Nshuti bavandimwe dusangiye inzira ijya mu ijuru, ndabaramukije. Amahoro y’ Imana abane namwe.
Nk’uko mubizi, intego yacu ni ukugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose. N’ubu rero ntiyahindutse, turacyakomeje kwamamaza ubutumwa bwiza uretse ko tugenda duhura n’ imbogamizi zitandukanye, cyane ko muzi ko Satani aturwana kuko umurimo we ari ukwiba, kwica no kurimbura (Yohana 10:10).
Hashize iminsi abakoresha modem za MTN batabasha kugera ku rubuga rwacu www.agakiza.org, bitewe n’ ikibazo kiri (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Inyandiko igenewe abasomyi
17 June 2013, by Ubwanditsi -
Twirinde akamenyero! igice cya 2. Pasteur Desire Habyarimana
8 September 2013, by Pastor Desire Habyarimana1 Samweli 4:10-11 Abisilayeri baraneshwa bikomeye n’isanduku y’ Imana iranyagwa.
Amagambo dusomye, Abisirayeli bagiye ku rugamba bazi ko Imana ari iyabo kandi bahorana intsinzi, kuko ngo bagiye basize n’isanduku y’isezerano. Bari bazi ko bazahora batsinda, nyamara batazi ko Imana igiye kubamara akamenyero. Bagezeyo baratsindwa bikomeye, baravugana ngo tujye kuzana isanduku kuko dutsinzwe kubwo kutagira isanduku, bayizanye na bwo baratsindwa cyane, barapfa n’isanduku barayinyaga.
Hari igihe (...) -
Itorero ry’ ADEPR ryohereje Misiyoneri wa 1 muri Senegal: Ikiganiro na Pst Jules
22 June 2012, by UbwanditsiIkibazo : Mwatangira mutwibwira Igisubizo : Nitwa KAZURA BAGARAMBA Jules nkaba ndi Umukuru w’Itorero Ikibazo : Mumaze imyaka myinshi mukora umurimo w’ivugabutumwa mu Rwanda, iyamamaza butumwa mu Rwanda mubona rigeze kuruhe rwego ?
Igisubizo : Mu rwanda iyo urebye muri rusange, ubona ko ubutumwa bwiza bwumvishwe na benshi, aha simvuze kwihana, ndavuga kubona uburyo bwo kugezwaho ijambo ry’Imana ; haba mu nsengero ; mu bitaramo ; mu biterane bibera hanze ; ku maradiyo atandukanye ; mu ndirimbo (...) -
Ibyo kwitondera mu gihe umuntu ashaka kurushinga
31 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMbere yo gushyingirwa, ni ngombwa kubanza gutekereza neza no kwitonda mbere yo gutangira uwo mushinga kuko utabyitondeye wazakwicyuza.
Kubw’ izo mpamvu, ugiriwe inama yo kutiyemeza gushaka utarabitekerezaho neza. Timoteyo wa 1, 5:8 haranditse ngo: ”Ariko niba umuntu adatunga abe, cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y’ utizera”, ni ukuvuga ngo ukoze gutyo arutwa n’ umuntu utarakira agakiza. Umuntu wese uvuga ko akijijwe akaba adatunze umuryango we (...) -
Icyakora muzahabwa imbaraga umwuka wera nabamanukira Pastor Desire
12 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIbyakozwe 1 : 8 Icyakora muzahabwa imbaraga umwuka wera nabamanukira kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’ i Yudaya yose n’ i Samariya no kugeza ku mpera y’isi.
Gusoma ijambo ry’Imana ni kimwe no kubishyira mu mutima nabyo ni ikindi ariko nicyo cy’ingenzi. Dukwiye gusaba Imana kubibasha kubishyira mu bikorwa.
Kuvuga kw’Imana ntabwo byoroshye guhita umuntu abyumva. Aha Yesu avuga ngo icyakora muzahabwa imbaeaga birashoboka ko bumvaga bafite imbaraga ntibahita babyumva ariko Yesu yari (...) -
Uhungira he iyo wugarijwe?
4 January 2016, by Alice Rugerindinda“Maze haza abantu babwira Yehoshafati bati “ Haje ingabo nyinshi ziguteye ziturutse I Siriya hakurya y’inyanja, kandi dore bageze I Hasasonitamari ( ari ho Enigedi). Yehoshafati aratinya yihata gushaka Uwiteka, ategeka Abayuda bose kwiyiriza ubusa” 2 Ngoma 20: 2-3 Ku mutwe w’aya magambo haranditse ngo : “Abayuda baterwa n’abamowabu, Yehoshafati afatwa n’ubwoba atakambira Uwiteka”. Mu gihe abandi bami b’abapagani bihutiraga kujya gutambira ibitambo ibigirwamana byabo ngo babisabe intsinzi, we ngo (...)
-
Ese hari ubwo ujya wemera kuyoborwa n’ibishuko?
19 November 2015, by Pastor Desire Habyarimana"Bana bato muri ab ’ IMANA kandi ba bandi mwarabanesheje , kuko uri muri mwe aruta uri mu b’isi! 1yohana 4:4"
Mbese ye, iyo tuvuze ijambo "AMOSHYA "mwumva iki? kenshi mwumva ibikorwa byose bibi cyangwa se ingeso mbi dukwiriye kwirinda, siko biri?Ariko ukuri n’uko umuntu ashobora koshywa no gukora neza bikamugerageza!
Iyaba nagendera ku mabwiriza y’UMWUKA WERA buri munsi wo mu minsi yo kubaho kwanyu wajya ubabera uwakataraboneka !
Ntimuzi ko IMANA na Satani bahora mu ntambara y’urudaca (...) -
Ukwiriye kwibera mu Mana kuko niho harusha ahandi hose kuryoha
18 March 2016, by Pastor Desire Habyarimana“Igihugu cyose kiri imbere yawe kugira ngo uture aharusha ahandi ubwiza” (Itangiriro 47:6) Birashoboka ko umuntu atura muri Egiputa kandi ari Umuheburayo ; turi mu isi ariko ntituri ab’ isi. “Twebweho iwacu ni mu ijuru” (Abafiripi 3:20). Kandi ushobora kuhatura ukagumya kuba Umuheburayo kuko abera bo mu isi nizo mfura Imana yishimira (Zaburi 16:3), kuba muri Egiputa mu isi ntibibabuza ubupfura bwabo. Icyo dukwiye kwirinda ni imicyo ya Egiputa kuko kubana n’ ababi byonona ingeso nziza iyo (...)
-
Ibidashobokera abana b’abantu ku Mana birashoboka
21 July 2015, by Innocent Kubwimana‘’Abantu bategereza Zakariya, batangazwa n’uko atinze mu rusengero. Maze asohotse ntiyabasha kuvugana na bo, bamenya yuko hari icyo yerekewe mu rusengero, akajya abacira amarenga akomeza kuba ikiragi. Iminsi y’imirimo ye ishize asubira iwe. Bukeye umugore we Elizabeti asama inda, abihisha amezi atanu’’ Luka 1:21-24.
Zakariya ubwo igihe cyari kigeze nk’uko umuhango w’abatambyi wari uri, ubufindo bwamwerekanye ko ari we ujya kosereza imibavu.
Ngo n’ubwo yari umusaza, umugore we Elizabeti akaba (...) -
“Niba Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ninde?”Pastor Desire
16 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Niba Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ninde?”- Abaroma 8:31 Kumenya Imana kugira ngo ibane nawe ijye igutabara bisaba ko ubanza kuyimenya, kenshi tuvuga ko tuzi Imana ariko usanga tutaragera ku rugero rukwiriye.
Mose yari azi Imana mu rwego ruri hejuru (Gutegeka kwa kabiri 10:17), kuko uwiteka Imana yanyu ari:
1. Imana nya Mana. 2. Umwami w’ abami. 3. Imana ikomeye. (...)
0 | ... | 620 | 630 | 640 | 650 | 660 | 670 | 680 | 690 | 700 | ... | 1230