Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa satani” (Abefeso 6:11)
Mu rugamba rwacu rwo kwizera, Bibiliya ivuga ko ”…tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru” (Abefeso 6:12).
Iyo niyo mpamvu dusabwa kwambara intwaro zose z’Imana. Ntacyo bimaze gusenga no gutakira Imana ngo ikurinde uburiganya bwa satani; Imana yakubwiye icyo gukora: ambara (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Hora Wambaye Intwaro Imana itanga Ibihe Byose
23 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Kwanga gusambana byatumye agirira umumaro igihugu.
16 September 2015, by Ernest RutagungiraUyu nta wundi ni umusore witwa Yozefu mwene Yakobo na Rasheli bakomoka mu bwoko bw’Abiyisilayeli, akaba ariwe wanzwe n’abavandimwe be azira inzozi yarose, bakagera aho bashaka kumwica maze Imana igakinga akaboko.
Bikunze kuvugwa ngo Imana ikura ku cyavu ikicazanya n’ibikomangoma, cyangwa ngo Imana yemera ko ibibazo bikugeraho nyamara ishaka ko biba irembo ry’umugisha wawe, akenshi ntitubyumve neza, nyamara uku niko kuri. Iyo umuntu yubashye Imana nayo iramwubahisha ndetse ikamukorera (...) -
Nyuma yo gutorwa inshuro yakabiri kuri Obama,Abayobozi bagikristo barasaba abakristo kumusengera cyane
9 November 2012, by UbwanditsiNyuma yuko hatangajwe amanota y’abahataniraga umwanya wokuyobora Leta zunze ubumwe z’amerika,kumugoroba wo kuwa kabiri nibwo byatangiye kugaragara ko Obama arimo gukoza ibiganza kutsinzi, ibyo byaje kuba nyuma yuko amajwi atangajwe, Barack Obama niwe wegukanye uwo mwanya kunshuro yiwe yakabiri, akaba yarahanganye na Mitt Romney , nyuma yo gutangaza amajwi bose bagaragaje ko bishimiye ibivuye mumatora , kuri Obama we yasabye Mitt Romney kuzamufasha ndetse anamushimira uburyo yiyamamajemo na (...)
-
Yesu yashimiye abihangananye nawe! Alice Rugerindinda
22 October 2013, by Alice Rugerindinda“Nimwe mwagumanye nanjye, twihanganana mubyo nageragejwe. Nanjye mbabikiye ubwami nk’uko Data yabumbikiye.” Luka 22:28-29 Hari indi bibiriya ivuga ngo : “ Mwebwe muri abankomeyeho mu bigeragezo nagize”
Imana ishimwe. Aha Yesu yari yegereje amasaha yo kutwitangira ku musaraba, ashubije amaso inyuma, asanga hari abashoboye kwihanganana nawe, bagumana nawe no mu gihe byari bikomeye cyane! Imana ishimwe. Impamvu yababwiye gutya nuko hari igihe byakomeraga, akabona bamwe barashaka kumuvaho cyangwa (...) -
Menya ubuhamya bw’ Umuvugabutumwa Gakumba ubana n’ ubumuga bwo kutabona igice cya 2
30 August 2013, by UbwanditsiGakumba aratugezaho uko Yesu yamwiyeretse:
Nakiriye Yesu Kristo mu w’1979. Kuva umunsi nakijijwe ni bwo numvise mfite amahoro mu mutima. Nyuma y’aho natangiranye n’ikigeragezo cy’ubukene. Byageze igihe nkata ipantalo nyicamo ikabutura, ariko sinigeze nsiba gusenga kuko numvaga ijwi rimbwira ngo “Nureka kujya gusenga uzagwa.” Nakunze ijambo ry’Imana, ndibamo rinzanira ibisubizo byinshi.
Kuko nari impumyi, ntabwo nashoboraga gusoma ijambo ry’Imana. ariko naragiye ntira Bibiliya, nyitwara mu kumba (...) -
Gahanga: Abarenga 53 bakiriye Yesu.
12 February 2012, by UbwanditsiMu murenge wa Gahanga aho itorero rya ADEPR rikorera habereye igiterane cy’ amasengesho, iki giterane cyitabiriwe n’abashyitsi batandukanye umwigisha yari Pastor Desire.
Mu ijambo yagejeje kubateraniye aho yasomye muri Yakobo 5:13 hagira hati: Mbese muri mwe hariho ubabaye ? Nasenge. Hariho unezerewe? Naririmbire Imana. Aha, yakomeje avuga ko gusenga ari ugusaba kugeza ubwo icyo usaba ugihabwa; ati bishoboka ko uhura n’ ibiguca intege muri uko gusenga ariko iyo uzi icyo usaba n’uwo usaba (...) -
Icyo Bibiliya ivuga ku bantu batukana!
27 May 2013, by Alice Rugerindinda“ Uzabwira mwene se ati “ Wa gicucu we” akwiriye gushyirwa mu muriro w’I gehinomu” Matayo 5: 22b
Koko Imana izatwishyira tudafite umugayo cyangwa umunkanyari, ari nayo mpamvu yifuza ko twaba twejejwe rwose, kandi Bibiliya iravugango muzaba abera nk’uko uwabahamagaye ari Uwera.
Aya magambo yavuzwe na Yesu ariko ni ayo kwitonderwa:
“ Ariko njyeweho ndababwira yuko umuntu wese urakarira mwene se, akwiriye guhanwa n’abacamanza, uzatuka mwene se ati “ wa mupfu we” akwiriye guhanirwa mu rukiko, (...) -
Pastor Amuri Daniel yitabye Imana.
13 September 2011, by UbwanditsiKu munsi w’ejo hashize ku isaha ya sa munani ni bwo nyakwigendera Pastor HAMURI Daniel yitabye Imana azize indwara y’umutima na Diabeti. Urupfu rw’uyumukozi w’Imana ntirwatunguranye kuko yari amaze igihe kitari gito arwaye Imana yari irimo kumutegura.
Kuri uyu wa kabiri isaa tatu nibwo habaye umuhango wo kumusezera ku mugaragaro; uyu muhango wabereye ku rusengero rwa ADEPR Mbugangari kuko ariho yari ari umushumba.
Aha ,hari ubuyobozi bukuru bw’itorero ry’ADEPR bugizwe n’abashumba, abakuru (...) -
Wari uzi ko habaho ibyaha byo mu maraso. Felicite Nzohabonayo
22 September 2015, by Felicite NzohabonayoIbyaha byo mu maraso ( urwango, intonganya, ishari, uburakari, ….) Ni iki gituma ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene So, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe? ( Matayo 7:3)
Umwanditsi Roy HESSION w’igitabo LE CHEMIN DU CALVAIRE aragira ati: “agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wawe, ni ikosa uba umubonaho. Gashobora kuba ari imyifatire mibi cyangwa ikintu runaka aba yagukoreye kitagushimisha.»
Arakomeza ati : « agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wawe kaguhagurukiriza umujinya, (...) -
Umusalaba wa Yesu Kristo.
10 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAbagalatia 6:14 « Ariko jyeweho sinkirata ikindi keretse Umusaraba w’Umwami wacu YESU KRISTO wateye ko iby’isi bimbera nk’ibibambwe, nanjye nkabera iby’isi nk’ubambwe ».
Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 7:54-60 hatubwira iby’urupfu rwa Sitefano wazize kwizera Yesu Kristo no kumuhamya ; niho hambere tubona inkuru z’umusore witwa Sauli ariwe nyuma waje kwitwa Paulo. Biboneka neza ko nawe yari muri icyo gitero cyahitanye uwo mukiranutsi Sitefano ; cyane bigaragara ahanditswe ngo :« …Abagabo bamushinje (...)
0 | ... | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | ... | 1230