1. Imana iragukunda!
Bibiliya iratubwira iti, "Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wa yo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Yohana 3:16
2. Twese twakoze ibibi, tuvuga ibibi kandi turabitekereza. Iki kibi cyo cyitwa icyaha, kandi ibyaha byacu ni byo byadutandukanije n’Imana.
Bibiliya iratubwira iti, “Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana. ” Abaroma 3:23. "Imana irakiranuka kandi irera, kandi ibyaha byacu (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Intambwe 4 zo gusanga Imana
3 March 2016, by Simeon Ngezahayo -
Kiruhura: Mu giterane cy’amasengesho abagera kuri 25 bakijijwe.
7 February 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa Kabiri taliki ya 07/02/2012 mu itorero ry’ ADEPR Kiruhura habereye igiterane cy’amasengesho cyitabiriwe n’abantu basaga Magana atanu. Muri iki giterane kandi harimo abashyitsi batandukanye barimo abavugabutumwa n’abahanzi batandukanye.
Pasteur Désiré nawe yari muri iki giterane yaganirije iryo teraniro ko hari abantu benshi batari bakizwa ariko n’abakijijwe bakwiye kuvugurura imibanire yabo na Yesu kuko abantu benshi barahuze bamwe kubw’ ibigeragezo barimo abandi baguwe neza bitumye (...) -
Ibintu 5 Nehemiya yakoze, asaba Imana kujya ibimwibukira
2 October 2015, by Innocent KubwimanaIyo uvuze Nehemiya ku basomye ijambo ry’Imana bahita bumva ijambo kubaka inzu y’Imana, umuntu ugira ishyaka, wubaka arwana n’ibindi. Ariko kandi bahita banibuka abagabo batatu ari Sanibarati, Tobiya na Geshemu bamurwanije mu gihe yakoraga umurimo w’Imana ariko ntacike intege.
Aha tugiye kuvuga ibintu bitanu yakoze ubwo yari yari yarasubiye i Babuloni, agarutse asanga umutambyi witwa Eliyashibu wari warashyiriweho gutegeka ibyumba by’inzu y’Imana yabaye inshuti na Tobiya bafata nk’umwanzi (...) -
Ese waba uzi bimwe mu bituma kwifata binanirana n’uko byacika ?
26 October 2015, by Ernest RutagungiraUbusambanyi ni ikibazo cyugarije isi yose, ari urubyiruko, abubatse ingo ndetse n’abapfakazi, kubw’ibi byatumye za leta z’isi yose harimo n’u Rwanda zihaguruka zitanga umutungo mwinshi kugirango barebe ko abantu babureka cyangwa se byibura ngo bakumire ingaruka ziterwa nabwo, ariko ikigaragara ni uko abantu bamaze kubona ko kwifata ari inzozi.
Bimwe mu bibazo bijya bigora abantu ni ukuvura indwara nabi, akaba ari nayo mpamvu ikibazo cyo kwifata cyangwa icyo ababishobora bakora, kitari (...) -
Imana igukeneyeho imbuto nziza
27 July 2015, by Umumararungu ClaireMuzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z’umutini ku gitovu? Nuko muzabamenyera kumbuto zabo Matayo 7.16
Nta kintu na kimwe cyakubashisha kumenya umuntu uwo ariwe, mu mutima ntiwahagera ngo umenye ibirimo, ariko burya imbuto yera nizo zimugaragaza.
Hariho ibihingwa bibiri bigorana kubitandukanya iyo bikiri bito, ibyo bihingwa ni intobo ndetse n’intoryi, buriya iyo bikiri bito byakubera ihurizo kubitandukanya, ariko iyo bigeze mugihe cyo kwera (...) -
Andika uti: “Uhereye none hahirwa abapfa bapfiriye mu Mwami wacu”
31 January 2016, by Alice RugerindindaNumva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “ Andika uti: “ Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu”. Umwuka nawe aravuga ati “ Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye nabo ibakurikiye”. Ibyahishuwe 14: 13 Haleluyaa. Imana ishimwe cyane. Aya amagambo yanditswe na Yohana, ubwo yari ku kirwa cy’ ipatimo, nuko Yesu akahamusanga akamuhishurira ibyendaga kuzabaho.
Mu buzima busanzwe dutinya gupfa, kuko biteye ubwoba ndetse akenshi n’inzira binyuramo kugirango bibeho akenshi (...) -
Inkunga Imana itanga Pasitori Bimenyimana Jean Claude
26 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaINTEGO : INKUNGA IMANA ITANGA
Zaburi 60:14 14 Imana izadukoresha iby’ubutwari, Kuko ari yo izaribata ababisha bacu.
Zekaliya 4:6-7 6 Aransubiza ati"Ijambo Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati ’Si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. 7"Wa musozi munini we, wiyita iki ? Imbere ya Zerubabeli uzaba ikibaya. Azazana n’ibuye risumba ayandi, barangurure bati ’Nirihabwe umugisha ! Nirihabwe umugisha !’ "
Matayo 27 : 19-20 19 Maze (...) -
Nari Umunywarumogi, umujura, umusinzi, umusambanyi, ikirara, ariko Kristo arambatura (Ubuhamya bwa Didier Abayisenga)
9 November 2012, by UbwanditsiNdashimira IMANA data watwese ko yangiriye ubuntu ikampa agakiza. Nari umunywarumogi, umujura, umusinzi, umusambanyi, ikirara, ndi mu mwijima, narasayishije cyane, ariko ubu ndashimira IMANA kuko yampinduye bitangaje,ndacyeye,ndanezerewe,ndishimiye ubuzima,mfite amahoro,ngwije ibyiringiro mu mwami wacu.
Navutse tariki 19/12/1987 mvukira I Gikondo mu karere ka Kicukiro Umujyi wa Kigali mu Rwanda.
Mukubaho kwanjye nabyirutse mu gace karimo urubyiruko rwinshi, nigira byinshi kuribo ndetse no (...) -
Ihanganire aho uri, kuko niho uzasubirizwa. Pastor Desire Habyarimana
15 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Bageze mu nzu basangamo umwana hamwe na nyina Mariya, barapfukama baramuramya. Maze bahambura imitwaro yabo, bamutura amaturo y’ izahabu n’ icyome n’ ishangi” (Matayo 2:11)
Twese tuzi ko Yesu yavukiye mu kiraro cy’ inka kuko yabuze ahandi ariko igitangaje ni uko abanyabwenge bahamusanze bazanye amaturo y’ abami. Hari abami bibera mu biraro (mu bigeragezo) ariko kuba uri mu bibazo ntibikuraho icyo Imana yakuvuzeho.
Twese tuzi ubuzima bwo mu kiraro; nta mwuka mwiza uhari, nta mashuka n’ (...) -
Umwuka wera ni nde? Kuki dukwiye kurushaho kumwifuza ?
5 August 2015, by Innocent KubwimanaMu magambo magufi Umwuka wera ni impano Imana yahaye abantu, ni ingwate igaragaza ko byanze bikunze Yesu azagaruka agatwara itorero, ikimenyimenyi ni uko umunsi Yesu yajyanye itorero n’Umwuka wera azahita agenda.
Iri sezerano ryasohoye naryo ryanyuze mu bahanuzi benshi kuko Imana yari yaramusezeranije kuva kera. Kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera.” Ibyakozwe n’intumwa 1 :5
Mu mirimo Imana ikora ni Umwami, Umuremyi, Yesu nawe ni (...)
0 | ... | 640 | 650 | 660 | 670 | 680 | 690 | 700 | 710 | 720 | ... | 1230