Nehemiya 8:10 ni amagambo akomeza umutima, agira ati "…Ntimugire agahinda, kuko kwishimana Uwiteka ari zo ntege zanyu." Imana ishaka ko duhorana umunezero tutitaye ku mibabaro tunyuramo mu buzima, kuko kumwishimana ari zo mbaraga zacu. Ibyishimo ni imbuto ni zo zidukomeza, tukanyura mu bitugoye kandi tukagira iherezo ryiza. Ni cyo gituma ibyishimo bigomba kuturanga igihe cyose nk’Abakristo.
Pawulo yamaramaje kunezerwa mu rugendo rwe n’ubwo inzira yarimo imyobo myinshi. Mu Bakolosayi 1:11, (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Menya umuzi w’imbuto wera – Joyce Meyer
26 December 2015, by Simeon Ngezahayo -
Abanzi B’urugo Rwiza. Alice Rugerindinda
9 May 2014, by Alice Rugerindinda“ Umugore w’umutima wese yubaka urugo, ariko umupfu we ubwe ararusenya” Imigani 14:1
Mu yandi magambo, haravuga ngo:”umugore w’umunyabwenge yubaka urugo rwe, nyamara umupfapfa ararusenya”.
Iyo nsomye aya magambo, numva nejejwe nuko Imana, yemera neza ko, umugore afite ubushobozi bwo kubaka urugo rwe, mu gihe nzi neza ko urugo ari ikintu cy’igiciro cyinshi. Amen
Kuba ari ikintu cy’igiciro cyinshi, ni nayo mpamvu rugira ibiruhiga byinshi cyangwa se abanzi benshi kuko nk’uko bibiriya ibivuga, aho (...) -
Ese ni byiza ko abakundana babana batararushinga?
1 April 2014, by UbwanditsiIgisubizo kuri iki kibazo umuntu yagitanga bitewe n’icyo yise "kubana" hagati y’abakundana. Iyo babana harimo no gukora imibonano mpuzabitsina, bibaye icyaha ku buryo budasubirwaho.
Gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo kurushinga bifatwa nk’ icyaha, nk’uko imirongo myinshi ya Bibiliya ibyerekana (Ibyak 15 :20, Abaroma 1 :29, 1 Abakorinto 5 :1 ; 6 :13 ; 7 :2 ; 10 :8 ; 2 Abakorinto 12 :21, Abagaraatiya 5 :19, Abefeso 5 :3, Abakolosayo 3 :5, Abatesalonike 4 :3 ; Abayuda 7). Bibiliya (...) -
Yesu Kristo twongerere kwizera! MUKAMANA Verdiane
26 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaMaze intumwa zibwira Umwami Yesu ziti ‘Twongerere kwizera’ Umwami ati ‘Mwagira Kwizera kungana n’akabuto ka sinapi,mwabwira uyu mukuyu muti Randuka uterwe mu Nyanja, na wo wabumvira’. Luka17:5-6
Mu gihe abigishwa baYesu bamaranye na we bibonyemo intege nke zo kutizera uko bikwiriye, ikigero bari bariho ntabwo cyari gihagije mu Kwizera kuko muri iri jambo bakoresheje ijambo TWONGERERE bishatse kuvuga ko bitari uguhera ku busa hari icyo bari bafite ariko kidahagije. Iyo usomye neza usanga rubanda (...) -
Dukwiye kugira ihishurirwa mu nzira ijya mu ijuru. Pasteur Desire Habyarimana
9 June 2013, by UbwanditsiAbantu bakeneye ihishurirwa mu nzira ijya mw’ ijuru kuko ibi Paulo yigisha yahamije ko atabyigishijwe n’ umuntu ahubwo yabihishuriwe biva mw’ ijuru.
Iyo urebye , ubona ko yatangiye bimukomereye avuga ati nshaka gukora icyiza ikibi nanga kikaba aricyo nkora kugeza ubwo avuga ngo mbonye ishyano umubiri untera gukora ibyaha nzawukizwa n’iki? Aza guhishurirwa ko Imana izamukiza muri Kristo Yesu (Abaroma 7); ageze mubice 8:1 ahishurirwa ko abari mu Kristo Yesu nta teka bazacirwaho.
Abantu (...) -
Kuba mu mwanya Imana igushakamo. Dr Ignace Habimana
9 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIntego : Kuba mu mwanya Imana igushakamo
Nubwo hari aho Imana idushaka, ntibivuze ko ikoresha igitugu, ahubwo itwereka ibyiza by’aho idushaka tugahitamo.
Hari ibyiza byinshi byo kuba aho Imana ishaka. Zab.91 hagira hati uba mu bwihisho bw’Isumbabyose azaba mu gicucu cy’Ishoborabyose. Kubana n’Imana ntibigombye kuba impamvu y’ibyo tuyitegerejeho nko kuduha imyambaro n’ibyo kurya, kuko ababifite ataribo bagira amahoro, abiyahura sibo bakene. Matayo 6:33 Dushake ubwami bw’Imana no gukiranuka (...) -
Ibyo kugutabara ntabwo Imana yabivuyemo!
1 October 2015, by Pastor Desire Habyarimana‘’Mumenye yuko kugeragezwa kwanyu gutera kwihangana.’’ Yakobo 1:3
Mu bwami bw’Imana, ni byiza kubana n’Imana ariko ukagenda urushaho kumenya ubwenge butarondoreka bw’umuremyi wawe. Icyakora uko mutindana hari ibyo ugenda umenya.
Hari ubwo uza munzu y’Imana barakubwiye agace gato ku Mana, wahagera yakora mu bundi buryo bikagucanga, ugatangira kwibaza impamvu. Gusa muri byose Imana irakiranuka.
Imana niyo yakuremye, wenda iza no kuguhamagarira kuyikorera umurimo runaka. Mu mikorere yayo yemera ko (...) -
Kurambagizanya kw’abakijijwe (igice cya 1)
23 May 2016, by Pastor Rukundo Octave1. Kumara igihe abitegura kurushinga bakundana cyangwa se ‘’fiançailles’’, n’iki ?
Urebye mu nkoranyamagambo, fiancaille ni igihe kiba hagati yo kwemeranwa kuzashakana no gushakana nyirizina. Fiancé : Bivugwa kumuntu wemeye kuzubakana urugo n’undi, bombi bakabyemeranwaho.
Ubwo busobanuro bubiri burumvikana neza, ni nabwo bwemewe muri Bibiriya(Mariya Yosefu bari abafiance mbere yuko Mariya atwita Yesu kubwo imbaraga z’umwuka Wera. Luka 2:5)
2. Ni kuki hagomba kubaho igihe hagati yo guhana (...) -
Ibimenyetso 6 bikwereka ko ugomba guceceka - Joyce Meyer
28 June 2013, by Simeon Ngezahayo"Ujye ubuza ururimi rwawe rutavuga ikibi, n’iminwa yawe itavuga iby’uburiganya" Zaburi 34:13.
Wigeze wicuza ko umaze nk’iminota 5 utavuga?
Bitewe n’uko jyewe byambayeho, ndabagira inama ngo mwirinde kuvuga amagambo mabi cyangwa se akomeretsa. Ni cyo gituma nabateguriye urutonde rw’ibimenyetso bizabateguza ko igihe cyo guceceka kigeze.
Twibuke ko iyo hataza kubaho ubuntu bw’Imana nta cyo tuba turi cyo.
Ikimenyetso n°1 : Uritotomba, ntubasha kugira icyo usobanura
Ibi uko ari bibiri (...) -
Uremera ko wahahira aho wari waburiye ?
28 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaLuka 5 :4 « Arangije kuvuga,abwira Simoni ati :igira i muhengeri, mujugunye inshundura murobe.Simoni aramusubiza ati Databuja twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara ntacyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye. Babikoze bafata ifi nyinshi cyane ndetse inshundura zabo zenda gucika. »
Petero yari umurobyi w’umwuga.Kandi, yari azi neza iby’ikiyaga n’ahantu waterera urushundura ugafata. Yabwiye Yesu ko yakesheje ijoro ryose. Iyo, yari imvugo y’ubwenge yo guhakanira Yesu amwumvisha ko (...)
0 | ... | 90 | 100 | 110 | 120 | 130 | 140 | 150 | 160 | 170 | ... | 1230