Kuri uyu wa kane taliki ya 28/06/2012 ku kigo cy’ Amahugurwa mu Kagarama hasojwe amahugurwa yari amaze iminsi itatu ku gukemura amakimbirane no kwimakaza umuco w’amahoro hifashishijwe Bibiliya.Akaba yari yahuje abayobozi b’abandi baturutse mu ndembo zose za ADEPR uko ari 12 mu Rwanda. Aya mahugurwa akaba yari ayobowe n’umwisha Steve Moore ukomoka muri America akaba ari inzobere mu gukemura amakimbirane no kwimakaza umuco w’amahoro. Aha akaba yarigishije inkingi zagufasha kwimakaza umuco (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Itorero rya ADEPR ryasoje amahugurwa ku kwimakaza umuco w’amahoro hifashishijwe Bibiliya.
28 June 2012, by Ubwanditsi -
Umugisha w’Imana ku buzima bwacu ! (Igice cya 2) Pastor Desire Habyarimana
12 February 2014, by Pastor Desire Habyarimana« Benshi bashaka gutona ku mutware, ariko Uwiteka ni We ucira abantu imanza » Imigani 29:26.
Bamwe mu bantu bagize umugisha w’Imana ku buzima bwabo: 1. Dawidi :
N’ubwo yaragiraga intama, yari yarashatse ubundi butoni ku buzima bwe akabana n’Imana mu buryo iwabo batazi : « Ubwo Data na Mama bazandeka, Uwiteka azandarura » Zaburi 27:10. Birumvikana ko se na nyina bari baramuretse, cyangwa baramutaye kuko ntiyagiye kuragira habuze bakuru be baragira. Ariko abonye ko yanzwe n’umuryango ahita (...) -
Korale Abakorerayesu irakataje mu ivugabutumwa
28 March 2012, by UbwanditsiNyuma y’aho basohoreye album yabo ya mbere bise “Aritamurura», Korali Abakorerayesu yo mu itorero rya ADEPR Paroisse ya Bibare Umudugudu wa Rukurazo ikomeje gahunda yayo y’ivugabutumwa ahantu hatandukanye.
Nk’uko twabitangarijwe n’Umuyobozi w’iyi korari NDUWIMANA Etienne ngo mu myaka cumi n’ibiri iyi korari imaze ikora umurimo w’Imana, ubu imaze kugira abaririmbyi bagera kuri 70 bose bakaba basenyera umugozi umwe ngo ubwami bw’Imana burusheho kwamamazwa.
Ni muri urwo rwego rero ku butumire bwa (...) -
Batemberejwe i kuzimu– 7 bo mu rubyiruko rwa Colombiya (igice cya 4)
16 March 2014, by Kiyange Adda-DarleneNyuma yaho, Umwami yatweretse umuntu wishe abantu 6. Abo bantu batandatu bari bamuzengutse bamubwira bati: “ni amakosa yawe kuba turi hano. Ni amakosa yawe! » Uwo mwicanyi akajya agerageza gufunga amatwi kuko atashakaga kubumva ariko ntabibashe kuko i kuzimu « sens » zirakora cyane kuruta kw’isi.
Imyuka y’aho hantu yarembejwe cyane n’inyota itabasha kwihanganirwa. Kandi nta wabasha guhaza iyo nyota. Iyo myuka iba ireba hagati mu birimi by’umuriro ibijya kuba nk’inzuzi z’amazi noneho bagerageza (...) -
Isengesho rivanze n’ ubuntu Imana iryumva cyane! Pastor Desire
18 August 2015, by Pastor Desire HabyarimanaKoluneriyo yari umunyadini:
– Yubaha Imana n’abo mu rugo rwe bose.
Yagiraga ubuntu bwinshi.
Yasengaga Imana ubudasiba.
Abona Malaika ku mugararagaro amuhamagara mu izina aramubwira ati: “Gusenga kwawe n’ ubuntu bwawe byazamutse biba urwibutso”. (Ibyakozwe n’ intumwa 10:2-4)
1. Yubahana Imana nabo mu rugo rwe bose: Ushobora kuba ukurikiye iyi nyigisho uri ingaragu nta rugo ufite ariko wowe ubwawe uri inzu y’ Imana, ukwiye kubahana Imana n’abo mu rugo rwawe; ni ukuvuga amaso, amatwi, amazuru, (...) -
Namenya nte ibyo Imana ishaka?
23 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaNuko bene Data ndabinginga ngo mutange imibiri yanyu ibe, ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikoirera kwanyu gukwiriye. Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.” Abaroma 12:1-2
Abantu benshi bahora bifuza kumenya ibyo Imana ibashakaho. Ni ngombwa kwifuza kubimenya kuko iyo tubimenye, tuba dufite n’amahirwe yo kumenya kamere y’Imana muri rusange. (...) -
Guterimbere... Ese biri muri Bibiliya?
25 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana"Inyigisho zo guterimbere" cyangwa "Ubutumwa bwo guterimbere" ni bintu abantu badasobanukirwa ndetse , bakanabikoresha nabi mu mvugo y’iki gihe. Ndizera ko ubutunzi cyangwa guterimbere kwa Bibiliya gushingiye mu byanditswe, kandi byigishwa binyuze muri bibiliya. Gutanga uha Imana ni iby’ingenzi kuko Imana yasezeranyije ko abatanga ku bw’umurimo w’ubutumwa bwiza bazahabwa umugisha bakanarindwa.
Ndifuza ko twigira hamwe kucyo ibyanditswe muri bibiliya bivuga ku guterimbere.Mfite ibyiringiro (...) -
Yesu afite urufunguzo rwa buri rugi ruri imbere yawe
28 September 2015, by Innocent KubwimanaNyina wa Yesu na nyina wabo, na Mariya muka Kilopa na Mariya Magadalena, bari bahagaze ku musaraba wa Yesu. Nuko Yesu abonye nyina n’umwigishwa yakundaga ahagaze bugufi, abwira nyina ati “Mubyeyi, nguyu umwana wawe.” Maze abwira uwo mwigishwa ati “Nguyu nyoko.” Uhereye uwo mwanya uwo mwigishwa amujyana iwe. Matayo 19:25-27
Uko bisa kose umuntu wese afite igihe yaba yararebye iburyo n’ibumose, imbere n’inyuma ukabona ufungiranye ahantu hagati y’inzugi nyinshi bigoye kubonera urufunguzo. Bene iki (...) -
Abantu b’Imana ni ab’ igiciro gikomeye!
2 May 2016, by Alice Rugerindinda“Moridekayi uwo ubwo utangiye gucogorera imbere ye, niba aruwo mu rubyaro rw’abayuda, ntuzamushobora, ahubwo uzagwa imbere ye” Esiteri 6:13b
Izi nkuru tuzisanga mu gitabo cya Esiteri, ariko cyane cyane ndivugira ku muntu witwa Moridekayi ngo wabaga ku irembo ry’I bwami, ubwo yari umuzamu, ariko icyo yakoraga cyose sicyo gifite agaciro, ahubwo igifite agaciro nuko ngo yari umuyuda! Ngo hari n’igihe bagenzi be bakoranaga nawe akazi kamwe bakoraga ikintu runaka, ariko we ngo akanga kugikora iyo (...) -
Icyampa Imana ikabana nanjye nk’uko yabanaga nabasogokuruza mu kwizera.
16 December 2013, by Alice RugerindindaNabo basubiza Yosuwa bati: “ Ibyo udutegeka byose tuzabikora, n’aho uzadutuma hose tuzajyayo. Nk’uko twumviraga Mose muri byose nawe niko tuzakumvira, icyakora Uwiteka Imana yawe ibane nawe nk’uko yabanaga na Mose. Yosuwa 1: 16-17
Muri Bibiliya Ijambo ry’Imana ho haranditse ngo: “ Tuzakumvira byimazeyo nk’uko twumviraga Musa. Icyaduha gusa ngo Uhoraho Imana yawe azabe ari kumwe nawe nk’uko yari kumwe na Musa” Yosuwa 1:17
Imana ishimwe cyane. Aha, ni igihe Imana yari imaze gutoranya Yosuwa ngo (...)
0 | ... | 400 | 410 | 420 | 430 | 440 | 450 | 460 | 470 | 480 | ... | 1230