Abantu benshi mu bakurikirana ibirebana n’aho isi igeze hakurikijwe ibyahanuwe uko bivugwa muri Bibiliya cyane cyane mu gitabo cy’Umuhanuzi Daniel ,mu butumwa bwiza bwanditswe na Matayo ndetse no mu Byahishuwe bemeza ko isi igeze mu bihe byanyuma.
Uretse rero ibimaze igihe bivugwa (indwara zidasanzwe,intambara mu bihugu byinshi,inzara ,ubukene n’ibyorezo,kwimura Imana kwigaragaza mu bikorwa bya benshi),ubu noneho haravugwa ibirebana na cya kimenyetso ndetse na wa mubare w’inyamaswa uvugwa mu (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ese koko Micropuce hari aho ihuriye n’ ikimenyetso cy’ inyamaswa?
30 November 2012, by Ubwanditsi -
Imana yambwiye ko izanshumbusha amashuri nacikirije none ingejeje kure […] – Ubuhamya bwa Pst Munezero Jean Damascene
22 June 2016, by Simeon NgezahayoNitwa Pasteur Munezero Jean Damascene nsengera mu itorero rya ADEPR mu rurembo rw’iburasirazuba mu itorero ry’akarere rya Gatsibo, paroisse ya Gorora, mfite umugore n’abana batanu. Dushimye Imana itwemereye kugirango tubagezeho ubuhamya bw’iby’Imana yadukoreye muri make turashaka kugira ngo abantu bamenye ko Imana igikora kubera ko hari Abakristo bihebye batakigira ibyiringiro, ariko iyo bumvise ubuhamya bw’ibyo Imana ikora bagira ibyiringiro.
Navukiye mu cyahoze cyitwa komini Murambi byari muri (...) -
Intambwe 7 zo kwirinda icyaha cy’ubusambanyi no kuguma mu murimo - Dustin Neeley
8 March 2016, by Simeon NgezahayoMu gihe cyashize, umwe mu ncuti zanjye yiyirukanye mu murimo kubera agakungu yari afitanye n’umugore umwe wo mu itorero.
Ndashaka kugerageza kwifashisha ibitekerezo 7 bikurikira, kurira ngo wowe n’umuryango wawe n’itorero muri rusange mbakize uru rungabangabo.
1. ntukavuge uti “Ntibishobora kumbaho!”
Mu gihe benshi muri twe tuzunguza imitwe twemeza ko hari ibishobora kuba mu buzima bwacu, mu mitima yacu ntitwemera ko dushobora kugwa mu bishuko cyangwa mu cyaha cy’ubusambanyi. Ariko dukwiriye (...) -
Ibintu bibiri by’ingenzi: utinde kuvuga, utinde kurakara.
8 May 2012, by Alice Rugerindinda“Nuko rero bene Data bakundwa, umuntu wese yihutire kumva, ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara kuko uburakari bw’abantu budasohoza ibyo gukiranuka kw’Imana”. Yakobo1: 19 “Umuntu wese udacumura mubyo avuga, aba ari umuntu utunganye rwose, yabasha no gutegeka umubiri wose” Yakobo 3:2b
Aya magambo iyo aba ayanjye, simba nyanditse, kuko akomeye kandi uko nyasomye aratsinda nkumva ndushijeho kwimenya nk’umunyantege nke ukeneye kugirirwa neza n’Imana. Mbega ukuntu ururimi rugoye kurutegeka! Mbega (...) -
Imirimo myiza itarimo gukiranuka ntiyaguhesha ubugingo
4 December 2013, by Ernest RutagungiraMu nzu y’inyumba ntihabamo ibintu by’izahabu n’iby’ifeza gusa, ahubwo habamo n’iby’ibiti n’iby’ibumba, kandi bimwe babikoresha iby’icyubahiro, naho ibindi bakabikoresha ibiteye isoni. Nuko rero umuntu niyiyeza akitandukanya n’ibidatunganye, azaba abaye ikintu cyo gukoreshwa iby’icyubahiro cyejejwe, kigirira nyiracyo umumaro kandi cyatunganirijwe imirimo myiza yose. (2 Timoteyo 2:20)
Kuva umuntu yaremwa kugeza ubu, binyuze mu ijambo ryayo, Imana yagiye itwereka ko gahunda imufiteho ari ndende kandi (...) -
“GUKIZWA”: ijambo rikunze gutera urujijo mu bantu
1 August 2012, by BYABEZA Levis PasteurGukizwa ni ijambo benshi basobanura mu buryo budatomoye bigatuma benshi badasobanukirwa n’uburyo bakizwamo. Benshi iyo unababajije niba bakijijjwe bashidikanya ku gisubizo baguha. Aha twakibaza niba waba ukijijwe ariko utabizi? Ese wakakira Yesu mu mutima wawe ukabishidikanyaho cyangwa ukabiyoberwa?
Mwene Data mbere y’uko ukomeza gusoma iyi nkuru wakagombwe kubanza kwibaza niba ukijijwe cyangwa udakijijwe. Ubaye ukijijwe ntibyakubuza gusoma , ubaye udakijijwe cyangwa utazi neza gukizwa icyo (...) -
Ni gute wahamiriza umugabo wawe udakijijwe? - Elisabeth Boutinon
30 July 2013, by Simeon NgezahayoHari ubwo umuntu yanyandikiye akoresheje internet, ambaza iki kibazo ngo "Ni gute wakwifata imbere y’umugabo wawe udakijijwe mu gihe urimo kumuhamiriza ko wizeye Yesu?"
Natekereje ko igisubizo namuhaye gishobora gufasha rwose n’undi wese wo muri twe, bituma nifuza gusangira namwe ibyo namushubije:
Mwene Data muri Kristo Yesu,
Wagize neza gukoresha ijambo ngo “ni gute umuntu yakwifata,” kuko ijambo ry’Imana mi Isezerano Rishya rivuga ko ijambo guhamya risa n’iridakoreshwa. Nyamara n’ubwo (...) -
Iyaba wamenyaga uwo muvugana ! Alice
1 December 2015, by Alice RugerindindaPetero aramwihererana atangira kumuhana ati: Biragatsindwa Mwami, ibyo ntibizakubaho na hato.”Arahindukira abwira Petero ati: “ Subira inyuma yanjye satani, umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari iby’Imana, ahubwo utekereza iby’abantu” Matayo16:22- 23
Aha ni igihe Yesu yari arimo kuvuga iby’ukuntu azababazwa , agapfa akazuka nk’uko mission ye yari iri, ariko Petero agatangira kumuhana no kumwumvisha ko rwose ibyo bintu bidakwiriye kubaho, ko Imana itakwemera ko ibyo bintu bibaho.
Ijambo (...) -
Koko kumenya Kristo n’ubutunzi butagira akagero! Alice Rugerindinda
6 January 2014, by Alice Rugerindinda“ Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo kubwa Kristo, ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo kubw’ubutunzi butagira akagero, aribwo kumenya Kristo Yesu. Kubw’uwo nahombye ibyanjye byose ndetse mbitekereza ko ari amase kugirango ndonke Kristo… Abafilipi 3: 7-8
Uyu ni Paulo wahoze witwa Sawuli. Amaze kwitegereza no kugereranya ubuzima yabanje kubamo, asanga kugira Yesu, ukamutunga muri wowe ndetse byaba na ngombwa ukarenganywa kubwe, ari ubutunzi butagira akagero. (...) -
Ibintu byagufasha kurwanya ubwoba.
16 April 2012, by Gloriose IsugiBuri muntu agira ubwoba mu buzima bwe ,muri ubwo bwoba hari ububa bukomeye yaterwa n’ibyo abonye hari n’ubwo agira ariko ntamenye ko abufite. Ubwoba ni umugambi wa Satani ku muntu kuko Imana ishaka ko umuntu agendana kwizera ,ubwoba ni igikoresho satani akoresha agira ngo yangize ubuzima n’ubugingo bw’umuntu . Joyce meyer umuvugabutumwa w’umunyamerika wabivuzeho yagize ati:” Namenye ko ari ngombwa kumenya icyo ubwoba ari cyo n’uko bugira nabi kuko iyo tutabimenye butuma tutaba abo Imana (...)
0 | ... | 930 | 940 | 950 | 960 | 970 | 980 | 990 | 1000 | 1010 | ... | 1230