Kuri uruyu wagatandatu taliki ya 05/10/2012 ku itorero ry’ ADEPR habereye umubatizo w’abantu bahisemo gukurikira Yesu bagera 160. Ubwo twageraga ku rusengero rwa Kicukiro twasanze abasore, abakobwa, abagabo n’abagore babukereye bifuza kubatizwa mu mazi menshi nkuko ari itegeko ry’ Imana. Umushumba wa Kicukiro yigisha abagiye kubatizwa
Mu ijambo Umushumba w’ Itorero rya Kicukiro Pst Rurangwa Louis Second yagejeje ku bari bagiye kubatizwa, yavuze ko abantu benshi na mbere y’uko abazungu baza (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Kicukiro: Abagera 162 bafashe umwanzuro wo kubatizwa.
6 October 2012, by Ubwanditsi -
Narwanye na kanseri mfatanije n’Imana, TURAYINESHA! (2)
22 March 2013, by Simeon NgezahayoMu w’2010 abaganga baransuraga, bakampa raporo zigamije kurwanya allergie n’ingaruka za yo, nkanywa n’imiti ifite imbaraga irwanya uburibwe. Ugomba kwirinda ubu buribwe, ugasinzira, ukirinda aka gahinda, ukagerageza kubaho. Mu Kwakira 2012 nabaye nk’ukubiswe n’inkuba ubwo ubwishingizi bwanjye bwambwiye ko buhagaritse inkunga yose bwangeneraga kuko babonaga norohewe. Nagize ubwoba ncika intege. Nari kubivuga nte kandi nta murimo nabashaga kwikorera? Nuzuye agahinda, nibaza uburyo nzabaho. Ubu se (...)
-
Ubuzima bwawe bukwiye gutera abandi guhimbaza Imana
2 October 2015, by Innocent KubwimanaAbantu akenshi twita abo hanze cyangwa se abadakijijwe bahora bitegereza umuntu ukijijwe uko abayeho, uko yitwara mu bikomeye, imyitwarire yawe n’ibindi. Ni byiza kuzirikana ko ibikorwa byawe niba ukijijwe, amagambo yawe bisobanura uwo uri we. Iyi niyo mpamvu Imana idusaba niba twarayimenya kwitwararika cyane kuko byo ubwabyo bifitemo ivugabutumwa. Imana ihamagarira uwakijijwe wese kuba itabaza mu isi, aho uba, ukorera, mbese dukwiye guhora twibaza ikibazo ngo mbese imyitwarire yacu hari (...)
-
Namaze igihe kinini nshidikanya Imana, ariko narayibonye! – Chris
13 March 2014, by Simeon NgezahayoNarerewe mu muryango w’Abakristo, kuko iwacu basengeraga mu itorero ry’Ababatisita (Baptist). Nari narijanditse mu biyobyabwenge by’uburyo bwinshi, nkabikora buri munsi. kuva nkiri muto rero, najyaga ndyama nijoro nkabona imyuka mibi (abadayimoni), nkategereza ibitotsi ngo mbone amahoro.
Hashize imyaka myinshi maze kuba ingimbi, ntangira gusenga no kugarura benshi mu nzira y’Imana. Ariko maze kugira nk’imyaka 20, natangiye kwibaza ibibazo byinshi bituma nta kwizera Kristo. Numvaga Data na Yesu (...) -
“Imana yankijije ibisazi none ndangije kaminuza.”
11 October 2011, by UbwanditsiAya ni amagambo akubiye mu buhamya bwa Mutabaruka Jean Nepo.Mutabaruka avuga ko yavukiye mu muryango w’abantu badakijijwe ariko we akaba yarakuze atinya icyaha nkuko we abyitangariza.Mutabaruka ati:“Ndibuka ko mfite imyaka 4 iyo najyaga gukora ikintu ntekereza ko ari icyaha narabanza nkabaza abo tuvukana ko ari bibi babimbuza nkabireka.” Mutabaruka akomeza avuga ko Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994yatumye atatana n’abavandimwe be. Mutabaruka avuga ko yahunganye na Nyirarume (...)
-
Gusubirana ibihe byiza bya kera
28 July 2015, by Innocent KubwimanaIyo tuvuze gusubira mu bihe bya kera byumvikana ko hari ibihe bishya umuntu arimo ariko atakagombye kuba arimo, birumvikana ko ari umuntu uhagaze mu bihe bibi wifuza kujya mu byiza, ni umuntu ushaka kuva mu bihe by’umubabaro, by’agahinda, by’amaganya, ibihe byo kwiheba mbese muri rusange ni umuntu wamaze gusobanukirwa ko aho ari atari ho yagombye kuba.
Turasoma Zaburi 51:12- cyangwa 10- muri Bibiliya zimwe niho Umwami Dawidi yanditse agira ati “Mana undememo umutima wera, unsubizemo umutima (...) -
Mu ishure rya Kist habereye igiterane cyo gushima Imana.
15 January 2012, by UbwanditsiKuri iki cyumweru taliki ya 15/01/12 mw’ ishule rya KIST habereye igiterane cyo gushima Imana kubyo yabakoreye mu mwaka wa 2011 cyateguwe n’ umuryango w’abanyeshule baba Pentecote CEP KIST-KHI basaba Imana kuzabafasha muri uyu dutangiye wa 2012.
Iki giterane cyitabiriwe n’abanyeshure biga muri ibyo bigo byombi kikaba cizihijwe na Chorale UKUBOKO KW’ IBURYO yaturutse muri ADEPR Gatenga, hakaba kandi hari n’ umuhanzi kugiti cye Isaie hamwe na Pasitori Desire Habyarimana akaba ari nawe yari (...) -
Uko Imana ibona gusharira, n’uburakari n’umujinya Pastor Jacques
4 February 2016, by Pastor Desire Habyarimana"Gusharira kose n’uburakari n’umujinya n’intonganya, no gutukana hamwe n’igomwa ryose bibavemo. "(Efeso:4:31)
Gusharira, umujinya n’uburakari byombi Bibiliya ibigaragaza nk’icyaha, cyangiza urukundo n’imibanire y’abantu ndetse kibangamira no gukura ko mumwuka. Kutihana ibi byaha biteza agahinda Umwuka Wera , biha Satani urwaho mu buzima bwawe, bituma umucyo wawe uhinduka umwijima imbere y’abandi (ubuhamya),byangiza ubumwe bw’umubiri wa Kristo.
I. Uko Imana ibona gusharira, n’uburakari n’umujinya. (...) -
IBINTU 4 UMUKRISTO AKWIYE KUBAKA MU MIBEREHO YE. (Igice cya mbere). Rev. Mugiraneza.
10 July 2015, by Pastor Desire HabyarimanaHari impamvu zatumye abakristo bo mu Itorero rya mbere bari bashikamye mu byo kwizera, byatumaga bemera no gutotezwa bazira Yesu Kristo. Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 2:42 herekana aho bakuraga ubushobozi bwo gutsinda ibihe bibi barimo:"Bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura umutsima no gusenga." Izi zikaba ari inkingi 4 bari bubakiye ho imibereho yabo ya gikristo. Buri inkingi muri izi uko ari enye yari ifite icyo ivuze:
1. Gukunda inyigisho (...) -
Umurimo w’Imana wa mbere ni muri wowe Rev Jean Jacques Karayenga
5 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaHabakuki 3:2 Uwiteka we, numvise inkuru zawe zintera ubwoba, Uwiteka we, hembura umurimo wawe hagati yo muri iyi myaka, Hagati yo muri iyi myaka ujye uwumenyesha, Mu burakari wibuke kubabarira.
Habakuki, umwe mu bahanuzi batoya, ubuhanuzi bwe butandukanye n’ubw’abandi. We atangira abaza Imana ibibazo. Abaza Imana iby’inzira zayo n’imikorere yayo. Cyari igihe kigoye mu bwoko bwe bw’abayuda, igihe ubwami bw’Abisirayeli bwari bwaracitsemo kabiri. Yabonaga hari akarengane kandi Imana ntigire icyo (...)
0 | ... | 360 | 370 | 380 | 390 | 400 | 410 | 420 | 430 | 440 | ... | 1230