Rev.Pasiteur Ntavuka Osee, Umunyarwanda uba mu Bwongereza, yakoresheje igiterane cy’iminsi itatu cyitabirwa n’abantu ibihumbi, barimo n’Ambasaderi w’u Rwanda.
Iki giterane cy’ububyutse kibera ku musozi uri mu mujyi wa Plymouth buri mwaka, guhera mu mwaka wa 2009, kitabirwa n’abantu baturutse mu mijyi itandukanye yo mu Bwongereza, cyikayoborwa n’umunyarwanda Rev. Pasteur Ntavuka Osee, umuyobozi w’Itorero All Nations Ministries.
Rev. Pasteur Ntavuka, yavuze ko ari ibintu bidasazwe kubona abantu (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ntavuka wubatse urwibutso rwa Jenoside mu Bwongereza yakoresheje igiterane kidasazwe
8 June 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Nowa kuki wubaka iyo nkunge?
19 April 2013, by Alice RugerindindaIki kibazo cyabajijwe Nowa ,mu gihe Imana yari imutegetse kubaka inkuge y’ubuhungiro ku bantu bazemera kuyinjiramo.
Bibiliya itubwirako cyari igihe ibyaha byari bigwiriye cyane mu isi, kugeza aho Imana itagishoboye kubyihanganira, ngo igeza aho yicuza impamvu yaremye umwana w’umuntu.
“ Kandi Uwiteka abona ko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose. Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu mu isi, bimutera agahinda mu mutima” (...) -
Ese ujya umenya ko nawe waba umwe mu bahiriwe?
17 February 2016, by Ernest RutagungiraImwe mu mvugo ikomeye dukunze gukoresha cyane cyane iyo tubonye umuntu wabonye bimwe mu byiza twe tutarageraho cyangwa tugishakisha cyane cyane ibigendanye n’imitungo n’amafaranga , “turavuga ngo nibe nawe warahiriwe”, gusa igitangaza n’uko uwo twita ko yahiriwe nawe hari abo abona akabona ko bahiriwe kumurusha, ndetse we akabona ntacyo arageraho, nyamara mugihe twabonaga uwatugeza ku rwego ariho twaba tunyuzwe, ibi rero bituma umuntu yibaza byinshi ndetse akibaza ati ni inde uhiriwe muri iyi si (...)
-
Wari uzi ko ubwenge nibwo bwubaka urugo?
24 August 2015, by Isaro Marie AngeImigani 24: 3-4: “Ubwenge nibwo bwubaka urugo, kandi rukomezwa no kujijuka. Kumenya niko kwuzuza amazu yo muri rwo, mo ibintu byose by’igiciro cyinshi n’iby’igikundiro”
Nkuko ijambo ry’Imana ribivuga, birakwiriye ko turushaho gusobanukirwa, tugahugurana tukwongera ubumenyi, abajijwe bakaboneraho kujijuka, maze ingo zacu zigahembuka, zigakomera. Nta muntu nari numva usenga atizeye guhabwa ibyiza (matayo 7: 7-8); niyo mpamvu umu kristo wese iyo ageze igihe cyo gushaka asaba Imana ngo imutungire (...) -
"Nyuma y’imyaka 19, Yesu yankijije Canseri n’ izindi ndwara zikomeye".
25 October 2012, by Pastor Desire HabyarimanaIbi ni ibyatangajwe na Bwana TUGANIMANA Charles mu kiganiro yagiranye na Pastor Desiré HABYARIMANA Charles yamubwiye uburyo yabonye imbaraga z’Imana zikiza, zamukijije Canseri n’ izindi ndwara zikomeye yaramaranye imyaka 19.
Mu magambo ye bwite Charles aragira ati:"Nafashwe n’uburwayi mfite imyaka 16, bwatumye mpinamirana, ndwara ibisebe k’ ubugombambari birambabaza cyane. Nivuje ahashoboka hose biranga. Nivuje i Gatagara nk’imyaka 2 mbonye byanze njya mu kinyarwanda bakanzanira ingwa bacukuye (...) -
UBUTUMWA BUGENEWE ABASOMYI
2 October 2013, by Simeon NgezahayoNcuti bavandimwe dusangiye inzira ijya mu ijuru, ndabaramukije. Amahoro y’ Imana abane namwe.
Nk’uko mubizi, intego yacu ni ukugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose. N’ubu rero ntiyahindutse, turacyakomeje kwamamaza ubutumwa bwiza mu mahanga yose (Matayo 28:18-20). Uru rubuga rwashinzwe mu rwego rwo gufasha abantu kwakira Kristo no kwegerana na we, bimaze kugaragara ko harimo kuvuka imbuga za internet nyinshi zikorerwaho imirimo y’urukozasoni, kandi ko abantu benshi batakibona umwanya wo kujya mu (...) -
Mbere y’uko uzasinzira Imana ikeneye umusaruro uturuka mu mpano yaguhaye.
25 March 2016, by Ernest RutagungiraNk’uko Bibiliya ibigaragaza mu itangiriro 1:26-31,Imana yaremye umuntu ifite umugambi w’uko uwo muntu azayubaha ndetse akagira ubutware n’uruhare rwiza mu kugenga ibituye isi akabitegeka, nyamara n’ubwo abantu bagiye bayigomekaho bagakora icyaha ndetse bikagaragara ko byari kuyirakaza ikabareka, ntago uwo mugambi wayo yigeze iwuhindura, ahubwo yongeyeho irindi sezerano ry’uko uzayikorera azagororerwa bitandukanye akarusho azabana nayo ubuziraherezo.
Bamwe mu bakozi b’Imana batandukanye, (...) -
Imbaraga zidushoboza guca mu bikomeye Pastor Bimenyimana
18 April 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMugenzi uragana mu ijuru ujye utumbira Yesu… (No 189 Indirimbo zo Gushimisha Imana)
IMBARAGA ZIDUSHOBOZA GUCA MU BIKOMBE DUCAMO
Zaburi 84:5-8 5Hahirwa ababa mu nzu yawe, Babasha kugushima ubudasiba. Sela. 6Hahirwa umuntu ugufitemo imbaraga, Hahirwa abafite mu mitima inzira zijya i Siyoni. 7Iyo banyuze mu gikombe cyitwa Baka bagihindura ahantu h’amasōko, Imvura y’umuhindo icyambika imigisha. 8Bagenda bagwiza imbaraga, Umuntu wese wo muri bo aboneka mu maso y’Imana i Siyoni.
Zaburi 23:4 4Naho (...) -
Imana yankijije ibyaha, inkiza n’agakoko gatera SIDA (HIV) - Joseph Wilson
8 August 2013, by Simeon Ngezahayo"Ndasenga ngo ubu buhamya bugusubizemo imbaraga wowe wanduye agakoko gatera SIDA cyangwa ufite ubundi burwayi. Imana ibahe umugisha!"
Ndumva natangira mvuga nti “Buri wese agira ibimugerageza mu buzima bwe bwa buri munsi. Hari abanyura mu bihe bibi, ariko nzi neza ko Imana iba ituri hafi ngo idukize muri byose.”
Mu mikurire yanjye kuva mu bwana kugera mu bugimbi byarangoye, kugeza ubwo numvaga ntazabaho. Ariko nizeye Yesu ndamwiyegurira, amfasha kunyura muri icyo gihe cyari kigoye. Maze (...) -
Ukwiye kwiga gutsinda ibitekerezo bibi.
14 April 2016, by Pastor Desire Habyarimana‘’Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Niko Uwiteka avuga.’’ Yeremiya 29 :11
Nakuriye ahantu hari icyuka kibi, harangwamo abasinzi, induru, ubwoba, akarengane, hagati y’abantu bihebye. Nari narafashe umuco wo kutagira icyiza ntega ku buzima, uretse gutenguhwa. Nahoraga nibaza nti : Ni ikihe cyago kindi kigiye kungwira ?’’
Igihe Imana yampamagariraga kuyikorera, ntabwo nahise nkira ako kanya. Nyuma yo gukura nibwo naje (...)
0 | ... | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | 110 | 120 | ... | 1230