INYANDIKO ZIRAMBUYE

Rimwe na rimwe mu buzima bwacu tujya dushakira umugisha no guhirwa ahandi nyamara tubusize hafi yacu, ahanini rero bikaba biterwa no kutamenya, kudasobanukirwa cyangwa se kwitiranya ibintu, bigatuma duhora mu ruzerero kugeza aho bamwe banatagangara nyamara ngo barashaka icyabaha guhirwa.

Uku kudatuza no guhora umuntu azenguruka uzagusangana abantu batari bake ahanini mu nsengero bitewe no kubwirwa cyangwa kwibwira ko aho bari batahabonera umugisha, nyamara aho bimukiye naho ntibahamare kabiri bityo bagahora muri urwo, hakaba hari n’abo usanga birangiye bacitse mu nzu y’Imana

Ijambo ry’Imana dusoma mu gitabo cya mose cyitwa (Guteg 28:1-6) hagira hati “Nugira umwete wo kumvira uwiteka Imana yawe, n’uwo kumvira amategeko yayo yose igutegeka uyu munsi, Uwiteka Imana yawe izagusumbisha amahanga yose yo mu isi , kandi imigisha yose izakuzaho, ikugereho niwumvira Uwiteka Imana yawe. Uzagirira umugisha mu midugudu uzawugirara no mu mirima. Hazagira umugisha imbuto zo munda yawe n’Imyaka yo ku butaka n’imbuto z’amatungo yawe kororoka kw’inka zawe n’ukw’imikumbi yawe , Hazagira umugisha igitenga n’ikibo uvugiramo uzagira umugisha mu majya no mu maza.

Aya magambo meza ariko akomeye, ni amwe muyo umuntu wese yakagombye kwizereramo bikamutera kumva ko aho waba uri hose uramutse wubashye Imana yaguha umugisha ndetse mwinshi, ikijya gitera kwibaza ndetse n’agahinda ni uko hari igihe usanga satani aduhenda akadushuka bityo ugasanga dushaka umugisha no kugubwa neza nyamara imirimo yacu dukora ugasanga ihabanye n’iy’abanyamugisha,ahubwo ugasanga tumeze nk’abashakisha umuvumo nk’uko muri Zaburi 1:4 havuga ngo “ababi ntibamera batyo, ahubwo bahwana n’umurama utumurwa n’umuyaga. Nicyo gituma ababi bazatsindwa ku munsi w’amateka, abanyabyaha bazatsindirwa mu iteraniro ry’abakiranutsi.

Bavandimwe nshuti, Imana irahari kandi ibera hose icyarimwe, igikwiye ni kimwe ni ugushikama umuntu akayikiranukira akirinda icyaha ariko kuyigomera,agakora ibyo yishimira, agafasha abababaye,akagira urukundo, akirinda amajwi rimwe na rimwe usanga aba atanagamije kujyana umuntu ku mana cyangwa kumukomeza mu by’ubwami bw’Imana, ahubwo aba agushuka ngo wishakire umunezero ugendanye n’irari ryawe.

Ese ucyeka ko aho wiruka ugana ariho hari umugisha? wahereye hafi yawe ugakora ibyiza uhereye ku baturanyi bawe bamwe uzi erega nta bitangaza uzakorera ikantarange n’aho uri byarakunaniye ! Ima amatwi ayo majwi akwirukansa uzahirwa ntakabuza , uzabona umunezero uva ku mana bityo ndetse uzarushaho kwishimirwa n’Imana nk’uko yabyivugiye ngo mu mahanga yose ukora ibyo gukiranuka iramwemera.

Inkuru dukesha isange.com

Gusenga ubudasiba ni imwe mu ntwaro ifasha umukirisitu mu rugendo, bigatuma yongererwa imbaraga zimufasha mu guhangana n’imbaraga z’abadayimoni, bityo kandi agashobora guhagarara adatsinzwe n’uburiganya bwa satani . Uku gusenga kandi gukemura bimwe mu bibazo twaburiye ibisubizo, ariko twasenga Imana ikatwiyereka, nk’uko yabyivugiye mu ijambo ryayo (Yohana 15:7, luka18: 8- ,). Iyo rero urebye uburyo ayo masengesho ayoborwa n’umusaruro uvamo, usanga ari byiza kandi bikwiye gushyirwamo imbaraga, ariko na none hakaba hari zimwe mu nama twakongeraho kugirango iyi gahunda yo gusenga irusheho kugira umusaruro.
Nk’uko muri rusange umubare munini w’abantu bagana ibyumba by’amasengesho ari ababa bafite intimba mu mitima cyane, kurusha ababa bafite amashimwe bagiye gutura Imana, ni byiza ko abayobozi b’ibyumba by’amasengesho bakwiye kugena umwanya uhagije wo gutega amatwi ababagana, bakabumva ndetse bakanabagira inama, umwe kuri umwe mubabyifuje, kuko gusenga byonyine hatari zino nama ntibihagije cyane.

Birashoboka cyane ko aba bayobora amasengesho bashobora kuba batifitemo impano cyangwa ubushobozi bwo kuba bafasha cyangwa bakomeza umuntu ufite ibibazo binyuze mu kumutega amatwi, bibaho si igitangaza rwose ,niyo mpamvu ubuyobozi bw’urusengero bukwiye gukorana hafi cyane n’aba bayobozi bakagena uburyo nyabwo bwo gufasha aba bantu kugirango Imitima yabo itahanegekarira.
Ni byiza kandi kumenya, gutegura no kuba hafi y’abigisha mu byumba by’amasengesho kuko hari hamwe na hamwe usanga bitewe n’umwanya munini abaje gusenga bamara mu byumba by’amasengesho, abayobozi byajya bitabaza n’abatamenyereye kwigisha cyangwa badasobanukiwe ijambo ry’Imana mu rwego ryo kwanga kwicara ubusa nta mwigisha.

Ikindi kandi hamwe usanga muri bya byumba by’amasengesho abantu badakoresha intebe ahubwo bakitabaza ibirago cyangwa imikeka byo gusengeraho, ari naho havuye ya mvugo (Ministere KARAGO) usanga hakurwamo inkweto rimwe na rimwe abantu baba biriwe bambaye umunsi wose, zishobora no kuba zidafite umwuka mwiza kubera ibyunzwe byo mubirenge, hakaba rero hakwiye kwitabwa ku isuku cyane bafasha abantu kubona amazi hafi yo koga cyangwa bakanatozwa kubikora mbere yo kuza, yaba kandi n’isuku y’umubiri cyangwa iy’imywambaro (by’umwihariko amasogisi n’imyambaro y’imbere muri rusange), ni ngombwa ,ndetse hakwiye no kwita ku isuku irebana n’ubwiherero kuko bitari ibyo abo bantu bashobora no kuba bahakura izindi ndwara.

Kubajya bakora amasengesho yo kwiyiriza cyangwa kwigomwa amafunguro yabo ni byiza ko nyuma yo kuyasoza bamenya ubwoko bw’amafunguro bakwiriye gufata, dore ko hari ababa bigomwe ayo mafunguro igihe kinini bigatuma amara atabasha guhita yakira ifunguro rikomeye. Muri ayo harimo amafunguro yoroshye yabasha gufasha igifu kitari giherutse kurya, kuba cyamererwa neza, mugihe bitabaye uko , usanga bamwe bahorana indwara z’igifu, impyiko cyangwa izindi ndwara nyamara byashobokaga kobazirinda, byaba byiza rero abayobozi b’amasengesho bagiye bafasha abo bayobora mu kubigisha.

Umuyobozi w’urusengero by’umwihariko hamwe n’ushinzwe amasengesho bakwiye kumenya no kugenzura ubuhanuzi buhanurirwa mu byumba bayobora, bakagenzuza umwuka n’ubwenge niba koko ubwo buhanuzi bwakomotse ku mana, kuko hari igihe bamwe mu banyempano iyo batabaye maso Satani abavangira, bakavuga n’ibivuye ku marangamutima yabo gusa, bikaba rero bigira ingaruka mbi mu rugendo rwa bamwe mubahanuriwe kuko hari igihe bagendera ku masezerano atariho bikaba byanatanga isura mbiku rusengero.

Bayobozi b’insengero rero namwe bayobozi b’amasengesho Muhagarare neza mu muhamagaro mukore umurimo w’Imana , muteshe kandi muhugure, murwanye satani nawe azabahunga musengere abantu b’Imana bihane bareke ibyaha kandi bakire n’indwara kuko ubu ni ububasha mwebwe abemeye Yesu kiristo mwahawe kandi ntawe uzabubaka

Nk’uko twabitangarijwe n’Umuyobozi w’Umuryango w’Ivugabutumwa ry’Ububyutse DOTHAN (DOTHAN REVIVAL MINISTRIES) bwana RURANGWA Denis, buri mwaka nyuma y’iminsi ijana yo kwibuka genoside yakorewe abatutsi hagiye kuzajya habaho igikorwa cyo gushima Imana mu banyarwanda aho hazajya hatangirwa Ubutumwa bw’Amahoro –Ubumwe n’ubwiyunge. Icyo gikorwa kikaba cyariswe “YOUNG GENERATION UNITED FOR PEACE” mu magambo ahinnye YGUP. Rurangwa avugako yagize iri yerekwa nyuma yo kubona imirimo myiza Imana yakoze nyuma y’iminsi 100 genoside yabayemo, muri harimo guhagarara kwa genoside, kurangira kw’intambara yatangiye mu mwaka wa 1990, gutahuka kw’abanyarwanda bari bamaze imyaka irenze 30 mu mahanga, abanyarwanda kubona uburenganzira bungana mu gihugu.

Ariko kubera umubabaro mwinshi wabaye mu gihe cya genoside ndetse n’akarengane gashingiye ku ivangura ritandukanye ryaranze u Rwanda, byatumye abantu benshi batajya baha agaciro ibyiza byakurikiye ibihe bibi igihugu cyanyuzemo, bityo umuco wo kugaya ibintu byose, kutagira ikizere cy’ejo hazaza ukaba ariwo uhabwa intebe yewe n’abaha agaciro iyo mirimo y’Imana mu gihugu ntibabone umwanya wo kubigaragaza ku mugaragaro, ibyo rero Rurangwa abona bituruka kuri Satani uhuma abantu amaso ku buryo batabona n’ibyiza Imana yabakoreye ndetse n’ibyo iri gukora. Umuntu udashima byanze bikunze aragaya, bivugako abakiri bato (Young generation) bagomba kwibuka iyi mirimo myiza Imana yakoze ndetse n’iyo iri gukora bakagira umuco wo gushima ibyiza, gutanga ubutumwa bw’amahoro-ubumwe n’ubwiyunge.

Nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi ku ku miterere y’ikibazo cy’ihungabana mu Rwanda bw’ ikigo cya minisiteri y’ubuzima cyita ku buzima bwo mu mutwe mu Rwanda mu mwaka w’2009. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu bafite kuva ku myaka 16 kujyana hejuru, bugaragaza ko kimwe cya gatatu cyabo, bahwanye na 28,54% by‘abanyarwanda, bafite ikibazo cy’ihungabana. Ubu bushakashatsi kandi bwahishuye ko abantu bafite hagati y’imyaka 16 na 20 bafite ikibazo cy’ihungabana ari 15%, abafite hagati ya 21 na 35 bakaba 25%, mu gihe abafite hejuru y’imyaka 35 bafite ikibazo cy’ihungabana bangana na 32%. Kuri Karangwa ngo umuti waturuka mu itorero kuko ijambo ry’Imana rivuga ko abantu bitiriwe izina ryayo nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hayo, bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, Imana izabumva ikabakiriza igihugu (2Ngoma 7:14) akaba ari muri urwo rwego umuryango w’Ivugabutumwa ry’Ububyutse DOTHAN n’abandi bafatanyabikorwa wateguye gahunda ngaruka mwaka izajya iba nyuma y’iminsi ijana abanyarwanda bamara bibuka Genoside yakorewe abatutsi. YOUNG GENERATION UNITED FOR PEACE “YGUP”, ifite intumbero yo guhuriza hamwe abakiri bato bafite umutima wo kubona igihugu cyiza gitandukanye n’icyo barazwe n’ababyeyi babo, gihesha Imana n’abagituye icyubahiro. Bimwe mubikorwa bazakora harimo Kwihana no Kwatura ibyaha byakozwe mu gihugu muri genoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 n’ibindi byose byatuma Imana idaha igihugu umugisha; Gushima Imana ko genoside yahagaze, intambara yo kubohora igihugu ikarangira,impunzi zigatahuka zaba izo kuva mu 1959 kugeza 1994, Kwakira mu gihugu ku mugaragaro abanyarwanda bari barabujijwe uburenganzira bwabo bagahezwa hanze no Kwibuka ibihe bitandukanye bibi abanyarwanda bo mu nzego zitandukanye banyuzemo n’intambwe zishimishije zimaze guterwa.

RURANGWA Denis ari mu bantu bakoze igikorwa cyo kwatura no guhagarara mu cyuho asaba imbabazi mu izina ry’ubwoko ku bwa genoside yakozwe, yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye aho yagize uruhare rwo kwigisha inyigisho z’iyubakamitima-Ubumwe n’ubwiyunge abantu bo mu ngeri zitandukanye, muri CEP (Umuryango Uhuje abanyeshuri bo mu itorero rya ADEPR biga muri za Kaminuza), GBU (Groupe Biblique Universitaire), Abapastori bo mu matorero atandukanye mu gihugu, Abacitse ku icumu n’abafunguwe.

Hari ingeso zimwe na zimwe abagore bagira nyuma yo kurongorwa zigatuma abagabo babo bahorana agahinda. Kenshi iyo umugore atikosoye birangira umugabo we atakimufitiye urukundo nka mbere ndetse bikanagera ku kigero cyo kuba umuryango wacikamo kabiri mu gihe atisubiyeho ngo azireke. Izo ngeso ni izi zikurikira:

1.Kugira inshuti cyangwa abajyanama b’abagore bagenzi be babi

Zimwe mu mpamvu zituma abagore batumvikana n’abagabo babo zikomoka ku kugira inshuti mbi zibagira inama. Impuguke mu by’imyitwarire zivuga ko abagore muri bo bafite kamere ishukika vuba bityo ngo kubemeza ikintu bikoroha ku buryo bahita bakira bwangu inama mbi bavanye kuri bagenzi babo. Ibi kandi bigaragazwa n’uko usanga mu myambarire ndetse n’imideri yabo bigana bagenzi babo runaka batanazi impamvu runaka ituma bagenzi babo bambara cyangwa bitwara gutyo.

Akenshi ikigaragaza ko umugore yatangiye kugibwa mu matwi ni uko ibikorwa n’imyitwarire ye bihinduka ugasanga umushyikirano hagati ye n’umugabo uzamo agatotsi. Iyo umugore ataretse izo nshuti cyangwa abajyanama babi, nta kabuza bituma umugabo amwishisha ndetse agatangira kumuca inyuma. Ni byiza ko umugore agira ubushishozi mu gutoranya inshuti areba iz’inyangamugayo kandi zimuhesha agaciro ndetse zikanamwungura inama zatuma abana neza n’umuryango we.

2.Gukundwakaza abagize imiryango yabo gusa

Nubwo nta bushakashatsi burakorwa, ubusesenguzi n’ibiganiro n’abagabo byerekana ko abagore bishimira ko bene wabo baba mu muryango kuruta uko bashyigikira kubana na bene wabo w’abagabo babo. N’iyo babanye usanga bagirana amakimbiranecyangwa se bakabana bya mbuze uko ngira barebana ay’ingwe. Kenshi usanga abagore bakora ikosa rikomeye cyane ryo kwihugiraho no gutonesha bene wabo ku buryo hari abafata umushahara n’ibindi umuryango winjiza bakabikoresha bita ku miryango yabo batitaye ko umugabo nawe afite umuryango cyangwa se nabo ubwabo bafite imiryango bagomba gufataniriza hamwe n’abagabo kwitaho. Igitangaje gusa ni uko ibi babikora banerekana ko ngo bakunda abagabo babo!
Uku gukunda imiryango yabo kurusha iy’abagabo byerekana ko bene aba bagore nta rukundo namba baba bafitiye abagabo babo kuko ntibyumvikana ukuntu waba udaha agaciro kamwe umuryango w’umugabo wawe bityo ngo uvuge ko umukunda.

3.Kugira umwanda ndetse n’akavuyo

Nubwo bizwi ko abagore benshi baha agaciro ubwiza ndetse bagakunda isuku no gushyira ibintu ku mirongo, hari bamwe mu bagore bamara gushyingirwa nyuma yo kubyara bagahita bumva ko nta mpamvu yo gukomeza kwiyitaho no kwita ku isuku y’umuryango. Umutima wose n’urukundo bakabyerekeza ku bana gusa bakiyibagiza ko bafite n’indi nshingano yo gukunda n’abagabo babo. Abateye gutyo usanga batanashaka gukomeza kureshya abagabo babo ahubwo ibikorwa byabo byose bikaba ibyo kubarisha umutima no kubatesha agaciro. Muri uko kutiyitaho no kuremerera abagabo babo kubera umwanda no kudashyira ibintu ku murongo biha urwaho abakozi b’abakobwa mu ngo zo gutangira kwikoresha udukorwa rw’urukundo kugira ngo bareshye abagabo cyangwa se abagira barumuna babo nabo bakaba babaca inyuma. Iyo bitabaye ibyo, abagabo batangira kwishakira abandi b’igitsina gore bo kubafata neza.

Abagore bakwiye kumenya ko kuvuka k’umwana kutavanaho umushyikirano n’urukundo hagati n’umugabo. Ni ngombwa rero ko abagore bakomeza kwiyitaho yaba mu isuku y’umubiri, isuku y’imyambaro ndetse kandi bagakora ibishoboka byose mu ngo zabo hakagaragara isuku na gahunda.

4.Gufuhira umugabo bikabije

Abagabo benshi usanga binubira ukuntu abagore babo batabagirira icyizere bagahora babakeka ko bafitanye ubucuti n’abandi bagore. Ku bijyanye n’amafaranga, abagore bamwe bafuha usanga bagenzura uko abagabo bakoresha amafaranga kubera ko baba bakeka ko bayakoresha mu kwita ku miryango yabo gusa, gutereta abandi bagore, mu rusimbi cyangwa se mu kugurira agatama bagenzi babo cyane cyane ab’igitsina gore. Nubwo abagabo baba badafata kuri ka rufuro cyangwa ibindi bisindisha ntibibuza abagore babo guhora bahangayitse babakekera ubusa ari nabyo bibuza amahoro abagabo bamwe bakumva kuba mu ngo zabo ari nko buba muri gereza.

Abagore bagirwa inama zo kumenya ko nta mugabo umwe ko kandi n’umuryango atari ikirwa ngo wibane wonyine. Bityo bakwiye korohera abagabo ntibahore babashyira ku nkeke yo kubakekera ubusa kuko akari cyera n’ubundi iyo bikomeje bitya abagabo bashyira bakabikora.

5.Gutegera abagabo ku mibonano mpuzabitsina kugira bakunde bababoneho ibintu runaka bashaka

Iyo uganiye na bamwe mu bagabo usanga batebya cyane ko abagore babo babatera umugongo cyangwa se bakavuga ngo uburiri bwabo buhora bukonje. Ibi biterwa n’uko abagore benshi bakoresha imibonano mpuzabitsina nk’ingurane yo kubona ibyo bakeneye runaka ku bagabo babo. Biyibagiza ko uku kwiyima abagabo babo bituma bagira imyitwarire itari myiza yabashora mu bishuko ndetse no kumva biyanze bananze abagore babo urunuka.

Ikindi bamwe mu bagabo bubatse binubira ni aho bamwe mu bagore badaha agaciro ibikorwa by’urukundo byabo. Nk’urugero usanga bamwe mu bagore batajya bishimira gukorakorwa n’abagabo babo aho ibiganza byabo babyigizayo nk’aho byuzuye amahwa cyangwa byanduye cyangwa se abandi ugasanga bahorana umunaniro n’ibitotsi nk’urwitwazo rudashira. Uku gukanira cyane gutera abagabo agahinda no gucika intege mu mushyikirano wabo. Urukundo rw’umugabo rurahungabana ari naho abagabo bamwe bashakisha abandi bagore ku ruhando cyangwa baba inyangamugayo bagahitamo kwibera inshuti n’agacupa ndetse ntibabe bacyitaye ku kwita ku muryango.

6. Guhoza umugabo ku nkeke y’inshyuro no kwibunza bitarangira

Nk’uko urubuga www.hapylifebooks.com rubivuga, kwibunza kw’abagore kubangamira abagabo cyane. Aho iyi ngeso yo guhoza umugabo ku nkeke y’inshyuro no kwibunza yadutse usanga umugabo agishaka kuba mu rugo. Abasabitswe n’iki kibazo usanga barihebye ku buryo bibagiraho ingaruka z’imikorere y’ubwonko ndetse n’umusaruro wabo ku muryango n’igihugu ugahungabana. Nubwo benshi mu bagore bitwaza ko babikorera gushyira ku murongo abagabo babo nk’ikimenyetso cy’urukundo nyamara iyo bikomeje bivamo urwango cyangwa bigatuma habaho gutandukana iyo umugabo atagize ibibazo byo mu mutwe.

Inkuru dukesha/UMUGANGA.com

Zakariya 4: 6-7 Aransubiza ati “Ijambo Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati ‘Si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga “Wa musozi munini we, wiyita iki? Imbere ya Zerubabeli uzaba ikibaya….

Tugendeye ku bitabo bitandukanye nk’icy’umuhanuzi Hagayi na Ezira, Zerubabeli yari mwene Sheyalutiyeli, akaba yari umwe mu bayoboye abayuda, avugwaho byinshi ariko cyane cyane avugwa kuba yaragize ishyaka rikomeye mu iyubakwa ry’inzu y’Imana yari yarasenywe na Nebukadinezali Umukaludaya umwami w’i Babuloni (Ezira 5:12), nyuma y’ingoma zitandukanye uyu murimo wo gusana urusengero uhagaritswe we na Yosuwa w’umutambyi n’abo bafatanyaga ntibacike integer, batangiye kurusana kugeza ku ngoma ya Dariyo aho iyi nzu yubatswe byemewe ikarangira.

Zerubabeli Yahawe n’Imana isezerano rikomeye, rigira riti “Si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye” Zekariya 4:6, Intege nke za Zerubabeli imbere y’Imana ntizari ikibazo, kuko Imana yashyize muri we umwuka wayo, Imana imaze kubona ishyaka afite ryo kuyikorera na bagenzi be yarabanezerewe, ikomeza ibabwira amagambo y’ibyiringiro iti : Ariko rero komera Zerubabeli we, ni ko Uwiteka avuga, kandi nawe ukomere Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru, mukomere namwe bantu mwese bo mu gihugu, kandi mukore kuko ndi kumwe namwe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nk’uko isezerano nasezeranye namwe riri mu gihe mwavaga muri Egiputa, Umwuka wanjye akaba ari muri mwe, ntimutinye.’(Hag 2:4)

Uyu munsi ibihagaritse imitima y’abana b’Imana ni byinshi ariko ndababwira ngo mukomere, gukurwaho kwabyo si kubw’imbaraga zanyu ahubwo ni kubw’imbaraga z’umwuka w’Imana uri muri mwe, kuva muvuye muri egiputa y’ibyaha hari imbaraga z’umwuka wera Imana yashyize muri mwe, izi zibasha kuvuguruza imigambi ya Satani. Nk’uko itara ryaka ritazima ryuzuye amavuta y’ibiti by’umwimerere atarakozwe n’amaboko y’abantu, niko imbaraga z’Imana ishobora byose zibasha gukorera muriwe cyangwa mu maso yanyu ibirenze ibyo mwibwira, ntizitangirwa kandi ntizihagarikwa n’ikintu icyo aricyo cyose.

Ese ubundi uri inde wo kwirata imbaraga zawe, ndetse nta n’icyo washobora atari Imana igushoboje, Imisozi iri imbere yawe nibyo koko irarumbaraye ndetse kubwawe urabona utazi iherezo, ariko humura Yesu ni muzima kandi aracyakora imirimo, erega byose bishobokera Uwizeye, “ Mbese mvuge kindi ki? Igihe cyandenga mvuze ibya Gideyoni n’ibya Baraki, n’ibya Samusoni n’ibya Yefuta, n’ibya Dawidi n’ibya Samweli, n’iby’abahanuzi -1 Abami 2.11; 1 Sam 1.1-25.1, baheshejwe no kwizera, gutsinda abami, no gukora ibyo gukiranuka no guhabwa ibyasezeranijwe, no kuziba iminwa y’intare, no kuzimya umuriro ugurumana cyane, no gukira ubugi bw’inkota no gukurwa mu ntege nke bagahabwa imbaraga nyinshi, no kuba intwari mu ntambara no kunesha ingabo z’abanyamahanga” (Abaheb11: 32-34)

Hagarara mu kwizera uhangare imisozi ikuri imbere, kubw’imbaraga z’ishobora byose irahinduka ibibaya…Zerubaberi yarwanye urwe nyamara nawe nanjye ntitworohewe, “Wa musozi munini we, wiyita iki? Ese ugira ngo ibyagereranwa n’imisozi ku buzima bwacu si byinshi ? Ariko Twishingikirije ku ijambo rwavuzwe n’ishobora byose ko izaturengera, kura amaso kubyo wari wishingikirije ho utumbire Yesu, we banze ryo kwizerwa, we cyambu kiduhuza n’Imana, urabona imbaraga z’Imana, nta kiyinanira, wicibwa integer n’uwo uriwe, icyo ukora, umuryango uvukamo cyangwa uburemere bw’ibiguhagaze imber, Si ku bw’amaboko yawe , si kubw’imbaraga zawe ahubwo ni ku bw’Umwuka Uwiteka”. Murakoze mbifurije kurengerwa n’Imana ishobora byose .Ernest RUTAGUNGIRA


Dusome Abaroma 5:12 “Kuko bimeze bityo, nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha. 15Icyakora uhereye kuri Adamu ukageza kuri Mose, urupfu rwatwaraga ndetse n’abatakoze ibyaha bihwanye n’igicumuro cya Adamu, wasuraga uwajyaga kuzaza.16Iherezo ry’ubwo buntu ntirigira isano n’iry’icyaha cy’uwo muntu umwe, kuko iherezo ry’icyo cyaha ryari iryo gucirwa ho iteka, naho iherezo ry’iyo mpano y’ubuntu yatanzwe ku bw’ibicumuro byinshi n’ugutsindishirizwa.

Pawulo yandikiye abaroma abibutsa icyo ijambo ry’Imana risobanura ku gucumura kw’umuntu, bikaba byuzuzanya n’iby dusanga mu itangiriro 2:15-17, 3:1-6. Ubundi muri Gahunda y’Imana harimo kubeshako umuntu ubuzima buhoraho adapfa, Ariko nyuma yo Gushukwa na Satani wigaragaje mu ishusho y’inzoka,Umuntu ashidikanya ku rukundo rw’Imana, Ashidikanya kwera kwayo Bibaviramo kwirukanwa muri ya ngobyi ya Eden, kuva icyo gihe ababakomokaho batangiye kugerwaho n’ingaruka z’icyaha, Gusa n’ubwo bahinyuye urukundo rw’Imana ( Imana yo ntiyabajugunye ) Ahubwo urukundo rwayo rwatumye hameneka amaraso y’itungo kugirango bahishe ubwambure bwabo, Uwiteka Imana iremera Adamu n’umugore we imyambaro y’impu, irayibambika. Byarashobokaga ko Imana ibaha amakoma cg ibibabi by’ibiti bakambara ( kuko ishobora byose) usome itangiriro 3:21 .

Iyo ukomeje gusoma Imbere mu balewi 1, 3, 4, 16 usanga amaraso y’imyamaswa noneho yaragizwe Irembo rituma bababarirwa ibyaha, aya maraso yakomezaga gushushanya Imbabazi z’Imana yagombaga gutanga inyuze mu maraso ya kristo Yesu, kuko icyo gihe n’ubwo buri wese yacumuraga, ariko Ntago ari buri wese wabaga yemerewe gusaba Imana imbabazi. Ibyaha byakomeje kwirundanya ndetse ari nako bibakururira urupfu, Abatambaga ibitambo batejejwe barahagwaga, hari abo isi yasamye iramira n’ibindi, Uko ibyaha bigwira imbabazi z’Imana zikomeza kuba nyinshi kugeza ubwo zasabye (zarenze) itanga Yesu ngo Umwizera wese ye kuzarimbuka ahubwo akurwe mu bubata cg mu bucakara- cg mu buja bw’ibyaha (Yoh 3:16.)

Impinduka amaraso ya Yesu yazanye kuri twe

Uwo munsi Yesu amaze kudupfira, Umwenda wakingirizaga ahera h’ahera watumaga bategera Imana kubw’ibyaha itabukamo kabiri (Luka 23:45), Pawulo yandikiye Abaroma 3:21 -22 avuga kuri izi mbaraga z’amaraso ya Yesu ati “Ariko noneho hariho gukiranuka kw’Imana kwahishuwe kudaheshwa n’amategeko, nubwo amategeko n’ibyahanuwe ari byo biguhamya, ni ko gukiranuka kw’Imana abizeye bose baheshwa no kwizera Yesu Kristo ari nta tandukaniro, kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana, 24ahubwo batsindishirizwa n’ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo. 25Ni we Imana yashyizeho kuba impongano y’uwizera amaraso ye, kugira ngo yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y’icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga.

Bibiliya igaragaza umurimo ukomeye Yesu yakoze kuko yatwunze n’Imana. Imbere yayo twari ikizira, Kuko Imana ari iYera, kandi twe twarahindutse icyaha kubwa kamere Ntitwari kuyihinguka imbere. Niho rero twahereye dusoma (Rom 5: 16) Iherezo ry’ubwo buntu ntirigira isano n’iry’icyaha cy’uwo muntu umwe, kuko iherezo ry’icyo cyaha ryari iryo gucirwa ho iteka, naho iherezo ry’iyo mpano y’ubuntu yatanzwe ku bw’ibicumuro byinshi n’ugutsindishirizwa, 19.Kandi nk’uko kutumvira Imana k’umuntu umwe kwateye ko abenshi baba abanyabyaha, ni ko no kutyumvira k’umwe kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi.

Aha hantu iyo benshi mubatarizera bahageze, biruhutsa umutima Bati twarabatuwe, Yesu yabirangirije i Gologota, kuri ubu ntacyo tubujijwe, ndetse nta kindi dusabwa! Nyamara Iyo ukomeje ugasoma Abaroma 6:12-13 Pawulo yakomeje asobanura Ati: Ubuntu ntibuduhesha uburenganzira bwo gukora icyaha, Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage?

Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute? Noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira. Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa, ahubwo mwitange mwihe Imana nk’abazuke, n’ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka, 15Nuko tugire dute? Mbese dukore ibyaha kuko tudatwarwa n’amategeko, ahubwo dutwarwa n’ubuntu? Ntibikabeho! 16Ntimuzi yuko uwo mwihaye kuba imbata zo kumwumvira, muri imbata z’uwo m wumvira uwo, imbata z’ibyaha bizana urupfu, cyangwa izo kumvira Imana kuzana gukiranuka?

Umurimo Yesu Yakoze watubatuye mu rupfu, Utwinjiza mu mbabazi, wadukuye mu bwoba utwinjiza mu mahoro, ariko na none kuzuka kwa Yesu ntago kwigeze kwica Satani. Satani aracyakora kandi nta kindi kimugenza uretse Kwica, Kwiba no Kwambura, bityo inkuru zikubwira ko Satani atagikora izo ni ibinyoma, ntago ari ukuri kw’ijambo ry’Imana, Inkuru zikubwira ko Kwibera cyangwa kwiturira mu byaha nta kibazo kuko Yesu Yahindutse ibyaha ku bwacu Sibyo kuko Sicyo Bibiriya ivuga. Amaraso ya Yesu yaduhuje n’Imana nk’uko twabivuze, ntago twari twemerewe kwegera Imana kubw’ibyaha byacu, ndetse benshi barahagwaga (Urugero Abana ba Aroni : Nadabu na Abibu Abalewi 10), Ariko ubu iyo uje imbere y’Imana ntabwo uhagwa ahubwo urahakirira, kuko mbere yo kubona ko wandujwe n’ibyaha ibona Yesu mu kigwi cyawe, Ikakugirira ibambe.

Ngana ku musozo ndagirango nongere mbabwire Benedata, Ntabwo ubuntu twagiriwe buduhesha uburenganzira bwo gutura mu byaha. 1Yohana 1: 6-9 Nituvuga yuko dufatanije na yo tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye tudakurikiza ukuri, ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nk’uko na yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose, nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe. Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose, Umwuka ushaka Kudukumbuza gusubira mu byaha ntago uva ku mana Oya ni uwa Satani.

Nta kindi kizadufasha kubatsinda uretse: Kumenya/ Kumva/ Kwiga ijambo ry’Imana, Kwizera Yesu, Gukizwa neza, Gusenga ubudasiba, Kwatura ibyaha byacu no Gusenga Twiyiriza ubusa. Ernest RUTAGUNGIRA