“ Umwami abasubizanya inabi nyinshi yanze inama yagiriwe n’abo basaza. Abasubiza akurikije inama y’abasore ati : Data yabakoresheje uburetwa bukomeye, ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo. 1 Abami 12: 13-14
Buriya Bibiliya irimo ubuhanga bukomeye kuburyo n’abashakashatsi bajya bayishakiramo ubumenyi. Uyu ni umuhungu wa Salomo witwaga Rehobowamu amaze kwima ingoma. Mu bigaragara, yirengagije ikintu gikomeye mu buyobozi ( Leadership) (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Yirengagije ikintu gikomeye mu buyobozi bwe ( leadership)!
12 December 2013, by Alice Rugerindinda -
Si Yesu wadutumye guhangana no kudahuriza hamwe.
12 October 2012, by Ernest RutagungiraAriko bene data ndabinginga mu izina ry’Umwami wacu Yesu kristo kugirango mwese muvuge kumwe, kugirango kandi hatagira ibice biremwa muri mwe,ahubwo muhurize hamwe rwose muhuje imitima n’inama kuko bene data nabwiwe ibyanyu,,,,,,.Mbese kiristo yabagabanjijwe mo ibice? Pawulo niwe wababambiwe? cyangwa mwabatijwe mu izina rya Pawulo? (1 abakorinto 1:10-13).
Izi ni ni impuguro Pawulo yahaga abo mu itorero ry’Ikorinto amaze kubona ko bafite amakibirane atandukanye ashingiye ku myemerere n’amahame (...) -
Ambasaderi w’ u Rwanda mu Buhinde yasoje igiterane mpuzamahanga cyarimo kubera mubuhinde.
14 July 2013, by UbwanditsiNkuko mumaze iminsi mukurikirana igiterane mpuzamahanga cyarimo kubera mu gihugu cy’ Ubuhinde cyasojwe kuri iki cyumweru taliki ya 14.07.2013
Iki giterane cyatangiye k’umunsi wa gatanu cyitabirwa n’abantu bavuye muri Afurika aha twavuga u Rwanda rwari ruhagarariwe na Pasteur Desire Habyarimana, Pasteur Jimmy Muyango, abavuye Africa y’epfo, Kenya n’Abahinde basanzwe ari nabo bacyakiriye.
Ku munsi wa gatandatu Pasteur Desire yahuguye urubyiruko kukurambagizanya kw’abakijijwe, Pasteur Jimmy (...) -
Ukwiye kwiga gutegera amatwi Imana!
4 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAho gushaka ifeza mutore ibyo nigisha, mushake ubwenge kuburutisha izahabu nziza. Imigani 8:10
Mu kugerageza kubaho ubuzima bwiza, abantu bamwe bumva batanga ikintu icyo ari cyo cyose ngo babone ibintu byo mu rwego rwo hejuru, nk’amafaranga, kumenyana n’abantu bakomeye n’andi mahame atizewe.
Ariko rero kimwe mu bipimo birusha ibindi kwizerwa mu kugira iterambere rirambye mu buzima ni ugutega amatwi amabwiriza y’umwuka.
Amabwiriza nk’ayo atanga ubwenge bw’Imana, ari bwo iyo bukurikijwe neza, (...) -
Umujinya , uburakari no gusharira (Igice cya2) Pastor Jean Jacques
4 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUmujinya , uburakari no gusharira igice cya2
I.Umujinya w’Imana
a. Nubwo Bibiliya itwereka ingero nyinshi zigaragaza ko Imana irakara (Kuva4:14 , 22:24, Kubara11: 33;...) Yo ikomeza kuba iyera( Abarewi 11:45;1 Petero1:16) nta cyaha na kimwe "Nuko rero nimuntegere amatwi, Mwa bantu bajijutse mwe, Ntibikabeho ko Imana ikora ibyaha, N’Ishoborabyose ngo ikore ibyo gukiranirwa,"(Yobu34:10, Mat5:48; Yakobo1:13)
b. Imana itinda kurakara, kubera iyo mpamvu ni inyambabazi, n’inyabuntu (Neh.9:17; (...) -
Muri UOB hatangiye inyigisho z’ ijambo ry’ Imana
15 February 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa kabili taliki ya 14/02/2012 muri Bank yitwa Urwego oportunity (UOB) hatangiye amahugurwa mw’ ijambo ry’ Imana azamara icyumweru. Ayo mahugurwa afite intego ivuga iti : “ Gutera intambwe wegera Imana bihindura imibereho yawe yose”.
Muri aya mahugurwa amara isaha imwe, Pastor Desire Habyarimana , yatangiriye kw’ijambo riri mu itangiriro 1:1-2 hagira hati: “Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’ isi isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’ imuhengeri, maze (...) -
Dufite Umuvugizi/Umwunganizi ari we Yesu
22 July 2015, by Innocent Kubwimana,……nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo.’’ 1 Yohana 2:1
Ubusanzwe mu isi iyo umuntu afite urubanza mu rukiko akenshi bimusaba kuba afite umuntu umwunganira. Uyu niwe umuvuganira mu mwanya we. Igikorwa bisaba ko mubanza mukicarana akiga urubanza, ukamubwiza ukuri kugira ngo azamenye ingingo yitabaza mukabona gutsinda urubanza.
Iyo umubeshyeho akantu na gato biramugora kuko ushobora gutuma bamubaza ibibazo bakamutega ntamenye aho agororera (...) -
Ubuhamya bwa Rose Annie
19 May 2013, by Simeon NgezahayoUko ubuzima bwanjye nabweguriye Yesu!
Nenda kuzuza imyaka 8 ninjiye mu idini Gatolika. Umuturanyi wanjye wari akijijwe yajyaga ajya gusengera mu itorero ry’ivugabutumwa, agakunda kuntumira. Mama amaze kunyemerera natangiye kujya njya gusengera muri iryo torero, nkumva ijambo ry’Imana rikanyubaka cyane.
Mfite imyaka 10 ababyeyi banjye barimutse, biba ngombwa ko dusiga wa muturanyi tujya kuba mu wundi mujyi. Nabashaga kugenda jyenyine nkajya gusengera mu idini Gatolika, kuko hatari kure cyane (...) -
Kumenera umugore ibanga byatumye amaso ye areba isi bwa nyuma
12 March 2012, by UbwanditsiMu muryango w’abadani mu rugo rw’uwitwa Manowa n’umugore we wabanje kuba ingumba,niho Imana yakoreye igitangaza babyara umusore waranzwe n’amateka adasanzwe ariwe Samusoni bisobanura umunyembaraga cyangwa umugabo w’izuba
Nk’uko bivugwa n’abahanga batandukanye mu by’amateka harimo nka Ginger Garrett, urubuga rwa wikipedia.org/wiki/Samson na bibiriya Yera, byemeza ko uyu Samusoni yavukanye imbaraga zidasanzwe bivugwako yazikuraga ku uwiteka Imana yo mu ijuru ngo ikaba ari nayo yari yarohereje (...) -
Meny’ibintu 5 bikwiye kuranga abashakanye bakijijwe.
8 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUbuzima bw’abashakanye bakijijwe bombi bukwiye gutandukana cyane n’ubwabandi badakijijwe, iyo urugo rumaze kubakwa,haba hakiriho byinshi byo gukorwa kugirango n’abana bazabakomokaho bazavukire mu buzima bwubah’Imana. Mu bushakashatsi Isange yabakoreye,twababoneye ibintu bitanu musabwa gukora igihe cyose mubana nk’abashakanye kandi mukijijwe.
1. Mujye mufata umwanya mwihitiyemo mwembi n’uko musengere hamwe, kandi byaba byiza mubikoze buri munsi. Mushobora guhitamo kujya musenga wenda (...)
0 | ... | 160 | 170 | 180 | 190 | 200 | 210 | 220 | 230 | 240 | ... | 1230