Turashimira abantu bose bagize uruhare kugira ngo website agakiza.org ngo ijye ahagaragara. Kandi mwese murararitswe gushyigikira uyu murimo kugira ngo ugere kuntego yo guhindurira abantu bnshi kugakiza Imana ntikiranirwa ngo yibagire imirimo myizaAbaheburayo 6:10 kandi icyo umuntu abiba nicyo azasarura.
Mwene data Yesu ashimwe! Amahoro y’ Imana abane nawe! Ikaze kuri uru rubuga rw’ ivugabutumwa. Nkwifurije ko uru rubuga warubonaho ibyagufasha mu bibazo ufite, kandi ukahakura ubwenge bwo kubaha Imana, ugahishurirwa umurimo wa Kristo ku musaraba n’umugambi w’Imana ku buzima bwawe. Turagushimira inkunga yawe mu kuduha inama, mu kudusengera, no mu gutanga ubutunzi bwawe kugira ngo ubutumwa bwiza bugere ku bantu benshi.T ukwifurije umugisha, amahoro, n’ ubuntu bw’ Imana bibane nawe,
Gushyigikira umurimo w’Imana
Kandi babwiriza bate batatumwe?..... Abaroma 10:15
Ninde wigeze kuba umusirikare akitunga? … 1 Abakorinto 9:7
Gushyigikira ivugabutumwa n’abatwara ubutumwa bwiza ni ngobwa. Amafaranga yawe n’ ubutunzi bwawe nkuko Imana yakuyobora gukora mukwagura ubwami bw’ Imana.
1.Gufasha abajyana ijambo ry’ Imana:
Si bose bashobora kujyana ijambo ry’ Imana aho rikenewe bakaryigisha, kandi si bose bafite uwo muhamagaro wo kwigisha no guhagarara imbere y’ abantu. Ariko iyo utanze amafaranga yawe cyangwa ubutunzi bwawe ukishyurira ugiye kuvuga ijambo ry’ Imana uba ubaye “ partner” kandi uba ufatanije n’ abakozi b’ Imana hamwe n’ Umwuka wera kujyana ubutumwa, imigisha iboneka mumurimo w’ Imana ikakugeraho nawe!
2. Hari inzira imwe y’ Imana yo kuguha imigisha mumwuka no mumubiri.
Yesu yaravuze muri Mariko 10:29-30 Ndababwira ukuri yuko ntawasize inzu cyangwa bene se cyangwa bashiki be cyangwa nyina….atazabihabwa ibiruta incuro ijana muri iki gihe cya none no mugihe kizaza…Nyuma akazahabwa ubugingo buhoraho.
3. Hari inzira yo gufasha abakozi b’ Imana ngo bataremererwa n’ umutwaro w’ igikorwa cy’Imana bonyine hamwe n’ ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Niyo mpamvu intumwa Paulo abaza ngo ninde wigeze kuba umusirikare akitunga?1 Abakorinto 9:7 Hari ababwiriza butumwa benshi batarashobora gukora umurimo w’Imana kubera ubushozi buke bwo kujyana ubutumwa bwiza kandi wareba n’ imibereho yabo ya buri munsi ugasanga itari myiza, kuko Imana itarabakingurira imiryango y’ amafaranga yabo yo gukora umurimo w’ Imana. Niyo mpamvu rero Imana ihagurutsa abantu bo kubafasha umurimo w’ Imana.
Yesu kristo ubwe yarafashijwe:
Nibyo Yesu Kristo yarafashijwe mu murimo w’ Imana yakoraga no mubuzima bwe bwa buri munsi ari hano kw’ isi.
Mubuzima bwe bwa buri munsi:
Imana yamuhagurukirije ababyeyi bo kumufasha mw’ ivugabutumwa kandi bakoresheje amafaranga yabo n’ ubutunzi bwabo. Luka 8 :1-3
Aho kubwiririza:
Petero rimwe yamuhaye ubwato bwe ngo abwifashishe mukubwiriza abantu, undi muntu yamuhaye inzu Luka 5 :17-26 hari undi munsi abakuru b’ idini bamuhaye isinagogi Luka 4 :16-30
Yesu bamusabye umusoro :
Yesu bamusabye umusoro yahise atuma Petero kuroba ifi kugira ngo baronke shekeli Matayo 17 :24-27 mur’ iyi minsi isamaki wayigereranya n’ abantu bakirizwa mubiterane bitandukanye kuko Yesu yavuze ngo nzabagira abarobyi b’ abantu. Kubw’ iyo mpamvu hakwiye shekeli kugira amafi menshi arobwe.
Yesu yakeneye uko afata urugendo :
Yesu yakeneye uko yagenda kugira ngo yinjire muri Yerusalemu, yatumye abigishwa be kuzana indogobe. Nyiri ndogobe arayitanga mugutera inkunga Yesu kubw’ urugendo yarafite rwo kujya I Yerusalemu Luka 19:28-36
Yesu yashatse aho akorera igaburo ryera:
Pasika iri hafi gushyika yashatse ahantu hatuje ho gutegurira igaburo ryera no kuganirira n’ abigishwa be ibyo umurimo. Hari uwitanze inzu ye kugira ngo uwo murimo ubashe gukorwa Luka 22:7-39
Paulo nawe yarafashijwe:
Paulo nawe yarafashijwe nabamwe mubo bari bafatanyije umurimo Ibyakozwe n’ intumwa 18:1-3 kandi Imana yamuhagurukirije abantu benshi bo kumufasha umurimo w’ Imana hamwe n’ ubuzima bwe bwa buri munsi.
Yandikiye Abafiripi ati kuva mvuye I makedoniya ntarindi torero ryamfashije mubyo gutanga no kwakira Atari mwebwe mwenyine…Abafiripi 4:15-18
Murubwo bwitange Paulo yabashije gukora umurimo w’ Imana kandi nabitanze bagira umugisha. Abafiripi 4:19
Natwe dukeneye ubwitange bwanyu:
Niba Yesu yarafashijwe, na Paulo agafashwa natwe nuko dukeneye inkunga kugira tubashe kuzuza ubushake bw’ Imana n’ umuhamagaro w’ Imana.
Imana ivugane n’ umutima wawe muri aya magambo Imana igushyiremo umutwaro wo gushyigikira umurimo w’ Imana.Kandi Imana iguhe umugisha n’ ubushobozi kugira icyo wifuza gukora mugutera inkunga ukigereho.
Umurimo wo kujyana ubutumwa s’ igikorwa cy’ umuntu umwe ariko dufatanije tuzakora mumbaraga, kandi vuba, kandi umurimo waguke.
Turashima Imana kubw’abantu bitanze kugira igikorwa cy’ Imana gikorwe batubereye umugisha mw’ ivugabutumwa no mubuzima bwacu bwa buri munsi.
Ubu rero igikorwa cy’ Imana cyaragutse cyane kandi kirakomeza kwaguka vuba vuba cyane. Kandi iyo bigenze bityo n’ uburyo bwo kugikora buriyongera ariko Imana ishimwe ko Yesu yishyuye byose kumusalaba kugira ngo umurimo we ukorwe. Kandi yashyize mubantu umutwaro wo gushyigikira umurimo we.
Nziko ufite amatsiko yo kubona igikorwa cy’ Imana gikorwa kandi ubutumwa bwiza bukagera kubantu benshi uhereye mu Rwanda no mumahanga yose. Nakubwira ko Imana yadusigiye kubwiriza ubutumwa bwiza gusa dukeneye inkunga yawe kugira umurimo wihute kandi waguke bityo nitugera kwa Yesu azatugororera.
Ushobora kwitanga buri kwezi.
Ushobora kwitanga uko uzabashishwa n’ Imana.
Twakwandikiye uko uzatugezaho ubwitange bwawe.
Igihe cyose tuzakugezaho uko umurimo w’ Imana uri gukorwa hamwe n’ ibitangaza Imana iri gukora mumurimo w’ Imana.wasoma ahanditse ubuhamya murakoze.
BANK ACCOUNT NUMBER
1. COGEBANQUE
ACCOUNT NUMBER: 130-2040-455
2. BANQUE POPULAIRE
ACCOUNT NUMBER: 404220968311
Ivugabutumwa:
Dukora Ibiterane Kuvuga ubutumwa kuri internet Dukora ivugabutumwa ku ma Radio Ivugabutumwa mu bindi bihugu Ibiterane mu bigo by’amashuli nibya Gisirikare Inyigisho mu bitaro Inyigisho mu bigo bya Leta Inyigisho mu magereza.
Amahugurwa:
Dukora amahugurwa y’ urubyiruko Dukora amahugurwa y’ abacuruzi Dukora amahugurwa y’ abayobozi b’ abandi Dukora amahugurwa y’abubatse ingo Dukora amahugurwa y’ abakozi b’ Imana batandukanye,abaririmbyi, abanyempano zitandukanye, abanyamasengesho.
Gutanga inama z’isanamitima:
Dutanga inama kubantu bahuye n’ibikomere byaba ibya Genocide cyangwa ibindi bibazo bitandukanye, bigakomeretsa imitima yabo: Tubagira inama ko Yesu akiza ibikomere, tukabasengera.
Tugira inama abashaka kwakira Yesu aribwo bwambere tukabafasha no kumwakira nk’Umwami n’ umukiza w’ ubugingo bwabo. Tugira inama abasubiye inyuma bari barakijijwe tukabafasha kugaruka munzira batakaje.
Dusengera abantu:
Dusengera ibyifuzo bitandukanye by’ abana b’ Imana ( ku buntu) kuko tuzi ko Yesu ari igisubizo cyacu.
Dusengera abarwaye indwara zitandukanye ku buntu kandi Imana igenda ikora ibitangaza abantu bagakira indwara.
Dusengera abantu kugira ngo binjire mu mugambi w’ Imana ku buzima bwabo. Ababoshwe n’ abadayimoni bakabohoka.
Amamaza hano ibikorwa byawe birusheho kwaguka.
Twandikire: hadesire@yahoo.fr
Hamagara: +250788422984, +250728422984
Turi bande ?
www.agakiza.org ni urubuga rwashizwe muri 2011 birutse ku gitekerezo cyagizwe na Pasteur Désiré Habyarimana icyo gikorwa gishyigikirwa n’ abakunzi b’ inyigisho za Bibiliya. Nyuma yo kubona ko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere kandi ko abantu benshi bakora akazi bitaborehera guterana mu nsengero zabo hagati mu cyumweru twifuje ko twabafashiriza aho bari twifashishije urubuga rwa internet www.agakiza.org.
Ibyo bituma ubutumwa bwiza bugera ku bantu benshi bashoboka kandi mu buryo bwihuse kuko Yesu yavuze ngo: “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’ umwana n’ Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’ isi” Matayo 28:19-20.
mushobora kutwandikira
Urubuga rw’ ivugabutumwa agakiza.org ruhaye ikaze inshuti zarwo mu nama nyunguranabitekerezo izaba kuri iki cyumweru taliki ya 06.11.11 ikazabera kuri Restaurant Umurinzi imbere y’ inkuru nziza isamunani. Ku bindi bisobanuro mwatwandikira kuri: hadesire@yahoo.fr cyangwa mugahamagara kuri 0788422984
Murakoze gusura uru rubuga rw’ ivugabutumwa. Twizera ko hari ibyagufashije none niba hari icyifuzo ufite wifuza ko twafatanya gusengera watwandikira kuri email: hadesire@yahoo.fr cyangwa ugahamagara kuri telephone 0788422984 cyangwa 0728422984.
Twakugira inama tunakwizeza ko icyifuzo cyawe kizaba ibanga kugeza igihe wowe ubwawe uzitangira ubuhamya bw’ ibyo Imana yagukoreye.
Telephone:
+250-788422984
+250-728422984
+250-788440690
Email:
hadesire@yahoo.frThis e-mail address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it
Umurenge : Niboye
Akarere : Kicukiro
Umujyi wa : Kigali
Igihugu : Rwanda
C/O ADEPR (Association des Eglise Pentecôte au Rwanda)
Eglise Kicukiro.