Agakiza Family: Nkunda kuba mu rugo rumeze gute? Mbyanga bimeze gute?
Mu giterane cy’abubatse ingo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2016 muri Salle ya Economat St Famille, cyateguwe n’abakunzi b’ urubuga rw’ivugabutumwa www.agakiza.org abakitabiriye baganiriye byinshi mu byatuma bubaka urugo rwiza bifuza, ariko bagaruka ku bibazo bibiri aribyo Nkunda kuba mu rugo rumeze gute ? Mbyanga bimeze gute?
Mbere y’uko abubatse ingo bungurana inama kuri ibyo bibazo, Pastor Dr. Antoine (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Urugo rutubakiye kuri Kristo ntirushobora gukomera Dr Antoine Rutayisire
27 May 2016, by Ernest Rutagungira -
Ubuhamya: Ubupfubyi byatumye niyahuza urumogi na kanyanga ariko Yesu arankiza. Vumiliya J. Claude
14 October 2013, by UbwanditsiNitwa Vumilia J. Claude, navutse mu w’1986, mvukira mu ntara y’amajyepfo, akarere ka Nyaruguru. Mama yambyaye ageze mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye, igihe yari muri stage ahura n’umugabo wari ukuriye abacamanza mu cyahoze ari Komini Rwamiko amutera inda ni ko kumbyara. Mama amaze kumbyara, yanyise Vumilia (bisobanura kwihangana). Mama rero yanshyize iwabo mu rugo kugira ngo abashe gukomeza amasomo. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye tutabana, sogokuru na nyogokuru banderaga babica muri (...)
-
Urashaka kugera k’urundi rwego? Fata umwanya wo gusenga!
6 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaNshuti musenge,nubwo Satani ahari, mumare igihe mu masengesho , aho kudasenga ntimuhe umwanya inshuti , mwiyirize , mwigome ibyo kurya bya mu gitondo ibya sa sita ibya nimugoroba ndetse n’ ibitotsi ku bwo kugira ngo musenge - kandi ntitugomba kuvuga isengesho ritereye aho gusa- tugomba gusengana umwete . Imana iri hafi . iza buhoro buhoro igihe abakobwa bahunyiza ‘’ ariko mbona ibyo Samuel Rutherfold yanditse ari ukuri : uburiri bwuzuye amarira , ijosi ryumishijwe n’amasengesho , amaso (...)
-
Nategereje Isezerano imyaka 13 yose ribona gusohora (Ubuhamya bwa Christine NYIRAHABIMANA)
27 July 2012, by UbwanditsiNitwa NYIRAHABIMANA Christine nkaba nsengera mu Itorero rya ADEPR ya VUMBI. Nashakanye na HABIMANA Ignace, tukaba dutuye mu Kagari ka RYAKIBOGO, Umurenge wa GISHAMVU, Akarere ka HUYE. Tukaba dufitanye abana batatu.
Ubu buhamya ngiye kubagezaho cyera ntibyari gushoboka iyo Yesu aba ataraje ngo ambohore. Ubundi mbere nari umuntu utavuga, kubera imitwaro yari yarampetamishije.
Nari naritunatunnye imbere muri njye, ubundi ngahorana umushiha n’ishyari ryinshi iyo numvaga abandi bantu bimereye (...) -
Rusizi : Abanyamadini mu biyaga bigari barasabwa kutavanga Politiki n’iyobokamana
17 October 2012, by UbwanditsiIbi babisabwe n’umumisiyoneri Emmanuel Rapold wo mu gihugu cy’u Bufaransa. Abapasitori 100 baturutse mu madini atandukanye yo mu bihugu bigize Akarere k’ibiyaga bigari, ni ukuvuga u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Mu biganiro byabahuje ahanini byabakanguriraga kutivanga muri Politiki y’ibi bihugu no kudashyigikira ibikorwa bibi bibangamira Politiki, ahubwo bakubahiriza inshingano zabo zo gusakaza inkuru nziza mu bantu.
Bimwe mu byo Rapold yagarutseho ni ukubuza (...) -
Ubuhamya: Imana yakijije Jeanne igicuri.
28 February 2012, by Ubwanditsi« Narwaye igicuri mfite imyaka 5 kandi icyo gihe sinabanaga n’ababyeyi banjye. nageze mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza merewe nabi cyane. Naje gukizwa ntangira gusenga cyane, nagejeje mu myaka 15 ncyikubita hasi, kandi hari igihe nagwanaga isafuriya y’amata akameneka, abo tubana bakankubita nkaho wagira ngo nijye byabaga biturutseho. Nababwiye ko ntabanaga n’ababyeyi. Najyaga kwa muganga nkagwa mu muhanda nkakanguka nsanga ndi mu ngo z’abaturanyi. Hari ubwo namaraga icyumweru kwa Muganga meze nabi (...)
-
Kucukiro: ADEPR yashoje amahugurwa y’ iminsi ine kumiyoborere myiza.
3 August 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa gatanu taliki ya 03/08/2012 Itorero rya ADEPR ryashoje amahugurwa y’ iminsi ine yahuje aba Pastor bose bagize ururembo rw’ umujyi wa Kigali hakaba kandi hahuguwe n’abayobora abagore muri uru rurembo hamwe n’abakora igikorwa cyo kwigisha abana. Abahuguye bari itsinda ry’abakozi b’ Imana bavuye muri America bava mu muryango witwa Global Teaching Network. Umuvugizi w’ Itorero rya ADEPR Past Usabwimana Samuel mw’ ijambo yagejeje ku bari bari aho asoza aya mahugurwa ku mugaragaro (...)
-
Ubuhinde: Igiterane cyiswe The Grobal Christian Mission Conference cyaranzwe no guhembuka mu bugingo
3 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIGITERANE CYISWE ‘’THE GLOBAL CHRISTIAN MISSION CONFERENCE ‘’ Igiterane IMBARAGA Z’UBUTUMWA BWIZA Cyateguwe n`abanyeshuri baba mu itsinda Trichy African Fellowship biga mu majyepfo y`Ubuhinde muri ntara ya Tamilnadu cyashojwe kuri uyu wagatandatu taliki 26/02/2016 cyashojwe kikaba cyararanzwe no guhembuka mu bugingo.
Twengereye umuyobozi wiryo tsindana Bwana Twizeyimana Patrick ngo agire icyo yatubwira kuri iki giterane cyateguwe na abanyeshuri b’ Abanyafurika baturuka mu bihugu bitandukanye (...) -
Abakirisitu bakomoka mu karere k’ibiyaga bigari bateguye igiterane kidasanzwe muri Danmark
21 May 2012, by UbwanditsiNk’uko bisanzwe buri mwaka Abanyarwanda, Abarundi,Abanyekongo n’izindi nshuti zabo z’abakirisitu zo mubihugu bitandukanye byo ku mugabane w’iburayi bajya bakora igiterane cyo guhimbaza Imana, ni muri urwo rwego guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 kugeza ku cyumweru, ku bufatanye bw’amatorero Bethania n’Itorero Inkuru nziza! mu majyaruguru y’igihugu cya Danmark mu mujyi wa AALBORG habereye igiterane cyo Guhembura imitima ya benshi no gufasha abahatuye gukomeza ibyiringiro, icyo giterane kikaba (...)
-
Mfasha dusengere Ababeriberi bo muri Alijeriya
21 September 2015, by Innocent Kubwimana“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)
Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Nzeri 2015 turasengera Ababeriberi b’Abamaseri bo muri Alijeriya.
Muri Alijeriya ( Afurika y’Amajyaruguru) habarurwa abagera ku 76,000. Mbere yuko Abarabu bahigarura, Ababeriberi benshi bari Abakristo ndetse (...)