukurikira amakuru yanyu, rukanumva indirimbo zanyu ziva muri Amerika. Usanga urubyiruko rwacu rukunda iby’Amerika kurusha ibyacu. Mbese ntimwadufasha kurubwiriza? Mbese ntimwakora igikorwa gihuza urubyiruko hano mu gihugu cyacu?’”
Kwimuka k’umuryango Teen Mania no kwagura umurimo ku rwego mpuzamahanga bihuriranye na gahunda yabo ya stage abanyeshuri b’amashuri yisumbuye bakorera mu Kigo Honor Academy mu gihe cy’umwaka wose na The King’s University iri mu mujyi wa South Lake, Texas.
Nk’uko bitangazwa na Dr. Steve Riggle, President wa Kaminuza The King’s University, "Imibare irimo kwiyongera ukurikije abanyeshuri bamaze guhindurwa a na Teen Mania, Acquire the Fire, Global Expeditions, na Honor Academy."
Teen Mania yashinzwe na Luce n’umufasha we Katie mu w’1985, nyuma yo kugaruka muri Amerika avuye muivugabutumwa ryamaraga amezi 6. Bakurikiye umuhamagaro w’Imana wo kubwiriza urubyiruko rw’Amerika, no kubaha inyigisho zibafasha kuzana impinduka mu isi babwiriza ubutumwa bwiza.
Kuva icyo gihe, Teen Mania yahinduye amamiliyoni y’urubyiruko rukuze arufasha kwakira Yesu Kristo binyuze muri gahunda enye zabanjirijwe na Acquire the Fire na The Honor Academy. Izo gahunda zirimo Global Expeditions Mission Trips, The Center for Creative Media, Extreme Camps na School of Worship.
Uyu muryango kandi umaze kohereza urunyiruko rw’abamisiyoneri rusaga 70,000 mu bihugu 50.
Igiterane cyari gitegerejwe na benshi cyateguwe n’umuhanzi Isaie Uzayisenga cyagombaga kubera kuri ADEPR Nyarugenge mu mujyi wa Kigali kiratangiye. Nk’uko mwari mwabimenyeshejwe, Isaie arafatanya na Chirale Amahoro y’I Remera ndetse n’umuhanzi Alexis Dusabe.
Muri aka kanya itsinda ryo kuramya no guhimbaza niryo riyoboye igiterane aho bari guhimbaza Imana bafatanije n’amagana menshi y’abitabiriye igiterane.
Reka tubizeze ko abatarabasha kuhagera, urubuga rwanyu www.agakiza.org turahababera kuko turakomeza kubibagezaho live mu myandiko ndetse n’amafoto.
LIVE: Chorale Sharom igiye kuririmba
Muri iki giterane kiri kubera Nyarugenge kandi hagaragaye Chorale Sharom yo muri ADEPER Nyarugenge, akaba ari yo igiye kuririmbira abitabiriye igiterane.
Igi giterane cyakoranije abantu baturutse imihanda yose, baraza kubwirizwa ubutumwa bwiza bw’ubwami n’Umuvugabutumwa Boniface Singirankabo.
Nyuma ya Chorale Sharom, hahise hakirwa umuhanzi Alexis Dusabe ugiye kuririmba indirimbo eshatu. Mu muziki wa live arafasha abitabiriye igiterane guhimbaza Imana.
Abantu bakomeje kuba benshi igiterane cyitabiriwe kuruta uko byari byitezwe.
Nyuma ya Alexis Dusabe, ahagana saa kumi na makumyabiri nibwo Chorale Amahoro ituruka muri ADEPR Paruwasi ya Remera ihawe umwanya wo kuririmbira Imana mu ndirimbo eshatu.
Uko umwanya ugenda uhita niko abantu barushaho kuzura urusengero, aho mu myanya yo hejuru no ku gice cyo hasi, imyanya igenda ishira; ibi bigaterwa ahanini n’indirimbo z’amakorali ndetse n’abahanzi batumiwe zisize amavuta y’Imana.
LIVE: Uzayisenga Isaie, ari nawe wateguye iki giterane cy’ishimwe ahawe umwanya wo kuririmba indirimbo eshatu. Ahawe umwanya abanje gutanga ubuhamya ku ndirimbo yo mu gitabo cy’indirimbo zo gushimisha Imana, “Nari mu isayo y’ibyaha…”, avuga uko umubyeyi we yajyaga ayiririmba akarira, avuga ko ubu ari bwo ari gusobanikirwa amagambo ayikubiyemo, bikamutera gufashwa nayo.
Isaie n’abari kumufasha kuririmba, bahereye ku ndirimbo yo kuramya Imana, “Haleluya …Amen”.
Nk’uko n’abandi bahanzi n’amakorali yaririmbye bakoresheje umuziki w’umwimerere, na Isaie nawe niwo ari gukoresha.
Hagezweho umwanya w’Ijambo ry’Imana ritangwa n’Umuvugabutumwa Singirankabo Boniface, ryanditse muri I Samuel 2:6, rivuga uko Uwiteka afite ubushobozi bwo kwica no gukiza, ndetse no gukenesha no gukenura.
Boniface agiye gufatanya n’abantu bose mu ndirimbo yo guhimbaza igira iti: “Waturemeye kuguhimbaza, turagushimiye”.
Umuvugabutumwa asobanuriye abantu umumaro wo guhimbaza, asobanura ndetse ko Imana yaremeye abantu bayo kuyihimbaza, hanyuma yongera gutera indirimbo yo kuramya Imana.
Umwigisha yahuguriye abantu gutinya Imana, bakayitunga mu mitima yabo ariko babanje gukuramo (Kwihana) ibyo yanga byose kuko ari Imana yanga icyaha kandi idakunda abantu bayitunga bayivanga n’ibyaha.
Nyuma y’ijambo ry’Imana Imana, Pasiteri Mugabo uyobora Umudugudu wa Nyarugenge asabiye abantu kubana n’Imana bayitinya.
Nyuma y’ijambo ry’Imana twagezwahago n’Umuvugabutumwa Boniface, hakurikiyeho Chorale Amahoro (Remera) igiye kuririmba indirimbo.
Hakurikiyeho Producer Gedeon mu ndirimbo ye "Afite urufunguzo ntacyamunanira"
Igiterane kigiye gusoza usibye ko abantu ntibashaka gutaha bitewe n’ umunezero uhari. Isaie ahawe indirimbo zisoza ari kuririmba ngo "ujye umuhanga amaso ajya arinda umutumbiriye"
Mu gusoza igiterane isaie ari gushimira abantu bose bamufashije kugira ngo iki giterane kibeho aha twavuga Chorale Shalom, Amahoro. Ama website nk’ ibyishimo.com, agakiza.org n’ izindi. Yashimiye kandi groupe agakiza family Isaie abarizwamo. Yakomeje ashimira abanyamakuru batandukanye bakoze ibishoboka kugira ngo iki giterane kibeho.
Imana ibahe umugisha mukomeze munogerwe n’ ibyiza binyuzwa kuri kuri www.agakiza.org
Idini ry’abahakanamana rikorera mu mujyi wa Nashville, Tenn. ryavuye ku iteraniro rimwe rijya ku materaniro 2 mu rwego rwo kwagura imikorere mu mezi 3 gusa iri dini rimaze rishinzwe. Mu rwego rwo kwizihiza iterambere bagezeho, amateraniro yo muri iki cyumweru azayoborwa n’abantu b’ibirangirire ari bo Sanderson Jones, umwe mu bashinze idini Sunday Assembly rikorera I London, na Morgan Spurlock, umukinnyi wa films documentaires zihakana Imana.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Tennessean, Jones yagize ati "Hashize amezi 3 gusa, none ubu bageze ku materaniro 2 ku munsi… kubera ko iryo baherutse gukora ryari ryuzuye abantu…, bakubise bakuzura.”
Iri dini rizwi ku izina ry’Abahakanamana (“Atheist church”) rikora n’imirimo ijyanye no kwita ku bana. Abakorerabushake bo mu ishami rya Nashville bagaburira abantu batagira aho baba nk’uko bigaragara kuri page yabo ya Facebook.
Hashize umwaka umwe umukinnyi wa comedy Jones na mugenzi we Pippa Evans bashinze idini mu Bwongereza yise Sunday Assembly. Iri tsinda ryahise rishinga ishami mu burasirazuba bwa Nashville m’Ugushyingo 2013. Andi mashami yashinzwe muri San Diego, New York n’indi mijyi ya U.S.
Jones avuga ko iyo basenga batavuga Imana cyangwa idini iyo ari yo yose iyo bahuye rimwe mu kwezi “bishimira ubuzima”.
Amakuru aboneka ku rubuga rwabo rwa internet avuga yuko aba bahakanamana ngo iyo basenga bamara nk’isaha yose baririmba, nyuma hakajyaho inyigisho z’umuntu ugerageza kumenya iby’isi cyane, hakajyaho imivugo n’ibindi byabafasha kwinezeza muri ubu buzima bahawe.”
Aba bahakanamana ngo umwanya wose bamara mu ngoro, baba bahanganye n’Imana mu gihe bizera yuko itabaho. Idini yabo nkuru yo mu gihugu cy’Ubwongereza iratangaza ko iteganya gushinga amadini 40 muri uyu mwaka, no gushinga agera ku 1,000 ku isi yose mu gihe cy’imyaka 10.
Ubutumwa busoza:
Wowe usoma ubu butumwa, umenye yuko tugeze mu bihe bya nyuma. Amadini yose ntava ku Mana, kandi ntasenga Imana. Dukurikije iteganyamigambi rya Sunday Assembly, mu myaka 10 gusa hazaba hariho amadini 1,000 tutazi amazina ahakana Imana. Uko ni ko hamaze kuza n’andi tutaramenya, ahakana Imana mu buryo bw’amayoberane. TUBE MASO!
Kuri uyu wa gatanu tariki 14 Gashyantare 2014 ku rusengero rwa
ASSEMBLIES OF GOD KIMIHURURA habereye umuhango wo guha abanyeshuri impamyabumenyi barangije amasomo mu ishuri rya Bibiliya BTC ( BIBLE TRAINING CENTER ) mu byiciro bitandukanye aribyo Diploma na Degree .
Mukiganiro n’umuyobozi wiri shuli Bwana Rev. Pastor Vianney Mulinda yagiranye n’ itangazamakuru , yataje ko iri shuri rya BTC rikorana n’amatorero atandukanye kandi rikaba ryaratangijwe n’itorero Rwanda
Pentecostal Assemblies of God .
Rev. Pastor Vianney yakomeje atangaza ko iri shuri rimaze imyaka17 kuko ryatangiye mu mwaka 1997 . iri shuri riherereye i nyandungu .
Abajiwe ku musaruro babona iri shuri ryatanze nyuma y’imyaka 17 , Rev. Pastor Vianney mu magambo ye yasubije ati “ Umusaruro ukomeye nuko iyo abakozi b’Imana bigishijwe, bamenya gukora neza umurimo w’Imana kandi bakagira n’amatorero meza . Ikindi kandi bagomba kugira imyitwarire myiza , bakamenya kubaka inzego z’ubuyobozi , niyo mpamvu nk’itorero rya Assemblies of God , ari itegeko ko buri mushumba agomba kunyura mu ishuri rya bibiliya , kuko bidufasha kugira gahunda no kugabanya ibibazo byaterwa no kudasobanukirwa , kuberako abantu baba barigishijwe mu ishuri , ndetse nabo twakira bavuye mu yandi matorero ,usanga bafite ubuhamya bwiza . Kandi umurimo w’Imana ugenda neza mu matorero bayoboye binyuze mubumenyi bakura mwi shuri , natwe rero turemeza ko iri shuli rifite umusaruro mwiza cyane .
Abasoje amasomo yabo ni abantu 170 , muribo 154 barangije icyiciro cya diploma , naho abandi 16 barangiza degree . Umushumba uhagarariye Rwanda Pentecostal Assemblies of God Rev. Pastor
Kabandana yatangaje ko bashishikariza abandi ba Pasiteri ko bakangurira abakristu bafite inshingano zitandukanye mu matorero yabo ko bagana amashuri ya bibiliya , yaba abashumba ndetse n’abakristo kuko kwiga ishuri rya bibiliya ntabwo bihabanye no kuzura umwuka wera ahubwo iyo wize ukuzura n’umwuka wera bituma uba umukozi w’Imana uhamye wujuje ibyangombwa byose .
Kabandana yavuze ko iri shuri ryakira abanyeshuri baturutse mu matorero yose , ati “ ubu dufite abanyeshuri baturuka mu matorero arenga icumi , bivuze ngo buri torero ryemerewe koherezamo umunyeshuri , icyo asabwa nuko agomba kuba yaravutse ubwa kabiri , akaba afite n’icyemezo ahawe n’umushumba umurera , ubundi agashobora kuriha amafaranga y’ishuri neza nkuko bisabwa n’ikigo , ikindi akabayumva neza rumwe mu ndimi ebyiri dukoresha , akarusho akaba yaba azumva zombie ( Kinyarwanda n’Icyongereza).
Tubabwire ko uyu muyobozi wiri shuri rya BTC Pasitori Mulinda JMV mu kwezi kwa munani azahabwa impamya bushobozi yikirenga yo k’urwego rwa PhD muri Theology.
Pastor Desire Habyarimana nawe yahawe impamyabumenyi ye . umufasha we yari yamuherekeje
source ibyishimo.com
Kuri uyu wa 13 Gashyantare 2014, itorero ADEPR mukarere ka Huye , ryatanze impamyabumenyi kubari barangije kwiga gusoma no kwandika nyuma y’amezi agera kuri atandatu bigishirizwa mu masomero yashinzwe n’itorero ADEPR mukarere ka Huye.
Uyu muhango witabiriwe n’umuyobozi w’intara y’amajy’epfo Munyentwali Alphonse wari n’umushyitsi mukuru, umuvugizi w’itorero ADEPR MU Rwanda, Past. Sibomana Jean n’abandi bafatanyayabikokorwa b’iri torero hano mu Rwanda.
Muri uyu muhango abasaga 400 bakaba bashyikirijwe impamyabumenyi ko bamaze kumenya gusoma no kwandika kandi bikaba bigiye kubafasha kwiteza imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Mu ijambo rye umuyobozi w’intara y’amajy’Epfo MUNYENTWALI Alphonse yashimiye itorero ADEPR uburyo ridahwema gufasha muri gahunda za leta by’umwihariko muri gahunda y’ubureza aho bigisha abatazi gusoma no kwandika ndetse bakanabafasha kwiteza imbere cyane ko abenshi mubarangiza usanga bagana amashuri y’imyuga.
Umuvugizi w’itorero ADEPR mu Rwanda Past. Sibomana Jean aganira n’itangazamakuru akaba yaritangarije ko bakomeje guteza imbere uburezi bigisha abatazi gusoma no kwandika, Yagize ati,”Icyo tugamije nk’itorero rya ADEPR ni ukugira ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye n’itorero cyane inzego z’ibanze kugirango turusheho kurwanya ubujiji.”
Itorero ADEPR mu masomero ari hirya no hino mu gihugu ntabwo yakira gusa abayoboke b’iri torero ahubwo yakira abantu bose babyifuza bakeneye kumenya gusoma no kwandika hatitawe kumyemerere yashwamo.
Kugeza ubu itorero ADEPR rifite amasomero hirya no hino mu gihugu, aho aya masomero akunze gufasha abantu bakuru batagiye bagira amahirwe yo kumenya gusoma no kwandika bakiri bato, iki gikorwa bakaba bari kugifashwamo n’umuryango Global community Ejo Heza uterwa inkunga na USAID ndetse n’umuryango Save the Children.
Dushimirimana Onesphore
Tosh Austin Luwano uzwi ku izina rya Uncle Austin, umuhanzi akaba n’umunyamakuru kuri K-FM usanzwe aririmba muzika isanzwe (secular music), ubu noneho ngo aritegura gushyira ahagaragara album ye ya mbere y’indirimbo zihimbaza Imana.
Mu kiganiro yagiranye n’urubuga In 2 Aast Africa ku wa 18 ukwezi gushize, Uncle Austin yagize ati “Uyu mwaka nzasohora album ya gospel, kandi muri iki cyumweru ndasohora indirimbo imwe iri kuri iyo album. Gusa sindetse style yanjye isanzwe, nzabikora byombi.”
Austin avuga ko icyamuteye gukora ibihangano bya gospel ngo ari uko yagiye abisabwa n’abakunzi be bakunda gospel kuyirutisha secular.
Yongeyeho ati “Nkunda kujya gusenga, kandi maze kubona ko mfite abakunzi benshi mu nsengero. Ibyo byanteye imbaraga zo gukora albums 2, kugira ngo mpindure na bo mbone uko mbageraho. Ubu indirimbo ya mbere yamaze gusohoka. Nayikoranye na Ben Kairanga, ndetse ndasohora indi muri iyi weekend.”
Yavuze ko kugira ngo umuntu aririmbe indirimbo zihimbaza Imana (gospel) atari ngombwa kubanza kuvuka ubwa kabiri, ahubwo bisaba kwizera Imana gusa.
Mu ndirimbo ye yise Umugisha w’undi, yagize ati “Hashize igihe kirekire abahanzi ba secular bafite isura mbi, ndashaka kuzimanganya icyo cyasha nkerekana yuko uko babafata atari ko bari. Nk’umuntu wizera Imana, nta cyambuza kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.”
Ku bijyanye n’ukuntu azafatanya umwuga we w’ubunyamakuru n’ubuhanzi, Austin yavuze ko yamaze kubitegura ku buryo azabasha kubikora byombi.
Uyu munyamakuru uherutse kuvugwaho ibirego byo gutanga cheque itazigamiye, yatangarije ikinyamakuru The New Times ko ibyo ari nk’amazi munsi y’ikiraro kuko ngo yahise abikemura bikarangirira aho.
Collins Mwai, The New Times
Mu mpera z’icyumweru gishize, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14/02/2014, itorero Open Door Christian Ministries riyobowe na Pastor Twagirumugabe Dominic n’itsinda ry’abakozi b’Imana basuye abaturage birukanywe mu gihugu cyaTanzania bacumbikiwe mu murenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba babashyikiriza imfashanyo y’imyambaro n’ijambo ry’Imana.
Abirukanywe babwirizwa ijambo ry’Imana. Babwiwe yuko Imana yabateguriye ubwo yashyiragaho uburyo bazakirwa bageze mu Rwanda.
Mu kiganiro twagiranye na Grace K. Kayihura, umuyobozi ushinzwe ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Mayange, yagize ati “Ibibazo by’Abanyarwanda bizakemurwa na bo mbere y’abanyamahanga.” Yanadutangarije ko abo baturage bose ari abafite inkomoko mu karere ka Bugesera, kandi biteguye kubatuza vuba mu mirenge itandukanye y’ako karere.
Madamu Grace yavuze ko nta kibazo bafite ku bijyane n’ibiribwa, kuko Minisiteri yo gucyura impunzi n’ibiza (MIDIMAR) yabageneye ibyokurya bihagije, na ho ku bijyanye no kwivuza mu gihe hagize urwara ngo na bwo MIDIMAR yabageneye ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), ubu bakaba bamaze kwifotoza ngo babakorere amakarita.
Umushumba wa Open Door Pastor Dominic Twagirumugabe yakomeje kubahumuriza mu ijambo ry’Imana, aho yababwiye ko twese ku isi atari iwacu ahubwo tuzajya aho tutazongera guhunga ukundi. Aho ni ho Yesu yagiye kudutegurira heza mu gihugu cyo mu ijuru. Yagize ati “Twaturutse i Kigali tuje kubasura, ni muhumure muri muhigu gifite umutekano.”
Inkunga y’imyambaro aba baturage bagejejweho na Open Door Christian Ministries irangana na miliyoni zisaga eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (+ Rwf 5,000,000), ikaba yarabifashijwemo na New Kigali Designers hamwe na Gift Super Market yatanze amatike.
Umushumba mukuru w’iryo torero Rev. Dominic TWAGIRUMUGABE aboneyeho gushimira abantu n’ibyo bigo, cyane cyane New Kigali Designers ku nkunga babateye kugira ngo babashe kugera kuri cyo gikorwa.
Erneste Rugamba
Benshi mu rubyiruko rw’bakristo basuzugura itegeko rya Bibiliya, bagahitamo kuryamana mbere yo kurushinga. Ibi ntibiri mu Rwanda gusa, ahubwo usanga ari umudayimoni wateye ku isi yose. Mu bushakashatsi buherutse gukorwa n’ikigo ChristianMingle, 61% by’urubyiruko rw’Abakristo bashatse kwiyerekena bavuze yuko bakunda gukora imibonano mpuzabitsina idashingiye ku rukundo (ishingiye ku irari), naho 11% gusa ngo bumva bategereza abo Imana izabahaho abafasha bakaba ari bo bapfundura agaseke.
Mu kiganiro ikinyamakuru The Christian Post cyagiranye n’Abakristo babiri, bagaragaje aho babogamiye ku bijyanye no kwizera, imibonano mpuzabitsina no kurushinga (marriage). Aba bakozi b’Imana banasobanuye igituma urubyiruko rwinshi rurimo kurwana n’umuco wo kwifata mu busore bwabo.
Heather Lindsey ukomoka i Michigan yimukiye New York City mu w’ 2004 afite imyaka 22. Uyu mukobwa yakomeje gusenga nk’uko bisanzwe, kandi akomeza kwifata nk’Umukristo.
Uko Lindsey yakomeje kumenyera mu itorero, yakomeje kubona ko iryo torero rigaruka ku gusoma Bibiliya no kubana n’Imana. Nk’umukobwa w’urubyiruko, nyina yamugiraga inama yo kwifata mu gihe azaba afashwe n’irari ry’umubiri. Ariko ku ishuri, Lindsey “yahaye Kristo umutima we.” Aho ni ho yamenyeye mu mutima we ko gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo kurushinga ari icyaha (ubusambanyi).
Ariko n’ubwo Lindsey yari azi ibyo byose, ageze New York yasubiye inyuma akajya asambana n’abamurambagiza bose. Yabwiye The Christian Post ati "N’ubwo nari nzi yuko ari bibi, nakomeje gusambana mbere yo kurushinga." Aha yavuze ko ngo icyabimutegaraga ari uko yumvaga ataba wenyine. “Iyo uri ingaragu wumva udashaka kuba wenyine.”
Ibi ni byo benshi mu rubyiruko bitwaza bizwi nka copinage, bavuga ko batabasha kuba bonyine. Nyamara Yesu yaravuze ati “Ijisho ry’iburyo nirigucumuza, rikuremo urite kuko ari byiza ko urugingo rumwe rwarimbuka kuruta ko umubiri wawe wose wajugunywa muri Gehinomu” Matayo 5:29. Benshi bizirika kuri ba copin (es), ariko ubugingo bwabo buba bugana mu irimbukiro. Icyiza ni ukutagira copin (e) kuruta kumugira akakurimbura.
Lindsey yari afite incuti mu itorero, zikamurambagiza ariko zikamukoresha ibyaha n’ubwo yari azi ko ari icyaha ku Mana. Ibi byaterwaga n’uko yageze aho akaganzwa n’intege nke. Yatangarije CP ati "Twese twarasengaga, ariko twari indyarya. Twavugaga ko dukunda Yesu, ariko tugahinyura ibyanditswe byera bivuga ko gusambana ari icyaha.”
Lindsey yageze aho yitandukanya n’abantu bose bari bafite iyo mico y’ibyaha. Yaje kurushinga, yimukira Atlanta, ubu afite imyaka 31. Yashinze umuryango CEO “Pinky Promise”, ushishikariza abakobwa n’abagore kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina keretse ari abafasha babo.
Mu bushakashatsi bwakorewe ku rubyiruko rw’Abakristo basaga 716, 11% gusa ni bo bagaragaye ko batarakora imibonano mpuzabitsina mbere y’uko barushinga. Benshi mu basigaye bagaragaje ko byabaye akarande kuryamana n’abo batashyingiranywe.
Ubu bushakashatsi bunagaragaza ko gusenga bitanga imbaraga zo kunesha ibishuko ku barembejwe n’irari ry’umubiri, bikabafasha kudakora imibonano mpuzabitsina mbere y’uko barushinga.
CP
Nyuma y’ibihuha bimaze iminsi abantu bibaza icyatumye umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa film Selena Gomez ajya mu kigo ngororamuco, ku wa Gatatu ushize yashyize ifoto y’ijambo ry’Imana kuri page ye ya Instagram.
Uyu muhanzikazi/umukinnyi wa film yavuze ku magambo aboneka mu Itangiriro 12:2, agira ati “Nzakugira ishyanga rikomeye; nzaguha umugisha; uzabe umugisha!” Amaze kwandika aya magambo, Gomez yakomeje avuga ati “Azampa umugisha w’impano zikomeye,” ariko anyuza umwambi hagati muri ayo magambo agaragaza yuko azasangira iyo migisha “n’abandi.”
Ifoto ya Gomez yayikuye ku rupapuro rw’igitabo cy’umushumba w’Itorero Hillsong Church, Sr. Pastor Brian Houston yise “How to Maximize Your Life”. Nk’uko bisobanurwa na Amazon.com, iki gitabo kigaragaza ukuri kwa Bibiliya kuvuga yuko tugomba kugira ubuzima bufite intego, tukagira incuti z’ukuri kandi z’umumaro, dushakisha ubuzima buzira umuze n’umwuzuro.”
Hasi, Pastor Houston yaranditse ati “Intego yo guhabwa umugisha n’Imana ni ukugira ngo ube isoko y’umugisha ku bandi. Niba nta cyo ufite, nawe nta cyo ubasha guha mugenzi wawe; niba ufite bike, nawe ufasha bake; ariko iyo ufite byinshi, nawe hari byinshi ushobora gukora. Iyo Imana iguhaye umugisha, uba ufite urufatiro rukomeye rwo gufasha abandi. Imana iguha umugisha kugira ngo nawe ubere abandi umugisha. Ikibazio si ibyo ufite, ikibazo ni ibyo ushobora guha abandi.”
Gomez w’imyaka 21 yagenze Amerika ya Ruguru yose n’Uburayi mu mezi ya nyuma y’umwaka wa 2013, mbere y’uko ahagarika urugendo rwe rw’amakonseri yagombaga kugirira ku mugabane w’Aziya yise "Stars Dance," kugira ngo abashe kwitegura gutangira umwaka wa 2014.
Mu Kuboza 2013, Gomez yaravuze ati "Nyuma y’imyaka myinshi nshyize umurimo wanjye imbere, kuri jyewe no ku bankurikiranira hafi byagaragaye ko nkeneye gufata igihe nkiyitaho kugira ngo uw’umumaro ku buryo bushoboka bwose.”
Bivugwa yuko muri uku kwezi kwa Gashyantare Gomez yamaze ibyumweru byinshi mu kigo ngororamuco. Inkuru dukesha urubuga people.com iravuga ko uyu muhanzikazi/mukinnyi wa film yijyanye ku bushake mu kigo “Meadows” akamarayo igihe.
Eonline.com na yo iratangaza yuko Gomez yamaze igihe mu kigo ngororamuco kubera ibibazo yatewe no gutandukana n’umuhanzi Justin Bieber, ariko Gomez we akabeshyuza ayo makuru.
CP
Umushoferi w’imyaka 49 y’amavuko ukomoka mu mujyi wa Dayton, Ohio yakomerekejwe n’abagizi na nabi 3 bamuteze bashaka kumwambura ubuzima ahagana saa 5:20am.
Ubwo imodoka ye yamupfiragaho kuri uyu wa mbere, Rickey Wagoner aratangaza yuko bamurashe amasasu 3 agafata Bibiliya yari mu mufuka w’ishati w’ibumoso. "Narashwe mu kirenge, no mu gatuza ndumva wagira ngo bankubise kinubi!”
Ariko police yo mu karere iratangaza yuko Wagoner ari umurame. Mu kiganiro yagiranye ya Church Leaders, police sergeant yemeje yuko “bigaragara ko hari izindi mbaraga zarinze uyu mugabo iki gitero, kuko byashobokaga ko kimuhitana.”
Wagoner yakomerekejwe ku kuboko kw’ibumoso ubwo yageragezaga kwambura intwaro umwe mu byihebe byamuteye bimusanze mu modoka, ni bwo na we yafataga ikaramu ayikubita umwe muri bo ku kirenge maze barahomboka bariruka.
Brother Tim w’imyaka 38 y’amavuko ntabwiriza ku ruhimbi buri cyumweru, ndetse nta torero agira ayobora. Uburyo akora umurimo w’ivugabutumwa ngo ni ubwashyizweho n’umuryango Bridgeport ukorera muri Leta ya Connecticut, ukora ivugabutumwa usanga abantu aho bari ukoresheje moto muri misiyo bise “God’s Soldiers Motorcycle Ministry.”
Guhinduka mushya mu bugingo ntibyabaye mu ijoro rimwe kuri uyu mugabo w’umugore umwe n’abana batatu. Nyuma y’imyaka 18 yamaze akora mu kigo gishinzwe kurinda umutekano aho yarindaga abahanzi bakomeye nka Diddy, 50 cent, Pamela Anderson, DMX na Jennifer Lopez, ntibyari byoroshye ko Tim ahara umushahara ngo yinjire mu ivugabutumwa.
Ku myaka 17 y’amavuko, Tim yatangiriye ku mushahara wa 310 pound ahabwa akazi muri Night Club nini ya New York City ngo ajye yita ku bahanzi bakomeye muri weekends. Uwari umukoresha we icyo gihe yabaye umukuru w’umutekano muri studio Loud Records, ari na bwo yamuhaye akazi ko kurinda abahanzi bakomeye.
Tim rero yahise atangira kugendana n’abaraperi, yurira indege akarara mu mahoteli akomeye. Hashize imyaka 15, Tim yabonye igitangaza cya Yesu Kristo ubwo se yamaraga ibyumweru 2 muri coma biturutse ku mpanuka ya moto ariko akaza gukira.
Se rero yavuze ko yasenze Imana ngo yohereze abamarayika 2 bakomeye bamurindire umwana (Tim), maze uyu musore aza kubona imbaraga z’Imana ubwo yacungaga umutekano. Yatangarije The Christian Post ati “Nari muri stade ndinze abahanzi, abafana nka 70,000 barimo kogeza. Uwo narindaga yiroshye mu kivunge cy’abahanzi, kandi nabaga ntegetswe kumwirukaho. Ndavugisha ukuri ndetse mfite video yabyo. Abafana batandukanye nk’inyanja itukura mbanyuramo…”
Nyuma yo kwitegereza video y’ibyabaye, Tim yabonye ko harimo igitangaza cy’Imana. "Ndeba iyo video, naravuze nti ‘Hari jyewe, hari uwo nshinzwe kurinda, ariko hari n’undi wahigitse aba bantu kandi si umwe, ahubwo nib a bamarayika babiri bandindaga!’ Ntushobora kubabona, ariko urebye mu nzira yacitse hagati mu bantu wababona. Nk’umwana, nahise menya yuko ba bamarayika data yansengeye ngo bandinde bari aho bakora akazi kabo.”
Tim kandi ngo ntiyigeraga atinya ibyo yahuriraga na byo mu kazi, kuko buri gihe yasomaga Zaburi ya 27 kandi agafata igihe gihagije cyo gusenga mbere yo gutangira akazi. Aho kurangarira abagore babaga binyuzeho basohoka baninjira mu modoka yagendagamo arinze abahanzi, Tim yeguraga Bibiliya ye akayisoma kuva ku ntangiriro kugeza ku rupapuro rwa nyuma. Ku bwe, atangaza ko iyo ataza kugenda muri ayo mamodoka atajyaga kubona umwanya wo gusoma Bibiliya. Icyo rero ngo kuri we cyari igihe cyiza.
Mu mwaka w’2003, Tim yahuye n’ikigeragezo ubwo yari arinze 50 Cent bakamufata bamurega gutunga intwaro. Hashize umwaka wose Tim ari mu butabera mu rukiko rw’i New York City, agatangaza ko Imana yizeye insinzi Imana yamuteguriye akiri mu mashuri abanza.
Ku bw’igitangaza rero, Tim ngo amaze gutabwa muri yombi yasanze umunyamategeko mukuru wo mu mujyi wa New York Bwana Frank Lieto bariganye, ibyo rero ngo byamweretse ko Imana yari yarateguye kera kumukiza mu gihe nk’icyo. Tim yakomeje gusengera urubanza rwe ngo ruzagende neza, amara umwaka wose asenga.
Urubanza rwa Brother Tim rwasubitswe incuro 4 zose, afungiwe ahantu hitwga the "tombs" (imva) ariko ahura n’umukozi wo muri iyo gereza William Bogert barasengana, amusubizamo imbaraga, barasangira ntiyaba akirya ibiryo by’abagororwa.
Urubanza rwa Tim rwaje kuburizwamo, maze ahita yumva Yesu amuhamagarira gukora ikindi kintu kiruta iraha ry’amafaranga yabonaga mu buryo bworoshye. Mu mujyi wa Miami, yashoboraga gukorera $1,200 ku munsi. Ibi bigaragaza ko bitari byoroshye kuri we kwiha Imana n’umutima we wose.
Nyuma rero Imana yaje kumushyiraho igitsure, ahagarika imirimo yakoraga idafite umumaro. Yatangarije The Christian Post ati "Ntekereza ko mu by’ukuri hari impamvu yabyo, kuko numvaga mvunika mu mutima ariko ku mubiri nta kibazo mfite. Imana yonyine ni yo yanshakaga."
Mbere y’uko ajya muri salle d’op, umuganga witwa Mary yaramufashe aramusengera ndetse amusubizamo imbaraga. N’ubwo yabazwe ariko agasubira mu rugo, abaganga bamubwiye ko atagombaga kuva ku iseta ahubwo yagombaga gupfa. Bamubwiye ko ibyamubayeho mu kiganga babyita “kuzuka.”
Tim yumvise ijwi ry’Imana, rimubwira kureka umushahara we, akajya mu murimo wayo wo kwamamaza ubutumwa bwiza. Ubwo ni bwo Brother Tim yahise asengerwa ku murimo w’Imana, “God’s Soldiers Motorcycle Ministry” ihita ivuka.
Brother Tim mu murimo we wo kuzenguruka igihugu yamamaza ubutumwa bwiza kuri moto, yahise yandika igitabo yise “Nomad: Darkness into Light” nk’ubundi buryo bwo kuzana abantu kuri Kristo.
Producer Mark Burnett wakoze iyi film aratangaza yuko yiteze ko "miliyari" y’abantu izareba iyi film ye ubu yageze ku isoko.
Burnett wakinanye iyi film n’umufasha we Roma Downey, yatangarije ikinyamakuru The Wrap ko yishimiye uburyo iyi film yakunzwe na benshi. yagize ati “Iyi film izarebwa n’abantu bagera kuri +1,000,000,000 mu myaka 3 cg 4 iza. Ni byiza rero ko dutangiye neza.”
Burnett n’umufasha we bamaze iminsi basura amatorero atandukanye muri Amerika, bagerageza kwamamaza no kugurisha iyi film, ariko amategeko n’amabwiriza byakurikizwaga mbere y’uko ishyirwa ahagaragara kuri uyu wa Gatanu.
Imbaraga babishyizemo zisa n’izagize umumaro, kuko abavuganutumwa bakomeye barimo Mark Driscoll, T.D. Jakes na Rick Warren baguze iyo serie yose ngo bayerekane mbere y’uko isohoka. Burnett aratangaza yuko anejejwe cyane no kuba aba bavugabutumwa bakomeye baramufashije kumenyekanisha iyi film, kuko ngo bamaze imyaka myinshi baganira kuri uyu mushinga.
Mark Driscoll uyoboye itorero Mars Hill Church mu mujyi wa Seattle, Wash., ejo ku wa Kane yatanze amatike 3,500 y’ubuntu ku bashaka kureba iyi film. Nk’uko byatangajwe ku rubuga rw’iri torero, intego yo gutanga aya matike ku buntu ngo ni ukugira ngo bashishikarize abatizera kureba iyi film.
Si Driscoll gusa, ahubwo abandi bavugabutumwa nka Rick Warren baguze amatike y’iyi film. Warren ngo yaba yishyuye ibyumba 8 byegeranye n’itorero rye rya Saddleback Church riri muri Orange County, Calif., kugira ngo abantu bareberemo iyi fil; naho T.D. Jakes, Miles McPherson, Joel Osteen, n’abandi benshi baguze amatike y’iyi film.
Burnett na Downey batangarije The Christian Post bati "Tunejejwe cyane no kubona imbaga ihamagarira abantu gushyigikira ‘Son of God.’
Ubufasha bwa benshi ni ingirakamaro cyane, kandi ni byiza yuko abantu benshi bamenyekanisha iyi film. Twizeye ko ubutumwa n’inkuru za Yesu Kristo bizagera kuri miliyoni mirongo zituye Amerika.”
Film "Son of God" yubakiye ku gitabo cya “Bibiliya,” kandi yerekana ubuzima bwa Yesu kuva avutse kugeza azutse.
Film nshya Son of God yakinwe hakurikijwe ubuzima bwa Yesu Kristo muri iyi si nk’uko tubisanga mu byanditswe byera. Iyi film rero yashyizwe ahagaragara ku ncuro ya kabiri muri weekend ishize, yaguzwe amafaranga asaga $25.6 million. Uwari uyoboye igikorwa cyo kugurisha iyi film Liam Neeson yagishoje imaze kugera kuri $28.8 million.
Ibi ngo byatangaje benshi, kuko mu zindi films zabanje nka Courageous, Fireproof, Facing the Giants na Left Behind zose hamwe zaguzwe $19.4 million.
Gary Schneeberger, umuyobozi wungirije ushinzwe imenyekanisha n’itumanaho mu kigo Grace Hill Media yagize ati “Icyo Son of God” itandukaniyeho n’izindi film ni uko abayikinnye Mark [Burnett] na Roma [Downey] atari amatorero, ahubwo ni abantu basanzwe bakora ako kazi.
Paul Asay, umwanditsi mukuru ku rubuga rw’ikigo Focus on the Family’s Plugged In yagize ati “Ni inkuru y’ubuzima bwa Yesu, ikinanywe ubwenge.” Yashimye iyi film, avuga yuko imara amatsiko abayireba. Yashimye kandi uburyo iyi film yakinwe, ari na ho yahereye avuga yuko film “gukina za Gikristo birimo kugenda bitera imbere buri mwaka.”
Church Leaders
Igiterane cyari kimaze icyumweru muri CEP KIST-KHI cyari gifite intego igira iti “Nibutse iminsi ya kera, nibwira ibyo wakoze byose, ntekereza umurimo w’ intoki zawe nkuramburira amaboko” Zaburi 143:5.
Abashyitsi bari muri iki giterane ni Pasteur Desire Habyarimana, Umuririmbyi Alexis Dusabe, Chorale Siloam ya ADEPR Kumukenke hamwe n’abarangije muri KIST bari mu buzima busanzwe.
Nyuma yo kumva indirimbo zanogeye amatwi zaririmbwe na Sloam n’umuhanzi Alexis Dusabe, hakurikiyeho ijambo ry’ Imana ryigishijwe na Pastor Desire aho yagarutse ku ntego y’ igiterane ivuga ku kwibuka imirimo y’ Imana (Zaburi 143:5). Yakomeje avuga ko Dawidi yagize iminsi mibi, ariko azira umuhamagaro we kuko Sawuli yari yibwiye ko azaba Umwami akamusimbura ku ntebe ibyo bituma amuhiga cyane. Yagize ati “Iyo ukijijwe uhinduka icyaremwe gishya. Icyo gihe Satani atangira kukurwanya kugira ngo akubuze kwinjira mu masezerano, ariko Imana ikagenda igucira akanzu.”
Yakomeje agira ati “Dukwiriye kwibuka ibyo Imana yakoze mu buzima bwacu, intambara Imana yaturwaniye naho itugejeje bikadutera kuyishimira ibyo na none bigatuma tudaheranwa n’ imibabaro itandukanye. Kandi gushima Imana kwacu nta bwo gukwiye kuba mu magambo ahubwo dukwiye no gukora ibikorwa bigaragaza ko twabanye n’ Imana koko dufasha abatishoboye.”
Nyuma y’ inyigisho abatari bake bakiriye Kristo nk’ Umwami n’ Umukiza, abari baracitse intege bagaruka mu nzira y’ Imana. Aha twabibutsa na none ko muri iki cyumweru abanyamuryango ba CEP KIST-KHI bakoze imirimo itandukanye ijyanye no kwita ku bababaye kuruta abandi, harimo abarwayi bari mu bitaro bya CHUK kwishurira abanyeshuri batishoboye amakarita yo gufatiraho amafunguro.
Mu gusoza, Korali yakomeje ihimbaza Imana aho wabonaga abanyeshuri batifuza kuva mu kibuga ahakorewe igiterane.
Chorale Siloam
Alexis Dusabe aririmba
Abitabiriye igiterane
Pst Desire yigisha ijambo ry’ Imana
Abakiriye Yesu bemera gusengerwa
Mugihugu cy’u Buhinde, “The lampstand worship team”, ikorera muri ministere y’ivugabutumwa rya Kristo ya “Lord’s Light Fellowship” yamuritse umuzingo w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza muri weekend yatambutse.
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu benshi biganjemo abanyenshuri biga mu gihugu cy’u Buhinde, mu mijyi ya Bangalore, Salem, Trichy, na Chidambaram.
Iyi album igiye hanze mu rwego rwo gufasha buri muntu wese ngo yegere Imana hamwe n’abaririmbyi nk’uko byatangajwe na Enock Niyonzima, umuyobozi wa The Lampstand, kandi ikirenzeho ngo ntinagurishwa.
Ati : “Ni ubutumwa tubahaye ngo namwe mubwamamaze. Iyi album yashyizwe ahagaragara yiswe ‘IZINA RIMWE’ dusanga mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa 4:11-12.”
Iyi album ikaba igizwe n’indirimbo icumi zo gufasha abakristo bose kandi zo kuramya Imana mu rusengero kuko ngo ari byiza ko abantu bose bagira umuco wo kuramya, bidakwiye guharirwa abaririmbyi gusa, ahubwo abantu bakwiye kwegera Imana n’ubwo bayoborwa n’abaririmbyi.
Iyi album kandi irimo gutegurirwa amashusho y’indirimbo ziyiriho, ndetse ukeneye izi ndirimbo wese akaba ashobora no kuzihabwa nta kiguzi atanze nk’uko Niyonzima yabivuze.
Indirimbo zashyizwe ahagaragara zatunganyijwe na producer umenyerewe mu gukora indirimbo nyinshi ziramya Imana, witwa Munyandamutsa Bruce.
Umuyobozi wa Korea ya Ruguru Nyakubahwa Kim Jong-Un yaciye iteka ko abamisiyoneri bakoreraga muri Korea ya Ruguru bicwa. Ibi ngo yabitewe n’uko aba bamisiyoneri bakoranaga n’umumisiyoneri mu itorero South Korean Baptist, Pastor Kim Jung-Wook, watawe muri yombi mu mwaka ushize aregwa gushinga amatorero 500 muri icyo gihugu.
The Washington Times dukesha iyi nkuru iratangaza yuko ngo ikirego nyamukuru ari uko ngo aba bakozi b’Imana bashaka guhirika ubutegetsi, kuko ibindi birego bishingiye ku madini bishobora kudahabwa agaciro nyuma y’aho hasohokeye itegeko rishyiraho uburenganzira bwo kwishyira ukizana kw’amadini.
Inzobere zibikurikiranira hafi ziravuga yuko President Kim Jong-Un ashaka kwihanangiriza Abakristo, no kwimakaza umuco wo kwigira (juche) arwanya imikorere y’abakapitalisite (capitalist) bo mu burengerazuba n’imyizerere yabo. North Korea ikomeza kuvuga yuko amatorero atemewe na Leta ari udutsiko tugamije kwangisha abaturage ubuyobozi, ngo twashinzwe n’ikigo South Korea’s National Intelligence Service (NIS).
Mu kiganiro yagiranye na Washington Times, umuvugizi wa Korea y’Epfo muri Minisiteri y’ububanyi na Korea ya Ruguru Bwana Kim Eui-Do yagize ati "Ntibyoroshye gusobanukirwa uburyo (North Korea) ivuga ko umuturage wacu (Jung-Wook)—urimo gukora imirimo ya Gikristo gusa—arimo kugambanira Leta."
Umuntu utashatse kwivuga mu mazina ku mpamvu z’umutekano we yatangarije The Christian Post ko biteganijwe yuko aba bamisiyoneri 33 bazicirwa mu cyumba cy’ibanga cy’ikigo cya Leta gishinzwe umutekano “The State Security Department”.
"Niba imfatiro zishenywe, umukiranutsi yakora iki?" Zaburi 11:3.
Dawit ukomoka mu gihugu cya Ethiopia yanywaga ibiyobyabwenge byinshi by’uruvange, arwaye n’abadayimoni ku buryo benshi mu baturanyi be bari bamuzi nk’ubana n’ubumuga bwo mu mutwe, ndetse n’umuryango we wajyaga umubohesha ingoyi zikomeye bakanamujyana mu bapfumu.
Mu buhamya bwe, Dawit yagize ati "Nari umwe mu bantu barwaye abadayimoni muri aka gace, kandi bajyaga bambabaza. Nakundaga kandi gusinda, abantu bakanyita ‘umusazi’. Umuryango wanjye wakundaga kumboha, ukanjyana mu bapfumu ngo bamvure.”
Ubwo film ya Yesu yerekanwaga mu kirorero atuyemo, ubuzima bwe bwahindutse ku buryo butunguranye. Gebre ukorera mu muryango Great Commission Ministry in Ethiopia mu kiganiro na Christian post yagize ati "Urukundo rwa Yesu Kristo rwamukozeho cyane. Yararize cyane, hanyuma yatura ko yakiriye Kristo nk’Umukiza we."
Ubwo Yesu yinjiraga mu bugingo bwa Dawit, umudayimoni wari waraboshye ubugingo bwe yahise ahunga. Yagize ati "Umudayimoni wambabazaga yahise andekurira aho."
Abantu bamaze kubona uburyo Yesu amubohoye mu buryo butangaje, bbenshi fashwe n’ubwoba. Abantu barajujuye, ndetse bamwe bashaka kumugirira nabi. Yakomeje agira ati "Abantu barandenganije cyane nzira Kristo, kuko ari jyewe wakiriye Kristo bwa mbere muri ako gace.”
Twibutse yuko Ethiopia iri mu bihugu by’Abarabu bitarageramo ubutumwa bwiza, ari na cyo gituma amazina y’uyu mukozi w’Imana yagizwe ubwiru kugira ngo bitamukururira akarengane. Ni na cyo gituma kandi abakiriye Kristo barenganywa, kuko bahishwe ibya Kristo ndetse n’uyu mugabo akubika umutwe kugira ngo yirinde kwiyerekana.
Dawit yatangiye gukorera Yesu iminsi ye yose, kandi ni we mumisiyoneri wa mbere mu gace atuyemo. Kugeza ubungubu aracyarimo gukorera Imana.
Tariku Fufa ukorera mu muryango Campus Crusade for Christ uvuga ubutumwa ukoresheje film ya Yesu, yatangarije Christian Post ati "Navuga ko 70 % by’itorero rya Ethiopia bikoresha Film ya Yesu. Nyuma yo kureba iyi film ku ncuro ya mbere, bahita basobanukirwa ubutumwa bwiza ubwo ari bwo bagahindura ubuzima.”
Yakomeje atangaza yuko Film ya Yesu yagize uruhare runini mu gukuza itorero rya Ethiopia.
Nk’igihugu kiri ku mwanya wa mbere mu kurenganya Abakristo ku isi yose mu myaka 12 ishize, Korea ya ruguru imaze gufunga Abakristo bari hagati ya 50,000-70,000 ibaziza kutubararira igishushanyo cyitwa "Dear Leader," cyaremwe n’uwahoze ari President w’iki gihugu wari uzwiho igitugu Kim Jong-il n’umuhungu we wazunguye ingoma Kim Jong-un.
Umuryango ushinzwe kureberera Abakristo Open Doors mu cyegeranyo cyawo cy’uyu mwaka wagaragaje ko mu bihugu 50 birenganya Abakristo, Korea ya ruguru iri ku mwanya wa mbere "Bigaragara neza yuko nta cyahindutse ku karengane gakorerwa Abakristo muri Korea ya Ruguru kuva aho Kim-Jong-un agiriye ku ngoma.”
Ibi rero ngo birababaje cayne ko iki gihugu cyitwa Democratic People’s Republic of Korea (Repubulika y’Abaturage Iharanira Demukarasi ya Korea). Iki gihugu kandi ngo gifite Abakristo babarirwa mu 300,000.
Muri iki gihugu, ibihumbi by’abantu bitegetswe kubararira Kim II Sung washinze DPRK. Umuvandimwe we yashyizeho amategeko agenga iki gihugu mu w’1967, aza kwemezwa ku mugaragaro na Kim Jong-il mu w’1974.
Kuramya ibishushanyo by’uyu mugabo ngo ni ukwemera amahame ye, no kumuha agaciro nk’uwashinze iyi repubulika akazana n’impinduramatwara. Iyi ni yo myumvire abazunguye ingoma ya Kim II bafite, bakaba bashaka no kuyinjiza mu baturage bose basaga miliyoni 24,7. Si ibyo gusa kandi, kuko ayo mahame uko ari 65 agenga iyi repubulika avuga yuko umuntu wese ukomoka mu muryango wa Kim II agomba gufatwa nk’imana.
Abantu benshi baramya iki gishushanyo cya Kim ngo bakize amagara yabo, kandi nta n’icyo bibatwara kuko nta yindi Mana bazi. Ku Bakristo rero bamenye ko hari indi Mana, birabagoye cyane ku buryo bemera no gushyirwa mu nzu y’imbohe abandi bakicwa bazira imyizerere yabo.
Uwanze kuramya ibyo bishushanyo ngo ahanishwa igihano cyo gupfa. Mu minsi ishize, abagera kuri 80 barishwe bazira gutunga Bibiliya no kureba Film zo muri Korea y’Epfo. Kim II Sung yayoboye NK muri 1948, nyuma y’aho Abakomunisite (communist) bafatiye iki gihugu. Kuva ubwo, Kim II yihatiye guhanagura Ubukristo muri icyo gihugu bituma Abakristo basaga 300,000 bazimira abandi bagahabwa ibihano bibananiza.
Nyuma y’aho Abakristo bo ku isi yose bahamagariwe gusengera abamisiyoneri 33 bakoreraga muri Korea ya Ruguru bakatiwe urwo gupfa, baregwa gukorana n’Umumisiyoneri ngo wabahaye amafaranga yo gushinga amatorero 500 (ibyo ngo biza gufatwa nko kugambanira ubutegetsi bwa President Kim Jong Un), ubu hakinwe film nshya ikubiyemo akarengane k’Abakristo muri icyo gihugu.
Film ‘The Apostle’ yakinwe na Chul-ho (Kim In-kwon) wari warasizwe amavuta n’Imana, “ushaka kuyobora abaturage akabambutsa uruzi abajyana mu Bushinwa, hanyuma akabageza muri Korea y’epfo.” Muri uru rugendo bahuriramo n’akarengane kenshi, aho abasirikare ba Korea ya Ruguru babaka ruswa, abandi bakabitambika imbere ngo badakomeza urugendo.
Kim In-kwon wakinnye iyi film yitwa intumwa y’Imana ni Umukristo, ariko ku ikubitiro yabanje gushidikanya gukina iyi role nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Christian Post. Mu kiganiro n’abanyamakuru, yagize ati “Iyo nasomaga script, numvaga nshaka kureba hirya. Ni inkuru yimbtse, iremereye kandi ibabaje, ku buryo nibazaga niba bikwiriye gukina inkuru nk’iyo, cyane ko ibabaje!”
Nyuma y’ijoro ryose arwana n’uumutima, yafashe icyemezo cyo guhamagara umutoza we Kim Jin-moo. Yagize ati "Maze kubyibazaho byose, niyemeje kwemerera umutoza.” Umutoza muri iyi film Kim Jin-moo atangaza yuko abakinnyi muri iyi film ari Abakristo ndetse n’abadashyigikiye amatwara ya Korea ya Ruguru.
Iyi film kandi ngo yabanjirijwe n’ubushakashatsi bwimbitse bwamaze umwaka wose, aho Kim In-kwon yabanje kuganira n’abadashyigikiye amatwara ya Korea ya Ruguru, Abakristo b’amatorero akorera mu ibanga… Ibi ngo yabikoze mu rwego rwo kuyitandukanya n’andi mafilime asanzwe abantu bamenyereye akinirwa muri Korea.
Muri iyi film hagaragaramo uwahoze ari umusirikare mukuru muri Korea ya Ruguru umaze imyaka 14 yarahunze icyo gihugu, Baek Kyung-yoon, aho yategekaga ko abafatanywe impapuro za Bibiliya bicwa urubozo. Baek yatangarije Reuters ati “Ubudahemuka ni ikintu gikomeye.” Ibi yabivuze ubwo Umuryango w’Abibumbye wakusanyaga amakuru ku bijyanye n’uko Korea ya Ruguru ihungabanya uburenganzira bwa muntu, ashaka kugaragaza ko yagombaga kumvira abamuyobora mu gisirikare no mu gihugu.
The Apostle yashimzwe cyane n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe kubungabunga uburenganzira bwa muntu gakorera i Geneva (Switzerland), izerekanwa ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere taliki 17 Werurwe ku cyicaro cy’aka kanama. Izongera kandi kwerekanwa taliki 18-20 Werurwe mu cyumba cy’inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza.
Ku bababajwe n’imibereho y’Abakristo babarirwa mu bihumbi mirongo muri Korea ya Ruguru, iyi film yiswe ’The Apostle’ ngo ni uburyo bwoza bwo gukurikirana uko babayeho kuko bahubiyemo inkuru itomoye. Reuters iratangaza ko abasaga 200,000 bafungiwe mu magereza ya Korea ya Ruguru.
Umumisiyoneri wese uje gukorera muri iki gihugu, bamuta muri yombi bamurega guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse bakamutegeka gusaba imbabazi mu ruhame. Kenneth Bae, Umukristo ufite ubwenegihugu bw’Amerika ukomoka muri Korea yakatiwe imyaka 15 kuva muri 2012,
naho John Short w’imyaka 75 ukomoka mu gihugu cya Australia ategekwa gusaba imbabazi hanyuma ararekurwa. Uko ni na ko byagendekeye Kim Jong-wook, umumisoyoneri ukomoma muri Korea y’epfo.
Muri uyu mwaka ushize, Umuhanuzi T.B. Joshua ukomoka muri Nigeria ngo yahanuye yuko indege nini izaba itwaye abasaga 200 izaburirwa irengero, kandi bikabera mu gihugu cya Asia. Bidatinze rero, indege nyamunini Malaysia Airlines Flight MH370 yaburiwe irengero.
Mu gihe benshi barimo kwibaza iby’ubu buhanuzi T.B. Joshua yahanuye ku cyumweru taliki 28 Nyakanga 2013, benshi baribaza niba ari iriya ndege yeretswe dore ko adakunda kwatura ngo avuge ikintu mu izina ryacyo, ahubwo avugira mu marenga.
Kuri uwo munsi abihanuraho imbere y’imbaga yabwirizaga, yagize ati “Tugomba gusenga, kuko bizabera mu gihugu cya Asia. Sindi bukivuge mu izina, ariko nabonye …” Komeza ukurikirane amagambo ye muri video http://www.youtube.com/watch?v=Q1-NsRWv25k
Abihanura, yavuze yuko iyi mpanuka izaterwa no “kutihangana” kw’abashinzwe iby’indege muri icyo gihugu, kuko ngo icyo kibazo gishobora gukosoka. Yakomeje agira ati “Sindi buvuge igihugu, ariko Imana yanyeretse icyo ari cyo. Ndabona ikintu kinini. Ariko se impanuka yatewe n’iki? Indege yagiye guhaguruka, ikosa rihita ritangira.
Bisobanuye ko bashoboraga kubimenya ikiri mu muhanda, ariko kubera kutihangana...”
Yaburiye icyo gihugu, ati “Imana iramutse ingiriye ubuntu, nakohereza ibaruwa muri ambassade y’icyo gihugu nkababwira nti ‘Musuzume indege zikorera mu gihugu cyanyu.’ Ariko iyi mpanuka izaba ari nini.
Abantu hafi 200 ni bo bazaba bayirimo. Habayeho ikibazo cyo kutihangana kuko hari byinshi bigomba gusuzumwa mbere y’uko indege ihaguruka.”
Indege MH370 yahagurutse ku kibuga cy’indege Kuala Lumpur International Airport mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, ihita iburirwa irengero. Hakurikiyeho gushakisha byakozwe n’inzobere mu by’indege mu bihugu bbyinshi, ariko ntibarabasha kumenya irengero ryayo. Iyi ndege yari itwaye abantu 239 ivuga yuko itigeze ibona ubutumwa bwo kuburira icyago mbere y’uko ibura mu maso ya radar.
Mu rwego rwo gushima Imana ku gitangaza yabakoreye cyo kubona urusengero, itorero rya Assemble of God Remera (Reconciliation Mission Church), ryubatswe mu ntara y’uburasirazuba, akarere ka Ngoma, umurenge wa Remera, akagari ka Bugera umudugudu wo Kumukiza, ryateguye igiterane cyo gushima Imana no gutaha ku mugaragara urwo rusengero bujuje,
Nk’uko twabitangarijwe na Pasiteri Valens Karekezi Manzi, ubusanzwe mu itorero rya Assemble of God biremewe ko rimwe mu mashami yaryo, ryakwishakira irindi zina, akaba ari muri urwo rwego itorero ayoboye ryitwa Reconciliation Mission Church, bakaba barahisemo iri zina bitewe n’iyerekwa batangiranye ry’isana mitima n’ubwiyunge, rikaba kandi rifite ubwigenge kuburyo ryemerewe gukorana no kwishakira abaterankunga batari abo mu itorero ryabo gusa, akaba ari muri urwo rwego kuzuza uru rusengero babigezeho bafatanije n’itorero “Faith church” ryo mu mujyi wa Oklahoma ho muri leta z’unze ubumwe za Amerika, by’umwihariko Pasitori Terry Bates wo muri iryo torero, uzaba yanaje kwifatanya nabo muri ibi biterane.
Abajijwe n’umunyamakuru w’agakiza.org icyo avuga ku ishingwa ry’insengero zivugwaho kuba zifungura imiryango, banyirazo bifitiye inyota y’amafanga, Pasiteri Valens yasubije ko iyo umuntu afunguye urusengero agomba kuba afite icyerekezo, kuribo ngo umuhamagaro wabo ukaba ushingiye muri Yesaya 61:1 ahavuga ko Yesu yasigiwe kubwiriza ubutumwa bwiza,kuvura abafite imvune mu mitima no kumenyesha imbohe ko zibohowe.
Naho ku giti cye, akurikije ubunararibonye afite, n’ubumenyi yakuye muri kaminuza, iyo aba afite inyota y’ifaranga ngo ntiyari kuza gukorera aho ngaho, kuko bigaragara ko hatuwe n’abantu bakennye cyane batabasha gutanga amafaranga menshi, ahubwo ngo yahisemo kuzana ubushobozi n’ubumenyi yifitemo, kugirango afashe abahatuye, dore ko ngo akurikije imibare yakuye mu Murenge no mu Matorero akorera aho, ako gace gatuwe n’abaturage basaga 23000, muribo abasaga 5000 akaba aribo bajya mu nsengengero na za kiriziya gusa, bityo yumva agize uwo mutwaro wo kuza kuhavuga ubutumwa bwiza.
Kuva tariki ya 10 Mutarama 2010 ubwo batangiraga kugeza ubu, itorero ry’ Assemble of God Remera (Reconciliation Mission Church) rikaba rimaze kugira abakirisito basaga 100, muribo bakaba baragiye babaturwa mu bubata butandukanye kuri we ngo habaye nko mubitaro kuko benshi bakomeje kuhakirira.
Iri torero rikaba rirarika abantu bose kuzaza kwifatanya nabo ku itariki ya 30 Werurwe mu muhango nyir’izina wo gutaha uru rusengero, no mu biterane bizatangira kuwa gatanu tariki ya 28-30 Werurwe 2014 kuri uru rusengero, hakazaba hari n’abatumirwa batandukanye bazabafasha harimo Pasitori Terry Bates n’abandi bazava Oklahoma, itsinda New life family riririmba, umuhanzi Rebecca n’abandi benshi.
Ernest RUTAGUNGIRA
Itorero rya ADEPR ryatanze amafaranga miliyoni 5 z’u Rwanda, zizagurwamo ubwisungane mu kwivuza bw’abigisha n’abigishwa batishoboye bo mu masomero ari mu gihugu yigisha Gusoma, kwandika no kubara. Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya yashimye ADEPR kubwo gushyigikira gahunda yo kurwanya ubujiji ishyigikiwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Nyuma y’aho ADEPR itsindiye ibihembo bya UNESCO inshuro ebyiri byatsindiwe mu mwaka wa 2001 na 2012, habayeho gushyigikira amasomero ya ADEPR y’abiga gusoma, kwandika no kubara, akorera mu gihugu hose dore ko iki gikorwa cyatangiwe mu 1999.
Mu mwiherero w’Abayobozi bakuru b’Itorero ADEPR wabereye mu Karere ka Rwamagana guhera kuwa 21 kugera 23 Werurwe 2014, hemejwe ko hatangwa izi miliyoni eshanu (Buri Ntara izahabwa miliyoni imwe) yo gufasha abarimu n’abigishwa bo muri aya masomero kugurirwa ubwisungane mu kwivuza. Iyi miliyoni imwe ikazahabwa rimwe mu matorero y’Uturere agize Ururembo dore ko Iburasirazuba yahawe ku mugaragaro Itorero ry’Akarere ka Rwamagana.
Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Rev. Pastor Jean Sibomana, yavuze ko imyaka yose waba ufite wemerewe kugana isomero, kandi ko ubu bwisungane buzatangwa ku biga hadashingiwe ku idini, ati “Mu mbaga y’abatugana bashaka kwiga, ni abaturuka mu matorero atandukanye barimo n’abakristo bacu n’abatari abo muri ADEPR. Mu rwego rwo kurushaho gushyigikira kurandura ubujiji tunashakira abanyarwanda ubuzima bwiza, muri rusange ADEPR yageneye ubwisungane mu kwivuza abatishoboye bagana amasomero.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya yatangaje ko umuturage akeneye ubuzima bwiza, ati “Ubu bufatanye tubukesha umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame uharanira ko ubujiji bucika burundu mu Banyarwanda. Turifuza ko umuturage wacu najya muri Kenya na Uganda atazananirwa gusoma no kubara no kwandika. Ibyo tuzabigeraho ari uko umuturage atarwara ngo abure uko yivuza kuko ADEPR yamuhaye ubwisungane mu kwivuza.”
Kuva mu 1999 kugera mu 2012, ADEPR imaze kwigisha abanyarwanda barenga ibihumbi magana ane (413, 766) dore ko hanavuguruwe uburyo bw’imyigishirize ku bakuze.
Emmanuel Kwizera
Ku Kicukiro hari kubera umwiherero wahuje Abarimu, Abapasiteri, Abashumba, Abayobozi b’Amatorero y’Uturere n’Abayobozi b’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali.
Muri uyu mwiherero wafunguwe n’Umuvugizi w’itorero ry’ADEPR, Rev Pastor Jean SIBOMANA wagarutse cyane ku nsanganyamatsiko iri muri Nehemiya 2:17-18 igira iti: “NIMUZE TWUBAKE INKIKE Y’IYERUSALEMU TUTAGUMYA KUBA IGITUTSI”.
Rev. Pastor Jean SIBOMANA yavuze ko Umubwiriza butumwa ndetse n’Umushumba bakwiye kuba ikitegererezo haba mu murimo ndetse no hanze y’Itorero kugira ngo ridasuzugurwa cg rigatukwa kubera imirimo y’abaririmo.
Yakomeje avuga ko Abashumba n’ababwiriza butumwa bagomba guha agaciro umurimo bakora no kwita ku ndangagaciro z’umukirisitu, kwirinda ibimenyane byagiye bigaragara hato na hato mu itangwa ry’akazi, kuba abayobozi banyomoza ibihuha bivugwa mu itorero no kwita ku bumwe bw’Abakirisitu.
Basabwe kandi kwitabira gahunda z’amateraniro n’izindi zose zirebana n’inshingano zabo badakererwa, kandi bagaha Abakristo n’abandi babagana service inoze.
Basabwe kuyobora neza Abakristo nk’uko Yesu Kristo ayoboye Itorero rye no kugana amashuri yigisha Bibiliya kuko bishoboka ko igihe kizagera ku isoko ry’umurimo hagakenerwa abize Bibiliya.
Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2014 itorero rya ADEPER Remera ryatangije amasengesho y’iminsi 21,agamije gusengera ibyifuzo bitandukanye aho intego nyamukuru y’ayo masengesho iboneka muri Daniyeli 9:3 havuga ku Gushaka mu maso h’Imana.
Nk’uko Pasiteri NIHABA Jean Paul Umuyobozi w’umudugudu wa Remera yabitangarije itangazamakuru yadutangarije ko amasengesho yatangiye tariki ya16 Werurwe akazasozwa tariki ya 5/04 uyu mwaka turimo wa 2014.
Muri ayo masengesho abakristo b’Itorero rya Remera barimo, hakusanijwe ibyifuzo bitandukanye byateguwe n’itorero rya Remera,bimwe mur’ibyo byifuzo harimo:
1.Gusengera amasezerano yatanzwe n’Imana atarasohora
2. Gusengera ubuzima busazwe, inyubako Itorero rifite
3. Gusengera abanyarwanda mu bihe by’icyunamo tugiye kwinjiramo
4. Gusengera Akarere k’ibiyaga bigari ndetse n’isi yose
5.Gusengera itorero n’abayobozi baryo n’ Abatarakizwa .
Inyubako nshya y’urusengero rwa ADEPR Remera
Inyubako nshya y’urusengero rwa ADEPR Remera
Pasiteri NIHABA yakomeje adutangariza ko bahereye ku minsi 3 baza kugera kuri 5 hamwe7 none bageze ku minsi 21, akomeza avugako bishobora kuzarenga n’iyi ngiyi,cyane ko hifuzwa ko abanyarwanda bagira imitima ikomeye ,ikomejwe n’ijambo ry’Imana.
Pasiteri NIHABA akomeza avugako ko biramutse bikunze ngo ayo masengesho yajya aba buri mwaka.Mu kiganiro twagiranye yasoje avuga ati” Iminsi cumi n’itandatu bazayisenga mu byiciro indi itanu isigaye bazakora igiterane.
By NIYONZIMA Moses
Umuryango wa Gikristo World Vision ukorana bya hafi n’abihayimana mu bihugu bitandukanye byo kw’Isi mu bikorwa byo kwita ku bana b’imfubyi n’imbabare uherutse gutangaza ko bitarenze uyu wa mbere ugiye kwinjiza abakozi bashya mu ishami ryo mur’Amerika basaga 1100 kandi ko n’abatinganyi bemerewe ako kazi .
Nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru Christianity Today,World Vision ivuga ko abo bakozi iri gushaka ari gukora ibijyanye no gukumira imibonano mpuzabitsina hagati y’umugabo n’umugore.
Iby’iyi nkuru byababaje cyane Franklin Graham umuhungu wa Bill Graham aho yavuze ko yikanze cyane gusa asobanura neza ko Bibiliya ibigaragaza neza ko ubukwe bwemewe ari ukubana k’umugabo n’umugore.
Mu magambo y’akababaro ya Franklin Graham yabwiye Bob Pierce washinze umuryango World Vision na Samaritan’s Purse ko gukorana bya hafi n’abatinganyi bigaragaza kubashyigikira mu byaha byabo. Franklin ati”Nshuti yanjye Bob,…Kuva mu isezerano rya Kera kugeza mu irishya,ibyanditswe byemeza kubana k’umugabo n’umugore,kubana gutandukanye n’ibyo ni icyaha,..’
Si Franklin Graham byabaje gusa ahubwo na Russell D. Moore uyobora umuryango ukomoka mu itorero ry’Ababatisita nawe yashavujwe n’icyo cyemezo.Moore yasabye World Vision ko ibabwiza ukuri ikigendererwa cy’uwo mwanzuro
Russell D Moore ati”Mutubwize ukuri,Mutubwire icyo mushaka gukora,mwe kuvuga ngo Imana yavuze,mutubwire niba ibyo mukoze bigamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo n’ubumwe bw’itorero“
by isange.com
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 19 Mata, kuri ADEPR Kicukiro-Shell habereye umubatizo wahuje Abakristo baturutse mu maparuwasi 2, Nyarugunga na k-Shell babarurirwa mu midugudu 8 igize ayo maparuwasi ndetse na CEP INILAK, bose hamwe bagera ku 112.
Abantu benshi bitabiriye uyu mubatizo, n’amakorali yitabira mu rwego rwo guhimbaza Imana bishimira umusaruro w’ubutumwa bwiza. Mu makorali yahimbaje Imana harimo SHEKINAH (ADEPR Rwimbogo) na BETESIDA (ADEPR Nyarugunga).
Mu ijambo ry’Imana ryavugiwe ahongaho, Umushumba wa ADEPR Nyarugunga Rev. Pastor REBERO Antoine yahaye impanuro ababatijwe kuri uyu munsi, yunganirwa n’umushumba wa ADEPR Kicukiro-Shell wakiriye abari basanzwe babatijwe mu mazi menshi basengeraga mu yandi matorero ariko bifuje kuba ingingo z’itorero rya ADEPR. Yaboneyeho no kubamenyesha ko bagiye kuba imbaraga nyinshi z’itorero.
Na we yongeyeho ake, abaha impanuro ababwira ko bagomba kubatizwa no mu mwuka wera, ni bwo bazaba bashyitse kandi gukorera Imana biborohere. Yababwiye kandi ko bagomba kwirinda kubabaza Imana basubira mu mirimo mibi, ko bagomba gupfa ku byaha kandi bakera imbuto zikwiriye abihannye.
Benshi muri aba babatijwe babarizwa muri paruwasi ya Kicukiro-Shell, kuko bose hamwe n’abakiriwe bagera kuri 89. Aba kandi nyuma yo kubatizwa bahise batangira kuba ingingo z’itorero no kugira uruhare mu mirimo nko kwegera ameza y’Umwami.
Daniel TUYIZERE
Nkuko twabitangarijwe na Pasiteri Kabandana umuyobozi akaba n’umuvugizi w’itorerory’Assamblies of God mu Rwanda, ngo iri torero ryongeye imbaraga mu kwigisha abashumba (Pastors) n’abandi bakozi b’Imana binyuze mu ishuri ryaryo Bible Training Center ubu rimaze guha impamyabushobozi abatari bake.
Pasiteri Kabandana unasanzwe ayobora Assamble de Dieu ya Gatsata mu magambo ye akaba yagize ati “Dushinga iri shuri kubufatanye n’abaterankunga bacu intego yacu ntago yari ukugaruza amafaranga cyangwa ikindi kindi, ahubwo kongera ubumenyi bw’abakozi b’Imana yaba abasengera mu masengero yacu cyangwa n’abandi bose babyifuza”
Jean Marie Vianney Mulinda umuyobozi wiri shuri akaba yadutangarijeko ubu bari ku rwego rwiza doreko bafite nandi mashuri bakorana nayo yaba ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga rw’isi, ndetse bakaba bagerageza guca banyeshuri bahiga mafaranga make ashoboka mu rwego rwo kubafasha.
Bible Training Center ni ikigo cy’ishuri rya Bibiliya giherereye i Nyandungu, umurenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali. Ni ishuri ry’Itorero Assemblies of God (Assemblees de Dieu)
Ishuri ryigisha ubumenyi bwa Tewoloji ku byiciro bibiri: icyiciro cya diploma hamwe n’icyiciro cya Licence (BA Degree).
Ishuri ryatangiye muri 1997, rikaba ryakira abanyeshuri bavuye mu matorero yose ya Gikristo. Abo banyeshuri bashobora kuba ari abapasiteri cyangwa atari bo, kugeza ubu hakaba hamaze kwiga abanyeshuri baturuka mu masengero n’amatorero atandukanye arenga 10 yo mu Rwanda harimo ADEPR, Zion Temple, Evangelica Restoration Church nandi menshi.
Umwaka ni igihe gito mu buzima bw’umuntu, kandi ni igihe gito mu buzima bw’umuryango, ariko si igihe gito mu bikorwa k’uwo ari we wese waba ufite intego n’icyerekezo ashaka kugeraho.
Ibi turabivuga mu gihe kuri iyi taliki ya 29 Werurwe 2014,umuryango MIZERO CARE FOUNDATION wishimira kubamenyesha ko umaze umwaka ubonye izuba, ibyari inzozi za Mizero Iréné wawushinze bitangiye kujya mu bikorwa.
Umusizi w’umuhanga wo mu gihugu cy’u Bufransa witwa Corneille yagize ati “aux âmes bien nées, la valeur n’attend point le nombre des années”. Tugenerekereje mu Kinyarwanda yashakaga kuvuga ko ku bavutse neza, kwihesha agaciro cyangwa gutangira kugira akamaro bitagombera kuba umuntu afite imyaka myinshi.
Iyo dushubije amaso inyuma mu gihe cy’umwaka umwe umuryango MIZERO CARE FOUNDATION umaze uvutse, twumva imvugo y’uwo musizi yaba iyacu, kuko uyu muryango wavutse ukora kandi ukaba ukomeje gukora ibishoboka ngo intego wihaye zigerweho.
Ku bumvise bwa mbere iby’uyu muryango turabamenyesha ko mu byo ugamije harimo gufasha urubyiruko rwahuye n’ibibazo byo kwigunga kuva muri ubwo bwigunge, rukigirira icyizere maze rukagera ku iterambere ryuzuye.
Mu mwaka umwe tumaze dukora, turashima Imana yadufashije tukabona izuba, ubu MCF ikaba ibarirwa mu miryango nyarwanda itari iya Leta (NGO/ONG).
Inzira yabaye ndende kugira ngo iyo ntambwe igerweho, tukaba dushimira abagize uruhare bose mu ishingwa rya MCF ku buryo ubu bakwiye kwishimira ko ibyatangiye ari ibiganiro ubu byavutsemo umuryango ufite amategeko awugenga n’amategeko ngengamikorere. Byasabye ubwitange kuri bo kandi Imana izabibahere umugisha.
Mu gihe cy’umwaka MIZERO CARE FOUNDATION yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye, ikora iteganyabikorwa n’ingengo y’imali ari nabyo igenderamo mu kwita ku bagenerwabikorwa.
Twashyizeho uburyo bwo gutanga amakuru no kwegerana mu muryango.
Twandikishije umuryango nk’Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta “NGO” mu kigo cy’Igihugu cy’imiyoborere “RGB”.
Twafashije urubyiruko rw’abasore n’inkumi rugera kuri 24 kugarura icyizere cy’ubuzima no gukomeza urugendo rwo gusohoka mu bwigunge. Twatangije kandi duha imbaraga ishami ry’ubujyanama ku rubyiruko ruba mu bwigunge.
Twasuye bamwe mu bagenerwabikorwa bacu tubagenera n’ubufasha.
Twarihiye amafranga y’ishuli (minerval) umunyeshuri umwe, kuri ubu urimo kurangiza amashuri y’imyuga, twishyuriye abagenerwabikorwa 20 ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé). Mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2013 no mu gutangira uyu wa 2014, umuryango MIZERO CARE FOUNDATION wateguye igikorwa wise gusangira ibyishimo cyangwa “Sharing Joy”. Iki gikorwa cyaranzwe n’amagambo n’ubuhamya byo guhumuriza abagenerwabikorwa babaga mu bwigunge. Turashima Imana ko cyagenze neza kandi kikitabirwa n’abatumirwa b’icyubahiro barimo n’intumwa ya rubanda, abakozi b’Imana n’abandi bayobozi banyuranye.
Umuvugizi w’Amatorero ya ADEPR mu Rwanda Pasiteri Jean Sibomana aratangaza ko nta mukirisito biteguye gusaba imbabazi kuko ntawe bafitanye ikibazo. Ibi ni ibyo yatangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mata ahari inyubako z’iri torero mu Kagarama mu Karere ka Kicukiro.
Pasiteri Sibomana abajijwe n’umunyamakuru ko nyuma y’impagarara ndetse n’amakuru atari meza yagiye avugwa ku bagize biro nyobozi baba biteguye gusaba abakirisitu b’itorero rya ADEPR yasobanuye ko nta muntu bahemukiye bityo ko ntawe bazasaba imbabazi; aha akaba yongeyeho koniba hari uwumva yarahemukiwe yazabegera bakaganira hakarebwa ibitaragenze neza.
Muri iki kiganiro abanyamakuru bahawe biyushye akuya dore ko babanje gusobanurirwa ko bahamagariwe gusobanurirwa ibijyanye n’isanamitima, aho kuba gusobanurirwa ku makuru atari meza yagiye avugwa kuri iri torero, nabo babajije ibibazo byinshi, kandi byose bihabwa ibisubizo n’abayoboye ADEPR bari barangajwe imbere na Pasiteri Jean Sibomana ndetse n’umwungirije Pasiteri Tom Rwagasana.
Ku bijyanye n’abantu baherutse gutabwa muri yombi na Polisi y’Igihugu bakurikiranyweho gukora inama mu buryo bunyuranije n’amategeko ndetse no gushaka gushinga idini bagendeye kuri status ya ADEPR, Umuvugizi wa ADEPR yasobanuye ko itorero atari ryo ryabafungishije kuko byakozwe na polisi. Yasobanuye ko ahubwo babasuye bakababa hafi, aboneraho kunyomoza amakuru avuga ko babasanze aho bacumbikiwe kuri polisi bakabatera ubwoba.
Abanyamakuru basabye Pasiteri Tom Rwagasana kugira icyo avuga ku birego bimaze iminsi bimuvugwaho birimo imyenda ya banki, ubwambuzi, gutanga sheki zitazigamiwe, gutunga impamyabumenyi yo muri KIM ariko y’impimbano, yasubije ko bitewe n’uko asanzwe ari rwiyemezamirimo, bidatangaje na busa kuba yagira amadeni. Ikijyanye na sheki zitazigamiwe, yavuze ko bitigeze bibaho, ko ahubwo byaranabayeho akwiriye kuba yarakurikiranywe kuko bihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Ibijyanye n’impamyabumenyi yo muri KIM yavuze ko yahize, ndetse atanga abagabo batashye ibirori bye ubwo yahabwaga iyo mpamyabumenyi.
Pasiteri Tom ati: “Kuki ari njye bahoza mu majwi?!”
Pasiteri Tom wabajijwe ibibazo byerekeye ubuzima bwe bwite, aho akenshi abanyamakuru basobanuraga ko abantu bahwihwisa ko yaba yarahawe inshingano z’ubushumba bw’itorero kandi ubunyangamugayo bwe ari ubwo kwibazwaho, yibajije impamvu ariwe ukunda kugarukwaho kandi yarahawe ubupasitoro binyuze mu nzira nk’iz’abandi banyuramo.
Yagize icyo avuga ku magambo yaba yarakoresheje nyuma bigafatwa nk’iterabwoba ko ngo ubuyobozi bwa ADEPR buriho ubu bufite inkota kandi umuntu uzabitambika imbere agakora mu bugi izamutema, yasobanuye ko atari iterabwoba ahubwo yavugaga ko iyo nkota ari ijambo ry’Imana.
Umutungo wa ADEPR ucunzwe neza bitari nka mbere
Abanyamakuru babajije ibijyanye n’umutungo aho bamwe mu bayoboke b’iri torero bashinja ubuyobozi bwa Pasiteri Sibomana kunyereza amafaranga y’itorero, ushinzwe umutungo muri biro nyobozi Madame Christine Mutuyeyezu asobanura ko abantu babyitiranya n’ibihe byashize, ahubwo ko ubu hashyizweho uburyo bushya bwo gucunga umutungo neza. Yasobanuye ko imishahara abayobozi bahembwaga mbere ku buyobozi bwa USabwimana Samuel wasimbuwe na Sibomana ko ari yo bagihembwa nta cyahindutse, asobanura ko nta ndamu zindi bagambiriye atari umurimo w’Imana.
Yagize kandi icyo avuga ku nyubako zavuzweho byinshi ziri ku Gisozi aho bashinjwe kuzidindiza, avuga ko ziri kubakwa kandi neza, avuga ko bitarenze mu mpera z’uyu mwaka, icyiciro cya mbere cyazo cyizaba cyararangiye kubakwa, zigatangira gukorerwamo imirimo.
Depite Bamporiki nawe yagize icyo avuga ku makimbirane yamuvuzweho
Iki kiganiro cyanahuriranye n’uko Depite Edouard Bamporiki akaba n’umuyoboke w’Itorero rya ADEPR yari yaje kubonana n’ubuyobozi bw’iri torero ngo bacoce amakimbirane yabavuzweho aho iyi ntumwa ya rubanda yavuzweho gutobera ubu buyobozi ko yagerageje kugumura abantu ubwo yatumirwaga gutanga ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda mu rurembo rw’I Burengerazuba, yavuze ko yaje kwibohorana nabo, bityo ngo urwango yari abafitiye rwatewe n’uburyo bamufashe nk’ubarwanya ngo rwashize. Depite Bamporiki akaba yasobanuye ko umwanya wo gusenya no guhangana ntawo afite ahubwo yiteguye gufatanya n’abandi bayobozi ba ADEPR mu kubaka itorero.
Yaboneyeho kugira inama abanyobozi ba ADEPR ko bakwiriye kuyobora itorero nk’abazabibazwa n’abantu ndetse n’ Imana, bityo abibutsa ko iteka bakwiriye kuzajya bazirikana kwibaza aho bazaba basize itorero mu gihe bazaba batakiriyobora.
ADEPR yiteguye kwifatanya n’abandi mu kwibuka ku nshuro ya 20
Mu gihe U Rwanda rwegereje igihe cy’icyunamo cyo kwibuka inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, itorero rya ADEPR naryo ngo ryateguye ibikorwa bijyanye n’iyo gahunda, aho bakomeje kubakira abarokotse, gutanga ibiganiro ndetse no kuzibuka ku rwego rw’itorero muri Kamena I Gihundwe, ahaguye abatutsi benshi babarizwaga muri iri torero.
Erick Shaba
Mu rwego rwo gufataniriza hamwe n’abandi banyarwanda mu gutegura ibihe by’ icyunamo cyo kwibuka imyaka makumyabiri ya Jenoside ya korewe abatutsi mu gihugu cyacu, umuryango wa Women Foundation Ministries wakoze gahunda y’ivugabutumwa yise “Umuyaga w’umucyo” mumagambo y’icyongereza “Wind of Light” mu rwego rwo gutanga ihumure, n’isana imitima ry’abana b’igihugu, ndetse n’ibikorwa byo gufasha imiryango y’ababuze ababo muri genocide.
Ubuyobozi bwa WFM bwadutangarijeko iryo vugabutumwa ryakorewe mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali rikaba ryaratangiye tariki ya 7 Gashyantare 2014. Ibyo bihe by’ivugabutumwa byamaze amezi abiri, bizasozwa n’igitaramo cyiswe “ Ijoro ry’icyizere”-“Hope Night” rizabera ku cyicaro cya Women Foundation Ministries ku Kimihurura kuwa Gatanu kw’itariki ya 18 Mata i saa moya z’ijoro.
Ibi bitaramo byagiye byitabirwa nabanyarwanda bose, byaranzwe kandi n’indirimbo zo gushima Imana, ubuhamya bwabamwe mubacitse kwicumu, gucana urumuri no kwatura amagambo yubaka ku gihugu cyacu, byose bikaba byabaga biyobowe n’Intumwa Alice Mignonne Kabera bikaba nanone byaragiye byitabirwa nubuyobozi bwibanze aho bafataga ijambo bagakomeza abanyarwanda babashishikariza kwibuka biyubaka. Aha twavuga nka Madame Uwayisaba Florence vice Mayor wa Karere ka Kicukiro, na Bwana Nderabahizi Remon Chrethien Executive w’ Umurenge wa Kinyinya ndeste n’abari bahagarariye ibuka muriyo mirenge.
Women Foundation Ministries, n’Umuryango wa gikristo udaharanira inyungu washinzwe ukaba anayoborwa ni Intumwa Alice Mignonne Kabera, ukaba ushishikajwe no gusana imiryango binyuze k’umugore, aho afashwa gukura mu buryo bw’umwuka binyuze mu kwigishwa ijambo ry’Imana, gusanwa mu buryo bw’amaranga mutima, ndetse no kumufasha kwiteza imbere mu buryo bufatika kugira ngo arusheho kwita k’urugo neza.
Bimwe mu bikorwa byakozwe muriyi gahunda harimo gutanga ibintu bitandukanye birimo ibiryo, imyenda n’ibindi, ndetse hakaba haranagiye hatangwa ubuhamya bwabarokotse Jenoside bafite aho bamaze kwigeza, ubuhanuzi ndetse no gusenga. Hamwe mu duce twabereyemo iki gikorwa hakaba harimo Kimihurura – WFM, Kimironko - Bibare, Batsinda, Kicukiro, Nyamirambo, Kigali –Town na Kagugu.
Nkuko bitanganzwa nu buyobozi bwa WFM, hafashijwe abaciste kwicumu rya genocide bagera kuri 141 kandi amafaranga ahwanye 6,673,500 niyo yakoreshejwe muri iki gikorwa, akaba yaravuye mu banyamuryango ba WFM. Tubibusta ko buri mwaka Women Foundation Ministries ikora ibikorwa bitandukanye byo guhumuriza no kwita kubanyarwanda bingeri zose
Mu mahugurwa y’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge yahurijwemo abavugabutumwa b’ubushake 25 bo muri ADEPR baturutse hirya no hino mu gihugu kugira ngo bafashwe kunoza ubutumwa batanga, umwe muri bo yabohotse avuga ko iyo yasomaga Bibiliya yafataga umurongo uvuga ibibi akawusanisha n’umuhutu, umututsi akamushyira ku bikorwa byiza kuko yabiterwaga n’ibikomere yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri aya mahugurwa y’iminsi ibiri, hatangiwemo ubuhamya bw’ubuzima buri wese yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko yari agamije gufasha aba bavugabutumwa 25 kunoza ubutumwa batanga by’umwihariko mu gihe cyo kunamira abazize Jenoside, no kubafasha ubwabo kubohoka kuko bakomerekejwe n’aya mateka.
Basanzwemo ibikomere bitandukanye birimo ibyo mu muryango aho hari abakuze badafite ababyeyi, ababyawe n’ababyeyi bakabajugunya, abahohotewe mu buryo butandukanye, abari barahunze, kenshi ugasanga umuntu ajya imbere y’iteraniro ariko afite igikomere, akakivugira hejuru kuko nta mwanya wo kugikira yagize nk’uko Pasitori Ruzibiza Viateur Ushinzwe Isanamitima muri ADEPR yabitangaje.
Pasitori Ruzibiza Viateur ati ”Aba ni abayobozi bahagarara kenshi cyane imbere y’imbaga babwiriza cyangwa baririmba, abandi ni abanyamasengesho bayobora ibyumba bikomeye bisengerwamo, kububaka ni ukubaka ababagana.”
Akomeza ati “Hari uwavugaga ko nk’iyo yasomaga Bibiliya, yafataga umuhutu akaba ari we ashyiraho ibibi, niba ari ugutanga urugero rw’uwakoze nabi akamutangaho urugero agendeye ku isura y’umuhutu, yatanga urugero rw’uwakoze neza akareba isura y’Umututsi. Icyo rero ni igikomere gikomeye gishingiye ku mateka, ariko iyo tubigisha hari impinduka ibaho.”
Mu buhamya bwatanzwe n’abarokotse, umwe yagize ati "Umuntu yicukuriye imva ndebesha n’amaso yanjye mfite imyaka 11, interahamwe zizana inkota zicamo kabiri wa muntu murebesha amaso, birankomeretsa bikomeye ariko nshimiye cyane ADEPR kubw’iyi gahunda yo kudufasha kuruhuka."
Umuvugizi wa ADEPR Rev Pastor Jean Sibomana yabashimiye ubutwari bagize bwo guhamya, ati "Hari igihe abantu babura umwanya wo kuganira ariko mbashimiye cyane ubutwari mwagize muhamya inzira mwanyuzemo kuko birabafasha mwese kubaka imitima yanyu.”
Iyi gahunda y’isanamitimwa muri ADEPR yatangiye mu mwaka wa 2005, buri Torero ry’Akarere rimaze kugira byibuze umuntu umwe wakomeza abandi. Muri iki gihe cyo kwibuka, ADEPR ikomeje guhugura no gukoresha ibiterane bigamije kubaka imitima y’abanyarwanda.
Umwe muri benshi ADEPR imaze kubakira, yashyikirijwe inzu ye ku mugaragaro nyuma y’imyaka 20 atagira inzu ye, anahabwa umuganda n’abakozi ba ADEPR. Nakure Anastasie w’imyaka 74, yatangaje ko aho yakomangaga hose ngo bamufashe kubaka, bamutereranaga bikamushegesha nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Uyu mukecuru wari warabuze urwego rwamutabara ngo rumukemurire ikibazo mu myaka 20 ishize atagira inzu ye, yaje kwegera ADEPR, ayigezaho ikibazo amaranye igihe kiremereye umutima we, ADEPR ihita imuha amaboko imwubakira iyi nzu izatwara amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni icumi kugera irangiye neza.
Umukecuru Nakure Anastasie waturutse i Rusizi azanwe na MINUAR ikamugeza i Kigali ntaho aba, mu myaka irindwi ishinze nibwo yaje guhabwa ikibanza n’umuntu w’inshuti ye, ariko ananirwa kubaka, nk’uko akomeza abyivugira.
Ati “Narokotse Jenoside, ariko aho najyaga hose barantereranaga nkabura iyo najya. Najyaga iwacu ahahoze ari i Cyangugu nkabasaba kunyubakira bakanyirukana ngo ninsubire I Kigali mpafite amazu, naza I Kigali naho bakambwira ngi ninsubire I Cyangugu bamfashirizeyo, bose bakanyita umutekamitwe.
“Iki kibanza cyanjye nakiguriwe n’umugabo twasenganaga ku bihumbi magana abiri na cumi, nagiye mu Gatenga bambwira ko batakiremera abantu, i Gikondo nabo bambwira gutyo, muri ADEPR rero nkigerayo barambwiye ngo nimbi mfite ikibanza bazamfasha.” Nk’uko nyir’inzu Nakure yabitangaje.
Mukamusoni Odette ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yatangaje ko uyu mukecuru yamugannye arushye cyane ariko ntiyatereranwa. Odette anavuga ko iyi nzu ihagaze agaciro ka milyoni 10, kandi ko uyu mukecuru anishyurirwa ubwisungane mu kwivuza dore ko yanahahiwe na ADEPR ifunguro.
Pasiteri Ruzibiza Viateur ushinzwe Isanamitima muri ADEPR, yatangaje ko Jenoside yateye ingaruka ku muryango nyarwanda, ariko ko amateka agomba kwemerwa, ati “Icya mbere ni ukwemera amateka yaranze igihugu cyacu no kuyagira ayacu, icyo kimwaro bene bacu badusize tukakigira icyacu, icya kabiri, kwemera gutsindwa bivuze no kwakira ingaruka uko gutsindwa kwazanye, twibanda ku mpfubyi n’abapfakazi. Abantu nibagirire icyizere Imana n’Itorero. Si uyu gusa kandi wubakiwe kuko hari n’andi mazu arenga 150, ADEPR imaze kuzuriza abarokotse Jenoside.”
Nakure Anastasie wavutse mu 1940, yubakiwe inzu y’ibyumba bitatu na salon, ifite igikoni, ubwiherero n’aho biyuhagirira, avuka i Rusizi ariko yaje kwimurirwa i Kigali na MINUAR, kuva ubwo ntiyigeze agira inzu ye kuko iyo yari afite I Rusizi yari yarasenywe.
Emmanuel Kwizera
Amakuru dukesha Ikinyamakuru The Telegraph cyo mu Bwongereza aravuga yuko Ibihumbi by’Abakristo mu Bushinwa mu mujyi wa Wenzhou bagose urusengero ruri mu Burasirazuba bw’igihugu cy’Ubushinwa ngo barurinde gusenywa nyuma y’aho abayobozi b’ishyaka ry’Abakomunisite (Communist Party) batangaje ko rwubatswe mu buryo butubahirije amategeko maze bugafata icyemezo cyo kurusenya.
Umujyi wa Wenzhou usanzwe wiitwa “Yerusalemu y’Uburasirazuba” uri nko mu bilometero 368 uvuye Shanghai. Abakristo batangiye kurinda urwo rusengero rw’itorero Sanjiang Christian Church mu ntangiriro z’icyumweru gishize ubwo itangazo ryari rimaze gushyirwa kuri urwo rusengero ko rugiye gusenywa kuko ngo rwubatswe mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Kugeza ubu Abakristo benshi cyane bazengurutse urwo rusengero, barimo abasaza n’abakecuru, ndetse n’ababana n’ubumuga mu rwego rwo kubuza ba rushenyi kwinjiramo ngo batangire umurimo wabo. Li Jingliu w’imyaka 56 y’amavuko yatangarije The Telegraph ati “Hari abantu babi inyuma aha bashaka gusenya urusengero rwacu, tugomba rero kururinda.” Kuva ku wa Gatatu ushize, uyu musaza ngo yashyize uburiri mu biro by’inyuma by’urwo rusengero.
Jin Yufu w’imyaka 55 we yagize ati “Naje hano uyu munsi kugaragaza ubufasha bwanjye. Urusengero ni inyubako yera, kandi natwe twese turi abavandimwe. Ikindi, Abakristo bagize uruhare mu gihugu cyacuu mu buryo bwinshi. kubera urusengero ntitukinywa itabi, ngo dukine urusimbi cyangwa ngo dusinde. Abakristo ni abantu beza.”
Kugeza ubu kandi hamaze kubakwa igikoni inyuma y’uruhimbi, gitekerewamo ibyo kugaburira abarinze urwo rusengero imbere n’inyuma. Mu gihe cy’ijoro, abaramya Imana basimburana barinze urusengero, baryamye ku ntebe z’ibiti.
He Hongying w’imyaka 81 akaba n’umukecuru umwe muri abo barinze urusengero, yatangaje ko azahaguma igihe cyose gishoboka. Yagize ati "Naraye aha, kandi ndongera mparare. Twegeranije intebe 2 turaryama, kandi ijoro ryakeye tumerewe neza. Turumva turi amahoro, kandi nta bwoba dufite kuko turi kumwe n’Imana.”
Kuri uyu wa Kabiri, President Barack Obama yahuye n’abayobozi benshi b’amatorero baganira ku kibazo cya sisitemu yo kwinjira muri Amerika yise ko yasenyutse ("broken" immigration system). Muri iri huriro, bagaragaje uburyo iyi sisitemu yazaniye imiryango umubabaro, basaba inteko ishinga amategeko y’Amerika kugira icyo ibikoraho.
Dr. Russell Moore uyoboye umuryango Southern Baptist Ethics and Religious Liberty Commission, umwe mu bari muri iyo nama na President Obama yagize ati "Sinemeranywa na Obama ku bibazo bimwe na bimwe bijyanye n’ubuzima, ingo, n’uburenganzira bw’amadini, ariko iki ni ikibazo kimwe kireba igihugu cyose. Nta muntu nzi waba atekereza ko itegeko rigenga kwinjira mu gihugu ririmo gukora. Umupaka wacu ntutekanye, ntituzi abantu bari mu gihugu n’abatakirimo mu gihe dufite imiryango ihangayikishijwe na sisitemu yo kwinjira mu gihugu igenda ihindagurika. Ndasaba President gukorana n’Aba Republicans, bagasubizaho gahunda ihamye.”
Sisitemu yo kwinjira muri Amerika yakomeje kuba ikibazo kitavugwaho rumwe na benshi uhereye igihe Obama yagiriye ku butegetsi. White House, Amatorero n’amashyaka yombi (Republicans na Democrats) bakomeje gusaba inteko ishinga amategeko gusubiramo itegeko rigenga kwinjira muri Amerika n’ubwo Umuvugizi wa White House John Boehner yatangaje ko kuba ishyaka ry’Aba Republicans ritizera ubuyobozi bwa bituma gukomeza imbere mu mategeko bigenda biba ingorabahizi.
Obama yashimiye abayobozi b’amatorero ku miyoborere yabo myiza ku bijyanye n’iki kibazo, kandi atangaza ko agiye gukora uko ashoboye ngo iki kibazo cyo kwinjira muri Amerika kibonerwe umuti. Mu ijambo rye yavugiye mu ngoro nkuru The White House, Obama yatangaje ko ahangayikishijwe n’umubabaro imiryango myinshi ifite iterwa no gutandukana n’ababo kubera gusenyuka kwa sisitemu yo kwinjira muri Amerika, kandi ngo Congress ni yo izabigiramo uruhare runini.
Aka kajagari ngo kamaze gusenyera imiryango myinshi igizwe n’abagera kuri 11,000,000 barimo abagabo, abagore n’abana nk’uko bitangazwa na Noel Castellanos, CEO w’umuryango Christian Community Development Association, Chicago.
Dr. Suzii Paynter, umuhuzabikorwa w’umuryango The Cooperative Baptist Fellowship, Atlanta we yemeza ko Amerika ikwiriye guhindura itegeko rigenga kwinjira mu gihugu, ariko na none ngo “Hari birashoboka kubaha agaciro abantu bahawe n’Imana, kubaha amategeko-shingiro, guha agaciro abasoreshwa no guha agaciro abinjira muri Amerika.”
Mu ntangiriro z’uku kwa Kane, uwahoze ayoboye Leta ya Florida Jeb Bush yatangaje ko abinjira mu gihugu nta cyaha bakora, ariko ngo barimo kwica itegeko ry’urukundo no gutandukanya imiryango.
Televiziyo ikorera muri Egiputa SAT-7 iratangaza ko "Mu gace karangwa n’abantu benshi baminuje, itangazamakuru ryinshi n’amafaranga make, ubu umuntu wese ufite isahane ya satellite ashobora gushyira kuri SAT-7 akiyumvira ijambo ry’Imana mu rurimi rw’iwabo. Abadukurikira bashobora gukurikiran ibiterane bya Gikristo mu ibanga mu ngo zabo. Iyi ngo ibaka ari inkuru nziza ku bugarijwe n’igitutu cy’abarwanya Ubukristo muri iki gihugu."
Kuri uyu wa 16 Mata, Abanyegiputa babumbatiye imigenzo bakomora mu gihe cya Kristo. Farid Garas, Umuyobozi Mukuru wa SAT-7 ishami rya Egypt arasobanura uburyo Pasika ya mbere yagize uruhare mu myiteguro ya Pasika izaba kuri iki cyumweru nk’uko byateguwe na SAT-7 mu ishami ry’Icyarabu.
Farid yakomeje avuga ati “Mu myaka 3,000 ishize, muri iki gihugu cya Egiputa Imana yategetse ubwoko bwayo gusangira Pasika nk’umuryango umwe. Iki cyari ikimenyetso cyo kwizihiriza hamwe igitambo cya Kristo wagombaga kuza ari Umwana w’intama. Iryo joro ryatangije ubwigenge bw’ubwoko bw’Imana.”
Itorero rya Egiputa ryizera ko ibi bihe turimo bisa n’iby’icyo gihe. Kuri uyu wa Mbere, itorero ryahamagaye buri muryango ngo bishimane mu isengesho ridasanzwe ari na ko begurira Kristo ubugingo bwabo. Muri iri teraniro, buri mutware w’umuryango yogeje ibirenge by’abagize umuryango we.
Muri iki cyumweru kandi SAT-7 ARABIC izatambutsa imihango ya Pasika izabera muri Libani na Syria. Mu mujyi wa Damasiko, Syria mu itorero Christian Unity Church, umukozi wa SAT-7 Maissa azaba arimo gukora Live anyuzaho amateraniro ku buryo n’amateraniro yo ku wa Gatanu Wera azabera muri Libani azanyura kuri TV.
Mukomeze gusengera Abakristo bo mu karere k’Uburasirazuba bwo hagati, ngo babashe kwizihiza Pasika batekanye kuko akenshi baba bari mu mazi abira bazira ibitero bigabwa n’abadashyigikiye Ubukristo mu karere. Musenge kandi babashe kugira ubwisanzure bwo gusenga, kugira ngo babashe kumenya Imana no kuyimenyekanisha mu karere.
Alex MURASHKO/CP
Inkomoko n’iyandikwa rya Bibiliya, icapwa n’ihindurwa rya Bibiliya mu zindi ndimi, itotezwa n’imigambi yo gutwika no kurimbura Bibiliya bihishe isohozwa ry’ibyanditswe bigira biti “Ubu butumwa bwiza bw’ubwami bw’ijuru buzamamazwa ku isi yose bubere amahanga yose ubuhamya, noneho rero imperuka igere.” Matayo 24:14. (Bibiliya IJambo ry’Imana)
Nk’uko igitabo “A l’écoute de la Bible” kibivuga: Ubutware igitabo cya Bibliya gifite ubwabwo bugaragaza aho yaturutse. Nta kindi gitabo cyasubiza ibibazo by’urusobe umuntu yibaza, ngo kinahembure ubugingo nk’uko Bibiliya ibikora. Bibiliya yihishemo ubutumwa bw’inyoko muntu ikaba yuzuye ubuhanga bw’Uhoraho bumurikira ubwenge bwa muntu.
Byagenze gute ngo Bibiliya yandikwe?
Imana ikuye Abisiraheri muri Egiputa yafuje ko ubwo bwoko bwayo bwazayibera abahamya mu nyoko muntu. Iha bamwe muri bo ubuhanga n’ubushobozi bwo kwandika kugira ngo bandike amateka yabo, amategeko ndetse n’ubuhanuzi yagendaga ibaha. Ibyo rero nibyo byaje kubyara Bibiliya y’igiheburayo “La Bible hébraïque” ari nayo ubu twita Isezerano rya cyera.
Nyuma Imana yaje ubwayo kugira ibyo yibwirira abantu inyuze muri Yesu w’Inazareti. Ubwo butumwa budasanzwe buzwi nk’ “Inkuru nziza” bwaje gukwirakwizwa n’intumwa nibwo bwaje kwandikwa bwitwa Izezerano rishya.
Ibyinshi mu bitabo by’Isezerano rya cyera byanditswe mu Giheburayo nyuma biza guhindurwa mu Kigereki n’abahanga mirongo irindwi. Isezerano rishya ryo ryahise ryandikwa mu Kigeraki. Nyuma inyandiko za Bibiliya zaje guhindurwa mu Kiratini.
Ihindurwa rya Bibiliya mu ndimi za rubanda
Birumvikana ko Bibiliya yari yaranditswe gusa mu ndimi zitavugwaga na rubanda, ku bw’ibyo benshi ntibashoboraga kwisomera Bibiliya. Byari bigoye rero ko ubutumwa bwiza bugera hose ku isi. Twibukiranye ko umugambi w’Imana ari uko ubutumwa bwiza bugera ku isi hose.
Biragarara ko mu bihe inyandiko za mbere za Bibiliya zabonekaga nta macapiro yariho; ibi bikaba bitari korohera ikwirakwizwa rya bibiliya. Byagombye gutegereza ikinyejana cya 15 ubwo havumburwaga ubuhanga bwo gutubura inyandiko bukorwa mu icapiro. Ituburwa n’ihindurwa rya Bibiliya mu zindi ndimi rikutikiraho.
Imigambi yo kurimbura Bibiliya
Abantu b’ibikomerezwa bagiye baryanya ikwirakwizwa n’iyandikwa rya Bibiliya. Aha twavuga nk’ukuntu Umwami Yohakimu w’Ubuyuda yatwitse inyandiko za Bibiliya nkuko tubisoma mu gitabo cya Yeremiya 36:20-23; 38:1-6 .
Si ibyo gusa. Twavuga na none amategeko akakaye yagiye ashyirwaho n’abanyabubasha abuza ihindurwa n’ikwirakwizwa rya bibliya. Nko mu mwaka w’1229 inama y’i Tuluze(Toulouse) yafashe uyu mwanzuro: “Birabujijwe ko umulayiki ( ni ukuvuga umuntu utari uwihaye Imana) atunga igitabo cya Bibiliya, habujijwe kandi guhindura bibiliya mu ndimi zivugwa na rubanda.”
Hagiye habaho ibindi bikorwa bigayitse nko gukwika amacapiro ya bibiliya no gutoteza abifuzaga gukwirakwiza no guhindura bibiliya mu ndimi zitandukanye.
Nta kirogoya Umugambi w’Imana
Abarwanyaga ikwirakwizwa rya bibiliya ntibatinze gusanga baryana intambara badashobora gutsinda kandi ko bidashoboka kurwanya umugambi w’Isumbabyose. N’ikimenyimenyi mu mpera z’ikinyejana cya 15, abami batandukanye barimo Jean le Bon, Charles V, Charles VI, … bagiye bategeka ko babacapira za Bibiliya bagashishikariza n’abaturage kuzitunga no kuzisoma. Imiryango ya Bibiliya yagiye ivuka hirya no hino ku isi igakwirakwiza bibiliya mu mahanga yose.
Niba nyuma y’izo ngorane amahanga menshi yarashoboye kubona Ijambo ry’Imana mu ndimi zitandukanye, abantu b’iki gihe bagomba kumva ubutumwa budasanzwe dusanga mu Ivanjili bugenewe inyoko muntu: Iherezo ku butware bw’icyaha no kugaruka kwa Yesu yuje ikuzo. “Ubu butumwa bwiza bw’ubwami bw’ijuru buzamamazwa ku isi yose bubere amahanga yose ubuhamya, noneho rero imperuka igere.” Matayo 24:14.”
Imana ibahire!
Levis Pasteur BYABEZA
Imvano: Igitabo cyitwa “A L’ECOUTE DE LA BIBLE”
Ibikorwa byo kuneka umwanzi byatangiye kera, ndetse mu bihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa berekeza I Kanani byabaye ngombwa ko bakoresha ba maneko, “Uwiteka abwira Mose ati, ‘Tuma abantu batate igihugu cy’I Kanani, icyo mpa Abisirayeli.” (Kub.13:2), “Bari I Shitimu, Yosuwa mwene Nuni yohereza abagabo babiri rwihishwa ngo bajye gutata…” (Yos.2:1). Na n’uyu munsi, ibihugu byinshi bikaba bishora akayabo k’amafaranga mu bikorwa by’ubutasi.
Imihanda imwe yo muri Isirayeli yitirirwa El Cohen, uyu akaba ari Umwisirayeli wabashije gucengera mu nzego z’ubutegetsi za Siriya; bityo agatanga amakuru ku gihugu cye. Yatumye kibasha gutsinda intambara yiswe “iy’iminsi 6” mu w’1967, ubwo Isirayeli yaterwaga n’ibihugu by’Abarabu biyikikije. Cohen afatwa nk’intwari yaba mu gihugu cye ndetse no muri Siriya aho yakoreye ibyo bikorwa by’ubutasi.
El Cohen yavukiye mu Misiri mu w’1924, ku babyeyi b’Abisirayeli bari barirukanywe mu mugi wa Aleppo (Siriya). Yaje kujya kwiga muri kaminuza ariko kubera itotezwa ryakorerwaga Abayahudi rikozwe n’Abayisilamu yaje guhagarika kwiga atarangije. Nyuma yaje kwinjira mu mpirimbanyi zaraharaniraga ko habaho Leta ya Isirayeli yigenga zari zizwi ku izina rya Siyonisiti. Ibi bikaba byaramuviriyemo gufungwa , ariko aza kurekurwa.
Leta yigenga ya Isirayeli imaze kuvuka mu w’1948, kimwe n’abandi benshi, El Cohen yagiye gutura muri Isirayeli mu w’1956, maze mu w’1959 ashakana na Nadia. Yangiwe kwinjira mu nzego z’ubutasi (Mossad) kubera ko atari azi neza Igiheburayo. Nyuma ariko yaje gukenerwa, maze aza guhabwa imyitozo ndetse aza koherezwa muri Arijantine (Amerika y’Amajyepfo). Agezeyo yahinduye amazina yitwa Kamal Amin Ta’abet. Bityo atangira kwiyegereza Abanyasiriya bahatuye. Mu w’1962 yagiye muri Siriya yiyoberanije nk’umwenegihugu ushaka gukoresha ubutunzi bwe cyane mu rugamba rwo kurwanya Isirayeli.
Kubera ubuhanga bwo kwegera abategetsi barimo na perezida ubwe, yabashije kugirirwa icyizere ndetse agezwaho n’amabanga menshi yarebanaga n’imyiteguro yo gusenya Isirayeli. Yaje gusura inkambi za gisirikari karere k’imisozi miremire ka Golani, ndetse atanga inkunga yo kuhatera ibiti yavugaga ko bizabafasha kugama izuba. Ibi biti ni byo byarangiye abadereva b’indenge z’intambara za Isirayeli ahari inkambi z’umwanzi, babasha kuzisenya bitabagoye mu w’1967.
Hifashijijwe ikoranabuhanga ry’Abarusiya, El Cohen yaje kuvumburwa arafatwa ari gutanga amakuru ku gihugu cye cya Isirayeli. Maze nyuma y’amezi 4 afunzwe, aza gukatirwa n’urukiko wa gisirikari urwo gupfa amanitswe. Ku itariki ya 18/05/1965 imbere y’imbaga y’abantu benshi n’isi (harimo n’umuryango we kuko byacaga no kuri televiziyo) yaramanitswe. Isirayeli n’ibihugu bimwe by’I Burayi nk’Ubufaransa, Ububirigi bari batakambye basaba ko atakicwa ariko biba iby’ubusa. Na n’uyu munsi umuryango we ukomeje gusaba ubutegetsi bwa Siriya burangajwe imbere Dr. Bashar el Assad ko ibisigazwa by’umubiri we byasubizwa muri Isirayeli agahambwa mu cyubahiro. Ubwo yicwaga, bivugwa El Cohen yazaga ku mwanya wa 3 mu bahabwaga amahirwe yo kuba perezida , nubwo ibi bihakanwa n’abategetsi ba Siriya. Niwe musivili wenyine wemererwaga gutemberezwa ahakorerwaga ibikorwa bya gisirikari.
Koko abantu babasha kwihisha abandi no kwiyoberanya bakambara amasura atandukanye nka El Cohen. Gusa dukwiriye kuzirikana ko Imana yacu idahishwa. Dawidi yari yarabisobanukiwe maze muri Zaburi imwe agira ati, “Uwiteka warandondoye uramenya, uzi imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye, umenyera kure ibyo nibwira.Kuko ijambo ritaraba ku rurimi rwanjye, uba umaze kurimenya rwose Uwiteka.” (Zab. 139:1-4), naho uwandikiye Abaheburayo agira ati, “Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo, ahubwo byose bitwikuruwe nk’ibyambaye ubusa mu maso y’izatubaza ibyo twakoze.” (Heb.4:13)
Dukwiriye buri gihe kwitwararika duharanira gukora ibyo gukiranuka aho turi hose, twirinda kuba nka bamwe bibombarika bakamera nk’abamalayika iyo bari mu nsengero, nyamara mu ngo zabo , aho bakorera n’ahandi ( cyane cyane aho bacyeka ko nta muntu ubazi) ugasanga bitwara mu buryo budahesha Imana icyubahiro.
Ange Victor UWIMANA
(+250)788552883/ (+250)725151463
Uwimana.ange@gmail.com
Nk’uko byari biteganijwe, mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 27 Mata 2014, abagize Umuryango Seek and Save Humanity (SSHM) ari nawo ufite urubuga www.agakiza.org (Agakiza Family) berekeje mu Karere ka Huye mu giterane kiri kubera muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Iki giterane cyateguwe n’Umuryango w’abanyeshuri b’Abapantekoti (CEP) ku bufatanye n’Umuryango SSHM. Iri tsinda ryaturutse I Kigali riyobowe na Pasiteri Habyarimana Desire ari nawe muyobozi w’uyu muryango, bikaba biteganijwe ko uyu muryango urakora ivugabutumwa muri iki giterane.
Iki giterane cyahuje abakozi b’Imana batandukanye harimo abashumba b’itorero rya ADEPR muri aka gace k’Amajyepfo, Chorale Elayo na Vumilia zo muri Kaminuza ndetse n’Umuhanzi Alexis Dusabe.
Ubwanditsi bw’uru rubuga turahababera. Mu masaha y’igitondo, ibibera hano turabibagezaho LIVE kuri facebook kuri aderesi ya Desire Habyarimana, hanyuma amasaha ya nyuma ya saa sita murakurikira ibikorwa by’ivugabutumwa (indirimbo n’ijambo ry’Imana) biri kuhabera kuri www.agakiza.org.
Ubwanditsi
Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 26/04/2014, umuryango GIRA IMPUHWE uhagarariwe n’ UWAMBAJIMANA Marie Grace wateguye igikorwa cyo gufasha imfubyi n’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu mudugudu wa KINYINYA.
Aganira n’agakiza.org, UWAMBAJIMANA usanzwe azwi ku izina ry’ubuhanzi nka GAGA GRACE ndetse akaba anazwi mu ndirimbo ze zihimbaza zanakunzwe cyane nka "NYURWA", "UMPE AKANYA" n’izindi, yadutangarije ko ubusanzwe ivugabutumwa rye ritagarukira ku ndirimbo gusa, ahubwo ngo mu bushobozi buke abasha kubona ajya afasha n’abatishoboye.
Kuri iyi ncuro we n’umuryango ahagarariye witwa GIRA IMPUHWE, bumwe mu bufasha bageneye imfubyi n’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu mudugudu wa KINYINYA ni ibiribwa birimo umuceri, akawunga, isukali, amasabune, imyambaro ndetse n’ubwisungane mu kwivuza(mutelle de santé).
Twabibutsa ko iki gikorwa kije nyuma y’icyo baherutsemo cyo gusura abarwayi bo mu bitaro bikuru bya KIGALI (CHUK). Gusa ngo nu’bwo bagerageza gukora ibi byose, ngo n’ubundi ubushobozi buracyari buke cyane ko iyo hateguwe ibikorwa nk’ibi nta handi bakura usibye kwikora ku mifuka yabo bagakora uko Imana ibashoboje.
Dusoza, yashimiye bikomeye abanyamuryango ba GIRA IMPUHWE, anasaba uwaba yifuza kwifatanya na bo muri iki gikorwa ko yabariza kuri numero ya telephone 07 883 312 240 cyangwa kuri E-mail: girimpuhwefamily@gmail.com. Ku wagira inkunga yatanga, yayinyuza kuri nomero ya konti iri muri Banki ya Kigali (BK): 00040 - 0499285 - 38. Kugeza ubu n’uwifuza gukomezanya na bo mu bikorwa nk’ibi by’urukundo ngo imiryango ikaba ikinguye.
Janvier Kwizera
Agakiza Family bateguye igitaramo cyo gukusanya inkunga yo gufasha Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania baherereye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Iki gikorwa giteganijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2014 kuri salle ya Women Foundation iherereye ku Kimihurura kikazatangira saa munani zuzuye,
Mu kiganiro twagiranye n’Umuyobozi w’uyu muryango Pasiteri Desire Habyarimana, yavuze ko imyiteguro igeze kure.
Mu nkuru twari twabagejejeho mu minsi ishize, hari amakuru avuga ko muri icyo gitaramo hazagaragara abaririmbyi barimo Alexis Dusabe, Frere Manu uturuka i Rubavu, Isaie Uzayisenga ndetse n’abandi; Pasiteri Desire yavuze ko aba bahanzi imyiteguro bayigeze kure, aho biteguye kuzafatanya n’abazitabira iki gikorwa guhimbaza Imana.
Pasiteri Desire kandi yongeye kwibutsa abantu intego y’iki gikorwa, aho asobanura ko umuntu ufashije umukene aba agurije Uwiteka kandi ko nawe azamwitura ineza yagiriye uwo mukene. Aboneraho kurarika abantu kuzaza kwifatanya muri icyo gikorwa kuko harimo ingororano.
Ubwanditsi
Ku wa 29/04/2014,mu murenge wa Gahanga ni bwo urubyiruko ruturuka mu matorero atandukanye rubarizwa muri uwo murenge rwifatanije na bagebzi babo mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi wungirije w’urubyiruko mu mpuzamatorero muri uyu murenge Bwana Justin MUNYANTORE hari byinshi yadutangarije ku bijyanye n’iki gikorwa. Yagize ati “Urubyiruko rwarashutswe rukoreshwa Jenoside, kandi imibare myinshi bari Abakristo. Natwe rero nk’urubyiruko rwamenye Kristo twumva tugomba gufata iya mbere mu bikorwa byose byo kubaka igihugu ndetse no kwibuka bagenzi bacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994”.
Mu ijambo rye asoza iki gikorwa cyo kwibukwa, yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu bikorwa by’umuganda, gufasha no kubakira abasizwe iheruheru na Jenoside no kwima amatwi uwo ari we wese wabashuka agamije ibikorwa bihungabanya umutekano.
Turisegura ku bw’ikirere cy’amafoto kitari cyifashe neza
Kwizera Janvier
Bwana MUTAGANZWA Pacifique, Umuyobozi uhagarariye umudugudu (agglomeration) w ‘abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 arashimira cyane umuryango GIRA IMPUHWE ku bw’ubufasha wabageneye bo bagerenya nka manu ubwo wabasuraga ku wa 26/04/20014, mu mudugudu batuyemo mu murenge wa Kinyinya, akarere ka Gasabo.
Ubusanzwe uyu mudugudu ugizwe hafi 90% n’impfubyi n’abapfakazi, abandi bakaba ari abakecuru b’incike. Uyu mudugudu ugizwe n’amazu ijana na mirongo ine (140), ukaba wubatse ku butaka bw’imidugudu ibiri(2). Igice kinini cyawo cyubatse ku mudugu w’Agasharu ikindi gice gito cyawo gisigaye cyo kikaba cyubatse ku butaka bw’umudugudu wa Ngarukiyinka.
Mu kiganiro twagiranye, Bwana MUTAGANZWA n’umunezero mwinshi yadutangarije ko iki igikorwa cy’ubufasha GIRA IMPUHWE yabageneye cyabashimishimije cyane, ndetse kikabakora no ku mutima. Ariko by’umwihariko ngo kikaba cyaranabatunguye, na cyane ko ngo yitegereje neza abawugize abenshi ngo yabonye ari urubyiruko. Bityo akaba yaragereranyije iki gikorwa nka Manu kubera ko abenshi muri uyu mudugudu usanga guhera ku munsi wa mbere w’icyumweru kugeza ku wa nyuma batungwa n’isombe atari uko ari cyo kiribwa bakunze, ahubwo ari ku bw’uko ari byo babasha kubona hafi bitabagoye. Babasabiye umugisha ku bw’icyo gikorwa kiza cy’umutima w’urukundo n’impuhwe.
Bimwe mu byo bafashijwe birimo ibiribwa nk’akawunga, amavuta yo guteka, imyambaro n’ibindi. Gusa ngo si ibi gusa, kuko bakoze n’umuganda. Hanavugiwe amagambo meza y’ijambo ry’Imana, hanaririmbwa indirimbo zitandukanye zanafashije imitima yabo bitewe n’ubutumwa bwabubatse icyizere cy’ejo hazaza heza nk’uko uyu muyozi abitangaza.
Uruhare runini mu itangwa ry’ububutumwa cyane mu ndirimo ni urwa THE BLESSING FAMILY ndetse n’umuhanzikazi unayoboye uyu muryango GAGA GRACE.
Dusoza ikiganiro twagiranye, yashimiye cyane FONDATION GIRA IMPUHWE, anasaba urubyiruko muri rusange rwaba urusenga cyangwa urudasenga ndetse n’abandi bantu batandukanye kurangwa n’umutima w’impuhwe.
Mu izina rye n’abo ayoboye bakaba banifuza ko nibura habonetse abandi nk’aba babasura kuko usibye n’uwabashyira ibihembura imibiri yabo, burya ngo hari n’uwabasanga akanabaganiriza na byo birabafasha cyane. Yanasabye urubyiruko kutihugiraho cyane ko gufasha bidasaba ibya mirenge kuko buri wese mu kigero arimo no mu bushobozi afite hari icyo yafashisha uwaba ababaye.
Janvier KWIZERA
Mu cyumweru gishize, Urukiko rw’Ikirenga rw’Amerika rwemeje ko gutangiza inama isengesho atari ukurenga ku itegeko-nshinga. Nk’uko bitangazwa n’Ikigo ntaramakuru cy’Ubwongereza Reuters, ibi byemejwe mu matora yabaye ku wa 5 Gicurasi 2014.
Mu gihe itegeko-nshinga ry’Amerika rivuga ko bibujijwe kunenga abatizera cyangwa amadini mato, gutera abantu ubwoba ko bazarimbuka cyangwa kubwiriza abantu kwihana, Urukiko rwemeje ko umujyi wa Greece muri Leta ya New York utigeze urenga ku itegeko-nshinga ry’Amerika ubwo wemeraga ko amanama aba buri kwezi ahuza imijyi yose atangizwa n’igikorwa cyo gusenga.
N’ubwo gutangiza inama amasengesho byagiye bikorwa mu byiciro bimwe na bimwe, ni ubwa mbere mu mateka Urukiko rw’Ikirenga rw’Amerika rwemeje ko buri nama y’ubutegetsi bwa Leta izajya itangizwa n’amasengesho.
N’ubwo politiki yo gusenga mbere y’inama ya guverinoma mu mujyi wa Greece utuwe n’abagera kuri 100,000 people itari ishingiye ku idini iyo ari yo yose, abasengaga bose bari Abakristo kugeza ubwo abaturage 2 batangiye ikirego mu mwaka w’2008. Amwe mu masengesho basengaga yagarukaga ku migenzio ya Gikristo ku buryo butomoye, bakanavugamo Yesu Kristo n’Umwuka Wera.
Iri tegeko ryatowe n’abantu 4/5. Erwin Chemerinsky wigisha muri Kaminuza ya California mu ishuri ry’amategeko ‘Irvine School of Law’ watanze ikirego kirwanya amasengesho yo muri Greece yavuze ko iyi miyoborere "by’ukuri igaragaza ubutabera butanu bushaka gushyira imbere iby’idini muri guverinoma, no gutuma guverinoma itera inkunga amadini."
Bill Reilich, umuvugizi w’umujyi wa Greece yavuze yuko iki cyemezo cy’urukiko kizaca intege benshi mu baturage. Yagize ati "Nta muntu duhatira gusenga. Niba hari uwumva kwitabira isengesho bimubangamiye, ashobora guhitamo kwikorera ibindi muri ako kanya."
Ku munsi ngarukamwaka mpuzamahanga wahariwe kuzirikana no kwita ku barwayi uba buri taliki 4 Gicurasi, CHORALE BARAKA ibarizwa kuri ADEPR NYARUGENGE yasuye abarwayi bo mu bitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK) ibagenera amafunguro n’ibilkoresho by’isuku.
Nyuma yo kuva mu kibuga cy’ibi bitaro aho abantu baturutse mu bice bitandukanye bari bahuriye bizihiza uyu munsi mukuru wahariwe kwita no kuzirikana abarwayi, kimwe n’abandi bose haba amakorali n’amatsinda atandukanye akora ibikorwa by’ubugiraneza ndetse n’abayobozi batandukanye bari aho, CHORALE BARAKA na yo yahise yerekeza aho abarwayi barwariye ku bisasiro byabo muri ibi bitaro ibashyira amafunguro rari anateguye neza, n’ibikoresho by’isuku birimo nk’amasabune ndetse inabaganiriza ijambo ry’Imana ribasubizamo imbaraga.
Mu gihe iyi Chorale yari isoje iki gikorwa cyiza cy’urukundo n’impuhwe, twegereye umuyobozi wari uyirangaje imbere NSENGIYUMVA James tugira bimwe tumubaza ku bijyanye n’uyu munsi by’umwihariko ku gikorwa bari bamaze gukora.
Adusubiza, yavuze ko n’ubusanzwe bajya bakora ibindi bikorwa nk’ibi nko kuba barasuye abarwayi bo mu bitaro bikuru bya gisirikare by’i Kanombe ndetse n’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu bigogwe. Uyu muyobozi yakomeje avuga ko banateganya n’ibindi bitandukanye mu minsi iri imbere nk’uko bisanzwe bakazabifashwamo n’itorero babarizwamo.
Tugaruka gato ku bijyanye n’uko uyu munsi wagenze, twababwira ko ari ibirori byitabiriwe cyane n’abantu batandukanye haba mu nzego za Leta nka Dr DUSHIME Theophile waje ahagarariye Misistre w’ubuzima muri MINISANTE, abo mu zigenga nka TIGO tutibagiwe n’abapasiteri batandukanye byumwihariko Dr NYUNDO MARTIN wari ahagarariye umuyobozi mukuru w’ibi bitaro ndetse n’amakorali nka BESALEL yo kuri ADEPR Remera ndetse n’amatsinda nka SHINING STARS, LYCEE NOTRE DAME DE CITEAUX, Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Albert NIYONSABA…
Umuyobozi wungirije wa Balacka yabwiye abarwayi ko kurwara atari ko gupfa, ndetse ko ari na wo mwanya wo kurushaho kwegera Imana no kwiyuzuzana yo.
Janvier KWIZERA
Umuryango uhuza Abakristo bakomoka muri Nigeria baba muri Amerika arashima Guverinoma y’Amerika nyuma y’aho itangarije ko igiye kohereza ingabo muri Nigeria mu rwego rwo gukiza abanyeshuri b’abakobwa basaga 270 bashimuswe n’umutwe w’intagondwa z’Abisilamu Boko Haram. Uyu muryango ngo wahise utabaza byihuse ukimara kumva iyi nkuru y’incamugongo.
Aba bana b’abanyeshuri ngo basaga 270 bose hamwe ngo bashimuswe nyuma y’aho uyu mutwe w’iterabwoba w’Abisilamu Boko Haram wagotaga ikigo bigaho giherereye mu mujyi wa Chibok, Borno State mu kwezi gushize.
Mu nama n’abanyamakuru yabaye kuri uyu wa Gatatu, Dr. James Fadel uyoboye uyu muryango CANAN yatangarije The Christian Post dukesha iyi nkuru ati "Turashima ko ejo hashize President Barack Obama na John Kerry batangaje ko Amerika izicara kuri ambassade yayo muri Nigeria, igakora iperereza hagamijwe ubufasha." Fadel yakomeje agira ati "Twumvise ko na Leta ya Nigeria yabyemeye, turayishimira."
Fadel yasabye Amerika “gukoresha intwaro zose zishoboka ziri mu bubiko bwayo, igashakisha ndetse igahagarika inkunga n’ibikorwa bya Boko Haram yatangaje ko ari yo yihishe inyuma y’ibi bikorwa."
Kuri uyu wa Kabiri, Guverinoma ya President Barack Obama yatangaje ko izohereza ingabo, ubutasi n’abanyamategeko muri Nigeria gufasha mu bikorwa byo gushakisha no gukiza abo bana b’abanyeshuri.
Obama yagize ati "Mufite umwe mu mitwe mibi mu karere no mu gihugu bibumbiye mu mutwe Boko Haram muri Nigeria, bamaze imyaka bica abantu nta mbabazi kandi twatangiye gushaka umubano n’igihugu cya Nigeria. Aya marorerwa ashobora guhagurutsa umuryango mpuzamahanga wose kugira ngo ugire icyo ukora kuri uyu mutwe w’iterabwoba wica abantu bene aka kageni."
Amakuru atugeraho aravuga ko President wa Nigeria Goodluck Jonathan yemeye iki cyemezo cy’Amerika.
CP
Mu gihe hirya no hino ku isi hakomeza kubera bimwe mu byo bamwe bita ibyo mu minsi y’imperuka, hari ibirushaho kwigaragaza kurusha ibindi kuburyo kubyita ibyorezo byo mu isi ya none bitagishidikanywaho. Kimwe muri ibi harimo nko guramo inda kubushake birushaho kugenda bifata indi ntera.
Ibi byakunze kuvugwa cyane mu bihugu bigaragara ko biteye imbere cyane ku mugabane w’Amerika ndetse no mu bihugu by’Uburayi, ariko kugeza ubu biragenda byigaragaza no mu bihugu bya Afurika, aho kugeza ubu gukuramo inda bitakiri igitangaza ari nako amategeko agenda asinywa yemerera abantu kubikora nta nkurikizi.
Iyo uganiriye n’abanyamadini batandukanye nubwo batavuga mu mvugo yeruye ngo bemere ko umuntu yaringaniza urubyaro ariko kandi nanone abenshi bahurira ku kuba kubyara abo umuntu adashoboye kurera atari byo byakwitwa ubushake bw’Imana, kuko nayo itanezezwa no kubona abantu bayo babayeho nabi.
Icyakora na none iyo bageze ku cyo gukuramo inda ku bushake hafi ya bose bahurira ko bidakwiye kuko bitemewe kuvutsa ubuzima umuntu wamaze kubaho.
Ibi bituma umuntu yibaza ngo umwana yitwa umuntu ryari kuburyo uwamuvukije ubuzima byaba byitwa icyaha? Ibi nabyo bivugwaho mu buryo butandukanye aho bavuga ko igihe cyose habayeho guhura k’umugabo n’umugore umwana agatangira kubaho mu nda y’umugore aba yamaze kwitwa umuntu, bigatuma bemeza ko udashaka gukora iki kimaze gufatwa nk’ibisanzwe yakwirinda mbere y’uko habaho umuntu aho kumuvutsa ubuzima.
Urubuga rwa Gikristo rwandika inyigisho zitandukanye www.enseignemoi.com, rutangaza ko bamwe mu bashakashatsi bemeza ko ku munsi wa 25, umutima w’umwana utangira gutera, ku munsi wa 30 hari ibice bimwe na bimwe biba byatangiye kubaho birimo amaso,amatwi n’umunwa, icyumweru cya gatandatu hari uburyo ubwonko buba bwatangiye hanyuma mu cyumweru cya 7, umwana aba yatangiye gukina no koga mu nda ya nyine. Icyumweru cya 8, ibice bimwe biba byatangiye kujya mu mwanya wabyo hari n’ibirimo gukura, hanyuma mu cya 11, umwana akaba hari ibintu ashobora gufata mu biganza.
Ubu bushakashatsi buramutse ari bwo koko bwakwemeza ko umuntu aba yarabayeho kera, uretse ko mu bitekerezo by’Imana ho aba yarabayeho kera.
Ubundi bushakashatsi buvuga ko nko mu gihugu cya Canada, 41,2% by’inda zakuwemo kubushake bigatangazwa n’ibitaro ari iz’abana bafite hagati y’ibyumweru 9 na 12.
Hari n’abemeza ko ashobora kumva ububabare guhera ku cyumweru nk’icya 12, 20.
Ibi byose bituma umuntu yibaza niba ibi bikorwa mu bihugu byose kandi abantu bakaba barushaho kubifata nk’ibisanzwe, isi yaba yerekera he? Mbese kuvutsa ubuzima aba baziranenge Imana ibifata ite? Ese kuba amategeko y’ibihugu runaka abyeza bikaba byakwemerwa mu mategeko yabo bikuraho ko ari ibyaha?
Ese koko kuba abantu bafite ubwoba bw’ubuzima nk’imwe mu mpamvu ituma bafata icyemezo cyo gukuramo izi nda ni wo mugambi w’Imana?
Ibyaha byinshi birarushaho kugenda bifata indi ntera kandi ukabona bigoye n’abitirirwa izina ry’Imana kubyigomekaho, ariko kandi na none Imana ntihinduka.
Ibi byose bizana n’ibindi byaba gushyingira abahuje ibitsina, n’ibindi byinshi byose bikubiyemo kwica amategeko y’Imana bigakomerezwa kubahiriza amahame y’abantu.
Tugeze mu bihe bikomeye aho hirya no hino ku isi hasigaye habaho n’abitwa abacitse ku icumu ryo gukuramo inda kuko byahindutse icyorezo.
Umwana ni umwandu uva k’Uwiteka , akoze mu gitangaza cy’Imana kuko uwakubaza ukuntu amagufwa y’umwana akurira mu nda ya nyina hakavamo umuntu kandi mu nda ya nyina huzuyemo amazi gusa byakugora kubisobanura.
Imana itabare isi ya none kandi irengere ubwoko bwayo, uwezwa arusheho kwezwa ye kwanduzwa n’isi.
Turasabwa gusenga menshi kugira ngo Imana iduhe imbaraga zingana n’ibihe duhagazemo, kandi tubashe guhamya ibyo twemera no kubihagararaho. Imana itwiteho twese kandi turusheho gusenga. Amen.
Iyo witegereje amatorero atandukanye amwe anitwa ay’ububyutse, hari ayo wasanga ntibugaragazamo mu by’ukuri. Ibi ni bimwe bigaragaza itorero ririmo ububyutse nyabwo kuko hari n’ibindi abantu bitiranya n’ububyutse.
1. Ijambo ry’Imana rizarushaho guhabwa umwanya kandi rigire imbaraga mu bantu b’Imana.
Iyo umuntu agereranyije ubunararibonye bwe n’ububasha bw’Ijambo ry’Imana arushaho kugwa mu rujijo, bikamukoresha amakosa akomeye mu ruhande rw’iby’Umwuka kuko iby’Imana ntibisobanurwa uko umuntu yishakiye, ahubwo bisobanurwa n’Umwuka.
Ntibivuze ko iby’umuntu n’imbamutima ze bita agaciro mu gihe cy’ububyutse ariko kandi bizemera kugengwa no kugendera mu kuri kw’Ijambo ry’Imana. Itorero ryavuga ko rifite ububyutse cyangwa se abantu runaka ariko ntiryite ku bnyanditswe byera ryaba riri hanze y’umurongo.
2 . Umwuka wo gukora ibyaha uragabanuka ahubwo abantu bakihatira kwihana no guca bugufi imbere y’Imana.
Ukwera kw’Imana kutwibutsa kamere yacu y’icyaha kukaduhatira kwihana. Yesaya 6:1-5, 2 Abakorinto 7:10,11.
Ububyutse buzana ubuntu bwinshi bw’Imana bigafatanyiriza hamwe gufasha abantu kureka ibyaha. Bidufasha kureka inzira zose mbi zacu z’ibyaha tugakurikira inzira yo kwera. Yesaya 35:18
Iyo hari ibijya gusa n’ububyutse, ibyaha birushaho kwiyongera kandi abantu bari mu nzu y’Imana.
3. Mu gihe cy’ububyutse ubugingo bwa benshi bwari bwarazimiye barabyuka.
4. Ububyutse butuma abantu barushaho gukunda gusenga.
Kimwe nuko amasengesho abanziriza ububyutse, ariko kandi akomeza kubushyigikira. Niba turi mu bihe byiza Imana iri kumwe natwe, ntitwashobora kwirengagiza gusenga. Abantu baba bumva bahatwa gukomeza kuzamura umubano wabo n’Imana kandi bakabikora mu masengesho. Umunezero wo kubana n’Imana uduhindukira ipfundo ry’ubuzima bwacu.
5. Ivugabutumwa riraguka.
Mu mateka y’ivugabutumwa, ubugingo bwa benshi burokorwa mu gihe cy’ububyutse kurusha ibindi bihe byose. Umwuka wera aba ari gukora n’imbaraga nyinshi. Ntabwo itorero ryavuga ko rifite ububyutse ntacyo riri gukora ngo rizane abandi kuri Kristo.
6. Urukundo rw’Imana
Urukundo ni ikintu gikomeye kuko Bibiliya iruvugaho ibintu bihambaye. Umuntu urufite ruramukoresha, ruramuyobora ndetse ngo niho amategeko yose y’Imana asohorera. Itorero rifite ububyutse nyabwo nta gucirirana ibico bibamo, nta bice, abantu biyumvanamo kuko buri wese aba yumva akunze mwene Se.
Hari n’ibindi byinshi nawe watekereza, ariko nubwo twavuze mu itorero, nawe wareba mu mutima wawe niba ibi bikurangwaho, ukamenya niba ufite ububyutse muri wowe.
Imana igushoboze muri byose.
Mu gihe cyose umubyeyi amara atwite usanga yigengesera mu mirire, isuku, ndetse no mubindi bikorwa bitandukanye, bagafata amafunguro arimo intungamubiri zose zifasha umwana n’umubyeyi kugira ubuzima bwiza, ariko nyuma yo kubyara gahunda zose zigasa nkaho zirangiriye aho.
Nkuto Topsante ibigaragaza, igihe umubyeyi yabyaye ntago ari igihe cyo kureka kwita kubyo yitagaho ko ahubwo aba ari igihe cyo kugira byinshi witwararika mu mirire , mu isuku ndetse no mu mibereho rusange ya buri munsi, kuko ngo iyo ateshutse gato bigira ingaruka zikomeye ku mikurire y’umwana we ndetse nawe ubwe.
Ibi ni bimwe muri by’ingenzi muri byinshi umubyeyi wonsa akwiriye kwirinda mu mirire, dore ko isuku yo igomba guhoraho:
Ibinyobwa bisembuye
Iyo umubyeyi wonsa anywa ibinyobwa bisembuye , ubumara (alchool) bunyura mu mashereka maze umwana we akajya asinzira imburagihe (somnoler) ikindi nuko ashobora no kudindira mu mikurire.
Itabi
Niba bibujijwe ku mubyeyi utwite kumywa itabi noneho birategetswe ku mubyeyi wonsa kutarinywa kuko ryangiza imyanya y’ubuhumekero bw’umwana we ndetse n’iye bwite.
Kwirinda ikawa nyinshi
Kafeyine iba mu ikawa irihutaa cyane mu mashereka kandi kugira ngo ishire mu mubiri w’umwana bitwara igihe kinini kurenza mu bantu bakuze.
Iyo umubyeyi arengeje udutasi dutatu ku munsi, kafeyine igira ingaruka ku buzima bw’umwana we mu mikurire y’ubwonko.
Nibyiza ko umubyeyi asobanukirwa ko ibi bintu atari byiza kubikoresha yaba mugihe atwite ndetse no mugihe amaze kubyara bizafasha mumikurire y’Umwana, mu mitekerereze ye ndetse bizamurinda n’izindi indwara zitandukanye.
Inzego z’umutekano mu gihugu cy’Ubushinwa zataye muri yombi abakristu 9 babahora kubangamira ibikorwa by’ishyaka ry’Abakoministe ryo gukura imisaraba ku nsengero z’abakristo muri icyo gihugu.
Urubuga rutangaza amakuru ya gikristo www.christiantoday rutangaza ko iki gikorwa cyo guhohotera aba bakristo cyabereye mu burengerazuba bw’intara ya Zhejiang. Ubu bushyamirane bwazamutse cyane kuva mu ntangiriro z’umwaka w’2013 ubwo ubutegetsi bw’Ubushinwa bwatangiraga ibikorwa byo gusenya zimwe mu nsengero z’abakristo.
Ibi bikaba ari byo byatumye mu mezi ashize abakristo bategura imyiyerekano igamije kwamaganira kure ibyo bikorwa bibangamira imyizerere yabo. Umwe mu bahagarariye Abagaturika yatangaje ko iki gikorwa bagifata nk’icya satani.
Ibikorwa byo guta muri yombi abakristo byatangiye ku wa kabiri w’iki cyumweru. Umwe mu bapasiteri ubarizwa muri aka gace yagize ati ‘’ byibuze nzi abakristo bagera ku 9 batwawe na polisi kandi ibikorwa nk’ibi bibangamira abakristo bikomeje kwiyongera.’’
Yakomeje agira ati ‘’ turatekereza ko ibi bikorwa bigambiriye gucubya abayobozi b’amatorero hirya no hino mu ntara yose, kuko ubona birushaho gushyirwamo imbaraga n’ubuyobozi bw’igihugu bukorera muri iyi ntara.’’
Christiantoday itangaza ko imisaraba irenga 1,200 yakuwe ku nyubako mu ntara ya Zhejiang n’insengero nyinshi zigakurwaho burundu.
Nubwo ibi bikorwa ariko nanone hari n’abavuga ko ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa CPC (Chinese Communist Party) ryakomeje gukemangwa kujenjeka bigatuma umubare w’abakristo ukomeza kwiyongera kuva ryajya ku butegetsi.
Abavuga ibi babishingira ku kuba iri shyaka CPC ryaragiye ku butegetsi mu mwaka w’1949 mu Bushinwa habarirwa abakristo miliyoni imwe gusa, ubushakashatsi bukaba bwerekana ko niba nta gikozwe bashobora kwiyongera kugera kuri miliyoni 100 mu mwaka w’2030. Imwe mu mpuguke ikaba yaratangaje ko Ubushinwa bushobora kuzaba ari cyo gihugu kibarizwamo umubare munini w’abakristo ku isi.
Iki kibazo gikunze kugaragara hirya no hino mu nsengero zitandukanye haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Hari n’abibaza niba byaba ari amabwiriza y’ijambo ry ‘Imana bikabayobera, abandi bagatekereza ko byaba bifitanye isano no kuba icyizere ku batararushinga kidahagije.
Iyo witegereje usanga amwe mu matorero yemera kubaha na zimwe mu nshingano zikomeye yewe zirimo n’ubushumba, andi ariko nanone ntabikozwa.
Ibi bituma iyo witegereje mu nsengero nyinshi hirya no hino ku isi, abakiri bato cyangwa se urubyiruko batagaragara cyane mu mirimo itandukanye ikorerwa Imana.
Umwe mu bayobozi b’imiryango y’ivugabutumwa muri Karolina y’Amajyaruguru, muri Amerika, nawe yemeza ko asanga amatorero menshi anigana ijambo abatararushinga. Ibi ngo bigaterwa nuko usanga abafite inshingano z’ubushumba, abanyamabanga, abadiyakoni kenshi usanga bubatse ingo. Ibi bigatuma iyo bahagaze imbere nabo nta bandi babona atari bagenzi babo. Uretse ko hari n’ibyo usanga bifitanye isano n’imyumvire.
Ikindi ngo hari igihe usanga bene aba bakiri bato ubushobozi bwabo mu mpande zose bukemangwa.
Bamwe basanga ibi bitari bikwiye cyane ko amatorero akeneye abantu basobanukiwe kandi abenshi bakaba babarizwa muri iki cyiciro kitagaragara cyane mu nshingano z’itorero.
Umupasiteri witwa Nathan Keeler uyobora ihuriro ry’urubyiruko rw’abakristo rwo mu itorero McLean Bible Church muri Leta ya Virijiniya yabwiye the Christian Post (CP) ko hakenewe uburyo bwo kwegera urubyiruko mu nsengero zitandukanye.
Yagize ati ‘’Nubwo amatorero atabibona ariko akeneye abakiri bato, ntabwo dufite abapasiteri cyangwa se abayobozi bashishikajwe no guha ingaragu amahirwe yo gukorera mu nsengero bisanzuye.’’
Avuga ko uretse aho abanyeshuri baba bakorera umurimo w’Imana muri za kaminuza n’andi mashuri, ariko iyo ugeze iwabo ku nsengero usanga badahabwa umwanya wo kubyaza umusaruro impano zabo.
Abagerageje kwinjiza abakiri bato mu nshingano mu nsengero zabo cyane cyane nko muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bemeza ko basanga bifite umusaruro cyane ko urubyiruko usanga rubyajwe umusaruro rwahinduka imbaraga z’itorero.
Aba basanga uburyo bwiza ari ukubiyegereza bakabigisha ijambo ry’Imana, bikabafasha kugira imiryango myiza ndetse no kubaka sosiyete muri rusange.
Abakoze ibi byegeranyo basanga iyo itorero ryigizayo abakiri bato kure riba ryisenya mu ibanga kandi rinasenya imiryango muri rusange.
Bemeza ko amatorero akomeje kugendera kure urubyiruko, narwo ruhita rwigumira mu rugo bikarangira rushatse ibindi biruhuza kandi kenshi bitari byiza.
Umupasiteri w’Umunya Cuba (Kiba) yarekuwe nyuma y’amezi 6 afunzwe atarigeze aburana. Uyu mupasiteri yaziraga gukoresha amateraniro y’abakristo mu buryo inzego za Leta zivuga ko butemewe n’amategeko.
ChristianToday itangaza ko Rev.Past. Jesús Noel Carballeda w’imyaka 45, yarekuwe tariki 31 z’ukwezi gushize, aho yari afungiwe muri gereza yitwa Valle Grande i San Antonio de Los Banos, ashinjwa gukoresha amateraniro y’abakristo mu buryo Leta yo yemeza ko butari bwemewe.
Aha Perezida wa Cuba Raul Castro yihanangirizaga abanyamadini
Itorero rya Carballeda rifitanye imikoranire ya hafi n’itorero ry’intumwa Apostolic Movement, inatuma umubare w’amatorero y’abaprotestanti urushaho kwiyongera, ibi bikaba ari nabyo byatumye Leta ya Cuba (Kiba) yanga kwandika iri torero ngo ribashe gukora mu buryo bwemewe n’amategeko. Ibi bikaba bituma imirimo yose y’iri torero ikorwa mu buryo butemewe kandi ridashobora no gusaba uburenganzira ngo ribashe gukorera ahantu hazwi.
Umugore w’uyu mupasiteri ariko kimwe n’abandi ntibahwemye kugaragaza ko babangamiwe na Leta mu gihe cyose itarabasha kubemerera kugira aho babarizwa.
Carballeda yaherukaga gufungwa na none amezi ane mu mwaka w’2000, aho bamwe mu basirikare batuye hafi y’iwe bahamagaje inzego z’umutekano ubwo uyu mupasiteri yakoreraga amateraniro mu rugo iwe. Ibi byatumye Leta ikomeza kumugenza yihanangirizwa kongera kubikora, ari bwo yahisemo kujya akorera amateraniro ahantu hatandukanye.
Ifatwa rya Carballeda ni kimwe mu birushaho gushimangira ibikorwa bya Leta ya Cuba mu kubangamira ubwisanzure bw’amadini by’umwihariko ya Gikristo mu myaka mike ishize.
Ibi bibaye nyuma y’aho igihugu cya Cuba kitegura uruzinduka rw’umushumba mukuru wa Kiriziya gaturika ku isi (Papa), witegura gusura iki gihugu muri uku kwezi kwa Nzeri 2015.
Ntibyari bimenyerewe kumva ko itorero runaka cyangwa idini ritegura urugendo cyangwa se igiterane cyo kwamagana ibiyobyabwenge, gusa mu itorero ADEPR ho bisa nk’ibimaze kumenyerwa kuko hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda hagenda hategurwa ibikorwa bitandukanye byo Kwamagana ibiyobyabwenge.
Ni muri urwo rwego Ku itariki ya 19 Nzeri 2015, Urubyiruko rwo mu itorero ADEPR akarere ka Bugesera rwakoze igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge, iki giterane cyari cyitabiriwe n’urubyiruko rwo mu aka karere, ubuyobozi bw’itorero ADEPR ndetse ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, Iki giterane cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwamagana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge aho uru urubyiruko rwari rwitwaje Bibiliya, ibitabo by’indirimbo hamwe n’ibyapa byanditseho amagambo agira ati “ Urubyiruko ryo mu itorero ADEPR Akarere ka bugesera Duhagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha bikururwa nabyo.
Mu mpanuro zitandukanye zatanzwe n’abayobozi bari aho, bagarutse cyane ku ngaruka z’ibyaha bitandukanye harimo n’ibiterwa n’ibiyobyabwenge, bifashishije ijambo ry’Imana riboneka muri Matayo 11:28 bibutsa abari aho ko abaruhijwe n’ibyaha igisubizo ari ukwakira umwami Yesu ugakizwa, kuko ariwe uruhura imitwaro yose,
Uretse kwamagana ibiyobyabwenge kandi muri iki giterane, uru rubyiruko rwaguriye Ubwisungane mu kwivuza umuryango wa Mudahogora Violette ugizwe n’abantu batandatu, Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Bwana RWAGAJU Louis wari witabiriye iki giterane, yashimye itorero ADEPR, n’urubyiruko rwayo muri rusange rwagize iki gitekerezo, asaba n’abandi ko iki kibazo cy’ibiyobyabwenge mu urubyiruko bagihagurukira kuko iyo urubyiruko rushegeshwe nabyo aba ari igihombo gikomeye ku gihugu uyu munsi n’ijo hazaza.
Ernest RUTAGUNGIRA/agakiza.org
Iki ni ikibazo kimaze iminsi kibazwa n’imbaga y’abantu batari bake, nyuma y’aho mu bihugu hirya no hino ku isi cyane cyane ibyiganjemo abayoboke b’idini ya Isilamu abakristo barushaho kwicwa bazira imyemerere yabo. Kuri iki bamwe bakomeza kwibaza impamvu ibi birushaho gukaza umurego. Ese byaba ari uko isi irushaho kugwiza umwijima ikaba idashoboye kwihanganira umucyo uyizamo? Wenda nabyo birashoboka. Ese byaba ari kimwe mu byerekana ko Yesu agiye kugaruka. Ibi byose birashoboka.
Urubuga rutangaza amakuru ya Gikristo Christian Today rwibajije iki kibazo rwabihereye ku bimaze iminsi bigaragara mu bihugu bitandukanye, aho abakristo badasiba kuvutswa ubuzima bwabo bazira izina rya Yesu.
Iki gitangazamakuru kibajije iki kibazo kandi nanone nyuma y’aho kivuze ko mu minsi mike ishize aribwo umuntu witwaje imbunda witwa Chris Harper-Mercer yinjiye muri Kolegi imwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika agasaba abakristo kujya ku ruhande babikora agahita abarasa.
Ikintu cyatangaje benshi ni uko nyuma yo kurasa aba mbere, bitabujije n’abandi guhagarara bakemeza ko ari abakristo naho babizira. Kuri aba banyeshuri ngo basanze guhakana ko bizera Kristo byaba ari ugukoza isoni Imana bahitamo kwemera ingaruka zabyo. Bati ‘’Aho guhakana Imana Umuremyi wacu, twakwemera gupfa tukmwiringiye tukajya guhura nawe.’’
Ibi kandi byabaye nyuma y’aho abandi bakristo b’abanya Siriya bagera kuri 12 bishwe n’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya Leta ya Isilamu nyuma y’aho nabo banze kwihakana ko ari abakristo. Muri aba harimo umwe mu bafite itorero bakoreraga iyicarubozo umwana we w’imyaka 12, izi ntagondwa zikamubwira ko zibihagarika ari uko gusa yemeye kwihakana izina rya Yesu, akemera kuba umuyoboke w’idini ya Isilamu, uyu mugabo yahisemo kubatsembera ko ibyo atabikora. ‘
Mu kwezi kwa kabiri kandi na none, nibwo hakwirakwijwe amashusho y’abakristo 21, bishwe baciwe amajosi n’izi ntagondwa mu gihugu cya Libiya. Aba nabo barinze bashiramo umwuka bataremera kwihakana izina rya Yesu.
Nyuma y’aya masanganya akomeje kugwirira abakristo nibwo umwe yibajije ngo mbese, twese turi ku rugero rw’ababasha guhamya izina rya Yesu naho haba kuripfira? Iyo winjiye mu nsengero usanga ababyina ari benshi, bavuga bati ‘’Ntituzakuvamo Mana, turakwemera, naho byaba ibyago, gupfa, mbese ururimi ni inyama yigenga bavuga byinshi, ariko uribaza ngo twese twabasha kwemera guhara ubuzima bwacu kubwa Kristo’’. Imana idutabare kandi itubashishe, turusheho no kujya dusengera abo bose barimo bazi izina rya Yesu, kugira ngo Imana iborohereze. Murakoze Imana ibahe umugisha!!
Abahezanguni b’Abahindu, ari nabo biganje mu gihugu cy’Ubuhinde baratangaza ko bifuza ko mu mwaka w’2021. Nta mukristo uzaba ukibarizwa mu gihugu cy’Ubuhinde.
Infochretienne.com yatangaje koi bi babivuze kuri uyu wa kabiri ubwo bari mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Repubulika ( Republic Day), kuko Ubuhinde bwatangiye gukoresha itegekonshinga mu w’1950, umuhango wanitabiriwe n’Umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa François Hollande.
Abahezanguni b’abahindu bakunze kugaragariza urwango rukabije umubare nyamuke w’abakristo bahabarizwa, aho kwitwa umukristo biba bimeze nk’icyaha, bigakabya iyo bimenyekanye ko hari abo ushaka guhindurira kuba abakrist. Aba bakaba barihaye intego y’uko nta mukristo uzaba ukirangwa mu gihugu cy’Ubuhinde bitarenze mu mwaka w’2021.
Ubuhinde ni kimwe mu bihugu bikandamiza abakristo ku rwego rwo hejuru, kuko mu cyegeranyo cyasohotse mu ntangiriro z’uyu mwaka w’2016, cyagaragaje Ubuhinde mu bihugu 10, bitoteza abakristo cyane ku isi.
Kuva Narendra Modi, umuhindu w’umuhezanguni yajya ku butegetsi akaba Minisitiri w’intebe mu Buhinde, gutoteza abakristo byafashe indi ntera ku buryo abo mu Bahindu, bifuza kukigira Leta yabo gusa, itarangwamo abo mu yandi madini n’amatorero mu myaka itanu iri imbere.
Igihugu cy’Ubuhinde gituwe n’abasaga Miliyari 1.3, abakristo bakaba ari miliyoni 25 gusa, bose babayeho ubuzima busa n’ubuhora mu kaga kubera gutotezwa cyane n’Abahindu.
Source: Ubugingo.com
Si kenshi mu bitaramo by’urubyiruko usanga hari umubare runaka w’abakijijwe cyangwa bakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza mu bugingo bwabo bwa mbere.Gusa kuri iki cyumweru tariki ya 3 Mata 2016 ku itorero Bethesda Holy church ho mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Gakinjiro mu gitaramo cyiswe Welcome vacance,urubyiruko rusaga 50 rwakiriye agakiza nyuma yo kumva ko rukwiye gukorera Imana mu gihe cyarwo.
Iki gitaramo cyari cyateguwe n’urubyiruko rwo mu itorero Bethesda Holy church ndetse n’Urugero Media Group. Iki gitaramo kandi kiba muri buri kiruhuko,kiba kigamije guha ikaze abanyeshuri baba baje mu biruhuko ndetse no kubaha impamba izabafasha mu gihe gito baba bagiye kumara mu biruhuko. Ku isaha ya saa cyenda zo ku cyumweru tariki ya 3 Mata nibwo iki gitaramo cyanitabiriwe cyabaye,maze gisiga abasaga 50 bemeye kwegurira Yesu ubuzima bwabo.
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abakozi b’Imana batandukanye barimo amatsinda nka True promises,Bethesda worship Team,Boanergers ibarizwa muri iryo torero,Gatagara worship Team n’abandi.Iki gitaramo kandi cyitabiriwe n’abahanzi barimo Israel Mbonyi,Christmas&Linda,Janvier Umuhoza ,Uncle Sam n’abandi.
Abitabiriye iki gitaramo bakozwe ku mutima n’ubutumwa bukomeye bwari bukubiye mu ndirimbo za korali yaturutse I Gatagara ndetse batangazwa no kubona abafite ubumuga bwo kutabona uburyo baramya ,bagacuranga neza umuziki wa live ,bagahuza kandi bose batabona.Ibi kandi byahaye isomo bamwe mu rubyiruko rwitabiriye.
Iki gitaramo cyari gifite insanganyamatsiko isaba urubyiruko kongera kubona Yesu bundi bushya.
Editor:Agakiza.org
Nibura abantu 500 ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe ndetse n’insengero nyisnhi ziratwikwa muri iki gihugu byakozwe abitwa abafulani.Ibi byabereye mu duce turenga 10 two muri Nijeriya.
Uduce twahitwa Agatu LGA ngo hasigariye ku izina naho abaho barishwe bikomeye n’intagondwa z’abayisilamu muri iki gihugu nkuko tubikesha Umuryango Mpuzamahanga wita ku kwishyira ukizana kw’abakristu mu isi uzwi nka Christian Solidarity Worldwide (CSW).Ibitero biheruka ngo byaje nyuma y’uko inzego z’umutekano zo muri leta ya Benue zari zimaze iminsi zirukanye izi Ntagondwa muri aka gace zari zarigaruriye.
Elias Ekoyi Obekpa, uyobora ubwoko bwa Idoma muri leta ya Benue yitandukanije n’ibi bitero biheruka naho Senateri David Mark, uhagarariye aka gace wari unaherutse kugasura mu kwezi gushize niwe wemeje ko abantu 500 bapfiriye muri ibi bitero. Yongeyeho kandi ko amashuri abanza ,amavuriro,insengero n’ibiro bya police byatwitswe.
Angele Dikongue-Atangana, HCR muri aka gace yavuze ko ari ubwa mbere abonye igikorwa nk’iki cyo gusenya no guhemuka bikomeye mu myaka 20 amaze mu bikorwa by’ubutabazi.
Uyu muyobozi yahamagariye inzego zose kwita ku bitero nk’ibi ntihabeho kurangara.Yavuze ko kandi abaturage bakeneye imfashanyo ngoboka kugirango bongere basane ibyangiritse muri aka gace.
Intagondwa ziri kugaragara mu duce dutandukanye dutuyemo ubwoko bwa TIV muri leta ya Benue.
Raporo yo mu kwezi kwa kane tariki ya 6 igaragaza ko abantu 8 bishwe nyuma yo gushinjwa n’Intagondwa .
Mervyn Thomas, uyobora Christian Solidarity Worldwide, yagize ati::"Biteye agahinda kumva imiryango ya hano muri Agatu bakiri mu mutekano muke kandi haroherejwe. Nigeria imaranye igihe kinini umutekano muke, Abanyamadini bakaba basaba abantu bose mu mpande z’isi gusengera Nijeriya.
Nicodem/agakiza.org
Ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu 192 byo mu isi yose bwagaragaje ko Abagore aribo bakomera ku myemerere kurusha abagabo.Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje nanone ko abagore (b’abakristu) aribo batotejwe cyane mu isi kurusha bagenzi babo b’abagabo.
Ikimenyetso simusiga ngo kigaragaza ibyo ngo ni uko mu bihugu 50 birimo itotezwa rikabije byakoreweho ubushakashatsi ,ngo abagore aribo bemera guhara ubuzima bwabo kubera ubukristu kurusha abagabo,biba bigoye kuba umukristu muri bene ibi bihugu.
Kate Ward ,Uherutse gutegura Inama Mpuzamahanga yiga ku itotezwa ry’abakristu ku isi yagize ati:“Imibare y’abagore bemera guhara amagara yabo kubera ubukristu iragenda yiyongera ‘’Iyi nama ya Bwana Kate Ward ngo yibandaga ku kureba uburyo hakemuka ikibazo cy’itotezwa ry’abakristu mu isi.Iyi nama kandi yari yatewe inkunga n’imiryango irwanya bene iri totezwa izwi nka Release International, Open Doors, Christian Solidarity Worldwide, the International Institute for Religious Freedom, and the Religious Liberty Partnership.
Kuri iki cyumweru tariki ya 24 Mata 2016 muri Amerika hateganijwe umunsi wo kuzirikana abatotejwe bazira ubukristu,iki gikorwa kikazibera mu madini n’amatorero bya gikristu.Iki gikorwa nacyo cyatewe inkunga n’imiryango nka Family Research Council, Open Doors, the Institute on Religion and Democracy, Voice of the Martyrs, In Defense of Christians, Christian Solidarity Worldwide–USA, International Christian Concern, and the 21st Century Wilberforce .
Ikigo gikora ubushakashatsi ku iyobokamana Pew Research Center kiravuga ko abagore bakomera ku myemerere yabo cyane kurusha abagabo.Iki kigo kivuga ko abagore bitabira cyane ibikorwa byo gusenga nkuko biteganijwe kurusha abagabo mu isi yose. Abagore kandi bo mu isi yose ngo bafite aho basengera ku kigero cya 83.4 ku ijana mu gihe abagabo bo ngo ari 80 ku ijana bafite aho basengera.Ibi biravuga ko abagore bafite aho basengera barutaho abagabo bahafite miliyoni 97 z’abantu nkuko ikigo Pew research Centre gikora ubushakashatsi ku iyobokamana n’imyemerere kibivuga.
Byongeye kandi ngo 33.7 ku ijana by’abagore batuye isi bose ni abakristu ngo ibi biruta cyane andi matsinda akora ibikorwa byo gusenga. Aba bagore ngo bari mu murongo wo gusenga uhamye kurusha 29.9 ku ijana by’abagabo b’abakristu mu isi yose.
Mu bihugu 54 ubu bushakashatsi bwakorewemo mu gihe abantu barimo mu bikorwa byo gusenga,abagore bitabira amateraniro kurusha abagaboho 10 ku ijana. Abagore kandi ngo nibo bakunda gusenga ndetse bakumva ari ibyumumaro kurusha abagabo mu isi cyane cyane mu bihugu nka Peru, Chile, Korea y’epfo na Amerika aho gusenga bitoroheye uwo ari we wese..
Iyo bigeze ku bijyanye no kwitabira amateraniro ngo abagore bayitabira ku kigero cya 7 ku ijana kurusha abagabo..
Intagondwa z’abayisilamu ngo zahagurukiye kurwanya bene abo bagore nkuko umuryango wa gikristu witwa Release International wita ku itotezwa ubivuga,aho ngo muri iyi myaka iri totezwa ry’abagore b’abakristu ryazamutse cyane.
Ubu bushakashatsi buravuga ko mu bihugu bifite leta ya kislamu,abagore b’abakristu bahura n’akaga gakomeye ,karimo gutegekwa imyambarire,gufatwa ku ngufu,gushakwa n’abagabo b’abasilamu ku ngufu,kwicwa urubozo, n’irindi hohoterwa rikaze nkuko Release International ibitangaza.Ibi byibasiye ibihugu nka Syria, tCentral African Republic, na Nigeria.
Muri Nigeria, Abakobwa amagana baherutse gufatwa bugwate ndetse bategekwa kuba abasilamu ku ngufu abandi nabo bashyingirwa batyo nkuko bisobanurwa n’ubushakashatsi bwiswe Nigeria’s Political Violence Research ibi kandi ngo byakozwe na Boko Haram igamije gutegeka abo bana b’abakobwa gutegeka abo bazabyara kuba abayisilamu ku gahato.
Ibindi kandi ngo ni imisoro itegekwa abagore batari abayisilamu kwishyura ku gahato kubera kudasengera muri iyi dini nkuko bitangazwa na World Watch Monitor.
Abatotejwe ku isi abenshi ngo ni abagore nkuko bigaragazwa na Pew Research Centre.Iki kigo kimwe n’indi miryango ya gikristu yita ku itotezwa ry’abakristu barahamagarira abantu bose mu isi gukunda no kwita ku bagore ariko cyane cyane bakarenganura abazira ubukristu mu isi.Kate Ward umwe mu mpirimbanyi z’ubwisanzure mu myerere aravuga ko amatorero ,amadini,ibigo bya gikristu bakwiye gukorera hamwe bakarwanya aka kaga gakomeye kugarije abakristu cyane cyane abagore bazira ukwemera kwabo bahisemo kandi kudashyira imiryango yo mu isi mu kaga nyamara abirirwa bateza umutekano mu isi bakidegembya isi ibarebera. Release International, Open Doors, Christian Solidarity Worldwide, the International Institute for Religious Freedom, and the Religious Liberty Partnership,ni bamwe mu bafashe iya mbere muri iyi nkundura.
Nicodeme Nzahoyankuye/agakiza.org
Uyu mugoroba wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 17 Mata 2016 ukaba warabaye mu rwego rwo guhumuriza abafite ibikomere basigiwe na Jenoside.
Uyu mugoroba watekerejwe nyuma y’amahugurwa y’isanamitima n’ubwiyunge yahawe abahanzi n’abanyabugeni batandukanye babarizwa hirya no hino mu mujyi wa Kigali, bakaba barayahabwaga na Mercy Ministries International. Muri aya mahugurwa bahugurwaga uburyo ubuhanzi bwabo bukwiye kuba umuyoboro wo gukiza no komora abafite ibikomere.
Aba bahanzi n’abaramyi ndetse n’abanyabugeni banyuranye, bahise bafata umwanzuro wo gutegura uwo mugoroba nyuma yo gukorwaho n’amasomo y’isanamitima bahawe na Mercy Ministries.Uyu mugoroba wari wabereye kuri Solace ministries ukaba warahuje abantu batandukanye baje gufata umwanya wo kwibuka ndetse no gufasha abafite ibikomere kubisohokamo.
Uyu mugoroba wiswe ‘’Comfort my people’’ bishaka kuvuga ngo muhumurize abantu banjye tugenekereje mu Kinyarwanda wahuje kandi amatsinda n’abahanzi batandukanye barimo New Melody choir, korali Amahoro yo muri ADEPR REMERA, Tehillah Dawn Ministries, Shekina Drama Team, Luc Buntu ndetse na Israel Mbonyi.
Abitabiriye uyu mugoroba bakozwe ku mutima n’ubuhamya bwahatangiwe ndetse benshi bibatera gusuka amarira bitewe no gutega amatwi ibikomere by’abatangabuhamya.Iki gikorwa cyaranzwe kandi n’imbyino z’amatsinda atandukanye ndetse n’imikino byose bigamije guha ihumure abafite ibikomere bya Jenoside.
Ubuyobozi bwa Mercy Ministries International buvuga ko bwashimye cyane iki gikorwa cy’aba baririmbyi ndetse bavuga ko batunguwe cyane no kubona ukwibwiriza no kwiha intego kw’aba bahanzi.
Naho Bwana Omer, ukuriye ishami ry’isanamitima n’ubwiyunge mu muryango Mercy Ministries yavuze ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza mu muryango akorera ndetse bakaba bafite gahunda yo guhugura n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’iyobokamana ku ngingo yo kurwanya jenoside nk’inshingano y’umukristu.
Mercy Ministries International ni umuryango wa gikristu udaharanira inyungu ugamije gufasha abantu binyuze mu isanamitima n’ubwiyunge.
Nicodem/agakiza.org
Mu izina ry’itorero rya Pantekoti ryo mu Rwanda ADEPR n’abashumba by’umwihariko, Umuvugizi waryo Rev Past Sibomana Jean yasabye imbabazi kuba bagenzi be bataritwaye neza bakijandika muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muw’1994.
Ibi Rev Past Sibomana yabitangarije mu muhango wo kwibuka wateguwe na Paruwasi ya ADEPR-Nyarugenge,mu mujyi wa Kigali, wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Mata 2016, umuhango wabimburiwe n’ijoro ryo kwibuka ryabaye ku wa gatanu ubanziriza uyu muhango.
Nk’uko byari byateguwe n’ubuyobozi bwa Paruwasi ya ADEPR-Nyarugenge, mu gitondo cyo ku wa gatandatu nibwo barangajwe imbere n’ubuyobozi bukuru bw’iri torero, abayobozi mu nzego za Leta bifatanyije n’abakristo babo bakerekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi zihashyiguye.
Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, hashyinguwe imibiri y’abatutsi bazize Jenoside 101 babarizwaga muri Paruwasi ya Nyarugenge.
Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu barokotse bavuze ko batatekerezaga ko hari umuntu watinyuka kwinjira mu nzu y’Imana ngo yice abahahungiye, ariko ko atari ko byagenze.
Umushumba wa Paruwasi ya Nyarugenge yateguye iki gikorwa Rev Pastor Sylvestre yavuze ko iki gikorwa kibaye ku ncuro ya kabiri kizakomeza gukorwa ku buryo buhoraho kuko kigamije guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyarugenge nawe witabiriye iki gikorwa yaboneyeho umwanya wo gusaba abakristo ba ADEPR ndetse n’abanyarwanda muri rusange kurushaho kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside iyo ari yo yose.
Kuri ubu abanyarwanda bose turibuka ku ncuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti ’’Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.’’
Agakiza Family: Nkunda kuba mu rugo rumeze gute? Mbyanga bimeze gute?
Mu giterane cy’abubatse ingo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2016 muri Salle ya Economat St Famille, cyateguwe n’abakunzi b’ urubuga rw’ivugabutumwa www.agakiza.org abakitabiriye baganiriye byinshi mu byatuma bubaka urugo rwiza bifuza, ariko bagaruka ku bibazo bibiri aribyo Nkunda kuba mu rugo rumeze gute ? Mbyanga bimeze gute?
Mbere y’uko abubatse ingo bungurana inama kuri ibyo bibazo, Pastor Dr. Antoine RUTAYISIRE wafashe umwanya wo kwigisha, yagarutse cyane ku ijambo dusanga mu Abefeso 5:20-28 rivuga ngo “Mujye mushima Imana Data wa twese ku bw’ibintu byose, mubiyishimira mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, kandi mugandukirane ku bwo kubaha Kristo. Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko mugandukira Umwami wacu, kuko umugabo ari we mutwe w’umugore we, nk’uko Kristo ari umutwe w’Itorero ari ryo mubiri we, ni na we Mukiza waryo. Ariko nk’uko Itorero rigandukira Kristo, abe ari ko abagore bagandukira abagabo babo muri byose. Bagabo, mukunde abagore banyu nk’uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira ngo aryeze, amaze kuryogesha amazi n’ijambo rye, aryishyīre rifite ubwiza, ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikintu cyose gisa gityo, ahubwo ngo ribe iryera ridafite inenge. Uko ni ko abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo. Ukunda umugore we aba yikunda,
Aha Pastor Dr. Antoine RUTAYISIRE, asobanura ko mu gihe urugo rutubakiye kuri kristo rudashobora kubaho, ngo bamwe bakunze kwigisha bakumvisha abashakanye ko kugandukirana aribyo bakwiriye kubakiraho gusa, ariko ngo ijambo ry’Imana rivugako kubaha kristo ariryo Shingiro rya Byose, bityo asaba abari aho ku bakwiye kubakira kuri iyo ndanga gaciro.
Ku birebana n’ibibazo Nkunda kuba mu rugo rumeze gute? Mbyanga bimeze gute? Hifashishijwe amatsinda, Abagore ukwabo ndetse n’abagabo basangira ubunararibomye, nyuma abagabo muri rusange babwira abagore ibyo basanze banga n’ibyo bakunda, Rev. Past Jean Jacques Karayenga mu nyigisho ye yakurikiye ibyo biganiro, yavuze ko bikwiye ko abashakanye nibava aho, bicara bakabiganira kuri ibi byaganiriwe ho, barebe niba hari ibibazo mufite, kuko iyo bamenye ko byabaye ikibazo baba bateye intambwe nziza yo kubicyemura.
Akaba yaragarutse ku ijambo ry’Imana dusanga muri Luka 6:46-49 rivuga ngo “Umuntu wese uza aho ndi, akumva amagambo yanjye akayakomeza, ndabereka uko asa n’umuntu wubaka inzu, agacukura hasi cyane akageza urufatiro ku rutare. Nuko umugezi wuzuye uhururira kuri iyo nzu ariko ntiwabasha kuyinyeganyeza, kuko yubatswe ku rutare. Naho rero uwumva ntabikore, asa n’umuntu wubatse inzu ku butaka adacukuye urufatiro. Nuko umugezi uyihururiraho ako kanya iragwa, kandi kurimbuka kwayo kwabaye kubi.” Agendeye kuri iri Jambo avuga ko Umuntu wese mu rugo rwe usimbuye Christo aba yubakiye ku musenyi, urugo rwe ruba rugenda rugana mu byago (Risks), kuko Urugo rubaho nyuma yo guhuza abantu batandukanye, kuba umwe rero ntibipfa kwizana , bisaba ko Yesu aba hagati yanyu akaba umuhuza.
Mu kwanzura, Rev Past Jacques yavuze ko ibyo bagaragaje kuri bya bibazo bibiri byose bikubiye mu mirongo itatu abashakanye bakwiye kugenzura ko yitabwaho ariyo Guhana agaciro (Respect), itumanaho (Communication) n’imibonano mpuzabitsina ibi uko ari bitatu bikaba ngo bikubiyemo byinshi mugihe bititaweho bishobora gutuma hubakwa urugo rutifujwe.
Iki giterane kikaba cyarasojwe biyemeje kuzategura ikindi giterane mu gihe kitarambiranye. Ernest RUTAGUNGIRA/agakiza.org
Nyuma yo gusobanukirwa urukundo rwa Kristo,ndetse bakumva ukuri k’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo,bemeye kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo.Mu magambo yabo baragize bati “ Muri Islam tubayeho mu bwoba, nyamara Kristo ni Imana y’Urukundo.
Ikinyamakuru The Guardian cyagaragaje ko mu mezi ashize umubare w’impunzi z’abayislamu ziri ku mugabane w’Ubulayi zirimo guhindukirira Kristo bitewe n’uko amatorero yo kuri uwo mugabane yakwirakwije ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo na gahunda yo kubatiza mu duce dutandukanye two kuri uwo mugabane.
SHIMA,impunzi ikomoka mu gihugu cya Irani yabwiye ikinyamakuru Told Stern magazine ati“Mu buzima bwanjye bwose nashakishije amahoro n’ibyishimo,ariko ntabyo nigeze mbona mu idini ya Islam,kuba umukristo ni ibyishimo kuri njye”
Indi mpunzi ikomoka mu gihugu cya Iran, SOLMAZ yabwiye ikinyamakuru German daily ati “ Muri Islam ,tubaho buri gihe mu bwoba,ubwoba bw’Imana,ubwoba bw’ibyaha n’ubwoba bw’ibihano, nyamara Kristo ni Imana y’Urukundo.”
Itorero ryitwa “Berlin’s Trinity church” ryavuze ko Abakristo babo bavuye ku mubare wa 150 bakaba bageze ku 700.Muri Hamburg,impunzi z’Abayislamu zisaga 80 zikomoka muri Iran na Afghanistan bavuye mu idini ya Islam bemera kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo ndetse baranabatizwa.
Bamwe mu ba Islam bahindukiriye Kristo batangaje ko impamvu nyamukuru itumye bahinduka bakemera kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo ngo ni ukwizera gukomeye babonye mu matorero ya Gikristo,ngo mu gihe muri Islam bahabuze ubwisanzure n’ukwizera ,bongeyeho ko usanga mu gihe cy’intambara Abakristo aribo basabira ubufasha impunzi ndetse bakabitaho.
Deo JYAMUBANDI.
Abantu barenga ibihumbi bitanu (5, 000) bihurije hamwe ku munsi bahariye gusengera igihugu cyabo cya Esipanye bavuga ubutumwa bwiza bwa Kristo iki gikorwa kikaba cyarakorewe mu mijyi 15 igize iki gihugu.
Nk’uko tubikesha urubuga Evangeliques.info, iki ni igikorwa cyahuje umubare munini w’abantu, kikaba cyabimburiwe n’urugendo rwatangiye saa moya z’umugoroba (19h) hafi na gare abagenzi bategeramo imodoka berekeza mu mujyi rwa gati. Abakoze uru rugendo bari bafite ibyapa byinshi biriho ubutumwa bugira buti : « Esipanye, ni wowe dusengera!. »
Mu gitondo, isengesho ryitabiriwe n’ababarirwa muri 70 b’abavugabutumwa bari bahuriye muri Hotel iherereye mu murwa mukuru , i Madrid. Usibye aba hari n’abahagarariye amashyaka akomeye ya politiki ndetse n’abayobozi muri Guverinoma bari batumiwe.
Umunsi wo gusengera igihugu cya Esipanye washyizweho guhera mu mwaka wa 2007, hagamijwe kuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo.
Kwizera Janvier
Ni ku ncuro ya 22 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Ni muri urwo rwego itorero rya ADEPR paroisse ya Gatare bateguye igikorwa cyo kwibuka abahoze ari Abakristo b’iyo paroisse bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Iyo paroisse iribuka Abakristo bayo 115 n’imiryango yabo 334 yasengeraga ahandi bose hamwe bakaba 449 nk’uko bigaragara ku rukuta rw’urwibutso ruri kuri iyi paroisse ya Gatare.
Abayobozi bitabiriye uyu muhango
Iki gikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka (Walk to remember), ubwo abashumba b’itorero rya ADEPR, Abakristo n’abayobozi b’inzego za Leta berekeje ku rwibutso rwa Nunga rushyinguwemo imibiri 7564, bakomereje urwo rugendo ku rwibutso rwa Gatolika rushyinguwemo imibiri 6711 nk’uko byagarutsweho n’uhagarariye Umuryango Ibuka mu murenge wa Gahanga Madamu MUKABARUTA Helene ubwo yavugaga amateka yaranze uyu murenge mu gihe cya Jenoside.
Urutonde rw’abazize Jenoside mu w’1994 muri iyi paroisse
Madamu Helene yavuze ko Jenoside yakozwe muri uyu murenge wa Gahanga ari indengakamere, kuko haguye Abatutsi benshi bari bahungiye muri za Kiliziya bibwira ko ari inzu y’Imana nyamara bakahashirira kandi abenshi bakicwa n’Abakristo bagenzi babo basenganaga. Yakomeje ashimira itorero rya ADEPR ryateguye icyo gikorwa anabashimira uruhare bagira mu gufasha imfubyi n’incike za Jenoside babubakira, babaha ibyo kurya, amatungo n’ibindi bitandukanye.
Uwatanze ubuhamya Bwana Karegeya yavuze ko akurikije abantu baguye muri uyu murenge, ngo uyu murenge wakagombye kujya mu mateka. Yakomeje avuga ko hari na bashiki be bari Abakristo b’iyi paroisse baguye muri uyu murenge wa Gahanga, akaba anashimira itorero rya ADEPR uruhare bagira mu kubafasha kwibuka ababo.
Mu ijambo rye, Umushumba w’ururembo rw’umujyi wa Kigali Bwana Rurangirwa Emmanuel ari na we wari umushyitsi mukuru yagize ati “Jenoside ikirangira hari abantu bamwe batabyumvaga harimo na bagenzi bacu b’Abakristo b’amatorero atandukanye cyangwa harimo n’iryacu, bakumva yuko kujya kwibuka cyangwa kujya gushakisha iyo mibiri y’abazize na Jenoside byaba ari bibi abantu bakabyita amazina uko babyumva cyangwa nuko bashatse kubivuga…”
Rev. Emmanuel Rurangirwa
Yakomeje avuga ko iki gikorwa cyo kwibuka mu itorero rya ADEPR kizajya gikorwa muri buri paroisse ndetse hakubakwa n’urukuta rugaragaza abahoze ari Abakristo b’iyo paroisse bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, buri paroisse kandi ikubakira incike ya Jenoside mu rwego rwo kubagarurira icyizere cyo kubaho.
Iki gikorwa cyasojwe no kuremera incike za Jenoside 12 zitishoboye, bakaba bahawe amatungo magufi (ihene) 12 n’imyambaro, ndetse bakazatangira n’abandi ubwisungane mu kwivuza 120 harimo n’abo bahawe amatungo magufi n’imyambaro.
Abaremewe bahawe amatungo magufi
Umwe muri abo bafashijwe Mukarubibi Bertride yatubwiye ko ashimishijwe n’itungo n’imyambaro bamuhaye, akaba ashimira itorero rya ADEPR uruhare bagira mu kubafata mu mugongo no mu rwego rwo kwiyubaka.
Deo Jyamubandi@agaliza.org
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ihuriro ry’abakunzi b’urubuga rwa gikristo www.agakiza.org bahurira mu kitwa Agakiza Family basoje icyo bise ‘’Ukwezi kw’impuhwe’’, aho bari bamaze igihe kingana n’ukwezi bakora ibikorwa by’urukundo, banegeranya imbaraga mu rwego rwo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 batishoboye.
Iyi gahunda ikaba yarasojwe n’igiterane cyagutse cyabaye kuri iki cyumweru tariki 26/06/2016, kikaba cyarabereye ku kicaro cy’itorero rya ADEPR-Gatare, giherereye mu murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro ahanatoranijwe abababaye kurusha abandi ari nabo bashyikirijwe ubwo bufasha.
Hatanzwe ihene 10 mu rwego rwo koroza abatifashishe
Umuyobozi w’iri huriro akaba ari nawe washinze urubuga rw’ivugabutumwa Pasteri Desire Habyarimana ashimira abakunzi b’Agakiza.org yavuze ko iki ari igikorwa gishimishije mu maso y’Imana n’abantu, ashimangira ko umuntu yari akwiye gutekereza kuri mugenzi we no kwibuka gufasha ubabaye. Yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ko Imana yabarokoye ikibafiteho umugambi mwiza.
Pasteri Desire Habyarimana uyobora Agakiza.org avuga ijambo
Ibyatanzwe kugeza bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni imwe, birimo ihene 10, gutanga imyambaro ku bantu 52 ndetse no kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abantu 120.
Hatangwa Mitiweli ku bantu 120
Abakunzi b’Agakiza.org bahura byibuze incuro imwe mu mezi atatu, bakabasha kumenyana no gusangira ihishurirwa ry’uru rubuga ubusanzwe rwiyemeje kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu nta rundi rwunguko, uretse gushaka no gukiza icyazimiye.
Imyambaro, matela, n’ibindi byatanzwe n’Abakunzi b’Agakiza.org
Uretse kandi iki gikorwa abakunzi b’Agakiza.org banahuzwa n’ibindi birimo ibiterane by’ivugabutumwa mu Rwanda no hanze yarwo, amahugurwa y’abubatse ingo n’ay’urubyiruko n’ibindi nk’ibyo byose bigamije gutanga umusanzu wabo mu kubaka itorero ry’Imana muri rusange ndetse n’abantu hirya no hino.
Chorale zo muri Paruwasi ya Gatare zari zaje kwizihiza iki gikorwa