Nkuko biri mu nshingano ze kuvuga ijambo ry’ Imana , Pastor Desiré, iki cyumweru yatangiye inyigisho z’ ijambo ry’ Imana mukigo gitanga amashanyarazi, amazi, isuku n’isukura, EWSA mu gihe abakozi baba bari mukaruhuko ka saa sita kugeza saa saba . Insanganyamatsiko y’ izi nyigisho ikaba iri muri Zaburi 23 aho igira iti : “Uwiteka niwe mwungeri wanjye sinzakena”.
Pastor Desire yavuze ko abantu benshi badafite umwanya wo guterana mu nsengero zabo hagati mu mibyizi byaba byiza abo Imana yahaye (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
’’Nkuko umubiri ukenera kurya niko n’ ubugingo bukenera kwitabawaho’’.
20 September 2011, by Ubwanditsi -
Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana 1 Ngoma 4:10 (Igice cya 3)
6 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIbintu 4 Yabesi yasabye Imana 1 Ngoma 4:10 (Igice cya 3)
2. Kwagurirwa imbago:
Ubusanzwe tuva mu bwiza tujya mu bundi. Ukwiriye rero guhora waguka mu mwuka, kuko Bibiliya iravuga ngo kwizera ukongereho imirimo myiza, na yo uyongereho kwirinda, na ko ukongereho kubaha Imana, na ko ukongereho gukunda bene Data. Bibiliya ikomeza ivuga ngo “Utagira ibyo areba ibiri hafi, akibagirwa ko yejejweho ibyaha bya kera.” (2 Petero1:5-7)
Kandi n’iyo urebye ubuzima bw’abantu bagiye bubaha Imana, bagiye (...) -
Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize!
20 May 2012, by Alice RugerindindaNzi imirimo yawe, yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize! Ibyahishuwe 3: 16
Aya magambo ari muyahishuriwe Yohana ari ku kirwa cy’I patimo avuga ku itorero ry’I Lawodikiya. Iyo uyasomye ubona ikibazo cyariho ku bakristo biryo torero, kiri no kubakristo bo muri iyi minsi ya none. “Uwiyita Amen , Umugabo wo guhamya kandi ukiranuka w’Ukuri, Inkomoko y’ibyo Imana yaremye aravuga aya magambo ati “ Nzi imirimo yawe, yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari (...) -
Ntugasuzugure ibintu bito! - Aurélie Pereira
11 July 2013, by Simeon Ngezahayo«Ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no gikomeye» Luka 16:10.
Urambiwe gutegereza ko Imana ikwereka umugambi wayo kuri wowe? Mbese birakurambiye?
Namaze igihe kirekire nsaba Imana nti « Mwami, nkoresha! Menyesha umugambi wawe kuri jye, Mpa impano ziruta izindi! » Nyamara nta cyahindukaga.
Ni uko rero umunsi umwe Umwami Imana aransubiza ati «Urashakira iki ko nkuha inshingano nyinshikandi waranani we no gukoresha bike (...) -
Wari uzi agaciro k’ ijambo rivuga ngo:Mana mbabarira kuko ndi umunyabyaha!?
9 February 2016, by Alice RugerindindaReka mbibire ibanga. Iri jambo “ Mana mbabarira kuko ndi umunyabyaha “ nubwo rigaragara nk’iryoroshye mu kanwa ariko ngo umukoresha w’ikoro yararikoresheje arivanye ku mutima maze ngo ataha atsindishirijwe cyangwa se mu yandi magambo ngo yemewe n’Imana. Luka 18: 13 B
Abagabo babiri barimo umwe w’umufarisayo n’undi w’umukoresha w’ikoro ngo bagiye mu rusengero gusenga, ngo bahageze, umufarisayo atangira gusobanurira Imana uburyo akiranuka, yiyiriza kabiri mu cyumweru, atanga kimwe mu icumi cy’ibyo (...) -
Unsize amavuta k’umutwe igikombe kirasesekara
16 September 2012, by Umugiraneza EdithIyi mvugo turayizi: Agatonyanga gasendera igikombe!? Iyi mvugo ivuga ko umuntu atagishoboye kwihanganira ikibazo cyangwa ikintu runaka kije kiyongera kubyari bihari.
Birashushanya igikombe cyongerwamo amazi agasendera kugeza ubwo nta kirenzeho cyashobora kwihanganira cyangwa kwakira. Ndetse mbere yuko haza hiyongeraho ibindi abantu baba bavuga ko igikombe cyuzuye cyangwa gisendereye. Iyi mvugo y’igikombe gisendereye ijya ibera benshi urujijo cyangwa amayobera. Nyamara muri Zaburi ya (...) -
Pasteur Kazura Jules akomeje umurimo mu cyaro cya Senegal hamwe no mu magereza yaho
14 October 2013, by Pastor Kazura JulesKuri iki cyumweru kuya 06/10/2013, mu rwego rw’ivugabutumwa turi kumwe n’abamisiyoneri bakomoka mu gihugu cya Paragwa, aho ni muri Amerika y’amajyepfo, yewe sinari nziko iyo naho batangiye kohereza intumwa z’Imana guhindura abari mu mahanga yose kuba intumwa za Kirisitu kandi icyantangaje nuko nasanze ari abakobwa bagera kuri batatu, mu gihe benshi bibwira ko iyo ari imihamagaro y’abahungu cyangwa abubatse naho abakobwa bo bagomba gukizwa ahasigaye bakaba bagomba gusengera kubona abagabo (...)
-
Menya ibanga nyaryo ryatuma ugendera mu mbaraga z’Imana
16 November 2013, by Ernest RutagungiraNongeye kubona munsi y’ijuru mbona yuko aho basiganwa abanyambaraga atari bo basiga abandi, kandi mu ntambara intwari atari zo zitsinda, ndetse abanyabwenge si Bo babona ibyokurya, n’abajijutse si Bo bagira ubutunzi, n’abahanga si Bo bafite igikundiro, ahubwo ibihe n’ibigwirira umuntu biba kuri bose. Erega nta muntu uzi igihe cye, uko amafi afatwa mu rushundura n’inyoni na zo zikagwa mu mutego, uko ni ko abantu na bo bategwa mu gihe cy’amakuba, iyo baguwe gitumo. Kandi nabonye ubwenge munsi (...)
-
Idini no Kwizera – Rev. Dr. Paul Yonggi Cho
28 June 2016, by Simeon NgezahayoNi ibihe bihamya biri mu mitima y’abavutse ubwa kabiri? Ni uko Yesu yakuyeho ibyaha byacu byose ku bw’umubatizo we, n’amaraso yavuye.
Idini ni ukwizera Yesu ukurikije imyumvire yawe, ukirengagiza ijambo ry’Imana riboneye, ariko gukizwa ibyaha nta ho bihuriye no kugendera ku myumvire yawe. Kwizera ni ukwemera amagambo yose yo mu Isezerano rya Kera n’Irishya, ukazibukira imyumvire yawe bwite. Ni ukwemera ijambo ry’Imana nk’uko ryanditswe muri Bibiliya, no kwakira agakiza kabonerwa mu mazi n’Umwuka, (...) -
Ukwiye kumenya aho uhamagarirwa kuko ibiguhamagara ari byinshi. Pst Gaudin Mutagoma
8 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaAbacamanza 11:7 Yefuta abwira abakuru b’I galeyadi ati: Mbese si mwe mwanyanze mukanyirukana mu bya data? Ni iki gituma muza kunshaka ubu, kuko mubabaye?
Si igitangaza kubaho mu buzima udakenewe, kuburyo hari igihe naho waba uri mu bandi batamenya ko uhari, rimwe na rimwe aho umuntu afatwa nk’utaje bitewe n’inyungu bagushakamo! ubwo buzima buri muri iyi si ya none ndetse naho abantu bahungira bashaka kwegera Imana usanga hari ubuzima bwo gushaka inyungu gusa! Ubuzima usanga rimwe narimwe (...)
0 | ... | 70 | 80 | 90 | 100 | 110 | 120 | 130 | 140 | 150 | ... | 1230