Kuri iyi taliki ya 10/03/2012 mu itorero ryaADEPR Nyarugenge habereye umunsi mukuru wo gusengera umushumba w’ iryo torero Pastor Joseph hamwe n’abandi ba Pastor bane, uyu muhango ukaba witabiriwe n’ abantu benshi ku buryo stade ya camp Kigali yari yuzuye aho uyu muhango wabereye.
Nk’uko byagaragaraga uyu muhango wari witabiriwe n’abashumba bavuye mu ndembo z’u Rwanda zigize iri torero rya ADEPR hamwe n’ ubuyobozi bwite bwa Leta bwari buhagarariwe n’ umuyobozi w’akarere ka NYARUGENGE wungirije (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Umunsi mukuru wo gusengera aba Pasitori mw’ itorero rya ADEPR Nyarugenge
11 March 2012, by Ubwanditsi -
Uri incuti y’Imana, cyangwa uri umufana wayo? - Jeremy Sourdril
15 June 2013, by Isabelle Gahongayire“Niba wizera Yesu ariko ukaba utabasha kuvuga ko uri incuti y’Imana, bishoboka ko waba uri umufana wa Yesu. Kuba inshuti no kuba umufana ni ibintu bibiri bitandukanye.
“Uwiteka akavugana na Mose barebana nk’uko umuntu avugana n’incuti ye. Mose agasubira mu ngando, ariko umufasha we w’umusore, Yosuwa mwene Nuni ntave muri iryo hema” Kuva 33 : 11.
Abakristo benshi usanga ari abafana Yesu gusa!
Uyu munsi ndifuza kuganira n’imitima yanyu, atari ubwenge bwanyu. Mu nkoranyamagambo (dictionaire) (...) -
Adamu, umurinzi wa mbere , umukurambere w’ indangare.
21 February 2012, by Ubwanditsi“Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe” (Ibyahishuwe 3:11)
Ubwo Imana yaremaga isi, yamaze kurema umuntu imuha isi ngo “ayirinde”. Bibliya ibivuga neza ngo “Uwiteka Imana ijyana wa muntu imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo ayirinde” (Itangiriro 2:15). Hano biragaragara neza ko umwe mu mirimo ya mbere Imana yahaye umuntu harimo no kurinda isi. Iyo Imana iba izi ko nta kibazo kandi ko izayirindira, ntabwo iba yarahaye Adamu uwo murimo. Biragaragara (...) -
Tanzanie: Mu biterane biri kubera i Musoma abagera ku 3000 bakijijwe!
26 July 2012, by UbwanditsiNkuko twabitangarijwe na Pastor Butera Augustin akaba n’ inzobere mu gutegura ibiterane binini mu karere k’ ibiyaga bigari.
Yatumenyesheje ko iki giterane cyatangiye kuri uyu wa gatatu taliki ya 25-29/07/2012 kikazasozwa kucyumweru. Bagiteguye mu buryo buhuza amatorero atandukanye agera kuri 60 akorera umurimo w’ Imana muri Musoma.
Iki giterane kikaba cyahuje abantu batandukanye bava muri America, Africa yepfo, Kenya, u Rwanda k’ umunsi wa mbere gitangiye cyitabiriwe n’abantu barenga 25000 (...) -
Ubuhamya: Banterereje abadayimoni ariko kubwa Kristo ndabatsinda
8 January 2013, by Kiyange Adda-DarleneNitwa Kelly, mfite imyaka 17, navukiye mu muryango w’abakatorika. Mfite murumuna wanjye na mushiki wanjye mukuru. Ababyeyi banjye bambatirishije mu idini ry’aba katolika mfite imyaka 6 niko ntekereza, ntazi umubatizo icyo ari cyo. Ubuto bwanjye bwaranzwe n’ibibazo byinshi, sinigeze mbona na busa urukundo rw’ababyeyi (affection). Ndibuka mfite imyaka 12, ndi kw’ishuri,inshuti zanjye z’abakobwa zajyaga zikora ibintu by’imikino byo guhamagara imyuka mibi. Jye nababwiye ko ntazigera na rimwe (...)
-
Imana yakuremanye ubutware ariko ukwiye kubukoresha neza. Pastor Desire Habyarimana
17 February 2014, by Pastor Desire Habyarimana« Abamarayika si bo Imana yahaye gutegeka isi izabaho, iyo tuvuga » (Abaheburayo 2: 5.)
Umugambi w’ Imana ku muntu ubwo yamuremaga, kwari ukugira ategeke byose (Itangiriro 2:15-20), ariko umuntu yategetse umwanya muto nyuma akoze icyaha ategekwa na byose. Imana iramubwira ngo uzategekwa n’umuruho, uzarya ututubikanye, n’inyamaswa zo mugasozi ziramuhindukirira kandi ari we wazise amazina zikamuramya, ariko arazitinya kuko yakoze icyaha. Urupfu ruzana indwara, ubukene no gucishwa bugufi mu buryo (...) -
Intama ze zumva ijwi rye Pastor Desire
12 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIntama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira. (Jean 10:27) Iri jambo ryerekana isano riri hagati yacu na Yesu.
Ubundi gukizwa n’ ugutera intambwe ugahinduka kugeza ubwo uba imbata ya Yesu rwose kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n’ishusho y’Umwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene se benshi. Abo yatoranije kera yarabahamagaye, kandi abo yahamagaye yarabatsindishirije, n’abo yatsindishirije yabahaye ubwiza. (Abaroma 8:29-30)
Yesu yajyaga yigisha (...) -
Ukomoka Hejuru!
19 November 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Arababwira ati, Mwebwe mukomoka hasi, jyewe nkomoka hejuru: mwebwe muri ab’iy’isi, ariko jyewe sindi uw’iy’isi” (Yohana 8:23).
Amagambo meza cyane akomeye kurusha andi yaba yarigeze avugwa n’umuntu yaturutse mu kanwa ka Yesu. Abayuda bo mu gihe cye ntibabasha gusobanukirwa ubwenge no gutinyuka Yesu yavuganaga, bigatuma bahora basitazwa n’amagambo ye. Ibyo byaterwaga n’uko Yesu yakoreshaga imvugo yo mu mwuka mu gihe bo bari abagabo n’abagore bagendera ku byumviro byabo.
Yesu yari azi ko ubuzima (...) -
Imyiteguro y’igitaramo cyo gufasha Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania irarimbanije
2 May 2014, by UbwanditsiAgakiza Family bateguye igitaramo cyo gukusanya inkunga yo gufasha Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania baherereye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Iki gikorwa giteganijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2014 kuri salle ya Women Foundation iherereye ku Kimihurura kikazatangira saa munani zuzuye,
Mu kiganiro twagiranye n’Umuyobozi w’uyu muryango Pasiteri Desire Habyarimana, yavuze ko imyiteguro igeze kure.
Mu nkuru twari twabagejejeho mu minsi ishize, hari amakuru avuga (...) -
Urubuga Agakiza.org rubahishiye byinshi mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 5 rutangiye.
25 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaImyiteguro y’isabukuru y’imyaka itanu (5) y’urubuga www.agakiza.org irarimbanije, igikorwa kizabera muri salle ya FourSquare iherereye Kimironko ( Ugana kuri Gereza ya Kimironko) ku cyumweru tariki 29/11/2015, sa munani z’amanywa (14h00). Iki gikorwa kandi kizitabirwa n’abaririmbyi batandukanye bazafatanya n’abandi bakunzi b’urubuga ww.agakiza.org guhimbaza Imana no kwizihiza uyu munsi, aribo Simon Kabera, Dominic Nic, Korari Besalel (ADEPR-Murambi) ndetse n’itsinda (...)
0 | ... | 580 | 590 | 600 | 610 | 620 | 630 | 640 | 650 | 660 | ... | 1230