Mu buzima dusimburanwaho n’ibihe bitandukanye, harimo ibyiza ndetse n’ibibi, mu bibi hari ibishegesha umutima ndetse bigatuma uhorana umubabaro no kwiheba bidashira. N’ubwo ibi bibaho, ntawe ubimenyera, ariko hejuru y’ubukana bwabyo hari ibyiringiro k’uwizeye Yesu kuko yishyizeho intimba zacu ati “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Yesu abasha komora ibikomere byo mu mutima wawe.
18 February 2014, by Ernest Rutagungira -
Nacuruzaga agataro, Imana iranzamura !
5 November 2013, by UbwanditsiNitwa Uwamungu Chantal, navukiye mu muryango w’abakene cyane. Navukiye mu muryango w’abana 10, batanu barapfa dusigara turi batanu. Narize ngera mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, mpita mpagarara kubera ubuzima bubi twabagaho iwacu.
Kuva icyo gihe natangiranye no kwikorera agataro ncuruza isombe, dodo, ipapayi n’indi myaka itadukanye. Ubwo buzima nabumazemo imyaka itandatu, nkirirwa nzenguruka umujyi wa Kigali, Police idufata ikadukubita.
Iyo natahaga, nabaga narushye (namwe mutekereze (...) -
IBITOTSI BYO MUBURYO BW’UMWUKA N’INGARUKA ZABYO!
21 June 2016, by Simeon NgezahayoUbundi ibitotsi biri uburyo bubiri: Ibitotsi by’umubiri n’Ibitotsi byo mu mwuka. Ibitotsi by’umubiri Bibiliya ibivugaho iki?
Ibi bitotsi ni impano y’Imana kandi ibiha abo ikunda “Biruhiriza ubusa kuzinduka kare, Mugatinda cyane kuruhuka, Mukarya umutsima w’umuruho. Ni ko aha uwo akunda ibitotsi. ” Zab.127:2
Dawidi yaravuze ngo:”Nzajya ndyama nsinzire niziguye, kuko ari wowe wenyine Uwiteka umpa kuba amahoro” Zab.4:9
“Nuryama ntuzagira ubwoba, Ni koko uzaryama kandi ibitotsi byawe bizakugwa neza.” (...) -
Ikimoteri cyo muri kamere: kwirema ibice, kwitandukanya. Igice cya 4
25 March 2013, by Felicite Nzohabonayo1Abikorinto 11: 18 – 19:” Irya mbere, iyo muteranye mw’iteraniro, numva yuko mwiremamo ibice, kandi kandi ibyo ndabyemera ho hato. Kuko na none ibice bikwiriye kuba muri mwe, ngo abemewe bagaragarizwe ukwabo.”
Muri iki gice cya kane turakomeza kurebera hamwe indi myanda iba mu muntu. Iyo myanda ihagaze kuri sentiments ziba mu muntu zijyanye n’ igice aba aherereyemo mu mutima cyangwa mu bikorwa. Mw’isi biroroshye kubona habaho amashyaka, ubwoko, intara, imiryango, ubutunzi, ubukene. Umuntu aba (...) -
Dawidi yahanuye imibabaro izaba kuri Yesu.
13 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaZaburi 22: 7a "Ariko jyeweho ndi umunyorogoto sindi umuntu,"
Iyi ni zaburi ya Dawidi. Gusa urebye neza usanga bwari ubuhanuzi buvuga Yesu Kristo kuko harimo amagambo yavugiye ku musaraba nka:
Mana yanjye, Mana yanjye ni iki kikundekesheje? Zaburi yose ni iya Yesu, ivuga ku mibabaro yagize mu gihe cyo gucungura umuntu. Aho twasomye, ni aho agera akigereranya n’umunyorogoto, ati sindi umuntu. Kandi koko urebye ukuntu yasuzuguwe, ntabwo yari agufite agaciro k’umuntu.
Ati ndi umunyorogoto. (...) -
‘’Abakorera ijuru bazarijyamo n’abakorera umuriro bazwujyamo’’ Billy Graham
1 October 2015, by Innocent KubwimanaUmukambwe w’umuvugabutumwa mpuzamahanga Billy Graham aritegura ko muri uku kwezi azashyira hanze igitabo cye cya nyuma kizaba kibumbatiye inyigisho zose muri Bibiliya zivuga kuri Gehinomu ( umuriro).
Billy Graham w’imyaka 96 y’amavuko ntagishobora gutanga ibiganiro no kubwiriza kuko ubu hashize imyaka 10 akoze igiterane cye cya nyuma.
Urubuga rutangaza amakuru ya Gikristo Christian today kivuga ko nyuma y’aho amariye kwandika igitabo yise ‘’The reason for my Hope’’ ugenekereje ni impamvu (...) -
Ingo nyinshi, ndetse n’iz’Abakristo ziri mu bibazo… Kuki?
5 August 2013, by Simeon NgezahayoIkibazo nabajijwe n’abantu kuri internet:
Kuki imibaba o ikomeje kwiyongera? Nta rugo na rumwe nzi rutari mu bibazo, byaba mu buryo bugaragarira abantu cyangwa butagaragara. Abantu babayeho mu buzima butabaha ibyiringiro! Ndetse n’ingo z’ “Abakristo” ntizasigaye inyuma. Kuki Imana yemeye ko habaho gushaka niba abenshi mu bashakanye batumvikana? Kuki ingo nyinshi ziri mu bibazo byinshi? Ubuzima ni intambara ikomeye. None se nibikomeza gutya mu ngo no mu muryango kandi ari byo fatizo rya byose, (...) -
Urashaka ko ukuboko kwiza kw’Imana kubana nawe?
10 April 2012, by Alice Rugerindinda“ Umwami arabinyemerera, abitewe n’ukuboko kwiza kw’Imana yanjye kwari kundiho” Nehemia 2 :8 b Aya magambo yavuzwe na Nehemiya, ubwo yari amaze kumva inkuru ibabaje y’ukuntu I Yerusalemu habaye amatongo, nuko agashaka uburyo yazajyayo, akajya gusana izo nkike ziwabo. Ntibyari byoroshye namba, ariko ngo igihe kimwe amaze gusenga yinginga Imana, aragenda yikubita imbere y’Umwami amusaba kumufasha kujya guhasana, yamusabye ibintu bitandukanye, byose Umwami arabimwemerera nta mananiza na make (...)
-
Ubukene buhurirahe n’icyaha? (Igice cya 2) Pastor Desire
24 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaInkomoko y’ubukene:
1. Nk’uko twabibonye haruguru ubukene bukomoka kucyaha kuva kuri Adamu. Mu bintu bizana ubukene harimo ibyaha cyane cyane 2 bikomeye ubupfumu no gusenga ibigirwamana, kandi mwibuke ko basogokuru baraterekeraga kandi bagatunga abagore benshi,tumenyeko iyo famille (umuryango) yinjiyemo ubusambanyi ubukene buba buje.
2. Ubukene bukomoka kubunebwe
Murabiziko isi yubakiye ku amahame (principes) kandi izo ntacyo wakora ngo uzihindure. Urugero: Bibiliya ivugako ukora azakira (...) -
Imana irahagije mu buzima bwawe kuko muri yo harimo byose
19 October 2015, by Innocent KubwimanaMose abaza Imana ati “Ningera ku Bisirayeli nkababwira nti ‘Imana ya ba sekuruza banyu yabantumyeho’, bakambaza bati ‘Yitwa nde?’ Nzasubiza iki?” Kuva 3 :13
Ibi ni bimwe mu bibazo Mose yabajije Imana imubwiye kujya gukura Abisirayeli muri Egiputa.
Imana imaze kubona ukuntu ubwoko bwayo buremererewe no kubabazwa na Farawo kubera uburetwa yabakoreshaga, yahamagaye Mose kujya kubukura muri ubwo buretwa muri Egiputa. Mu by’ukuri ubu si ubutumwa Mose yahise yakira, ahubwo yabanje gushidikanya kandi (...)
0 | ... | 500 | 510 | 520 | 530 | 540 | 550 | 560 | 570 | 580 | ... | 1230