Mu mahugurwa y’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge yahurijwemo abavugabutumwa b’ubushake 25 bo muri ADEPR baturutse hirya no hino mu gihugu kugira ngo bafashwe kunoza ubutumwa batanga, umwe muri bo yabohotse avuga ko iyo yasomaga Bibiliya yafataga umurongo uvuga ibibi akawusanisha n’umuhutu, umututsi akamushyira ku bikorwa byiza kuko yabiterwaga n’ibikomere yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri aya mahugurwa y’iminsi ibiri, hatangiwemo ubuhamya bw’ubuzima buri wese yanyuzemo mu gihe cya Jenoside (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Yasomaga Bibiliya akayisanisha n’amoko kubera ibikomere - ADEPR
10 April 2014, by Ubwanditsi -
Urashaka umugisha w’Imana mu buzima bwawe ?! (Igice cya 1) Pst Desire Habyarimana
3 February 2014, by Pastor Desire Habyarimana« Benshi bashaka gutona ku mutware, ariko Uwiteka ni We ucira abantu imanza » Imigani 29:26
Umugisha ni iki ? Iyo umuntu yateye imbere, yashatse, yabyaye, yize agatsinda, yabonye akazi keza… byose bisobanurwa umugisha umuntu yagize mu buzima busanzwe. Ku bakijijwe, umugisha utangwa n’Imana kuko Abaroma 8:32 handitswe ngo « Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose ? »
Burya iyo abantu biba, baraguza… baba bashaka umugisha ku buzima bwabo (...) -
Ese guhamya ko uri Umukristo biteye isoni?
30 April 2012, by Alice Rugerindinda“ Kuko umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera amagambo yanjye, Umwana w’umuntu nawe azagira isoni zo kumwemera, ubwo azaza afite ubwiza bwe n’ubwa se n’ubw’ abamarayika bera” Luka 9:26
Aya magambo yavuzwe na Yesu Kristo ubwe, ari nacyo cyemeza rwose ko hari abantu bagira isoni zo guhamya ko ari abakristo wenda bitewe n’ahantu umuntu ari, igihe urimo cyangwa se bitewe n’abantu umuntu ari kumwe nabo! Imana itugirire neza. Ariko Yesu akavuga ngo ubwo ugira isoni zo kumwemera, nawe azagira (...) -
Jye numviye ubutumwa bwiza ku muhanda ntegereje bisi!
4 September 2015, by Innocent KubwimanaAmazina yanjye nitwa Edouard muri byinshi Imana yakoze nifuje kubahgezaho uburyo Imana yankuye mu mwijima, ikamurikishiriza umucyo w’agakiza kayo. Nizeraga ibigirwamana ababyeyi banjye baramyaga ari nabyo byasobanuraga Imana mu maso yanjye. Rimwe na rimwe iyo nabaga mpuye n’akabazo najyaga nanabisenga.
Kuri njye Yesu numvaga atabaho na Bibiliya sinayubahaga sinabonaga ko ari igitabo cy’ikitegererezo ahubwo nayifataga nk’ibitabo bisanzwe. Kubera ibyo bigirwamana by’ababyeyi banjye ntabwo nigeze (...) -
Imana yankijije kunywa ibiyobyabwenge inyuzuza Umwuka Wera.
17 October 2012, by UbwanditsiNitwa Ndahimana Ignace navutse 1980 mvukira ahitwa Nyaruguru nakuriye mu muryango udakijijwe nkurira mu buzima bw’abantu nyine batazi Imana. Nyuma naje gukora akazi ka Leta ubuzima bwo gukunda ibyaha bwaje kunkomerana, nanyweye urumogi, njya mu busambanyi, kenshi nibera muri za « boite de nuit ( cadulac) »
Taliki ya 25/12/2003 nagiye ahantu bari bari kubwiriza ubutumwa bwiza ndakizwa baransengera kuko numvaga ndemerewe. Ariko kuko nakijijwe mu gihe cy’ iminsi mikuru isoza umwaka, byageze (...) -
Dukwiye kugarura urukundo rwa mbere Rev Hakizamungu Joseph
19 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIntego : KUGARUKA KU RUKUNDO RWA MBERE
Mugende mu mahanga yose mubigishe kandi mubahindurire kuba abigishwa ba Kristo (Mat.28).
Buri wese aharanire guhindurira abantu kwizera Kristo kandi bikomeze kuba intego ya buri mukristo no muri uyu mwaka wa 2016.
Ibyahishuwe 2:1-7
"... Nzi imirimo yawe n’umuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanyageso mbi, n’uko wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo, ukabona ko ari abanyabinyoma. Uzi kwihangana kandi (...) -
Iki nicyo gihe cyawe cyo gukiranuka Pastor Desire
8 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaKu munsi w’ amahirwe wishime, ku munsi w’ amakuba utekereze kuko Imana yabibangikanije byombi, ikabibangikanya kugirango utazamenya ibizaba nyuma.
Ikintu cyose gifite igihe cyaco. Umubwiriza 3:1
Itegereze umurimo w’ Imana ninde Wabasha kugorora icyo yagoretse? Umubwiriza 7:13-14
Abantu benshi babona ibihe bibasimburanaho ariko ntibazi kureba igihe ngo bakimenye. Yesu yaravuze ngo: “Iyo mubonye umutini utoshye mumenya ko imvura iri hafi ariko ntimuzi kumenya igihe cy’ umwana w’ umuntu”. (...) -
Mu mahugurwa y’abana b’impfubyi, abagera kuri 20 bafashe icyemezo cyo kwakira Kristo!
21 November 2013, by UbwanditsiMu mahugurwa y’abana b’impfubyi, abagera kuri 20 bafashe icyemezo cyo kwakira Kristo!
Kuri uyu wa kane i Gihindamuyaga mu karere ka Huye hasojwe amahugurwa y’iminsi 4 y’abana b’impfubyi zirera n’izakiriwe mu miryango. Aya mahugurwa yabaye mu rwego rw’ubujyanama ku bibazo aba bana bahura na byo mu buzima bwa buri munsi.
Aya mahugurwa ari yatanzwe na Pasteur Desire Habyarimana ku bufatanye na Compassion International. Hari kandi n’umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Abingenzi Gonzague, (...) -
Komeza ibyo wahawe Pasitori Gatanazi Justin
27 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaINTEGO : KOMEZA IBYO WAHAWE
Ibyahishuwe 3:11,2-3 11 Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe.’ 2 Jya uba maso ukomeze ibisigaye bigiye gupfa, kuko nabonye ko ari nta mirimo mwakoze itunganye rwose imbere y’Imana yanjye. 3 Nuko ibuka ibyo wākiriye n’ibyo wumvise, ubyitondere kandi wihane. Ariko rero nutaba maso nzaza nk’umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira.
Mat.25:14, 19 14."Bizaba nk’iby’umuntu wari ugiye kuzindukira mu kindi gihugu, ahamagara abagaragu be abasigira (...) -
Nimugende mwigisha muti" Ubwami bwo mw’ijuru buri hafi"
29 March 2016, by Umugiraneza EdithMatayo 10: 7 Nimugende mwigisha muti" Ubwami bwo mw’ijuru buri hafi"
Ni byo koko ubwami bw’Imana buri hafi iyo dukurikije ibyanditswe byera dusanga ibyahanuwe byose byarasohoye hasigaye impanda yonyine. Ijambo ry’Imana muri Matayo 24:38-44 haratubwira ngo, uko iminsi ya Nowa yari iri niko kuza k’Umwana w"umuntu kuzaba , kuko nkuko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, banywaga, bararongoraga, barashyingiranaga, bageze umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, ntibabimenya (...)
0 | ... | 530 | 540 | 550 | 560 | 570 | 580 | 590 | 600 | 610 | ... | 1230