Dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye , dutumbira Yesu wenyine , niwe banze ryo kwizera kwacu kandi niwe ugussohoza rwose... (Abaheburayo 12:1-2)
Kenshi hajya habaho ikigeragezo cyo kumva ucitse intege iyo ubona abandi muhura basa nk’aho bo batera imbere kukurusha ariko imyumvire nk’iyo si ngombwa na mba, kuko udapimira gutera imbere ku kwawe ku kw’undi muntu.
Ahubwo upimira gutera imbere kwawe ukurikije uburyo ki ugendera mu bushake bw’Imana ku buzima bwawe.Iyo undi muntu ari gutera imbere (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ishimire Insinzi zawe kandi umenye ko Imana igufitiye umugambi wawe wihariye...
28 March 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
AGAKIZA NIKI? Rev Sebugorore
30 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAgakiza n’impano umuntu ahabwa n’Imana ku buntu, Abefeso 2:1-9; Tito 3:5.
NI IBIHE BIMENYETSO BYEREKANA KO UMUNTU YAKIJIJWE BYUKURI?
* Guhinduka: Agakiza kagomba guhindura umuntu. Ubuhamya bw’umuntu bwa nyuma bugomba gutandukana n’ubuhamya bwe bwa kera, Abefeso 4:17 kugeza chap 5:1-5. Guhinduka bigomba gufata ku myumvire y’umuntu ku mpande zose: amarangamutima y’umuntu, umwuka, ubugingo n’umubiri. * Umuntu wakijijwe yera imbuto, Ibyak 16:33; 3:9; Lk 1:47; 8:39. * Arangwa no kwezwa: Bisobanura (...) -
Yesu arakubwiye ngo:Ntutinye kuko ndi kumwe nawe
18 April 2013, by Kiyange Adda-DarleneYesaya 41:10 : « Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’i buryo ariko gukiranuka kwanjye. »
Guhagarara ku masezerano y’Imana nibwo buryo bwiza bwo kugumana amahoro yo mu mutima. Ntuhagarike umutima cyangwa se ngo ureke ibitekerezo byawe bitwarwe n’ubwihebe, wibaza uti ejo bizagenda bite ? We kugira ikibazo cy’ejo nk’aho wagira ngo ibyo utinya ko bizaba bizaba koko nk’uko nyine uri kubitekereza. (...) -
Ubuhamya: Nakiriye Yesu ndi intagondwa y’ Umuyisilamu nari maze kwica abantu 223
15 January 2013, by UbwanditsiUmusore w’ umusirikare wumu Isiramu yahuye na Yesu uwo munsi atahana agakiza
Ubuzima bwe bwahindutse neza neza ubwo umunsi umwe, yumvaga umumisiyoneri mu muhanda, arimo kuvuga ko Yesu ashobora gukuraho umutima uducira urubanza, ubundi agahanagura amaraso yose yuzuye ku biganza by’abantu bamwe. Iryo jambo ryaragiye rimucumita mu mutima cyane, riramushenjagura, ari nabyo byaje gutuma ahita ashyira intwaro hasi.
Uyu musore akaba yaragize ati :” Ubuzima bwanjye ndetse n’ubw’abandi nta gaciro na (...) -
Ese hari icyizere ko umutima ukomeretse wakira?
24 July 2015, by Innocent KubwimanaEse birashoboka kwemeza ko umutima ukomeretse wabasha gukira? Ushobora guhura n’umuntu cyangwa ikintu kikagukomeretsa umutima. Iyo bigenze gutya hakurikiraho gutakaza ibyiringiro by’ibizakurikira. Uba wumva nabyo byanze bikunze bizaba bibi.
Akenshi iyo umutima ukomeretse bikunze no kugaragara inyuma ku maso, hari n’indwara bamwe barwara bakaba bashobora no kujya kwa muganga. Ese uyu muntu yakongera gutuza akareka kubaho mu bikomere by’ibyamubayeho?
Bene uyu muntu aba akeneye gukira kubera ko (...) -
Ntuzamere nkaYehu yakoze ibyiza n’ibibi arabikomeza!
26 April 2016, by Alice Rugerindinda“Uko niko Yehu yarimbuye baali amukura muri Isirayeli. Ariko rero Yehu ntiyaretse gukurikiza ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati, ibyo yoheje abisirayeli ngo bacumure, n’iby’ibigirwamana by’izahabu byari I Beteli n’I Dani” 2 Abami10 : 28:29
“ Bubahaga Uwiteka, kandi bagakorera imana zabo uko imigenzo y’amahanga bimuwemo yagenzaga” 2 Abami 17:33
Imana idusure. Ubundi mu magambo make, iki nicyo kibazo abantu dukunze guhura nacyo. Icyo kugira ishyaka ry’ibyiza, icyo gukora ibyiza, ariko ugasanga (...) -
Ubusambanyi nk’imwe mu ntwaro y’umwanzi ikomereye itorero
11 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUbusambanyi ni imwe mu ntwaro zikomeye zirwanya Itorero , bukaba bufite amateka maremare mu buzima bwa muntu uhereye mubihe bya kera cyane (préhistory) ; kandi usanga abanditsi benshi bagereranya iki cyorezo cy’ubusambanyi nk’indwara ya cancer y’Isi dutuye, kubera uko iminsi yagiye ihita niko ubusambanyi n’inzira zibuganishaho byagiye bifata indi ntera ndetse byinjizwa mu mico y’imiryango n’ibihugu mu buryo butandukanye. usanga kandi mu bihugu bitandukanye hagaragara mu buryo bwinshi inzira (...)
-
Ntimuzi yuko ubucuti bw’iby’isi butera kwangwa n’Imana
4 March 2013, by Alice Rugerindinda“Yemwe basambanyi, namwe basambanyikazi, ntimuzi yuko ubucuti bw’ibyisi butera kwangwa n’Imana? Nuko rero umuntu wese ushaka kuba incuti y’iby’isi, aba yihinduye umwanzi w’Imana.” Yakobo 4:4 “Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we” I Yohana 2: 15
Paulo yigeze kwirata avuga ngo kuri we, iby’isi ,abibona nk’ ibibambwe, na byo bikamubona nk’ubambwe . Bisobanuye ko atari byo bifite umwanya wa mbere mu buzima bwe, bitamutegeka, (...) -
Ingaruka z’ Icyaha Rev Karangwa Alphonse
16 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaAbaroma 6:12 - Noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira.
Abaroma 6:23 - kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.
Nkuko tubisomye icyaha ni kibi cyane, ibihembo byacyo n’Urupfu kandi urupfu rw’iteka ryose. Ibihembo biragwira uzi ikintu gituma uzahembwa kubabara iteka ryose.
ICYAHA N’IKI?
Icyaha n’ugukora ibyo Imana itubuza, cyangwa kudakora ibyo idusaba muyandi magambo nukutagendera mu nzira (...) -
Imana yanzuriye umwana yapfuye: Kelene Bayenda
14 July 2012, by UbwanditsiNitwa Kelene Bayenda navukiye mu gihugu cya Uganda Kamaranansane, ndi umubyeyi mfite umutware n’abana batanu. Nkaba narakiriye Yesu maze kubyara gatatu , navukiye mu muryango w’abapagani nza gukizwa nyuma gusa ntarakizwa najyaga ndota ibintu nkabona birabaye muribyo urugero ni uko narose umugabo tuzabana hanyuma bashaka kunshingira undi ubukwe burapfa nyuma umwe narose n’ ibimenyetso namubonyeho niko yaje ameze ni nawe mugabo wanjye.
Aho nshakiye natinze kubyara, mara imyaka itatu, nyuma (...)
0 | ... | 910 | 920 | 930 | 940 | 950 | 960 | 970 | 980 | 990 | ... | 1230