Amabanga ahindura umuntu kuba uwo kwifuzwa (Secrets that transform you to become a social man)
Iyi ni inyigisho yagatanu aho twigabimwe mu bidutera kubura inshuti kandi bidakwiye, kuko twaremewe kubana n’abandi mu mahoro. Mu nyigisho zishize twari twarebye enye mu mpamvu zitera umuntu kuba atakwifuzwa, bigatuma abantu bamuhunga.
Iyambere yari Gushaka Iteka kuba uw’imbere “KWIBONEKEZA”, iyakabiri yari “SIMVUGURUZWA” UKUDAKURWA KU IJAMBO, (Self-will), iyagatatu yari NDIHAGIJE (Self-sufficient), (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Amabanga ahindura umuntu kuba uwo kwifuzwa (Igice cya 5) Pastor Kazura Jules
12 January 2014, by Ubwanditsi -
Intambwe 10 zagufasha kubana neza na bagenzi bawe Hillary McMullen
13 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMu buzima,umuntu agenda ahura n’abantu benshi batandukanye,ababi n’abeza kandi bose ni ngombwa mu buzima. Abo bantu bashobora kuba ari abo mu muryango wawe,mu kazi,mu rusengero na sosiyete,muri abo bose ntushobora kuburamo umuntu ukubera ikigeragezo ariko umwuka w’Imana uturimo ni wo uduha kubana na bo neza.
Nk’Abakristo,ni gute tugomba kwitwara ku bantu batugerageza,Kristo yaduhamagariye gukunda bagenzi bacu nkuko twikunda ndetse tugakunda n’abanzi bacu. Akenshi usanga bigora abantu benshi (...) -
Women Faundation Ministries yakoze igitarene cy’ ijambo ry’ Imana.
10 September 2011, by UbwanditsiKuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Nzeri 2011 ku cyicaro gikuru cya Women Foundation Ministries kiri ku Kimihurira habereye igiterane cy’ijambo ry’ Imana.
Umuyobozi w’iyi Minisiteri Pastor Mignone yafashe akanya asobonurira abari bateraniye aho uko iyo ministere iri gukora umurimo w’ Imana mu buryo bukomeye kuko hamaze gukirizwa abantu batari bake kandi abandi bakize ibikomere byo mu mitima kandi no mu buryo bw’ ibifatika benshi bahaje barihebye ariko ubu bamaze gutera intambwe mu buryo bw’ (...) -
Urugamba si urwawe, ahubwo ni urw’Imana! – Joyce Meyer
28 January 2014, by Simeon NgezahayoMbese ujya umara igihe uhangayikishijwe n’ibibazo utabasha kubonera ibisubizo mu buzima bwawe? Mbese umaze igihe ugerageza gushaka ibisubizo by’ibyo unyuramo? Niba ari uko biri, ndashaka kukumenyesha ko ubasha kubona uburuhukiro mu Mana uramutse uyiringiye ngo ikurwanire intambara! Byantwaye imyaka n’imyaka kugira ngo menye yuko guhangayika nta kamaro. Icyo byamariraga gusa ni ukunyongerera umubabaro aho kugira ngo bigire icyo bihindura. Guhangayika ni nko kwicara mu ntebe ukirirwa wegamye (...)
-
Ibanga ryo kugira Umugisha!
23 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaMukundwa, ndakwifuriza kugira umugisha muri byose ndetse, ubuzima buzira umuze, ndetse no gukura mu mwuka, nk’uko tubisanga muri 3 Yohana 2.
Umugisha nagereranya no kugira ibintu bisaga, kwaguka cyangwa kugira ubuzima buzira umuze, ni bimwe mu bigize UMUTEGURO W’IMANA ku muntu wese uyizera agakora ibyo IJAMBO ryayo rimusaba. Ni yo mpamvu YESU UMWUNGERI MWIZA yaje, kugira ngo intama ze zibone ubugingo kandi zibone bwinshi, nk’uko tubisanga muri Yohana 10:10.
• Mbese ni gute wagira umugisha (...) -
Ita Ku Magambo Uvuga!
3 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaUrurimi ni rwo rwica kandi nirwo rukiza; abarukunda bazatungwa n’icyo ruzana (Imigani 18:21).
Ubuzima buzakubyarira umusaruro w’ibyo uvuga. Amagambo yawe azana mu buzima bwawe ibintu uvuga, byaba ibyiza cyangwa ibibi. Ntabwo wahora uvuga amagambo adafite agaciro, adakora atagira n’ukwizera ngo utegereze gutera imbere. Kimwe n’ibyo, ntabwo wavuga amagambo yuzuye ukwizera uhozaho ngo ubeho ubuzima busanzwe.
Ibyanditswe byuzuye inyigisho zivuga ku mbaraga zo kurema n’ubushobozi by’amagambo (...) -
“Ibyo twibwira ni wo mwanzi wacu wa mbere!” Joyce Meyer
11 March 2014, by Simeon NgezahayoIbyo twibwira biradushuka cyane, ariko ntangazwa cyane n’uburyo tubyiringira. Nizera yuko ibyo twibwira nk’Abakristo ari byo mwanzi wacu wa mbere, kandi bitubuza kwinjira mu bushake bw’Imana busesuye kuko umwanzi abasha kuturwanya akoresheje ibyo twibwira.
Sinshatse kuvuga yuko ibyo twibwira ari bibi, ahubwo umwanzi abasha kwinjira mu byo twibwira no mu mitima yacu ku buryo bworoshye. Ni ingenzi cyane rero ko tugomba kumenya uburyo dutwara ibyo twibwira.
Umuntu agizwe n’ibice bitatu: (...) -
Urushako rwiza. Donato Anzalone
25 June 2013, by Isabelle GahongayireHari umugani uvuga ngo, “amaso akunda ntareba, ariko gushakana bigafungura amaso.”
Ubuzima bw’abashakanye ni ikibazo cyugarije isi! Ndetse muri iki gihe gushaka bisigaye ari ikintu cyo kwitonderwa. Ariko na none hari n’abandi benshi bemeza ko ubukwe ari ikintu cyiza, nubwo kubana bidahora byoroshe.
Nkuko uriya mugani wabivuze, “ amaso akunda ntareba, ariko gushakana bigafungura amaso.” Nyuma y’urushako, bikunze kugaragara ko uwo mwashakanye atameze nk’uko wamutekerezaga. Bamwe bamenya ibyo (...) -
Bakiristo mudahagurutse ngo turwanye icyaha cy’ubusambanyi kitwugarije, ntaho twaba tugana.
17 February 2016, by Ernest RutagungiraUbusambanyi ni kimwe mu byaha bifite ubukana ndenga kamere muri iyi minsi, cyane ko usanga cyugarije abantu b’ingeri zose, yaba abahuje ibitsina ,urubyiruko, abapfakazi ndetse n’ abubatse ingo, ikibabaje kandi kurushaho ni uko usanga mu gihe tugezemo ubu busambanyi butakirangwa gusa mu batizera Imana ahubwo bimaze kugaragara ko na bamwe mu bakora imirimo y’Imbere mu nzu y’Imana ( Ba pasitoro, padiri n’abandi ) nabo batangiye kwandura uyu muze w’icyaha, Nyamara twibuke ko ubwinshi bw’aba (...)
-
Yesu aramutse aje mu itorero ryawe yagushima, cyangwa yakugaya?
12 March 2014, by Simeon NgezahayoYesu aramutse aje mu itorero ryawe uyu munsi, urumva yavuga iki? Mbese yagushima, cyangwa kukugaya? Mu by’ukuri, hari ibyo yagushima ariko hari n’ibyo yakugaya. Ibyo ni na byo yakoreye amatorero 7 yo mu Aziya. Yesu abonekera intumwa Yohana ku kirwa cy’i Patimo, yamuhaye amagambo yo kwigisha no guhugura amatorero 7 yo mu Aziya. Buri torero muri ayo 7 yo mu mijyi 7 yo mu Aziya nto (Asia Minor) yahawe urwandiko ruvuye kuri Kristo, kandi urwo rwandiko rwari rukubiyemo ibyo Kristo ashima n’ibyo (...)
0 | ... | 430 | 440 | 450 | 460 | 470 | 480 | 490 | 500 | 510 | ... | 1230