Igiterane cyari gitegerejwe na benshi cyateguwe n’umuhanzi Isaie Uzayisenga cyagombaga kubera kuri ADEPR Nyarugenge mu mujyi wa Kigali kiratangiye. Nk’uko mwari mwabimenyeshejwe, Isaie arafatanya na Chirale Amahoro y’I Remera ndetse n’umuhanzi Alexis Dusabe. Muri aka kanya itsinda ryo kuramya no guhimbaza niryo riyoboye igiterane aho bari guhimbaza Imana bafatanije n’amagana menshi y’abitabiriye igiterane. Reka tubizeze ko abatarabasha kuhagera, urubuga rwanyu www.agakiza.org turahababera kuko (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Live: Igiterane cy’amashimwe cyateguwe na Isaie uzayisenga gisize ububyutse budasanzwe
9 February 2014, by Ubwanditsi -
Iyo Imana iguhamagaye , hari icyo iba igutegerejeho!
12 March 2016, by Alice RugerindindaUmwami aramusubiza ati “ Genda kuko uwo ari igikoresho cyanjye nitoranirije, ngo yogeze izina ryanjye imbere y’abanyamahanga n’abami n’abisirayeri” Ibyakozwe n’intumwa 9:15
Uyu ni Paul Imana yavugaga, ubwo yari imaze kumuhamagara ! Icyantangaje, nuko imuhamagara, yari yahise itegura icyo imuhamagariye gukora mu bwami bwayo !
Yaramwitegereje ireba umuhati afite mubyo gusohoza iby’ubwoko bwe, aho yirirwaga akurubana abakristo, nubwo kandi Imana imwiyereka, ngo nabwo yari mu nzira agiye i Damasiko (...) -
Wa nyanja we utewe niki guhunga, nawe Yorodani ushubijwe inyuma niki!
30 October 2012, by UbwanditsiWa Nyanja we utewe niki guhunga, nawe Yorodani ushubijwe inyuma niki! Zaburi 114: 5
Ubwo abisirayeli bavaga muri egiputa, ubwo inzu y’abayakobo yavaga mu bantu b’urundi rurimi ngo inyanja yarabibonye irahunga, Yorodani isubizwa inyuma, ari naho umwanditsi w’iyi zaburi ngo yibajije impamvu inyanja ihunze na Yorodani ikaba ishubijwe inyuma! Nta yindi mpamvu nuko iyo Imana itegetse byose birayumvira! Amen Amen. Inyanja nayo yasobanukiwe ko haje abantu batandukanye n’abari barambutse iyo Nyanja (...) -
Shishoza neza mu mahitamo yawe
1 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Luka 10:30-34” Iyi nkuru ni iy’umugani Yesu yaciriye abigishwa be ndetse n’abigisha mategeko nyuma y’aho bamugeragezaga bamuza ibibazo bitandukanye, “Bati wakora iki kugirango ubone ubugingo buhoraho? Bati mugenzi wawe ninde”?
Muri uyu mugani yavuzemo amazina agera kuri 6, ariyo:
i. Umuntu ii. Yerusalemu iii. Yeriko iv. Abambuzi v. Umulewi n’Umutambyi vi. Umusamariya mwiza
Reka nyavugeho gato natangiramo ubutumwa bw’’ihishurirwa nakuyemo!
YERUSALEM: Isobanuye ngo ni Urufatiro rw’amahoro/Imana (...) -
Inenge 8 abakozi b’ Imana bakwiye kwirinda. Pasteur Desire Habyarimana
16 January 2014, by Pastor Desire Habyarimana“Umuntu wese ufite inenge ntakigire hafi: impumyi cyangwa uremaye ukuguru, cyangwa ufite urugingo ruruta urundi nka rwo, cyangwa uvunitse ikirenge cyangwa ikiganza, cyangwa ufite inyonjo cyangwa igikuri, cyangwa ufite inenge ku jisho, cyangwa urwaye ubuheri cyangwa ibikoko, cyangwa umenetse ibinyita bito” Abalewi 21:18. Inenge 8 zituma umuntu adakora umurimo w’ Imana:
Impumyi, Uremaye ukuguru, Ubutaraye izuru, Ufite urugingo ruruta urundi nka rwo , Uvunitse ikirenge cyangwa ikiganza, (...) -
Froduard MINANI Jedidia yahawe ubutumwa bureba Abanyarwanda bose
22 October 2013, by UbwanditsiUwiteka yonyohereje nk’intumwa ye kubwira abantu be n’abitirirwa izina rya Kristo bo muri iyi minsi. Ubu butumwa nabuhawe ku wa 25/5/2000, kandi nsabwa kubugeza ku bantu benshi bashoboka.
“Umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya…” (2 Timoteyo 3:1-2). “Kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima… bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo…” (2 Timoteyo 4:3-4)
Imana yantumye kubabaza ibibazo bikurikira, kandi si jye musubiza ahubwo ni (...) -
Imana idusaba gukundana nk’uko yadukunze.
22 February 2016, by Emmanuel KANAMUGIRE“Nimurebe urukundo ruhebuje byose Data wa twese yadukunze rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi….” (1 Yohana 3,1 ) Imana yadukunze urukundo rukomeye rutyo bitabaye ngombwa ko tubigiramo uruhare.
Intumwa Yohana yabivuzeho agira ati : “kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho”.(Yohana 3,16)
Umwami Yesu bamubajije itegeko rikomeye kuruta ayandi yasubije agusha ku rukundo, agira ati (...) -
Ubuhamya: Barantemye ndetse banyicira abana babiri n’ umugabo. Mutegwaraba Tasiyana
11 April 2014, by Pastor Desire HabyarimanaNitwa Mutegwaraba Tasiyana navutse mu mwaka w’1968 I Bugesera mu Karere ka Nyamata. Mvuka kuri Kabagema Marcel na Kakuze Marciane. Twavutse turi bane twari umuryango wifashije dufite inka n’ imirima tukabana neza n’ abantu nta kibazo. Nashyingiwe mu mwaka w’ 1990
Nyuma y’imyaka ibiri, ni ukuvuga mu w’ 1992, i Bugesera batangiye kwica abatutsi hanyuma turahunga. Njye nahungiye I Nyamata ku Kiriziya nibwo hazaga umusenyeri w’ umuzungu wahayoboraga adusanga aho twicaye icyo gihe nari mfite umwana (...) -
Ubuzima bugoranye n’ibigeragezo si impamvu yo gukiranirwa
8 February 2014, by Ubwanditsi“Ndarahira Imana ihoraho,Ari yo yanyimye ibyari binkwiriye, N’Ishoborabyose yababazaga ubugingo bwanjye. Ubugingo bwanjye buracyari buzima, Kandi Umwuka w’Imana ni we utuma mpumeka. Ni ukuri iminwa yanjye ntizavuga ibyo gukiranirwa, N’ururimi rwanjye na rwo ntiruzariganya. Ntibikabeho yuko nabemerera ngo muvuze ibitunganye, Kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo. “Gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura, Ntabwo umutima wanjye uzagira icyo unshinja nkiriho.Yobu 27:1-6 (...)
-
Igitangaza kiri hafi! - Eric-Elisée Kouakou
1 June 2013, by Simeon NgezahayoBene Data, kugira ngo umwana avuke hari ibigomba kubaho, hari ibise umubyeyi agira kandi bikamubabaza.
“Umugore iyo aramukwa arababara kuko igihe cye gisohoye, ariko iyo umwana amaze kuvuka ntaba acyibuka kuribwa, kuko anejejwe n’uko umuntu avutse mu isi” Yohana 16:21.
Nk’uko twabivuze, umubyeyi mbere yuko umwana avuka hari ibibanza kubaho, abanza gusama inda, hanyuma agatwita, akabona kubyara. Muri ibyo bihe uko ari bitatu, igihe cyo kubyara kiramuvuna, iyo agize ibise. Ni na ko bimeze no ku (...)
0 | ... | 230 | 240 | 250 | 260 | 270 | 280 | 290 | 300 | 310 | ... | 1230