Mu mahugurwa y’abana b’impfubyi, abagera kuri 20 bafashe icyemezo cyo kwakira Kristo!
Kuri uyu wa kane i Gihindamuyaga mu karere ka Huye hasojwe amahugurwa y’iminsi 4 y’abana b’impfubyi zirera n’izakiriwe mu miryango. Aya mahugurwa yabaye mu rwego rw’ubujyanama ku bibazo aba bana bahura na byo mu buzima bwa buri munsi.
Aya mahugurwa ari yatanzwe na Pasteur Desire Habyarimana ku bufatanye na Compassion International. Hari kandi n’umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Abingenzi Gonzague, (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Mu mahugurwa y’abana b’impfubyi, abagera kuri 20 bafashe icyemezo cyo kwakira Kristo!
21 November 2013, by Ubwanditsi -
Komeza ibyo wahawe Pasitori Gatanazi Justin
27 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaINTEGO : KOMEZA IBYO WAHAWE
Ibyahishuwe 3:11,2-3 11 Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe.’ 2 Jya uba maso ukomeze ibisigaye bigiye gupfa, kuko nabonye ko ari nta mirimo mwakoze itunganye rwose imbere y’Imana yanjye. 3 Nuko ibuka ibyo wākiriye n’ibyo wumvise, ubyitondere kandi wihane. Ariko rero nutaba maso nzaza nk’umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira.
Mat.25:14, 19 14."Bizaba nk’iby’umuntu wari ugiye kuzindukira mu kindi gihugu, ahamagara abagaragu be abasigira (...) -
Nimugende mwigisha muti" Ubwami bwo mw’ijuru buri hafi"
29 March 2016, by Umugiraneza EdithMatayo 10: 7 Nimugende mwigisha muti" Ubwami bwo mw’ijuru buri hafi"
Ni byo koko ubwami bw’Imana buri hafi iyo dukurikije ibyanditswe byera dusanga ibyahanuwe byose byarasohoye hasigaye impanda yonyine. Ijambo ry’Imana muri Matayo 24:38-44 haratubwira ngo, uko iminsi ya Nowa yari iri niko kuza k’Umwana w"umuntu kuzaba , kuko nkuko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, banywaga, bararongoraga, barashyingiranaga, bageze umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, ntibabimenya (...) -
Umwuka w’ubukene - Jeremy Sourdril
30 May 2013, by Isabelle Gahongayire“Imana yacu ni umutunzi. Yaremye isi irimo ubutunzi, kandi irifuza kutugaragariza ubutunzi n’icyubahiro byayo. Aburahamu n’abandi dusanga muri bibiliya ni yo yabahaye ubutunzi. Ni yo itanga ubutunzi, kandi irifuza kubuha abayo.”
Imihanda yo mw’ijuru igizwe n’inzahabu, Imana ni umukire kandi yaremye byinshi byiza. Ubukene ntabwo bwahesha icyubahiro Imana ariko ubutunzi bushobora kuyihesha icyubahiro.
“Imana iravuga iti: Amazi yuzuremo ibyigenza byinshi cyane bifite ubugingo, kandi inyoni (...) -
Ku musozi w’amasengesho i Kampala harimo gukorekera ibitangaza byinshi!
28 June 2013, by Simeon NgezahayoUmusozi w’amasengesho uzwi ku izina rya ‘Africa Prayer Mountain for All Nations’ ni umusozi w’igikundiro. Ubwo twahageraga twabonye ibitangaza byinshi, ariko cyane cyane twahabonye abantu bitangiye gusenga igihe kirekire, barimo abapasiteri n’abantu ku giti cyabo, abasore n’inkumi. Twahabonye rero umusore umaze amezi asaga 4 asenga, tuganira na we ngo tumenye ikimubesheje aho igihe kingana gityo. Ni muri urwo rwego twifuje kubagezaho ibyo twaganiriye na we.
Ndashaka kubaha ubuhamya nahaye umutwe (...) -
Yagerageje kwiyubakira aho azahungira imperuka
19 December 2012, by Ernest RutagungiraMugihe abantu batandukanye ku isi bakomeje kutavuga rumwe ku ngengabihe y’ubuhanuzi bw’aba mayan igaragaza ko iyi si dutuyeho ibura amasaha make ngo igere ku iherezo nk’uko babigaragaza kuri iyi ngengabihe yabo http://www.timeanddate.com/countdown/maya bamwe mu bemera ubu buhanuzi batangiye gushakashaka aho bazahungira iyo mperuka.
Amakuru akomeje kuvugwa, n’ay’ umugabo wo mu Bushinwa witwa Lu Zhenghai arimo kubaka inkuge izamufasha kurokoka iyo mperuka, mugihe izaba ibaye dore ko we ngo (...) -
Dukeneye umuriro w’Umwuka wera ngo tubashe guhangana n’isi ya none
17 July 2015, by Innocent KubwimanaYesu ajya kuva mu isi arangije umurimo wo gucungura umuntu, yavuze ko azabana natwe kugera ku iherezo nubwo atari bukomeze kubana n’abantu imbonankubone. Mbibutse ko iyo atagenda yari gukomeza kubonwa n’abo bari kumwe gusa.
Ariko we ubwe yavuze ko byari byiza ko agenda ngo tubone umufasha ari we Mwuka wera ugomba kudutsindagiza muri uru rugendo rugana mu ijuru, akatuyobora mu kuri kose Data wo mu ijuru ashaka.
Imana rero ishaka ko umuriro w’Umwuka wera wuzura muri twe kugira ngo tubashe kuba (...) -
Imbaraga ziri mu kuramya Imana - Derek Prince
8 January 2014, by UbwanditsiMuri Bibiliya tuhasanga amagambo 3 yenda kuvuga kimwe rwose, nyamara aratandukanye: guhimbaza, kuramya no gushima. Aya magambo aboneka muri Bibiliya incuro nyinshi. Ni ngombwa rero ko tubasha kuyatandukanya (Gusa hari aho Bibiliya igaragaza ko kuramya ari ko gushima). Guhimbaza bikorwa cyane n’ibice by’umubiri: kubika umutwe, kunama, gupfukama cyangwa guca bugufi mu mutima imbere y’Imana.
Guhimbaza rero ko gukorwa mu magambo: Bibiliya igaragaza ko guhimbaza kugomba guturuka mu kanwa. (...) -
Waba uzi ibitangaza bitanu biruta ibindi byose ?
17 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaAbantu benshi, cyane cyane mu Matorero y’Ubutumwa Bwiza, yizera Yesu (Evangelical churches), bifuza kubona ibitangaza by’Imana, kandi koko birakenewe (Abaheburayo 2: 4). Ariko nifuje ko tuganira ku bitangaza bitanu biruta ibindi byose, ngo bitume ubishaka kurushaho.
KUREMWA N’IMANA MW’ISHUSHO YAYO
Iki ni igitangaza kibimburira ibindi byose, kuko Ibyanditswe Byera bitubwira ko Imana yaremye umuntu mw’ishusho yayo (Itangiriro 1: 26-27). Kandi wibuke ko Imana yakuremye kubera ubushake bwayo (...) -
Umukristo n’isakazamakuru
2 February 2016, by UbwanditsiKuva 23:1 - "Niwumva inkuru y’impuha ntukayamamaze (...)"
Ejo natanze umukoro kuri iki cyanditswe ngamije ko abantu batanga ibitekerezo ku bijyanye n’ukuntu umukristo agomba kwitwara muri iki gihe aho uburyo bwo kwamamaza amakuru burimo kwiyongera kd bukoreshwa nabi ku buryo bwamamaza amakuru y’impuha.
Maze iminsi mbona hari inyandiko zitirirwa ziherekanwa kuri what’s up Rwanda Revenue, izititirwa RURA, izisebya abantu barimo n’abakozi b’Imana, abayobozi bo mu nzego za Leta, etc.
Byageze aho (...)
0 | ... | 540 | 550 | 560 | 570 | 580 | 590 | 600 | 610 | 620 | ... | 1230