KUBERAKO YESU ABIVUZE
Luka 5:5 - 6. Simoni aramusubiza ati"Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara nta cyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye." Babikoze bafata ifi nyinshi cyane, ndetse inshundura zabo zenda gucika.
Ejo ntegura inyigisho yo ku cyumweru nongeye gutangazwa no kwiga impinduka ziba iyo Yesu ageze mubyo turimo gukora, iyo Yesu avuze. Simoni Petero na bagenzi be bari bakesheje ijoro ryose baroba ariko ntacyo bafashe. Bari bazi inyanja....bari abarobyi (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Kuberako Yesu abivuze. Dr Fidèle MASENGO
30 November 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Twahawe umwana w’umuhungu Ev. Kiyange Adda- Darlene
17 December 2015, by Kiyange Adda-DarleneYesaya 9:5a, “Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye.”
Imana imaze kurema umuntu, yaramwihanangirije ku giti cyari giteye mu ngobyi ya Edeni (Itangiriro 2:8) iramubwira iti: nguhaye ibiri mw’isi byose ubitegeke ariko kiriya giti cyo ntuzigere urya imbuto zacyo. Nuzirya, no gupfa uzapfa.(Itangiriro 2:17) Hashize igihe bibiriya itagaragaza, umuntu (Eva) yaragiye yihereranwa na satani amuha inyigisho. Ati harya ngo muriyeho mwapfa ra? Umuntu ati cyane niko (...) -
Iteka ababeshya bazaciriwaho! (Igice cya 1) – Simeon Ngezahayo
18 June 2013, by Simeon Ngezahayo“Hanze hazaba imbwa n’abarozi n’abasambanyi, n’abicanyi n’abasenga ibishushanyo, n’umuntu wese ukunda kubeshya akabikora” Ibyahishuwe 22:25.
Maze iminsi ntekereza ku ijambo ryitwa kubeshya. Kubesh ni icyaha Imana yanga urunuka, ariko ikibabaje ni uko benshi bakigize akamenyero.
Uyu munsi mu modoka najemo njya ku kazi, abantu babiri (2) babeshye kuri telephone bavuga aho bageze, wareba igihe gisigaye ngo bahagere ugasanga ari kinini. Tekereza noneho ababeshye bari mu zindi modoka, cyangwa (...) -
Eliya wapfuye azize abagizi ba nabi yashyinguwe kuri uyu wa mbere
30 April 2013, by Simeon NgezahayoMu muhango wo gishyingura Uwitonze Eliya wapfuye azize abagizi ba nabi bamusanze mu rusengero rwa ADEPR Gahanga byari amarira gusa.
Kuri uyu wa mbere ahagana saa munani ni bwo umurambo w’Uwitonze Eliya wari ugejejewe ku rusengero rwa ADEPR Gahanga hayobowe na Pastor Desire Habyarimana. Tuhagera twahasanze Abakristo benshi baje guherekeza uyu mukozi w’ Imana wahitanywe n’abagizi ba nabi bagatwara n’ ibyuma byakoreshwaga mu gucuranga mu rusengero.
Mu ijambo Pastor Desire yagejeje ku bari (...) -
Pasika ivuze iki mu buzima bwacu bwa gikirisito? Pastor Desire
20 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaLuka 22:39-47 “Arasohoka ajya ku musozi wa Elayono gusenga” Bene data mbifurije Pasika nziza itari iy’umuhango(umugenzo) ahubwo twibuke Pasika dutekereza icyo ivuze mu mibereho yacu dutekekereza ku gakiza Yesu yaduhaye n’icyo twakora ngo dufatanye na Yesu mu rupfu rwe.
Muri Luka 22:7-13, urasanga Yesu yarategetse gutegurira ibya Pasika mu cyumba cyo hejuru. Bisobanuye ko ashaka ko tumutegurira mu mutima. Aho ni ho ashaka ko tumutegurira ngo asangire natwe ibya Pasika.
Muri Egiputa, Imana (...) -
Bimwe mu bigize isengesho ryubakitse
1 September 2015, by Innocent Kubwimana‘’Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro iyo asenganye umwete.’’ Yakobo 5:16(b) Bimeze nk’ibigoye kumenya neza isengesho rigira umumaro cyangwa se ribasha gufasha urisenga. Ntabwo ryarangwa n’uko umuntu afite icyifuzo kiremereye cyangwa se kiza, byonyine ntibihagije, kuko ibyifuzo n’amasengesho biratandukanye.
Hari isengesho rigira umumaro, Yakobo yandika we yahise asobanura ari irya nde? Yaravuze ngo gusenga k’umuntu ukiranuka kugira umumaro, gusa nawe bimusaba gusengana umwete.
Reka wenda turebe (...) -
Ujye wibuka umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe! Ev. Adda-Darlene.
3 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaUjye wibuka umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe,iminsi mibi itaraza, imyaka itaragera ubwo uzaba uvuga uti: "Sinejejwe nabyo". Umubwiriza 12:1
Ubuzima bubeshwa bwiza n’uko hari ibyo tubamo, ibyo tureba, ibyo turya twumva bitubereye byiza. Imana yashyize uburyohe mu buzima ku buryo nubwo duhuriramo n’intambara, ntabwo ari kenshi umuntu yifuza ko ubuzima bwe bwo muri iyi si bwarangira.
Niyo mpamvu usanga umuntu yishyiriraho ibimukingira kugira ngo adapfa, kugira ngo adasiga buno buzima. (...) -
Akamaro k’Umwuka Wera mu Itorero. EV.RUDASINGWA J.Claude
21 June 2016, by UbwanditsiBuri gitabo cyose muri Bibliya cyo muri NT(isezerano rishya) kivuga ku Mwuka Wera uretse Yohana 2&3
Umwuka wera ni isezerano ryacu Yesu yatanze kuri bose, ryasohoye kuri Pentecote intumwa ziri hamwe abantu 120 saa tatu za mugitondo. Mu buryo bw’ubumana. Trinité, Umwuka wera ni Imana. Imana yiyerekanye mu buryo butatu : Imana kurema, Umwana kuducungura, Umwuka kudufasha.
Akamaro k’Umwuka Wera
1. Niwe washinze Itorero. (Le seul constructeur de l’Eglise) (Ibyak 1 :4) 2. Nta bukristo (...) -
Dukwiye kugumana amavuta!
28 October 2012, by UbwanditsiAbacamanza 9:8-9 Narekeshwa amavuta yanjye akoreshwa ibyo kubaha Imana n’ abantu, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y’ ibiti ?
Hari ahantu turi bituma tugira amavuta meza kandi ayo mavuta (Ya Elayo) akora ibintu bikomeye yimika abami, yomora ibikomere, barayarya bakamera neza, yanezeza Imana n’abantu. David yavuze ngo "yansize amavuta mu mutwe igikombe cyanjye kirasesekara."
Muri Israel amavuta ya Elayo yari ahenze uwayagira yabaga afite ibyagaciro gakomeye. Nicyo kimwe n’ umuntu (...) -
Tura Imana Imbuto z’Imiganura Yawe!
20 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Ntugatinde kuntura ku byuzuye ibigega byawe, no ku mazi y’imbuto z’ibiti byawe, imfura z’abahungu bawe ujye uzintura” (Kuva 22:29).
Hari uwigeze kubaza niba ari ngombwa gutanga imbuto y’umuganura gusa mu ntangiriro z’umwaka; ese umuntu ntiyayitanga n’ikindi gihe icyo ari cyo cyose cy’umwaka? Icya mbere, ugomba gusobanukirwa ko Imana atari umuntu; ni Umwuka (Yohana 4:24), kandi Bibiliya ivuga ko Imana ari “…Se w’imyuka…” (Abaheburayo 12:9). Rero ntabwo ukorana n’Imana nk’uko wakorana n’umuntu. (...)
0 | ... | 120 | 130 | 140 | 150 | 160 | 170 | 180 | 190 | 200 | ... | 1230