Mbese mu buzima bwawe wiringiye iki? Ese uzirikana ko Uwiteka ari we ugira icyo akora akagikomeza? Uko byagenda kose ibyo wiyubakiye ntaho byakugeza, kuko Uwiteka niwe wenyine wagira icyo akora, akakirema yarangize akanagikomeza.
Imana ni yo yonyine ifite icyo yakora ku byo uri gucamo ibyo aribyo byose, ni nayo ifite ubushobozi bwo kugira icyo irema niyo kitaba kiriho. Nubwo ubumenyi bwo mu isi bwakwanzura ko nta gishoboka, Imana yakirema.
Imana yabasha guhamagara ikintu kitariho nkaho (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Imana niyo yagira icyo ikora ku buzima bwawe ikagikomeza
30 July 2015, by Innocent Kubwimana -
Kiza ubwato bwanjye butarohama ntaragera hakurya!
2 January 2014, by Alice Rugerindinda“Nagushakishije umutima wose, ntukunde ko nyoba ngo ndeke ibyo wategetse”. Zaburi 119:10
I have tried hard to find you; don’t let me wander from your commands. Uyu murongo uragaragaza isengesho ry’umuntu urimo gutakambira Imana ngo imurengere , kuko abona ko Imana itamurengeye isuri yamutembana cyangwa se mu yandi magambo, Imana itamurengeye yatembanywa akava mu byizerwa. Afite impungenge zuko ashobora kuyoba akava mu byizerwa, afite impungenge z’uko bitewe n’impamvu runaka, ashobora kugwa (...) -
Iyo tuvuze Imbaraga z’ Umwuka Wera tuba dushatse kuvuga iki?
12 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIyo tuvuze Imbaraga z’ Umwuka Wera tuba dushatse kuvuga iki?
Iyo tuvuze “imbaraga”mu rurimi rw’abagiriki hakoreshwa amagambo abiri “dunamis na exousia”.
1. Exousia bivuga guhabwa ubutware cyangwa uburenganzira bwo gukora ikintu runaka. Yohani. 1:12” abamwemeye bakizera izina rye yabahaye ubushobozibwo kuba abana b’Imana
2. Dunamis bivuga ubushobozi cyangwa imbaraga cyangwa uburyo bwo gukora igikorwa kigaragaza bwa bushobozi na za mbaraga. Dutange urugero: burya umupolisi mu muhanda aba afite (...) -
“Icyo abashakanye bapfana kiruta icyo bapfa” Bishop Nzeyimana
13 June 2013, by UbwanditsiBishop Nzeyimana Innocent umushumba w’itorero Nayoti akaba n’umuvugizi waryo mu Rwanda, nyuma yo kubona ibibazo bitandukanye biri mu ngo z’abanyarwanda, yateguye inyigisho anyuza ku maradiyo atandukanye, zigamije kwigisha no guhugura abashakanye, abibutsa ko icyo bapfana kiruta icyo bapfa.
Akaba ari yo mpamvu atanga inyigisho zikurikira.
“Umugabo akwiye kumenya ko yitwa umugabo kubera ko afite umugore, umugore nawe akamenya ko yitwa umugore kubera ko afite umugabo, mbere yo kugira icyo bapfa (...) -
Umwambaro w’intambara.
4 January 2016, by Ernest RutagungiraAya ni amagambo Ahabu umwami w’abisirayeli yasubije Benihadadi umwami w’i Siriya ubwo yamwenderezaga akamutumagaho ubugira gatatu ashaka kumunyaga abagore n’abana be, ifeza ndetse n’izahabu, maze amaze gukomezwa umutima n’abatware n’abantu bose yatwaraga bakamubwira ngo amuhakanire niko kumusubiza ariya magambo agira ati “ucyambara imyambaro y’intambara ngo atabare ye kwirata nk’uwukuramo atabarutse” 1abami 20:11
Mu by’ukuri aya magambo Ahabu yabwiye Benihadati ni nko kuvuga ngo Uguhiga ubutwari (...) -
Uko John bunyan yakiriye agakiza
7 May 2014, by UbwanditsiJohn Bunyan ni umwanditsi w’agatabo k’Umugenzi (Pilgrim’s Progress). Mu buzima bwe ntiyigeze asayisha mu byaha nko gusinda cyangwa gusambana, uretse gusebya Imana, kuyihakana ndetse no guhakana Isabato. Mu gihe yari muri ubu buzima bwo kurakaza Imana, yagize iyerekwa ry’umujinya uzatera, maze amajoro menshi akayamara mu nzozi maze bwacya ntizibashe gusibangana ahubwo zigakomeza kumukoroga. Yakundaga kurota imperuka yabaye, cyangwa akarota isi yasama ikamumira. Uko yakomezaga gukura ni ko (...)
-
Mbese ubwo itimanye umwana wayo, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose ? Ev: Adda-Darlene
12 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMbese ubwo itimanye umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose ?( Abaroma 8 : 32)
Mu buzima busanzwe habamo ibyifuzo byinshi bishingiye kubyo umuntu akenera. Akenshi kwihangana biragorana kuko umubiri uba ushaka ko bihita biboneka ako kanya. Umuntu kandi akenera izindi mbaraga ziri hejuru ye ( force surnaturelle), zimufasha kugera kubyo yifuza. Iyo umuntu yamenye Imana yihutira gusenga. Utizera ajya mu bapfumu. Ikindi kintu kijya kibaho n’uko wa muntu (...) -
Kubyarwa n’Amazi n’Umwuka bisobanura iki? – Rev. Paul Yonggi Cho
2 August 2013, by Simeon NgezahayoYesu aramusubiza ati "Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n’amazi n’Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana" Yohana 3:5. Amazi n’Umwuka bisobanura iki?Amazi asobanura umubatizo wa Yesu, naho Umwuka ugasobanura Ubumana bwe.
Bibiliya itubwira ko tuvuka ubwa kabiri iyo twizeye umubatizo wa Yesu n’amaraso yavuye ku Musaraba. Kuba abana b’Imana no kuvuka ubwa kabiri tubiheshwa n’ijambo Imana yandikishije, ari yo mazi n’amaraso n’Umwuka, ikiguzi cy’ibyaha byacu.
Bibiliya ivuga ko (...) -
Ese ni iyihe ntego ababwiriza butumwa bwiza badakwiye guhusha.
7 March 2016, by Ernest RutagungiraMu nsengero, mu bitangazamakuru bitandukanye n’ahandi henshi hahurira abantu, muri iyi minsi usanga ababwiriza ubutumwa bushingiye ku ijambo ry’Imana bariyongereye, ndetse bikanagaragara ko bakoresha imbaraga n’ubwitange bwinshi muri uyu murimo, ibi rero akaba ari ibyo kwishimirwa, gusa hejuru yabyo byose, tukaba twifuje kurebera hamwe uburyo bwakoreshwa ngo rya vugabutumwa ryabo rirusheho kugira umumaro munini, no kugera ku ntego yaryo muri rusange.
Mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Matayo (...) -
"Nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara" - Ubuhamya bwa Nyasha Anderson
12 December 2013, by Simeon NgezahayoMaze gutandukana n’umugabo wanjye, umutima wanjye warakomeretse ku buryo numvaga ntazabasha kubaho ntamufite. Tukimara gutandukana, murumuna wanjye Laillah yarambwiye ati “Umva iyi ndirimbo kuko ubutumwa bukubiyemo bwakugirira umumaro. Numvise iyo ndirimbo, ndayikunda, inguma ku mutima.
Ubwo ni bwo natangiye gusenga, nkajya nsaba Imana buri joro ngo impe gusa n’ibivugwa muri iyo ndirimbo. Ikindi nayisabaga, narayibwiraga nti “Niba uri Imana mpa ikimenyetso ko uriho!”
Ku wa Kamena 2011 (...)
0 | ... | 210 | 220 | 230 | 240 | 250 | 260 | 270 | 280 | 290 | ... | 1230