“Ariko kugira ngo tutababera igisitaza, jya ku nyanja ujugunyemo ururobo, ifi uri bubaze gufata uyende, uyasamure urasangamo sitateri uyijyane uyibahe ku bwanjye no ku bwawe” (Matayo 17:27).
Biragaragara ko Petero yari mu kibazo cyo kubura umusoro ariko kuko Yesu atabura uko abigenza amwereka uko akivamo umusoro ukaboneka.
Birashoboka ko nawe Yesu hari ibibazo yagukuyemo bikomeye ntiwari kuhikura iyo atagutabara. Yesu sinzi imigisha yaguhaye uko ingana ariko nagirango nkwibutse ko ibyo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Wari uzi aho imigisha yawe ihishe? Pasteur Desire Habyarimana
24 November 2013, by Pastor Desire Habyarimana -
Imana yankuye mumwijima inyereka umucyo!
13 October 2012, by UbwanditsiNavutse mu mwaka wa 1914 ku Muramvya ku Gataka, ni ku misozi iri haruguru ya Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, muri Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo. Ubu ndi hafi kugeza imyaka ijana. Data yitwaga Mushoza, akaba yari afite abagore batatu n’abana 18, cyane cyane ko twabyirutse agakiza kataragera muri Kariya Karere k’i Murenge twari dutuyemo.
Icyo gihe abantu benshi barangwaga n’imihango ya gipagani, harimo guharika bakageza ku bagore bane, kwambara inigi n’inyereri, n’ibitare, n’igiseke, (...) -
“Imana yankijije ibisazi ndiga ndangiza Kaminuza none ubu nkora n’akazi.”
19 August 2013, by UbwanditsiAya ni amagambo akubiye mubuhamya bwa Mutabaruka JeanNepo.Mutabaruka avuga ko yavukiye mu muryango w’abantu badakijijwe ariko we akaba yarakuze atinya icyaha nkuko we abyitangariza. Mutabaruka ati: “Ndibuka ko mfite imyaka 4 iyo najyaga gukora ikintu ntekereza ko ari icyaha narabanza nkabaza abo tuvukana ko ari bibi babimbuza nkabireka.” Mutabaruka akomeza avuga ko Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa1994yatumye atatana n’abavandimwe be. Mutabaruka avuga ko yahunganye na Nyirarume (...)
-
Umvira ibibwirwa umurinzi wishakire amahoro.
3 August 2013, by UbwanditsiMaze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti “Mwana w’umuntu, uvugane n’ab’ubwoko bwawe ubabwire uti : “ ninteza igihugu inkota, abantu bo mu gihugu bakishakamo umuntu ngo bamugire umurinzi, nabona inkota ije iteye igihugu, akavuza impanda ngo aburire abantu, maze uzumva ijwi ry’impanda wese ntiyite ku mbuzi, inkota yaza ikamurimbura, amaraso ye abe ariwe azabazwa. …..Nuko rero mwana w’umuntu nagushyiriyeho kuba umurinzi w’umuryango wa Isirayeli, n’uko wumve ijambo riva mu kanwa kanjye ubanyihanangiriza (...)
-
Erega ntibikwiriye ko umugaragu w’Umwami wacu aba umunyamahane!
15 February 2016, by Alice Rugerindinda“ Ariko umugaragu w’Umwami wacu ntakwiriye kuba umunyamahane, ahubwo akwiriye kugira neza kuri bose agakunda kwigisha akihangana, agahanisha ubugwaneza abamugisha impaka ngo ahari nibishoboka, Imana ibahe kwihana ngo bamenye ukuri, basinduke bave mu mutego wa satani wabafashe mpiri, babone gukora ibyo Imana ishaka” 2 tim 2:24-26
Buriya naratangaye aya magambo nyasanze muri bibiliya “ umunyamahane”!!! Hari abantu bitwa abanyamahane cyagwa se baba abanyamahane abantu bakaba babibaziho ndetse nabo (...) -
Nari mayibobo nta byiringiro mfite, Imana inkuramo impindurira amateka! (Igice cya 1) – Simeon Ngezahayo
26 November 2013, by UbwanditsiEbenezer! Iyo umuntu atanga ubuhamya ntavuga byose, ariko hari ibyo Yesu yadukoreye bifatika. Ni cyo gituma tumukunda, kandi tukamurata kugira ngo abarushye n’abaremerewe bamusange na bo abaruhure!
Nitwa Simeon Ngezahayo, navutse ku wa 1 Kanama 1982, mvukira ku Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo. Nakuze numva nta byaha mfite, kuko navukiye mu muryango ukijijwe kandi wanderaga neza. Papa na mama ni abakozi b’Imana kuva aho menyeye ubwenge kugeza ubu. Ubu buhamya si ubwo nabwiwe, ibyambayeho byose (...) -
Ukuboko kw’ Imana kuracyakora ibitangaza.
26 March 2016, by Kiyange Adda-DarleneDore ukuboko k’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kwumva. Ahubwo gukiranirwa kwanyu niko kwabatandukanije n’ Imana yanyu, n’ibyaha byanyu nibyo biyitera kubima amaso ikanga no kwumva (Yesaya 59 : 1-2)
Imana yacu ,Uwiteka, ni umutabazi ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba. Uwiteka akunda abantu be, ni umurengezi kandi ni Umunyembabazi. Bibiriya iratubwira ngo iyaba ubwoko bwanjye bunyumvira, iyaba abisirayeri babaga mu nzira zanjye (...) -
Bamubajije icyatuma acogora akamera nk’abandi!
9 May 2016, by Alice RugerindindaSamusoni aramusubiza ati : “ Bambohesha isuri mbisi ndwi zitaruma, nacogora nkamera nk’abandi” Abacamanza 16:7
Mu bisanzwe, nta muntu numwe wifuza gucogora, gucika intege, gusubira inyuma, ahubwo iteka umuntu ahora yifuza kujya imbere haba mu by’Imana ndetse no mu buzima busanzwe.
Samusoni we yabajijwe ikibazo kidasanzwe : ngo ni iki bamukorera ngo acogore amere nk’abandi, kandi yaragishubije!!!! “Ariko kuko yamushimikiriye iyo minsi yose akamubaza amuhata, amurembeje nkuwenda gupfa, nuko (...) -
Abakunzi b’urubuga rwa Gikristo Agakiza.org bateguye umugoroba wo kuramya Imana
15 June 2016, by UbwanditsiIhuriro ry’abakunzi b’urubuga rwa gikristo www.agakiza.org bahurira mu kitwa Agakiza Family bateguye umugoroba wo kuramya Imana, igikorwa giteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 19 Kamena 2016, guhera sa munani z’amanywa kugeza sa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kikazabera Kicukiro kuri Salle ya Amani ( iherereye haruguru y’urusengero rwa ADEPR-Kicukiro Shell).
Umuyobozi w’uru rubuga Pasteri Desire Habyarimana, akaba n’umuhuzabikorwa w’iri huriro atangaza ko bateguye uyu mugoroba mu rwego rwo guhuriza (...) -
Ese hari agaciro Bibiliya iha abakuze ?
25 February 2014, by Pastor Desire HabyarimanaUmusaza ni umuntu wese ufite imyaka myinshi, ariko cyane cyane iyo havuzwe umusaza abantu bumva umuntu ufite imyaka iri hejuru ya 50 y’amavuko kuzamura.
Abantu bafite iyi myaka, bitewe n’uburyo baba barabayeho, bahabwa agaciro karuta ak’abandi ariko cyane cyane gatewe n’ibitekerezo bibaranga ndetse n’uburyo babona ibintu mu buryo bwisumbuye kuruta abantu bakiri bato.
Ese Bibiliya ibafata gute ?
Imana iha agaciro gakomeye abasaza aho Bibiliya igira iti : “Ujye uhagurukira umeze imvi, (...)
0 | ... | 290 | 300 | 310 | 320 | 330 | 340 | 350 | 360 | 370 | ... | 1230