Mfite imyaka 24, mama umbyara ni umu kristu naho Data ni umusilamu, navutse ndi umwana wa kane mu muryango w’abana 6. Ngitangira kumenya ubwenge nakuruwe cyane n’inyigisho z’abasilamu, nasomaga korowani mu by’ukuri ntanayumva. Nari mfite inshuti nyinshi z’abasilamu urumva ko nari mfite ibyitegererezo bihagije. Numvaga rero ko kuba ari benshi ibyo ndimo ari ukuri. Nubwo ariko byari bimeze gutyo narakekeranyaga by’umwihariko ku mugabo witwa Yesu.
Nubwo aho nari ndi mu basilamu bafataga Yesu nk’umuhanuzi woroheje ariko njye numvaga ari uwingenzi kuruta ibyo. Numvaga ko Yesu ari umuyoboro w’ijambo ry’Imana kwisi, navugaga ko Mose kimwe na Muhamadi bakiraga ubutumwa bw’Imana kugirango babutangaze, ariko Imana yavugiraga muri Yesu ako kanya. Kuri njye nkumva ko Yesu atarti umuhanuzi nk’abo bose ahubwo ari undi muntu urenze ibyo.
Buhoro buhoro uko amezi n’imyaka bishira ntangira gusoma bibiliya, nkakira ubutumwa buri muri yo. Murabizi ko iyo umaze gutera urubuto ugomba no kuruvomerera niko n’Imana ibigenza bitewe n’igihe.
Hari igihe cyabayeho mbere yuko nizera Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwanjye, ariko maze kumwizera numvise nakiriye ikintu gikomeye mubuzima bwanjye. Natangiye kujya nsenga, ngasaba Imana ikimenyetso kinyemeza niba ibyo nizera ari byo, Imana ntabwo yatinze kunsubiza. Mu by’ukuri icya mbere si ukubona ibiboneshwa amaso ikingenzi n’Ukwizera ukareba Ibitagaragara.
Umunsi umwe ubwo nari ntashye nabuze bisi (imodoka) hari habaye imyigaragambo. Byabaye ngombwa ko njya muri gare y’i Paris gutegereza gariyamoshi. Namaze nk’isaha imwe irenga numva abaririmbyi basakuza ariko uko mbegera nkumva barimo gusingiza Imana.
Umutima wanjye urishima ako kanya mpita numva ko ari igisubizo mpawe n’Imana, numvise nshatse kubibwira abo twari kumwe, ubundi nkifata ariko numva ijwi rimbwira ngo nimbabwire ibya Yesu.
Naratangiye mbabwira ko njye namaze kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza, ako kanya nahise ntangira gusenga mbese abantu barumirwa bagatekereza ko ari nk’umusazi uje muri gare. Nyuma y’ibyo babantu baririmbaga mbona batangiye kuza aho ndi byatumye ntangira gusimbagurika kubera ibyishimo byinshi byari mu mutima wanjye.
Icyo gihe nari ntarabatizwa ariko numvaga ngomba kubikora vuba hashoboka, mu by’ukuri kuva naba umukristu hari ibintu bimwe na bimwe byahindutse, numvise mpindutse mushya bitandukanye nuko nari meze mbere nkiri umusilamu.
Narasengaga cyane kurusha mbere. Imana yahindutse iya mbere mu buzima bwanjye kuruta mbere kuko ho nayifataga nk’isanzwe sinayibanzaga. Imana irihangana, nubwo namaze igihe ntarayemera by’ukuri ariko yaranyihanganiye.
Kuri ubu ndayishimira ko yanyoboye mu nzira , roho yanjye yiringiye Imana. Ndifuza kuyishima ko yandinze mu mibereho nanyuzemo. Kuri ubu naho nanyura mugikombe k’igicucu cy’urupfu sinzatinya ikibi cyose kuko Imana iri kumwe nanjye” Zaburi 23:4
Muri iyi nyandiko turifashisha ubuhamya bugufi bw’umuntu bugaragaza ukuntu Imana ishobora kukwihorera ukayirengagiza, ariko mu gihe gikwiye ikahindura ubuzima bwabwe bwose bushya, uwapingaga ibyayo agasigara abyamamaza kandi anezerewe.
Uyu aragira ati ‘’ Jyewe ndi umuntu wagize ibibazo bitandukanye by’ubuzima, ibibazo by’umuryango n’ibindi.
Inkomoko yanjye ni mumuryango w’abasilamu, nari mbizi ko hariho Imana ariko kujya mu rusengero ntibyigeze binshitura, uretse ko ntabeshye nibyo nabonaga iwacu ntibyangaragarizaga ko bazi Imana. Nabonaga ntazi ibindi bintu bizera Imana bayivuga mu kanwa gusa.
Bitewe n’ibibazo nabaga nifitiye mu buzima ibyo ntibyanshishikazaga ndetse sinanabitekerezaga.
Hashize imyaka itatu nshatse umugabo, we yari uwo mu muryango w’abakristo, icyo gihe Imana yatangiye kwinjira mu buzima bwanjye. Mabukwe, yari umukristo, yatangiye kujya ambwira Imana ndetse akajya ampa n’ubuhamya, akambwira intambara yahuye nazo mu bukristo.
Byari byiza cyane kuko noneho numvise nshishikariye kumenya byinshi, amatsiko yaranyishe ntungurwa no kwisanga ngomba kwizera! Umunsi umwe mabukwe yanzaniye Bibiliya ntangira gushaka gusoma ariko ibyinshi sinumvaga icyo bivuga.
Maze kuyoboka Kristo, nibwo noneho nagiye nasobanukirwa Imana nyayo n’uyizera uko akwiye kuba ameze, ndababwiza ukuri nubwo abantu bose bavuga Imana mu kanwa kabo, ariko hariho Imana Nyamana, numva riyo nahuye nayo igahindura ubuzima bwanjye bukaba bushya kuburyo ubu nagutandukaniriza jye wa kera na jye w’ubu.
Uyu munsi mfite ibyishimo kuko ubuzima bwanjye bwahuye n’Imana, Imana yabwinjiyemo, Imana irankunda kandi niyo nshuti yonyine ngira, ntishobora kunsiga. Imana iriho, uyihe umutima wawe ubugingo bwawe ubushyire mu biganza byayo, nayo izagukorera ibitangaza, ubu ndi munzira nziza, ndi umukristo. Mbona abavuga ko Imana itabaho, ni abatarahura nayo, ariko rwose Imana irahari kandi iyo ihinduye ibintu birahinduka umuntu wese akabibona.
Ibidashobokera abana b’abantu ku Mana birashoboka! Amen.
www.topchretien.com
Nitwa Nantenaina mfite imyaka 18. Navukiye mu muryango w’abakristo, ariko sinigeraga mpa agaciro urukundo rw’Imana yerekaniye muri Yesu. Ahubwo uru rukundo narushakiraga mu bantu nabo bakanyobya.
Nashakaga gushimisha umutima wanjye ariko sinari nzi inzira nziza nabinyuzamo. Nibagiwe ko Yesu ashobora kunkunda akarenza nuko abantu babikora. Umunsi umwe nashatse kubatizwa, ubwo naringize imyaka 16, ubwo nibwo navuga ko nifuzaga kubaho ubuzima bwa gikristo, ngatangira kugendana na Yesu.
Muri iyo nzira naratakaye kuko ntari nzi iyo biva niyo bijya. Ubwo natangiye kwibwira ko iyo umuntu yakoze ibyaha byinshi ndetse bikomeye nyuma agakizwa aribwo yumva neza urukundo rwa Yesu, nibwo nanjye nahise nca mu zindi nzira ntangira gukora nk’ibyo abandi bantu batazi Yesu bakoraga.
Gusa nge nari narabatijwe niryo tandukaniro nari mfite. Ubwo narabikoraga ariko nkanasenga, birumvikana ko nari nk’akazuyaze. Ku cyumweru nabaga nabaye umukristo mwiza ariko ku wambere nkisubirira mu ngeso mbi, mu gihe cy’imyaka itatu natangiye kwinjira mu buraya, umutima wanjye utangira guta Imana burundu ndetse n’ibintu byo gusenga nsa nubyibagiwe.
Gusa rimwe na rimwe najyaga mbyumva ko hari ikintu mbura kuba ntari mu nzira y’agakiza ariko kuko icyo nashakaga rwari urukundo byatumaga ndushakira ahashoboka n’ahadashoboka.
Icyakora mu kuri sinigeze nezezwa nabyo, buri gihe nabaga numva hari icyo mbura, ikindi nubwo nakoraga ibyo nakwita nk’ubugoryi, numvaga nkeneye Yesu ubwe bitari ukumwumvana ababyeyi cyangwa abandi bantu ahubwo nkeneye ko aza tukabana.
Nyuma y’igihe ndi mu byaha byinshi ntarondora, naje gutekereza neza nsanga nshobora kuba ndi mu buyobe bukabije ndetse nsobanukirwa ko urukundo nshaka atari urw’abantu ahubwo ari urwa Yesu wenyine.
Umunsi umwe ndi murugo naje kureba filime yerekana uko isi izarangira ndetse mbona niherezo ry’abakora ibyaha bitwa abakristo rizaba rimeze, numva ngize ubwoba bwinshi nongera gufata undi mwanya wo gutekereza numva ibintu birankomeranye. IyO filimi yanyeretse koko ko iherezo ry’abanyabyaha ari ribi.
Imana yamfunguye amaso menya neza ko koko ndi akazuyaze nsanga ibyiza byo mu rusengero narabikoze ariko n’ibibi byo mu isi narabigendeyemo, nahise mfukama aho nari ndi nuko ntangira gusenga nsaba Imana imbabazi nyisaba n’ubugingo buhoraho.
Njye ntabwo nari kubasha kuzinukwa iby’isi nabagamo, ariko Umwuka wera yambaye hafi nemera guhereza Yesu ubuzima bwanjye bwose, Umwuka wera ajya amfasha kunesha ibyaha ndetse no gutsinda intege nke za kamere.
Ubu ndi icyaremwe gishya, ubu niyemeje gukorera Imana no kubwira abantu bose bumva barakoze ibyaha byinshi ko Imana idakangwa n’ubwinshi bw’ibyaha bakoze ndetse n’uburemere bwabyo ahubwo ko uko waba uri kose iyo uyemereye ibasha kuguhindura.
Imana irabakunda, yatanze umwana wayo ku bwanyu, Imana ntakindi cy’agaciro ifite uretse mwe. Imana ishaka guhindura ubuzima bwanyu mukabaho mu mudendezo w’abana bayo.
Reka nsoze mbabwira umurongo wo muri Bibiliya turawusanga : Yakobo 4:8, haravugango: Mwegere Imana nayo izabegera.Yemwe banyabyaha nimukarabe. Namwe ab’imitima ibiri nimwiyeze Imitima.
Imana ibahe umugisha!
IRARI RIRATWITA RIKABYARA IBYAHA NABYO BIGATWITA BIKABYARA URUPFU
Ndashimira cyane Nyagasani wankijije icyaha cy’ubusambanyi cyari cyarangize imbata yacyo. Kuva cyera nkiri umwana muto nakundaga kureba cyane Firime ya Porno, nyuma aho mariye gukura nsanga byangiye mu mutwe, Biranyangiza cyane.
Maze kugira imyaka 16 nemeye ko Yesu ambera umwami n’umukiza ariko sinamenya ibyo ngomba kwirinda.Uko niko nakomeje kujya nirebera Firime za Porno bigatuma nikinisha (Mensturbation).
Nubwo najyaga mu rusengero ndetse ndi no muri Chorale ariko irari ry’ubusambanyi niryo ryari ryuzuye mu mutima wanjye. Nkaba mpamya ko nari umunyedini gusa ariko mu gakiza nari uwa ntakigenda.
Nubwo nari mu buzima bwa gikristo nizera imbaraga z’ijambo, nari naramazwe n’irari nkumva nifuza gukorana imibonano n’umugabo wese cyangwa umusore iyo ava akagera, ariko nkabiterwa ahanini n’ubushyuhe bwari muri njye bwo gushaka umugabo tuzabana huti huti.
Uko gushyuhaguza nta kwihangana, byatumye mpitamo nabi uwo turushingana, uko niko nagiriye ikizere umwe mu bakristo twari dusanzwe tuziranye mu gusenga (twamenyaniye mu rusengero) ariko nyine nawe yari yaramazwe n’irari nkanjye, nemera kugwa mu byaha, nemera ko anyangiriza ubusugi.
Uwo muvandimwe mu gakiza (nako mu idini) naramukundaga ariko we siko byari biri we ntiyankundaga kuko yamaze kundunguruka, niko kumpemukira aranjugunya asigara ndetse afite n’isoni zo kundeba no mu maso.
Byamaze imyaka itatu tumaze gukorana nawe ibyo bizira inshuro zitabarika, natangiye kubona byose nta kigenda, mu rugo, ku ishuri,... mu yandi magambo umubano wanjye n’abo mu rugo wari usigaye utakiri muzima , nari nsigaye ndi igicibwa.Ndetse nanjye ubwanjye nari nariyanze. Mu rusengero ho birumvikana nta gatima kaho nari ngifite ndahacika pe...
Nyuma yo kwicara ahantu ngasubiza ubwenge ku gihe, naricaye ndatekereza neza, ndicuza cyane icyo nabikoreye, nk’umwana w’ikirara niyemeje gusubira mu rugo ka Data, nkamusaba imbabazi.
Nahise mpishurirwa ijambo riboneka mu gitabo cya 2 cy’Abakorinto : 6-20 nibutswa ko naguzwe igiciro kinini ngo mpimbaze Imana Data mu mutima wanjye n’umwuka wanjye kuko byose bimukomokaho.
Data wo mu ijuru yahise anyereka urukundo rwe arantabara yo kabyara kuko nahise nihana burundu noga ku isoko ye itanga ubuzima, none ubu niyemeje kumukurikira nta gusubira inyuma kuko umwuka Wera we andwanirira.
Kuva icyo gihe numva nta rukundo na rucye mfite ku bijyanye na Porno, Menstrubation ndetse n’ihuzabitsina uko ryaba riri kose(ubusambanyi). Ibyo byose ntibinshishikaje cyane kuko nabohowe ubwo bubata, nkaba ndi imbata ya Yesu.
Mwene Data, nawe nshuti y’Imana uba muri ibyo bintu, ndagusaba kugaruka ku Mana, niyo yonyine ishobora kukuyobora mu nzira nziza igana ku gakiza.
Imana ibane namwe.
Inshuti ya Jesus
Eugenie
Inkuru dukesha jesus.rw
Tumenye Itorero rya Pentecote ry’ Urwanda (ADEPR)
Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda ADEPR, ryatangiye umurimo w’ ivugabutumwa mu 1940 ritangijwe n’ umuryango w’ ivugabutumwa w’ Abanyasuwedi witwa Mission Libre Suedoise (MLS). Nyuma y’ imyaka 72, ubutumwa bwiza bwakwiriye mu mpande enye z’ u Rwanda. Imibare yayo muri 2010, yerekana ko ADEPR igizwe n’ indembo 12, amatorero 288, imidugudu 2719, abakuru b’ Itorero 1.168. Abavugabutumwa 2.364, abadiakoni 32385, abana batarageza ku myaka yo kubatizwa bagera 203571 n’abakristo barengeje imyaka cumi n’ ibiri bagera 816.032
1940: Ubutumwa bwiza niho bwatangiye kuvugwa muri Gihundwe ubu ni mu karere ka Rusizi. 1954: Bwana na madamu Linus Blomkvist bari kumwe n’Abavugabutumwa 2 b’ Abanyarwanda Sebalinda Frederic na Ngeruka Alexandre binjiye muri Gisenyi bavuye Machumbi-Kashebere muri Congo.
1962: Umurundi witwa Nyandwi Philippe yatumwe mu Rwanda maze afatanya na Karuhije Bernard gutangiza umurimo mu Ruhengeri.
1963: Abakobwa 2 ari bo Misiyonelri Iris Axelsson na Ulla Svensson bumvise ijwi bari muri Uvila-Kongo ribahamagarira kuza mu Rwanda bityo baraza maze batangirira muri Kibuye mu Karere ka Karongi y’ ubu.
1967: Itorero rya Gisenyi ryatumye Pasteur Kayihura Jacques gutangiza umurimo muri Kigali maze atangirira ahitwa I Gasave.
1967: Abavugabutumwa 2 ari bo Ngurube Eleazar na Nzabanita Elie nibo bagejeje ubutumwa muri Gikongoro. Baje baturutse mu Itorero rya Mukungu maze binjira muri Komini Muko, ubu n’ Itorero rya Gashwati mu Karere ka Nyamagabe.
1968: Umupolisi witwa Rugereka David wari uje mu kazi aturutse I Gashonga ni we wavuze ubutumwa bwa mbere muri Butare. Itorero rya Gihundwe ryamenye iyo nkuru ryyohereza Pasteur Semuhungu Philippe.
1969: Ba Misiyoneli Iris Axelsson na Ulla Svensson binjiye muri Byumba bahera i Buyoga. Bari baherekejwe na Pasteur Kanyabigega Ephraim waturukaga mu Itorero rya Gisenyi.
1969: Abavugabutumwa 2 ari bo Ngirabatware Edouard na Karonkano Etienne hamwe n’abagore babo binjiye muri Gitarama.
1971: Pasteur Kayihura Jacques ari kumwe na Rudolf Hofmann binjiye muri Kibungo batangirira i Rwinkuba. Twavuga ko kuva mu 1940 kugeza 1971, ubutumwa bwo kwihana, kubatizwa mu mazi menshi, kubatizwa mu Mwuka Wera, kuvuga mu ndimi nshya, gukira indwara mu izina rya Yesu Kristo bwari bumaze kumenywa n’ Abanyarwanda batari bake mu mpande enye z’ u Rwanda (Matayo28:19-20)
Muri icyo gihe wa muryango wo muri Suede wakorana n’amatorero 4 yigenga kugeza 1984 ubwo ayo matorero yahuzaga ibikorwa bityo haba havutse UMURYANGO W’ AMATORERO YA PENTEKOTE YO MU RWANDA. Mu myaka 10 yakurikiyeho uwo muryango wihaye intego yo gukwira mu makomini yose, kongera ibikorwa by’ uburezi, amavuriro, guhugura abakozi b’ Imana n’abanyetorero mu bumenyi butandukanye.
Nyuma ya jenocide yakorewe abatutsi 1994, itorero ryakomeje kwiyubaka kuko ryabuze abanyetorero batari bake abandi barahunga. Ryakomeje gufatanya na leta y’ ubumwe bw’ Abanyarwanda gusana igihugu no muri gahunda y’ iterambere. Itorero ryagize uruhare mu gukangurira Abanyarwanda kwitabira inkiko gacaca, ubumwe n’ ubwiyunge, kwigisha gusoma no kwandika no kubara, kubaka ibikorwaremezo binyuranye.
Kugeza ubu ADEPR ibarura ibigo by’amashuri abanza 165 ibigo by’ igisha imyuga 7, ibitaro bya Nyamata, ibigo Nderabuzima 5, amashuri y’ inshuke,amasomero,amashuri yigisha Biblia na Tewolojiya 5 yo ku rwego rwa A2, ishuri rikuru rya A0 rimwe mu mujyi wa Kigali.
Ku bijanye n’ imiyoborere, ADEPR ifite inzego nkuru ari zo: Inteko rusange igizwe n’abagize inama y’ ubuyobozi , Abashumba b’amatorero abahagarariye abagore n’ urubyiruko ku rwego rw’ indembo, abayobozi b’amashami y’ imirimo inama y’ ubuyobozi igizwe n’ abashumba b’ indembo 12, abagize Biro Nyobozi 6 n’ impuguke 7 zitorwa n’ inteko rusange kubera ubumenyi nubunararironye bafite.
Biro Nyobozi itorwa n’ inteko rusange mu gihe cy’ imyaka 5, igizwe n’ umuvugizi, umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’ itorero, umunyamabanga Mukuru. Umuyobozi ushinzwe imari n’ ubukungu, umujyanama mu bireba ubuzima bw’ itorero, umujyanama mu bireba ubuyobozi, ubukungu n’ imari.
Nyuma y’ izi nzego nkuru hariho urwego rw’ ururembo, itorero cyangwa Paruwasi ndetse n’ umudugudu. Ku bireba amategeko, ADEPR ifite amategeko ngengamikorere, amategeko ngengamyifatire, amategeko agenga Komisiyo yo gukumira no gukemura amakimbirane, agenga amatora n’ amategeko agenga icungamutungo muri ADEPR, tuzakomeza kubagezaho imiterere n’ imikorere y’ inzego z’ ubuyobozi….
Inkuru dukesha umuhamya wa Pentekoti.
Nitwa Yohana, ndubatse, nta kana ngira. Mbere y’uko mpura n’umwami Yesu Kristo, Ubuzima bwanjye bwari bwarahawe izina rya" RUBUNDAKUMAZI ". Ahanini impamvu banyitaga gutyo, ni uko nta kindi natungwaga nacyo uretse Primus, Mutziing, Guiness n’inzoga zindi zikomeye nka WISKY, KANYANGA ariko hakiyongeramo n’ibitabi biyobya ubwenge....
Kunywa ibyo bintu byamfunguriye inzugi zo mu yindi si, igizwe n’ibyiyumviro n’ibitekerezo n’amarangamutima yo mu rwego rwo hejuru yatumye ninjira muri Philosophie zo mu Burasirazuba, murizo hakaba izitwa réincarnation n’izindi zitwa le karma.
Nubwo ibyo byose ariko byabaga, nta mahoro na macye nigeze ngira, uko niko nagiye ahantu hose nzenguruka isi yose kugirango nshake ukuri nyako ku byerekeye kubaho kwanjye ku isi no mu rupfu, njyenda nzenguruka nshaka amahoro, nkanywa ibimogi, Eroyine...
Urugendo rwanjye muri Aziya yarankonjesheje cyane ku kwizera kwanjye n’iyo myumvire kuko naje kubona amakosa ku bantu n’akarengane kazanwaga n’iyo philosophie mbi.
Uko navaga mu rugendo ngahita njya mu rundi, nkamara imyaka myinshi, nari nkeneye umuntu wanyegera cyangwa se ikindi kintu cyatuma mbona amahoro kuko nari naramaze kubona ko nari narasabitswe n’icyo kiyobyabwenge kibi cyane cyitwa Hashichi.
Wowe uri gusoma ubu buhamya, umenye ko Umwami Yesu akiza akanabohora imbohe z’ibiyobyabwenge iby’aribyo byose. Icyo nashatse mu isi yose nkanagishakira mu biyobyabwenge, naje kugitahana mu ntoki zanjye kandi nkibonera ubuntu.
Umunsi umwe ubwo nari muri Supermarket imaze igihe kini cyane yakoreraga mu nzu y’Imana, ubwo abantu amagana bari bari guhimbaza no kuramya Yesu Kristo, nafunze amaso yanjye ndasenga.
Namusabye kwiyerekana, niba koko ukuri nyako kuri muri iyi nzu, inyivugishirize ubwanjye kandi nyamara nari nzi ko kamere yanjye ndi umunyabyaha ruharwa.
Ako kanya, nahise mbona umucyo uramurikiye, numva urukundo rwinshi ruranyuzuye ku buryo ntashobor kubona amagambo ayo ariyo yose nakoresha mbasobanurira.
Numva ijwi riranyongoreye riti : " Nguhaye amahoro yanjye, akira urukundo rwanjye. Ntabwo bikiri ngombwa ko wiyahuza ibiyobyabwenge, urukundo rwanjye ruraguhagije kuko ari njye nzira, ukuri n’ubugingo. "
Nshuti zanjye, Ndabaretse mutekereze ibyishimo nagize ako kanya, kumva ukuri nashakaga ndetse n’amahoro mu mutima wanjye avuye ku Mwami Yesu, Ibyishimo byo kubohoka nari maranye imyaka 15 y’ubucakara bw’ibiyobyabwenge.
Icyubahiro cyibe icy’Umwami Yesu kristo uwo neguriye umutima wanjye ufite uyu munsi ubuzima bwanjye mu biganza bye, akandinda iminsi Yose.
Yohana witwaga RUBUNDAKUMAZI
Nitwa NYIRAHABIMANA Christine nkaba nsengera mu Itorero rya ADEPR ya VUMBI. Nashakanye na HABIMANA Ignace, tukaba dutuye mu Kagari ka RYAKIBOGO, Umurenge wa GISHAMVU, Akarere ka HUYE. Tukaba dufitanye abana batatu.
Ubu buhamya ngiye kubagezaho cyera ntibyari gushoboka iyo Yesu aba ataraje ngo ambohore. Ubundi mbere nari umuntu utavuga, kubera imitwaro yari yarampetamishije.
Nari naritunatunnye imbere muri njye, ubundi ngahorana umushiha n’ishyari ryinshi iyo numvaga abandi bantu bimereye neza, ariko ahanini no kubera kutamenya Imana, nkaba mpamya ko ubwo bwari uburushyi buruta ubundi bwo kutamenya Imana.
Ubundi kugirango nkizwe nemere ko Yesu aza akaba muri njye, byasabye ko umugabo wanjye babanza kumufunga, ubundi nyura mu bibazo bikomeye. Ubwo Genocide yamaraga kurangira, nagiye kumva numva ngo umugabo bamufunze kandi ariwe wari untunze.Ubwo natangiye kwimika urwangano mu mutima wanjye, nkumva abamufungishije ndabanze cyaneee.
Muri iyo minsi nagiye numva amajwi menshi y’abagabo benshi bashakaga kuza kunyinjira, bakanyumvisha ko ntacyo nzabasha kugeraho ndi njyenyine, ko bamfasha bakajya bantera inkunga mu bupfakazi bwanjye. Muri icyo gihe, rero ubwo natekerezaga kubemerera nibwo nahise mpura na Yesu aranshakira nanjye ndakunda ndamwakira.
Nkimara kumwakira amajwi yabaye menshi, bamwe bati “ Ibya Kirokore Wabiretse ko hasenga abakire!! bansha intege bose ndabatsembera.
Uko najyaga gusenga Imana yambwiraga ko izangarurira umugabo wanjye, ndagumya ndategereza, nkibwira ngo buracya aza ntaze, gutyo gutyoooo. Nanjye ariko sinarambirwa ndagumya ndategereza.
Umugabo yamaze mu buroko imyaka 13 yose abona gufungurwa na Gacaca, ariko Imana ishimwe kuko muri iyo myaka yagarutse agasanga Yesu yarandinze ndetse yarampaye kwihana urwango rwari mu mutima wanjye nari naragiriye abamufungishije.
Nkimara kwakira Yesu, niyemeje kutiyandarika ngo njye mu buraya no mu businzi, ibyo bituma mara imyaka 13 yose ntasambanye, ntanasinze ahubwo nibanira na Yesu nkumva ariwe mugabo wanjye dore ko ariwe mugabo w’abapfakazi.
Umugabo yafunguwe inshuro nyinshi akongera agasubiramo kugera afunguwe burundu ku itariki ya24/12/2007..Nkaba mushima ko yandinze sinandavure kandi akanyihanganisha ngategereza isezerano imyaka 13 yose.
ITANDUKANIRO NABONYE HAGATI YO GUKIZWA NO KUDAKIZWA
Ubundi iyo umugore ari kumwe n’umugabo aba adamaraye kuko umugabo amucira inshuro. Njye umugabo amaze gufungwa, natangiye kujya mburara, mbura icyo nambara, Nyuma aho nemereye ko Yesu yinjira muri njye, natangiye kujya nimenyereza ko icyo mbuze cyose nzajya njya gusenga nkacyaka Yesu wanjye Nagera yo nkamubwira nti:”Yesu mugabo wanjye rero yambika, ngaburira,….
Ubwo natangiye kujya mpinduranya imyenda, ntangira kujya ndya icyo nshaka. Ubu mbanye na Yesu neza, nubwo umugabo wanjye yagarutse ariko Yesu sinamumusimbuje kuko turacyabanye neza. Mu Itorero aho nsengera nkaba ndi Intumwa y’umudugudu nkaba n’umuyobozi w’ababyeyi.
Nubwo banshakaga kunsha intege ngo ndeke umurimo w’Imana narababwiraga nti:”Sinzawureka” .Ubu nkaba mpamiriza abapfakazi ko Yesu ari umugabo mwiza ko umwiringiye wese atazakorwa n’isoni.
NYIRAHABIMANA CHRISTINE
Inkuru dukesha urubuga rwa jesus.rw
Ubu buhamya mugiye gukurikirana ni ubwa nyakwigendera Mama Mariamu KINYAMARURA wari Utuye i KABERA Mu majyepho ya KONGO Aho benshi bazi ku kazina k’i MURENGE.Ubu buhamya tukaba tubukesha Umwe mu bahungu ba Mariamu wasigaye Pasteur IRIHOSE Mariko
Ijambo ry’Imana : MATAYO 19,26 na MARIKO 9,23 :" Ku Mana byose birashoboka."
INTANGIRIRO Y’UBUHAMYA
Mama Domithila KINYAMARURA yavutse mu mwaka wa 1925 mu gihugu cyahoze ari ZAIRE ubu akaba ari Igihugu cya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Kongo (RDC) mu gace kari hafi ya za Buvira ahazwi cyane nk’i MURENGE muri Province ya KIVU y’Amajyepfo (Sud Kivu).
Uyu mubyeyi mu gihe yavukaga nta madini ya Gikristo yari yakaza muri Kongo, yashakanye na Bwana ibi bikaba byaratumaga abantu batamenya Imana mu buryo tuyizi ubu. Ibyo byatumaga buri wese yishakashakira Imana uko abyumva bitewe n’’uko mu muco wabo bayishakaga, aha bakiyambaza abapfumu,... Aho amariye gukurira, KINYAMARURA Mariamu yashakanye na Bwana MATARE Musa....
Umunsi umwe muri uyu muryango babyaye umwana w’umukobwa w’imfura, bidatinze uwo mwana ararwara cyane yenda gupfa.Mariamu n’umugabo we bajya gushaka umupfumu wabakiriza umwana kuko bari baziko abapfumu aribo batanga ubuzima. Ubwo biyambaje umupfumu witwa NYIRANDUNGUTSE wari ukomeye muri ako gace bari batuyemo ngo abakirize umwana.
Ubwo NYIRANDUNGUTSE yageragezaga ubushobozi bwe ngo akize umwana, byageze aho Umwana arushaho kuremba kugeza ubwo umwana yamupfiriye mu maboko. Ubwo ababyeyi bari bacyibaza ibibaye,umupfumu NYIRANDUNGUTSE yahise ababwira ko atariwe MANA yica igakiza, Itanga ubuzima ikanabwisubiza, arangije ati :" Ubu ahasigaye ni ah’Imana naho ahanjye harangiye". Nyuma umwana ashiramo umwuka batahana umurambo umupfumu byamunaniye.
Ibyo byatumye Mariamu ataha yibaza byinshi, akibaza iyo Mana ahantu iba yumvanye Nyirandungutse avuga ko ariyo yica igakiza. Nyuma aho barangirije ikiriyo, Mariamu KINYAMARURA yagize amatsiko menshi yo kugumya gukora ubushakashatsi ngo amenye aho yabona iyo Mana yica igakiza yumvanye NYIRANDUNGUTSE.
Yagerageje kubaza abaturanyi, abaza abahisi n’abagenzi asanga nta n’umwe wamuha igisubizo gikwiye. Abuze igisuizo cyiza, yatangiye kujya asenga wenyine ntawe ubimwigishije kuko icyo gihe nta dini ryigishaga Iyobokamana ryari ryakaza muri aka karere. Mariamu uko agiye guhinga agahinga yivugisha ngo : " Mana ntazi, niba koko uriho unyiyereke kandi uampe abana barama, abana badapfa. Niba atari ibyo kandi ntukabampe". Iri sengesho rya ,Mariamu akajya arivuga mu gitondo na nimugoroba, yaba yagiye guhinga,yaba ari mu rugo, hose agahora avuga iri sengesho asenga Imana atazi.
Akomeje gusenga atyo, umunsi umwe yagiye ahantu mu ishyamba, apfukama munsi y’igiti kinini kandi kirekire cyanecyasumbaga ibindi byo muri iryo shyamba akomeza gusenga ya Mana yumvanye NYIRANDUNGUTSE. Muri ako kanya agipfukamye asenga, ahita abona umucyo umugose uje mu mashami y’igiti uza umusanga umuhuma amaso ye, muri uwo mucyo havamo umuntu wari wambaye imyenda yera cyane aramubwira ayi :" Gusenga kwawe Imana yakumvise.Kuva ubu uhawe kuyimenya, uhawe n’abana wasabye ndetse hejuru y’ibyo, uhawe n’ubutunzi.
Muri ako kanya, uwo bavuganaga ahita abura, arazimira na rwa rumuri ruhita rubura burundu. Mariamu akimara guhaguruka yirebye ku mwenda yari akenyeye asangaho ibizinga by’amata bimeze nk’umuntu uyamumennyeho akamutemba ku mwenda yari akenyeye. Niko gufata umwenda arawuhindura ahari imbere ahashyira inyuma ubundi arataha. Ageze mu rugo yabitekerereje umugabo we, umugabo nawe arumirwa.
Mu mwaka wa 1950 bongeye kubyara umwana w’Umuhungu bamwita MUSABWIMANA ( azwi ku kazina ka Musabwa) akaba ariho na bugingo n’ubu kandi ari Reverend Pasteur muri Kongo aho akorera umurimo w’Imana kuri ubu.
Mu mwaka wa 1952 nibwo idini ya Gikristu yaje muri aka karere igera n’iwabo wa Mariamu i Murenge. Muri icyo gihe muri ako karere Itorero ryar rihari ryitwaga U.P.M.G.B.I (UNION PENTECOSTALE DES MISSIONNAIRES DE GRANDE BRETAGNE ET D’IRLANDE). Iryo torero ry’abakristu rikimara kuhagera, umuryango wa Mama Mariamu wahise wiyemeza kuriyoboka. Mariamu aranezerwa cyane kuko yumvaga bari kumwigisha ya Mana yashakaga kumenya.Ibyo bituma aza no kubatizwa mu mwaka wa 1961
IMANA YAMWIYIGISHIRIJE GUSOMA
Mu mwaka wa 1959 nibwo Imana yatoranyije Mama Mariamu imutorera gukora umurimo wayo imuha impano y’ubuhanuzi , kwerekwa, ndetse ihita inamwigisha gusoma atabanje kunyura mu ishuri iryo ariryo ryose, ndetse hejuru y’ibyo byose imuha ubwenge butangaje. Muri iyo minsi ariko aza kumugara cyane ariko usibye ubwo bumuga bwatumaga atava aho ari yakoraga ibindi bisanzwe by’abantu bazima: akarya, akanywa, akoga, akambara imyenda ndetse akayihinduranya, ikindi kandi akabyara nk’abandi bantu bose basanzwe.
Uko kumugara kwa Mama Mariamu byarushyaga umugabo we guhira amuterura amujyana kwituma cyangwa se kota izuba n’ahandi hose yashakaga kujya umugabo yabanzaga kumuterura. Ibyo bikarushya uyu mugabo cyane.
Umunsi umwe ubwo yari amujyanye kwituma, ari ninjoro hanze mu kigunda kuko icyo gihe bitumaga ku gasozi nta misarane bagiraga, amugejeje aho mu kigunda yari kwituma amusigayo avuga ngo araza kugaruka kumufata amugarure mu rugo.
Ubwo uyu mugabo yageraga mu rugo yahise afatwa n’ibitotsi arasinzira imvura y’urubura (amahindu) iragwa Mama Mariam ari ku gasozi mu kigunda atabasha kuhikura,imvura iramunyagira ayo mahind yose amuhitiraho. Imvura imaze guhita, umugabo arakanguka yibuka ko yamusize ku gasozi asubirayo kujya kumuzana ababajwe cyane no gusinzira kwe ashyushya amazi aramwuhagira kugirango agarure ubushyuhe.
IMANA YAMUHINDURIYE GAHUNDA Y’IMIBEREHO Y’UBUZIMA BWE
Ibyo byabaye umutwaro wo gusengera icyo kigeragezo,bafata igihe cyo gusenga Imana, ndetse Mama Mariam asenga asaba Imana ngo igire icyo yakora aho kugumya kurushya umugabo.Imana yo mu ijuru nayo ntiyatinda kumusubiza. Muri uwo mwanya yari agisenga n’umubabaro mwinshi, Mariam yumva ijwi rimubwira riti : " Nkugize nk’inyanja itemberwamo n’imigezi ntiyuzure. Uzarya kandi unywe bisanzwe ariko ntuzongera kwituma ukundi byaba ibyoroshye byaba n’ibikomeye.
Ibyo byabaye kuva mu mwaka wa 1959 kugera mu mwaka wa 1972 bagateka akarya, akanywa nk’abandi bose, agahinduranya imyenda, akoga, n’ibindi abantu basanzwe bakora ariko kuva icyo gihe ntiyongera gusubira ku musarane ukundi habe no kujya kwituma ibyoroshye.Muri icyo gihe cyose akigisha abantu abagezaho iby’Imana yamubwiye byose yicaye. Bikaba byaratwaye imyaka 13 yose nta kujya kwituma kandi agakomeza kubyara nk’abandi babyeyi.Ibi kandi si ukubeshya kuko hari abatangabuhamya babyo batagira ingano babaye hariya i Kabera.
Muri icyo gihe cyose cy’icyo gitangaza cyakorewe Mama Mariam, yabyayemo abana 7 abahungu 5 n’abakobwa 2 b’impanga, kandi kubyara kwe kwabagaho mu buryo bw’igitangaza kuko nta muntu wamubyazaga ndetse n’umugabo we MATARE Musa yakangurwaga no kumva uruhinja rurira rwavutse kuko ahanini Mariam yabyaraga ari ninjoro kandi akabyara we yibereye mu iyerekwa, Mariam hakaa ubwo ajya mu iyerekwa akamaramo nk’umunsi wose atazi ko yabyaye , ubwo umugabo we akajya gushaka ababyeyi bo gutunganya umwana, Mariam akazajya kuva mu iyerekwa asanga umwana yaramaze kuvuka. Aha, Umuhungu wa Mariam Pasteur Mariko waduhaye ubu buhamya akaba yaravuze ko nawe hari ubwo yajyaga yumva Mama wabo Mariamu ari kujya impaka avuga ngo uwo mwana urira nibamushyire nyina atazi ko ari uwe, ariko nyuma yabona ya nda yari atwite atakiyifite agashyira akabyemera.
Mu mwaka wa 1962 habayeho impinduka y’Itorero, rya torero ryitwaga U.P.M.G.B.I risimburwa n’irindi ryitwa COMMUNAUTE DES EGLISES LIBRE METHODISTES AU ZAIRE (CELMZA), Ubwo nyine umuryango wa Mariam bahita baba aba Methodiste kuva ubwo. Iri torero akaba ariryo yakoreyemo imirimo yose Imana yamukoresheje mu buzima bwe.
IMANA YONGEYE KUMUHINDURIRA GAHUNDA Y’IMIBEREHO YE
Mu MWAKA WA 1972 Imana yongera kumukorera ikindi gitangaza gikomeye, imubwira ko imuhinduriye gahunda y’imibereheo ye, muribuka ko twavuze ko kuva mu w’1959 yaryaga, akanywa,akambara, akoga, n’ibindi ariko tiyitume byaba ibikomeye cyangwa ibyoroshye.Ubwo rero bigeze mu mwaka wa 1972 (Ubwo ni nyuma y’imyaka 13) nibwo Imana yabwiye Mariamu ko atazongera no kurya, kunywa, koga, guhinduranya imyenda n’igitambro cyo ku mutwe,ndetse ko atazongera guca inzara,kandi ntanuke ndetse n’imyambaro ye ntusaze cyangwa ngo icike haba no kuba yakwanga kumukwira.Akigisha ijambo ry’Imana aryamiye uruhande rumwe(urubavu),ibi bikaba b byarakomeje gutya abimarana imyaka 24 kuva mu mwaka wa 1972 kugeza yitabye Imana ku Itariki ya 25/09/1996 i GITARAMA Mu Rwanda aho imva ye iri n’ubu ku rusengero rwa ADEPR NYABISINDU ari naho hari icyicaro cya REGION ya ADEPR-GITARAMA.
Benedata, nshuti z’Imana iyo twandika ubu buhamya bumeze gutya, iyi si ikinamico, si Komedi, si Ukubeshya cyangwa gushaka gushyushya inkuru, ibi bifite abatangabuhamya benshi cyaneeee, baba abanyamulenge babaye i Murenge, mu Bibogobogo, Minembwe n’ahandi, ndetse hari n’abatangabuhamya benshi babihamya bavaga mu Rwanda, Burundi, Tanzania n’ahandi bakajya i Kabera ibi byose bakabyirebera n’amaso yabo.
Kuva mu mwaka w’i 1959 kugeza ku itariki ya 25/09/1996 ubwo Mama Mariam yitabaga Imana, ubuzima bwe bwose yari yarabweguriye Imana n’umurimo wayo, agahanurira abantu, akabasengera,ubundi akajya mu iyerekwa igihe kirekire.Mu minsi ye yo kubaho yabaye umuhanuzi mwiza aba n’umwigisha mwiza, aba umunyamasengesho mwiza...
INYIGISHO MAMA MARIAMU YIGISHAGA
Inyigisho ze zari zikubiye mu ngingo 8:
1. Yigishaga abantu kwihana bagakizwa bataryarya.
(Zaburi 1,1-6), Matayo 13,13-15 , Matayo 13,24-30
2. Yigishaga Ubwere bw’Itorero yihanangiriza abakristo kutibanga n’isi.
2Abakorinto 6,14-18, 1Petero 1,14-17 , Imigani 7,1-5
3. Yigishaga abakristo kuba mu bumwe butarimo amacakubiri y’amoko kuko abizera Yesu ari ubwoko bumwe nk’uko Yesu yasengeye abigishwa be. Yohana 17,20-21
4. Yigishaga abakristo ko bakwiriye gufashanya igihe cyose hariho ibibazo, nk’uko itorero rya mbere ryakoraga. Ibyakozwe n’Intumwa 2,43-47
5. Yigishyaga abakristo kwirinda cyane gusubira inyuma, kuko bigora cyane kongera gusubira mu buzima bwiza wari ufite iyo wamaze kubivamo ukagwa. 2Petero 2,20-22 , Matayo 12,43-45
6. Yigishaga kubaka ingo:
– ABUBATSE : Yabigishaga kubana mu mahoro badatana
– ABATANYE : Yabigishaga kongera gusubirana
– URUBYIRUKO : Yarwigishga kwitondera icyo gikorwa bitegura cyo kubaka urugo bagasenga Imana. Aha yavugaga ko umusore ukijijwe iyo asezeranye n’umukobwa ko bagiye gukundana kugeza babanye, ubwo nyine isezerano rikuru ni iryo.Iyo baguye mu byaha by’ubusambanyi, ntibakwiye gutana ukundi kuko uwo aba ari umugore we w’isezerano, n’iyo yajya gushaka undi uwo akamuta, ubwo uwo wa nyuma niwe uba ari umugore w’isezerano kabone n’ubwo uwo wa nyuma ariwe baba barajyanye gusezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Itorero.
Yemezaga ko gusezerana ko mu Itorero ari uguhamya ibyahamijwe mu isezerano rikorwa na ba nyirubwite iyo barambagizanya. Iryo rya ba Nyirubwite akaba ari naryo Sezerano nyamukuru. Izo nyigisho nizo bitaga :" INDOWA"
Izo nyigisho tuzisanga muri :
– Luka 16,16 ; Mariko 10, 1-12 ; Abaroma 7, 1-3 ; 1 Korinto 7,10
7.- Yigishaga abakristo gukunda ijuru kuruta isi kuko gukunda isi cyane ari ubwanzi ku Mana.
1Yohana 2,15-17 ; Yakobo 4, 4
– Yerekana ko iwacu ari mu ijuru : Abafiripi 3,20
IBINTU BYEREKANA KO MARIAMU YARI UMUKOZI W’IMANA
Ubwo twabazaga Pasteur Mariko icyatwemeza ko Mama we Mariamu koko yari umukozi w’Imana atari Magician nk’abandi bose bakora Maji yadusubije muri aya mabambo: :" Hari ibintu umunani byerekana ko Mama yari umukozi w’Imana koko. Ibyo bintu ni ibi bikurikira:
1. Imana yari yaramuhaye Ubenge butangaje : Ikibyerekana ni uko abantu bose bazaga iwacu i Kabera,muribo habaga harimo abazungu baturutse mu bihugu bitandukanye nka : Norvege, Suede, Suisse, Danemark,.....Ndetse hakabamo abayobozi bakomeye bo muri ibi bihugu twegeranye harimo abadepite, abakuru b’intara, abasirikare bakuru, n’abandi,..nyamara aba bose icyabatangazaga ni ukuntu umukecuru wo mu cyaro utazi gusoma, afite ubwenge butangaje utabonana abandi bantu. Iki cyerekanaga ko Imana yakoreraga ariyo yamuhaye ubwo bwenge.
2. Nubwo yari afite izo mpano zikomeye, yicishaga bugufi cyane, abamubonye bose bikabatangaza. Iyo wabaga uje yamaze kwerekwa ibyawe, ntabwo yihutiraga kubikubwira kugirango atagukura umutima. Yabanzaga kukuganiriza n’ubugwaneza, yamara kukwiyegereza neza neza, abona watuje akabona kukubwira ibyawe byose.Ibi bitandukanye cyane n’abantu ba none Imana iha impano bakiremereza wabagera imbere ukagirango bigize utumana duto.
Matayo : 2,12 na Imigani : 22,4
3. Mama Mariamu yari umugwaneza utangaje: Iyo wajyaga i Kabera wumva wenda ko atari bukwakire, yabanzaga kukwakirana ubugwaneza yamara kukubwira ibyawe byose wasaba imbabazi akakubabarira kandi ntazongere kubyibuka ukundi.Ibi byatumaga abantu benshi kuza i Kabera bumvaga bahabonera ihumure ryinshi.
4. Mama Mariamu yagiraga urukundo rutangaje : i Kabera habaga urukundo ruzira ivangura ry’amoko. Iyo wahuraga na Mama Mariamu, yashakaga ko mwigumanira mukiganirira ahubwo ugasanga abashinzwe Protocole nibo bbashaka kumugukuraho nyamara we yumvaga yishakira ko mwakwigumanira. Ibi abagiyeyo bose bakaba bemeza ko yagiraga urukundo rutangaje. Yohana 13,34-35
5. Mama Mariamu yagiraga kwihangana gutangaje : Abantu cyane cyane bo mu Matorero atandukanye baramututse,baramurwanya, bamwita umuhanuzi w’ibinyoma, abandi bamwita Dayimoni n’andi mazina mabi, ariko abo bose ntabarakarire ahubwo akabasabira ngo Imana ibahe agakiza. Matayo 24, 13 na Yakobo 1,12
6. Mama Mariamu yari azi kubabarira nta Conditions ashyizeho : Abamutukaga bazaga i Kabera tukabakira neza babireba bagataha bihannye. Abo bose yabaga azi eza ibyo bamuvuze bibi, ariko mu kubababarira nta condition yabashyiragaho. naho kuri ubu ngo kugirango umuntu aguhe imbabazi aragusaba ngo genda ubanze uzenguruke amatorero yose wavuzemo ibyo bintu ubasabe imbabazi ubone ugaruke nkubabarire, Ibi kuri we ntabwo yabyemeraga.
7. Yari aziko gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa (Ibyakozwe n’Intumwa:20,35): Bamuzaniraga imfashanyo nyinshi nyamara byose bikajya mu murimo w’Imana nta na kimwe yisigarije : Bamwe akabaha amatike batayafite, abandi akabagaburira ibyo bashaka, abandi akabaha ibyo bambara n’ibindi bakennye ku buryo nta n’akazu twigeze twubaka muri izo mpano n’bwo zari nyinshi. Byose yarabitangaga bigakora umurimo w’Imana.
8. Yari yuzuye ishyaka ry’Umurimo w’Imana nk’umuhanuzi Yeremia: Iyo yajyaga mu iyerekwa buri gihe yagarukaga arira amaso agahora yatukuye. Ibi kuri twe bivuze ko yari umukozi ukorera Imana ntiyari umukozi ukoreshwa n’Imana kuko aba bakozi bombi baratandukanye cyane.
UKO YITABYE IMANA
Nk’uko twabivuze haruguru, Mama Mariamu iyo yajyaga mu iyerekwa yavagamo ari kurira cyane bitewe n’ibyo yabaga yabonye, nta na rimwe yigeze ava mu iyerekwa yishimye, ahubwo yabaga ababaye. Akaba yari yarabwiye abantu ko umunsi bazabona avuye mu iyerekwa yishimye, afite akanyamuneza, bamubaza amakuru akavuga ngo ni Meza, bazamenye ko isaha ye yo gutaha yegereje.
Umunsi umwe rero ubwo Intambara ya Kongo yageraga, nibwo ingabo za Congo zaje gufata abanya Murenge ngo zibafunge kuko zavugaga ngo Ni ibyitso by’ingabo z’u Rwanda kandi bakaba bari bafite ubwoba ko ingabo z’u Rwanda zateye Kongo. Ibyo byatumye bagera n’i Kabera abantu baho barabafata bajya kubafunga na Mama Mariamu nawe nubwo yari ikimuga baramuterura bamujyana n’abandi bavuga ngo :" Nibasange bene wabo i Rwanda.
Ubwo babafunguraga bakabazana bakabata ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu Bugarama, Interahamwe nibwo zaje zibasamira hejuru zicamo benshi mu babaga i Kabera, i Murenge, mu Bibogobogo,mu Minembwe n’indi misozi ihakikije.Cyane cyane bishe abagabo n’abasore, n’abana b’abahungu abagore barabareka.
Ubwo bazaga baruhukira i Gitarama mu Rusengero rwa ADEPR ku Kicaro cya Region giherereye kuri Paroisse Nyabisindu.Iryo joro bakihagera Mama Mariamu ajya mu iyerekwa nk’uko bisanzwe, amaze kuvamo aza yishimye, amwenyura aseka, nyamara uwo munsi nibwo Interahamwe zari zishe abantu benshi mu bo bavayei Kabera. Kumwenyura kwe avuye mu iyerekwa ntibyari bisanzwe kuko twababwiye ko ubusanzwe yavagamo arira, aririra abarimbuka, aririra ibyaha bikorerw mu isi.
Bakimara kubona avuye mu iyerekwa ari kumwenyura, baramubajije ngo :" Amakuru ki Mama ? arabasubiza ngo ni meza (ibi nabyo ntibyari bisanzwe), bose bamenye ko isaha ye yegereje kuko ariko yari yarababwiye. Ubwo iryo joro yahise aryama araruhuka ahita ashiramo umwuka iryo joro ryo kuwa 25/09/1996. Umurambo we bawushyinguye mu isambu y’urwo rusengero rwa ADEPR NYABISINDU ruri i Gitarama.
Mu bo basenganaga hasigaye bamwe nabo baba mu mudugudu uri ku Itorero ADEPR Nyabisindu, bakaba abenshi bamaze gusaza bakaba bibumbiye muri GROUPE ABERA ikaba ikomeza gusenga no guhimbaza Imana umunsi ku munsi bagera ikirenge mu cya Mama wabo Mariamu nk’uko nawe yakigeraga mu cya KRISTO.
Ubu abantu babaye i Kabera, abazi ibyiza basigiwe na Mama Mariamu barimo kandika igitabo kizaza kivuga ku buzima bwe, icyo gitabo kizazajya ahagaragara mu minsi iri imbere.
UBUHAMYA BURANGIRIYE AHA
IMANA ISHIMWE YO YATORANYIJE MAMA MARIAMU IKABONA ARI UWO KWIZERWA IKAMUGABIRA UMURIMO MU GIHE CYE
Iyi nkuru muyigejejweho na
N.J,Bosco/www.jesus.rw
ku bufatanye na
INSHUTI YA JESUS Pasteur IRIHOSE Mark
Umuhungu wa Mama MARIAMU KINYAMARURA
C/O Eglise Methodiste Libre au Rwanda
Phone : 0788268948
Nitwa Ndahimana Ignace navutse 1980 mvukira ahitwa Nyaruguru nakuriye mu muryango udakijijwe nkurira mu buzima bw’abantu nyine batazi Imana. Nyuma naje gukora akazi ka Leta ubuzima bwo gukunda ibyaha bwaje kunkomerana, nanyweye urumogi, njya mu busambanyi, kenshi nibera muri za « boite de nuit ( cadulac) »
Taliki ya 25/12/2003 nagiye ahantu bari bari kubwiriza ubutumwa bwiza ndakizwa baransengera kuko numvaga ndemerewe. Ariko kuko nakijijwe mu gihe cy’ iminsi mikuru isoza umwaka, byageze taliki 1/1/2004 nywa urumogi nk’urusezeraho. Ariko kuko nakoze icyo cyaha naramaze kwakira imbuto y’ Imana muri njye, icyo gihe byarankomereye mbura amahoro ndataha ngeze mu rugo ngira iyerekwa ijwi rirambwira ngo : « ubu ugiye gupfa kandi urarimbuka » nibuka ko Yesu agira imbabazi nyinshi musaba imbabazi mfata icyemezo cyo kureka urumogi burundu.
Nyuma naje kugira icyifuzo cyo kuzura Umwuka Wera kuko nabonaga abandi bishimira mu Mwuka. Nagerageje gusenga biranga ariko nari ngifite n’ uburangare ; nyuma naje kugira ikibazo gituma mfungwa, ndafungwa njya muri gereza. Icyo gihe narahugutse ndasenga mba hafi y’ Imana . Ubwo nibwo nuzuye umwuka wera. Nyuma naje gufungurwa ntangira gukorera Imana cyane.
Nagize ibigeragezo bikomeye maze kuva mu kazi ka leta ngira inzara ikomeye cyane ariko uko negeraga Imana niko yampaga amasezerano. Imana yaje kunshumbusha ubu mfite akazi keza kandi nabashije kubona inzu yanjye mu mujyi wa Kigali.
Nasoza mbwira urubyiruko rukiri mu bubata bw’ibiyobyabwenge n’ ubusambanyi ko bakwakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wabo kuko niwe wenyine abasha kubakura ku ngoyi n’ uburetwa bw’ ibyaha. Uwakwifuza kumenya byinshi biruseho yahamagara kuri iyi nomero 0788573737.
Ijoro rimwe ubwo nari ntashye, umugore wanjye ashyashyana anzanira ifunguro rya nimugoroba, namufashe akaboko ndamubwira nti: ” hari icyo nashakaga kukubwira. Aricara, afata ifunguro anteze amatwi atuje.
Mwitegereje, mbona andebana indoro yuzuyemo agahinda. Ubwo nabuze aho mpera ngo ngire icyo mubwira. Ariko byari ngombwa ko mubwira ibyo ntekereza. Nashakaga ko dutandukana. Nihagazeho, ndarikocora.
Ibyo namubwiye ntibyamurakaje, ahubwo yahise ambaza yitonze ati: kubera iki? Sinamwitaho, nirengagiza ko hari icyo yambajije. Ahita arakara. Ubwo yahise ajugunya ibiyiko arankankamira ati: “nta mugabo ukurimo!” Iryo joro, twaraye ntawe uvugishije undi. Yaraye arira ijoro ryose. Ndahamya neza ko yashakaga kumenya icyabaye mu mibanire yacu.
Ariko sinigeze mbasha kumuha igisubizo kimunyuze; kuko urukundo nari mufitiye rwitwariwe n’umukobwa utagira uko asa witwa Amina. We, sinari nkimukunda, numvaga mufitiye impuhwe gusa.
Mu kimwaro cy’ubuhemu, mwandikira ibaruwa imwemerera ko twatandukana, mubwira ko musigiye inzu yacu, imodoka ndetse na 30% by’umutungo muri Kampani yacu. Muhaye ibaruwa, arayireba ahita ayishwanyaguza. N’ubwo twari tumaze imyaka irenze icumi dushakanye, nabonaga amaze kuba nka rubanda rwose.
Numvaga mufitiye impuhwe kubera igihe cye yatakaje, umutungo we n’imbaraga ariko ibyo ntibyari gutuma nisubiraho kuko nari namaze gufata icyemezo kuko uwo nari nareguriye umutima wanjye yari Amina. Nyuma, kwihangana byaramunaniye anyikubita imbere araturika arira cyane, nk’uko nari mbyiteze. Kuri jye, kumubona arira byaranduhuye. Igitekerezo cyo gutandukana na we nari maranye iminsi cyagendaga kirushaho gukomera no kujya ahagaragara.
Umunsi ukurikiyeho, natashye ntinze cyane nsanga hari ibyo yandikira ku meza. Sinigeze ndya ahubwo nahise mboneza iy’uburiri njya kwiryamira mpita nsinzira kuko nari naniwe kubera ibyo nari niriwemo na Amina. Nkangutse, nsanga acyandika. Sinigeze mbyitaho ahubwo narahindukiye ndongera ndisinzirira.
Mu gitondo, aba angejejeho nawe uko yumva twatandukana: nta kintu na kimwe yanyifuzagaho usibye ko muha integuza y’ukwezi kumwe mbere y’uko dutandukana.Yansabye ko muri uko kwezi tugerageza tukabana nk’uko byari bisanzwe. Impamvu ze zarumvikanaga: umwana wacu yagombaga kuzakora ibizamini nyuma y’ukwezi kumwe; akaba atarashakaga ko gutandukana kwacu kwabera imbogamizi umwana wacu.
Ibyo twabyemeranyijeho.
Ariko akaba yari afite ikindi yongeragaho, yansabye kwibuka ukuntu namuteruye mwinjiza mu cyumba cy’abageni umunsi w’ubukwe bwacu. We yansabye ko buri munsi muri uko kwezi, nzajya muterura nkamukura mu cyumba nkamusohora nkamugeza imbere y’umuryango. Nahise ntekereza ko yasaze. Ariko kugira ngo mbone uko twatandukana mba ndabyemeye.
Natekerereje Amina ayo mananiza umugore wanjye yari yanshyizeho mbere y’uko dutandukana. Arabiseka cyane atekereza ko ari amafuti. Yungamo yabisuzuguye cyane, ati: “amayeri yose yakoresha byanze bikunze agomba kubona ubutane.”
Kuva mugejejeho igitekerezo cy’ubutane, jye n’umugore wanjye ntitwigeze twongera kurarana. Kubera iyo mpamvu, ubwo namuteruraga bwambere, twese ntiwarebanaga n’undi mu maso. Umwana wacu atubonye atuza inyuma akoma amashyi ati: “papa ateruye mama!” Ayo magambo umwana yavuze asa n’aho ankomerekeje umutima.
Kuva mu cyumba, ujya mu ruganiriro, no kuva mu ruganiro ujya ku muryango ujya hanze, nakoze metero zigera ku icumi muteruye mu maboko. Yarahumirije ambwira atuje ati: “ntubwire umwana wacu iby’uko tugiye gutandukana.” Ndikiriza ariko numva binshengura umutima. Mushyira hasi imbere y’umuryango hanze. Ajya gutegereza Bisi imujyana ku kazi. Ngenda jyenyine nitwaye mu modoka njya ku kazi.
Ku munsi wa kabiri, twese noneho byaratworoyehe. Anyegama ku gituza. Numva impumuro yavaga mu myenda yambaye. Nza kubona ko nari maze iminsi myinshi ntamwitegereza. Mbona atagifite itoto. Yari amaze kugira iminkanyari mu maso, umusatsi utangiye kuba imvi! Urushako niwe rwari rwarigirijeho nkana. Namaze umwanya nibaza ibyo namukoreye kugira ngo abe asa atyo.
Ku munsi wa kane, muteruye, numva agakezekezi k’urukundo gatangiye kagaruka. None se, ubundi si umugore wigomwe imyaka icumi yose, yaranyeguriye ubuzima bwe. Ku munsi wa gatanu n’uwa gatandatu, naje gusanga rwa rukundo rwa kera rugenda rwiyongera.
Sinigeze mbibwira Amina. Byaranyoroyehe kumuterura uko ukwezi kwagendaga kugana ku musozo. Wenda byari byatewe ni uko nari maze kugira ingufu nyinshi kubera akamenyero ko kumuterura.
Buri gitondo yahitagamo imyenda agomba kwambara. Yageragezaga amakanzu ye hafi ya yose ariko ntabashe kubona iyo yambara.
Asuhuza umutima agira ati: “imyenda yanjye yose yambayeho minini nta n’umwe ukinkwira.” Mwitegereje nanjye nsanga yarananutse, ikaba mu by’ukuri ari nayo mpamvu yatumaga binyorohera kumuterura. Nkibitekerezaho numva binkoze ku mutima. Mbona ko yabitse umubabaro n’agahinda ku mutima we. Sinzi uko byanjemo ndamwegera mukorakora mu mutwe.
Nkiri muri ibyo, umwana wacu aba araje, ati: “Papa, isaha yo guterura mama yageze.” Kuri we, kubona se ateruye nyina umusohora byari bimaze kuba ikintu cy’ingenzi mu buzima bwe.
Umugore wanjye arembuza umwana aramuhamagara aramwegera aramuhobera cyane. Ubwo nanjye nahise nirengagiza mpisha amaso nirebesha ku ruhande kugira ngo bidatuma nisubiraho ku munota wanyuma. Ubwo mpita muterura, nerekeza iyo mu ruganiriro ngana hanze. Amfatisha ikiganza ijosi atuje kandi mu buryo rwose busanzwe. Ndamufata ndamukomeza; byari bimeze neza nk’umunsi w’ubukwe bwacu. Ariko mbabazwa n’uko yari asigaranye ibiro bike cyane. Ku munsi wa nyuma, ubwo namuteruraga mu maboko, nanirwa gutera intambwe. Umwana yari yagiye ku ishuri. Ndamufata ndamukomeza ndamubwira nti: “sinari nigeze mbona ko ubuzima bwacu bwari bwarabuzemo urukundo.”
Mfata imodoka ngana ku kazi... ngeze aho nkorera mpita nsohoka mu modoka nihuta ntibutse no gusinga mfunze imiryango. Natinyaga ko gutinda byatuma nisubiraho. Nzamuka stairs (escaliers). Amina afungurana ubwuzu umuryango, mpita mubwira ntazuyaje nti: “Umbabarire Amina, singishaka ubutane n’umugore wanjye.
Aranyitegereza, arumirwa. Nuko amfata mu gahanga. Ati: “ufite umuriro?” Mpita nkura vuba ikiganza cye mu gahanga. Nti: “mpa amahoro, Amina, nakubwiye ko ntagishaka ubutane. Kubana n’umugore byarandambiye kubera ko we nanjye tutigeze duha agaciro utuntu duto duto tw’ubuzima bwacu, si uko tutagikundana.
Ubu rero, maze kubona ko igihe namutereruraga muzana mu rugo umunsi wa mbere w’ubukwe bwacu ngomba kubikomeza kugeza igihe urupfu ruzadutandukanyiriza.” Amina asa n’ukangutse. Ankubita urushyi rufite ingufu rwirangira ahita ankubitaho urugi ansohora ararira, araboroga. Ndisohokera, mfata imodoka ndagenda.
Ngeze ku iduka ricuruza indabyo, ngurira umugore wanjye indabyo. Umukobwa uzicuruza ambaza icyo nandika ku ikarita. Ndaseka maze nandikaho nti: “nzaguterura buri gitondo kugeza gupfa”
Utuntu duto duto mu buzima nitwo tugira akamaro mu mibanire y’abashakanye. Si inzu, si imodoka, si umutungo, si amafaranga ari muri Banki cyangwa ibindi,…..
Ibi nibyo bituma habaho umunezero ariko byo ubwabyo ntibiwutanga. Bityo rero, shaka umwanya wo kuba inshuti y’uwo mwashakanye hanyuma, musangire utwo tuntu duto duto twubaka urukundo.
Mbifurije urugo ruhire!
Emmanuel Kanamugire
Source ARAMA website
Miriyamu Deborah Zulphath yavukiye Kimisagra mu muryango w’abana batanu we akaba ari uwa mbere. Mama we yamushakanye undi mugabo ubwo yari afite imyaka itanu. Akiri umwana yakundaga kwiga cyane, akaba yarize amashuri abanza kuri EP Kabusunzu, atsinze ajya kwiga Gisenyi ku Nyundo mu mwaka wa 1996 icyo gihe kubera umutekano muke waru uri Rubavu, agaruka i Kigali, akaba yararangije amashuri yisumbuye mu ishami rya Ubucurruzi n’ubucungamari.
Deborah Zulphath yavukiye mu muryango wa abisilamu, akaba yarakundaga kujya gusenga, gusa yaje kubihagarika ubwo Mama we yapfaga mu mwaka wa 1998. Muri uwo mwaka nibwo Deborah yatangiye kutumvikana n’umuryango yari asigaranye, dore ko yari ageze mu myaka itumva nkuko yabidutangarije, ngo yari asigaye wenyine, umuryango we wose bari barapfuye nabo bana bose bavukanaga, atangira guhinduka cyane ngo icyo gihe yabaga Nyamirambo ku ryanyuma, yiga ingeso mbi zose zishoboka.
Mu mwaka wa 1999, nibwo yatangiye kujya asohoka cyane, kujya mu kabyiniriro, kunwa inzoga, aho mu kabyiniriro aza kuhahurira n’umugabo we wa mbere babyarana umwana we wa mbere. Umwana yavutse 2002, hanyuma mu mwaka wa 2004 nibwo we n’umugabo we batangiye kutumvikana, kuva icyo gihe Deborah atangira kunwa ibiyobyabwenge bifata igihe kitari gito ariko aza gutuza. Nyuma Deborah yafashe umwanzuro wo kugurisha ibintu bye byose akava mu Rwanda akareba uko yajya hanze, aho mu kwezi kwa 8/2004 yaje kujya muri Uganda ashaka uko yajya mu bufaransa.
Icyo gihe abigezeho arafatwa ntibyamuhira, afungwa ibyumweru bibiri Entebbe. Mu gihe gito arekuwe ashaka ibyangombwa byo kujya i Burayi aciye inzira yamazi ibyo bita Strago nkuko Deborah yakomeje abidutangariza, bicamo agenda mu bwato, agendana n’amatungo n’imizigo, anyura mu buzima bugoye cyane, bashyikira Komore bamusubiza inyuma ariko ashaka uko akomeza, icyo gihe umwana we yari afite imyaka ibiri n’igice barakomeza bagera Mayote barafatwa, baramufunga indi nshuro ya kabiri, ahamara iminsi 3 afunze.
Agaruka muri yanzira yose ayifungwamo, mukirwa cya Anganu arafungwa, Komore arafungwa, Zanzibar arafungwa, Tanzinya arafungwa, Kenya arafungwa nyuma agaruka Kampala. Nyuma yaho nibwo yabonye umucumbikira, kubera ubuzima atangira kwiga uburaya kugirango abashe kubaho, atangira kujya ajya mu kabari ariko biramunanira kubera ururimi no kutamenya igihugu. Mu gihe gito yaje kumenya n’umugabo umwe aramufasha mu mibereho, aza kugira ubuzima bwiza, agira na Resitora yitwa “Kenzo Restaurant”, anamushyira mu ishuri ajya kwiga Makerere ariko kubera uburara biranga ahubwo aba ikirara cyane kubera yari amaze kumenya igihugu n’ururimi, amashuri aramunanira.
Deborah yahindutse cyane ubwo umugabo yagambiriye kuryamana nawe kugirango amutere Sida, kandi akaba yaraje kubigeraho, ibi byartumye ahinduka ikihebe atangira gukorera amafaranga gusa ntakindi yitayeho. Nyuma yaho yaje kujya Dubai agurisha ibyo yarafite byose, ariko ntibyamuhira arongera agaruka Uganda. Nyuma abantu baje kumubwirako amafaranga amadolari ahumura Sudani naho ajyayo, agezeyo abona akazi arakora ariko yari yarabaye umugome. Sudani yaje kuhakura mafaranga atangirira kwikorera acuruza Piece de rechange, atangira no kujya mutubari, ndetse aza kuhashinga akabari ke, acuruza n’amabaro y’amashuka akoramo magendo y’amalikeri (Inzoga zihenze cyane). Bigeraho kugirango bamuvugishe cyanga bagire icyo bamukoresha muri Sudani byasabaga amafaranga. Aza guhura n’umwe mu bantu bakomeye Sudani atangira kujya amuha mafaranga menshi cyane gusa uyu nawe yari yaranduye Sida.
Nyuya amaze kubona amafaranga yaje kwiga indi mico mibi yo guhemuka, umuntu wese akumva yamuhemukira, bimuvirmo gutwita, inda imugwa nabi amezi atandatu biza no gutuma ataha. Imitungo yose yayisize aho kuko buri munsi yishyuraga madolari 100, arakena bibangombwa ko ataha agaruka Kigali atangira kwihishahisha, ajya kwihisha Kabarondo i Kibungo, kubera gutinya bantu bamuzi i Kigali, aza no kuhabyarira. Umwana afite ameziabiri agaruka i Kigali ntiyagira ubuzima bwiza kugeza ubwo yaje gukizwa. Mu gukizwa kwe hari ma butamushimishije kugeza amugenzi we wamubwiye ngo hari umucuranzi uraza kuririmba kuri Horeb witwa Theo, nubwo ataje ariko asanga ni byzia kuko babyinnye cyane. Nyuma uwo mugenzi we amujyana ahandi hantu gusengeraya mu mwaka wa 2009 mu kwezi kwa cyenda aba ariho akirizwa.
Akimara gukizwa nibwo yatangiye kugenda abwira bantu ububi bwa Satani ni ibi byose yanyuzemo ko ntanyungu, ibyo yabitangiye nyuma y’amezi ane gusa. Mu kwa 5/2010 Imana imukorera ubukwe, nyuma yo kumukorera atangira ubukwe atangira ibiterane ahantu hatandukanye i Burundi, Uganda no mu Rwanda abantu benshi barakizwa baranahinduka, Imana igenda imukuza. Ibi byarakomeje abantu benshi uko bumva Deborah avuga ubu buhamya bamusaba kubushyira kuma DVD abantu bakajya babubona aho bari hose yaba mu mago yabo no mu miryango bidasabye kuza mu rusengero.
Nkuko yabidutangarije kuriwe yarababaye cyane, kubwubuzima yanyuzemo, ninayo mpamvu yafashe iki cyemezo cyo gushyira hanze ubuhamya bwe ngo bifashe abari n’abategarugori, abasore, abagabo nabandi bose bazabona iyi DVD cyane abakiri bato, doreko yatakaje igihe cye kinini, yariyanze yarihebye. Kurubu ama DVD y’ubuhamya bwa Deborah yarangije gukorwa no gutunganwa, mu minsi iri imbere akaba ateganya kuyashyira hanze akayamurika ndetse akayaha ahantu bose bazajya bayifuza, ubu akaba aricyo gikorwa ahugiyemo akaba yadutangarijeko azatubwira mu minsi ya vuba aho bizabera n’amatariki n’uko uwo munsi uzaba umeze.
Ubu buhamya bukora ku marangamutima ndetse byatuma n’amarira ashoka mu maso. Imana Irakomeye !!
N’ ubuhamya bwa mwene Data ESTHER wari wariyeguriye Imana mu buryo budasubirwaho ari n’umuririmbyi ; ababyeyi be bari abayobozi b’itorero rya gikristo. Yari umukobwa ufite ubuhamya bwiza watinyaga Imana, ndetse ntiyari yarigeze akubagana mu byaha by’ubusambanyi.
Umugoroba umwe, habayeho igitaramo cya korari ku rusengero rwabo. Icyo gitaramo cyagejeje mu masaha ya saa munani z’igitondo, noneho bose barataha, buri wese ajya iwabo.
Esther ageze hafi y’iwabo aterwa n’abagizi ba nabi, umwe mur ibo amufata ku ngufu ndetse amwambura bibiliya ye. Yagize agahinda kenshi kenda kumwica, ariheba, arakarira Imana bikomeye.
Yajyaga yibaza impamvu Imana yabyemeye ko bimubaho kandi yari avuye mu masengesho, yari avuye gukorera Imana. Yakomezaga kwibaza impamvu. Ati kubera iki ?
Ati nakoze iki kugira ngo abe ari jye ibi bibaho ? ati nkanjye wari uzi ko umuntu wa mbere uzamenya ubwambure bwanjye azaba ari umugabo wanjye nabwo ku munsi w’ubukwe ! Yari yanze ubuzima, bwamubereye bubi cyane. Ageze mu rugo, nta kintu yigeze abwira ababyeyi. Yahisemo kubihisha abigira ibanga. Yari afite isoni nyinshi ndetse n’umubabaro wendaga kumuturitsa umutima.
Hashize amezi make, atangira kugira iseseme, atangira kuruka, Yahise yihutira kujya kwa muganga. Bamaze kumukorera ibizami bitandukanye, muganga yamumenyesheje ko atwite ; ati mbigire nte ? sinshobora kuyikuramo. Yari afite agahinda kenshi arira cyane : ahitamo kujya kubibwira umubyeyi umwe wo ku rusengero iwabo.
Yafashe inzira ajya kw’uwo mubyeyi kumutura agahinda ke. Wa mubyeyi ngo amare kumva ayo makuru yose nk’uko Esther yayamuganiriye ararakara cyane yanga kwemera ko ari ukuri.Ati urabeshya waguye mu cyaha cy’ubusambanyi n’umwe mu basore bo ku rusengero none uri kwanga kuvugisha ukuri. Ati iyo biba gufatwa ku ngufu wari kuba warahise ubivuga, ati kuki ubivuze nyuma y’igihe kingana gitya ? Ati reka reka simbyemeye.
Ati ahubwo dore icyo ngiye gukora : byose ngiye kubibwira Pasteri n’ababyeyi bawe, gutyo baragushyira inyuma y’itorero .
Wa mubyeyi yihutiye kujya gushaka Pasteri n’ababyeyi ba Esther, bose bamaganira kure Esther. Bati wasambanye n’umwe muri ba basore bo ku rusengero, mutwereke. Udukojeje isoni, udukuyeho icyubahiro twari dufite. Esther ararira cyane ati ariko Mana ni ukubera iki ibi byose ? Kuki mbaye igishungero ?
Bamushyize inyuma y’itorero, ahagarara kuririmba. Mu rusengero yicaraga ku nteba y’inyuma. Bamushyize mu kato, abo basenganaga bose bamutunga intoki. Ababyeyi be batari bacyihanganiye icyo gisebo, baramwirukanye mu rugo, Umubyeyi umwe wo ku rusengero amugirira impuhwe aramwakira aramucumbikira. Esther ntiyaretse gusenga, yarakomeje, ndetse arushaho kwegera Imana cyane , yinjira cyane mu bihe byo gusenga abaza Imana impamvu y’ibyo byose. Amezi icyenda ashize yabyaye umwana w’umuhungu. Ababyeyi bamwe b’abanyempuhwe bo kurusengero rwabo baramufashije bamugurira ibyangombwa by’umwana, akajya ajya ku rusengero ahetse ka kana.
Hashize imyaka 3, habaho igiterane cy’ivugabutumwa muri ako gace Esther yari arimo. Esther yakigiyemo, agenda ajyanye n’umwana we ufite imyaka itatu ubungubu.
Habayeho benshi bagiye batambuka bavuga, umwe mu bahagurutse kubwiriza aratangira atanga ubuhamya ati : « Jyewe mureba ndi imbere yanyu, nari igisambo ndi n’umujura. Nafataga abakobwa ku ngufu. Iyi bibiliya mfite mu ntoki n’iyumwe muri abo nafashe ku ngufu. Ijoro rimwe nafashe umukobwa ku ngufu mwambura bibiliya ye ngeze mu rugo, nyibumbuye ngwa ku mirongo yari iciyeho uturongo irantsinda ndihana. Uko niko nemereye Yesu, mwakira nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwanjye, natangiye kujya mu rusengero, aho niho naboneye umuhamagaro wari uri ku buzima bwanjye. None dore ubu ndi umuvugabutumwa ubwo nibwo buhamya bwanjye bene Data. »
Abantu bari bafashijwe cyane n’ubwo buhamya. Esther yari araho mu bantu beshi cyane, abasha kumenya wa mugabo wamufashe ku ngufu. Atangira gushaka inzira mu bantu,yiruka agana kuri podiyumu « podium » ahari hahagaze wa mukozi w’Imana ; ariko protocole imubera inzitizi.Akomeza gusaba cyane kumugeraho kugeza ubwo wa mukozi w’Imana yababwiye ngo bamureke azamuke kuri podiyumu
Esther amaze kuzamuka kuri Podiyumu arikumwe n’umuhungu we w’imyaka 3, abwira wa mukozi w’Imana ati : « Mpa Bibiliya yanjye wakire umwana wawe imbuto yo kumfata ku ngufu.Ni jye wafashe ku ngufu cya gihe. »
Umuvugabutumwa agwa hasi yubamye atangira kurira cyane n’ijwi rirenga, ahita asaba imbabazi mu ruhame. Abakozi b’Imana bari bari aho barabegera barabasengera. Uwo mukozi w’Imana utari wagashatse, yahise amubaza niba yemera kumubera umufasha.
Muri make barashakanye none ubu bazenguruka isi bavuga ubutumwa, batanga ubuhamya bwabo. Imana yambuye Esther umwambaro w’isoni, imuha icyubahiro, imwibagiza imibabaro ye yose.
Ibyo Imana ikora byose ni byiza,hari byo yemera ko bitugeraho kugira ngo yiheshe icyubahiro, kugira ngo itwiyegereze, kugira ngo ituremere ubuhamya. Twese tuzi ubuhamya bwa Lazaro dusanga muri bibiliya, Yohana 11 : 1-44, ku murongo wa 4 handitse ngo : « Yesu abyumvise aravuga ngo iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo niyo guhimbarisha Imana no gutuma umwana w’Imana ahimbazwa ».
Ibyo bishatse kutubwira ko tugomba kumenya no gusobanukirwa ibyo Imana ishaka gukora inyuze mu bigeragezo, no mu bikomeye tunyuramo buri munsi.
Inzira z’Imana zitandukanye n’izabantu, Imana yacu ni ukuri ntabwo ita abana bayo, nubwo haba mu butayu ihaca inzira. Usomye mu gitabo cya Yesaya 43 : 2 usanga havuga ngo : « Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata. » Amazi n’umuriro bigereranywa n’ibibazo, ingorane, intambara, ibigeragezo, Imana yacu iraduhumuriza ikatubwira ko turi kumwe.
Mwene Data, wishyiraho umupaka imbere y’Imana mu mitekerereze yawe, Witekereza ko uriho mu bibazo bitabonerwa igisubizo ; Imana yonyine niyo yaguha ibyiringiro ndetse n’umunezero wo kubaho…, Yabikoreye Esther wari wihebye, umwe wari wanzwe, yaratawe n’abo yari yiringiye ko bamwumva, ariko Imana yamuhinduriye ibyari amarira kuba umunezero, umubabaro yawuhindura ibitwenge, ejo yari ariho igisebo,ubu ni ikitegererezo cy’abageragezwa, ubu afite umurimo wo kwitaho no guhoza abagore bafashwe ku ngufu
Imana yacu ifite ububasha bwo kukwibagiza mu munsi umwe, igihe wagiyeho igisebo, kukwibagiza ibibazo waciyemo.
Izere urabona agakiza k’Imana. Ushobora kubona byose byaragushizeho, harimo gutakaza icyubahiro, ubuntu, umwanya mwiza wari ufite, akazi, ikindi kintu cy’igiciro cyangwa umuntu wakundaga cyane…, nubwo byamera gutyo, ntugatakaze kwizera kwawe kuko iyo ugutakaje uba utakaje byose. Kwizera ni ikintu satani atagira atabasha no gushyikira. Uko kwizera niko kuzagusubiza mu mwanya wawe, niko kuzagukiza, Kwizera ni ubutunzi bukomeye !!!!!
Imana nyirubushobozi iduhane umugisha twese. Amen
Inkuru, yoherejwe na A. G.M akoresheje Email. Yashyizwe mu kinyarwanda na KIYANGE Adda- Darlene.
Ndashimira IMANA data watwese ko yangiriye ubuntu ikampa agakiza. Nari umunywarumogi, umujura, umusinzi, umusambanyi, ikirara, ndi mu mwijima, narasayishije cyane, ariko ubu ndashimira IMANA kuko yampinduye bitangaje,ndacyeye,ndanezerewe,ndishimiye ubuzima,mfite amahoro,ngwije ibyiringiro mu mwami wacu.
Navutse tariki 19/12/1987 mvukira I Gikondo mu karere ka Kicukiro Umujyi wa Kigali mu Rwanda.
Mukubaho kwanjye nabyirutse mu gace karimo urubyiruko rwinshi, nigira byinshi kuribo ndetse no kuri bakuru banjye bane. Nkirumwana ndetse no kugera kumyaka inyemerera kwiga primaire nariganaga nkakunda gukora ibyombonanye abanduta, nkunda kubabaza ibibazo byinshi ,umwanya wanjye nakundaga kuba mubanduta, nkunda kwicarana nabo.
Kuva icyo gihe nubwo nari umwana kubandebaga nakoraga byinshi bibi byatangaza uwariwe wese, urugero nuko kuva hagati y’imyaka itandatu na cumi numwe narimaze kuryamana naba kobwa babiri bato n’umwe ukuze ibyo bigaragaza abandutaga ibyo nabavanagaho cyangwa nabamenyagaho.
Niga mu wa 6 primaire sinatinyaga kuba nasoma kwitabi nkiyo har’uwantumaga itabi akambwira nokurimucanira, ibi bituma mbonako itabi nanjye narifata nkarinywa .
Ubwo naje kugera muri secondaire umuco wabari ibirara muri icyo kigo narawanduye nko gusambana, kwiba, kunywa itabi n’urumogi,inzoga zikomeye, imbyino zigayitse, nibindi bibi, naje kuva kuri icyo kigo umwaka wa kabiri utarangiye, ntangira kwiga ntaha murugo njya mwi Groupe mbi cyane ubuzima mbwanjye bwahise buhinduka cyane mpfite imyaka 15 namenyekanye i Gikondo nkumujura kuburyo i Groupe narindimo yahigwaga nabashinzwe umutekano kubera uburyo yari nini kandi ikora urugomo kuburyo umutekano w’abantu twawusagariraga.
Kuri iyo myaka natangiye kujya muma club de nuit, na weekend nyinshi sinararaga murugo, twibaga telephone dufite ubufatanye, ahabaga hateraniye abantu benshi, mumakwe, muma stade, kumarimbi iyo habaga hateraniye abantu bashyingura, mu nsengero, nahandi hateranira abantu benshi ,icyo gikorwa cyo kwiba naragikoze, kugura indaya, nanyweye drog nyinshi zitandukanye, naje kuba umusinzi usinda cyane kuburyo bwokunenwa nabazigurisha, ngera kurugero rwo gucyesha ndimukabari bikaba kumanywa yihangu, narabuze ubwenge pe, ngera aho ni nshuti zanjye zinena nzibangamira kubera ubusinzi bukabije .
Muri icyo gihe cyo kugawa na benshi nsigaye nanjye ubwanjye nigaya nibwo najekumva ko UCC yafunguye Urusengero Igikondo numva ko natera intambwe nkareba aho hantu, nuko Umwami Yesu yahuye n’ubugingo bwanjye arampindura nemera Ijambo ry’Imana ndakizwa. Nakomeje kujya nkurikira Inyigisho z’Umushumba wacu pastor Margret ari’zo ku Radio no murusengero. Nkomeza guhinduka cyane nkomerera mu gakiza ndabatizwa ubu nkorera Imana kandi ndayikunda cyane.
Ubu ndi mubuzima bunshimishije mugihe narimaze imyaka itandatu ndi mumwijima ukabije. Amagambo y’ubwenge no guhugura yarampinduye kubera uburyo nitabiraga gahunda zibera mwitorero ryacu.
Ndashimira Imana cyane kubw’agakiza yampaye, ndashimira Imana koko yankuye mu mwijima w’Icuraburindi ubu sinzi ko mba nkiririho iyo Umwami Yesu atankura muri’ryo sayo ry’Ibyaha narimo. Ndashimira Umushumba wanjye Pastor Margret n’abandi bakozi b’Imana bakorana koko banyitayeho bakandera kandi ndashimira Itorero ryanjye UCC ndarikunda kandi ndyishimiramo.
Icyo nakangurira urubyiruko n’abandi mwese n’ukugarukira Imana mukareka ibikorwa bibi nk’ibyo nanjye nahozemo koko ntakamaro bifite keretse kwangiza ubuzima. Ndabashishikariza gusenga ndetse no kwakira umwami Yesu nkumukiza w’ubugingo bwanyu. (yohana 3.16 – 21)
IMANA iguhe umugisha mw’izina rya YESU Amen.
Yari mwene so, mu Mwami
Didier Abayisenga
ucc.org
Pasiteri Nkurunziza Fiacre abarizwa mu ‘‘Rusengero rwa Yesu Kirisitu rw’Abera b’Imana bo mu minsi ya nyuma’’. Uyu mu pasitoro yavuze ubuhamya bw’ubuzima bwe ari naho yemereje ko Imana yonyine ari yo ibasha guhindura imibereho n’amateka y’umuntu.
Ubuhamya bwa Pasiteri Nkurunziza bukubiyemo ibyo yanyuzemo mbere yo gukizwa ndetse n’ibyo abona muri iki gihe yamaze kwakira agakiza.
Nkurunziza yavuze ko yamenye ubwenge asanga se afite abagore babiri. Kubera ko se atabitagaho bituma ajya gushaka akazi k’ububoyi mu Mujyi wa Kigali, amaze kuba umusore yagize igitekerezo cyo gushaka, niko kwishyingiranya n’umukobwa wari inshuti ye muri icyo gihe.
Nkurunziza amaze gushaka yavuye mu kazi k’ububoyi atangira gukora akazi ko gucukura imisarani y’abaturage, kubaka ingo z’imiyenzi, gusiza ibibanza no kwikorera amabuye imodoka zabaga yamennye ku muhanda kandi ba nyirayo batawegereye . Ibyo byose kandi yabikoraga ataretse uburaya no kunywa ibiyobyabwenge.
Nkurunziza muri icyo gihe ntiyahiriwe n’urushako, kuko yashatse afite intego yo kubyara ariko muri icyo gihe umugore we akaba atarigeze ashyira ku mu mugongo ngw’aberwe nk’uko bigenda ku bandi babyeyi.
Nkurunziza yagize ati “Mbere yo gukizwa napfushije abana 4 bakurikirana”, umwana wa mbere akaba yarapfuye afite umwaka umwe n’igice, uwa kabiri apfa amaze iminsi 2, uwa 3 apfira ku myaka 3 naho uwa 4 apfa afite umwaka umwe gusa.
Nkurunziza yagize ati ‘‘Ibyo byago byose byatumye njye n’umugore wanjye tuba nkabasazi ku buryo njye nari nshigaje kwiruka ku gasozi”, ikibabaje kurusha ibindi n’uko muri icyo gihe batabonaga naho bicaza ababasuye, kuko babaga mu nzu bakodeshaga amafaranga ibihumbi 3000.
Nkurunziza amaze kubona ibibazo bimurembeje yahisemo kunywa ibiyobyabwenge birimo inzoga z’urwagwa n’ibigage byo mu bwoko bwa muriture, bareteta ndetse akongeraho n’amatabi y’ubwoko butandukanye. Amaze kubyiyahuza yarushijeho guta ubwenge, maze aragenda aryama mu muhanda ngo imodoka zimugonge, kuko yari arambiwe kuba ku isi.
Ntibyatinze, muri uwo muhanda hanyuze imodoka iramukubita agwa muri rigore, ku buryo abakozi b’Imana bo mu Itorero ry’Abamethodisite bahamukuye atumva bakamujyana mu rusengero rwabo ruri ku Gisozi. Icyo gihe yahamaze iminsi itatu bahamukura bamujyana kwa muganga kuko atabashaga guhumeka, bakomeje kumwitaho ku buryo bamusuriraga n’umugore we wari warishwe n’agahinda ko kudashyira ku ibere nk’abandi.
Abo bakozi b’Imana bamuvurije ahantu hatandukanye yaba mu mavuriro ya Leta ndetse n’ayigenga ariko biranga birananirana, ahubwo uko iminsi yashyiraga akarushaho kuremba ari nako ata ibiro gahoro gahoro.
Bimaze kunanirana nibwo bigiriye Inama yo kumujyana mu Bitaro bikuru bya ‘‘CHUK’’, ari naho hagaragariye indwara ye ariko nabwo byabanje kubagora, kuko bamucishije mu cyuma inshuro zirenga 5 babura indwara.
Nyuma y’amezi atatu Nkurunziza arwariye muri ‘‘CHUK’’ nibwo abaganga basanze abana na Virusi y’Agakoko gatera Sida, indwara ya Mburugu ndetse afite n’igituntu cyo mu magufa.
Kuva icyo gihe Nkurunziza yatangiye kunywa imiti igabanya ubukana ndetse n’iy’igituntu, ari nako bamuvoma amazi yari yariretse mu gihaha cy’uruhande rumwe. Ubwo hari mu mwaka wa 2005, Nkurunziza mu mwaka wa 2006 yavuye ku biro 72 agera kuri 38.
Nkurunziza yagize ati “Mbere yo gusohoka muri ‘‘CHUK’’ bampimye inshuro 4, bashaka kumenya uko abasirikare banjye bameze, batangazwa n’uko ibyo bizamini byose byagaragaza ko nta virusi mfite uretse igituntu cyari cyaranze gukira.
Nkurunziza amaze kugera mu rugo iwe yakomeje kujya ajya gufatira imiti ku bitaro bya Muhima. Ikintu cyatangaje abantu benshi n’uko igihe Nkurunziza bamusanganaga ubwandu bihutiye gupima n’umugore we, ariko bagasanga ari muzima nta kibazo afite.
Nkurunziza amaze koroherwa nibwo yatangiye gusenga maze yakira agakiza, Imana nayo iramwishimira guhera icyo gihe atangira guhabwa amasezerano atandukanye, ariko inshuro nyinshi Imana ikamubwira ko imugize umushumba w’Intama zayo. Nkurunziza yagize ati “Narabyemeraga ariko nkibaza aho bizava bikanshobera”.
Nkurunziza avuga ko yakomeje kwinjira mu mirimo y’Imana, maze mu gihe gito Itorero ry’Abamethodisite ryo ku Gisozi rimusaba kujya gukurikirana inyigisho z’abarimu, mu gihe gito aba abaye umwarimu muri ryo.
Muri icyo gihe kandi kwa muganga bari baramubujije kunywa inzoga no kwegera umugore, Nkurunziza yagize ati ‘‘Muri iyo minsi mike Imana yahise iduha urubyaro ubu mfite abana 3 umukobwa w’Imyaka itandatu n’igice n’umuhungu ufite imyaka itatu n’igice naho umuto akaba afite imyaka 2 gusa.
Nkurunziza avuga ko amaze kuba umwarimu aribwo yakomeje kumva ijwi rimubwira ngo nkugize umushumba w’intama zanjye, icyo gihe muri iyo minsi yumva telefoni y’umuntu wari muri Kanada yari yarigeze kumusengera, amubwira ngo ajye gukurikirana inyigisho z’abapasiteri mu itorero asengeramo ubu.
Izo nyigisho akaba yarazikurikiranye imyaka 3 azirangije bamushyira ku rwego rwa Pasiteri ari naho yitiwe Pasiteri Nkurunziza. Uwo mupasiteri yagize ati “Ubu ibyo Imana yambwiye jye byose narabibonye, urubyaro, ibyo kurya ntari narigeze ngira”.
Pasiteri Nkurunziza yari yaratanze ubutumwa ku bantu batandukanye ashishikariza abantu kuba mu by’Imana neza, kuko ubibayemo neza nayo iba mu bye kandi yizeza abantu ko Imana ari yo ibasha ibyananiranye, nk’uko yabivuze mu buhamya yatanze haruguru.
Nitwa Kelly, mfite imyaka 17, navukiye mu muryango w’abakatorika. Mfite murumuna wanjye na mushiki wanjye mukuru. Ababyeyi banjye bambatirishije mu idini ry’aba katolika mfite imyaka 6 niko ntekereza, ntazi umubatizo icyo ari cyo.
Ubuto bwanjye bwaranzwe n’ibibazo byinshi, sinigeze mbona na busa urukundo rw’ababyeyi (affection). Ndibuka mfite imyaka 12, ndi kw’ishuri,inshuti zanjye z’abakobwa zajyaga zikora ibintu by’imikino byo guhamagara imyuka mibi. Jye nababwiye ko ntazigera na rimwe nifatikanya nabo muri ibyo bikorwa byabo kuko nabitinyaga cyane. Iyo babijyagamo bansabaga kwigira ku ruhande akaba ariho mpagarara.
Igihe kimwe nari ndi muri salle bari barimo ariko ntari mu ruziga bari barimo.Banditse amabarwa bayazengutsa ikirahuri cyari giteretse hagati, batangira guhamagara umudayimoni ngo aze yigaragaze. Cya kirahuri kikajya kibyinira hejuru ya ya mabarwa bari bakizengukishije, icyo kirahuri kibikora kenshi. Ba bakobwa nabo bagize ubwoba baterura bya bintu byabo byose bariruka. Nyuma y’iminsi, baje kumbwira ko cya kirahuri cyanze kumeneka. Ntabwo nabyemeye, nyuma y’iminsi ibiri, bafashe cya kirahuri bakijugunya hasi bahagaze mu nzu ya etaje ya 4, cya kirahuri nticyameneka. Ibyo numvise ntabyihanganiye mfata cya kirahuri ntiriwe nzamuka muri etaje nkijugunya hasi kiramenagurika mo uduce twinshi duto duto.
Nyuma nagerageje kwibagirwa ayo makuru y’ibyabaye. Nyuma y’amezi 2, nagiye mu gihugu cya Maroc marayo ukwezi n’igice.Ngarutse iwacu, byose byari byahindutse ninjira idini ya Islam ; mama byamuteye kurwara indwara y’agahinda ( depression). Maman na mushiki wanjye bagahora mu ntonganya, mu rugo bimera nabi, maman ageraho anarwara cancer y’umura . Kw’ishuri mpinduka umuntu w’amahane n’umurwanyi, nsubira inyuma mu manota, ibintu bimbana bibi.
Noneho hashize nk’imyaka 2, nahuye n’umuntu w’umukristo tuba inshuti. Yitegereje ingorane nari ndimo atangira kumbwira Yesu, ambwira imibabaro yo ku musaraba, ukuntu Yesu yaje kugira ngo aduture imitwaro yacu, ariko ndamunanira nanga kwizera. Ntiyacitse intege yakomeje kumbwira, nka nyuma y’amezi abiri anganiriza, naje kumwemerera tujyana mu materaniro y’urubyiruko ku rusengero rwitwa « Eglise evangelique de Tours ».
Uwo munsi igihe twari tugeze mu mwanya wo kuramya Imana, numvise ikiganza kinkozeho kimera nk’igitwaye ibibazo byanjye byose mu kanya gato cyane. Nasohotse muri urwo rusengero mfite amahoro menshi cyane mu mutima wanjye. Ariko hashize iminsi mike ntangira kurwara indwara zidasobanutse, nkajya mbona ibintu bidasanzwe.Wa mucuti wanjye abirebye, yambajije niba narigeze njya mu bintu by’imyuka mibi, mubwira ibyambayeho kera .Yambwiye ko atekereza ko nshobora kuba mboshywe n’abadayimoni noneho nyuma aza kubona ko ari byo : kenshi mbyutse ku mubiri habaga hatemaguye nk’umuntu wariwe inzara ahantu hose, ibintu biri mu cyumba cyanjye bikajya byicugusa (bouger) byonyine .
Noneho uwo mucuti wanjye aza kunshyikiriza umu pasiteri aransengera kubw’imbabazi z’Imana iyo myuka irahunga.Hashize amezi make, mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize (2012) Nahise mfata icyemezo cyo gukurikira umwami wanjye, nanabatizwa mu mazi menshi.
Nyuma y’icyumweru kimwe mbatijwe, nararwaye cyane, abaganga bameza ko ngo ari indwara y’umutima, ubu bari gushakisha icyabiteye kuko batabona mu by’ukuri ubwo burwayi uko buteye. Ubwo burwayi bugenda bukura umunsi ku munsi ubu bugeze mu bihaha. Jyewe nzi neza ko ari satani ari kundwanya.Ashaka ubugingo bwanjye ariko nabuhaye Imana yanjye.Yesu yarankijije kandi ubu ntansiga jyenyine, turagendana. Iby’intambara ntacyo bimbwiye, no mu minsi iruhije amba hafi.
Yesu yankoreye ibitangaza byinshi, ndamwizeye cyane, azankiza.Afite umugambi ku buzima bwa buri muntu wese, ntazandeka gutya. Noneho rero ubu, niba nawe waba urwaye, cyangwa ufite ibibazo, hamagara ijuru, Imana yacu izagukiza.
Abadayimoni hari ibyo babashije gukoraho ariko hamwe n’umubatizo wanjye n’ubuzima neguriye Yesu nzatsinda urugamba.
Ubuhamya dukesha urubuga rwa topchretien.org
Uko Imana yongeye kunsubiza mu rugo nyuma yo gupanga Gatanya (Divorce) n’uwo twashakanye
Nitwa Ludoviko nkaba ndi umugabo nubatse urugo kandi nkaba nkijijwe. Njyewe n’Umufasha wanjye, twarabanaga kimwe n’abandi bashakanye bose, tukanezererwa ubu buzima, tukaryoherwa n’ibyiza byo muri iyi si.
Nyamara ibyo byose twabikoraga tutazi Imana ndetse nta n’ icyizere cy’ubuzima bw’igihe kizaza twari dufite. Burya rero Ijambo ry’Imana ryabivuze ukuri ngo “ Nta mahoro y’abanyabyaha.” Ibi byo kubaho ubuzima bwo kwinezeza muri iyi si nta Mana dufite byarakomeje kugeza ubwo, mu rugo rwacu bidogereye, ibibazo biba ibibazo kugeza ubwo twaje gufata umwanzuro neza neza wo gutandukana, aribyo mu Kinyarwanda bita Gatanya!!
Ndashimira Umwami Imana cyane kuba yaranyujije muri iyi nzira yo kubanza kubana n’umufasha wanjye mu buryo butari bwiza, kugeza aho twenda gutandukanira, kuko iyi mpamya ko ariyo yabaye inzira yo kumenya Umwami wacu Yesu no kumenya gukomera kwe n’imbabazi ze zihoraho iteka.
Muti rero byagenze bite ? Icyo gihe nari naragiye kure y’umuryango wanjye kubera impamvu z’akazi, nkaba narakoreraga kure yawo, aho ntabashaga gutaha, ahubwo niberaga aho nari naragiye gukora.
Muri uko kuba kure y’umuryango wanjye rero, nibwo ibibazo byinjiye, njye n’umufasha wanjye ntitwaba tugishyize hamwe, ntitwaba tucyumvikana ku bintu byinshi, urukundo rurakonja, ndetse bitewe n’uko nta Mana twari dufite, birumvikana nta n’ubwo twari tucyizerana, kuko umwe yabaga acyeka ko mugenzi we amuca inyuma, ibyo nabyo bituma urukundo rw’abashakanye rukonja.
Umufasha wanjye yakomezaga kunyereka imico itari myiza, naza mu rugo ntanyereke ko anyishimiye, nanjye nabona atanyitayeho, nkumva nta mwanya agifite muri njye!! Birumvikana Umwanzi yari yamaze gutaha mu muryango wacu, agamije kuwusenya, kandi koko yari yabigezeho.
Ibyo byarakomeje, kugeza ubwo umufasha wanjye yafashe umwanzuro wo kwaka ubutane (Divorce), ndetse yandika ibaruwa isaba ubwo butane, nanjye ampa Kopi yayo, kuko yemezaga ko urugo rwacu rutakiriho na busa, kuko urukundo rwari rwarayoyotse kandi burya iyo umuryango ubana nta rukundo, uba usa n’utakiriho kuko nta buzima buba burimo.
Mu gihe rero nabonaga ibaruwa y’ubutane yari yanditswe n’umufasha wannjye, byahuriranye n’uko akazi kanjye kari karangiye kuko icyo gihe ni nabwo missiyo nari ndimo yari irangiye neza ngiye gusubira mu rugo ngo bongere bambone bihagije.
Nuko ubwo namaraga guhambira utwanjye ngarutse mu rugo ndangije iyo misiyo, icyo gihe naratashye. Ngo ngere mu rugo, nibwo naje kumenya ko umuryango wanjye wamaze gusenyuka, ko nta cyizere cyo kongera kubana n’uwo twashakanye, ndetse ko rwose nta n’amahirwe na macye ahari yo kongera kubaka umuryango mwiza nka mbere.
Nyamara ibyo byari ibyiyumviro by’abantu kuko burya aho tureba siho Imana ireba kandi burya Imana ari nayo mubyeyi usana ingo zasenyutse yari hafi yacu ngo idutabare!!
Umufasha wanjye niwe wabanje kwakira agakiza
Muri icyo gihe, nahendahenze umufasha ngo areke icyo cyemezo cye, ariko antera utwatsi!! Numva ntaye umutwe, cyane cyane ko yambwiraga ko nta rukundo akimfitiye, kandi ko nta cyo byaba bikimaze tubanye tutagikundana.
Mu gihe rero twari tugitegereje ko Ubuyobozi butwemerera ubwo butane, umufasha wanjye nibwo yaje kunyura ahantu ku rusengero bimutunguye, baramwigisha, baramubwiriza, yumva aho bavuga izina rya Yesu, aratsindwa, umutima we umwemeza kumwakira nk’umwami n’umukiza we.
Ubwo yaratashye aza mu rugo, ambwira iyo nkuru, ariko ampakanira ko adashobora kwisubiraho ku mwanzuro yari yafashe wo gutandukana nanjye. Ibyo narabyumvise, ariko nkomeza kwibaza uko bizagenda bikanyobera.
Nyuma y’igihe gito, Umwuka Wera yaramusanze aramuhugura, nibwo yahise ambwira ko yafashe umwanzuro mwiza wo kongera kwivuguruza ku bw’Imbaraga z’Imana zari zamuhuguriye kudasenya urugoi rwe!! HALLELUYA!! Mbega kubimbwira ukuntu byari biryoheye amatwi yanjye!! Harakabaho Umwuka Wera we wari ugiye kongera kumpuza n’umukunzi wanjye tukiyubakira ijuru rito!!!
Ubwo yambwiye neza rwose amwenyurira ko Gatanya urukiko rwari rwamaze kumwemerera yayisubitse ku bw’agakiza yari yahawe. Ibi akaba yarabyihamirije agira ati :” Ibi nabitewe no kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wanjye.” YESU WE, USHIMWE!!!
Mu by’ ukuri nanjye nagombaga gukizwa kugirango amahoro yuzuye atahe mu rugo rwanjye, gusa ntibyari byoroshye kumbwiriza kuko kunyigisha Ijambo ry’Imana byasaga n’aho byancanze kuko byari nko kuvuga ururimi ntarimo kumva neza.
Nyuma ariko ntibyatinze nanjye numva Ijambo ry ’Imana rimwe ricyeba nk’ubugi rigahinguranya mu mutima, rikagera mu nyama no mu misokoro. Nyuma yaho nibwo naje gusobanukirwa neza ko ubuzima butarimo Imana aba ari ubuzima budasanzwe. Ubwo nyine nemera gukingura urugi rw’umutima wanjye, nakirira Yesu, muhamo icumbi ngo aturemo.
Nyuma yo gukizwa no kumenya Imana, naje gusobanukirwa neza n’icyaha cyanjye nari narakoze cyo gutandukana n’Umuremyi wanjye, nishimira kwiyunga nawe ari nabyo byampesheje kwiyunga n’umufasha wanjye. Kuva ubwo, njyewe n’uwo twashakanye twiyemeje kumvira ijambo ry’Imana, bituma ubuzima bwanjye bwose buhinduka burundu.
Uko twaje gukorerwa Délivrances.
Muri icyo gihe, nanywaga itabi kugeza ku masegereti arenga 10 ku munsi. Nyamara ibyo byose Imana yaraje irabinkiza. Inshuro nyinshi wasangaga ndi umurakare, umwe bavuga ko yariye umwanda, nyamara ibyo byose Imana yaraje irabimbatura. Imana yaraje ikomeza umurimo wayo muri twe. Kuri ubu, dufite icyizere ku Gakiza twahawe kandi mu Itorero dusengeramo turi abizerwa.Urugo rwacu narwo n’ubwo rwari Gehinomu nto, ubu rwabaye Ijuru rito.
Amahoro y’Imana yaraje atura mu rugo rwacu. Kuri ubu tugenda dukurikiye aho Umwami wacu atuganisha, kandi tumukorera n’umutima wacu, n’ ubwenge bwacu bwose tudacogora, atari ukubera ibitambo byatambwe, ahubwo kubera ko twamumenye ko agira neza. Izina rye Ryera nirihabwe Icyubahiro!! Amen!
Inshuti ya Jesus
M. Ludoviko
ubuhamya dukesha jesus.rw
Umusore w’ umusirikare wumu Isiramu yahuye na Yesu uwo munsi atahana agakiza
Ubuzima bwe bwahindutse neza neza ubwo umunsi umwe, yumvaga umumisiyoneri mu muhanda, arimo kuvuga ko Yesu ashobora gukuraho umutima uducira urubanza, ubundi agahanagura amaraso yose yuzuye ku biganza by’abantu bamwe. Iryo jambo ryaragiye rimucumita mu mutima cyane, riramushenjagura, ari nabyo byaje gutuma ahita ashyira intwaro hasi.
Uyu musore akaba yaragize ati :” Ubuzima bwanjye ndetse n’ubw’abandi nta gaciro na gacye bwari bufite, kuko navuga ko ntacyo bwari bumaze” Uko niko uyu musore witwa Zachariah Anani yavuze. Kuva ubwo kandi yahise aba Umuyobozi wa Ministere y’Ivugabutumwa yitwa : “ Evangelism Millions to Millions Ministries International", Mu Kinyarwanda twavuga ko ari : “ Ministeri Mpuzamahanga y’Ivugabutumwa ku bantu amamiriyoni n’amamiriyoni!!
Umuryango w’uyu musore, wari uw’abasilamu b’abasunite, bakaba barifuzaga ko uyu mwana wabo yazaba Imamu, ni ukuvuga umuyobozi w’Abasiramu uyobora amasengesho (nk’uko twavuga Pasitoro mu bakristo) nk’uko mu muco wabo byari byarategetswe n’ umukurambere wabo ko muri uwo muryango bagomba kujya batozwa kuba abayobozi b’idini.
Kubera iyo mpamvu rero Zachariah Anani yatangiye kujya afata amasomo ya Korowani mu ishuri ry’abasilamu. Ku myaka 13, nibwo yaje no gutangira guhabwa imyitozo ya Gisirikare kuko nyuma abamwigishaga baje kwifuza ko yazaba umusirikare ( Ibi ku babyeyi be byagombaga kubatera akanyamuneza kuko mu mico ya Kisiramu, umusirikare uguye ku rugamba bemera ko ahita ajya mu ijuru nta kindi kintu agombye gusabwa gukora).
Ikindi ni uko iyo uwo muryango ufite umwana mu ngabo uwo mwanya uhita uhabwa icyubahiro kidasanzwe, ndetse ukarindirwa umutekano mu buryo budasanzwe.
Ubwo yari amaze kurangiza kwiga ayo masomo ya gisirikare, icyo gihe ni nabwo Anani yahise afatanya n’ intagondwa z’Abasilamu gutangiza urugamba mu mugi wa Beyrouth batewe inkunga n’Umuryango Uharanira kubohoza Palestine (Organisation de Libération de la Palestine.
Nyuma y’igihe gito, uriya mutwe hamwe n’iyindi mito cyane yahise yivanga muri Hezbolla, Hamas ndetse n’utudi dutsinda duto tw’abarwana intambara ntagatifu bita “ Jihadi”. Iyo mitwe yose ikaba ihuriye ku izina rimwe rya ” Les Jihadistes”.
Nk’uko uyu musore Anani abyivugira yagize ati :” Njyewe ubwanjye, naratojwe bihagije, mpabwa ibikoresho, ubundi noherezwa kujya kwica “ abakristu n’abayahudi “, ariko kandi birumvikana abo bose nkabica ntanasize inyuma by’umwihariko :” Abanyamerika”.
Uko nicaga umuntu w’umukristo cyangwa w’umuyahudi, nabimenyeshaga abayobozi banjye ari nabo baduhaye iyo misiyo, ubundi bakansaba kubereka umurambow’uwo nishe, ibyo kandi byanemezwaga n’abandi basirikare babiri, bamara kwemeza ko koko abo bantu ari njye wabishe ubundi bamara kubyemeza, uwo mwanya uwo wishe umukristu agahita yongererwa inota muri dosiye ye, bityo ku mirimo yakoze bamara kubona agize amanota menshi akaba ashobora kuzazamurwa mu ntera.
Ubwo nari maze kugeza ku manota 223 ( birumvikana ko nari maze kwica abakristu n’abayahudi 223) , kuri njye wari umuhigo w’ubudashyikirwa, numvaga ko igisigaye ari ukwipfira nkigira mu ijuru, kandi numvaga ko gupfa kwanjye byagombaga kubaho mfite hagati y’imyaka 18 na 19.
Umunsi umwe ubwo nari gutembera mu duhanda twa Beyrouth,, naje guhura n’umu misiyoneri wakoraga igikorwa cyo kuvuga ubutumwa bwo gushishikariza abantu gukizwa, bavugira ubutumwa mu muhanda. Ubwo nari ngiye kumunyuraho gusa, ayo amagambo yavugaga ataza kumbuza amahoro ngo ninyumva numve arakomeye, ubundi ntiyari kunshobora na busa.
Icyo gihe yateraga hejuru ati :” Yesu Kristo ashobora kuguha ubuzima bushya, akaguha icyizere, akaguha n’agakiza ku buntu. Ubwo nyine namaze kumva ibyo, bituma mpagarara, ngirango muhate ibibazo bijyanye n’izo nyigisho ze zidasobanutse.”
Ntibyatinze, kuko nyuma naje kwisanga nabaye inshuti n’uriya mu misiyoneri, ndetse njya no kumusura. Ngezeyo naje kuhasanga Bibiriya, akaba ari nabwo bwa mbere nari nyibonye n’amaso yanjye.Ubwo uriya mu misiyoneri, afungura Ibyanditswe ahantu havuga uko Yesu yavuze ati :” Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura” (Matayo 11,28).
Benedata, ayo magambo uko yayasomaga, sinamenye uko yaje yinjira mu mutima wanjye, aracengera, agera no mu misokoro imbere!! Ubwo nibwo nahise mfukama nemera ko Yesu aza agatura muri njye. Mu by’ukuri, uko kwemera kwakira Yesu byabaye intangiriro z’impinduka zikomeye mu buzima bwanjye.
Icya mbere nababwira, ni uko aribwo bwa mbere nahise ngira umunezero uturutse mu kwemerera Kristo agatura muri njye.Sinigeze mpisha ukwemera kwanjye, kuko bwacyeye njya kubimenyesha ababyeyi banjye ndetse n’abandi bose twari tuziranye. Birumvikana uwabyumvaga wese ntiyabashaga kubyemera no kubyakira ko byashoboka.
Reka rero iyo nkuru izagere ku bayobozi banjye bari i Beyrouth, Yoyoyoyoyoy, umuriro waragurumanye, bahita batangira kunshinja ibyaha by’ubugambanyi, no kuba icyitso cy’umwanzi. Mu by’ukuri iki cyaha banshinjaga cyari gikomeye kuko bavugaga ko narenze ku mahame ngatatira ubwisiramu, kandi ayo mahame yaravugaga neza ko :” Umuntu wese uzinjira mu rindi dini yarigeze kuba Umwisiramu cyangwa nyuma akagira iyindi myizerere itandukanye n’ubwisiramu, ko azahanishwa igihano cy’urupfu ( " Quiconque embrasse toute autre religion sera puni de mort" ) .
“ Bavandimwe, byari bikomeye, kuko ku munsi wo kunshira urubanza nagombaga kurucirwa ndi mu musigiti uri hafi y’iwacu. Ibyo koko niko byagenze, kuko najyanywe muri uwo musigiti. Icyo gihe nahawe gusa iminsi itatu yo gutekereza ngafata umwanzuro wo kwihakana iyo myizerere nari nadukanye, nkagaruka mu idini ya Papa na Mama, bakantera icyuhagiro nkongera nkaba umusilamu. Naba mbyanze kandi, nkicwa nkava ku isi y’ababaho.
Nyuma y’iyo minsi itatu rero nari mpawe ikarangira nta gisubizo ntanze na gito, Papa yaje kwakira abashyitsi iwacu mu rugo bari baje kuharara. Abo rero bari abagabo bo mu bwoko bw’aba Kurdes bari boherejwe kuza kunyica.
Benedata, abo bagabo ubwo bari mu rugo, bagerageje inshuro 18 zose kugirango banyice ariko Imana ntiyabikunda kuko burya ubuzima bw’ubuntu bufitwe n’Imana mu biganza byayo itagutanze ntawabasha kukwica.Ibi na Papa akaba yarabihamyaga kuko yivugiraga ko ikintu cya nyuma ashobora gukora kugirango abashe kuzabana n’Imana, kwari ukuntanga ngapfa (Ngo kuko nari nayihakanye ubusilamu ngahinduka :” Umukafiri “. Akaba yaribwiraga rero ko kuntanga ngapfa yari kumubera imwe mu nzira y’ubusamo yashoboraha kumwegereza Imana no gutuma izamukingurira amarembo y’ijuru.
Mu byo bagerageje kugirango bankure ku isi rero, naja kugenda izo mfu nzisimbuka mu buryo nanjye ntabashaga kumenya, kuko bacukuraga icyobo nza kugwamo , Imana yamaze guca icyanzu.Muri izo nkaba nibuka ahantu Imana yantabaye neza neza bantegeye muri utwo duhanda twa Beyrouth ariko Imana ikanshisha mu yindi nzira nkabona bukeye kabiri.
Ubusanzwe mu mico ya Kisiramu, mu kunyica nta rundi rupfu nari gupfa uretse kunkata umuhogo, bakaba rero batari kundasa cyangwa se kundoga, nyamara nyuma yo kubona ko no kunkerera ijosi byanze, banagerageje kundoga no kundasa, ariko byose Imana ikagenda ibihindura ubusa.
Umunsi umwe rero babigezeho, banta ku nzira ndi umurambo, ariko nyuma abagiraneza banjyana kwa muganga ndi intere yenda gushiramo umwuka, ndetse bigera n’aho abaganga batangaza ko namaze kunogoka! Nyamara Imana yari itaratangaza urwo rupfu rwanjye. Nyamara n’ubwo abo baganga nta kimenyetso na kimwe babonaga cyatuma bemeza ko nkirimo akuka, umuganga umwe yumvaga umutima we ukomeza kumuhata ko yagumya kunkomanga ngo ankangure!!!
Ku bw’igitangaza cy’Imana, naje kongera ngarura akuka, ubwo mba mbayeho!!Halleluya!!! Imana ishimwe!!! Ibi njye mbifata nk’aho Umwami wanjye yari atarashaka ko musanga, bityo yanga ko ubugingo bwanjye mbushyira mu biganza bye, ngo maze nitahire mu Murwa wera w’Amahoro.Benedata, iyo ikiganza cy’Imana kiri kuri wowe, n’aho bakwica ntupfa pee!!”
Nyuma y’uko amaze gutora agatege aho mu bitaro, Anani yahise ahungira muri Liban, aho yageze akomeza kuba umutangabuhamya w’umwizerwa muri Yesu Kristo. Ubuhamya bwe bwari bufite imbaraga nyinshi. Nyuma Anani yaje gushinga umuryango witwa uw’Ivugabutumwa ryigisha Amamiriyoni n’amamiriyoni (Ministère d’Evangélisation Millions to Millions).
Nyuma y’ibi, umukozi w’Imana witwa Mansa Musa yaje kumuhimba akazina ka “ Pawulo w’ibihe bya none”. Anani avuga ashize amanga agahamya ukwemera kwe, akaba yarazengurutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Kanada avuga ubutumwa, akaba kandi yaratangaga amahugurwa anyuranye agamije kubwiriza abasilamu no kubereka inzira nziza igana Imana ariyo ya Yesu Kristo n’umusaraba we.
Uyu mugabo ibi bikorwa yakoraga byatumaga barushaho kumugirira umujinya mwinshi, ndetse bagiye bamugabaho ibitero inshuro nyinshi. Umunsi umwe ubwo yari muri USA, imodoka ye barayiteze barayitwika ubwo yari muri Leta ya MICHIGAN. Ibi byose kandi, abasilamu babikoraga bari kuvuga ko bari kurwanira ishyaka Imana yabo Allah.
Uyu musirikare ushaje, ariko wahindutse umusirikare wa KRISTO yakomeje gukora umurimo w’umwami yiringiye uburinzi bw’Imana isumba byose, akayikorera nta mususu, Umwami Imana ikomeza kumwagura mu buzima bwe.
Mu mvugo yuzuye umubabaro, Anani yagize ati :” Iyo nsubije amaso inyuma, nkareba ubuzima nabayemo, bituma nicwa n’intimba, nkababazwa cyane n’ibyo bantegekaga gukora nkiri umwana, bambeshya ko aribwo nzugururirwa imiryango y’ijuru ngo kuko nishe abantu benshi.” Kuri ubu ariko muri Kristo, nabaye icyaremwe gishya, namishagiweho amaraso y’umwana w’intama kandi ntwikirijwe ubuntu bwe n’agakiza ke!! Izina ry’Imana nirihimbazwe!!! “
Mene soZachariah Anani
Iyi nkuru yateguwe na Mark Ellis
Mwayisobanuriwe mu Kinyarwanda na N.J.Bosco/www.Jesus.rw
Nitwa Mariko, mfite imyaka 54, narashatse, nkaba nta kana ndabyara, kuko twagashatse tukakifuza ariko tukagaheba burundu. Umugore wanjye kuri ubu afite imyaka 48. Nyamara twarikijijwe, twakiriye Yesu ndetse twamuhaye icyicaro gihoraho mu rugo rwacu.
Ubuzima bwacu mu rugo bwaranzwe n’ ibihe bigoye cyane ( Kandi ibi byose twese turabizi ndetse byabaye ibihe by’ubusharire bukabije). Twashakanye n’umufasha wanjye nyuma y’imyaka itatu gusa nakoze Impanuka ikomeye cyane, ubwo nahanukaga hejuru mu gisenge cy’igaraje maze nikubita hasi ndavunagurika bikabije.Ibi bikaba byarabaye mu mwaka wa 1981 ubwo nari mfite imyaka 33. Nyuma y’icyo gihe, namaze ibyumweru byinshi ndi muri KOMA kandi icyo gihe nari hagati y’urupfu n’ubuzima.
Nyuma y’amezi menshi niryamiye ku gitanda cy’ibitaro ariho hahindutse iwacu mu rugo,naje gusohokamo ngendera ku kagare k’abamugaye, aka bita :” Fauteuil Rulant” kuko nari narabaye paralysé ku ngingo zanjye zimwe na zimwe, kandi nahumekaga bingoye cyane (kandi n’ubu niko bikimeze).
Mu mwaka wakurikiyeho, Mama wanjye umbyara yaje kwitaba Imana afite imyaka 55. Nyuma y’amezi macye cyane Ise wa Madamu nawe yahise yitaba Imana (nawe afite imyaka 55 nk’iya Mama), hamaze gushira amezi 10, Nyina wa Madamu nawe aba arirenze afite imyaka 50. Muri macye twari dusigaye turi inshike…
Nyamara uretse izo ngorane zo kubura umuryango, njye n’umufasha twumvaga twumvaga tubayeho neza kuko twahozanyaga muri iyo mibabaro. Mu mwanya w’amarira n’imiborogo, nar umucuruzi ku dusoko no ku tuduka twabaga afi aho, nyamara uhereye umunsi ngirira impanuka byaje kunkingurira umuryango w’ibibazo maze ibigeragezo bikajya bihora mu rugo iwanjye. Muri macye twari tuzitiwe n’ibibazo impande n’impande zacu.
Umunsi umwe, ubwo Madamu wanjye yajyaga mu igaraje gukoresha entretien imodoka yacu, uwo mufasha wanjye yaje guhura n’umukristo, waje kumuganiriza akamubwira ko hariho inshuti idahana yitwa Yesu, ushobora kudukunda ndetse akanadufasha mu ngorane zacu zose. Akimara kumva ayo makuru meza, Madamu yahise yumva akozweho n’ayo magambo, ageze mu rugo arabimbwira. Muri uwo mugoroba tukimara kumenya iyo nkuru y’uwo mukunzi witwa Yesu, umubyeyi wari usigaye wa Madamu nawe yitabye Imana (Umukecuru we).
Benedata, kuri twe byahise biducanga, nyamara nta mahitamo twari dufite uretse mu bintu bibiri gusa : Twashoboraga gusa kwiyemeza kwivovotera Imana, tukayishinja kuba Nyirabayazana w’ibyarimo kutubaho byose, cyangwa se tukiyemeza kuza imbere yayo, tukayipfukamira tukayisaba kudutabara muri izo ngorane zacu zose.
Imana ishimwe kuko muri uko guhitamo, twahisemo neza. Madamu wanjye Annie nanjye, ako kanya twabonye uwo mubyeyi yitabye Imana, duhita twiyemeza gufungurira Yesu imitima yacu, akaza akibera mu rugo rwacu. Uwo mwanya rero duhita tubatizwa, tukaba tukamaze imyaka 18 tubatijwe kandi tweguriye ibyacu byose uwo Mwami mwiza..
Nyuma yaho, Uwo mwami twari duhaye icyicaro mu rugo rwacu yarahageze ahita yemerera Madamu guhita abona akazi (kuko kuva ubukwe bwaba yari yarahagaritse akazi kugirango ambe iruhande amfashe), ntibyacira aho kandi kuko twakomeje kujya imbere umunsi ku munsi mu buryo bw’Umwuka tukava mu bwiza tujya mu bundi kubw’Imbabazi za Nyagasani.
Ubwo nyine yaraje aha icyerekezo ubugingo bwacu, twumva icyanga cyo kubaho kirongeye kiraje, ubuzima bwacu buhawe agaciro. Ibi Benedata si ibintu byoroshye kuryoherwa n’ubuzima buri munsi kandi uri mu bibazo by’urudaca, ariko kandi twashyiraga imbaraga zacu zose ku byanditswe, no mu isengesho, aho rero ni naho imbaraga ziduhumuriza zikomoka, ariko hejuru y’ibyo kandi, inshuro nyinshi (iyo twabaga twabishoboye), twajyaga mu rusengero rw’abarokore aho Umupasitoro yatwigishaga ijambo ry’Imana ritwubaka.
Icyizere cyacu kuri ubu kiri ku Mwami Yesu, tukaba twizeye kuzabana nawe mu bugingo bw’Iteka. Twamusabye imbazi z’ibyaha byacu byose, kandi tuzi neza rwose nta gushifikanya ko yamaze kutubabarira, kandi ko kuri ubu amazina yacu yanditse mu gitabo cy’Umugingo.
Iyi ni intambara turwana ya buri munsi, ariko kandi Umwuka Wera niwe uza akaturwanirira, akanatumurikira, kuko abana be twese adufiteho umugambi mwiza wo kudusukaho umunezero. Kuri twe, uwo niwe mubyeyi wacu twasigaranye, niwe nshuti yacu y’amagara, akaba n’ inkoramutima yacu twibanira mu rugo iwacu njye na mukecuru wanjye.
Ahora ateze amaboko ategereje ko tuza ngo aduhe ubuhungiro bw’imiruho n’imihati yacu, araduhoza kandi ibyo abikora ubudacogora, ntajya aturambirwa cyangwa se ngo yisubireho acike intege mu kutuba hafi.
Wowe Izere gusa, iyemeze ufate umwanzuro mwiza, wemere utwarwe n’ijambo ry’Imana, usome Bibiriya kuko ariko kabaruwa k’urukundo Imana ihora itwandikira ngo katumare umubabaro kandi katubwire amagambo ahumuriza umutima y’uwo mukunzi wacu udahana, ndetse utabura kuboneka mu byago no mu makuba.
Mwenedata usoma ubu buhamya, iyongeremo imbaraga, Umwami Yesu aragukunda, kandi buri munsi ahorana natwe, kandi yarirahiye ko atazadutererana uhereye none ukageza aho isi izashirira. Umwami Imana abahe umugisha, kandi akomeze kubasesekazaho imigisha ye itagabanije.
Bene so mu Mwami Annie et Mariko
Inkuru dukesha jesus.rw
Laos : Umuryango wahungaga itotezwa -
Muri Laos, umuntu wahoze ari umu bouddhiste nyuma aza kuba umukristo, byabaye ngombwa ko ahunga n’umuryango we kubera gutotezwa.
Hari haciye ibyumweru bibiri Kapono n’umuryango we bihanye ; tariki ya 6/1/2013, ubwo Kapono yavaga ku rusengero ruri mu wundi mudugudu, abaturanyi babo bafatanije na babyara babo nibwo batangiye kubatoteza : Babambura inka zabo, hanyuma barabirukana.
Nyuma y’imisi itatu, bakomeje gutotezwa, barahunze bava mu mudugudu babagamo, mu majyepfo ya Laos, basiga ubutaka bwabo bungana na mahegitare ane, bwari bubatunze. Ubu ngubu batunzwe n’inshuti yabo, barakeneye ubufasha bwacu.
Ibyifuzo
Dushimire Imana kubwo kwihana kwa Kapono n’umuryango we, hanyuma tubasengere kugira ngo bashikame mu kwizera nyuma y’iryo totezwa ryabagezeho nyuma ho gato yo kwihana kwabo.
Camillo yari yarafashwe n’umutwe w’abarwanyi muri Colombie witwa FARC. Afashijwe na Hogar, umuryango ufasha abana bo mu miryango y ‘abakristu itotezwa uri muri Colombie, Camillo abasha gukomeza ishure.
« Namenye ko byose bishoboka iyo ubuzima bw’umuntu buri mu maboko y’Imana. »,Ayo ni amagambo yavuzwe na Camillo, hamwe n’ababyeyi be, ubwo bizihizaga umusi yari arangije secondaires. Abo babyeyi bari bishimiye imfura yabo ko yari imaze kubona amanota ya mbere mu kizamini cya leta muri uwo mujyi wa Meta.
Umugwi w’abagwanyi ugwanya Leta muri Colombie FARC ukomeje gukora ndetse cyane mu migi imwe n’imwe ya Colombiya. Camillo n’umuvandimwe we bakuriye muri umwe muri iyo migi.
Ababyeyi babo Esteban na Ana Hernandez, ni abakozi b’Imana b’abakristu bamaze imyaka irenga 20 bavuga ubutumwa nubwo FARC yababangamiraga. Hashize imyaka ibiri FARC yarasabye uwo muryango kuwuha abahungu babo babiri ngo babe abarwanyi muri yo, nkuko babisabaga n’indi miryango. Uwo muryango ubyanze uratotezwa hafi kwicwa, hanyuma wirukanwa muri uwo mujyi. Nibwo Camilo na murumuna we bareragwa n’ikigo cya El Hogar.
« Ni umugisha mwinshi kuri twe, nyuma y’ibyo bibazo twanyuzemo mu myaka ibiri ishize, kubona abana bacu barabashije kubona aho kuba kandi bafite umutekano, bakabona ibyo bakeneye ndetse bagakuzwa no mu kwizera »
Ana na Esteban nibo bavugaga ayo magambo. « Leonardo agiye gutangira amashure makuru, Camillo nawe agiye gutangira kaminuza. Iyo hatajya kubaho ikigo cya Hogar, sinzi niba baba barabigezeho.
Ibyipfuzo
Mbere na mbere dushimire Imana kubw’abana 50 bashoboye kwakirwa mu kigo El Hogar bagahabwa uburere.
Dusengere ababyeyi b’abo bana ndetse n’abakristu batotejwe na FARC.
Mu kwezi kwa cumi gushize, Leta hamwe na FARC bakoranye imishikirano y’amahoro, nubu ngubu igikomeje. Dusenge kugira ngo bizagire icyo bitanga.
Navukiye mu muryango utari uw’abakristu, nta nubwo nigeze ntozwa ibintu by’idini. Usibye agatabo gato masenge yari yarampaye, karimo amasengesho menshi yo kubwira Mariya. Mu buto bwanje ubwo ubuzima butari bunyoroheye, nabumbuye ka gatabo ndagasoma, ariko mu by’ukuri ntabonamo icyo numvaga nipfuza muri icyo gihe. Ariko hasi muri ako gatabo hari handitse izina rya Yesu, numva umutima wanjye uripfuza kuhatinda.
Imyaka yarashize, mu rugo hakomeza kuba icuka kitari cyiza. Mfite imyaka 17, nagerageje kwiyahura, ndasenga nsaba Imana ngo inyakire. Icyo cyabaye igitangaza cya mbere mu buzima bwanjye: Imiti ikaze nari nafashe kugira ngo mpfe ntaco yantwaye, ubuzima bukomeza nk’ibisanzwe. Ibyo ntabwo nashatse kubitindaho ngo nshake impamvu ntapfuye, kugeza ku myaka 19 ubwo nahuraga n’umupadiri nitegura gukora ubukwe. Ico gihe numva nyotewe Imana kandi, hanyuma nza gusaba uwo padiri kumpa bibiliya.
Icyambabaje cyane nuko atigeze ayimpa; igisubuzo cye cyabaye kumbwira ngo, ninyibona nzayiguha. Hanyuma iby’Imana nongera kubyibagirwa.
Narashatse hanyuma mbyara abana 2. Kuva icyo gihe, ntangira kujya mu bapfumu no kuraguza. Kugeza ku myaka 30, n’abana 2, umwe w’imyaka 8 n’undi w’imyaka 5. Nibwo nafashwe n’ingwara ikomeye itanyemerera kugira icyo nkora. Yari ingwara igenda ikura, kugeza ubwo yica umuntu. Abaganga bananirwa kuyivura kuko yari ingwara idakunze kugaragara, kandi nta narimwe bari bamaze kuyivura, bituma mu myaka 2 mba ntakibasha kugenda. Nibwo natangiye kuririra Imana, ntacyo ndeba imbere n’inyuma, nzitiwe ahantu hose. Nuko nuburira amaso hejuru, ndasenga nti: “Niba ubaho Mana, gira icyo unkorera”. Uyu musi iyo nsubije amaso inyuma nshobora kwemeza neza ko Imana yari imfite mu maboko yayo nubwo ntari mbizi.
Nabaye mu bitaro, bagerageza kumvura, nyuma njya mu rugo ariko nyitahanye, ingwara idakira ari nka twibanire. Nyuma y’umwaka twimukira mu wundi mugi, ndi muri ubwo buzima bw’ubugwayi. Nari mfite abashuti bakajya bantwara sasita kugira ngo tujye gusangira. Umwe muri bo ampa bibiliya, ndayifata. Numvaga mfite inyota y’iryo jambo, kandi nkumva ari ubutunzi budasanzwe. Ndasenga mbwira Imana ngo:”” Ubu ngubu ubwo mfite bibiliya, umpe kuyisobanukirwa”. Kandi koko Imana yarabinkoreye! Namaze imyaka ibiri niga gusabana na Yesu. Nemejwe iby’icyaha, gukiranuka ndetse n’imperuka. Narihanye imbere y’Imana, inkiza satani n’ibikorwa bye by’umwijima nagenderagamo.
Nagize gushira amanga menya ko Yesu yandokoye, mvuka ubwa kabiri. Hanyuma nsaba Imana kumpa abandi bantu duhuje kwemera twajya duteranira hamwe. Mara imyaka irindwi nteranira mu materaniro y’itorero Imana yanyoboyemo, kandi mpabwa umugisha, bituma nshinga imizi muri Kristo. Nyuma nza kujya mw’itorero ryitwa “umucyo n’ubugingo”. Umusi umwe ari ku cyumweru mu gitondo, haza ubuhanuzi bumbwira ko Imana ishaka kunkiza ubugwayi nari mfite. Nahise mpaguruka, ijuru rirakinguka, byari byiza cyane. Imana imbwira ko inkunda, kandi ko yambabariye. Imbaraga zayo zahise zikiza umubiri wanjye! Ibyo ni ibihe ntazigera nibagirwa mu buzima bwanjye. Hashize imyaka irindwi, ariko birasa nkaho byabaye ejo!
Dore uko Imana yangendereye! Yaransanze, kandi icyo ni ikintu cyangombwa mu buzima bwanjye. Kubaho kwayo muri jye nibwo butunzi bwa mbere ntunze.Icyubahiro, ubwiza, n’imbaraga bibe ibya Yesu.
Inkuru dukesha enseignemoi.com
Navutse mu muryango turi abana umunani, jye nkaba umwana wa 6; mama yari umukristu asengera muri Katolika, data we nta rusengero yajyagamo ariko akadutegeka kuryayo.
Hageze igihe mu buzima bwanjye numva mfite inyota yo kumenya impamvu y’ubuzima, niba koko Imana ibaho, impamvu jye ndiho…kandi nkumva idini nari ndimo ntacyo ryabimfashagamo. Nibwo nahise ntangira kuyoboka iby’ubwenge (philosophie). Mpita mara imyaka irindwi mfata ibiyobyabwenge, birangwaza njya no mu bitaro. Aha nibwo Imana yansanze.
Ni muri ibyo bitaro Imana yampumuye amaso impitishamo ubuzima yipfuzaga ko nabamo, nubwo nari mbayemo butari bwaragize icyo bumarira; nibwo naje guhitamo Yesu, kuko bari bamaze kumbwiriza.
Muri icyo gihe nyine ubwo nari mboshwe n’urumogi nibwo Yesu yansanze, nanjye mukingurira umutima wanjye, muha ubuzima bwanjye bwose kugira ngo ature muri njye. Ku nshuro ya mbere nambaje Yesu mwinginga ngo ankize, nawe yumva ijwi ryo kwinginga kwanjye!.
Nibwo naje kumenya ububasha n’ubushobozi biri mw’izina rya Yesu. Yarambohoye anyereka inzira ngomba kunyuramo, nta wundi muntu undambitseho ibiganza. Namenye muri jye ko nababariwe.
Numvise ndemurutse, nishimye, kandi mbohotse ku buryo nta wari kubasha kuntwara umunezero numvaga mfite ndetse n’amahoro adasanzwe nakiriye muri ubwo buzima bushya nari ntangiye.
Maze kwihana nahise niyemeza kubatizwa hanyuma mbaza Yesu icyo anyifuzaho, kubera ko nta kindi nipfuzaga uretse kumukorera.Nawe ntabwo yatinze kunsubiza, iryo joro nagize ihishurirwa. Ubu turamukorera n’umufasha wanjye, kandi twishimiye cyane gukora ubushake bwe.
Icyubahiro cyose kibe icye!
Ubuhamya bw’ inshuti ya Yesu Léandre
Tariki 8 z’ukwezi kwa karindwi umwaka ushize, umugabo wa Hannatu yarishwe ubwo yari mu muhango wo gushingura abakristu basaga 100 bari baraye bishwe muri Leta ya Plateau, mu majyaruguru ya Nigeria.
Hashize amezi ako kaga kabaye, ariko Hanatu Dantong aracyafite umubabaro mwinshi. Bamwe bo mu muryango wa “Portes ouvertes” ufasha abakristu batotezwa wamugezeho bimutera intege.
« Ijambo riri kumfasha muri ibi bihe ni zaburi ya 23. Nzi ko Umwami Yesu ari kumwe nanjye, no muri ibi bihe bitoroshye. » Ibi byavuzwe na Hannatu ubwo yasurwaga na bamwe mu bagize “porte ouvertes”.
Biragoye kumva
« Ikigoye kwemera nuko atawuzi uko byagenze kuri uyo musi. Icyo bambwiye nuko ubwo barimo bashingura abakristu bari baraye bishwe, haje abantu bitwaje imbunda batangira kurasa, nibwo umugabo wanjye yapfuye, be nundi umwe. »
Hannatu afite abana 3, babiri muri bo, Dan na Grace bari muri kaminuza. Ariko ubu ngubu bari mu rugo kugira ngo basange mama wabo, mu bihe by’akababaro barimo. “ Nari mutegereje kuko yagombaga kumperekeza ku rusengero. Mbonye bitinze mfata imodoka ngana aho bagiye gushingura, ndi mu modoka nakira telephone imbwira ibyabaye.”
Nyakwigendera yari umuntu ukorera igihugu
Gyang Dantong, umutware wa Hannatu yari umwe mu bagize inteko ya Nigeria. Yari amaze imyaka 5 ari umu senateri, userukira umujyi wa Jos, umurwa mukuru wa Leta ya Plateau. Yaharaniraga amahoro muri ako karere, agerageza kwamagana amakimbirane ashingiye ku madini, imico n’amako.
Yari n’umuganga wabyigiye, kandi nubwo inshingano ze zamusabaga kujya buri cyumweru muri Abuja, yahoraga agaruka agafasha abavuzi baba chirurgiens bo mw’ivuriro ry’abakristu riri muri Vom, mu cyaru cya Plateau.
« Umugabo wanjye yakoreye byinshi Nigeria, yakundaga igihugu cye, ndetse n’abantu yafashaga » uyu ni Hannatu ubivuga; arakomeza ati« Nzi ko yabereye umugisha benshi kandi Imana izameza imbuto yateye. Kubwanjye, ndumva bitanyoroheye gukomeza tutari kumwe .»
• Dusengere Hannatu Imana imufashe gukomeza urugendo, akomerere mu rukundo rwayo no mu mbabazi zayo. Dusenge kandi kugira ngo imbuto umugabo we yateye muri Nigeria zikomeze zigwire, bifashe benshi.
Portes Ouvertes
NJYE NDI UMUKRISTO:
Iyi ndirimbo yaririmbwe n’umukobwa wo muri Suede. Ubwo yari mu kigeragezo cy’uko bashakaga ko aharikwa n’umwami nk’umugore wa gatatu.
Uyu mukobwa yari afite uburanga bihebuje kandi yari arangije amasomo bigaga icyo gihe. Umwami rero yaje kubwirwa ko hari umukobwa w’uburanga kandi ufite imico n’uburere nta wundi umukwiye atari umwami nyir’Igihugu.
Amutumaho ibisonga bye ngo umwami yarakubengutse none arifuza ko umubera umugore w’inkundwakazi. Inkuru yamugezeho yicaranye n’ababyeyi bahise bavuza impundu barishima cyane.
Ababaye cyane imbere y’ababyeyi be nibwo yateruye amagambo y’igitero cya mbere abwira kandi atuma k’umwami ati:
1.Njye nd’umukrsto: nzahora ndiwe mubintu byose,ngeze ku gupfa.
Njye nd’umukrsto, Mpora mbihamya nahw’ igihugu cyose cyanseka.
Njye nd’umukrsto wo mu mutima kuko ubu nsigaye nkunda kristo, Icyatumye apfa, yazize njyewe, Nabuzwa n’iki kujya mukunda?
Ababyeyi be bamuguye nabi cyane batumiza imiryango n’inshuti zabo ndetse n’ize bamukubitira muri urwo ruhame. Ndetse bamufatira ibihano bikaze ko atazongera kujya mw’iteraniro ry’abera na rimwe bifuza kumukura muri ubwo bukrsto.
Nibwo bagiye gutandukana bamusabye kugira icyo avuga imbere y’iyo mbaga aterura amagambo y’igitero cyakabili ati:
2. Njye nd’umukrsto umv’ubwo buntu narakijijwe nkurwa mubyaha.
Njye nd’umukrsto naho naterwa n’ibyago nkaba no kurugamba.
Njye nd’umukrsto nd’umutabazi muntambara ndasana n’ibyaha.
Mfite umugaba n’umwami Yesu nituba hamwe nzahora nesha.
Ababyeyi n’izo nshuti n’imiryango bahise bazabiranywa n’uburakari babonye ko inkoni nibindi byose bitamuhinduye bamuca murugo ngo ajye kwangara azagwe iyo mubukrsto bwe. Asohoka munzu n’igitabo cya bibiliya gusa muntoki yateruye amagambo y’igitero cya gatatu ati:
3. Njye nd’umukrsto nd’umwimukira ndakomeje murugendo rwanjye
Ibyino mwisi ndabihinyuye nsigaye nifuz’ ibyo mw’ijuru.
Njye nd’umukrsto gakondo yacu iri mwijuru kumana yacu.
Ntanzar’ibayo ntanimiruho abaho bose baguwe neza.
Ageze mw’ ijoro mumbeho n’inzara byo hanze aho yari abundabunze. Nibwo yaririmbye igitero cya kane Ati:
4. Njye nd’umukrsto icyo n’ikintu gihumuriz’ umutima wanjye.
Kinyibagiza ibyago byose nkumva nduhuwe n’umwami yesu.
Njye nd’umukrsto uko ndi kose maze nintumirwa ngiye gupfa
Nzagir’ibyishimo bitavugwa nzabona ihirwe,ngeze mw’ijuru.
AMEN!
Gusa amateka avuga ko atahise apfa ubwo, Kuko yaririmbye n’ibindi bice byinshi uko yakomezaga kugeragezwa ariko byubakiye kuri iryo jambo "NDI UMUKRISTO".
Hari rero uwamwumvise aririmba wamugiriye impuhwe amujyana kumuha icumbi. Nyuma yaje kwicwa n’uburwayi.
Kandi ababyeyi baje kuba abakristo bakomeye nyuma y’uko babuze irengero rye. Ni iki ukuye kuri uyu mukobwa? Kandi nawe hari icyo uzi cyiyongera kuri ubu buhamya wakitugezaho.
Source: Fiacre Nemeyimana
Uyu musi ubuhamya bwa David na Delphine bahisemo kunyura mu nzira Imana yabateguriye. Ni inzira itoroshye, ariko ni inzira y ‘Imana. Hamwe n’ibyiringiro ko Imana iri kumwe nabo.
David : Navukiye mu Bufaransa, kuva ndumwana njya mw’itorero.Naje kwakira Yesu mfite imyaka 17. Nagize umuhamagaro wo gukorera Imana, ariko sinahise menya neza uburyo Imana yipfuzaga ko nyikoreramo. Mu myaka itari mike, nagumanye umuhamagaro ariko udakora.
Delphine : Nakiriye agakiza mfite imyaka 15, muri Normandie. Nahise ngira ubwo icyipfuzo cyo gukorera Imana, ngira umutwaro wihariye w’impfubyi n’abanyamibembe. Mfite imyaka 19, mbona umushahara wa mbere, nahise mfata umwana umwe w’impfubyi yari mu Buhindi ndamwishingira, mbifashijwemo n’ishirahamwe rya gikristu. Nanjye numvaga nipfuza gukorera Imana ariko ntabona uburyo nzabitangira, nkuko David nawe yari ameze.
Mu 2000 ari mucyi : Mu biruhuko duhurira na David i Aigoual, turamenyana, tuba inshuti. Nyuma y’ibyo biruhuko, David yaje mw’ivugabutumwa mw’itorero ryari hafi yo mu rugo. Twarushijeho kumenyana hanyuma ubushuti bwacu buza guhinduka urukundo. Nuko dukora ubukwe mu kwezi kwa cyenda 2001.
Muri 2002 : Ntegereje umwana wacu wa mbere, David yagiye wenyine mw’ivugabutumwa ahumvira ubuhamya bw’umugabo witwa Guillaume wimukanye n’umufasha we bakava mu Bufaransa bakajya muri Canada gukorerayo Imana no mu Bushinwa. Bipfuzaga kubaka ikigo c’impfubyi muri Pekin, David yiyemeza kubashigikira mu masengesho no mu buryo bw’amafaranga.
Ukuboza 2003 : Nari kuri internet ndeba ikigo cyubatswe na Guillaume G. n’umufasha we, numva nkozweho ndebye impfubyi nto zari muri icyo kigo. Duhita twiyemeza gufasha akana kitwa Xiao Li Li gafite amezi atatu, katareba neza nkuko abana benshi bo muri icyo kigo bari bameze.
Kuva ubwo twagize icyipfuzo cyo kujya mu Bushinwa kureba umukobwa wacu, n’ikigo cy’impfubyi cyatangijwe na Guillaume n’umufasha we. Twakomeje kugira umutwaro udasanzwe kubw’uyo murimo.
Mata 2005 : Tuyobowe n’Umwami, tubona itorero mu bufaransa riri mu mudugudu w’Abashinwa, biza kudufasha kwiga ururimi rwaho rw’iki mandarin.
Mucyi 2006 : Nyuma yo kuvugana na Guillaume, twitegura kujya mu biruhuko mu Bushinwa kubera ko twipfuzaga kuzakorana nabo, nyuma yo gusenga Imana no kubagezaho icyo cyipfuzo.
Mutarama 2007 : Dutegura urugendo rwacu rwo kujya mu Bushinwa, twagombaga kugenda muri Kamena, tubona umuntu wemera kugura inzu yacu, kuko twagombaga kugenda twese n’abana bacu 2, Natanayeli w’imyaka 4 na Mariya w’imyaka 2. Umusi uwagombaga kugura inzu yacu yagomberaga gusinya, yahise yisubira, turashoberwa ! Nyuma y’imisi mike tugishakisha undi watugurira inzu, tujya kwisuzumisha kwa muganga kugira ngo tubone uko ubuzima bwabo buhagaze. Dusanga David afite cancer, hanyuma baramubaga, bigenda neza. Imana ibana natwe kandi idufasha kwihanganira icyo kigeragezo.
Ugushyingo 2007 : Umushinga wacu wo kujya mu Bushinwa urakomeza, nubwo twahuye n’utubazo tutari tumwe, David akongera kugwara, bigasa nkaho turiho turwanywa mu mugambi wacu, twamenye ko kwizera ariko dukeneye no kumenya icyo Imana idushakaho, tukayumvira.
Abafilipi 3:14 ariko icyo nkora ni kimwe: Nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere. Ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mw’ijuru.
Werurwe 2008 : Inzu yacu yaraguzwe hanyuma tugenda kw’itariki ya 10 Kamena. Icyipfuzo cyo gukorera Imana cyagumye mu mitima yacu guhera umusi twihana, ariko Imana yaje kudusohoreza inzozi mur’icyo gihe.
Turipfuza gusangira namwe iki cyanditswe: « Mwige gukora neza, mushake imanza zitabera, murenganure abarengana, mucire impfubyi urubanza, muburanire abapfakazi.» Esaie 1:17
Pasitori Bill Willson yaravuze ngo « Icyipfuzo nicyo kirema umuhamagaro ».
Turashima Imana kuko iba Imana yacu, kubw’iby’ibyikora no kubyo izakora mu buzima bwacu.
Navukiye i Paris mu muryango w’abana 6. Ababyeyi banjye bari Abayisilamu, bakatwigisha amahame ya Islam. Hamwe n’ibyo, iwacu hari umwuka w’intambara, umujinya n’ibyago. Sinigeraga ngira umutekano. Nararanaga ubwoba n’agahinda. Nta mutuzo nagiraga mu bandi, nahoraga nigunze. Nyogokuru yambwiraga ko ningira agahinda nzajya nsubiramo umurongo wo muri coran uvuga ngo: “Hariho Imana imwe, ntibyarwa kandi ntiyigeze ibyara ...” Nasubiragamo uyu murongo ariko nkarushaho kubura amahoro, ibintu bikantera, bikantera ubwoba...
Umunsi umwe rero (ku bw’ubuntu bwa Yesu) ubwo nari nujuje imyaka 8, hari mu biruhuko bya Pasika cyangwa Noheli (sinibuka neza), icyo nibuka ni uko muri televiziyo haciyeho ikiganiro kivuga ngo “Yesu w’i Nazareti.” Nari nicaye hasi, maze ngira amatsiko menshi y’urukundo rwa Yesu n’amagambo ye. Nararize cyane, ariko namenye ko nari namaze kumwakira mu mutima wanjye kuko hashize iminsi mike mu rugo haba ibibazo bikomeye bintera ubwoba ... bidatinze numva inyuma yanjye Yesu anzaniye amahoro arayanyuzuza. Yari amahoro meza, avuye mu rukundo. Nyuma rero Yesu ni we natakiraga kenshi nkamubwira ibyanjye. Byageze ubwo ababyeyi banjye bafata icyemezo cyo gushyingira mukuru wanjye w’imfura nakundaga cyane, bashaka kumushyingira umugabo wo muri Maroc. Umutima wanjye warakomeretse, n’icyizere nari mfitiye Imana kirashira. Nahise ncana umubano nari mfitanye na Yesu.
Nenda kugira imyaka 20, naricujije nifuza gusubira mu myizerere y’idini ya Islam (numvaga ko Yesu akorana na Islam). Nagombaga kurongorwa n’umwisilamu nakundaga cyane, ariko hashize amezi make yirongorera undi wandushaga gukomera ku mahane y’idini ya Islam. Narababaye, mara iminsi itatu ndira amanywa n’ijoro. Yesu yandambitseho ikiganza ku mutima (ni We wabikoze!), uburibwe buhita bushira maze iryo joro menya ko ari Yesu ubikoze. Ariko nari nkifite ubwoba bw’uko nahinduye imyizerere n’idini, bituma urukundo rwa Yesu ndutera umugongo. Ngize imyaka 28 nagiye i Bruxelles gusanganira umukunzi wanjye, nsanga yarabaye umusambanyi, adatinya gukuramo inda no kurwana.
Ngize imyaka 38, nari mfitanye na we abana 2. Bitewe n’uko umugabo wanjye yankubitaga, negereye incuti yanjye y’Umuyahudi yizeraga Imana nyitekerereza uko byangendekeye ndira, mutekerereza ibyanjye byose. Iyo ncuti yambajije niba ishobora kunsengera, ndayemerera. Yansengeye ntamwumva, ariko ngira kwizera. Bukeye bw’aho nimugoroba nasubiye mu rugo n’abana banjye. Mu gihe bari mu cyumba cya bo basinziriye nanjye ndi muri salon mpugiye mu kubariza umukobwa wanjye w’imfura umusaraba (kuko yiteguraga umunsi wa Mashami ku ishuli), ni bwo numvise impumuro nziza idasanzwe. Ako kanya nahise mbona ko ari igisubizo kivuye ku Mwuka Wera. Ubuzima bwanjye nahise mbuha Yesu!
Ubu mu rugendo rwanjye nkurikira Yesu Imana yeza umutima wanjye, inzu yanjye n’umugabo wanjye kandi mbona ibyo ari iby’igiciro. Umugabo wanjye ntashaka kumva iby’imyizerere yanjye. Ni umugome ugira amahane, ariko nkomeje kumusengera kuko akeneye Yesu nk’uko nari mukeneye mu myaka 3 ishize. Imana imugirire ubuntu nk’uko yabungiriye!
Mu w’2010 abaganga baransuraga, bakampa raporo zigamije kurwanya allergie n’ingaruka za yo, nkanywa n’imiti ifite imbaraga irwanya uburibwe. Ugomba kwirinda ubu buribwe, ugasinzira, ukirinda aka gahinda, ukagerageza kubaho. Mu Kwakira 2012 nabaye nk’ukubiswe n’inkuba ubwo ubwishingizi bwanjye bwambwiye ko buhagaritse inkunga yose bwangeneraga kuko babonaga norohewe. Nagize ubwoba ncika intege. Nari kubivuga nte kandi nta murimo nabashaga kwikorera? Nuzuye agahinda, nibaza uburyo nzabaho. Ubu se nzagomba kugrisha inzu? Kuva icyo gihe nahoranaga agahinda amanywa n’ijoro. Igihe kimwe numvaga kanseri igiye kugaruka. Nyamara sinari jyenyine...
2011 wambereye umwaka uteye ubwoba. Inkuba zakubitaga zisimburana. Muri Gashyantare byabaye ngombwa ko bambaga amagufwa abiri yo mu mutwe yari yuzuye amashyira. Muri Gicurasi bampaye ibitaro i Strasbourg, aho umuganga yamvuraga indwara yo kubura ibitotsi. Muri Gicurasi kandi bampaye ibitaro i Mulhouse bamvura igifu. Uburwayi bansuzumyemo muri Kamena bwambereye nk’ijuru rinyituyeho. Nagombaga kubagwa kuko imyakura yo mu mutwe yari yongeye gufatwa. Maze kubagwa narazahaye cyane, umuhogo wanjye uba paralysé, urutugu rurakuka, mfite n’izindi ndwara nyinshi z’ibyuririzi.
Nahoraga ku kinya kugira ngo ntumva uburibwe cyangwa nkafatwa na trauma. Ntibyari byoroshye ko ibyo binya binshiramo, byagombaga gutwara igihe kirekire n’imbaraga nyinshi. Mu mpera z’ukwezi kwa munani natangiye kugaragaza ibimenyetso by’umwijima. Sinongeye kubagwa. Umwijima wo waranjegeje. Uko kwezi kwa munani kwanteye ubwoba, ubuzima bwanjye busubira inyuma. Kuki? Ni iki cyandizaga kikantera umubabaro? Nzapfa ryari? Ubu ngiye kongera mbabazwe cyane? Nta gushidikanya urupfu rwari runsatiriye. Nateguye ibyo kuraga, menyesha umuryango wanjye ariko nkagerageza kwikomeza, nta we nsitaje. Kuzimu yabaga iwanjye. Byanteye kwibaza ku buzima nanyuzemo, nibaza ku bikomere byanjye n’umujinya. Inkomoko z’ubwo burwayi zari nyinshi. Naratuje, ndahaba, nsoma ibitabo byinshi by’ingirakamaro, ndasenga, ngerageza gukora cyane niyemeza no guhinduka kugira ngo nitabare, nongere kubaho, mvuke ubwa kabiri. Nasabye imbabazi nkomeza urugendo.
Mu kwezi kwa cyenda nasubiye ku miti, ndayinywa kugeza mu cyumweru cya Noheli. Nanywaga imiti y’amoko 5 ikaze. Abaganga bambwiraga ko nta cyo babasha kubikoraho, mpagarika umutima. Twizere ko izakorohereza tukabona aho duhera tugufasha, naho ubundi nta kindi twakora. Reka mbabwire ko urugamba rwankomereye, ndurwana ntizigamye kandi nabonaga ko ndamutse ncogoye byankomerana. Buri munsi nabyukaga nikomeje, nafashe ingamba nshya ntitaye ku buzima bwanjye. Umusirikare agomba kurwana. Umutwe udakira, nkiriza umunsi wose ndi ku rugamba. Nagombaga kubura amaso, sinihebe, nkarwana nkanesha. Nyamara sinari jyenyine...
Ndibuka igicamunsi kimwe cyo mu kwezi kwa cumi 2011, ubwo nanywaga imiti ndi mu rugo: Isesemi yanguye gitumo nirukira muri douche. Emmy yari hafi aho yumva urusaku rwinshi. Yaje yiruka asanga ndambaraye hasi nataye ubwenge, ntavuga. Baje gusanga navunitse n’urubavu. Uwo munsi Emmy yakoranye imbaraga. Amaze gutelefona nyina wari ku kazi, yarambyukije anjyana ku buriri bwanjye uburibwe ari bwose. Yamfashe ukuboko arampumuriza.
Igihe cyarageze mpagarika imiti, kubagwa biba birashobotse. Haleluya! Nabazwe mu mpera z’ukwa mbere 2012, mbagwa n’umuganga w’inzobere mu by’umwijima wo mu Bufaransa. Bambaze umwijima mu ruhande rw’ibumoso, bambaga impyiko n’igicamakoma. Namaze iminsi 8 muri soins, nkamara amasaha 6 ku munsi mvurwa, hanyuma mara indi minsi 10 mvurwa bisanzwe. Byarangiye neza. Shimwa Mana! Nyamara sinari jyenyine... Taliki 16 Gicurasi 2012 saa kumi z’umugoroba ni bwo Dogiteri Borel w’inzobere mu by’ingirangingo ku bitaro bya Paul Strauss wari umaze imyaka 4 amvura yambwiye ati: «Kuva mu gitondo niriwe mbara inkuru mbi. Davin ni bwo yinjiraga araturogoya.»
Byarangoye kubisobanukirwa. Naramwongoreye n’intege nke nti: «Komeza, komeza umbwire vuba uko byagenze!» Yaramwenyuye acya mu maso, ni ko kumbwira ati: «Reba kuri écran, ntiwabyumva! Ntukirwaye! Namuhanze amaso, amagambo ye aranjija sinaba nshyumva haba no kubona, sinatambuka, mbese mbura aho nkwirwa. Nariyandayanze ndabyuka, mufata mu kiganza ndamushimira.
Mana yanjye, ni ukuri ntiwandetse. Murakoze mwese abateraniye aha, ariko ntibihagije kubabwira ngo murakoze gusa. Mwarampetse, muramperekeza, muransengera, murandora, murankorakora, murangaburira, munyitaho, muramvura, mumfata mu mugongo, muransekera, muramfasha, muranyumva, murandirira, mubabarana nanjye, mumara ubwoba, muransigasira. Mwandemeye uburuhukiro, ndatuza ngarura ibyiringiro. Buri wese yagize uruhare mu kunkura mu rwobo. Imana ishimwe, namwe ndabashimiye. Sinarangiza ntashimiye umuganga wazaga kumpumuriza buri joro, uburibwe bundembeje cyane. Amaso ye yari yuje impuhwe zitagira akagero. Imbaraga zamushizemo ashaka uko yandyamisha. Sinongeye kumubona. Mu ijoro ryo mu Kwakira 2008 ubwo natakiraga Imana, nararize nti : «Nta cyo nishoboreye, ndakwinginze ngwino nonaha. Ntuzaze ejo, ngwino nonaha!» Nyuma y’iminota 5 sinari nkiribwa. Uwo mwanya numvaga ko nta kabuza ndi bwongere kuribwa, ndetse ko nzakomeza kuribwa. Icyari kinkwiriye ni ugusenga.
Mu gusoza ndifuza kubiseguraho kubera amagambo akomeye nakoresheje, n’amarira, n’amayoberane, n’iminsi myinshi namaze mu mwijima ntari uwo gukundwa, ntari uwo kwihanganirwa haba no kwegerwa, ndetse n’aho naba narabakomerekeje. Nabimenye vuba… mwababaranye nanjye! Mu mezi make ashize umuganga yarantelefonnye aramwbira ati: «Mu w’2008 wahuye n’intambara, urarwana uranesha ariko ntiwigera ugira icyo uhindura ku buzima bwawe. Ubu rero warahindutse, urabyumva?" Umusizi yaravuze ati: «Icya ngombwa ni ugukira. Ushobora no gupfa nonaha ariko icya ngombwa ni uko wakize.» Narakize ndi muzima.
Uhereye ku wa 18-21 Mata 2013 mu Itorero rya ‘‘Christ Gospel Fellowship Church’’ riherereye Kimironko; hari umuvugabutumwa mpuzamahanga uturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Dr Bishop Michael Richardson; mu buhamya bwe avuga ko yari yarakebanye umubiri wose (Paralysé) incuro enye arwaye n’impyiko ndetse zaraboze; ariko Imana iramukiza; ati “Imana yankuye mu rupfu.”
Dr Bishop Michael Richardson mu buhamya bwe; avuga ko yari asanzwe afite umuganga we wari usanzwe umukurikirana amuvura; ngo yasanze impyiko ze zaraboze kandi zigomba gusimbuzwa izindi; incuro ennye yakebanye umubiri we wose; ajyanwa mu bitaro aho abarwayi bakebanye bavurirwa; icyo gihe ntabwo yabashaga no kuvuga ndetse akavuga ko Satani yamwongoreraga ko agiye gupfa.
Ku wa 08 Nyakanga 2012 saa munani nibwo yumvise mu mubiri we hari ikintu gihindutse; icyo gihe asubiye kwa muganga baramusuzuma baramubwira bati “Ufite impyiko nshashya!” Bamubwira ko n’ingingo zose ari nzima nubwo ibipimo mbere byagaragazaga ko akwiriye guhabwa akagare ko kugenderamo; ingingo ze zitagishoboye gukora na mba.
Ngo n’abaganga bari babibwiye umugore we ko bakwihangana; ko nta kindi bashobora gukora cyatuma akira dore ko n’ibipimo scaneur byagaragazaga ko nta buzima agifite; ari uwo gutegereza gupfa.
Mu gihe yari arwaye ngo Imana ni yo yagiye imukiza ariko ku ncuro ya 3 asohotse kwa muganga agira ikibazo (choc) arakebana (paralysé); ati “Nyamara mbere y’uko ndwara ku ncuro ya 3 nari maze ibyumweru 2 niyiriza nsenga Imana; ndetse n’abakirisitu bansengera; Imana yari yarambwiye ngo [Ntabwo twari twarangizanya.]”
Imana aho imaze gukiza indwara yo gukebana (paralysé) ndetse n’uko Imana imukijije impyiko abaganga bagasanga ari nshyanshya kandi zari zaraboze; Imana yaramubwiye ngo [Ukwiriye kujya kuvuga ubutumwa muri Afurika ndetse ukazajya no ku isi hose]; ubu akaba ari mu Rwanda ku bw’ubushake bw’Imana; aho abwiriza ubutumwa mu itorero ryavuzwe haruguru mu gihe cy’iminsi 4; avuga ko ntawamutumiye; ko ahubwo yatumwe n’Imana.
Ngo Imana yaramubwiye iti “Nzi abantu banjye bose n’imibabaro bafite.” Bityo ngo imubwira ko imibabaro yagiye anyuramo ari ukugira ngo amenye uko abantu azasengera bamerewe mu gihe azajya ababwiriza hirya no hino ku isi; ngo Imana yabwiye ko azajya abwiriza abantu ahereye kuri uwo mubabaro.
Imana yamuhaye ubutumwa igira iti “Haracyari ibyiringiro”; ku ikubitiro akaba atumwe mu Rwanda; aho Abanyarwanda bibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi; aho abantu bagifite ibikomere batewe na Jenoside batari bakira.
Dr Bishop Michael Richardson ahamya ko kugira ngo akire iyo ndwara abikesha Imana; ko yavuze ijambo kuri we. Avuga ko yakijijwe n’imbaraga z’ijambo ry’Imana; yavuze kandi ko uwo muganga wakomeje kumukurikirana; akimara kumuvana muri scaneur (machine) agasanga indwara ye yakize; ibipimo bikagaragaza ko yakize kandi nta kintu abaganga babashije gukora; yamujyanye mu biro bye aramutumbira; arongera aramubaza ati “Ko wagombye kuba ugendera mu kagare; byagenze gute ngo ukire?”
Dr Bishop Michael Richardson abonye abaganga babuze uko babyitwaramo ndetse byabarenze; yatangarije abaganga ibi bikurikira ati “Hari imbaraga mu ijambo ry’Imana. Nakagombye kuba ndi mu kagare ariko byose birashoboka ku wizeye Imana.”
Akomeza avuga ko yicaye nyuma agahaguruka; akagenda yakize; abantu babibonye bagashima Imana.
Mu buhamya Dr Bishop Michael Richardson atanga; avuga ko Imana itarobanura abantu ku butoni; ngo niba ibikoreye umwe yabikorera n’undi; niba hari ikora ibitangaza mu ijambo rimwe gusa riturutse ku Mana gusa; n’undi yabimukorera igahindura ubuzima bwe iteka ryose.
Dr Bishop Michael Richardson yifashishije ijambo ry’Imana muri Zaburi 19:7 hagira hati “Ijambo ry’Imana ni umuco w’Imana kuri twe; kuryubaha biruta byose; rihindura ubuzima; ntirinyeganyezwa; rirakomeye; ntacyarikumira; rizahoraho iteka ryose.”
Agira ati “Imana iyo imaze kuvuga ijambo ryayo irarisohoza; buri wese uyihanze amaso yamukiza. Satani ni we mwanzi wenyine gusa. Tumbira Yesu wenyine kuko ari we uzagukiza imibabaro wanyuzemo cyangwa waba urimo.”
Dr Bishop Michael Richardson yagize ati “Ukeneye ijambo rimwe gusa rishobora kuzana igitangaza mu buzima bwawe.”
Zaburi 33:8 hagira hati “Abari mu isi bose; iyo Imana itegetse birakomera; yaravuze biraba; yaravuze ngo habeho isanzure; reka habeho umuco; inyenyeri zose zo mu kirere; reka habeho umuco. Imana ikoresha ijambo reka habeho; hakabaho.”
Akomeza avuga ko hari imbaraga mu ijambo ry’Imana; avuga ko n’ubwo yagize gukebana k’umubiri (paralysé) incuro 4 akaba yaramaze amezi 6 atabasha kugenda no kuvuga; Imana ari yo yamukijije.
Dr Bishop Michael Richardson yavuze ko mu gusoma ijambo ry’Imana rigomba kuba riherekejwe n’amasengesho; yavuze kandi ko ijambo ry’Imana ari inyundo imenagura urutare; umuriro ukongora; ni imbuto; ni umutsima wavuye mu ijuru; ni nk’amata; ni nk’ubuki; ni nk’izahabu yatunganyijwe; ni nk’inkota ikebera amugi yombi.
Dr Bishop Michael Richardson yavuze ko iwabo muri Amerika hari umugabo wari ufite ukuboko kunyunyutse; ariko ko ijambo yari akeneye ryari rimwe; ngo bakimara kumusengera yatangiye kukurambura Imana imukiza ubwo bumuga.
Agira ati “Ukeneye ijambo rimwe rihindura ubuzima bwawe. Iyo Imana ivuze habaho kubohoka; ibintu byose bishobora guhinduka. Icyo ukeneye ni ijambo rimwe gusa rituruka ku Mana; rikuraho ubwoba bwose; ibidashoboka bigashoboka.”
Mu ijambo ry’Imana; ngo Dawidi yaravuze ngo “Nabikiye ijambo mu mutima wanjye kugira ngo ntazagucumuraho. Gutabarwa kwanjye kuva ku Mana yaremye ijuru n’isi.” Ahereye kuri ibi; Dr Bishop Michael Richardson avuga ko iyo ijambo ry’Imana riri mu muntu adashobora guhaguruka ngo ajye gukora icyaha. Ngo niyo mpamvu Satani adakunda usoma ijambo ry’Imana ndetse bamwe batangira kurisoma akabateza ibitotsi; kuko azi ko harimo ubutsinzi buva ku Mana.
Dr Bishop Michael Richardson yatanze inama ko buri wese akwiriye kwinjira mu ijambo ry’Imana rikamubamo na we ukaribamo; kuko imbaraga z’Imana ziba mu ijambo ry’Imana.
Dr Bishop Michael Richardson abwiriza gukunda gusenga no gusoma ijambo ry’Imana; ashishikariza uwitabiriye ubwo butumwa gutahana igitangaza cye cyo gukira indwara no guhinduka kw’imibereho ye mibi isanzwe; ngo agire ubuzima bwiza no gusenga ubudasiba bibashisha gutsinda Satani ibihe byose.
Inkuru dukesha izuba rirashe
Yesu ashimwe, nagirango mbagezeho ubuhamya bwanjye muri make ninshobozwa nzabagezaho n’ibindi : Nitwa Jean Claude HAGENIMANA , mfite imyaka 23, navukiye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyanza, gusa navutse nk’abandi bana bose ariko sinagira amahirwe yo kumenya Papa, sinagira amahirwe yo kubona urukundo rw’ababyeyi kugeza aho Mama umbyara yashatse kunta muri WC ariko Imana irantabara ntiyanjugunyamo ariko haburaga gato cyane ngo birangire.
Icyo gihe cyabayeho kirarangira ubuzima burushhao kuba bubi cyane, nigira inama yo kujya gushaka akazi akazi ko kuragira inka, bakajya bampemba amafaranga 500frw buri kwezi, ndakomeza ndakora ubuzima ari bubi cyane, nyuma numva ndaburambiwe mbivamo nigira inama yo kuza i Kigali nta muntu tuzanye, Imana yabanye nanjye muri byo byose ariko sinarinziko ari Imana iri kubikora, nageze i Kigali ubuzima burakomera cyane, mbona akazi ko mu rugo bakajya bampemba 3000frw mpakora umwaka wose, ariko nabyo n’Imana yampaye ako kazi kuko nta kintu na kimwe narinzi gukora , baramfashe baranyigisha ndabimenya Imana ikomeze kungirira neza nabwo ntazi ko ariyo ibikora, nakomeje kuba i Kigali muri ubwo buzima butoroshye ariko nyuma nongeye kubona ukuboko kw’Imana Imana ibasha kunyigisha ibijyanye na technlogy ( Computer) nabimenye mu buryo butangaje.
Ubuzima bwarahindutse ntangiye kumenya gukoresha Ikoranabuhanga mera neza ariko sinibuka ko hari Imana yabikoze, ubwo rero nabonye akazi ndakora maze Satani aramfata anjyana mubyaha , anyuza mu bantu bankoresha ibyaha ariko nakizwa nkongera nkagwa mbese nkagumaho ntazi iyo biva niyo bigana , ngasenga , mvanga no gukora ibyaha ariko mu kwezi kwa 07/2012 ubwo nari ndyamye nka saa 05h00 numvise ijwi ry’Imana rimbwira ngo GEZAHO ibyo ukora ntibikwiriye byuka woge ugende gusenga.
Imana inyobora ahantu k’urusengero rwitwa Faith Center Kanombe kwa Bishop Peter KAMUZINZI , ni ukuri nagirango mbwire abantu bose Uwiteka ni umunyebambe n’umunyambabazi atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi kandi ntakomeza kurwana iteka ndetse ntagumana umujinya iminsi yose. Nk’uko se w’abana abagirira ibambe, ni ko Uwiteka arigirira abamwubaha kuko azi imiremerwe yacu, yibuka ko turi umukungugu.-Zaburi 103:13 ; Uwiteka agirira neza bose, imbabazi ze ziri kubyo yaremye byose.- Zaburi 145:9
Ubu rero kandi Imana iri kugenda inkoresha imirimo yayo kuko ubu aho nakirijwe meze neza cyane , ndakomeye rwose , ubu Imana yangiriye neza nanjye nsigaye ntumirwa ahantu hatandukanye ngo nze mpemuke mvuge ijambo ry’ Imana nubwo ndi umwigishwa muto, buri wese atekereza uko Dawidi yanesheje uko yanganaga maze yemerere Mwuka wera amugenderere kuko niwe byose uwabashije kunkura hariya, akanyigisha ntagiye mu ishuri nkaba mfite Office nkoreramo nawe yakugirira neza humura kdi shikama mu kwizera.
Na none nagirango mbwire abatarakizwa bagire baze mu nzu y’Uwiteka ahabegereye bakire agakiza kuko Yesu wenyine niwe ubasha kuzamura umuntu no kumukomeza, abatangiye uru rugendo natwe dutange ubutumwa bwiza kuko twaherewe ubuntu kandi twere imbuto kugirango n’abandi badukurikire :
Umwami Salomon yaritegereje areba iby’isi arangije aravuga ati iby’isi byose nubusa kandi mubanyabwenge no mubatunzi bose babayeho ku isi ntawigeze amurusha haba ubuhanga cyangwa ubutunzi!byose yarabifite ariko ntibyamuhumye amaso kuko yabonaga neza ko aribyigiciro gike cyane!! Nshuti muvandimwe inzira wahisemo niy’ukuri kandi izakugeza kubugingo buhoraho nuyikomeza, umwami Imana ajye ahora atwuzuza imbaraga kugirango tuneshe ibigeragezo n’ ibishuko byumwanzi satani.
umwami Yesu aravugango ati ’’nimubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo naho ibindi muzabihabwa nkinyongera’’ na Pawulo aratubwira ngo ati ’’niba Uwiteka Imana ari muruhande rwacu umubisha wacu ninde? Abaroma 8:31’ Yesu akugirire neza
Yari Jean Claude HAGENIMANA
Tel : 0785554431 / 0728554431
Mu mwaka wa 1992 CHOO THOMAS, umunyamerika ukomoka muri KOREA yabaye umukristo avuka ubwa kabiri. Igitera ubuhamya bwe kuba igitangaza ni uko nyuma y’imyaka ibiri yakurikiye kwihana kwe, Choo yaje gusurwa n’Umwami YESU w’ i NAZARETI. Yaje gukurwa mu isi ajyanwa mu ijuru inshuro nyinshi ubundi asura umuriro utazima inshuro ebyiri.
Choo Thomas avuyeyo, yanditse igitabo kivuga kuri izo ngendo ze , icyo gitabo acyita :" Heaven is so Real ", icyo gitabo cyagiye ahagaragara mu mwaka wa 2003. Iki gitabo cyaje kuba ikirangirire mpuzamahanga kiza kubarwa mu bitabo icumi bya mbere by’ububyutse muri Amerika yose. Wakwibaza impamvu iki gitabo cyaje mu bitabo icumi. Reka dukurikirane ubuhamya bwe.
Nabaye umukristo mu mwaka wa 1992. Mu yandi magambo naje gushiduka nabaye inshuti ya Yesu nyuma y’iminsi mike ninjiye mu rusengero. Ku byakurikiyeho by’ubuzima bwanjye, naje kwiyemeza kwegurira Yesu ibice byose bingize nta na kimwe nsigaje inyuma. Muri ubu buhamya, ndashaka kubaha ibikubiye mu gitabo cyanjye cyitwa :" Heaven is So Real " bishatse kuvuga ngo "Ijuru ni ukuri ririho si ukubeshya."
Umwami w’abami Yesu yantwaye mu ijuru inshuro zigera kuri cumi na zirindwi, kandi muri icyo gihe ubuzima bwanjye bwarahindurwaga, bukamera nk’ubwo nari mfite nkiri umwana muto cyane w’imyaka 15 na 16. Intambwe ku ntambwe, umwami yagendaga antegura kugirango nzabashe kugera muri icyo gihe ngiye kubabwira.
Mu mwaka wa 1994, nibwo naje gusigwa, umwami ansukaho umuriro we w’Umwuka Wera. Nyuma y’ukwezi kwakurikiyeho, umwami araza aranyiyereka ndi mu rusengero, mu gihe cyo Kuramya no guhimbaza. Mu minsi yakurikiyeho, mu mwaka wa 1995, ari ku Cyumweru, Ku munsi wa Pasika, yaje kunteza umushyitsi mwinshi, kuva icyo gihe umubiri wanjye wahoraga uhinda umushyitsi igihe cyose nabaga ndi mu rusengero ndi gusenga.
Igihe cyose, umubiri wanjye waratitiraga ukava inyuma ujya imbere, naba ntabikoze igifu cyanjye kikandya cyanee. Ibyo narabikoraga kandi simbone ko hari ikibazo mfite mu mubiri wanjye. Nyuma yaho nibwo Umwami yambatije mu Mwuka Wera, ntangira gusenga mu zindi ndimi, ndirimba ubundi ndira amarira menshi, ibyo byose mbikoreshwa n’Umwuka Wera. Namaze amasaha atatu mfukamye ku butaka ndi muri ibyo, sinabashaga guhaguruka kuko nabikoraga n’imbaraga ziteye ubwoba.
Nyuma y’ibyo, amezi macye yakurikiyeho, nibwo Pasteur LARRY RANDOLF yampanuriye byinshi binyerekeyeho. Yavuze ko Imana ishaka kunkoresha mu buryo budasanzwe. Ubuhanuzi bwe bwaje gusohora nyuma gato, kandi nabatangariza ko ibyo yavuze byose byabaye ukuri ndetse birengaho inshuro igihumbi.
Nyuma y’ibyo, muri Mutarama 1996, Umwami Yesu yaje kunsura we ubwe. Yaje inshuro 10 zose, aje kumbwira ko ateganya kunkoresha. Ibyo byose ndetse na Gahunda zose yagendaga ambwira z’uko ateganya kunkoresha (plan), byose biri muri icyo gitabo. Ubwo yansuraga bwa mbere, Yesu ntiyigeze ampingukiriza ko ari gupanga kuzanjyana mu ijuru kuhanyereka. Nyamara ubwo yazaga bwa kabiri bwo, mu kwezi kwa Gashyantare 1996, yaraje aranjyana n’umubiri wanjye wahinduwe ukundi, umeze nk’uwe.
Buri gihe, mbere yo kuzamuka tujyana mu kirere, yabanzaga kunjyana ahantu ku kidendezi, kiri hano ku isi. Ndetse no ku munsi wa mbere yanjyaniye mu ijuru, nabwo yabanje kunjyana kuri icyo kidendezi,anyereka amazi y’urubogobogo ubundi anyereka umworera munini, ubonerana cyane. Nyuma turazamuka tugenda twerekeza iyo mu ijuru.
Nyuma yo kunyura mu Mworera, Choo aratubwira uko byagenze
Njye n’Umwami wanjye twaragiye dufata umuhanda umanuka ahantu ku musozi. Ngiye kubona mbona duhingutse ku rugi runini rwera cyane,ruri imbere y’inzu nini cyane yera cyane.Twaratambutse twinjirira muri urwo rugi, tugenda tugana muri iyo nzu nini yari aho. Twinjira mu nzu, dukomereza mu kirongozi (Corridor) yerekezaga mu cyumba kinini, tugeze muri icyo cyumba twinjiyemo.
Ubwo ninjiragamo, narebye hasi, nibwo bwa mbere naje kwireba nsanga nambaye ikanzu ntari nambaye mbere y’uko nyura ku kidendezi, nyamara mbere y’ibyo sinari nigeze mbibona. Ikindi kandi ngiye kumva ku mutwe wanjye, numva hari ikintu kindemereye ntari numvise mbere. Nagize ntya nkoraho ngo numve, ngiye kumva nsanga ni ikamba ryiza cyane nambaye ku mutwe wanjye nyamara sinamenya igihe naryambariye.
Ako kanya nubuye amaso, mpita mbona umwami wanjye yicaye ku ntebe y’ubwami. Yari yambaye ikanzu irabagirana cyaneee, hamwe n’ikamba ry’izahabu. Abandi bantu bari iruhande rwanjye, mbona bikubise hasi barubamye imbeye ye. Inkuta z’icyo cyumba zari zigizwe n’amabuye ashashagirana nk’imirasire y’izuba. Amabuye afite amabara menshi atandukanye yatumaga icyo cyumba kiba cyiza cyane giteye akanyamuneza, ndetse umuntu akabona bidasanzwe.
Nyuma y’ibyo, mu kanya nk’ako guhumbya uko nibonye ku musozi ni nako nibonye muri icyo cyumba cyera, mu kanya gato gusa ndongera kandi nisanga ku Kidendezi. Uko niko ku nshuro ya mbere yanyeretse icyumba cye (Salle) cyirimo intebe ye y’ubwami. Nyuma y’ibyo,twaramanutse tuva mu ijuru duhita tugenda twicara ku musenyi w’ikidendezi cya hano ku isi.
Ubwo twatangiye kuganira, tukajya impaka:" We akambwira ati:" Ubu tuvuye mu gihugu cyo mu ijuru. Abazahagera gusa ni abumvira, n’abatanduye imitima". nyuma yongeraho ati:" Kuvuga ubutumwa bwiza ni ikintu cy’ingenzi!". Yamaze akanya gato acecetse, numva arongeye ati:" Abantu badatanga icyacumi abo ni abakristu batumvira". Mu by’ukuri ayo niyo magambo ya nyuma yavuze muri icyo gihe cy’urugendo rwa mbere.
Choo yongeye kujya gusura mu ijuru inshuro 16 zose. Kuri buri nshuro yose y’urugendo rwe yarandikaga
Ndi mu mubiri wanjye nahinduwe, naje kongera kujyana n’Umwami tujyana ku Kidendezi (Plage), aramperekeza kugeza tugeze mu ijuru.Twarongeye tunyura kuri rwa rugi nababwiye mbere, tujya no kuri yanzu kujya guhindura imyenda twari twambaye. Nyuma yo guhindurwa uko twari turi, twaje gufata urugendo twambuka iteme ryari ryubakishije izahabu nziza cyane.
Ibyo byose kuri njye byabaye ibidasanzwe. Buri mwizera nta gushidikanya ko igihe nikigera azanyura muri izo nzira ubwo azaba agiye mu ijuru. Nyuma y’ibyo byose, yaje kunjyana mu ijuru izindi nshuro zigera kuri 16. Kuri buri nshuro uko yanjyanaga,yagendaga anyereka ibintu bitandukanye. Kandi buri gihe iyo yabaga yanyeretse ibyo bintu bidasanzwe hari amagambo yahoraga ansubiriramo buri gihe agira ati:
" Urareba mwana wanjye ukuntu iyi plage ari nziza ? Ndazi neza ko abana banjye bakunda cyane iyi plage ibagwa neza." Ubwo yanyoherezaga kuvuga ubutumwa yagize ati:" Ndazi neza ko abana banjye bakunda kuvuga ubutumwa, ni nayo mpamvu ntegura ibi bintu byose bakunda". Icyo naje kubona ni uko ibintu byo mu ijuru ari byiza cyane inshuro igihumbi kuruta ibyo twita ko ari byiza bya hano mu isi twibwira.
Ibyaribyo byose hari ibintu tubona hano mu isi biba no mu ijuru, aha nababwira nk’imihanda amazu, ibiti, uduhuru, amabuye, indabo, nyamara ibintu nk’ibyo biri hanze y’umurwa w’ubwami. Ibyo byose birahari iyo mu ijuru, nyamara ibyaho ni byiza inshuro nziza zirenga igihumbi iza hano ku isi, icyo umuntu yavuga ni uko ari byiza cyane bidasazwe.
Ubwiza bw’ijuru ni ntagereranywa, sinanashobora kubabwira ngo mbashushanyirize by’ukuri ukuntu ari heza cyane, icyo navuga ni uko ari heza bitangaje!! Ikindi nabonye ni uko Yesu yari afite urukundo rutagereranywa rwa buri wese muri twe. Uburyo yabivugaga ubwo yambwiraga aya magambo agira ati:" Urabona ukuntu nkunda abana banjye, n’ukuntu nakoze ibi byose ngirira abana banjye, urabizi?"
Iyo akaba ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye antembereza akanjyana iyo yose, kujya kunyereka ibyo yateganyirije abana be. Reka ubu turangurure tubwire isi yose ko ubwami budutegereje. Arashaka ko mbere yo kuzajyayo ko abakristo bose bamenya ibi, kugirango barusheho kugwiza umunezero wabo maze barusheho kwifuza kuzabayo.
Yesu byose ntiyabimbwiye, ndetse ntiyanabinyeretse. Gusa yanyeretse ibintu bimwe na bimwe. Nubwo yambwiye ibintu bicye, nyamara ibyo yanyeretse ni ingenzi cyane. Uru ni urukundo rw’Imana nyakuri. Izina ryayo rihabwe icyubahiro.
Nyuma yo kujya mu Ijuru, Choo yongeye kwerekwa Umuriro inshuro ebyiri nyuma arandika:
Nashoboye kurebesha amaso yanjye umwuka mwinshi n’umwotsi wijimye cyane uturuka mu cyobo kirekire cyane. Nabonaga bijya gusa n’ikirunga kiri kuruka, naho imbere yaho, nabonagamo ibirimi by’umuriro ugurumana nkabona abantu benshi barimo gusakuza cyane baboroga basa n’abari gutakishwa no kugurumana gukomeye cyane. Abo bantu nabonaga bambaye ubusa, nta musatsi bari bafite, kandi buri umwe umwe yari ari iruhande rwa mugenzi we, ikindi kandi buri wese yigoronzoraga nk’umunyorogoto. Ibirimi by’umuriro byagurumanaga ku mubiri wa buri wese.
Nta kintu na kimwe cyariho cyashoboraga gukiza umuntu uwo ariwe wese wabaga yamaze kujya muri uwo mwobo kuberako inkuta zihakikije zari ndende cyane ku buryo nta wabashaga kuhurira, kandi hose ku mpera habaga hakikijwe n’amakara agurumana cyane. Nubwo umwami wanjye atigeze abimbwira, nahise menya ko aho njyanywe ari ku mwinjiro w’umuriro utazima. Mu by’ukuri mbere yari yanyeretse ibintu byiza cyane bidasanzwe. Nyamara nyuma anyereka umuriro , ndetse anjyana muri uwo muriro ngo mparebe.
Ibyo birimi by’umuriro byagurumanaga byerekera mu mpande zose. Abantu wabonaga bari gushaka kubyihunza, ariko uko buri wese yashakaga kubyihunza yibwira ko aribwo aza kugira umutekano bikamuhesha amahoro, yajyaga kubona akabona ibindi birimi by’umuriro biturutse imbere ye hamwe yashakaga guhungira. Nta buhungiro na buto abo banyabyago bitewe n’ibyaha bari bafite.
Bari bakatiwe kumara aho hantu iteka ryose bari kubababazwa kandi bari gushya cyane cyane buri gihe uko bashatse gukwepa ibirimi by’umuriro. Nabaye nkibona ibyo, mperako mbaza Umwami wanjye nti:" Ariko se bariya ni ba nde?" Aransubiza ati:"Mwana wanjye, aba bantu ni abatarigeze kumenya".
Biracyaza...
Inkuru dukesha www.jesus.rw
Nitwa IRAKIZA Sarah, navutse mu mwaka w’1980, mvukira i Bujumbura/Burundi. Mbarizwa mu Karere ka Huye. Ubuhamya bwanjye bushingiye mu guhugura urubyiruko, cyane cyane abakobwa hamwe n’ ababyeyi ku magambo baturiraho abana babo.
Nakundanye n’umuhungu, iwacu baza kumumbuza kubera ko tutari duhuje ubwoko. Biba ngombwa ko musezerera mu rwego rwo kwanga kubabaza umubyeyi wanjye. Mur’uko gukundana n’uwo muhungu, Maman yirirwaga anyaturiraho uburaya ndetse n’indwara ya SIDA. Yakundaga kumbwira kenshi cyane ngo :" Nyabarongo yica uwuyizaniye " , ngo nsinzamurushye andwaza, icyo gihe nari nkiri isugi, kuko natinyaga gusambana, byongeyeho, iyo ndwara ya SIDA narayitinyaga cyane.
Nyuma, naje kubona undi, duhuje ubwoko. Tumaranye, nk’igihe cy’amezi abiri, aza kumbwira ko abana n’agakoko gatera SIDA. Uwo muhungu nabonaga ahora ababaye cyane, atishima, asa naho ari wenyine, kuko umuryango we utamwitagaho kandi yar’imfubyi.
Amaze kumbwira ko afite SIDA, namugiriye impuhwe nyinshi(zidasanzwe) niyemeza kuzamukundana niyo ndwara ye, kugira ngo nzamube hafi kandi duhuje ikibazo. Ubwo nagiye kwipimisha, basanga ndi muzima (nari niyizeye). Kugira ngo mwereke uburemere bw’urukundo mukunda. Ibyo byabaye nko gukingurira satani umuryango, niho twatangiriye gusambana. Dukomeza mur’ubwo buzima nk’imyaka ibiri.
Tumaranye nk’imyaka ibiri, naje kugirirwa ubuntu ndakizwa, nsobanukirwa ko ibyo dukora bidakwiriye. Naje kumusaba ko urukundo rwacu rwashyirwa ahagaragara, tugakora ubukwe. Yanteye utwatsi n’agasuzuguro kenshi cyane, kandi icyo gihe yari yamaze kunyanduza. Ijambo ry’Imana ribivuga neza ngo : UWIZERA UMWANA W’UMUNTU AVUMWE.
Byarangoye kubyakira kuko nari naramweguriye umutima wanjye wose ntaho nsigaje, mu yandi magambo, nari naramugize ikigirwamana. Namaze iminsi meze nk’umusazi, akazi karananira, nkajya nambara imyenda icitse, mba icyihebe sintinye gutaha igicuku, abantu bose ndabanga, ...
Nyuma nafashe umwanzuro wo kwihayuza amashanyarazi kuko aribwo buryo nabonaga bworoshye. Ngiye kubikora, numva ijwi rimbwira ngo:" IBUKA IBYA YUDA" , iryo jwi rikomeza kunyongorera kwiyahura ndabyihorera.
Maze kubireka, murijye haje ijwi rimbwira Ngo nince bugufi. Ako kanya nahise mpfukama mu cyumba cyanjye nsaba Imana imbabazi z’ubwo bwiyahuzi nakoze n’ubwo busambanyi n’amarira menshi cyane, mur’uko gusenga, Imana inyereka ko nanjye har’amakosa nakoreye uwo muhungu n’ubwo yampemukiye. Ako kanya, nahise muhamagara kuri telephone musaba imbabazi zibyo namukoreye byose mbikuye ku mutima mubwira ko mubabariye ibyo yankoreye byose.
Ako kanya n’umva umutima wanjye uraruhutse cyane, n’amaso yanjye arahumuka. Mur’uko guhumuka, siniyumvisha uburyo namwiyahuyeho n’ukuntu natinyaga SIDA, biranshobera cyane. Naje gukora amasengesho y’iminsi itatu (3) niyirije, mbaz’Imana impamvu.
Imana yacu ni Imana ivuga wabyanga wabikunda Iravuga. Umunsi wa nyuma (wa gatatu) numva ijwi rimbwira ngo : None se nyoko ntiyakwaturiyeho ngo Nyabarongo yica uwuyizaniye? Natekereje uburyo nanduye numva rwose bibaye mahwi n’iryo jambo.
Byarancanze cyane ariko Imana impa kubabarira uwo mubyeyi, mwihanangiriza kutazongera kutwaturiraho amagambo mabi kuko har’ayo yanyaturiye arampama(ariko sinamubwiye uko byagenze).
Mu buzima bwanjye numvaga ntazashaka umugabo, gukomeza amashuri byo numvaga ntabikozwa kuko ntumva ar’ugupfusha ubusa amafaranga yanjye; numvaga urupfu rundi hafi.
Nakomeje kujya nsenga cyane, Imana iza kunkiza ibyo bikomere byose, nsobanukirwa ko Imana ishobora byose kandi ntagomba kwirirwa nihembye naniganyira . Ubu ndiga muri Kaminuza ngeze muri Lic I kandi ndizera neza ko Imana izampa n’umufasha kuko uwuyiringiye wese adakorwa n’isoni.
Ndangije shima Imana yambohoye izo ngoyi za Satani, nanashimira abashyizeho runo rubuga. Ndangije nsaba ababyeyi kutaturiraho abana babo amagambo mabi, n’ukuri arabahama. Ndagira inama abakobwa yo kudahubuka, kuko umugabo mwiza atangwa n’uwiteka.
Imana ihe umugisha usoma ubuhamya.
IRAKIZA Sarah.
inkuru dukesha jesus.rw
Uko nakijijwe
Nyuma y’aho nahise nsubira aho mama avuka, mpasanga mama wacu. Yari umurokore akijijwe. Yambwirije ubutumwa, ariko sinabyumva kuko napingaga abarokore. Nicaye muri salon kwa mama wacu, numvise ijwi rimpamagara mu mazina yanjye yombi rirambwira riti “Ndi Imana y’abarokore!”
Rikimara kumbwira rityo, nabonye ikintu kimeze nka Televiziyo imbere yanjye, kinyeretse ubuzima bwose nanyuzemo. Nabonye aho nabaga nibye, bampondaguye nabaye intere, bashaka kunta mu cyobo cya metero 20 ariko bakandeka, umuyaga wahuha nkongera nkaba muzima nkagenda.
Rya jwi rikambaza riti “Hariya ni wowe wahivanye?” rikongera rikambaza riti “Ni wowe wikijije diyabete?” nkabura icyo nsubiza. Rikambaza riti “Igufwa ryo mu mugongo wawe ni nde wabishubije mu mwanya waryo?” “Ni nde wakuvanye mu bazimu bo kuri uriya mukecuru?” nkabura icyo nsubiza. Rirongera rirambwira ngo “Ndi Imana y’abarokore.” Hari ku wa 2, muri Mata 2003, rirambwira ngo njye mu barokore. Ninjiye mu barokore, nihana ibyaha nakoze byose mpita nkurikirana igice cy’umubatizo, ninjira muri korali ntangira gukorera Imana gutyo.
Uko nabonanye n’ababyeyi
Mu gukorera Imana kwanjye, nari mfite agahinda gashengura umutima wanjye nterwa no kutamenya irengero ry’ababyeyi banjye. Nasenze Imana, mu w’2004 impa isezerano ko izanyereka mpa ababyeyi bambyara. Naje kuva i Gikongoro, nza kuba ku Gisozi ku bwo gushakisha ubuzima. Bigeze taliki ya 16 Gicurasi 2009, ni bwo nabonye mama umbyara. Yari aje mu mahugurwa y’amezi 3 i Kigali avuye mu gihugu cy’u Burundi.
Yaje ahagarariye abagore bakora mu miryango itgamiye kuri Leta (ONG). Umuntu yarampamagaye, arambwira ati reka nkuhe numero ya mama wawe ari mu Rwanda, umuhamagare muvugane. Nahise muhamagara, ndamubaza nti “Mwaba muzi umuntu witwa Vumilia Jean Calude?” aransubiza ati “Ndamuzi ni umuhungu wanjye.” Ikibazo cyabaye icy’uko tutari tuziranye kuko yasize ndi umwana muto cyane.
Ku bw’inzira z’Imana hari marume wari utuye kuri tapis rouge i Nyamirambo, yari anzi na we amuzi. Yagiye kumufata Kacyiru mu kigo yari arimo, amujyana iwe ndahamusanga. Ni uko nabonanye na mama.
Mpuye na mama, byamunaniye kubyakira. Jyewe ninjiye mfite ibyishimo ko mbonye mama, ariko mama abura aho ahera anyita umwana we kuko nta n’akenda yigeze angurira. Byarandenze, nta ubwenge ariko ngaruye ubwenge nsanga mama ari kurira areba munsi y’ameza ndamubaza nti “Mama, igituma udashaka kumvugisha ni iki uzi n’imyaka yose ishize ntakubona?” Yarambwiye ati “Mwana wanjye umbabarire, kubera ko ntakureze” nanjye ndamubwira nti “Nta bwo ari wowe!” ntangira kumubwira ubuzima nanyuzemo ariko Imana ikaba yarabanye nanjye ikangirira neza, mbona aratuje arabyakira.
Maze kugera i Kigali, natangiye gusengera i Gasave ku mudugudu wa Kumukenke. Negereye umugore umwe dusengana, mutekerereza uko nabonye mama arampumuriza ati “Humura, Imana yakweretse nyoko izakwereka na so! Icyakora, hari umusaza w’umukiriya wanjye wiga muri ULK musa.” Naramubwiye nti “Uzapfe kunyereka ndebe niba ari we data.”
Igihe kimwe ndi mu rusengero, bahagurukije mukadata mbona ndamuzi kuko nari naragiye mu rugo bahandangiye, ariko nsanga data atariyo. Wa mugore wambwiye ko hari umuntu dusa ambwira ko uwo mugore bahagurukije aba ari kumwe na wa musaza. Iteraniro rihumuje, narasohotse nsanga umusaza bahagararanye mbona koko dusa. Sinamwibwiye, kugira ngo ntamusenyera urugo.
Nacunze igipangu binjiyemo, ncunga umugore we adahari njya kumwibwira. Mpageze narakomanze bampa ikaze, uwo musaza arambaza ati “Muri ba nde ko tutabamenye?” Natangiye kumwibwira, nti “Ndi mwene Mukarurangwa Virginie na Bayisabe Erneste.” Yaranshubije ati “Ayo mazina ko asa n’ayanjye?” ndamubwira nti “Ni uko utigeze kumenya, mama yamwbiye ko wamuteye inda ari muri stage.” Namubwiye amazina y’abana be bose, arambwira ati “Ndakuzi, na mama wawe ndamuzi, ariko nari nzi ko wapfuye.” Ni uko nabonanye na data, aranyishimira.
Ubuzima nanyuzemo bwarankomerekeje cyane, ariko kuko nabonanye n’ababyeyi banjye naramaze kwakira Kristo, ndababarira sinita ku ngaruka zavuye ku kunta kwabo.
Ijambo ry’Imana ryambwiye ko yamenye itarandema, ikanshyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga (Yeremiya 1:4), rirongera rimbwira ko Imana yanyuzeho nigaragura mi ivata ikambwira ngo “Baho!”(Ezekiyeli 16:6). Ubu nasobanukiwe umugambi w’Imana kuri jyewe, nkorera Imana namamaza ubutumwa bwiza nk’uko yampishuriye umugambi wayo. Ndashima Imana, kandi ndahumuriza abantu bafite ibikomere by’ubuzima banyuzemo. Yesu arabakunda, kandi arifuza guhindura amateka yanyu. Mumwakire nonaha!
Imana ibahe umugisha!
Niba utarasomye igice cya mbere kanda hano ugisome
http://www.agakiza.org/spip.php?article2813
Nitwa Mutombo Fidele, mwene Kabirigi Zacharie na Karugereka Marie. Navutse mu w’1957, mvuka ku babyeyi bakijijwe. Nabatijwe mu mazi menshi ku wa 30/09/1971, hanyuma taliki ya 15/02/1972 nuzura Umwuka Wera.
Navukiye mu mateka mabi, kuko data yasize mama antwite inda imaze amezi arindwi akajya gushaka ubuzima i Bugande ariko akaza gupfirayo (birumvikana ko ntamuzi). Byageze igihe mama nawe ajya i Burundi gushakirayo umugabo, nawe yaje gupfirayo bari batura i Gihanga ku ibarabara rya 6.
Byageze mu w’1983, njya gushaka mama i Burundi ariko nagiriyeyo ibyago kuko bamfunga banziza gusenga igihe president Bagaza yafungishaga insengero agategeka ko abantu bose baba Abisilamu. Namaze amezi icyenda muri gereza, hanyuma mfunguwe ngaruka mu Rwanda.
Data nta mutungo yari afite. Natunzwe n’abagiraneza: CNV yaje kumpa amabati ndubaka, itorero rya Gihundwe rimpa ibiti nubaka akazu gato ari na ko mbamo kugeza ubu. N’ubwo nabuze ubushobozi bwo gushaka umugore, nagize intambara z’abakobwa benshi bansaba ko twakwishyingira, ariko nkanga gukora icyaha kuko nari naramenye ukuri kw’ijambo ry’Imana.
Hari ubwo nanjye nagiraga umutima wo kurambagiza, ariko abakobwa bazi ubuzima mbaho bakambega cyane ko babonaga ubuzima nta mpinduka bugira. Ariko na none ibyiringiro byanjye ni uko nzashaka, kuko kenshi iyo nsenze Imana imbwira ko nzakora ubukwe kandi bwiza.
Tumubajije icyo yabwira urubyiruko rwishyingira kuko rukennye, yakomeje atubwira ati “Jyewe nagira inama urubyiruko ko bakwiriye kubaha Imana, kuko icyaha cyose kigira ingaruka mbi. Iyo wishyingiye, uba unyuranije n’ubushake bw’Imana. Ahubwo ni byiza ko bategereza isaha y’Imana ikazabakorera ibitangaza.” Yakomeje agira ati:
“Ndashima Imana, imyaka mirongo itanu n’itandatu nta bwo itorero riranshyira inyuma kuko nakoze icyaha kandi ndacyafite ibyiringiro byo kuzakora ubukwe.”
Nitwa Uwingabire Helene, mfite imyaka 33. Ntuye mu mudugudu w’Isonga, mu Murenge wa Gatenga. Namenye ubwenge mbona mfite mama gusa, data nta bwo yabanaga na mama. Aho nkuriye, baramunyerekaga bati “Uriya ni we so”. Nta kindi kintu data yigeze amarira. Mama yajyaga kuraguza, ariko yavayo akanyigisha gusenga. Nakuze nkunda Imana kuko mama yari yarabintoje.
Ku myaka 10, mama yarapfuye ntangira ubuzima bubi. Nagiye kuba kwa mama wacu, nkirirwa ubusa, nkajya ku ishuri nta mpamba bampaye… Nakomeje kubaho mu buzima bubi, nyuma y’intambara mva mu cyaro nza kuba i Kigali ngira ngo mbone uko niga ariko biba iby’ubusa.
Nakoze akazi ko mu rugo, nyuma nshaka umugabo tubyarana abana 2. Twagiye kwipimisha ubwandu bw’agakoko ka SIDA (VIH), nsanga we afite ubwandu ariko jyewe ndi muzima. Nyuma y’imyaka 4 tubana, yaje gupfa yishwe n’ubwo burwayi. Kuva ubwo natangiye ubuzima bw’ubupfakazi, ntagira aho mba, nkajya ndara aho bwije ngeze.
Nabayeho mu buzima bubi cyane, ngeza aho nisabira gupfa ndetse mbifatira amasengesho kuko nabonaga nta kubaho. Impamvu yo kubisengera ni uko nizeraga ko ikintu cyose umuntu asabye Uwiteka akimuha. Muri ayo masengesho nagize inzozi, mbona haje umuntu wambaye imyenda yera arambaza ati “Urasaba iki ngo nkiguhe?” Ndasubiza nti “Ndashaka gupfa kandi nkabona ubugingo!”
Hashize akanya gato mbona abantu 2 biyoberanije basa nk’abamalayika ariko atari bo, baraza bamfata amaboko banjyana mu gituro bagiye kuhagera wa mugabo wambaye imyenda y’umweru aragaruka arabategeka ati “Mumurekure asubireyo!” Bahise bandekura ndagaruka, ako kanya menya ko nasabye nabi. Nahinduye isengesho ntangira gusaba ubwenge no gukorera Imana, nongera kuyisaba ngo intungire abana ndetse inyubakire inzu.
Imana ntiyahise ibimpa, ahubwo nakomeje ubuzima bubi bwo kuraraguza, rimwe nkabura aho ndyama… Ubwo buzima nabumazemo imyaka 3, nyuma y’ibyo mbona ikibanza ndubaka, abaturage bampa ibiti, hejuru nsakaza ibipapuro. Abambonaga nsohoka muri iyo nzu bamfataga nk’umusazi, bati “Uzabazwa aba bana uraza muri iyo nzu!”
Muri ubwo buzima nakomezaga gusenga, ndetse Imana ikampa amagambo y’ihumure anyereka ko iri kumwe nanjye. Nyuma yo kwihanganira muri iyo nzu, Imana yanyoherereje umugiraneza ampa amabati ariko ntiyuzura neza. Imana yakomeje kumbwira ko izayihindura.
Hashize imyaka umunani (8), Imana yampaye undi muterankunga anyubakira inzu ikingishijwe inzugi za metallique n’ibirahure, ifite ubwiherero na douche kandi na ya yindi iracyahari. Abana n’ubwo na bo bahuye n’ubuzima bubi, ariko ubu bariga babifashijwemo na Compassion International.
Ubu ndashima Imana ko ndi amahoro! Imana yanyibagije umubabaro nagize. Imana ni Data, kandi iyo isezeranye irasohoza. Niba wiringiye Uwiteka, humura azagutabara kandi ibikubabaje ubu ntuzabyibuka ukundi. Nawe ubabazwa, wiringire Uwiteka.
Imana ibahe umugisha!
IGICE CYA KABIRI: INTAMBARA MU RUGENDO
Uhereye umunsi nabatirijweho mu Mwuka nagize imbaraga nyinshi, mba umunyamasengesho bituma umugore ampinduka kubera gusenga cyane, ku manywa na ninjoro. Nasengaga ninjoro umugore akankubita ati:"Uransakuriza." Yavuga atyo, ankubise nk’ikibando nkajya mu mwuka nkuzuzwa nkavuga indimi ntazi aho ziturutse.
Ijoro rimwe, umugore yankubise anigira mu kiringiti arampurutura antura hasi ati:" Sanga abandi basazi bene wanyu". Ndasohoka ngeze hanze mbwira Yesu nti :" Ko wampamagaye nkakwitaba akaba atari njye ibi wabyihaye, nk’ubu rwose uyu mugore azankubita kugeza ryari koko? Uwo mwanya numva ijwi ngo: " Humura ngiye kuzagutabara."
Nyuma y’icyumweru iryo jwi rivuze ibyo, nibwo umugore wanjye numvise ngo Yakijijwe. Kuva icyo gihe kugeza ubu Yesu yashyize iherezo kuri izo nkoni nakubitwaga. AMEN!!!Abari mu ntambara namwe mukomere Uwo mwami azabarwanirira.
Nkimara gukizwa, abantu bongeye kungarukira, Yesu ampa igikundiro nk’uko yari yarabinsezeranyije. Hari ikindi gitangaza Yesu yankoreye. Mbere yo gukizwa, hari abantu babiri bari bari barambwiye inka, nyuma babonye nkijijwe baraza bashyira inka mu rugo uko ari ebyiri.
Mu gihe nibwiraga ko babikoze kubera urukundo baragaruka barambwira bati:" Reka tuguhitishemo.Ubwo wagiye mu barokore batanywa inzoga Urahitamo ziriya nka zigume iwawe ariko tuzikorere ibirori kandi urabizi nta birori bitagira inzoga. Umwe muribo arambwira ati:" Nonese uko ubibona urabona twakora ubukwe bute butarimo inzoga ko tutarya imineke tukaba tutananywa imitobe ko ari iby’abana?". None rero hitamo kuva mu barokore wemere ushake inzoga tuguhe ziriya nka ku mugaragaro kuko twazikubwiye.cyangwa se niba ukomeje ibyo tuzisubizeyo tuzazikwime burundu.
Natekereje amahoro nahawe n’umwami wanjye nta kiguzi, niyemeza kureka izo nka zikagenda aho gusubira mu nzoga kandi Yesu yarazimbujije na Lodiya kandi akaba abyumvise yababara. Ubwo nyine niyemeza guhitamo gusubiza inka z’abandi aho kwibuza amahoro nahawe. Bwacyeye mu gitondo za ka zose barashorera zisubira kwa nyirazo nti:" Njye narakijijwe ibyanjye Yesu arabizi.
Tuvuye gushorera izo nka tuzisubije ba nyirazo nageze mu rugo ndapfukama ndasenga, ngiye kumva numva ijwi rirambwiye riti:"Kuko utanze ibyari inyungu yawe kubwo gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka,nanjye nzagushumbusha, nzaguha inka kugirango bose bamenye ko arinjye waguhamagaye.
UKO YESU YAMPAYE INKA ZIRUTA IZO NANYAZWE UBWIZA
Hari ku cyumweru, uwo munsi hari umuturanyi wari wahawe inka, arandarika ngo nze muri ibyo birori.Namwemereye ko nzaza ntinze kuko nzabanza kujya ku rusengero mu materaniro.Mvuye gusenga nanyuzeyo ndaza bampa umutobe ndanywa, ubwo bahita bavuga bati :" Ibirori byaberaga hano birahumuje, none niba hari umuntu ufite ijambo yavuga, hakaba hari nk’uwo yagabira, uyu mwanya ni uwe yawukoresha.
Muri ako kanya umuntu umwe ashyira urutoki hejuru ati:
– " Njye ndashaka guha inka uriya muvugabutumwa Viyane kuko mperutse kunyura iwe nteze ugutwi numva arimo gusengera abantu bose, muribo numva avuzemo n’izina ryanjye. Nyuma yaho ibibazo nari mfite bingoye Imana irabikemura. Buriya ni amasengesho ye yatumye Imana inyitaho. Abantu bakoma mu mashyi.
– Undi asaba ijambo ati:" Nanjye hari uwo nshaka guha inka : Ndaha inka Viyane. Yigeze gusengera abana banjye barwaye barakira. None nanjye muhaye inka."
– uwa gatatu asaba ijambo ati:" Nanjye ndashaka guha inka, Umukozi w’Imana Viyane kuko yansengeye mfite ibibazo mu rugo, urugo rwacu rwenda gusenyuka, uyu musaza aradusengera bicamo, none ubu turi amahoro". Kuri uwo munsi rero ika eshatu ndazitahana.
UKO NANYAZWE ISAMBU NA BENE DATA
Nyama y’ibyo, abantu b’iwacu bongeye kunsanga banyibutsa umurage nasigiwe na Sogokuru, abasaza basanga Data baramubwira bati:" Umwana arashaka umunani none basi muhe umunani nk’uko abyemererwa n’amategeko.Data yampaye umunani, yari afite isambu nini cyane, nuko mu munani yampaye harimo n’urutoki. Urwo rutoki akirumpa, ntirweraga, ariko namaze kuruhabwa, ndarufumbira, nkarusengera, ndwitaho, ruragenda rurera abantu baratangara.
Ubwo abana b’iwacu dore ko ari na benshi cyane ( Abo nzi ni 80 ) begereye Data bamunteranyaho, bati: " Dore afite urutoki rwera cyane, kandi arupfusha ubusa kuko aruryamo imineke gusa, n’umutobe, gusa none jya ku Murenge umurege kwa Konseye ko wamuhaye umunani nawe agafata ahandi akahakunyaga, natwe tuzagushyigikira ahagusubize, ubundi ujye wenga urwagwa twinywere dore hariya harera cyane akahapfusha ubusa ".
Ubwo Data yarandeze kwa Konseye banyandikira Convocation, nkimara kuyibona nahise nyijyana mu cyumba cy’amasengesho, nyirambika hasi nyirambikaho ibiganza ngisha inama Imana. Muri ako kanya ijwi riraza riti:" Mwana wanjye, nakumvise, ngaho uzajye kwitaba, isambu uyimuhe udateye amahane. Ndakubujije ntimuzaburane, nanjye uhumure nzihesha icyubahiro, nyuma bose bazamenya ko arinjye waguhamagaye" .
Ubwo naragiye, nsanga Data yakoranyije abaturanyi na Konseye ahari,ubwo Data ataga ikirego ko namunyaze. Bampaye ijambo, ndavuga nti:" Ngaho niyerekane aho yemera ko yampaye, yerekane n’aho namunyaze muharebe. Data aragenda yerekana rwa rutoki rwose rwera, ati:" Aha niho yanyaze, ahasigaye niho namuhaye umunani".
Ubwo bambajije icyo mbivugaho, ndavuga nti:" Ntacyo nongeraho, uko havuze hose nahatware, nanjye ndatwara ahasigaye". Ubwo uwo mugoroba,abahungu be bahise batema ibitoki barabitahana, mu gihe nanjye nari ngiye gutaha, numva rya jwi rirambwiye ngo :" Ntiwemere ko ataha utamusabye imbabazi, kuba waramuhemukiye ukamunyaga kandi ari umubyeyi wawe.
Uwo Mwanya naramwegereye ndamubwira nti:" Mubyeyi, rwose ngusabye imbabazi kuba naraguhemukiye, nkakunyaga, none mbabarira utware urutoki rwawe, ariko unyemerere ko umpaye imbabazi, kandi unanyemerere ko umpaye umugisha wa Kibyeyi, kuko nta mahoro nagira ntafite umugisha w’ababyeyi".bwo kuri we ntiyamenye agaciro k’ibyo musabye, aravuga ati:" Nguhaye imbabazi, kandi nguhaye n’umugisha wa Kibyeyi kuko wemeye kwisubiraho.
Ubwo nararetse brabanza barataha, bamaze kurenga ndapfukama ndasenga mbwira Umwami wanjye nti:" Mana urakoze kuko umpaye kwiyunga n’umubyeyi, ariko rero sinabura kukubwira ko n’ubwo mbyemeye ariko ndenganye kuko nta cyo namukoreye.Numva rya jwi rirambwiye riti:" Humura Mwana wanjye,ubwo wanyumviye isambu ukayitanga, nzaguha isambu iruta iriya kandi nzihesha icyubahiro kugirango bamenye ko ari njye waguhamagaye.
UKO IMANA YANTEGETSE KUGENERA DATA UMUSHAHARA
Muri iyo minsi Itorero rya Mukoma ryaje kungira Umuvugabutumwa ushinzwe Umudugudu, ringenera n’umushahara wa buri kwezi. Ibyo byabaye mu mwaka wa 1986. Umunsi bagiye kumpemba umushahara wa mbere w’Umuvugabutumwa bampemba 1500 Frw. Nkiyafata mu ntoki, rya jwi riraza riranyongorera riti:" Uramenye ayo mafaranga ntugire na kimwe uyaguramo utarahamo Papa wawe".
Ndataha nyura hafi yo kwa Papa njya kumureba, ndamubwira nti:" Wa mugisha wansabiye watangiye kungeraho dore ubu nahembwe umushahara kuko rya Teroro mbamo ryangize Mwarimu, kandi nimwe mbikesha mwe babyeyi banjye mwanshyize mu ishuri ( nyamara kandi mubyibuke yatwirukanye nkiri gato, ntaratangira kwiga ku buryo atari azi n’uko nize).
Ndamubwira nti :" Numvise ntayarya njyenyine ntahayeho Umubyeyi wanjye. Ubwo mfataho igice ndamuha.Ubwo murabyumva uwo mugoroba akabari kabonye umukiriya kuko ntekereza ko feri ya mbere ariho yahise ayifungira. Ndakomeza ndamubwira nti:" Kandi mubyeyi, ku mafaranga yose nzajya mpembwa, nzajya nguhaho buri kwezi. Ubwo natashye ntekereza ijambo ryo muri Bibliya rivuga ngo:" Umwanzi wawe nasonza umugaburire, uzaba umurunzeho amakara yaka ku mutwe...
Buri kwezi uko nahembwaga, Data naramuhaga, umwaka washira ku Itorero bakanyongeza nanjye nkongera kuyo namuhaga, uko banyongeje nawe nkamwongeza. Imyaka irindwi yose yaje gushira ariko Data aza gufata umushahara wa buri kwezi kuyo mpembwa, kandi muzi ibyo yankoreye akanyambura urutoki rwanjye.Ariko ibi kuko nari narabitegetswe n’Umwami wanjye, naremeye nkajya nyamuha kugera iriya myaka 7 yose ishira.
UKO UMUGAMBI W’IMANA WAJE GUSOHORA
Imyaka irindwi imaze kuzura, ya makara Bibliya ivuga aramutwika. Icyo gihe Data arampamagara ati:" Mwana wanjye ndagirango tuganire. Mutega amatwi arambwira ati:" Ubu maze imyaka nta mahoro mfite , simbuze ibyo kurya, ibyo kunywa nabyo ni uko, ariko mbuze amahoro kuko naguhemukiye. Buri munsi ndabitekereza, nakwibuka ko buri kwezi nza gufata umushahara ntacyo nakoze, umutima ukansimbuka nkarya ya mafaranga nta mahoro na macye mfite".
Ubwo Data yansabye anyinginga ati:" Ndagusabye reka mpamagare abaturanyi, mpamagare abana banjye nta n’umwe ngishije inama uretse umutima wanjye, ndetse nanatumiye na Konseye ngo aze mfite ijambo nshaka kubabwira bose bateranye nk’uko bigeze guterana cya gihe (ubwo hari hashize imyaka irindwi irenga).
Ubwo baraje, data avuga ijambo n’ikiniga cyinshi ati :" Bwana Konseye namwe bavandi mwe mwese, muribuka Uyu Mwana wanjye umunsi umwe mvuga ko yanyaze isambu nawe akayimpa nta mahane ateye, burya ntiyari yayinyaze ni inama mbi nari nakiriye bituma ninyagira umwana.
Akomeza agira ati:" None Bavandimwe muteraniye hano, uyu Mwana wanjye Viyani ya sambu yose ndayimuhaye, rwa rutoki rwose arusubirane, si ibyo gusa ahubwo kuko n’ibintu byanjye byose ndabimweguriye : inka,imirima, ikawa urutoki, amasambu...) Ikindi kandi, ubu niwe mutware w’Umuryango, niwe uzategeka bene se haba none nkiriho kugeza igihe nzapfira. Uzamusuzugura ninjye azaba asuzuguye..."
Ubwo nyine nahise mpabwa ubutware mu muryango wacu wose w’abagore 120 ndetse ’abana basaga 80 ndetse n’abuzukuru ntamenya umubare. Abo bose ninjye wabatera nyaga nkabakoresha inama y’umuryango, nkabaha iminani, nkabacyaha batonganye.... Ibi byose byasohoje icyo Sogokuru yari yaravuze mbere y’Uko ashatse ko njye nawe duhira mu nzu, akayishumika agashya kurinda akongoka naho njye nkabaho. Uyu musaza yari yarasize avuze ko umurage arinjye awuhaye, ko arinjye uzaragwa ibye byose, Data andiganya Umurage wanjye, ariko mu gihe gikwiriye Umwami w’Abami angarurira ibyo nanyazwe ndetse nkubirwa inshuro nyinshi.
Ubu buhamya mbutanze ngirango mfashe uwo wese wibwira ko bamwanga, ko bamurwanya kugirango nawe amenye ko Naho isi yose yakwanga ariko Imana itakwanze bazarushywa n’Ubusa kuko mu gihe gikwiriye Imana izihesha icyubahiro, bakugarukire mu gihe utatekerezaga. Ndashima Umwami wanjye waje kunsura inshuro nyinshi akanganiriza mu ijwi rituje, akampa n’imbaraga zo kumvira iryo jwi rye. Nawe uyu munsi niwumva ijwi rye ntiwinangire umutima.
Ubuhamya burangiriye aha
Mubugejejweho na Mwene so Pasteur HIMBANA Vianney
Ubu buhamya tubukesha jesus.rw
Nitwa Martha Nzacahinyeretse, navutse mu w’1993, mvukira mu karere ka Nyamagabe. Maze umwaka umwe mvutse ni bwo Jenocide yakorewe Abatutsi yabaye, ubwo iwacu baba barahunze. Bagarutse mu Rwanda mu w’1996, mfite imyaka itatu dusanga ibintu byose byarangiritse, dushikira mu masambu y’iwacu.
Nyuma byaje kugera mu w’2009 nakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza, arambohora mba umwana w’Imana ariko na none nababwira ko mvuka mu muryango udakundana, ugira inzangano cyane. Nakuze mbona hahora induru zidashira. Ikintu kibabaje ni uko mu mwaka nakirijwemo ari bwo Papa yafunzwemo muri gacaca, bamukatira imyaka 18. Hashize undi mwaka, Mama na we arafungwa we bamukatira igifungo cya burundu.
Ibyo bibazo aho bibereye, abana tuvukana 5 ubuzima bwabo bwarahindutse, umukuru yiyahuza ibiyobyabwenge anatwara inda y’indaro. Nagize ikibazo gikomeye kuko ari jye wari ukijijwe, ngomba gutunga abo tuvukana no kubaba hafi kandi nanjye nta bushobozi mfite.
Ikintu cyankomereye kurutaho ni uko nahoraga mboshywe n’umugozi w’amateka mabi y’ibyabaye ku babyeyi banjye, nkahorana ipfunwe nibaza icyatumye ibi byose biba mu muryango wacu kuko ntibyumvikana ukuntu ababyeyi banjye bombi bafungiwe Jenocide yakorewe Abatutsi, ndetse n’abandi bose bavukana na Papa benshi bafunzwe.
Nagize umugisha wo gufashwa n’umushinga wa Compassion Int’l, umfasha kwiga ubu ndangije kwiga amashuri yisumbuye. Nagize umugisha, mu Cyumweru gishize nza mu mahugurwa yateguwe na Compassion y’abana bagize amanota meza kurusha abandi, mpahurira n’abakozi b’Imana Pasteur Manassé na Pasteur Desiré Habyarimana, aho yigishije ijambo ryo kudaheranwa n’amateka mabi y’ibyatubayeho, ahubwo ko dukwiriye kubaho ubuzima buri mu Mana kuko Yesu ari we wabasha gukiza ibikomere biri ku mitima yacu.
Numvise mbohotse bidasanzwe, kuko namenye ko Yesu adakiza ibyaha gusa ahubwo akiza n’ibikomere hamwe n’intimba n’imibabaro. Nararize, ndabohoka mbasha kuvuga ibintu ntari bwabwire umuntu n’umwe nagendanaga ari umugozi w’amateka mabi, ngahorana ipfunwe ry’ibyambayeho. Nyuma yo gusengerwa, narakize burundu ubu ntangiye gufasha abo tuvukana ngo na bo bakire ibikomere.
Ikindi gitangaza Imana yadukoreye, ni uko Papa na Mama na bo aho bafungiwe bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza, ubu numva umutima wanjye ukeye kuko nabohotse!
Nitwa Uwingabire Olivière. Igihe kimwe namenye ubwenge, nsanga iwacu tuba mu buzima bubabaje cyane kandi n’ababyeyi ntibyari bibanejeje: twari abakene cyane.
Umurimo wanjye wari uwo kuvoma, gusenya inkwi no kuragira ihene. Umunsi umwe nagiye kuragira, nsinzirira munsi y’umungoti ihene zirona, nyir’umurima araza arankubita, ajya no kundega ku babyeyi na bo barankubita banandaza ubusa buracya. Bukeye bw’aho, nongera kujya kuragira ihene ndongera ndasinzira. Ubwo ni bwo narose inzozi, ndota ndi umukobwa mukuru wambaye neza kandi ukora kwa muganga, nambaye blouse, mfite umugati mu ntoki kandi nishimye cyane.
Nkangutse, niteye hejuru ariko menye ko ari inzozi ngira agahinda kuko nanakangutse inzara yanyishe nk’uko bisanzwe. Twari mu buzima bubi, tutagira ibyokurya. Nararize, sinabasha no gusenga (n’ubwo iwacu bari Abakristo basenga) ahubwo nkomeza kureba hejuru nibaza ukuntu ibyo byambaho kandi iwacu turi abakene cyane. Ikindi cyari kimbabaje ni ukwibaza ko ubwo buzima nzabubaho iteka ryose.
Nyuma Imana yaje kunkorera igitangaza mbasha gukomeza kwiga, ubu ndi umunyeshuri muri Kaminuza ya KIST/KHI L3 BLS. Ikindi, nabayeho n’umuganga muri Laboratoire umwaka 1, mbasha kwambara ya blouse narose cya gihe, mbasha kwigurira wa mugati kandi ubu nabaye mukuru. Nkaba rero nkorera umurimo w’Imana muri korali Gilgal ikorera umurimo w’Imana CEP KIST/KHI.
Birashoboka ko waba usomye ubuhamya uri mu bibazo bitandukanye, wumva ko n’ibyo wabwiwe n’Imana bitazasohora. Ariko humura Imana yangiriye neza nawe izakugirira neza, kuko Imana yabwiye Yeremiya iti: “Waroye neza, kuko ndinda ijambo ryanjye kugira ngo ndisohoze” Yeremiya 1:12.
Nitwa Nishimwe Jean de Dieu, mvuka mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Musenyi, Akagari ka Gicaca, Umudugudu wa kavumu. Mfite imyaka 22 nkaba ndi n’imfura ( Umwana wavutse mbere). Mfite abavandimwe batatu , abakobwa 2 n’umuhungu umwe.
Mfite umubyeyi umwe ariwe mama, yitwa Dusabumukiza Josephine ariko akaba abana n’ umurwayi bwo mu mutwe , Papa we nanubu simuzi, sinzi niba ariho cyangwa atariho kuko ntigeze mumenya ndetse na mama atigeze amumenya bitewe n’uburwayi afite . Kuri ubu mfite abandi bavandimwe batatu nabo bavutse muri ubwo buryo, bivuze ko nta numwe uhuje n’undi se , ntanuzi se umubyara.
Nubwo navutse muri ubwo buryo, nasobanukiwe neza ko kuvuka kwanjye kutabaye impanuka ku Mana, kandi Imana ikomeje kunyereka ko ifite gahunda ikomeye ku buzima bwanjye. Ubu nandika mama aracyariho kandi aracyarwaye cyakora hari igihe aba yorohewe akaba ari mu rugo.
Mbyiruka nasanze ndererwa kwa Nyogokuru na Sogokuru ndetse na mama iyo yabaga yorohewe niho yabaga ari, ariko iteka nahoranaga umubabaro ukomeye w’ukuntu ntigeze menya data. Nagerageje kubaza ahantu hose, ariko ntibyagira icyo bitanga. Uwo mubabaro nawushize aruko ngeze munzu y’Imana , kuko nasobanukiwe ukuntu Imana ari Data wa Twese, kuyakira nka Papa numva bitumye niyakira.
Mu buzima bwanjye hari ibintu njya nibukiraho kugira neza kw’Imana arinabyo ndimo kubabwira:
1. Igihe kimwe niga mu mashuri abanza , ku ishuri haje abakozi b’umushinga World Vision bashaka kwandika abana b’imfubyi kugirango babatere inkunga . Aha naho, nasobanukiwe kugira neza kw’Imana , kuko bahise banyandika, bagatangira kumfasha kwiga kugeza ndangije amashuri yisumbuye ( secondaire) mu ishami ry’ibinyabuzima n’ Ubutabire( MCB). Bampaye amafaranga y’ishuri, ibikoresho by’ishuri, amatungo yo kworora, badukoreraga iminsi mikuru bigatuma twiyumva ko dukunzwe bikatuvana mu bwigunge. Iteka iyo mbyibutse nshima Imana cyane kubwibyo.
2. Ndangije kwiga secondaire namenye ko mu bitaro by’ubuvuzi bya Leta batanga amahugurwa mu gihe cy’amezi atatu muri service ya laboratoire ku bantu bize ishami ry’Ibinyabuzima . Nabwo Imana yarantangaje, kuko nyuma yo kubona ayo mahugurwa y’amezi atatu, nahise mbona akazi mu buryo bw’igitangaza kandi nk’uko mubizi, biragoye cyane kubona akazi. Ubu nkora mu ivuriro ryigenga ryitwa KIRA riri I Nyamata mu mujyi muri laboratoire. Byambereye igitangaza gikomeye ndetse binkora ku mutima kuko Umuyobozi waryo ariwe wanyihamagariye kandi mu by’ukuri ntitwari tuziranye.
UBU NDI UMUNYESHURI MURI KAMINUZA YA MOUNT KENYA
3. Mu ntangiriro ya 2013, nabonye ubutumwa bumbwira ko ngomba kwitegura abashyitsi bazaza kunsura baturutse mu mushinga wa World Vision. Narabyakiriye ariko mbifata nk’ibisanzwe kuko abakozi baho bari basanzwe badusura aho tuba bakurikirana imibereho yacu, ariko uwo munsi wo wambereye igitangaza kuko nagiye kubona nkabona abazungu benshi bageze aho ku ivuriro aho nkorera baje kunsura numva birantunguye.
Bakihagera bansabye kubabwira ku mateka y’ubuzima bwanjye, no kubabwira uko umushinga wa World Vision wamfashije mu myigire yanjye, ndabasobanurira nkuko nabivuze muri ubu buhamya bwanjye. Nabonye bibateye impuhwe ndetse bamwe baranarira ariko bakanashimishwa nibura n’intambwe nari ngezeho. Barambajije ngo “ Ese wumva nk’ikindi kintu umuntu yagufasha kugirango ubuzima bwawe burusheho kugenda neza ari iki?” Natekereje byinshi cyane icyo gihe, ariko bitewe n’ukuntu nifuzaga kuziga kaminuza , niyo nahise mvuga. Ntibahise bansubiza ako kanya , ariko bidatinze bahise bansubiza ko nakwitegura nkajya kwiga. Ubu ndiga Mount Kenya University mu ishami rya Medical Laboratory, ndatsinda neza . Ubu bamaze kwishyura amafaranga yose y’ishuri nzakenera kugeza ndangije hongeyeho n’ibindi byose nzakenera kugirango nige neza.
Mbega Imana itangaje, ibaze njyewe wavutse mu buryo budasanzwe ariko Imana yari yaramenye kera kandi ikomeje kunyereka ko turi kumwe , ntacyo nzaba. Kandi ntacyo nzayiburana.
Impamvu mbyita igitangaza, nuko uwo mushinga ubusanzwe nta mwana wishyurira amafaranga ya kaminuza, ikindi amafaranga nkorera ntiyashoboraga kunyishyurira kaminuza.
Ndashima Imana itareba ku mateka y’umuntu. Ubu nguwe neza kandi nizerako n’ibitari ibi Imana izabikora kuko iyatangiye umurimo mwiza murijye izanawusohoza.
Mbifurije gufashwa mu izina rya Yesu Christ.
Nyuma twageze mu kindi cyiciro kibi cyane kurusha ibindi byo muri uwo muriro. Ahari imibabaro y’indegakamere, muri « centre y’i kuzimu. » Aho imibabaro irushijeho gukara cyane uko umuntu atabasha kuvuga. Abantu bonyine bababarizwa aho hantu ni abantu bigeze kumenya Yesu ndetse n’ijambo ry’Imana. Abo kera bari aba Pasitori, abavugabutumwa, aba misiyoneri ndetse n’abandi bantu bose bigeze kwakira Yesu mu bugingo bakamenya ukuri ariko n’ibibi ntibabireke. Hari harimo n’abizeye nyuma baragwa. Imibabaro yabo yari ikubye kuba mibi inshuro 1000 kurusha indi yose twabonye aho hantu (Abaheburayo 10:26-27).
Abo bantu bari bari aho nubwo bari abigisha b’ibyanditswe byera, biyiriza ubusa, baririmba bazamura amaboko bahimbaza mu nsengero zitandukanye, ntabwo beraga imbuto nziza mu mihanda no mu ngo zabo. Bari abasambanyi, ababeshyi n’abajura. Ntabwo dushobora kubeshya Imana. Byari ibihumbi by’imyuka yamenye ijambo ry’Imana ariko ubuzima bwabo ntibube ubwera imbere y’ukwera kw’Imana.
"Ntibishoboka ko mwakina n’Imana kandi ntibishoboka gukina n’umuriro w’ikuzimu ! » "Niko Umwami yatubwiye, arongera aratubwira ati : « Bana banjye, imibabaro yose iri kw’isi, irundanirijwe ahantu hamwe ntacyo ivuze ugereranije n’umubabaro umuntu agira ari muri uyu muriro. »
Noneho umwami aratwihanangiriza ati mushobora gukina n’umuriro wo kw’isi ariko ntimugakinishe uyu muriro mureba aha. Dukomeza kugenda ahantu hatandukanye Umwami akomeza kutwereka abantu batandukanye. Twabashije kubona ko ugereranije umuntu ashobora kubona ibihano bibi cyane 6.
Hari imyuka yahanwaga n’aba dayimoni babaha ibihano by’ubwoko bwose. Igihano kimwe mu byo batanga n’umutima nama wababwiraga uti : Uribuka bakwigisha ijambo ry’Imana, uribuka ubwo wumvaga ijambo ry’Imana n’inyigisho ku muriro w’i kuzimu ? warabisuzuguraga ! » Imitima nama yarabaciraga urubanza, inyo zikajya zibatobora zinjira zisohoka, umuriro udatuza ubatwika kurusha uburyo tuzi umuriro ushobora gutwika umuntu hano kw’isi.
Birakomeza….
Niba utarasomye igihe cya 1 kanda hano ugisome: http://www.agakiza.org/spip.php?art...
Igice cya 2
http://www.agakiza.org/spip.php?article3224
Ushaka ubuhamya budasobanuye wabubona kuri : http://spiritlessons.com/Documents/7_Jovenes/French_Revelations_sur_lEnfer_7_Columbian_Youths_Hell.pdf
Nitwa Rugumiriza Damien mfite imyaka 23, navukiye hano mu mujyi wa Kigali. Yesu yansanze ndushye ndemerewe n’ibyaha mba mu muhanda ntunzwe no gutoragura ibiryo byo muri poubelle. Itabi, urumogi inzoga byari byarandembeje.
Mu mwaka wa 2012 nibwo naje gufatwa njyanwa i Wawa hamwe n’abandi twari dusangiye ubwo buzima. Twagezeyo nsanga hari itorero ry’Imana nkajya njya gusenga bigeze aho ndakizwa. Haje aba Pasiteri bo mw’itorero rya ADEPR barambatiza ubu ndi Umwana w’Imana.
Byageze muri 2013 dusoza amasomo ngororamucyo badusubiza mu buzima busanzwe tuva i Wawa. Abakozi b’ Imana badufashije kubona akazi turi 4 i Kigali ku nyubako ya ADEPR Gisozi. Ubu ndi umwana w’Imana, ndahembwa mbasha kubona ibyokurya nta kibazo, mfite amahoro , Yesu yankijije inyota y’ibiyobyabwenge, nkoresha amaboko yanjye nkabona ibyo kurya.
Ijambo rimfasha riri muri 1 Timoteyo 1:12 -13, haravuga ngo: “Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa, akangabira umurimo we nubwo nabanje kuba umutukanyi n’urenganya n’umunyarugomo. Ariko narababariwe kuko nabikoze mu bujiji ntarizera.”
Nasoza ngira inama abantu bakibaswe n’ ibiyobyabwenge ko bakwiye kwakira Yesu nk’ Umwami n’ umukiza w’ ubugingo bwabo kuko yababohora mu ngoyi z’ ibyaha nkuko nanjye yambohoye akampa agakiza ubu nkaba mfite amahoro mu mutima kandi no mu buzima busanzwe mfite umugisha.
Twese hamwe, nk’itsinda, aba jeunes 7 twajyanjywe na Yesu kristo gutembera i Kuzimu.
Bibiriya, ijambo ry’Imana isobanura neza iby’ijuru n’iby’umuriro w’iteka.(Luka 16:19-26). Umwami atubwira ahantu habiri:Mw’ijuru n’I kuzimu, urubanza n’agakiza. Nta handi hantu hagati na hagati hahari. Purgatori ntibaho..
Ku itariki ya 11/04/ 1995
Turi urubyiruko turi 7 Imana yagiriye ubuntu iduha umutwaro wo gusangira iyerekwa n’abandi kw’isi. Byose byatangiye igihe cya sa yine z’igitondo. Mu kanya tubona umucyo mwinshi urabagiranira mw’idirishya nyuma wuzura inzu yose. Muri ubwo bwiza, twabashije kubonamo abamalayika benshi cyane bambaye imyenda y’umweru. Hagati y’abo bamalayika twabonyemo ikintu gitangaje. Ishusho y’umuntu. iyo shusho yari iyumuntu udasanzwe, umugabo wari wambaye ikanzu ndende ifite umwitero w’umweru. Twabonye akenyeje umushumi w’izahabu wanyuraga mu gituza wanditseho ngo :
« Umwami w’abami ». Tukimara kubona uwo mugabo, buri wese muri twe yahise yikubita imbere ye arapfukama noneho twumva ijwi rye ryiza ritubwira ngo : « Bana banjye bato, ntimutinye ndi Yesu w’i Nazareti nabasuye kugira ngo mbereke ibihishwe kugira ngo muzabibwire abantu bo mu mijyi itandukanye, ibihugu ndetse n’amatorero y’ahantu hose. Aho nzababwira kujya muzajyayo, aho ntazemera ko mujya ntimuzajyayo.
Noneho igitare kiboneka hagati mu cyumba twari turimo noneho Umwami yari ari kumwe natwe atwicaza kuri cya gitare. Icyo gitare cyari hejuru ya « pavement » nka cm20 uvuye hasi. Noneho icyobo kinini gicika aho hagati muri icyo cyumba. Wari umwobo munini w’umukara uteye ubwoba. Ako kanya twakuwe kuri cya gitare twari twicayeho tugwa muri cya cyobo tunyuze muri “pavement” y’icyo cyumba. Byose byari umukara tubona ko turi kujyanwa hagati mu nda y’isi. Twagize ubwoba bwinshi cyane kugeza ubwo tubwira umwami tuti :
" Mwami ntabwo dushaka kujya aho hantu, ntutujyaneyo Mwami. Tuvanemo Mwami ! » N’inseko nziza cyane n’ijwi ryuzuye imbabazi yadusubije ati : « ubu bumenyi ni ngombwa, murebe kugira ngo muzabibwire abandi. » Twari turi mu mwobo ujya kumera nk’ihembe, noneho dutangira kubona ibintu bimeze nk’ibicucu, abadayimoni, n’ibindi bimeze nk’amashusho ava hamwe yimukira ahandi. Dukomeza kumanuka cyane hasi kure.
Birakomeza….
Ushaka ubuhamya budasobanuye wabubona kuri : http://spiritlessons.com/Documents/7_Jovenes/French_Revelations_sur_lEnfer_7_Columbian_Youths_Hell.pdf
EV. Kiyange Adda Darlene. (Yabishyize mu Kinyarwanda)
Mu masegonda make, twumva turi ahantu hameze nk’aho nta kintu na kimwe kirimo « vide » twumva ubwoba bwinshi cyane. Nyuma tuza kugera hafi y’ahantu hari ubuvumo hakingishijwe iinzugi ziteye ubwoba cyane. Twumvise umunuko uteye ubwoba n’ubushyuhe butihanganirwa. Tumaze kwinjira aho hantu twabonye ibintu biteye ubwoba.
Aho hantu hose hari hazimagijwe n’umuriro noneho abantu ibihumbi n’ibihumbi bari bari muri uwo muriro.Bari bari mu mubabaro mwinshi cyane. Iryo yerekwa ryari riteye ubwoba cyane ku buryo tutashakaga no kubireba.
Aho hantu hari hagabanijemo ibice by’uburyo bw’ibihano bikomeye cyane n’umubabaro mwinshi. Kimwe mu bice bya mbere Umwami yemeye ko tureba ni igikombe cy’ibibindi. Ni izina twahahimbye. Hari hari za miliyoni z’ibibindi zishinze mu butaka Imwe imwe yose yabaga iri kubiramo amazuku. Muri buri kibindi hari harimo umwuka w’umuntu wese waje mu muriro amaze gupfa. Mu gihe iyo myuka yari imaze kubona umwami, yatangiye gusakuza no kuboroga iti : « Mwami, tubabarire, Mwami duhe amahirwe yo gusohoka hano hantu ! Mwami mvana aha hantu noneho nzahamya ko aha hantu habaho byukuri. » Yari ama miliyoni y’abagabo, abagore n’urubyiruko bose bari bari aho hantu.
Twabonaga abo bantu bose batakishwa ‘umubabaro bari bafite. Twari dufite intimba nyinshi n’umubabaro turebye uko imibiri yabo yabaye. Inyo zinjiriraga zigasohokera mu kanwa, mu matwi, no mu maso yabo yangiritse. Kandi inyo zabaga ziri kwinjira mu mibiri yabo Yesaya 66:24. Hari ibirimi by’umuriro byazamukaga bikagera kuva kuri 3m kugeza kuri 5m. Muri buri kirimi cy’umuriro habaga harimo umwuka w’umuntu wapfuye noneho akamanuka i kuzimu.
Umwami yatwemereye kureba umuntu umwe yari ari mu kibindi kimwe cy’umuriro muri ibyo. Yari acuramye noneho inyama zo mu maso he zikajya zikata mo ibice. Tugiye kwumva twumva arimo gutaka no guhamagara Yesu ati :: "Mwami mbabarira ! Mwami mpa amahirwe amwe gusa unsohore aha hantu ! » Ariko Umwami Yesu ntiyashaka kumureba. Yamuteye umugongo. Yesu abikoze atyo, uwo muntu yahise atangira kumutuka no kuvuma izina rye Uwo mugabo yari « John Lennon » yari umunyamuryango wa groupe y’abanyamuzika y’aba « sataniste » yitwa « Les Beatles » yari umuntu wajyaga asuzugura akanapinga cyane ijambo ry’Imana mu buzima yabashije kubaho kw’isi. Ubwo twagendaga ku nkombe z’aho hantu, imyuka yatwoherezaga ibiganza, isaba imbabazi.
Niba utarasomye igihe cya 1 kanda hano ugisome:
http://www.agakiza.org/spip.php?article3218
Ushaka ubuhamya budasobanuye wabubona kuri : http://spiritlessons.com/Documents/7_Jovenes/French_Revelations_sur_lEnfer_7_Columbian_Youths_Hell.pdf
Uwasemuye Kiyange Adda- Darlene agakiza.org
Nyuma yaho, Umwami yatweretse umuntu wishe abantu 6. Abo bantu batandatu bari bamuzengutse bamubwira bati: “ni amakosa yawe kuba turi hano. Ni amakosa yawe! » Uwo mwicanyi akajya agerageza gufunga amatwi kuko atashakaga kubumva ariko ntabibashe kuko i kuzimu « sens » zirakora cyane kuruta kw’isi.
Imyuka y’aho hantu yarembejwe cyane n’inyota itabasha kwihanganirwa. Kandi nta wabasha guhaza iyo nyota. Iyo myuka iba ireba hagati mu birimi by’umuriro ibijya kuba nk’inzuzi z’amazi noneho bagerageza ngo begere za nzuzi zigahinduka umuriro. Babona kandi ibiti byiza biriho imbuto zikajya zigwa muri ayo mazi bagerageza ngo bajye gufataho bagashya intoki, abadayimoni bakabaseka cyane.
Noneho Umwami atujyana ahandi hantu habi cyane kuruta aho twari tuvuye. Twabonye inyanja y’amazuku. Ku ruhande rumwe rw’iyo nyanja hari akandi kanyanja gato k’amazuku. Muri ko hari harimo ibihumbi n’ibihumbagiza by’imyuka yaborogaga cyane isaba imbabazi Imana. Baravugaga bati : Nyakubahwa Imana rwose tuvane aha hantu nubwo kaba akanya gato, rwose duhe amahirwe yo gusohokamo hano.
» Ariko, Umwami ntacyo yari kubikoraho kuko urubanza rwabo rwari rwararangiye.
Muri izo miliyoni zitabarika z’abantu Umwami yemeye ko turebamo umwe muri bo wari ufite igice cy’umubiri cyo hasi cyibijwe muri iyo nyanja. Umwami yatwemereye kumva no kumenya ibitekerezo bye. Izina ry’uwo muntu yitwaga Mark. « Natanga ibishoboka byose kugira ngo mbe mu mwanya murimo ubu. Natanga ibishoboka byose kugira ngo nsubire kw’isi nubwo waba umunota umwe gusa. Ntacyo byaba bimbwiye kuba umukene cyane, kurwara cyane, kwangwa cyane, kuba umukene wanyuma kw’isi, natanga ibishoboka byose kugira ngo ngaruke kw’isi, umunota umwe wonyine. » Yesu yasubije ibitekerezo by’uwo muntu aramubaza ati : « Mark, kuki ushaka gusubira kw’isi naho waba umunota umwe gusa ? » N’ijwi ry’amarira menshi kandi rifite agahinda yasubije Yesu ati : « Natanga ibishoboka byose kugira ngo nsubire kw’isi isegonda imwe gusa kugira go nihane nkizwe. »
Igihe Umwami Yesu yari amaze kwumva ayo magambo nabonye amaraso atemba mu bikomere bye, amaso ye yuzura amarira, aravuga ati : « Igihe cyararenze kuri wowe Mark ! inyo nizo buriri bwawe none kandi nizo wiyorosa. » Yesaya 14:11 . Umwami amaze kumubwira atyo arohama muri ya nyanja iteka ryose. Ikibabaje, iyo myuka nta byiringiro igifite.
Abari Kwisi bonyine, nitwebwe gusa dufite ayo mahirwe yo kwihana no kujya mw’ijuru tujyanye n’umwami wacu Yesu Kristo. Gira bwangu wihane ugifite uburyo.
Birakomeza...
Kiyange Adda- Darlene yabishyize mu Kinyarwanda.
Noneho mbona ameza abajwe mu giti ariko atakongowe n’umuriro. Kuri yo hari hateretse ibimeze nk’amacupa y’inzoga. Yagaragaraga nk’abasha kumara inyota, ariko yari yuzuye umuriro. Nkomeje kureba, mbona umuntu w’umugabo umubiri we wose wari warangiritse yari asigaranye imyenda yuzuye ibyondo kandi yahiye. Nta maso, nta munwa nta n’umusatsi yari agifite byari byarakongowe n’umuriro. Yabashaga kundeba nubwo nta maso yari agifite.
Ndabibutsa ko ari umwuka w’umuntu ushobora gutekereza, gushyira mu gaciro ndetse no kubona ariko si umubiri nkuyu twambaye. Uwo mugabo aramburira ukuboko kwe kunanutse Umwami Yesu atangira kurira ati : " Mwami mbabarira, mbabarira ! ndababara cyane ! ndashya ! ndakwinginze ngirira impuhwe unsohore hano hantu. Wa muntu ahindukirira ya meza agenda ayagana agera ahateretse ya macupa.
Yafashe icupa rimwe mu gihe agiye gusomaho, havamo umuriro n’umwotsi. Yegejeyo umutwe atangira kuboroga kuruta uko nigeze kwumva. Yaboroganye umubabaro mwinshi, noneho atangira kunywa ibyari biri mw’icupa. Mw’icupa hari harimo « acide » noneho umuhogo wose wangizwa n’iyo acide.
Twabashaga kubona uko ya acide imanuka mu gifu cye n’uko icyangiza. Umubare wa 666 wari uri mu ruhanga rwe. Mu gatuza, hari hari icyapa gikoze mu cyuma kitangizwaga n’inyo cyangwa ubushyuhe bw’ umuriro Hari inyuguti zari zanditse kuri icyo cyapa ariko ntitwasobanukirwaga icyo zishatse kuvuga. Umwami mu mbabazi ze nyinshi yradusobanuriye : « Ndi hano kuko ndi umusinzi » 1 abakorinto 6:10. Nabajije umwami nti Oh Mwami mbwira, none se uriya mugabo yari akuzi ? yari yaramenye agakiza ? Umwami yansubije ababaye cyane ati : « Yego Lupe, yari anzi, yari yaranyemeye nk’umukiza we, ariko ntiyankoreraga.»
Birakomeza…
Twakomeje urugendo rwacu, twegera ikindi kirimi cy’umuriro noneho mbwira Umwami nti « Mwami ndakwinginze nta bindi nshaka kureba ndagusabye ungirire imbabazi ! ngirira imbabazi ! sinshaka kubireba.» Noneho mfunga amaso ariko yaba afunze cyangwa afunguye nakomezaga kureba. Uko cya kirimi cyumuriro cyagendaga kigabanuka nabashije kubonamo umugore.
Yari yuzuyeho ibyondo kandi ibyondo byuzuyemo inyo. Ku mutwe yari asigaranye agasatsi gake, kandi umubiri we wari warakomantaye kubera icyo cyondo cyuzuyemo inyo. Uwo mugore yari yrariwe n’izo nyo zari zimwuzuyeho. Yaratakaga cyane ati : "Mwami, mbabarira, ngirira impuhwe ! Mwami ngirira impuhwe, ndeba, ndi kubabara, nkura muri izi nyo, nkura muri uyu mubabaro kuko mbabazwa cyane .» Umwami Yesu yamurebanaga agahinda kenshi. Igihe twakoraga mu biganza bye, twabashaga kwumva agahinda n’umubabaro byabaga biri mu mutima we ku bw’iyo myukaizahira gehinomu iteka ryose.
Uwo mugore nta maso nta minwa yari afite ariko yabashaga kureba no kwumva. Umubabaro wari mwinshi. Yari afite icupa ririmo « acide »mu ntoki ze, ariko we yari azi ko ari « parfum » afite. Nabashije kumenya ko arii acide kandi ko yatwikaga umubiri we mu gihe cyose yayisigaga. Nubwo byari bimeze gutyo yakomezaga kuyitera akajya avuga ngo ni parfum ari kwitera kandi ngo ihenze cyane.Yari azi kndi ko yambaye umukufi mwiza cyane ariko jye nkabona ari inzoka yamwizingurije mw’ijosi. Yari azi ko yambaye « bracelets » zihenze cyane ariko mu byukuri zari inyo hubwo zipima nka cm 30 z’uburebure kandi zikajya zimutobora zimurya zinjira mu magufa .
Yavugaga ko iyo mitako yambaye « Bijoux » ari cyo kintu cyonyine agira ariko jye nabonaga za sikoropiyo n’inyo aribyo byuzuye umuburi we. Nawe yari afite icyapa mu gatuza imyuka yose ifite i kuzimu. Hari handitse ngo :Ndi hano kubwo kwiba » Uwo mugore nta kibazo yariafite kubw’ibyaha bye. Umwami yaramubajije ati : Magadalena, kuki uri hano ? Arasubiza ati : ‘ « Jye nta kibazo nabonaga mu kwiba abandi. Ikintu nahaga agaciro cyane byari za « bijoux » kandi nkabona na za « parfum » zihenze. Sinarebaga ngo ndiba nde, kuko nari umuhanga cyane.
Ndongera mbaza Umwami nti : Mwami ! uriya nawe yari akuzi ?
Umwami aransubiza ati : Yego uriya yari anzi. Magadalena areba hirya no hino aravuga ati : Wa mugore yajyaga akumbwira ari he ? ari he ? Maze imyaka 15 mu muriro » Abantu bose bari mu muriro baba bibuka byose. Umwami yramusubije ati : « Oya, Oya Magadalena, nta wuri hano, uriya mugore wakubwiraga ibyanjye ari kumwe nanjye mw’ijuru. Yumvise ibyo yiyahurira ubwe mu muriro wamutwitse kurushaho
Mu gihe twari dukomeje urugendo rwacu n’Umwami Yesu, nabonye umunara muremure wuzuyeho inyo. Wari uzengurutswe nicyuma kinyerera kandi gitwika. Icyapa kinini cyamurikaga ku buryo ahantu hose cyagaragaraga, cyari giteye kuri uwo munara. Kuri icyo cyapa twabashaga gusoma ngo : « Ikaze ku babeshyi n’abakwirakwiza inkuru z’ibinyoma ». Aho ubunyerere bwarangiriraga, hari hari ikidendezi cyaseruye. Cyasaga n’amazuku yagurumanye.
Noneho mbona umugabo wari wambaye ubusa buri buri amanuka hahantu hanyerera. Uko abantu bamanukaga niko uruhu rwabo rwivanagaho rugafata muri bwa bunyereri. Noneho barangiza ubwo bunyereri bakagwa muri cya kidendezi cy’amazuku cyaseruye, noneho ururimi rugakururuka rwarangiza rugaturika nka bombe noneho inyo zikaboneka mu mwanya wa rwa rurimi. Ubwo ryari itangiriro ry’imibabaro.
Icyo nababwira kimwe n’uko ijuru n’ikuzimu ari ahantu hariho nkuko tubona isi turebesha aya maso. Aha dukwiye guhitamo icyerekezo dukomerezamo icyo ari cyo : Kubana na Kristo iteka ryose cyangwa kujya i kuzimu kuzahirayo. Umwami yaratubwiye ati : « Umuntu wese utejejwe ntabasha kureba mu maso hanjye, umuntu wese utejejwe ntazabasha kureba mu maso hanjye. » Abaheburayo 12:14
Birakomeza….
Nitwa Mutegwaraba Tasiyana navutse mu mwaka w’1968 I Bugesera mu Karere ka Nyamata. Mvuka kuri Kabagema Marcel na Kakuze Marciane. Twavutse turi bane twari umuryango wifashije dufite inka n’ imirima tukabana neza n’ abantu nta kibazo. Nashyingiwe mu mwaka w’ 1990
Nyuma y’imyaka ibiri, ni ukuvuga mu w’ 1992, i Bugesera batangiye kwica abatutsi hanyuma turahunga. Njye nahungiye I Nyamata ku Kiriziya nibwo hazaga umusenyeri w’ umuzungu wahayoboraga adusanga aho twicaye icyo gihe nari mfite umwana w’ uruhinja, maze abana bato abasukaho amazi y’ umugisha abasiga n’ amavuta. Tugiye kubona tubona haje abasirikare bo kwa Habyarimana bahita barasa uwo muzungu. Twahise twiruka tujya inyuma aho barerera imfubyi; icyo gihe ntitwapfuye twese kuko byaje guhosha dusubira mu ngo.
Byaje kugera muri Mata 1994 hatangira jenoside yakorewe abatutsi, icyo gihe sinari kumwe n’ umugabo yari yaraje gukora akazi mu Mujyi wa Kigali ariko nari narabyaye undi mwana muri Mutarama 1994. Jenoside itangiye twarahunze kuko hakurya yacu bari batangiye gutwika amazu, iwanjye hahungiye abantu benshi cyane, bigeze nimugoroba baradutera turiruka. Byari bikomeye cyane, nuko duhungira Cyugaro.
Umunsi ukurikiyeho interahamwe zikomeye zaje kuduhiga twirirwa twiruka, bigeze taliki ya 14 Mata bantema akaboko bantema no mu mutwe. Icyo gihe twari I Ntarama, nari kumwe na mama na musaza wanjye wari warashatse, icyo gihe bantema bahise bica n’ umwana wanjye umwe muri babiri nari mfite. Muramukazi wanjye nawe bahita bamwica, mama nawe bamutema ariko ntiyapfa. Ubwo mama yafashe intebe aho muri kiriziya arazipanga andambikamo, kandi nahumekaga nabi cyane.
Ku mugoroba bagarutse kwica abarokotse; n’ubwo Mama bari bamukubise impiri mu mutwe yabashije kubihisha ntibamubona. Yaje kumenya ko bagiye kuko yari yihishe hafi yahise agaruka aramfata ari kumwe na musaza wanjye turagenda bafata n’umurambo w’ umwana wanjye bareba aho bawushyingura hanyuma baransindagiza tugaruka Cyugaro.
Byagenze tariki ya 23 Mata tuva Cyugaro tujya Kayenzi. Maman twaragumanye n’abandi bari basigaye mu muryango barimo musaza wanjye twese twagiye kwihisha mu rufunzo ari naho bantemeye ijosi. Bamwe mu bantemye bari abapagasi b’iwacu nari nzi ndetse n’abaturanyi. Naryamye aho bantemeye ariko sinashiramo umwuka. Umwana wanjye wari wasigaye bahita bamukubita impiri ahita apfa.
Musaza wanjye yari yihishe ahandi hirya gato yari umurokore akitwa Bosco arambwira ngo: “Koko urapfuye utihannye n’ ukuntu nakubwirije ubutumwa bwiza ntukizwe!”.
Byageze nijoro tuva mu rufunzo aho twihishe. Barantwaye baranyomora ariko interahamwe zamenye ko ntarapfa zikomeza kumpiga. Baje kongera kumvumbura bankubita ubuhiri burimo imisumari noneho nsa nk’upfuye ariko nanone umwuka ntiwashira. Mama yari arwaje papa, maze nawe akava aho yihishe akanzanira umuti. Byageze aho ninginga mama ngo bantabe ndi muzima kuko nari narapfuye nabi baravuga ngo Imana nishaka ko mbaho nzabaho. Papa abonye abana bamushizeho yahisemo kwiyahura mu ruzi arapfa.
Ijosi ryari umuvure, amazi akareka aho batemye, bakanyegura amazi akameneka. Ubwo abo twari kumwe nababwiraga ko bantesheje umwana kuko amashereka nayo yari amereye nabi ariko Imana yandindiye mu busabusa, kuko inyota yaranyicaga bitewe no gutakaza amaraso cyane.
Ijosi ryari ryaraguye mama yarariboshye ariko inyo zaragwaga. Mama yaje kunyimurira mu kindi gihuru ariko nari ndwaye inda cyane, naho harimo imirambo myinshi nkirirwa aho. Nanywaga ibiziba biri aho ndi mu mirambo myinshi, byagera nimugoroba sinzi ibyatsi mama yazanaga akabinyogesha. Aho nahamaze iminsi.
Inkotanyi zaje kuhagera zitubwira ko zafashe igihugu baratuzamura nari nambaye ubusa, nuka cyane batujyana I Nyamata. Baje kutujyana hafi yo kwa Padiri hari ishuri badushyiramo baratuvura tubyimba inda, ibirenge, noneho musaza wanjye yari yararokotse arambwira ati: “Dore urakize uzakizwe”. Ubwo ntangira guhigira Imana umuhigo ngo nimbaho simpfe nzayikorera.
Batangiye kumvura mu mutwe bakuramo amagufa kuko umutwe bari barawumennye kuko bantemesheje imihoro banteramo n’ icumu. Twaje gucumbika I Kayenzi kuko inzu zacu bari barazitwitse.
Ubwo nakiraga agakiza…naje kumenya ko umugabo wanjye atakiriho
Nyuma naje gukizwa ndabatizwa ariko numvaga nanga abahutu cyane kuko ubuzima bwose nahoraga ndira ntabasha gusinzira kubera abana banjye. Nakekaga ko umugabo wanjye ariho ariko rimwe nabonye umuntu anzaniye ubutumire twakoreyeho ubukwe, arambwira ati: “Si wowe witwa gutya? Umugabo wawe yarapfuye bamutsinze mu ruganda aho yakoraga I Kigali”. Noneho nsa nk’ubaye umusazi neza neza.
Nyuma nakomeje gukizwa ariko ngahorana agahinda; byageze aho nsaba Imana ko yampa urukundo n’umutima muzima, Imana yarabinkoreye ntangira kubohoka umutima bigera aho njya no muri Korare ndaririmba.
Byageze muri 1995 musaza wanjye anzana mu Mujyi wa Kigali ubuzima bwari butangiye kugaruka. Twabanye na musaza wanjye mu nzu nyuma hari umugiraneza wampaye ibihumbi 100 ntangira gucuruza caguwa. Icyo gihe nasengeraga I Nyarugenge. Imyenda nacuruzaga yaje guhomba nkora muri Kioske ntangira gusa neza naje gushaka n’ inzu ndibana ntangira kurera imfubyi.
Uko nakomeje gusenga no kwiringira Imana niko umutima wanjye wagiye ubohoka bigeza ubwo mbasha kubabarira abantemye n’abishe umugabo wanjye n’ abana banjye ndetse n’abo mu muryango wanjye.
Nyuma nongeye gushaka umugabo nawe warokotse mu muryango wose ari wenyine, ubu tubyaye abana batatu b’abahungu ndetse dufite n’abandi batatu turera. Ubu turiho ubuzima buciriritse kuko turacyakodesha inzu gusa kenshi iyo ngiye gushaka inzu mpisha inkovu y’ ijosi kuko iyo maze gukuraho igitambaro babona ijosi bakanyirukana mu nzu ariko Imana yampaye kubyihanganira. Ariko mfite kwizera ko bizagera aho Imana ikampa inzu kuko ndiho Imana izakora ibikomeye kuba narabashije kubaho ni igitangaza.
Nasoza ngira inama abatariyakira nibihangane barwanire kubaho kuko Imana izakomeza imigambi myiza ibafiteho kandi iyo umunsi w’ umuntu wageze arapfa iyo hataragera ntupfa bityo kuba ndiho ni igitangaza buri muntu abaho kuko Imana yemeye ko abaho.
Ikindi iyo utarabasha kubabarira umutima wawe ukomeza kuba uhambiriye ariko iyo wiyakiriye ukanababarira ugira amahoro mu mutima. Ugategereza ubuzima Imana yakugeneye kubaho.
Turenze uwo muryango, nabonye urukuta runini cyane. Hari hari ibihumbi by’abantu bamanitswe ku bintu bimeze nk’imisumari, naho ibiganza byabo biboheye kuri urwo rukuta. Twabashaga nanone kubona abantu ibihumbi byinshi by’abantu bahagaze bari hagati mu muriro. Twaregereye duhagarara hafi y’ibirimi by’uwo muriro Noneho mbasha kubona umuntu umwe hagati mu muriro. Ubwo yavugaga nabashije kumenya ko yari umugabo.
Uwo mugabo yari yambaye ikanzu iteye ubwoba wagira ngo ni nka zimwe abapadiri bambara, yari yaracikaguritse, ari ibirere. Uwo muntu Yagaraga nk’ uwahiye akangizwa n’umuriro. Amaso ye yari yarasohotse i mutwe noneho umubiri we ukajya ushonga ukagwa hasi. Wamaraga kugwa, hakaza undi bikongera gutyo gutyo. Uwo mugabo abonye Yesu avuga ati : « Mwami, mbabarira, mbabarira ndakwinginze, ndeka nsohoke hano akanya gato gusa ! Umunota umwe gusa. »
Mu gatuza ke hari hari icyapa cyanditseho aya magambo ngo : « Ndi hano kubera ubujura. » Umwami yaregereye abaza wa muntu ati : « Witwa nde ? » uwo mugabo arasubiza ati : « Andre niryo zina ryanjye Mwami. ». Uwo mugabo atangira kumutekerereza amakuru ye. Yavuze ko yari afite umurimo ku rusengero wo kwegeranya icyacumi ndetse no kumenya iby’itangwa ry’ amafaranga yagenewe abakene mu rusengero rwabo rw’aba katolique. Noneho akajya yiba ayo mafaranga.
N’amaso yuzuye imbabazi, umwami yaramubajije ati : « Andereya, wigeze wumva inkuru nziza y’ijambo ry’Imana ? » Andereya yaramusubije ati : « Yego Mwami, hari umugore umwe waje hafi y’ urusengero iwacu arigisha ariko sinashatse kumwumva. Sinashakaga kwizera ibyo yavugaga, ariko ndi hano ndabyemera ko ariby’ukuri. Ndagusabye Mwami nsohora hano nubwo kaba akanya gato gusa.
Mu gihe yabaga ari kuvuga, inyo zabaga ziri kujagata mu maso, mu matwi, zikongera zikinjirira. Yaraborogaga cyane kandi ntatuze gusaba imbabazi umwami ngo amuvane aho hantu. Ikindi gikomeye kurushaho na none n’abadayimoni batatuzaga kumuhabura bamubabarisha amacumu bamujombaguraga umubiri wose.
BIRAKOMEZA…
Umwuka w’ Imana aherutse kungenderera,numva ngize ubwoba cyane. Nibukijwe ukuntu nyuma ya Genocide kubera agahinda n’intimba by’ibyo nabonye cyangwa nabayemo, numvaga nifuzako kugirango numve ko ndenganuwe Imana yakwica uwitwa umugambanyi n’ umwicanyi wese igatsemba. Bitabaye ibyo nkumva mu Rwanda igihano cy’urupfu cyabaho akaba aricyo bakorera aba genocidaires bose. Nakomeje mbibona muri ubwo buryo nkabyifuza muri ubwo buryo.
Ngaca imanza zo mu mutima ndetse naho nkirijwe ibyo bintu bikomeza kumboha. Sinkamenyeko ndi umutindi wo kubabarirwa. Ibyo twibwira sibyo Imana yibwira kandi inzira zayo sink’izacu.
Nyuma nibwo naje kwibaza nti se ko bashyize ibikorwa by’ubwicanyi mu bikorwa njye nkaba mbikora mu mutima mbarusha iki? Ingororarano yabo niyo izaba iyanjye. Nasubiye mu byanditswe byera nsanga ndababaje cyane kuko ijambo ry’ Imana ritubwira ngo abo tutazabararira ibyaha ntibazabibabarirwa. Kandi natwe ntituzababarirwa. Niba dukunda Yesu akaba ari umunyembabazi natwe tugere ikirenge mucye kuko aratubwira ngo tumwigireho.
Matayo 5:7-8 Haratubwira ngo: Hahirwa abanyambazi kuko aribo bazazigirirwa. Hahirwa ab’ imitima iboneye kuko aribo bazabona Imana. Yesu ambabarire cyane. Muri 1Yohana 3:15 haravuga ngo: Umuntu wese wangana ni umwicanyi kandi ngo umwicanyi nta bugingo buhoraho afite muri we. Ibi byose nanabikoraga ndi no munzu y’ Imana nari naravuye muri Egypte ariko Egypte itaramvamo. N’ukuri ijambo ry’ Imana riratubwira ngo ubwoko bwayo bushize buzira kutamenya. Ngo tuzamenya ukuri kandi ukuri kuzatubatura. Amen
Umuririmbyi yararirimbye ati: Ai Mana ndondora umenye ibyo nkora byose, werekane uko ndi kose ntifata uko ntari. Ndondorera uyu mutima ni wowe ushobora kugaragaza ibiri mu bwihisho bwawo. Umurika ahata ahatabona aho umwijima uba. Umpe umutima ukangutse, uzinukw’icyaha. Kandi umenye ibyo nibwira n’ imigambi yanjye, n’ ibimbamo binyanduza bikangira imbohe. Iyi ndirimbo ibe isengesho ryanjye nawe Mukristo. Nasoza ngira inama buri wese kurinda umutima we kuruta ibindi byose birindwa kuko ariho ubugingo bukomoka.
Amahoro y’ Imana abane natwe twese.
Muri iyi nkuru turabagezah ubuhamya bwa Diane Uwase yivugira mu magambo ye bwiye uko yarokotse jenoside muri Mata 1994, hanyuma y’aho nabwo akicirwa abana batatu, ariko Imana iza kumushumbusha urubyaro ndetse imukiza ihungabana ryari ryaramubayeho akarande.
Nitwa Diane Uwase mwene Sebukayire Jean Marie Vianney, navukiye mu Karere ka Bugesera I Butagata yahoze ari segiteri Nyagihunika navukiye mu muryango ubana neza nta kibazo. Mu mwaka w’1991 naje kuva I Bugesera njya kuba kwa nyogokuru mu cyahoze ari komini Satinsyi ubu ni muri Ngororero. Gusa bitewe n’ ibihe bibi byariho bashatse kunyica; ndibuka ko rimwe twahungiye muri sentere mu Ngororero umwalimu aduhisha munsi y’ igitanda ariko abahungiye mu Ngoro y’Ishyaka iri hafi aho babatwikiyemo nta wavuyeyo.
Naje kugaruka I Bugesera mu w’1992 nabwo mpageze baradutera. Twageze ahitwa Kagembe turi kwiruka bantera umuhoro unyuraho ufata umukecuru wari imbere yanjye ahita yikubita hasi bahita bamwica. Twahungiye kuri Kiriziya tuhamara agahe badusubiza iwacu dusanga imirima barayisaruye ibyo dufite mu ngo barabitwaye bidutera inzara ikomeye.
Naje gusubira Gisenyi aho mukuru wanjye yari yarashatse mu w’1993 ariko numva nifuza ko bamfasha kwiga. Mpageze nagize agahinda ka mukuru wanjye kuko nasanze we n’ umugabo we barabaye abarokore buri kintu cyose bagisengera nkabona ari ugukabya icyo gihe njye sinari bwakire Yesu Kristo.
Uko nakomeje kubana nabo byageze igihe numva ijwi rimbwira ngo wowe ko udakijijwe ikindi kizima ukora ni ikihe? Nashatse ijwi rivugana nanjye ndaribura. Umunsi umwe ndi mu rugo njyenyine nafashe igitabo cy’ indirimbo ngo nigane uko abarokore baririmba ndirimba indirimbo ya 110 nararirimbye ngiye kumva numva umunezero winjiye mu mutima wanjye ntangira kurira mpita mbatizwa mu mwuka wera. Nahise ngira iyerekwa ry’aho abanyabyaha bazajya mbona icyobo kibi gicucumukamo umwotsi w’ umukara abantu batakirayo cyane ngira ubwoba bw’ ibyaha byanjye, nyuma mbona umucyo mwinshi mbona aho abera bazajya numva ndishimye mpita mfata icyemezo natura ibyaha byanjye mba umurokore mpita mbatizwa mu mazi menshi.
Naje kuva kwa mukuru wanjye njya gutura kwa masenge hafi y’ ikiyaga cya Kivu. Yari umugatulika yanga abarokore cyane nasanze baramubwiye ko njye na mukuru wanjye twasaze barangerageza bikomeye ariko nabereye imbuto ngakora imirimo yose Imana irahandindira sinagwa.
Muri Mata 1994 narose inzozi mbona ndi mu giti hejuru mbona munsi hari intumbi nyinshi bimeze nko kureba mu nyanja mbona nanjye bampanuye mu giti mbona banjyananye na za ntumbi mu Kivu.
Bwarakeye nkiri kubwira izo nzozi abo tubana nabonye masenge aje afite ubwoba bwinshi ati mwambare imyenda ikomeye Habyarimana arapfuye, amatangazo yahise atangira gutambuka ngo umuntu wese agume aho ari dutangira kumva urusaku kuri Rubavu abantu batangira gutyaza imipanga amafirimbi aravuga.
Masenge yatubwiye ko tujya ku baturanyi tugapfira hamwe n’ abandi ariko njye nasigaye mu nzu mbanza gusenga. Umwana umwe witwa Monique yaraje turagumana ahita afata icyemezo arakizwa ndamusengera. Masenge yagarutse kundeba asanga ndi gusoma ijambo ry’ Imana rivuga ngo: “Uwiteka ni ubuhungiro umuntu yabasha kuntwara iki?” Twagiye kumva twumva igitero kiraje ntangira gusimbuka ibipangu mpunga aho naruhukiye nsanga hari abandi benshi bahahungiye abo dusize inyuma bahita babica. Masenge bahise bamuca umutwe ariko yanga kuvuga aho twirukiye, byageze mu gitondo bataratugeraho.
Bukeye twari twihishe mu gipangu cy’ interahamwe baje kumvumbura aho nihishe ndiruka nsanga bamwe twari kumwe bose bapfuye nahise nurira inzu na wa mwana nakirije Yesu nawe ansangayo. Ako kanya hahise hagwa imvura nyinshi, kandi twari turyamye mu mureko nuko amazi araturengera, abasirikare bugamye mu nzu hasi kajya bazamuza amabati iminwa y’ imbunda batwekereka ko imvura nihita batwica.
Imvura ihise badusabye kururuka ndururuka mpita niruka ngo bandase niruka nihisha mu gipangu cy’ Umukongomani. Wa mwana bamukubise isasu rimwe ahita apfa. Byageze saa munani y’ ijoro abasirikare baje kuduhiga aho twihishe, nuko bangezeho ntangira gusenga mu ndimi baravuga ngo twigendera uyu ni umusazi.
Umusore umwe mu bo twari twihishanye yumvise ibintu bicecetse arasohoka ngo ajye mu rugo gushaka icyo kurya agwa mu nterahamwe zihita zimwica tubonye atinze tugenda tumukurikiye tuzigwamo natwe babanza kwica abasore twari kumwe abakobwa turiruka twihisha mu gikoni cyari hafi aho maze baje kudukuramo bantera ibyuma mu mutwe, umugongo no ku ijosi nsa nk’aho mpfuye ariko umwuka ntiwashira.
Abo bicaga bose babajyanaga ku muhanda kugira ngo imodoka ize gutunda imirambo. Nagiye kubona mbona abasirikare b’abarokore twasenganaga baraje barambwira ngo: “Ihangane wezwe ujye mu ijuru amahoro nta kindi twagufasha”. Bahise bandondorera abakozi b’ Imana bapfuye bahita bigendera.
Imodoka ipakira intumbi yari hafi aho banzamura ngo banshyire mu ntumbi mbona umusirikare wari hafi aho ndamwinginga ngo nandase azaba akoze arambwira ngo: “Amaraso yawe sinzayabazwa”. Mu gihe akitunganya ngo andangirize, interahamwe zaramfashe zinaga mu ntumbi ntarapfa barabwira ngo barandangiriza tugeze kuri komini (niho hari icyobo bajugunyagamo intumbi).
Tuhageze dusanga icyobo kimwe cyuzuye barangije gucukura ikindi bahita bajugunyamo bamwe barangije gupfa njye banshyira ku ruhande bampa interahamwe ebyiri ngo zinteme zintemo ariko bansunikiyemo ntarapfa.
Abantu bari inyama gusa. Abantu bazanye amashara ngo batwikire izo nyama be kuguma kuzireba. Ubwo babintuyeho babona ndacyari muzima bajya kuzana amabuye ngo bantereremo ariko hari umukobwa wariho asenga Imana iramubwira ngo niyihute ku cyobo hari umurimo Imana iramukoresha. Yaraje asanga ndi kugongera aramenya kuko twasenganaga ahita amanuka aranzamura anjyana kumpisha mu rutoki. Tugeze hafi y’ iwabo anshyira ahantu mu nsina arabwira ati: “Papa na basaza banjye bose bari kwica none nkujyanye iwacu bakwica guma aha ndaza kukureba”.
Nagiye kumva numva interahamwe zuzuye urwo rutoki bafite indangururamajwi bavuga ngo aho dusanga umukobwa wambaye umwenda w’ umukara turabatwika bose, interahamwe nkuru yaraje impagarara imbere iravuga ngo uwanyereka umukobwa bakuye mu cyobo namuhindura inyama gusa. Igitangaje ntiyigeze ambona kandi ampagaze imbere. Nagize ngo barijijisha kuko nta byatsi byari bihari ngo birantwikira.
Uwo mukobwa byageze nimugobora ajya kwa Pasiteri Nyamutera ababwira ibyanjye bahita bantwara iwe banyomora ibikomere barangaburira, abantu bakaza bakavuga bati: “Aha hantu ntituhashira amakenga”.
Byaje gukomera maze Pasiteri Nyamutera amenya ko hari umuntu w’ Imana witwa Kagesera uri gufasha abantu abambukana I Goma (RDC) arambwira ngo nitegure bazantwara. Muri iryo joro narose nashyingiwe nambaye ikanzu yera ijwi rirambwira ngo nzirinde.
Mu rukerera baje kuntwara uwo Kagesera yarasenze numva si umuntu mubi anjya imbere tugera ahantu hafi y’ ikibuga cy’ indege arabwira ngo nimpagarare aho ngira ubwoba ko agiye kuzana interahamwe ariko ngiye kubona mbona azanye mukuru wanjye n’ umugabo we n’abandi yari yahishe hafi aho tugenda twunamye atugeza ku mupaka neza twambukira I Goma muri Congo. Mu by’ukuri byari nk’aho tugeze mu ijuru. Twagiye ku rusengero hafi aho maze Paiteri Karekezi aradufasha cyane, ku munsi wa gatatu tubona Kagesera azanye abana batatu ba mukuru wanjye yari yarabahishe nabo.
Tuhamaze iminsi Imana yatangiye kuvuga ko nta buhungiro dufite aho ngaho twahise dukomeza tugenda ahitwa I Bunagana. Twaraye tuhavuye kuko interahamwe zahunze u Rwanda zinjiraga muri Congo, twakomereje Cyanika ku mupaka w’ u Rwanda na Congo.
Inkotanyi zatwinjije mu Rwanda baraduhumuriza baduha aho ducumbika.Twaje kubona umusirikare uvukana na muramu wanjye atuzana i Kigali. Nakomeje gukizwa nibuka ijwi ryambwiye ngo nzirinde. Nabashije kubabarira abaduhemukiye, umutima wanjye urakira nakira ibyambayeho menya ko Imana yandokoye ku bw’ umugambi wayo. Nyuma naje gushyingirwa mbyara abana 4 Imana ikomeza kungirira neza.
Mu gice cya mbere cy’ubu buhamya twari twabagejejeho uko Imana yarokoye Uwase Diane, ikamurindira mu busa busa, akarokoka jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Muri iki gice turabagezaho uko ubuzima bwamurebeye bubi akageza ubwo yicirwa abana batatu, ariko Imana ikamushumbusha urubyaro.
Satani ntiyaretse kuduhiga kuko umunsi umwe narose inzozi ngo njyewe n’abana n’ umugabo tuguye mu nyanja nini iratumira nkangutse mbwira umugabo wanjye nti: “Ndose nabi”, ahita ambwira ngo nawe yarose urupfu mu rugo rwacu. Uwo munsi murumuna wanjye ambwira ko yarose inkuba ikubita urugo rwacu tugapfa.
Bukeye mukuru wanjye yaje kudusura agiye gutaha afata umwana umwe muri 4 amujyana iwe abandi bararira ariko aramujyana ararayo ngo yanga kwitahana wenyine.
Bukeye ndi koga muri douche numva umwana muto ari kurira mbwira umukozi ngo arebe icyo abaye agiye asanga aho nasize abana bicaye hari umugore w’ umuturanyi ari mu bana nta kibazo cyari gihari kuko yari asanzwe ahaza buri gihe. Ariko uwo mugore yakundaga kumbaza ibibazo biterekeranye ngo: “Warokokeye he? Kuki ukundana n’ umugabo wawe? Abana bawe babaho bate? Barya iki? N’ ibindi…” ariko numva ari bimwe by’abagore bisanzwe. Nigeze no kumusura iwe nsanga hari agacuma gatogota ndikanga ngira ubwoba.
Ubwo rero umukozi amusanga mu bana arabyihorera byageze nimugobora nari mu masengesho ku rusengero najyanye umwana muto araremba araruka arituma mu gahe gato araremba birenze. Namuzindukanye kwa muganga nyura mu rugo nsanga n’abo nahasize nabo ni uko bimeze, umukozi yashobewe bose yaboroshe.
Kuko uwo muto ari we wari urembye cyane namujyanye kwa muganga bukeye ahita ampfiraho, abandi bana bari babagejeje CHUK barimo serumu, undi nawe ahita apfa, undi mwana nawe wa 3 yaraye ataka cyane ahita apfa. Ubwo nahise ndemba banjyana kwa muganga CHUK mfite umuriro mwinshi bagerageje kumfasha ariko namazeyo ibyumweru 2 itorero ryahise rishaka aho ritwimurira navuye mu bitaro nsanga twimutse.
Abantu baraje bakaduhumuriza bakatubwira ko babonye dufite abandi bana. Wa mukozi w’ Imana wampishe mu ntambara yaraje atujyana mu mahugurwa y’ isanamitima no gukira imvune zo mu mutima ariko njye ihungabana ryanga gukira ibintu byose nkabona biroze, isazi iguye ku kintu nkabona nta cyizere, nari meze nabi namwe murabyumva gupfushiriza abana 3 umunsi umwe birakomeye.
Nyuma byaje kugaragara ko nanjye nari nararozwe mbere ntabizi, abantu barimo nabo dusengana batubwiye ko twakwivuza mu kinyarwanda ariko njye n’ umugabo wanjye dufata icyemezo ngo niba ari ugupfa tuzapfe ariko ntituzajya kwivuza mu miti ya Kinyarwanda (abapfumu).
Imana yaramfashije nongera gusama inda mbyara abandi bana 4 ubu mbese dufite abahungu 5. Imana yacunguye imibabaro yacu idushumbusha abana beza cyane. Ariko ba bantu baturogeye abana bakomeje kutugendaho ariko Imana ikaturokora.
Intambara ya Satani yaje guhindura isura kuko twaje gutura hafi y’urwibutso rwa Gisozi batangira gutera amabuye ku nzu yacu bigera igihe batwicira urugi. Nahoranaga ihungabana meze nabi.
Umugabo wanjye yaje gufata icyemezo atwimurira muri Uganda, umunsi nambutse umupaka numvise umutima wanjye uruhutse cyane ntangira kugira icyizere cy’ ubuzima. Mbere sinabashaga kurara njyenyine ariko umugabo yadusizeyo agaruka mu kazi I Kigali numva nta kibazo mfite, abana bariga neza.
Ibijyanye no gusenga byari bigoye kubona aho dusengera n’abantu twisangamo ariko Imana yampaye itorero ryiza dusengeramo. Uko nagiye mbana n’ Imana ni ko umutima wanjye wagiye ubohoka mbasha kubabarira uwanyiciye abana numva nta rubanza mfite kuko satani azanwa no kwiba, kwica no kurimbura ariko Yesu we yaje kugira ngo intama zibone ubugingo kandi bwinshi (Yohana 10:10).
Nyuma naje gusengerwa kuba umudiyakoni nkora umurimo w’ Imana, umuryango wacu ufite amasezerano meza n’ubwo twanyuze mu bikomeye ariko Imana itubikiye ibyiza byinshi.
Nasoza mbwira abantu bafite ibibazo bitandukanye ko Yesu ari igisubizo kandi abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi be guheranwa n’ ibyababayeho kuko Imana igifite imigambi myiza yo kububaka no kubaka igihugu kimwe n’abandi bafite ibigeragezo bitandukanye bihangane Yesu yishimira kudufasha mu mibabaro yacu.
Niba utarasomye igice cya 1 kandi iyi link ugisome http://www.agakiza.org/spip.php?article3320
Nuramuka usomye ubu buhamya, urasobanukirwa neza uburyo satani ashobora gukingiranira umuntu mu kazitiro, ko kumutinyisha urupfu, agahanagura kwizera mu buzima bwawe bikagutandukanya n’Imana kuko Bibiliya iravuga ngo umuntu utizera ntibishoboka ko anezeza Imana. Abaheburayo 11:6
Uyu dusoma ubuhamya bwe, arisobanurira uburyo satani yamutinyisha gupfa kandi bidakwiye, Umuririmbyi yaravuze ngo twajyaga dutinya Yesu arugira irembo. Imana ibahe gufashwa n’ubu buhamya:
Ntabwo nagize amahirwe yo kuvukira mu muryango w’abakristo, gusa nari mfite ababyeyi bari baragerageje kuntoza umuco nubwo batajyaga bajya gusenga. Maze gukura, natangiye kugira ikibazo gikomeye. Nari maze kugira imyaka 10 birumvikana ko nari ntangiye gusobanukirwa, natangiye kugira ikibazo cyo gutinya urupfu cyane.
Ahantu hose nabaga ndi nabaga nuzuye ubwoba bwinshi, iyo nabaga ngenda mu modoka nabaga nziko ntari bugere aho njya, nahoranaga umutima uhagaze nibaza ibyo gupfa. Hari ubwo nabaga nasohokanye n’ababyeyi banjye bo baba bishimye njye nkaba ndijimye mu maso, ngafatwa n’ubwihebe bakibaza ikibazo mfite kikabayobora ariko njye nabaga ntekereza ko ibyo byishimo bitazahoraho ahubwo ko mu minsi iri imbere nzapfa, nuko nkumva ntacyo ibyiza bimariye.
Yaba Mama cyangwa Papa ntibigeze basobanukirwa ikibazo mfite, nahoraga ncecetse kuko numvaga nta muntu nakwizera ngo mubwire ikibazo gihora mu mutima wanjye, hari ubwo najyaga ntekereza napfuye abantu bakaza kunshyingura maze nkarira koko! Nari ngowe nabagaho mbabaye kandi ntawe nshobora kubibwira.
Papa yaje kubona ko nshobora kuba mfite ikibazo gikomeye anjyana k’umuganga w’umuhanga, ariko nawe abura icyo abikoraho gusa ambwira ijambo rikomeye, ryanteye gukanguka, yarambwiye ngo “hejuru yanjye hari Imana ishobora byose, ishobora kugukiza indwara zitamenyekana.”
Amaze kumbwira gutyo nahise mubaza niba iyo Mana yayimbwirira ikamfasha sinzapfe, ahita akeka ko aricyo kibazo mfite atangira kunganiriza no kumbwira ko Imana ari nziza, yahamagaye ababyeyi banjye abasaba kunjyana mu rusengero bakansengera ndetse bagashaka n’umuntu uzi Imana akanganiriza.
Murugo nibwo bwa mbere bari binjiye mu rusengero ndetse nanjye ubwanjye. Batangiye kuvuga Imana numva biranejeje uko bavuga ukuntu ari nziza ndatarwa, ntangira kuyisenga, kuva uwo munsi nahawe umunezero ntigeze mbona, namenye ko kubaho ari Kristo kandi ko gupfa ari inyungu k’umukristo w’ukuri.
Ntabwo ari ukubeshya umunyabwoba ntibyamukundira kugera mu ijuru, ndi umugabo wo kubihamya.
Kuri ubu singitinya urupfu, ikindi nahawe ibyishimo n’amahoro umutima wanjye ubamo ituze, ikindi gishimishije nuko kuva uwo munsi Papa na Mama nabo babonye ahantu ho gusengera, ubu ntanga ubuhamya twese murugo buri cyumweru tujya gusenga. Imana ishimwe ko yankuye mu bwihebwe bwo gutinya urupfu ikampa kuyizera, Amen.
www.topchretien.com
Ubuhamya: Uko natewe ubwoba n’ibizira abantu bakorana umurimo w’Imana
Yesu ashimwe bavandimwe muri Kristo Yesu, ngiye kubaha ubuhamya bw’ukuntu Imana yansuye, ikanganiriza impereyeho, ikanyereka ukuntu abantu bakorana umurimo w’Imana ibizira, bagashimishwa no kurimbisha umuntu w’inyuma, bakirengagiza uw’imbere kandi ari we uzabana n’Imana.
Reka tubanze dusome ijambo ry’Imana: Abefeso 2:10 “Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.”
Nakijijwe miri 1999 mu kwezi kwa Kamena(June )itariki sinyibuka ariko nibuka ko hari kuwa gatanu. Naje kugenda nkura mu Mwuka, ngenda menya no gukorera Imana. Mu mwaka wa 2011 birumvikana ko nari maze gusobanukirwa byinshi mu nzira y’agakiza. Mu mirimo itandukanye nakoraga mu rusengero harimo kuba mw’itsinda ry’abaramyi, kuyobora gahunda kenshi mumateraniro mato n’amanini, kuba mw’itsinda ry’abinginzi mw’itorero, kuba umusemuzi w’indimi zitandukanye z’amahanga, kuba umuyobozi w’abadamu, kuba mu matsinda atandukanye ategura ibiterane binini ndetse n’indi mirimo yabonekaga mu bihe bitandukanye.
Birumvikana rero ko nta muntu mu rusengero waba muri iyi mirimo mvuze haruguru ataratojwe ngo agezwe k’urugero rwo gushobora gukorera Imana.
Rimwe ndi buyobore gahunda y’amateraniro, nari ndi mu rugo nitegura kujya kurusengero nk’uko bisanzwe, maze kwambara njya kwereba mu ndorerwamo (Mirror) kuko nyikunda cyanee….hahaha. Nari nambaye ikanzu ifite agakoti ,ndiho nireba kandi mbona narimbye nsa neza… numva ijwi rimbwira ngo ninkureho agakoti hanyuma nkambare gahindurije, ndabikora kuko nari maze kumenya ijwi ry’Umwuka Wera.
Rya jwi rirambaza riti ‘’nonese wagenda wambaye gutyo?’’ Ndavuga nti ‘’hoya.’’ Rirongera riti ‘’kubera iki utagenda wambaye gutyo?’’ Ndasubiza nti ‘’birasa nabi’’, hariho indoro nyinshi , ibara ntabwo rikeye kandi abantu banseka, bakibaza icyo nabaye!! None iryo jwi rambwira riti ‘’ngaho ambara uko byaba ari byiza abantu batakwibazaho.’’ Ndabikora , maze nambara neza bitari impindurize.
Ijwi rya Mwuka Wera rirambaza riti ‘’nonese ko warimbye ugiye kuyobora amateraniro y’ubwoko bwanjye, ubu uwaguhinduriza umuntu wawe w’imbere akawushira inyuma, wakomeza ugashishikazwa no kuyobora gahunda? Ese ye nkubaze , uko usa neza inyuma niko usa neza n’imbere? Nkomeze nkubaze ko abakubona bakwita umukozi wanjye (w’Imana) ukijijwe, aharaho babonye impindurize yawe bakomeza kukwita umukozi wanjye (w’Imana)?
Ako kanya narihindurije koko ndireba, nshuti z’umusaraba nababajwe cyane no kubona uko nsa imbere!!!! Nigiriye agahinda kenshi, nahise mbona uko ndi mubi peeee , nahise nkonja cyane…..
Kuko nagombaga kujya kuyobora ntari bubireke, narakomeje njya ku rusengero, ariko mu nzira ndi mu modoka kuko nari nitwaye mu modoka yanjye, nakomeje kugirana ikiganiro na rya jwi, ngeze ku rusengero nasabye ko undi muntu yayobora gahunda, nabo bambonye uko nasaga kubera amarira menshi barabyemeye. Ariko ntibyambujije kujya mu baramyi kugira ngo mpimbazanye Imana nabo.
Bavandimwe nagize amateraniro mabi cyane mu buzima bwanjye kuva nabaho! Imana yantije amaso nshobora kubona impindurize z’abantu benshi bari mu murimo w’Imana nka njye, mbona ibiteye agahinda, ibyo byose byanteye kurira cyane mborogera Uwiteka ngo adutabare atubabarire. Nabona Yesu agiye kuza agasanga twanduye nk’uko nibonaga ndetse n’abandi nabonaga bikantera agahinda kenshi. Ndashima Imana ko Yesu atagarutse icyo gihe…
Nabwiwe ibi bikurikira:
- Kurushaho kurimbisha umuntu w’imbere kuko niwe Imana ishaka, akandi niwe uzabana n’Imana.
– Kwita cyane uko Imana ikubona kurusha uko abantu bakubona.
– Guharanira gushimwa n’Imana kurusha gushimwa n’abantu.
– Kumenya ko dukorera Imana izi byose, ibona byose , ituzi neza , si umwana w’umuntu tubeshya.
– Kumenya ko imirimo yacu izacishwa mu muriro, twitonde itazaba amashara igashya igakongoka kandi twaravunitse cyane…
– Kumenya ko iherezo rya byose riri bugufi, kandi buri muntu wese azahembwa ibihwanye nibyo yakoze.
Imana idufashe cyane, buri wese yihindurize (yisuzume) .
Imana ibampere imigisha myishi.
Ngabire Sharlon
…Dufite icyo tubwira abanyarwanda n’isi yose. Imana yampaye buruse yo kwiga mu Bwongereza ntarize kuko igihe cyo kwiga amashuli yisumbuye nagikozemo ububoyi I Rukara na Gahini imyaka 6 ariko amashuli narimfite si makeya kuko ufashe imyaka 6 nize mu mashuli abanza ukongeraho indi myaka 6 y’ububoyi na yo yari amashuli.Imana ni umuhanga nabanje kwiga muri Uganda nongera niga I Nairobi muri Kenya imyaka 4 ubwo ni bwo narindangije amashuli yisumbuye mbona kujya kwiga mu Bwongereza.
Imana yaje gukora ibitangaza ingirira neza akaba ari na yo mpamvu mbwira Abanyarwanda bose ko Imana ikora kuko uko yari cyera nuyu munsi ni ko iri.Kubona passport injyana mu mahanga yose ntabwo byari byoroshye ndetse na Visa ariko Imana yarabimpaye.Muri passport yanjye harimo Visa ihenze yo mu Bwongereza, nk’umuntu nkanjye wari umuboyi utarize uturuka mu muryango ukennye ntibyari byoroshye ariko Imana yarabikoze.
Nize mu Bwongereza imyaka 3 mvanayo Bachelor Degree muri management ngiye gutaha nsigaje iminsi 3 ngo nsubire mu Rwanda inama iraterana kuko nari umuhanga bamfumbatiza ibaruwa irimo amapawundi avunje mu manyarwanda miliyoni 8,nari narahize umuhigo ko nimva mu Bwongereza nkagera I Wacu mu Rwanda nzakoresha umunsi mukuru wo gushima Imana.
Nageze mu Rwanda nkoresha umunsi mukuru wo gushima Imana I Wacu kuri ADEPR Gihuta abantu 1200 bararya baranywa bampa n’inka 5 hanyuma ntumira no kwa Databukwe n’abantu b’I Rukara aho nakoraga ububoyi imyaka 6.Bamperukaga mpinga imisiri nambara ibikabutura bicitse n’imyate yaranyishe babona nkubutse mu Bwongereza mvuga icyongereza ndi umurisansiye.
Abanyarwanda baciye umugani ngo “Iyo ukize baraza.”Ubu kwa Databukwe,ndi umukwe wemewe n’amategeko.Ndagirango mbwire abantu bafite amasezerano nti “Nimuhumure Imana irasezeranya igasohoza.”Ubu ndakora mu itorero rya ADEPR mu Rurembo rw’Iburasirazuba muri Paroisse ya Gorora Imana yari yarambwiye ngo izangirira neza, irambwira ngo nzakora muri Africa y’Iburasirazuba n’iyo Hagati ubu ngiye kuba umuhuzabikorwa w’umushinga w’Abongereza ufite ikicaro Arusha muri Tanzania kandi mfite indi Buruse yo kwiga Masters muri Sylovaki muri 2017 cyangwa 2018.
Ndimo ndandika agatabo kavuga ngo “Iyo umuntu avuye mu byaha akakira Kristo ni igishoro cy’ubuzima.”Ndateganya no kwandika akandi gatabo kavuga ngo “Kwakira agakiza ukava mu byaha uba ucakiye amahirwe ya kabiri.”Iyo umuntu akijijwe akava mu byaha Imana imukuraho za karande.Ni iki cyatumaga ntsinda bakangura? ni za karande zo mu gisekuruza.Abantu nibegere Imana ibagirire neza.Gukizwa ni uguhinduka mu myumvire no mu miterere, ubu uwari umuboyi aravuga icyongereza,ubu ngeze ku rwego rwo kuvuga indimi 9 zinyuranye nkaba mfite intego yo kuzagira imyaka 75 mvuga indimi 125, nzaba maze kugenda ku migabane yose yo ku isi.
Ndashima Imana yampaye abahungu 5 b’abahanga.Uw’Imfura yitwa Munezero Obed arangije i Butare ari mu bantu babonye Diplome za mbere muri iki gihugu,uwa 2 yitwa Munezero God yiga College Ririma, uwa 3 yitwa Munezero Denis yiga P6,uwa 4 yitwa Munezero Yefuta uwa 5 yitwa Munezero Danny hanyuma Bibiliya iravuga ngo muzabyare abahungu n’abakobwa nasabye Imana n’umwana w’umukobwa wenda ngo nzagire umukwe w’umuzungu none Imana yaramunyemereye nzamwita Munezero Rebecca.
Imana yari yaransezeranyije kuzankoresha ibitangaza muri iki gihugu,ubu aho ngiye hose Imana inkoresha ibitangaza. Ndangije mbwira abumva ubu buhamya ko uko Imana yari kera n’uyu munsi ni ko iri, irafasha imfubyi n’abapfakazi,abashomeri irabaha akazi, abakene irabakenura,ingumba zirabyara,abagumiwe barashaka.Ndangije nanone mbaragiza iri jambo( Yoh 11:32-44).
Imana ibahe umugisha.
Pastor Munezero
Ubundi buhamya bwa Pst Munezero
http://www.agakiza.org/ecrire/?exec=article&id_article=4200