"Ndasenga ngo ubu buhamya bugusubizemo imbaraga wowe wanduye agakoko gatera SIDA cyangwa ufite ubundi burwayi. Imana ibahe umugisha!"
Ndumva natangira mvuga nti “Buri wese agira ibimugerageza mu buzima bwe bwa buri munsi. Hari abanyura mu bihe bibi, ariko nzi neza ko Imana iba ituri hafi ngo idukize muri byose.”
Mu mikurire yanjye kuva mu bwana kugera mu bugimbi byarangoye, kugeza ubwo numvaga ntazabaho. Ariko nizeye Yesu ndamwiyegurira, amfasha kunyura muri icyo gihe cyari kigoye. Maze (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Imana yankijije ibyaha, inkiza n’agakoko gatera SIDA (HIV) - Joseph Wilson
8 August 2013, by Simeon Ngezahayo -
Ukwiye kwiga gutsinda ibitekerezo bibi.
14 April 2016, by Pastor Desire Habyarimana‘’Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Niko Uwiteka avuga.’’ Yeremiya 29 :11
Nakuriye ahantu hari icyuka kibi, harangwamo abasinzi, induru, ubwoba, akarengane, hagati y’abantu bihebye. Nari narafashe umuco wo kutagira icyiza ntega ku buzima, uretse gutenguhwa. Nahoraga nibaza nti : Ni ikihe cyago kindi kigiye kungwira ?’’
Igihe Imana yampamagariraga kuyikorera, ntabwo nahise nkira ako kanya. Nyuma yo gukura nibwo naje (...) -
Nagerageje kenshi kwihorera, ariko Imana inkiza inzika!
30 July 2013, by UbwanditsiNitwa KWIZERA Marie Claire, navukiye mu cyahoze ari Komini Gafunzo (ubu ni Akarere ka Nyamasheke). Navutse ndi ikinyendaro, data apfa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yishwe n’umugabo wari warinjiye mama.
Data yapfuye nkiri muto, kuko nari mfite imyaka 8 gusa. Wa mugabo wa mama yaje guhunga ajya muri Congo, ahungana n’abandi bana be ariko jyewe ndasigara njya kwa masenge. Intambara yo kwibohora irangiye, mama yarahungutse ansaba kugaruka mu rugo, ariko masenge akambuza. Ariko kuko nakundaga (...) -
GAHANGA: Abajura bateye urusengero bica umuzamu umwe
27 April 2013, by UbwanditsiKuri uyu wa gatandatu mu masaha ya saa saba z’ijoro (1:00am) nibwo abajura bateye urusengero rwa ADEPR GAHANGA ruyobowe na Pastor Desiré Habyarimana, ruherereye mu murenge wa Gahanga, akagari ka Gahanga. Bahagera basanze abazamu bari mu rusengero, babumvise umwe yiruka akurikiye umujura undi asigara ku izamu.
Ikigaragara ni uko aba bajura baje banogeje umugambi wo kwiba ibikoresho by’urwo rusengero, kuko umuzamu umwe amaze kwirukankana bamwe abandi basigaye inyuma bagafata mugenzi we, (...) -
Twese ntituri “abana b’Imana” – Matt Barber
17 February 2014, by Simeon NgezahayoHariho abavuga ngo "Twese turi abana b’Imana." Ibi byumvikana neza mu matwi, kandi koko ni byiza. Ariko iki ni ikinyoma kibi. Mu by’ukuri, Imana yaraturemye kandi iradukunda mu buryo tutabasha gusobanukirwa. Yaturemye mu nda za ba mama, ibara imisatsi yo ku mitwe yacu. Ariko Imana ifite Umwana umwe w’ikinege. Twebwe rero kugira ngo tube abana b’Imana, tugomba kwemerwa binyuze mu muntu umwe, ni we mwana, ni Yesu Kristo. Abataremerwa si abana b’Imana. Kristo, Kristo wenyine ni we “nzira n’ukuri (...)
-
Komera uzabashe gukomeza abandi!
12 July 2016, by Pastor Desire Habyarimana« Kandi Umwami Yesu aravuga ati ‘Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye kugira ngo abagosore nk’amasaka, ariko weho ndakwingingiye ngo kwizera kwawe kudacogora. Nawe numara guhinduka ukomeze bagenzi bawe’’ Luka 22 :31-32.
Mubirebe neza, Yesu ntabwo yasenze ngo kugosorwa bikurweho! Nyamara yari azi ko bibabaza iyo ashaka kubimurinda, yari kubikora na byo kuko ari ntacyo yasaba Data ngo akimwime. Ahubwo kuko we azi ibanga ririmo, yingingiye Simoni ngo ahabwe imbaraga hato atava ku Mana. Ni (...) -
Ibanga ry’ibishimo bihoraho Dr Fidèle MASENGO
17 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaHabakuki 3:17-18 Naho umutini utatoha n’inzabibu ntizere imbuto, Bagahingira ubusa imyelayo n’imirima ntiyere imyaka, N’intama zigashira mu rugo n’amashyo akabura mu biraro, Nta kabuza ko nishimana Uwiteka, Nkanezererwa mu Mana y’agakiza kanjye.
Kimwe mu byanditswe bikomeye nkunda kiri muri iki gitabo cy’Umuhanuzi Habakuki. Kiravuga ngo "umukiranutsi azabeshwaho no kwizera kwe".
Iki gitabo gikangurira buri mukristo kwizera Imana mu bihe byose anyuramo. By’umwihariko, cyibutsa abantu kwizera (...) -
Imana irahari- Patrice Martorano
14 May 2013, by Simeon Ngezahayo"Bakiganira babazanya, Yesu arabegera ajyana na bo" Luka 24.15. Abigishwa bo muri Emawusi bari bababaye, bazi yuko Yesu atakiriho… Yesu rero yarabegereye, ajyana na bo. Uko ibihe biha ibindi, ducika intege kuko tuba twumva ko Imana yadutaye. Bakundwa, Imana iri kumwe natwe. Iri hafi yacu, kandi ibana natwe mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ituye mu mitima yacu, imenya imitekerereze yacu kandi ihumekera muri twe!
Ni nde uhwanye n’Imana yacu? Ibera hose icyarimwe!
Rimwe na rimwe tujya dusenga (...) -
Ukunda umwana we amuhana hakiri kare!
17 February 2016, by Alice Rugerindinda“Urinda umwana inkoni aba amwanze, ariko ukunda umwana we amuhana hakiri kare” Imigani 13:24. Mu yandi magambo biravuga ngo “ Udahana umwana we ntaba amukunda, nyamara ukunda umwana we aramucyaha” Nubwo muri bibiliya Yera bakoresheje ijambo inkoni, ariko bashakaga kuvuga ijambo guhana umwana, kandi hari uburyo bwinshi bwo guhana umwana bwemewe na Bibiliya.
Ubwo buryo sibwo nshaka gutindaho cyane ariko icyo nasobanukiwe neza nuko ngo ukunda umwana we amuhana hakiri kare. Ngo umugore (...) -
Urubuga rwa interineti agakiza.org rwakoze umuganda wahinduye benshi
29 October 2011, by UbwanditsiUrubuga rwa interineti agakiza.org ni urubuga rwashyiriweho gukwirakwiza ubutumwa bwiza ndetse no guhindura ubuzima bwa buri munsi bw’abantu.
Kuri uyu wa gatandatu wa nyuma w’ ukwezi nk’ uko bisanzwe hano mu Rwanda hakorwa umuganda, abagize urubuga rwa interineti agakiza.org n’ abakunzi barwo bakoze umuganda wo gutunganya umuhanda no gutera indabo ku muhanda mu murenge wa Gahanga ho ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Nk’ uko tubikesha umuyobozi w’ urwo rubuga rwa interineti akaba n’ umushumba (...)
0 | ... | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | 110 | 120 | 130 | ... | 1230