Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 13/10/2011 ku itorero rya ADEPR Gahanga habereye amahugurwa arebana n’umuryango(famille) dore ko uwo munsi wari n’umunsi mukuru nyine w’ umuryango.Iki gikorwa cyari cyateguwe n’Umuryango World Relief ku bufatanye n’amatorero akorera mu murenge wa Gahanga.Umushyitsi mukuru yari Vice- Mayor ushizwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kicukiro.
Atangira ayo mahugurwa umuyobozi wa World Relief mu karere ka Kicukiro Charlotte yatangiye ashimira abibatiriye ayo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
“Tariki ya 13 Ukwakira 2011 kuri ADEPR Gahanga hijihijwe Umunsi mukuru w’Umuryango”
13 October 2011, by Ubwanditsi -
Kurikirana ubuhamya bwa Mariyamu yamaze imyaka irenga 24 atarya atanywa!
31 July 2012, by UbwanditsiUbu buhamya mugiye gukurikirana ni ubwa nyakwigendera Mama Mariamu KINYAMARURA wari Utuye i KABERA Mu majyepho ya KONGO Aho benshi bazi ku kazina k’i MURENGE.Ubu buhamya tukaba tubukesha Umwe mu bahungu ba Mariamu wasigaye Pasteur IRIHOSE Mariko
Ijambo ry’Imana : MATAYO 19,26 na MARIKO 9,23 :" Ku Mana byose birashoboka." INTANGIRIRO Y’UBUHAMYA
Mama Domithila KINYAMARURA yavutse mu mwaka wa 1925 mu gihugu cyahoze ari ZAIRE ubu akaba ari Igihugu cya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Kongo (...) -
Ndagushaka Mana ngo uce murinjye ingeso zose mbi!
12 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNdagushaka iteka nyigisha ibyo ushaka Kandi uce murijye, ingeso zose mbi Refrain : Ku manywa na nijoro, ndagushaka iteka, ndahiriwe Mukiza twigumanire
Mfite icyifuzo nk’icy’uyu muririmbyi. Ibaze nawe umuntu wasuwe n’Imana kugeza aho yimenyaho ingeso mbi. Undi muririmbyi araririmba ngo “ Ingeso wa mubi yanyanduje nizishaka kubyuka ujye uzirimbura uzice pe, mpore nihariwe n’ibyawe gusa”
Ubusanzwe ingeso ni imyitwarire iranga umuntu, iba ifite imbaraga kuko iba yarabaye karande, ingeso ishobora (...) -
Ubuhamya bwa Angela
15 April 2013, by Simeon NgezahayoNdashaka kubanza kuvuga ko nita ku byo nemeye mu buzima bwanjye. N’ubwo nkiri muto hari ibyo ababyeyi banjye bakoraga nkabibona nabi ibindi simbyumve, imigendere yabo, ibyemezo bamfatiye n’ibyo bampitiyemo si byo byangize uko ndi.
Nkimara kuvuka ababyeyi banjye bahise bakira Kristo, bahita bahinduka Abakristo bimariye mu itorero, bakorana imbaraga, b’icyitegererezo kandi b’abavugabutumwa. Nakijijwe maze imyaka 5 mvutse, ariko sinari nakamenya ko agakiza ari ukugirana isano n’Umwami wanjye. (...) -
Abatambyi muri Yorodani bisobanura iki muri iki gihe?
4 March 2016, by Kiyange Adda-DarleneYosuwa 4: 17-18: “Yosuwa ategeka abatambyi ati: nimuzamuke muve muri Yorodani. Abatambyi bahetse isanduku y’isezerano ry’Uwiteka bavuye muri Yorodani bashinze ibirenge I musozi, amazi ya Yorodani aherako arasubirana, asandara hose arenga inkombe nk’uko yari asanzwe.”
Imana imaze guha isezerano Aburahamu ko izakura urubyaro rwe mu buretwa, Yarabikoze n’ishimwe. Hano dusomye, ni igihe bari bageze kuri Yorodani. Bagombaga kwambuka nta yindi nzira yari ihari, kandi nta bwato bwari buhari bwo (...) -
Ntitwashobora kubaho ubuzima bwubaha Imana keretse tuyemereye igahindura kamere zacu!
1 October 2015, by Innocent KubwimanaHanyuma y’ibyo Yesu amubona mu rusengero aramubwira ati “Dore ubaye muzima, ntukongere gukora icyaha utazabona ishyano riruta irya mbere.” Yohana 5:14
Yesu avuga ibi aratwereka ko icyaha kizana imibabaro mu buzima bwacu. Iyi niyo mpamvu tugomba guharanira kugira kwera mu buzima bwacu niba twiyemeje gukizwa, kuko iyo duhaye umwanya icyaha mu buzima bwacu, tuba tugiye munsi y’ububasha bwa satani kuko Bibiliya ivuga ngo ukora icyaha ni uwa satani, kuko niwe nyirabyo, mbese niwe watangije (...) -
Imana yanyigishije kuvuga indimi nyinshi ntarabyize mu ishuri
3 March 2012, by UbwanditsiNitwa Iyakabumbye Stefano nabaye ipfumbyi maze ukwezi kumwe mvutse, icyo gihe nibwo Mama yapfuye apfana na bakuru banjye batatu, nyuma gato Papa nawe yaje gupfa nyogokuru yagize icyifuzo kitari cyiza kuko atari akijijwe aravuga ati: “Uru ruhinja rw’ ukwezi kumwe ntiruzakura turuhambane na nyina ariko Imana ntiyabikunze kuko yari izi ko nzayikorera”.
Hari muka Data wacu we yaravuze ati: “Turere uru ruhinja”. Yandeze igihe gito kuko atumvikanaga na nyogokuru. Iyo yazaga kwa Nyogokuru (...) -
Indwara z’amaso yo mu mwuka
3 June 2013, by Felicite NzohabonayoIbyahishuwe 3 : 18 « Kandi ungureho umuti wo gusiga ku maso yawe kugira ngo uhumuke. »
Amaso y’abantu ararwara, kandi uburwayi buratandukanye. Hari iyo bita « miopie, hypermétropie, daltonisme », ubuhumyi, n’izindi. Izo ndwara zose ziravurwa. No mu buryo bw’umwuka, izo ndwara zibaho, umukristo akaba atabasha kubona neza ibintu , cyangwa se akabyitiranya, cyangwa se ntabibone na gato.
Reka turebere hamwe indwara ya “miopi” yo mu mwuka Mu rurimi rw’ikigiriki ijambo miopi “ muôpia” risobanura (...) -
Yesu yankijije kunywa ibiyobyabwenge.
7 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAmazina yanjye bwite ni Cedric KANANA ,nkora umurim o w’ibarura n’icungamari mu itorero ry’abangirikani diocese ya Rubavu. nakijijwe mu mwaka wa 2004 nibwo nakiye Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwanjye.
Byari bikomeye cyane ari nayo mpamvu nifuza kubibabwira: Njye navukiye mu muryango w’aba islamu ntabwo nigeze menya Yesu cyangwa se ngo mukunde mu busore bwanjye natunzwe n’ibiyobyabwenge kuva ku myaka 8 ibyo nabitewe n’uko data yantaye nkiri muto ubwo yashakaga undi mugore mbaho mu buzima bubi (...) -
Guca bugufi urufunguzo rw’umugisha wawe no kugirirwa neza n’Imana
7 March 2016, by Ernest RutagungiraNamwe basore,mugandukire abakuru ,Mukenyere kwicisha bugufi , kugirango mukorerane, kuko Imana irwanya abibone ,naho abicisha bugufi ibahera ubuntu. Nuko twicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugirango ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye .Muyikoreze amaganya yanyu kuko yita kuri mwe, ( 1 Petero 5:5-7).
Bene data abaakomeye n’aboroheje ,dufite amahirwe adasanzwe, y’uko Imana yatumye tuyimenya, tukanamenya Yesu Kiristo umwana wayo, ari nawe watumwe nayo, kuko binyuze muri we, (...)
0 | ... | 970 | 980 | 990 | 1000 | 1010 | 1020 | 1030 | 1040 | 1050 | ... | 1230