UBUTUNZI BUTAGIRA AKAGERO BURI MURI KRISTO YESU
Abafilipi 3:7-8 7Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, 8 ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo,
Yohana 1:14-16 (uko bavuze Yesu) Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n’ukuri.15. (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ubutunzi butagira akagero buri muri Kristo Yesu
27 October 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Biba Imbuto y’Urukundo!
27 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaUwiteka azaguhindura umutwe ntazaguhindura umurizo; uzaba hejuru gusa ntuzaba hasi…” (Gutegeka Kwa Kabiri 28:13).
Abantu bamwe birabababaza iyo bumva badakunzwe cyangwa badashimwa n’abandi. Ibi ni ukubera ko kunezerwa kwabo baba bagushingira ku bandi, maze bahura n’abantu basa n’abatabitayeho bakumva barashwanyaguritse. Izo si zo nzozi z’Imana ku bizera. Aho gutegereza abantu ngo bakwiteho, Ishaka ko aba ari wowe wita ku bandi. Ubwo nibwo buryo bwo gutekereza; ntugategereze abantu ngo (...) -
Ubukene butera amahirwe ubwo ari ubwo
29 September 2015, by Innocent KubwimanaMatayo 5:3 ‘’ Hahirwa abakene mu miytima yabo kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.
Ubukene ni ijambo risobanura kubura ikintu runaka cy’ingenzi. Dukoresha iri jambo tuvuga ababuze amafaranga, ibiryo, imyambaro, n’ibindi bintu by’ibanze umuntu akenera.
Mu buzima busanzwe ubukene ni ikibazo gikomeye ndetse ni ibyago bigwirira umuntu. Mu buzima bw’Umwuka, ubukene busobanura ko umuntu abuze ibintu runaka imibereho ye y’Umwuka yifuza kandi ikeneye.
Ku ruhande rumwe, imwe mu ndwara zikomeye mu Mwuka (...) -
Ubuhamya bwa OUMAR MOULAYE (igice 1)
31 May 2012, by UbwanditsiIslam ni idini ry’ imbaraga ?
Nitwa Moulaye, navukiye mu muryango w’aba islam i, Niamey mu gihugu cya Niger. Data Moulaye Abdou ndetse na sogokuru ni aba Islam cyane (Fervent). Kubigaragararira amaso ya benshi, mu ba Islam, inkomoko yacu irubashywe kuko duturuka mu miryango ya bugufi y’ intumwa ya Islam. Sogokuru yari azwiho kuba ari umuhadji(soma umuhaji) ufite izindi mbaraga zitangaje. Islam kuri njye yari idini yaba sogokuru. Umuryango wose wabonaga ishema ku bwiryo zina, kubw’ izo mbaraga (...) -
Isomere ubuhamya bwa Pastor Desiré Habyarimana
13 August 2012, by UbwanditsiNitwa Habyarimana Desire ndi umugabo wubatse urugo hamwe na Kiyange Adda- Darlène, dufite abana babiri Divin na Dan nkora umurimo w’ Ubushumba nkorera umurimo w’ Imana mw’ itorero rya ADEPR (Association des Eglises Pentecôtistes au Rwanda) Kicukiro- Rwanda.
Navutse ku babyeyi 2 ariko babanye mu buryo butemewe n’amategeko kuko batari bakijijwe, hanyuma Mama yatinze gutwita amara hafi imyaka 5. Uko gutinda kubyara byamuzaniye ingaruka nyinshi zirimo gukubitwa cyane kuko Papa yanywaga inzoga (...) -
Ibyo wifuriza abandi bikugirirwe
28 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaBuri wese areke kwizirikana ubwe ahubwo azirikane n’abandi (Abafiripi 2:4)
Amagambo makuru aboneka mu rwandiko rwa kabiri rw’Abafiripi usanga kandi akomeye ni “ABANDI”, umwami Yesu yabayeho akorera abandi,Pawulo yabayeho ashaka ibyiza by’abandi, Timoteyo nawe ni uko, natwe twagombaga gukora gutyo, ibyiza by’abandi bigahabwa umwanya ukomeye mu bitekerezo byacu.
Bibiliya iyo idusaba kwita ku bandi si uko aba ari byiza gusa, ahubwo nuko bihindukira bikatugirira akamaro natwe, nubwo bigora (...) -
N’ubwo bikugora nta gikwiye kudutandukanya n’urukundo rwa Kristo?
23 May 2016, by Ernest RutagungiraNi inde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota (Abaroma 8:35).
Ijambo ry’Imana ni ukuri kandi nyiraryo ni umunyakuri, ni Imana yo hafi na kure ikaba kandi Imana ya none n’ejo hazaza, izi byose kandi ibera hose icyarimwe, yemera ko tunyura muri byinshi kugirango tubyigiremo, binyuze kandi mu ijambo ryayo itubaza ibibazo bitandukanye, ishaka ko (...) -
Imana ntita ikibi itagikuyemo icyiza!
29 February 2016, by Emmanuel KANAMUGIREMu mibereho yacu hashobora kubaho uruhurirane rw’ibibazo, intambara, ibintu bidasobanutse bishobora kuduheza mu gihirahiro nko kwigereranya n’abandi, ivangura, ishyari urwangano n’ibindi.Buri wese muri twe abona ukwe ibyo ahura na byo mu buzima, azi kureba akamenya ibitagenda neza kandi ibyo ni nk’ihame. Ariko iyo tugerageje kurebera uruhererekane rw’ibiba kuri twe nk’uko Imana ibibona ibintu byose birahinduka.Dushobora guhitamo inzira zituganisha ku rupfu tukaba twapfa tudasogongeye ku buzima (...)
-
Intwari iboneka ruremye! - Emmanuel Diafwila
19 April 2013, by Isabelle GahongayireIntwari zose dusanga muri Bibiliya zahanganye n’ibiteye ubwoba. Dutekereze iyo Dawidi aza kuba ari igihangange, hanyuma Goliyati akaba yari umuntu usanzwe. Iyo nkuru ntabwo yari kuba idasanzwe. Yari no kuba yakwandikwa mu nteruro imwe ivuga ngo «Ni uko Dawidi yegera Goliyati aramwica.»
Ariko ntabwo ariko byari biri, ahubwo Dawidi yari agasore gato ku buryo uwamurebaga imbere ya Goliyati yahitaga abona ko agiye gupfa. Imana yitoraniriza abantu basanzwe ikabaha gukora ibidasanzwe. Mu gitabo (...) -
Wowe ukoresha ururimi rwawe gute?
14 August 2012, by Innocent KubwimanaKandi koko ururimi ni umuriro. Yemwe ni ububi bungana n’isi! Ururimi rwashyizwe mu ngingo zacu, ni rwo rwonona umubiri wose, rukongeza kamere yacu yose, narwo rukongezwa na Gehinomu. (Yakobo 3:6)
Iyo witegereje umuntu agizwe n’ibice bitandukanye by’umubiri kandi byose by’ingenzi kuko nta gice cyakora icyo ikindi kimaze n’ubwo byose byuzuzanya. Muri ibyo bice byose by’umubiri w’umuntu hariho igice gikomeye umuntu adashobora kubaho adafite, sinibaza umuntu waba adafite umutima uko yaba abayeho. Uyu (...)
0 | ... | 280 | 290 | 300 | 310 | 320 | 330 | 340 | 350 | 360 | ... | 1230