Yakobo5:16b-17 Gusenga kw’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete. Dore Eliya yari umuntu umeze nkatwe asaba cyane ko imvura itagwa, imvura imara imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa.
Eliya yari umuntu ameze nkatwe ariko ashobora guhindura ibintu !
Dukwiye gusenga ariko twizeye ko ibintu bihinduka, kuko dufite byinshi bikwiye guhinduka mu mwuka no mu buzima busanzwe.
1.Ibibazo byinshi duhura nabyo mu buzima busanzwe si umugambi w’Imana, ahubwo satani aba agira ngo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Gusenga guhindura ibintu Pastor Desire
5 April 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Urugendo muri Isirayeli (Igice cya 4) Pasteur Desire Habyarimana
2 November 2013, by Pastor Desire HabyarimanaMu bice bitatu byabanjirije iki, twabagejejeho ibirebana n’uruzinduko twagiriye mu gihugu cya Isirayeli. Ubu rero tugiye kubagezaho igice cya nyuma cy’uru ruzinduko, ariko tukabizeza ko tuzakomeza kubagezaho amateka y’iki gihugu kimwe n’amakuru y’ibihabera kuko iyo dusoma Bibiliya itubwira incuro nyinshi amateka y’iki gihugu.
Ikindi gikomeye, Isirayeli ni isaha y’Imana. Uti gute? Ibimenyetso byinshi biranga kugaruka kwa Kristo n’imperuka y’isi byinshi bigaruka kuri iki gihugu, ku buryo wize neza (...) -
Urushako rwa Gikristo
25 April 2016, by Pastor Rukundo OctaveBibiliya ntabwo ivuga ku rushako mu buryo burambuye. Ahubwo iruvuga mu bice bitandukanye kandi muri make. Ariko ingingo iduha ku rushako zirahagije kugira ngo tugire igitekerezo Imana irutangaho. Urushako rwashizweho n’Imana
Nkuko Yesu yabivuze, "mw’itangiriro",nyuma yo kurema Adamu, Imana, mu bwiza bwayo, yaje kubona ko bitari byiza ko umuntu aba wenyine. Nibwo yiyemeje kumuremera umufasha, "umukwiriye", amukuye mu rubavu rwe. Umugabo amaze kubona ko umugore basa, akanyurwa nawe, Imana (...) -
Twe guha impagarara urwaho - Rick Warren!
22 April 2013, by Simeon Ngezahayo“[Yesu] Arazibwira ati ‘Muze mwenyine ahiherereye, aho abantu bataba muruhuke ho hato. Kuko hari benshi banyuranamo bikaba ari urujya n’uruza, babura uko barya’” Mariko 6:31. Yesu yahuye n’impagarara n’ingorane, ariko ntibyigeze bimuhagarika umutima. N’ubwo abantu bamurwanyaga, bakamusaba byinshi buri kanya kandi bakamwanga, ubuzima bwe bwaranzwe n’umutuzo no kudahindagurika. Yesu yahuye n’impagarara ndetse n’ibimugora byinshi... Ibanga rye ryari irihe?
1. Kwimenya: Menya uwo uri we (Yohana (...) -
Sobanukirwa n’amateka y’Abisirayeli (Igice cya 1). Pastor Desiré Habyarimana
25 February 2014, by Pastor Desire HabyarimanaNyuma y’uruzinduko yagiriye mu gihugu cya Isirayeli, Pastor Desiré Habyarimana aratugezaho hamwe mu hantu yasuye!
Tujya muri Israel, twanyuze mugihugu cya Misiri (cyangwa Egiputa nk’uko bamwe babivuga) kugira ngo tubashe gusura bimwe mu bibanza bivugwa muri Bibiliya, ndetse nk’abigisha b’ijambo ry’ Imana dukunda kwigishaho kenshi.
Twanyuze hejuru y’umujyi wa Alexandria uri hafi y’umurwa mukuru Cairo. Uyu mujyi uzwi muri Bibiliya nk’ahantu habitse amateka ya Bibiliya n’ubwo muri iki gihe utuwe (...) -
Ariko jyeweho kwegera Imana niko kwiza kuri jye!
16 May 2016, by Alice RugerindindaBut as for me, how good it is to be near God! “ Ariko jyeweho kwegera Imana niko kwiza kuri jye, Umwami Uwiteka niwe ngize ubuhungiro” Zaburi 73:28
Ikinyuranyo cyo kwegera Imana ni Ukuyihunga. Hari abantu Bibiliya ijya itubwira bagerageje guhunga Imana ,cyangwa kuyihisha, cyangwa kuyijya kure, ariko basanga ntaho umuntu yayihungira, ntaho yayihisha. Uyu mwanditsi we nyuma yo kuzengurutsa ibitekerezo byeeee ngo asanga icyiza aruko yakwegera Imana.
Yabanje kugira igihe abona ko abantu (...) -
Dukwiye gukura mu buryo bw’ Umwuka.
2 May 2016, by Pastor Rukundo OctaveIjambo gukura risobanura kuva ku rwego rw’ibanze ukagana ku rundi rwego rwisumbuyeho twakwita ko rushitse. Ku binyabuzima byimeza hamwe n’ibikoko, gukura bikunze guhagararira ku rwego rushitse, aho bibasha kugwira.
Ijambo gukura rirasobanura kandi kwiyongera k’ubugari n’ibiro. Gukura ni ijambo risanzwe iyo tugarukiye ku bijyanye n’ibifadika, ariko rigakomera iyo hajemo ibjyanye n’ibitekerezo, ubwenge cyangwa guhitamo.
Kureka kuyoborwa na kamere ukaba umunyamwuka Kubigaragara neza, ni ngombwa (...) -
Abayoborwa n’Umwuka wera nibo bana b’Imana
28 July 2015, by Innocent Kubwimana‘’Aransubiza ati ijambo ry’Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati si ku bw’amaboko kandi si kubw’imbaraga. Ahubwo ni kubw’Umwuka wanjye. Niko Uwiteka Nyiringabo avuga. ( Zakariya4:6)
Aya magambo Imana yavuze hejuru agaragaza neza ko muby’Umwuka atari mbaraga z’umubiri zibikoresha umuntu.
Ubaye waragize nk’amahirwe umunsi umwe ukamera nka Elisa agendera mu gicucu cya Eliya, cyangwa se nka Yosuwa agendera mu gicucu cya Mose, ushobora kugera aho utekereza wa muntu nkaho ariwe kitegererezo, aha (...) -
Ibikorwa 10 abana bigira ku mibanire y’ababyeyi babo
19 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIyi nkuru yanditswe na Doug Fields akaba umuhanga mu by’itumanaho, umwanditsi w’ibitabo akaba n’umuyobozi w’ikigo kijyanye n’iby’imibanire y’imiryango n’urubyiruko muri kaminuza yitwa Azusa Pacific University; ndetse ni n’umwe mu bashinze urubuga rw’urubyiruko mu by’iyobokamana rwitwa Downloadyouthministry.com, yanditse ibitabo birenga 50.
Ese ni iki wigisha umwana wawe kijyanye n’urushako?
· Iyo nteruye kuvuga ku ishyingirwa/imibanire y’abashakanye, igihe cyose mba nibaza niba hari icyo nigishije (...) -
Intambwe 7 zo kwirinda icyaha cy’ubusambanyi no kuguma mu murimo - Dustin Neeley
8 March 2016, by Simeon NgezahayoMu gihe cyashize, umwe mu ncuti zanjye yiyirukanye mu murimo kubera agakungu yari afitanye n’umugore umwe wo mu itorero.
Ndashaka kugerageza kwifashisha ibitekerezo 7 bikurikira, kurira ngo wowe n’umuryango wawe n’itorero muri rusange mbakize uru rungabangabo.
1. ntukavuge uti “Ntibishobora kumbaho!”
Mu gihe benshi muri twe tuzunguza imitwe twemeza ko hari ibishobora kuba mu buzima bwacu, mu mitima yacu ntitwemera ko dushobora kugwa mu bishuko cyangwa mu cyaha cy’ubusambanyi. Ariko dukwiriye (...)