Nari umunyagatulika w’umunyedini, kandi nabatijwe nkuze muw’2006. Numvaga ibyaha byanjye narabibabariwe ubwo bibizaga umutwe wanjye mu mazi. Mu by’ukuri, hashize umwaka umwe n’igice nitegura kubatizwa nta wigeze kumbwira ibyo kwihana. Ku bwanjye, icyo gihe numvaga ko Imana ari urukundo, ku bw’ibyo nkumva izambabarira kuko nakundaga inzoga n’itabi bidasubirwaho. Nari nizeye ntashidikanya ko ndi mu nzira y’ukuri, rimwe nkasenga Mariya ubundi nkasenga abatagatifu. Ariko bigeze mu kwezi kwa cumi 2011, (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Nasengaga Mariya n’abatagatifu, ariko Yesu wemyine ni We wabashije kunkiza!
5 April 2013, by Simeon Ngezahayo -
Murinde imitima yanyu!
9 September 2015, by Isabelle Gahongayire"Dukubita hasi impaka n’ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomorere Kristo’’. (2 ABAKORINTO 10:5 )\
Ubwonko bwanyu ni impano y’umwihariko ituruka ku Mana. Ibasha kuba yabika miliyali ibihumbi ijana by’ibitekerezo! Ni igikoresho Imana iba ishaka gukoresha mu murimo yabahamagariye kugira ngo isohoze imigambi yayo.
Akenshi tunaniza imitima yacu dutekereza ibintu byinshi. Niyo mpamvu mugomba kubera maso cyane ibyo mwinjiza mu (...) -
Imana ihindura ibidashoboka kuba ibishoboka. Pastor Desire Habyarimana
9 March 2014, by Pastor Desire HabyarimanaImana ihindura ibidashoboka kuba ibishoboka [Luka 5: 1-9]
Yesu yaje ku nyanja hari ubwato bwinshi, ariko Petero ni we wemeye kumuha ubwato ngo abwigishirizemo. Dufite abantu benshi mu isi, ariko abemeye kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo si bose ahubwo ni bake cyane. Kandi Yesu ahora abasaba ko yajya mu bwato bwabo, ariko bakanga (Ibyahishuwe 3:20).
Ikibabuza kumuha ikaze, ni uko mu bwato bwabo (imitima) harimo ibindi bazi ko bitabangikana na Yesu (Abagalatiya 5 :19-22, (...) -
Guhitamo nabi n’ingaruka zabyo (Igice cya 2) - Kevin L. Jones
29 January 2014, by Simeon NgezahayoINGARUKA ZO GUHITAMO NABI (RUSI 1:2)
“Uwo mugabo yitwaga Elimeleki, umugore we yitwaga Nawomi, n’abahungu be bombi umwe yitwaga Mahaloni, undi yitwaga Kiliyoni. Bari Abanyefurata b’i Betelehemu y’i Buyuda. Bagera mu gihugu cy’i Mowabu baturayo” Rusi 1:2
Ntushobora gucumura ngo bifate ubusa. Icyaha cyawe kizagira ingaruka ku bandi… CYANE CYANE UMURYANGO WAWE! Niba uri umugabo uhagarariye imiryango, icyaha cyawe kizagira ingaruka ku muryango wawe.
Nzi neza yuko uramutse ubajije Elimeleki (...) -
Igipimo cyo gukiranuka kwawe! Dr. Fidèle Masengo
22 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIGIPIMO CYO GUKIRANUKA KWAWE
Nk’umuntu ukora umwuga w’ubwalimu nasanze impamvu abantu benshi basindwa mu bizamini n’uko umunyeshuri atari we utegura ikizamini ahubwo gitegurwa na Mwalimu akaba ari nawe ushyiraho igipimo cy’ubumenyi gisabwa umuntu kugirango atsinde. Iyaba abakora ibizimani aribo babiteguraga, bakagena amanota baha buri kibazo, bakanikosora...Nta muntu wari gusubira mu ishuri. Ariko nk’uko mubizi Mwalimu ubaza akanakosora si we munyeshuri.
Mu gihe cya Yesu, abafarisayo (...) -
Ibitangaza bikomeje gukoreka i Musanze
4 July 2013, by UbwanditsiKuva kuri uyu wa gatatu I Musanze hatangiye ibiterane byo kubohoka mu byaha ndetse no mu ndwara kuri uyu wa 4 kuva ku isaha ya saa cyenda nibwo igiterane cyari gitangiye nyuma y’ijambo ry’Imana ryigishijwe na Ev.dana Morey rivuga ku ukubohoka by’ukuri hakurikiyeho umwanya w’amasengesho mu bitabiye ibi biterane benshi baje bafite ibibazo bitandukanye muribo harimo abafite ubumuga butandukanye kandi bose bifuza gukira!
Dana Morey yatangiye avuga ko gukira biterwa n’ukwizera k’umuntu aho (...) -
Ngufitiye inkuru nziza/ Past Desire
28 August 2015, by UbwanditsiUwiteka aravuze ngo ejo nk’ iki gihe, ku irembo ry’i Samalia indengo y’ifu y’ ingezi izagurwa shekeli imwe…2 Abami 7:1-2
Muzi ko Isirayeri ari ubwoko bw’ Imana ariko igihe kimwe bumviraga amategeko y’ Imana ikindi gihe ntibumvire. Kenshi iyo babaga batumviye yabahanishaga ishyanga ritubaha Imana nk’ Abamidiani, Abafirisitiya, n’abandi bakabatera bakabatsinda kugeza igihe bazamenya ko bagoye Imana bakayigarukira.
Kuva Umwami Ahabu agiye ku ngoma yazaniye kuvangirwa gukomeye Isirayeri kuko abatambyi (...) -
Icy’ingenzi cyari gikomeye Yesu yaragikoze.
21 December 2013, by UbwanditsiNshuti yanjye, mwene Data, Imana yacu irahambaye, mu buzima itunyuzamo hari ibyo ducamo tukibaza impamvu yabyo ntidupfe kuyisobanukirwa, rimwe na rimwe byadukomerana tukabona ari nk’igihano twahawe, nyamara twareba abandi tukabona baguwe neza baranezerewe, kuri bo wanareba ugasanga batakurusha no gusenga ngo ahari tubyite ibisubizo by’ayo basenze, wenda ahubwo ugasanga ntibajya banigora basenga ,ariko ndagirango nkubwire ngo impamvu nta yindi n’ukugirango Imirimo y’Imana igaragarizwe muri twe. (...)
-
Imana ikora ibishoboka byose ngo ubugingo bwacu butabura
26 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaINTEGO : IBYO IMANA IKORA KUGIRA NGO UBUGINGO BUTABURA
2 Samweli 14:14 Twese tuzapfa duse n’amazi amenetse hasi, atakiyorwa ukundi. Kandi Imana na yo ubwayo ntihutiraho gukuraho ubugingo, ahubwo ishaka uburyo kugira ngo uwirukanywe ataba uciwe na yo.
Nkuko twabivuze dutangira, nta hantu ubugingo bugaragara mu muntu ku buryo bufatika. Uko amaraso azenguruka mu muntu niko ubugingo buzenguruka mu muntu.Iyo ubugingo buzenguruka mu muntu aba afite ubuzima, nyamara ufite ubuzima wese ntafite (...) -
Ubuhamya: Natawe mu musarane Imana irandokora
30 July 2012, by UbwanditsiNitwa Karemera Viateur navutse 1984 mvukira ku Mugina. Ubwo jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 yatangiraga nabaga kwa Sogokuru hanyuma turahunga nyuma twaje kugaruka iwacu ariko tuhamaze amasaha make kuko Sogokuru yari akuze cyane atakinabona na Nyogokuru nawe yari umukecuru ukuze twumva igitero kiraje tujya kwihisha mu masaka, bahise baza basohora mukecuru na Sogokuru barabica, kuva ubwo duhita duhungira kwa Padiri.
Interahamwe n’abasirikare baje kuhadukura batujyana bagenda badukubita (...)
0 | ... | 460 | 470 | 480 | 490 | 500 | 510 | 520 | 530 | 540 | ... | 1230