Iyi ni inyigisho yatanzwe na Pasteur Antoine RUTAYISIRE kuri Phases zirindwi zigize Umuryango.
Pasteur atangira avuga ko mu mibereho y’umuryango habamo ibihe birindwi bitandukanye, bikaba bikomerera umuryango kuko urukundo rwa buri kiciro ruba rutandukanye n’urwo mu kindi:
PHASE YA MBERE : MBERE YO GUSHAKANA
Iki ni igihe abantu baba bakiri FIANCES. Umwe aba ari CHERIE -CHOU-CHOU. Iki gihe biba bishyushye, Umwe asaba ikintu undi akakimuha nubwo yaba atagifite akagishakisha kugera akibonye. (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Menya neza Ibice by’ingenzi birindwi bigize umuryango nk’uko bitangazwa na Pasteur Antoine RUTAYISIRE
21 March 2016, by Ubwanditsi -
Gusenga nk’ ikimenyetso cyo guca bugufi Alice
5 February 2016, by Alice Rugerindinda“Dore nk’uko amaso y’abagaragu bayahanga ukuboko kwa shebuja. Nk’uko amaso y’umuja ayahanga ukuboko kwa nyirabuja , niko amaso yacu tuyahanga Uwiteka Imana yacu, kugeza aho azatubabarira”. Zaburi 123:2
Maze iminsi nibaza igisobanuro cyo gusenga, ariko nasanze gusenga ari ikimenyetso cyo guca bugufi imbere y’Imana, uyereka ko ariyo ishoboye, ko uyikeneye mu buzima bwawe, ko kubaho utayifite biguteye ubwoba, ko ariyo yakurengera ku kibazo ufite……
“ Guhungira ku Uwiteka kugira umumaro kuruta (...) -
Wari uzi ko Yesu yavutse hashize imyaka 400 Abisirayeli baraguye? Pastor Desire Habyarimana
23 December 2013, by Pastor Desire Habyarimana“Muzi ko n’ubwo abantu benshi bari bazi ko Mesiya azavuka, atari benshi babashije kumenya ko yavutse? Icyakora hari bamwe babimenye” (Luka 2:25-35)
Icyo gihe hari hashize imyaka 400 nta jwi ry’ Imana ryumvikana. Ijambo ry’ Imana ryari ryarabaye ingume, nta n’ubuhanuzi. Abisirayeli bari basinziriye cyane, bari mu byaha bitandukanye, ariko n’ubwo byari bimeze bityo hari hakiri abantu bakiranuka. N’ubwo abatambyi b’icyo gihe nabo bari barasubiye inyuma Imana ihamiriza Simeyoni ko:
1. Yari (...) -
Ibintu bitandatu umushumba agomba kuba byo! (Igice cya 1)
4 April 2016, by Pastor Desire Habyarimana« Umunyabyaha ahunga ari ntawe umwirukanye, ariko umukiranutsi ashira ubwoba nk’ intare » (Imigani 28 :1)
Iyi ni imvugo rusange ikubiyemo ibintu icyenda bikurikira biranga umushumba. Ariko rero, umushumba agomba kuba inyangamugayo mu buryo bubiri bwihariye.
1.Agomba kuba inyangamugayo mu maso he bwite. Icyaha kiduhindura ibigwari twese. Niba umuntu adatanga icyacumi, ni gute azashira amanga ku kubwiriza ku cyacumi? Niba umuntu atirinda, agomba kuba umufarisayo ngo abwirize abandi kwezwa. (...) -
Kumenya kamere yawe byagufasha kwisuzuma no kwirinda
8 May 2016, by Isabelle GahongayireAbahanga mu bya psychologie bashyize ahagaragara amoko 4 ya kamere ziba mu bantu. Buri wese agira kamere ashobora kuba adahuriyeho na mugenzi we. Ni cyo gituma bamwe baba bitonda, abandi bagira amahane; bamwe bacecetse, abandi bakunda kuvugavuga,…
No mu nzu y’Imana rero haracyarangwa abafite kamere mbi, kandi ijambo ry’Imana ritubwira ko abakora imirimo ya kamere batazaragwa ubwami bw’Imana (Abagalatiya 5:19-21), ariko twakwisuzuma ntitwagibwaho n’urubanza (1 Abakorinto 11:31).
Muri izo nzego (...) -
Uwita ku bakene Uwiteka azamukiza ku munsi w’ibyago.
15 April 2014, by Alice Rugerindinda“ Hahirwa uwita ku bakene, Uwiteka azamukiza ku munsi w’ibyago. Uwiteka azamurinda amukize, kandi azahirwa ari mu isi kandi ntazamuha abanzi be kumugirira uko bashaka. Uwiteka azamwiyegamiza ahondobereye ku buriri ” Zaburi 41: 1-4
Imana ishimwe. Gufasha abakene nabyo biri mu nshingano z’umukristo, umuntu wamenye Imana, kandi bifite ingororano zikomeye.
“ Ariko se ufite ibintu byo mu isi , akareba ko mwene se akennye , ntamugirire impuwe, urukundo rw’Imana rwaguma muri we gute? 1 Yohana 3:16 “If (...) -
Zimwe mu mpamvu zagombaga gutuma Yesu aza!
31 August 2015, by Innocent KubwimanaIyo tugaruka ku cyatumye Yesu aza, kenshi duhurira ku gucungura umwana w’umuntu ari nayo ntego nyamukuru. Muri iyi nyigisho reka tugaruke ku mpamvu zatumye aza nubwo zose zikubiye muri iriya nkuru.
Kugira ngo yemere gusiga icyubahiro, ubwiza bwe, ave mu ijuru aze mu isi , hari icyabiteye ari byo tugiye kugarukaho muri make.
Yesu yagombaga ku isi mu isi agahinduka umuntu kugira ngo isezerano Se (Imana) yatanze risohore. Yesu yaje gusohoza ibyasezeranijwe kera. Byari byarahanuwe n’abahanuzi (...) -
Hari igihugu kitazamo umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa!
17 May 2016, by Alice Rugerindinda“ Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize. Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti “ Dore byose ndabihindura bishya.” Kandi iti “ Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri” Ibyahishuwe 20:4-5
Kera abantu bajyaga batekereza ko mu isi hari ahantu abantu baba nta kibazo bahura nacyo, ariko uko iminsi igenda ishira, abantu bakurikiranira amakuru y’isi ku mbuga zitandukanye, (...) -
Fiancé wanjye arambeshya. Nakora iki?
31 August 2013, by Simeon NgezahayoIkibazo:
Mfite ikibazo, ndi hafi kurushinga, ariko fiancé wanjye arambeshya kuko acuditse n’uwo bahoranye. Nakora iki?
Igisubizo:
Ubusanzwe, igihe cya fiançailles ni igihe cy’ibyishimo, igihe umenyanamo birushijeho n’umukunzi wawe, mukagenda murushaho kwizerana buhoro buhoro mbere y’uko mufata icyemezo cyo kurushinga ngo mubane ubuziraherezo. Niba rero icyo cyizere kidashoboka mbere y’uko murushinga, mbese utekereza ko fiancé wawe azakubera umwizerwa n’ubwo yaba yarakwambitse impeta mu rutoki? (...) -
Gushaka gusambanya abo bagabo byatumye hahinduka umuyonga.
1 March 2012, by UbwanditsiBahamagara Loti baramubaza bati “Abagabo binjiye iwawe muri iri joro bari he? Basohore turyamane nabo”……..Maze uwiteka agusha kuri Sodomu n’I Gomora amazuku n’umuriro bivuye ku Uwiteka mu ijuru, atsemba iyo midugudu yose na cya kibaya cyose n’abayituyemo bose n’ibyameze ku butaka (Itangiriro19; 24).
Izi ni inkuru z’amateka yabereye ahitwa Sodomu n’I Gomora mugihe cya Aburahamu ubwo Gutaka kw’abahatuye kwageraga k’Uwiteka Imana yo mu ijuru batakishwa n’ibyaha by’urukozasoni byahakorerwaga, muri byo (...)
0 | ... | 260 | 270 | 280 | 290 | 300 | 310 | 320 | 330 | 340 | ... | 1230