Ndifuza mbere na mbere kukubwira ko atari ubushake bw’Imana ko ukena. Ibyo ni uko kuva imfatiro z’iyi si zashyirwaho, Imana ntiyigeze iteganyiriza abantu yiremeye ko baba abakene; kandi ibyo yabigennye idashingiye ku ibara ry’uruhu, ubwoko cyangwa igihugu umuntu akomokamo.
Nzi ko muri Matayo 5:3, Yesu Kristo yavuze: “Hahirwa abakene ku mutima, kuko ubwami bw’Imana ari ubwabo.” Abantu benshi iyo basomye uyu murongo, bibwira ko Yesu yavuze “Hahirwa abafite ubukene bw’ibikenerwa ku bw’umubiri; kuko (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ni kuki atari ubushake bw’Imana ko tuba abakene?
3 March 2014, by Chantal Muhimpundu -
Itorero ry’ ADEPR ururembo rw’ umujyi wa Kigali batashe ikigo cy’ amahugurwa.
22 November 2011, by UbwanditsiKuri uyu wa kabiri taliki ya 22 Ugushyingo 2011 Itorero ry’ ADEPR Ururembo rw’ umujyi wa Kigali batashye ku mugaragaro ikigo cy’ amahugurwa n’ amacumbi, uyu muhango ukaba warabereye mu karere ka Kicukiro umurenge wa KAGARAMA.
Uyu muhango ukaba witabiriwe n’ abakozi b’ Imana batandukanye bo muri iri torero bakorera ivugabutumwa mu Rurembo rw’ umujyi wa Kigali, barangajwe imbere n’ ubuyobozi bukuru bw’ ADEPR , abashumba b’ indembo zose z’u Rwanda uko ari cumi n’ ebyiri, abashyitsi bakomotse mw’ (...) -
Tumenye Itorero rya Pentecote ry’ Urwanda (ADEPR)
27 June 2012, by UbwanditsiTumenye Itorero rya Pentecote ry’ Urwanda (ADEPR)
Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda ADEPR, ryatangiye umurimo w’ ivugabutumwa mu 1940 ritangijwe n’ umuryango w’ ivugabutumwa w’ Abanyasuwedi witwa Mission Libre Suedoise (MLS). Nyuma y’ imyaka 72, ubutumwa bwiza bwakwiriye mu mpande enye z’ u Rwanda. Imibare yayo muri 2010, yerekana ko ADEPR igizwe n’ indembo 12, amatorero 288, imidugudu 2719, abakuru b’ Itorero 1.168. Abavugabutumwa 2.364, abadiakoni 32385, abana batarageza ku myaka yo kubatizwa (...) -
Dukomeze kurushaho gutera imbere tubaho uko Imana ishaka.
13 August 2013, by UbwanditsiMubuzima bwa buri munsi tubamo, buri wese ahora ashaka kujya mbere, ibi bikaba biba mu bitekerezo bya buri wese, bitavuzeko ari ukutanyurwa kubimutera, ahubwo bigaragara ko ari impano y’Imana yatanze kubantu bose yaremye, akaba arinayo mpamvu n’ijambo ry’Imana ribishimangira ko dukwiye kurushaho gutera imbere ariko tudaciye ukubiri n’ubushake bw’Imana.
Mu rwandiko Pawulo yandikiye Tito 3:14 tuhasanga amagambo agira ati “Abacu nabo bige kumaramaza gukora imirimo myiza, babone uko bakenura (...) -
Dutegetswe kuba imbere y’Imana iminsi yose kuko ari bwo buzima bw’ Umukristo.
23 December 2013, by Claudine KAGAMBIRWANk’uko idasiba kubiduhwiturira mu ijambo ryayo, iminsi yose, dutegetswe gusenga Imana ubudasiba (1Abatesalonike 5:17), kuko ariko kubasha kuduhesha kuganira nayo, kukanatuma duhishurirwa amabanga yayo, ikigeretse kuri ibyo kukanaduhesha ubushobozi bwo gusenya imitego satani adutega, kandi bikanaturinda imyambi y’umwanzi satani, nyamara si ibi gusa ahubwo nk’uko tugiye kubibona hari n’ibindi..
Mu ijambo ry’Imana ryanditswe na Luka 21:36-38, yagize ati “Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi (...) -
Urugendo rw’Umukristo: Eliya na Elisa(Igice cya 1) Pasteur Desire Habyarimana
31 October 2013, by Pastor Desire HabyarimanaTugiye kurebera hamwe urugendo rw’ Umukristo twifashishije inkuru y’ urugendo rwa Eliya na Elisa
(2 Abami 2 :1-9) Rambura Bibiliya yawe usome aya magambo.
1. Eliya na Elisa bahagurukanye i Gilugari: Bibiliya ivuga ko Abisirayeri bageze i Gilugari Imana yategetse ko abantu bongera gukebwa ubwa 2, kuko hari abantu bari baravukiye mu nzira batazi ibyo gukebwa. Muzi yuko gukebwa ari UGUKIZWA. Paulo yavuze ngo gukebwa kugira icyo kumara iyo umuntu akebwe mu mutima. Na n’ubu mu itorero dufite (...) -
Imana yakwiteguriye kera nk’umushinga wayo, mbese uharanira kunguka?
8 September 2015, by Innocent Kubwimana‘’Uwiteka wakuremye akagukuza uhereye ukiri mu nda, kandi ari we uzajya agufasha aravuga ati “Witinya Yakobo mugaragu wanjye, Yeshuruni natoranije.’’ Yesaya 44:2
Ukurikije aya magambo Imana yabwiye Yakobo, uhita ubona ko utari uw’impanuka mu maso yayo. Imana yakuzanye ku isi, niyo muremyi wawe, uri mu bwihisho bwayo na mbere yo kuvuka, yakwiteguriye nk’umushinga, kandi burya nyir’umushinga anezezwa n’uko wunguka ukabyara indi myinshi. Ibi tubyumve mu buryo bw’Umwuka ko ukwiye kwagura ubwami (...) -
Urushako rwa Gikristo
25 April 2016, by Pastor Rukundo OctaveBibiliya ntabwo ivuga ku rushako mu buryo burambuye. Ahubwo iruvuga mu bice bitandukanye kandi muri make. Ariko ingingo iduha ku rushako zirahagije kugira ngo tugire igitekerezo Imana irutangaho. Urushako rwashizweho n’Imana
Nkuko Yesu yabivuze, "mw’itangiriro",nyuma yo kurema Adamu, Imana, mu bwiza bwayo, yaje kubona ko bitari byiza ko umuntu aba wenyine. Nibwo yiyemeje kumuremera umufasha, "umukwiriye", amukuye mu rubavu rwe. Umugabo amaze kubona ko umugore basa, akanyurwa nawe, Imana (...) -
Twe guha impagarara urwaho - Rick Warren!
22 April 2013, by Simeon Ngezahayo“[Yesu] Arazibwira ati ‘Muze mwenyine ahiherereye, aho abantu bataba muruhuke ho hato. Kuko hari benshi banyuranamo bikaba ari urujya n’uruza, babura uko barya’” Mariko 6:31. Yesu yahuye n’impagarara n’ingorane, ariko ntibyigeze bimuhagarika umutima. N’ubwo abantu bamurwanyaga, bakamusaba byinshi buri kanya kandi bakamwanga, ubuzima bwe bwaranzwe n’umutuzo no kudahindagurika. Yesu yahuye n’impagarara ndetse n’ibimugora byinshi... Ibanga rye ryari irihe?
1. Kwimenya: Menya uwo uri we (Yohana (...) -
Ubuhamya: Urugendo rwanjye mu kurambagiza ( Igice cya 2) MUPENZI MITALI Eugene
5 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNdi muri secondaire niho natangiye ibintu byo gukunda. Umukobwa yigaga mu mwaka wa 2 muri kaminuza, njyewe niga muri 6e secondaire natangiye numva bitaranzamo. Ariko birangira binjemo ndamukunda. Nubwo nari ninjiye mu rukundo numvaga kubwira Imana gahunda zanjye atari ngombwa cyane. Umutima warambeshye Ndemera!
Naribwiye nti uyumukobwa ni mwiza kandi yujuje ibintu byose nkunda. Ndamutse ngiye gusaba Imana byaba ari ubujajwa. Kuko numvaga nta bindi bintu nkeneye kumumenyaho kuko nigaga (...)