Yaba isi, itorero ndetse n’igihugu, umusingi wabyo byose ni umuryango (urugo). Imana niyo yatangije umushinga wo kubaho kwawo. Ibi byahereye muri Edeni Imana imaze kurema Adamu, yarangiza ikabona ko atari byiza ko aba wenyine ikamuremera umufasha umukwiye ari we Eve. Itangiriro 2:18
Wenda dutekereze gato ku buzima bw’umuryango mu rugo, iri niryo pfundo ry’ibindi bintu byose. Ubundi urugo rwagombye kuba uburuhukiro bw’abantu baruhijwe n’ibintu bitandukanye. Umuntu avuye ku kazi n’umunaniro (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Agaciro ko kugira umuryango mwiza (urugo)
17 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Nangaga Abakristo nyuma nakira Kristo nk’Umwami n’Umukiza!
27 March 2013, by Simeon NgezahayoNitwa Alex, ndi umusangwabutaka wavukiye muri Canada. Ntuye mu gace gato kagenewe abasangwabutaka muri Québec, hagati mu ishyamba ryo mu majyaruguru. Natangiye kunywa ibiyobyabwenge nkiri muto, mfite nk’imyaka 11. Natangiye nywa marijuana, hashize imyaka 2 cyangwa 3 ntangira kunywa cocaïne. Nasengaga imana ya gakondo yitwa Manitou. Nemera ko nari umunyamoko, ntuka Imana.
Mu myaka 13 ninjiye mu idini Gatolika, nigishwa ko ntagomba kwanga Abakristo ariko nkomeza kuba umunyamoko no kunywa (...) -
Impano zica - Anne Bersot
13 August 2013, by Simeon NgezahayoNta kintu kibi kibaho nko kuba ufite imyaka 14, ukagera ku ishuli uri ku igare mu gihe abakobwa b’incuti zawe bose (copines) baje mu mamodoka, bambaye neza, bambaye gants, binjira mu kigo bashize amanga.
Maze igihe nifuza imodoka yo kujya intwara ku ishuli, kandi nakomeje kuyisaba mfukamye. Mama yakomeje kunsubiza ati: «Ah oya! Icyo cyuma usaba cyakwica!»
Nyuma y’imyaka ibiri ntitiriza ababyeyi, umunsi umwe hari mu muhindo maze bankorera surprise: naba n’iyo bangurira imodoka! Ariko banguriye (...) -
Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi
20 June 2013, by UbwanditsiBurya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo umugabo yagira ubuntu n’urugwiro, n’ubwo yamwenyurira abandi no kugerageza kwakira, ntacyo byamarira abashyitsi, abaturanyi n’abagenzi, kuko inyifato y’umugore ari yo itanga ikaze. Imyifatire mibi y’abagore ni yo yirukana ababagenderera.
Dore bimwe mu biranga umugore mwiza :
1. Yubaha Imana n’umugabo we; 2. Agira umwete ku mirimo myiza; 3. Azi kugabura ku gihe, azi no gushaka ibikenewe; 4. Akunda gufasha abo arusha (...) -
Abagize Agakiza Family mu giterane cy’Ivugabutumwa muri Kaminuza y’u Rwanda I Huye
27 April 2014, by UbwanditsiNk’uko byari biteganijwe, mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 27 Mata 2014, abagize Umuryango Seek and Save Humanity (SSHM) ari nawo ufite urubuga www.agakiza.org (Agakiza Family) berekeje mu Karere ka Huye mu giterane kiri kubera muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Iki giterane cyateguwe n’Umuryango w’abanyeshuri b’Abapantekoti (CEP) ku bufatanye n’Umuryango SSHM. Iri tsinda ryaturutse I Kigali riyobowe na Pasiteri Habyarimana Desire ari nawe muyobozi w’uyu muryango, bikaba (...) -
Kugaburirwa n’Imana n’ ibyawe uyu munsi!
25 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaUhereye mw’isezerano rya kere no mw’isezerano rishya , Imana idutegeka kuyiramya binyuze mugutanga. Yesu aravuga ubwe ati "Mutange namwe muzahabwa. Murugero rwiza, rutsindagiye, rucugushije ,rusesekara .Kuko urugero mugereramo ari rwo muzagererwamo namwe" (Luka 6:38)
Aratwihanangiriza ati: " Ntimukibikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n’ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba. Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n’ ingese zitaburya, n’abajura ntibacukure ngo babwibe,Kuko aho (...) -
Kigali:Abantu bakuze 176 nyuma yo gukizwa ku bushake bwabo babatijwe.
3 December 2011, by UbwanditsiKuri uyu wa gatandatu taliki, ya 03 ukwakira 2011 mw’ itorero ry’ ADEPR Kicukiro, habereye umubatizo w’ abantu bakuze 176, abo bakaba ari abantu bakijijwe bakuze bifatiye icyemezo cyo gukizwa, bakaba babatijwe nyuma yo kwigishwa byimazweyo zimwe mu nyigisho fatizo zihabwa abakirisito byashya.
Nk’uko uyu muhango usanzwe ukorwa muri iri torero, Mbere yuko batangira kujya mu mazi menshi ngo babatizwe, Pastor Rwagasana Tom yigishije abari aho inyigisho iri muri Matayo 3 :1,akangurira abantu (...) -
Mu kiganiro mbwirwa ruhame ku buhanuzi ADEPR yongeye kwihanangiriza abakura abantu imitima!
10 October 2015, by UbwanditsiKu uyu wa gatandatu tariki ya 10/10/2015, ku kicaro cya Kaminuza ya Telowojiya y’itorero rya ADEPR, kiri mu Gatenga habereye ikiganiro mbwirwa ruhame ku kamaro k’ubuhanuzi ku itorero ndetse n’igihugu, iki kiganiro cyateguwe n’iyi kaminuza ku bufatanye n’itorero rya ADEPR kigamije gutanga impanuro ku banyempano bo muri iri torero kugira ngo impano zabo zibashe gukoreshwa neza zigirire umumaro itorero n’igihugu.
Muri iki kiganiro umwe mu barimu b’iyi kaminuza watanze ikiganiro yagarutse ku mumaro (...) -
Mu giterane cyabereye kuri ADEPR Nyarugenge abagera kw’ 105 bakiriye Yesu nk’ umukiza wabo.
22 July 2012, by UbwanditsiKuri iki cyumweru taliki ya 22/07/2012 mu itorero rya Nyarugenge habereye igiterane cyahuje abantu benshi kikaba kandi cyizihijwe n’ama korare yo muri iri torero. Aha twavuga nka Korare Hoziyana, Baraka, Agape n’ izindi. Pastor Desire yigisha ijambo ry’ Imana
Umushyitsi ndetse akaba n’ umwigisha muri iki giterane yari Pastor Desire Habyarimana . Mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye aho, yasomye Itangiriro 22:1-18 aho Imana yagerageje Aburahamu ikamusaba gutanga umwana we w’ ikinege. (...) -
Indi sura y’ikoranabuhanga.
5 November 2012, by Kiyange Adda-DarleneIterambere mw’ikoranabuhanga rirakataje, birafasha kandi birakenewe cyane. Muri minisiteri yacu y’ivugabutumwa nk’abapasitori n’aba misioneri, tugendagenda mw’isi mu bihugu bitandukanye, dushobora gukomeza kuganira n’abacu twasize mu rugo ! « J’aime, j’aime, j’aime... », ku mbuga za internet zitandukanye. Tubifashijwemo na internet”,, mudasobwa, telephone, mushobora gusoma message nohereje aka kanya.
Biranezeza cyane iyo mu gihe umwigisha ari kwigisha asaba abakristu kuzamura Bibiriya zabo, ubona (...)
0 | ... | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | ... | 1230