“Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si ibibi, kugirango mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Niko Uwiteka avuga.” Yeremiya 29:11”
Aya ni amwe mu magambo yo mu rwandiko umuhanuzi Yeremiya yanditse ari I Yerusalemu, arwoherereza abasigaye bo mu bakuru bajyanywe ari imbohe, no ku bakuru no ku batambyi , no ku bahanuzi no kuri rubanda rwose, abo Nebukadinezari yakuye I Yerusalemu akabajyana I Babuloni ari imbohe.
Biratangaje kumva umuntu yaranyazwe, ariko aho ari mu bunyage, ijwi (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Wari ukwiriye kugirira Imana icyizere!
1 February 2016, by Alice Rugerindinda -
Aho Imana yagushize hari impamvu uhari!
14 June 2016, by Pastor Desire HabyarimanaHari inkuru y’umuntu numvise ngo yatumwe mu gihugu cya kure ari ngombwa ko ajyenda n’indege. Aragenda agera muri ya mahanga ya kure ajya mu manama atandukanye biga ku bintu bitandukanye,igihe kiragera asubira mu ndege agaruka ku bari bamutumye,biba ngombwa ko abaha raporo y’ibyabaye.
Yatangiye agira ati “twabaye tukigera mu ndege baba baduhaye ibiryo turarya,tugeze mu kirere indege ikimara guhaguruka baba baduhaye ibindi biryo.” Abamunazaga bati « mugezeyo se byagenze bite?” Arasubiza ati « (...) -
Muri ULK Gisenyi hasengewe abayobozi bashya ba CEP
14 May 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa Gatandatu taliki ya 12/05/2012 muri Kaminuza ya ULK ishami rya Gisenyi, hasengewe abayobozi bashya bazayobora Communautees des Etudiants Pentecotistes.
Iki giterane cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Aumonier w’ abanyeshuri mw’itorero rya ADEPR Pastor Kazura Jules, uhagarariye ivugabutumwa muri iryo torero Pastor Alphani, na Pasitori Regiyonari w’ ADEPR Gisenyi.
Hari n’abashumba batandukanye bo muri iryo torero rya Gisenyi, hari kandi na Pastor Desire Habyarimana ndetse (...) -
Muri byose kwegera Imana niko kwiza
3 August 2015, by Innocent KubwimanaAriko jyeweho kwegera Imana ni ko kwiza kuri jye, Umwami Uwiteka ni we ngize ubuhungiro, Kugira ngo namamaze imirimo wakoze yose. Zaburi 73:28
Mu bantu bafite ubunararibonye bw’ubuzima ntekereza ko ubuhamya bwe buri mu bice byinshi Dawidi arimo. Iyo avuze ngo naho Data na mama banta Uwiteka yantarura, aba yibutse ukuntu Se yamwohereje mu ntama akajya kuba mu ishyamba, bakuru be bibereye mu rugo, akajugunywa iyo kandi ari umuhererezi wari ukwiye kwitabwaho n’ababyeyi kurusha abandi.
Dawidi (...) -
Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana. Pastor Desire Habyarimana
25 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10
Yabesi yari afite igikomere cy’uko yavukanye agahinda, bamwita Gahinda. Urumva ko iyo yahuraga n’abandi bamukinaga ku mubyimba. Hari ubwo ugira ikigeragezo, abantu bose bakabimenya cyangwa imibereho yawe ikaba izwi n’abantu bose nawe ukumva nta kizagukura muri ako gahinda k’ibyakubayeho.
Abantu benshi bafite ibikomere by’ibyababayeho, kuko mu buzima baba barabaye ba Yabesi (cyangwa ba Gahinda), ibikomere bitewe n’uko babuze ibyo bari bafitiye (...) -
Yarasinziriye bamutwara umwana we!
12 July 2016, by Alice Rugerindinda“ Ariko nijoro , umwana w’uyu mugore arapfa , azize yuko yamuryamiye. Icyo gicuku arabyuka, ankura umwana mu gituza, ubwo umuja wawe nari nsinziriye, amuryamisha mu gituza cye, wa wundi wapfuye amuryamisha mu gituza cyanjye” 1 Abami 3: 19: 20
Mbega ibitotsi bibi we! Imana iturinde ibitotsi bibi.
Aba ngo ni abagore babiri baburaniraga imbere y’umwami Salomo , baburana ikibazo cy’umwana. Buri wese yavugaga ko umwana aruwe, umwe yavugaga ukuri ,undi abeshya , ariko icyo natinzeho cyane ni (...) -
Dore ibanga ryatuma abanzi bawe bagukunda! Pastor Desire
19 October 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Iyo imigenzereze y’umuntu inezeza Uwiteka atuma n’abanzi be buzura na we”-Imigani 16:7
Ese umuntu w’ Imana ukijjwe agira abanzi? Yego kuko Dawidi yavuze ngo abanzi banjye barangana n’ umusatsi wo ku mutwe, Yesu yaravuze ngo bazabanga kandi umugaragu ntaruta shebuja kandi umwanzi w’ umuntu azaba uwo mu nzu ye (Matayo 10:36).
Ubundi abanzi tugira ni abadayimoni na Satani ariko hari abahisemo kuba ibikoresho bibi bya Satani nk’uko umuntu akoreshwa n’ Imana niko n’abakorera satani nabo bahari. Yesu (...) -
Itorero rya ADEPR ryahesheje u Rwanda igihembo cya UNESCO cyo guteza imbere kwigisha abakuze gusoma no kwandika
2 September 2012, by UbwanditsiU Rwanda rwahawe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi UNESCO mu bijyanye na gahunda yo kwigisha abakuze gusoma, kwandika no kubara. UNESCO yagenewe u Rwanda icyo gihembo ishingiye kuri gahunda yo kwigisha abakuze gusoma, kwandika no kubara ikorwa n’Umuryango w’amatorero ya Pentekoti mu Rwanda ADEPR.
Umuvugizi wungirije w’amatorero ya ADEPR mu Rwanda Rev Past Rutegamihigo Come (soma Kome) yavuze ko icyo gihembo gitanga imbaraga kugirango n’abandi Banyarwanda (...) -
Sobanukirwa icyaha cy’ Inda nini, ubusambo n’ ibindi..
26 December 2013, by Ubwanditsi« Ntukabe mw’iteraniro ry’abanywi b’inzoga, no mu banyandanini bagira amerwe y’inyama, kuko umusinzi n’umunyandanini bazakena…» (Imigani 23 : 20 - 21)
Muri kamere hari byinshi cyane n’umuntu atamenya ko ari bibi keretse yemereye Umwuka w’Imana akajya abimwereka maze akabona kwiyuhagira.Dukunze gusaba Imana ngo ikureho ibibazo biri hirya no hino yacu, ariko yo iba ishaka gukuraho umuzi w’ikibazo kiri muri twe. Dore uko umuntu wahishuriwe ku busambo yanganirije ampa ubuhamya ati:
“Namaze imyaka (...) -
Umumaro wa kimwe mu icumu ku bagitanga no ku bagihabwa
21 May 2013, by Simeon NgezahayoUbushakashatsi buherutse gukorwa bugaragaza abatanga umusaruro mwinshi mu madini.
Muri Amerika, abatanga kimwe mu icumi bagera kuri miliyoni 10. Abo batanga imfashanyo zisaga miliyari 50 z’amadorali ku mwaka, bafasha amadini n’abatishoboye. Ubushakashatsi bwakozwe mu myaka itanu bwibanze ku bukungu, gutanga n’ibya mwuka ku bantu bagera kuri 4,413 batanga imfashanyo zingana n’(cyangwa zisaga) 10% buri mwaka.
Abakoreweho ubushakashatsi bavuye muri Leta zose uko ari 50, mu matorero yose no mu (...)
0 | ... | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | 110 | ... | 1230