2. Imana wayibona ute?
Niba turi Abakristo b’akamenyero, tukaba tudashaka Imana n’imitima yacu yose, niba tutumva tugomba kugirana na yo umubano wihariye, niba kandi niba tunezezwa n’ibyo tubamo mu buzima bwacu bwa buri munsi, birumvikana ko nta cyo tuziyungura.
Ikibabaje ni uko hari Abakristo bemera bakicwa n’inyota ntibagire icyo babikoraho, kuko bamenyereye kudashishikarira iby’Umwuka. Ushobora kumenyera kunywa amazi yanduye, arimo icyondo cyangwa ukanywa make. Ariko ukuri ni uko ubugingo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ufite inyota? (Igice cya 2) - Xavier Lavie
4 September 2013, by Simeon Ngezahayo -
Imana ni urukundo - Eric-Elisée Kouakou
17 September 2013, by Simeon Ngezahayo“Bishimisha Imana iyo ibona abana bayo babanye mu mahoro, bakundanye!”
“Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana. Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo” 1 Yohana 4 : 7-8.
"Imana ni urukundo" , byumvikana ko urukundo ari kamere y’Imana. Ntabwo yuzuye urukundo, ahubwo yo ubwayo ni urukundo! Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ngo “Ukunda aba azi Imana” kandi "udakunda ntazi azi Imana."
Mu yandi magambo, iyo nta rukundo dufite, ntabwo tuba (...) -
Mu biterane biri kubera I Bujumbura abatari bake bamaze guhindukirira Imana.
3 May 2012, by UbwanditsiNkuko twari twabibamenyesheje ko Pastor Desire habyarimana agiye kwerekeza mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi mu biterane bitandukanye; ibi biterane byatangiye kuri uyu wa 6 taliki ya 27/04/2012 bikaba bizakomeza icyumweru cyose.
Igiterane cya mbere cyabereye muri Commune ya Musaga aho Aumonerie Pentecotiste ikorera kikaba cyarahuje abantu batari bake kandi ukabona ko baje bafite inyota yo kumva ijambo ry’ Imana cyane. Aha muri iki giterane Pastor Desire yigishije kukuba incuti y’ Imana (...) -
Ubuhamya: IMANA YACISHIJE AMASEZERANO YANJYE MU MPANO YO GUHIMBAZA - Pastor MUNEZERO Jean Damascene (Igice cya 2)
29 June 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNasabye undi mukobwa witwa NIBAGWIRE Olive wo mu Bukomane bwa Nyakayaga ho muri Gatsibo, dutera igikumwe. Jenoside ibaye mu Rwanda mu w’1994 interahamwe zijya kwa databukwe bose zirabica zirabamara, fiancé wanjye aba arapfuye bintera ikindi gikomere ariko Imana irambwira ngo izandinda. Igihe Imana yabimbwiraga narayibwiye nti “Abantu banjye bapfuye, abo nayoboraga bapfuye, na fiancé wanjye bamwishe.” Imana ikomeza kumbwira ngo izabana nanjye.
Imana yaje gukora ikindi gitangaza kubera ibyo (...) -
Zimwe mu ngero zerekana umumaro wo gusenga
27 July 2015, by Innocent KubwimanaUbusanzwe hari imirimo myinshi abantu bakorera Imana mu nsengero cyangwa no mu buzima busanzwe kandi yose myiza Imana izayibahembera nisanga barayikoranye urukundo. Iyo witegereje ukuntu abantu bakunda kugaragara muri kamere zabo hari ubwo bibatera gupfa zimwe mu nshingano zo mu nsengero, icyakora inyinshi ni izituma bagaragara. Usanga abantu bapfa kuyobora, kubwiriza, kuririmba imbere, ariko ntawe ndumva wapfuye n’undi gusenga. Ntekereza ko ari uko gusenga bikorwa mu mwiherero w’ubikora (...)
-
GUKORA NEZA UMURIMO W’UMWAMI NO KURANGIZA NEZA TUBIGIRE INTEGO
19 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIntego: GUKORA NEZA UMURIMO W’UMWAMI NO KURANGIZA NEZA TUBIGIRE INTEGO
2Tim.1:11-14 Ubwo butumwa ni bwo nashyiriweho kuba umubwiriza wabwo, n’intumwa n’umwigisha w’abanyamahanga.
Ni cyo gituma mbabazwa ntya nyamara singira isoni, kuko nzi uwo nizeye uwo ari we, kandi nzi neza yuko abasha kurinda ikibitsanyo namubikije kugeza kuri urya munsi. Ujye ukomeza icyitegererezo cy’amagambo mazima wanyumvanye, ugikomeresha kwizera n’urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu. Ikibitsanyo cyiza wabikijwe, (...) -
Biragatsindwa n’Uwiteka kuguha gakondo ya ba sogokuruza banjye
25 January 2016, by Alice RugerindindaAya magambo yavuzwe na Naboti, igihe Ahabu Umwami w’ I samariya, yamusabaga kwemera kumuha isambu ye: Ahabu abwira Naboti ati “ mpa uruzabibu rwawe, kugirango ndugire igihambo cy’imboga kuko ari hafi y’urugo rwanjye nzaguhe urundi ruzabibu rururuta ubwiza, cyangwa washaka naguha ibiguzi byarwo ku ifeza, Naboti abwira Ahabu ati “ Biragatsindwa n’Uwiteka kuguha gakondo ya ba sogokuruza banjye” 1 Abami 21: 1-3
Hari indirimbo twajyaga turirimba ivuga ngo “ Abaheburayo bakomera ku Mana yabo x2, (...) -
N’ubwo wibwira ko kuri wowe bitashoboka ariko ku Mana birashoboka
15 February 2016, by Ernest RutagungiraKuva Adamu yakurwa mu ngombi ya Edeni agahabwa kujya guhinga ubutaka yavuyemo kugeza na magingo aya, umwana w’umuntu kugira icyo ageraho ni kimwe mu bimusaba imbaraga nyinshi kandi ni ngombwa, gusa na none n’ubwo ari ngombwa ntibyoroshye kuko nta na kimwe twugeraho tutiyushye icyuya (Itangiriro 3:17-19 ), ibi rero usanga bitera benshi kwiheba, ubwoba, no kwibaza byinshi, nyamara n’ubwo bimeze bityo bigasa nk’aho bikanze benshi Imana mu ijambo ryayo iraduhumuriza ndetse ikanatwihanangiriza (...)
-
Ibintu bitanu byabaye Yesaya ahura n’Imana
8 January 2016, by UbwanditsiYesaya 6:1 - Mu mwaka umwami Uziya yatanzemo, nabonye Umwami Imana yicaye ku ntebe y’ubwami ndende ishyizwe hejuru, igishura cyayo gikwira urusengero.
Ejo twifashishije iki icyanditswe dusobanura uburyo Uziya yagombaga gupfa. Uno munsi nashatse kuvuga ku bintu 5 byabaye Yesaya ahuye n’Imana.
1. Yabonye Imana yuzuye ubwiza n’icyubahiro. Yesaya yabonye Imana mu bwiza no mu cyubahiro cyayo. Mose yigeze abona Imana yandika amagambo akurukira:
"Kuva 15:11 - "Uwiteka, mu byitwa imana hari ihwanye (...) -
Abasilamu bitwa Bay Fall bo muri Senegal ni bantu ki?
26 February 2013, by Pastor Kazura JulesIyo ugenda mu mijyi minini ya Senegali hari ubwo utekereza ko hari abarasta benshi. Cyane cyane nka Dakar, abakihagera bwa mbere benshi barikanga kuko ubona abantu benshi baboshye umusatsi ukagira ngo niba Rasta kuko bafite byinshi bahuriyeho urebeye inyuma. Abo bagabo ndetse n’abana bitwa ba Bayefali (Baye fall), ni muri bo haboneka abanywa ibiyobyabwenge byinshi kuruta mu bandi bayisilamu. Bayefall barimo gusabiriza
Abo ba Baye Fall babaho ubuzima bwabo bigana umuntu witwaga shehe Ibra (...)
0 | ... | 330 | 340 | 350 | 360 | 370 | 380 | 390 | 400 | 410 | ... | 1230