Nyuma y’uruzinduko yagiriye mu gihugu cya Isirayeli, Pastor Desiré Habyarimana aratugezaho hamwe mu hantu yasuye!
Tujya muri Israel, twanyuze mugihugu cya Misiri (cyangwa Egiputa nk’uko bamwe babivuga) kugira ngo tubashe gusura bimwe mu bibanza bivugwa muri Bibiliya, ndetse nk’abigisha b’ijambo ry’ Imana dukunda kwigishaho kenshi.
Twanyuze hejuru y’umujyi wa Alexandria uri hafi y’umurwa mukuru Cairo. Uyu mujyi uzwi muri Bibiliya nk’ahantu habitse amateka ya Bibiliya n’ubwo muri iki gihe utuwe (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Sobanukirwa n’amateka y’Abisirayeli (Igice cya 1). Pastor Desiré Habyarimana
25 February 2014, by Pastor Desire Habyarimana -
Ariko jyeweho kwegera Imana niko kwiza kuri jye!
16 May 2016, by Alice RugerindindaBut as for me, how good it is to be near God! “ Ariko jyeweho kwegera Imana niko kwiza kuri jye, Umwami Uwiteka niwe ngize ubuhungiro” Zaburi 73:28
Ikinyuranyo cyo kwegera Imana ni Ukuyihunga. Hari abantu Bibiliya ijya itubwira bagerageje guhunga Imana ,cyangwa kuyihisha, cyangwa kuyijya kure, ariko basanga ntaho umuntu yayihungira, ntaho yayihisha. Uyu mwanditsi we nyuma yo kuzengurutsa ibitekerezo byeeee ngo asanga icyiza aruko yakwegera Imana.
Yabanje kugira igihe abona ko abantu (...) -
Dukwiye gukura mu buryo bw’ Umwuka.
2 May 2016, by Pastor Rukundo OctaveIjambo gukura risobanura kuva ku rwego rw’ibanze ukagana ku rundi rwego rwisumbuyeho twakwita ko rushitse. Ku binyabuzima byimeza hamwe n’ibikoko, gukura bikunze guhagararira ku rwego rushitse, aho bibasha kugwira.
Ijambo gukura rirasobanura kandi kwiyongera k’ubugari n’ibiro. Gukura ni ijambo risanzwe iyo tugarukiye ku bijyanye n’ibifadika, ariko rigakomera iyo hajemo ibjyanye n’ibitekerezo, ubwenge cyangwa guhitamo.
Kureka kuyoborwa na kamere ukaba umunyamwuka Kubigaragara neza, ni ngombwa (...) -
Abayoborwa n’Umwuka wera nibo bana b’Imana
28 July 2015, by Innocent Kubwimana‘’Aransubiza ati ijambo ry’Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati si ku bw’amaboko kandi si kubw’imbaraga. Ahubwo ni kubw’Umwuka wanjye. Niko Uwiteka Nyiringabo avuga. ( Zakariya4:6)
Aya magambo Imana yavuze hejuru agaragaza neza ko muby’Umwuka atari mbaraga z’umubiri zibikoresha umuntu.
Ubaye waragize nk’amahirwe umunsi umwe ukamera nka Elisa agendera mu gicucu cya Eliya, cyangwa se nka Yosuwa agendera mu gicucu cya Mose, ushobora kugera aho utekereza wa muntu nkaho ariwe kitegererezo, aha (...) -
Ibikorwa 10 abana bigira ku mibanire y’ababyeyi babo
19 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIyi nkuru yanditswe na Doug Fields akaba umuhanga mu by’itumanaho, umwanditsi w’ibitabo akaba n’umuyobozi w’ikigo kijyanye n’iby’imibanire y’imiryango n’urubyiruko muri kaminuza yitwa Azusa Pacific University; ndetse ni n’umwe mu bashinze urubuga rw’urubyiruko mu by’iyobokamana rwitwa Downloadyouthministry.com, yanditse ibitabo birenga 50.
Ese ni iki wigisha umwana wawe kijyanye n’urushako?
· Iyo nteruye kuvuga ku ishyingirwa/imibanire y’abashakanye, igihe cyose mba nibaza niba hari icyo nigishije (...) -
Intambwe 7 zo kwirinda icyaha cy’ubusambanyi no kuguma mu murimo - Dustin Neeley
8 March 2016, by Simeon NgezahayoMu gihe cyashize, umwe mu ncuti zanjye yiyirukanye mu murimo kubera agakungu yari afitanye n’umugore umwe wo mu itorero.
Ndashaka kugerageza kwifashisha ibitekerezo 7 bikurikira, kurira ngo wowe n’umuryango wawe n’itorero muri rusange mbakize uru rungabangabo.
1. ntukavuge uti “Ntibishobora kumbaho!”
Mu gihe benshi muri twe tuzunguza imitwe twemeza ko hari ibishobora kuba mu buzima bwacu, mu mitima yacu ntitwemera ko dushobora kugwa mu bishuko cyangwa mu cyaha cy’ubusambanyi. Ariko dukwiriye (...) -
Guca bugufi urufunguzo rw’umugisha wawe no kugirirwa neza n’Imana
7 March 2016, by Ernest RutagungiraNamwe basore,mugandukire abakuru ,Mukenyere kwicisha bugufi , kugirango mukorerane, kuko Imana irwanya abibone ,naho abicisha bugufi ibahera ubuntu. Nuko twicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugirango ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye .Muyikoreze amaganya yanyu kuko yita kuri mwe, ( 1 Petero 5:5-7).
Bene data abaakomeye n’aboroheje ,dufite amahirwe adasanzwe, y’uko Imana yatumye tuyimenya, tukanamenya Yesu Kiristo umwana wayo, ari nawe watumwe nayo, kuko binyuze muri we, (...) -
Imbaraga ziri mu kuramya Imana - Derek Prince
8 January 2014, by UbwanditsiMuri Bibiliya tuhasanga amagambo 3 yenda kuvuga kimwe rwose, nyamara aratandukanye: guhimbaza, kuramya no gushima. Aya magambo aboneka muri Bibiliya incuro nyinshi. Ni ngombwa rero ko tubasha kuyatandukanya (Gusa hari aho Bibiliya igaragaza ko kuramya ari ko gushima). Guhimbaza bikorwa cyane n’ibice by’umubiri: kubika umutwe, kunama, gupfukama cyangwa guca bugufi mu mutima imbere y’Imana.
Guhimbaza rero ko gukorwa mu magambo: Bibiliya igaragaza ko guhimbaza kugomba guturuka mu kanwa. (...) -
Inkuru y’ihumure: Ijuru riratabara………..
19 August 2015, by UbwanditsiAbacamanza 5:20
Iyo umuntu agize ikibazo, agerageza gushaka ubutabazi mu buryo butandukanye. Bamwe bajya mu bapfumu, abandi bakitabaza abakomeye ngo babafashe, abandi bakaba bazi ko imiryango yabo yabatabara ariko si byose bagutabaramo, hari ibikorwa n’Imana gusa.
Iyi nyigisho igamije kugukangurira kwiringira ijuru n’imbaraga zaryo kuko Bibiliya itubwiye ko ijuru ritabara. Niba hari ibyo abantu bagutabaramo si byose kuko nta waguha amahoro yo mu mutima, nta waguha agakiza, nta n’uwagukiza (...) -
Bagabo, mukunde abagore banyu namwe bagore mugandukire abagabo banyu!
28 January 2013, by UbwanditsiAya n’amagambo yagarutsweho n’ umuvugabutumwa Alice Rugerindinda mu giterane cy’ abubatse ingo cyabereye mu kagarama Ku Itorero rya ADEPR. Iki giterane cy’ umunsi umwe cyitabiriwe n’abantu benshi kandi abantu bari bafite inyota yo kumva icyo Imana ivugana nabo mu birebana no kubaka urugo. Iki giterane cyateguwe n’ ubuyobozi bwa website Agakiza.org; kandi nk’ uko byari biteguwe ku ngengabihe y’ ibiterane n’amahugurwa kuri iki cyumweru taliki ya 27/01, hakozwe iki giterane mu rwego rwo (...)