Dore icyemezo cya satani kw’isi yose
Ibi ngibi ni ibintu byabayeho, tubisome twitonze kugira ngo tubashe kuba maso no kutagwa mu mutego. Mw’itangira ry’ibiganiro yagiranye n’abamalayika be b’umwijima, satani yavuze ati :
Ntabwo twabuza abakristu kujya mu rusengero, ntabwo twababuza gusoma bibiliya no kumenya ukuri, nta nubwo twababuza kuba inzobere mu byerekeranye n’ubusabane na Yesu Kristu. Babashije kugira ubwo busabane na Yesu, nta bubabasha twaba tukibafiteho.
Reka dutume badahindura (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Dore icyemezo Satani yafatiye abarokore ngo abagushe!
17 July 2012, by Ubwanditsi -
Urugo rwacu igihe rwari rutarimo Imana rwari" GEHINOMU NTO "
9 January 2013, by UbwanditsiUko Imana yongeye kunsubiza mu rugo nyuma yo gupanga Gatanya (Divorce) n’uwo twashakanye
Nitwa Ludoviko nkaba ndi umugabo nubatse urugo kandi nkaba nkijijwe. Njyewe n’Umufasha wanjye, twarabanaga kimwe n’abandi bashakanye bose, tukanezererwa ubu buzima, tukaryoherwa n’ibyiza byo muri iyi si.
Nyamara ibyo byose twabikoraga tutazi Imana ndetse nta n’ icyizere cy’ubuzima bw’igihe kizaza twari dufite. Burya rero Ijambo ry’Imana ryabivuze ukuri ngo “ Nta mahoro y’abanyabyaha.” Ibi byo kubaho ubuzima (...) -
Ubuzima buramya Imana/ Dr Fidèle Masengo
30 October 2015, by Innocent KubwimanaLuka 7:37- 38- "Umugore wo muri uwo mudugudu wari umunyabyaha, amenya yuko arira mu nzu y’uwo mufarisayo, azana umukondo w’amavuta meza ameze nk’amadahano, ahagarara inyuma ye hafi y’ibirenge bye arira, atangira kumutonyangiriza amarira ku birenge abihanaguza umusatsi we, asoma ibirenge bye, abisiga ayo mavuta".
Maze iminsi nkurikiranira hafi amarushanwa y’abaririmbyi ba "Gospel" hari n’ubwo nigeze mba President w’akanama kagombaga gutanga igikombe cyiswe ’Umucyo Gospel Awards 2012’ cyari (...) -
Burya Imana iratwitegereza ikamenya uko tumeze
13 October 2015, by Innocent KubwimanaNyuma y’uko Yosefu agurishijwe na bene se, Imana ikamugirira neza, akaza kubera umuyobozi muri Egiputa, muri Isirayeli hateye inzara mu myaka 7, Yakobo n’abana be basuhukira muri Egiputa. Yosefu yaje kubatuza hafi ye, abatuza i Gosheni muri icyo gihugu cy’Ubusuhuke ( Itangiriro 45:10).
Igihe cyarageze Abisirayeli bamaze kugwira muri Egiputa, haza kwima ingoma umwami utazi Yosefu (Kuva 1:8). Ubwo nibwo Abisirayeli batangiye inzira y’uburetwa bw’Abanyegiputa. Barababazwa bikomeye, abagore n’abana (...) -
Nigeria: Umusenateri w’ Umukristo yarishwe ubwo yari gushyingura abakristo 100
7 March 2013, by UbwanditsiTariki 8 z’ukwezi kwa karindwi umwaka ushize, umugabo wa Hannatu yarishwe ubwo yari mu muhango wo gushingura abakristu basaga 100 bari baraye bishwe muri Leta ya Plateau, mu majyaruguru ya Nigeria.
Hashize amezi ako kaga kabaye, ariko Hanatu Dantong aracyafite umubabaro mwinshi. Bamwe bo mu muryango wa “Portes ouvertes” ufasha abakristu batotezwa wamugezeho bimutera intege. « Ijambo riri kumfasha muri ibi bihe ni zaburi ya 23. Nzi ko Umwami Yesu ari kumwe nanjye, no muri ibi bihe bitoroshye. (...) -
Intambwe zagufasha kuba umuyobozi mwiza ku Mana n’abantu
21 July 2015, by Umumararungu ClaireTuziko nta buyobozi bushobora kujyaho Imana itabyemeye, ariko se ubuyobozi bwose buba ari bwiza? Kugirango bibe byiza cyane umuyobozi agomba kubigiramo uruhe ruhare rwatuma abo ayobora bamwiyumvamo ntibigomeke kandi bagakorana neza?
Izi rero ni intambwe 5 zagufasha kuba umuyobozi mwiza ushimwa n’imana n’abantu
1. Kumarana umwanya n’Imana
Nk’uko Imana ariyo itoranya, iyo yemeye kugutoranya ngo uyobore ubwoko bwayo uba ugomba kumva ko atari ibyawe gusa ahubwo ugomba kumenya uko Imana ishaka (...) -
Ibintu 5 ukwiriye kumenya kuri Antikristo!
6 November 2013, by Simeon Ngezahayo1 / Ibimenyetso rusange biranga Antikristo
“Bana bato, tugeze mu gihe cy’imperuka kandi nk’uko mwumvise yuko Antiksirto azaza, ni ko na none hamaze kwaduka ba Antikristo benshi ndetse ni byo bitumenyesha ko igihe cy’imperuka gisohoye…”
“Mbese umunyabinyoma ni nde, keretse uhakana ko Yesu atari Kristo? Uhakana Data wa twese n’Umwana we ni we Antikristo” 1 Yohana 2:18 / 2:22
“Ariko umwuka wose utavuga Yesu utyo ntiwavuye ku Mana, ahubwo ni umwuka wa Antikristo, uwo mwumvise ko uzaza kandi none umaze (...) -
Ubuhamya: Kubabarira abaduhemukiye bakadutwara inzu vyatumye tugira imigisha myinshi
10 July 2015, by UbwanditsiNitwa Nduwimana Bernardine ndi Umurundikazi navukiye muntara ya Bujumbura; ndubatse mfise umugabo n’abana 5. Twagize ubugeni tutarakira agakiza; italiki O4/12/1999 muntara ya Mwaro n’umugabo Nijembazi Bernard avuka muri iyo ntara nyene; ubu tukaba tuba mugisagara ca BUJUMBURA.
Tumaze kugira ubugeni na Bernard twabaye munzu dukodesha tubaho mubuzima busanzwe kuko ntitwari abatunzi kandi ntitwari abakene. Mumwaka w ’2001 niho twigira inama yo kwiyungunganya ngo twubake inzu tuve mubupangiro (...) -
Guhoma imbere n’inyuma Ev. Kiyange Adda Darlene
5 January 2016, by Kiyange Adda-DarleneItangiriro 6: 14,"Nuko rero wibarize inkuge mu giti cyitwa goferu, ugabanyemo ibyumba, uyihome ubushishi imbere n’inyuma."
Imana imaze kurema umuntu, yicujije icyo yamuremeye kuko yari amaze gukabya gukora ibyaha. Igihe cyarageze ibona mu bantu bose, umusaza Nowa ni umukiranutsi, maze imutuma kubaza inkunge izamuhungishirizamo we n’umuryango we, kuko yari igambiriye kurimbuza abanyabyaha amazi.
Aho dusomye, ni aho Imana yasuye Nowa ikamubwira umugambi wayo n’icyo agomba gukora.Maze iti (...) -
Dushake Imana Nk’uko abatubanjirije bayishakaga Edith Umugiraneza
26 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMaze iminsi nibaza igituma tutagishaka Imana ngo tuyibone nko mu bihe bya kera bikanyobera. Ariko zimwe mu mpamvu nabashije gutekerezaho nizi:
1. Nti tuzi cyangwa ntidusobanukiwe Imana dusenga iyo ariyo.
Iyo tuba tuyizi hari byinshi tutakongeye gukora, guhangayikira,cyangwa gutamo umwanya. Kuva 3:14 Imana isubiza Mose iti" NDI UWO NDI WE, NDIHO, UWITEKA". Yitwa Ishobora byose, Alpha na Omega, Jehova Shalom, Rubasha.,,, Yesu yigeze abaza abigishwa ngo abantu bamwita nde? Ese kuri njye (...)
0 | ... | 200 | 210 | 220 | 230 | 240 | 250 | 260 | 270 | 280 | ... | 1230